Jump to content

Urutoryi

Kubijyanye na Wikipedia
Urutoryi
Inoryi
intoryi
Intoryi
Ubuhinzi bw'intoryi
Inoryi ziri gucuruzwa
inoryi ziri kwisahane

Urutoryi (ubwinshi: Intoryi ; izina ry’ubumenyi mu kilatini Solanum melongena) ni ikimera n’ikiribwa.

Umumaro w'Urutoryi

[hindura | hindura inkomoko]

Intoryi ni zimwe mu mboga zitabyibushya kuko zigiramo ibyitwa “calories” bikeya, ahubwo zikagira “fibres” ari zo zituma uziriye yumva yijuse kandi vuba. Intoryi kandi zigiramo ibyitwa “saponine”, bibuza ibinure kwinjira mu mubiri, bigatuma ugumana ibiro byawe bisanzwe.Intoryi zigiramo vitamine C na E, selenium cyangwa se “caroténoïdes”, ibyo bigatuma intoryi zigira uruhare mu kurwanya za kanseri zimwe na zimwe ndetse n’indwara z’umutima.Kuko intoryi zifitemo “antioxydants”nyinshi, ni imboga nziza zafasha umuntu kwirinda ibibazo by’ubuzima bijyana n’izabukuru.[1]Intoryi kimwe n’ibibiringanya, dore ko biri mu rwego rumwe mu kamaro ni kimwe mu byo kurya twita imboga kititabwaho cyane nyamara gifite intungamubiri nyinshi.Intoryi zifitiye umubiri w’umuntu akamaro kanini karimo kuba zifasha mu igogora ry’ibiryo, zikagabanya ibinure mu mubiri w’umuntu, zikarinda umuvuduko w’amaraso, zifitemo kandi fibre ari two dutsi mu kinyarwanda, calcium cyangwa imyunyungugu, ubutare ndetse na vitamine B1,3,6 n'9.[2]Nkuko tubikesha urubuga Amelioretasante, impuguke mu bijyanye n’ubuzima kandi zivuga ko intoryi ari nziza ku barwayi ba diabete ngo kuko zitifitemo isukari, bityo bakaba bashobora kuzirya nta mpungenge.Zishobora no kwifashishwa mu kugabanya umubyibuho ukabije no kubyimbagana mu gihe wahuye n’ikibazo runaka kuko ngo ziri mu bikamura amazi mu mubiri w’umuntu, noneho wa mubyibuho na wo ukagenda ugabanuka.

Ibindi wamenya ku Urutoryi

[hindura | hindura inkomoko]

Intoryi zikungahaye ku butare nka “potassium”, ibyo bigatuma intoryi ari uruboga rwiza rufasha mu gusukura umubiri, rugafasha impyiko gukora neza. Intoryi ni imboga nziza ku bantu bagira ikibazo cy’amazi yibika mu mubiri, bagakunda kumva amaguru yabo aremereye, cyangwa se kumva mu nda harimo umwuka, umuntu akumva ataguwe neza mu nda “ballonnements”.Ikindi kandi abahanga batandukanye mu by’ubuzima, bemeza ko ibyitwa “fibres”, yaba ituruka ku binyampeke, ndetse n’izituruka ku mboga n’imbuto zikumira indwara ya kanseri.[1]Intoryi kandi zirwanya indwara z’umutima, iyo ziriwe zitagiyemo umunyu mwinshi, zifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso, ndetse n’uruhu rwazo, rwigiramo ibyitwa “anthocyanines” birinda umuntu ibyago byo kurwara indwara z’umutima.Zifite ibyitwa “bioflavonoids” bizwiho kuringaniza umuvuduko w’amaraso no kurwanya stress,Mu gishishwa habonekamo “nasunin” ikaba izwiho kurinda uturemangingo tw’ubwonko kwangirika. Kuzihata ugiye kuziteka rero ntibyemewe. Icyakora ushobora kuzitonora zimaze gushya.[3]Intoryi zifite uturemangingo (Fibers) dufasha udukoko tuba mu mara manini tuzwi ku izina rya “bateria” tukaba twakongera imikorere yatwo mu gufasha icagagurika ry’ibyo tuba twariye bityo bikavanwamo intungamubiri zose uko zakabaye zigakoreshwa n’umubiri wacu.

Uburyo ziribwa sibyiza kuzirya burigihe

[hindura | hindura inkomoko]
intoryi

Abahanga mu by’ubuzima bakomeza bavuga ko atari byiza kurya intoryi zihase kuko ngo burya mu gishishwa cyazo harimo intungamubiri yitwa nasunin ikaba irinda uturemangingo tw’ubwonko kwangirika bya hato na hato.Si byiza kandi kurya intoryi ukarenza urugero ngo kuko umuntu uzirya cyane iyo akomeretse, amaraso ava umwanya munini, aba bahanga bagasaba umugore utwite cyangwa umuntu ugiye kubagwa kwirinda kuzirya kugira ngo ataza guhura n’ikibazo cyo kuvirirana bikabije.[2]Si byiza na nanone kurya intoryi mu gihe ufite umwana wonka kuko zishobora kugoba cyangwa zigakamura amashereka bityo umwana akabura icyo yonka biturutse ku ntoryi wariye.

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/intoryi-zagufasha-gusukura-umubiri-no-kwirinda-indwara-nyinshi
  2. 2.0 2.1 https://inyarwanda.com/inkuru/77236/ubuzima-intoryi-ni-ingirakamaro-ku-mubiri-w-umuntu-77236.html
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-28. Retrieved 2023-02-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
pFad - Phonifier reborn

Pfad - The Proxy pFad of © 2024 Garber Painting. All rights reserved.

Note: This service is not intended for secure transactions such as banking, social media, email, or purchasing. Use at your own risk. We assume no liability whatsoever for broken pages.


Alternative Proxies:

Alternative Proxy

pFad Proxy

pFad v3 Proxy

pFad v4 Proxy