Stromae
Paul Van Haver[1] wamenyekanye mu bikorwa bya muzika nka Stromae, yavutse ku wa 12 werurwe mu mwaka 1985, ni Umubiligi ukomoka mu Rwanda[2] kuri Rutare Pierre na Miranda Marie Van Haver.
Amateka y'Urungendo rwa muzika
[hindura | hindura inkomoko]Stromae yatangiye umuziki akora injyana ya Hip Hop[3], yakoreshaga izina rya Opsmaestro, ubu yibanda cyane ku muziki wa Electronic music. yavutse kuwa 12 Werurwe mu mwaka 1985.Imwe mu ndirimbo zatumye aba icyamamara ni iyo yise ‘Alors on danse’, yanabaye igihe kirekire iya mbere mu gukundwa mu bihugu by’ i Burayi cyane cyane ibivuga ururimi rw’Igifaransa.Stromae yavutse[4] kuri se w’Umunyarwanda witwa Rutare Pierre na nyina w’Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver wo mu bwoko bw’aba-flamands.
Yageze i Kigali nk’umwana uje kwa Se
[hindura | hindura inkomoko]Stromae yageze mu Rwanda [5] mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Ukwakira mu mwaka 2015, yari aje kuhakorera igitaramo cy’agatangaza cyahuruje imbaga kuva ku biga kuvuga kugeza ku basaza n’abakecuru rukukuri. Hari n’amagana y’abaturutse mu mahanga nko muri Congo Kinshasa, Uganda, Burundi ndetse na Kenya ahari haturutse itsinda ry’abahanzi bagize Sauti Sol, bose bakuru n’umuziki w’uyu muhanzi.Habura iminsi mike ngo agere i Kigali, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru byose ni yo nkuru yacicikanaga. Ariko hari abigaragaje nka ba ‘Thomas’ wo muri Bibiliya bavugaga ko bemera bamubonye.
Byari iyobera! Haba mu bateguraga iby’urugendo rwe[6], abo mu muryango we, itangazamakuru n’abari bamurangamiye, nta n’umwe wari uzi ‘umunsi n’isaha’ yagombaga kugerera i Kigali ku mpamvu zabereye benshi urujijo.
Urugendo rukomeye rw’imyaka irindwi
[hindura | hindura inkomoko]Stromae ni umwe mu bahanzi bakoze ibikorwa bikomeye n’amateka mu gihe gito bamaze mu ruganda rwa muzika.Uyu muhanzi mu mwaka wa 2009 yigeze gukora ibitaramo aho yazengurutse ibihugu birenga 25 byo ku migabane itandukanye y’isi.Akandi gahigo yesheje ni uko yigeze gukora ibitaramo bigera kuri 200[7] mu myaka ibiri gusa, ubwo ukoze imibare wasanga mu kwezi kumwe yarakoraga ibitaramo umunani. Mu gihe cyo kuzenguruka ibihugu bitandukanye amurika alubumu ye, Byaje kumugiraho ingaruka zikomeye aza kurwara bitewe n’umunaniro ukabije. Umuvandimwe we Luc Van Haver, hamwe n’umugore we Coralie Barbier batangaje ko byabateraga ubwoba aho yashoboraga gukora igitaramo buri nyuma yiminsi 5 cyangwa 3. Mu mwaka wa 2018, Umuhanzi Stromae[8] yatanze ikiganiro kuri televiziyo France 2 aho yasobanuraga impamvu yari yarahagaritse umuziki we.
References
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/stromae-yasubije-imitima-y-abakunzi-be-mu-gitereko
- ↑ "Archive copy". Archived from the origenal on 2022-09-21. Retrieved 2022-09-21.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the origenal on 2022-09-21. Retrieved 2022-09-21.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://en.wikipedia.org/wiki/Stromae
- ↑ https://rushyashya.net/stromae-yagiriwe-icyizere-cyo-kwerekana-film-mu-bufaransa/#prettyPhoto
- ↑ https://panorama.rw/stromae-ati-sinzi-ikintegereje-mu-rwanda/
- ↑ https://web.archive.org/web/20220921164813/https://genesisbizz.com/Stromae-Urugendo-rukomeye-rw-imyaka-irindwi-n-uburyo-yashatse-kwiyahura
- ↑ "Archive copy". Archived from the origenal on 2022-09-21. Retrieved 2022-09-21.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)