Untitled

Download as txt, pdf, or txt
Download as txt, pdf, or txt
You are on page 1of 710

Umusogongero w’inkuru nshya…………ONLINE GAME

Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Chief Editor Kuwa 24/01/2017 Saa 04:34
Share
Tweet
Share
Email
Comments

Ubwo aho twari twicaye twese twari twarangariye mu ma telephone yacu nta numwe
uvuga, mbega twari turi Online nta guhumbya, maze Bob ateruye icupa ngo asome
asanga nta kintu kirimo, ahita avuga asakuza cyane atonganya aba serveurs.

Bob-“Ariko ubundi muba mwaje mu kazi cyangwa muba mwaje kutureba gusa? ubu se aya
mavide ni indabo mwateguye hano ku meza?”

Danny-“ Hhhhh! ariko hari igihe ka Bob kigira akantu k’agasore kandi katazi no
gufunda ikofe”

Twese-“ Hhhhhhh!”

Bob-“ ubu se udakanze aba servaire wakanga nde kweli? reka mbitendekeho wana mfite
ayanjye”

Tucyumva imyikangato ya Bob, ako kanya twumvishe acecetse tumurebye tubona


yarangariye hirya mbega igikanu cye cyabigendeyemo, muri uko kumureba Danny yahise
ambwira;

Danny-“ Reba Bob kweli! buriya koko umuntu w’umugabo arangara nk’umwana bajyanye
i Kigali bwa mbere?”

Twese-“ Hhhhhhhhhh!”

Bob-“Ninjye muri guseka? mwebwe muri no mu mandazi, ntabwo mwabonye ingendo


y’abeza?!”

Twese twahise duhindukira rimwe tureba inyuma duhuza amaso n’bakobwa batatu, abo
nibo Bob yari yarangariye, batugeze iruhande bahita bakubitana mu biganza kwakundi
bajya babigenza basekera rimwe ndetse bahita bicara inyuma yaho twari turi kuburyo
washoboraga kwinanura gato ukabakozaho nk’ugutwi!

Batangiye kuvuga ibya mvahe na njyahe, iyo abana b’abakobwa batega nk’inyambo
basohotse bafite ayabo baba birekuye birenze ibikenewe.

Tukiri aho twakomeje gusa n’abaganira ariko bo baturusha amajwi dutangira


kwiyumvira ibyabo kuko tutari gufunga amatwi birumvikana.

Umwe-“Ariko Sacha, ubona ukuntu ngenda nuzuramo?”

Undi-“ Eheeee! Rekera aho muko! ubwo se ushaka kutwiryaho kuko ufite umugabo ufite
agafaranga? nuko nyine uri kutugurira naho ubundi mubonye nazamwomeka shahu! Nako
ngirango nawe uranzi”

Uwa gatatu wasaga nkaho atagira amagambo menshi, we yari yatuje kuburyo urebye
kumureba byonyine wisangaga ahantu hanyerera kuburyo washoboraga no kuhagwa, we
yahise avuga;

We-“Ariko Sacha, koko uracyakomeje? Sha niba hari umuntu nabonye udahinduka ni
wowe, kandi nutisubiraho nzabwira oncle ibyo wankoreye”
Uwo Sacha bakundaga gushyira mu majwi yahise arebana nuwo wundi bakubitana twa
tuganza,

Bose- “Hhhhhhhhh! Koto”

Bavuze gutyo basakuza kuburyo abantu bose bari bari aho bikanze bagahindukira
bakareba abo bana b’abakobwa.

Ako kanya rero hari umubyeyi wahise winjira ari kumwe n’umugabo, asunitse uwo mu
Mama mu kagare.

Uwo mubyeyi yari afite isura nziza cyane, yari inzobe yayindi ya Original mbega
inzobe izonga inzobere, yari yisize byabindi bashiki bacu bita ibirungo, mbega
ubona ko akora ibyo azi ndetse asirimutse pe.

Ubwo bakinjira bahise batangira kunyura kuri buri meza yo muri ako kabari sinzi
ibyo babazaga.

Danny-“Eeee! Mana weee! Ndebera nk’uriya mubyeyi mwiza ugendera mu kagare, akiri
inkumi ubanza yari afite isura imanura Drones!”

Bob-“ disi koko ni mwiza gusa ashobora kuba ari gusaba tu! ahubwo reka nkuremo
akanote nisuganye mpite nkamuha yigendere ntacyo yihangane abeza nibo disi bahura
n’ibibazo!”

Njyewe nakomeje kwitegereza uwo mubyeyi wasekaga neza bitangaje! Yari afite ubwiza
mbega nako ntabwo ushobora kwakira neza mu ntekerezo uko uwo mubyeyi yasaga, ariko
disi yagenderaga mu kagare!

Twakomeje kumwirebera nawe abonye ko tumureba cyane abwira uwamusunikaga ngo


amuzane aho twari turi ndetse ako kanya aza adusanga.

Arimo kuza adusanga Bob yatangiye gukuramo ka ka note ngo amuhereze ariko umubyeyi
wari ufite uburanga we atangira kumwenyura ndetse ahita atubwira,

We-“Uuuuuh! disi mwihangane ko mwashiriwe, mwabuze ababongera icyo kunywa?”

Twe twahise turebana habura usubiza kuko icyo twari twiteze kumva ataricyo
twumvise.

We-“Hano rero ntabwo ari mu kabari, njye mpita murugo kuko mwe ntabwo muri
abakiriya ahubwo muri abashyitsi! Umva wowe Serveur bazanire round uyandike hahandi
ndaza kuyishyura!”

Gusa twarikanze twese ubwo umubyeyi mwiza bamusunika mu kagare ke, twese dusubiza
amaso inyuma ariko anyuze impande ya ba bakobwa bari bari inyuma yacu bubika amaso,
babonye arenze bahita bahaguruka barikaraga barasohoka!

Bob-“Brothers, uriya mubyeyi nshobora …!”

Bob akivuga, umu serveur yahise aza azanye ya round adutereka imbere twumva ko
zikonje neza agiye gupfundura.

Danny -“Buretse nkubaze gato, uriya mubyeyi uri mu kagare bite bye?”

Servaire-“Ni Mabuja wacu kiriya!”

Danny -“Uuuuh! ngo Mabuja? yitwande se?”


Servaire-“Yitwa Dovine!”

Twese-“Yeeeeeeh! ngo Dovine?”

Tukiyamira, wa mugabo wari usunitse akagare yahise agaruka maze yunama ku meza
atwitegereza mu maso maze ahita atubwira;

We-“Mutangajwe na Dovine se? niba mwifuza kumenya byinshi munkurikire gato”

Twese twahise duhaguruka dukurikira uwo mugabo ntawe uvuga tugeze mu ka jardin
kari kari hanze, turicara maze yitsa umutima, ubundi aterura agira ati.…….

Iyi nkuru nshya izakomeza gutambuka k’Umuseke buri munsi….

Ntuzacikwe na Episode ya mbere


[17:16, 1/26/2017] +250 788 478 832: Episode 1: Tugeze i Rubavu, jye ntangira
gucuruza me2u Gasongo atwaza abantu imizigo…
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Ange Eric Hatangimana Kuwa 25/01/2017
Saa 04:30
Share
Tweet
Share
Email
Comments

Episode 1: We – “Munteze amatwi?”

Twese – “Yego”

We – “Gasongo yari umusore nkamwe, twakuranye duherezanya mu Kiliziya, nyuma tuza


gutandukanywa n’amashuri, dusoje twagarutse mu rugo, akomeza kumbera inshuti
y’akadasohoka, akazi gakomeje kubura twanze kuba abashomeli, ari nabwo twapanze
kujya mu mujyi wa Gisenyi (Rubavu) kwirwanaho. Tugezeyo njye nagiye mu bya me2u
naho we ajya muri cooperative y’abaterura imizigo y’abagenzi.

Twakomeje gukora tutikoresheje, ndetse bikadutera ishema kuko twitungaga ntitwitwe


abashomeri, twahoraga twifuza gutera imbere no guteza imbere imiryango yacu,
ababyeyi, na barumuna bacu.

Hari umunsi umwe nari nicaye mu mutaka ku muhanda aho nacururizaga me2u, maze haza
imodoka ya taxi, umusore wari wicaye ku ruhande arandembuza.

We – “Tsiiiiii! Umva wowe ucuruza me2u, zana ikarita hano vuba ndi kwihuta!”

Njyewe – “Eh! Ndaje reka nohereze akajana hano ubundi mpite nza mbahe Boss!”

Nahise nohereza me2u ku mukiliya nari mfite ubundi nirukanka njya ku modoka ya taxi
yari iparitse ku muhanda, irimo yinjiza abagenzi. Ngezeyo, uwari umpamagaye ahita
ambwira.

We – “Umva musore, zana ikarita ya magana atanu hano!”

Njyewe – “Eh! Ntiwumva se ahubwo! Boss, unteje imbere uyu munsi ndanywa agasupu
nishimye!”
Ntangira kwisakasaka mu mufuka w’akajire, ari na ko imodoka igenda itsimbura gato
gato, agakarita nkamuherereza mu idirishya na we atangira gukora mu ikofi ari na ko
nanjye niruka inyuma y’imodoka, Chauffeur ashyiramo vitesse ya kabiri imodoka
insiga gutyo.

Ooohlala! Ubwo nikoreye amaboko imodoka nyitegereza irenga numva ndababaye cyane,
nkiri aho numva urushyi mu mugongo ngo pyaaa! Nahise mpindukira vuba vuba mbona ni
Gasongo!

Njyewe – “Gaso, ndeka nta mikino ndiho wangu, ubu uzi ko maze guhomba ay’umunsi
wose.”

Gasongo – “Hhhhhh! Nakubonye wiruka ukurikira imodoka nibuka rya somo watsindaga
twiga muri primaire ryitwaga EPS! Ariko uzi kurambika amaguru ku kibuno weee! Kuba
igusize ni uko ahari utariye!”

Nakomeje kwitegereza Gasongo numvaga mushoboye naterura nkajugunya hejuru, yamanuka


nkamufunga, ariko kubera blague ze zamfashaga gusunika ubuzima ndaseka na we
araseka. Twese dukomeza gusekera icya rimwe burya iyo wibutse amwe mu mateka
wabanyemo n’umuntu niho ha handi haza igihe cyo guseka no mu bibabaje. Tugiseka.

Gasongo – “Eee! Kinga nabonye, urabona igihe wasekeye!”

Njyewe – “Nawe ndabona rya kara wogesha amenyo ryarakoze akazi! Uzi ko noneho
usigaye useka simbone igishyimbo mu menyo!”

Gasongo – “Hhhhhh! Reka ahubwo mbe ngiye ndebe ko nabona uwo ntwaza ay’agasosi
akaboneka, kandi wibuke ko tugomba no kwishyura ubukode bw’akazu tubamo!”

Nkigira icyo mvuga, Gasongo yahise yiruka akurikira imodoka yari izanye abagenzi
ngo arebe ko hari umuzigo yafataho ikiraka, nanjye nsubira ku mutaka aho
nacururizaga me2u.

Nubwo nasaga nk’uwirengagije ko nari maze guhomba, nakomagaho agatima nkumva


akajinya karaje ariko ngahita nigarura ngakomeza ubuzima kuko buriya ahantu nkaho
ni ho ubutwari no kwihanganira ibyo utabasha guhindura biba bikenewe!

Nakomeje akazi n’imbaraga nyinshi, byageze hafi saa mbiri z’ijoro ngitegereje
Gasongo ngo dutahane ariko ndamubura ni ko gufata umwanzuro wo kwitahira.

Nzinga umutaka nkubita ku rutugu ndazamuka ndatambika gato ngeze hirya ahantu
habaga dépôt ya Bralirwa nsanga hari ikamyo irimo ipakirwa ndebye neza mbona nguwo
Gasongo akazi kamubanye kenshi, nanjye nguma aho niyumvira stories zisekeje cyane
zari ziri aho.

Ntibyatinze imodoka barangije kuyipakira baranabahemba duhita dufata inzira twigira


aho twitaga muri ghetto! Tukigerayo dusanga Boss w’aho twabaga ahagaze ku muryango.

Boss – “Ngize amahirwe mbaboneye hafi, ngira ngo iyi tariki murayibuka, ngaho rero
mwishyure amezi abiri mundimo!”

Twahise turebana dutangira kwisakasaka mpereza Gasongo ayo nari mfite aho na we
ashyiraho ayo yari afite tuburaho ibihumbi bibiri, ngiye kuyabikura kuri mobile
money nsanga nayamaze.

Gasongo – “Boss! Muri iyi minsi ko ikibuga kiri kunyerera, wakwihangana ukaba
ufashe aya ngaya andi tukaba tuyashaka ejo ko ureba connection zanze?”

Boss – “Eraaa! Ngo iki? Ni mwebwe cyanyereranye mwenyine se? Ese connection zibura
mugiye kwishyura inzu gusa? Ahubwo se ayo ni angahe ubundi mushaka kumpa?”

Njyewe – “Boss! Erega ibintu bya online ni hatari, biranze da! Mwihangane muyakire
dore turaburaho ibihumbi bibiri byonyine! Natwe ntabwo tuba twanze kwishyura ahubwo
ni ibihe turimo bituma tutajyana amafaranga mu ntoki, nawe se ntuzi akazi dukora,
hari igihe agukirigita ukaba uranyarutse unyweye agasosi imibare ikaba irapfuye!”

Boss – “Eh! Kandi koko ngo ntawe ukibika amafaranga mu masogisi, ngaho muzane ayo!”

Boss yahise agenda, nanjye ndeba agafunguzo ndafungura turinjira, dusohora imbabura
dutangira kwitekera tuniganirira, agasosi karashya Gasongo akora ubugari asoje
dutangira kurya.

Gasongo – “Bro, njye kabisa ndabona binaniye pe! Ndumva ngiye kwisubirira mu rugo
nkajya gufata isuka ngafasha ababyeyi guhinga!”

Njyewe – “Gaso, ubwo se aka kanya uviriyemo mu majonjora koko? Nkaho wakoze
imyitozo myinshi ikipe ukinamo igatsinda imikino yose ndetse kuri finale ugacyura
igikombe, none ngo uratashye?”

Gasongo – “Muvandi, none se ko n’ayo dukorera twakaguzemo agapantaro cyangwa


agakweto tuyarekura tuyareba ahubwo tugasigaramo n’amadeni? Bro, uzi ko dukorera
inda gusa!”

Njyewe – “Niba natwe turakora tukigaburira tukaryama tugasinzira, ntuzi ko se hari


n’ababurara? Bro, reka ibyo gutaha n’ubundi urabizi uko wasize mu rugo iwanyu
bimeze, uzi ko ubu bazi ko uzagaruka nko ku Bunane ubazaniye ibisorori n’ibiringiti
bishya! Ahubwo courage musore wanjye!”

Gasongo – “Hhhhhhhh! Uti ibisorori rwose! Ariko Bro, ugira utuntu tw’utwizere ntazi
ahantu udukura.”

Njyewe – “None se utagize icyizere ni gute waba uwo wifuza kuba we? Ahubwo courage
ubu ni bwo umukino uryoshye! Urumva ukeneye umusimbura se?”

Gasongo – “Ewana kabisa nta bintu by’abasimbura ahubwo ni ukuri urakoze kundema
agatima. Uzi ko burya bwose ukuze!”

Njyewe – “Hhhhhh! None se wari uzi ko nsaziye ubusa nk’igihaza koko? Buriya nubwo
ntari we ariko umusaza asazana uruhara ari nako asarura ubwenge!”

Gasongo – “Eeeeh! Ni byo Bro, reka tumare kano kagari turyame iby’ejo bibare
umuhanda twirirwaho.”

Njyewe – “Hhhhhhh! Uti akagari Bro? Ejo ubwo tuzarya umurenge!”

Twese – “Hhhhhhhhhh!”

Twagize vuba birumvikana nk’abantu b’abasore tuba turasoje twinjira mu buriri.


Sinajyaga ndota ahubwo nakangutse mu gitondo kare kare nkangura na Gasongo
twihumura mu maso mfata umutaka nkubita ku rutugu. Gasongo na we akubitamo
igisarubeti na courage nyinshi twerekeza ku muhanda w’umukara aho Imana yari
yaragennye ko tuhakura igeno ryacu rya buri munsi.

Twagezeyo Gasongo akata inzira ze nanjye nkomeza ha handi nacururizaga me2u,


nkizamura umutaka mbona umugabo usa nk’aho ari munini ukuntu, burya umuntu uri VIP
iyo akugezeho uhita ubyibwira.

Njyewe – “Eh! Boss, ni karibu rwose, tubahe agakarita k’igihumbi se?”


We – “Ni ko musore, mu bantu bose bacururiza hano ni wowe wigumuye?”

Njyewe – “Gute se Boss?”

We – “Umva ngo arijijisha, ubwo se ntabwo uzi ko guhera uyu munsi bitemewe
gucururiza hano ku muhanda?”

Njyewe – “Eeeeh! Bwana muyobozi rwose ntabyo nari nzi mumbabarire.”

We – “Bimenye wimura umutaka wawe ugenda ubu tuvugana!”

Njyewe – “Ubu se koko mwaretse wenda nkigiza hepfo gato ko iyi seta ari yo nkuraho
agafunguro?”

We – “Ariko wa musore we urumva cyangwa?”

Nabonye ntacyo nkiramira nzinga umutaka ndahindukira ndagenda, nerekeza mu du


quartier aho hafi ngeze ahantu ku muhanda w’amabuye wabonaga ko hari ingendo
z’abantu batandukanye nshinga umutaka ntangira gucururiza aho.

Hashize nk’iminota mirongo itatu ntawe umbajije, ntangira kumva nshitse intege
ndetse numva n’ibitotsi biraje ntangira guhondobera si nzi ukuntu numvise umuntu
ankozeho nshigukira hejuru.

Njyewe – “Karibu kiliya, tubahe ama unités y’angahe se?”

Nabivugaga nisakasaka aga telephone natangishaga me2u mu kureba neza uwari unkozeho
mbona n’umukobwa mwiza wari ushinguye, yari yambaye aka gofero keza k’ubudodo mu
mutwe, yambaye aga singlet k’umweru, hasi yari akenyeye igitenge mu guhuza amaso na
we mba ngize amasoni ndeba hasi.

We – “None se ko mbona unaniwe wakwitahiye aho kugira ngo usinzirire ku muhanda?”

Njyewe – “Mwihangane nari nshitswe gato, ariko ubusanzwe ni ukuri ntanga service
nziza kiliya!”

We – “Eh! Byo birashoboka ndabona rwose tutazongera kugura unités kure, ngaho mpa
aya magana atanu.”

Njyewe – “Murakoze! Mwakire mushyiremo numéro zanyu.”

Namuhereje aga telephone amaso nyahanga hakurya ibintu by’amasoni byari byantanze
imbere, arangije kwandika arampereza mushyiriraho amafaranga ubundi arahindukira
aragenda, nanjye mboneraho kwirebera ingendo ye n’uburyo yari ateye neza,
ntiraririye ubanza ari bwo bwa mbere nari mbonye umukobwa mwiza pe!

Ubwo yarakomeje gato akingura igipangu cyari hepfo gato ndikanga, amaze kwinjira
mbona kugarura amaso gusa ubanza uwo mukobwa yari umunyamugisha kuko nyuma ye haje
abakiliya benshi ndikanga numva ndishimye.

Nakomeje gucuruza na courage nyinshi, byageze nka saa kumi nshuruje nka me2u
z’ibihumbi bitanu, kuri njye byari ibyishimo!

Nka saa kumi n’imwe nkiri aho ndetse nakira abakiliya, hari umusore umwe waje mu
bakiliya basaga nk’aho babaye benshi akomeza kwihagararira hirya gato arangariye
muri telephone ye nini cyane ku buryo nagize amatsiko yo kuyireba ariko ndifata
nkomeza akazi kanjye maze abakiliya basa nk’abagabanutse aranyegera arambwira.
We – “Bite se wangu?”

Njyewe – “Ni byiza Boss!”

We – “Ndabona washinze akantu k’ubwenge hano?”

Njyewe – “Nibyo Boss! Ahantu nakoreraga batumenesheje mpitamo gukinga isoni hano!”

We – “Ahubwo iyo uba waraje kera, hano hantu ni cyo cyahaburaga kabisa!”

Tukiri muri ibyo, nabonye wa mukobwa wanguriye ama unites ya magana atanu azamuka
ava iwabo gusa nabanje kumuyoberwa kubera ukuntu yari yikozeho ryatse, ya masoni
yanjye ahita aza nirebera hasi, arakomeza araza no ku mutaka ngo baa!

We – “Uh! Ubu se koko ntuzahomba?”

Njyewe – “Kubera iki se Mabuja? Rwose kuva cya gihe sinongeye gusinzira!”

We – “Hhhhhh! Oya si ugusinzira mvuga ahubwo nyine wanyoherereje me2u inshuro


ebyiri, nari nkuzaniye andi magana atanu yawe rero!”

Njyewe – “Eeeeh! Murakoze cyane Imana ibahe umugisha.”

We – “Hhhhhh, sawa rero!”

Uwo mwana mwiza w’umukobwa yahise agenda, ndebye wa musore wari ugihagaze aho mbona
amaso yayamuhanze, ndamureka yimara ipfa, ahindukiye ahita ambwira.

We – “Njyewe nitwa Brown, ntuye hariya ruguru gato kuri kiriya gipangu cy’icyatsi.”

Njyewe – “Eh! Hariya mbona hinjiye iriya modoka nziza?”

We – “Yego! Niho mu rugo rero, ewana ndashaka unkinire aka Game rero.”

Njyewe – “Eh! Akahe ka Game se Boss?”

We – “Nitwa Brown humura winyita Boss, ahubwo nyine ndashaka unshakire numero ya
telephone y’uriya mwana w’umukobwa uvuye hano, ni ukuri uyimpaye nagura, kuva nava
muri America nibwo mbonye umukobwa mwiza! Mbabarira umfashe ndakwinginze!”

Njyewe – “Uh! Ushobora kuba wamukunze ariko? Uzi ko nakurebaga nkabona wahezeyo
neza neza!”

Brown – “Eh! Ntakubeshye kwihagararaho ni ukwipfuka umunwa! Uriya mwana kumureba


agenda birenze kureba film nziza zibaho ku isi. Ukuntu yatambukaga disi atababaza
isi, uriya ambwiye ngo mbe inkweto ze ajye ankandagiramo nabyemera, burya koko
Imana izi kurema ndabibonye! Ahubwo muvandi urazimpa se?”

Njyewe – “Oh! Urihangana nanjye ntazo mfite, buriya nanjye mubonye gutyo nk’abandi
bakiliya.”

Brown – “Bro, nyine reba numero woherereje me2u inshuro ebyiri ubundi uzimpe ibindi
ndirwariza, ni ukuri ndakwinginze mpoza umutima utamamo impumuro y’uriya mwana
w’umukobwa, ndamushaka weeee ……………!”

Online Game, ntuzacikwe na Episode izakurikira….


[17:16, 1/26/2017] +250 788 478 832: Episode 2: Gisa Dovine….Brown abashije
kumubona Online
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Chief Editor Kuwa 26/01/2017 Saa 03:56
Share
Tweet
Share
Email
Comments

Njyewe-“Eeeeh! Ibyo ndabyumva ariko se niyo nazibona urumva ubwo napfa kuguha
numero za telephone z’umuntu gutyo gusa nta burenganzira ampaye?”

Brown-“ mbabarira utampakanira rwose! Erega buriya nta byiza bitagira ibitambo,
kandi numero nzishakira amahoro ntabwo nzishakira amahano, uzi ngize Imana
nkamubona Online, Mana weeee!”

Njyewe-“Hhhhhh! noneho ninjye ngiye kuba igitambo? Muvandi igendere ndumva ushaka
kunta mu bibazo, ubwo uzamureba uzimwiyakire.”

Brown-“Wambabariye koko? Ndacitswe basi mvuga amangambure gusa byirengagize


unyihere numero ibindi nako wowe zimpe wokabyara hungu na kobwa ukongeraho
n’impanga!”

Narebye ukuntu uwo Brown yashyushye, yavugishijwe ibintu byabaye ibindi numva
mugiriye imbuhwe ntangira gushaka uburyo namutabara ariko nanone natecyereza ko
umwana w’umukobwa ashobora kuzamenya ko ari njyewe watanze numero ye ibintu bikaba
ibindi atazongera kunteza imbere.

Ubwo ntangira kumuhakanira ariko Brown akomeza gutakamba mu by’ukuri nabonye


ababaye niyemeza kuba croix rouge muri ako kanya ngatabara imbabare y’umutima
umenetse,

Njyewe-“Bro, reka ngushakire numero ye, gusa umbere umusore ukwiye nkuko
mbikubonaho, maze ntuzatume mbura uriya mu kiriya kuko amenye ko ari njye
naziguhaye ntabyishimire ntiyazagaruka, kandi naba mpombye pe! Impamvu ngiye
kubikora nuko mbona ubabaye!”

Brown-“Eeh! Eeh! Eeh! Urakoze weee! Ewana umunsi namubonye nzaguha n’ibya mirenge
niba umuzi, ni ukuri kwose njyewe Brown mwene nde, uriya mukobwa namukunze kandi
nshaka kumusasira inyegamo nkamutaka amasimbi nkamuzengurutsaho inyenyeri z’icyezi
kizira icyasha maze akaba icyogere mu bakobwa b’i Rwanda”

Umusore yaramutatse yivayo ari nako nanjye nseka nkajya hasi, ntangira kumushakira
numero muri message nari nohereje uwo munsi, manuka buhoro ndeba nawe ampagaze
hejuru, ndinda ngera hasi ndongera ndazamuka, manuka noneho nitonze mfungura buri
message ariko ngera hasi ntabonye iyo noherejeho ama unites ya magana atanu inshuro
ebyiri, ubwo mpita mubwira.

Njyewe-“Aho umufundi yubatse inkangu ziratwara, urihangana numero ndayibuze”

Brown-“Eeeeh! Oya oya! Utambwira ko uyibuze!”

Njyewe-“Ngaho nawe irebere niba ugira ngo ndakubeshya”

Nahise mpa telephone umusore wari wabuze uburyo ahumekamo, maze atangira kwirebera
muri messages nuko birangira asa nutaye ubwenge.

Ibyo byose nabonaga ari nka film ndi kwirebera, siniyumvishaga ko umuntu yabona
umukobwa inshuro imwe yonyine maze akabura amahoro, Brown yampereje telephone maze
avuga ababaye,

Brown-“Akira telephone yawe basi umfashe nagaruka uzandike ahantu, ni ukuri


ndakwinginze nuzimpa nzakwitura!”

Njyewe-“Nta kibazo muvandi! Urababaye ndabibona kandi ihangane nzagufasha!”

Brown yahise akora mu mufuka akuramo inote y’ibihumbi bibiri arampereza,

Brown-“Akira!”

Njyewe-“Nguhe aga karita se cyangwa me2u?”

Brown-“Oya jya kwinywera amata, nakuvugishije cyane kandi nzi ko wiriwe hano ku
mutaka, ushobora kuba utigeze ukora ku munwa kandi njye nariye ntabwo twanyagirwana
ngo ntohe mbere kandi ndi umusore utegereje umwari uzaturuka kuri wowe”

Njyewe-“Eeeeeh! Nubwo ntari se ariko isuka ndayakiriye, urakoze cyane ndetse uri
umuntu mwiza, Imana iguhe umugisha!”

Brown-“Nawe urakoze cyane muvandi”

Brown yahise akata aragenda mukurikiza amaso kugeza ageze muri cya gipangu, maze
arasona barakingura arinjira.

Bavuga ibipangu! Uuuuuh! Aho Brown yatahaga ni hahandi bamwe batinya ku buryo ujya
nko kurebayo umuntu wagera ukamuhamagara yahagusanga ugatangira kuvuga ngo
“Nagiraga ngo ngusuhuze, nihutaga ntabwo nkomeza mu rugo”

Brown amaze kwinjira, nitegereje ka ka note yari amaze kumpa maze ntangira kwibaza

Njyewe-“Ese koko bibaho? Umuntu ashobora kubona umukobwa inshuro imwe gusa akamera
nk’ubonekewe? Ariko byo uriya mukobwa ni mwiza tu! Ariko se nanone ubundi ubu ko
ntajyaga ndeba ubwiza bw’abakobwa, ubu si ndi cya Sematama? Ariko nanjye
ndirenganya, ubu ko ntajya nireba no mu kirori najya kureba abandi bana gute? Uuuh!
Ahubwo se kuki Brown atamukurikiye ngo arikocore? Eeeh! Ariko se buriya biriya
yavugaga ngo online byo si inzira ra? Ntabivuga! Ubanza narasigaye tu! Nanjye
nkabona ndeba mu maso y’umwari nkubika umutwe! Ese buriya bino bisoni biva he?”

Nkiri muri ibyo numvise umuntu ambwira ngo ndayataye, nshiguka vuba ndebye ka ka
note nari mfite mu ntoki ndakabura, ndebye imbere mbona kari kugurukanwa n’umuyaga
ndakirukankana ndagafata mpita ngaruka ndicara ndatuza.

Amasaha yakomeje kwicuma mbona burije, dore ko nari nakoreye n’amafaranga arenze
ayo nakoreraga hahandi, niko kuzinga umutaka nshyira ku rutugu ndazamuka ngeze ku
muhanda mpitamo kujya kureba Gasongo, maze nsubira hahandi ku muhanda nakoreraga
nkihagera koko mbona nguwo Gasongo!

Gasongo-“Hhhhhh! bakaba baragufunguye rero! Nizere ko uzajya wubaha abakuruta sha!


Wumvishe ukuntu ishene iryana se?”

Njyewe-“Hhhhh! ninde wakubwiye ko bamfunze se?”

Gasongo-“Sinabonye abandi banze kuva hano babapakira ra? Naje kurunguruka ngo
ndebe ko urimo ngo ngukurikire ariko ndakubura mpita menya ko wowe bagutwaye kare
mu gitondo kubera kwa kuzinduka kwawe”

Njyewe-“Hhhh! Ariko Gaso, ntabwo uzi ko kuva cyera nubaha? Ntabwo nategereza ko
banyuriza! Ahubwo dutahe tujye guteka ndumva nshonje!”

Twahise dutambika tugenda twiganirira, tuzamuka gato tugera ku ka butiki kari munsi
yo murugo ndeba utuntu ngura, Gasongo atangira kwikanga, araza aranyongorera.
Gasongo-“Nonese wongeye kwikopesha nanone? Urabona tuzayishyura ryari?”

Nahise nseka nishyura ka ka note ka bibiri, bakuramo nirindi deni twari dufite,
turizamukira tugeze mu rugo Gasongo acana Imbabura dutangira guteka,

Gasongo-“Bro, none se ko nshimye uhashye tukaba dutetse, nkaba nabonye wanishyuye,


kandi nzi ko utakoze? Amafaranga wayakuye hehe?”

Njyewe-“Hhhhh! Bro, nyine burya nageze hariya ku muhanda nsanga itegeko ryo kuva
hariya ryatangiye gukurikizwa, maze nshyira umutaka wanjye ku rutugu ntambika ngana
hariya muri quartier zo mu kizungu, ewana nakoze biratinda gusa igitumye nishyuye
nkanahaha ni umusore witwa Brown, uwo musore rero yansanze aho nimukiye uyu munsi
maze………….”

Gasongo namubwiye byose, aratangara arahaguruka atangira kubyinira ku rukoma, maze


arambwira,

Gasongo-“Eeeh! Bro, twongeye twariye! Ubu nanjye ngiye kureka ubukarani ubundi
ninjirire ak’ubukomisiyoneri bw’abakobwa beza.”

Twese-“Hhhhhh!”

Twakomeje kwigumira muri izo blagues zaduhaga courage ubuzima bugakomeza, bukeye mu
gitondo nk’ibisanzwe saa kumi n’imwe nabaga nariraye ku kababa, nterura umutaka
nerekeza ku muhanda ngera hahandi nari nimukiye, ntangira gucuruza, byageze nko mu
ma saa yine Brown ahavuye nk’inshuro eshanu ambaza ko nabonye numero za wa mukobwa.

Bigeze nka saa sita numvise nshonje, mfata udufaranga manuka gato kuri cantine
nywa agakombe k’amata ndangije ndasohoka ngeze mu muryango nterera amaso ku mutaka,
mba mbonye abantu babiri bahahagaze nzamuka niruka ngo bativumbura bakigendera,
muri uko gutera ibitambwe birebire mba mputaje ntabishaka umubyeyi wari ufite
agataro ari kuzunguza imbuto, agataro karagwa maze imbuto ziranyanyagira.

Ibintu byabaye ibindi, umubyeyi arantuka yivayo, abantu batangira guhurura


badukoraho uruziga.

Nacishije amaso muri abo bantu badushungereye, mba mbonyemo Brown, duhuje amaso aba
ahigitse abandi aza imbere,

Brown-“Mama, bigenze bite?”

We-“Si iki gihungu kigenda kitabona wagira ngo nta feri kigira, arazishyura ye!”

Brown-“Nonese agize ate?”

We-“Ameneye imbuto! ubwo se wowe ntubibona? Arazishyura da! Ubwo se abana banjye
bararya iki? Igihumbi na magana atanu nayashyire hano ubu naje gushaka icyo abana
banjye bararira!”

Natangiye kwisakasaka ariko Brown anyitambika imbere,

Brown-“Eeeh! Niba ari ayo gusa akira Mama! Uyu musore ni uwanjye mubabarire!”

Brown yamuhaye ayo mafaranga yifuzaga, inama iraremura nzamukana na Brown tujya ku
mutaka, ntangira kumushimira cyane, tukiri muri ibyo hari umwana muto waje afite
agapapuro kanditseho numero aba arambwiye.

Umwana-“Umva, barambwiye ngo bitsa kuri mobile money aya mafaranga kandi ngo urebe
neza utaza kongera kwibeshya nka kwa kundi wabigenje ubushize kuri me2u”

Uwo mwana akimara kuvuga gutyo, nahise menya ko ari uwo kwa wa mukobwa Brown
yifuza, maze numero nzandika nitonze ndangije mbaza uwo mwana,

Njyewe-“None se nyiri iyi numero yitwa nde?”

Umwana-“Yitwa Gisa Dovine”

Njyewe-“Eeeh! Koko ndabona ariwe, byakunze rero urakoze!”

Umwana yahise agenda yiruka, mpindukiye mbona Brown yarangariye muri telephone ye
nziza yari afite ndetse areba adahumbya, maze nanjye muhereza agapapuro kariho
numero ya wa mukobwa nari maze kumenya ko yitwa Dovine, gusa mu kumureba nabonaga
yari yibagiwe ariko nkabona Brown atambona ahubwo areba muri telephone ye
adahumbya, hashize akanya gato aba arashigutse,

Brown-“Woooow! Gisa Dovine tayali Online!”

Brown akivuga gutyo yahise yiruka kibuno mpa amaguru akingura igipangu cy’iwabo,

Njyewe-“Umva umva! Numero se? ………….

[6/10, 15:44] +250 788 819 279: Episode 3: Brown wo mu baherwe atumiye umwana
ucuruza me2u ku meza iwabo, mushikiwe aratungurwa!
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Ange Eric Hatangimana Kuwa 27/01/2017
Saa 04:30
Share
Tweet
Share
Email
Comments

Episode 3: Ibyo Brown ntiyigeze abyumva, yarinjiye bakinga urugi ndeba, umusore aba
asize nomero gutyo.

Nibwiye ko wenda Brown yaba yari asanzwe amuzi, akaba ahise amumenya kubera amazina
ye yari amaze kumva, maze byose nshyiraho akadomo maze nikomereza gutanga me2u.

Byageze nka saa munani, ha handi umuntu aba atangiye kumva akangononwa mu nda,
mbega numvaga nshonje cyane, maze ntekereza kujya kwa Mama Brendah kurya imvange.

Nazinze agatabo ka mobile money ngasiga oho, ndahaguruka ndamanuka ngeze hepfo gato
numva ijwi rihamagara kwa kundi benshi banga, ngo tsiii!

Ako kanya nahise mpindukira vuba vuba, numvaga ari nk’umukiliya unshaka, mu kureba
inyuma nasanze ari Brown wari uhagaze kuri gate y’iwabo, yambaye ikabutura
y’umukara n’isengeri y’umweru, maze arandembuza ngaruka inyuma mugezeho.

Brown – “Hhhh! Bro wari ugiye he se?”

Njyewe – “Nari ngiye hariya kwa Mama Brendah!”

Brown – “Uh! Uziranye na Brendah se? Hhhhh! Ari mu rugo rero ari kumwe na Sister
wanjye ntabwo ari hariya iwabo!”

Njyewe – “Wapi si we nari ngiye kureba, nari ngiye kurya hariya kuri restora
y’iwabo tu! Ahubwo uwo Brendah sinamuzi usibye kumva bavuga ngo kwa Mama Brendah
gusa.”
Brown – “Eh! Bro, byihorere uze twirire mu rugo, ni na cyo nagushakiraga!”

Njyewe – “Eeh! None se? Nako nyine wari ukoze ariko nzaza nabiteguye, mbega ari nko
ku cyumweru mvuye gusenga!”

Brown – “Hhhhhh! N’ubu ngwino nta kibazo rwose, erega witinya uri inshuti yanjye,
buriya kuva nako nzakubwira neza.”

Kubera ubwoba nari nifitiye, nakomeje guhimba impamvu zo gukwepa Brown ngo ntajya
iwabo ariko birangira nsinzwe maze Brown ajya imbere ninjira mu gipangu, ngezemo
ntangira kureba hirya no hino ibintu by’agatangaza byari biri mu gipangu cyo kwa
Brown!

Brown yakomeje imbere, tugeze ku kabaraza ntangira gukuramo inkweto ngo ntanduza
inzu kandi iba yabavunnye, ariko nibuka ko isogisi rimwe ry’ibumoso ryacitse ku
gatsitsino manura byose mbikuramo ubundi ninjira nambaye ibirenge, tugeze mu nzu.
Eeeh! mbega! Nitegereje ibintu by’agaciro byari byuzuye mu nzu, intebe nziza,
utubati n’ameza by’ibirahuri, mbega ndabibatuye!

Nakomeje gato nkurikira Brown, mba numvise inseko z’abakobwa ndikanga, mu kugera
imbere mba mbonye abakobwa babiri, umwe yari inzobe itavangiye, y a yindi izonga
inzobere, yari yambaye agasarubeti k’agakabutura ka karokaro n’aga singlet
n’ingofero nziza, naho undi we yari yambaye collant y’umukara n’agapira gatukura
maze ntangira kumva nasubira inyuma kubera amasoni ariko Brown ahita abibona.

Brown – “Karibu hano ni mu rugo! Rwose wisanzure!”

Brown yamaze kuvuga gutyo bose bahindukirira rimwe duhuje amaso isoni ziba ziraje
ndeba hasi, umwe muri bo ahita avuga.

We – “Eh! Yampaye inka! Mobile money zimukiye hano se? Ubanza inzu yacu yahindutse
umutaka!”

Bose ngo “Hhhhhhhhhh!”

Brown – “Ariko Jojo wagiye ureka gushyanuka.”

Jojo – “Ahaaa! Ndakuzi wowe uba wihaye ibintu byo guhisha amarangamutima, ubu iyi
comedy wowe ntiwayigura? Hhhh! Reba yambaye n’ibirenge noneho ndakubwiye!”

Brown – “Jojo, nongere kumva uvuga amateshwa urambona! Ariko ntujya uhinduka? Rata
Bro, iyicarire.”

Naratambutse n’ubwoba n’isoni, nicara mu ntebe yari ibari imbere neza neza nakubura
amaso tukayahuza nkareba hasi.

Ako kanya si nzi aho Brown yahise ajya, nsigara muri salon nkumva abakobwa beza
bongorerana utuntu ntazi bagaseka nanjye nkurayo aga telephone ntangira kwisomesha
ubusa, burya telephone ni inshuti ishobora kugutabara iyo ugira isoni.

Ubwo hashize akanya gato, Brown aragaruka maze arambwira.

Brown – “Bro, ngwino twirire ndabona abo bakobwa ahari bahaze!”

Wa wundi Brown yiyamaga kuvuga ari we Jojo yahise avuga.

Jojo – “Ambaa! Singaho! Ariko Brown, uzi ko naseka mugiye gusangira! Wamwaruriye
hariya ku kabaraza si ho njya mbona abasaba babahera!?”
Brown – “Jojo, nongere nkwiyame! Ariko wagiye ucisha make wa mukobwa we! Bro,
ngwino rata turye!”

Nahagurutse n’ijire yanjye no ku meza ndicara.

Brown – “Iyarurire urye uhage, ntugire urwikekwe uriya mukobwa ni Sister wanjye,
uriya bari kumwe we ni Brendah wa ha handi wari ugiye bafite restaurant.”

Njyewe – “Urakoze Brown!”

Twatangiye kurya, hirya inseko z’abana b’abakobwa na zo zabaye inseko, dore ko


babikoraga neza maze buhoro buhoro ubwoba butangira gushira mba mbwiye Brown.

Njyewe – “Brown, kabisa mutuye ahantu heza!”

Brown – “Eh! Harabaye nta kibazo, ubu nirirwa hano njyenyine n’uriya Sister wanjye!
Daddy na Mummy bo baza nijoro bavuye ku kazi, hakaba n’igihe bataje!”

Njyewe – “None se ukora iki Brown?”

Brown – “Mfite iduka hariya mu mjyi ricuruza amatelephone, rero njyayo rimwe na
rimwe nkareba situation ubundi nkigarukira hano.”

Njyewe – “Eeeh! Byo ugaragara nk’umuBoss”

Brown – “Hhhhh! Si cyane gusa ntacyo mbaye kandi nawe humura ni ejo ukaba uwo
benshi batari bazi ko uzaba we, nabonye ukunda no gukora!”

Njyewe – “Ibyo byo aho ho ntubeshye, buriya se ubona bizaza?”

Brown – “Oh! Cyane rwose, burya iyo ushaka kugera ku cyo ushaka, bisaba kubikorera,
kabone n’iyo byaba bigoranye amaherezo iyo ukoze cyane ubigeraho.”

Njyewe – “Ufite Sister wawe musa!”

Brown – “Hhhhh! Jojo se? Eh Jojo nta ribi da! Wamukunze se nguhe numero ye
wirwarize. Oh! Nibutse utaba whatsapp cyangwa Facebook.”

Nkirya indimi telephone ya Brown yahise isona arayifata ajya kwitaba hanze nsigara
aho, wa mukobwa witwa Brendah mbona araje anshaho anyitegereza, arakomeza afungura
akabati asuka amazi mu kirahuri ntegereza ko agenda ariko mbona wapi.

Yakomeje kuguma aho asoma atereka, nkubura amaso nkongera nkareba hasi na ko mu
isahani, hashize akanya aba aritsamuye.

Njyewe – “Urakire!”

Brendah – “Twese! Yeeeee! Uzi ko avuga burya!”

Nashatse kumubaza impamvu atunguwe no kumva mvuga, ariko ndebye ukuntu yandebaga
ndaruca ndarumira.

Brendah – “None se ko wa muntu wakuzanye yagusize hano urabigenza ute?”

Njyewe – “Uravuga Brown se?”

Brendah – “Uh! Uzi ko amuzi! Brown se muraziranye?”


Njyewe – “Yego!”

Brendah – “Uuh! Noneho ntabwo wari uje usaba?”

Nabuze icyo nsubiza ako kanya numva Sister wa Brown ahamagaye uwo Brendah agenda
yiruka Brown na we ahita aza.

Brown – “Bro waryohewe se?”

Njyewe – “Cyane kabisa! Mushiki wawe azi guteka!”

Brown – “Atekaa! Uriya ntumuzi, ntazi no gukata igitunguru, ahubwo hagowe umugabo
uzamushaka, wamubaza Whatsapp gusa cyangwa Facebook. Eh! Bro gira vuba nkwereke
aho twigira nkubwire neza uko ka ka numero byagenze!”

Njyewe – “Uuuh! Kuri ya gahunda se ya wa….”

Ntarakomeza.

Brown – “Siiiiiii! Vuga gake, hhhhh! Ubu nako gira vuba ndakubwira!”

Nagize vuba nk’umusore utiganda mba ndasoje, manuza n’amazi ubundi ndatuza.

Brown – “Reka nkubitemo aga t-shirt ubundi tugende ndumva umunwa washyushye
kabisa.”

Njyewe – “Hhhh! Ntiwumva se! Twagiye ahubwo!”

Siniriwe mbaza Brown aho tugiye, yahise acaho nanjye nsigara aho mutegereje,
agarutse ndahaguruka dusubira aho ba bana b’abakobwa bari bibereye.

Brown – “Jojo, tubaye twigendeye nunshaka uze kumpamagara.”

Jojo – “Hhhhh! Ubwo uranyura he n’uwo mushonji uguye isari?”

Brown – “Ariko Jojo, wumva uzabaho gute n’uwo mutima wawe wagira ngo na ko
twigendere Bro.”

Ubwo twarakase turasohoka ngeze hanze nambara za nkweto na ko bya binyusi mu gihe
tugeze kuri gate tugiye gusohoka twumva umuntu uhamaga Brown duhindukira rimwe
dusanga ni wa wundi numvaga bahamagara Brendah aza adusanga, atugezeho.

Brendah – “Nashakaga uyu musore!”

Njyewe – “Uravuga njyewe se?”

Brendah – “Yego, akira urugi rwa telephone yawe wari usize mu ntebe! Njye nitwa
Brendah, umva Brown nusanga ntahari umenye ko nagiye.”

Umwana w’umukobwa yarakase asubira inyuma ngiye kubona mbona umuzamu akinguye
umuryango w’igipangu, hinjira imodoka nziza y’umukara Brown ahita ambwira.

Brown – “Oohlala! Umusaza ko aje kare se ubu bite? Bro, ba uri hariya ukorera
mbanze numve uko bimeze ndaza kukureba mu kanya.”

Narikirije nshaho no ku mutaka ndicara gusa numvaga mpaze cyane maze ntangira
gutekereza ibyo nabonye kwa Brown, nibuka Jojo na Brendah numva ndasuherewe.

Nibutse amagambo ya Jojo, nicuza impamvu nagiyeyo ariko na none nibutse Brendah
witsamuye nkamubwira ngo arakire akanyikiriza numva ni ibintu bibiri bihabanye nka
Ndiza na Buzinganjwiri.

Burya hari igihe ucika intege kubera ikintu kitari cyiza cyakubayeho cyangwa
wabonye cyangwa wumvise ariko buriya jya ugerageza byibura wibuke akantu kamwe gato
keza wumvise cyangwa wabonye kazakuvura. Kumva wiyanze dore ko buriya benshi
twibagirwa ibyiza naho ibibi bikibasira imboni z’amaso yacu, ni ukuri umunsi
watekereje byinshi bibi uzanibuke gato keza kazahita gasiba ibibi byose.

Maze kwibuka byose Brendah yambwiye numvise ngaruye imbaraga nshyiraho rwa rugi rwa
telephone nari nataye nkomeza akazi, byageze nimugoroba numva mfite courage nyinshi
ariko mpitamo gutaha kugira ngo ejo nzazinduke nk’ibisanzwe.

Nazinze umutaka nshyira ku rutugu mfata inzira ijya mu rugo, uwo munsi sinigeze
nyura kuri Gasongo.

Nagezeyo ntungurwa no gusanga imbabura hanze ndebye neza mbona umukobwa wicaye
impande y’imbabura yambaye igitenge n’umupira w’ingofero ariko ubona bisa nk’aho
bikuze nako bishaje maze ndikanga ntangira kugenda biguru ntege.

Nakomeje imbere gato ngenda musanga mba ntangiye kwihamagarisha Gasongo.

Njyewe – “Gaso, Gaso ko watashye kare wana?”

Ubwo numvise Gasongo atanyikiriza ahubwo wa mukobwa wari wicaye impande y’imbabura
aba ari we unyikiriza ambwira.

We – “Erega Gasongo ntawe uri hano! Agiye ku muhanda aho hepfo!”

Njyewe – “Uh! Ko yagusize wenyine se?”

We – “Hari umuntu ngo babana hano yari agiye kureba!”

Uwo mukobwa akimbwira gutyo narahindukiye mbona nguwo Gasongo aza yahagira.

Gasongo – “Bro bite se? Uzi ko mvuye kukureba nkakubura?”

Njyewe – “Pole wangu turabisikanye.”

Gasongo – “Ahubwo wa mu Patron aragushaka hano hepfo!”

Ubwo natangiye kumubaza uwo mu Patron uwo ari we na we ahita anshira isiri nsiga
umutaka aho, Gasongo ajya imbere nanjye ndamukurikira tugeze hepfo gato.

Gasongo – “Bro, nyine nagiraga ngo twiherere uriya mukobwa ubonye nkubwire ibye.”

Njyewe – “Wazanye umugore ntiwambwira se?”

Gasongo – “Oya, ahubwo uriya mukobwa wabonye hariya…………………”

Ntuzacikwe na Episode ya 4 ya Online Game…………….


[6/10, 15:44] +250 788 819 279: Episode 4: Online Game
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Chief Editor Kuwa 28/01/2017 Saa 04:00
Share
Tweet
Share
Email
Comments
Gasongo-“Oya, ahubwo uriya mukobwa wabonye hariya yitwa Gaju, twiganye ku kigo
kimwe hariya nize”
Njyewe-“Uuuh! Nonese hari icyo bitwaye niba yari Girlfriend wawe…..!
Gasongo-“Oya se kandi winsha mu ijambo, nyine kuriya wamubonye yari umwe mu bakobwa
beza twagiraga mu kigo kuburyo uwagiraga amahirwe yo kumuvugisha yabigenderaga
icyumweru. Bro, ntakubeshye nanjye namugezeho antera indobo nzinga amabinga
nyahisha munsi y’amaza twari turiho,
Twaje kwimuka tugera muwa gatanu twisanga mu ishuri rimwe, ngira amahirwe umwarimu
aba atwicaranyije ku ntebe imwe, ewana kuriya umureba namuririyeho ibi bya nyabyo,
abamushakaga bose baranguriraga ngo mbibagiremo maze nanjye nkabizeza ibitangaza,
namugera imbere nkaba cya Sematama nkaruca nkarumira”
Njyewe-“Hhhhhhh!”
Gasongo-“Ubwo buhoro buhoro nagiye muvugisha nganisha ku rukundo ariko wapi umwana
w’umukobwa wari ufite ubwiza bw’agatangaza akankatira ku isuku ngapfuka umunwa
ngafata ikayi nkiga,
Mu gihembwe cya kabiri yazanye aga telephone keza cyane, yewe ubanza ari nabwo bwa
mbere ahari nari mbonye telephone mobile,
Yagakuragamo nkarangara, numvaga ari ishema kwicarana n’umwana ufite aka mobile,
kandi koko byari byo!
Bro, yahoraga yandika utu message buri kanya, kabisa niyo twabaga turi gukora test
imeze ite yarekaga kwandika agasubiza massage yarangiza kuko namukopezaga
nkamuhereza ibyo nakoze nawe akandikura,
Buri week end yaratahaga, kumubona mu kigo byari imboneka rimwe mu mwaka, cyakora
iyo yazaga byabaga ari ubukwe kuri njye, yanzaniraga ibyo twitaga ibipolezo birimo
imigati, amandazi, kuburyo namaraga kurya nkanga gukaraba ahubwo nkagenda mpumuriza
abantu bose”
Njyewe-“Hhhhhhhh! Nuko?”
Gasongo-“Igihembwe cya kabiri kirimo kirangira, ndabyibuka hari kuwa gatanu
nimugoroba, nigumiye muri class, mbona Gaju arinjiye birantungura kuko nari nziko
aba yatashye maze araza yicara mu ntebe uko bisanzwe mubajije impamvu atagiye
arambwira ngo byahindutse azagenda ejo kandi ashobora kuzaza atinze kuko ngo iwabo
hari hari ubukwe, nibwo yansabye kuzamufatira notes nkanamukorera ama test,
Icyo gihe yansigiye inote ebyiri z’igihumbi nawe urabyumva nari ndi Boss! Nageraga
muri cantine nkifata mu mayunguyungu ngatumiza icyo nshaka,
Bwaracyeye umwana w’umukobwa aragenda, umunsi umwe urashira, ibiri, itatu ndetse
icyumweru kirirenga atari yagaruka,
Njyewe-“Yampaye inka! Ubwo se byaje kugenda gute?”
Gasongo-“Ahaaa! Ndacyakubwira, ubwo sibwo abarimu bose binjiraga bamumbazaga
nkababwira ko atashye mukanya arwaye!
Bro, byageze aho birasakuza, bamenya ko amaze icyumweru atari mu kigo, ubwo abarimu
nabo bati ukadusobanurira aho akorera ano ma test!
Ubwo nabuze icyo nsubiza, bampitishamo kwirukanwa no kuvugisha ukuri, ndemera mvuga
byose!
Bro, bahise bahamagara iwabo igitaraganya, maze umunsi nari nicaye mu ishuri mbona
ikimodoka kiza kinjira mu kigo kiruka, aho nari ndi ntangira gutitira”
Njyewe-“Yebaba weee!”
Gasongo-“Ubwo abandi bana barahagurutse barebera mu madirishya ariko njye ubwoba
buranyica nkomeza kwicara, hashize akanya Animateur ngo baa! Ati “Nkubone wageze mu
biro bya Directeur vuba”
Njyewe-“Inka yanjye! Ye?”
Gasongo-“Bro, nkigerayo bampase ibibazo mbura aho nkwirwa, birangira nsinzwe bafata
umwanzuro wo kunjyana mu buyobozi,
Bro, uziko buriya uriya mukobwa namufungiwe iminsi ibiri babura ibimenyetso
byerekana ko nagize uruhare mw’ibura rye bakandekura”
Njyewe-“Eeeeh! Bro, burya waranafunzwe?”
Gasongo-“Byihorere sha! Ubwo nagarutse mu kigo nkomeza kwiga bidatinze nsoza uwa
gatandatu, kuva ubwo sinigeze nongera kumenya amakuru ye kugeza uno munsi”
Njyewe-“Eeee! Ubwo icyo gihe cyose yarari hehe? Ahubwo se umukuye hehe?”
Gasongo-“Bro, uyu munsi nari ndi hariya mu mugi nk’ibisanzwe nishakira abantu
nitwariza imizigo, sinzi ukuntu umutwaro nari nikoreye wavuyemo voca iransiga
ngenda nyikurikiye, mbona umukobwa arayitoye ayishyira mu mupira yari yambaye,
nanjye ndamwomeka mu kumuhindukiza ooohlala! Nahise nkubitwa n’inkuba nsanze ari
Gaju nzi!”
Njyewe-“Ayiwee!”
Gasongo-“Ubwo nawe yahise abura aho akwirwa ashatse kugenda ndamufata,
ndamuhumuriza niko kumuzana hariya mu rugo, Bro umbabarire nafashe umwanzuro
ntakubwiye”
Njyewe-“Eee! Nta kibazo humura rwose! Ahubwo iyo uramuka utabikoze sinari
kukubabarira, nari kukohereza kumushaka kugeza umubonye”
Gasongo-“Urakoze kubyakira Bro! Dusubireyo rero atabona dutinze akagira ubwoba”
Ubwo twarazamutse gacye gacye tugezeyo dusanga birahiye maze turicara dutangira
kurya, dusoje dukomeza kwiganirira hashize umwanya Gasongo ahita avuga,
Gasongo-“Gaju, uyu musore turabana, humura n’umuntu wanjye ntugire ikibazo”
Gaju-“Urakoze Gaso! Imana iguhe umugisha”
Gasongo-“Urisanga disi! Nonese Gaju, ntago wambwiye, cya gihe ugenda byaje kugenda
gute? Nonese niki cyatumye ubu umeze gutya?”
Gaju-“Gaso, ni ubuhamya bukomeye, sha mburya nkimara kugenda feri ya mbere
nayifatiye ku kivu aho nari ngiye kubonana n’umusore twakundanaga ariko
tutaziranye, byose byaberaga online”
Gasongo-“Eeeeh! Burya wandikaga message buri kanya wandikiraga umuntu utazi?”
Gaju-“Wahora niki sha Gasongo ko ribara uwariraye, uwo musore yambwiye ko akora
muri company icukura amabuye y’agaciro, akanyizeza byose mbega nabonaga agiye kumpa
urukundo nkurwo muri film za romantics nakundaga kwirebera,
Yari yambwiye ko turahura gusa tukamenyana ubundi ngahita nitahira mu rugo kuko
twari dufite ubukwe bucyeye bwaho,
Nkigera ku kivu rero nicaye ahantu uwo musore yari yambwiye ko turahurira,
ntegereza amasaha agera kuri ane ari nako bwatangiraga kwira, ubwo ndambiwe mu ku
muhamagara nsanga telephone yayikuyeho, ngiye Online mbona aherukaho mu gitondo,
sha umutima wananiwe kwakira ibyo ubwenge bwanjye bwawuhereje, nsa nkutaye umutwe,
Bwakomeje kwira cyane, ntaho nari mfite ho kujya ndetse nta n’umuntu nari nzi aho
hafi, sinari no guhamagara mu rugo ngo mbasabe amafaranga muri iryo joro ngo ntege
ngaruke mu kigo cyangwa ngo ntahe iwacu I Kigali, nibwo nigiriye inama yo kwerekeza
mu kabyiniro ku nshuro yanjye ya mbere ngirango wenda nicaremo bucye ubundi ntahe,
Ubwo nicayemo ijoro rirajwigira nkomeza kureba ababyina bigeze aho numva ndiyanze
mu dufaranga ducye nari nasaguye ku itike yari yanyoherereje naka Uganda warage ngo
niyibagize ibyari bimaze kumbaho, uwo munsi ni ubwa mbere nari nyweye ku nzoga!
Njyewe-“Eeh! Mana wee!”
Gaju-“Sha nagumye aho, amasaha akomeza kwicuma ari nako ngenda numva mu mutwe
byikaraga, sinzi umukobwa waje aranyegera maze arambwira”
We-“Bite mukobwa mwiza! Ko mbona unaniwe ntumenyereye amajoro?”
Ubwo numvishe ukuntu uwo mukobwa avuga atuje numva ni umuntu mwiza ungiriye
impuhwe, mba mubwiye ko amajoro ntayamenyereye.
We-“None se wazanywe hano niki kandi utamenyereye amajoro?”
Gaju-“Sha uwo mukobwa amaze kubwira gutyo numvishe ntayandi mahitamo mfite, numva
ko wenda yaba ari amahirwe yo kubona uwanshumbikira maze ntangira kumubwira byose
uko byagenze nawe anteze amatwi, nsoje kumubwira byose yaramwenyuye ndikanga, aba
abwiye umu serveur ngo azane indi Waragi nshatse guhakana, ansecyera ambwira ko ari
buntahane n’imodoka ye nta kibazo!
Ubwo numvishe nishimye cyane, waragi barayizanye ndetse we ubwe ansukira mu
kirahuri ntangira kunywa, agacishamo akavugira kuri telephone, gusa numvaga avuga
igi swayili,
Ibyo byonyine nibyo nibuka, mu gitondo nisanze mu cyumba nkabakabye hirya no hino
mbura umuntu,
Numvaga umutwe undya cyane ndetse nkumva ndazengera, gusa uko naje nambaye ni nako
nari nkimeze, narahagurutse ndazungera nitura hasi ndongera ndasindagira nfungura
akadirishya ndeba hanze mbona ikirere ntazi, ubwoba buranyica nkinga vuba vuba
nshakishije ka ga telephone kanjye ndakabura, nkoze ku rugi narwo numva rurakinze”
Gasongo-“Inka ya Data! Ye?”
Gaju-“Nagumye mo aho ariko amarira, agahinda, ibitecyerezo, ubwoba byari byambanye
insobe isobetse ikibatsi cy’inama umubyeyi wanjye yahoraga angira iyo nabaga ngiye
ku ishuri, muri uwo mwanya byose byari bimaze kuba amasigaracyicaro”
Njyewe-“Yoooh!”
Gaju-“Sha, ubwo nkiri aho nagiye kubona mbona umuntu arakinguye, mu kwinjira
nakubise amaso umusore w’imisatsi itukura, aza ansatira nanjye mpungira mu nguni
ari nako induru nyiha umunwa,
Uwo musore yabonye mfite ubwoba bwinshi abura aho ampera, atangira kumbwira mu gi
swayili ibintu ntumvaga mpita menya ko ari umunyamahanga, abonye ntabyumva akajya
anshira amarenga maze bimurambiye arasohoka aragenda”
Gasongo-“Ayiwe Data weee!”
Gaju-“Ubwo nagumye aho, ndarira ndihanagura ngeze aho ngwa agacuho ndasinzira, uwo
musore yaje kugaruka nimugoroba akoze ku rugi mpita nkanguka, arakingura arinjira,
ntangira guhunga ariko mbona ashyize igikapu aho arongera arigendera,
Negereye cya gikapu ngo ndebe ikintu kirimo, nsanga harimo imyenda, amavuta,
n’ibindi byo kurya, ubwo ndiyakira nkuramo imyenda njya muri douche yari iri aho mu
cyumba ndoga, mvuyemo ndisiga ndogera ndambara mpita mfata tumwe mutwo kurya yari
yazanye ntangira kurya, nsoje nararyamye ariko mu byukuri nti kwari ukuryama ahubwo
kwari ukuryamira amajanja,
Sha Gaso, iminsi yabaye itanu umusore aza nkarwana nawe ashaka kumfata ku ngufu,
yakumva urusaku rubaye rwinshi akagenda, umbabarire aha iyo mpageze binanira
kwihangana”
Ubwo Gasongo yegereye umwana w’umukobwa wari wasutse amarira, aramwiyegamiza
atangira kumwihanganisha kuri njyewe ho numvaga birenze ubwenge bwange, maze
hashize akanya gato,
Gaju-“Ubwo umunsi wakurikiyeho, uwo musore yaje yasinze aza ansanga hahandi mu
cyumba nari ndi, mbonye ko yasinze mwakira neza, mukuramo agashati mbona arishimye
cyane, yicara ku buriri mukuramo inkweto mbona byamurenze, ako kanya aba yirambitse
ku buriri, Gaso urabizi ko nari ndi umukobwa w’umusirimu, nahise ntangira
kumukorera massage nkuko nabibonaga mu ma film narebaga, ntibyatinze umusore yahise
ashyirwayo arasinzira, mukora mu mufuka nkuramo urufunguzo rwonyine ndakingura
ndasohoka ndongera ndakinga, nkomeza muri solon nkingura urugi rwo hanze niruka
ntazi aho ngana,
Ubwo nageze hanze mfa guca inzira mbonye aho nduhiye kwiruka nicara aho, bwacyeye
ndeba maze nkomeza kugenda, bwongeye kunyiriraho nuko nshaka aho ndara ndahabura
ntangira kwifuza na hahandi nari ndi,
Nicaye ku kabaraza k’inzu, hashize amwanya utari muto numva amazi amenetseho, numva
umuntu uvuze ngo Yesu weee!
Ubwo numvishe avuze ngo Yesu we, numva ibyo aribyo byose azi ikinyarwanda, mba
ndamwegereye ntangira kumutakambira ngo anshumbikire, disi ntiyazuyaje yambereye
umwana mwiza aranyumva anjyana mu nzu ampa amazi ndakaraba n’imyenda ndambara,
arangaburira, nanjye mutecyerereza byose uko byagenze ambwira ko hari abantu
bagurisha abantu ku banyamahanga! Ndetse ko ahubwo ngize Imana,
Aho nahamaze imitsi itatu, uwa kane ampa itike inyambutsa musabira umugisha ubundi
ndambuka ngaruka ku Gisenyi, nkihagera nabuze amerekezo, nibwiye kuba nagaruka ku
ishuri ariko mbura aho nahera, nibazaga ndamutse nje nahagera bakanyaka ibisobanuro
byaho mvuye nkabibura nzahita nirukanwa, mpitamo kwigira mu rugo iwacu I Kigali
nkababwira ko ndwaye ndetse nkabasaba ko nakwiga ntaha mu rugo,
Sha nafashe imodoka nerekeza I Kigali, ariko nari narahindanye birumvikana, ngeze
nyabugogo mfata imodoka ijya I remera aho twabaga, mu kugera murugo ndasona iminota
irenga mirongo itatu ntawe ukinguye, nkiri aho hari umubyeyi twitwaga Mama Salome
waje, ankubise amaso aratungurwa, ambaza aho nabaga mubwira ko mvuye ku ishuri maze
ahita ambwira,
We-“Yoooh! Disi se ubu ntabwo wamenye ko mu rugo iwanyu bimutse? Bagiye ku Gisenyi
da! Ubuse koko ntabyo wari uzi?”
Ubwo akimara kumbwira gutyo umutima waransimbutse ndijijisha nshaka uburyo
namusezera nshaho njya ku mwana w’inshuti yanjye twakundaga gusurana nkiri mu rugo,
ngezeyo baranyakira mpamara icyumweru kimwe icya kabiri niyemeza kuza gushaka
umuryango inaha,
Sha nageze ino nkomeza gushakisha, mbabuze ndatuza kubw’Imana mbona akazi ko mu
rugo, aho niho nabaye umyaka wose nirengagije ubuzima bwiza nari ndimo mbere”
Gasongo-“Yebaba weee! Ihangane Gaju”
Gaju-“Sha nyuma byaje kungora, umugabo waho nakoraga ashaka ko ndyamana nawe
ndabyanga maze mpitamo kureka akazi ngakomera ku busugi bwanjye niko kuhava
ndigendera gusa, naje kubona akandi kazi ko gucuruza mu kabari ariko naho mu gihe
nahamaze narwanye intambara nyinshi, nuko numvishe naniwe mbivamo.
Sha Gaso, mbabwiye ibyanjye bwakwira bugacya gusa mbashimiye aho mwankuye, Imana
ibahe umugisha, …………………
[6/10, 15:44] +250 788 819 279: Episode 5: Online Game
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Webmaster Marcel Kuwa 29/01/2017 Saa
07:13
Share
Tweet
Share
Email
Comments

Njye na Gasongo twabuze icyo tuvuga, gusa ubuzima ni ishuri rikomeye, ku muntu
utsinze ibizamini by’ubuzima ndavuga ibigeragezo byose kuri njye buriya namuha
impamyabumenyi irenze mu zibaho zose!

Ubwo Gasongo yikije umutima ubundi yitegereza Gaju wari washegeshwe n’agahinda
ubundi aramubwira,
Gasongo-“Nonese Gaju, ubwo muri ibyo byose ntago wigeze uteshuka ku mabanga
y’umwari koko?”
Gaju-“Gaso, byari bigoye ariko namenye ko uko nabaho kose ntafite ubuzima byaba ari
uguta inyuma ya Muhanga nako ya Huye”
Gasongo-“Genda wa mukobwa we uri intwari! Reka tujye kuryama maze uruhuke, humura
ntacyo ukibaye ubwo ugeze mu maboko yacu, urabaho uko tubayeho ndacyeka byaruta uko
wari ubayeho!”
Gaju-“Murakoze cyane ni ukuri Imana ibahe umugisha”
Ubwo twahise dufata akamatora kamwe tugashyira mucyo twafataga nka salon aba ariho
turara naho Gaju ajya kuryama mu cyumba twararagamo njye na Gasongo.
Bwacyeye mu gitondo, uwo munsi ninjye wabyutse mbere nkangura Gasongo turitunganya,
dusigira Gaju ibyangomba byose yari bukenere, ubundi twerekeza ku muhanda.
Nageze hahandi nakoreraga nk’ibisanzwe manika umutaka wanjye ubundi ntangira
gukora, hari muri week end kandi abantu bo muri cartier yaho nakoreraga nibwo
babaga bahari bose, birumvikana nagize abakiriya benshi kuburyo uwo munsi byageze
nka saa munani ndanguye nka kabiri.
Ubwo nko mu ma saa cyenda numvishe munda byanze nanga kwiyima ngo ntazahanwa
nk’uwiyahuye, manuka hepfo gato kwa Mama Brendah kureba akantu nshyira mu nda, maze
ngezeyo nicara mu nguni hirya.
Ubwo uwakiraga abakiriya yahise aza aho nari ndi maze arambaza,

We-“Tubarurire gute?”

Njyewe-“Eeh! Uririrwa ubaza? Nyarurira imvange”

We-“Eeh! Y’agatunambwene?”

Njyewe-“Nta kibazo amfa kuba ari ibiryo”

We-“Sawa reka nze nyiguhe rwose!”


Ubwo nakomeje kwicara aho ariko hari umubyeyi wari wicaye hirya yanjye gato nawe
wari uri kurya, atangira kunyitegerezaga cyane nanjye nkomeza kumureba hashize
akanya arambaza,
We-“Ariko ubu koko ko batinze kukugaburira? Njye nanga kurya umwana andeba rwose”
Njyewe-“Oya Mama, nta kibazo muryoherwe rwose!”
We-“Uuh! Ubu se narya undeba koko? Enda ngwino dusangire baraba babizana!”
Njyewe-“Wigira ikibazo Mama, baraje babizane ntago batinda, erega ndi umuntu
w’umugabo!”
We-“Ngaho ba unyihereye me2u ndabona ahari arizo ucuruza”
Njyewe-“Si wumva se ahubwo!”
Ubwo nahise nkura telephone mu mufuka vuba vuba ndayimuhereza, ashyiramo numero ye
maze arayinsubiza niko kumubaza,
Njyewe-“Nshyiremo angahe se Mama?”
Nkimubaza ayo muha wa mu serveur yahise agaruka akinkubita amaso aba aravuze,
Serveur-“Eeh! Uza gucururiza hano wowe?”
Njyewe-“Nje kurya Boss! Ahubwo se ko utabizanye?”
Serveur-“Banza unsubize impamvu uza gucururiza muri restaurant yacu? Turagusorera
se?”
Njyewe-“Basi niba bitemewe rwose ntabwo nzongera kandi mumbabarire, ngaho mpa
ibiryo nirire nigendere”
Serveur-“Aca ivyo wana, ahubwo shyira hano tugabane inyungu!”
Ubwo naracecetse gato, ntangira kumusaba imbabazi mubwira ko ntari mbizi maze wa
mubyeyi aba yitambitsemo atangira kuvuga ko ariwe wansabye ko muha me2u, ariko umu
serveur aba ibamba ngo reka tugabane inyungu nuko uwo mubyeyi ahita avuga,
We-“None se musore, urifuza angahe?”

Serveur-“Ahubwo se aguhaye angahe se?”

We-“Ampaye ama unites ya magana atanu”

Serveur-“Ubwo arampa mirongo itanu rero!”

We-“Ubwo mirongo itanu yonyine niyo ari gutuma hano hacika igikuba koko?”
Serveur-“Erega hano mu mugi ibintu byose ni imibare Mere! Ubu se ko ntayo
natoraguye kuva bwacya?”
We-“Ntacyo, ubwo ndayaha mabuja wawe niwe wishyura ubukode, ko tuziranye se! Nta
kibazo rwose tuza ukomeze akazi kawe!”
Serveur-“Oya oya, nyine muyampe ndaza kuyamuha, sibyo se?”
Ubwo tukiri muri ibyo nahise mbona wa mukobwa nasanze kwa Brown ari we Brendah,
maze yinjira yihuta ahita akatira aho twari turi wa mubyeyi ahita avuga cyane!
We-“Umva Bre, Mama ari hehe?”
Brendah-“Nta wuhari ni njye nasigaye hano njyenyine n’abakozi, wamushakaga se?”
We-“Nashakaga kumubaza ukuntu yashyizeho amategeko arenze ay’abayahudi?”
Brendah-“Ayahe se kandi?”
We-“Disi muhe uriya mwana ibiryo dore igihe yaziye”
Ubwo Brendah yahise yikanga, arandeba duhuje amaso ayanjye yanga kumurekuza, noneho
amasoni sinzi aho yari yagiye, nka nyuma y’amasegonda icumi ahita abwira wa mu
Serveur wari uhagaze iruhande rwe,
Brendah-“Ko utakira uriya mu kiriya wowe? Ntabwo uzi inshingano zawe hano?”
Serveur-“Eeh! Uriya mukiriya yashakaga imvange y’agatuna..! Nako ntago ihari
yashize!”
Ubwo Brendah yahise yimyoza ukuntu, amusiga aho ajya mu gikoni hirya,
Serveur-“Hhh! Humura musore, nikiniraga rata! Ubu se urabona nakwaka amafaranga
mirongo itanu koko?”
Ubwo naracecetse ndatuza sinagira icyo musubiza maze hashize akanya mbona Brendah
anzaniye ibiryo ndikanga,
Ibiryo yanzaniye siyari imvange nari natumye, ahubwo nabonye hariho byose mbega
buri kimwe ndetse n’inyama maze ubwo mpita mubwira,
Njyewe-“Nonese ibi nibyo byanjye?”
Brendah-“Yego! Ahubwo Bonne apetit!”
Njyewe-“None se ….!”
Ubwo nashatse kumubwira ko njye nishakiraga imvange isanzwe ariko mbona
arisohokeye, ntegereza gato wenda ko agaruka mu gihe nkibyibaza wa mubyeyi ahita
ambwira,
We-“Ese ko utagira apetit musore? Uracyasenga?”
Ubwo akibimbwira nahise mfata ikanya ntangira kurya, ku mutima nti nta kundi ubu
imibare yanjye irapfuye ngiye kurya igihumbi naryaga magana ane.
Uwo mubyeyi twari kumwe yasoje kurya maze arahaguruka, aranyishyura ndetse
aranansezera ndamwikiriza ubundi arigendera.
Nagize vuba vuba nsoza kurya, ubundi ndahaguruka nkora mu mufuka nkuramo aka note
k’igihumbi negera kuri contoire mpereza Brendah ngiye gukata ngo ngende numva
Brendah aravuze,
Brendah-“Mwaryohewe?”
Njyewe-“Yego”
Brendah-“Kalibu murisanga”
Njyewe-“Murakoze!”
Brendah-“Ariko se buriya si wowe ra?”
Njyewe-“Oooh! Nanjye ndabona ari.., nako mwiriwe?”
Brendah-“Hhhhh! Akira mpa aka me2u nshaka guhamagara!”
Njyewe-“Eeeh! Nta kibazo rwose ndakaguha!”
Ubwo nahise muhereza telephone hashira akanya katari gato mbega nagize ngo yibagiwe
numero ze, nkibyibaza ahita ayimpereza,
Brendah-“Byabindi wari wanditsemo bivuyemo bisubizemo!”
Ubwo narongeye ndandika ndamuhereza yandikamo numero ye ubundi arampereza muha me2u
ya magana atanu maze ampereza inote y’igihumbi, ubwo nagombaga kumusubiza magana
atanu, mu kayamuha Brendah yahise ayanga ahubwo ampa amafaranga ijana ndatungurwa
mbura icyo mvuga ubundi ndasohoka ndagenda.
Ubwo nageze ku mutaka umutima numva uhatira ubwenge gutecyereza umukobwa twahuriye
kwa Brown ndetse nkongera kumusanga muri restaurant y’iwabo, natekereje ukuntu ndi
kwa Brown yansanze ku meza akanywa amazi andeba, ntekereza umuntu wanzaniye urugi
rwa telephone nari nataye, nongera gutekereza ukuntu ndiye ibiryo by’igihumbi
akanyaka magana ane numva agahato ko kumwitaho ntazi aho katurukaga karaje, dore ko
nari umuntu udatekereza cyane kubyerekeye iyi ngingo.
Nkiri muri ibyo nahindukije amaso, ndeba imbere maze mbona Brown imbere yanjye,
Brown-“Bro, ahantu uri kuhagukura ni danger!”
Njyewe-“Wahora niki ko nanjye ntazi neza ibyo natekerezaga!”
Brown-“Ko mbonamo akantu kameze nk’akangononwa mu mutima wawe ra?”
Njyewe-“Wabimenye bindimo! Ahubwo Bro, ko ejo nagutegereje nkakubura byagenze
gute?”
Brown-“Hhhhh! Ejo narangije kuvugana n’umusaza nigumira kuri chat?”
Njyewe-“Ngo kuki? Aho ni hehe muri uyu mugi?”
Brown-“Eeeh! Sorry, nari nibagiwe ko Chat utayizi ariko ni vuba nawe ugasimbuka iyo
nzira ukayinyuramo, gusa nari nje kukureba ngo ngushimire ko wampaye izina ryiza
nkaryandika ku mutima ntirisibangane, ahubwo rigasiba ayo numvise mu migani, mu
matwi ndetse n’ayo nasomye mu bitabo! Nako nta mpamvu yo kuvugira hano, kinga nako
zinga nkwereke aho nkujyana!”
Ubwo ak’ubucuruzi ntikabura, nashatse kumubwira ko naba mpombye abakiriya ariko
njya kuvuga yandangije kare ariko nanone burya iyo ubonye umuntu wifuza kukujyana
ahantu biruta amafaranga yakujyana ahantu, kuko umuntu we yahagukura ariko
amafaranga yo yahakuzirikira.
Nazinze umutaka nkurikira Brown, ankatana ahantu mu kugerayo nsanga ni muri pub
kuko hari hatatse ibintu by’inzoga z’abagabo.
Naratangaye kuko kuva nagera mu mugi aribwo nari ngeze muri pub, tukihagera
batwicaza ahantu hatuje,
Brown-“Bro, baguhe iki se? Nako baza niba hari Brochette! Nta kunywa utariye!”
Ubwo nahise nisanzura njya kuri contoire ntanga comande ndagaruka,
Brown-“Nonese Bro, wakwatse n’icyo kunywa!”
Njyewe-“Si ka cintron se!”
Brown-“Hhhh! Ubuse yamanuka? Jya uba umugabo ntukice isura usanze! Uranywa inzoga
y’abagabo nk’uko byanditse hano! Ahubwo reka nigireyo!”
Ubwo Brown yaragiye nsigara nicaye, hashize akanya aragaruka azanye turbo king
ebyiri ampereza iyanjye ubundi aricara!
Brown-“Bro, nonese ko cyagihe nasanze usa nuri kure byari byagenze bite?”
Njyewe-“Bro, nako ntakubeshye kare nagiye kwirira imvange ngezeyo nsanga wa mukobwa
Brendah nasanze iwanyu ariwe uhari, ariko ni ukuri yanteye gutekereza byinshi,
ibintu bitari bisanzwe bimbaho!”
Brown-“Hhhhh! noneho Jojo ntiyambeshyaga? Wasanga mutakora urukundo?”
Njyewe-“Ngo Jojo? None se nako…!”
Brown-“Bro iyaba ufite numero ye ngo nkubwire!”
Njyewe-“Eeh! Nayibura se kandi namwoherereje aka me2u, nizere ko bitaba nka yayindi
ya cya gihe”
Brown-“Yirebe nuyibona ubundi umbwire”
Ubwo nahise nyura muri message zose ku bw’amahirwe mba nyiguyeho mbwira Brown ko
nayibonye!
Brown-“Ok! Iyaba ufite Whatsapp cyangwa Facebook wari kubikora neza!”
Njyewe-“Ngo Whatsapp na Facebook?”
Brown-Yiii! Ibyo nibyo bibikora neza, iyo ugiyeho uhita ureba amafoto ye, ukareba….
nako jya muri message”
Njyewe-“Yeee? Ngo muri message?”
Brown-“Yego nyine! Wandikemo ngo “Hi Brendah, umeze neza?” ubundi utegereze!
Nagusubiza n’amahirwe, kandi nakurya seen unywe bierre nta kindi”
Ubwo numvaga ari nka film irimo inkinirwaho maze mfungura message ntangira kwandika
neza neza ibyo Brown yari ambwiye nsoje,
Brown-“Ngaho kanda send rero!”
Ubwo narahumirije mfunga umwuka ndawuheza nkanda Send, Guys umutima watereye muri
mirongo icyenda nibaza urugamba ndimo ndwana ruranyobera!
Brown-Hhhhh! Ahubwo fata iryo cupa usoma wumve uraseka!”
Ubwo koko nahise mfata icupa nsoma ku nzoga y’abagabo aho guseka ndikunkumura
hashize umwanya muto numva telephone irasonnye! Ooooh! My God!
Brown-“Eeeh! Mbega umwana ucanye ku maso, ahise asubiza?”
Njyewe-“Uuuh! Nonese Bro, ndahera he se noneho? Kandi nashatse kubyanga ni wowe
wabiteye!”
Brown-“Hhhhh! Niyo mpamvu se udafungura iyo message ngo usubize? Hhhh Bro, slow
down usome witonze wandike ibiva mu mutima wawe, nonese uzajya uhora mu ndoto
zitagira umupaka kandi uwo ushyira mu ndoto ahari wa nyawe?”
Njyewe-“Bro, akira noneho yisome, niba hari ikintu ntinya gituma nibi byose
mbyihererana ni indobo!”
Brown-“Hhhh! Humura muvandi indobo ntaho zidaterwa, gusa kubyakira nibyo bigoye!
Ariko nanone buriya ikizima nuko uba wamubwiye ikiri ku mutima!”
Njyewe-“Erega wanyinjije mu rukundo neza neza?”
Brown-“Hhhhh! nibyo Bro, erega ugomba kuva mu bwigunge ukamenya ko hari indi mood
ishobora kugufasha kuva mu kiciro urimo ugatera indi ntambwe!”
Njyewe-“Ibyo ndabyumva, kandi mfite inyota!”
Brown-“Soma kunzoga y’abagabo rero!”
Njyewe-“Oya Bro, inyota mfite niyo kubona uwankunda! Ariko biragoye kuko nzi ko
ntabikwiye kandi nanjye sinarenganya umwana w’abandi, ntiyakunda uzamusebya!”
Brown-“Icyo utazi buriya Brendah njyewe muzi kuva cyera, ibyo uvuga ntiyabiha
umwanya, uriya mwana nanjye yaranshanze! Uziko buriya Brendah namunyuzeho akambera
ibamba! Nako ni Story ndende!”
Njyewe-“Eeeh! Brown, uramutse unshutse ngo niyegereze umwana w’abandi ngo
ndamukunda kandi uzi neza ko bitashoboka ahubwo ushaka ko dusebera rimwe, waba
utari umusore ukwiye”
Brown-“Mbabarira basi kukuzana mu rukundo nabitewe nuko nasanze wagiye kure, kandi
nawe wakoze kutambeshya ukambwiza ukuri ko uri gutekereza Brendah, naho ubundi
nyuma yo kubura umwana twakundanaga mbere,
Nako ubundi ukuntu byatangiye, hari umwana w’umukobwa twakundanaga mu buto bwacu,
yewe nti byari byabindi byo guhisha, yazaga murugo ababyeyi bakamwakirana urugwiro
kuko bari bazi ko ari iby’abana, cyokoze nanjye nari nziko ari iby’abana,
Yarazaga tukarebana utunyoni kuri Tv, tugakina games zose, iwabo baza kumutwara
nkababara ndetse nawe agataha bigoranye,
Imyaka yarahise indi irataha twisanga turi bakuru bo kumenya ubwenge, nk’ibisanzwe
urukundo buriya ni nk’ururabo iyo urwuhiriye rurakura mu bushobozi nari niyizeye
pe, namuhaga impano za buri gihe, ndetse nawe akava ku ishuri yigagaho ari njyewe
ashaka, yewe nabo bavukana yabageragaho ari uko tubanje kubonana,
Bro, si ukukubeshya yarankundaga bikomeye, kandi nanjye namukundaga bitari bya
bindi by’agahato, sinamukundaga kuko ankunda, ahubwo namukundaga kuko abikwiye,
wallah byari bindimo!
Twarangije mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye, dusezerana kuzajya kwiga hamwe uko
bizagenda kose, nibwo baduhaye ibigo kubw’amahirwe dusanga twese baduhaye i Butare
mu ndatwa n’inkesha, ibyo byari ibyiza bigeretse ku bindi,
Bro, twagezeyo twubaka urukundo umunsi ku munsi, uwakwereka impapuro Padiri
yatwandikishije ngo ko dukundana maze tukazandika twisecyera,
Ubwo twasoje amashuri yisumbuye tugaruka mu rugo, mu kuhagera hashize iminsi
mpurira n’umukobwa muri Birthday y’umwana wari inshuti na Jojo mushiki wanjye, maze
turashyikirana bikomeye nirengagiza isezerano ryo mu buto,
Bro, navuye aho twari turi uwo mukobwa ariwe undimo gusa, telephone yari we,
message nyinshi, facebook ariwe mu kwezi kumwe aba aranyigaruriye wese nuko
nibagirwa isezerano ryo mu bwana,
Disi umwana w’umukobwa twakundanye kuva cyera ntiyandetse, yakomeje kuza ansanga
ariko nkamwigizayo, ubu nibwo ntekereza icyatumye nyerera nkangwa muri iyo sayo,
Bro,ubu nibwo nibuka ibihe byiza twabanyemo, nkibuka ukuntu yandemyemo umutima
w’ikizere cy’ubuzima maze nkamusimbuza umwana twahuriye muri Birthday y’abandi!
Eeeh! Bro mbyibutse byose yahita atemba ajya munda,
Ubwo umwana twakuranye nakomeje kumwiryaho ibintu ntazi aho byavaga, burya umuntu
ubonye ihene bwa mbere yubaka ikiraro cy’inka, nibagiwe byose nkundana nuwo mwana
w’umukobwa twahuriye muri birthday, nyuma y’igihe kitageze no ku mezi abiri, sinzi
ukuntu nagiye kuri facebook ndebye kuri profile picture ye nsangaho ifoto ye ari
kumwe nundi musore, ntiwakumva ifu nacuruje, iyaba barananyishyuye wenda! Ewana
narafushye ibi bya nyabyo,
Bro, namubajije ibyo ari byo andya seen, twaje guhurira mu mahugurwa y’intore
z’abarangije uwa gatandatu aribwo yanyeruriye byose, ambwira ko nyine zahinduye
imirishyo! Bro, yankatiye ku manwa y’ihangu gusa icyambabaje kuruta ibindi nuko
yambwiye ngo “Wirukira ugusiga ugasiga ugusanga” iryo jambo ntirizava mu ntekerezo
zanjye!
Ubwo namenye ukuri, mushimira nubwo butwari, ndakata nsubira aho navuye, ndavuga
kuri wa mwana twakundanye mu buto,
Bro nagezeyo anyishyura adaciye kure, nasanze ari mu rukundo ruzira ingazi izitse
umunabi, ntiyatinya kunyibutsa ibihe byanjye nawe, ambwira ko yababaye rimwe
atazababara kabiri nuko nzinga agahinda mu mutima nshaho!
Nakomeje kubaho njyenyine, ntasiba kwicuza, nyuma Brendah mumenya kubera Jojo, gusa
mukumusanga nitwaje ibyo nari mfite, ndavuga agafaranga, sinumvaga mukunze ahubwo
numvaga nshaka kumwifashisha ngo nereke bariya bakobwa babiri ko ntari cya Sematama
ntabura unkunda, gusa umwana w’umukobwa yabibonye mbere ambwira ko icyo akeneye ari
urukundo kandi ko abona ndi mu kirere ntazi icyo nshaka, yambwiye ko ibyo nibwira
ko byakora urukundo atari byo ashaka, ambwira ko n’iyo naba mfite byinshi bingana
iki ariko atareba mu mboni z’amaso yanjye ntacyo byaba bimaze, Bro nahise nibwiriza
ngenda nk’Abagesera tubana nk’abavandimwe,
Bro, icyo nashakaga kukubwira rero niba warakunze Brendah, niba yaragukunze ibyo
ntabyo nzi, icyo nzi cyo n’uko urukundo urukeneye kandi nanjye kuba narabuze
amahoro mbonye Dovine, n’uko nzi agaciro k’urukundo mu buzima, wikwitinya ngo
ntubikwiye, byonyine ibuka ko aho Jojo yagusuzuguriye ariho umwana w’umukobwa yaje
inyuma yawe yirengagije ijire wari wambaye akakuzanira urugi rwa karasharamye yawe!
Bro, try again! Bro mbwira, bikurimo?”
[6/10, 15:44] +250 788 819 279: Episode 6: Brown agiye kubonana bwa mbere na Dovine
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Chief Editor Kuwa 30/01/2017 Saa 04:25
Share
Tweet
Share
Email
Comments
Brown amaze kumbwira gutyo, njye nari nageze kure nsa n’uwirebera film mu nzozi,
mbega ntacyo nasimbutse ntabonye usibye amafoto! Ako kanya nahise nshiguka ndavuga.

Njyewe-“Harya, urambajije ngo?”

Brown-“Hhhh! wijya kure, byararangiye ahubwo nizere ko bigize icyo bigusigira,


ahubwo, fungura ako ka message uryoherwe n’ubuzima bushya”

Nahise mfata telephone nkuramo agafunguzo nirukira muri messages mfungura vuba vuba
icyakubwira message nabonye,

Yagiraga iti “Mukiriya mwiza kozaho wishyure ako kanya na MTN Tap & Pay, Gana
ishami rya MTN rikwegereye, baguhe ikirango cya MTN Tap&Pay ku buntu”

Ooooh My God koko? iyi niyo message yatuvugishije amasaha abiri twari twiteze yewe
ngo ni feedback ya Brendah!

Twakubiswe n’inkuba turaseka twivayo dusoma ku nzoga y’abagabo, tukimara gutereka


nanone numva message, mpita mbihisha Brown mfungura nitonze nihengetse mu kureba
neza numero mbona ni yayindi nari nafashe mu mutwe ariyo ya Brendah wa nyawe
Ahwiiii!!

Nahise mfungura ntangira gusoma ariko narebaga ntahumbya nkabona mu maso harimo
ibicyezicyezi simbone neza ariko se ubundi buriya biterwa n’iki?”

Message yagiraga iti:

“Hello bite se? Njyewe meze neza! None se nawe umeze neza? Siniriwe nkubaza ngo
urinde gusa nubishaka unyibwire!”

Nasomye nsubiramo ndongera nsubiramo, ngize ngo nkande reply nsubize, nkandika
Hello! Ngasiba, nkongera nkandika Hi! Ngasiba, nkandika ‘meze neza’ ngasiba,
nkomeza kurwana na byinshi numvaga bindimo ariko mbura aho mpera,

Brown ntiyari yanyihoreye ahubwo yari busy kuri telephone ye, nanjye mbonye ko
atambonye nkomeza kwandika nsiba, hashize akanya numva umuntu unsekeye hejuru
ndikanga.

Brown-Hhhh! Nari mfite amatsiko yo kureba utuntu urimo, mbega bagusubije urwana no
gushaka icyo wandika?”

Njyewe-“Wahora niki Brown ko ka kazi gasaba imbaraga, uzi ko mu magambo yose abaho
nabuze iryo nandika?”

Brown-“ aho niho rero imirabyo y’urukundo igaragarira, tuza umutima, andika
ibikurimo, ahubwo ugize Imana aragusubiza, erega Brendah nta ribi rye, ni umwana
natura uwanjye! Courage ahubwo wenda wabona akubereye nka Dovine wanjye!”

Njyewe-“Ngo Dovine? Ariko ubundi byaje kugenda gute? Uziko na za numero nkizifite!”

Brown-“Hhhhh, zigumanire! Dovine ndamugutuye! Ariko se wowe ntubona ko naguze kamwe


kweli!”

Njyewe-“Eeh! byaciyemo se? Waba uri umunyamahirwe! Uwampa nanjye…..!”

Brown-“Eeeh! Amahirwe uyafite mu biganza! Ahubwo reka nere kumubihiriza ari


online!”

Nabaye nkusigara mu kibuga cya njyenyine, mfata aga telephone kanjye ndatekereza,
ndangije ndandika ngo;

“Urakoze cyane kunsubiza, uri umwana mwiza, umbabarire numero yawe nsa n’uwayibye
gusa nta yindi nzira nari bunyuremo ngo nkuvugishe byibuze akanya nkaka nitwa
Nelson”

Namaze kwandika message nkanda send ariko mpumirije mbega nafunze roho! Maze nsoma
ku nzoga y’abagabo ndeba Brown ukuntu yisetsaga ndavuga nti icyampa Imana abandi
bana! Nkibyibaza nahise numva message, mu kwikanga telephone yitura hasi ndwana no
gutoragura.

Maze kuyifata nahise mfungura muri messages vuba vuba, nsanga ivuga ngo,

“Eeeh! Humura ndabizi bibaho, agaciro ndagaha impamvu washatse numero yanjye kuruta
uburyo wayibonyemo, nonese ukoresha WhatsApp basi ngo umpe ifoto yawe?”

Namaze gusoma nka gatatu nyine murabyumva gusoma rimwe byo ntibyari birimo,
ibicyezicyezi mu maso byankundiye se?

Nkimara gusoma ntababeshye nabuze icyo nsubiza ntangira kwaka ubufasha Brown ngo
ambwire yewe uko mbigenza ariko kubera ukuntu yari yatwawe nanga kumukura muri
mood, mfata telephone ndongera ndandika;

“Oya nta WhatsApp ngira gusa isura yanjye urayizi ndetse nawe ndakuzi”

Ngikanda send nta n’umunota waciyemo umukobwa adasubije message yankanze noneho
nkabura icyo nsubiza neza neza!

Yagira iti:”Eeeh! ndakwibutse disi! Urakigisha hariya kuri….? Ooh! Nari nziko
utabona numero yanjye, mbega! Amakuru se prof?”

Namaze gusoma ndeba gusubiza ngo ‘hoya ni wa musore ucuruza me2u, mwahuriye kwa
Brown akaza no kurya iwanyu muri restaurant’, numva ni ibintu bihabanye cyane,
ntereka telephone ku meza ndegama, hashize akanya Brown ava kuri telephone ye afata
iyanjye atangira gukanda, ibyo ari byo byose yasomaga message zose zanjye na
Brendah!

Brown-Eeeh! ndabona mwaganiriye, nonese ko utakomeje wabuze ama Unites kandi


uyacuruza? Cyangwa wanze kwihombya nyakugurire?”

Njyewe-“Oya Bro, ubu se ari nkawe wasubiza iki?”

Brown-“Ooh! Erega Brendah nta mutima mubi! Bro, buriya Online wirinda kubeshya!
kumubwiza ukuri byatuma agukundira uko uri niba koko afite urukundo! Buriya
yababazwa nuko wamubeshya nka babandi bashyiraho amafoto atari ayabo bakiha akazi
muri za company z’abandi! Ngo bakunde bakundwe”

Njyewe-“ Erega nanjye singamije kubeshya umwana w’abandi! Ahubwo kubona aho mpera
mvuga ngo oya si ndi umwarimu wacyetse ahubwo ni…..! Reka nkuremo akange karenge
iyi nzira ni iy’agatsibanzira, nzayinyura iharuye!”

Bwasaga nkaho bwari bumaze kwira maze mbwira Brown,

Njyewe- “wakoze cyane kandi nkwifurije amahirwe masa mu rukundo rwawe na Dovine,
reka ngere mu rugo gusa ngize amahirwe ndasanga byahiye naho ubundi kuva gufata
akantu k’abagabo ubundi wagera mu rugo ugacana imbabura biraka..puu!”

Brown-“Eeh! Usigaye ufite umukozi se?”


Njyewe-“Oya ahubwo hari mushiki wacu twabonye dusigaye twibanira!”

Brown-“Eeh! Ok, ubwo nzamubona ninza kubasura tu! Kandi urakoze gushima turi kumwe
Bro!”

Twarahagurutse turasohoka, tuzamuka hahandi nakoreraga, Brown ajya iwabo nanjye


ndakomeza ngana aho nitaga mu rugo, nagezeyo nsanga ibintu bimeze neza, Gasongo na
Gaju bari kuri Stories nyinshi, Wooow! numvaga bisona neza mu matwi yanjye maze
ndabasuhuza, Gaju ahita afata umutaka wanjye awujyana mu nzu mbona bisa neza mu
maso yanjye!

Gasongo-“Eeeh! Gaju, attention please, komeza umenyereze cya Nelson care umunsi
kizazibura kizimanika!”

Gaju-“Iryo n’itiku! Wowe se ko nagufuriye igisarubeti?”

Gasongo-“Hhhhh! Erega njye uba unyishyura izo naguhaye, ntubizi ko iyo intebe yacu
yagerwagaho ari njye najyaga gusibaga ikibaho njyenyine wowe wiyicariye!”

Gaju-“Hhhhhh! Ariko nanjye narakwatsaga! Nelson rata karaba ni wowe wari wabuze ngo
turye!”

Gasongo-“Are weeee! Uramwoza n’intoki se kandi? Ambaaa si ngaho!!

Twatangiye kurya tuniganirira, mbega ibihe nk’ibyo narabikunze, byari byiza ku


buryo twaryamye twese tunezerewe mu mitima!

Bwaracyeye nk’ibisanzwe dusezera Gaju, dufata inzira turamanuka tugera ku muhanda


Gasongo aca inzira ye nanjye ndakomeza ngera hahandi nacururizaga manika umutaka
ntangira gucuruza, umukiriya wa mbere nabonye yari Jojo, mushiki wa Brown, yaraje
anjugunyira inote ya magana atanu ngo muhe ama unites y’ijana, amaze kwandika
numero ze, nanjye nandikamo code n’ibindi mu kubura amaso ndebye ndamubura nibaza
impamvu asize ayo nari bumusubije numva biranshanze maze mfata amafaranga magana
ane nyashyira ku ruhande.

Nakomeje gucuruza bigeze nka saa kumi mbona hari kuza abakiriya bacye cyane, mbonye
ndambiwe nikinira game yo kubaka utu box muri ka ga telephone, mu gutwarwa nibagiwe
ko ndi mukazi, muri uko gutwarwa nagiye kumva numva umuntu useka maze nubura amaso
vuba vuba!

Brendah-“Mbega ni hano ukorera?”

Nkibona ari Brendah narikanze nkufatiwe mu cyuho, ntangira kwishakishwa ibyo


ntafite, ariko Mana wee! ubundi koko buriya biva he?

Ako kanya nahise musubiza,

Njyewe-“Yego ni hano!”

Brendah-“Ubu se uranyibuka?”

Njyewe-“Eeh! Ntabwo nabibagirwa!”

Brendah-“None se uyu munsi wariye hehe ko utaje iwacu?”

Njyewe-“Wapi ntabwo kiriya giterane nakitabiye uno munsi!”

Brendah-“Hhhhhhhh! Ayiweee! Burya bwose urasetsa bigeze aho? Noneho ubwo Mama
cyangwa njyewe turi ba Pasterine?”
Njyewe-Eeh! Ahubwo muri ba Bishop mu bitunga imibiri yacu!”

Brendah-Hhhhhh! Ariko weee! Nyihera me2u sha, ndumva stories zawe zatuma ndeka
akazi!”

Nahise muha aga telephone yandikamo numero ze arangije arampereza muha ama unites
yashakaga arangije arambwira,

Brendah-“Uheruka kwa Brown ryari se?”

Njyewe-“Eeeh! Mperukayo cya gihe, gusa nifuzaga kugushimira ko wanzaniye akugi ka


telephone yanjye nari nataye, ni ukuri warakoze”

Brendah-“Ooooh! Urakoze gushima kandi uri umwana mwiza, Eeeh! Reka ngende nako se
umpaye numero zawe nkajya nkubwira ukampa ama unites nkazajya nkuzanira amafaranga
nyuma, hari icyo?”

Yavuze numero ntekereza ukuntu agiye guhita amenya Nelson baganiriye kuri message,
ariko ndavuga nti kama mbaya mbaya reka nyimuhe.

Njyewe-“Eeh! Nta kibazo rwose ni zero, karindwi, umunani… ngisoza ako kanya Jojo
yamanutse nk’iya Gatera aba asunitse Brendah,

Jojo-“Eeeh! Ese ni wowe Cherie? Sorry sha! Reka nze gato! Niko wowe musore,
uratinyuka ukanjijisha ntunsubize amafaranga yanjye? Shyira hano se gira vuba! Uko
areba”

Njyewe-Eeeh! Ahubwo….!”

Ntarakomeza Jojo n’umujinya mwinshi yahise anca mu ijambo,

Jojo-“Ntacyo umbwira wana, nta nicyo mvugana nawe!”

Ako kanya Jojo yahise abatura ibiceri byari biri hejuru ku kameza, akurura Brendah
ngo bagende ageze imbere anjugunyira ijana, ubanza yari atwaye magana atanu,
berekeza hepfo kuri restaurant yo kwa Brendah.

Nasigaye nsuherewe birenze, mu by’ukuri iyo umuntu akwambitse umwambaro w’ubuhemu


mu bandi, wumva wiyanze, ariko kuko ntacyo nishinjaga narikomeje mbega nkora nk’aho
nta cyabaye nikomereza akazi kanjye.

Narakoraga ariko nagera aho intekerezo zanjye zikerekeza kuri Brendah nkumva
ibineza neza ntazi aho byavaga muri njye gusa ariko nkumva ibindi bitekerezo binca
intege ko ntabikwiye, ari nabyo byatumye ntasubiza ya SMS ye yampaye anyitiranya
n’umwarimu.

Byageze nka saa munani gutyo numva mfite courage nyinshi, uwo munsi nta
n’akangononwa numvishe munda, ahubwo nkibyibaza nahindukiye hepfo muri ka gahanda
kamanukaga kajya hahandi kwa wa mukobwa wahejeje umwuka Brown nkiyemeza kuba Croix
rouge ariwe Dovine, haparitse moto, maze havaho umusore munini cyane, mbega
wabonaga physically yarubutse umubiri.

Amaze kuvaho, ako kanya nahise mbona urugi rurafungutse, mbona umwana w’umukobwa
amwijugunyeho, uwo musore nawe akomeza kumuterura ubundi barinjira bahita bakinga
maze numva ndabihiwe, kuko numvaga bahaguma ngakomeza kwirebera ibyishimo bya
babiri.

Ooohlala! Ubwo icyo gihe nibwo nahise menya ko kubona abakundana bisa neza mu maso
yanjye ndetse bigahereza ubwenge bwanjye umuneza, bigaha n’mutima wanjye ibineza
neza nterwa n’abahuje imboni n’inseko byuje ubwuzu bw’urukundo ruzima ruzira
kuzima!

Nahise nivugisha nti “Uwampa ririya tara nanjye ngacana muri uyu mutima ucuze
icuraburindi ryo kuba njyenyine nkabona akijiji gahizututse maze umucyo ugataha mu
mutima wanjye!”

Nkivugisha hahise haza umukiriya njya mubyo kumuhereza ama unites, akimara kugenda
Brown ngo baa!! Yari yambaye neza birenze, usibye ko kuri we byari ibisanzwe ariko
uwo munsi sinari kwihangana ntabimubwiye!

Njyewe-“ Wambaye neza bya nyabyo! Wansunikiye akajana se?”

Brown-“Hhhhhh! Ahubwo ni wowe urimpa! Gusa thank you Bro!”

Njyewe-“Uragarukira hehe se ahubwo? Nizere ko atari hano hafi! Ushobora kuba uri
burenga nk’uturere dutanu basi!”

Brown-“Hhhhh! Uwakubwira ko ntarenga n’umudugudu ahubwo! Mpa ama unites vuba vuba
nsubire murugo nari mvuye Online gato!”

Brown yahise ambwira bucye cyane ngo “mfite umushyitsi mukanya wangu!”

Ubwo nahise mwenyuramo mba ndamusubije,

Njyewe-“Eeeh! Biragaragara ariko ndabona ashobora kuba adasanzwe!”

Brown-“gira vuba vuba ahubwo, azamutse akambona hano naba nishe Surprise nari
namugeneye!”

Njyewe-“Uuuh! None se aratutuka hehe ngo nze kukurabura?”

Brown-“Eeeh! umva mpa ikarita mbabarira ndaza kukubwira! Kwanza uraba unamubona
yinjira hariya iwacu!”

Ubwo nahise nkuramo agakagarita ndamuhereza, Brown n’udutwenge twinshi ahita


ambwira,

Brown-“Ni Dovine!”

Brown yamaze kumbwira gutyo arahindukira yiruka asubira iwabo ndeba ukuntu
yashyushye, ndavuga nti urukundo ni indwara y’umutima koko! Ubu se Brown ko nshimye
yakunze uwo atarakozaho n’ibiganza bye, umunsi bahuje imboni z’amaso, agahobera
umukobwa usendereye umutuzo, umwari uzira inenge ahubwo utatse inoni n’imanzi, ubu
koko ntazatora amashashi mu muhanda? Eeeh! oya nako aho naba nibeshye, ahubwo
azahita yuzura atuze amere nk’aka bebe kari kw’ ibere, kuko azaba abonye umutuzo
yifuzaga,…………
[6/10, 15:44] +250 788 819 279: Episode 7: Nelson amenye impamvu Jojo amwanga
bikomeye
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Chief Editor Kuwa 31/01/2017 Saa 04:11
Share
Tweet
Share
Email
Comments

Nakomeje kwicara aho nkomeza akazi ari nako ntera akajisho hepfo gato ngo ndebe ko
Dovine ava iwabo ariko ndaheba.
Byageze nka saa kumi n’imwe nicaye namanjiriwe mbona SMS muri telephone ntari
nasomye! Ngira ngo ni zazindi zivuga ngo ama unites yoherejwe neza kuri..,
nkiyifungura nihutira kuyisiba, bambajije ngo “are you sure” nibuka ko ako kajambo
ngatinya nsubira inyuma, eeeh! Nasanze atari za message ahubwo yari indi numero
ntazi maze ndayifungura ntangira gusoma,

Yagiraga iti “Sha, nyoherereza ama unites ya Magana atatu kuri iyi numero nayo ni
iyanjye, ni Brendah”

Nkirangiza kuyisoma numvise akayaga gahuhera mu ndiba z’umutima wanjye mbega


hahandi uterera, numva ibyishimo biraje ndaseka ariko nanga guturika ngo abambona
batagira ngo ndi kwikirigita, maze nandikamo numero niririmbira nohereza ama
unites.

Nakomeje nisomera aka message Brendah yari amaze kunyoherereza nkajya mwenyura
nkogra nkagasubiramo, nkiri muri ibyo numva indi message iraje, mu minota zero nari
nyifunguye,

Yagiraga iti “sha, Merci! Ndaza kuyakuzanira”

Nanjye nahise nandika vuba vuba ngo,

“Nta kibazo nushaka unayihore… (Ndasiba) ndongera ndandika ngo “uyazane nimugoroba
utashye rwose humura urisanga” maze ndangije kwandika mpita nkanda send, mugushaka
gushyira mu mufuka numva nanone indi message iraje, nirukira in box nsanga ni
Brendah nanone,

Message yari anyoherereje yagiraga iti “Sha, humura ndagucaho, Nelson ko numvise…
nako ndaza kukubwira!”

Nkimara gusoma, Ayiwe! Ahwiii! “Ngo ko numvise nako ndaza kukubwira?” Ubwo
narikanze ariko nanone nishimira ko ndi bubonane na Brendah, ako kanya numva ndi mu
kirere maze ntangira kwireba hose, nareba ipantaro nari nambaye nkabona isa nabi,
nareba inkweto bikaba ibindi, mbega ntangira kubona ko nambaye nabi niko guhaguruka
mfunga umutaka, ubwo ngo nari ngiye kwiruka ngo njye hahandi twabaga twitaga kuri
ghetto yewe ngo mpindure ubundi ngaruke, aho niho imirabyo y’urukundo irabya, maze
bidatinze inkuba zigakubita.

Ngihaguruka byanyanze mu nda, ndongera ndawumanika, ndirukanka njya muga salon de


coiffure kari kari aho hafi ndireba ndanasokoza neza ubundi ndagaruka ndicara, mu
by’ukuri ibyo byose ntacyo byari bumarire kuko n’ubundi Brendah yari yambonye kare,
ahubwo kubera agaciro namuhaga ndetse no kuba yari ambwiye ko ari buze kundeba,
byari ibirori bikomeye nari nkeneye gutaha mu buzima bw’urukundo rwari rwatangiye
kunsesera mu mutima.

Byageze nko mu ma Saa kumi n’ebyiri nkiri aho, sinatirimukaga n’umunota n’ umwe,
nibwo narebye ruguru gato muri ka gahanda kamanuka ku irembo ryo kwa Brown mbona
haparitse moto, ivaho umukobwa ariko kuko hari mu kabwibwi sinabasha kumubona neza
mu maso ariko ngira ngo ni Dovine uje kureba Brown, nkiri muri ibyo nahise mbona
uwo mukobwa asa n’utongana n’umumotali, nsa nubitegereza neza mu kureba neza mbona
wa mukobwa si Dovine ahubwo ni Jojo!

Nkibareba nahise mbona Jojo asa n’uhunga umumotali ariko umumotari nawe ahita
amufata mw’ishingu niruka njya gutabara, nkigerayo;

Motard-“Ntutwegere, reka nkubite indaya hano!”

Jojo-“Nayaguhaye yewe! Ndekura se nyine!”


Njyewe-“Mota, have utangiza umwana wacu, turamuzi ni uwa hano muri Cartier!”

Motal-“Aca ivyo petit, njye nta mishinyiko ku mafaranga, ayampe cyangwa yivuze
menshi! Ndamuhonda ahubwo yumirwe!”

Ako kanya abantu bakomeje kuza bashungera, ku mutima nti reka negere motard ambwire
basi icyo nkora Sister Brown atajya ku karubanda kandi bidakwiye, niko kwegera
motard ndamubwira,

Njyewe-“Mota, rekura Sister wanjye abe ari njye ufata!”

Motard-“Iyo n’imitwe, mpereza ibihumbi bibiri byanjye murekuze, uyu mukobwa mukuye
mu ma Cartier ya hariya Majengo, tugeze mu nzira atangira kumbwira ngo yizere ko
banyishyuye kandi ni ukuri umusore bari bari kumwe ntayo yampaye, akibimbwira
nahise musubizayo ngo tujye kubaza umusore bari bari kumwe tugezeyo turamubura,
uyu mukobwa ahita ambwira ngo tuze hano mu rugo iwabo ayampe, none tugeze aha
atangira kumbwira ngo mureke agende ayazane, nanjye rero ubu nakaniye
nibayamuzanire hano, bitabaye ibyo simurekura”

Njyewe-“Yoooh! Niba ari ibihumbi bibiri akira Mota, uyu ni mushiki wanjye ninjye
tuza kwivuganira!”

Nahise ndeba mu mufuka nkuramo akanote kamwe k’igihumbi na tubiri twa Magana atanu
ntitaye ko aricyo gishoro nkuraho igeno ryanjye rya buri munsi, burya iyo ubona
umuntu uzi cyangwa utazi ari mu kaga, ni ngombwa kwirengagiza icyo aricyo cyose
maze ukamufasha uko ushoboye, kuko burya niho aba agukeneye, nibyo kandi
umunyarwanda yise ngo gira neza wigendere kuko sakindi iba izabyara ikindi ndetse
wagira amahirwe ukiturwa ineza nuwo wayigiriye, natekereje ko wenda nanjye umunsi
umwe bishobora kuzambaho ntanga ntitangiriye itama.

Nkimara kuyahereza Motard yahise amurekura, maze Jojo ahita yikaraga aca mu bantu
bose ari nako bamuhanga amaso, nuko nanjye manuka hepfo njya ku mutaka nkigera
ahateganye n’igipangu cy’iwabo mbona Brown yitambitse mu muryango asa nubaza Jojo
byinshi, nabonaga mbega amutonganya ukuntu, mbega asa nuwanga ko yinjira maze
ambonye ahita andembuza ngenda mbasanga,

Brown-“Nelso! Bite se? Aho ruguru hari habaye iki ko numvaga basa nabasakuza?”

Njyewe-“Eeeh ni…”

Jojo-“Si umuntu moto yari igonze rata?”

Ibyo Jojo yabimbwiye andebana amaso atakamba ndetse yuzuyemo imbabazi, nanjye mpita
numva ngize impuhwe nanga kubiba intugunda mu muryango, ndavuga nti buriya hari
impamvu Jojo ashaka guhisha byose kandi umuntu niwe wimenya kandi nanone yahisha
yagira agatinze kazaza n’umucyo wimukira umujima, ako kanya ndavuga nti iki cyo
Imana ikimbabarire maze nemera guhishira umwana w’umukobwa nsubiza yego.

Brown-“Jojo! Bibe ubwa mbere n’ubwanyuma ubutaha uzasohoke mu rugo utavuze utinde
gutya nzakwereka!”

Brown akivuga gutyo yigiye hirya Jojo ahita yinjira yiruka maze ahita ambwira,

Brown-“Jojo nari ngiye kumufatanya n’umujinya nifitiye, asigaye yari igize icyo
ntazi”

Njyewe-“Oya! Ntukagire umujinya wasuwe!”


Brown-“Uuuh! Winshinyagurira, niba ari Online bambwiye natangiye kuyibona”

Njyewe-“Ngo iki? Nonese byagenze gute?”

Brown-“Ndeka wangu, uziko Dovine atigeze aza na nubu! Kabisa niriwe meze nk’ idubu
muri salon ngo ngaho araje araje kugeza aho muburiye”

Brown yambwiraga ibyo ababaye bigaragara, numva nanjye ndasuherewe sinzi uko
narebye hepfo gato mba mbonye abantu bazamuka muri ka gahanda k’amabuye, mu
kwitegereza neza mbona wa musore munini winjiye kwa Dovine ari kumwe na Dovine wa
nyawe bazamuka buhoro buhoro bagahagarara bakakubitana udushyi ukuntu bagaseka,
ndeba kwereka Brown ibyo nabonaga ariko mbona kwaba ari ukumwongerera intimba
ndaruca ndarumira.

Brown-“Eeh Nelson! Ubwo warangariye iki kweli gituma wibagirwa ko turi kumwe?”

Njyewe-“Eeh! Ntacyo, ahubwo nari ndi kwibaza ukuntu Dovine yahinduye gahunda
ntakubwire!”

Brown-“Byihorere! Tubirenze ingohe muvandi, ahubwo reka ngucike njye gutura


agahinda Film! Ewana nanegekaye sana! Ndagiye buriya turi kumwe ejo!”

Brown yahise ansezera aragenda, nanjye ndakomeza njya ku mutaka, nkigerayo mbona
Dovine na wa musore barakase baza hahandi nari ndi ku mutaka,

Njyewe-“Eeeh! Kalibu kiriya, me2u zose zirahari ndetse n’amakarita!”

Nkivuga gutyo bahise baseka bajya hasi, nibaza icyo basetse ndakibura maze Dovine
ahita avuga,

Dovine-“Uyu musore aranshimisha shahu! Uziko yigeze kumpa me2u inshuro ebyiri
yibeshye!”

Barongeye baraseka cyane nanjye mbiyungaho ndiseka, maze hashize akanya wa musore
ahita avuga,

We-“Hhhhh! Buriya wasanga yari aguhaye aka Bonus ukirya! Rata jama, nta mpamvu ujye
umuhereza niba umwikundira! Ko njye yanyanze se!”

Njyewe-“Eeh Boss! Wimubeshyera abakobwa ba quartier yacu ntabwo bangana! Mbahe


ikarita se? Cyangwa me2u?”

Ako kanya nagiye kubona mbona Brown ngo baa! Yaje avuga vuba vuba atitaye ku bari
bahari,

Brown-“Mpa agakarita vuba vuba! Eeeh! Megabytes zanjye zirashize weee!”

Wa musore wari uri kumwe na Dovine yahise ahindukira aba abwiye yitegereza Brown
cyane maze ahita avuga,

We-“Genda gacye wana, urabona twe tutaje kugura?”

Brown-“Eeeh! Pole kabisa, nabonaga mwibereye mu rukundo!”

Brown akimara kuvuga gutyo yubuye amaso agikubita amaso Dovine areba adahumbya, nge
wari wabuze uko mubwira kare kose mfunga roho ndikomeza ntegereza igikurikiraho.

Brown yabuze icyo avuga, byabindi bita kuruca ukarumira maze yifata mu mufuka akata
impande y’umutaka aba ariho ahagarara,
Dovine-“Ese sha ubwo waguze agakarita tukagenda! Nako Kamituyu we! Duhe ikarita,
niba iryo zina rikubangamiye wihangane icyo umuntu acuruza nicyo yitwa!”

Njyewe-“Eeh! Nta kibazo rwose murisanga!”

Ewana natekereje iyo philosophy ya Dovine numva birancanze, ubwo se ucuruza amamesa
niko azitwa? Ucuruza amakara se? Gusa nibutse ko muri byose izina witwa kubera icyo
ukora atari ngombwa, ahubwo icyangombwa ari icyo ukuramo,

Njyewe-“Ndaryemera nta kibazo rwose! Ahubwo mbahe iyangahe?”

Dovine-“Ubu se? Nako duhe ikarita y’igihumbi!”

Nahise ngira vuba vuba njugunya hejuru ibintu byose nari mfite mu gikapu nkuramo
agakarita ndabahereza, wa musore wari uri kumwe na Dovine ampereza amafaranga
ibihumbi bitanu,

Njyewe-“Eeh! Ko ntayo gusubiza mfite mwanyihanganira nkajya kuvunjisha nkagaruka


nkabasubiza?”

Dovine-“Uuh! Besto, urategereza?”

Umusore yabuze icyo avuga nanjye ndabibona ariko uburyo Dovine yari abivuzemo
numvishe ntababeshye ndiwe ntahakana, gusa nawe ntiyagiye kure yahise avuga,

We-“Eeh! Ibihumbi bine gusa ntago yandaza mu nzira ejo mfite voyage! Ahubwo
urayafata uje nta kibazo Dodo!”

Ako kanya bahise bafatana bazamuka mbareba, ndebye inyuma mbona ntabwo ndi mu
kibuga njyenyine Brown nawe ari guherecyesha abana b’abandi amaso barinze barenga
tukibareba nuko Brown wari washegeshwe n’agahinda ahita ambwira,

Brown-“Nelson, iryavuzwe riratashye! Ubu se kandi hari ikindi simenye ukuri? Mbega
Dovine?”

Njyewe-“Ihangane utuze umutima, ntawamenya wenda ashobora kuba atari umukunzi we


yahisemo ahubwo akaba ari byabindi by’ubu umuntu aba Besto wundi!”

Brown-“Eeeh! oya, niyo yaba Besto gute ntiyamwishyurira ibihumbi bitanu ntacyo
baziranyeho!”

Njyewe-“Uuuh! Nonese kuba amwishyuriye nicyo kibazo? Hari ubwo se kwishyurira


umuntu aribyo bivuze urukundo? Tuza umutima wowe niba Dovine ari uwawe ni uwawe”

Brown-“Ahwiiii! Ninjye wakosheje niha gutanga urukundo online! Ariko nanjye


nkabibona, nkandika “bite, amakuru byose akabisubiza mu ijambo rimwe ngo “byiza”!
Naba mwatse agafoto ngo reba kuri “profile picture”, naba mubwiye ngo “ko nakubuze
online” ati nari “nabuze ama unites”,navuga ngo “nguhe ama Unites” ati “yiiiigo
ndahita nkubwira akantu”, namara kuyamuha ati “ariko tuzahura ryari” namubwira ngo
“na none aha tubonane” ati “oya simpari ahubwo bye” Nelson, ubanza narabeshye
ubwenge bwanjye, Dovine ndamukunda pe ni nayo mpamvu niyo nabonaga ari online
byonyine nabaga ntashobora kureba no ku ruhande, nakwandika ngashimishwa nuko
imugezeho, nubwo bwose atansubizaga ariko ni ukuri ibyo nabonye uno munsi Imana
imbabarire sinzongere kubibona”

Brown amaze kuvuga gutyo yahise acaho nshaka kumugarura ariko biranga biba
iby’ubusa arakomeza yinjira iwabo arakinga.
Nasigaye ntecyereza ibyo aribyo ariko mbura igisubizo, natecyereza ukuntu Brown
ababaye kandi ntacyo namufasha nkumva mbuze amahoro niko kujya kuvunjisha bya
bihumbi bitanu mu gihe nkivayo nahise mbona Brendah azamuka aza agana ku mutaka,
ndamucunga nihanagura mu maso mbega ngorora ikora neza, tuba duhuje amaso
ndahaguruka ntangira kugenda musanga ariko nagendaga nkaho ndi gusimbuka Dodane!

Nkimugeraho yaramwenyuye ntangira kwireba ngo ndebe ko wenda naba nasimbutse


nk’igipesu, mbona acishije ukuboko inyuma agorora ikora ryanjye, intoki ze
zinkozeho numva yeeeeee!

Brendah-“Bite se Nelson? Nari nkuzaniye ya mafaranga sha!”

Njyewe-“Eeh! Murakoze cyane Brendah! Harya nakubwiye ko..!”

Nari ngiye kumubwira ko yitwa neza ariko mpita mbikupa ndikoroza Brendah araseka
ajya hasi, nanjye kureba hasi mbishyira mw’ikofi ndamwirebera, ooooh! Brendah
yasekaga neza cyane, yari afite twa tuntu two kuruhande ku matama, mukanwa
h’umukara cyane byahura n’inzobe nziza ye nkumva Kamitiyu nabonye ijuru rito!

Brendah-“Hhhhhh! Wambwiye se? Wari ugiye kumbwira iki Nelson? Sha mbwira”

Njyewe-“Oya da! Nari ngiye kukubwira ko message yawe nayibonye!”

Brendah-“Nelson! Nabibonye ntabwo ari cyo wari ugiye kumbwira, kuko byo wayibonye
kandi me2u yangezeho, ahubwo mbwira story igishyushye!”

Njyewe-“Reka nkubwire ariko umbabarire nibisona nabi mu matwi yawe ndatega itama
unkubite maze mpindukize n’irindi naryo ukubiteho!”

Brendah-“Hhhhhh! Uti nibisona rwose! Sha humura nta kibazo rwose pe!”

Njyewe-“Naraye ndose nza kurya hariya iwanyu ngasanga ari wowe urimo maze ngiye
kukubwira ngo unyarurire imvange ndavuga ngo wampaye umutima wawe! Gusa nahise
nkanguka sinongeye gusinzira!

Brendah-“Hhhhhhhh! Urakoze kumbeshya ariko urananshimishije Nelson!”

Njyewe-“Eeeh! Nibyo se?”

Brendah-“Cyane, nkunda abantu nkamwe sha!”

Brendah yavuze gutyo ntangira kwireba, nikoraho ngo numve ko mpari, nshaka
kumusubirishamo ngo numve ko ijambo gukunda rigaruka, ariko nibutse ko turi benshi
mpita mwenyura ndamubwira,

Njyewe-“Bre! Urakoze cyane ariko sinzi niba nkwiye kujya muri uwo mubare wabo
wikundira!”

Brendah-“Ooh! Sha humura urabikwiye pe! Nelson ntacyambuza kugushyira mu bandi


nkunda kandi nishimira, cyane ko mbona uri umusore… nako ese utaha ryari?”

Njyewe-“Eeeh Bre! ntaha nka saa moya!”

Brendah-“Nelson! Utaha hehe?”

Njyewe-“Hariya ukase inyuma ya Stade!”

Brendah-“Eeeh! None se ko saa moya zageze ukaba udataha wari utegereje Cherie?”
Njyewe-“Oya ni wowe nari ntegereje pe!”

Brendah-“Aaaah! Wibeshya cyangwa ni Cherie sha!”

Njyewe-“Oya! Ubu ndihamagara nkiyitaba, ndacyategereje!”

Brendah-“Yooooh! Kubera iki Nelson? Wabuze iki?”

Njyewe-“Sha buriya ninzamuka mu ntera nzahagarara ahirengeye mvuze ikondera


uzaryumva akishima nzamusanganira, niyemera gutega ikiganza ndimize ivi mu butaka
maze mugushe neza!”

Brendah-“Yoooooh! Ese Maaama! Sha humura umutima wawe urabaye, kandi niyo ntera
ikomeye wazamutse! Nelson, ikondera ryawe nirivuga nanjye ndi mubazaryumva, ngaho
taha sha ujye kuruhuka dore uba wiriwe kuzuba ryinshi, Eeh! Ahubwo Nelson, hari
ikintu nashakaga kukubwira”

Njyewe-“Eeh! Koko se Bre? Ndumva ntangiye kurwara ya ndwara ituma ntatuza!”

Brendah-“Oooh! Iyihe se we?”

Njyewe-“Amatsiko!”

Brendah-“Hhhhh! Uziko wari unkanze sha! Nashakaga kukubwira, nako Jojo mwari
musanzwe muziranye?”

Njyewe-“Reka reka!”

Brendah-“Uuh! Mbega wee!”

Njyewe-“None se ko ubimbajije Bre?”

Brendah-“Sha, ubusanzwe iyo ngize icyo numva ku muntu ndabimubaza nkabona aho mpera
mbona uko mwitwaraho!”

Njyewe-Yoooh! Uri umwana mwiza disi, none se Bre! Ubwo wahisemo ko uzajya
unyitwaraho? Niba warabihisemo niki wahisemo?”

Brendah-“None se, wararekuye ntukiruka kuri Jojo?”

Njyewe-Uuuh! Ntago numvishe neza?”

Brendah-“Oooh! Humura buriya ndi inshuti ya Jojo cyane, yewe ntacyo yampisha
cyeretse ikitabaye! None se ushatse kuvuga ko utifashishije Brown ngo ubone uko
ugera kuri Jojo?”

Njyewe-“Ngo?”

Brendah-“Hhhhh! Humura Nelson, ntacyo bitwaye nta muntu wagusecyera ko wakunze,


ahubwo mbwira niba bikurimo ngire uko nzajya nkwitwaraho ndetse ndebe nicyo
nagufasha!”

Ubwo naracecetse mfunga umwuka na roho, Brendah aba yabibonye asa yigira ruguru
gato ndamukurikira twinjira mu mutaka yegama ku kameza kakandi gafatamo umutaka
mbega yandebaga neza mw’isura ariko amaso twayahuzaga gacye kubera kwitinya no
kumva ko ntabikwiye,

Brendah-“Yooh! Nelson humura byigutera ikibazo, sinshaka ko umusore nkawe aguma mu


gihirahiro kandi mu by’ukuri nabonye uri umuhungu utuje ushobora kwakira buri kimwe
cyose adashobora guhindura, bivuze ko wakwiyakira mu bihe byose,

Nelson, nyine igihe ubona numero ya Jojo kuri facebook ukamwandikira, ukamubwira ko
wakunze amafoto n’utugambo twiza yandika kuri timeline ye, nawe byaramunyuze pe,
buriya iyo umuntu yumvishe ko akunzwe nawe urabizi ko bimutera umuneza! Sha nawe
byamubayeho ndabyibuka yampamagaye ambwira ko ngo yabonye chat nshya y’uburyohe!
Hashize nk’icyumweru, Jojo yabajije Brown niba hari umuntu witwa Nelson azi
amubwira ko hari umusore azi witwa ko! Jojo niko kmubwira ngo azamuzane aze amusure
maze nawe amubone, nibwo rero waje iwabo cya gihe ndiyo,

Buriya mukigera kuri gate mwinjira muza, twabarebeye mu idirishya maze Jojo
akigukubira imboni yipfuka mu maso mbega yagize ngo ararota!

Yumvaga ngo uri igisore mbega kiki bogali yifuzaga, gifite buri kimwe cyose nawe
urabyumva, sha amaze kukubona yahise ambwira ngo agiye gukora akantu ariko
ndamubuza, burya rero naje kwinywesha amazi harya wariraga kugira ngo nkurebe neza
kuko wari wanze kutureba mu maso,

Sha, sinzi ukuntu yari agiye kugusebya byicwa na Brown wahise aza biba n’amahire
ugenda nawe utavuze ko ari wowe Nelson wakunze umukobwa mwiza Jojo! Rero kuba
waramuhishe ko ucuruza me2u ahubwo ukamubwira ko uri umucuruzi ukomeye, wakoze
ikosa kuko iyo umubwiza ukuri Jojo ntaba yarakwanze ndetse ubu akaba anabikwereka
buri uko muhuye! Icyo nakubwira ni kimwe, Jojo kuva yamenya wowe wa nyawe yakwanze
nabi, ariko nubwo numvishe atakwiyumvamo ntazatume ucika intege ngo wumve ko nanjye
ariko meze, ndabizi abasore benshi bariyemera kuko ngo mutiyemeye ntimwarongora
inkumi! Gusa wakwiyemera rimwe ukayirongora rimwe ntiwayirongora kabiri!

Nelson, tuza rero wishakire ubuzima Jojo umwibagirwe kuko ntabwo agukunda pe!
Mbikubwiye nk’umuntu wa Jojo ndabizi ntabwo we ateze kuzabikubwira, ahubwo muri
macye ni ibanga nkwibiye! Bye rero reka ntahe ubu Mama yambuze”

Ewana aho nari ndi narikabakabye ndibura, numvishe umutwe nawutaye mbega nta
gutecyereza nari ngifite muri njye, nabuze icyo mvuga ndeba igihe Brendah yahereye
avuga nanjye numva, mbura aho mpera mvuga ngo nizo za Facebook sinzi aho ziva naho
zijya.

Nubuye amaso mbona ikiganza cya Brendah, njye wari waheze mu bitecyerezo si nari
nabibonye maze ahita ambwira,

Brendah-“Nelson wanze kunsezera se?”

Njyewe-Eeeh! Oya”

Brendah-“Ngaho rero bye! Ese Nelson niryo ukoresha kuri Facebook ngo tuzajye du
catinga ko byaba byiza noneho ko njye nawe tuziranye?”

Njyewe-“Bre! Humura ninyijyaho nzakubwira”

Brendah-“What? Ahaaa! Reka ngende ubwo urabyanze ariko utagira ipfunwe Nelson,
gukunda si icyaha, ahubwo uburyo ubikora nibyo bitera uwo ukunda kuryoherwa cyangwa
kuzinukwa! Sha bye natinze!”

Brendah yahise ansiga aho aragenda, mukurikiza amaso kugeza arenze, naratecyereje,
ndatecyereza ndongera ndatekereza bya nyabyo! Burya hari igihe ugeramo ugatecyereza
nibidashoboka nyamara ushaka igisubizo, ukaza kuri za ndazira iki? Ukajya kuri za
nkore iki? ukarenga ukagera kuri za mbigenze nte nyamara ibyo byose biva ku kantu
gato kameze nk’ikibiriti gicana buje, buje ikatsa inzu yawe wiyubakiye igashya
igakongoka ukanjya mu bukode, ooooh!
Nanjye nari mpiriye mu nzu yanjye ariko nabuze aho mpfunda imitwe pe! Nibazaga
ukuntu ibyo byose bibaye mu gihe cyanjye cyo gutera intambwe igana urukundo
rumbyiganiramo maze numva nshegeshwe nibyo numvaga mbega byari nk’umunyu mu cyayi
nuko igisubizo nkibonera hafi, cyari icyo kureka no kwibagirwa ikitwa urukundo
burundu kuko ntabikwiye, nibazaga agatebo ndimo imbere yuwo nibwiraga ko kumureba
byonyine binyongerera ibyishimo n’icyizere cyo kubaho ariwe Brendah, nkibaza Jojo
natinye nkaba cya Sematama imbere ye none akaba unyambitse umugayo aho nifuzaga
kwambarira inkindi maze nzinga umutaka nshyira ku rutugu ndataha………
[6/10, 15:44] +250 788 819 279: Episode ya 8: Brendah ari kwereka Nelson
ibimenyetso ko amukunda
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Chief Editor Kuwa 01/02/2017 Saa 03:47
Share
Tweet
Share
Email
Comments

Nagize amahirwe ngeze mu rugo nsanga Gaju ariwe uhari wenyine, iyo Gasongo ahaba
akazana za Blagues ze kandi mood nari ndimo itaranyemereraga byonyine no kumwenyura
nari kugaragara, nahise ninjira nsanga Gaju mu nzu.

Njyewe-“Gaju bite se?”

Gaju-“Ni byiza! Sha umbabarire ntabwo izina ryawe maze ndizi! Nibagiwe kurikubaza
pe!”

Njyewe-Eeh! Nuko ndumva ntameze neza nari kuguca amande!”

Gaju-“yoooh! Wabaye iki se?”

Njyewe-“Ndumva ndwaye ukuntu! Ahubwo reka mbe ngiye kuryama!”

Gaju-Oooh! Pole sha, basi ihangane umfashe tube tuganira dutegereje na Gasongo,
naza turarya maze uruhuke ushobora kuba wabitewe na stress!”

Njyewe-Ok, nta kibazo Gaju!”

Gaju-“Sha wambabariye ukanyibutsa uko bakwita? Uzi ko nisetse kuba mbana n’undi
mwana iminsi ingahe igashira ntaramenya ukuntu yitwa! Sha ikosa ni iryange pe!”

Njyewe-“ Humura nta kibazo rwose nitwa Nelson!”

Gaju-“What? Ngo Nelson?”

Gaju yahise yubika umutwe, mukanya gato numva atangiye gutsikimba asuka amarira, My
God!

Nabuze uko nifata, ndeba hirya ndeba hino nibazaga haramutse hagize uza agasanga
umwana w’abandi aririra mu maso yanjye yagira ngo hari icyo mutwaye maze ubwoba
butangira kunyica niko guhaguruka ngo musange, ako kanya Gasongo aba arinjiye,

Gasongo-“Eeeh! Gaju se n’umurizi? Ko mutambwiye ngo mushakire ikiraka ku mu Boss


wagongesheje imodoka ejo bundi ngo amuririre koko?”

Njyewe-“Gaso! Reka blague mu bikomeye!”

Gasongo-“Nonese bigenze gute?”

Njyewe-“Nanjye sinzi ikimurijije?”


Gasongo-“Uuuh! None se arifashe ararira gutyo gusa? yooh! Gaju mbwira, ubaye iki?”

Gaju yahise yiyumanganya, afunga umwuka yihanagura amarira mu maso, amaze gutuza
ahita avuga,

Gaju-“Oya ntacyo da! Nuko nari nibutse ibyambayeho!”

Njyewe-“Gaju, basi jya wihangana sibyo! Mu buzima buriya hari ibihe ugeramo
bigasaba gufunga umwuka ukibagirwa ibihe bibi wanyuzemo ugaharanira
kutazabisubiramo aribyo bita kwiyubaka, wenda ntirengagije ko kurira rimwe na rimwe
biruhura ariko umunsi uzajya wumva uri mu bihe bibi uzajye utwegera turi
abavandimwe b’ibihe byose!”

Gasongo-“Gaju, njye na Nelson nicyo tubereye hano, ni ukuri reka tukubwire ko


twifuza guhindura amateka yawe dukoresheje imbaraga zacu zose! Gaju, humura kandi
kwihangana ntibijya birangira, komera turahari sha!”

Gaju-“Gaso, Nelson murakoze! Ngaho mwegere turye nahishije!”

Twahise twegera ameza nako Ibase! Niyo yari iteretseho aga plateau maze dutangira
kurya ariko Gaju apetit yari hafi ya ntayo!

Twashoje kurya maze dusasa muri salon njye na Gasongo turaryama, Gaju ajya mu
cyumba, nkiryama natangira gutekereza byinshi, nasubiye inyuma mu ntekerezo nibuka
amagambo yose Brendah yari yambwiye numva nsubiye gusharirirwa n’ibihe, nibajije
impamvu Gaju amenye izina ryanjye agasuka amarira nanone numva ndikanze ku mutima
nti Mana yanjye koko ibi niki?

Sinamenye igihe nasinziriye nakangutse mu gitondo ndabyuka mbyutsa na Gasongo


nk’ibisanzwe, turitegura dusezera Gaju ducaho, tugeze ku muhanda Gasongo arakata
nanjye ndakomeza njya hahandi nakoreraga ngezeyo manika umutaka ntangira gukora.

Nk’ibisanzwe abakiriya barazaga ndetse benshi mbega nari maze kumenyera no gutera
imbere, ubwo sinzi ukuntu nakoze mu mufuka numva harimo amafaranga nkuyemo nsanga
ni bya bihumbi bine bya Dovine ndikanga mpita mfata inzira njya gukomanga kuri cya
gipangu!

Nkihagera nakomanze rimwe, nkomanga kabiri ubwa gatatu mba nkubise inkonji umuntu
ndebye nsanga ni Dovine wari ucyenye esuime maze ntangira gusaba imbabazi hafi
gupfukama.

Njyewe-“Mumbabarire rwose nakomangaga ndeba hariya ku mutaka mukingura ntabizi


mbakomangaho!”

Dovine-“Hhhhhh! Humura ntabwo mbabaye si mu gituza se! Ahubwo injira umvane hano ku
muhanda dore nambaye ubusa!”

Njyewe-“Nari nzanye….”

Dovine-“Ariko se ko ufite ubwoba? Injira ntabwo kikurya!”

Nahise ninjira Dovine arakinga, aramanuka ndakomeza ndamukurikira aba yinjiye muri
Salon iwabo njye nguma hanze, nkiri hanze numvaga hari umuntu bari kuvugana mo
imbere maze nanjye ntegereza ko agaruka ngo muhe amafaranga ye, nkibyibaza ako
kanya aba araje.

Dovine-Uuuh! Ese wasigaye hano? Uzi ko watumye ngera mu nzu nkivugisha! Mana wee!
Ngaho injira nta kibazo urisanga!”
Ku mutima nahise niyongorera nti iyi niyo bita Kalibu bagasubiza ngo stareh tu!
Nahise nunama ngo nkuremo inkweto ariko Dovine aba arambwiye,

Dovine-“Oya humura, hano hari umukozi kandi icyo ashinzwe ni isuku, injira rwose
witinya ko uhanduza!”

Nahise ninjira nkurikiye Dovine tugera muri salon n’ijire yanjye, nkigeramo ndicara
Dovine ahita acana Television.

Dovine-“Ba ureba ndaje noge gato!”

Nashatse guhakana ngo mubwire ko natinze abakiriya bari kuncika ariko mbona
ararenze maze ndatuza nirebera TV, hashize nk’imonota makumyabiri mbona Dovine
aragarutse,

Dovine-“Ugira ngo se nanoze sha? Nahise ndumbira kuri chat!”

Njyewe-“Uuuh! Ngo kuri chat?”

Dovine-“Yiiiii! Ntabwo uyizi se?”

Narahigimye Dovine aba yabibonye ahita aza anyunama hejuru atangira kunyereka uko
ajya Chat nanjye nkirebera sinzi ukuntu narebye neza mba mbonye ifoto ya Brown nsa
n’uwikanzemo Dovine ahita ambwira.

Dovine-“Sha nawe rero uzagure aga Smart phone usibye ko kazajya kakurangaza
ntukore, dore uyu witwa Brown niwe twavuganaga mukanya agatuma ntajya koga! Sha
namukunze shahu! Ntago wabyumva, nakunze ukuntu aganira kandi nkunda ukuntu
byamuruhije kubona numero yanjye! Nta nubwo akaza ibintu disi, nari namubeshye
kujya kumusura ejo, igihungu twiganye cy’iki Besto cyanjye kiransura wawundi
twazanye ku mutaka, cyakoze uyu munsi byo Brown ndajya kumureba pe! Ndebe ko ahuje
umutima n’isura!”

Ibyo byose Dovine yabivugaga mbona yatwawe, bikomeza kuntungura mbega burya hari
impano tutazi, burya hari ukuntu umuntu akwisanzuraho bwa mbere ugatungurwa, muri
ako kanya nari maranye na Dovine, yanyisanzuyeho numva byabindi bya simbikwiye
bigurutse nk’umuyaga wo mu itumba, mbona ari impano ikomeye kandi ari umurage mwiza
nzaraga kobwa wanjye!

Ako kanya nahise nkora mu mufuka muhereza ya mafaranga,

Njyewe-“Nari mbazaniye ya mafaranga yanyu ejo mwansigiye”

Dovine-Eeeh! Sha urakoze, uri umwana mwiza sha, uzi ko nari nabyibagiwe? Ahubwo se
harya naguhaye icyayi ra?”

Njyewe-“Murakoze nzakinywa ubutaha! Ahubwo reka njye kuba nshaka aya mugitondo!”

Dovine-“Ngaho akira nawe ujye kwinywera amata!”

Dovine yahise amfumbatiza mu kiganza ndikanga maze arambwira,

Dovine-“Ufungure ikiganza ugeze aho ukorera Sibyo?”

Njyewe-“Yego, kandi murakoze nanone!”

Nahise mpaguruka nsohoka muri salon ndakinga, ndakomeza ngisohoka mu gipangu mba
mbonye ku mutaka hahagaze umuntu, mu kureba neza mba nkubitanye amaso na Jojo mpita
ndeba hasi, ndiyumvira mpita mfata gahunda yo kujya kwirira imvange kwa Mama
Brendah, ngikata ngo manuke numva ahamagara ngo tsiiii! Niko guhindukira ntangira
gukora bya bimenyetso mubaza niba ari njyewe ahamagara birangira nsanze ari njyewe
da!

Nazamutse nerecyeza ku mutaka aho Jojo yari ari, mugeze imbere ndahagarara ako
kanya mbona Jojo arambuye ukuboko buhoro asa n’ufite ubwoba cyangwa isoni maze
nanjye ndambura ukwanjye ndamusuhuza maze ahita ambwira.

Jojo-“Nari mbazaniye ya mafaranga yanyu mwanyishyuriye ejo igihe nari nabuze icyo
nishyura moto!”

Njyewe-“Yoooh! Murakoze nubwo ntari nabagurije ariko wenda ubwo muzirikana ni byiza
cyane!”

Jojo-“Niyo umuntu atazirikana ariko wenda yakwijijisha akaza akagura me2u nkiz’
ibihumbi bitanu basi akakwitura ineza wamugiriye!”

Njyewe-“Ugira amahirwe yiturwa ineza nuwo yayigiriye byo! Ubwo nanjye ndi muri abo
kandi urakoze!”

Jojo-“None se harya witwa Nelson?”

Njyewe-“Yego niko nitwa”

Jojo-“Sinzi niba ari mwe nzi Online!”

Njyewe-“Ngo Online? Oya, ushobora kuba waranyibeshyeho kuko njye ibyo sinari
nakabikoresha kuva namenya ubwenge!”

Jojo-“Ariko Mana yanjye! Ubu koko WhatsApp wambabariye ukampira sinzahore muri
ibi!”

Njyewe-“Nonese Jojo, ko nashakaga kujya kurya, wakwihanganye nkagenda ko n’ubundi


nzi ko..!”

Jojo-“Mbere ya byose mbabarira maze ubone kugenda!”

Njyewe-“Uuuh! Ngo nkubabarire? Humura rwose niba ari biriya byakubayeho ejo
byararangiye!”

Jojo-“Ntega amatwi nkubwire basi umwanya muto wonyine uhite wigendera!”

Njyewe-“Nta kibazo mbwira ndakumva”

Jojo-“Nelson! Utambeshye ntabwo ari wowe koko twajyaga tuganira kuri Facebook na
WhatsApp?”

Njyewe-“Jojo! Urumva nakubeshya ngo nunguke iki? Si njyewe rwose!”

Jojo-“Ahuii! Dore uwa mbere yanyandikiye message kuri Facebook umunsi umwe ambwira
ko yankunze kandi yishimiye amafoto yanjye, nari nzi ko ari ibisanzwe nanjye
mwakirana ingoga burya nta muntu utishimira gukundwa, yambwiye ko yitwa Gentil ko
ari Doctor mu bitaro bikuru, ngira amatsiko mubwira ko njye nkiri muto ndetse ko
imyaka yanjye n’iye ntaho bihuriye maze nawe ambwira ko rwose akiri muto ndetse ko
azamfasha muri byose, urabyumva nawe numvaga ari umusore nyine nifuzaga kugira
ndetse nkomeza nkumva ko nimubona nzaseka nkiterera mu bituza bye ngasinziramo,

Ku ishuri ninjye watangaga abandi muri salle ya internet ndetse bakansohoramo


bigoranye ndwanira kudasiga Gentil online, maze igihembwe kirangiye mva mu kigo
jugujugu sinataha hano ku Gisenyi ahubwo nerekeza kwa Mama mudogo i Kigali ngo
nkunde nzabonane nawe nkuko twari twabipanze,

Uwo munsi twapanze guhura iryo joro naraye ntasinziriye mu gitondo nduhukira
Nyabugogo aho twari buhurire ariko naramubonye nkunja isura, yari… nako sinabona
uko mbivuga, gusa umenye ko ntaho yari ahuriye na Gentil wandaje amajoro
mushushanya mu ntekerezo.

Iminwa nari nasigiye kumusoma bikamuhumuraho nk’ukwezi narayitebeje ntangira


gushaka aho nyura ngo nigendere ariko nyine narahagumye!

Uwo Gentil akimbona yagiye kumpobera ndamukwepa musuhuza bisanzwe, ambaza amakuru
mubwira ko ari meza, ambwira ko nambaye neza ndikiriza gusa nge nanga kumubwira ko
yambaye nabi.

Yarambwiye ngo ngaho tugende musure numva bindiye ahantu, ariko nanga kumuteza
abantu kuko twari mu bantu benshi, niko kwemera ajya imbere nzi ngo tugiye gufata
utu moto, byahe se! Sha yanjyanye n’amaguru agakweto kanjye nari niyambariye talon
ishira nyumva, dukata ahantu imisozi turayurira twinjira mu kazu gato kameze ukuntu
ati aha niho nibera sha Jojo! Mbega uwambwiraga ko ari Doctor!

Nkihagera nicaye umunota umwe, ibiri uwa gatatu nti warakoze ko tumenyana, Brother
arampamagaye ndagiye sinzi niba tuzongera no kubonana! Amaze kubyumva amagambo
anyinginga yabaye menshi, ayanyuma nayumvaga ibihushuka ku muhanda mpamagara aka
moto ndakurira ncaho.

Sha nageze mu rugo kwa Mama Mudogo igikapu kiri mu mugongo, nsezera vuba nta
garuriro mfata iya Gisenyi, mu modoka naje ntekereza mbyinshi nibaza uburyo
ntahanye Bulletin y’uwanyuma hejuru y’… nako reka nicecekere!

Nahise mufunga ahantu hose ntitwongeye kuvugana, umwaka w’amashuri urangira nsibiye
kubera amanona macye nagiraga nananiwe kwiga kubera uwo Gentil! Mu rugo barantutse
nanubu iyo ngize akantu gato nkora barabigarura, uko babigaruraga ni nako
narushagaho kumva niyanze ndetse nkagira umujinya ntazi aho uva,

Nyuma rero haje undi witwa Nelson, we yanyandikiye vuba aha ariko we nanze kugira
icyo mubwira ntaramubona, umunsi umwe nigeze kuganira na Brown sinzi ukuntu
byanjemo nibuka ko uwo Nelson yajyaga ambwira ko ari umu friend wa Brown musaza
wanjye kuri Facebook, ubwo mubaza niba hari umuntu w’inshuti ye bita Nelson azi
yikiriza vuba ambwira ko ahari rwose aba n’inaha ndetse ko hari n’utugahunda bari
gukina muri iyo minsi,

Nahise mwinginga musaba ko yamuzana akaza kudusura, nagiraga ngo naza nzamurebe
neza maze mbone kwemera, Sha nibwo nabonye ari wowe uje rero, uko nakubonye
byansubije mu kashize niyo mpamvu ya biriya byose, ahubwo warancitse ni Brendah
wakugiriye impuhwe akanyinginga.

Nyuma y’uko unyishyuriye moto rero ukemera no kumpishira mu gihe nireguzaga


ibinyoma ntinya Brown, nahise nsubiza amaso inyuma nshaka ubundi icyo naguhoraga
ndakibura, nagize ibitekerezo numva ndiyanze ijoro ryose sinagohetse, nahise mbona
ko umusore nifuza atari uburanga cyangwa ibindi, ahubwo ari uriya mutima sha!

Nk’uko nakubonye ngasubira mu kashize ni naho nibutse Gentil, nubwo wenda yambeshye
ko ari Doctor ariko nahise menya ko ari nacyo nari nkunze ntari nkunze we, nibajije
niba hari umugozi yanshyizemo ngo mwemerere kumubera umu friend, nibuka ko nubwo
ntamwishimiye we yanyishimiye ariko amahitamo yanjye no kwifuza kwanjye bigatuma
nanga umuntu ntacyo dupfa, kandi nanjye ndi umuntu ra!
Nk’uko nabikubwiye, nyuma y’ibyo wankoreye kandi ukabikorana umutima mwiza, nihaye
umwanya ndatekereza ndongera ndatekereza ubanza mbere ntari nzi uwo nifuza kuba
we, sha nari ndi biri hanze pe, iyo nza kuba ntekereza si nari kwibeshya ko
urukundo nyarwo rutaba impamvu yo gutandukana kw’abishimiranye mu nzira izo arizo
zose ahubwo uko mwamenyanye kose yaba online cyangwa ahandi, ari umurunga ukomeye
utagakwiye gucibwa n’ukwifuza, ahubwo wagakomejwe n’ubumuntu bityo igihe muzahura
nyuma y’igihe icyo aricyo cyose mugatambuka mugatizanya imbaraga mu buryo ubwo
aribwo bwose nk’ibyo wankoreye sha!

Nelson! Ndagushimira kandi ni ukuri mbabarira!”

Njyewe-“Yooooh! Humura Jojo, ibyo birahagije kandi rwose umutima wanjye


wagusanganiye igihe uwuhunga, ndacyeka njyewe narakubabariye cyera kugira ngo ugire
ibyishimo bigeretse ku bindi, gusa nta kinshimishije nko guhinduka kwawe kuje mu
gihe nyacyo! Murisanga!”

Nkivuga gutyo ako kanya hari imodoka nziza cyane yatunyuzeho mbona umubyeyi wari
uyitwaye acishije amaso mu kirahuri aratureba cyane Jojo akimubona mbona umusatsi
umuvuyeho ahita ambwirana impumu.

Jojo-“Eeeh! Ahwii! Mama arambonye wee! Reka njye kwa Brendah mumbwire tujyane
amvugire ko ariho nari mvuye.”

Nkibaza ibyo byose narebye hepfo gato mba mbonye umuntu usa na Brendah azamuka aza
aho turi, Jojo nawe arebyeyo ahita yiruka amusanga, bahurira mu nzira, Jojo ahita
ahindukiza Brendah basubira inyuma bihuta.

Nkigarura amaso nanone nahise mbona uwatumye Brown abura feri akanyerera akagwa mu
rukundo agasaya maze umutima ukamurusha ingufu ukamutegeka kumubera utuma atuza
ariwe Dovine! Azamuka ava iwabo, yambaye neza birenze, nkimurangarira numva urugi
rwo kwa Brown ngo paa!

Nahise mpindukira vuba vuba ndebye mbona ni Brown, wari wambaye aga shati k’umweru
n’agapantaro keza gato k’umukara ndetse n’udukweto twiza cyane, aba anciriye
agasiri ambaza niba hari icyo ndi kubona hepfo yanjye, nanjye sinamutererana muha
sign ya Ok, asubira iwabo Dovine anyura hakurya hateganye n’mutaka azamuka,
arahindukira aramwenyura ubundi arampepera nanjye nzamura ukuboko kumwe numva
ntiguhagije nzamura n’ukundi numva nako ntiguhagije ngiye kuzamura n’amaguru
nyakubita ku kameza nyagumishamo, ubundi muherekeresha amaso akata buhoro yitonze
agana kwa Brown, mbona akanze sonnet yari iri ku rugi rwo kwa Brown, nta
n’amasegonda aciyemo bahise bakingura mbona amaboko y’umweru ayora Dovine maze
urugi rurikinga Ooohlala!

Nagaruye amaso aba ari nabwo nibuka kwikanda amaguru nari nakubise ku kameza,
ndiyumanganya nkomeza akazi bigeze nka saa moya gutyo nzinga umutaka nshyira ku
rutugu ndataha.

Mu nzira nagiye niririmbira akaririmbo kari kagezweho icyo gihe kitwaga Mama Roda
ka Camillion, ngeze imbere sinzi ukuntu nibutse ko Dovine yamfumbatije nkabika
sindebe maze ubwo mpita negera ku itara rimwe muri aya yo ku muhanda, nkora mu
mufuka nkubita amaso za note zose zari ziri kumwe uko nakazimuhaye ngira ngo
ndarota! Yooooh! Disi Dovine!

Ibyishimo byarandenze ngenda nisetsa no mu kuririmba nongeza volume Mama Roda iba
Mama Roda! Ntitaye kubandebaga, burya ibyishimo iyo bije urabireka bigatama mu
bandi maze nabo bakishima.

Mu nzira nzamuka ngana mu rugo nazamutse ntekereza Gaju muha umwanya, nongera
gutekereza icyo njye na Gasongo twakora ngo tumufate ukuboko twese dushake
icyerekezo cy’ubuzima, maze nkubita agatima ku mafaranga Dovine yari ampaye
ntabicyekaga, nkibitekereza mba ngeze mu rugo.

Nkihagera nasanze Gasongo ari wenyine aba arahagurutse vuba vuba aransuhuza
ntangira guseka,

Njyewe-“Hhhhh! Ese ko unsuhuza nk’usuhuza Gitifu Gaso!”

Gasongo-Eeeeh! Nelson uziko duherukana cyera wana?”

Njyewe-“Hhhhh! Umva ibikabyo yewe, mu gitondo ntiwambonye se?”

Gasongo-“Eeeh! Nari nari nibagiwe!”

Ako kanya Gasongo yahise yigira hino gato atangira kuvuga anyongorera buhoro
birantungura.

Gasongo-“Umva Bro, navugaga cyane ngo numve ko Gaju ari hano hafi! Nari mutumye ku
muhanda ngo angurire ama Unites nguhamagare ubanguke tumutungure!”

Njyewe-“Uuuh! Ngo tumutungure?”

Gasongo- Yego Bro! Uyu munsi buriya nibwo yavutse!”

Njyewe-Eeeh! Ese! Ndumva aho ari sawa, ahubwo se tubigenze dute?”

Gasongo-“Nari natekereje ko Cake ari bukate tugura ururindazi rwa magana abiri,
noneho tukamugurira fanta nk’enye ku buryo azinywa agahaga bien, hanyuma njye nawe
rero umwe umwe agafata rwa Primus Gahuzamiryango! Ntubizi ko tugaheruka cyera se!”

Gasongo akivuga gutyo Gaju yahise ahinguka maze ahita aza aransuhuza,

Gaju-“Eeh! Agaki uheruka cyera se Gaso?”

Gasongo-“Eeeh! Navugaga aga film sha Gaju! Ahubwo ihangane Nelson amperekeze wenda
nkubiteho akajijo ubundi tugaruke!”

Gaju-“Ariko Gaso, Nelson abaye akiza ngo uramujyanye? Rata Nelson nari nagukumbuye
guma aha twiganirire!”

Njyewe-“Gaju nanjye nari nagukumbuye ariko nanjye byo ndumva aga film ngakumbuye!

Gaju-“Ahaaaa! Basi mugende mubanguke murasanga mpishije!”

Twahise ducinyana inkokora nyine twishimira ko tubonye uko twibeta tukajya kugura
ibyo twari twapanze, tumanuka hepfo ku muhanda turatambika tujya muri ya Cartier
nakoreragamo, tugeze munsi y’itara turahagarara.

Njyewe-“Gaso none se ufite nk’angahe?”

Gasongo-“Nari mfite ibihumbi bitatu! Dore ngaya ni na mashyashya!”

Gasongo yahise akuramo utu note dutatu tw’igihumbi, nanjye nkuramo yayandi Dovine
yari yampaye, ndeba n’andi ibihumbi bitatu nanjye nari mfite y’inyungu, nyashira mu
yandi,

Njyewe-“Ok! Noneho ayo yawe niyo dukoresha Anniversaire, hanyuma aya asigaye,
turayamuha nk’igishoro guhera ejo azashake ukuntu yatangira guharura inzira
y’ubuzima mu gihe atari yabona umuryango we!”
Gasongo-“Eeeh! Nelson uri umusore nishimira kabisa! Ubwo uzi ko nanjye nakoraga
mbika ijana ku munsi ngo azagwire tumugurire akabanza hariya mu isoko ajye gucuruza
nk’imbuto! Bro wagize neza gutekereza kuri uriya mwana w’umukobwa mu gihe atari
yagira amahirwe yo kubona umuryango ni ukuri tuzamube hafi!”

Tukiri aho sinzi umuntu wanshikuje inote nari mfite mu ntoki Eeeh! Mpindukira
nkiy’ijana mba nkubitanye amaso na Brendah, ahita aseka cyane ajya hasi!

Brendah-“Hhhhhhh! Ayiweeee! Mbega wowe! Ubu se nirutse wamfata koko?”

Njyewe-“Sha wowe wirutse naza ntera ibirenge nka kwa kundi kw’abakina biye aho
kugufata uhubwo nkagucaho!”

Brendah-“Hhhhhh! Mana we! Sha Nelson, akira ayawe ndabona wungutse ahubwo uyu munsi
uragura!”

Njyewe-“Eeeh! Ndagura byo! Bre, uyu musore yitwa Gasongo! Tubana hariya aho twita
kuri ghetto, Gaso! Uyu mwari yitwa Brendah! Ni umukobwa mwiza Tu!”

Twese twasekeye rimwe tujya hasi maze Brendah ahita avuga.

Brendah-“Hhhhhh! Ariko Nelson! Wagiye ureka kunsetsa ntazarwara imbavu zidakira


koko! Eeeeh! Gaso ni byiza kukumenya, ndabona ari na Gasongo byo!”

Gasongo-“Nanjye ndabona uri umukobwa mwiza byo!”

Twese-“Hhhhhhhhhhh!

Njyewe-“None se Bre, ko uri kugenda bwije bite?”

Brendah-“Sha nari mvuye hariya hirya gato naho tuhafite aga Shop!”

Njyewe-“Eeeh! Ubu nta bwoba ufite se ko kikurya?”

Brendah-“Hhhhhh! Oya sha ntuhari se! Uramperekeza!”

Njyewe-“Cyeretse nubanza nanjye kumperekeza mu kantu gato ngiyemo”

Brendah-“Uuuuh! Nelson ngwino umbwire”

Ibyo Brendah yabivugaga ankurura anyigiza hirya gato, hari hababaje ibya Gasongo
wari usigaye ku cyapa, maze tugeze hirya gato Brendah ambwira,

Brendah-“Nelson! Nonese bite ko uyu munsi twaburanye?”

Njyewe-“Bre! Utambeshye wankumbuye?”

Brendah-“Ahwiiii! Nelson, reka iyo ngingo tube tuyiretse unyibwirire aho ugiye
ndebe ko nguherekeza nawe ukaza kunyishyura”

Njyewe-“Bre! Naba nkugoye humura wenda umbwire nguherekeze mbanze nkugeze iwanyu
ubundi ntacyo ndigarura”

Brendah-“Ahaaaa! Ubwo urabyanze nyine ntabyo ushaka, ariko se ubundi nako nyine bye
ubwo ugiye kumureba..!”

Brendah yavuze gutyo ntangira gutekereza kumubwira ko tugiye kugura ururindazi rwa
Magana abiri, fanta na bya Gahuzamiryango bibiri, tukajya gukorera anniversaire
Gaju mbura aho mbihera ariko ndikomeza,

Njyewe-“Bre! Nyine buriya hari mushiki wacu twibanira hariya mba none uyu munsi
afite Birthday, nifuzaga rero ko uduherekeza tukajya kugura ururinda..! Nako cake
yo gukoreraho geste, gusa ariko nanone ndabona naba nkugoye!”

Brendah-“Oooh! Nelson, ibyo nibyo wari ugiye kumpisha koko? Ahaaaa! Ubanza hari
uwakunteranyijeho si gusa!”

Njyewe-“Oya Bre! Ntawe pe”

Ako kanya Brendah yahise yitsa umutima ahita arambura ikiganza cyanjye cyari
gipfumbatije twa tu note akuramo inote imwe y’igihumbi,

Brendah-“Nelson tujyane gato!”

Nahise nsifura Gasongo araza dukurikira Brendah ariko narirebaga nkanareba Brendah
turi kumwe mu muhanda, nareba ku ruhande nkabona ukuntu abantu batwitegereza nti
Imana itangishatse, ikagukura ku mutaka ugatambukana n’umutesi mu bato.

Twigiye imbere gato twinjira ahantu muri Alimentation, mbona Brendah akomeje imbere
muri comptoir ahereza umukobwa wari urimo cya gihumbi maze afata Cake nini
yadutunguye njye na Gasongo, ayishyira muri envelope, arongera afata jus ashyira mu
yindi envelope sinzi n’utuntu tundi yafashe ubundi abwira uwo mukobwa ngo akuyemo
iyo cake ibindi byose abyandike, Brendah aragaruka ampereza envelope imwe indi
ayiha Gasongo turasohoka tugeze hanze Gasongo asa n’adusigaho intera.

Brendah-“Nelson! Ngaho ngeza hariya iwacu rero ubundi mujye kwishimira undi mwana!”

Njyewe-“Yoooooh! Bre, nonese ubwo ntiwanyemerera tukajyana ko byantera ibyishimo


nazajya mpora nibuka mu minsi yanjye yose?”

Brendah-“Nelson! Ibyo umbwira biri kuva hehe?”

Njyewe-“ Bre, mbabarira niba nkubwiye ibyo amatwi yawe atashakaga kumva!”

Brendah-“Nelson! Iyaba wabisubiragamo ntacyo uhinduyeho, gusa nubwo ndumva nshaka


kubyumva nanone ariko nabyumvishe, Nelson rero ntibyakunda pe, cyeretse iyo muba
mwarambwiye kare ngasaba uruhushya Mummy, none dore bwije kandi ntari burare mu
rugo ngo tugende musabe uruhushya, urumva ko ntasiga inzu yonyine rero!”

Njyewe-“Bre! Nanjye mbimenye ngeze mu rugo mukanya, ihangane wemere tugufatirane!”

Brendah-“Nelson! Sha wivunika pe! Sinzi uko nagufashe umunsi wa mbere nkumva mu
matwi yanjye, niyo wari kubimenya uhageze ukampamagara nari gukorera umutima
ukwakira buri saha maze nkayoboza mpaka mpageze, gusa ariko ihangane pe! Ntabwo
bikunze, Eeh! Ahubwo twari turenze mu rugo! Dore ni hano!”

Njyewe-“Yoooh! Bre, ubu koko uragiye?”

Brendah-“Yego sha Nelson! Tuzongera ubutaha! Kandi muze kuryoherwa”

Njyewe-“Bre! Sinabona uko ngushimira, Imana iguhe umugisha!”

Brendah-“ Umugisha tuwusangire Nelson Bye! Ngaho nsezera ngende rero!”

Nahise nshyira envelope hasi ngo itambangamira, nzamura umupira w’imbeho nari
nambaye ndambura ikiganza nkubitaho ikindi nk’usuhuza Ministre, mbona Brendah
amwenyuyemo nawe aranyigana azikoramo, arahindukira aragenda nanjye ndunama mfata
envelope mukunamuka ngo ngende numva ijwi rimpamagara ngo “Nelson!”

Narahindukiye mbona ni Brendah ugarutse, mu kungeraho nta kindi kintu yavuze yahise
anyegera ampa Kiss ku itama, envelope nari mfite irancika no hasi ngo paaaaaa!
………..

Ntuzacikwe na Episode ya 9
[6/10, 15:45] +250 788 819 279: Episode 9: Jojo ateranyije Brendah na Nelson ibyabo
bikiri bishya
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Chief Editor Kuwa 02/02/2017 Saa 03:45
Share
Tweet
Share
Email
Comments

Akinjira mu rugo nahise ntoragura vuba vuba ndakata ndagenda ariko nkubwiye ngo
narebaga imbere naba nkubeshye, ubanza nari nahahamutse ahari! Ariko weeee! Uzi
kubura inzira wanyuzemo?

Nabaye nkigera ku muhanda numva Gasongo aransifuye ndakata ndamusanga,

Gasongo-“Ko wari unsize se bite?”

Njyewe-“Eeeeh! Ntabwo nari bugusige, ahubwo nari ngiye kureba ko wenda wagiye
gushaka bya Gahuzamiryango!”

Gasongo-“Nelson! Nonese uriya mukobwa koko ubundi aje ate? Uuuuh! Ariko ubundi ubwo
uri kureba ra? Nelson! Ko mbona ukanuye nk’indagara z’ijana?”

Njyewe-“Eeeeh! Ndikureba da! Nturi Gasongo se?”

Gasongo-“Ubu aka kadodo uri kukareba se?”

Njyewe-“Yego! Ndabona nkabona rwose!”

Gasongo-“Hhhhhhhhhh! Wahumye sinzi ifoto yitambitse mu mboni z’amaso yawe!


Twizamukire ahubwo nabonye utinze bya Gahuzamiryango ndanyaruka ndabigura!”

Twahise tuzamuka tugeze hepfo ya hahandi twatahaga twitaga ghetto,

Gasongo-“Nelson! ngaho rero nsigira ibyo ufite ujye kurangaza Gaju ninjize ibi
tuzanye atarabutswe!”

Gasongo nahise muhereza ibyo nari mfite ndazamuka ariko mu by’ukuri ibitekerezo
byari biri ahantu namwe murahazi, nkigera yo nsanga Gaju ari kwanura imbabura.

Njyewe-“Gaju! Twatinze?”

Gaju-“Uuuuuh! Sha uzi ukuntu mwatinze! Maze narakaye!”

Njyewe-“Yooooh! ni cya Gasongo, nubona kije ucire hano tugikubite!”

Gaju-“Hhhhhhh! Uzi ko wangira aka Bebe neza neza! Ndumva nateta maze!”

Njyewe-“Yoooooh! N’ubundi uzajye witetera sha ufite aba brothers bagukunda!”


Gaju-“Uzi ko naherukaga utuntu nk’utu cyera nkiri muto! Nelson urakoze sha, mpise
nibuka ubwana bwanjye!”

Njyewe-“Yoooh! Uhise wibuka uri aka Bebe? Ngaho reka nipfuke mu maso dukine Saye!”

Gaju-“Hhhhhhh! Ariko weeee! Ngaho”

Njyewe-“Serieux kandi njye nutajya kwihisha ndaguheka Mapyisi!”

Gaju-“Yego ni ukuri Nelson!”

Nigiye hepho gato aho mvuga Gasongo akumva maze mpita ntangira,

Njyewe-“Sayeee!”

Gaju-“Nooo!”

Mu kwipfuka mu maso natandukanyije intoki Gaju agenda mureba akata inyuma y’inzu
nanjye nkomeza Saye, Gasongo ahita azamuka yinjira mu nzu, nanjye njya gushaka
Gaju, kuko nari nabonye ahantu yaciye nahise mugwaho dusecyera icyarimwe nza
muserereza ngo ntiyansinda!

Gaju-“Nelson ni wowe utahiwe rero!”

Njyewe-“Eeeeh! Harya ubwo?

Gaju-“Yiiiii!”

Njyewe-“Nta kibazo rwose! Twagiye ahubwo”

Gaju yahise yipfuka mu maso nanjye mpita njya mu nzu nsanga Gasongo yashyize ya
Cake ku gasahani, mbega byose yabitunganyije maze mu kwitaba Gaju nitabira mu nzu
ahita yinjiramo yihuta Gasongo ahita amumenaho amazi macye.

Njyewe & Gasongo-“Happy Birthday to you!!!!!! X10!”

Twararirimbye turongera turaririmba kubera amajwi ya ntakigenda dutangira gusarara!


Gaju nawe yicara hasi Imbamutima zivubura amarira menshi! Yooooooh! My God! Burya
ibyishimo bigira gitera disi!

Hashize akanya dutangira guhoza tunatetesha aka Bebe, tugahanagura neza ndetse
tunagakirigita turangije tugahereza icyuma, Gaju ahita azana ukuboko kwanjye n’ukwa
Gasongo dukatana Cake ibintu nakunze cyane! Dusoje Gaju adutamika Cake ubundi
Gasongo yikoza hirya aba azanye ka Soda na bya Gahuzamiryango Gaju ariyamira.

Gasongo-“Hhhhhhh! Yiiiii! Ibi byose ni ibyawe rwose! Nibyo da! Akira sha, Soma
wumve uraseka!”

Gasongo yamaze guhereza Gaju fanta nawe afata cya Gahuzamiryango aba aragifunguye
kirazamuka gitangira kubira arwana nacyo, akubita ku munwa akuyeho kirakomeza
kirazamuka, agumishaho ageze aho akajya ancira amasiri nkayoberwa ibyo aribyo,
ngiye kubona mbona ateretse icupa hasi!

Njyewe-“Uuuh! Gaso bite?”

Gasongo-“Ahuiii! Nari mfuye we! Iyo ntayimaramo twari duhombye, cyakomeje kumbirira
ku munwa nanjye nkakiyobora munda kugeze aho gishiriyemo!”

Sha twarasetse turaseka turiyongeza, dusa n’abatuje gato Gasongo ahita avuga,
Gasongo-“Ndabona ari njyewe ushize icyaka vuba reka ngire icyo mvuga, Gaju! Ntabwo
tujya muri byinshi byaranze amateka yacu, gusa uyu munsi ndabyibuka imyaka ine
irashize ubwo twari ku ishuri nabonye unzaniye aka Biscuit unyandikira ku gihu
cy’ikayi ko uno munsi ariwo wavutseho! Rero narabizirikanye, iyo nakwibukaga
narebaga wa mukono mwiza wawe bigatuma ibyo wanyandikiye bitamva mu mutwe,

Kuri njye na Nelson rero, uyu ni umunsi mukuru udasanzwe, niyo mpamvu Nelson yahoze
agukinisha saye, ni ukuri Gaju turagukunda kandi uzahore wisanga kuko twakubonye
tugukeneye! Nelson tambuka umuhe kaka Bibero twamuguriye!”

Nahise mpaguruka nkora mu mufuka, nkuramo twa du cash njye na Gasongo twari
twazingiye mu gipapuro, mpobera Gaju maze ndamuhereza!

Gasongo-“Gaju, aho harimo itike y’ikibanza kikwerekeza hahandi twahuriye


ugatoragura aka voka ngahuza amaso nawe, uzayibike neza utazayita cyangwa
ukayicunga nabi bakagutendeka, mu museso rero turasobekeranya umurunga twerekere
kw’ isoko tuvomaho tugakomeza kubaho! Rero ngaho reka turyoherwe! Nako njye igicupa
cyanjye cyapfumutse!”

Twarasetse nanone tujya hasi ariko mu by’ukuri Gasongo twese yadukandiye ahaturyaga
maze avuga ibyari bikwiye mu gihe gikwiye, kuri Gaju we byabaye ibindi bindi,
yagaragaje emotion turabibona maze Gasongo mupfa agasoni dusangira rwa
Gahuzamiryango rwanjye, nuko ibyishimo bikomereza mu kwihina mu mashuka nako mu
kiringiti.

Iryo joro sinigeze nsinzira, nafataga agatotsi gato nkumva Kiss ku itama maze
ngashiduka nkikoraho nkumva ko mpari, ariko sinakwirenganya da! Nibutse umunsi njya
mu modoka bwa mbere, ndabyibuka neza ko nayivuyemo maze nagera mu rugo igihe nari
ndyamye nkumva ndikugenda!

Nkiryamye rero natekereje Brendah, umuseke utambika ngikanuye! Uwababwira ibyo


natekerezaga? Bwa mbere mu mateka yanjye nibwo iminwa y’undi muntu yari imaze
kunkora ku itama! Brendah naramutinyaga ariko mukunda byo mo imbere kuva umunsi
nagiye kwa Brown akaza gusuka amazi mu maso yanjye mu maraso, mu magufa no mu
misokoro naramwishimiye birenze kuburyo n’iyo nari kugira amahirwe akambwira ngo
nkurikira nari kumujya inyuma ntazi naho agana, maze kumva amagambo ya Jojo nibwo
nirebye mbona ko koko ntabikwiye, gusa burya ibyo twibwira akenshi siko biba
bimeze! Brendah waciye bugufi akandeba mu maso mu gihe narebaga hasi niwe wari
umaze kudufasha gukora anniversaire ya mushiki wacu Gaju, niwe kandi wari umaze
kunyereka ko “eeeeh! Harya Kiss yo ku itama buriya siyo mpano ya mbere y’umwari
nakiriye ra? Yes nibyo! Niwe wari umaze kumpa Impano ntazibagirwa mu mateka
yanjye!

Ibyo byose yabikoze ntacyo yikanga, mu gihe njye numvaga ko ntabikwiye! Maze
ntangira kwibaza bya bibazo nti “ese buriya Brendah yaba ankunda ra? Cyangwa wenda
yiberaga mu kigo cy’ababikira bagirira impuhwe abantu nkanjye?

Nkiri kwitekerereza ibyo Gasongo yahise ankubita inkokora, menya ko igihe cyo
kugenda cyageze turabyuka dukangura na Gaju maze turitegura turakinga turamanuka
Gaju atambikana na Gasongo bajya ku isoko, nanjye nkatira muri ya quartier
nakoreragamo.

Nkigerayo nashinze umutaka, maze kwakira abakiriya nka batatu mbona nguwo Brown
amanutse yiruka aza ku mutaka ariko courage yari afite nizo zanteye guhita
mpaguruka nanjye,

Njyewe-“Eeeh! Brown ntibisanzwe, izo courage zihatse iki?”


Brown-“Hhhhhhh! Nawe nizere ko wabyibwiye, ubu ibyishimo byandengeye, Sasa rero
ngiye kukubwira Breaking news, ubu online game yabaye amata abyaye amavuta”

Njyewe-“Ngo?”

Brown-“Nta byo kwirirwa noneho nkugora ngo Dovine naza undebere nimero uzibike, ubu
ibyo byose birangiye negukanye igitego mu bakobwa b’i Rwanda!”

Njyewe-“Eeh! Koko se?”

Brown-“Reka akabazo ahubwo omekaho akadomo!”

Njyewe-“Wooow! Eeeh! Nako felicitation Bro! Wari ubikwiye!”

Brown-“Rero nari nje kuguha gahunda, nimugoroba ndaza kukureba tujyane hariya mu
mugi hahandi nakubwiye hari shop yanjye y’ama telephone, hanyuma nituvayo
ndakujyana ahantu nyine umfashe twishime! Eeeh! Nibagiwe telephone yanjye! Reka
nsubire mu rugo nta mpamvu yo gusiga umuranga!”

Brown yasubiye inyuma yiruka asubira iwabo nanjye nsigara aho nkomeza akazi ariko
nishimiye cyane ibyishimo bya Brown, nahise nibuka umuhangayiko yari afite ashaka
numero ya Dovine, nibuka agahinda yagize abonye Dovine ari kumwe nundi musore, ku
mutima nti genda Brown wari ubikwiye!

Nanjye numvishe nifuje kuzishima nk’uko Brown yari yishimye, ntegereza agatinze
kazaza maze nkomeza akazi nk’ibisanzwe bigeze nka Saa saba numva munda biracika
mpita nisetsa kuko numvaga nikumburiye kwirebera Brendah maze ndahaguruka ngo
nerekezeyo.

Ngikata ngo manuke nahise numva umuntu uhamagara ngo tsiiiiiii! Bya bindi benshi
banga, gusa njye nibyo numvaga vuba kuko hari n’igihe umuntu yitsamuraga ngo
tseeeee!! Ngahita niruka mubaza ngo“Boss tubahe Me2u se?”

Narahindukiye mbona ni Jojo wasaga nkaho arungurukira mu gipangu mbese ubona


adashaka gusohoka, ndeba inyuma yanjye ngo ndebe ko ari njyewe ahamagara cyangwa
ari undi ariko mbona nta muntu uhari, nsubizayo amaso Jojo ahita andembuza.

Nahise ngorora ikora nihanagura ku munwa ibyo ntariye, ndazamuka ndenga umutaka
ndakomeza mba mugezeho,

Jojo-“Bite Nelson, Long time!”

Njyewe-“Ni sawa tu! Byo hashize igihe!”

Jojo-“Sinsohoka sha nsa n’uwambaye ubusa, injira ahubwo wowe!”

Njyewe-“None se ahubwo nyine niba usa n’uwambaye ubusa, nako reka mbanze njye kurya
ndasanga wambaye!”

Jojo-“Hhhhhhh! Nelson, ugize ubwoba se? Humura nta kibazo ubwo ari wowe iyizire!”

Njyewe-“Nonese …”

Nkivuga numvishe umuntu unsunitse mba ninjiye mu Gipangu, mpindukiye mbona ni


Brown.

Brown-“Muzehe nako ni ka Jojo, ninde wababwiye ngo mujye mubuza Nelson kwinjira
hano? Kandi wowe Jojo nako nawe Muzehe ubyumvireho, Nelson nazajya aza hano mujye
mumwakira, uyu ni nk’umuvandimwe wanjye murumva?”
Brown akivuga gutyo natangiye kubarengerera mvuga ko ari njye nari nabyanze ariko
ntibyakuyeho ko Brown yari yabarakariye maze turakomeza twinjira muri Salon, Brown
afata igikapu agishyira mu mugongo maze ahita ambwira,

Brown-“Nelson! Ni kalibu nubwo ngiye kuba ngiye hariya kuri border, Jojo musigarane
ube wugamye izuba gato!”

Njyewe-“Sawa nta kibazo Merci Brown!”

Brown-“Utibagirwa gahunda yanjye ya nimugoroba ariko! Ni ntugasaze nta gusiba


cyangwa ngo ukererwe kuko ibirahavugirwa ari ingirakamaro!”

Njyewe-“Eeh! Ndaba mpari sindibusibe!

Brown yahise acaho, Jojo wari waheze hanze ahita yinjira yigendeshwa buhoro mbega
akurura inkweto nk’utabishaka aca hirya aba yidunze mu ntebe nini zazindi zicarwamo
n’abantu nka batatu yari iri imbere yanjye ahita ayiryamamo.

Nitegereje Jojo wari wambaye aga kaburura gato cyane, mbega nta na santimetero
makumyabiri kari gafite kuva mu rukenyerero kugera aho kagarukiraga, ndetse hejuru
yambaye aga single k’umweru, nk’umusore namwe murabyumva amaso yanjye yamugumyeho
atinda kumurekura.

Hashize nk’umunota ntawe uvuga, ndikoraza nshyushya intoki ndisuganya neza mba
ndavuze,

Njyewe-“Jojo, mumbabarire ntumye Brown ababwira nabi, rwose nanjye sinabishakaga”

Jojo-“Byabaye nyine byarangiye”

Njyewe-“Nonese basi wakwihanganye ukambabarira ko mbona warakaye ukaba igikara?”

Nkivuga gutyo Jojo yahise ashiguka arabyuka andeba adahumbya najye ndamureba noneho
sinzi icyo gihe aho bya bisoni byanjye nari nabisize, nako nibutse ko cya gihe
Brendah ankubita akantu kw’itama envelope ikanshika ikagwa hasi ibisoni nabyo
byaratakaye ntoragura envelope byo mbisiga hariya!

Jojo-“Nonese Nelson ndi inzobe?”

Njyewe-“Izonga inzobere ahubwo, yayindi itari Mukorogo!”

Jojo-“Uuuh mbese! Ahaa! Ntabwo nari nzi ko ubibona! Eeeh! Nelson uzi ko nibagiwe no
kukubwira icyo nari nguhamagariye”

Njyewe-“Jojo! Nanjye nari nibagiwe icyanzanye ariko harya buriya ubundi niki
cyanzanye ra?”

Jojo-“Si njye nakuzanye se! Kandi ndahari ahubwo reka nkuzanire ibiryo nari
nakubikiye!”

Njyewe-“Oya oya anta kibazo ndahaze rwose buriya usanze nari mvuye kurya!”

Jojo-“Oooh! Ndahombye sha, basi pfa kunywa ka Jus”

Njyewe-“Eeeh! Basi ako”

Jojo yahise ahaguruka ajya mu kabati aba asutse jus mu kirahuri arazana atereka ku
meza sinzi icyo yamfaga no kwidunda mu ntebe aba yidunze muyo nari nicayemo
anangwaho ariko ndihangana, asa n’uwegama inyuma yanjye atangira gusoma ibyari
byanditse ku ijire y’akazi nari nambaye,

Jojo-“Ariko Nelson noneho ko utavuga byagenze bite? Iyo uri kumwe na Brown simba
numva mwasetse mwagiye hasi, cyangwa ntiwambabariye? Maze buriya nari nguhamagaye
ngo uze unganirize kuko nari nsigaye njyenyine, ngaho soma jus basi ubundi
unganirize!”

Narikirije ngiye guterura akarahuri Jojo aba antangiriye ukuboko,

Jojo-“Oooh! Sorry gato”

Nategereje icyo Jojo agiye gukora mbona ahise ankuramo ijire ariko njye nari meze
nka status, habe no kwinyeganyeza, byabaye nk’igitangaza kuri njye.

Jojo-“Wooow! Sureba, that’s Great! Ngaho humeka neza usome kuri jus wahawe na
Jojo!”

Njyewe-“Merci Jojo!

Jojo-“Ngaho akira aka jus”

Ubwo nanjye narakiriye ndasoma ndongera ndasoma ndanacurura ubundi ntereka ku meza
ndiruhutsa,

Jojo-“None se Nelson, uratunguwe?”

Njyewe-“Cyane! Sinari nzi ko wampamagara ukampa kalibu hano mbega ukanyakira Brown
adahari?”

Jojo-“Sha erega narahindutse, aho kugira ngo nite ku mafoto ngo ndi gutanga care
Online nakwita kuri wowe utwihera me2u ndetse ukaba n’inshuti ya Brown!”

Njyewe-“Urakoze Jojo burya bwose uri umwana mwiza bigeze aha?”

Jojo-“Oooh! Nelson uravuze ngo ndi mwiza?”

Njyewe-“Jojo! Usibye ko n’utabona yagukoraho akabyumva ku muntu ubona byo


birarenze!”

Jojo-“Hhhhhh! Ngaho tuvuge ko uri utabona, nkoraho twumve uko wabyumva!”

Njyewe-“Hhhhh! Njye byabaye amahirwe ndabona reka ahubwo nkurebe”

Jojo-“Ooya sha! Basi bibe agakino gato katumara irungu sibyo!”

Njyewe-“Oya Jojo! Ahubwo tuganire irungu rishire”

Jojo-“Oyaaa! Maze niba wanze ndanakwanze!”

Jojo nashatse kumubaza niba ubusanzwe yankundaga ariko disi Jojo yivumbuye neza
asobekeranya amaguru mu ntebe, afumbata agasego ntangira kwinginga birangira
nipfutse mu maso da!

Maze kwipfuka mu maso, Jojo yigiye hino ndahumirira ndambura ukuboko atangira
kunyobora aho nkora,

Jojo-“Oooh! Nelson, aho nihe?”


Njyewe-“Ni mu maso Jojo singuhanda se ko mfite ibitoki bimeze nk’ibikowa?”

Jojo-“Hhhhh! Humura Nelson, aho nihehe se tugeze?”

Njyewe-“Ni mu ijosi!”

Jojo-“Oooh! Urumva hameze nk’uko uhareba se?”

Njyewe-“Eeeh! Ubanza byo birarenze!”

Jojo-“Oooh! Nelson aho ni hehe se?”

Nagiye kumva numva ibiganza byoroshye cyane binkozeho ndishika ako kanya mpita
ndeba,

Njyewe-“Jojo! Mbabarira umpe ikarita y’umutuku muri uyu mukino”

Jojo-“Maze ni wowe mukinnyi ugize ikipe, ubwo se naguha ikarita ngatsinda gute?”

Njyewe-“Oya reka match ihagarare, tuzayisubukure ikindi gihe”

Nkivuga gutyo urugi rwo ku gipangu rwarikubise Jojo ashigukira, tubona hinjiye
Imodoka nziza mba ndahagurutse Jojo arankurura ndongera ndicara,

Jojo-“Sha wigenda, ni Mama uje kandi ntibyari bisanzwe, ubundi we na Papa bahora
muri business gusa, kubabona aha aba ari amahirwe”

Njyewe-“Eeeh! Ngaho reka ngende ubone uko umuganiriza!”

Nkivuga gutyo, Mama Jojo yahise yinjira muri salon maze habe no kudusuhuza yicara
mu ntebe yari iri imbere yubika umutwe atangira kurira twese tuyoberwa ibibaye.

Jojo yahise ahaguruka yiruka asanga Mama we atangira kumubazaguza byinshi ariko
Mama we agakomeza kurira cyane ndetse na Jojo araturika asuka amarira.

Aho nari ndi nagize ubwoba mbura aho mpera mfata, ndeba hirya ndeba hino guhaguruka
birananira, hashize akanya numva Mama Jojo ari kuvuga buhoro ngo “umwana wanjye”
abisubiramo inshuro nyinshi,

Jojo-“Mama wongeye gusubira muri bya bihe koko? Mama humura erega Olga wacu
tuzamubona, ntabwo yapfuye nk’uko ubitekereza, icyo nzi cyo n’uko ariho, Mama
mbabarira utuze umutima kandi wihangane nk’uko igihe gishize cyose wabigenje”

Mama Jojo-“Mwana wa, mfite byose ntacyo nabuze ariko iyo ngeze mu bihe nkibi byo
kwibuka umwana wanjye Olga, mbona ko muri byose ntacyo ndicyo ndetse ko nta n’icyo
nzabona gisumbye umwana wanjye imyaka ibaye ine mbuze”

Jojo-“Mama! Humura kandi ihangane, ndumva twakongera tugatanga andi matangazo wenda
hashobora kuzaboneka nk’umuntu umuzi maze akamutuzanira”

Mama Jojo-“Wishinyagura mwana wa, hari aho tutageze se tumushaka? Nyine ubwo
yarapfuye, ikintu kimbabaza ni kimwe, nuko So uri hariya yirirwa ambwira ngo ni
njye natumye umwana we aba ikirara agatoroka ikigo, ngo ninjye nirengagije
inshingano zanjye nk’umubyeyi nk’aho we atari umubyeyi,

Jojo, njyewe ndabirambiwe ndagiye aho nzagwa ubwo ni naho umwana wanjye yaguye,
singishoboye kwihanganira inkeke ya So”

Jojo-“Oya Mama, oya Weee! Nonese uragenda twebwe udusigirende koko?”


Aho hantu amarira yakomeje kuba amarira, burya kubona umubyeyi urira biragatabwa,
nabuze icyo nkora, ibyo numvaga, ibyo nabonaga byose byanteraga agahinda kakandi
k’imbere gatera ikiniga umuntu ntabashe kugira icyo avuga.

Mama Jojo-“Ahwiii! Jojo, nsindagiza njye kuryama wenda umutima wareka gutera
insigane, ariko koko Mana ishobora byose ko nzi ko nta kikunanira kuki nagusabye
ndimije amavi mu butaka ngo unyereke byibuze bwa nyuma Olga wanjye, wagiriye aya
marira nsuka buri munsi maze ugakora igitangaza”

Jojo-“Mama! Ihangane ni ukuri Imana usenga buri munsi irakumva kandi iziyerekana mu
gihe nyacyo”

Jojo yahagurukije Mama we maze aramusindagiza buhoro berekeza hirya hashize akanya
Jojo aza yihanagura amarira yicara impande yanjye akomeza kwitsa umutima hashize
akanya,

Njyewe-“Jojo! Ihangane kandi ukomere isi niko imeze, hari ibidutera gushavura ariko
ni nabyo bidutera kumenya kwihangana”

Jojo-“Nelson Imana imbabariye ikankiriza Mama agahinda ahorana nazayitura, mpora


ntegereje umunsi azaseka byibuze rimwe gusa ariko ibyo biba nko kwifuza kuko imyaka
ibaye myinshi, ahubwo reka nguherekeze nkugeze hariya ku muryango ubundi njye
kumwitaho”

Njyewe-“Birakwiye kandi ukomeze kwihangana umukomeze dore ni wowe afite”

Twahise dusohoka muri salon, tugeze ku muryango w’igipangu, nsezera Jojo ubundi
barakinga, manukana agahinda nari nkuye kwa Brown nicara ku mutaka ntangira
gusubiza inyuma amajwi numvaga yose numva nkomeje kubabara, nkiri aho numva Message
muri telephone yanjye nyifungura vuba vuba, nsanga ni numero ntazi ako kanya
ntangira gusoma, yagiraga iti,

“Nelson! Nagize amahirwe namenye ukuri ku byerekeye ibyo nabwiwe na Jojo, gusa si
nari nzi ko uwo yasuzuguye imbere yanjye yamukinisha uriya mukino nasanze mukina,
gusa icyo nifuzaga kukubwira nuko ntifuza kubabangamira, ibyo nakoze byose nabikoze
ntitaye kubyo yambwiye, byaba byiza duhagaritse umubano wihariye njye nawe kuko
bitabaye ibyo yamfata nk’umucyeba kandi wararangije kugira amahitamo yawe ni
Brendah”

Nkirangiza gusoma iyo message nacitse intege mbura aho nifata, umutima uratera
numva ndiyanze ngirango ndi kurota maze nihanagura mu maso ndongera ndasoma numva
amarira arashoka ajya mu nda, nkiri aho sinzi uko narebye ruguru gato mbona nguwo
Brendah ari kumanuka agana aho restaurant y’iwabo yari iri mpaguruka vuba
ndamusanga nkimugeraho aho guhagarara anshaho,

Njyewe- “Bre! Please ihangane umpe umwanya byibuze muto!”

Brendah-Uuuuh! Nelson ndi kwihuta uzaba umbwira ubutaha nabwo sinzi niba bishoboka,
nyihanganira kandi!”

Brendah yarongeye ancaho nanjye nsubyamo ndongera mwitambika imbere ndamubwira,

Njyewe-“Bre! Mbabarira basi unyumve mbere y’uko ugenda”

Brendah-“Ariko se wampaye amahoro nkagenda Nelson?”

Njyewe-Oya Bre! Ni ukuri ndagusaba umunota umwe wonyine”


Brendah-“No, oyaaa! Nta bufasha naguha kuko ntabikwiye, ahubwo isubirireyo disi
nanjye sinjye ubanza nari nasaze”

Njyewe-“Oya Bre! Mbabarira unyumve ndagusobanurira, basi gabanya umpe amasegonda


mirongo itatu yonyine”

Uko yagendaga ancaho nanjye mucaho twasaga nk’abageze hahandi Brendah na Mama we
bari bafite Restaurant, Brendah aramanuka yinjiramo akomeza mo imbere mukurikiye
nyoberwa aho arengeye nicara aho hafi.

Ubwo umu serveur wa mbere yaraje, ambaza icyo mfata mubwira ko natumye, uwa kabiri
araza ambaza icyo mfata mvuga ko nshaka umutwe w’ihene wose nta n’ururimi ruvuyemo,
ambwira ko ntawo hashize akanya Mama Brendah aba arinjiye,

Mama Brendah-Yooooh! Disi wihangane twakurangaranye! Tukwarurire iki se musore?”

Njyewe-Eeeh! Mbese, urareba, mbega nawe urabibona, ndashaka Brend..! Nako


banyarikiye n’uko nari ndimo ndeka ngo ibiryo bigere munda!”

Mama Brendah-“Eeeeh! Nta kibazo ruhuka disi”

Mama Brendah amaze kugenda nariruhukije, nguma aho isaha imwe irashira indi
irenzeho ndikubura ndazamuka nsubira ku mutaka.

Sinigeze ntuza na gato, umutima wanyishyuzaga impamvu nemeye ko biba kugera aho
Brendah asanze njye na Jojo twisanzuranye bigeze hariya, nibutse umutima mwiza
Brendah yanyakiranye maze uwanjye ukantegeka kumukunda, nibutse impano ya mbere
yampaye mu gihe numvaga ntabikwiye, ndongera ntekereza ko uwo munsi ibyo bibaye ari
umwe mu minsi nifuje kuba nakaraga ururimi inshuro mirongo irindwi nkabwira Brendah
ko umutima wanjye wakongejwe ikibatsi cy’urukundo nkaba ntagishoboye kwibera
kizimya mwotwo ahubwo nshaka ubufasha bwe kabone n’iyo atari kubyemera ariko
namubwiye akari ku mutima wanjye, ibyo byose binshengura umutima.

Mu gihe ngitekereza ibyo byose nahise numva message nkura telephone mu mufuka vuba
vuba mu gukuramo byabindi twita urufunguzo mba ndayijimije, numva umujimya
urazamutse ndongera ndatsa, nirukira muri message nsanga ni zazindi za mukiriya
mwiza…..! Nditotomba, ngeze aho mbona ntacyo bimaze ntangira gushaka numero ya
Brendah kugera aho nyiboneye nyihamagaye numva iranze nunama ku kameza ntangira
kumva ntacyo ndicyo kuko urukundo nari maze gutera rwumishijwe n’inkuba yakubise
kw’izuba ry’igikatu.

Nagumye aho butangira gusa n’ubwira, sinzi ikintu cyanjemo mbona ndahagurutse
ntangira kumanuka nerekera kwa Mama Brendah nkigera ruguru yaho numva ubwoba
burazamutse nicara ku kararo kari aho hafi.

Nahamaze nk’ iminota mirongo itatu ariko umbajije aho nari ndi, usibye kukubeshya
nta kindi nari kukubwira!

Sinzi ukuntu urugi rw’ikubise ndashiguka mbona Brendah na Mama we bari gukinga
menya ko batashye mpita nyonyomba nihisha inyuma y’igiti kinini cyari kiri aho
hafi, Mama Brendah na Brendah banyuraho ntawe undabutswe, barakomeza nanjye
mbacungira hafi, numvaga ko basi kuba ndi kubona Brendah n’amaso yanjye bintwaje
umutima.

Nakomeje kugenda nomboka inyuma yabo, binjira mu gipangu iwabo barakinga ooohlala!
Byahuriranye ko nari ngeze hahandi yakoreye bya bindi maze ntangira gukabakaba
kw’itama agahinda karanyegeka nicara aho hafi, hashize iminota itari micye
ndahaguruka ngo mpine akagongo nsimbagize agahinda, numva urugi rwo kwa Brendah
rurakingutse mpanga amaso usohotse ngiye kumva numva umuntu uvuze ngo “Yesu wee!”
Disi nahise numva rya jwi numva nkigorora ngo rigere no mu misokoro y’amagufa
yanjye,yari Brendah Maaama!………..

Ntuzacikwe na Episode ya 10….


[6/10, 15:45] +250 788 819 279: Episode ya 10: Nelson na Brendah biyunze urukundo
rwongeye gukeba
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Ange Eric Hatangimana Kuwa 03/02/2017
Saa 04:30
Share
Tweet
Share
Email
Comments

Episode 10 ……… Nahise nitanguranwa.

Njyewe – “Bre! Wigira ubwoba humura ni njyewe.”

Brendah – “No! Nelson urakora iki hano?”

Njyewe – “Bre! Ni wowe utumye ndi hano!”

Brendah umwana wari utuje yatangiye gusa n’ucika intege, mbona atangiye kubura uko
yifata maze ahita abyiringira amaso anshaho nanjye mpindukira vuba mugenda inyuma,
tugiye nka metero 100 Brendah arahagarara.

Brendah – “Nelson! Umva nkubwire, tuza rwose pe! Ni ukuri tuza kandi ufate inzira
witahire dore uba wiriwe ku muhanda, rwose taha ujye kuruhuka undeke nanjye njye
kuzana ibyo bantumye!”

Njyewe – “Bre! Basi mbabarira unyumve, mbabarira ni ukuri nanjye si nzi uko
byagenze, byatangiye nk’imikino ariko mbabarira wemere uruhure umutima wanjye.”

Brendah – “Nelson! Humura ntacyo ngushinja, kandi Imana yakoze kuba namenye ukuri!
Sinari nzi ko Jojo yambeshya bigeze hariya. Nelson, buri kimwe cyose nakoze ku
bwawe ntacyo nigeze ngenderaho, kuba Jojo yaragusuzuguye mu maso yanjye akambwira
byinshi kuri wowe, nagize igikomere mpatiriza umutima kugukunda kuko ntacyo watutse
Imana.

Waranyumvise uratuza, urandeka nguma hagati nk’ururimi, simbabuza gukundana no


kwisanzuranaho, ahubwo ikinshenguye umutima ni uko ibyo byose ari itirufu
mwankinnye nkasigara ndi icyondi hagati yanyu. Nelson, ndeka kandi muzahirwe,
nizere ko ugiye kunyibagirwa ugakomeza inzira watangiye!”

Njyewe – “Bre! Ndagushimira kandi nzahora ngushimira kuko wambereye Umumalayika.


Wanyinjije mu nzira y’urukundo ntagiraga kandi natinyaga gucamo, uyu munsi nifuzaga
kukubwira ko kuva nakora mu biganza byawe umunsi Jojo yabyanze, ukuboko kwanjye
kutigeze kwihina na n’ubu kuracyarambuye gutegereje ihumure ryawe, ni na yo mpamvu
nje nkwiruka inyuma.

Bre! Uri umukobwa nakunze kandi ngatinya, uri umukobwa waje maze agasiba abandi
bose nabonye kuva navuka, ahari ubanza ari wowe mukobwa uri ku Isi wenyine.

Bre! Nyumva gatoya ndagukunda, umutima wanjye uhora udunda ya njyana yawe, itama
ryanjye rihora rinyishyuza ka gatako wometseho. Bre! Please ndagukunda kabone
n’iyo utankunda ariko ayo ni yo mahitamo yanjye kandi ibi mbivuze nkaraze ururimi
rwanjye inshuro mirongo irindwi.

Bre! Warakoze cyane kuba warankunze ntacyo witayeho mu gihe njye numvaga
ntabikwiye, wanyeretse ko urukundo ari inyanja ishoka ku butaka butandukanye kabone
n’iyo yashoka ku rutare yarubobeza byakwanga igasigaho urubobi.

Bre! Ndagukunda mu buryo bwose kandi ngushimiye byonyine ko wanteze amatwi maze
nkavuga ukanyumva, iki ni cyo gihe nakubwiraga nzavuza ikondera, ngushimiye ko
uryumvise nk’uko wabinyemereye. Bre! Reka mbivuge kandi mbisubiremo ndetse
nzabisubiramo, igihe cyose nzaba ngifite umwuka wo kuvuga ni ukuri Ndagukunda.”

Ako kanya Brendah yaranyitegereje, yubika amaso arongera arandeba.

Brendah – “Nelson! Ni iki kiguteye kuvuga ayo magambo?”

Njyewe – “Ni umutima ugukunda!”

Brendah – “Nelson, …..!”

Brendah yagize ikiniga atera intambwe imwe mpita ntera ebyiri, ntega ibiganza maze
na we ahita arambikamo ibye birarenga arampobera numva ubwenge bugiye hashize
akanya buragaruka.

Brendah – “Nelson! Ntabwo nakurenganya, mu by’ukuri nawe ukeneye urukundo kandi


nahoraga mbibona buri uko nakwitegerezaga mu maso, ibihe wagiranye na Jojo kuri
wowe byakubereye umutwaro ariko nshaka kuwugutura, humura Nelson! Biriya ni toto
cyane kuri njye ubyemeye nagukorera ibirenze.

Nelson, ibiganza uteze mbisanganiye ntacyo nitayeho, nanjye nkunda Nelson w’imbere
wa wundi nabonye nkifuza kugumana na we, wa wundi umutima wanjye wishimiye ntacyo
ampaye. Nelson, nyemerera nguhuze abandi maze disi nkwiharire, humura ntuzagire
ipfunwe, ndi proud yawe ibihe byose, erega buriya nanjye nari nkeneye umuntu nkawe
kandi nasize abandi bifuzaga kumpa ibyo nifuza.”

Njyewe – “Bre, koko ubu mvuge iki ko bindenze! Kuva nkivuka nifuzaga umuntu nkawe,
nifuzaga umucyo uzamurika mu mwijima wari uganje muri njye kuko nashakaga icyo
umutima ushaka ntitaye ku cyo ubwenge bwa benshi nkanjye bushaka. Ni ukuri ndumva
agacu gahizurutse, umucyo umurikiye intambwe z’umutima ugukunda kandi wifuza
kukumurikira mu bandi. Bre, urakoze cyane!”

Brendah – “Nelson, Humura kandi wibagirwe byose, nabikubwiye neza ko uri ishema
ryanjye kabone n’iyo byagenda gute uzambere uwo uri we wa nyawe nanjye nzakubera
njyewe wa nyawe, mu ijoro uzajye untekereza. Mu mutaka wawe ujye utuza, umutima
wumve ko mpari nanjye nzakumurikira Mama kandi azagukunda kuko ankunda kandi akunda
icyo nkunda!”

Njyewe – “Yoooh! Urakoze cyane Bre! Uyu ni umunsi ntazibagirwa mu mateka nanyuzemo
kandi nzanyuramo mu minsi yanjye y’ubuzima, ni ukuri ndishimye cyane birenze uko
nishimye kuva nkibona izuba. Bre, urakoze cyane!”

Ako kanya Brendah yarongeye aranyegera acisha amaboko inyuma amfata mu bitugu maze
arambwira.

Brendah – “Nelson, humura urabikwiye kandi ndi proud yawe igihe cyose uzumva
ukeneye urukundo nzaruguha ntitangiriye itama.”

Njyewe – “Bre, urakoze cyane kandi nzubaha aho wanyisangiye, buri segonda nzaha
agaciro urukundo wampaye mu gihe numvaga ko ntabikwiye!”
Njye na Brendah twarebanye mu maso akanya gato, noneho ntawahobeye undi ahubwo
twarahoberanye ndetse turanatindana numva ibinezaneza biraje nsesa urumeza numva
ndengewe n’ibyishimo nitsa umutima, maze mufata mu biganza turebana akanya katari
gato ukwezi kumurasaho nkabona neza ubwiza bwe, icyo gihe nasaga nk’aho ndi mu
nzozi.

Brendah – “Nelson, uzi ko nari nibagiwe ko bantumye? Reka ngende gusa singusize
humura ndagufite ku mutima!”

Njyewe – “Yoooh! Igendere shenge! Gusa amagambo yawe nzayambara nk’agatako nifuza
kwereka abambona bose kandi uko wakanyambitse nkaberwa ni nako ibihe nk’ibi ugiye
nzumva ko uhari.”

Brendah – “Urakoze cyane. Nelson, ndagukunda sha!”

Nikije umutima na none Brendah yongera kunyegera ampa kiss ku itama atari nka ya
yindi ya Yuda ahubwo ya yindi isobanura umutima wirekuye ugakunda kandi witeguye
gukora byose, byari inshuro ya kabiri kuri njye ariko numvise bya byishimo byatumye
envelope inshika ikikubita hasi byigeretse ku bindi. Wow!

Brendah yateye intambwe imwe, atera ebyiri ukuboko kwanjye kumurekuza buhoro buhoro
ari na ko turebana mu maso, arahindukira atera ebyiri ndetse atera n’eshatu
aragenda maze nanjye mwitegereza arenga hashize umwanya muto nibuka ko nasize
umutaka nkoreramo umanitse, nsubira inyuma niruka mu kuhagera nsanga umutaka ntawo!

Narebye hirya ndeba hino ntangira gushaka hose rimwe ngashakira no mu mufuka
w’ipantaro, ntangira no kubaza abahisi n’abagenzi ariko ndawubura, ni ko gufata
inzira ndataha.

Nkigera mu rugo, nasanze Gasongo na Gaju bicaye baganira, nubwo umutima wanjye wari
usesuye umucyo n’ibyishimo nari natewe na Brendah nanababajwe n’umutaka wanjye nari
mbuze gusa nibuka ko Umunyarwanda yavuze ngo ‘Nta byishimo bitamena!’

Gasongo – “Nelson, igiza hino iryo tama ryawe ndebe.”

Gaju – “Ubonyeho iki se?”

Gasongo – “Inka yanjye, yee! Ko mbona utuntu tw’umutuku se warigase super dip?”

Nahise nkubita urushyi ku itama mpanagura vuba vuba, Gaju na Gasongo baraseka
banjya hasi ku mutima nti iyaba mwari muzi igisabo njishe!

Gasongo – “Nelson, none se ko nta mutaka uzanye?”

Njyewe – “Wahora ni iki ko nari ngiye kurangura nagaruka nkawubura?”

Gasongo – “Yooh! Ihangane uzagura undi, ariko wari ugiye kurangura i Goma?”

Njyewe – “Oya ni hariya hafi rwose, buriya umwaku nari nawuramukanye?”

Nkivuga gutyo Gaju yahise aturika araseka nyoberwa ibibaye na Gasongo na we mbona
arasetse ahita avuga.

Gasongo – “Ahwii! Nelson, wawuramukanye nyine ndavuga umugisha, burya wamanutse


tukureba njye na Gaju!”

Njyewe – “Yee?”

Gaju – “Yiii! Twakurebaga rwose, ahubwo Gasongo yanagukurikiye njye nguma ku mutaka
aza aseka ngo ukuntu wagiye womboka inyuma y’umukobwa uri kumwe na Mama we!”

Nahise nkubitwa n’inkuba mpita nibuka wa wundi bububa ubonwa n’uhagaze, nanjye
mbiyungaho turaseka turiyongeza tumaze gutuza.

Gasongo – “Twawukuzaniye humura nizere ko nawe uzanye icyo waguranye umutaka?”

Njyewe – “Eeeh! Ntiwumva se. Ahwiii! Mwakoze cyane naho ubundi nari nagiye
kurangura da!”

Gaju – “Hhhhhh! Mana weee! Nizere ko uzunguka!”

Njyewe – “Gaju! Ni ukuri nzunguka birenze inyungu zose zibaho, ariko se umunsi wawe
wa mbere mu isoko wari umeze ute ko utambwiye?”

Gaju – “Eeeh! Nibagiwe disi, nyine ubu ndi umukobwa ucuruza imbuto da!”

Njyewe – “Wow! Wabonye bigenda se?”

Gaju – “Wahora ni iki ko ikibanza nabonye abo twegeranye bahombye mu gihe njye nari
nabuze aho ndangura izindi!”

Njyewe – “Erega wowe n’ubundi ntawabura kukugurira, nanjye n’iyo naba nta gahunda
mfite ngasanga ari wowe ucuruza nahita ngura wenda ngataha n’amaguru.”

Gasongo – “Si ngaho, nanjye ni byo namubwiraga!”

Gaju – “Hhhhh! Ngaho mukarabe intoki turye rero!”

Gasongo – “Ntiwumva se ahubwo Gaju! Ndagukunda ndakaba uko nabaye ndakaguhobera!”

Twese – “Hhhhhhhhh!”

Gaju yahise adusukira amazi dukaraba intoki dutangira kurya ibintu nongeye
gutekerezaho cyane muri njye, uko namwitegerezaga ni na ko numvaga nshaka kumenya
byinshi kuri we maze dusoje kurya ndatuza maze ndamubwira.

Njyewe – “Gaju, wakoze guteka sha, byari biryoshye ubanza ari uko ari wowe
wahashye!”

Gaju – “Yooh! Urakoze gushima Nelson.”

Njyewe – “Gaju, hari icyo nifuzaga kukubwira!”

Gaju – “Humura ndakumva.”

Njyewe – “Mu gihe tumaranye nakomeje kujya nkwitegereza cyane ndetse ngaha agaciro
buri jambo uvuga! Nkunda ko uri umukobwa utuje, wubaha, muri make watojwe byose
wari ukwiye, nakunze cyane ko ufite ubutwari bwo kwakira ibyakubayeho ndetse
ukemera gutangira inzira nshya.

Ibyo byose wabitojwe n’abakubyaye, abavandimwe n’inshuti, ibyo byose buri gihe
binyibutsa ko wari ufite umuryango kandi nkibuka ko wagenze ingendo nyinshi
uwushaka, wicika intege rero ni ukuri njye na Gasongo turagukunda cyane.
Icyadushimisha kurushaho ni uko wabona ababyeyi bawe ndetse n’abavandimwe kandi aho
uzumva unaniwe uzatubwire buri wese ace mu ke kayira maze wongere gutetera mu
ngobyi yaguhetse nibyanga kandi uzigumire hano urabizi ko twagusezeranyije kukubera
basaza bawe!”
Gaju – “Nelson, urakoze cyane, unyomoye igikomere kindya buri gihe cyane cyane iyo
ndi jyenyine, ni ukuri ntako ntagize ngo mbone umuryango wanjye rugikubita, ariko
aho bigeze ngomba guhebera urwaje ngatangira ubuzima bushya.

Niyo nagira gutya nkagira amahirwe nkabona umuryango wanjye, Papa ndamuzi neza
ntiyanyemerera ko ninjira iwe nyuma y’imyaka ine yose, gusa byose ni njye
wabyiteye. Gaju kuri we yitwa ikirara, indaya, gusa na none ndabyicuza kuko
nashutswe n’ibyo nari nkwiye ariko nkabyitwaramo bidakwiye.”

Gasongo – “Gaju, reka kwiyanga, uwo uri we nta wundi muntu ushobora kumumenya,
usibye umubyeyi wawe, ku bandi twe tureba intambuko yawe, tukareba isura yawe,
tukareba imvugo yawe ariko nta we ureba mu mutima wawe, ni uwawe nyine.

Icyo nifuzaga kukubwira ni uko umubyeyi wakwibyariye ari we wenyine wamenya byose
byawe, kabone n’iyo yabireba amahushuka ariko hari icyo azi kuko uko wakuraga buri
munsi yakuremagamo umutima yifuza ko ugira, humura rero ahubwo Imana izadufashe
wongere wishime kuko ni cyo tukwifuriza kuruta ibindi.”

Gaju – “Ahwiiiii! Koko se Birashoboka ko nahinguka imbere ya Papa akanyakira?”

Njyewe – “Cyane rwose, niba usoma Bibiliya se ntuzi wa Mwana w’Ikirara uko umubyeyi
we yamwakiye? Humura rero wowe nturi Ikirara kandi ibyabaye byose ni ishuri wagomba
kwigamo kandi bikarangira utsinze ibizamini byose, ni byo byitwa ubuzima.”

Gaju – “Murakoze cyane! Byibuze ibyo nari natangiye kwiyumvisha bigiye nka
nyomberi, ni ukuri nanjye binkumbuje bwa buzima disi!”

Gasongo – “Humura igihe ni kimwe maze ugatungurwa, ugasimbizwa ndetse ugakikirwa,


icyo nzi cyo mfite icyizere kandi urabikwiye.”

Njyewe – “None se Gaju, watubwiye amazina y’ababyeyi bawe wenda umuntu akazajya
abaza nk’abantu bageze hano mu Mujyi kera tukumva ko baba babazi?”

Gaju – “Nyine Papa yitwa…”

Gasongo – “Eeeeh! Ba uretse nzane agapapuro n’ikaramu!”

Gasongo yajagajaze hirya no hino ibintu byose aterera hejuru ku bw’amahirwe abona
igihu cy’ikayi araza aricara.

Gaju – “Nyine Papa ni Rubayiza Pascal naho Mama ni Uwitonze Mediatrice!”

Gasongo – “Ok! Ibi birahagije”

Njyewe – “Naho se abavandimwe?”

Gasongo – “Nelson, Reka ibyo singombwa erega, ahubwo wowe uwo uzajya uha me2u
uzajye umubaza niba hari aho yaba abazi, nanjye abo nzajya ntwaza bose nzajya
mbabaza niba baba babazi. Gaju, humura rwose bitinde ariko tuzababona.”

Gaju – “Ahaa! Reka tubitege amaso!”

Ubwo twahise ducumbikira aho turasasa turaryama ariko iryo joro sinzaryibagirwa
naraye mu nzozi z’umunezero burinda butandukana, ngikanguka numva mu rubavu hari
kundya maze mbaza Gasongo.

Njyewe – “Gaso, wansasiye ibuye ko numva urubavu rundya?”

Gasongo – “Reka reka! Ahubwo waraye urota useka nkajya nkucinya inkokora wihangane
niba nakubabaje!”

Njyewe – “Gaso, naraye mu nzozi z’impamo!”

Gasongo – “Yeeeh? Ngo inzozi z’impamo?”

Njyewe – “Cyane rwose, uribuka wa mukobwa witwa Brendah?”

Gasongo – “Eeeh! Wa wundi w’umwana mwiza watuguriye cake kuri anniversaire ya Gaju
se?”

Njyewe – “Yego ndumva ukimwibuka, uriya rero ubu njye na we turi mu rukundo ruzima
ruzira kuzima, ni we naraye nirotera ijoro ryose kandi birumvikana ni ka kuzuye
umutima nyine!”

Gasongo – “Inka yanjye? Ariko sha wagiye ureka kwiyemera, si ejo bundi tuvanye mu
cyaro koko? Ubwo se urabona yagukundira iki? Ubwo rero wabonye akwifashiriza ugira
ngo ni urukundo rundi, ni urwa kivandimwe shyira umupira hasi!”

Njyewe – “Hhhhhh! Icyo ngukundira ntujya wibagirwa aho twavuye, none se urabona
ntacyo mfite yankundira ra?”

Gasongo – “Reka reka ntacyo!”

Njyewe – “Hhhhh! Gaso, ibyo wibwira si ko bimeze, aha ni ho uzabonera ko urukundo


ari kimeza kandi rushora imizi aho rushatse.”

Tukiri muri ibyo Gaju yari arangije kwitegura duhita tumanuka tugeze ku muhanda we
na Gasongo baratambika nanjye nkomeza hepfo ha handi nakoreraga ndicara ntangira
gutanga me2u uko nzitanga ari na ko mbaza ya mazina y’ababyeyi ba Gaju.

Nakomeje kubaza gusa abo nabajije bose bambwiraga ko batabazi, ndetse ko ndi
kwirushya umujyi ubamo abantu benshi, maze numva nshitse intege ndetse n’agapapuro
ngashyira mu gatabo ka mobile money ndazinga mfata telephone ndeba numero za
Brendah, nkanda yes, nshyira ku gutwi mpita numva intoki zimfutse mu maso ndwana no
kuzikuraho mpindukiye.

Brendah – “Hhhhhh! Maze wakandaga numero yanjye nkureba, mbega wowe!”

Njyewe – “Hhhhh! Mbega nawe! Koko kuki waje kare ntumbwire?”

Brendah – “Nashakaga kureba ukuntu uba umeze iyo uri wenyine!”

Njyewe – “Oh! Wabibonye se basi?”

Brendah – “Yiii, nabibonye maze uba witonze sha nanabikunze maze!”

Njyewe – “Oh! Urakoze sha kandi urisanga ni ukuri!”

Brendah – “Ngusabe akantu se?”

Njyewe – “Yego. Humura usaba wiha!”

Brendah – “Nimugoroba waza kubona umwanya muri ya masaha utahira nkakwereka aho
tujyana gato?”

Nacecetse gato numva ntangiye kugira amatsiko ngiye kumubaza aho ariho, Brendah
aranga ambera ibamba ndabyemera.
Turi mu mutaka wanjye narebaga ukuntu abantu batwitegerezaga bakadutindaho, nkabona
disi we abareba amwenyura maze ako kanya ngahamya ukuri kw’ ibyo yambwiye!

Brendah – “Nelson, sha reka ngende ndaza kuguhamagara, uzi ko nari nibagiwe ko ndi
mu kazi!”

Njyewe – “Oh! Basi urakoze cyane kuza kureba uko merewe.”

Brendah – “Urisanga Nelson! Bye!”

Brendah yamanutse yihuta nanjye nkomeza kumurangarira nanicinya icyara, maze arenze
ngarura amaso nsanga Brown ahagaze imbere yanjye ahita ambwira.

Brown – “Nelson! Bite se?”

Njyewe – “Ni Bon kabisa.”

Brown – “Ariko se aho kugira ngo ujye uhora uherekesha undi mwana amaso waritoboye
sakindi ikazaba ibyari ikindi?”

Njyewe – “Eeeh! Ahubwo nanagushakaga!”

Brown – “Eh! Niba ari amande ugiye kunsha y’uko ejo nakubeshye mbabarira! Ejo
nkigera mu rugo nasanze Mama ameze nabi bisaba ko mwitaho, ahubwo waretse tukajyana
kugura imbuto hariya mu isoko ko Jojo wari kujyayo asigaye mu rugo amwitaho?”

Njyewe – “Eeeh! Kandi koko disi Mama wawe ejo yaje atameze neza!”

Brown – “Wahora ni iki wa musore we ko n’indwara arwaye nta kindi cyayivura usibye,
nako…!”

Njyewe – “None se nta n’akanunu koko k’aho uwo mwana aherereye?”

Brown – “Uh! Nelson, ibyo mu rugo ubizi ute?”

Njyewe – “Erega ejo nari ndi mu rugo hariya iwanyu, Mama wawe yavuze byinshi kandi
byankoze ku mutima, nibinashoboka ko hari icyo nabafasha rwose ndahari ku bw’uriya
mubyeyi wacu.”

Brown – “Nelson, iturize muvandimwe ntako tutagize, iyaba twamenyaga niba


yaranapfuye byonyine tukarira tukihanagura, ahubwo se uramperekeza na ko komeza
wicururize naba ndi kukubuza akazi kawe.”

Njyewe – “Eh! Ahubwo byaba byiza uguriye mushiki wacu usigaye acururiza hariya mu
isoko!”

Brown – “Ngaho se sha ndangira neza wenda namenya ko tuziranye arampa imbuto nziza,
rwose naba ngize amahirwe.”

Njyewe – “Eh! Wowe nuba ukigera mu isoko ry’imbuto urahita umwibwira, ni umukobwa
ukiri muto kandi mwiza, ni inzobe, ni muremure, uyu munsi yagiye yambaye n’agapira
gatukura.”

Brown – “Uh! Ngo ni inzobe, ni muremure yambaye n’agapira gatukura? Ok, reka ngende
nimubura ndaguhamagara!”

Njyewe – “Nta kibazo rwose………………………”


[6/10, 15:45] +250 788 819 279: Episode 11: Brendah yeretse umuryango we Nelson,
ibyari ibyishimo biba ibindi…
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Chief Editor Kuwa 04/02/2017 Saa 03:58
Share
Tweet
Share
Email
Comments

Nasigaye aho nkomeza akazi bisanzwe amasaha akomeza kwicuma butangira gusa nubwira,
ikitaramvaga mu mutwe ni gahunda ya Brendah, nkibitekereza nagiye kumva numva
message muri telephone yanjye nyifashe nsanga ni numero ya Brendah nyifungura vuba
vuba, yagiraga iti:

“Nelson, nizere ko witeguye nanjye ngiye mu rugo gato, kandi witege kuza gutungurwa
nibyo ubona”

Nkimara gusoma nahise nsubiza vuba vuba ngo;

“Bre! Humura ndahari kandi buri jambo ryose riturutse kuri wowe ritera umutima
wanjye gutungurwa no kunezerwa, urisanga kuko wasanze ugusanganiza ibiganza ngo
umuhe icyo abandi batamuhaye”

Nkimara kwandika nahise nkanda send ndahaguruka nzinga umutaka nshyira ku rutugu
nzamuka nihuta ngana mu rugo, nkigerayo nsanga akazu twabagamo karakinguye
birantangaza kuko nari nzi ko nta muntu uhari, ubwo nkinjira buhoro nsa nufite
amacyenga nahise mbona Gaju yicaye atuje.

Njyewe-“Eeeh! Gaju bite ko watashye aya masaha?”

Gaju-“Ayiwee! Nelson, ni wowe? Urankanze weee!”

Njyewe-“Oooh! Humura ni njyewe none se byagenze gute?”

Gaju-“Sha sinababwiye ko ntajya ntinda hariya, uyu munsi nanaranguye kabiri pe!
Ariko dore bahise bazimara mbura aho ndangura nditahira.”

Njyewe-“ Uziko umuntu nakoherereje ngo akugurire ubu yakubuze?”

Gaju-“Yoooh! Yihangane kandi wari ukoze, wowe se ko utashye kare?”

Njyewe-“Hari umuntu dufitanye gahunda mukanya, nari nje kwitera utuzi vuba
ngasubirayo”

Gaju-“Eeh! Ese!”

Njyewe-“Ahubwo reka ngire vuba vuba ntamucyereza”

Gaju-“Ahaaa! Uwo muntu ko numva wamwiteguye cyane ra? Bikagusaba no kuza guhindura
imyenda koko? Nelson! Nyamaraa?”

Njyewe-“Hhhhh! Ntubizi se ko… nako uzamubona rimwe naza hano!”

Gaju-“Yego sha! Uzamuzane disi mwirebere, uzi ukuntu nakwishima! Nanjye rata nkumva
usigaye urara wisetsasetsa”

Twese-“Hhhhhhhhhh!”

Nahise nikoza muri Douche nimenaho utuzi ndagaruka nditunganya neza ntangira
gushaka umwenda nambara ugaragara neza ariko ndawubura nitabaza Gaju ampitiramo
maze ndambara nimeza neza nsezera Gaju ndamanuka ngera ku muhanda, ndakata manuka
muri ka gahanda kagana aho nacururizaga mpita mbona Moto iparitse imbere yanjye, mu
kureba neza uyivuyeho mbona ni Brown maze arayishyura iragenda nanjye mba mugezeho.

Brown-“Eeeh! Ntibisanzwe! Aha na he se Nelson?”

Njyewe-“Hhhh! Ngiye hariya imbere gato!”

Brown-“Uuuuh! Ikintu cyatumye ufunga umutaka kabisa ndifuza kukimenya!”

Njyewe-“Ahubwo I am Sorry mbaye ngitaha nsanga Sister yibereye mu rugo ngo imbuto
yazimaze”

Brown-“Nanjye nagiye ngezeyo nshakisha umukobwa winzobe, muremure w’agapira


gatukura ndamubura mfa kugura izo mbonye”

Njyewe-“Pole sana, nuza kunsura uzamubona ubutaha nujya ujya kugura imbuto ujye
ugenda wisanga”

Brown-“Nta kibazo ahubwo reka ngere mu rugo mfashe Jojo kwita kuri Mama buriya
tuzabonana ejo, Uuuh! Uriya mukobwa si Brendah mbona uzamuka ra?

Njyewe-“Ari hehe se? Eeh! Uziko ari we!”

Brown-“Wooow! Nkunda ukuntu yambara neza! Ni nka Dovine wanjye Online yangabiye”

Njyewe-“Hhhhhh! ntiwumva se! Njye mbona banasa!”

Twese-“Hhhhh!

Brown-“Ariko ashobora kuba aje kureba Jojo, reka tumurinde naba aje nawe urahita
uza udusure mbe nguhaye pass ukine witonze”

Njyewe-“Hhhhh! Bro, ubu ndi gukina ahubwo sindi n’umusimbura ahubwo mbanzamo!”

Brown-“What?”

Njyewe-“Yes! Uko ni ukuri kabisa”

Brown-“Ibi ni iki ra?”

Njyewe-“Ahubwo twari dufitanye gahunda reka aze agusuhuze ubundi tuzabasure ejo”

Brown-“Eeeh! Muvandi, ubu se mvuge iki?”

Brown akivuga gutyo Brendah yahise atugeraho ndebye ukuntu yari yambaye
ndashyugumbwa ndahindukira atega amaboko nk’inyambo angwamo numva uko mbaye maze
Brown wandeberaga inyuma ye yishima mu bwanwa mbega yaratunguwe bya nyabyo.

Brendah yahise ahindukira ahobera na Brown,

Njyewe-“Bre! Wambaye neza cyane bitangaje! Felicitation!”

Brendah-“Oooh! Merci sha, kandi nawe waberewe ni ukuri!”

Njyewe-“Koko se?”

Brendah-“Cyane rwose!”

Njyewe-“Urakoze sha! Bro, Brendah se ntumuzi?”


Twese-“Hhhhhhh!”

Brown-“Kuri iyi nshuro ndabona ntamuzi pe, nonese ko ndi kumureba nkabonamo isura
yawe?”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Brendah-“Urabona nahindutse se?”

Brown-“Cyane ahubwo, kuva ryari umwe yisiga undi kugeza aho mutangiye kujya
muncanga umwe nkamubona muwundi?”

Njyewe-“Nta gihe kinini gishize gusa nanjye niko nifuzaga gusa ntakoresheje amavuta
cyangwa ngo nisige irangi”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Muri ako kanya Brendah yahise andya akara maze ahita avuga,

Brendah-“Brown! Urihangana rero Brother wawe ndamutwaye hari urubanza mfite nshaka
ko amberamo umugabo!”

Brown-“Woooow! Byiza cyane nawe ubwo uramubera umugore niko byanditswe mu mategeko”

Twese-“Hhhhhhh!”

Twahise dusezera Brown yambuka umuhanda agana iwabo maze Brendah ahita amfata
ukuboko ahagana hejuru gato y’inkokora turakata tumanuka hepfo twerekeza aho yari
aje aturuka.

Brendah-“Yoooh! Disi iyo wabishatse wambara neza ukaberwa! Wooow! Nishimiye


kugendana nawe!”

Njyewe-“Ooooh! Merci Brendah mwiza! Njye biba byandenze nanjya kuvuga nkitsa
umutima kuko ibyo njya kuvuga umutima uba wateye ubisimbiza kare!”

Brendah-“Nelson! Sha uzajye ubireka bisesekare no ku munwa, uzi ukuntu nkunda


wavuze! Maze mpita nibuka urakire yawe wambwiye cya gihe umvugisha bwa mbere!”

Njyewe-“Twese!”

Njyewe&Brendah-“Hhhhhhhhh!”

Twakomeje kumanuka ari nako Brendah agenda ahura n’abantu bamuzi bakarangara nawe
akabapepera mbona neza ya proudness yahoraga ambwira ko ndiyo, numva sinkigendera
ku butaka ahubwo ndi kugendera mu bicu.

Twarenze hahandi kuri restaurant yabo mbona turi mu nzira igana iwabo maze Brendah
ndamuhagarika mureba neza mu maso nawe ahita amfata mu biganza maze arambwira.

Brendah-“Nelson! Ko uhagaze bite? Utinye iki?”

Njyewe-“Oya ntabwo ntinye ahubwo mbwira, tugiye mu rugo iwanyu?”

Brendah-“Yego!”

Njyewe-“Bre! Ugiye kunyereka Mama wawe se?”


Brendah-“Humura Nelson! Wowe ngwino ni murugo kandi witse umutima utuze utekane uri
kumwe nuwakuremewe”

Brendah yamaze kumbwira gutyo koko ntuza umutima yongera kumfata kwa kundi
turakomeza turagenda, mbona tugeze ku kayira kagana iwabo, turamanuka arasona
barakingura mbona abantu benshi batandukanye ntangira kugenda biguru ntege.

Tukigera ku muryango Brendah yahamagaye umusore umwe aza adusanga maze aramubwira,

Brendah-“Fabri! Twara uno muntu maze umwicaze ndaje”

Mu kugira icyo mvuga Brendah yari yagiye cyera, mukurikiza amaso uwo Fabrice bari
bampaye ahita ambwira,

Fabrice-“Eeh! Bite Djama? Nonese uri mwene wacu tukaba tutakuzi ra?”

Njyewe-“Yego birashoboka!”

Fabrice-“Nonese uri mubyara wa Brendah ngo mpite nkubwira isano dufitanye? Ubu hano
turi umuryango gusa nta muntu wo hanze uhari, uko biri kose dufitanye isano!”

Njyewe-“Eeh! Turi umuryango byo! Nawe urabizi ko turi bene Adamu”

Fabrice-“Ok! Bro, ko numva usa nk’ukuze Madame wamusize hehe ra?”

Njyewe-“Ndamugendana kuko ngendana ikindimo kandi nawe kikamubamo, urumvako tutajya


dutandukana!”

Fabrice-“None se ukora iki? Ukorera hehe?”

Njyewe-“Njye ndi Agent wa Tigo, MTN, Airtel ku bintu byose wakwifuza bijyanye na
service batanga nagufasha.”

Fabrice-“Eeh! Ukorera Company eshatu zose koko? Ubwo contract yawe imeze ite?
Usibye na Contract ndumva uhemberwa ku gitiyo!”

Njyewe-“Uko biri kose biruta kwitwa umushomeri”

Fabrice-“Nonese na service urazigendana ngo nkwisabire akazi?”

Njyewe-“Me2u yo ndayifite hano”

Fabrice-“Hhhhhhhhh! Ngo me2u?”

Njyewe-“Yego, ndazifite na Mobile money rwose!”

Fabrice-“Uuuuh! Nonese ukorera hehe kuburyo ugendana me2u koko?”

Njyewe-“Nkorera hariya hirya ku mutaka umanuka ujya kuri restaurant yo kwa Brendah”

Fabrice-“Yampaye inka y’igaju? Ngo ku mutaka?”

Njyewe-“Yego, nta mayobera ahari rwose niba utuye inaha kalibu rwose muzaze
nzabakirana yombi”

Fabrice-“Hhhhhhhhh! Agent wallah, ngaho ngwino nkwereke aho wicara da! Nta bukwe
bubura abavumba buriya impuhwe za Brendah hari igihe zijya zituvangira mu birori
nkibi!”
Fabrice yagiye imbere nanjye ndakurikira ngeze muri salon nsanga harimo abantu
benshi ankatana inyuma y’abandi tugezeyo dusanga nta ntebe ihari maze arambwira,

Fabrice-“Ba uhagaze hano intebe niboneka ndayizana kandi nitaboneka wihangane


ikizima nuko ubona icyo kurya nicyo kunywa utishyuye sibyo?”

Njyewe-“Nta kibazo rwose”

Nakomeje guhagarara aho inyuma, bidatinze mbona Mama Brendah arasohotse yambaye
neza cyane bamuha amashyi nanjye ndayakoma cyane abari bari impande yanjye
barahindukira bose barandeba.

Umusore umwe yahise ahaguruka maze ahita avuga,

We-“Murakoze cyane ko mwahisemo ko ari njye uyobora ibi birori by’umuryango, rero
icyaduhurije hano ni ukwishima ndetse no gusoza umwaka dusangira, kuba twahuriye
hano kwa Mama Brendah nuko hari akantu kandi kankorogoshoye ntifuza kuvuga nako
ababishinzwe bandebere niba njyewe wo mu gikari ntumva!”

Ako kanya bose batangiye kuvugira mu matamatama uwari M C ahita akomeza,

We-“Ok umubyeyi we anyongoreye ko akiri ku bise Imana ishimwe umwana nti yari
yatangira kumva, rero reka abo mu gikari bazane akantu kamanuka mu muhogo
kakagorora amajwi yacu tukabasha kuganira, tugatera ubuse ndetse byanarimba
tukanatarama murakoze!”

Aho nari mpagaze inyuma nahise mbona abakobwa beza n’abasore basoretse baje bafite
ibinyobwa by’ubwoko bwose, maze batangira guha buri wese.

Nakomeje kwitegereza abari aho bose, maze umutima umpatiriza ko nari nkwiye
guhagarara koko! Wa musore Fabrice yangezeho nyuma aza anzaniye agafanta maze
arambwira,

Fabrice-“ Fata kano ga Fanta ukanywe urabona ko ibindi bifite abo byagenewe, wowe
rwariza aho nugira amahirwe urabona akandi, sibyo me2u we?”

Njyewe-“Yego murakoze cyane!”

Fabrice yahise yahise apfundura aga Fanta maze ndagasoma ndagacurura ari nako
nkomeza guhagarara inyuma y’abandi, abari aho bose ntawe utarambonye cyeretse abari
mu gikari.

Hashize akanya katari gato abakobwa beza bazana ibiryo byiza bategura ku meza, maze
bahera ku b’imbere amafunguro atangira gukorerwa icyo yagenewe.

Nakomeje kuguma aho ndeba ukuntu byari byiza, maze nshiduka bari kwandurura ibyo
bari bateguye, nyuma y’agahe gato M.C yahise afata umwanya maze ahita avuga,

We-“Ndizera ntashidikanya ko mwese mumaze kugera ku nyota ntibagiwe no ku nzara,


ntagirango nsabe Mama Brendah atwereke abasangwa ndetse nabashyitsi bamwe tutari
tuzi”

Mama Bendah arahaguruka atangira kwerekana abashyitsi ari nako dutanga amashyi
maze asoje M.C asubirana ijambo.

We-“Murakoze, ubu hano twese tumaze kuba abasangwa, ndagira ngo nsabe Mama w’umwana
niba yaruhutse dukurikizeho undi muhango ukomeye ari nawo watumye duhurira hano
by’umwihariko.”
Nahise mbona umukobwa mwiza atambuka afite gateau nziza maze abari bari aho bose
barakangarana batangira kwisuganya, nkireba ibyo numva batangiye kuririmba ya
ndirimbo nari mperutse kuririmba njye na Gasongo ariyo happy birthday, ngitungurwa
numva muri iyo ndirimbo harimo Brendah agatako kanjye ndetse kakaba ibanga kuri abo
bose bari bari aho.

Naratunguwe ntangira kwisimbukuruza ngo ndebe, maze mbona Brendah asohotse


agaragiwe n’abandi bakobwa beza, yari yahinduye imyenya yambaye agakanzu k’umutuku
keza cyane abari bari aho bose bakoma amashyi.

Brendah akihagera yahagaze imbere y’abandi maze nabo bakomeza kumwishimira kuri
njye byari byandenze ndetse nabaye nkuca bugufi nigira hasi, maze M.C ahita yongera
afata umwanya Brendah ahagaze hagati yacu,

M.C-“Twabyaye, hano hari akana kavutse ndetse kavuka kagenda, kavuga, karya ndetse
kananywa, kitwa Brendah! Ni nayo mpamvu kagiye kutugaburira tukarya ubunnyano
bugezweho.

Bre! Ndabizi nturi nyakamwe kandi hano hari abantu benshi bakugaragiye, tera
intambwe imwe utere ebyiri ndetse wenda n’eshatu maze uhitemo ugufasha ndetse
uzagufasha kuba uwo wifuzaza kuba we maze natwe tumwishimire.”

Ako kanya Brendah yatangiye gucisha amaso mu bari bari aho maze mbona umusore umwe
arahagurutse bose bakoma amashyi, njye natangiye gusa nuwihisha ariko mfite
amatsiko y’ibyari bigiye gukurikiraho, muri ako kanya undi musore wari uri impande
yanjye yarahagurutse maze ndamubisa ahagarara yemye ari nako abandi bose batanga
mashyi.

Nyuma y’akanya gato uwa gatatu yarahagurutse amashyi arakomwa bitangaje, ako kanya
Brendah yahise atera intambwe aza agana aho wa musore wari uri imbere yanjye yari
ari maze urusaku rukomeza kwiyongera Brendah nawe akomeza kuza wa musore wari uri
imbere yanjye arambura amaboko, Brendah arunama ayaca munsi asingira ukuboko
kwanjye aho nari mpagaze inyuma y’abandi !!!!

Abasakuzaga bose baracecetse abari hanze barinjira ntambuka numva meze


nk’usinziriye ntazi ibiri kuba n’ibiri kumbaho maze tugeze imbere y’abandi
ahegereye ya gateau bazana icyuma Brendah afata ikiganza cyanjye cyatitiraga
tuyikata twitonze, amashyi hafi ya ntayo arakomwa ibintu biba ibindi.

M.C-“Woooow! Ndagirango nongere mbasabe twishimire ibi byiza biza bisanga abeza
bari hano, Brendah yesheje umuhigo yerekanye ko ntacyo yageraho atari kumwe nuwo
yifuje ko amubera inkingi mu kubaho kwe kwejo hazaza, nyuma yuko bakase uyu
munsima ndabasaba ko batambuka bakicara aho bose bababona maze inka zigakamirwa
nyirazo”

M.C akivuga gutyo Brendah yamfashe ukuboko atera intambwe maze nanjye ndamukurikira
twicara aho bari baduteguriye, numvaga birenze ubwenge bwanjye.

Hashize akanya mbona umurongo wabafite impano ntangira gukanaguzwa maze nicuza
impamvu naje imbokoboko, gusa sinari kwirenganya kuko nyiri ubwite yari azi
impamvu, bose batangiye kuzihereza Brendah ndetse ubanza ari njye wasigaye, buri
mpano Brendah yakiraga yanyuraga mu biganza, icyo cyari ikimenyetso gikomeye kuri
njye.

Bidatinze M.C yatanze umwanya kuri Brendah, ngo avuge uko yakiriye umunsi yibukaho
ivuka rye maze Brendah ahaguruka yemye aratambuka ajya imbere y’abandi, araterura
aravuga,

Brendah-“Murakoze! Ndashimira mwe mwese mwateye intambwe ndende mukaza kunsimbiza


ndetse no kumvugiriza ubuhuha, Imana ibahe umugisha! Ndashimira cyane byimazeyo
umubyeyi wanjye wanyibarutse wandeze ubu nkaba mpagaze hano kubwe Imana yonyine
izamugenere ikimukwiye,

Nkuko mubyumva ijambo rigaruka kenshi ni ugushimira, ariko ndagirango nsoreze kuri
Nelson! Yihangane ahaguruke.”

Aho nari nicaye nahagurutse ariko mu by’ukuri nararanganyije amaso mbona agaciro
k’urukundo niho naboneye ko koko nshobora kuba mbikwiye,

Brendah-“Uyu mureba hano rero yitwa Nelson, nta gihe kinini gishize mumenye ariko
ku mutima wanjye yafashe umwanya munini kuko nifuzaga umuntu nkawe, uyu n’umutako
umbereye niyo mpamvu nishimiye ko angaragira uyu munsi. Nelson, uyu ni umuryango
wanjye nifuje kukwereka uyu munsi kandi nzi neza ko ari impano ikomeye nifuzaga
kuguha uyu munsi.”

Brendah yarangije kuvuga atabishaka ahubwo ari ikiniga kibimuteye, maze arampobera
amashyi akomwa na batatu mu kurekurana twaricaye mu bari bari muri salon hatangiye
gusohoka umwe ku wundi mu gihe gito hari hasigaye abakuze gusa Brendah ahita
ambwira.

Brendah-“Nelson! Ibi bitaguca intege nari mbyiteze, niyo bagenda bose nagumana nawe
kandi nzabiharanira igihe cyose nzaba nkigufite mu biganza.”

Brendah akimbwira gutyo Mama we yahise aza,

Mama Brendah-“Bre! Ngwino nkubwire”………………


[6/10, 15:45] +250 788 819 279: Episode 12: Mu nzira igoranye Nelson abikuye ibanga
rizitse Gaju yongera kwishima.
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Webmaster Marcel Kuwa 05/02/2017 Saa
05:53
Share
Tweet
Share
Email
Comments

Nshuti basomyi mwihanganire ko Episode ya 13 yakererewe, ariko irabageraho mu gihe


kitarambiranye…

Ubwo Brendah yahise ahaguruka akurikira Mama we njyewe nsigara aho, hashize akanya
mbona Fabrice ansanze aho nari nicaye maze arambwira,
Fabrice-“Eeh! Agent, burya wari imari izitse? Ewana kabisa ubanza umwana wacu
waramuroze si gusa!”
Njyewe-“Bro! Niba umutima wanjye aribwo burozi wenda ubwo naba naramuroze kuko niwo
namuhaye”
Fabrice-“Eeeh! Muvandi ntakubeshye njye n’aba Djama banjye twumiwe, ahubwo Brendah
araza kudusobanurira, nababwiye ko uri Kamitiyu bakubitwa n’inkuba”
Njyewe-“Bumvishe icyo nkora bakubitwa n’inkuba? Cyangwa babonye imbaraga z’urukundo
bakubitwa n’inkuba?”
Fabrice-“Yampaye inka! Harya ubwo wamugani niki ra? Ariko humura njye Brendah ni
mubyara wanjye sinamutereta, ahubwo nyibira akabanga, wabigenje ute? Waciye Online
se umubwira ko uri Agent wa MTN, Tigo na Airtel ahita aguruka none yakubonye uyu
munsi? Nizere ko niba ariko wabigenje indobo urayicyura ukajya uyogeramo!”
Njyewe-“Oya! Iyo nzira ni nziza ariko ihira bacye, njye naciye iy’igihogere kandi
birangiye ngeze aho nifuzaga kuruhukira”
Fabrice-“Inka yanjye! Ye?”
Fabrice agitangara Brendah yahise agaruka amfata ukuboko turasohoka ankatana inyuma
y’inzu duhagarara aho maze arambwira,
Brendah-“Nelson! Urumva umeze ute?”
Njyewe-“Bre! Ndishimye bikomeye!”
Brendah-“Nelson! Ibyo byishimo ubikomereho kuko nzi neza ko hari abo umujinya
washegeshe bikomeye, humura kandi ndi kumwe nawe kuko ndi uwawe, ibi nzahora
mbivuga igihe cyose nzaba ngifite amahirwe yo kuvuga ukanyumva!”
Brendah akivuga gutyo nahise numva abantu baza badusanga mpindukiye mbona ni ba
bakobwa bari bagaragiye Brendah maze umwe ahereza Brendah impano ngirango ndi
kurota, Brendah akiyifata ahita ayimpereza yitonze, akiyimpa twahise twumva amashyi
inyuma yacu duhindukira vuba.
Tugihindukira twakubise amaso agakundi ka ba basore benshi, wawundi Fabrice niwe
wari ubayoboye,
Fabrice-“Mwagiraga ngo ndababeshya? Si ngaba! Erega bakase hano mbareba!”
Bose-“Hhhhhhhh!”
Umwe-“Harya ngo uriya mu Djama ni kamitiyu wana?”
Fabrice-“Eeeh! Vuga Agent wangu, utamusebya ari kumwe n’inkumi!”
Bose-“Hhhhhhh!”
Brendah yakomeje kumfata arankomeza maze nanjye ndamukomeza ako kanya batanga
inzira mbona haje umusore umwe muri abo bari bari aho ahagarara imbere yacu maze
abandi baramugaragira,
We-“Bre! Naragukunze ndabikwereka, ngusezeranya kuguha ibyo uzifuza byose
nk’umukobwa mwiza nabonye muri bose, nakoze ibishoboka byose nguha impano zihenze
kuko nifuzaga ko uba uhenze mu bandi, kuba warazangaga ntibyambazazaga ahubwo
byanteraga imbaraga zo gushaka ibisubyeho,
Uyu munsi nari natumiye abasore bagenzi banjye nizeye ko ariwo munsi wanteguriye
ngo numve yego yawe, none unsimbuje agasore kamafuti gacuruza me2u hariya ku
muhanda,
Bre! Hindukira umenye ko wayobye, garuka uwo ntagukwiye kandi wabyiboneye ko
mwasigaye mu kibuga cya mwenyine,
Bre! Ndagukunda kandi naba basore bose ureba ni njye bagaragiye, hindukira, akira
ikiganza uve mu mandazi!”
Njye na Brendah twakomeje gufatana ndetse turakomezanya maze numva atangiye
kundekuza buhoro buhoro ahita atera intambwe yigira imbere gato maze araterura
aravuga,
Brendah-“Bruce! Nakubwiye kenshi ko ntifuza ibintu ahubwo nifuza umuntu, impano
wifuzaga kumpa nkazanga nuko nyine atarizo nifuzaga, sinifuzaga kuba uhenze mu
bandi ahubwo nifuzaga kugaragira aho kugaragirwa, wivunika kuko nta kintu na kimwe
gishobora guhindura ugushaka ku mutima wanjye ndetse nta nigishobora gutema imizi
yaho urukundo rwanjye rwashoye, ndeka nigumire mu mandazi kuko ariho nabonye
umutuzo ntari kukubonaho!”
Brendah akivuga gutyo umusore yamanuye ukuboko buhoro agusubiza mu mwanya maze
Brendah aragaruka amfata kwakundi ba bakobwa bari bamugaragiye nabo bari bakiri aho
dutera intambwe ba basore bahita baduha inzira ntawuvuga tubacamo tuzamuka buhoro
dusohoka kwa Brendah dukata mu gahanda gatambika tugeze imbere duhagarara gato,
Njyewe-“Bre! Uyu munsi ni umunsi nkandagiye ngakomera, ni umunsi nongeye kurasa
ngahamya kandi ni nawo munsi ntazibagirwa ko wampamirije ko mbikwiye,
Bre! Kuba wahagaze hariya ukazamura ibendera rinyanditseho ni igisigo cyiza nzahora
ngutura, n’umuvugo ugukwiye nzakuvugira ndetse n’indirimbo nzakuririmbira iteka
maze amatwi yawe agahora yumva uburyohe bw’urukundo”
Brendah-“Yooh! Urakoze shenge!”
Njyewe-“Bre! Kuva uyu munsi Nelson yongeye kumva impumu imuhumuriza ko ariho kuko
uriho ndetse azabaho kubera ko agufite,
Bre! Ntacyo nakwivugira umutima utantumye, gusa ibyinshi wabigumanye kuko
biwunezeza,
Bre! Ndaberewe pe! Nzi ko zahabu ari umutako mwiza uhenze kandi ntisaza ndetse
ntinacuyuka, wowe rero uyikubye amagana kandi kuri njye aho kugira ngo nzakubure
nzibura”
Brendah-“Ooooh! My God! Nelson merci sha! Yambiiii!”
Twarahoberanye cyane hashize akanya dukomeza kugenda tugeze imbere gato,
Brendah-“Cherie! Reka nsubire mu rugo Mama ataza kunshaka akambura, iyi mpano
uyifungure ugeze mu rugo nk’uko iyawe nayakiriye mu rugo hagati y’abandi, kandi nzi
neza ko…..nako uraza kumbwira!”
Njyewe-“Ooooh! Urakoze cyane kandi Ndagukunda cyane!”
Brendah yahise ampa ka kantu kw’itama ubundi ahamagara ba bakobwa bari bamugaragiye
basaga nk’aho bari badusizeho intera baragaruka baransezera nsubiza amaso inyuma
mbareba barenga umwijima urabampisha ndahindukira ndazamuka.
Mu nzira nazamutse ntekereza byose, uko mbitekereza ibyishimo bikanzamukamo mbyumva
nageze mu rugo ntabizi maze ndakomanga Gaju ahita akingura,
Gaju-“Uuuuh! Nelson uzanye n’impano?”
Njyewe-“Hhhhhh! Ndayizanye da! Si ngiyi se!”
Gasongo-“Eeeeh! Uyu ni Nelson se? Inka yanjye? Komeza usajishe iyo myenda nzaba
ndeba icyo uzajyana iwanyu kuri Noheli! Uuuh! Ndabona utoraguye n’impano zana
turebe ikirimo ni dusanga ari ibitenge turabiha Gaju”
Gaju-“Hhhhh! Gaso! Wowe urasinziye rwose bakorose! Nelson asigaye nako wowe
n’ubundi gupinga kwawe ndakuzi”
Gasongo yahise ansimbukira anyaka ya Gift dutangira kuyirwanira ariko aranga
andusha imbaraga ndamureka atangira gufungura ngiye kumva numva ariyamiriye
mpaguruka vuba,
Gasongo-“Eheee! Telephone?”
Njyewe-“Ngo?”
Gaju-“Telephone?”
Gasongo-“Niyo rwose dore ngiyi, turayiryamo angahe se ubu ra?”
Gaju-“Hhhhhh! Ariko Gaso wigeze ubona aho bagurisha impano?”
Gasongo-“Nonese siyo atoraguye?”
Njyewe-“Gaso! Icara mbabwire dore ni mwe mungaragiye kandi nimwe ntura ibyishimo
byanjye”
Gasongo yaciye bugufi yicara ku gatebe dutuza gato maze nitsa umutima nururutsa
ibyishimo nari maze guterwa n’impano ya Brendah,
Njyewe-“Ubundi byatangiye ngiye gusura umuvandimwe twamenyaniye hariya ku mutaka
maze ngezeyo nsangayo abakobwa babiri, gusa umwe ntiyanyishimiye ariko undi we……….”
Nababwiye byose ntacyo nsize Gasongo yifata ku munwa, biramunanira yikorera amaboko
ubundi ampereza smart phone yanjye mu biganza byanjye
Byari ibyishimo bigeretse ku bindi, nabonye impano ntari niteze ndetse itera
abavandimwe umuneza byose byabaye numva ko ntabikwiye gusa aho niho urukundo
rwerekana ko rutagurwa ahubwo ari kimeza.
Nahise mfata ka ga telephone kanjye gato njya muri message maze ndandika ngo
“Bre! Amaboko yakiriye ahekezwa no gushima! Urakoze cyane nishimiye impano nziza
yawe, ni ukuri ni wowe nari ntegereje ni nawe nzagaragira kuko wanyeretse ko
mbikwiye”
Bidatinze Brendah yahise ansubiza nawe ngo
“Yoooh! Urakoze gushima disi, kandi ibyishimo byawe nibyo bitera umutima wanjye
gutuza, humura uri kumwe na Brendah, ni ahejo Online”
Nkirangiza gusoma ako ka Message Oooh! Ibyishimo byankubise hasi nsinzira uko
nakabaye nakangutse mu gitondo ari Gasongo unkanguye nikoza muri douche mvuyeyo
ndambara twese turangije kwitegura mfata ya telephone nshya nyishyira mu mufuka
Gaju arakinga turamanuka tugeze ku muhanda Gasongo na Gaju berekeza ku isoko nanjye
manuka harya nakoreraga manika umutaka ntangira gucuruza.
Byageze nka saa tatu mbona Jojo asohotse mu gipangu cy’iwabo mpita musifura kwa
kundi maze arahagarara ngenda musanga nkimugeraho muhereza ukuboko arakwanga ahubwo
ahita ampobera,
Jojo-“Nelson! Bite? Maze nari ngukumbuye!”
Njyewe-“Nanjye ni uko sha, ahubwo se Mama ameze ate?”
Jojo-“Sha nyine aracyameze kwa kundi, byajyaga bimubaho ariko sinzi Impamvu noneho
byaje ntibigende!”
Njyewe-“Oooh! Pole sana sha, nonese Brown ariyo?”
Jojo-“Yego ahubwo numvaga avuga ngo aje kukureba, Eee! Nari nibagiwe kukubaza, ni
wowe?”
Njyewe-“Njywe iki se kandi?”
Jojo-“Ni wowe nabonye kuri Profile picture ya Brendah?”
Njyewe-“Buriya ni njyewe ahari?”
Jojo-“Uuuh! Buriya se nako ahaaa! Reka nigendere da!”
Jojo yahise ansezera agenda ariko mbona atishimye, ngihindukira Brown ahita asohoka
nawe,
Brown-“Eeeh! Ntazakurega se kandi! Niba udashaka kubabaza undi mwana umenye ko ubu
nta kujarajara, Jojo uri hariya, ahaaa!”
Twese-“Hhhhhhh!”
Njyewe-“Humura nanjye nzi umurage nagenewe ntazi ko naba umutoni mu bandi bana,
nzabyubaha mwubahisha, ahubwo buriya nari nje ngo umfungurire Online!”
Brown-“Ngo? Hhhhhhhh! Nonese ufite Telephone?”
Njyewe-“Yego! Dore ngiyi rwose!”
Brown-“Eeh! Bro! Woooow! ntureba, noneho ubu winjiye mu isi y’ikoranabuhanga”
Njyewe-“Urakoze cyane!”
Brown-“Tujyane rero mu rugo njye kugucomekera nanakwigishe uko uzajya ujya online!”
Njyewe-“Ntiwumva se”
Njye na Brown twarinjiye turakomeza tugera muri salon turicara Brown anshyirira ku
muriro!”
Njyewe-“Harya buriya yuzura bigenze gute?”
Brown-“Eeeh! Yuzura nka nyuma y’amasaha nk’atanu”
Njyewe-“Yampaye inka! Noneho reka mbe ngiye gucuruza nze kugaruka”
Brown-“Nta kibazo urisanga rwose”
Nahise nsohoka nsubira gucuruza ariko nari nashyugumbwe bikomeye, amasaha akomeza
kwicuma nko mu saa kumi n’ebyiri nateruye agatabo ka mobile money n’umutaka feri ya
mbere nayifatiye kwa Brown nkihagera nsanga telephone itari yuzura neza, maze
ntangira kumutekerereza urugendo rwanjye na Brendah arahaguruka ankora mu kiganza
arambwira,
Brown-“Nelson! Uribuka ngushimira Brendah igihe nkubwira ngo uce Online nako muri
message?”
Njyewe-“Ndabyibuka!”
Brown-“Ibi nari mbyiteze kandi wari ubikwiye! Iki nicyo twita urukundo ubundi, Bro
muzahirwe kandi uzishimire Paradizo nto winjiyemo”
Njyewe-“Urakoze cyane! Nanjye ubu ndi mu rukundo rwera ruzira kuzima!”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Nagumye aho niganirira na Brown kugeze igihe telephone yuzuriye maze Brown atangira
kunshyiriramo ibintu byose, amaze gushyiramo byose atangira kunyigisha, birumvikana
nk’umuntu wari uzi gusoma sinamugoye tayali mba ngiye online.
Brendah niwe nabonyeho mbere Brown ahita anyereka aho nkura agapupe kamuha aga kiss
mba ndakohereje ahita yiyamira dutangira chat ubwo! Numvaga nishimiye cyane
Brendah, nibukaga umwijima yankuyemo akankunda ndetse akaba ananyinjije mu isi
iryoshye byose binyeganyeza umutima ndegerwa n’Imbamutima z’ibyishimo.
Njye na Brown twese twari twabaye busy ku ma telephone, sinzi ukuntu nibutse ko
ngomba gucuruza maze ntangiye kumubwira ko ngiye tubona umuzamu arakinguye hinjira
imodoka yihuta cyane,
Brown-“Uuuuh! Ko mbona Papa aza nabi ra? Uzi ko yari agonze wa musaza!”
Njyewe-“Eeeh! Uriya ni Papa wawe se?”
Brown-“Yego! Ahubwo se ubu noneho ntaratuma Mama arembera rimwe mwo kabyara mwe!”
Tukibaza ibyo Papa Brown yahise yinjira ageze muri salon aho twari turi asa
n’ukubiswe n’inkuba aranyitegereza cyane,
Papa Brown-“Bite sha wowe w’amajire?”
Njyewe-“Ni byiza”
Papa Brown-“Wageze hano gute?”
Njyewe-“Nari naje nako nyine…”
Brown-“Ni njyewe wamuzanye Papa!”
Papa Brown-“Ngo? Wowe ni wowe wazanye iyi mayibobo mu nzu yanjye?”
Brown-“Ntago ari Mayibobo Papa, uyu musore ni inshuti yanjye twamenyaniye hariya
acururiza ku muhanda”
Papa Brown-“Ngo iki? Ubura kuzana nako uyu munsi ubundi mwebwe na Nyoko
muransobanurira neza”
Brown-“Ariko Papa, kuba nazana mugenzi wanjye hano mu rugo ni ikosa?”
Papa Brown-“Ceceka aho! Niba uzana ibirara hano se ko mushiki wawe…? Ndavuze ngo
ntimukankore mu bwonko kabisa ntimukankorogoshore, ariko naneho uyu munsi muraza
kunsobanurira”
Brown-“Ariko Papa! Waciye inkoni izamba, niba ibyo byarabayeho ko byaje bigwirira
umuryango ushaka kugwisha ibindi na nanone?”
Papa Brown-“Ariko sha! Usigaye warigize icyo ntazi, usigaye wiha kuvuga nanjye
mvuga?”
Brown-“Ariko Papa! Nabura kuvuga gute ko imyaka yose nabayeho nakubonaga rimwe mu
mwaka, ndakubaha Papa unyumve neza singusuzugura kuko iyo mba naragusuzuguye simba
ndi uko ngana uku, narimenye ndetse menya n’inshingano zanjye nk’umwana mukuru
hano.”
Papa Brown-“Ariko sha! Uravuze ngo sindi so?”
Brown-“Papa nyumva neza, iyaba wamenyaga ko igihe kinini gishize inshingano zawe
hano ari njye wazikoze kandi buri gihe ngaharanira ishema ry’umuryango wawe, kuba
twarabuze Olga nawe wabigizemo uruhare kuko wirengagije umuryango ahubwo wizingira
muri business, ubu se ko dufite byose tukaba duhora mu ntugunda byarizanye? Nawe
isuzume nk’umubyeyi kandi umbabarire uhe Mama amahoro kuko yakoze akazi gakomeye
igihe wabaga udahari!”
Papa Brown-“Eee! Urumva agasuzuguro nyoko yagushyizemo? Yarakubwiye ngo ujye
unsuzugura? Ngo ntacyo maze sha? Yeee? Simbyumva Eeeee!”
Brown-“Singusuzugura Papa, nacecetse kenshi igihe wazaga ugatuka Mama ndetse rimwe
na rimwe ukanamukubita umuziza Olga, ukamubwira ko ariwe wabigizemo uruhare ngo
abure, ukavuga ko yibagiwe inshingano ze, ese yatubyaye wenyine? Ese ubwo wowe
inshingano zawe kuri twe n’izihe?”
Papa Brown-“Wumve ka gasuzuguro! Niko sha simbahahira, sinabarihiye amashuri, ibyo
nkora byose simwe nkorera? Ntimubayeho neza kubera nirirwa mvunika? Kandi sha
usigaye warigize kagarara ndaje nkwereke ko ndi so sha”
Brown-“Niba uri Data rero ukaba waratubyaye ukadunshyira mu maboko ya Mama
warangiza ukagenda ukaba iyo ukajya uza uje gusana inzu gusa n’uko ari byo wahaye
agaciro, natwe rero twihaye agaciro watwimye twimenyera uko tubaho, ibyabaye rero
byarabaye wizana ibindi kuko aho tugeze si aho kuduhora ibyagwiririye umuryango
wacu ahubwo ni umwanya wo gukosora ibyo wakoze nabi, ntabwo natwe twishimiye kubaho
tubona Mama yirirwa arira ndetse nta nubwo twishimiye imyaka ine yitotezwa
wadushyizemo ngo tukugarurire Olga wibyariye, nitwe ahubwo twakakubajije aho umwana
twonse rimwe ari.”

Papa Brown-“Ugize ngw’iki sha! Reka nze nkwereke”


Papa Brown yikojeje mu cyumba mbona asohoye Mama Brown nabi amusunikira mu ntebe
ndeba, Brown ahita amusanga aramucigatira, umusaza asubirayo azana ikibando aza
ansanga nanjye mpaguruka vuba vuba,
Papa Brown-“Reka mbanze ino mbwa, izi nizo zinterera urugo umwaku!”
Akirambura inkoni narwanye no gukingura ngo nsohoke niruke ariko nsanga haradadiye,
nkinga ukuboko ikibando mukukinkubita ka gatabo ka mobile money karabarara, havamo
ka gahu k’ikayi kari kanditseho amazina y’ababyeyi ba Gaju Gasongo yari yarampaye
ngo njye nkagendana maze kitura imbere ye, nabonye bikomeye ndwana no gushaka indi
nzira ariko mbona Papa Brown atoraguye ka gahu k’ikayi mu kugafata arikanga,
Papa Brown-“Ahaa! Sibyo navuze! Iki kimayibobo n’ikigambanyi, kuva ryari uneka sha?
Ndakubaza kuva ryari unkurikirana?”
Njyewe-“Mumbabarire rwose ntago ndi maneko”
Brown yakubiswe n’inkuba, yegera Papa we ngo nawe asome ibyanditseho ariko Papa we
amanika inkoni Brown asubirayo yiruka, Jojo nawe ahita yinjira,
Papa Brown-“Dore aka nako! Nawe sanga abandi cyangwa…”
Papa Brown yamanitse ikibando Brown aritambika kimufata mu mugongo ariko akiza Jojo
amujyana impande ya Mama we wari warize yahogoye,
Papa Brown-“Reka nkubite umugambanyi hano ubundi mpindukire mbereke uko intama
zambarwa!”
Ako kanya nahise ndimiza amavi mu butaka manika amaboko,
Njyewe-“Mumbabarire rwose ntago ndi umugambanyi ni ukuri njye nicururiza me2u
hariya ku muhanda”
Papa Brown-“Kuva ryari wandika amazina yanjye nay’umugore wanjye? Ndagukubita se
sindakuvuna imbavu”
Njyewe-“Ni ukuri rwose niba ari mwe ahubwo Imana ishimwe”
Papa Brown-“Ndakumena niwiha kuzana imitwe hano! Mbwira vuba, ninde wakuntumye?”
Njyewe-“Ahubwo niba ari mwe ni ukuri mbafitiye ibanga rizitse kandi rikomeye”
Papa Brown-“Ngo ibanga? Ariko sha uzi ko ubu ngiye guhamagara police bakagutwara
intambike bakagufunga”
Njyewe-“Nta kibazo rwose nyuma yo kubona iryo banga rizitse muntange bamfunge”
Papa Brown yamanitse ikibanzo Brown arongera aritambika agifatira hejuru basa
n’abakirwanira,
Brown-“Ariko Papa waretse ibyo ko ntacyo byakumarira, nubwo ari iwawe wibwira ko
wemerewe kwihanira? Wagize Mama w’umunyamutima wirirwa uhondagura akaguhishira kuko
agukunda, ubu noneho ndahari, Nelson koko uri umugambanyi?”
Njyewe-“Brown! Ni ukuri kose amazina yanditse hariya niba ari aya Papa na Mama wawe
munkurikire mbafitiye ibanga!”
Papa Brown-“Gakurikirwe n’imisure kagwe mu ruzi! Njyewe Pascal nkurikira imbwa
nkawe?”
Brown-“Papa ko ari nkayo yose wagiye utega amatwi buri wese ko aba afite impamvu
abikubwiye”
Ako kanya Papa Brown yahise afata telephone numva avuze ngo Afande aho nari mpagaze
ntangira gutitira, nka nyuma y’iminota ibiri igipangu cyarakingutse Papa Brown
arasohoka yinjirana n’umupolice sinzi ibyo bavuganaga mbona amutungiye urutoki aho
nari ndi nkomeza kuzamura amaboko,
Afande-“Uyu niwe wazanye mawazo hano?”
Papa Brown-“Niyo ngegera Afande, yihaye kunyinjirira”
Afande-“Niko sha, zana irangamuntu!”
Nahise nkura ikofi mu mufuka ntitira, nkuramo irangamuntu nkanaguzwa ndayimuhereza
ndongera manika amaboko maze Afande arayitegereza hashize akanya,
Afande-“Wageze hano ute?”
Brown-“Ni njye twazanye Afande uwo musore mu mwumve njye dusanzwe tuziranye!”
Afande-“Ok! Ngaho jya imbere ibindi urabisobanurira kuri Station”
Brown-“Nanjye munjyane Afande ndashaka kumva ibanga rizitse afite kuri twe”
Papa Brown-“Iki cyana ra?”
Njyewe-“Mumbabarire Afande! Ni ukuri namwe mwibaze impamvu nanditse ariya mazina
kuri kariya gapapuro”
Mama Brown-“Ariko mwaciye inkoni izamba mukumva umwana, muramufunga se yabibye?
Yabakubise se?”
Afande-“Ngaho ahawe umwanya”
Njyewe-“Mbere yuko munjyana kumfunga, mwihangane ngire aho mbanyuza gato ubundi
rwose ndemera kuwunera”
Afande-“Uremera kwambara amapingu utaza kuzana parapara zo gusota?”
Njyewe-“Nta kibazo rwose”
Afande-“Haguruka vuba!”
Ako kanya narahagurutse njya imbere Brown arankurikira, tugeze hanze mbona Jojo
nawe ari gusindagiza Mama we ninjira muri ya modoka twubaha twese, mu kureba neza
iruhande rwanjye nahise mbona nicaranye na Brown,
Jojo na Mama we binjiye mu yindi modoka, Papa Brown aratsa pandagali ijya imbere
tugera ku muhanda dukata hirya nkomanga ku kirahuri turahagarara mvamo njya imbere
barankurikira, nzamuka gato nsatira aho natahaga ngeze mu ntambwe nk’ijana mbona
imbabura iri kwaka hanze, ndakomeza mba mbonye Gaju yicaye imbere yayo yubitse
umutwe ku bibero ubanza yari yasinziye, maze ndahagarara bose bankoraho uruziga,
Nahise ntera intambwe ndamwegera mukora ku rutugu,
Njyewe-Gaju! Kanguka!”
Gaju-“Yesu wee! Ahwii! Eeh Nelson ni wowe? Eeeeh! Aba ni bande?”
Narahindukiye ngo ngire icyo mvuga nsanga Brown yicaye hasi, Jojo na Mama we ho
byari ibindi bindi maze amarira atangira kwisuka aho hantu, Gaju akibibona yahise
asa n’utaye ubwenge arazengera agiye kwikubita hasi Afande aramufata……………………
[6/10, 15:45] +250 788 819 279: Episode 13: Papa Brown akinguye amarembo Nelson na
Gasongo batangira kubaho mu buzima bushya
Tubanje kubiseguraho kubwo gukerererwa kwa Episode ya 13, turaharanira ko
bitazongera…Murakoze.

………… Papa Brown yigiye hino yitegereza Gaju ubundi arakata yigira hirya ahanga
amaso ukwezi kwarengaga, nyuma y’akanya katari gato amarira yaragabanutse maze na
Gaju Olga asa nk’ugaruye ubwenge yitegereza umuryango we maze ako kanya ahita
apfukama hasi yongera kurira.

Mama Brown yahise aza yihuta mu tubaraga duke yari afite aramuhagurutsa aramuhobera
mbona neza imbabazi z’umubyeyi.

Tukiri aho Gasongo yahise ahahinguka aza yihuta aranyegera atangira gukebaguza
hirya no hino areba abari bari aho bose mbona ubwoba buramwishe bikomeye, Brown na
we ahita ahaguruka yegera Mama we aho yari yiyegamije mu gituza Gaju, akibageraho
ahita avuga.

Brown – “Olga, ni wowe?”

N’akajwi gato cyane kuje ikiniga Gaju arasubiza.

Gaju – “Ni njyewe Brown!”

Papa Brown – “Enbon! Afande ndumva uyu musore twamutambikana akajya gusobanura
ukuntu yantwariye umwana akamuvana mu ishuri akamugira umugore imyaka ine yose
ikaba ishize.”

Afande – “Eh! Ntibikwiye Bwana Pascal, ugize amahirwe Imana iciye muri uyu musore
ikora ibitangaza ku muryango wawe wongera kubona umwana wawe! Ntubizi se ko twe
byari byaratuyobeye?”

Papa Brown – “Uh! Yari abizi ko ari twe babyeyi be, ahubwo buriya yari yaje kuneka
ko twaba tubizi ko babana, icyo gisore kirekire cyo ubwo ntibakorana la? Na cyo
mugifate Afande!”

Brown – “Ariko Papa, uzaduha agaciro ryari nk’abana bawe koko? Nk’aho wakwishimiye
kongera kubona uwo wibarutse, uri mu byo gufungisha abasore b’intwari nk’aba, ariko
Mana yanjye koko!”

Jojo – “Papa, Nelson ndamwiyiziye ahubwo uko nari muzi byikubye inshuro Magana.
Nelson, Mana weeee! Ubu se mvuge iki koko?”

Brown – “Nelson, mumbabarire mukinge tujyane mu rugo.”

Jojo – “Yego rwose!”

Njye na Gasongo twararebanye akanya gato maze ndatambuka ninjira mu nzu mfata twa
twenda Gaju yambaraga dukuze, na ko dushaje ndushyira muri ka envelope ubundi
ndasohoka ndakinga ako kanya Mama Jojo na Gaju bajya imbere, Brown na Jojo
barakurikira, njye na Gasongo natwe tubajya inyuma, Papa Brown na Afande baza
baduherekeje nta we uvuga.

Twageze ku muhanda twinjira mu modoka twerekera kwa Brown tugezeyo Gasongo atangira
kwikanga ariko ariyumanganya turinjira itara rikimurika bose batangira kwitegereza
Gaju bareba uburyo yari yarahindutse cyane maze bongera gusuka amarira.
Papa Brown we yari yabuze icyo avuga bigaragara ndetse no kwicara byari byamunaniye
ahubwo ari kugenda azenguruka muri salon. Nyuma y’akanya gato ku mutuzo Brown
yigiye imbere gato maze afata Gaju ikiganza amuzana hagati yacu.

Brown – “Nguyu mushiki wanjye, ngiri igaju ryavuye mu maraso ya Data na Mama kuba
mufite mu maboko ni igitangaza cy’Imana yaciye muri aba basore b’intwari bakabika
ibanga rizitse neza maze bakaribikura uyu munsi utazibagirana mu mateka yanjye
n’ay’umuryango wanjye. Nelson, mwarakoze cyane kuba ingenzi mukabika akana ka Mama
na Data!”

Njyewe – “Urisanga Brown! Iyo tutabikora ntabwo ntwari kuba abo turi bo ndetse
ntabwo twari kuzaba intwari utwita uyu munsi, gusa na none intwari ntizigirwa zo
n’uko zibaho, ahubwo zigirwa zo n’uko zabayeho kandi zikabiharanira, twaharaniye
kurema andi mateka ya Gaju aza kubabwira mu kanya ndetse tumugira mushiki wacu kuko
hari byinshi twamwigiyeho kandi na we akatwigiraho, ni ryo banga rizitse nifuzaga
kubabwira, nguyu umwana wanyu, nguyu uwo namenye kubera Gasongo akemera kubaho uko
twabayeho mu minsi itari mike itambutse.

Ishema ryacu ni iri, ni ryo twaharaniye kandi ni ryo twifuzaga kugeraho. Gaju,
urisanga mu muryango wavukiyemo ndetse ugakuriramo ubu ukaba ushinjagirana isheja
usanga Data na Mama, dore bateze amaboko kandi ni rwo rubuto bifuzaga gusarura uyu
munsi, kuri twe ni ibyishimo byacu kuko iki ni cyo twifuzaga kugeraho, humura ubwo
wabonye abawe natwe twabonye abacu, urabizi turi basaza bawe, iri ni ryo banga
rizitse tutigeze tumena ahubwo tukaribika uyu akaba ari wo munsi utazibagirana kuri
twe.

Gaju, watubereye umwana mwiza ndetse utwereka ko hano ari yo soko wavomyeho imico
myiza yawe, ubu ni bwo butumwa twifuje gutumika kandi turishimye kuko dusohoje
icyatumye tuba twebwe.”

Narangije kuvuga abari aho bose batuje maze Mama Brown ahita avuga.

Mama Brown – “Ndashimira Imana cyane kuko nongeye gukikira umwana wanjye mu gituza
ndetse nkongera guhuza imboni n’uwo natwaye amezi icyenda yose mu nda, natekerezaga
ko yaba yarapfuye ariko uyu munsi Imana impanaguye amarira yose iciye muri aba
basore bato. Gaju, nongeye kwishima mwana wanjye kandi nari nteze ibiganza ngo
ubisanganire, sinitaye ku mpamvu yatumye ubura ahubwo nishimiye icy’ingenzi ari cyo
kukubona, ongera umpobere disi nongere numve ko ari wowe!”

Gaju yarahagurutse yongera guhobera Mama we maze ibyishimo bitama impumuro nziza
yadusakayemo twese, Papa Brown akimara kubona ibyari biri aho yahise atuza aricara
yongera kwitegereza Gaju maze ahita avuga.

Papa Brown – “Ku giti cyanjye ndifuza gusaba imbabazi kuva kuri Mama Gaju kugeza
kuri bano basore bato, Gaju akibura sinigeze ntekereza uruhare rwanjye mu gucunga
izamu nari mbereye umurinzi, ahubwo nabonye ibitego byinjira nshiduka natsinzwe,
ibyo byose ni byo byatumye nta umurongo ngatana ndetse ngasa nk’intare aho
nagombaga kuba Malaika murinzi, nunze mu rya Mama Gaju nanjye ntitaye ku cyatumye
Gaju agenda imyaka ikaba yari ibaye ine yose ni ukuri mumbabarire niba hari uko
nitwaye nabi, aka kanya nshimishijwe n’ibyishimo biri mu muryango wanjye, nongeye
kubona inseko ya Mama Gaju.

Ese Gaju, ubundi buriya byagenze gute?”

Gaju – “Mbere ya byose mumbabarire kuko kuba narateye amarira Mama n’abavandimwe ni
uko hari aho nagiye nabi kandi ngacumbagizwa n’ibyakankomeje, dore uko byagenze……”

Gaju yavuze byose nta na kimwe asize Jojo ni we intimba yategetse gusuka amarira
mbere, Mama we akurikiraho twese twongera gusubira muri bya bihe bitazasibangana
Gaju yanyuzemo ariko bikarangira atsinze.

Kuri njye na Gasongo byari ibyishimo byacu kandi byari insinzi yaje mu gihe gikwiye
nyamara twe ntitwari tuzi ko twaba ingenzi kwa Brown! Haciyemo akanya gato
k’umutuzo maze Papa Brown arahaguruka aza aho twari turi aravuga.

Papa Brown – “Ni ko sha harya buriya mwifuza ko nabafasha iki ngo mbiture ku
bw’umwana wanjye mwongeye kunshyira mu biganza?”

Gasongo – “Papa Gaju, rwose nta kindi usibye gutetesha uno mutoni mu bato agasugira
agasagamba!”

Papa Brown – “Oh! Ibyo byo ndabyumva, ahubwo ndashaka kubaha igihembo kibakwiye
kuko njyewe ubwanjye uyu munsi nawifuje kuva kera, nagerageje gukora byose ngo
mbone umwana wanjye ariko byose bibaye mu gihe nari mbikeneye, harya ngo bakwita
Nelson?”

Njyewe – “Yego.”

Papa Brown – “Naho uwo wundi we?”

Gasongo – “Banyita Gasongo!”

Papa Brown – “Eh! Uri na Gasongo byo! None se hariya twasanze Gaju ni ho muba?”

Twese – “Yego.”

Papa Brown – “Ok! None se ko mwakoze akazi gakomeye ntabwo mwaza mugakora n’akandi
ko inzira ikiri ndende?”

Gasongo – “Gute se Papa Gaju?”

Papa Brown – “Ndashaka ko munyegera, Gaju mwakujije agakomeza gukura mumureba!”

Twese – “ Yee?”

Papa Brown – “Yego rwose ndashaka ko muza tukibanira nk’uko mwemeye kubana n’umwana
wanjye mukamubera basaza be na we akababera mushiki wanyu mugasasa muri salon
akajya mu cyumba.”

Gasongo – “Papa Gaju, byari byo ariko nyine ntacyo tuzajya tumusura rwose, kubana
byo kuri twe ntacyo byadutwara gusa mwatwemerera tukazajya tumusura naho tuba si
kure dore turi abaturanyi!”

Papa Brown – “None se sha, harya mwese mufite akazi?”

Twese – “Yego”

Papa brown – “Wowe ukora iki?”

Njyewe – “Njye nshuruza me2u hano hirya gato ku mutaka!”

Papa Brown – “Yee? Naho uwo wundi we se?”

Gasongo – “Njye nkorera hariya mu isoko rwose!”

Papa Brown – “Eeeh! Ndumva wowe ubwo nanjye ndi umucuruzi waba unzi!”

Gasongo – “Rwose niba mujya mucururiza hariya twaba tuziranye da! Wasanga mujya
mumpa ibiraka byo gupakurura imodoka kuko njye akazi kanjye ni ukwisuma imizigo!”

Papa Brown – “Inka yanjye! Yee? Ngo wisuma imizigo?”

Gasongo – “Yego rwose hariya ku isoko ahubwo mundangire aho mukorera nzajye nza
gufata ikiraka wasanga munarangura buri munsi!”

Papa Brown – “Oya njye ntabwo nkorera ino cyane, nkunze kuba ndi za Nairobi mbega
hanze y’igihugu, ariko hariya umuhungu wanjye Brown ni we uhakorera ahafite iduka
rya telephone, mwebwe se nta mushinga mwaba mufite ngo mbafashe guhindura inzozi
zanyu impamo?”

Gasongo – “Eeh! Murakoze weee! Ni ukuri rwose ntabwo twabona uko tubashimira njye
nifuzaga kugura ikindi gisarubeti kuko icyo nari mfite cyashaje, nifuzaga kandi
gutanga umusanzu w’uku kwezi ubwo ngize amahirwe mukaba mwemeye kudutera inkunga
Imana ibahe umugisha!”

Papa Brown – “Hahhhhhh! None se Gasongo, koko ubwo uwo ni wo mushinga ufite?”

Gasongo – “Yego rwose ngomba gukora kariya kazi kuko narafatishije!”

Papa Brown – “Nibyo sha! Aho ndakumva kuko buriya akazi ni akazi kandi nta kazi
k’umunyagara kabaho, gusa ahubwo ndifuza ko mwatera intambwe nk’iya Brown maze
mugahindura ubuzima, umwana wanjye Gaju undi munsi mukazamucumbikira neza!”

Njyewe – “Eh! Ngo?”

Papa Brown – “Yeee! Ndashaka guhindura amateka yanyu rwose kuko nanjye mwahinduye
ayanjye uyu munsi!”

Njye na Gasongo twararebanye tubura icyo tuvuga, twumvaga ari nk’inzozi ndetse muri
twe habuze usubiza, mu gihe tukitsa imitima Mama Brown ahita avuga.

Mama Brown – “Bana ba, rwose muhumure kandi mwirekure muvuge inzozi zanyu maze disi
tuzihindure impamo!”

Brown – “Wow, Nelson wambereye ingenzi rwose, ngaho irekure uvuge ikigukwiye wowe
na Gasongo maze muryoherwe n’ubuzima mwaharaniye mufasha mushiki wanjye!”

Njyewe – “Wow! Murakoze cyane! Njye icyo nifuza ni uko nasubira kwiga maze nkongera
ubwenge n’ubumenyi.”

Gasongo – “Ko umvugiye ibintu ra?”

Njyewe – “Ahubwo mvuga nkawe kandi ni na byo kuko ababanye bagenda kimwe kandi
bakavuga kimwe!”

Papa Brown – “Noneho murashaka gukomeza kwiga?”

Njyewe – “Yego! Ni ukuri nibwo buzima twifuza imbere.”

Papa Brown – “Ok! Muzi guhitamo sha, none se ubwo ntimwakwiga muba hano hari
ikibazo?”

Gaju – “Yego rwose nanjye ni byo nshaka!”

Brown – “Nelson, reka twibanire nta mpamvu yo gukodesha kandi hano hari ibyumba
bitegereje mwebwe.”
Mama Brown – “Yego rwose, njye aba bana ni ukuri ntacyo ntabakorera kuko uyu munsi
bandemye, rwose mwigumire aha mukurane n’abanjye, nk’uko mwakiriye Olga wanjye
mugasangira akabisi n’agahiye nyamara atari uko mutunze ahubwo ari umutima mwiza
Imana yabihereye, reka mubone ingaruka y’icyiza ko ari umugisha.”

Gasongo – “Njye ndabyemeye Mama! Rwose n’akamatela reka njye kukazana!”

Brown – “Hhhhhhh, kazane rwose wenda nanjye sinzongera kwicuza impamvu nabaye
umusore umwe iwacu, biya ntakinnye ngiye kuzikina ubu!”

Twese – “Hhhhhhhhhh!”

Aho niho umugambi wanogejwe Papa Brown aduhindurira amateka y’ubuzima maze
araduherekeza twimura ibintu byacu byose tuza gutangira ubuzima bushya.

Umutaka wanjye sinawusize ahubwo narawuzanye ndetse na Gasongo azana igisarubeti


cye, iryo joro rya gahuzamiryango twarihaye maze tubona neza ibyishimo
by’umuryango, mu gitondo nakangutse nshigutse nibaza aho ndi kuko nari naraye mu
cyumba cya njyenyine kandi nari naramenyereye guterwa inkokora na Gasongo, maze
mpita nibuka byose ndabyuka njya muri douche mvuyeyo njya muri salon nsanga Brown
na Jojo bicaye, ndatambuka ndabasuhuza nanjye ndicara.

Brown – “Bro, wamenyereye amafu ya hano se?”

Njyewe – “Cyane rwose!”

Jojo – “Njye si ndi kumenya neza niba ari Nelson nzi turi kubana, yawee! Ubu
mbyakire nte bimanuke bigwe mu ndiba y’umutima koko?”

Brown – “Hhhhhh! Jojo winsetsa rwose none se hari igitangaza kirimo, ahubwo tegura
ameza, si njye nakubwiye ngo uzinduke!”

Jojo – “Are weeeee! Uriya mukozi se ni umutako?”

Brown – “Ariko se Jojo hari icyo byagutwara uramutse uteguye ameza ukagaburira Papa
na Mama ndetse n’abavandimwe bawe?”

Jojo – “Ntacyo, ariko mu gihe ahari agomba kubikora!”

Brown – “Ok! Ubwo rero nawe mu gihe uhari kuri njye ugomba kuzajya ubikora kuko uri
mushiki wanjye.”

Jojo – “Ahaaa! Reka ntegure da! Ariko Nelson ubwo ntiwaza ukamfasha ra?”

Brown – “Umva mbese! Ubwo se hari icyakugoye muri ibyo byose? Cyangwa hari ikindi
wifuza ko yagufasha?”

Jojo – “Nyamara yaza akamfasha buriya Nelson njye na ko reka ngire vuba ndumva Papa
abyutse!”

Jojo yagize vuba maze arategura, Gasongo ahita aza ndetse Papa Brown na Mama we na
bo baraza twicara ku meza, byari ibyishimo bigeretse ku bindi kuri twe. Tumaze
gufata ifunguro rya mu gitondo Gasongo yikojeje mu cyumba asohoka yambaye
igisarubeti nanjye nibuka umutaka nihuta njya mu cyuma kuwuzana, tugisohoka.

Papa Brown – “Ndabona mwacyereye kujya ku kazi basore ni ukuri ni byiza, ngaho
mugende musezere abakiliya n’abo mwakoranaga ejo nzabimurira ahandi hantu mu gihe
mugitegereje gutangira kwiga mwahisemo.”
Twararebanye njye na Gasongo twongera kureba Papa Brown maze turamwenyura birarenga
turaseka maze twishimira ubuzima bushya twari twinjiyemo kuva uwo munsi. Njye na
Gasongo twasohotse mu gipangu maze tukigera hanze Gasongo arazamuka yerekeza ku
isoko maze nanjye manuka gato manika umutaka ntangira gukora.

Ngitegereje abakiliya nahise nkuramo ya telephone yanjye nshya maze njya online
dore ko nari mbikumbuye birumvikana, nkigeraho nahise nsangaho message enye za
Brendah iya mbere yagiraga iti: “Nelson ko wansize online koko?” Indi yagiraga iti:
“Nelson! Sha mbabarira uze ndagukumbuye nshaka ko tuganira nkakwibwirira urwo
ngukunda!” Iya gatatu yo yavugaga ngo: “Nelson disi ndakubuze ariko reka nze
nkurebe ku mutaka” Iya nyuma yaravugaga ngo: “Yooooh! Naho ndakubuze disi, ubu se
koko bwije ntakubonye?”

Nkirangiza gusoma izo message zose numvise nshitse intege maze nubura amaso mbona
hari umpagaze hejuru. Oh my God! Nasanze ari Brendah wanyitegerezaga maze duhuje
amaso aramwenyura ndahaguruka ndamuyambira byiza, mu kumureba mu maso mbona
asuherewe.

Njyewe – “Ma Bella! Mbabarira ni ukuri kandi ndifuza kukubona useka nkabona ya
mitako iri ku matama meza yawe!”

Nkivuga gutyo koko Brendah yaramwenyuye mbona umucyo utashye kuri njye.

Brendah – “Nelson, sha nari ngukumbuye!”

Njyewe – “Oh! Nanjye sha nari ngukumbuye. Uzi ko kuva ejo nari ntunzwe n’icyizere
wandemyemo!”

Brendah – “Wow! Nanjye ni cyo cyatumye nzindukira aha, Nelson byose nabimenye
maze.”

Njyewe – “Ibiki se?”

Brendah – “Ibya Gaju!”

Njyewe – “Eh! Ibya Gaju se wabimenye ute?”

Brendah – “Sha nanjye ni cyo kinzinduye, Nelson! Si nari nzi ko wa mushiki wanyu
mwavugaga mugiye gukorera anniversaire disi ari Gaju, nabimenye mbonye profile
picture ya Jojo hariho status ivuga ngo “welcome back home Gaju wacu, coup de
chapeau Nelson na Gasongo! Nkibibona nahise nguma online maze nandikira Jojo
tuganira byose. Wooow! Maze mfite umugabo w’intwari, ni ukuri ndumva ari ishema
ryanjye!”

Njyewe – “Oh! Merci ma Bella! Natwe ntacyo tubikesha kindi usibye Imana yatwitoreye
maze tukaba ingenzi mu muryongo w’icyeza!”

Brendah – “Wow! Narabivuze nzabivuga ndetse mbisubiremo urabikwiye. Nelson,


nzakugaragira kandi mu gihe cyose nzabaho kuko uriho, ahubwo nyuma y’uko uvuye mu
rugo Mama akakubona hari icyo nifuzaga kukubwira.”

Njyewe – “Oh! Ngo Mama wawe? Bre! Wifuza kumbwira iki Ma Bella?”

Brendah – “……………………………………….” Episode ya 14 ……………..Brendah – “Sha


Mama akigukubita imboni byabaye ibindi, yanjyanye mu cyumba maze ambaza aho nkuzi
n’aho twamenyaniye maze ndirekura nanjye mubwira byose kuva ku ijambo rya mbere
twavuganye, ako kanya nta kintu kindi yambajije ahubwo nimugoroba nibwo twicaranye
maze yongera kumbaza koko niba ngukunda nongera kubihamya arambaza ngo ntabwo
ushobora kuba warayobye? Nanjye ndavuga nti humura Mama ntabwo nayobye kuko Nelson
abikwiye.

Mama nkimubwira gutyo yahise anta aho aragenda, niba yagiye ababaye, niba yagiye
yishimye ntabwo mbizi gusa ikizima ni uko ngukunda kandi nzi ko uzambera byose maze
tukereka bose ko urukundo ari kimeza.”

Njyewe – “Bre, humura nzabikora kandi Mama wawe ntiyagiye arakaye kuko wambwiye ko
agakunda kandi akunda ibyo ukunda.”

Brendah – “Yooh! Urakoze Nelson, nari ntangiye gusa n’uhangayika nibaza byinshi
ariko ubwo ngukabakaba nkakubona nta cyiza nk’icyo!”

Njyewe – “Oh! Urisanga Maama! Kandi igihe cyose uzahora ubona impumu yanjye mu gihe
nk’iki”

Brendah – “Yego sha! Ngaho reka nsubire hariya ku kazi ibindi ni Online, si byo?”

Njyewe – “Merci Ma Bella!”

Ako kanya Brendah yahise yunama maze ampa ka kantu yari yaramenyereje ku itama
arahindukira aragenda maze mukurikiza amaso mpaka arenze ubundi ndayagarura
ntangira gutanga me2u.

Uwo munsi wari mwiza kuri njye, nibukaga bya byishimo bya Gaju, nkibuka ko ubuzima
bwanjye na Gasongo bugiye guhindurwa na Sakindi ya yindi ibyara ikindi maze
nzunguza umutwe nkubita agatwenge.

Nkiri aho nagiye kubona mbona Dovine afunguye umuryango w’igipangu cy’iwabo asa
n’urunguruka ariko ntiyasohoka, nanjye nzamura akaboko ndamupepera ahita andembuza
mpaguruka vuba ngenda musanga.

Nkimugeraho naramusuhuje maze ntegereza icyo ambwira ariko we agakomeza


kunyitegereza mu maso hashize akanya.

Dovine – “Harya bakwita Nelson?”

Njyewe – “Yego!”

Dovine – “Ni wowe se Brown yambwiye?”

Njyewe – “Ngo Brown?”

Dovine – “Yego, ni wowe ngo mugiye kujya mwibanira?”

Njyewe – “Yego.”

Dovine – “Wow! Byiza cyane! Nabimenye rero!”

Njyewe – “Ngo wabimenye?”

Dovine – “Ko wikanze se?”

Njyewe – “Eh! Oya ndatunguwe ahubwo.”

Dovine – “Oh! Sha nyine Brown buri kimwe cyose cyabaye ngo angereho yarakimbwiye,
yambwiye rero ko ngo yigeze kukwitabaza ngo umushakire numero zanjye, ariko aza
kumva amazina yanjye ahita ansanga online.”

Njyewe – “Mumbabarire ni ukuri nabitewe n’ukuntu nabonaga ahangayitse bikomeye


ndetse agowe n’umutima.”

Dovine – “Hhhhhh! Ahubwo se basi yarakuguriye?”

Njyewe – “Yego rwose yanguriye inzoga y’abagabo.”

Dovine – “Hhhhh! Ntiwumva se! Ubwo nyine nawe urumva ko uri umuntu w’umugabo.”

Njyewe – “Murakoze cyane.”

Dovine – “Yego sha! Ngaho rero mpa agakarita ka magana atanu!”

Njyewe – “Ntiwumva se ndakaguha rwose.”

Nahise nisakasaka vuba maze nkuramo agakarita ngahereza Dovine maze aranyishyura
aransezera ndetse ambwira ko tuzajya tubonana kenshi kwa Brown ubundi ahita agenda.

Nahindukiye vuba nihuta nsubira ku mutaka, ngezeyo ndicara ndatuza n’abakiliya


bakomeza kuba benshi nanjye nkabakira, muri abo bakiliya hari umugabo umwe waje
aranyitegereza cyane mu kumureba nanjye mbona amaso atari ayo, nkigarura intekerezo
ahita ambaza.

We – “Bite se?”

Njyewe – “Ni sawa Boss.”

We – “Ufite me2u zose se?”

Njyewe – “Ndazifite rwose.”

We – “Ok! Impa magana atatu hose dore ngizi numero.”

Nakiriye agapapuro vuba vuba maze nandikamo numero ndangije.

Njyewe – “Byakunze Boss!”

We – “Ok! Ngwino rero tumanukane nguhe amafaranga.”

Njyewe – “Niba atari kure Boss.”

We – “Reka reka rwose ntabwo ari kure ni hano hafi gatoya.”

Njyewe – “Nta kibazo Boss!”

Narahagurutse nkurikira uwo musore mu nzira nta wavuganaga n’undi, ahubwo twakomeje
kugenda rimwe nkanamusiga mbona urugendo rukomeje kuba rurerure maze mpita mubaza.

Njyewe – “Boss, none se ko mbona ari kure kandi niba ariho mutaha nkaba nabonye
twaciye ku mitaka myinshi?”

We – “Hhhhhhh! Nizere ko utananiwe, naho imitaka myinshi yo si ikibazo kuko umuntu


agurira mu isoko ashaka!”

Twakomeje kugenda mbona ntituhagera, sinari naniwe ahubwo icyari kimpangayikishije


ni umutaka wanjye nari nsize ku muhanda, numvaga ko wenda bashobora kuwutwara.

Njyewe – “None se Boss! Turabura urugendo rungana iki ko mbona hakabije kuba kure?”

We – “Uh! Ushaka kwisubirirayo se? Nta kibazo ubwo igihumbi cyawe uraba ugihombye.”
Njyewe – “Oya Boss! Ahubwo twihute niba ari kure mbone uko ngaruka vuba vuba.”

We – “Ngendesha gake wana, ntubona ko hari ibyondo?”

Twakomeje kugenda hashize akanya mbona dukase ahantu tureka umuhanda twarimo,
tugiye nka metero ijana akingura igipangu cyari gifite urugi rushaje cyane
bigaragara ku buryo no kurufungura byari ikibazo, nkinjira nakubiswe n’inkuba
nsanzemo ibihuru n’ikizu kitagira abantu.

Njyewe – “Boss! Hano se niho muba mwambwiye?”

We – “Icyo upfa si uko nguha amafaranga yawe se?”

Uwo mugabo yamaze kumbwira gutyo numva ubwoba buranyishe umutima utera insigane
ibyunzwe birashoka nshatse gusubira inyuma numva umuntu amfatiye amaboko inyuma
ngiye guhindukira biranga numva umutego mu maguru nikubita hasi. Natangiye gutaka
na bo banzirika amaboko inyuma niho nabonye neza ko nguye mu gaco k’abagiranabi
maze ntangira kwinginga nsaba imbabazi ngo batware byose ariko bandeke ngende ariko
ako kanya bahita bamfuka igitambaro mu maso no ku munwa bakomeza kwisekera no
gutumura itabi.

Hashize akanya gato ntangira guhondagurwa numvaga imigeri n’ibibando nkagerageza


gutabaza ariko bikanga ijwi ntirisohoke. Hashize umwaya utubaraga nari mfite twose
turashira birumvikana nari nanoze ni uko numva ijwi rivuga ngo mube mumuretse gato.
Ako kanya nahise numva ijwi ry’umusore rimbwira ngo.

We – “Hhhhhhh! Brendah ari he se ngo aze yongere anyiryeho agufashe? Wowe ntabwo
ushobora kunsebya imbere y’abajama banjye! Wibwiye ko unsuzuguye ndetse unkubise
inshuro ugatwara Brendah, ariko ubu aya ni yo masaha yawe ya nyuma niba hari
n’akuka gake wari usigaranye vuga aya nyuma ubundi twivune umwanzi!”

Bahise bamfukura umunwa maze ntangira gusakuza ntabaza, barongera bamfuka umunwa wa
musore ahita yongera arambwira.

We – “Niwiha gusakuza n’amahirwe wari usigaranye urayabura, ndashaka ko uvuga aya


nyuma gusa!”

Barongeye baramfukura numva telephone ingeze ku gutwi, mba numvise ijwi rya Brendah
ngize ngo mvuge ikiniga cy’agahinda kinsingira ubwo, umutima utaha umwijima izo
ziba inkovu z’urukundo. Brendah yakomeje kuvuga Allo nyinshi maze ndihangana
ndekura umutima maze ndavuga.

Njyewe – “Brendah!”

Ako kanya nkivuga gutyo Brendah yahise yumva ijwi ryanjye ikintu cyongeye kunyereka
ko yankundaga by’ukuri, akimara kunyumva yariyamiriye ahita avuga.

Brendah – “Nelson, ni wowe? Wahuriye he na Bruce?”

Ngira ngo nsubize numvise imigeri mu nda maze ndataka cyane nsaba imbabazi ariko
biranga biba iby’ubusa nari ndi mu maboko yabo. Nyuma yo kumvisha urusaku Brendah
barakupye maze wa musore ahita avuga.

We – “Ngaho naze se yongere avuge ko uri umugabo nkaba imbwa!”

Njyewe – “Rwose mwambabariye koko ko ntari nzi ko Brendah ari uwawe!”

We – “Hhhhhhh! Kamitiyu we, wakinnye n’ikipe utazi nyine hama hamwe nkwere ubugabo
bwanjye, nshaka kuguha isomo utazibagirwa mu buzima bwawe.”

Njyewe – “Wambabariye koko niba ntakwiriye Brendah ko ntakagombye kubizira, ni


ukuri mumbabarire.”

Ibyo ntibigeze babyumva, ahubwo bakomeje kumpondagura ndetse batangira gufata


amafoto bisekera. Hashize akanya gato bamfukura mu maso koko mbona ni wa musore
Bruce twahuriye kwa Brendah ahita aca bugufi ambwirana umujinya mwinshi andeba mu
maso.

We – “Wari wabona iki se? Ubu nyine uri mu maboko yanjye, urakosa gato ndakohereza
kwa Rusuferi, ndashaka twumvikane, urareka Brendah burundu cyangwa nivune umwanzi?”

Njyewe – “Rwose mumbabarire, nakunze nkunze kandi nakunzwe igihe ntari nzi ko
mbikwiye, mbabarira niba narakunze urudashoboka neye kubizira ukuri kwe kuzerekane
impamvu ari we wankunze akandutisha abandi!”

We – “Nakubajije ngo uremera kumureka?”

Njyewe – “Brendah namuhaye isezerano rikomeye sinshobora kumureka!”

We – “Eh! Ok! Wagize ngo ijuru riri hafi wenda, umva wowe Kimanuka, uyu muginga
ntiyari yemera mumwongeze sha, nabishyuye ayanjye nikabananira ndakikorera.”

Ako kanya baje basa n’abatabaye maze bampurizamo bongera kumpondagura nkomeza
gutakamba ariko biranga biba iby’ubusa ngwa agacuho nemera kureka Brendah ngakiza
amagara yanjye. Bruce yarongeye aca bugufi maze yongera kumbwira.

Bruce – “Niko na n’ubu aracyabaye ibamba?”

Njyewe – “Oya, rwose mwakire umwana wanyu mundeke nzakomeza kubaho nk’uko nagenewe
kuzabaho, niba ari ugukunda nguku ndakubonye.”

Bruce – “Ahaaaa! Ntiwumva se! Kare kose se!”

Muri uwo mwanya nari nemeye kurekura maze nkareka Brendah burundu, wari umunsi
w’agahinda kuri njye, byari ibihe bidasanzwe kandi byashenguye umutima wanjye. Hari
umusore umwe wari uri mubamfashe mpiri nzira urukundo, yegera Bruce maze
aramubwira.

We – “Uuuh! Uracyari umwana koko! Ubwo se wibwiraga ko ari bugusubize iki


wamunogeje gutya? Dore ahubwo ikigiye gukurikiraho, ni ukudufunga da!”

Bruce – “Gute se?”

We – “Uramureka agende hanyuma adutange badufunge maze agumane n’uwo Brendah


wawe!”

Bruce – “Uzi ko ari byo! Dukore iki se ubu?”

We – “Kuraho nyine wirinde izindi ngaruka!”

Bruce – “Yeeh? Twice umuntu?”

We – “Nyine! Wowe urumva byagenda gute?”

Bruce – “Kuva yanyemereye kumwibagirwa burundu nta kindi njye mushakaho, ariko se
wa mugani adutanze bakadufunga naba nzize iki koko?”
We – “Si nk’ibyo byose se, nyine ongeraho amafaranga ubundi dukore akazi?”

Bruce – “Ayi wee! Ubu koko kuki nemeye kuza muri ibi?”

We – “Hhhhhhh! Umva Boss wana? None se waje muri ibi uzi ko uje mu kiliziya? Ahubwo
se urayaduha?”

Bruce – “Angahe se?”

We – “Ibihumbi magana atatu Boss! Ntihazagire urabukwa!”

Bruce – “Ayo nayabona ariko na none mushake ikindi kitari ukumwica!”

We – “Eheee! Abafungwa mbabona kare! Nzagutanga bagufunge wenyine ndagashahurwa!”

Bruce – “Yeeeh? Ngo bamfunge?”

We – “Oui c’est ca! Winjiye muri Game utazi nyine ahasigaye niwanga kuyirangiza
irakurangiza, kwanza banza utwishyure.”

Bruce – “Ngo mbishyure?”

We – “Twishyure nyine avance waduhaye twaje tumaze kuyimara kandi birumvikana


ntiwaza kuri dilo nk’iyi ngo uze uri isugi mu mutwe, tugomba kubanza kumenamo
akantu.”

Bruce – “None se ko mubizi ko ari week-end amafaranga akaba ari kuri bank ubu koko
mwakwihanganye nkazayabaha ejo?”

Bose – “Aca hiyvo wana! Ibyo se byabaye he?”

Bruce – “None bigende gute?”

Ubwo undi musore yahise avuga.

We – “Ariko mwari muzi n’ikindi? Njye ubu ndahumuye, twishyure cyangwa tukwereke
akazi dukora!”

Bruce – “Muranyihindutse se kandi? Muhumure nabeshyaga amafaranga ndi na yo.”

Bose – “Kare kose se wigiraga amaki, erega twe ntabwo twahirirwa Boss!”

Bruce – “None se uyu musore tumugire dute?”

Bruce akivuga gutyo hari umusore umwe wari ucecetse cyane, nabonaga asa n’ufite
ubwoba, ubanza ahari atari amenyereye ibyahaberaga. Uwo musore ni we wazanye
igitekerezo cyo kunshyira mu mufuka bakansiga aho, umugambi uranozwa maze
bapfundagiramo baragenda. Ibyo ni byo nibuka kuko nyuma nongeye kwisanga kwa
muganga, narahindukiye mbona Jojo iruhande rwanjye maze ahita anyegera yunama
impande yanjye maze atangira kurira.

Nkibaza ibyo ndangaguzwa n’aho ndi, nahise mbona Brown na Gasongo na bo binjiye. Mu
kunkubita amaso baza bihuta, mu kujya kuvuga biranga. Gasongo wasaga nk’aho amarira
atemba ajya mu nda yegeye hino maze amfata ukuboko arankomeza.

Gasongo – “Nelson! Uracyahumeka?”

Mu kuvuga byaranze maze nzunguza umutwe nikiriza.


Brown – “Nelson, humura wagize amahirwe ageretse ku yandi maze utabarwa n’umwana
muto wari uje kwirarira muri kiriya kizu.

Uwitwa Bruce n’abo bari kumwe batawe muri yombi nyuma y’amafoto boherereje Brendah,
ariko bakomeza kubihakana, ubu inzego z’ipereza ziracyakora akazi, humura kandi
ukomere umuryango wa Pascal ntako utagira ngo umererwe neza……………………….”

Ntuzacikwe na Episode ya 15 muri Online Game……………..


[6/10, 15:45] +250 788 819 279: Episode 15: Umwana wo ku muhanda atabaye Nelson

Ako kanya nongeye gusa n’uwibuka ariko biranga nongera gusinzira nakangutse mbona
aho nari ndi hari Mama Brown na Muganga.

Muganga-“Yes! Ubwo akangutse noneho Imana ishimwe”

Mama Brown-“Nelson!”

Mukumva ijwi rya Mama Brown nazamuye akuka gacye nari mfite ngerageza gusubiza
kubw’amahirwe mba ndavuze.

Njyewe-“Karame Mama!”

Mama Brown-“Mana wee! Aravuze ni ukuri”

Mama Brown agitangara nahise mbona Brown aza yihuta.

Brown-“Habaye iki Mama?”

Mama Brown-“Aravuze sha! Nelson aravuze ni ukuri!”

Brown-“Nelson! Humura kariya kobo s’akawe, ahubwo uriya musore w’ikigwari


yarakicukuriye”

Nakomeje gushaka umwuka ndongera nitsa umutima,

Njyewe-“Brendah ari he?”

Brown-“Brendah ari kumwe na Jojo hanze ari kumwihanganisha, akigukubita amaso


byamunaniye kubyakira maze asohoka yiruka asa n’ugize ikibazo cyo guhahamuka biba
ngombwa ko nawe abaganga bamwitaho, nibatuza ndabazana”

Muganga-“Ok! Nabasabaga ko mwaba mwihanganye mugasohoka ngakorera uyu musore


ibizamini byose nkareba ko hari ikiyongereye cyangwa ngo kigabanuke”

Brown we na Mama we barasohotse maze Muganga atangira kunshyiraho ibyuma ntazi


ashoje arandika maze arigendera.

Amaze kugenda nagiye kubona mbona Jojo yinjiye arikumwe na Brendah ariko Brendah
yipfutse mu maso icyo nabonaga ni amarira yashokaga ku myenda ye, inyuma ye hari
Gasongo, Mama Brown na Brown ndetse na Dovine sinzi ukuntu narebye ku ruhande hirya
mbona akana gato gashobora kuba gafite nk’imyaka nka cumi n’ine.

Brendah yicaye ku gitanda ndetse Jojo akomeza kumwiyegamiza mu gituza, abari bari
aho bose ntawavugaga.

Hashize akanya katari gato Brendah asa n’utuje mu ijambo ryuje ikiniga kinshi
araterura aravuga,
Brendah-“Nelson! Njya kugukunda ntago nifuzaga kuzakubona uryamye hano, yewe
sinifuzaga ko wahondagurwa ibibando uzira njyewe, sinzi niba agahinda mfite
gashobora kugaragara kose uko kari ariko umutima wanjye uremerewe no kugukubita
amaso wuzuye inguma mu gahanga kandi byose byaravuye mu munezero nifuzaga kubamo
ariwo rukundo naguhaye,

Nelson! Mbabarira, nubwo kukureba mu maso byananiye ariko basi mpa ikiganza cyawe
byonyine ngukoreho maze numve ko ari wowe!”

Ibyo byose Brendah yabivugaga numva n’amatwi yanjye, umutima ugatera wihuta nkabira
icyuya kinshi, nibukaga ya maso meza yera de ya Brendah yashotsemo amarira menshi,
nkibuka ya nseko ye nziza izana imitako myiza ku matama ye aheruka kera, maze
nkumva agahinda kenshi mu mutima ntashobora gusobanura.

Nakabakabye ibiganza bya Brendah Jojo aranyobora nongera kumufata muri za ntoki
nziza, disi nahise numva hari izindi mbaraga ngize nsa n’uweguka Jojo arahaguruka
maze ibyishimo byanjye Brendah aranyegera yubura amaso turayahuza, mbega agahinda!

Hashize akanya mwitegereza ariko we n’umutima we nari ntangiye kumenya buhoro


buhoro ntabwo yari agishoboye kuvuga ahubwo yakomeje kunama amarira yo ntiyari
akiyabona, ibyo byonyine byanyerekaga disi ko Brendah yankundaga kandi cyane Oooh
My God!

Brendah-“Nelson! Ndakwinginze babarira umutima wanjye ushegeshwe n’agahinda maze


wihangane ibi bitaba impamvu yo kundeka ahubwo wibukeko nagukunze kandi nkaguha
isezerano nimye abandi akaba ariyo mpamvu yibi,

Nelson! Nahoraga niteze umwanzi w’urukundo ariko nanone mbonye neza ko intwari
y’urukundo ihora irekereje gutabara aho rukomeye,

Nelson! Mbabarira ntunsige ndagukunda kandi nzagukunda, mbivugiye imbere


y’ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bawe, mbabarira umpe amahirwe yo kuzashyira ibi
mu mateka maze nyuma y’igihe njye nawe ibi tukazabivuga muri cyera habayeho,
Nelson! Nyuma yibi Uracyankunda?”

Ibi Brendah yabivugaga amfashe mu biganza byombi, andeba mu maso ndetse nanjye
mureba, abari aho bose barabyumvaga ndetse barabyireberaga.

Nikije umutima wari wasaritswe n’agahinda maze ngize ngo mvuge Aba Police baba
barinjiye, hari harimo na wawundi twajyanye kuzana Gaju hahandi twitaga ghetto njye
na Gasongo ni nawe wari ubarongoje imbere, bari baherekejwe kandi na Papa Brown
ndetse na Gaju.

Afande-“Eeeh! Ntibishoboka uziko ari wa musore koko? Mbega abaginga!”

Gaju nawe yatangiye kubyiringira amaso maze yegera Gasongo atangira kumwihanganisha
anamuhumuriza,

Papa Brown-“Afande rwose niwe dore nguyu”

Afande yahise akuramo agakayi n’aka bic maze yicara kugatebe kari kari aho hafi
maze aravuga;

Afande-“Ok! Rero nari nje mu rwego rw’iperereza ariko by’umwihariko nifatanyije


namwe kuko uyu musore ndamwiyiziye, rero nabasabaga ko mwaduha amakuru maze
tugakora neza Dosiye ya bariya baginga b’abahemu bashatse kwica uyu musore ariko
akagira amahirwe, Nelson! Ihangane uvuge uko byagenze uko ushobozwa n’umubiri”

Njyewe-“Ubwo nari ndi hariya ku mutaka aho ncururiza me2u ngiye kubona mbona
umugabo araje………….”

Navuze byose aho imbaraga zashiriye niho nagarukiye, birumvikana buri wese wari
uraho yifatanyije nanjye gusubira muri bya bihe bikomeye,

Hashize akanya gato ku mutuzo maze Afande arongera aravuga,

Afande-“Ihangane musore muto, byose ni ibitendo kabisa, mwamenye ryari ko Nelson


ari mubyago?”

Brown-“Twamenye ko Nelson ari mu byago ari uko tubonye amafoto yoherejwe na Brendah
akoresheje Whatsapp”

Afande-“Nizereko uwo Brendah nawe ari hariya muri mabuso?”

Mama Brown-“Oya, Brendah ni uwo mukobwa muto wicaye aho ku gitanda”

Afande-“Uuuuh! Uyu ureba hasi?”

Mama Brown-“Yego!”

Afande-“Niko se? Nawe wari uri muri iriya kipe yahohoteye bikomeye uyu musore? Niba
ari oya watubwira aho waba warakuye ayo mafoto?”

Brendah-“Rwose sinari ndi kumwe nabo, nabanje guhamagarwa nuwitwa Bruce washatse ko
dukundana ariko nkamuhakanira, namwitaba maze yongera kumbaza niba koko ntamukunda
mubwira ko rwose nahisemo ntazahitamo kabiri,

Nyuma y’akanya gato yarongeye arampamagara ambwira ko agiye gukora akantu kamvana
kw’izima arakupa,

Agikupa nahise nsanga Mama mubwira uko bimeze maze ansaba kuguma mu rugo singire
aho njya kuko twacyetse ko Bruce yaba ashaka kungirira nabi, mu gihe nari ndi mu
rugo nafunguye telephone njya Online maze mbona amafoto nkiyafungura mbona ni
Nelson nyuma yibyo barampamagara ngo mvugane nawe ntange umwanzuro wanyuma kuri we
ariko ntibyakunda kuko bahise bakuraho telephone,

Ibyo nkibibona ntakindi nakoze usibye koherereza abantu bose nari mfite ayo mafoto
ngo dufatanye gushaka no gukura Nelson mu kaga, nibwo kandi naje kwa Brown mbereka
byose”

Afande-“Ushobora kuduha telephone yawe?”

Brendah-“Iri kuri police”

Afande-“Uuuuh! Iyihe station?”

Brown-“Nyuma yo kubona ibi twagiye hariya kuri Police tuvuga uko bimeze umupolice
twahasanze abaza Brendah imyirondoro yuriya musore ngo niba yitwa Bruce, maze
Brendah arayimuha,

Uwo mu Afande yahise ajya kuri telephone hashize akanya ahita aza aratubwira ngo
tumuhe ama telephone yacu dusohoke tujye hanze, butangiye kutwiriraho aravuga ngo
dutahe azadutumaho”

Afande-“Ntibishoboka!”

Brown-“Nibyo rwose”
Afande-“Uwo mupolice ntago muzi uko yitwa?”

Brown-“Oya! Ariko afite inkovu nini ku kaboko”

Afande-“Eeeeeh! Uravugisha ukuri?”

Brown-“Yego Afande rwose uko ni ukuri”

Afande-“Ok! Ntago bintunguye, afubwo facts zitangiye kuboneka iyo nindi case,
ahubwo murakoze kuri ayo makuru muduhaye, hanyuma se uyu musore yaje kugera hano
gute?”

Brown-“Ni uriya mwana muto uhagaze hariya wamutabarije”

Afande-“Uuuh! Ngo umwana muto?”

Brown-Yego rwose”

Ubwo uko Brown yavugaga umwana ni nako yakomezaga kwihisha inyuma y’abandi maze
abonye byose ari kimwe mu bwoba bwinshi ahita avuga,

We-“Mumbabarire Afande! Mumbabarire mutanjyana rwose!”

Afande-“Humura sha! Ese ko ufite ubwoba bite?”

We-“Afande! Niho nitahiraga nyine kumanywa nkajya gusyaga inyuma, gusa mumbabarire
mutanjyana”

Afande-“Uuuuuh! Humura vuga utuje, ngo kumanywa ukora iki?”

We-“Nishakira bolo z’ibyuma byashaje maze nkazigurisha ku biro Boss nako Afande”

Afande-“Noneho uri inzererezi?”

We-“Afande nyine byari byarancanze nta handi nari kujya usibye ku gasima”

Afande-“Yampayinka! Nonese byagenze gute kugirango ubone uno musore?”

We-“Afande mumbabarire mutantwara rwose ndabinginze”

Afande-“Humura vuga uko byagenze ibindi turabireba nyuma”

We-“Nari nitahiye hariya mu ngangi, ngezemo mu gihe ndi gushaka ibikarito byanjye
nararagaho n’agafuka niyorosaga ndabibura ngirango bansimbuye, nakomeje gushaka
aribwo nabonye ikintu gitwikiriye ngira ngo ni bolo bahatsimbye ntangira kwisetsa
ko mbonye imari, ngikora ku mufuka nahise numva ikintu kirimo kinyeganyeje maze
ndiruka hashize akanya ndagaruka ntangira gupfundura umufuka nsanga n’umuntu,

Eeeh! Afande nahise niruka njya ku muhanda mpamagara abahisi n’abagenzi barahurura
haboneka umugiraneza amuzana kwa muganga nanjye baba bamfashe gutyo ngo nze mvuge
uko byagenze, nari nziko bagiye kunjyana Iwawa ariko nkimara kuvuga byose ngatanga
n’aga telephone ke nari maze gutoragura muganga yahamagaye imwe muri numero yari
irimo aribwo uriya mu Papa yahise aza ari kumwe naba bose akanjyana iwe nkarya
ifiriti n’inyama ndetse nkarara no kuri matola, Afande nuko byagenze rwose”

Afande-“Eeeh! Ok! Nizereko ntacyo wibagiwe?”

We-“Ntacyo rwose Afande niba mbeshya mbwirirwe nanaburare”


Afande-“Ese sha! Ubundi mu rugo iwanyu ni hehe? Umaze igihe kingana gute hano mu
mugi?”

We-“Afande njye buriya ndi kamugi, maze igihe kinini hano town tu! Byari danger
nako ubundi Mama yakinaga dilo z’abagabo, mu kuzikina nyine nibwo navutse imyaka yo
gutangira ishuri musaba ko yangurira urubaho n’utushi nkajya kwiga.

Yarabyemeye ndishima uwo mugoroba yambara neza ajya gukora akazi k’ijoro nanjye
nsigara aho, mu gitondo naramutegereje ndamubura umunsi wira atari yaza, iminsi
yabaye ibiri atari yagaruka maze ibiryo yari yasize atetse birashira ntangira kujya
njya gushaka ibiryo aho mbonye nagira ibironda ngahaga ngataha nkaryama,

Natangiye kugurisha utuntu ducye ducye twari mu nzu nsigarana udusafuriya ni nabwo
nyir’akazu twabagamo yansohoye ngo yabonye undi mu kiriya, aho niho nahise mfata
iy’umuhanda nkajya nirarira mu ngangi nyine,

Nagerageje kwiha umuhanda ngo nshake Mere ariko wapi narahebye, ubundi nabonaga aba
police nkajya kwitsimba ariko nubu nashatse kubikora mbura aho nsohokera, ku
muhanda banyita Petit Kabutura ariko ubusanzwe Mama yampamagaraga Kenny”

Umwana muto yarangije kuvuga twese duteze itama inkingi, akimara kuvuga nibwo
negetse agasego neza ndongera ndaryama.

Mama Brown imbabazi za kibyeyi zamuteye ikiniga ndetse nabandi baboneraho amasura
arahinduka kubera byinshi twari tumaze kumva n’amatwi yacu.

Afande-“Nonese Kenny wumvaga Mama wawe avuga ko Papa wawe aba hehe?”

Kenny-“Nigeze kumubaza arambwira ngo yari umukire w’umucuruzi ngo inda yanjye
yayimutereye i Kigali amuha amafaranga menshi ngo ahungire ino ku Gisenyi umugore
we atazabimenya, sinzi amazina ye nta kindi yongeye kumbwira yarambwiye ngo ntware
ibyo ibindi nzabimenye nkuze”

Afande-“Nonese Kenny! Nta wundi muntu mwene wanyu uzi?”

Kenny-“Ashwi! Mbaye muzi nari kumushaka mpaka mubonye, nta wundi muntu wazaga mu
rugo usibye abagabo benshi bazaga maze Mama akambwira ngo mbe nsohotse akore akazi
tubone icyo kurya”

Mama Brown-“Yooooh!”

Afande-“Nonese ko mbona umeze nkuwanyoye ibiyobyabwenge Kenny?”

Kenny-“Afande rwose ndemera icyaha nkanagisabira imbabazi niba mubishaka


mungabanyirize n’ibihano.”

Papa Brown-“Eeeeh! Wanyweye itabi sha? Ashwi reka reka ahubwo uyu mwana ni ikirara,
ibyo atubwira byose arabeshya, ahubwo reka njye kureba umuntu umpamagaye muri
gahunda z’akazi ubwo Nyakubahwa Afande mukomeze mukurikirane ikibazo cya Nelson
Mama Brown araza kumbwira uko byagenze, sibyo Cherie”

Mama Brown-“Ahaaa! Ndababwira, ariko se iyo uteze amatwi umwana tukareba ko hari
icyo twakora?”

Papa Brown-“Reka yageze mu maboko ya Afande ubwo aramujyana mu kigo ngororamuco


babanze bamugorore ibindi rero yakoze gutabara nta kindi”

Amagambo yanyuma Papa Brown yayavugiye hanze y’icyumba twarimo maze mbona Mama
Brown atangiye kurira, hashize akanya twese ducecetse Afande yahise avuga,
Afande-“Kenny! Humura ntacyo ngutwara, nonese uwagukura mu buzima wari ubayemo
ibiyobyabwenge wabireka?”

Kenny-“Afande rwose nabireka burundu nkafasha nabo twabanaga kubivamo, ntureba


ukuntu nakarabye ngacya uriya musore akanyatsa ku myenda ngapiga style, Afande
ntawe bitabera kandi mwaba mukoze cyane!”

Afande yakomeje kwitegereza Kenny hashize akanya aravuga,

Afande-“Ok! Aya makuru ndabona ahagije cyane ko kugirango bariya basore bafatwe
basubiranyemo umwe akarega abandi ndetse bagafatwa, reka rero mvugane na Muganga
gato, Kenny abe agumye hano ndaje gato”

Afande yarasohotse aragenda maze dusigara aho hashize akanya ntawe uvuga,

Mama Brown-“Brown! Tujyane gato gushaka icyo umurwayi afata”

Brown-“Dovi! Nawe tujyane Cherie, Gaju wowe na Jojo, Gasongo na Kenny mube
musigaranye na Nelson turaje”

Bakimara kugenda Afande yaragarutse maze atwara Kenny barasohoka natwe dusigara
dusa n’abumiwe, muri byose twabonaga ndetse twumvaga byatumaga buri wese atecyereza
cyane ndetse akajya kure,

Hashize umwanya Brendah yongera kunyitegereza maze mu kajwi gatuje cyane maze
Brendah yongera kuvuga,

Brendah-“Nelson! Nyuma y’ibi uracyankunda?”

Naracecetse gato nongera kwitegereza Brendah, ibiganza byanjye yari acigatite nibyo
byamuhumurije mbere maze ndamubwira,

Njyewe-“Bre! Nyuma y’ibi ndagukunda kandi amagara yanjye niyo yatumye ngukunda,
nubwo iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye ariko ngushimiye ko wagerageje
uko ushoboye maze ugasama amacye nari nsigaranye kubera urukundo.

Ayanjye amaze gusamwa namwe mwese mwongeyeho naya Kenny umwana muto wagowe akivuka,
iyi niyo nzira yari gucamo ngo ahindure ubuzima nkuko natwe twaciye muya Gaju ngo
tube tugwije umuryango ungana utya.

Humura urukundo ntacyo rudakora kandi inzira zarwo ntizitana niyi ndimo, humura
kandi ubwo ngihumeka ndaguhuhaho kakayaga k’ikizere wampaye umunsi umbwira ko
mbikwiye.

Bre! Humura uko wampagaritse hagati yabawe niko najye nzaguhagarika ku ruhembe
ugahimbarwa n’abasiga insinzi y’urukundo.

Bre! Nyuma yibi ndagukunda kandi nzagukunda kabone niyo twasigara turi igiti kimwe
mu butayu, igitonyanga kimwe kizatubobeza!”

Gaju-“Wooooow! Mbega byiza! Nelson disi uvuze ibyo wari ukwiye kuvuga mubihe nkibi
mbega weee! Urukundo shenge!”

Gasongo-“Muvandimwe wanjye Nelson! Humura natwe ibikomere byawe nibyo byacu,


tuzagufasha kubyomora”

Jojo-“Egoooo! Isi irihangana koko! Ubwo wemeye kuzavunwa imbavu n’urukundo? Ahaaa!”
Gaju-“Umva Jojo ra? Ese ubwo niki kiguteye kuvuga gutyo?”

Jojo-“Oya da! Ni uburyo mbonye ukuntu Nelson ameze!”

Gaju-“Ndumiwe koko!”

Jojo-“Bre! Ntiwabonye Nelson se? Ngaho dutahe tumureke aruhuke?”

Brendah-“Ntaho njya sha reka mbe ndi kumwe nawe!”

Jojo-“Reka njye rero mbe ntashye, Nelson! Ukomeze wihangane rata!”

Jojo agisohoka Afande yahise yinjirana na Kenny maze aratubwira,

Afande-“Wa mubyeyi madame Pascal yatashye se”

Gaju-“Yagiye gushaka ifunguro ry’umurwayi”

Afande-“Ngiye kuba mbasigiye Kenny rero, araba ari kuba iwanyu naho Pascal
ndamuvugisha musobanurire neza iby’uno mwana ntabwo yakwanga kumwakira ibyo yakoze
nibyo byinshi”

Twese-“Yego murakoze!”

Afande-“Ikindi rero dushobora kubakenera kubyerekeye Afande Kazungu, numvishe hari


amakuru ashobora gutuma….nako muzabimenya muhageze”

Brendah-“Yego murakoze”

Afande yadusize aho aragenda Brendah, Gaju ndetse na Gasongo batangira kunyitaho mu
buryo bwose, uwo munsi bwije natangiye guhaguruka ngatembera gacye maze batangira
kwishima nanjye ntisize.

Ni mugoroba Mama Brown yagarukanye na Brown bazanye ingemu ariko nabitegereza


nkabona bafite byinshi byo kuvuga ndetse bakitegereza cyane Kenny, mu gihe cyo
gutaha baransezera na Brendah barajyana bansigira Gasongo na Brown,

Bakimara kugenda,

Brown-“Nelson! Umeze gute se?”

Njyewe-“Bro! Ndumva agatege kari kuza”

Gasongo-“Eeeh! Maze ari gusimbuka nk’inyemera!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Gasongo-“Nibyo da! Ahubwo buriya Nelson ndamuzi, wasanga yibabarijwe n’umutaka we


batwaye”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Gasongo-“Ariko Brown, ko mbona usa n’utishimye kandi Nelson yatangiye gukira?”

Brown-“Oya da! Nta kibazo meze neza rwose!”

Gasongo-“Oya Bro! Biragaragara, twe twari twatangiye kwibagirwa agahinda tumaranye


iminsi none wowe nibwo ugatangiye? Bro! Byagenze gute koko?”
Brown-“Gaso, Nelson! Igihe tumaranye nishimiye ko mwatubereye intwari z’umuryango,
kandi nishimiye imico yanyu myiza kuko nabigiyeho byinshi”

Gasongo-“Brown! Ko uvuga nkusezera bite?”

Brown-“Bisa nabyo”

Njyewe-“Ngo? Byagenze gute se?”

Brown-“Tubaye tukigera mu rugo dusanga Papa yicaye muri salon biradutungura kuko
twari tuzi ko yagiye mu by’akazi nkuko yari yabitubwiye, Mama agize ngo aramubajije
ati mwicare hariya mbabwire.

Ubwo twicaye turatimaza maze araterura aravuga,

We-“Rero murabona ko ibintu byari bitangiye kuba byiza, bariya basore bari
batangiye kuba abana mu muryango ariko nizereko bagiye kwihanganira impinduka
zigiye kuba, ubu ndashaka ko twimuka tukajya kuba kure kubw’impamvu za business
y’ubucuruzi nkora, rero murihangana mubanyumvishirize uko bimeze kandi bihangane
nta kundi ni gahunda yanjye kandi ifitiye inyungu umuryango wanjye!”

Brown yakomeje kutubwira natwe tumuteze yombi,

Brown-“Ubwo Papa akimara kuvuga gutyo, Mama yatunguwe cyane atangira kumubaza
impamvu afashe icyemezo ataranamuteguje maze aho kumusubiza amwuka inabi ndetse
biba impamvu yo gutongana cyane,

Nanjye nunze mu rya Mama mubaza igihe yabereye akorerayo abayo wenyine natwe tuba
ino maze bisubira rudubi atangira kuvuga ngo nibya Kenny ntabyumva neza, ngo yakiye
abana benshi ariko Kenny ni mayibobo dukomeza gutakamba ariko aba ibamba adusiga
aho aragenda.

Icyo nashakaga kubabwira rero, nuko nibiramuka bibaye imbaraga zacu zikaba nke
tukagenda, muzabe intwari, muzaharanire kuba abagabo nkuko mwahabaye igihe mugira
umutima wo kuturerera akana, kandi mubyo mfite ino byose nzabisiga mu maboko yanyu
muzabane na Kenny watabaye Nelson,

Sinzabasiga nzagerageza menye uko mubayeho muri uko kwifasha nzakora uko nshoboye
menye ubuzima bwanyu bwa buri munsi, ningira icyo ngeraho nzagaruka dufatanye
twubake amateka yacu ndetse duhindure ubuzima bwa benshi kuko imitima yacu isa, ayo
niyo makuru yatumye mera ntya gusa niba aribyo Imana yagennye nta kundi tugomba
kubicamo”

Gasongo-“Oooohlala! Nta kundi gusa uri umusore w’intwari kandi wavukanye umutima
wifuzwa na benshi, nimuramuka mugiye natwe tuzabasigarana ku mutima, kandi
tuzazirikana aho mwadukuye n’amarembo y’ubuzima mwadufunguriye”

Njyewe-“Brown! Mwarakoze cyane! Byumwihariko aho wanyisangiye nzahagira amateka


akomeye kandi ayo mateka niyo azatuma umunsi nzaba ndi uwo nifuza kuba we
nzahasanga abandi, ni mugenda muzagire amahirwe masa, kandi humura aho uzaba uri
hose mfite ikizere ko uzahirwa”

Brown-“Murakoze cyane kandi mbisubiremo muri intwari, rero nitugira amahirwe ejo
bakadusezerera mu bitaro nzabajyana hariya mu mugi maze mbereke rya duka ry’ama
telephone nindamuka ngiye nzabasigira, hari kandi n’inzu nto naguze nteganya
kuzayisana nayo nzayibereka ariyo muzabamo mwe na Kenny, Dovine we sinzi aho mpera
mubwira ibi.”

Twese twarikirije ariko twari dusuherewe birumvikana maze turihengeka turasinzira


mu gitondo twakanguwe n’abakora isuku Gaju nawe aba azanye ifunguro rya mugitondo
Brown nawe aboneraho ajya mu rugo kwitunganya.

Akimara kugenda Gaju yarateguye dutangira gufata ifunguro rya mugitondo, ariko nawe
ntiryamanukaga maze dusoje,

Njyewe-“Gaju! Murakoze sha!”

Gaju-“Murisanga Nelson iyaba byari ibihoraho!”

Gasongo-“Wikwigora Gaju! Byose twabimenye kandi humura twabyakiye”

Gaju-“Gaso! Ubu koko kuki ibi bibaye? Mana weee!”

Njyewe-“Humura Gaju! Nziko aho uzajya hose uzahirwa wowe n’umuryango wawe kuko
mwakoreye umugisha ugeretse kuwundi, natwe rero rya sezerano twakugiriye
ntirizazima turi basaza bawe kandi uri mushiki wacu”

Gasongo-“Gaju! Nubwo ugiye hari ikintu nifuzaga kukubwira”

Gaju-“Gaso! Humura nakugeneye umwanya wawe by’umwihariko kandi naraye ntekereza


byinshi byampaye igisubizo nahoraga nibaza, sha gusa nuko kije mu gihe amazi
atembana ubwato abujyana ku nkombe”

Gasongo-“Gaju…………………

Ntuzacikwe na Episode ya 16 ejo mu gitondo….


[6/10, 15:45] +250 788 819 279: Episode 16: Gaju ateje ikibazo gikomeye mu muryango
wo kwa Brown

Gasongo – “Gaju! Urabinyemereye?”

Gaju – “Gaso, nibitari ibyo nzabikwemerera kuko nawe wampaye icyo nari nkwiye mu
gihe gikwiye.”

Gasongo – “Urakoze cyane Gaju!”

Njyewe – “Gaju, none se Kenny yaramutse ate?”

Gaju – “Sha byari ubuhamya bukomeye, wagira ngo Papa hari icyo apfa na we, uzi ko
yari yanze ko yinjira no mu rugo? Byarangiye tumwinjije rwihishwa tugira amahirwe
Papa azinduka agenda!”

Twese – “Yoooh!”

Ako kanya Mugaga yahise yinjira aje kureba uko twaramutse amaze kunkorera examen
zose atwongeza umunsi umwe, uwo munsi nirirwanye na Brendah anyitaho bishoboka,
Brown ntiyahasibye, Gasongo na we ntiyatirimukaga, ibyo byose byanyerekaga ubutwari
budacogora bwabo.

Hashize akanya telephone ya Brendah irasona mbona arikanze ahita asohoka ajya
kwitabira hanze, hashize akanya aragaruka ariko mbona aje asuherewe.

Njyewe – “Bre, bigenze gute se ko uhindutse?”

Brendah – “Sha nyine mvuye kuvugana na Mama!”


Njyewe – “None se bite ko uje ubabaye?”

Brendah – “Sha ngo aranshaka byihutirwa kandi na ko nyine ngo ntahe vuba arankeneye
cyane!”

Njyewe – “Oh! Ubwo agukeneye nta kibazo wagenda dufite amahirwe ko Gasongo na Brown
bahari.”

Brendah – “Ubu se koko ngusige mu bitaro?”

Njyewe – “Nta kundi humura ndi gutora agatege kandi ni ejo ngataha, genda urebe
umubyeyi ndabizi na we aba agukeneye kandi ni inshingano zawe nk’umwana kumuba hafi
kuko wavukiye kumugaragira.”

Brendah – “Yego sha! Byose umbwira ndabikunda kandi ndabyubaha, reka ngende ndaza
kukuvugisha!”

Brendah yafashe utwangushye yari yaje yitwaje aransezera maze Gasongo na Gaju
baramuherekeza nsigarana na Brown tuganira.

Brown – “Bro, Dovine nabuze aho muhera.”

Njyewe – “Uh! Na n’ubu se utaragira icyo umubwira? Ndabizi gusanga umuntu biragora
kandi bitera ibyishimo iyo wakiriwe, ariko igihe cyo gusezeranaho ni ubutwari kuko
aho wasezeye igihe cyose ugaruka wisanga, komera ufunge roho maze na yo ikwemerere
umubwire ko nawe atari wowe ahubwo ari impamvu z’umuryango.”

Brown – “Yebaba weee! Online yampaye Dovine iranze irankurikiranye ngiye kumukunda
ntamuri hafi koko? Ubuse nambura ntazashaka abandi bamwitaho umurima nabibye
bakawusarura?”

Njyewe – “Humura Brown, umurima wabibye nzi ko ubwo udahari ngo ube umurinzi wawo,
wo ubwawo uzirinda kuko uzi ko ufite umubibyi kandi yatanze igice gihenze kuri we
ngo azabone umusaruro mwiza, humura rero nzi neza ko abashaka gusarura ari benshi
ndabyemera ko n’umurima ukeneye abawitaho bakawubagara ndetse bakawuhira, muri ibyo
byose karaga agatoki inshuro eshatu uhamye ukuri kwawe maze usige icyizere, wenda
umugisha nkwifuriza waguhira ukazagaruka tukabagaragira mukurira indege ukajyana
umusaruro wawe.”

Brown – “Eeeh! Nelson, urakoze cyane, maze mbonye ko nta mutwe umwe! Nibazaga
niduhura icyo nzavuga, ariko ubundi iyo uvuga nandika wana?”

Twese – “Hhhhhhh!”

Njyewe – “Ariko se Brown, Kenny bite?”

Brown – “Nelson, njye ibya Kenny byanshanze, nyuma y’uko ngeze mu rugo Papa akazura
umugara natangira kubaza ibye Mama na Gaju bakambwira ngo “tsiiiiii! ceceka
batakumva,” nkibabaza icyabaye bati “Papa yanze ko yinjira tumwinjiza mu ibanga
tumukingirana mu cyumba cy’abashyitsi”, nagize agahinda kavanze n’umujinya ngiye
kubaza Papa ibyo byose Mama aranyinginga ambwira ko afite uko abigenza, si nzi rero
amakuru ye gusa Jojo nazana ibyo kurya bya saa sita ndamubaza uko bimeze.”

Njyewe – “Oh my God! Uriya mwana nyamara yaba ingenzi mu bato yakurana amateka
azafatsha benshi nkatwe!”

Brown – “Si nk’ibyo byose se nkubwira Nelson! Buriya njye ngikubita amaso Kenny
byanyibukije amateka yanjye nkiri muto. Ndabyibuka nkiri muto ntangiye kumenya
icyatsi n’ururo, sinigeze ntuza na gato kuko byose byabaga mbireba n’amaso yanjye.

Nelson, buriya Papa si ubu atangiye kuduhoza ku nkeke ahubwo byatangiye kera,
sinigeze nishima mu buto bwanjye ahubwo naharaniye kuba hafi ya Mama narira
akampanagura, ayo ni yo mahirwe nari mfite kandi nshimira Imana kugeza na n’ubu.

Iteka iyo navaga ku ishuri natahaga nihuta ngo ngere mu rugo kare, maze nahagera
ngasanga Mama yigunze ndetse ngasanga amaso ye yatukuye, nanjye nkabyiringira amaso
ngo ase n’aye.”

Njyewe – “Ohlala!”

Brown – “Nelson, Mama yazanye abakozi batabarika ariko bakagenda nta gihe kinini
bamaze, ibyo nabibona nkabaza Mama nti “Ariko Mama ko aba Tantine bahora bagenda
twari dutangiye kubamenyera bite?”

Mama akansubiza ngo “Byihorere mwana wanjye iby’aba Tantine na Sebuja wowe ntabyo
uzi, ahubwo iga uzabe umugabo uhamye.

Nelson, ibyo byabaye ndora nari imfura mu muryango nari na bucura kuko
ntawankurikiraga, Guju yaje kuvuka Papa ari iyo, tukifotoza tukamuha amafoto
online, nyuma y’igihe gito hari umu Tonton waje kuba mu rugo.

Uwo mu Tonton yaje aje mu kiraka cy’umwaka umwe mu bijyanye n’imishinga


y’Abanyamerika yakoreraga, sha muri icyo gihe njye na bashiki banjye twari tubayeho
neza pe! Yaraduteteshaga, akatuvugiriza ubuhuha, akadusohokana mbese byari amata ya
gakondo ya yandi abyara ikimuri.”

Njyewe – “Yooh! Byari byiza disi!”

Brown – “Wahora niki Nelson! Icyo gihe nibwo Gaju nawe yari ari gukura, maze akura
ahamagara uwo Tonto wacu Papa, disi yari azi ko ariwe Papa! Iyo yabivugaga Papa
yaje Mama yararaga mu cyumba cy’abashyitsi, sinibazaga impamvu yabyo ubu nibwo
mbitecyerezaho nkibaza ukuntu nahandura iryo vunja ryaseseye mu misokoro ya Mama
nkabibura,

Nelson! Buriya si iby’ubu, Gaju yahuye nibibazo akiri muto nuko utabizi, Gaju
akirangiza Primaire Papa yari ari gukorera ubucuruzi hano mu Rwanda, ndetse
yahamaze imyaka ibiri yose, niba hari ikintu cyambabazaga ni uko yajyaga angurira
jus ngiye kwiga akima Gaju akavuga ngo we ni muto ntakeneye kunywa no kurya.

Ibyo narabyirengagizaga ngafata igikapu nkajya ku ishuri byagera saa yine inzogera
ivuze nkirukira ku ishuri bigagaho nkamutwara tukajya ahantu ngafata ya jus
nkayipfundura tukayisangira nkamuhereza n’umugati akagabanyamo kabiri nkamuha umwe
yagize munini kuko yari we muto kuri njye.”

Njyewe – “Yooh! Mana wee!”

Brown – “Ibyo byose byasigaye mu mateka yanjye kandi mbibona neza uko biri nta na
gato gahindutse, Jojo buriya yavutse mu gihe cyiza kuko yavutse Papa ataha inzu
nziza yari yuzuye i Kigali, byari ibirori biteye ubwoba gusa byambabaje biruseho
kuko Gaju atari ahari nk’umwana twonse rimwe ahubwo bari baramwohereje kwa wa mu
Tonton wabaga i Butare ari naho yakomereje amashuri ye abanza.

Nyuma y’uko ngiye kwiga muri secondaire byabaye ibindi, natahaga mbaza amakuru ya
bashiki banjye nkukwa inabi na Papa cyane cyane iyo nabazaga aya Gaju wangwaga mu
ntege, iyo byabaga naratuzaga kuko nari ndi umwana imbere ya se, maze nkisangira
Mama mu cyumba aho yabaga asenga nanjye ngasenga ngaturumburwamo na Papa wabaga
yaje yahaze agatama.”
Njyewe – “Oh! Pole my Brother!”

Brown – “Iminsi yaricumye Gaju na we ajya mu yisumbuye, ariko yajyanaga ibikoresho


hafi ya ntabyo kuko akenshi Mama yirwanagaho ngo umwana we adasebera mu bandi mu
gihe njye nagendaga njyanye ibikoresho birenze ibikenewe.

Maze kubona ibyo, mbere yo kujya ku ishuri twihinaga ku ruhande tukagabana ibyo
nabaga mfite maze nkamuha ibihagije ndetse nkamuha kuri argent de poche babaga
bampaye, kuko ayo bamuhaga yabaga ari nko kumusiga umwotsi.

Gaju amaze kugera mu wa kane yatahaga buri week-end, yagira amahirwe agasanga
umugore wa Tonton yaje kuko yamukundaga cyane akamuha byose yabaga akeneye ndetse
akamuha n’impamba ihagije imusubiza ku ishuri ibyo nabimenyaga mu kiruhuko
natashye.

Twaje kwimukira inaha nabwo ku buryo butunguranye ari nabwo Papa yagiye agahera
iyo, niba yari ari mu kihe gihugu simbizi, ariko twabagaho twirwanaho ari bwo na
Gaju yabuze turarira turihanagura tubonye Papa asa nk’uheze Mama ashinga iduka
ry’amatelephone ni uko arinyandikaho, iryo duka ni na ryo nshaka kubaha ngo
rizabatunge mwebwe na Kenny igihe nzaba ntahari.

Byari ibihe bigoye gusa umubyeyi uko yaba ameze kose arwana intambara ikomeye ngo
uwamukomotseho abe uwo yifuza kuba we, narakoze ngeraho nkoresha abandi ahasigaye
nkamenya inshingano zanjye nk’imfura na ko nka Papa w’urugo!”

Njyewe – “Yeweee! Wakuze kera burya!”

Brown – “Sinari nkiteze imbaraga za Papa wambyaye ahubwo nari niteze ikizava mu
nzira Mama yanshyizemo ngo wenda tubeho, maze Papa yaza ibintu bikaba ibindi,
tukinjira mu bihe bitazasibangana twamazemo imyaka ine yose, iyo yageraga mu rugo
hashize igihe kinini yazaga atura umujinya Mama maze umuriro ukaka.

Igihe nabaga nkiri gutekereza ibyo byabaga ngombwa ko nsha bugufi nkemera byose
amahoro agahinda, sinigeze nyoba ngo mbe gica kubera ibyo nabonaga, ahubwo nabaye
ingenzi buri cyose cyahengamaga nkaba inkingi, ibyo ni byo byatumye nkura ndi muto
maze nkabona igikwiye rugikubita.”

Njyewe – “Oh! Burya bwose?”

Brown – “Nashyize imbaraga mu gushaka Gaju kuko nabonaga kuba adahari ari cyo
giteza ibibazo byose mu rugo, ariko biranga ndamubura. Uzi ko buriya Papa atigeze
anarangisha Gaju na rimwe? Ni njye na Mama twahoraga twiruka imihana ngaho za hehe
na za hehe ariko birangira tumubuze Papa na we akaduhemba kutunnyega.”

Njyewe – “Oh! My God! Pole sana.”

Brown – “Tumaze kubona Gaju byabaye ibindi, urabyibuka ibyavugiwe hariya hantu,
muri make igitego cyari kinjiye numvaga umuryango ubonye amahoro ari na yo mpamvu
mbita intwari, none aho twari tugiye kwishimira ni ho haduteye gusuherwa, Nelson!
Ayo ni amateka kandi uzajye uhora uyazirikana.”

Njyewe – “Bro, burya urugo si inzu cyangwa igipangu kirinzwe ahubwo urugo ni imbere
mu barutuye, buriya ni ho hagomba kurindwa n’indangagaciro za kimuntu buri wese
agahagarara ku izamu rye unsinzwe ntagwe ahubwo abavandimwe n’inshuti
bakamuhagurutsa agakora imyitozo myinshi ejo agatsinda igihe nyacyo akamanika
igikombe maze agashagarwa.”

Brown – “Yego Nelson, ndakumva.”


Njyewe – “Buriya kuba ibyo byose byarabayeho ubibona n’amaso yawe ntiwicaye ku
ntebe y’abasimbura ngo utegereze uko umukino uzarangira ahubwo wakoze imyitozo
ihagije wurira imisozi umenya igikenewe ngo umuryango wawe ugere ku nsinzi wifuza,
none dore byarabaye kwa kwicisha bugufi kwawe unsanga ku mutaka maze mu kumpa
karibu iwanyu njye na Gasongo duha Gaju karibu iwabo ineza yiturwa indi natwe
tubona karibu.

Ntabwo byagutwaye imbaraga nyinshi yewe nta n’umutungo byagusabye ahubwo akantu
gato umutima ukora gatanga byinshi kandi bikaza bigeretse ku bindi umugisha ukaza
ubigaragiye.”

Brown – “Nelson, urakoze cyane ni ukuri ibyo narabyiboneye.”

Njyewe – “Humura rero komeza uhe agaciro umutimanama kuko ari wo ugize umuntu,
uzabe ingenzi ubagarire igiti wateye kuva kera ndabizi Imana izagufasha
kitazakubitwa n’inkuba itagira amazi!”

Brown – “Urakoze cyane. Nelson, ni ukuri undemye agatima ugaha ishusho nifuza, ni
yo mpamvu ntazibagirwa abasore nkamwe.”

Njyewe – “Brown, kuri njye na Gasongo uwakwibagirwa umuryango wanyu yaba yaribagiwe
ko ari umuntu.”

Gasongo – “Ibyo byo aho ho nti ubeshye. Nelson, ni ukuri kose pe!”

Brown – “Uh! Gaso waje ryari?”

Njyewe – “Nanjye ahubwo ndumiwe.”

Gasongo – “Ehee! Ntabwo mwambonaga se? Ariko birumvikana mwari muri mu bihe
bikomeye byatambutse! Naje kare maze guherekeza Gaju ngo atahe kuko Mama yari
amuhamagaye, nkigera hano dore nahise mpagarara hariya ku muryango maze nanjye
nshyingura amateka akomeye mu mutima wanjye.”

Brown – “Ese burya byose wabyumvaga?”

Gasongo – “Cyane rwose habe n’akavungukira kanshitse ngo kagwe hasi, ahubwo icyo
nifuzaga kukubwira, ni uko ufite byose kuko uha agaciro uwo uri we ukamenya
igikwiye mu gihe gikwiye, wakoze byose uharanira ko umuryango wawe ubona umutuzo
ndetse ubigeraho, none dore hashize iminsi itari myinshi bisubiye rudubi.

Ibyo ni ibyerekana ko ubuzima atari inzira igororotse ahubwo ko ari inzira irimo
amakoni, ahaterera n’ahamanuka, komera rero ushikame maze uharanire kongera gukora
ibyo wakoze kuva kera kandi bizaze bigeretse ku bindi ndetse binasakaye mbega
bizarambe.”

Brown -“Gaso! Urakoze cyane kandi aya magambo yose mumbwiye azangumamo, ariko se
ubu koko kuki ibihe nk’ibi biza? Oh my God!”

Brown akivuga gutyo Jojo yahise yinjira.

Jojo – “Brown, ubaye iki?”

Brown – “Ntacyo da! Ahubwo urakoze kuza, Amakuru yo mu rugo se?”

Jojo umukobwa utaragiraga pardon mu kuvuga yahise atereka ibyo yari azanye ku
kameza maze aricara.
Jojo – “Ehee! Uzi ibyabaye, ubu ibintu byose twazinze, Papa yavuze ko icyumweru
kimwe ari cyo dushigaje hano mu Rwanda, ubu se koko Nelson na Gasongo bazasigara
hehe koko? Ariko sha ntacyo ningerayo nzajya nifotoza mboherereze amafoto ariko
buriya ni he tuzajya ra?”

Brown – “Ariko Jojo ubundi buriya uzatuza ryari ngo umenye ko uri umwari kandi
nifuza ko utaba Birihanze? Ubwo ibyo ni byo byagushyuhije koko?”

Jojo – “Yiii! Tugomba kugenda sha n’ubundi njye nahoraga numva nzaba hanze. Eeeh!
uzi ko Kenny agikingiranye! Ntabwo maze turatuma asohoka, Mama yagiye kumugaburira
mu cyumba cy’abashyitsi.”

Brown – “Jojo rekera aho ayo magambo yawe acomekeranyije wagira ngo ni impombo
y’amazi, ngo wabonaga uzaba hanze? Ubu koko uri uwo kubona abantu biruka ukabiruka
inyuma? Narumiwe koko! Tegura tugaburire umurwayi ndumva byansaba imbaraga nyinshi
ngo ngushyire ku murongo, ariko aho bukera uzahinduka!”

Jojo yateguye ameza turarya maze dusoje dukomeza kuganira ku mugoroba wa joro nibwo
Muganga yagarutse nyuma yo kunkorera examen agasanga nta kibazo mfite
yaradusezereye Brown ahamagara Mama we ngo aze kudufata nyuma y’akanya gato yari
ahageze maze twinjira mu modoka turataha.

Tukigera mu rugo Kenny yaje kudusanganira maze aratwakira turinjira twicara muri
salon dutangira kuganira bisanzwe hashize akanya hari indi modoka yinjiye Mama
Brown ahita ajyana Kenny dutangira kwisuganya twakira Papa Brown.

Akinjira yahise atwitegereza maze aradusuhuza na we yicara aho ku ruhande aregama


hashize akanya.

Papa Brown – “Mwabonye muva mu bitaro se?”

Twese – “Yego”

Njyewe – “Ni ukuri mwarakoze cyane, mwantabaye mu gihe nari ndi mu mage iteka
nzahora mbyibuka kandi nzabasabira umugisha ubudatuza.”

Papa Brown – “Eeeh! Nta kibazo rwose ariko nizere ko kariya Gakobwa wakaretse sha!
Nta mpamvu yo guhondagurwa uzira umukobwa kandi Isi yuzuye abakobwa!”

Brown – “Papa wowe ko wahisemo Mama nta bandi bakobwa wabonaga? Na Nelson rero
yahisemo yemera guhondagurwa azira urukundo, ubu se wowe wahara Mama?”

Papa Brown – “Ariko sha! Urumva ukuntu umbwiye? Ngo mfite abandi bagore sha? Kandi
wowe na Nyoko?”

Brown – “Papa! Rwose ni wowe ubyivugiye, ni ukuri nyumva neza!”

Papa Brown – “Naho muhera munsuzugura! Ariko ndashaka kubereka ko njye Pascal mwene
Nkubito ndi umugabo mu rugo kandi nywa amazi nshatse.”

Brown – “Ntiwumva se, ubwo ugiye kutwereka ko uri Papa natwe tuzakwereka ko turi
abana, ahubwo urakoze cyane.”

Papa Brown – “Hhhhhh! Ntiwumva se ahubwo zana ka Wisky tugasome ubwo wemeye ko ndi
umugabo iwanjye!”

Brown – “Papa ndakazana rwose ahubwo ibiganiro biraje biryohe nanjye uyu munsi
turagasangira ni ukuri.”
Papa Brown – “Hhhhhhh! Ntiwumva se jya ureka nyoko erega ube umugabo sha!”

Brown – “Oya Mama ntabwo namureka ahubwo nzaba umugabo na we abigizemo uruhare kuko
ndabizi ni cyo anyifuriza.”

Papa Brown – “Eeeh! Uriya ushaka kubana na mayibobo? Uzaba umugabo ute utazi gufata
icyemezo nk’icyo nafashe sha?”

Brown – “Nzaba umugabo mba inkingi ya mwamba mu muryango wanjye kandi ngaharanira
kugwiza umuryango aho kuwusenya.”

Papa Brown – “Zana ako ka Wisky ni ko kazana ibitekerezo sha! Uraza kumva neza
umusemburo uva muri iryo cupa, icupa rikava mu ruganda, uruganda rwiza pe!”

Twese – “Hhhhhhhh!”

Papa Brown – “Ntureba se ko musetse nanjye ngaseka, twakanyweye kuva kera erega
tuzi no kukavugira!”

Brown yazanye icupa rinini nari mbonye bwa mbere asukira Papa we maze na we
arisukira ndetse asukira na Gasongo ubundi ariyicarira.

Papa Brown – “Naho ubundi basore, buriya kuba umugabo bivuze kuba umugabo iwawe
nyine, umugore ntagutegeke! Ni byo rwose.”

Brown – “Papa! Kwitwa umugabo ni ishema ku muryango wawe, kandi Mama na we


aharanira ishema ryawe kuko ari umufasha wawe, ni na yo mpamvu atagutegeka ahubwo
akunganira kuko aba ari umutima w’urugo.”

Papa Brown – “Umva kandi, ubwo se wakwemera ko umugore avuga uhari? Kaba ari
agasuzuguro! Kuva kera sha ni uko utabizi nta mugore wavugaga umugabo ahari ahubwo
umugore yubahaga umugabo icyo avuze cyose umugore agakoma yombi.”

Brown – “Eeeh! Ubu rero ntabwo ariko bikimeze, Umushinwa yaravuze ngo ibyahise biba
byarahise, ubu umugore ahubwo agomba kuvuga ukamwumva na we ukavuga ukamwumva maze
mwese mugakoma amashyi kuko muba mwarasezeranye kuba umwe.”

Papa Brown – “Ariko sha ko wowe na Nyoko mutajya muhinduka? Wahoze umbwira ngo uri
umugabo ariko ubugabo bwawe nabubuze!”

Brown – “Ariko Papa ubugabo bwanjye narabuharaniye kandi ubu ndishimye kuko hari
icyo nagezeho kandi nifuzaga kuva nkiri muto.”

Papa Brown – “Uranyumvira! Dore ibyo navuze! Wongeye kumbwira ko ndi ikigwari sha?
Kandi ubu nahita na ko ubundi ndaje mbafatire imyanzuro.”

Ako kanya Mama Brown yahise yinjira.

Mama Brown – “Ooh! Mbese waje, urisanga mugabo mwiza! None se imyanzuro ni uko
tutakigiye?”

Papa Brown – “Umva mbese ngo nawe uravuga, ibyo ni byo biguhora mu mutwe nyine
ariko ntuzamenya icyo utamenye kera, erega tuza wowe uri umugore nkaba umugabo.”

Brown – “Ariko Papa kubwira Mama ngo urakoze mugore mwiza bigutwaye iki? Ariko
ntacyo nzi ko umunsi umwe bizaba, kuba Mama yahoza mu mutwe kugenda kwacu ni uko
atabona neza impamvu yabyo kandi nanjye ni ko mbibona gusa nyine uri Papa w’urugo
tukubahira ko uri urubuto rw’imbonekarimwe kandi tukaba tuzi ko utavugirwamo.
Gusa nubwo umwana agenda nka se njye ku bwanjye ndumva naca iyanjye nzira kuko aho
wanyuze nahabererekeye sinzagira nk’uko wagize nta n’uwanjye nifuriza kuzagenda
ingendo yawe.”

Papa Brown – “Yeee! Ni uko umbwiye sha?”

Mama Brown – “Reka umwana avuge ariko, ko utinya kumva amaraso yawe uzumva iki?”

Papa Brown – “Ni wowe umwoshya ndabizi, ariko ntabwo uzigera unganza, Pascal iyo
mvuze mba mvuze! Muba mushaka kuzana za mayibobo mu rugo rwanjye? Ubu se aba basore
hari icyo babatwaye? Ko nabemeye se? Ni uko babikwiye njye sinjya mvugirwamo ibyo
mubikarage mu matwi yanyu.”

Mama Brown – “None se aba basore wemeye ko baza umaze kumva ibyabo? Papa Gaju
watuje koko ukemera tugahuza umutima?”

Papa Brown – “Eeeh! Ngo iki? Ngo nde? Ariko Suza, kuki unkorogoshora ukantesha
umutwe koko?”

Mama Brown – “Ahaaa! Ngaho mbabarira mugabo mwiza ntabwo nagukunze nifuza kugukora
mu mutwe.”

Papa Brown – “Ngo Mbabarira mugabo mwiza nagukunze …Nta n’isoni?”

Mama Brown – “Papa Gaju! Ni ukuri nta soni mfite zo kukubwira ko nagukunze uko uri
ni na yo mpamvu nemera guceceka ngaca bugufi kugira ngo ugire ijambo, ibyo byose si
uko ntazi kuvuga ahubwo mbikora kuko nzi ko utavugirwamo.

Wabaye Papa w’abana banjye kandi nta kizakubuza kuba we, naguhamagaye kenshi cyane
ngo nkubwire ikindi ku mutima ariko unyitaba gacye, gusa icyo si cyo cyaduhuje
ahubwo nzi ko twahujwe n’urukundo, niba se ari urukundo izi ni zo ngaruka zarwo?

Papa Gaju, ndakwinginze menya ko ndi akabavu ko mu mbavu zawe ni ukuri ndagukunda
kandi nifuza ko wahinduka abana bawe bakazakura bagenda nkawe.”

Mama Brown akivuga gutyo urugi rw’igipangu rwarakingutse maze hinjira imodoka twese
turakebuka turongera tureba imbere, hashize akanya urwo muri salon na rwo ruba
rurakingutse, tubona hinjiye umugabo ubyibushye cyane maze Brown, Jojo na Gaju
bamwirundiraho baramuhobera natwe turahaguruka turamuhobera mu kwegera Papa Brown
amuhereza ukuboko uwo mugabo akwakirana ibyubahiro maze aricara.

Gaju – “Yeeeh! Tonton mbega wowe! Wabaga he koko?”

Brown – “Tonton ni ukuri twari tugukumbuye cyane ntiwabyumva?”

We – “Eeeh! Nanjye nari mbakumbuye cyane gusa nabaga kure hanze y’igihugu ariko
muhumure nabazaniye utuntu tubashimisha, akira urufunguzo ugende urebe mu modoka!”

Gaju yasamiye urufunguzo hejuru we na Jojo biruka bajya muri parking maze twe
dusigara aho ntawe uvuga hashize akanya Mama Brown arinjira.

Mama Brown – “Eeeeh! Jules ni wowe?”

We – “Eeeh! Mama Gaju ni njyewe rwose muraho neza?”

Mama Brown – “Yoooh! Amashyo!”

We – “Amashyo ngore!”
Mama Brown – “Eh! Waragiye urabyibuha ubu winjiye muri uyu muryango ute koko?”

We – “Hhhhhhh! Si cyane Mama Gaju, ni umutuzo ariko na Ange wanjye aba yanyitayeho
bihagije!”

Mama Brown – “Yego shenge ni byiza, urisanga disi! Ariko buriya bariya bana baba
bagiye he ra? Brown, ntabwo uzi kwakira abashyitsi?”

Brown – “Oh! Mama mbabarira nari nkimwitegereza, uzi ukuntu nari mukumbuye! Tonton
nizere ko utahinduye icyo unywa si ka citron se?”

We – “Hhhhhh! Wabimenye ni ko rwose, koko wabaye umugabo sha! Ndabona wowe usigaye
unywa ka wisky. Eeeh, genda mu modoka uzane agahisho ka Papa!”

Papa Brown – “Brown, icara aho!”

Brown – “Uh! Kubera iki se Papa?”

Papa Brown – “Ndakubwiye ngo icara aho!”

Brown – “Papa ni iki he kibazo gituma utakira impano bakuzaniye?”

Papa Brown – “N’ubundi ibyo mwamenyereye kubikora ntahari ariko rimwe kabiri gatatu
kane kugeza ku ijana mu rugo rw’umugabo, no! Ndabyanze!”

Mama Brown – “Mwana wanjye Brown tuza dore so yizihiwe!”

Papa Brown – “Ngo? Uravuze ngo nasinze?”

Mama Brown – “Oya rwose ntabyo mvuze mugabo mwiza, ahubwo se mbongere akandi?”

Papa Brown – “Ongera Papa Gaju ntumubona se?”

Aho twari turi twese twarikanze tuyoberwa ibibaye Brown wasukiraga Jules Tonton we
ikirahuri yari afite kiramucika cyikubita hasi………………

Ntuzacikwe na Episode ya 17 na Online Game…………..


[6/10, 15:45] +250 788 819 279: Episode 17 ……….Brown – “What?”

Mama Brown – “Ariko, Mana weee!”

Tonton – “Pascal! Ibyo uvuga ni ibiki?”

Papa Brown – “Waraje wigaragura mu byanjye abana baravuka na bo bati ‘Papa!’


Ndatinya kubivuga se?”

Tonton – “Mumbabarire basi niba Gaju yarakuze anyita Papa bibe ikosa ryanjye ariko
rwose amahoro ahinde.”

Papa Brown – “Umugore wanjye uramukwa da! Yiiiii uransubiza inkwano namutanzeho
noneho unabatware ugende ubatunge ari babiri na Gaju umwana wawe umutware!”

Mama Brown aho yari ari yakomeje kwifata ariko Papa Brown akimara kuvuga gutyo
yaraturitse ararira cyane maze ako kanya ahita avuga.

Mama Brown – “Papa Gaju!”

Papa Brown – “Nakwitabe dore nguriya!”


Mama Brown – “Pascal, nakuze ndi bucura mu muryango iwacu, nakuze nsanga byose niha
kandi nteteshwa, sinigeze nganya kuko tutasabaga umunyu, nari umukobwa utuje
birenze ibikenewe ku buryo benshi babyibazagaho. Inshingano zanjye za mbere zari
ukwiga nkamenya ubwenge kugira ngo nzibesheho igihe nzaba nshinze urwanjye rugo,
byose nari nshyigikiwe kuko nari mfite ababyeyi n’abavandimwe.

Nari umukobwa mwiza ku buryo nanjye byanteraga isoni iyo nabonaga abantu benshi
bandangarira, ibyo byatumaga kenshi nigumira mu rugo sinsohoke, nakiriye amabaruwa
menshi ku Kiliziya ansaba urukundo, ariko nkabasubiza ko nkiri muto ntarakura.
Amashuri yanjye maze kuyarangiza narishimye cyane ndetse umuryango wanjye unkorera
umunsi mukuru ari naho twaje ino ku Gisenyi gutembera ku mazi ariko ntabwo twari
tuzi ko uwo munsi uhatse byinshi.

Twageze ku Gisenyi turyoherwa n’ubuzima maze turi kurambagira Ikivu ubwato twarimo
burarohama nisanga nsigaye njyenyine ibyo ni amateka akomeye kuri njye kandi wowe
mugabo wanjye ntiwayitayeho nta nubwo wari ukeneye kuyamenya kuko nabonye ko icyo
washakaga ari njyewe gusa. Nyuma yo kurokoka njyenyine nakomereje ubuzima kwa Mama
wacu ndiyubaka ndetse mbona n’akazi, ubuzima butangira guhinduka gusa iteka
nahoraga nifuza kuzagira umuryango nkagaragirwa nk’uko byahoze mu buto bwanjye.

Aho sinari niteze imbaraga z’abandi ahubwo nari niteze izanjye bwite maze nkora
cyane ngo nzabone umusaruro nifuzaga. Burya ikizere kirarema kandi ikizere kiba cyo
ari uko ugiteye, ukacyuhirira, ukishima ugeze ku musaruro. Nishimiye aho wansanze
ukambwira ko unkunda yewe ukamfasha muri byose, numvaga ko ngiye kubaho mu nzozi
nahoraga ndota kandi mparanira.

Wankuye mu rugo ibirori birataha ndetse ndashagarwa ariko ntabwo nari nzi ko ngiye
guhangayika, ntabwo nari nzi ko ubuzima ngiye kubamo buzasubira inyuma kuruta uko
nari mbayeho. Nyuma y’iminsi mike waranyibagiwe ahubwo uha agaciro ifaranga njye
mba indorerezi, ndakumva waharaniraga iterambere ry’umuryango ariko na none
wibagiwe ko ndi umutungo kimeza kandi naje ari wowe ndeba ntabwo naje ndeba ibyo
nasanze.

Iteka nahoraga nganya nkagusaba umwanya ariko ukaza umbwira ngo mba nagutesheje
umutwe kandi uvunikira umuryango, ntabwo nigeze nkugaya ahubwo nakwakiranaga
urugwiro maze umwanya muto twabaga dufite nkagushimisha bihagije ubundi ugafata
inzira ukagenda ngasigarana na Brown imfura yanjye.

Sinigeze nifuza kuguca inyuma habe n’umunsi n’umwe ahubwo nakomeye ku ibanga
ry’urugo nk’uko nakomeye ku mabanga y’umwari urabizi ko wasanze agaseke
gapfundikiye.

Nihanganiye imico yawe yose nkora uko nshoboye ngo nkugarure utaratana ariko
kutanyumva byahereye kera ntabwo ari iby’ubu, sinigeze nifuza ko umuryango wanjye
nkunda wandagara ari na ko nakoze buri kimwe cyose nari mfite mu maboko ngo
mparanire ishema nahoranaga ari ryo kugaragirwa n’abankomotseho.

Nihanganiye kenshi amagambo yambwiraga ko wirirwa mu bagore, mu ndaya ndetse urara


iyo mu tubyiniro, gusa agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru narabibonye ubwo najyaga
kubyara umwana wanjye wa nyuma bakansaba gufata imiti byabaye igikomere
ntazibagirwa mu buzima bwanjye.

Uyu Tonton wanga ndetse ukamushinja ko twabyaranye Gaju, ni intwari kuko yakoze
akazi kananiwe n’abayaya bose natunze, ba bandi bagendaga buri munsi kubera wowe,
yareze abana banjye aho wabataye ndetse aharanira ibyishimo byabo, waza ugatungurwa
n’uko bamwita Papa! Ese wowe wari uri he ku buryo utari kwishimira gusimbiza abo
wabyaye?

Pasca, wageretse agahinda ku kandi maze byose urabimfumbatiza utukuza amaso yanjye
buri munsi ariko uko ndi sinteze kwiyanga ahubwo nzakira byose kandi nzaba ingenzi
mu banjye.

Sinzaba nkawe ibyo mbikubwire kuko Gaju namubaye hafi aho wamutaye kandi
waramubyaye, ese niba utakwita ku wo wabyaye wakwita ku w’abandi? Byose narabikoze
kandi nzabikora kuko ntawamenya, nshobora no kugwa kuwagukomotseho, ibyo ni byo
byitwa ububyeyi kuko kuba umubyeyi si uko uba warabyaye ahubwo ni uko urera ugakuza
maze ukishimira kubona uwo wareze arera abandi.

Pasca, nako niba ntakubwiye Isi izakubwira, nitanakubwira ijuru rizakubaza ibyo
wakoze.”

Brown n’amarira menshi yavuye ku ntebe yari yicayeho asanga Mama we wariraga cyane
maze aramufata aramukomeza.

Brown – “Mama! Mama! Oooh!”

Aho twari turi imitima yateraga hafi yo kuvamo Papa Brown yari yicaye areba mu
nguni yari imuri hafi mu guterura ikirahuri cya wisky aratitira yose ayimarira
hasi, ako kanya Gaju na Jojo bahise binjira n’amakado Tonton yari yazanye, ariko
bagisanga amarira muri salon bajugunya hasi biruka basanga Mama Brown.

Ntiwakumva agahinda nari mfite ntiwakumva umubabaro natewe n’umuryango watwakiriye


ndetse twakundaga cyane njye na Gasongo, burya amateka ararema kandi ni nk’itafari
ugereka ku rindi ariko iyo isakaro rivuyeho imvura y’amahindu ikaza byose bigwa
hasi iyari inzu ikaba igihuku.

Tonton Jules yari yipfutse umunwa cya kimenyetso cyerekana kumirwa, nta ruvugiro
yari afite ahubwo byose byabyiganiraga mu mutima we.

Papa Brown – “Ariko abagore baragwira! Mwumvise amateshwa ye? Reka nze nigire mu
kabari n’ubundi umugore mubi arutwa na radio!”

Brown – “Papa! Buretse kugenda!”

Papa Brown – “Nta soni sha! Urantangira iwanjye?”

Brown – “Papa, sinzigera nkubabarira, sinari nzi ko uri indiri y’umwijima bigeze
aha, ariko nanjye nkabikeka! Wangije uwambyaye kuva ku mutima no ku mubiri ntacyo
mfite nakubwira gusa nawe uzumirwa.”

Papa Brown – “Uvuze ngo iki sha?”

Brown – “Wanze kumva kera, wanga kumva ijwi rya Mama riguhamagara, ntabwo uteze no
kuzumva.”

Papa Brown – “Hhhhhh! Ariko sha amagambo y’abagore bagutamitse azagushiramo ryari?
Nako reka nigendere!”

Papa Brown yahise asohoka akubita urugi ageze hanze yatsa imodoka aragenda. Brown,
Gaju na Jojo basindagiza Mama wabo bamujyana mu cyumba hashize akanya katari gato
baragaruka Jojo na Gaju batangira kubaza ibyo ari byo ariko muri twese habura
uvuga.

Tonton – “Brown, ihangane kandi ukomeze bashiki bawe, reka ngende si nari nzi ko
nsanga ibi hano, uzamvugishe n’unkenera nzahaba nk’uko nahabaye kera.”

Brown – “Urakoze Tonton ni ukuri kandi ihangane byose nzi ko hari impamvu bibaye
uhari, humura ukuri kose twakumenye kandi ukuri iteka kuratsinda.”
Tonton Jules yarahagurutse aradusezera maze aragenda, natwe twerekeza mu cyumba
ariko ntawasinziriye ahubwo twarakanuye bucya tubona, iryo joro Papa Brown
ntiyigeze agaruka.

Mu gitondo twarabyutse tujya douche maze dusanga Brown muri salon, Kenny arihuta
aramuhobera.

Kenny – “Boss nako Grand Fre! Ko waramutse urakaye se byagenze bite?”

Brown – “Humura nta kibazo Petit, ahubwo se wowe umeze ute?”

Kenny – “Wapi dore nirirwa nkingiranye ariko ni ukuri siniba!”

Brown – “Humura ntabwo tugukingirana kubera ko dukeka ko uri umujura ahubwo buriya
ni uko dushaka ko ubanza gutuza ukaruhuka ya majoro wararaga utaryamye.”

Kenny – “None se ko numva nkumbuye gukata umujyi?”

Brown – “Nta kibazo mu kanya turajyana hari ahantu nshaka kwereka Nelson na Gasongo
ahubwo genda unywe icyayi dore kirateguye, Nelson namwe karibu ku meza.”

Brown yahise asohoka ajya kwitaba telephone natwe tujya ku meza, tuvuyeyo nawe
ahita yinjira.

Brown – “Brothers! Noneho twajya hariya mu mujyi se nkabereka ibyo nabasezeranije?”

Njyewe – “None se Bro, urabona bidashobora guhinduka gahunda igasubikwa?”

Brown – “Oya, uko biri kose n’iyo byahinduka, urugamba ndiho ntabwo ari ruriya
ahubwo nshaka kubagira ingabo mukarurwana nanjye nkarwana uru.”

Gasongo – “Ohlala Brown! Uru rugamba ko mbona rukomeye uzakoresha izihe ntwaro?”

Brown – “Humura Imana izadufasha kandi iyi ni yo nzira tugomba kunyuramo ngo byose
bijye ahagaragara, ahubwo mushyiremo udushati tugende!”

Njye na Gasongo twikije imitima maze tujya mu cyumba turambara na Kenny


turamwambika ubundi dusubira muri salon, Brown yikoza hirya aza afite urufunguzo
rw’imodoka.

Brown – “Twagenda noneho?”

Twese – “Yego Bro!”

Twarasohotse tugera hanze maze twinjira muri ya modoka Mama we yatwaraga, Brown
aratsa turasohoka tugeze ku muryango dukubitana na Brendah, Brown arahagarara
amanura ibirahuri.

Brown – “Yoooh! Sha wari ugiye guseba shahu!”

Brendah – “Hhhhhh! Wahora ni iki! Unjyaniye he umugabo se?”

Brown – “Aho nshaka!”

Twese – “Hhhhhhhh!”

Brendah – “Simbishaka! Turajyana!”


Brown – “Ntiwumva se, kingura rwose winjire.”

Brendah yahise yinjira arampobera cyane asuhuza Gasongo na Kenny imodoka


irahaguruka ikata hepfo gato igeze ku gipangu cyo kwa Dovine irahagarara.

Brown – “Reka nze gato mutarambirwa.”

Brendah – “Ahaaa! Mbega nawe waraye udasinziriye nkanjye?”

Twese – “Hhhhhhhh!”

Brown – “Urabivuga urabizi?”

Brown yavuyemo maze yinjira mu gipangu kwa Dovine nanjye ntangira kuganiriza
Brendah.

Njyewe – “Ma Bella! Nk’ibisanzwe imicyo ni nk’imirasire, urasa neza cyane!”

Brendah – “Oooh! Cheri urakoze cyane ni ukuri, nanjye nagukumbuye mbura amahwemo
niha inzira ngo nze nkurebe byonyine.”

Njyewe – “Wow! Byiza cyane!”

Brendah – “ None se uri gukira basi?”

Njyewe – “Yego sha ndi gufata agatege ni ukuri.”

Brendah – “Wow! Ndishimye sha! Mbega byiza!”

Njyewe – “Mama se bite bye?”

Nkivuga gutyo Brendah yikije umutima mu gihe agiye kumbwira Brown aba akinguye
urugi ari kumwe na Dovine wari wambaye neza cyane aradusuhuza ubundi aricara, Brown
yatsa imodoka turagenda.

Twagiye tuganira tugeze mu mujyi Brown yakase ahantu ndebye neza mbona hasa nka
Hotel, koko ntabwo nibeshye yari Hotel nziza amaze guparika.

Brown – “Ma Dovy! Wowe na Brendah na Kenny tugiye kuba tubasize hano turaje hari
akantu gato tugiye kureba!”

Dovine – “Oh! Cheri! Nizere ko mudatinda?”

Brown – “Oya! Ni iminota mike cyane tugahita tugaruka.”

Brendah – “Sha mutubabarire ntimutinde pe!”

Brown – “Oh! Humura ma Dovy! Ahubwo babakire rwose dusange irya mbere murimaze nta
kibazo!”

Bose basekeye rimwe maze barasohoka baradupepera Brown aratsa turagenda. Twageze mu
mujyi dukata ahantu maze araparika tuvamo twinjira mu muryango tugezemo dutangira
kwireba mu birahuri byari birimo. Hashize akanya maze Brown abwira umukobwa wari
urimo.

Brown – “Dorlene bite?”

We – “Ni byiza Boss!”


Brown – “Biragenda se?”

We – “Rwose biragenda ariko nyine cya cyifuzo nakubwiye itariki yararenze!”

Brown – “Ok! Nta kibazo ni na yo mpamvu nari nzanye aba basore, ndumva wabereka
byose yaba ibiciro n’ibindi nk’ibyo maze bakazakomereza aho wari ugeze.”

We – “Nta kibazo rwose karibu baze mbereke maze ejo nzajye muri kariya kazi kandi
nabonye.”

Ubwo twinjiye muri contoire maze dutangira kureba, umukobwa mwiza atwereka buri
kimwe cyose birangiye Brown amusinyira cheque ubundi arashimira ahereza Brown
imfunguzo aradusezera aragenda. Akimara kugenda.

Brown – “Brothers! Ngiri rya duka nifuza kubasigira, uriya mukobwa yababwiye byose
nizere ko muzaharanira kunguka maze mukazakomeza gutera imbere!”

Njyewe – “Brown! Uyu ni umugisha uteretse mu maboko yacu, icyo twifuza ni ukuba
ingenzi tuganira igikwiye maze tukazaba abo utwifuriza kuba bo! Wakoze utikoresheje
kugira ngo ugere aha, natwe tuzakora biruseho kandi bizaba umugisha ugeretse ku
wundi kuri wowe.”

Gasongo – “Bro! Humura italanto uduhaye, turifuza ko twaba abagaragu beza maze
tukazarimurika rigaragiwe, ni ukuri urakoze cyane.”

Twarakinze maze turasohoka twinjira mu modoka dusubira ha handi twari twasize


Brendah, Dovine na Kenny, tukigerayo twasanze bicaye ahantu bonyine maze nicara
impande ya Brendah, Brown yicara impande ya Dovine, Gasongo na we yicara impande ya
Kenny dutumiza icyo kunywa.

Hashize akanya Brown ajya ku ruhande kwitaba telephone dusigara tuganira, mu kanya
gato aragaruka.

Brown – “Oh! Mumbabarire nabonaga hari umuntu hano wamanjiriwe mvuye kumuhamagarira
Gaso! Wihangane ni iminota mike, Gaso!”

Twese – “Hhhhhhh!”

Gasongo – “Bro! Humura buriya iyo mbareba imbere yanjye mba numva hari imbaraga
zindi zinyinjiyemo, reka niyegereze icupa ubundi ndebe film nziza y’urukundo hano!”

Twese – “Hhhhh!”

Gasongo akivuga gutyo hari moto yahise iparika aho hafi maze mu kureba uyivuyeho
tubona ni Gaju twese turikanga Brown we ahita aseka. Gaju yaje adusanga maze
Gasongo ahaguruka mbere aramuhobera twese tubona iyo foto ni ukuri twumvaga ntawe
utakwifuza kuyigura, mbega twabonaga bisa neza ndetse buri wese yahise yifuza
guhobera uwo bari kumwe.

Akimara gusuhuza Gasongo yahise natwe adusuhuza yicara iruhande rwa Gasongo, kuri
njye mbona ntako bisa, bamuzanira icyo kunywa ndetse n’agafiriti gahita kaza tumaze
kurya Kenny ajya ku myicundo n’abandi bana.

Brown – “Nta cyicaro kitagira ijambo nta n’icupa ritagira urica umuzizi,
mwanyemerera se nkagira icyo mvuga?”

Gasongo – “Eeeh! Bro! Uwakwanga ko uvuga yaba atumva!”

Twese – “Hhhhhh!”
Brown – “Murakoze cyane, kuba twicaye hano dusa neza ni ibyishimo by’imboneka
rimwe, kuri njye ni ubuki buryoshye kandi nifuza guhora ndigata, yaba Ma Dovy,
Brendah na Gaju muri hano muzi neza agaciro mpa aba basore nita intwari, ndagira
ngo rero uyu Dovine mushyire mu maboko yanyu.

Wenda Brendah aratunguwe ariko agomba kubimenya ko isaha n’isaha umuryango wacu
uzimuka ukajya kure aho tutari twamenya, gusa icyo nifuzaga kubabwira si icyo
ahubwo nifuzaga kubwira ma Dovy ko ngiye kujya kure by’umwihariko. Uyu Dovine
namukunze wese nta mbereka, muhundagazaho byose umutima wantegekaga, namumenyeye
Online ariko yanyakiriye live, amaso yacu ararebana twinjira mu rukundo ruzira
ingazi izitse umunabi.

Yampaye byose nifuzaga ndetse nubwo igihe nifuza kugumana na we kitazagira iherezo
ariko ubu bibaye ngombwa ko ngenda, ariko nkagenda nsezeye kuko nifuza kuzaza
nisanga. Dovi, ndagukunda cyane kandi nifuza kukwiharira, ni na yo mpamvu nifuzaga
kugusiga mu maboko y’abavandimwe nkazagaruka ngasanga ukiri wa wundi nifuza ko uba
we, ndagiye ariko singiye wese kuko igice cy’umubiri wanjye nkimusigiye.

Ma Dovy reka mfate uyu mwanya nkubwire ko ari wowe mukobwa namenye ugatera umutima
wanjye gutera utuje maze ngahamya neza ko naguye mu rukundo nta n’umutabazi mfite
unkuramo utari wowe. Ni wowe mukobwa nabonye amaso yanjye akantegeka guhora mureba
kabone n’iyo naba mureba ku ifoto byonyine, ibyo amaso yanjye yansabaga warabirenze
maze uranyakira duhuza imboni.

Reka mfate akanya nk’aka ngushimire kandi ngusezere nagusiga mu maboko


y’abavandimwe, nzagaruka kandi nzaza mfite icyo nzanye kizatuma ntasubirayo uko
naje ahubwo nzasubirayo nkikijwe nawe, Ma Dovy ndagukunda!”

Mu marira menshi Dovine yarize, yahumurijwe na Brown twe twabibonaga twitsaga


imitima.

Dovine – “Brown! Ubu koko uragiye?”

Brown – “Ma Dovy! Humura singiye wese ngusigiye umutima!”

Dovine – “Oh! My God! Nagiraga ngo ni amashyengo ariko noneho ubanza ari byo!”

Brown – “Ma Dovy! Humura ntabwo nzakwibagirwa ahubwo nzagukunda kandi nzagaruka
nkujyane kuko uri akabuto nateye ntifuza kuba natatira ngo ntane nkibagirwe
kumishwe n’izuba!”

Dovine – “Cheri, nkumenya si nari nzi ko uri uwo nifuza kugira, ahubwo nari nzi ko
ari Online Game nari menyereye, hari benshi baje nkawe ariko mu gihe gito
bakagenda, wowe waje uje ndetse nanjye ntera intambwe ngusanga.

Si uko numvaga ko uri igitangaza ahubwo ubutwari wagaragaje mu maso yanjye


bwanyeretse ko ushobora kuba igitangaza, buriya umutima w’umuntu ni wo umutera
gukundwa ni byo koko wabaye cyo. Ni nayo mpamvu amarira ashoka ku matama yanjye
ampatira kukugumana.

Igendere maze uzagire amahirwe kandi ndagusabye ntuzanyibagirwe ahubwo azahige


kuzaza unsanga nanjye nzaba niteguye kukwakira, ni ukuri nzaba nkiri wa wundi
ugukunda kandi utazakwibagirwa.”

Dovine akivuga gutyo “……………………..”

Ntuzacikwe na Episode ya 18 na Online Game……………….


[6/10, 15:45] +250 788 819 279: Episode 18: Bitihise Papa Brown arafunzwe azira
icyaha gikomeye

Kenny yaje arira twese aho twari turi turikanga dutangira kumubaza icyo abaye maze
yegera Brown aramubwira,

Kenny-“Grand Fre! Nari ndi hariya n’abandi bana maze agapira twakinaga karaducika
ngiye ngakurikiye nsanga aho kaguye hari Papa wawe maze ankubita inshyi arambwira
ngo arabona igisigaye ari kimwe, njye ndumva mwandeka nkisubirira ku muhanda”
Twese-“Yeee?”
Brown-“Kenny niwe wamubonye? Cyangwa uribeshye?”
Kenny-“Niwe rwose namwiboneye!”
Brown-“Ari kumwe na Mama se?”
Kenny-“Oya! Ari kumwe nundi mugore w’inzobe!”
Brown-“Ngaho icecekere usubire gukina n’abandi bana humura ntacyo uba turi kumwe”
Kenny-“Urakoze”
Kenny yaragiye dusigara twibaza ibyo aribyo gusa muri twe ntawabigarutseho ahubwo
Gaju niwe wahise afata umwanya maze aravuga,
Gaju-“Nanjye reka mfate umwanya nsezere Nelson, Gasongo na Dovine, Nelson namumenye
kubera Gasongo, Dovine mumenya kubera Brown”
Brown-“Dovine nanjye namumenye kubera Nelson!”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Gaju-“Aho namenyeye aba basore Brown yita intwari, nahinduye ubuzima maze nongera
guseka ndetse n’abanjye mbatera guseka, ariko icyo nifuzaga kubabwira nuko nubwo
ngiye hari icyo njyanye kandi nifuzaga gusiga, nta kindi ni umutima nshaka gusigira
Gasongo umwana twicaranye ku ntebe y’ishuri”
Aho twari turi twese twabaye nk’abaguye mu kantu tugirango turarota ndetse
dutangira gukurugutura amatwi.
Gaju-“Birumvikana kuri we aransaba gusubiramo ubugira gatatu ariko njye
nabitekerejeho uburenga gatatu, si nk’iby’abubu bavuga ngo umwari ntiyakavuze
ijambo rya mbere ariko umwari n’uvuga ikimurimo ntago umwari ari unigwa n’ijambo,
niba kuri Gasongo bisonnye nabi mu matwi ye anyihanigire aho kugirango nigwe naryo”
Twese-‘Woooooow!”
Gaju-“Uyu gasongo mureba ni imfura cyane kuko yakoze byinshi asiga ibara kuri njye,
yamfashije kuva cyera, iyo nabaga mbabaye yagiraga uko abigenza akansetsa nkagarura
akanyamuneza, naba nishimye ibyishimo byanjye bikaba ibye,
Twatandukanye musezeye ubanza ari nayo mpamvu nagarutse nisanga, maze anyikurira
ahantu ndetse angira umuntu, suko yari afite byinshi, suko yari atunze ahubwo byose
yabikoranye umuneza,
Nicyo nshaka kumwitura uyu munsi, Gaso! Nubwo ngiye aho ntazi, uko haba hameze kose
sigarana umutima wanjye ndagukunda ni ukuri!”
Aho twari turi ntawabwirije undi twakomye amashyi icyarimwe, maze Gasongo amenya
icyo gukora arahaguruka ahobera Gaju aramugumana batinda kurekuzanya maze
mukurekuzanya amarira atemba ku matama yabo izo ni za mbamutima zibyishimo ziza
ntawe uzihamagaye ahubwo ziza igihe zibona ko bikwiye.
Bamaze guhoberana baricaye maze Gasongo yitsa umutima ubugira gatatu araterura
aravuga.
Gasongo-“Sinshobora kuvuga byose kuko umutima wanjye uri kubyiganiramo ibyishimo
bikomeye kandi bizahoramo, ni ukuri ijambo Gaju avuze sinzi niba ndota cyangwa ari
indirimbo numvishe,
Gaju ni umukobwa namenye nkabura amahoro, ni umkobwa narwaniye n’umutima kenshi
umbwira kumukunda ariko kuko yari afite amahitamo atagirwa na benshi akampakanira,
kumpakanira kwe yabigiranaga umutima mwiza ari nabyo bitumye yongera kunyereka
umutima mwiza ambwira ijambo kugeza na nubu ntari nemera ko ariryo, gaju koko ibyo
numvishe ni ukuri?”
Gaju-“Ni ukuri kose iri jambo narigaraguye mu mutima kenshi rizamuka risukuye uyu
munsi risesekaye ku munwa, Ngabo! Ni ukuri ni wowe nifuza guha uyu mutima wamenetse
maze ukawuba hafi, nta kindi gihembo ukwiye kuko amagana arashira ariko njye ndi
wawundi kandi nzahora nsubiramo aya magambo”
Gasongo-“Oooh! My God! Uziko koko ntarota? Gaju sinari nziko naba ingenzi mu mutima
wawe, nari nziko umwanya wambikiye ari uyu, OoooH! Gaju, nanjye nagukunze cyera, ni
ukuri ntacyo ufite ntakunze yewe nta nicyo uzagira ntazakunda usibye ikitaraza,
kandi nikiza nzacyakirana amaboko yombi, ndishimye cyane kandi uyu ni umunsi
utazibagirana mu mateka yanjye,
Gaju! Koko kugeza na nubu ndakibuka buri jambo ryose nakubwiye, ariko iridasaza
nuko nakubwiye ko ngukunda, iri jambo ndaryubaha kuko narigendeyeho maze aho
nakuboneye ndishyira ku ruhande maze nkoresha umutimanama nkubwira ko uri mushiki
wanjye, none dore byose bitumye mba inkubito y’imanzi mu muryango Brown we akanyita
intwari,
Suko nari mbikwiye ahubwo gato keza karakweduka, ni ukuri sinari nziko nahagarara
imbere yaba bavandimwe nkakugwa munda maze nawe ukanyikirizanya ya nseko benshi
barwaniraga kureba.”
Gaju! Urakoze cyane kandi ijambo ryawe risumba ayo numvishe yose”
Twese twari duteze amatwi ndetse ntawarebaga ku ruhande ahubwo twarebaga abana disi
bafite ibinezaneza biva mu rukundo.
Gaju yongeye guhobera Gasongo maze natwe tubaha amashyi y’urufaya bakicara, twahise
tubona Papa Brown azamukanye koko n’umukobwa ukuze w’inzobe atubonye ahita afata
telephone ashyira ku gutwi niba yari ari kwitaba simbizi.
Akinyura aho twari turi twese twabaye nkabunama amaze kurenga turongera twubura
imitwe.
Brendah na Dovine ntibamenye ibyo ari byo nta nicyo twarengejeho twakomeje
kwiganirira ibindi ndetse tuba busy buri wese n’igisabo ajishije, busa nk’ubwije
dupanga gutaha.
Twahamagaye Kenny aho yari ari na babana maze araza tujya mu modoka Brown aratsa
turagenda twabanje kugeza Dovine iwabo maze tugeza na Brendah iwabo turakata
dusubira inyuma tugeze mu rugo.
Brown-“Uuuuuh! Nta kuntu atari gutaha kare Kenny, nyura mu gikari ujye mu cyumba!”
Kenny-“Yego Bro! Ntago nshaka uzindi nshyi”
Kenny yavuye mu modoka ariruka aca mu gikari natwe tuvamo duca muri salon maze
tugezemo dusanga Jojo yicaye natwe turicara,
Jojo-“Uuuuh! Ndabona muje, ubuse ko musanze intambara irangiye?”
Brown-“Ngo? Iyihe ntambara?”
Jojo-“Umva yewe, mbwebwe ntabyo muzi, maze Papa yazinze ngo ejo aragenda tuzasigare
turera Kenny!”
Brown-“Ngo iki?”
Jojo-“Ikimbabaje nta kindi ni uko ntakigiye kuba hanze, kandi byose ni kariya ka
mayibobo ngo ni Kenny buretse!”
Twese twarikanze twubika umutwe maze Brown aratambuka yegera Jojo maze
aramwitegereza.
Brown-“Ariko Jojo, ubu koko Kenny agutwaye iki? Ntiwari waburara kubera we, ntiwari
wabura icyo wambara kubera we, wahaye amahoro umwana wavutse agowe koko?”
Jojo-“Reka reka ndashaka kwibera hanze, Kenny nagende nta n’impamvu yo kutubuza
amahoro, nanabivuze ko tumucumbikiye rwihishwa”
Brown-“Wakoze gusa nta kindi nakubwira”
Gaju-“Ngaho rero nawe zinga ujyane na Papa, ndumva aricyo ushaka”
Jojo-“Uuuuh! Nawe se si uri uwacu ahubwo uri uwa Tonton”
Oooh My God! Twongeye gushiguka ndetse imitima yacu itera isiganwa, ntitwumvaga ko
aho bigeze igishirira cyakotsa umuryango kuva ku babyeyi bigashyika no kubana.
Brown-“Oooooh! Mbega Jojo uziko ntari nziko ibitekerezo byawe byamunzwe, Jojo
unteye agahinda ntazigera nihanganira, gusa nureba neza uzasanga waribeshye”
Jojo-“Eeeeh! Bro wowe ndakwemera turavukana ariko Gaju we ni uwa Tonton”
Brown-“Jojo nongere nkwiyame nanakwihanagirize, niwongera kuzana ibyo
ndagutumbagiza urabizi njye nta mikino njya ngira”
Gaju yahise yunama atangira kurira maze Gasongo aramusanga atangira kumuhoza, byari
bibabaje ku muntu wabirebaga.
Tukiri aho Mama Brown yaraje atungurwa no gusanga Gaju arira maze Jojo ahita
asohoka aho twari turi ajya mu cyumba.
Mama Gaju yaraje maze ahita yegera Gaju mu ijwi rituje aramubaza.
Mama Gaju-“Mwana wa ubaye iki? Ninde ukuvuze?”
Brown-“Mama mwihorere igisebe afite iteka gihora gitonekara, sinzi niba tuzacyomora
ngo bikunde, gusa njye nawe ikizatunanira kizaba kidashoboka na Jojo koko?”
Ubwo twakomeje kwitegereza Gaju maze mu kumwitegereza dukangwa n’imodoka yavuzaga
amahoni, tugihindukira tubona bakinguye igipangu hinjira imodoka yazaga yihuta,
hashize akanya gato Afande wa wundi twajyanye kuzana Gaju mu rugo yarinjiye ndetse
yinjirana n’abandi ba Police batatu.
Afande-“Mwihangane kandi mwakire ibigiye kuba”
Brown-“What? Afande ni ibiki?”
Afande-“Papa wawe arahari?”
Mama Brown-“Niba ariwe mushaka rwose mwicare mutuze arahari rwose!”
Afande-“Oya nta mwanya wo kwicara dufite ahubwo naze vuba arakenewe cyane”
Mama Brown-“Ngo arakenewe cyane?”
Afande-“Yego kandi natinda turakora operation nkuko tubyemerewe n’amategeko!
Mama Brown-“Ngo? Nonese ko musanzwe musangira wakwicaye nkamuzana mugateraho abiri”
Afande-“Gusangira bitandukanye n’akazi, kandi dusangira kuberako tuba dutuje ntago
dusangirira hejuru y’amafuti”
Brown-“Ayahe mafuti nyakubahwa Afande?”
Afande-“Icyo mbasaba ni ukumpamagarira Pascal cyangwa operation itangire?”
Mama Brown-“Ayiga Mana! Oya wee! Nta operatin nshaka muri uru rugo reka nze mubwire
rwose arahari ari mu cyumba usibye ko yaberewe n’agatama”
Mama Brown yahagurutse bwangu maze ajya mu cyumba Afande ahita avuga,
Afande-“Brown! Wihangane buriya ubutabera ni ubutabera, tugomba gukora inshingano
dufite mu maboko yacu, ubu tuvugana…”
Afande akivuga gutyo hanze imodoka yaratse maze aba police bari bari kumwe nawe
basohoka biruka nawe aboma inyuma natwe twiruka dusohoka, tukigera hanze dusanga
Papa Brown bamaze kumusohora mu modoka, ako kanya bamwambika n’amapingu bamugarura
muri salon.
Mama Brown-“Mumbabarire ni ukuri mutajyana Papa w’abana banjye arazira iki se?”
Afande-“Amategeko arusha ibuye kuremera, rwose uyu Pascal wambaye amapingu suko
wenda ari akagambane kanjye ahubwo arakekwaho kuba yagize uruhare mu iyicwa
ry’umugore bari kumwe muri Hotel, Police y’Urwanda ntago ibogama niyo mpamvu ari
njye wiyiziye ngo abe ari njye ufata uyu Pascal”
Twese-“Ngo?”
Afande-“Yes! Ntago mbabeshya ubu uyu arashinjwa ariko ntago ari njye ufata
umwanzuro, ahubwo ubutabera bukora akazi, icyo namugiraho inama nuko niba koko ari
byo, yakwemera icyaha aho guca mu zindi nzira zatuma icyaha kigereka ku kindi”
Papa Brown-“Barambeshyera, Cherie ubwo se urumva nakwica umuntu kubera iki? Ahubwo
abagambanyi mwazanye muri runo rugo nobo bagiye kumfungisha, ese ubundi uwo mukobwa
ninde?”
Afande-“Sinatinya kubabwira ko ari umugore babyaranye umwana, akaba yifuzaga ko
yamukuraho ngo bitazamenyekana maze umuryango ugasenyuka, ariko se Pascal iyo
wemera ugatuza wari gukatirwa burundu? Sinshaka ko unsubiza ahubwo jya imbere
tugende”
Twese-“Ooooh My God!”
Mama Brown-“Oya weeee! Ntimumbwire ko umuabo wanjye agiye gufungwa burundu?”
Afande-“Mama! Nahamwa n’icyaha ube ubyiteguye, ariko ntabwo icyaha kihanganirwa,
twatinze ahubwo najye imbere tugende”
Brown-“Afande nonese koko muramujyanye?”
Afande-“Yego rwose! Uzakenera kumusura azadusanga kuri station kandi mwihangane
mukomere niko bigomba kugenda”
Ako kanya Papa Brown baramusohoye amarira menshi ya Gaju, Jojo na Mama wabo
arisuka, byari agahinda mu muryango ndetse byari ni igisebo mu baturanyi,
Basohoye Papa Brown natwe turasohoka bamwinjiza mu modoka ntitwabyihanganira Brown
yatsa imodoka vuba tubajya mu nyuma bageze kuri gereza baraparika natwe tuvamo
bamwinjiza tureba barakinga turikubura turataha.
Twageze mu rugo ntawe uvuga tujya mu mashuka turyama tutaryamye tubyuka ntawe
uvugisha undi, ntawabwiye undi kujya muri salon ahubwo twahuriyemo maze Mama Brown
aza nyuma yacu aricara, amaso ye yari yatukuye ndetse byagaragaraga neza ko
agahinda kamwuzuye umutima, akicara Brown yitsa umutima maze aravuga.
Brown-“Mama! Ihangane ibi byose byari byanditswe ku muryango wacu, kandi izo
warwanye si nke ahubwo twese dukenyere dukomeze urugamba nibwo rutangiye”
Mama Brown-“Ariko se mwana wanjye urabona twakwicara tugatimaza koko? Reba Papa
wanyu baramujyanye, ashobora no gufugwa burundu, ese ubu tuzabaho gute ko
n’imitungo ye ntayizi?”
Brown-“Kubaho si imitungo ahubwo kubaho ni abantu, nidushyira hamwe tuzabaho ntago
tugomba kuzira icyaha cye ahubwo tugomba kwiyitaho tukanamwitaho maze akicuza
akemera icyaha umutima we ukaruhuka, yego biragoye ariko niyo nzira yonyine yo
gukomeza kubaho”
Njyewe-“Mama! Ibyago nkibi biba ari ishuri rikomeye kubo rigwiririye, ariko
turakuze turabizi ko kizira gutsindwa, reka dukomere dushikame maze turwane iyi
ntambara kugeza tuyitsinze”
Mama Brown-“Nelson! Wivunika nahoraga mbyiteze kuko Papa Brown usibye nibi hari
nibindi byinshi muzamenya, gusa icyo mbasaba mube itwari kandi mukore igikwiye,
sinifuza kubona umuryango wanjye usabiriza kuko byaba inseko ihoraho kubandi,
ahubwo nshaka ko dushyira hamwe aya mateka akazarema abandi katwe”
Jojo-“Ariko mbona Papa arengana, ubwo se yakwica umuntu?”
Brown-“Ceceka aho se nyine, ibyo se ninde ubikubajije? Wigize agatebo humura
uzariyora”
Gaju-“Brown! Wirenganya uyu mwana ahubwo akeneye impumu yacu, ntazi buri ntambwe
ibi byose byaciyemo abona arya akaryama, ariko sibwo buzima ahubwo ubuzima nubwo
twinjiyemo sinzi niba tuzabusohokamo twemye?”
Brown-“Urakoze Gaju! Nanjye nicyo nabonaga mbere ya byose gusa uranyibukije kuko
abantu bagirwa n’abandi, ahubwo se buriya uwo Papa ashinjwa kuba yishe umwana
babyaranye yaba ari Kenny ko numva mbyibaza?”
Jojo-“Mu izina rya Yesu! Kenny se Papa yamubyara ate?”
Gaju-“Ariko wagiye ugenda gacye muko? Ubwo se kubyara bisa iki? Ahubwo nawe ndumva
uri mu buyobe ukeye muganga”
Mama Brown-“Ariko se Jojo mwana wanjye watuje ukumva ko nta mutima mubi abo
muvukana bagufitiye”
Tukiri aho Kenny yahise asohoka maze aza asanga Mama Brown,
Kenny-“Mama ndumva ntameze neza!”
Mama Brown-“Ubaye iki?”
Kenny-“Kuva kare numvaga umutima utera cyane sinzi impamvu”
Mama Brown-“Humura subira mu cyumba uraza kumera neza”
Kenny-“kandi numva mfite ubwoba?”
Mama Brown-“Oya nta kibazo rwose ahubwo jya ku meza”
Kenny-“Nonese ntunzanira ibiryo mu cyumba?”
Mama Brown-“Ariko se nako……………..
[6/10, 15:45] +250 788 819 279: Episode 19: Hamenyekanye icyatumye Papa Brown
yivugana Umugore

Mama Brown yajyanye Kenny ku meza maze atangira kumugaburira, asoje amujyana
kuryama natwe twerekeza mu buriri.

Ibitotsi byarabuze ibitekerezo biba byinshi, nibazaga ikigiye gukurikiraho ariko


igisubizo nkakibura, bwarakeye mu gitondo tuzinduka kare turitunganya maze
turasohoka, tukigisohoka duhura na Brown.
Brown-“Brothes! Mwaramutse mute se?”

Twese-“Ni bon”
Brown-“Ndabona mwabukereye”
Gasongo-“Cyane rwose”
Brown-“Byiza cyane, noneho reka nze mbageze hariya ubundi mbone gukomereza mu
bindi”
Twese-“Merci beacoup”
Twahise dukomereza muri salon tuba twicaye gato maze Brown ajya imbere turasohoka
twerekeza mu mugi aho twari tugiye gutangira gukora mu iduka rya Brown.
Tukigerayo Brown yatwifutije amahirwe masa maze aragenda natwe turafungura
turinjira Gasongo yicara hakurya nanjye nicara hakuno dutangira kwakira abantu.

Kuri njye byari ibindi, numvaga ko ahari wenda ndi kurota, narebaga hirya nkareba
hino nkibuka wa mutaka gusa nkababazwa nuko ibyo bije Umuryango watwakiye
ugwiririwe n’ibyago,
Nkibaza ibyo…
Gasongo- “Nelson! Ko wibaza byinshi bite?”
Njyewe-“Gaso! Nari gutecyereza urugendo dutangiye ngasubiza n’amaso inyuma nkareba
aho twanyuze”
Gasongo-“Nanjye nabirayemo, siwabibonye ko nazindutse nabyimbye amaso kubera kurara
ntasinziye”
Njyewe-“None se Gasongo! Ubu twakora iki ngo nyuma yo gutera iyi ntambwe ducyemure
biriya bibazo biri kwa Brown? ”
Gasongo-“Ntakubeshye nanjye nabuze icyo nkora ni ukuri, ubuse Databukwe koko agiye
guhera muri gereza?”
Njyewe-“Wahora niki, ariko se buriya koko yivuganye uwo mugore koko cyangwa
ararengana?”
Gasongo-“Ibyo ari byo byose turaza kubimenya neza Brown naza,
Njyewe- “Muvandi! Nta kundi reka dutegereze uko bizagenda, eeeh! Nari nibagiwe
kukubaza nanone se wakiriye gute Gaju?”
Gasongo-“Eeeh! Namusamiye mu gituza, kabisa nanjye nibwo namenya uko umutima utera
utuje, ndi kwibuka ko ubu njye nawe turi umwe nkumva nenda kuguruka”
Njyewe-“Hhhhhh! Nushaka uguruke ujye mu bicu humura noneho ntakigutangira,
by’umwihariko ndagushimiye cyane ko witwaye neza maze ukaba utsindiye Gaju”
Gasongo-“Urakoze cyane Nelson! Burya iyo eihanganye ugategereza urya ibihiye”
Njyewe-“Yes! Ngaho rero enjoy!”
Twese-“Hhhhhh!”

Twakomeje kuganira bigeze nka Saa tanu hinjye umukiriya maze Gasongo aramwakira
atangira kumwereka ubwoko bw’ama telephone twari dufite amaze gushima arishyura
aragenda, akimara kugenda Brown yahise yinjira.

Brown-“Eeeeh! Ndabona bigenda batangiye kubashashura inote”


Gasongo- “Cyane rwose ayambere tumaze kuyayora”
Brown-“Byiza cyane! Nonese ko nashakaga ko tujyana kuri police akanya gato tukabaza
uko bimeze ko bari bampaye gahunda yaya masaha”
Njyewe-“Bro! Urumva twabyanga se? Nta kibazo rwose twagenda”
Ako kanya twarasohotse turakinga dufata umuhanda twerekera kuri police tuhageze
twicara hanze tubona umu police w’inzobe arasohotse maze atunyuzamo amaso
atwitegereza hashize akanya aba aravuze,
We-“Mwe ko muri hano?”
Brown-“Twari tuje mu kibazo cy’umusaza witwa Pascal”
We-“Eeeh! Uriya musaza w’umwicanyi? Reka mwikwirushya ni burundu”
Twese-“Ooooh my God!”
We-“Ariko munyegeye nabagira inama y’ukuntu mwabigenza da, burya ibintu byose
bishobora gukemuka”
Brown-“Gute se Afande?”
We-“Ese muri abana buriya musaza?”
Brown-“Yego”
We-“Umukuru naze tuvugane gato”

Brown yarahagurutse akurikira Afande binjira mu Biro hashize amwanya utari muto
Brown aragaruka maze aratubwira.
Brown-“Uzi ukuntu uriya mu police ambwiye?”
Twese- “Akubwiye ngo iki?”
Brown-“Ariko se ubundi arabona byashoboka?”
Njyewe- “Ko utatubwira se Bro? Akubwiye iki ngo tugufashe gutekereza ko mu gihe
cy’ibibazo abantu bafatanya”
Brown-“Ndagiye ngezeyo ndicara maze atangira kumbaza byinshi, “ngo nkora iki?”, ngo
“Papa afite imitungo ingana ite?” mbega ibintu nkibyo maze nanjye mubwira bicye
ahita ambaza ngo “twifuza ko agwa muri gereza?”
Akimara kumbwira gutyo nacecetse maze ndamubaza nti “Ese yarangije guhamwa
n’icyaha?”

Yahise ansubiza ngo “cyane rwose n’ibimenyetso byose biramuhama, ahubwo murekure
akantu dosiye ishwanyagurike”

Akibimbwira nabuze icyo musubiza ndamubwira nti reka njye kwiherera gato ndaje”
Twese-“Yeeeh?”
Brown-“Ngaho namwe mumbwire”
Ubwo twifashe ku munwa buri wese atuma umutimanama we hashize akanya,
Njyewe-“Ariko ubundi uriya mu Afande si wawundi wabatse ama telephone igihe muza
hano?”
Brown-“Ariko uziko koko ariwe! Ahaaaa! Niwe koko ndamwibutse”
Gasongo-“Nonese ubundi ubwo iyo si ruswa ashaka ko tumuha?”
Njyewe-“Umva sha, niyo nyine nonese ubwo urumva ari iki? Ahubwo ibi bintu ni
ukubigendamo neza”
Brown-“Nonese niba byashoboka twabikoze Papa ntagwe muri gereza”
Njyewe-“Ndabyumva igishoboka cyose twagikora ariko tugatabara umubyeyi, ariko
kiriya cyaha kirakomeye cyane ndumva ahubwo twaca iy’ubutabera tukamusaba ko niba
aribyo koko yakwemera icyaha agasaba imbabazi ibihano bikagabanyuka”
Brown- “Nelson! Ubutabera niyo bwamugabanyiriza ibihano gute, ntiyabura kugwamo
kuko arashaje, ariko ubundi yajyaga kwica umuntu ngo agere kuki?”
Njyewe-“Bro! Humura kandi wihangane buriya hari impamvu tutaramenya neza”
Gasongo-“Eeeh! Dore wa Afande wajyaga aza mu rugo!”

Twahise duhindukira twese maze koko dusanga niwe, atubonye ahita aza adusanga
duhita duhagurukira rimwe,
Afande-“Bite byanyu basore?”
Brown-“Ntabwo ntabwo nawe urabizi ko ari ibibazo”
Afande-“Pole sana mukomere kandi amakuru yasa nkaho abarema agatima nuko wa mugore
atapfuye ahubwo ari muri coma, ubwo rero aramutse adapfuye igihano gikomeye Pascal
yari guhabwa n’urukiko cyagabanyuka”
Brown-“Ariko se Afande Papa ngo yaba yamuhoye iki?”
Afande-“Buriya ngo Papa wanyu yateye inda umukobwa mukiba I Kigali maze kugirango
mutazabimenya amuha amafaranga menshi ngo atoroke,

Uwo mukobwa rero ngo yahise ajya kureba aho yihisha, amaze kubyara amafaranga yari
afite aramushirana ahera ubwo atangira uburaya.
Yaje gusiga umwana mu nzu ajya gukorera umwuga we i bugande, none nyuma y’imyaka
n’imyaka yari agarutse gushaka umwana we ngo kuko yari yarabuze amahoro umutima
uhora umwishyuza umwana we,

Akigera ino yifashishije ikoranabuhanga mu buryo bwose maze yandikira Pascal


amubwira ko ari umuntu wifuza ko bakorana ubucuruzi, ariko ibyo byari ukugirango
amubwire amufashe gushaka umwana babyaranye
Bakomeje gupanga guhura kenshi ariko ntibikunde ejo rero nibwo bahuye akubitwa
n’inkuba abaza uwo mugore ikimugenza nawe amuhishurira atamutinya ko nubwo
atazibabarira bwose umutima wanze ukanangira, ati ndashaka umwana wanjye
twabyaranye umfashe tumushake cyangwa nze byose mbivugire iwawe.
Pascal yabyemeye atabyemeye hanyuma mu modoka bataha amuyobereza mu ishyamba
amukorera iby’ifundi ikorera ibivuzo amusiga aho aziko yamwishe.

Amakuru akitugeraho twifashishije ikoranabuhanga mu kureba umuntu baba bavuganye


nyuma maze ntungurwa no gusanga ari Pascal, nibwo twaje hariya iwanyu tukamuta muri
yombi, tumugejeje hano ntiyaturushya yemera byose ubu rero agomba gushyikirizwa
ubutabera bugakora akazi, Mwihangane kandi ndahamya neza ko uriya mugore ari Mama
wa Kenny ndetse Pascal ni Papa wa Kenny.
Niba mwibuka neza ibyo yatubwiye cya gihe ntagushidikanya ahubwo ya Mana ikora
ibyayo yaciye inzira Ibi byose biba ibizi, ariko kandi ni n’ingaruka z’icyaha cya
Pascal kuko ubu ntaba afunzwe azira kutamenya inshingano zikwiye umugabo mu rugo
rwe bikamutera kwisama yasandaye. Namwe murebereho rero mutazaba ake ahubwo
muvanemo isomo rikomeye”

Tukimaze kumva ubwo buhamya bukomeye twikije imutima maze Brown ahita abaza Afande,
Brown-“Nonese Afande ubwo nyuma y’ibi byose koko dukore iki?”
Afande-“Uriya Mugore aramutse adapfuye byaba ari amahire kuko bamugabanyiriza
ibihano, mu gihe rero akiri muri mabuso ni ugukora ibishoboka byose mukamwitaho
kuko namwe murabibona ko ashaje”
Brown-“Afande nta yindi nzira nanyuramo Papa akava mu gihome koko?”
Afande-“Ntayo rwose wowe se hari iyo ubona?”
Brown yagiye kuvuga mba muriye urwara araruca ararumira,
Afande-“Ndumva rero mwaza mukamureba akanya gato”

Brown yahereje urufunguzo Gasongo maze ajya mu modoka azana ibyo Brown yari yazanye
maze dukurikira Afande atwereka aho tuba duhagaze mu gihe agiye kumuzana,
Hashize akanya koko tubona baraje twongera kubabazwa na Papa Brown wari uje yambaye
ibirenge,
Akitugeraho yarebye hasi mbona koko igisebo imbere yimfura ye,
Brown-“Ihangane Papa! Byose byakwanditsweho ntanaho wari kubicikira, iki nicyo gihe
cyo kwisubiraho maze ukagorora ingendo”
Papa Brown-“Mbabarira mwana wanjye ndicuza impamvu mbaye ikigwari nshaje, ese ubu
koko nsize nkuru ki I musozi?”
Njyewe-“Ihangane Papa Jojo, burya hari igihe ibintu biza kugirango tumenye inzira
nyayo igororotse dukwiye kunyuramo kandi ni amateka azasiga umurage wo kuziba
icyuho umuryango wisanzemo uyu munsi”
Papa Brown-“Ariko ntabwo ngomba gufugwa burundu?”
Brown-“Papa! Uriya mugore naramuka apfuye urukiko rukanzura ko aricyo gihano
uzemera nta kundi”
Papa Brown-“Oya! Sinagwa muri gereza mba ndoga Nkubito, ahubwo nk’umwana wanjye
w’imfura kora ibishoboka byose uvugane n’umu police bita Kazungu”
Brown-“Yeeeh? Kazungu? Papa mwavuganye iki?”
Papa Brown-“Agiye kudufasha yewe!”
Brown- “Papa ibyo uvuga n’ibiki?”
Papa Brown-“Ndavuze ngo ugende urebe ikarita y’amafaranga iri mu kabati ndakubwira
umubare w’ibanga maze ukureho amafaranga yifuza uyamuhe mve mu buroko”
Brown-“Papa waretse gutagaguza ibyawe wakoreye ngo uratanga za ruswa, uriya mu
police siwe washutse Bruce ngo aramutorokesha nyuma yo kutwaka ama Telephone yacu
ngo tudatanga amakuru, Papa byihorere nta mafaranga nakwemera ko urekura hejuru yo
kwigerekaho andi makosa”
Papa Brown-“Ndavuze ngo ugomba kuyamuha niba kandi ubyanze nzabikora mubundi buryo”

Tukiri aho Afande yahise aza maze ahita avuga,


Afanfe-“Murihangana amasaha yarangiye muzagaruka muvugane”

Nta kindi twarengejeho Papa Brown twamuhereje ibyo ibyo twari tuzanye baramukatisha
arinda yinjira tumureba
Akimara kurenga natwe twarahindukiye maze turagenda mu nzira tugenda tubona wa mu
police bita Kazungu araduhagaritse……….

Ntuzacikwe na Episode ya 20
[6/10, 15:45] +250 788 819 279: Episode 20: Brown na we asanze Se mu buroko ngo
yatanze ruswa ashaka kumufunguza
Brown -“Si nguyu araduhagaritse! Ubu se noneho arashaka iki koko?”

Gasongo – “Yampaye inka! Ariko uyu mugabo, nako hagarara twumve!”

Njyewe – “Wasanga wenda buriya ari gutega lift nk’abandi bose ndumva twamutwara
niba bishoboka!”

Ako kanya Brown yahise aparika imodoka ku ruhande maze Afande Kazungu aza adusanga
atugezeho yunama mu idirishya ry’imodoka maze aravuga.

Afande – “Habari gani?”

Twese – “Nzuri Afande!”

Afande – “Ko mwari munshiyeho se ntabwo mwabonaga ko mpari?”

Brown – “Ntabwo nari nakubonye Afande ariko n’ubundi buriya ntawagucaho yakubonye
cyane ko nanagukeneye!”

Afande – “Ntiwumva se! Nanjye ni yo mpamvu naje hano nari nzi ko gahunda uriya
musaza yambwiye uri buze kuyikora uyu munsi.”

Afande yavuze gutyo njye na Gasongo dushigukira icyarimwe, Brown ahita abibona mu
gihe tukibitekerezaho.

Brown – “Nelson, reka mbageze ku iduka mukomeze akazi ubundi mvugane na Afande!”

Ako kanya Afande yahise yinjira yicara mu modoka dufatiraho iminota mike cyane
twari tugeze ha handi twakoreraga, tuvamo Brown na Afande baragenda, natwe
turakingura turinjira tugezemo.

Gasongo – “Bro, rahira ko uriya mwana w’umusore atagiye gutanga iriya ruswa!”

Njyewe – “Reka reka ntiyabikora, Brown nzi ko azi ubwenge!”

Gasongo – “Ahaa! Erega buriya Brown ntacyo atakora ngo Papa we afungurwe! Gusa
nyine reka twizere ko wenda atagwa muri kariya gatego.”

Njyewe – “Oya byo ntibishoboka.”

Twizeye ibyo maze dukomeza akazi kuko nta bakiliya benshi bazaga, nahise mfata
telephone yanjye mfungura whatsApp njya online message zitangira gufunguka, iya
mbere nafunguye yari iya Brendah yavugaga ngo.

“Cheri, miss you ni ukuri uzi ko nkumbuye guhuza imboni nawe!”

Namaze gusoma ako ka message numva ibinezaneza biri kunzamukamo nongera gukurura
intekerezo nibuka ya foto ye, nibuka byose nta na kimwe nsize maze aho kugira ngo
musubize nkanda yes nshyira ku gutwi na we anyitaba vuba cyane.

Brendah – “Hello!”

Njyewe – “Bite Mukunzi!”

Brendah – “Uuuh! Iki se ko ngukumbuye nkaba ndembejwe n’umutima umpatira kugusanga


byibura tugahuza imboni!”
Njyewe – “Oh Ma Bella! Niba hari ikintu kigora umutima wanjye ni ukubaho ntagufite

hafi yanjye, nubwo nagutuje mu mutima wanjye ukaba umwamikazi uganje ariko

buri gihe nifuza gukebuka nkareba na ya nseko, please humura ndagukunda sha!”

Brendah – “Uuuh! Amande urayemera?”

Njyewe – “Oh! Humura kuri njye ntabwo ari amande ahubwo ni impano nifuza kenshi
kuguha, humura nanjye mpari ku bwawe!”

Brendah – “Mana weee! Basi reka nze nkurebe mu rugo akanya gato!”

Njyewe – “Yoooh! Kandi koko ntabwo nakubwiye!”

Brendah – “Iki se sha?”

Njyewe – “Ko ndi hano mu mujyi!”

Brendah – “Uuuh! Wagiye gutembera se?”

Njyewe – “Oyaaa! Ahubwo niho ndimo nkorera ma Bella!”

Brendah – “What? Wabonye akazi se?”

Njyewe – “Sha ni story yaryohera amatwi yawe gusa unyemerere nze kuyikubwira
nkureba mu maso!”

Brendah – “Yego sha! Humura ndaba mpari kandi nk’ibisanzwe amatwi yanjye arishimira
kumva wowe, ahubwo se waje guca mu rugo utashye?”

Njyewe – “Wow! Byiza cyane! Ndaza kukureba nta kibazo ahubwo ubu nanashyugumbwe!”

Brendah – “Oh! You are welcome home disi!”

Njyewe – “Thank you!”

Brendah – “Kiss!”

Call end!

Nkimara kuvugana na Brendah numvise akayaga gahehereye gahuhera mu mutima wanjye,


numva ya mpumuro ihumuriza umutima wanjye.

Nkiri muri ibyo binezaneza narahinduye mbona Gasongo amaso yayahanze iwanjye maze
ahita ambwira.

Gasongo – “Ariko wahirwa wahirwa! Imana yaguhaye Brendah uzayiture ituro


riyikwiye!”

Njyewe – “Gaso! Sinabura kuyitura kuko ntacyo itakoze ngo ihindure amateka
yanjye!”

Gasongo – “Eh! Yampaye inka! Uriya mbona se ni we?”

Njyewe – “Nde se ko wikanze?”

Gasongo – “Uuuh! Ko mbona atera intambwe ndende la?”


Njyewe – “Ariko se ni nde?”

Gasongo – “Brown yewe! Dore ari kuza yihuta nk’utabaye!”

Ako kanya koko Brown yahise yinjira maze ahita ahitira kuri Gasongo.

Brown – “Mpa amafaranga yose ufite muri caisse mvuye kuri banki nsanga hariho
make!”

Gasongo – “Eh! Ngo amafaranga yose mfite?”

Brown – “Uri gutinda ahubwo, gira vuba ndi gukererwa!”

Gasongo – “None se ko uyu munsi nari bujye kurangura ubwo biraza kugenda gute?”

Brown – “Ibyo turaza kuba tubyigaho ndi kwihuta!”

Njyewe – “Brown! Nizere ko utagiye kuyaha uriya mugabo!”

Brown – “Nelson, ibyo byihorere nanjye si ndi umwana! Gaso, gira vuba njyende!”

Gasongo yahise areba amafaranga yose yari afite maze ayahereza Brown ntiyasigarana
n’ijana maze Brown arakata arasohoka aragenda.

Gasongo – “Bro, ubu koko Brown ntagiye gutanga ruswa?”

Njyewe – “Oya reka twizere ko wenda atari byo, ashobora kuba agiye mu yindi
business yihutirwa!”

Twakomeje kwibaza byinshi ariko buri wese akabura umwanzuro, turabyirengagiza


dukomeza akazi.

Byageze nimugoroba ntaha kare kubera gahunda ya Brendah, Gasongo twumvikana ko


nataha ambwira.

Nafashe umuhanda nerekeza mu rugo kwa Brendah, nkigera ku rugi rw’igipangu


ndamuhamagara na we anyitaba neza muri ka kajwi keza, aza ansanga ku mu muryango,
agikingura ubwuzu bwaransabye maze ngiye kumuhobera ngo mushyire ibicu ahita
ambwira.

Brendah – “Nelson, ihangane ni ukuri nanjye mbuze uko nkubwira ngo duhindure
gahunda, ba witahiye ndaza kukuvugisha!”

Njyewe – “Oh no! Bigenze gute?”

Brendah – “Sha niba unkunda by’ukuri, ndakwinginze reka nze kukubwirira online
basi?”

Njyewe – “Urabizi ko ngukunda kandi cyane ariko mbwira ntuze.”

Brendah – “Sha Mama, nako ndaza kukubwira si byo?”

Ubwo nabonye Brendah akomeje kunyingingira ibyo nemera kubyakire kuko mukunda,
noneho na ka kantu ko ku itama ntako yampaye ahubwo yarahindukiye aragenda nanjye
mpina umugongo nsubira inyuma.

Nasubiye ha handi twakoreraga maze Gasongo atangira kunserereza ambaza impamvu


ngarutse vuba, ariko nanjye nanga kumuhisha mubwiza ukuri maze na we atangira
kubunza umutima yibaza ibyo ari byo, gusa arankomeza.

Bwarinze bwira Brown atagarutse maze dupanga gutaha, twatangiye gusa n’abagera mu
rugo dutungurwa no gusanga nta tara na rimwe ryaka ariko tugira ngo ni umuriro
wabuze dukomeza kugenda turakomanga bwa mbere turategereza, dukomanga bwa kabiri na
none hashize akanya tubona ntawe ukinguye dutangira kwibaza ibyo ari byo.

Muri ako kanya twahise tubona umuzamu warariraga mu rugo kwa Brown azamuka ava epfo
muri ka gahanda k’amabuye, akitugeraho.

We – “Mwihangane nta kundi!”

Njyewe – “Ko utakinguye bite Muze?”

We – “Ahaaa! Ubwo mwasanze ngiye kugura agatabi hariya hepfo, gusa inkuru yabaye
kimomo!”

Gasongo – “Iyihe nkuru se muze?”

We – “None se ko na we bamutwaye!”

Njyewe – “Nde se kandi?”

We – “Wa muhungu mukuru wa Boss!”

Twese – “Yeee? Brown?”

We – “Baramutwaye da! Bashiki be na Mama we bagiye bakurikiye imodoka ya Police


imutwaye!”

Oh! My God! Inkuru mbi yatashye kuri twe maze agahinda gasatura umutima yacu ntawe
ubwiye undi duhindukira twiruka mu muhanda ugana kuri prison.

Nubwo hari kure ariko ntawananiwe ahubwo twese twarwaniraga kugera aho Brown yari
yerekejwe.

Tukigera kuri station ya Police intambwe ndende twaziteye twegera aho Gaju, Jojo na
Mama wabo na Kenny bari bari, nta kindi twahasanze atari amarira atemba ku matama
yabo.

Ako kanya wa mu Police wajyaga akunda kuza mu rugo yahise aza maze aratwitegereza
hashize akanya aravuga.

We – “Mwihangane na none kandi mwakire ibibaye, basore si nari nababwiye ngo


mwitondere ikibazo cya Muzehe Pascal?”

Njyewe – “Nyakubahwa ubu natwe nta kintu na kimwe tuzi, bigenze gute se ahubwo?”

Afande – “Birababaje gufunga umwana na se, Brown mugenzi wanyu yafashwe, ubu ari mu
maboko yacu akekwaho gutanga ruswa ngo afunguze Papa we, rero ibi byose ni umurunga
woroshye mwunze maze mugatandukira inzira ikwiye mukayoboka agatsibanzira.”

Gasongo – “Yebaba Mana Weee? Brown yabikoze?”

Afande – “Ibyo byabaye kandi ibimenyetso biramuhama!”

Oh My God! Twese twacitse intege ku buryo bukomeye, kuri njye nashakaga kuvuga
bikanga agahinda gataha imitima yacu ubwo.
Afande – “Ubwo rero mube mutashye ibindi tuzaba tubatumaho kandi mwihangane ariko
mumenye uko mugenda muri ibi bihe by’amagorwa.”

Akivuga gutyo yarahindukiye aragenda maze natwe turarandatana duhina umugongo


turataha.

Twageze mu rugo ntawe uvugisha undi maze buri wese yihina mu mashuka ibitotsi byo
byari ntabyo.

Bwarakeye mu gitondo ndabyuka nicara muri salon hashize akanya Gasongo aba araje,
dutangira kwibaza ikigiye gukurikira.

Mama Brown yaricaye maze natwe dutera inkingi itama tumutega yombi, maze araterura
aravuga.

Mama Brown – “Bana ba, hanyuma se nyuma y’ibi koko dukore iki?”

Njyewe – “Icya mbere ni ukwihangana tugakomera tukakira ibyo tudashobora guhindura,


icya kabiri ndumva twafatana mu mugongo tugatangira ubuzima bushya bwo kwirwanaho.”

Mama Brown – “None se bana banjye ubu ko ureba ayacu agendeye ubusa n’abanjye bose
bakajya muri gereza, byongeye kandi iyi nzu tubamo Papa Brown yari yarayitanzeho
ingwate afata ideni muri banki ry’amafaranga menshi, ubu nitutishyura neza nk’uko
biri mu masezerano bashobora kuyiteza cyamunara!”

Njyewe – “None se Mama! Usibye iriya business y’ama telepfone Brown yari yaraduhaye
ngo ducunge, izindi business Papa Brown yakoraga ntabwo wagerageza kuzicunga
tukishyura iryo deni?”

Mama Brown – “Nelson, iturize ntabyo uzi mwana wanjye, ntako ntagize ngo Papa Brown
ambwire business akora, iyo namubazaga yambwiraga ko ari ubucuruzi ariko
akabimbwirana umujinya, iyo nifuzaga kumusura aho akorera ntiyabyemeraga ariko
yambwiraga ko umunsi umwe azabimbwira ni biba ngombwa.”

Njyewe – “Eh! Noneho ndumva igihe ari iki wenda, ugende umurebe maze akubwire byose
utangire ugerageze, wenda nubwo byakugora mbere ariko nyuma wagenda umenyera gake
gake.”

Mama Brown – “Bakobwa bakowe koko ubu tubaye abande?”

Gasongo – “Humura Mama! Buriya ntabwo usigaye wenyine, ni na yo mpamvu turi hano,
komera turi iruhande rwawe kandi nzi neza ko iyi ntambara tuzayirwana tubikorera
icyo turi cyo ubu kubera mwebwe.”

Njyewe – “Mama! Wihanganye kenshi, wahangayitse kuva kera, ariko ubu ntabwo ari aho
kwiheba ahubwo ni aho kwiyubaka, humura ntuhagaze mu izamu rya wenyine ahubwo ufite
ba myugariro.”

Mama Brown- “Ayiga Mana! Murakoze kumpumuriza ariko ntabwo umugenzi wacyane
byarangiye aguye agacuho!”

Njyewe – “Ahatari kera azubura umutwe kuko ikiganza cy’Imana na cyo ntigihina,

ahubwo gihora kirambuye ngo kiramire umunyantege nke.”

Mama Brown – “Ngaho rero Gasongo najye hariya ku iduka, njye na Gaju tugiye kujyana

ingemu, kubera ko dusa nk’aho turi twenyine Nelson na Jojo basigare bafasha uriya
mukozi mushya waje bari buze kujya gusimbura Gasongo.”

Twese– “Yego Mama.”

Gasongo – “Ariko iduka rirera pe! Nari nzi ko turi burangure uno munsi none Brown

yaraye ayajyanye yose!”

Mama Brown – “Oya we! Utambwira ko yabatse amafaranga?”

Gasongo – “Caisse yose yayitwaye da!”

Mama Brown yubitse umutwe hashize akanya arunamuka ahita ahaguruka arasohoka
Gasongo na we ajya kwitegura ngo ajye gucuruza udu telephone duke twari dusigaye mu
iduka.

Mama Brown na Gaju bajyanye na Gasongo, nanjye na Jojo dusigara aho, birumvikana
ubuzima bwari buhindutse kandi bwari bugoye, icyo twareberagaho cyari kimwe, ryari
rya duka ry’amatelephone gusa na ryo ryari mu nzira yo guhomba kubera amafaranga
Brown yari yatwaye.

Bakimara kugenda nagiye kubona mbona Jojo aje aho nari ndi muri salon.

Jojo – “Nelson, bite se mutima?”

Njyewe – “Ni sawa Jojo, wowe se?”

Jojo – “Sha se ntubizi ko Brown na Papa bafunze, ariko buriya na Brown ni nka Papa
na we yagombaga gufungwa!”

Njyewe – “Uuuh! Ese Jojo ubwo koko wishimiye ko musaza wawe mukuru afungwa?”

Jojo – “Eh! Buriya Papa yatotezaga Mama, na Brown akantoteza, bagomba gufungwa rero
tukagira amahoro!”

Njyewe – “Inka yanjye! Yeh?”

Jojo- “Yiii! Maze ni byo, ahubwo namwe buriya muzahita mugenda musubire aho
mwavuye, na kariya kana babeshyera ko Papa yakabyaye kagomba guhita gasubira ku
muhanda vuba vuba ahubwo…………………”

Ntuzacikwe na episode 21 na Online Game …………


[6/10, 15:45] +250 788 819 279: Episode 21: Maman Brown asezeye ku bana be

Njyewe-“Jojo! Koko nibyo wifuza?”

Jojo-“yiiiii! Ahubwo buriya niba utanabizi na Gaju azahita agenda asange se,
hanyuma nsigare hano na Mama twenyine!”

Njyewe-“Jojo humura rwose nimubyifuza tuzagenda, ahubwo reka tujye gufasha umukozi
sibyo?”

Nkivuga gutyo hari umuntu wahise akomanga Jojo yihuta ajya ku rugi mu gukingura
twasanze ari Dovine disi!

Yarinjiye maze aricara, ariko mu maso ubona ababaye cyane, ubwo natwe dukomeza
kumureba burya ahari inkuru mbi umubiri nawo uratinya, hashize akanya,

Njyewe-“Dovi! Bite se?

Dovine-“Ni byiza”

Njyewe-“Imana ishimwe! Waramutse gute se?”

Dovine-“Uuuuh! Neza, none se Brown ari hehe ko kuva ejo ntamubona? Ndamuhamagara
bikanga, online ntaherukaho, ubu koko afite ikihe kibazo?”

Njyewe-“Nyine, Brown nako buriya ihangane”

Dovine-“Ngo nihangane?”

Njyewe-“Nyine nawe urabibona ntawe uhari!”

Dovine-“Nyine se ari hehe?”

Njyewe-“Dovi! Brown ntawe uhari?”

Jojo-“Eeeeh! Uraza ubaza Brown ntabwo uzi ko bamufunze? Baramufunze we na Papa ubu
bari kuwunnyamo!”

Dovine-“Oyaaa! Oya weeee!”

Njyewe-“Dovi! Pole sana”

Dovine-“Oya ntabwo bishoboka, ndashaka Brown”

Jojo-“Hhhhhh! Uramukura hehe se? Cyeretse nawe nutanga ruswa nk’iyo yatanze
bakagufata bakagufunga mukajya muhurira ku mpungure”

Njyewe-“Ariko Jojo wambabariye koko ukareka guhogoza umwana wavutse nkawe?”

Jojo-“Hano ni murugo di! Ushaka kuntegeka iwacu?”

Njyewe-“Dovi! Ihangane utuze ndagusobanurira”

Dovine-“Oyaaaa! Ndashaka Brown!”

Jojo-“Hhhhhh! Uramubonye nyine! Wagiye kuri gereza se?”

Njyewe-“Jojo wambariye koko ugatuza ngasobanurira Dovine ibyabaye”

Nkivuga gutyo Dovine yahise ahaguruka asohoka yiruka nanjye mwoma mu nyuma Jojo
asigara aseka cyane, tugeze hanze ntera intabwe ndende mfata ukuboko Dovine.

Njyewe-“Dovi! Ihangane utuze nkubwire”

Dovine-“Oyaa! Nelson mbabarira undeke”

Njyewe-“Oya! Nyumva ni ukuri ndashaka kugusobanurira uko byagenze”

Dovine-“Oyaaa Oyaa weeee!”

Ubwo Dovine yahise ahindukira agenda yiruka afungura umuryango arasohoka, nanjye
mwirukaho tukigera ku muhanda ahita ahagarika moto yicaraho moto nayo ifatiraho.
Kuko nari nambaye isengeri yonyine nahise nsubira mu rugo niruka maze nambara
agashati nsohoka vuba niha umuhanda nerekeza kuri gereza nubwo ntari nzi neza niba
ariho Dovine yari agiye.

Nkigera yo koko nasanze Dovine yicaye aho abaza gusura babaga bari ndetse aho hari
hicaye Gaju na Mama we, byaragaragaraga ko agahinda ariko kari kiganje mu maso yabo
kuri Dovine ho byari ibindi bindi.

Nicaye impande ya Dovine mu marira yariraga mufasha kwihangana nubwo ntacyo nari
gukora ngo muhoreze umutima wari uhabye.

Nagiye kubona mbona Papa Brown na Brown barasohotse baza bagana aho twari turi maze
twese dutangira kubika umutwe kuko burya hari ifoto ureba ugahisha amaso.

Bakomeje kuza badusanga maze batugezeho Mama Brown niwe wabashije kwikomeza maze
abahereza ingemu yari afite, Brown ahita aza asanga Dovine n’ikiniga cyinshi maze
araterura aravuga,

Brown-“Ma Dovy! Mbere ya byose mbabarira kuko ndi aho bidakwiye ko naba ndi”

Dovine-“Oyaaa! Chou, ni wowe mbona aha?”

Brown-“Ni njyewe ubona kandi ni nanjye ugusaba imbabazi kuko nagenze ingendo
y’abandi kandi itambereye ngatsikira nkagwa ndetse nkanavunika, ni ukuri mbabarira”

Dovine-“Ooooh My God! Cheri kuki wabikoze koko?”

Brown-“Nanjye si njye nabuze amahitamo nshiduka aho gukura umubyeyi wanjye mu


buroko musanzemo”

Dovine-“Oyaaa Oya weee! None se ubu koko unsigiye nde?”

Brown-“Ihangane Ma Dovy, umubiri wanjye niwo ufunzwe ariko umutima narawuguhaye


nawe urabizi, humura kandi uzambabarire umunsi nzaza nzasange ukiri wawundi.”

Dovine-“Mana weee! Ubu se koko ibyo numva kandi mbona nibyo? Cyangwa ndarota?”

Brown-“Nibyo Ma Dovy kandi ihangane wakire ibyo njye nawe tudashobora guhindura
muri kano kanya.”

Dovine yubitse umutse amarira ashoka ku matama ye ari menshi maze mu gihe Brown
atangiye kumuhoza,

Afande-“Iminota mwahawe yarangiye, mujye imbere tugende”

Mama Brown-“Yebaba wee! Ubu se koko mwambabariye nkavugana n’umugabo wanjye akanya
gato, ni ukuri ndabinginze.”

Afande-“Iminota itatu yonyine niyo mbahaye.”

Mama Brown-“Murakoze”

Mama Brown yahise yegera Papa Brown maze aramubwira,

Mama Brown-“Nonese muganji wanjye ubu koko ko ubuzima butwigaritse tubigenze gute?”

Papa Brown-“Ni ukwihangana nyine hari ikindi se?”

Mama Brown-“Ibyo byo ndabyumva, ariko se ku byerekeye kubaho?”


Papa Brown-“Nonese amafaranga yose ko yanshizeho wowe urumva twabigenza gute? Dore
n’igihe bari barampaye cyo kwishyura umwenda kirenzeho amezi ane, bitihise iriya
nzu n’ariya mamodoka bazabiteza cyamunara nonese ubu uragirango koko nkore iki ko
ubona nanjye ndi hano?”

Mama Brown-“Nagiraga ngo niba wenda bishoboka umbwire aho wari ugeze ukora business
z’ubucuruzi nkomerezeho”

Papa Brown-“Reka reka ibyo ntabwo wabivamo erega wowe uri umugore, ubwo se urumva
wabishobora?”

Mama Brown-“Erega nubwo ndi umugore ndi n’umubyeyi, rwose nubwo mfite imbaraga nke
ariko zose nazitanga umuyango wanjye ugakomeza kubaho”

Papa Brown-“Ariko abagabo bagorwa koko, ubu se wowe uraza umbaza amafaranga ndi no
muri gereza? Genda nawe wirwarize ushake uko uzabaho natwe ntidusetse”

Brown-“Papa wambabariye koko ukabwira Mama byose agakurikirana imitungo isigaye?”

Papa Brown-“Oya twe ubucuruzi bwacu tubukorera online, ntabwo yabivamo rero”

Afande-“Iminota itatu yashize mujye imbere tugende”

Mama Brown-“Wakwihanganye koko wo kabyara we”

Afande-“Reka reka ntawihangana kabiri, mujye imbere tugende”

Ako kanya koko Papa Brown na Brown bagiye imbere berekeza mu gihome maze natwe mu
gahinda kenshi turahaguruka ngo dutahe, tugikata ngo tugende wa mu Police wajyaga
aza mu rugo kenshi yaje ari kuri moto abonye ko ari twebwe araparika ayivaho aza
adusanga.

Afande-“Bite byanyu se?”

Mama Brown-“Ntabwo ntabwo nawe urabizi rwose”

Afande-“Mwihangane nta kundi, ahubwo nyine nari ndi buze mu rugo iwanyu uno munsi
ariko ubwo mbaboneye hafi reka mbabwire”

Mama Brown-“Uuuuuh! Utubwire ikise kandi? Birabe ibyuya!”

Afande-“Mama ihangane, nashakaga kukubwira ko ejo hari urubanza rwa Pascal ndetse
n’umuhungu we Brown , ubwo rero muzaze mwumve uko bimeze bitazaba umugani kuri mwe”

Mama Brown-“Ayiga Mana! Ubu koko bagiye kubakatira?”

Afande-“Tuzategereza uko bizagenda, ubutabera bugomba gukora akazi kandi ibizavamo


byose muzabyakire”

Mama Brown-“Bakobwa bakowe koko ubu ndabigira nte?”

Afande-“Ihangane Mama, burya ubuzima n’ubuzima kandi ubuzima n’ukumenya uko witwara
mu bihe nk’ibi, ugomba kwakira byose kandi ugakora byose kuko atari wowe
wabyihamagariye”

Mama Brown-“Ahaaa! Nta kundi nyine akaje karemerwa”

Afande-“Mwihangane Mama, ubwo ejo uzaze wumve uko bimeze kandi ukomeze ukomere mu
bihe nk’ibi”

Ubwo Afande yahise agenda maze natwe duhindukiza imigongo dufata inzira twerekeza
mu rugo.

Mu modoka twajemo ntawavugaga ahubwo ibitekerezo byari kure buri wese yibazaga
ikigiye gukurikiraho ariko tukabura umwanzuro, tukigera mu rugo Dovine yazinze
agahinda maze arataha.

Umunsi waciye ikibu ntawe ukoma, mbega wagiraga ngo ni urugo rw’umwe, mu masaha ya
nijoro Gasongo arataha, akigera mu rugo nkanjye wari umuzi neza nahise menya ko
ababaye, mushyira ku ruhande maze ndamubaza,

Njyewe-“Bite se Bro? ko mbona ubabaye?”

Gasongo-“uuuuh! Nelson ubu sinzi uko tubigenza kabisa?”

Njyewe-“Habaye iki se kandi?”

Gasongo-“Nonese ko yose ashize urumva ejo nzasubirayo koko?”

Njyewe-“uuuuh! Nizere ko atari amatelephone uvuga?”

Gasongo-“Niyo da! Yose arashize n’amafaranga ngaya ndayazanye yose, reka nze ahubwo
nyahe Mama Brown”

Njyewe-“Ooooh lala! Ibyago iyo bije byigereka ku bindi koko? Ubu se dukoze iki mwo
kabyara mwe?”

Gasongo-“Bro! ni uguhebera urwaje nyine nta kundi”

Njyewe-“Iryavuzwe riratashye”

Tukiri aho Mama Brown yahise adusanga aho twari turi,

Mama Brown-“Bite se ko mwihereye?”

Gasongo-“Mama! Nari nkuzaniye nako ngaya amafaranga yose nari mfite”

Mama Brown-“uuuuh! Nonese murantereranye namwe muragiye?”

Gasongo-“Oya ibyo ntitwabikora, ahubwo nyine telephone zari zisigaye zose


baziguriye rimwe, nta yandi mafaranga rero asigaye ngo tube twarangura izindi”

Mama Brown yakiriye amafaranga n’amarira amuzenga mu maso aragenda natwe dusubira
muri salon buri wese ajya kure mu bitekerezo, kurya byari uguhatiriza burya ahari
amagorwa amazi amanuka anigana.

Twarangije kurya nako gukora ku murwa tujya kwihina mu buriri mu gitondo dufata
inzira tujya kumva ibiva mu rukiko, twese nta wasigaye ndetse na Kenny
twaramujyanye.

Tukigerayo twaricaye Papa Brown na Brown bari bicaye imbere, ubwo turategereza
hashize akanya tubona abantu bambaye imyenda y’umukara baje, turahaguruka bamaze
kwicara natwe turicara.

Batangiye gusoma ama dosiye ibyo byari ikimwaro kuri twe kuko ntawari ufite
ikireguzo, icyaha nubwo ari gatozi ariko icyo gihe nti cyari icy’umwe ahubwo cyari
icy’umuryango, ibyaha byose byaraduhamaga kandi koko nicyo ubutabera bubereyeho.
Ntibyatinze nyuma y’umwiherero w’inteko abacamanza baraje maze uwari uyoboye abandi
yahise ahaguruka maze afata ijambo,

We-“Nyuma yo kumva ibirego no gusesengura ibimenyetso, urukiko rwemeje ko, Bwana


Pascal ushinjwa icyaha cyo gushaka kwivugana umubyeyi witwa Uwamahoro Stephanie mu
buryo bwo gusibanganya ibimenyetso by’uko babyaranye rwihishwa umwana witwa Kenny,
Bwana Pascal akaba atarashakaga ko bimenywa n’umuryango we, urukiko rwemeje ko
Pascal ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga miliyoni eshanu.

Kubera ko Brown umuhungu wa Pascal ahamwa n’icyaha cyo gutanga ruswa akabikora
agirango afunguze kandi asibanganye ibimenyetso, urukiko rwemeje ko, Brown mwene
Pascal ahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga miliyoni
ebyiri”

Ubwo Nyuma yo gukubita inyundo twarahagurutse maze Brown na Papa we babajyana


tureba, nta kundi natwe twarikubuye turataha mu kugera mu rugo ubuzima bwo
kwigunga bwatumaga tuzinduka twicaye ku kabaraza, natwe ubwacu twumvaga ntacyo turi
cyo.

Umunsi wa kabiri warashize uwa gatatu nawo urashira icyumweru kirirenga maze mu
gitondo kimwe ntazibagirwa twese twicaye muri salon twumva umuntu ukomanze ku rugi,
mu gukingura twasanze ari abasore bambaye neza, bari bafite impapuro nyinshi, mu
gusobanuza uwa mbere aba yometse urupapuro ku muryango twihutira gusoma ibyo ari
byo.

Ooooh lala! Inyandiko yagira iti:

“Kubera kutubahiriza amasezerano y’inguzanyo Bwana Ngaboyamahina Pacsal yagiranye


na Banki, iyi nzu ndetse n’imodoka ebyiri zifite ibirango bya ….Biratezwa cyamunara
kuri uyu wa gatanu taliki 10/02 saa mbiri za mugitondo”

Tumazegusoma ibyo buri wese yigunze ukwe nta kindi twari gukora usibye gufunga roho
ndetse tugakomezanya, umunsi warije maze icyo gitondo turabyuka dutungurwa n’abantu
benshi bari buzuye igipangu, narasohotse ndegera maze numva amajwi menshi y’abavuga
ibiciriro by’inzu, maze umwe muri bo arayitsindira.

Bavuye ku nzu bajya ku modoka maze zose uko ari ebyiri nazo zibona ba nyirazo,
icyakurikiyeho nta kindi usibye gutanga ibyangombwa byose maze baduha iminsi itanu
ngo inzu tube twayivuyemo.

Ubwo birangiye abantu bose baratashye maze natwe twihina mu nzu amarira n’agahinda
y’ibyari bitubayeho bisesekara kuri buri wese, uko umunsi washiraga niko agahinda
kakomezaga kwiyongera, maze habura iminsi ibiri ngo tuve mu nzu twicara muri salon
twese,

Mama Brown-“Bana banjye murabona ibyago duhuye nabyo, ubu agahinda karashonga
umutima wanjye, nta handi dufite twajya kandi nta rundi rwara dufite ngo twishime,
uyu mwanya rero nagiraga ngo mbasezere kuko ubu njye ndananiwe”

Njyewe-“uuuuh! Oya Mama, ugiye hehe se?”

Gaju-“Mama! Ugiye kujya hehe?”

Jojo-“Mama! Turajyana hanze! Tugiye mu kihe gihugu se?”

Mama Brown-“Nimutambona muzamenyeko ntako ntagize ngo mubeho, muzibuke byose kandi
muzafatane ibiganza iyatumye duhura izabahe kuzakura mukagwiza byose ariko
ntibizabe nk’ibiduciye mu myanya y’intoki”
Kenny-“Mammy ugiye hehe?”

Mama Brown-“Humura mwana wanjye aho ngiye si kure n’iruhuko ridashira, kandi humura
uwakubyaye yarambyariye kandi nari kuzagukuza, Imana izakundindire n’abanjye”

Mama Brown akivuga gutyo…………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 22…


[6/10, 15:45] +250 788 819 279: Episode 22: Maman Brown, Nelson, Jojo, Gasongo na
Gaju bagiye kuba mu cyaro

Twese twatangiye kwikorera amaboko dutungurwa nayo magambo yasaga nkaho ari
ayanyuma kuri we.

Gaju-“None se Mama koko ubu ko usa nkaho udusezera urabona tuzaba abande koko?
Wakwihanganye ukagarura agatege ko natwe tukiguhanze amaso”

Mama Brown-“Mwana wanjye ntako ntagize ngo nkandagire mpamye, aho bigeze ndananiwe
muzakomereze aho nari ngejeje kandi Imana izabe iruhande rwanyu”

Njyewe-“Mama! Ko usa nuri kuraga koko nta kibyihishe inyuma? Ni ukuri ubutwari
wahoranye kuva cyera bugumane maze duterane ingabo mu bitugu dukomeze urugendo ”

Mama Brown-“Oya mwana wa, nonese wowe urabona umwanzuro ari uwuhe? Aho kwanama ku
gasi nakwitahira.”

Gaju-“Ariko koko Mana yanjye ibi ni ibiki? Mama! Reka twitabaze Oncle Jules
adufashe muri ibi byago sibyo ngaho Ihangane”

Mama Brown-“Uuuh! Mwana wanjye se ko iyo ibyago bije ko umuntu abura aho apfunda
imitwe, Jules amaze iminsi yimukiye hanze we n’umugore n’abana, n’ibintu byose
yaragurishije, buriya cyagihe aza hano yari aje kudusezera ibyabaye namwe
mwarabibonye”

Gaju-“Mana weeee! Ubu koko Oncle yaragiye?”

Jojo-“Oooh my God ubu se kuki yansize?”

Njyewe-“Mama! Naraye ntekereza aho twaba tugiye iminsi baduhaye irangiye maze
nsanga ntahandi atari iwacu mu cyaro tukabanza kwiyibagiza ibi ndetse tugatangira
kwiyubaka buhoro buhoro inyoni yuzuza icyare”

Gasongo-“Nelson! Uziko usa nkaho ureba ibindimo! Nanjye nari nabitekereje none dore
tuguye ku gitecyerezo kimwe, Mama urabyumva ute?”

Jojo-“Eheeee! Ngo mu cyaro? Reka reka njye sinajya kuba mu cyaro, Mama wowe
wabyemera ra?”

Mama Brown-“Bana ba mwere kwigora, reka dupfe urwo twagapfuye, none bigende gute?”

Gaju-“Mama nyamara tugize amahirwe kwa Nelson bakatwakira byaba ari umugisha kuri
twe kandi abavandimwe nicyo baberaho”

Mama Brown-“Bana ba ibyo byari byo ariko mwe ntimubizi muracyari abana, reka reka
amagambo y’abantu sinayakira”
Gaju-“Oyaaa Oya Mama! Widutera agahinda, ndakwinginze witecyereza gutyo ahubwo reka
tugerageze, ubuzima Nibwo bukungu bukomeye, kuko aho ibindi byagendeye niho twe
tutagendeye, hari uwadutejeho cyamunara se? Mama! Tuza winanirwa turahari kandi
wibuke aho ibi byose byavuye, iyi yari intambara twagombaga kurwana kandi aho
bigeze tugomba kuyitsinda nta kabuza”

Gaju akivuga gutyo koko Mama we yaratuje arahindukira aratwitegereza maze aravuga,

Mama Brown-“Gaju! Nibutse byose, nibutse ko wababaye ukiri muto kandi mu buzima
waciyemo bwose warihanganye, mumbabarire kuba nari ncitse intege kandi ari njye
mureba”

Njyewe-“Yego Mama! Nitumara kwiyegeranya tuzagaruka mu mugi niyo nakongera gutera


umutaka, Gasongo agasubira kwisuma ndetse na Gaju akajya mu mbuto twazirwanaho gusa
ubu urabona ko ntaho dufite twahera ndumva rero twazinga utwangushye ejo mu gitondo
tugafata inzira, ndabizi neza Umukecuru wanjye n’umusaza ntago bazanga kutwakira”

Gasongo-“Muhumure Mama! Aho tuzaba turi hose tuzagerageza kubaba hafi kandi
tuzabakomeza nkuko mwadukomeje nturanye neza na Nelson urugo ku rundi”

Mama Brown-“Yoooh! Murakoze disi, nagende Pascal ansize mu magorwa! Ayiga Mana!”

Umwanzuro warafashwe mu gitondo kwari ukuzinga tukerekeza mu cyaro tugatangira


kwirwanaho, uwo munsi twiriwe tuzinga bicye mubyo twari kujyana maze ku mugoroba
mpamagara Gasongo na Gaju mbabwira ko nifuza kujya kureba Brendah nkamusezera
ndetse nkamubwira n’impamvu ngiye, ntibatindiganyije bemeye kumperekeza.

Twarasohotse tumanuka gacye tugana hahandi kuri restaurant yabo maze tugezeyo Gaju
na Gasongo basigara hanze ndinjira mu kugeramo nsanga harimo Mama Brendah,

Njyewe-“Mwiriwe Mama?”

Mama Brendah-“Wiriwe nawe!”

Njyewe-“Yego! Nonese ko nashakaga Brendah namubona?”

Mama Brendah-“Ariko niba ntibeshye si wowe ra?”

Njyewe-“Eeeh! Muranzi rwose ni njyewe”

Mama Brendah-“Yoooh! Disi Brendah ntawuhari ari murugo, uramushaka cyane se?”

Njyewe-“Yego Mama, ndamushaka cyane ”

Mama Brendah-“Noneho jya kumureba mu rugo niho nari mutumye”

Njyewe-“Murakoze Mama!”

Narahindukiye ndagenda nkigera ku muryango mbona nguwo Brendah amanuka aza, nanjye
ntera intambwe ndende musanga mugezeho atega bunyambo mugwamo maze ndamuhobera
byiza Gasongo na Gaju nabo baratwitegereza,

Njyewe-” Yambiiii!”

Brendah-“Yambiiii sha! Disi wari wambuze”

Njyewe-“Oooh! Humura uziye igihe, nonese umeze ute?”

Brendah-“Sha ndaho nyine gusa nari nkwikumburiye”


Njyewe-“Yooooh! Humura disi ukumbura ugukunda, nonese ufite akanya?”

Brendah-“Sha niba ari akawe ko sinakabura, ntubizi ko ari wowe utuma mbaho
nishimye? Sinakwanga ibyo byishimo rero”

Njyewe-“Oooh! Urakoze cyane, ngaho tujyane n’abavandimwe nabo erega baba bishimiye
kutugaragira”

Twese-“Wooooow!”

Twahise tuzamuka dukata hahandi nacururizaga nongera kuhitegereza aho hafi hari
hari cantine twinjiramo Brendah yicara iruhande rwanjye na Gaju yicara iruhande rwa
Gasongo ako kanya baza kutwakira twese dutuma udufanta ubundi dutangira kuganira
muri rusange ariko nibukaga ko disi ngiye gusezera Brendah agatima kakankomanga
agahinda kakenyegeza intimba mu mutima,

Hashize akanya gato tuganira maze naka umwanya, bose banteze amatwi ndaterura
ndavuga,

Njyewe-“Gaso nawe Gaju uyu yitwa Brendah muramuzi, ni umukobwa namenye


nkamwishimira, ni umukobwa w’umutima si umwasama mbese abereye kwambwikwa inkindi,
namukunze ntitangiriye itama nawe ankunda uko ndi ariko ubu igihe ni iki ngo
dutandukanwe n’amatage yayandi y’amatindi,

Ubu ngiye kure yawe ariko ngiye njyanye byose byawe kuko bindi ku mutima,

Uzazirikane aho wankuye nanjye nzazirikana aho wanyisangiye, Bre! Uko utureba aha
twimukiye iwacu kw’ivuko aho tugiye gukomereza ubuzima bushya, rero bibaye ngombwa
kuko impamvu ariyo itera kuba ngombwa,

Humura sinzahinduka, ndacyari wawundi nubwo nzaba ntari kumwe nawe ariko
uzanyemerere ukomeze unkunde kuko ndi Nelson ugukunda kandi utazahinduka”

Nkivuga ayo magambo, Brendah yubitse umutwe ku kameza maze nanjye ndamwegera
mushyira mu gituza, aba ariho aririra.

Hashize akanya Brendah arwana y’umutima uganjwe n’intimba ndetse n’ikiniga cyinshi
yahise andeba mu maso duhuje imboni mbona amarira azenga mu maso meza ye nuko yitsa
umutima arambwira,

Brendah-“Nelson! Ubu koko ibyo umbwira ni ukuri?”

Njyewe-” Ibyo nkubwira ni ukuri kandi nanjye ndi uw’ukuri imbere yawe, Bre!
Ndagukunda kandi zinzahinduka kuko ntazahindurwa nibyo nzasanga ahubwo nziyubaka
kuko nzi igisabo nsize njishe”

Brendah-“Nelson! Please sha winsiga!”

Njyewe-“Oooh! sinarota ngusiga kuko njye nawe imutima yacu yambitswe ikamba.

Humura sinzibagirwa rya joro nakugiye inyuma maze ugahindukira ukarambura amaboko
ngashyira ibiganza byanjye mu byawe ukankomeza nkabona Brendah nifuzaga, humura
ndacyari Nelson wikuriye mu mutaka, aho tugiye si kure ni hafi ndagukunda kandi
sinzahinduka”

Brendah-“Nonese ubu koko ibi bije bite?”

Njyewe-“Ma Bella bije kuko byagenewe kuza kandi ibyo aribyo byose hari indi nzira
y’igihogere izasibanganya agahinda dutewe nibi bihe bigoranye, icyo nifuzaga
kukubwira ni icyo wiyumviye n’amatwi yawe”

Brendah-“Nelson! Urukundo ngukunda rwatumye ndeka byose byari binkwiye


nkwizingiraho, kuva kuri Mama kugeza ku muryango wose baziko ari wowe nahisemo,

Nelson! Impano yanjye y’umutima nziko itakubangamiye yewe nziko wayakiranye amaboko
abiri, ariko biragoye kukubona ugenda , Nelson koko uragiye?”

Njyewe-” Singiye wese ahubwo ndakwisigiye wese, humura nkuko naje ukanyakira
ukankingurira umutima, nanjye sinzatinda ahubwo nzajya ntaha kuko mu mutima wawe
ariho iwanjye”

Agahinda kuzuye imitima yacu amaso yacu atembamo amarira, byari ibihe bigoye kuri
twe ariko kandi tutari twihamagariye.

Amagambo yari macye kuko icyo umwe yashakaga kuvuga cyari kiremereye umutima,
byasabaga imbaraga zazindi zifunga roho.

Aho twahavuye tuganya, isezerano nditwara ku mutima, nta kundi byari ibihe bigoye
kandi by’agahinda,

Ubwo nahise mperekeza Brendah maze mu nzira dutaha mbona arahagaze arahindukira
amfata ibiganza nubwo hari mu mwijima amaso ye yandebaga neza adahumbya,

Brendah-“Nelson! Nagukunze ntawe mbajije kandi nagukunze kuko ubikwiye, sinzagusiga


kuko uri kure ahubwo nzagusanga kuko ubikwiye, aha duhagaze ni hahandi hafite
amateka ahamye y’urugendo rukomeye natangiranye nawe kandi nzasozanya nawe uko
byagenda kose, akira kano kanigi ugatware uziko ari njye utwaye, uzakamanike aho
imvura itagwa kazakubera urwibutso rwanjye,

Ntuzatatire ngo utane ahubwo uzatere intambwe unsanga, nanjye sinzagutenguha


nzatotezwa no kutakubona ariko muri byose uzankunde kuko nakubwiye kenshi ko
ubikwiye,

Nelson ndagukunda kandi nzagukunda aho nzaba ndi hose nzagoheka ari uko numvishe
ijwi ryawe, I love you!”

Njyewe-“Thank you, amagambo umbwiye arankomeje kandi arandemye, sinzi niba hari
uwavuga ibyo uvuze kuri iyi si, ibyo umbwiye binyeretse ko ari wowe naremewe,
humura ndagukunda aka kanigi wambitswe na Mama wawe nzagacigatira ubutarekuza,
kazambera ubwugamo kambere urumuri aho ntabona kuko amaso yanjye abereyeho
kukwitegereza ndetse n’intoki zanjye zibereyeho kugukoraho, Bre! Ndagukunda”

Brendah yahise atega amaboko maze angwamo numva imisonga y’ibyishimo izamuka
umubiri wose mu by’ukuri Brendah naramukundaga.

Natuje umutima nemerera imbamutima z’ibyishimo maze zose zizamukira icya rimwe
twisanga twahuje imibiri, bwa mbere iminwa yanjye ihura niya Brendah.

Hashize akanya gato turatuza twongera kurebana duhoberana bwa nyuma maze mu ntege
nke Brendah yinjira iwabo nzinga agahinda mu mutima nsubira inyuma aho Gasongo
ndetse na Gaju bari bantegereje maze twerekeza mu rugo.

Tukihagera twasanze Mama Brown na Jojo ndetse na Kenny bicaye batuje, ibyo kuvuga
byari ntabyo ahubwo ako kanya kari ako kwitsa imitima nayo ikatwikiriza,

Twaricaye maze dusangira ibya nimugoroba dusoje bandurura boza bashyira mu bikapu
tujya kugoheka twitegura urugendo rugana Icyaro.
Mu gitondo twabyutse kare maze buri wese yitegereza mu rugo bwa nyuma dusezera
abakozi Nabo berekeza iwabo maze twikorera ibikapu dufata umuhanda,

Twinjiye muri bus yagendaga inshuro ebyiri mu cyumweru tugira amahirwe dusanga
itadusize maze bidatinze irahaguruka urugendo rw’amasaha atatu tugera mu ga centre
twaviragamo tuvamo dukuramo ibintu ubundi Gasongo ajya imbere nanjye njya inyuma
dutangira kuzamuka umusozi.

Jojo-“Eeee! Aha hantu njye sinahazamuka ashwi da! Sinishoboreye nta moto ziba ino?”

Njyewe-“Oya Jojo, niyo zanahaba ahantu tugiye ntiyabona uko ihazamuka”

Jojo yahise yemera dutangira kuzamuka ariko yagendaga ahagarara yifata mu mugongo
birumvikana n’ubwambere yari akoze urugendo rungana gutyo.

Kenny we yari yamenyereye ndetse hari n’igihe we na Gaju badusigaga tukabasanga


imbere.

Twageragaho tukicara twese tukaruhuka hashira akanya tugakomeza, twanyura kuri


Robinet tukanywa utuzi tugakomeza urugendo.

Twakomeje kugenda bidatinze dutangira kureba mu kabande k’iwacu turakomeza


turagenda bidatinze tuba tugezeyo,

Njyewe-“Mama Gaju! Mu rugo dore ni hano muhumure turahageze”

Mama Brown-“Ahwiiiiii! Mana we! Umugongo wari ucitse neza neza”

Kenny-“Grand Fre! Ngiye kurira igiti mbe nirira amapera”

Njyewe-“Nta kibazo Kenny ba wirira rwose”

Gasongo-“Dore nanjye rero mu rugo ni hariya kuri iriya nzu isize igwa y’umweru”

Gaju-“yooh! Ni hafi cyane!

Njyewe-“Ndabona rero ubanza bagiye mu kabande reka ndebe aho tubika agafunguzo
hariya munsi y’inzu mbafungurire”

Nahise manuka gato ndeba agafunguzo maze ndafungura turinjira,

Jojo-“Ego ko? Nelson muri gusana ariko?”

Njyewe-“Kubera iki se Jojo?”

Jojo-“Nuko mbona hano ari itaka gusa”

Gaju-“Iyicarire rata Kenny Jojo mwihorere”

Jojo-“Nonese utwo tuntu tumeze nk’inkongoro nitwo mwicaraho?”

Mama Gaju-“Uuuh! Umwana wanjye ndamugira nte mwo gaheka mwe?………..


[6/10, 15:45] +250 788 819 279: Episode 23: Mu cyaro bakiriwe na Sogokuru wa Nelson
batangirayo ubuzima bushya

Jojo-“Ngewe ndabona ntazi, ubu se ahubwo ko nta matara arimo nijoro ntabwo tureba
Film?”

Gaju-“Ariko Jojo ubwo uba wigira ibiki? Ubure ubwicara ugashikama uracyari mu
miteto”

Njyewe-“Aha niho mu rugo rero, mbana na Nyogokuru na Sogokuru wanjye, rwose ni


kalibu ikibagora mujye mumbaza”

Mama Gaju-“Urakoze bambe”

Njyewe-“Reka nsimbuke nzane amazi nanarebe ko ba Nyogokuru bari hariya mu kabande


muticwa n’irungu ndabanguka”

Kenny-“Turajyana!”

Njyewe-“Nta kibazo Kenny tujyane rwose”

Nikojeje mu cyumba nararagamo cyera aho maze mpindura imyenda nambara yayindi iba
ikuze nako ishaje yo gukorana ubundi mbatura ikijerekani Kenny arankurikira
tumanuka mu rutoki dukata hirya gato tugera mu kayira kajya ku iriba ntereye amaso
hepfo mbona Nyogoku ari gutera intabire bari bamaze guhinga nsiga ikijerekani aho
manuka musanga mugezeho,

Njyewe-“Mukecu! Uraho?”

Nyogokuru-“Egoko Mana rero! Nuliso ni wowe?”

Njyewe-“Ni njyewe Nyogoku!”

Nyogokuru -“Bikiramaliya mubyeyi! Ugeze ino ute?”

Njyewe-“Naje da! Naje rwose nubwo mbatunguye”

Nyogokuru -“Ayiweee! Ndabona warabaye umuzungu, Are weee! Dore akabiri karagiye
karanyerera ntiwareba”

Njyewe-“Hhhhh! Erega nabaga mu mugi”

Nyogokuru -“Uuuuh! Mu Rwanda rw’iyo se muraho?”

Njyewe-“Yego turaho tumeze neza, ko wahinze bwije se Nyogokuru we?”

Nyogokuru -“Nagiraga ngo iyi ntabire ive mu nzira, iyo iwanyu akavura se kari kugwa
mugatabira ra?”

Njyewe-“Hhhh! Mu mugi ntago duhinga Nyogoku, ahubwo se Sogokuru arihe?”

Nyogokuru -“Dore agiye aho hepfo kwa Nyiramana ngo bahishije akarwa, tumaze iminsi
tunywa agakatsi da”

Njyewe-“Eeeeh! Imana ishimwe, uyu mwana se wamumenye?”

Nyogokuru -“Uuuh! Dore re! Ugira uti se nari nanamubonye? Enda ngwino umpobere
mugabo wa”

Kenny yahise atambuka maze ahobera Nyogokuru,


Nyogokuru -“Uraho uraho neza”

Kenny-“Ni sawa”

Nyogokuru -“Nuko nuko ye! Amashyo?”

Kenny-“Nta ribi”

Kwihangana byarananiye maze ndaseka na Kenny araseka umukecuru wanjye biramuyobera,

Njyewe-“Kenny iyo bavuze ngo amashyo uravuga ngo amashyongore sibyo?”

Kenny-“Nonese kuko ndi umusore buriya sinavuga ngo amashyongabo?”

Njyewe-“Hhhhhhh! Oya Kenny! Insuhuzanyo ntago bayihindura”

Nyogokuru -“Dore re! Uyu mwana se aba uwande, ndabona amaso araya, ntaho muzi pe!
Niko uba uwande?

Njyewe-“ Nyogoku! Uyu mwana nako Sogokuru naza ndaza kubabwira, ahubwo si uyu
wenyine mu rugo hari n’abandi”

Nyogokuru -“Ngo hari n’abandi?”

Njyewe-“Yego barahari rwose Nyogoku”

Nyogokuru -“Ayiga Mana! Ubu ntibaruguyemo mwo kabyara mwe?”

Njyewe-“Oya nta kibazo reka nze ngire vuba turebe icyo tubakiriza”

Nyogokuru -“Zamukana amazi urebe utujumba turi mu gitebo nanjye ndazamukana


agashogoro”

Njyewe-“Yego Nyogoku”

Njye na Kenny twahise tuzamuka nunama ku iriba mvomera muri ya jerekani ubundi
turazamuka tugeze mu rugo,

Njyewe-“Gaso! Gaso!

Gaju-“Agiye hariya hirya iwabo ngo araje mukanya”

Njyewe-“Eeeeh! Nizere ko ntatinze, nageze hariya hepfo mpura na Nyogokuru njye na


Kenny tubanza kumusuhuza”

Mama Gaju-“Eeeh! Arataha ryari se ngo tumusuhuze natwe?”

Njyewe-“Araje mukanya rwose humura intabire yari ari gutera igiye kurangira
azamuke”

Jojo-“Ngo inki?”

Njyewe-“Intabire Jojo!”

Jojo-“Ibyo se n’ibiki?”

Njyewe-“Ni umurima uba wahinzwe utegereje guterwamo imyaka, rero agiye kurangiza
kuyitera”
Jojo-“Yiiiiiiii! Kandi koko nahoze mbona abantu bari kwitaba amaguru nanirwa guseka
kuko nari naniwe”

Mama Gaju-“Ariko Jojo ubona utari agashwi koko? Ubwo se umuntu uhinga ibyo arya
baramuseka?”

Gaju-“Mwihorere ntacyo azi aracyari umwana, ahubwo Nelson mbwira icyo ngufasha
disi”

Njyewe-“Oya Gaju! Banza uruhuke ndonge bino bijumba mbitereke ku ziko nta kibazo
byo ndabyifasha”

Mama Gaju-“Nelson! Oya reka agufashe, buriya ibintu byose ni ugufashanya”

Ubwo Gaju yahise antwaza isafuriya nanjye nterura igitebo kirimo ibijumba
turasohoka tugeze hanze duhura na Kaka,

Nyogokuru -“Dore re! Uziko koko hari nabandi? Nuliso uwo mukobwa mwiza se ni
umukazana, ayiiiiiiii! Naze ampobere rwose”

Njyewe-“Hhhhh! Nyogoku, wamushima se?”

Nyogokuru -“Umva ye! Urumva ari njye wakanga ibyiza koko? Anda ngwino umpobere disi
we!”

Gaju yaratambutse maze ahobera Nyogokuru akanjya amwitegereza yongera amuhobera


gutyo gutyo,

Nyogokuru -“Gira umugabo”

Gaju-“Ndamushimye”

Nyogokuru -“Nuko nuko murakaza neza! Nuliso akuye umugeni mu mugi da! Si nguyu
ahubwo nanyakire kano gashogoro ndabona agiye gucana mu ziko oya nako naze mbanze
muhe utuvuzo”

Njyewe-“Hhhhhh! Nyogoku! Uraza kutumuha ahubwo ngwino winjire mu nzu usuhuze


n’abandi bicaye hano”

Nyogokuru -“Uuuuh! Yego shenge”

Nyogokuru yashinze agakoni asindagira aza mu nzu maze agezemo,

Nyogokuru -“Si ngaho! Uuuuuh! Uziko koko aribyo, nuko rwose imana ishimwe iduhaye
abashyitsi, yoooh dore harimo n’umubyeyi shenge!”

Mama Gaju yarahagurutse maze ahobera Nyogokuru nk’ibisanzwe bamarana umwanya ubundi
akomeza hirya aho Jojo yari ari mu kumuhobera Jojo ahubwo akitaza kuko yabonaga
Kaka yuzuye ibitaka.

Nyogokuru amaze kudusuhuza yakuruye akarago maze atangira kuganiriza abashyitsi


nanjye nsanga Gaju turonga ibijumba dushyira mu cyungo dupfundikizaho ikoma ubundi
turacanira, dusubira mu nzu tuba tuganira n’abandi,

Njyewe-“Nyogoku! Ababantu se wabamenye?”

Nyogokuru -“Uuuh! Mbabwirwe nande se Nuliso? Ngirango ni wowe urabambwira”

Jojo-“Hhhhh ngo Nuliso”


Mama Gaju-“Ariko Jojo wambabariye, rata Mukecu turi abashyitsi baturutse iyo mu
mugi, ibindi Nelson arababwira”

Njyewe-“Yego Nyogoku! Ndaza kubabwira ikitugenza”

Tukiri aho numvishe ikivugirizo mpita menya ko ari Sogokuru uje, maze ndahaguruka
ndamusanganira akinkubita amaso,

Sogokuru-“Yampaye Inka Karambizi ka Nkukiyehe wa Rugerinyange rwa Mushumba


twataramye! Ye? Nuliso ni wowe mwa?”

Njyewe-“Ni Njyewe Sogoku”

Sogokuru-“Ongera umpobere mwana wa! Eeeeh! Waragiye uba umunyamugi neza neza”

Njyewe-“Hhhhh! Oya nibyo rwose”

Sogokuru-“Eeeeh! Ugira ngo ntuje neza ra! Dore mvuye gusogongera hariya hepfo kwa
Nyiramana ampa agacuma k’atatu dore akira rwose ndaje tugasome”

Njyewe-“Sogoku! Ngwino ubanze usuhuze abashyitsi”

Sogokuru-“Inka yanjye! Mu nzu se harimo abashyitsi?”

Njyewe-“Barimo rwose ntago naje njyenyine”

Sogokuru-“Nuko nuko sha! Wamenye ko irungu ryari ritwirengeje, ugira uti se kuba
hano twenyine ntibituma twibagirwa nuko abantu basa”

Nagiye imbere maze Sogokuru aza ankurikiye akibakubita amaso,

Sogokuru-“Rugamba twataramye! Uuuuuuh! Nuliso, aba bashyitsi ko bashyitse ubakuye


hehe koko?”

Njyewe-“Sogoku barashyitse byo!

Sogokuru-“Reka mpere kuri uyu mukobwa wanjye”

Ubwo Sogokuri yahereye kuri Mama Gaju maze aramuhobera aramwitegereza cyane,

Sogokuru-“Uuuuuh! Uyu mukobwa asa nande ra?”

Njyewe-“Sogoku! Ubanza utamuzi ariko?”

Sogokuru-“Uuuuh! Nyamara anciye mu jisho”

Njyewe-“Sogoku! Ni ya maso y’abasaza, buriya kubera ko wabonye abantu benshi ugenda


ubitiranya”

Sogokuru-“Nabyo byashoboka mwa! Aba bana beza se ni abawe?”

Mama Gaju-“Yego ni abanjye Sogoku”

Sogokuru-“Ni muze mumpobere bana ba!”

Gaju niwe wahagurutse mbere ahobera umusaza maze Sogokuru aramwishimira,

Nyogokuru -“Dore uwo muhobere neza ni umukazana”


Sogokuru-“Yampaye inka y’igaju, niko se mukobwa wanjye, amashyo”

Gaju-“Amashyongore Sogoku”

Sogokuru-“Cyebuka nkurebe neza”

Twese twari twasetse twagiye hasi reka Gaju we amasoni yari yamutanze imbere,
Sogokuru nawe akomeza kumwitegereza hashize akanya aramurekura Gaju aricara.

Amaze kwicara Kenny nawe yakurikiyeho, Jojo niwe waje nyuma maze Sogokuru nawe
aricara,

Sogokuru-“Nuliso! Reba rwa ruhisho nzanye wakire uyu mubyeyi amanure akavumbi, ubu
uyu musozi ntiwamuvunnye umugongo koko”

Mama Gaju-“Nta kibazo muze, ndumva meze neza rwose”

Nyogokuru -“Oya rwose baguhe usome ntago warugwamo, ahubwo muje neza, bana ba
mutambuke namwe musome ku gakatsi”

Nahise nikoza mu kirambi nzana ka kacuma ndeba n’umuheha ndaza mpereza Sogokuru
maze arasoma,

Sogokuru-“Akira soma ucurure mubyeyi, dore wakoze akazi gakomeye, uzi kubyara
ugakuza abana nkaba, akira rwose karafutse”

Mama Gaju yasomye gacye maze asubiza Sogokuru igicuma nawe aradufatira turasoma,
Jojo amaze gusoma tubona asohotse yiruka,

Sogokuru-“Nuko nuko mwana wa, nari maze kabiri mbura uwo ntuma, rwose nangaga
kurushya uriya mucyecuru dore asigaye afite umugongo umuzonga”

Nyogokuru -“Iiiiiii! Dore njya kumva nkumva ikintu kikiyoka kirazamutse maze
kikamfata hano dere aha mu mugongo, maze kikangugunaaaa”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Sogokuru-“Naho ubundi se wa mubyeyi we wahora niki ko iyo ari inzoka y’ingugunnyi!


Niyo rwose”

Njyewe-“Hhhhh! Ntago aribyo Sogoku! Ahubwo ni umubiri uba utangiye kunanirwa kubera
izabukuru”

Sogokuru-“Umva da! Mwebwe buriya ntago mubizi, icyo kiyoka na ba Sogokuruza


barakirwaraga, ahubwo reka nze nkuvugutire umuti”

Mama Gaju-“Umuti ubwo ni uwuhe?”

Sogokuru-“Ndaje rwose muvugutire, ahubwo se nako ntungora, dore ni urwagwa


ushyushya akarunywesha intagarasoryo”

Njyewe-“Sogoku! Ubu se uwo muti koko urakora?”

Sogokuru-“Uuuuuh! Humbya gato mwana wa, reka nze ntamire intama imwe ubundi
nkwereke”

Sogokuru akivuga gutyo Gaju yarinjiye arandembuza turasohoka tugeze hanze


arambwira,
Gaju-“Nelson! Ko byahiye se nta gasahani?”

Njyewe-“Eeeeh! Reka nze ndebe”

Nasubiye munzu ntangira gushakira hose ariko mbura isahani n’imwe nkiri muri ibyo.

Nyogokuru -“Ariko Nuliso! Uri gushaka iki?”

Njyewe-“Ndi gushaka amasahani ngo twarure turye?”

Nyogokuru -“Uuuuh! Uyaheruka cyera yose nta nimwe isigaye, nanagende n’ubundi
ibiryo nariragaho numvaga bitaryoshye! Enda ahubwo reba inkoko aho mu nguni usukeho
utujumba na twa dushyimbo dusangire”

Nahise ndeba iyo nkoko maze nsubira aho Gaju yari ari tubikora nkuko Nyogokuru yari
abitubwiye, tugaruka muri salon, nsubirayo nzana amazi dukaraba mu ntoki dutangira
kurya.

Nyogokuru yakomeje kwitegereza Jojo wari wanze kurya ahubwo yapfutse umunwa maze
aramubaza.

Nyogokuru -“Niko se muko, ko udakora mu kajumba bite? Enda fata kano ni ko kanini
maze ukore no mu dushyimbo utamire?”

Jojo yihagazeho aragifata ariko ntiyakirya mu gihe twe twari dutangiye kwijuta,
twakomeje kurya maze dushoje turashimira dukaraba intoki ako kanya Gasongo aba
arinjiye.

Sogokuru-“Inka yanjye! Dore wa muhungu wa Ruti”

Nyogokuru -“Uuuuuh! Mwese burya mwigabye eheee! Nawe ko yabaye umuzungu ra!”

Gasongo-“Hhhhhh! Nibyo da erega mu mugi haba hari byose, usibye ko na hano iwacu
ari heza”

Sogokuru-“Oya nibyo rwose! Ngaho kurura uwo muvure wicare hano impande yanjye nawe
utubwire amakuru”

Gasongo akimara kwicara twaratuje maze nitsa umutima ndavuga,

Njyewe-“Sogokuru nawe Nyogokuru! Murabizi ko maze igihe kinini ntaba hano, muribuka
igihe ngenda mbasezeye nkababwira ko ngiye gushaka imibereho mu mugi”

Nyogokuru -“Uuuuuuh! Ndabyibuka rwose mwana wanjye mujyana n’uyu mwene Ruti”

Sogokuru-“Ubu se koko nabyibagirwa, hanyuma se byaje kugenda gute mugeze iyo za


mugi?”

Njyewe-“Twaragiye tugezeyo dushaka akazi ko mu rugo mu myaka ibiri tubonye byanze


twahise dutangira kwirwanaho dushaka akazu dukodesha, maze tukajya tukishyura buri
kwezi”

Sogokuru-“Uuuuuuh! Kuki batabacumbikiye se ahubwo? Uranyumvira ra?”

Njyewe-“Oya Sogoku! Mu mugi ikintu cyose ni ifaranga, n’icumbi bararyishyura,


ntubizi se ko badahinga!”

Nyogokuru -“Bakobwa bakowe! Ubwo barya iki?”


Njyewe-“Ndacyababwira Nyogoku! Ubwo tumaze gutangira kwibana, njye nagiye mubyo
gucuruza amafaranga yo gushyira muri telephone hanyuma Gasongo ajya kwikorera
imizigo”

Nyogokuru -“Ngo wacuruzaga iki?”

Njyewe-“Dore n’akantu kameze gutya bahamagaza, hanyuma icyo nacuruzaga ni ibyo


bashyiramo bagahamagara”

Nyogokuru -“Ese maaama! Ibyo binyabazungu se noneho ndamenya ari ibiki?”

Njyewe-“Ubwo rero aho niho namaze igihe kinini maze nza kumenyena n’uyu muryango
mbese baba inshuti nziza ndetse njye nuriya Gasongo dutangira kwibanira nabo, vuba
aha rero twahuye n’ibyago bikomeye biba ngombwa ko naho twabaga bahadukura, tubuze
aho twerekera rero dufata icyemezo cyo kuza hano, Sogoku! Ni ukuri mutwakire dore
amagorwa y’ubuzima aduteze iminsi”

Nyogokuru -“Yooooh! Mwihangane mwarahuritse disi! Ubu se koko ninde muhanya


wabateye ibyo byago?”

Sogokuru-“Ahaaa! Isi ntigira kiramira kandi buriya abahanga bavugako ngo igenda
yikaraga da, ubwo se koko ayo siyo magorwa bavuga”

Mama Gaju-“Nta kundi yaratugwiririye niyo mpamvu tuje tubagana”

Sogokuru-“Yewe! Nubwo natwe ntako twibereyeho muhumure nkuko mwafashije umuzukuru


wanye nsigaranye natwe gato keza tuzagasangira tumanuze utuzi twegeke umusaya,
burya gato k’amahoro karuta byinshi by’amahane, njye n’umucyecu wanjye tumaze
imyaka myinshi tubana ngirango namwe murabibona uko tungana uku, mu mibereho yacu
yose twaranzwe n’urukundo rwa kimeza, turangwa no kwizerana ndetse turangwa no
kwifata, urugo rwacu rwaragendwaga iyo nabaga narasuhutse nagendaga musezeranyije
kutazamuhemukira maze nawe akanyemerera ko atazabikora na rimwe,

Dore nabanje kujya iyo za Kigali aho nakoraga akazi k’ubuzamu nako reka tubareke
mujye kwegeka umusaya tuzaba tuganira, ariko se noneho ubu aka kazu turarambura
hehe ikirago?”

Njyewe-“Humura Sogoku! Njye na kano kana gato turajya kurara kwa Gasongo abandi
ntacyo baraguma aha”

Gasongo-“Yego rwose nari nje kubatwara”

Kaka-“Ngaho mugende bana banjye Imana ibarinde”

Twarasezeye maze njye na Kenny twerekeza kwa Gasongo dutangira kubaho mu ubuzima
bushya mu cyaro………………
[6/10, 15:45] +250 788 819 279: Nafashe akaboko Kenny
turasohoka dutambika gato
tuzamuka mu rutoki dukomeza
hirya gato nti hari kure, mbega
yari inzu ku yindi, tugezo
Gasongo arugurura dukomeza
hirya arakomanga hakingura
akana gato.
Gasongo – “Bite Kali? Ntabwo
mwari mwaryama se?”
Kaliza – “Oya! Twari tugiye
gusenga tukabona kuryama.”
Gasongo – “Ngaho suhuza
abashyitsi.”
Njyewe – “Kaliza yambi!
Uracyanyibuka se?”
Kaliza – “Yego! Ngaho suhuza
n’uno mwana mungana.”
Kaliza yasuhuje Kenny ariko
ubona afite udusoni twa tundi
tuba kuri buri mwana cyane
cyane uw’umukobwa maze
duhita twinjira arakinga, tugeze
mu nzu dusuhuza Mama
Gasongo dutangira no kuganira
amakuru y’iyo twiyibutsa
n’amateka ya kera.
Igicuku kinishye twaramusezeye,
Gasongo ashaka aka matela
yajyanaga kwiga kera kari gato
cyane ku buryo twahise twibuka
ukuntu bamusererezaga ngo
arara ku rwembe, turasasa
tukihengekaho ariko guhindukira
nawe urabyumva kwari
ugukomanaho twese
tugahindukirira rimwe.
Bwarakeye mu gitondo
dukanguka kare twihumura mu
maso Gasongo yegura isuka
akurikira Mama we wari ugiye
mu kabande, Kenny asigarana
na Kaliza mu rugo nanjye
nsubira mu rugo iwacu nsanga
Kaka yabyutse kare.
Kaka – “Uh! Ayiga Mana!
Nuliso, wabonye bucya?”
Njyewe – “Yego Nyogoku, ahubwo
se mwebwe?”
Kaka – “Wahora ni iki se ko wa
mukobwa muto yaraye yicaye.”
Njyewe – “Ngo kubera iki se
mwokabyara mwe?”
Kaka – “Ngo ntiyaryama ku
kirago da!”
Njyewe – “Yooh! Ni
ukumwihanganira buriya
byamutonze kubera ko atari
abimenyereye, maze ashobora
kuba ari n’ubwa mbere yari
akibonye!”
Kaka – “Uh! Ubu se koko abari
b’ubu, ahaaa! Ubu se ko kera
twabyiboheraga tukaguma mu
kirambi twaramye, none ab’ubu
bo banga no kukiryamaho!”
Njyewe – “Nta kundi Nyogoku!
Ibya kera tubikunda kuko
byarangiye ariko tugomba
kwemera n’ibishya bikaza.”
Kaka – “Nta kundi mwana wa,
iby’ubu ko ari iterambere ry’iyo
se wagira ute?”
Njyewe – “Reka njye gushaka
udukwi hariya mu ishyamba
mbone uko nza kugufasha
gusarura ibishyimbo.”
Kaka – “Ntiwumva se, simbuka
rwose!”
Nahise nzamuka vuba vuba
ngera mu ishyamba ryari ruguru
yo mu rugo nicara ku gishyitsi
nkura ka gatelephone mu
mufuka maze ndakatsa ako
kanya Brendah ahita
ampamagara, akanyamuneza
karanyuzura nkanda yes
nshyira ku gutwi.
Njyewe – “Hello!”
Brendah – “Mana weee! Nelson
Bite sha!”
Njyewe – “Ni Byiza Bre!
Amakuru yawe mukunzi?”
Brendah – “Oya sha byanze ni
ukuri, maze kuva cya gihe
sindahora. Nelson, kubaho
ntagufite ko bigiye kunyanika
ku gasi, uzi ko nta kintu
nkikorera!”
Njyewe – “Yooh! Nanjye aho
ndi agatima karatera
kanyibutsa wowe, humura
ndakuzirikana mukobwa ukwiye
gukundwa nanjye!”
Brendah – “None se ba Jojo na
Gaju bameze bate?”
Njyewe – “Bre! Baraho bari
kumenyera ubuzima bwo mu
cyaro.”
Brendah – “Yooh! Bihangane ni
ukuri mu buzima ni ko bigenda,
gusa nibikunda nzaza mbasure
vuba kuko umutima urananiwe
pe!”
Njyewe – “Eeeh! Bre,
uravugisha ukuri?”
Brendah – “Yego Sha Nelson! Ni
ukuri n’iyo naza nkagukoraho
byonyine nagarura isura nk’iyo
nahoranye. Nelson, ihangane
ukomere kandi ibyo ukora byose
ni amateka nzubakiraho
urukundo nkukunda maze
ntiruzagurutswe n’umuyaga, ni
ukuri ndagukunda.”
Njyewe – “Bre…!”
Ohlala! Nkivuga telephone
yahise izima umuriro wari
ushizemo maze numva agahinda
kazamutse mu bice byose
by’umubiri, ubwo byari ugushaka
umwanya nkaza kujya hasi mu
gacentre nkacaginga.
Ako kanya nahise nshyira
telephone mu mufuka maze
ntoragura udukwi, ntibyatinze
iminota mirongo itatu nari
mbonye inkwi nyinshi,
ndamanuka ngaruka mu rugo
nsanga Jojo yicaye hanze
yipfutse igitenge mu mutwe
yubitse umutwe mu maguru.
Njyewe – “Jojo! Jojo!”
Nabonye atanyitaba maze
mukoraho ahita ashiguka.
Jojo – “Oh! Urankanze wee!”
Njyewe – “Bite se?”
Jojo – “Ni ibyo ureba! Ntubibona
ko ntasinziriye se?”
Njyewe – “Pole sha nta kundi,
none se twabigenza gute sha
Jojo ko ari ko twiberaho ino?”
Jojo – “None se nta matela
mugira?”
Njyewe – “Hano matela si
ngombwa, tuba twaramenyereye
gusasa ibyatsi tugashyiraho
ikirago ikiringiti cyaboneka
ukacyiyorosa, ariko iyo kibuze
wiyorosa ikindi da!”
Jojo – “Egoko Mana rero!
Ahaa! Njye ndabirambiwe rwose
ngiye kwisubirira mu mujyi!”
Njyewe – “Nusubirayo uzajya
uba he se Jojo?”
Jojo – “Uuh! Nabura aho mba se
ni ko ubizi?”
Njyewe – “Ariko buriya nubwo
urambiwe aha, uko waba
ubayeho kose uri iruhande rwa
Mama wawe n’abavandimwe
bawe nta cyiza kibiruta.”
Jojo – “Ariko Nelson ujya
unyitegereza?”
Njyewe – “Cyane rwose! N’ubu
ndi kukwitegereza!”
Jojo – “Ubona ukuntu ndi
umukobwa mwiza?”
Njyewe – “Cyane ni ukuri!”
Jojo – “None rero ubwo urumva
naba muri rino vumbi, nkarara
ku biki harya? Si nzi ukuntu
numvise mubyita, ubwo urumva
nazasa nte?”
Njyewe – “Jojo! Erega buriya
nta muntu wanze gusa neza,
nta n’utifuza kubaho ubuzima
buryoshye kuko ntawe bitabera,
ahubwo byose biba ku
bw’impamvu. Ubu se Mama
wawe ni we wari wanze gutwara
imodoka, akarya neza? Gaju se
yanze frecheur? Ahubwo wowe
ihangane igihe kizaza kandi kiri
hafi!”
Jojo – “Reka reka Gaju
murusha ubwiza, ntiwabonye se
ko yaje yaracupiye? Reba iyi
peau yanjye ariko!”
Njyewe – “Ahaaa! Ahubwo se
bari he?”
Jojo – “Bagiye ngo kureba wa
Mukecuru ugenda yunamye?”
Njyewe – “Eh! Ok reka njye
kubareba.”
Jojo – “Genda wowe byo
uranagashoboye, urabona ibi biti
byose uzanye ra? Nimuza
muransanga hano.”
Nasize Jojo aho maze
ndamanuka ntereye amaso
hirya mbona koko Mama Brown
na Gaju bari gusarura
ibishyimbo mu murima, maze
ndakomeza ngenda mbasanga
nkibageraho.
Kaka – “Nuliso, ntabwo utinze
mwana wa, kuva kera
nakundaga ukuntu wajyaga
utebuka, none ndabona umujyi
utaraguhinduye!”
Njyewe – “Yego Nyogoku!
Ndabona wabonye abagufasha,
Mama Gaju mwaramutse?”
Mama Gaju – “Nelson,
twaramutse neza pe!”
Gaju – “Sha nanjye maze
namenye gusarura ibishyimbo!”
Njyewe – “Wow! Ntureba se, ni
byiza cyane ni ukuri.”
Twatangiye gusarura tunaganira
wabonaga akanyamuneza kuri
twe kari kuganza ka gahinda
twahoranye. Ibyo bikanshimisha
kandi bikanyereka ko inzira
zose zicibwa kugira ngo zigereyo,
iyo twari turimo rero uko
byagenda kose yagombaga
kutugezayo kuko ari yo yari
iharuye kandi ari nyabagendwa.
Umunsi waciye ikibu tuva mu
murima turataha, twageze mu
rugo dusanga Jojo akicaye ha
handi ndetse yanasinziriye,
dutura imitwaro twari twikoreye
maze Mama Gaju aramwegera.
Mama Gaju – “Jojo! Kanguka
dore twaje! Ese wahise
usinzirira ko? Ihangane mwana
wanjye dore ni wowe wanze
kwegeka umusaya!”
Jojo – “Ariko Mama, urabona
nari kuryama kuri kiriya
kintu?”
Mama Gaju – “Ngaho vuga buke
Nyogokuru atagira ngo
twabagaye nawe wabibonye ko
ariko babayeho kandi twaje
tubasanga.”
Jojo – “Oya njye
ndabirambiwe.”
Gaju – “Jojo! Wakwihanganye
koko ko natwe tutanze bwa
buzima sha?”
Jojo – “Erega mwe musa
nk’abari gukina film, none se
ubundi aha murabona
habakwiye? Ubu murabona
muzaguma hano kugeza aho
mubaye nk’uriya mukecuru
ugenda wunamye?”
Kaka yahise ahinguka maze
twese turyumaho.
Kaka – “Uuh! Niko mwana wa
aho ntiwaguye isari koko?”
Jojo – “Mukecu! Ubwo koko uko
ungana uko uba ujya gutaba
amaguru ngo utaba iki?”
Kaka – “Ayi we! None se
mwana wanjye, ko umuntu
akora akiriho kugira ngo
azabeho ejo hazaza, uragira
ngo ndekeraho gukora ngo
nitahire ejo? Ntuzi ko no muri
Bibiriya y’Imana bavuga ngo
udakora ntakarye?”
Jojo – “N’ubundi rwose njye
nta biryo byanyu nariye
nimunateka bya bintu ntabwo
mbirya rwose, ubwo rero
sinkwiye no gukora cyane ko
byatuma mba mubi sinzabone
umugabo, nako dore nabuze
n’umuriro ngo nigire Online, uzi
ko abantu bose bambuze?”
Twese twararebanye maze buri
wese akata ukwe, Jojo asigara
aho, nk’ibisanzwe njye na Gaju
tujya gutunganya ibya saa sita,
bihiye tuzana mu nzu maze
dutangira kurya cyakoze icyo
gihe Jojo noneho yariye duke.
Umunsi wije utyo, umunsi wa
gatatu hari mu masaha
y’ikigoroba tuvuye gusarura
udushyimbo twari dusigaye maze
nyarukira ku gacentre ngo
nshyire telephone zacu ku
muriro maze mu gihe
ngitegereje mbona abantu
bashungereye imodoka yari
iparitse aho hafi.
Mu kwegera aho, umubyigano
wabaye mwinshi nguma inyuma
y’abandi, mu kwitegereza neza
nabonye umwe ufite ibipapuro
arimo kwandika abantu ari
nako bakomeza kwiyongera,
maze kubibona nitegereje
imodoka nziza yari iparitse aho
maze mbona urugi rurakingutse
umuntu arandembuza kubera
kwa kumenyera gutanga me2u
niruka musanga ndetse koko
ahita antuma agakarita ka
telephone.
Nkivayo narakamuhaye
aranshimira maze mfunga roho
ndayikomeza nihanagura mu
maso nimeza neza maze
ndamubaza.
Njyewe – “Mwiriwe se ahubwo?”
We – “Bite se musore, ushaka ko
nguhemba?”
Njyewe – “Oya rwose.”
We – “None wifuzaga iki se?”
Njyewe – “Nagira ngo mbabaze
niba wenda mwansobanurira
ibyo bari kwandikira abantu
hano nanjye ngatonda
umurongo nk’abandi nzi ibyo ari
byo.”
We – “Uuh! Uraho utazi ko turi
gutanga akazi ko gusarura
icyayi kiri muri kiriya kibaya
cya Rwezi?”
Njyewe – “Uzi ko ntari mbizi,
reka nanjye ntonde
umurongo?”
We – “Garuka gato sha, buriya
sinakubaza gato?”
Njyewe – “Nta kibazo rwose
Boss!”
We – “Hano hafi nta hantu
nabona inzu yo gukodesha?”
Njyewe – “Eh! Inzu yo
gukodesha?”
We – “Yego! Nk’inzu nini kabisa
igaragara mbega ku buryo
umuntu yakwisanzura.”
Njyewe – “Reka numve ra?
Ndumvaa? Nako kubera ko
maze iminsi ntaba ino reka nze
gato nkubwire aho nari nzi niba
zikihaba.”
We – “Sawa sha, uransanga
hano ndabona tukarayemo.”
Ibyo gutonda umurongo
nabivuyemo nsubira kuri wa
musore wari wanshyiriye
amatelephone ku muriro maze
ngezeyo ndamubaza.
Njyewe – “Nari ngarutse Boss!
Zuzuye se?”
We – “Eh, aka kanya? Cyangwa
ntabwo uzi ko dukoresha
imirasire y’izuba?”
Njyewe – “None se harya kwa
Directeur haracyabayo amazu
yo gukodesha ra?”
We – “Eh! Ko numva ufite
agafaranga Boss? Buriya inzu
ya hariya wayigondera?
Zirahari ariko arazikosha
kabisa!”
Njyewe – “Noneho reka mbanze
njyeyo telephone ndaza
kuzifata ngarutse.”
Nahise mpindukira nihuta kibuno
mpamaguru, iminota icumi nari
ngezeyo nkinjira kwa Directeur
mba mpuye na we asohoka.
Directeur – “Bite se sha wowe ko
uza wahagira?”
Njyewe – “Muraho Bwana
Directeur?”
Directeur – “Bite sha? Ntaho
nkuzi ra?”
Njyewe – “Rwose mushobora
kuba munzi! Erega buriya muba
mwaranyuze imbere y’abantu
benshi.”
Directeur – “Ni njyewe uje
ushaka se, cyangwa uje kureba
abakobwa banjye? Aha
witonde!”
Njyewe – “Ni mwebwe da! Nari
nje kubabaza niba mufite inzu
yo gukodesha?”
Directeur – “Uuh! Ubuse wowe
buriya wajyamo ko inzu zanjye
zihagazeho?”
Njyewe – “Nta kibazo rwose
njye nditeguye niba ihari
twakumvikana.”
Directeur – “Ibihumbi mirongo
itatu urabifite mbere y’uko
njya kukwereka?”
Njyewe – “Eh! Nako mwabanza
mukanyereka rwose
turumvikana.”
Directeur yahise ajya imbere
maze afungura umuryango
atangira kunyereka mbona inzu
nini nziza rwose maze kuyireba
neza.
Directeur – “Ok! Niba rero
uyafite urishyura amezi abiri
ubundi nushaka uyiraremo!”
Njyewe – “None se bwana
Directeur, ntabwo mwagabanya
nkazajya mbaha ibihumbi
makumyabiri na bitanu ku
kwezi?”
Directeur – “Eh! Oya ntabwo
nayemera! Erega izi nzu
nazubatse mfashe inguzanyo,
none ko nyishyura buri kwezi
urabona ubwo nabeshwaho
n’iki?”
Njyewe – “Rwose umuntu
ushaka kuyijyamo ni yo afite,
kandi humura ntabwo
azagutesha umutwe!”
Directeur yiyumviriye gato maze
ahita ambwira.
Directeur – “Ok! Sha ntacyo
n’ubundi yari yicaye ubusa,
genda umubwire aze ajyemo
byose ni kimwe nta mafaranga
yiyanga.”
Njyewe – “Araje rwose mu
kanya ahubwo ntujye kure!”
Ibyo nabivugaga ngeze ku
muryango amaguru nyabangira
ingata nkigera ha handi nari
namusize ndamubura ntangira
gushakashaka dore ko hari
abantu benshi. Ako kanya hari
indi modoka yaje ipakiye ibintu
iparika aho, hashize akanya
mbona wa mugabo ayihagaze
iruhande nihuta musanga
mukoraho arahindukira.
We – “Eh! Bite sha? Nari
nakubuze nagize ngo wayibuze
ugendera ko.”
Njyewe – “Oya! Ahubwo bibaye
amahire, mpise nyibona da!”
We – “Koko se? Dore usanze
n’abanzaniye ibintu ari bwo
bakiza, none se ni he baguciye
angahe?”
Njyewe – “Ni hariya hirya gato
kwa Directeur naho
amafaranga yo banshiye
ibihumbi makumyabiri na bitanu
ukishyura amezi abiri!”
We – “Uh! Ko ari make?”
Njyewe – “Erega hano ni mu
cyaro Boss! Usibye ko mu batuye
ino ntawapfa kuyigondera.”
We – “Ni uko ni uko sha, noneho
reka tujyane n’ino modoka
uhatwereke hanyuma
nanishyure.”
Njyewe – “Nta kibazo Boss!”
Ako kanya yinjiye mu modoka
najye ndinjira ngenda
mbarangira iminota, mike cyane
twari tugezeyo mvamo mujya
imbere nkomanga umuryango wo
kwa Directeur barafungura
turinjira twicara muri salon
hashize akanya araza.
Directeur – “Musore, uhise
ugaruka se?”
Njyewe – “Yego rwose mpise
nza, dore nguyu wa muntu
nakubwiraga ndamuzanye.”
Directeur yatangiye kumubwira
byose mbega amusobanurira ibyo
yari yambwiye ku byerekeye
inzu hanyuma azana urupapuro
ndabandikira arishyura.
Directeur na we amuha
urufunguzo rw’inzu turasohoka
tugeze hanze wa mugabo aba
arambwiye.
We – “Hanyuma se sha
ntiwamfasha ukankuriramo
biriya bintu ukabishyira hano mu
nzu?”
Njyewe – “Oh! Ibyo biroroshye
rwose ahubwo natinze!”
Nahise mpina ishati n’ipantaro
ntangira gutunda kimwe ku
kindi nshyira mu nzu nsoje
mufasha no gukora isuku neza
ubundi ndamubwira.
Njyewe – “Boss! Rero ndabona
birangiye nshobora kugenda
nkajya gutonda umurongo
hariya nkareba ko nabona
kariya kazi.”
We – “Uuh! Ariko ubanza
ukunda gukora sha?”
Njyewe – “Cyane rwose, kandi
muri iyi minsi nkeneye
amafaranga cyane.”
We – “Eh! None se mu rugo ni
inaha kavukire?”
Njyewe – “Yego ni ho rwose.”
We – “None se ko wambwiye ngo
umaze igihe gito utahaba
wabaga he?”
Njyewe – “Nabaga hariya mu
mujyi wa Gisenyi i Rubavu.”
We – “Ko wavuyeyo se
ukagaruka inaha byagenze
gute?”
Njyewe – “Hari ibibazo, byabaye
ngombwa ko tuza kwibera ino
kuko ni cyo gisubizo cyonyine
twari dufite mu biganza.”
We – “Uuh! Wowe n’ababyeyi
bawe se?”
Njyewe – “Yego! Njye
n’umubyeyi, na bashiki banjye
n’undi mukuru wanjye, abo bose
turi umuryango wavuye mu
mateka aduhejeje inyuma,
ahubwo reka niruke njye
kureba ko nabona kariya kazi.”
We – “Buretse gato ubanze
umbwire, none se wigeze wiga?”
Njyewe – “Yego narize rwose!”
We – “Abo mubana se barize?”
Njyewe – “Yego.”
We – “Oh! Noneho ejo muzaze
hariya ku kibaya nimuhagera
uzaze undebe nzaba mpari
tuvugane.”
Njyewe – “Ni byo se koko?
Yewee, mwaba mukoze cyane
rwose!”
We – “Reka rero nguhembe kuko
wandangiye inzu
ukananterurira ibikoresho.”
Njyewe – “Yee? Koko se?”
Uwo mugabo yahise akora mu
mufuka maze akuramo inote
imwe y’ibihumbi bitanu
arayimpereza nanjye
ndashimira maze ndamusezera
birumvikana byari ibyishimo kuri
njye ndetse no ku bo nari
nsanze.
Nageze ku gacentre nihuta njya
muri butiki yo kwa Mwenzangu
ngura umuceri n’umunyu
n’amavuta n’utundi tuntu
dutandukanye harimo
n’udusahani mvuyeyo nyura
kuri telepfone zacu nzamuka
nihuta ngeze mu rugo nsanga
bose bicaye hanze, Gaju ahita
ahaguruka vuba aza ansanga
……………
Ntuzacikwe na Episode ya 25
muri Online Game…………
[6/10, 15:45] +250 788 819 279: Episode 25: Jojo ngo ntiyaba mu cyaro, yigiriye mu
mujyi…Abandi bahawe akazi keza batakekaga

Gaju- “Nelson! Bite? Twari twakubuze! mbega kuzerera”

Njyewe- “Ooh! Pole sha mvuye hepfo hariya ku gacentre ahubwo akira ibi nzanye
ugende utegure nanjye ndaje ngufashe”

Gaju yapfunduye gato mbona ariyamiye maze agenda yihuta nanjye nicara gato aho
Sogokuru na Nyogokuru na Gasongo bari bari kugariniza Mama Brown na Jojo na Kenny
Kaka-“Nuliso! Ese ko ndeba wagiye ugahera?”

Njyewe-“Nyogoku! Nari nagiye hepfo ku gacentre mpura n’umuntu ansaba ko mufasha


nanga kumwirengagiza”

Kaka-“Ni uko ni uko mwana wa, wenda nawe hari aho muzahurira agufasha, dore ngaho
jya gucana mu ziko ijoro riraguye”

Njyewe-“Yego Nyogoku!”

Narihuse nsanga Gaju amaze guterekaho, nanjye mufasha gutunganya ibindi ari nako
tuniganirira.

Gaju-“None se Nelson, wishe umuzungu hehe?”

Njyewe-“Hhhhh! Wahora n’iki ko nanjye ngize amahirwe ngahura n’umugisha mu nzira


nawusuhuza ukampamaho, ahubwo usenge Imana ugume muri uru rugo”

Gaju-“yego sha! Maze ndi ku mavi, humura ntugenda rwose none se ngo bigenze gute?”

Njyewe-“Sha ngeze hariya hepfo ku ga centre…….”

Gaju namubwiye byose aratangara cyane maze aransimbukira arampobera.

Gaju-“Yoooh! Mbega byiza! Mana weeee! Humura Imana iri kumwe natwe kandi nibikora
ni ukuri tuzayitura ituro riyikwiye, sha nanjye rero niriwe kwa Gasongo ndi
kubafasha gutonora ibishyimbo nabonye afite ababyeyi bafite ubwuzu, burya uburere
mufite bufite aho buva, uzi ukuntu banyishimiye!”

Njyewe-“Woooow! Byiza cyane sha! Wahuye na Mabukwe wawe?”

Twese-“Hhhhhh!”

Gaju-“Yego sha!”

Twakomeje guteka ibiryo birashya turarura tujyana mu nzu ubundi duhamagara


Nyogokuru, Gasongo, Kenny na Jojo barinjira, dutangira kurya maze dusoje,

Kaka-“Bana ba murakoze, sinari mperutse kumva impumuro y’urukarango”

Njyewe-“Murisanga Nyogoku!”

Kaka-“Yewe, mutategereza Umuganji wanjye, buriya yahuye n’abandi bagabo bari mu


misango”

Njyewe-“Yego Nyogoku ahubwo mu gitondo hari aho tuzindukira, udufatire iry’iburyo”

Jojo-“Iiiiii! Turasubira mu mugi, ntiwumva ahubwo reka ntangire nzinge!”

Njyewe-“Oya Jojo, Mama Gaju! Cya gihe nagiye hariya hepfo ku ga Centre ……..”

Namaze kubabwira byose ntacyo nsimbutse maze Mama Gaju ahita ambwira,

Mama Gaju-“Yoooh! Ni ukuri Imana yumve abayo maze natwe twubure umutwe twongere
tubeho tubesheho n’abandi”

Njyewe-“Ubwo rero murirare ku ibaba mu gitondo kare kare inkoko niyo ngoma”
Jojo-“Njyewe ntimumbare mu bajya muri ibyo bishanga byanyu…

Njyewe-“Nta kibazo uzasigarane na Kenny mube hafi ya Nyogokuru tuzaza tubasanga”

Gasongo-“Nelson! Urakoze cyane kandi twizere ko Imana yatumye biba izi impamvu
yabyo”

Njyewe-“Ngaho reka tujye kwegeka umusaya, Nyogoku! Mugire ijoro ryiza”

Kaka-“Yego mwana wa, Imana ibarinde”

Ubwo twafashe akayira kajya kwa Gasongo tugezeyo nk’ibisanzwe Kaliza aza
kudufungurira turinjira maze twegeka umusaya.

Mu gitondo Gasongo ni we wabyutse mbere, nanjye ndabyuka twitera utuzi dusezera


Kenny n’abandi turamanuka tugeze mu rugo dusanga Mama Gaju na Gaju bahagaze hanze
duhita tumanuka tuganira twerekeza kuri cya kibaya cya Rwezi.

Twagezeyo turi mu ba mbere abandi batangira kuza badusanga, dutegereza abaduha


amabwiriza, hashize akanya tubona umugabo araje umwe wari wambaye bote araje
ntangira kurangaguzwa hose ngo ndebe ko nabona na wawundi wampaye gahunda ariko
ndaheba.

Batangiye guhamagara abanditse banabaha ibikoresho basaruriramo icyayi binjira


batangira n’akazi, hasigara bacye natwe turimo maze uwatangaga ibikoresho aba
aravuze.

We-“Hari undi wiyandikishije muri mwe ntahamagaye?”

Twese ubwo twaracecetse kuko ntitwari twanditse ubundi ahita akomeza.

We-“Abandi rero mutahe imyanya yuzuye”

Yamaze kuvuga gutyo ahita yinjira mu cyayi ajya gukoresha abandi hashize umwanya
duhagaze sinzi ukuntu narebye hirya gato mbona abagabo batatu baza aho twari turi,
ndebye neza mbona wa mugabo narangiye inzu ari hagati yabo maze nanjye ndanyonyomba
ngenda ngana aho yari kunyura.

Akihagera nahise mwegera ahita ngira amahirwe ahita ambona,

We-“Bite se sha?”

Njyewe-“Ni Byiza Boss! Twari twaje”

We-“Eeeh! Mwihangane natinze gato, none se ba bandi wambwiye bari he?”

Njyewe-“Bari hariya hirya rwose twabukereye niba bishoboka mudusabire natwe


batwandike baduhe n’ibyo dusaruriramo”

We-“Eeeeh! Genda ubabwire baze hano tuvugane gato”

Ubwo nahise nkata nihuta njya aho ba Gasongo bari bari, mbabwira ko wa mugabo
namubonye ndetse ko ambwiye ngo tuze tuvugane maze barankurikira tukimugeraho mbona
aratangaye.

We-“Ni aba se?”

Njyewe-“Yego”
We-“Eeh! Uyu ni Mama wanyu?”

Twese-“Yego”

We-“Mana wee? Nonese harya mwese mwize amashuri atandatu yisumbuye?”

Twese-“yego”

We-“Nta wize se na kaminuza?”

Gaju-“Keretse Mama wenyine!”

We-“Oooh! My God, Mama ngwino hano gato tuvugane”

Mama Gaju yatambikanye na wa mugabo bajya hirya gato natwe dusigara aho ndetse
bamazeyo akanya katari gato hashize akanya baragaruka badusanga aho twari turi maze
wa mugabo ahita avuga,

We-“So, maze kuganira na Mama wanyu ho gato kandi muhumure akazi muraza kukabona”

Twese-“Koko se?”

We-“Nibyo muhumure muraza kukabona rwose, ahubwo ndagira ngo mbasobanurire neza
ibyerekeye aka kazi mutangire muzi neza byose”

Twese-“Murakoze cyane ni ukuri”

We-“Ubundi twe turi uruganda rutunganya icyayi, duhingisha icyayi mu bishanga


bitandukanye maze tukabisaruza kugeza bitunganyijwe mu ruganda, nkibabona nkubiswe
n’inkuba rwose ngize n’agahinda kubona abasore beza nkamwe, umukobwa utagira uko
asa yewe n’uyu mumama mwiza mwemera kuza gufata akazi nk’aka, binyeretse ko mufite
ubushake bwo gukora kandi byongeye mufite guca bugufi gutangaje.

Rero ngiye kuba mbagize ba Gapita buri wese ndamuha lisiti y’abantu mirongo itatu
azajya yandikira imibyizi buri munsi ako niko kazi kanyu, hanyuma ngiye gukora uko
nshoboye mvugane n’ababishinzwe iwacu mu ruganda ni ukuri nyuma y’igihe gito Imana
niba ibikunze mwabona akazi keza iwacu mu ruganda ndabizi harimo imyanya”

Twese-“Ooooh my God! Ni byo koko?”

We-“Yes of course! Hano rero ba Gapita bahembwa ibihumbi bitatu ku munsi naho
bariya basarura bagahembwa igihumbi na Magana atanu ku munsi, reka nze mbarebere
ayo ma lisiti mutangire n’akazi ahubwo nonaha”

Akivuga gutyo buri wese yikije umutima maze ikizere gitaha mu ndiba y’imutima yacu
reka kuri njye ho byari ibindi bindi, nashimiye Imana mu mutima ndetse nyiragiza
n’ibiri imbere kuko byose twari tumaze kubona ntawari ubyiteze.

Hashize akanya wa mugabo aduha ama lisiti maze aratubwira,

We-“Uriya mugabo mwasanze ahamagara abantu niwe muzajya musigira izi lisiti ndetse
mukazifata no mu gitondo, guhamagara abakozi byo bizajya biba mu gitondo saa sita
bagiye mu kiruhuko na saa kumi batashye, akazi keza rero!”

Twese-“Murakoze cyane!”

Ako kanya twatangiye akazi izuba riva ndetse saa sita zigeze turahamagara buri
mukozi amenya Gapita we, bahise batumenya nimugoroba ho bazaga badusanga aho twari
turi tukabandikira imibyizi bagataha, uwo munsi akazi karangira gutyo natwe
turataha.

Twageze mu rugo dusanganirwa na Kenny,

Kenny-“Mere bite se?”

Mama Gaju ni byiza Kenny wiriwe ute?”

Kenny-“Uziko Jojo yagiye!”

Twese-Yee?”

Mama Gaju-“Ibyo uvuga ni ibiki Kenny?”

Kenny-“Yaciyeho da! Yajyanye n’igikapu ngo ntashaka kuba mu cyaro”

Aho twese twari turi twacitse intege tubura icyo dukora, byari ibihe bibi kuri twe
kuko nyuma y’agahe gato nongeye kubona Mama Gaju na Gaju amarira abazenga mu maso.

Nahise mpindukira niruka, Gasongo nawe anyoma mu nyuma Kenny ahita aduhamagara
cyane.

Kenny-“Nelson! Gaso! Mwikwirushya mumukurikira, musa n’abagendeye rimwe mu gitondo,


ubu niba ari ucaho kabisa yagezeyo yatangiye gukata umugi”

Ooooh! My God! Aho twari tugeze buri wese yicaye aho amaso tuyahanga impinga
yarenze agenda ibitekerezo bijya kure ndetse kure cyane hahandi ugaruka ariko
ushigutse.

Hashize akanya dutangira gukomezanya, Gasongo yegera Gaju atangira kumuhumuriza


najye negera Mama Gaju ndamwihanganisha n’ubwo byari bikomeye ariko burya niyo
wacigatira umuntu cyangwa ukamufata mu biganza biba inkingi ishobora gutuma
ahagarara akema ubundi agatera intambwe.

Icyo gihe twagerageje guteka ariko nsa n’uwaruhijwe n’ubusa kuko twakoze ibishoboka
byose ngo tugaburire Gaju na Mama we ariko tubisubizayo uko byakabaye, birumvikana
Sogokuru na Nyogokuru bari bumiwe.

Mu gitondo twabyutse kare twerekeza ha handi twari twabonye akazi ariko mu by’ukuri
byari rya shyaka ryo kwanga gucika intege ngo turekuze, byari ibidasanzwe ku buryo
twagezeyo tuvuze amagambo wabara.

Twatangiye akazi nk’ibisanzwe dore ko katari kanaruhije nta zindi mvune twahuraga
nazo umunsi wa kabiri urashira, uwa gatatu biba uko, icyumweru kirirenga ndetse
n’icya kabiri kirataha, icyo gihe twari twaratangiye kwikomeza mbega twarakiriye
ibyo tudashobora guhindura, bityo tukaganira bisanzwe buri gihe ni mugoroba ubwo
twabaga tumaze gusangira.

Hari umunsi twarangije kurya maze Sogokuru ahita avuga,

Sogokuru-“Bana ba, murakoze kugabura, rwose iri funguro ridutunze uyu munsi ryari
rifutse ringeze ku nzoka”

Kaka-“Wahora n’iki ko njye na cya kiyoka kinguguna kitakizamuka ngo kingugune mu


mugongo”

Twese-“Hhhhhhh!”
Sogokuru-“Buriya binyibukije igihe nari naragiye gusuhuka iyo za Kigali, nibutse
agatsima kitwaga pate joune twarishaga utuboga dukarangishije amavuta yari
yanditseho USA maze namara kubirya nkarara izamu ijoro rigatandukana ntanahumbije,
mu gito nkakomereza ku ishantiye nkageza nimugoroba ntaguye isari, bana ba
karahanyuze koko!”

Njyewe-“Eeh! Sogoku, ndumva cyera byari bikomeye, ubwo se mwaguraga ikilo mukakirya
muri bangahe ra?”

Sogokuru-“Wowe uravuga, njye se narahahaga, aho kwa Databuja aho nararaga izamu
barangaburiraga, ndetse no mu gitondo bakampa n’icyayi n’umukati, iyo rero umukozi
yabaga atangaburiye yararakaraga cyane ku buryo yashoboraga guhita amwirukana da”

Gasongo-“Eeh! Ko uwo mugabo yari umuntu mwiza ra”

Kaka-“Mwana wa urabivuga urabizi, Dore iyo yatahaga yamuhaga amafu, amavuta


n’igikwembe kiza ngo anzanire, uzi ko yigeze no kuza kudusura hano akatuzanira na
byeri kuko ari ubwa mbere nari nyinyoye akajya anyereka uko bahengeka umunwa
basoma”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Njyewe-“Ubwo yavuye iyo za Kigali hose aza ino?”

Kaka-“Uuuuuh! Wahora n’iki ko yazanye n’ivatiri akayisiga ipfo iyo ku muhanda,


twamuherekeza abantu bose bagahurura yavuza ihoni abari aho bose bakiruka”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Njyewe-“Ndumva byari hatari kabisa”

Gaju-“Nonese Sogoku! Ubwo hano mwabaga mwenyine?”

Sogokuru-“Mwana wa, icyo gihe twabanaga na Mama w’uyu Nuliso ubona ari nawe mwana
w’ikinege nagiraga”

Gaju-“Nelson! Wihangane ukomere nizere ko utari umwana sibyo?”

Njyewe-“Humura Gaju rwose iyi mood nayivuyemo cyera, icyo gisebe nacyomoye cyera ni
ukuri”

Gaju-“Nonese Mama wa Nelson yagiye he Nyogoku?

Kaka-“Dore icyo gihe uwo Shebuja w’umugabo wanjye aza, yazanye n’umusore ngo
wamucururizaga wavukaga ino ku Gisenyi abenguka Mama Nuliso baracudika karahava,
ngayo amajoro ngaho yaje ino ubwo havamo uyu Nuliso rero”

Mama Gaju-“Ese maama!”

Gaju-“Nonese ubu aba he Nyogoku?”

Kaka-“Ubwo yamaze kumubyara rero wa mugabo ati sinarongora umukobwa w’indaya amuta
ubwo da”

Mama Gaju-“Ayiga Mana!”

Sogokuru-“Sha! Bahungu we! Iyo ngirwa musore iyaba yarebaga uyu Nuliso uko angana
yabisubiramo?”
Mama Gaju-“Nonese nyuma Mama Nelson yagiye hehe?”

Kaka-“Dore ubwo muri icyo gihe Nuliso yari ari gucuka haje ibintu byo kubaka
imihanda maze abakarani bakajya babahemba ibyo kurya, yewe rwose iyi nzu
ntiyaburagamo ibiryo, ubwo yaje gukundwa n’uwabategekaga aza hano aranabitubwira,
ubwo amujyana gutyo asiga Nuliso hano ari muto, yewe na n’ubu rwose nta kanunu ke
ariko twaketse ko yaba yarapfuye”

Sogokuru-“Ngayo nguko bana ba, ubwo Nuliso twarabanye atangira kugana hariya ku
isomero arabitikura maze karitasi imufata mu bana ngo batishoboye bakajya bamufasha
kugeza arangije amashuri, avuyeyo rero ni bwo yagiye iyo za mugi”

Mama gaju-“Ese ni uko byagenze?”

Kaka-“Uuuuh! Ni uko byagenze da!”

Mama Gaju-“Nonese Muze! Uwo mugabo Databuja wawe ntabwo wigeze umubwira ko uwo
musore wamukoreraga yagutereye inda umukobwa akamwigarika?”

Sogokuru-“Ahaaa! Iyo nza kubona n’amahirwe yo kumubona nkabimubwira, mukuye he se


mwana wa?”

Gasongo-“Yagiye hehe se Muze?”

Sogokuru-“Umva, ubwo hari mumpera z’ukwezi maze Databuja aza ku kazu nararagamo
maze arambwira ati: “Bite se Muze?” Nanjye nti “Ni byiza Databuja” ati:”Nguhe kuri
ka rufuro se?” nti: “Waba ungiriye neza”

Ako kanya yahise ampa amafaranga magana atanu ati jya kugura gahuzamiryango unywe
uhage, maze mvuyeyo ndamubwira nti:”Nuko nuko nuko Databuja urakoze” maze yisekera
aba arambwiye ati:”Humura erega ibintu biriho kandi biriho ngo tubisangire”

Akimara kuvuga gutyo yarongeye arambwira ati:”Hari icyo wabuze mu rugo rwanjye?”
ndamusubiza nti:”Ntacyo Databuja rwose ntacyo ndakakuroga” nawe ati:”Ndashaka ko
unsigarira neza ku rugo njyanye n’umuryango wanjye ku Gisenyi tugiye kwishimira
umwana wanjye urangije amashuri, nugira icyo ukenera uzakoreshe ano mafaranga
ngusigiye kandi ikizaba cyose uzahagarare nk’umuntu w’umugabo”

Bana ba narikirije nti:Yego Databuja mwiza nzahaba nkuko nawe wakabaye uhari nta
cyawe kizangirika ndeba”

Ubwo Nganji mu bagabo yampaye inoti ya bitanu, urumva ukuntu yanganaga nyishyira mu
mufuka aho imvura itagwa ubundi nti:”Murakoze Databuja muzagire urugendo rwiza”

Mu gitondo kare ivatiri nari narangije kuyoza maze bayicaramo nkingura umuryango
baragenda mbakurikiza amaso, maze nanjye mba umugaragu mwiza nguma kubya Databuja,

Iminsi yabaye itatu nkiri ku rugo rwa Databuja, sinatirimukaga habe namba, iyo
nashakaga n’ikibiriti naraswagayo ngahita ngaruka,

Uwababwira inkuru inkuru yansanze nicaye munsi y’igiti kigandaye cyabaga ku irembo,
Bana ba akana ke kamwe niko kagarutse abandi bose bitaba jambo,

Mbega agahinda, natangiye kwisuganya ngo nzinge akarago ngende ariko mbona bitaba
aribyo mpama hamwe mpagarara ku bya Databuja ariko nyuma nahavanywe nabi kuko
imiryango yateranye maze yigabiza ibya Nganji bampambiriza riva nzinga akarago
ndataha, kuva ubwo sinasubiye gusuhuka,
Uuuuh! Cyo re! Inka ya mukara! Ko murira se? Nuliso mubaye iki?……………..
[6/10, 15:46] +250 788 819 279: Episode 26: Inkuru nziza kuri Nelson, Gasongo na
Gaju na Mama we
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Ange Eric Hatangimana Kuwa 27/02/2017
Saa 08:47
Comments

Kaka – “Bakobwa bakowe ubu ndabigira nte? Ndazibandwa nzerekeza he se ahubwo ko


amarira abaye menshi? Nuliso, mbwira mwana wanjye, ubaye iki koko?”

Sogokuru – “Uuh! Ndarikoze! Si ngaho!”

Kaka – “Shyuuu! Kandi narabivuze, narabivuze rwose ko uzarikora!”

Mama Gaju – “Oya Muze! Wikwirenganya ahubwo uwo Nganji wari sobuja ni Data!”

Sogokuru – “Eh! Yampaye inka Karambizi ka Nkukiyehe wa Rugerinyange rwa Mushumba


twataramye! Uri umukobwa wa Nganji?”

Mama Gaju – “Ni njyewe wa mwana wasigaye, ni njyewe wa wundi wari muto iwacu kandi
koko ibyo wavuze byose ni byo! Ni wowe twitaga Muzehe wararaga izamu mu rugo!”

Sogokuru yakubise ikivugirizo kirirangira maze arahaguruka, ahagurutsa Mama Gaju


aramwitegereza neza.

Sogokuru – “Yewe yewe weee! Nanjye nkabibona koko! Yuuu! Nahoraga nitegereza isura
yawe, nkareba amaso yawe n’amatwi nkabona unshiye mu maso! Yooh! Ni wowe koko
mukobwa wa Nganji?”

Mama Gaju – “Yego ni njyewe Muze!”

Kaka – “Dore re! Ayiii! Imana igira amaboko koko! Si ngaho birabaye? Imana y’i
Rwanda iracyataha iwacu koko! Reka nze mpaguruke nanjye nongere nguhobere mwana
wanjye!”

Nyogokuru yahise ahaguruka arandara, ahobera Mama Gaju aramugumana.

Kaka – “Yuuu! Ni wowe koko? Ndeba nkurebe mwana wa!”

Aho twese twari twaganjwe n’ibyishimo bivanze n’ikiniga tubona neza inzira ikomeye
y’ubuzima Imana iharurira umuntu agahangayika, akiheba, akiganyira nyamara ariko
burya yo iba ibizi kandi agacu k’impumu kaba kari hafi.

Sogokuru – “Dore disi umwuzukuru wa Nganji! Haguruka umpobere mwana wanjye. Yooh!
Yuuu! Ubwo mbakiriye mu maboko yanjye wenda nipfire!”

Njyewe – “Sogoku! Ni ukuri wagize neza tuza tugusanga uratwakira, kugira neza kwawe
rero kwituye ineza wagiriwe n’uyu muryango none dore birabaye, aya marira ureba
ashoka ni ayo guhumuriza umutima kuko ibyo umaze kutubwira ni ubuhamya bwuzuye bwa
Mama Gaju.

Sogoku, uje uhamya ibyo wiboneye kandi utubwira byose kandi Mama Gaju abona
umuhamya n’uwamutwaje ingabo mu kubaho kwe. Sogoku, warakoze cyane kuba warabaye
ingenzi, maze mu kuba ingenzi kwawe wa mugisha wagiriwe no kwakirwa neza na Sobuja
wakoreraga akaba ari we utumye bidasubirwaho umuhekeye umwana nonaha.

Sogoku, uri ingenzi kuko wagenje nka Sobuja ukabintoza nanjye nkabitoza urungano,
none umusaruro ukaba wuzuye ibigega ndetse ukarenga ukagera mu ndiba z’imitima
yacu, ni ukuri warakoze cyane.”

Sogokuru – “Ni uko ni uko mwana wanjye, ntangajwe n’ukuntu wakuze!”

Kaka – “Ayiii! Wahora ni iki Muganji mwiza ko nanjye ntangaye! Uh, uzi ko Nuliso
akura asusa nawe? Imana igira amaboko, ababyeyi bakagira indero, indero igakuza
koko!”

Mama Gaju – “Si nzi icyo navuga ariko ni ukuri warakoze cyane Muze! Imana
izakwiture kuko uri intwari ihamya idahusha, nibutse bya bihe byose ntacyo
nibagiwe, nibutse ko wubahaga uwambyaye maze na we akagukunda. Nibutse ko wararaga
udasinziriye ngo hatagira ikimuhungabanya, natwe tugahungabana, ako ni akazi
gakomeye yubahaga, ni akazi buri wese yagakwiye kubaha, ubu se iyo atagukunda yari
gukunda nde? Muze, Byose byabaye bifite umurunga ukomeye kandi wakoze byinshi,
uzakora n’ibindi mu gihe cyose tucyambariye urugamba. Brown umuhungu wanjye
yakuranye imico nk’iya Sekuru, Nelson na we akurana imico yawe, Gaju yakuranye
imico yanjye maze aba basore bishimira kubagira abavandimwe.”

Kaka – “Ni uko Shenge!”

Mama Gaju – “Muze, ubutwari ni ubwo, abantu nkamwe ni bo dushaka gukuriramo kandi
bibaye twese tukagera ikirenge mu cyanyu uyu murunga w’ubutwari ntiwazacibwa
n’ishyari umuryango nari nsigaranye wangiriye ubwo wigabanyije ibyacu kandi ari bo
nari niteze nk’inkingi y’ubuzima nari mfite icyo gihe ni ko gusigara njyenyine
ndetse menya icyo gukora ngo nigire.”

Sogokuru – “Ayiga Data!”

Mama Gaju – “Muze, amateka yo ni menshi ariko ikizima ni ukuyagenderaho maze


ukiyubaka ugaharanira kutazasubira gukandagiza ikirenge mu ihwa ryakujombye kuko
byose burya biba kugira ngo ibyanditswe bisohozwe!”

Kaka – “Uuh! Ni uko rwose mwana wanjye. Ni ko Isi twayisanze ariko humura
tuzanayisiga. Ubwo se nk’abo bimajije iki ko ugifite ubuzima? Nshimye ko wabahariye
ukimenya, erega haguma amagara naho amagana arashira!”

Sogokuru – “Shyuhuhu! Mbega mukecuru wanjye, wahora ni iki se ko burya umubaji


w’imitima atayiringanyije. Uwatekereza nkawe se ntiyaba abyaye abyaje! Ariko humura
mwana wa, byose ni inzira ifunganye Rugira aba yarateguye kugira ngo azayigire
igihogere umunsi umwe yiremeye.”

Mama Gaju – “Ni byo Muze, ubwo rero umugabo nari mfite yaje gufungwa n’imfura
yanjye. Ibintu byose twari dufite byatejwe cyamunara kubera umwenda wa Banki, ni yo
mpamvu twaje hano.”

Nyogokuru – “Bikiramaliya mubyeyi utabara indushyi! Dore re, ngo umuganji wawe ni
imfura yawe bari mu buroko? Uuh! Wagorwa wagorwa disi!”

Njyewe – “Sogokuru, nawe Nyogokuru, uyu Mama Gaju, Gaju, Brown na Papa we na Jojo
wigendeye akerekeza aho tutazi ni abacu. Nubwo mwabikoze mutabizi ariko na none
mwahaye isomo rikomeye twe babakomotseho, ni na yo mpamvu natwe ntacyo tutazakora
ngo dusazane ubutwari n’ubupfura mwahoranye, mbega u Rwanda rwiza rwahozeho iyo
ngira amahire yo kuruturamo!”

Sogokuru – “Uti u Rwanda rwiza rwahozeho, uraruvuga uraruzi se? Rwari u Rwanda
rw’amahoro ndetse rwatembaga ubuki, amata agahundwa imitozo, mbese rwari u Rwanda
rw’ineza nk’iya Nganji!”

Mama Gaju – “Ongeraho n’iyawe Muze! Wowe utararebye uko uri maze ukatwakira,
ukaducumbikira utatuzi!”

Sogokuru – “Uko ni ko twamye tubana mwana wanjye.”

Gasongo – “Natwe ubu ni ko twifuza kubana Sogoku! Kandi humura ibi si


amasigarakicaro ahubwo ni impamba itazatuma tugwa isari.”

Kaka – “Ayiii! Ni uko ni uko bana banjye.”

Njyewe – “Sogoku, reka tubareke mujye gusemba akajisho ni ah’ejo Imana niba idukuye
mu gicucu cy’urupfu.”

Sogokuru – “Ni uko ni uko mwana wa, Rugira abarinde.”

Njye, Kenny na Gasongo twahise dukata turagenda tugeze kwa Gasongo turasasa
turaryama ariko mu by’ukuri njye sinasinziriye ahubwo nasubiye muri byose byari
byavugiwe hariya, maze mbona ko iyo ibyo bitaba tutari kubona neza umurunga
w’ubutwari ababyeyi bacu bunze. Mbonye gusinzira byanze nahise mbyuka nicara ku
gatebe kari iruhande rwacu, mfungura ka gatelephone kanjye ubwo nishakiraga Brendah
nawe urabyumva.

Nkigafungura nahise nihuta njya online, ariko mbona message ntiziza nkomeza
gutegereza biranga ntangira kwibaza impamvu, hashize akanya gato nibwo nibutse ko
ubanza ahari nta mafaranga mfiteho ndebye koko nsanga ntayo.

Oh my God! Numvise mbabaye cyane maze ntangira kwitotombera ukuntu batatumye umuntu
ajya online nta mafaranga atanze, hashize akanya ndatuza nibuka ko kuri ubu nta
cyiza kidasaba agafaranga. Narongeye negeka urubavu maze ku bw’amahirwe ndasinzira,
nakanguwe na Gasongo mu gitondo maze turabyuka turitunganya neza ubundi tumanuka
tujya mu rugo, tuhageze dusanga Mama Gaju na Gaju bahagaze ku irembo turabasuhuza
maze dufata urugendo twerekeza mu kibaya cya Rwezi.

Twagezeyo dutangira akazi nk’ibisanzwe bigeze mu masaha y’ikiruhuko tumaze gutanga


imibyizi y’abari baje gukora, njye na Gasongo na Gaju na Mama we twicaye munsi
y’igiti maze dutangira kuganira.

Njyewe – “Mama Gaju! Batinze kuduhemba ngo tujye gusura ba Brown.”

Gaju – “Yego sha Nelson! Uzi ko umvugiye ibintu.”

Gasongo – “Nanjye mpora mbizirikana ni ukuri kandi nshimishijwe n’uko kubera twunze
ubumwe dusigaye dutekereza kimwe.”

Mama Gaju – “Uuh! Bana banjye se mvuge iki? Nanjye ubu ntegereje ko Imana idushyira
mu biganza maze tukabona icyo dutanga, gusa disi bahumure rwose ni ejo cyangwa ejo
bundi tukabatahaho ukwezi ntigushira uyu munsi se?”

Gaju – “Yego Mama! Ni ukuri ni byo! Eh Nelson, Brendah ngo yambiii! Yakubuze
yampaye n’amafoto ngo nkwereke!”

Nahise nshiguka ndahaguruka ntagira kurwanira telephone na Gaju ari na ko na we


ayinyima birangira murushije imbaraga ndayimwaka nirukira muri Gallery, koko mba
mbonye ya sura itatse amasimbi agatima gatuza nkumva. Natangiye kwitegereza neza
ntahumbya nkakora zoom nkareba ya nseko, mu gihe nari natwawe sinzi ukuntu
nahindukiye mbona abantu bari kuza badusanga ndebye neza mbonamo wa mugabo waduhaye
akazi na we abarimo maze bakitugeraho.

We – “Eh! Bite Mama!”


Mama Brown – “Ni byiza.”

We – “Bite namwe basore nawe nkumi?”

Twese – “Ni byiza rwose.”

We – “Muriteguye guhembwa se?”

Twese – “Ngo?”

We – “Ko mwikanze se mutangajwe no guhembwa ayo mwakoreye?”

Mama Brown – “Oya! Ahubwo ni uko bije twari tubikeneye, ese koko ni byo?”

We – “Uuh! Ugira ngo ndababeshya se? Ahubwo munkurikire twegere Comptable abe ari
mwe aheraho!”

Ako kanya twahagurutse bwangu maze dukurikira uwo mugabo tugeze kuri uwo Comptable
aramubwira.

We – “Umva Ange! Hera kuri aba ba Gapita nubarangiza ubone gukorera bariya, si
byo?”

Comptable – “Yego Sir!”

We – “Narangiza kubakorera rero muze kuza tuvugane.”

Twese – “Yego murakoze.”

Comptable yahereye kuri Mama Brown, arangije kumukorera Gaju akurikiraho twese
dusoje dukubita ku mufuka ama pantaro atangira kuremererwa imbaraga ziba zose maze
dusubira inyuma dusanga wa mugabo wari ukuze, ariko akuranye ubupfura n’ubuntu,
maze tumugezeho.

We – “Barangije kubakorera se?”

Twese – “Yego.”

Mama Brown – “Turabashimiye by’umwihariko….”

Akivuga ahita amuca mu ijambo.

We – “Mama! Humura ntacyo nakoze kidasanzwe, urakoze gushima ariko na none nakoze
igikwiye.”

Mama Brown – “Yooh! Ni ukuri Imana ibahe umugisha.”

We – “Tuwusangire! So, rero nakomeje gushaka uburyo nagerageza kubashakira


promotion mu ruganda rwacu ntako ntagize mu bushobozi mfite, gusa nagize amahirwe
intego nshyika nyigezeho. Ubu rero hari Departement ya Marketing yavuguruwe igomba
gutangira muri iyi minsi iri imbere, nkaba nshimishijwe no kubabwira ko nabashije
kubaboneramo imyanya.”

Twese – “Oh, No! Ntibishoboka?”

We – “I am sure. Nababoneyemo imyanya muratangira vuba, byongeye kandi Mama wanyu


naramuka atsinze interview azahita ayiyobora.”

Mama Brown – “Ayi we! Ahwiii! Koko se ibyo uvuga ni ukuri?”


We – “Ubu se urumva koko mbabeshya ntaba nshinyagura? Simbabeshya rwose, mwebwe
musenge Imana hatagira impinduka ziba kandi ni ukuri ndabyizeye.”

Njyewe – “Wow!”

Gasongo yanyitereyeho dutangira kubyina, Gaju na we bimwanga mu nda atwinagaho maze


Mama Brown na wa Mugabo na bo baramwenyura birarenga baraseka bajya hasi bya bindi
bita gukwenkwenuka.

Hashize akanya turatuza maze wa mugabo ahita atubwira.

We – “Ibyishimo byanyu bifite ishingiro ariko ndifuza ko byazagera ku ndunduro,


njye rero nitwa John nk’uko nabibabwiye nkora mu ruganda rutunganya icyayi,
namenyanye n’uyu musore wanyu igihe nari nkigera ino maze aramfasha. Nagize
amatsiko maze mubaza bike ariko byinshi nabyibwiye maze kubabona. Rero munsigire
imyirondoro yanyu yuzuye ubundi mucyure uyu mubyizi mugende mwitegure cyane ko
guhera ejo tuba duhagaritse gusarura tukazongera nyuma y’icyumweru kandi bikunze
nshobora kuzaba narabahamagaye.”

Twese – “Murakoze cyane.”

John – “Sawa rero ngaho mwandike imyirondoro yose ndaje.”

John akimara kugenda twasigaye twashyushye twashyugumbwe buri wese ashaka kugira
icyo avuga, maze dutangira kwandika dutitira intoki dusoje buri wese ajya kure mu
bitekerezo, John agarutse tumuhereza imyirondoro aradusezera aragenda atubwira ko
azaduhamagara.

Twahise dufata inzira, feri ya mbere twayifatiye muri centre. Tugezeyo twaguze
byose twari dukeneye ariko Mama Brown yaje kwiherera si nzi ibyo yaguze ku ruhande,
maze tuzamuka twikoreye, Gasongo yagize ibyo ajyana iwabo maze ibindi tubijyana mu
rugo tugihinguka Kaka yadukubise amaso ariyamira.

Kaka – “Uuh! Dore re! Si ngaho, ibyo se kandi bije biva he? Nuliso, ibyo mwinjiza
mu nzu ni ibiki?”

Njyewe – “Nyogoku, humura rwose ni ibyacu tuvuye guhaha!”

Kaka – “Uuh! Ni uko ni uko shenge Imana yagize neza!”

Mama Brown – “Ahubwo se Muzehe ari he Mukecu?”

Kaka – “Yari agiye hariya ku kabari ngo kumva ko hari urwagwa ruryoshye ngo
yikopeshe ako kurarira.”

Mama Brown – “Eh! Ese Mama! Byo ntiyarara agatobe k’abakuze, natwe reka turebe ko
twatunganya ibyo kurya araza asanga bihiye.”

Kaka – “Ni uko ni uko bana banjye! Uh!”

Mu byishimo byinshi ako kanya twafatanyije byose maze dutegura ibiryo byiza, nko mu
masaa moya numva cya kivugirizo cya Sogokuru, nk’uko nabimenyereye nkiri muto njya
kumusanganira, nkimugeraho ampereza igicuma yari azanye mujya imbere tukigera mu
rugo.

Sogokuru – “Yampaye inka Rwasamanzi! Uru rukarango rwo mu baturanyi se mwokabyara


mwe ubu nti rudukoma ihanga?”
Kaka – “Uuh! Kaze neza Muganji mwiza! Ugize uti abaturanyi? Hahhhhh! Dore ni hano
iwawe! Ahubwo uziye igihe.”

Sogokuru – “Mbe Mukaza! Ngo ni byo ra?”

Ubwo yabazaga Gaju.

Gaju – “Hahhhh! Sogoku! Ushonje uhishiwe! Ahubwo shyika kuri kano gatebe uruhuke
maze tukugaburire.”

Sogokuru – “Ni uko ni uko mwana wanjye.”

Kaka – “Ariko urareba ukuntu dufashwe neza ra?”

Sogokuru na Kaka – “Hahhhhhhh!”

Sogokuru – “Umwa, umwanzi arakabura abantu, uzi ko nsigaye ngera mu kabari


nkabyigamba maze abandi bagabo bakajiginwa!”

Twese – “Hhhhhhhh!”

Mama Brown – “Ni uko ni uko bambe! Ubu se utigambye ineza wakwigamba inabi? Imana
izajye ikumva kandi ikongerere. Muze, mwakire amazi dukarabe maze dufungure.”

Sogokuru – “Ni uko di! Ntureba naho rwose…”

Mama Brown yasukiye amazi Sogokuru ndetse na Nyogokuru maze natwe tubazanira ibiryo
ubundi turicara dutangira kurya dusoje Mama Brown yikoza hirya aza afite amacupa
abiri y’agapfundikiye. Sogokuru abibonye akubira inkoni hasi yirahira sekuruza,
Kaka na we amuvugiriza impundu natwe tugaragaza ibyishimo, Mama Brown amaze
kubafungurira.

Sogokuru – “Ntureba mwana wa! Erega yaribyaye! Uuh, nagaherukaga ku bwe mba
nkuroga! Yewe yewe yewe! Karafutse ni ka rufuro pe pe pe!”

Kaka – “Uuh! Harya ubwo ndabyibuka ra?”

Mama Brown – “Iki se Mukecu?”

Kaka – “Kwa kundi So yanyerekaga bahengeka umunwa basoma!”

Twese – “Hhhhhhh!”

Sogokuru – “Dore bagira gutya, do!”

Sogokuru yahengetse umunwa koko agasukayo arakumviriza, arongera arahengeka bwa


kabiri tumuha amashyi, Kaka na we aramwigana ni ukuri numvise ibyishimo bitashye
muri njye iyo foto ntizamva mu maso. Hashize akanya gato turatuza, mama Brown ahita
afata umwanya maze aravuga.

Mama Brown – “Muze! Reka dufate kano kanya tubishimire kandi tubereke ko tukiri
kumwe namwe muri bya bihe byiza byabanyuze, twagize amahirwe ageretse ku yandi maze
aho twaje dusa nk’abahungiye tuhasanga amateka n’umugisha. Muze, Imana yadufashije
maze ha handi twaramukiraga baduha igihembo cyacu none ejo tuzanyaruka twese tujye
hariya mu mujyi gusura umwana na se maze turebe uko bameze tuzagaruka tubabwire.”

Kaka – “Uuh! Disi umugore w’umutima ahora ahetse umuryango we! Ni uko ni uko shenge
genda urebe umwana na se.”
Sogokuru – “Ni uko ni uko mukobwa wanjye genda urebe uko amerewe, ahubwo ni uko nta
kireba neza mba nandaye tukajyana nanjye nkabasuhuza.”

Mama Brown – “Humura kumusuhuza kwawe ni uku, kandi tuzahakubera kuko ubu turi
umuryango umwe.”

Kaka – “Ndazinduka nanjye ndebe ko nabona idegede muzabanshyirire.”

Mama Brown – “Oyaa! Muri gereza ntibateka, ariko shenge mwari mukoze!”

Kaka – “Uuh, ni uko ni uko mwana wa, maze muzagire umuhanda mwiza! Tuzabaherekeza
turebe ipuraki y’imodoka izaba ibatwaye!”

Twese – “Hahhhhhh!”

Kenny – “Kubera iki se Nyogoku?”

Kaka – “Uuh! Kugira ngo nituyibona igarutse tuzayibaze impamvu igarutse


itabagaruye!”

Twese twarasetse tujya hasi, dukomeza kuganira Sogokuru na Nyogokuru na bo bakomeza


kugasoma banagacurura bakamazemo.

Kaka – “Mwana wa urakoze rwose akira iki gikombe buriya uzagisubizayo ejo.”

Twese – “Hhhhhhh!”

Abataha kwa Gasongo twahise dusezera turagenda, ubwo gahunda yari iya mu gitondo
tukazinduka tugashaka impamba tukajya kureba Brown na Papa we kuri gereza…………

Ntuzacikwe na Episode ya 27 muri Online Game………………


[6/10, 15:46] +250 788 819 279: Episode 27: Kenny yahuye na nyina wamutaye akivuka,
Nelson na Brendah batandukana batabishaka
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na NIYONKURU Martin Kuwa 28/02/2017 Saa
02:50
Comments

Mu gitondo twazindutse mu cya kare, mu ma saa 05h00 twari twabyutse njye na Gasongo
na Kenny maze twerekeza mu rugo, tugezeyo dusanga Mama Brown na Gaju babyutse kare
batangiye guteka ibyo kurya twari bujyane duhita tubafasha.

Bimaze gushya twariteguye neza dusezera Kaka na Sogokuru tumanuka twerekeza ku


muhanda, tukihagera tugira amahirwe tubona imodoka iraje turayurira dufata inzira.

Mu rugendo rw’amasaaha atari macye nafunguye aga telephone nohereza SMS kuri
Brendah kavugaga ngo;

“Ma Bella Brendah nkunda, nje aho mu mujyi ndifuza ko mu gihe gito nza kuhamara
nakubonaho gato ubundi ngahoza umutima uhora ukunyishyuza.”

Namaze kukohereza ndatuza dukomeza kugenda amaherezo twinjira mu mugi maze Mama
Brown ak’ububyeyi kaza vuba,

Mama Brown-“Nyabuna mugende mureba niba nta Jojo mumbonera”

Gaju-“Mama nawe urasetsa ubu se koko mu bantu baba muri uyu mugi wagenda ureba
ukabona uwo ushaka koko?”

Mama Brown-“Ahaaa! Nyamara mwareba ntawamenya wasanga tumubonye mwo kabyaramwe”


Twarikirije dukomeza kugenda tureba hirya no hino turinda tugera muri Galle, tukiva
mu modoka nahise numva umuntu umfutse amaso ntangira kumwiyaka, nakekaga ko yaba
ari ba bajura biba ku manywa y’ihangu, nkoze ku ntoki zari zimfutse numva
ziroroshye ahita anandekura ngihindukira ooohlala!

Njyewe-“Wooooow! Brendah!

Brendah-“Nelson!”

Naritonze ndamwitegereza mba muyoye byiza abantu bari bari aho hafi barafana maze
kumva ko ari we neza mushyira hasi muhobera nitonze hashize akanya mureba mu maso
nawe arwana no guhanagura uturira twari twazenzemo.

Njyewe-“Ooooh! Ma Bella ni wowe?”

Brendah-“Ni njyewe wa nyawe sha! Nabonye Message yawe nanirwa gusubiza ahubwo uko
nari meze nahise mpaguruka niruka nza kwicara hano”

Njyewe-“Ooooh My God! Nanjye naraye ntasinziriye kuko nari nzi ko uyu munsi amaso
yanjye aza kubonekerwa”

Brendah-“Nizere ko mudasubirayo!”

Njyewe-“Yooh! Sha turasubirayo ubu tuje gusura Brown na Papa we”

Brendah-“Turajyana maze!”

Njyewe-“Yego sha sinagusiga ni nayo mpamvu nakubwiye ko nje”

Tukirebana ubudahumbya Gasongo yahise ampamagara twibuka ko twatindije abandi maze


tugenda tubasanga duca muri alimentation tureba utuntu tugura ubundi dufata moto
zijya kuri gereza twenda kuhagera umutima utangira gutera insigane birumvikana
kongera kubona Brown twafataga nk’umuvandimwe wacu na Papa we basohoka bava mu nzu
y’imbohe ntibyari byoroshye.

Moto zaparitse neza kuri gereza tuvaho twicara aho bategerereza hashize akanya
tubona abashinzwe kuza kwakira abasura baraje dutangira kwisuganya, umwe muri bo
ahita atwegera aratubaza,

We-“Bite byanyu se?”

Twese-“Ni byiza”

We-“Muje gusura nde se?”

Mama Brown-“Tuje gusura uwitwa Pascal n’uwitwa Brown”

We-“Eeh! Wa musaza ufunganye n’umwana we?”

Mama Brown-“Yego”

We-“Mube mutegereje rero hari abandi bagororwa bashya bagiye kuza mukanya,
turasohora abasurwa ari uko aba police babatuzaniye”

Twese-“Yego murakoze”

Twakomeje gutegereza hashize akanya tubona imodoka ya Police iraje imaze guparika
tubona havuyemo abantu batatu baberekeza muri gereza, abapolisi bari babaherekeje
baragarutse mbona umwe muri bo ari kutwitegereza cyane ndebye neza mbona ni wa
wundi wazaga mu rugo.

Akitubona yahise aza adusanga aratwegera akomanga kuri Mama Brown wari wagiye kure
arikanga arashiguka ahita avuga,

Mama Brown-“Ayiwe! Ahwiiii!”

Afande-“Mama Brown! Ni mwebwe?”

Mama Brown-“Yoooh! Murankanze wee! Muraho neza?”

Afande-“Yego turaho! Muracyabaho se?”

Mama Brown-“Turaho rwose turakomeye”

Afande-“Uraho Gaju”

Gaju-“Muraho namwe?”

Afande-“Muraho namwe basore?”

Twese-“Turaho neza Afande!”

Afande-“Mwihangane ibyanyu narabimenye, gusa nyuma y’ibya Pascal n’umuhungu wanyu


Brown twaje kumenya ko n’ibyanyu byose byatejwe cyamunara, gusa nta kundi byari
kugenda amategeko agomba gukurikizwa”

Mama Brown-“Nta kundi twarabyakiriye rwose”

Afande-“Rero twagize amahirwe Mama wa Kenny ntiyapfa, ndetse ejo nagiye kwa muganga
numvaga bavuga ko uyu munsi bamusezerera agataha”

Mama Brown-“Yoooh! Byaba byiza ahubwo uyu Kenny tumujyanyeyo byibuze akanamubona
natwe tukamubona”

Afande-“Ntiwumva se umubyeyi! Ahubwo reka nanjye mbategereze mubanze musure ubundi


mbahe lift mbageze aho ari”

Mama Brown-“Yego rwose”

Hashize akanya tubona barasohotse duhagurukira icyarimwe koko twongera kubona Papa
Brown ari kumwe n’umuhungu we Brown iyo foto yari igoye kuyireba ndetse Gaju wari
wakomeje gufunga roho iramucika amarira arashoka.

Bakitugeraho Mama Brown wari wazenze amarira mu maso ariko agakomeza kwifata
yegereye Papa Brown aramuhobera na Gaju aririra mu gituza cya Brown.

Mama Brown-“Muraho muramenyereye se?”

Papa Brown-“Ahaa! Ni ibi nyine, Jojo se arihe?”

Mama Brown-“Jojo nyine…nako yasigaye”

Papa Brown-“Ubu se musigaye muba he ko nzi ko inzu yanjye n’amamodoka yose byatejwe
cyamunara?”

Mama Brown-“Nyine ukuntu byagenze…”


Mama Brown akivuga gutyo Papa Brown yahise amuca mu ijambo,

Papa Brown-“Ndabyumva wigize indaya ubu abagabo bose ntawe utarakunyuze hejuru, sha
buretse ni uko ndi kuri gereza mba ngutikuye, ngaho reba ubu se nk’icyo cyana uba
ukijyanye he?”

Brown-“Ariko Papa ubundi wowe ubona uri muzima? Ibi byose si wowe wabiduteye?
Watuje ko umugabo ari uwemera amakosa agasaba n’imbabazi! Mama rata mumeze mute?”

Mama Brown-“Turaho mwana wanjye nyuma yo kubura byose twabuze aho dupfunda imitwe
dufata inzira twerekeza iya kure ubu dusigaye tuba mu cyaro kwa Sogokuru wa Nelson”

Brown-“Yoooh! Ubu se disi ntimwabagoye koko? Ukuntu mungana ubwo babona uko
babagaburira?”

Mama Brown-“Mwana wanjye se ntuzi uko ahatari umwaga bigenda, humura ntacyo tuzaba”

Papa Brown-“Eeeeh Ubwo waromonganye rero ngo utazajya unsura buri gihe? Urabona
inzara itanyiciye aha kandi ngo mfite za magore?”

Mama Brown-“Ni ukuri kose tuza ushyire agatima impembero Imana nikomeza kudufasha
nzajya nkwitaho buri gihe nk’uko ubyifuza”

Brown-“Nanjye amagorwa yarankurikiranye, mu gihe namaze kumva ko ibyacu byatejwe


cyamunara ni nabwo uburoko twarimo natunguwe no kubona hinjiyemo uwo twaguze akazu
nari ngiye kubahungishirizamo ngo abe ariho muba mugiye, mubajije ikimufunze
arambwire ngo: “burya yanzu nakugurishije ntiyari iyanjye”,

Nashatse kumubwira ko agomba kunsubiza ayanjye ati: “Noneho ndavuga ko twafatanyije


maze ndebe ko utazaheramo, ubu se sinaguhishiye nkemera gufungwa njyenyine” Mama!
Naryumyeho ndatuza gusa wihangane imfura yawe ibaye ikigwari”

Njyewe-“Ihangane Brown! Ni ukuri byose byari byakwanditseho kandi wagombaga


kubicamo, ni yo mpamvu twaje kubabwira ngo mukomere mwikwiheba haracyari ikizere,
Brown Ni ukuri ntukwiye guta ikizere, humura ntiwari waba ikigwari”

Brown-“Nelson! Wowe na Gasongo ndabashimiye cyane ko mukomeje kumbera aho ntari, ni


ukuri byose mukora kandi mwakoze bizabyare umugisha ukomeye kuri mwe kandi umunsi
umwe nzabashimira bikwiye”

Papa Brown-“Hiii! Uzaba waravuyemo ryari se?”

Kenny-“Grand Fre! Ikarume bibaho nanjye narikarumye kandi ubu meze sawa, ejo bundi
nibakurekura uzaze mu cyaro tukwereke Sogokuru uzi ko anywa biere ahengetse
umunwa!”

Papa Brown-“Ariko icyo cyana…”

Brown-“Papa rekera aho! Rata Kenny! Humura nzaza kandi nzaza nkuzaniye akantu
kazagushimisha”

Kenny-“Yegoo!”

Tukiri aho uwacungaga gereza yahise aza,

We-“Hasigaye iminota ibiri yonyine”

Brown-“Mwakwihanganye byibura iminota micye koko tukavugana aya nyuma nyakubahwa”


We-“Ehee! Wowe urivugira, ubwo se naba nkora akazi cyangwa naba ndi gukina, ahubwo
umwe urashize hasigaye amasegonda”

Mama Brown-“Ni uko nyine mwakire mugende mwihangane nta kundi uko Imana izajya
idushoboza muzajya mubona tuje”

Brown-“Urakoze Mama! Rwose ntako mutagize turabashimiye kandi mukomeze mwihangane”

Njyewe-“None se Bro! Byibuze mwaraburanye?”

Nkivuga gutyo ushinzwe kubinjiza yahise abashyira imbere tubakurikiza amaso kugeza
binjiyemo tuzinga agahinda mfata Brendah wari wajahajwe n’agahinda turakata
turagenda tugeze ku muryango dusanga Afande adutegereje twinjira mu modoka
twerekeza aho Mama Kenny yari arwariye,

Tukigerayo twicaye hanze Afande arinjira dusigara twibaza ikiribukurikireho,


hashize akanya aragaruka maze aratubwira,

We-“Nsanze koko aribwo bakimara kumusezerera, mushobora kuza noneho nkabajyana aho
ari”

Twarikirije turahaguruka tumujya inyuma tukata mu byumba byinshi turuhukira mu cya


cumi na gatatu aho niho yari ari,

Tukihagera twasanze Mama Kenny yicaye ku buriri maze atubonye asa n’uguye mu kantu,
Kenny atangira kunyihisha inyuma,

Mama Kenny-“Aba se ni bande? Baturutse hehe?”

Afande-“Ihangane utuze, aba ureba harimo umugore wa Pascal…”

Akivuga gutyo Mama Kenny yipfutse mu maso, ni uko atangira kuvuga atatureba mu
maso.

Mama Keeny-“Oya wee! Mutambwira ko uwo ari umugore wa Pascal?”

Afande-“Nta gushidikanya niwe dore n’umuhungu wawe nawe yaje, kandi nzi ko atari
busubireyo, ahubwo murebe mu maso umwitegereze neza”

Mama Kenny-“Oyaa Oya wee! Kenny?”

Afande-“Niwe rwose, umwana wibyariye ukamuta maze akayoboka umuhanda akaza kugwa mu
maboko ya se amaze gukiza umusore witwa Nelson nawe turi kumwe hano, ise amaze
kubimenya yakoze uburyo bwose ngo amwikure iruhande ariko biranga maze wowe uba
igitambo cyo kugira ngo byose bijye ahagaragara, ng’uyu rero akwisangiye hano
nk’umubyeyi wamwibyariye mwakirane ibiganza byombi nk’uko uwakagombye
kumwirengagiza yamwakiriye”

Mama Kenny-“Oya ni ukuri murambeshya, ubu se koko nahuza amaso nako se ubu koko
mbigenze nte wee!”

Mama Brown-“Rwose humura utuze umwana akurebe ndetse yishimire guturiza mu maboko
yawe”

Mama Kenny-“Oya oya simbikwiye, ubu se koko yambabarira?”

Mama Brown-“Kenny hobera Mama dore nguyu!”

Kenny n’ubwoba bwinshi yigiye imbere maze Mama we arambura ukuboko amufata ikiganza
yipfukura mu maso bwa mbere mbona amarira ya Kenny ashoka ku matama amaze
kumuhobera Mama Kenny akomeza kurira niko kuvugana ikiniga,

Mama Kenny-“Kenny! Disi ni wowe mwana wanjye, ngukozeho ndakumenya, Kenny! Kenny!”

Yakomeje guhamagara Kenny ibyari biraho mu by’ukuri byari ibindi, twese twari
twacecetse n’uwashakaga kuvuga mu magambo menshi yari aturimo yaburaga iryo yavuga
muri icyo gihe, hashize akanya gato,

Mama Kenny-“Kenny mwana wanjye, ntacyo mfite cyo kukubwira usibye ijambo mbabarira
rizaba indirimbo ya buri munsi mu minsi nsigaje ku isi, Kenny! Nagutaye mu nzu,
ngusiga wenyine nibagirwa amezi icyenda nagendanaga nawe ngusigasiye ngo
udahungabana, nibagirwa ko wari kuzakura nkagira umugisha kuko naguherewe aho
abandi baburiye,

ntabwo nkwiye imbabazi kuko ndi umubyeyi gito, yewe n’ijuru ntirizambabarira kuko
nakoze ibidakorwa nibagirwa ko uri amaraso yajye kandi nkuziza icyaha cyanjye,

Mbabarira mwana wanjye ntabwo nari nzi ibyo nkora, ubanza nari nasaze nako nari
narasaze kuko byibuze ibyo nakoraga mu maso yawe byari ibidakwiye umubyeyi nkanjye,

N’iyo wenda utambabarira wemere ko ndi mama wawe ubundi undeke ngende nipfire urwo
nagapfuye n’ubundi icyaha cyanjye ni cyo nari nzize gusa Imana ishimwe yo yanze ko
ngenda nticujije, Kenny! Kenny!”

Amagambo ya Mama Kenny yasorejwe mu marira menshi ako kanya Kenny yitegereza Mama
we wariraga cyane aramuhobera nawe aramucigatira ikimenyetso cy’imbabazi kigaragara
ubwo.

Hashize akanya gato Afande aravuga,

Afande-“Kenny wabonye Mama wawe?”

Kenny-“Yego”

Afande-“Urishimye?”

Kenny-“Yego”

Mama Kenny yaratwitegereje twese n’abari bahagaze aho hantu maze yitsa umutima
avuga atuje cyane,

Mama Kenny-“Mbabarira mubyeyi mwiza, natatiye ishema ry’ububyeyi ndetse niry’umwari


ukwiye u Rwanda, nirengagije bikomeye inshingano zanjye mba ikigwari ku mutima no
ku mubiri,

Mubyeyi mwiza ndagushimira ko wanyakiriye akana kavuye muri njye ndetse na nyuma yo
kumenya ko ndi mucyeba wawe aho gucika intege ahubwo ukarushaho kumwitaho kugeza
aho umunzaniye na hano mu bitaro, ni ukuri birandenze kandi bimpaye isomo rikomeye
ntazibagirwa mu gihe cyose ngihumeka”

Mama Brown-“Ni ukuri tuza narakubabariye kandi ihangane kuko uwanjye ariwe wari
ugiye kuguhitana ariko Imana igakinga ukuboko, rwose Kenny ni nk’umwana wanjye
nzakora uko nshoboye kose azabe uwo nifuza ko aba we mu gihe nzaba nkiri kuri iyi
si”

Afande-“Woooow! None se Mada! Ufite aho uba?”

Mama Kenny-“Yego ndahafite”


Afande-“Ubana nande?”

Mama Kenny-“Ntawe, umugabo twabanaga mu bugande namuhatirije kuza kuba mu Rwanda


mfite gahunda yo kuza gushaka Kenny wanjye, amaze kubyanga yampaye amafaranga
ansezerera neza ngeze ino ngura inzu I Kigali”

Afande-“Mama Brown! Hari ikibazo uyu mubyeyi ajyanye na Kenny se?”

Mama Brown-“Yuuuu! Ubwo urumva nakwanga ko Umwana ajyana na Mama we koko kandi
umwana akeneye kwitabwaho n’uwamubyaye? Kenny urajyana na Mama maze uzajye uza
kudusura, sibyo?”

Kenny-“None se mwebwe?”

Mama Brown-“Natwe tuzajya tuza kubasura?”

Kenny-“Oya turajyana”

Mama Brown-“Kenny jyana na Mama humura akubonye agukeneye kandi agiye kukwitaho
sibyo?”

Kenny-“Hanyuma se Kaka na Sogokuru?”

Mama Brown-“Nabo turababwira uko byagenze sibyo Kenny! Ngaho jyana na Mama”

Kenny yikirije azunguza umutwe maze Mama Kenny arahaguruka ahobera cyane Mama Brown
ndetse natwe araduhobera muganga aba azanye ibipapuro bimusezerera abihereza Afande
maze Kenny aterura igikapu cya Mama we turasohoka, tugeze hanze,

Afande-“Reka rero mbageze hariya kuri Galle ibindi ni kuri telephone”

Twese-“Yego”

Ako kanya twinjiye mu modoka dufata umuhanda werekeza muri Galle tugezemo Afande
aradusezera aragenda, Mama Brown na Mama Kenny batangiye guhana numero, maze
mpobera Kenny musezera, mpita nkurura Brendah mujyana ku ruhande hepfo y’imodoka
tugezeyo,

Brendah-“Mana weee! Ahwiii! Nelson ubu ugiye kugenda koko?”

Njyewe-“Ma Bella! Nta yandi mahitamo reka dufatane ibiganza twakire ibyo
tudashobora guhindura ubu”

Brendah-“Oooh My God!”

Njyewe-“Bre! Ndagukunda cyane urabizi kandi naguhaye isezerano ntigeze mpa undi
wese, nta kundi reka ngende byibuze ubwo nkubonye n’amaso yanjye nizeye ko nzongera
no kukubona, Je t’aime Brendah mwiza!”

Brendah-“Nelson! Urakoze cyane, wongeye kundema wese, ni ukuri wongeye kunsubizamo


rwa rukundo rwa kimeza wanteyemo maze rugashibuka ngashisha numva,

Nelson! Nubwo Mama…”

Akivuga gutyo Imodoka yavugije amahoni cyane numva Gasongo ampamagara cyane Brendah
ahita ankurura twiruka dusanga imodoka yari iri gusohoka muri galle tuyigezeho
ampobera vuba nsimbukiramo barakinga mupepera mu kirahuri nawe disi azamura
akaganza aranyishyura dufata umuhanda twerekeza mu cyaro……
[6/10, 15:46] +250 788 819 279: Episode 28: Mama Brown, Gaju, Nelson na Gasongo
basezeye icyaro bagiye kugerageza amahirwe
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Ange Eric Hatangimana Kuwa 01/03/2017
Saa 04:30
Comments

Tukimara gufata umuhanda natangiye kujya kure, intekerezo zanjye zose zari kuri
Brendah, akanya gato cyane nari mbonye ko kumukoraho kongeye kunsubiza mu mateka
yanjye na we maze nongera kwibuka byose.

Muri icyo gihe numvaga umutima utera umbaza impamvu utamubona hafi, ariko ntacyo
nari kuwusubiza kuko byose wari ubizi, ni ko kuwitsa ubugira gatatu maze na wo
uranyumvira uratuza.

Nongeye gutekereza Kenny wari wongeye kubona uwamwibarutse, muri ako kanya
niyimvisemo ibyishimo byinshi kandi koko byari bikwiye kuko mu mpano nziza zibaho
yari abonye iruta izindi yari akeneye! Nkibaza ibyo.

Gasongo – “Nelson, wijya kure muvandi, humura igihe kizagera umwana wa nyokobukwe
akube hafi!”

Njyewe – “Gaso, niba bizabaho Imana imfashe inyumve maze ibigire bwangu!”

Gasongo – “Kuri njye ubu amahirwe mfite ni uko Gaju wanjye mubona hafi, ariko ibihe
turimo bidusaba gutuza urukundo rukatugumamo igihe kimwe nyuma yo gutsinda
tuzazamura ibendera ku karubanda ababyeyi n’abavandimwe babone rya banga
twasigasiye mu magorwa.”

Njyewe – “Ibyo byo ntubeshye, ubu turi ku rugamba ariko si ko bizahora, nta rugamba
rudahosha, uwo munsi nzi ko urukundo rw’abato ruzigaragaza imiryango igahumurizwa,
nubwo mbabajwe no gusiga Brendah nta kinshimishije cyane nko kuba Kenny abonye
uwamwibarutse.”

Gasongo – “Nelson, nanjye buriya nanyuzwe ntatinze, ndizera ko ubuzima bw’uriya


mwana bugiye guhinduka umunsi ku munsi kandi igihe gito twari tumaranye uburere
yabonye buzamuherekeza azabe umuntu w’umugabo twifuza.”

Njyewe – “Gaso, ibyo ni ukuri kudacagase kandi ni amahirwe atari amahaho cyangwa
amahimbano, ni amahirwe ya yandi aza rimwe mu buzima agahira abihanganye, twizere
ko ejo ari twe.”

Hashize akanya Gasongo numva atansubije nkebutse nsanga yatangiye gusinzira,


ndamureka arasinzira dore ko twari twanazindutse cyane kandi twakoze urugendo
rurerure.

Twageze ha handi imodoka ihagarara mu kabwibwi maze nkangura Gasongo twese tuvamo,
Gaju ajya imbere Mama Brown arakurikira natwe tuza inyuma yabo tubacaniye
udutoroshi.

Gaju – “Ariko uzi ko Papa atajya ahinduka! Wumvise ukuntu yatubwiye?”

Mama Brown – “Ihorere mwana wanjye ni ko zubakwa, nawe nushinga urugo uzihangane
kuko utihanganye ntiwamara kabiri mu rugo rw’umugabo.”

Gaju – “Mama, ni ukuri uzi kwihangana pe, ari njye namureka! Urabona ibibazo
yaduteye yarangiza akadutukira imbere ya gereza koko?”

Mama Brown – “Mwana wa, kwihangana se si byo bitera kunesha! Humura Gaju ibi si ko
bizahora.”
Twakomeje kuzamuka tuganira bidatinze cyane tuba tugezeyo, twasanze Sogokuru na
Nyogokuru bicaye hanze dutungurwa n’ukuntu bicaye hanze mu masaha akuze maze
bakitubona.

Kaka – “Ahwiiii! Ntabwo muzapfa vuba! Twari turi kubavuga rwose none muhise muza,
ese ni mwebwe?”

Njyewe – “Ni twebwe Nyogokuru!”

Sogokuru – “Twari twanze kuryama mutaraza rwose!”

Mama Brown – “Yooh! Ni ukuri muri ababyeyi beza cyane pe! Ubu se ntitwabagoye
koko?”

Kaka – “Oya ntaho byabaye! Ubu se waryama uwawe ataraza ukaba uryamanye iki koko?
Rwose murakaza neza! Uuh, umugabo wanjye ko ntamubona!”

Njyewe – “Uwuhe se Nyogokuru?”

Kaka – “Ndavuga ntuza yewe!”

Njyewe – “Uravuga Kenny se?”

Kaka – “Yego yewe! Ari he koko? Ubwo ntimwaba mwamwibagiriwe mu modoka?”

Njyewe – “Oya Nyogoku! Mama Gaju araza kubabwira uko byagenze!”

Kaka – “Uuh! Mutambwira ko mwamubuze, rwose sinabyumva. Eh, mukaza, enda ngwino
ushyike ku gasambi kirazira guhagarara hejuru ya Sobukwe!”

Gaju – “Hahhh! Murakoze Nyogoku!”

Sogokuru – “Ni uko ni uko ngaho mushire impumu maze mutubwire amakuru y’iyo.”

Mama Brown – “Murakoze cyane Muze!”

Kaka – “Yego disi! Naho ubundi se ko imodoka yabatwaye nta na puraki twari
twayifashe urumva twari kuryama gute?”

Twese – “Hhhhhhh!”

Mama Brown – “Baraho barakomeye rwose nubwo ntawe umenyera ikibi, ariko nta kundi
bamaze kwiyakira.”

Kaka – “Yooh! Nta kundi Mwana wanjye bihangane kandi wenda ni vuba bagataha.”

Mama Brown – “Natwe turashima Imana ko dushyitse ino amahoro kandi rwose urugendo
rwagenze neza.”

Kaka – “Ni uko ni uko ma! Nelson murebe uturyo mu nkono maze mutamire mubone
kuryama ntabwo mwarara mudakoze ku munwa!”

Njyewe – “Murakoze Nyogoku!”

Nagiye guhaguruka Gaju ahita antanga aba ari we ujyayo agaruka afite aga plateau
kariho ibiryo maze dutangira kurya, Sogokuru na Nyogokuru batuganiriza ari na ko
ibitwenge byari byose maze dusoje.
Kaka – “Ariko ko mutansubiza ra? Umugabo wanjye ari he?”

Mama Brown – “Eh! Mukecu, mbabarira byari byanshiyeho, twabaye tukigezeyo maze biba
ngombwa ko tujya gusura Mama we wari umaze iminsi arwaye, none twasanze yarakize
bahita bajyana.”

Kaka – “Dore re, ayiiii! Ni uko ni uko rwose Imana igira amaboko erega! Burya disi
wamureraga?”

Mama Brown – “Yego Mukecu! Yatubwiye ngo tubasezere kandi tubashimire ngo ahatari
kera azabasura kandi natwe tuzamusura.”

Sogokuru – “Uuh! Imana ishimwe rwose ubwo umwana ari kumwe na nyina ni mahwi, ubu
se koko azaza nkiriho?”

Mama Brown – “Humura rwose azasanga uhagaze bwuma! Reka rero twegeke umusaya, kandi
mu mbaraga nke zanyu mwakoze kudutegereza.”

Sogokuru – “Oya ni byo rwose dore mwakoze urugendo rurerure, natwe reka tujye
gusemba akajijo bana banjye.”

Gasongo – “Muramuke Sogoku! Natwe reka tugende.”

Sogokuru – “Ni uko ni uko di! Rugira abarinde!”

Twese – “Twese hamwe Sogoku!”

Twarasohotse twegekaho urugi tuzamuka tujya kwa Gasongo maze mu nzira tugenda,
Gasongo aba arambwiye.

Gasongo – “Nelson, ariko buriya bibaye koko tukabona kariya kazi byagenda bite?”

Njyewe – “Eh! Gaso, urabivuze koko? Njye mba nanga kubyiyumvisha neza ngo nzabibare
byabaye!”

Gasongo – “Wahora ni iki ko njye ntagishyira telephone hasi, buri gihe nikanga
bampamagaye!”

Njyewe – “Hahhhhh! Ubwo ubyikanga buriya biri hafi! Gusa nibiramuka bibaye bizaba
ari umunsi tuzaba dutangiye andi mateka kandi uzahindura byose.”

Gasongo – “Nelson, reka icyo kiganiro tube tukiretse kidatuma ducumura twifuza,
ahubwo se buriya tubonye akazi twakorera ino cyangwa mu mujyi?”

Njyewe – “Hahhhhhh! Ubwo rero ngo ikiganiro urakiretse?”

Twese – “Hahhhhhh!”

Twasekaga tugeze mu marembo yo kwa Gasongo maze turakingura turinjira turakomanga,


Kaliza arakingura turinjira.

Gasongo – “Kali, bite se?”

Kaliza – “Ni byiza! Ko mutazanye Kenny se?”

Gasongo – “Yooh! Urihangana Kenny yasigaranye na Mama we aho twari twagiye!”

Kaliza – “Azagaruka ryari?”


Gasongo – “Ntabwo nari nabimenya ariko azaza vuba.”

Kaliza – “Natinda uzanjyana yo?”

Gasongo – “Yego, ngaho jya kuryama si byo?”

Kaliza – “Yego”

Kaliza yahise agenda natwe tujya kuryama mu gitondo twazindutse kare ngo tujye
gufasha ababyeyi imirimo. Gasongo yajyanye na Mama we mu murima maze nanjye njya mu
rugo, nkigerayo nsanga Gaju ari gukubura ku irembo maze nkimugeraho.

Njyewe – “Gaju, waramutse ute se?”

Gaju – “Sha ni bon! Nta kibazo pe!”

Njyewe – “Wow, ntiwumva se! Imana ishimwe rwose!”

Gaju – “Umugabo se yaramutse ate?”

Njyewe – “Oh! Iyo utambaza icyo kibazo nari kukikwibariza maze nkareba icyo
unsubiza, humura rwose yaramutse neza!”

Gaju – “Ariko Nelson, buriya ntabwo ajya aganya ko ntamwitaho uko byagakwiye?”

Njyewe – “Gaju, humura erega na we byose arabibona kandi azi neza ko turi mu bihe
bisaba kurebesha amaso y’umutima.”

Gaju – “Nelson, ni ukuri buriya hari igihe njya ntekereza ko yagira ngo naramutaye,
gusa ubwo bimeze gutyo Imana ishimwe, nanjye disi umumbwirire ko agatima gatera
kamusimbiza!”

Njyewe – “Yooh! Ni ukuri nta byiza nk’ibyo kandi bizaba ibindi umunsi twatsinze uru
rugamba.”

Gaju – “Yego sha! Urakoze Nelson!”

Njyewe – “Gaju, reka ndebe agasuka nanjye mbe mparura munsi y’urugo ndabona
harabaye ikigunda.”

Gaju – “Yego sha! Courage!”

Ngihindukira ngo ngende nahise numva Mama Brown wari uri mu nzu ampamagara cyane.

Mama Brown – “Nelson! Nelson!”

Njyewe – “Karame Mama!”

Mama Brown – “Arampamagaye, amaze kumpamagara!”

Gaju – “Ngo?”

Mama Brown – “Arampamagaye yewe!”

Njyewe – “Nde, John se?”

Mama Brown – “Yego! Tumaze kuvugana arambwiye ngo twitegure saa kumi turaza kujyana
iwe aducumbikire hanyuma ejo tuzindukire ku cyicaro gikuru cy’uruganda rwabo!”
Njyewe – “Wow!”

Gaju yitereye hejuru nanjye ibyishimo birandenga ako kanya manuka nihuta nshyira
inkuru nziza Gasongo warimaga amasinde hepfo y’iwabo, akibyumva ayabyiniramo
azamuka ubwo dutangira kwitegura!

Twatangiye gupanga byose n’ibitwenge byinshi na courage nyinshi, buri wese yari
yiteguye kujya guhindura ubuzima, ibya saa sita bitunganye Mama Gaju asasa ikirago
hanze we na Gaju na Nyogokuru bicaraho dusangira bisa nko gusezera, ari nabwo Mama
Brown yikije umutima maze aravuga.

Mama Brown – “Muzehe nawe Mukecuru, byari byiza cyane ko tuguma aha kuko twaje
twisanga ndetse tukahashinga ibirindiro, ariko noneho bibaye ngombwa ko inzira
ifunguka maze ikatwemerera gutambuka, mukanya rero nimugiroba turaba tugiye
kugerageza amahirwe tugatangira akazi katari ako twari dusanzwe dukora hariya mu
kibaya ahubwo kisumbuye kurushaho.

Rero twifuzaga kubasezera, musigare amahoro kandi ibanga ryacu namwe buri umwe muri
twe azarigendana kandi azaryongorera n’abandi, ntitubataye muhumure uko bizagenda
kose tuzabasajisha neza kabone n’iyo twaba turi kure yanyu!”

Kaka – “Ayiii! Ni uko ni uko shenge, Imana iciye inzira, rwose ndabafatira
iry’iburyo Imana na yo ibatunge inkoni!”

Sogokuru – “Guma guma guma! Ndirahira Rutare rwa Sentemeri wavugirijwe impanda ni
uko abatabazi bakenyegeza akotsi kakarenga impinga agatabarwa! Uh, bana ba,
muzagire ishya n’ihirwe kandi muzabe ingenzi n’imfura aho mugiye, muzaharanire
kwanga umugayo kandi ntimuzabe sesabayore! Muzatsinde ikitwa guhemuka kuko aho
wahemutse utahataha, ni mubona kandi byanze muzagaruke dore duteze amaboko! Ni uko
ni uko ni uko ni byiza rwose!”

Twese – “Murakoze Sogoku.”

Kaka – “Nuliso! Enda hano wurire igiti uce amapera mugende murya inzara itabicira
mu nzira!”

Twese – “Hhhhhhh!”

Njyewe-“Humura Nyogoku, rwose turahaze ntabwo inzara iri butwice!”

Kaka – “Aha, buriya ntawe ujya ku rugendo adakoze ku munwa nta n’urugendo rutagira
impamba, ahubwo niba hari n’utujumba twasigaye mu nkono mushyire mu gasashi muze
kuturya mugeze mu nzira!”

Twese – “Hahhhhhhhh.”

Twakomeje guseka ariko nubwo twasekaga hari byinshi Nyogokuru yatwubatsemo, ibyo
yifuzaga kudukorera byatweretse urukundo n’urugwiro, kudushyigikira no
kuduherekeza, ni ukuri ibyo byose ni umurage mwiza utagereranwa w’ubupfura
n’ubumuntu bugira abantu.

Tumaze kumva impanuro za Sogokuru na Nyogokuru twagiye gusezera kwa Gasongo na bo


ntibasiba kutwifuriza urugendo ruhire amasaha yicuma baduherekeza maze batugeza
hepfo gato twanga kubarushya turabareka basubira inyuma natwe dukomeza twerekeza
hepfo mu gacentre.

Tuhageze twahagaze ku muhanda tuguma gutegereza, saa kumi zuzuye ya modoka nziza ya
John yadusanze mu gacentre hagati maze avamo aradusuhuza amaze kudusuhuza we ubwe
yifungurira harya inyuma hajya imizigo ndetse adufasha no gushyiramo ibyo twari
dufite, arangije afungura imiryango, Mama Brown yicara imbere natwe tujya mu ntebe
zikurikira arakinga yinjira mu modoka arahaguruka dufata umuhanda!

Turenze metero nka magana atanu.

John – “Mumeze neza se?”

Twese – “Yego rwose.”

Mama Brown – “Ibyishimo byadusabye ntiwareba!”

John – “Hahhhhhh! Ni byiza cyane rwose kandi birakwiye igihe ni iki.”

Twakomeje kugenda ku muvuduko mwinshi ari na ko tuniganirira byinshi byerekeye


akazi twiteguraga gutangira mu gihe kitari gito tuba twinjiye mu mujyi.

Bwari bwahumanye usibye amatara yo ku muhanda yamurikaga nta kindi twabonaga, maze
John akomeza kugenda akata imihanda myinshi ageze ku gipangu kimwe arahagarara
avuza ihoni, nyuma y’igihe gito barakingura imodoka irinjira iraparika maze John
ahita avuga.

John – “Turahageze rero, iwanjye ni hano ni karibu rwose!”

Twese – “Stareh!”

John – “Reka nze mbafungurire rero maze babakire.”

John yavuyemo adukingurira imiryango tuvamo, ako kanya ahita ahamagara uwitwa Kiki
aza yihuta.

John – “Bite sha!”

Kiki – “Eh! Ni byiza Boss! Twari tugukumbuye rwose njye na Zamu ntitwari tukirya
ngo turyame, twirirwaga tumeze nk’amadubu dukanuye gusa!”

Twese – “Hhhhhhh!”

John – “Nk’amadubu nyine? Ubwo utangiye bya bindi byawe ndakuzi, ngaho twaza
abashyitsi ibindi uraba umbeshya nkumve!”

Kiki – “Eh, abashyitsi? Barakaza neza rwose hano turabakira boge, barye, barebe na
match ya Chelsea!”

John – “Ariko narumiwe koko! Ese watwaye ibyo utwara ukavuga ugenda?”

Kiki – “Eh, Boss nagiye kabisa, natumutse rwose!”

Kiki yahise abatura ibintu twari twazanye byose abitwarira rimwe maze natwe
dusigara duseka.

John – “Rero ibya hano ni ibitwenge gusa, ngira abakozi, niba ari bazima, niba, na
ko si nzi ibyabo! Buriya nirirwa nseka imbavu zanjye ni zo zagowe!”

Gaju – “Si byo byiza se Tonto?”

John – “Ahaaa! Uraje nawe ubyibonere, nturi hano!”

Akivuga gutyo ako kanya Kiki yagarutse yiruka cyane atugezeho afunga amaferi maze
ahita avuga.
Kiki – “Abashyitsi, karibu rwose, umwe akomeze muri kane undi muri gatanu,
gatandatu harajyamo uwo mu Mama. Uwo muremure cyane arajya muri kabiri niho harimo
ibitanda bibiri ndabona kimwe kitamukwira, njye ni icyenda naho Zamu we ni zero
kuko arara hanze!”

John – “Ariko muranyumvira ra?”

Twese – “Hahhhh!”

John – “Si byo nababwiraga, ngaho munyumvire koko? None se Kiki, ko ari abashyitsi
baje bwa mbere urumva bahazi koko?”

Kiki – “Eh, nari nibagiwe Boss! Reka nze mbereke aho turira.”

John – “Hhhhhhh, ariko ubwo murambonera ibyo ntunga hano koko? Karibu rata
murisanga!”

Twese – “Stareh!”

Twinjiye mu nzu maze turicara, yari Salon nziza nziza cyane irimo intebe nziza
n’utubati mbega hasaga na bike pe! John na we yaricaye maze hashize akanya aba
aravuze.

John – “Yeah, nizere ko mutananiwe cyane?”

Mama Brown – “Oya, wananirwa ugenda wiyicariye koko?”

John – “Eh, cyane rwose burya nkatwe tuba twaramenyereye ingendo za kure dukunze
kunanirwa.”

Mama Brown – “Yooh! Birumvikana disi.”

John – “Harya uwitwa Nelson ni uwuhe?”

Njyewe – “Eh, ni njyewe!”

John – “Ok good! Gaju we nahise mumenya kuko ari we mukobwa wenyine, harya wowe ni
Ngabo?”

Gasongo – “Yego.”

John – “Ni karibu rwose hano ni iwanjye mbana na kariya gahungu Kiki n’uriya Zamu
wadufunguriye!”

Mama Brown – “Uuh! Mwenyine se?”

John – “Yego rwose!”

Mama Brown – “Naho se Madame?”

John – “…………………….”

Ntuzacikwe na Episode ya 29 muri Online Game………………..


[6/10, 15:47] +250 788 819 279: Episode 29: Ibyishimo ni byinshi Mama Brown,
Nelson… babonye akazi keza
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na NIYONKURU Martin Kuwa 02/03/2017 Saa
03:10
Comments
John-“Eeeh! Madame we ntawe!”

Mama Brown-“Eeh! Yagiye muri mission se? Cyangwa hari abo yagiye gusura?”

John-“Ni nkibyo byose, ahubwo reka mbazimanire nari nibagiwe, umva Kiki!”

Kiki-“Karame Boss! Murampamagaye?”

John-“Ko utakira abashyitsi bite?”

Kiki-“Eeeh! Harya? Kandi koko abashyitsi barabakira! Mama murafata iki se ko hari
icyayi, umugati, primus, mutziing, martini na V&A bikonje?”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Mama Brown-“Zana fanta Citron”

Kiki-“Mwebwe se?”

Gasongo-“Njye n’uyu musore duhe bya Gahuzamiryango”

Gaju-“Njyewe umpe ka Orange!”

Kiki-“Eeeh! Uri…! Nako reka nze mbazanire”

John-“Ubwo se ngewe urambajije?”

Kiki-“Yeee! Boss, mbabarira nari nibagiwe, mbazanire iki se?”

John-“Nsukira kuri ka Whisky”

Kiki-“Yego Boss rwose iminota Zeru nako aka kanya biraje”

John-“Genda ariko wowe!”

Kiki yahise ahindukira yiruka mu kurangara agwira igikuta arabandagara dusigara


duseka.

John-“Murandebera ibyo ntunze aha koko? mwari mwaseka se ahubwo!”

Mama Brown-“Ariko uriya mwana arashimishije pe!”

John-“Urasekeje ahubwo, buriya nashatse kumwirukana kenshi nziko atuzuye ariko


byarananiye kubera ukuntu iyo ntashye naniwe anduhura mu mutwe, buriya nta na Film
njya ndeba, ahubwo iriya TV nzayigurisha aho bukera”

Twese-“Hhhhhh!”

Tugiseka Kiki yahise azana plateau iriho ibyo twari twamutumye maze afata primus
aba ayitetetse imbere ya Mama Brown, afata indi aba ayiteretse imbere ya Gaju, njye
anshyira imbere Orange Gasongo ahita amuha citron,

Kiki-“Boss ba wihanganye reka nze ngusukire ka Whisky”

Kiki yahise ahindukira agenda yihuta turarebana twese turaturika dusekera rimwe
maze buri wese nicyo yari yatumye twirwanaho turihereza,

Hashize akanya wa mwana Kiki aza azanye whisky ya John atereka aho maze ahita
avuga,

Kiki-“Muryoherwe!”

John-“Ariko se Kiki, urabona banywa ibipfundikiye koko?”

Kiki-“Eeh! Boss mbabarira nari nibagiwe”

John akivuga gutyo Kiki yahise abatura icupa ryanjye akubitaho amenyo agiye
gufungura.

John-“have have reka! Ariko Kiki ubundi ubwo mu mutwe wawe harabara? Imfunguzo ziba
aha zose wabuze na rumwe koko?”

Kiki-“Eeeh! Buriya inzoga ifunguje amenyo niyo iryoha Boss!”

John-“ shaka urufunguzo ibyo by’amenyo byawe ntabyo nshaka ntuzanongere”

Kiki-“Yego Boss! Reka nze rwose”

Kiki yarongeye asubirayo yiruka natwe ibitwenge tubiha umwanya twimara agahinda.

John-“Dore n’ibi niberamo, nabibabwiye mugirango ndababeshya!”

John akivuga gutyo Kiki yahise agaruka ahera kuri Gasongo apfunduye iba irazamutse
maze aba akubisemo urutoki.

John-“Do, wamubonye! Ariko Kiki uba muzima cyangwa? Nta soni ufite? Wowe urashyira
urutoki mu kinyobwa umuntu agiye kunywa?”

Kiki-“Yari izamutse Boss!”

John-“Ariko Mana we! Ngaho yijyane uyinywe umuzanire indi usige nurwo rufunguzo
turifungurira”

Kiki-“Si wumva se ahubwo urakoze Boss!”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Koko Kiki yahise ayitwara dusigara twirwanaho maze azana indi Gahuzamiryango ayiha
Gasongo arigendera.

Twasigaye duseka hashize akanya turatuza.

Njyewe-“Ni ukuri murakoze kutuzimanira, aka aba ari imbonekarimwe kandi buriya iyo
ugasomye wisanga karyoha biruseho.”

John-“Hhhhh! En bon! Rwose ibyo uvuze ni ukuri murisanga hano, ntimugire icyo
mwicyeka rwose mwisanzure nkabari mu rugo, kandi mukomeze kwitegura neza umunsi
w’ejo ushobora kuzaba umunsi udasanzwe kuri mwe.”

Twese-“Murakoze cyane”

John-“Ahubwo nibagiwe kubabaza, mwaba mwitwaje diprome zanyu?”

Mama Brown-“Turazifite ariko umukobwa wanjye ntabwo yabashije kurangiza uwa


gatandatu, yagarukiye mu wa gatanu”

John-“Yebaba wee! Ubu koko ko bitakunda mwo kabyara mwe?”


Mama Brown-“Mana wee! Utatubwira ko akazi akabuze?”

John-“Mama! Ibindi nari nagerageje ariko ntabwo muri iriya mwanya ihari twakwinjiza
umukozi utagira document yemeza ko yarangije amashuri atandatu yisumbuye, kandi
nanone kuri we ikihutirwa ntago ari amafaranga ahubwo n’ukwiga, ndumva ahubwo
twashaka uko yasubira kwiga”

Mama Brown-“Ahaaa! Nuko nyine gutsikira bituba ucumbagira, ihangane mwana wa! Nawe
urumva uko bimeze”

Mu gahinda kenshi Gaju yazenze amarira mu maso maze yubika umutwe Mama we
aramusanga aramuhumuriza, ubwo natwe birumvikana twifatanyije nawe mu kababaro
ndetse tumufasha kwakira ibyo tutabashaga guhindura.

Hashize akanya aratuza maze John ahita ahamaga Kiki,

John-“Kiki! Kiki!”

Kiki-“Karame Boss! Nakwitabye rwose n’amatwi abiri”

John-“Warangije gutegura ameza?”

Kiki-“Yego narangije Boss! Kandi harimo n’inyama!”

John-“Ariko noneho ndumiwe! Ubwo nkibyo ninde ubikubajije? Ngaho genda”

Kiki-“Reka ngende byo mbe nyisoma”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

John-“Yewe nta kundi nyine ni ibi niberamo, buri wese atasiga ikirahuri cye twigire
ku meza”

Twahise duhaguruka maze twerekeza ku meza turicara dutangira kurya tuniganirira


dusoje dusubira aho twahoze,

Mama Brown-“Reka noneho turebe ko twaruhuka ejo tutazagenda dufite iroro imbere
y’abayobozi”

John-“Hhhhhhh! Nta kibazo rwose, Kiki! Kiki!”

Kiki-“Karame Boss!”

John-“Jya kwereka abashyitsi aho baryama”

Kiki-“Yego Boss”

Twasezeye John maze dukurikira Kiki, tugeze imbere arahagarara natwe turahagarara,
arahindukira atangira kudutunga intoki.

Kiki-“Gatandatu, kabiri, gatatu, Eeeh! Mama! Wowe nkurikira abandi musigare hano”

Sibwo dusigaye aho akajyana Mama Brown tugategereza igihe agarukira agatwara Gaju
yagaruka akongera agatwara Gasongo njyewe akanjyana nyuma!

Nkigera muri chambre nziza nahasanze n’igikapu nari nazanye maze nirambika ku
buriri ntangira gutekereza byinshi nshiduka ntangiye gusinzira, nditunganya
ndiyorosa ndasinzira nakangutse mu gitondo njya muri douche mvuyemo nditegura neza
ndasohoka ngo njye kuba ndi muri salon ngezemo nsanga ahubwo ni njye naburaga,
duhita tujya ku meza tuvuyeyo tujya gufata documents zo kwitwaza maze dusezera Gaju
turasohoka twinjira mu modoka John aratsa twerekeza aho twari tugiye bwa mbere.

John-“Rero bureau yacu ntiba kure mutarambirwa, ahubwo igihe muzakorera ku ruganda
nibwo muzakora urugendo rurerure, mbaye mbateguje”

Gasongo-“Nta kibazo rwose apfa kuba ari akazi, niyo yaba ari ukujya mu misiri
n’igare ntacyo twajyayo”

Twese-“Hhhhhhh!”

John-“Nta cyanshimishije nk’ukuntu mukunda umurimo, urumva ukuntu uwo musore afite
courage zo gukora?”

Mama Brown-“Erega byo akazi buriya twari tugashonje!”

John-“Nizere ko bitabaye ubu mugakeneye ahubwo bizahoraho iminsi yose!”

Njyewe-“Ni ukuri ntabwo tuzagutenguha, biri ubu n’iteka ryose kandi erega amahirwe
aza rimwe kandi ntitwayatera ishoti”

John-“Oya rwose nibyo, ahubwo se dore turanahageze ni hano, uziko nari mparenze”

Mama Brown-“Uuuuh! Ko mbona hakomeye ra?”

John-“Urikanze se Mama? Humura rwose nta kibazo inzu ntigukange!”

John yaparitse imodoka maze tuvamo ajya imbere turamukurikira twinjira mu nyubako
nziza tuzamuka hejuru maze atwereka aho tuba twicaye hari hari n’abandi bantu
bategereje maze natwe turicara turategereza.

Hashize akanya John araza ajyana Mama Brown ndetse batindayo cyane dutangira
kwibaza ibyo ari byo, mu gihe tukibyibaza twahise tubona John aragarutse maze
atwaka twa tu documents twari twitwaje asubirayo.

Twakomeje gutegereza amasaha akomeza kwicuma bigeze nko mu ma saa yine tubona Mama
Brown araje tukimukubita amaso tubona ibinezaneza mu maso birigaragaza acyicara
twihutira kumubaza uko bigenze maze mu byishimo byinshi avuga aseka,

Mama Brown-“Bana ba Imana iracyaca inzira ni ukuri!”

Njyewe-“Ukoze interview se Mama?”

Mama Brown-“Bana ba! Maze kuyikora kandi ndatsinze!”

Twese-“Wooooow!”

Gasongo-“Congratulations Mama wacu!”

Mama Brown-“Thank you! Ngezeyo nyine ntanga ibyangombwa maze banshyira imbere
batangira kumpata ibibazo nanjye nihagararaho ndabisubiza birangira nsinze da!”

Njyewe-“Wooow! Byiza cyane ni ukuri”

Mama Brown-“Ubu ni njye uhagarariye marketing department bidasubirwaho”

Twese-“Wooow!”
Ibyo bihe byari byiza kuri twe, twararebanaga maze tukamwenyura, tukitsa imitima
mbega twumvaga dushinguye ikirenge twitegura gutambuka.

Hashize akanya maze tubona John aje adusanga maze adusubiza Document ahita
atubwira,

John-“Mwakire documents zanyu! Muri tayali se?”

Twese-“Yego rwose”

John-“Munkurikire gato”

Ako kanya twahise duhaguruka njye na Gasongo ndetse na Gaju dukurikira John
twinjira muri bureau dusangamo abantu nka bane maze John nawe aricara.

Bose baratwitegeje maze hashize akanya uwa mbere ahita avuga,

We-“Bite byanyu basore?”

Twese-“Ni byiza!”

We-“Twabonye documents zanyu dusanga ntacyo zitwaye, icyo twashakaga ni ukuganira


namwe, hanyuma se mwiteguye gukora akazi mugiye gushingwa?”

Twese-“Yego”

We-“Mwiteguye gukorera aho ariho hose se dushobora kubobereza?”

Twese-“Yego rwose”

We-“Ok! Noneho kubyerekeye umushahara buri umwe muri mwe turamutangiza ibihumbi
ijana hanyuma nyuma nyuma y’amezi atatu dushobora kubongeza bitewe n’uburyo
muzitwara, hari ufite ikibazo cyangwa utanyuzwe?”

Twese-“Ntawe ahubwo Murakoze cyane!”

Undi mugabo wari wicaye kuruhande nawe yahise avuga,

We-“Mwitegure rero hari training muratangira uyu munsi irabinjiza neza mu kazi
mugiye gutangira, courage rero!”

Twese-“Merci beacoup!”

We-“Ngaho mube mwisohokeye”

Twasohotse imitima iri mu birere tugeze hanze tubona ubusimbagurika kubera


ibyishimo dusanga Mama Brown aho yari yicaye hanze maze tumuhurizaho amaboko
tumuhobera ubundi turicara dutangira kuganira tunisekera birenze ibikenewe.

Hashize akanya gato tubona John araje atugezeho aratwitegereza abona akanyamuneza
dufite maze aratubwira,

John-“Felicitation mwabyiyumviye ko akazi mwakabonye!”

Twese-“Yego!”

Mama Brown-“Ni ukuri Imana ibahe umugisha mudukuye aho umwanzi atifuzaga ko tuva!”

John-“Murakoze gushima”
John-“Ubu kuva uyu munsi muri abakozi bacu, mukanya rero murahurira n’abandi muri
Salle maze mutangire training”

Twese-“Murakoze cyane!”

John-“Nelson! Ngwino nkwereke aho Salle iri mutaza kuyoba”

Nahise mpaguruka nkurikira John ngo anyereke aho Salle iri twinjiyemo dusanga
abandi bicayemo,

John-“Uuuh! Ahubwo dore abandi babatanzemo! Genda ubabwire baze namwe mwiyunge ku
bandi”

Ako kanya nahise mpindukira vuba maze nsubira aho ba Gasongo bari bari ngezeyo.

Njyewe-“Muze tugende dusanze abandi badutanzemo”

Mama Brown-“Uuuuh! Uziko twarangaye! Twihute ahubwo”

Nagiye imbere maze nabo barankurikira twinjira muri Salle abari barimo
baratwitegereza cyane maze twicara inyuma y’abandi.

Twakomeje gutegereza hashize akanya hinjira abakobwa babiri n’umugabo umwe bashyira
ibitabo imbere maze nabo baricara, uwo mugabo ahita afata ijambo,

We-“Njye nitwa Martin ndi umwe mu bakozi b’uruganda mwatangiye kubera abakozi, rero
njye nshinzwe abakozi, uyu mukobwa twegeranye yitwa Dorlene nawe turakorana, uriya
nawe yitwa Aliane ashizwe amahugurwa, mwese rero muhawe ikaze”

Amashyi yarakomwe maze hashize akanya turatuza, Martin arakomeza,

Martin-“Mwebwe tuzagenda tubamenya ariko by’umwihariko ndashaka ko uriya mu Mama


uri inyuma yigira imbere mukamureba.”

Mama Brown yahise ahaguruka ajya imbere maze Martin arakomeza,

Martin-“Uyu rero niwe uhagarariye ino department yanyu ya marketing”

Mama Brown twamuhaye amashyi birumvikana nitwe twakomye cyane, maze tumaze gutuza.

Martin-“Iyicarire hano imbere Mama!, So ndagirango dutangira training, Aliane


n’abahe amakaye n’amakaramu ibyo mukenera kwandika mwandike nta kibazo!”

Bamaze kuduha amakayi, Dorlene yarahagurutse atangira gutanga isomo natwe


dukurikiye ntago byatugoye kubyumva kuko ibyinshi twari twarabinyuzemo mu ishuri.

Byageze saa sita tujya muri pouse ari nabwo twerekeje muri Restaurant yari iri aho
hafi saa munani turagaruka dukomeza amahugurwa.

Byageze nimugoroba nka kumi n’imwe baradusezerera turataha kuko ejo twari bukomeze,
tukigera hasi muri parking tuba tubonye imodoka ya John avuza ihoni tugenda
tumusanga tumusuhuriza mu kirahuri,

John-“Natinze se?”

Mama Brown-“Oya! Ahubwo twari dutangiye kwibaza uko turahamenya!”

John-“Nabitekereje maze ndabizirikana niyo mpamvu nje kubafata, ahubwo mwinjiremo


mbanze mbagezeyo ubundi mbone ubugenda!”

Ako kanya twinjiye mu modoka maze twerekeza kwa John aho twatahaga icyo gihe, mu
kugenda yagiye buhoro ngo tugende tuhareba neza, tukigerayo twinjiye muri salon
maze Gaju aza kudusanganira tumuha inkuru nziza arishima ariko kangi ikiniga
kiraza.

John-“Yes! Training zimeze zite se?”

Njyewe-“Ni sawa rwose nta kibazo!”

John-“Gaju! Nawe wiriwe hano mu rugo nta kibazo?”

Gaju-“Yego nta kibazo”

John-“Humura mu gihe Mama n’abavandimwe bakisuganya ndagerageze ndebe ko


nagushakira ishuri vuba, turifuza ko ukomeza kwiga ukarangiza neza amashuri yawe
aya mahirwe ntazongere kugucika, ariko se ubundi kuki utarangirije amashuri
yisumbuye nk’abavandimwe?”

Mama Brown-“Ahaaaa! John, ni ubuhamya bukomeye, buriya gacye gacye uzagenda


ubimenya!”

John-“En Bon! Nta kibazo, ubu rero ndi mu rugendo, nsubiye hariya mwabaga ubu niho
ndi gukorera ari nayo mpamvu nahashatse inzu yo kuba mbayemo, hano rwose murisanga
kandi buri kimwe cyose muzajya mukibona, ntaho muhejwe ikizabagora muzampamagare,
mwakire numero yanjye!”

Twese-“Murakoze!”

John-“Kiki! Kiki!”

Kiki-“Karame Boss! Ndakwitabye!”

Ako kanya twatangiye guseka maze John arankomeza,

John-“Aba bashyitsi mugiye gusigarana, njye nsubiye kuri tarain, ntibazagire icyo
babura niba hari nikibura umbwire nkigusigire, kandi dore dore nihagira ikibazo
bahura nacyo mbaye nguteguje nzasange wazinze ibyawe.”

Kiki-“Yebaba wee! Boss, nkazinga ngataha? Oya weee! Nzabatetesha ni ukuri nzajya
nanaboza buri gitondo”

John-“Umva mbese! Ngaho genda ubategurire ibindi uzakenera uzampamagare”

Kiki-“Yego Boss! Urugendo rwiza ruzira Police mu muhanda rwose.”

Twese-“Hhhhhh!”

John-“Hhhhh! Ariko narumiwe! So, reka ngende rero ubwo naho kuri telephone!”

Twese-“Bon Voyage”

John yahise ahaguruka aradusezera twese ubundi arasohoka yatsa imodoka aragenda,
hashize akanya gato agiye twumvishe umuntu ukomanze………

Ntuzacikwe na Episode ya 30
[6/10, 15:47] +250 788 819 279: Episode 30: Umugore w’amahane aje ashaka John…
Nelson abengutswe n’abakobwa bazakorana
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na NIYONKURU Martin Kuwa 03/03/2017 Saa
02:50
Comments

Twumvise umuntu ukomanze, Gaju ahita ahaguruka akuraho rido ngo arebe uwo ari we,
akiyikuraho yabaye nk’uwikanga mu gufungura hinjira umukobwa ushinguye kandi ukuze
bigaragara.

Yari yambaye agapantalo gato kamwegereye n’udukweto duhagaze, hejuru ho


sinakubeshya nabonye aribwo bwa mbere nari mbibonye.

Yari afite isakoshi nini isa n’iremeye akinjira arikanga,

We-Muraho?

Twese-Muraho namwe!

We-Uuuh! Ko mbona… Nako none se ni mwe muri hano? Eeh! mumbabarire nari nibagiwe
kubakora mu ntoki.

Yahise ahera ku murongo maze aradusuhuza twese arangije aricara.

We-Ntabwo nabamenye!

Mama Brown-Yooooh! Disi ntabwo wapfa kutumenya, ariko humura uraza kutumenya.

We-Uuuuh! Cyangwa nayobye? John ntabwo akiba hano se?

Mama Brown-Arahaba rwose! Ahubwo ni uko adahari.

We-Eeeh! Ok ni byiza, none se…nako ubwo wenda ndabamenya.

Mama Brown-Humura rwose, nako nta mpamvu yo kujya kure, twe turi abashyitsi ba John
tuhamaze iminsi micye, harya uyu si uwa kabiri ra (abaza abandi)?

Gasongo-Yego!

Mama Brown-Ni uwa kabiri rwose!

We-Ngo abashyitsi?

Akivuga gutyo Kiki yahise ahahinguka, uwo mukobwa akimubona ahita avuga cyane,

We-Dore mbese! Ese wowe uracyaba hano?

Kiki yasubizanyije ubwoba bwinshi bigaragara, yavugaga atitira ibintu byaduteye


kwibaza impamvu.

Kiki-Nda nda ndacyahari Mabuja!

We-Yewe, si wowe si Sobuja nta busa nta buriburi

Tucyumva ayo magambo twabaye nk’abakubiswe n’inkuba, twibaza ukuntu John


agereranyijwe na Kiki w’umukozi we maze bidusigira akantu ku mutima.

Kiki-Mabuja! None se ko mugarutse mugasanga adahari ubwo ntimwagenda mukazagaruka?


We-Ngo iki? Kandi wowe n’ubundi…Nako uyu munsi ni njye nawe!

Mama Brown-Mwaba se mufite ikihe kibazo ko mbona musa nk’abadatuje?

We-Uuuuh! Wowe se uri umucamanza? Cyangwa nawe waje gushinga urubanza?

Mama Brown-Oya bambe njye ndi umushyitsi hano!

We-Njye ndi umusangwa rero! Ariko se ubundi umushyitsi uzana uruhuri rw’abana?
Ahaaaa! Wavugishije ukuri ko nawe uri umugore we tugashinga urubanza akaduha
ibyacu!

Mama Brown-Oya! Oya ni ukuri ntabwo ndi Umugore we! Ahubwo njye n’aba bana turi ku
icumbi kuko hari gahunda twajemo inaha, mu rugo ni iyooo kure kure cyane!

We-Nanjye ni iyoo! Ngiyeyo ubanza ntanahamenya, twese rero duhuriye hano,


twifatanye nyine.

Mama Brown-Yewe, ndumva bitoroshye rwose, none se njye ko ntacyo mburana, ahubwo se
disi John uramushinja iki ko nzi ko ari imfura y’i Rwanda

We-Hhhhhh! Wowe ntabyo uzi nyine iturize, none se nkubwire iki? Uzaba ubimenya nako
urabimenya, ko ntari butahe se?

Kiki-Ariko Mabuja! Rwose Boss ntabwo ari buze nta n’ubwo azaza vuba rwose, kandi
urabizi ko yanakubujije kuza na hano, none se uragira ngo ngufashe iki?

Ako kanya wa mukobwa ukuzemo yahise ahaguruka afata Kiki mu ishingu natwe
duhaguruka dusa n’abakiza ariko we ahita avuga…

We-Eeeeh! Mutabyivangamo! Mumbabarire hatagira unyitambika niba mushaka amahoro,


njye ubu naje nje.

Njyewe-Ariko si byiza guhohotera uwo musore rwose, niba unabikora ubikore tutareba.

We-Ceceka aho nawe! Ntunkinishe njye sinkina n’imicuko nkawe, niko wa rwana we
uriha kuburanira John uzi aho twahuriye wowe?

Kiki-Mbabarira Mabuja, none se ubu koko ko umfashe mu ijosi?

We-Urongera kumvuga?

Kiki-Reka reka ubwo urumva nabitinyuka? Rwose sinongera ni ukuri!

We-Ok! Sinongere kumva ukopfora umvuga rero!

Twakomeje kwicara ntawe uvuga, butangira kwira cyane, byari bigeze mu masaaha ya
saa 21h00 z’ijoro, maze Kiki araza ahagarara hirya yitaruye kuko yari afite ubwoba.

Kiki-Kalibu ku meza

Wa mukobwa yahise atera hejuru mbere maze aravuga.

We-Ehee! Ibyo biryo byawe sinabirya namenye Sobuja yagutumye iki? Ese ubundi ko
adahari ngo nawe abiryeho? Birye wenyine!

Kiki-Erega ntabwo nababeshye Mabuja! Boss nta wuhari kandi ntabwo azaza vuba, ari
muri mission.
Mama Brown-Yewe! Reka twe tujye kumeza amasaha arakuze kandi ejo dufite training.

We-Uuuh! Mwe mugende ubwo ni ibiryo byabazanye!

Twarahagurutse we arasigara, tujya ku meza yicaye aho, tuvuyeyo buri wese yerekeza
ahe yihina mu cyumba cye.

Nkigera mu cyumba cyanjye natangiye kwibaza ibyo ari byo, ntangira gutecyereza ko
wenda John ashobora kuba abereyemo umwenda mwinshi uwo mukobwa bityo akaba ariyo
mpamvu yamusanze mu rugo avuga nabi, nongeye kwibaza impamvu yaba yasabye Mama
Brown kumwiyungaho numva biranyobeye agatotsi kaba karanyibye nsinzira ubwo.

Mu gitondo nakangutse kare maze nditunganya ndangije ndasohoka ngeze muri salon
nsanga Kiki ahanagura ameza aririmba izo mu bitabo maze ndamubaza.

Njyewe-Kiki bite se?

We-Ni furesheri tu!

Njyewe-Ariko uri umu star kabisa! Ndemeye! Urumva ukuntu unyikirije?

Kiki-Eeh! Njye ndarenze ntabwo ndi uw’ino!

Njyewe-Biragaragara! Mabuja wagutaye mu ishingu ni mugoroba se waje kumukira ute?

Kiki-Uriya se yankanga? Reka reka nagende namusohoye arataha ndakinga!

Njyewe-Uuuh! Kiki, Wamusohoye cyangwa yagusohoye?

Kiki-Yasohotse nako urumva ko niba yasohotse ngakinga namusohoye!

Njyewe-Hhhhhhh! Ndumva ari byo da! None se asanzwe aza hano?

Kiki-Eheeee! Uriya yari amaze nk’imyaka ibiri ataza, ariko natunguwe n’ukuntu yaje
nk’imvura y’amahindu ngo pyaaaaa! No mu ishingu ryanjye ngo kaciiii

Njyewe-Hhhhhhh! None se ngo ashinja Boss iki?

Kiki-Ko ari amabara ra?

Njyewe-Uuuuh! Amabara se gute kandi?

Kiki-Birenze n’amabara ahubwo ni amakureri!

Njyewe-Hhhhhh! Gute se Kiki?

Kiki-Uriya asanzwe atuzonga bya nyabyo, buriya ngo aba aje kwaka indezo y’umwana
atagira!

Njyewe-Ngo indezo?

Kiki-Yego ra! Namubwiza ukuri agahuruduka no mu ishingu ngo kaciii!

Njyewe-Hhhhhh! None se Kiki, yaka indezo y’umwana atagira gute?

Kiki-Yewe, nanjye ntabwo mbizi ariko nyine nigeze kumva Boss amubwira ngo umunsi
yazanye umwana azamubaze indezo!

Njyewe-Ooohlala! Pole sana! Ujye uba umugabo rero urabona ko bitotoshye!


Kiki-Oya ahubwo ni uko yasubiye iyo yabaga, naho ubundi umwuko narikisha ubugari
ngiye kujya njyana nawo, kwanza nzawuzirika ku ikabutura yanjye umunsi aza
nzamucunga muturuke inyuma n’umwuko ngo paaa! Nta bintu byinshi!

Njyewe-Hhhhhhh! Kiki winsetsa kabisa! None se ubwo urumva uzaba umurushije iki?

Kiki-Erega abagore nka bariya bashoborwa n’igiti! Ubundi Papa yajyaga yandikira
Mama inshyi eshatu ku munsi, ni nabyo byatumye mbayoba nkiyizira kwihigira akantu,
bahoraga bari hasi hejuru, hejuru hasi

Njyewe-Pole kabisa! Ubwo se yabaga amuhora iki ra?

Kiki-Cyahe se? Yarinanuraga urushyi kuri Mama ngo paaa! Ati: urabona ukuntu undeba
nabi? ubwo hakaba hasigaye ebyiri, nimugoroba yataha Mama akimufungurira urugi
urundi rushyi ngo pyaa! Ati: “urabona ukuntu watinze gukingura? Urwa gatatu
yarumupyasuriraga mu buriri

Njyewe-Yooooh! Ihangane Kiki! None se wumva nuba umugabo uzaba nkawe?

Kiki-Eeh! Reka reka! Njye Umugore wanjye ahubwo nzajya mwandikira bizou eshatu ku
munsi andeba bizou! Ankingurira Bizou! Mu buriri Bizou!”

Njyewe-Hhhhhhh! Ntiwumva se ahubwo, ako kantu! Kora hano Kiki!

Agikubitaho,

Mama Brown-Areee weeee! Ndabona urugwiro rwabaye rwinshi! Nelson, wowe na Kiki se
ko muramutse muhuza ibiganza bite?

Kiki-Eeeh! Mama, kalibu ku meza!

Mama Brown-Kandi mbona nta kintu kiriho?

Kiki-Eeeh! Nari nibagiwe ahubwo! Reka nze ntegure!

Kiki yahise agenda yiruka ajya kuzana icyayi ari nako Gasongo na Gaju bazaga, Kiki
amaze gutegura tujya ku meza, dusoje turabasezera twerekeza muri training.

Twagezeyo mu ba mbere maze twicara muri Salle,

Mama Brown-Ariko Nelson! Wowe waganiriye na Kiki, wamenya niba wa mu kobwa yaraye
atashye?

Njyewe-Eeh! Yambwiye ko ngo yageze aho agataha da!

Mama Brown-Mbega umukobwa mbega umukobwa! Yewe, niba ari fiance wa John aragowe pe!

Gasongo-Ibyo byo! Wabonye ukuntu asingira ishingu rya Kiki ra? Uriya si umwambi
n’umuheto!

Gasongo akivuga gutyo abandi twagombaga gukoranaga amahugurwa bahise binjira


ikiganiro tuba tukizingiye aho twifatira amakayi n’amakaramu.

Ako kanya Martin yahise yinjirana na ba bakobwa, maze natwe turisuganya isomo
riratangira, uwo munsi twarasomye turongera turasoma, twakuye amaso ku kibaho mu ma
saa 02h00 tujya muri restaurant, twari twatangiye kumenyana inshuti z’akazi zari
zatangiye kwigaragaza.
Ku meza nari nicayeho mfata ifunguro ntabwo nari ndi kumwe na Gasongo na Mama Brown
ahubwo nari ndi kumwe n’abakobwa beza bane maze nifatira ifurusheti ntangira kurya,
uwandebaga yabonaga nta kindi nitayeho.

Natamiye rimwe ntamira kabiri ubwa gatatu umwe ati,

We-Ese Bro urya utavuga?

Njyewe-Eeeh! Buriya bajyaga bambwira cyera ko nta muntu urya avuga.

We-En bon! Si imirimo ibiri se? Cyeretse niba uri impyi…

Bose-Hhhhhhhhhhh!

Njyewe-Mumbabarire nagendeye ku bya cyera niyibagiza ko kiriziya yakuye kirazira

We-Ok! Njye nitwa Dody sinjya mbihisha!

Undi-Njye nitwa Betty! Umva muko! Nawe komerezaho nta kurya nk’abisasira uruhu
rw’urukwavu!

Undi wari umwegereye yahise avuga.

We-Umva Betty yewe! Ubu se ushatse kuvuga ko aha hari umwaga? Njye nitwa Mireille
rero!

Uwari ukurikiyeho nawe yahise aseka cyane maze aravuga,

We-Nanjye sinasigara muri iyi marato, banyita Isaro maze ndebe!

Bose-Hhhhhh!”

Njyewe-Ok! Mwitwa neza cyane amazina yanyu asa n’amasura yihariye atuma mwicara
mwenyine maze nanjye nkabiyungaho, nanjye nitwa Nelson!

Bose-Ooooh!

Betty-Nelson?

Njyewe-“Yego! Niryo zina ryanjye!”

Isaro-Uuuuuh! Mandelaaa!

Bose-Hhhhhhh!

Mireille-Ahaaaa! Ni Mandela byo! Uziko ari umwana wa Chief wacu?

Dody-Umva yewe ibyo se ubizi ute? Rata Nelson nibyo?

Njyewe-Byaterwa n’icyo mubishakira ariko ubu icyo dukwiye kumenya ni igitumye turi
hano, naho ibyo byo kubaza umuntu uwariwe, aho akomoka, muzi neza ko icyo dupfana
hano ari akazi ari nacyo gitumye dusangiye bimwe uyu munsi, ahubwo wenda nyuma
tuzareba ibikorwa tuzasiga aho tuzaca aho kureba ingendo n’amagambo byaho twaciye
tutarahurira ku meza amwe ngo dukore n’akazi kamwe sibyo?”

Betty-Uuuuh! Mbega Koshi! Mireil! Ubwo ntusebye?

Dody-Bisa nabyo, ahubwo se ubundi wa mugani nk’uwo uba uvuze ibya chief wacu
ntakotoye? Ubundi se kuba ari umwana we byamumarira iki? Nelson! Rata bihorere
wirire!

Bose-Hhhhhhhhh!”

Isaro-Nelson ntasanzwe pe! Harya mwongoreranaga ngo iki?”

Bose-Aaaaaa!

Isaro-Rata Nelson Mireille yavuze…

Mireille-Uuuuh! Umva, wibeshye ndakumena!

Betty-Nelson! Aba bakobwa rata bihorere twirire ndabona bigize ba bamenya wagira
ngo bakuzi ukiri muto, rata njye nkubonye ukuze!

Dody-Yeeeh! Wabivuze se ko n’ubundi ntakigutangira, urabihishira iki se? Ntacyo


utavuze n’ubundi birangize!

Abakobwa ntatinya kuvuga ko bari beza bigaragarira amaso bakomeje kuvuga byinshi
ariko njye nta na kimwe natoyemo ahubwo kubera n’utuntu dusa n’amasoni nari
nifitiye nakomeje kwirira ndangije ndihagurukira ngo ngende,

Dody-Eeeh! Nelson, nahita nkwanga n’ukuri, ubwo se wata abantu ku meza koko?

Betty-Ariko se niwe wababwiye ngo murye mwireba, araziritse se? Rata igendere niba
warangije

Bose-Hhhhhhhhhhh!

Isaro-Nelson! Rata warangije?

Njyewe-Ntubibona se ko ku isahani nta kintu kiriho! Narangije kurya tu!

Betty-Koto! Ngaho rata igendere bano bakobwa ndabona ntazi!

Nahise nsubira inyuma ndakata ndigendera mbasiga aho ngeze hanze nsanga Gasongo
nawe yarangije kurya kare ahagaze hanze akimbona,

Gasongo-Eeeh! Nelson, nawe se urabisoje?

Njyewe-Ntubizi se ko mu kurya ntajya ntinzamo!

Gasongo-Hhhhhh! Ndabizi ariko abantu mwasangiye kabisa bagutegeka kurya witonze

Njyewe-Hhhhhh! None se nakwiyorobeka koko? Reka niririye rwose ndangije ndahaguruka


ndisohokera”

Gasongo-Eeh! Have utazahata ibaba ntawamenya wenda muri bariya bakobwa hashobora….”

Njyewe-Hashobora iki se Gaso?

Gasongo-Eeh! Dore Mama Brown nawe arasohotse reka twizamukanire nawe!

Twahise tuva aho tugenda tumusanga maze tumugezeho,

Mama Brown-Are weeee! Namwe mwantetesha ye! Buri gihe muhita muza kungaragira?

Njyewe-Erega nibyo! Tutakugaragiye se twagaragira nde?


Gasongo-Erega turi ishema ryawe kandi ibihe turimo bisaba gufatana urunana

Mama Brown-Yego shenge! Ibyo byo ni ukuri pe! Rwose mujye mumba hafi bana banjye

Twakomeje kugenda tuba tugeze muri Salle, abandi nabo bakomeza kuza dutangira kwiga
dusatira umusozo, bigeze nka saa kumi (16h00) dushyiraho akadomo.

Martin yahise afata umwanya maze aravuga.

Martin-Ndagira ngo mwese mwihe amashyi menshi kuko mwabashije gukurikirana


amahugurwa mu mutuzo no mu bwisanzure

Ako kanya amashyi menshi twarayakomye ndetse turaniyongeza,

Martin-Murakoze! Kuri iyi saha amahugurwa yaberaga hano asojwe ku mugaragaro


igikurikiyeho rero aka kanya ni ugutombora aho muzakorera akazi kanyu ko gushaka
amasoko y’uruganda rwacu,

Ntatinze rero ndagiraga ngo nsabe Dorlene azane agaseke ubwo mwe muratombora ama
Zone muzakoreramo, ikitonderwa Chief of Department we ntibimureba kuko azajya
akorera hose

Agaseke karaje dutangira gutombora njye na Gasongo twakomeje kwiyicarira, abandi


basoje natwe tujyayo dufata udupapuro tubiri twari dusigayemo mu kukarambura mbona
handitseho ngo Zone Kigali.

Nahise nihutira kureba kwa Gasongo nawe yihuta kureba iwanjye ngisoma agapapuro ke
ngirango ni akanjye ahubwo, nawe hari handitseho ngo Zone Kigali turarebana
turamwenyura maze duhita tujya kwiyandikisha imbere.

Twese tumaze kwiyandikisha n’ama zone twatomboye Martin yahise yongera gufata
umwanya maze aravuga…

Martin-Murakoze! Ndagira ngo abatomboye umujyi wa Kigali bigire imbere

Njye na Gasongo twarahagurutse ngiye kubona mbona, ba bakobwa bose twasangiye ku


meza kare bose barahagurutse nabo baza imbere,

Martin-Ok! Mugiye gutombora na none uzabahagararira akaba ariwe uzaba unashinzwe


Online System ya zone yanyu, niwe uzajya atanga report kuri Chief of department,
twagiye!

Nkibisanzwe njye na Gasongo twagiyeyo nyuma dufata udupapuro maze mu gufungura


akanjye mba mbonye handitsemo ngo “Yego”……………………….
[6/10, 15:48] +250 788 819 279: Episode 32: Nelson amenye byose ku nzitizi ziri mu
rukundo rwe na Brendah rutifuzwa na Mama we

ShareTweetPinMail

Brendah – “Nelson! Mbabarira unyumve!”

Njyewe – “Ndakumva Bre! Nta n’ikizatuma ntakumva, yaba urusaku rw’amahindu, yaba
ibiza n’ibizazane bizamfuka amatwi nzemera mbe icyambu cyiharira amagorwa nkumve
kuko ubikwiye!”

Brendah – “Nelson, nahuye n’inzitane mu rugendo rwanjye nawe, gusa umbabarire kuko
naguhishe, si nari ngamije kukuryarya yewe si nari ngamije kuguhisha byose ahubwo
uko nabyitwayemo nibwiraga ko ari byo byaguha amahoro kubera ibizazane mwahuye na
byo.

script async src="//pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js">

Nagushimiye uburyo wahabaye intwari ugasubiza akebo iwa Mugarura, byose nabaga
mbizi, nta makuru naburaga kuko Jojo yabaga ahabaye. Ibyabaye kuri mwe byaje
bizanye n’ibyambayeho, Nelson wumve ngo usibye kugukunda byonyine nagize ingabo,
naho ubundi nta kindi nari niteze.”

Ibyo byose Brendah yabimbwiraga anyitegereza mu maso nanjye nari muteze amatwi
ndikiriza arakomeza.

Brendah – “Nelson, uko undeba uku nakuze mbana na Mama uzi, wamenye ndetse wanyuze
imbere kenshi igihe wazaga kurya imvange wakundaga cyane igihe wari uri hariya ku
mutaka, uriya mutaka wawe ni wo wa wundi wabaye icyambu kinyambutsa, ubu nkaba
ndebana nawe mu bihe bikomeye nk’ibi.

Nelson, nakuze ndi umwana mu rugo, wa wundi wakinaga ngwira igikati bakansigasira
bambuza kumena icyayi, sinari wa wundi wo kwambikwa amasashi ahubwo nari uzira
amazi akonje.

Ibyo byose byari binkwiye icyo gihe ntabwo byabonagwa na buri wese ahubwo
byabonwaga na bake, nanjye ngirirwa umugisha wo kuba umwe muri abo! Nelson, amateka
yanjye n’ababyeyi banjye ni cyo kimenyetso cyonyine nsigaranye kuko byabaye amatsa
bapfuye telephone, iyi nguhamagaraho ukanyitaba, iyi ureba mfite mu ntoki!

Byose mbyumva ubu ariko nari kubimenya nkiri muto kuko ndi imfura nkaba na bucura.
Umunsi umwe nari ndi kumwe na Mama mu cyumba cye aho nari ndi kumuzingira imyenda,
mfata ishati mu kuyitegereza nsanga ni iy’abagabo ndatangara ni ko kumubaza nti:
“Mama iyi shati ni iyande?”

Mama yarikanze abyuka vuba dore ko yari yirambitse ku buriri maze aravuga.

Mama – “Ngo ishati? Iyihe se?”

Nahise musubiza nti: “Iyi shati wayiguze utabona ko ari iy’abagabo?”

Mama yahise yihumura maze yitegereza ishati namwerekaga aho kunsubiza atangira
kurira.

Njyewe – “Uh! Atangira kurira?”

Brendah – “Yego sha, Nelson! Uko undeba uku iyo mbonye umuntu arira ndira ku
murusha kabone n’iyo naba ntazi ikimuriza, byongeye kubona Mama arira byari amabara
kuri njye sinabirebaga ngo mbihamye sinanabyumvaga ngo mbyitse menye ko numvise,
ahubwo byateye intimba umutima wanjye maze ndawurekura urisanzura ukora igikwiye,
nta kindi nari mfite ku bwanjye usibye gufasha uwanyibarutse kurira.”

Njyewe – “Oh My God!”

Brendah – “Nelson, twararize turihanagura turongera turarira, umbwiye ngo


waririraga iki ntacyo nabona, gusa nakubwira ko naririraga Mama. Hashize akanya
Mama aratuza nanjye ndatuza maze mu kumubaza ikimurijije yitsa umutima ahumeka
insigane.

Ati: “Mwana wa, iyo shati ihishe amateka atazigera asibangana muri njye, si uko
nayiguze, si uko nayihishe ahubwo aho iri si nari nzi ko yaba igihari.  Yewe si
nari nzi ko wari ukwiye no kuyikoraho!”
Mama akivuga gutyo, nabaye nk’aho atari njye wa nyawe ahubwo ari njye w’amateka,
nahise nihutira kubaza Mama impamvu, maze mu mutuzo mwinshi ansaba gucisha make
maze arambwira ngo: “Bre! Iyo shati ni iya so!”

Nabaye nk’ukubiswe n’inkuba kuko ari ubwa mbere Mama yari amaze kumbwira ibyerekeye
Papa umbyara, akenshi iyo namubazaga yarambwiraga ngo nzabimenya nkuze.

Naratuje maze ntega amatwi, na we araterura ambwira ntacyo ankinze ngo: “Iyo shati
ihatse amateka akomeye ntifuzaga ko uzamenya ariko bibaye ngombwa ko uyamenya.”

Yarambwiye ati: “Ubwo nari umwangavu niga mu mashuri yisumbuye nari umukobwa
udashamaje, nari inkumi ishinguye ariko nkababazwa n’uko abandi bana babaraga
inkuru z’ababakunda njye nkiburamo.

Sinari mfite uburanga bw’inyuma ku mubiri yewe nta n’igikundiro nari mfite, ibyo
byose byatumaga niheba nkimenya ngasa n’ubayeho njyenyine. Uko iminsi yashiraga ni
nako nihebaga, byari ibihe bikomeye kuri njye kuko nafataga umwanya munini
nitekerezaho bikantera kwiyanga.

Umwanzuro nawufashe vuba maze niyemeza gushaka inshuti uko yaba imeze kose ngo
nanjye njye mu murongo w’abandi bana twiganaga, nakomeje gutegereza ariko imbuto
yanga kwera.

Hari umunsi umwe twari turi gusoza umwaka wacu w’amashuri, maze umwarimu wacu
w’indimi ansaba ko naza kumufasha guteranya amanota nanjye nikiriza vuba dore ko
nari mbonye umwanya wo kwihuza ibitekerezo byazaga kenshi iyo nabonaga abandi bari
kumwe n’ababo.

Naremeye maze njyana na we mu ishuri rimwe, twari babiri gusa, ntangira guteranya
amanota y’abana yari abereye titulaire, muri uko guteranya amanota yanganirije
byinshi maze nanjye ndirekura ntangira kumubwira ukuntu rimwe na rimwe niyanga kuko
ntawe unkunda,

Yabyumvise vuba maze atangira ku nyihanganisha, ambwira ko na byo biri mu mpamvu


zatumye ampamagara, yambwiye ko na we bimubabaza iyo abonye abandi bana bari kumwe
n’ababo, ariko njyewe akabona ndi maama mbigenze nte, bimubabaza.

Akimara kumbwira atyo nishimiye ko mbonye uwantekereje, ntangazwa n’uko yabonye


ibindimo kandi akabyubaha, maze ndeka ibyo nari ndimo muhanga amaso na we akomeza
kumbwira byinshi byiza kuri njye ndetse akora no mu ndiba z’umutima kwitangira
biranga njya kure mu bitekerezo.

Nyuma yo kubona ko natwawe yansabye ko twimuka tukava aho tukajya ahiherereye,


mbanza kubyanga ariko nongera kwibuka ko umurezi angana n’umubyeyi ndemera. Niko
kuzinga ibitabo ndabimuhereza maze arambwira ngo: “Genda ushyiremo agakanzu maze
unsange hanze kuri gate umusecurite umubwire ko urwaye ndaba namubwiye ntabwo ari
bwange kugukingurira.”

Narikirije ngo yego, ni na ko byagenze nasohotse ikigo nemye bwasaga nk’aho


bwahumanye, ako kanya nkigera hanze y’ikigo nakanzwe n’uwanturutse inyuma akamfata
mu nda mpindukiye mbona ni mwarimu wanjye, narasetse maze na we aramwenyura ako
kanya mbona moto ziparitse aho yurira moto imwe abwira umu motard wari usigaye ngo
amukurikire, nta yandi mahitamo nari mfite nanjye nuriye moto ntazi aho njya.

Twakomeje kugenda moto ya mwarimu iparika ahantu hamwe, kuko ntari mpazi navuye
kuri moto nsanga Prof maze na we yishyura vuba ajya imbere ndamukurikira, twinjira
ahantu tugezemo nibwo nabonye neza ko ari muri lodge. Narikanze nshaka gusubira
inyuma ariko ndavuga nti ntacyo reka mfate neza akanya mbonye, uru rushobora kuba
ari urukundo kandi sinakurwitesha.

Naramukurikiye yinjira mu cyumba nanjye ninjiramo arakinga maze arambwira ngo:


Urabona hano hari icyo hatwaye se?” Nanjye nahise musubiza vuba cyane nti: “Ndabona
hatuje.”

Prof yahise ambwira vuba ati: “Si cyo wifuzaga se? Niba uhagaye umbwire tujye
n’ahandi njye nta kibazo mfite!”

Narikirije mvuga ko nta kibazo mfite pe!

Ako kanya uwakoraga aho aba azanye amacupa nari mbonye bwa mbere bayafungurira
imbere yanjye, uwari uyazanye amaze kugenda Prof yansukiye mu kirahuri na we
arisukira aransomesha ntangira gukorora kuko numvaga bindya mu muhogo.

Byose byari ubwa mbere kuri njye mu minota mike nari ntangiye kuzungera ibyo ni byo
nibuka, nakangutse mu gitondo nkabakaba aho nari ndi mbura umuntu, maze ndabyuka
ndeba hirya no hino mbona hose harampamagara, naritunganyije nambara imyenda yanjye
maze ndasohoka mbona izuba ryakambye mfata inzira nerekeza ku ishuri, nsanga inkuru
yabaye kimomo ko ntaraye mu kigo.

Nahaswe ibibazo mbura ibisubizo agapapuro nabonye muri ayo masaha kari aka mwarimu
wanjye, wambwiraga ngo: “Niba wumva wikunda ntiwibehye ngo umpingutse mu kanwa
kawe, ibindi njye nawe tuzaba tubivugana.”

Koko naratuje nakira byose week end irandikwa ndataha, nyuma y’icyumweru ndagaruka
nza nzanye n’umubyeyi, bamaze kumubwira byose yahise ambwira ngo ni njye imbere
tugende, mubajije ngo tujye he, arambwira ngo: “Sinakwishingira ikigoryi
cy’umukobwa cyigira ikirara, ca aha se tugende!”

Nagize ngo ni imikino, ntangira kwinginga Papa ngo ambabarire, nemera icyaha nsaba
n’imbabazi arambabarira ariko imigeri irambona mpinduka moto! Byari igisebo
gikomeye kuri njye ariko ni na njye wizize, muri ibyo byose mwarimu wanjye
namuhishiye ibanga rikomeye nanga kuvuga ko ari we nyirabayazana.

Nasubiye mu bandi ariko mfite ipfunwe, aho nanyuraga hose bandyaniraga inzara  
maze hashize ukwezi sinitabirira igitaramo cy’imitsi ine ni nako byagenze n’ukwezi
kwakurikiye niko gufata inzira nerekeza kwa mugaga, muganga akimara kunkorera Exam
yahise ambwira ngo: “Sigasira umwana dore utatwite”

Nakubiswe n’inkuba ariko n’ubundi nagiye kwa muganga mpinyuza kuko nabikegaga,
natangiye kwibaza uko bizagenda ariko mbura igisubizo. Nagerageje kubihisha ariko
uko bwacyaga bukira byagendaga bigaragara ari na ko bagenzi banjye bagendaga
babinuganuga.

Nikubise imbere ya Mwarimu mubwira ko ntwite, aranyihanganisha ambwira ko azamfasha


ariko sinzavuge ko ari we. Narabyemeye ndatuza inda ibaye nyarwege banyohereza
iwacu, nkihagera byabaye ibindi mba igicibwa bampa akazu hanze nagereranya
n’ak’uburushyi.

Naje kubyara umwana w’umukobwa Mama anyitaho ngarura intege, hashize iminsi nibwo
mwarimu yangezeho ansigira amafaranga nita ku mwana. Byabaye amahirwe umwana wanjye
arakura akurana ubwiza butangaje. Bre, uwo mwana ni wowe!”

Njyewe – “Oh my God!”

Brendah – “Nelson, Mama yamaze kumbwira uburyo navutsemo byabaye ibindi kuri njye
numvise ahari ndota, numvise byose bihindutse ntangira kwireba mu yindi ndorerwamo.
Mama yakomeje kumbwira byose ati: “Wakomeje gukura ukurana ubwuzu ari bwo na njye
natangiye gucuruza amata hariya dukorera waza uvuye ku ishuri ukansanga hariya
tugatahana nk’uko na n’ubu ubigenza.

Prof wanjye yatangazwaga n’ukuntu ngenda ntera imbere n’ukuntu nkwitaho, maze na we
atangira kunyitaho cyane akajya anzanira utuntu twiza. Ubwo icyo gihe nanjye
narishimaga mbese nkumva ibintu ari mahwi.

Nakomeje gukora cyane ndunguka ari nabwo iriya restaurant dufite hariya yatangiye
gukora.  Prof yakuye ingofero maze ahita angurira iyi nzu tubamo akajya aza rimwe
na rimwe udahari ubundi akongera akagenda.

Vuba aha wiga mu wa gatanu nibwo nagize umunsi mukuru w’amavuko maze anzanira aga
telephone keza arambwira ngo ‘akira ino telephone ni iyawe ariko uzitwararike
sinzasome amabi’.

Nibajije ayo mabi avuga ndayabura, atangira kunyigisha uko bayikoresha, yari imeze
nk’iyo ngiyo ufite neza ni na yo mpamvu nayikuguriye. Iyo yazaga no mu buriri, buri
wese yabaga yihinnye hirya ari Online, yarayikundaga cyane ku buryo najyaga nkeka
ko ashobora kuba ayikunda kundusha.

Hari umunsi nazindutse mu gitondo njya gutegura icyayi gihiye nza kumubwira ngo aze
kumeza.  Nkihagera nasanze afite telephone yanjye ndetse yabishe maze arambwira
ngo: “Nta soni! Nako fata wandikire abagabo bawe ubabwire baze mujyane ku meza,
sinakubwiye ngo sinzasome amabi muri iyi telephone?”

Naguye mu kantu ntangira kumubaza impamvu y’ibyo maze azunguza telephone ayihonda
hasi arabyuka arambwira ngo nzongera kumubona nirutse.

Yaransize aragenda telephone iba iradutandukanyije kandi itaraduhuje, kuva ubwo


koko sinongeye kumuca iryera nta nubwo nongeye gutunga telephone ukundi ahubwo dore
ejo bundi nibwo nari nagiye kurangura, maze ndigutambuka numva imodoka yari
iparitse ivugije ihoni ndikanga, mpindukiye nkubitana amaso na Gaston Papa wawe!

Habe no kunsuhuza yahise ambwira ngo: “Harya ngo umukobwa wawe asigaye afungisha
abantu?”

Naratunguwe ndamubaza nti: “Ese koko umuntu umaze imyaka ingahe mutabonana ni uko
umusuhuza?”

Ibyo ntiyabyitayeho ahubwo yambajije uburyo ngo wafungishije umusore witwa Bruce
akaba ari umuhungu w’inshuti ye bakorana. Bre, ndashaka kukwihanangiriza kuva muri
ibyo urimo, niba udashaka kuzaba nkanjye, niba ushaka ko so aduha amahoro va muri
ibyo by’inkundo urimo, iyaba wanakundaga umusore ufatika, kariya gahungu kaza kurya
imvange iwanjye ni ko wazanye ukerekana hano maze abantu bakabasiga muri salon
bagataha. Eh, byarambabaje!  Bre, byarambabaje cyane ntiwabyumva. Umva nkubwire,
uriya musore simushaka, simushaka, mbisubiremo simushaka!”

Nelson, Mama namubwiye ko bitashoboka ariko anyihanangiriza bwa nyuma ndetse ansaba
guhitamo we cyangwa wowe.

Nelson naratuje ndwana n’umutima mwizeza ibitangaza mubwira ko nkuretse, aratuza.


Mu kanya nkimara kubona ko ari wowe uje nabuze uko mbigenza maze ndakwihakana kuko
nari nzi ko ndibugusange kandi nari nzi ko unyumva.

Nelson, mbabarira ndagusabye wumve ko ngukunda kandi cyane, ni ukuri ibyambayeyo


uyu munsi ubyihanganire sinakureka ngo mbishobore pe!”

Ndi kumva ibyo byose nari nabaye nkuri mu nzozi ariko inzozi z’impamo, nitegereje
cyane Brendah maze nitsa umutima ndamubwira.

Njyewe – “…………………….”

Ntuzacikwe na Episode ya 33 muri Online Game……………..


[6/10, 15:48] +250 788 819 279: Byabaye ibitangaza kuri njye
ntangira guseka ibitwenge,
umutima wanjye wuzura
ibyishimo birenze, sinari
nkibasha kubihagarika ahubwo
navuze cyane ngo wow!!
Abari aho bose barikanze ariko
uko byari kose ni njye wari
ufite group y’abantu batandatu
bose nta kindi nabikeshaga
usibye umugisha wa wundi uza
ugeretse ku wundi ari na wo
watumye mvugira ku karubanda
nti wow!
Gasongo yahise anshikuza
agapapuro maze agisoma aba
aratsingiye dutangira kubyina
bya bindi ari na ko benshi
baseka, ariko baseka bagira
imitima itihishira yari yirekuye
kandi yari yizihiwe birenze
ibikenewe. Icyo gihe Gasongo
yongeye kunyereka ko ibyishimo
byanjye ari byo bye kandi
anyereka ko ari inkingi
yakingiye byose mu buzima
twabanyemo.
Tukibyina Martin yahise afata
umwanya yari akwiye agorora
atagorama umuhogo maze
aravuga.
Martin – “Wow! Amahirwe
abonye nyirayo, uwitwa Nelson
ni we utsindiye kuyobora Zone
ya Kigali mu gushaka amasoko,
ni amahirwe kuko aha ntihakora
ikimenyane ahubwo Imana ni yo
ishyira mu myanya abo
yishakiye. Congratulations, kuri
uyu musore kandi team bari
kumwe nizere ko bazamuba hafi
maze mu mujyi wacu mwiza wa
Kigali bakahahagarara neza!”
Twese twakomye amashyi maze
abampa felicitation barisanga
bahereye kuri ba bakobwa beza
twari turi muri team imwe
ntungurwa na yambu yabo,
basoje dusubira mu myanya
yacu, maze andi ma Zone na
yo ajya gutombora, nti byatinze
abayoboye abandi bose
barigaragaje.
Nyuma yabyo abayobozi b’ama
Zone twagiye imbere maze
duhabwa inshingano ndetse
Martin atangaza umunsi wo
kuzinga utwangushye tukerekeza
aho twari twagenewe gutangirira
akazi, twahawe iminsi itatu gusa
yo kwitegura maze byose
birangiye batangira kuduha
insimbura mubyizi zacu.
Buri wese yakikiye ibihumbi bye
makumyabiri, tubikubita ku
mufuka dusezeranaho
turataha, njye na Gasongo na
Mama Brown twasohotse dufite
ibihumbi mirongo itandatu mu
minsi ibiri yonyine! Byari
ibyishimo byinshi kuri twe, bya
bindi bidutunga ntitubitunge
byari bitangiye kuza bidusanga,
aho niho ubuzima bwatangiye
guhinduka, kuko byose byaje
igihe gikwiye!
Tukimara gusohoka nageze
hanze numva umuntu umfashe
ukuboko, mpindukiye nsanga ni
Aliane umwe mu badukoreshaga
amahugurwa maze arambaza.
Aliane – “Harya ni wowe witwa
Nelson?”
Njyewe – “Yego ni njyewe!”
Aliane – “Hari ahantu wagiye
udasinye, waza ukabanza
ugasinya?”
Njyewe – “Ohlala! I am Sorry!
Ibyishimo byari byageze mu
maso bituma nsimbuka ariko
namaze kubiturisha mu mutima
reka nze nsinye rwose!”
Aliane – “Hhhhhhh! Felicitation
rwose, wari wishima se ahubwo?
Wowe courage gusa!”
Twasubiye inyuma tugera muri
salle maze Aliane umukobwa
witondaga bidasanzwe ampereza
impapuro, ndeba ahari izina
ryanjye koko mbona sinasinye
ni uko ndasinya ndamuhereza.
Njyewe – “Murakoze kandi
mumbabarire kubakoresha
amasaha y’ikirenga!”
Aliane – “Hahhhhh! Nta kibazo!
None se ko ugiye gutangira
gukorera i Kigali hari abantu
benshi uhazi?”
Njyewe – “Eh! Ko naba
nkubeshye ra? Ntabo pe!”
Aliane – “None se uzaba he?”
Njyewe – “Ndi kumwe
n’umuvandimwe wanjye witwa
Gasongo! Tuziyegeranya turebe
uko twashaka inzu, kubaho mu
mujyi dusanzwe tubizi!”
Aliane – “Eh! Nanjye rero niho
nkorera, nimukenera ko
nabafasha muzambwire buriya
mu kazi ni ugufatanya kandi
ntabwo mwaza mushakashaka
kandi mufite uwo musanga!”
Njyewe – “Yooh! Imana iguhe
umugisha! Biratangaje kubona
umuyobozi nkawe wicisha bugufi
ukamanuka ugakora mu biganza
by’abagutegeye, wow!”
Aliane – “Oh! Urakoze gushima!
Ngaho rero ushatse wagenda
nta kibazo!”
Njyewe – “Murakoze. Eh, nari
nibagiwe, mwampa numero
nazababonaho se?”
Aliane – “Andika hano izawe
nzakwandikira niba ukoresha
WhatsApp!”
Nahise nandika vuba nomero
zanjye ubundi ndamuhereza
ndamusezera ndasohoka, ngeze
hanze nshaka Gasongo na
Brown ndababura ndakomeza
ndamanuka ngeze hasi muri
parking mfata telephone
yanjye nkanze mbona yanze
kwaka mpita nibuka ko nari
nayijimije igihe twari turi kwiga.
Ako kanya nahise nyatsa vuba
ngo ndebe nomero za Gasongo,
icyaka mbona Brendah
arampamagaye nitegereza aga
photo ke nari narashyizemo
ubundi nyereza urutoki
nerekeza kuri yes nshyira ku
gutwi!
Njyewe – “Hello Ma Bella!”
Brendah – “Nelson, yambiiiiiiii!”
Njyewe – “Yambiii, Baby!
Umeze neza?”
Brendah – “Uuh! Wapi sha nta
kumera neza!”
Njyewe – “Ooh! Byagenze gute
se? Ni nde wakuvuze se ngo
twihangane?”
Brendah – “Nelson, Sha ni
umutima wanjye uri gukomanga
ugushaka! Uzi ko naraye
nkanuye Umuseke ugatambika
ndeba?”
Njyewe – “Yooh! Pole Mama
igikobwa cyiza! Buriya nanjye
mpora ntera aka jisho aho
warengeye, gusa uyu munsi na
ko…!”
Brendah – “Eh! Uyu munsi iki
Nelson?”
Njyewe – “Uyu munsi ni kuwa
gatanu! Subizi se?”
Brendah – “Uh, wimbeshya
ntabwo ari cyo wari ugiye
kuvuga!”
Njyewe – “Nibyo sha! Ahubwo se
uyu munsi nta hantu uri bujye
ko numva uvuga nk’uri
kwambara?”
Brendah – “Uuh! Ha hehe se
sha ko no kugenda byananiye!”
Njyewe – “Oh! Ihangane ma
Bella! Natwe ubu ikipe yacu
ntigitsindwa, ntikinganya ubu
turi kubyina intsinzi buke buke
mu mutima, humura nawe
bidatinze iragutahaho!”
Brendah – “Nelson ayo matsiko
urabona nayirirwana koko? Sha
wambwiye?”
Njyewe – “Humura sinaguhisha
kandi ari wowe mpishaho,
ahubwo….,
Call end!
Telephone yarikupye mpita
ndeba nomero vuba vuba ngo
nanjye mpamagare Brendah
ariko ntekereza gato, aho
kugira ngo muhamagare nahise
mfata gahunda yo kujya
kumureba cyane ko nari mfite
amahirwe ko ndi mu mujyi wa
Gisenyi.
Nkiri aho umuntu yahise
anshikuza telephone mpindukira
vuba vuba nsanga ni Gasongo!
Gasongo – “Mbega mbega!
Telephone iragenda ikagutwara
neza neza?”
Njyewe – “Wahora ni iki ko, si
nzi ukuntu mfunguye Whatsapp
ntabishaka ndangarira ifoto
yanjye Brendah yashyizeho
yarangiza kuri status
agashyiraho twa twana turira!
Gaso, wari uzi n’ikindi?
Ndagiye!”
Gasongo – “Uuh! Ugiye he se
Nelson?”
Njyewe – “Ngiye kureba
Brendah!”
Gasongo – “None se ko uvuga
ugenda? Nelson! Nelson!”
Gasongo yakomeje
kumpamagara ndinda nurira
moto nubwo yari bunshe menshi
ariko muri ako kanya ntacyo
ntari gutanga ngo nihoreze
Brendah nakunze na we
akanyereka ko mbikwiye.
Moto yafatiyeho, Motard
ayikubita ikiboko, nubwo hasaga
nk’aho ari kure ariko icyo si cyo
narebaga ahubwo mu maso
yanjye nireberaga isura ya
Brendah. Twageze muri ya
quartier twabagamo maze
muyobora kwa Brendah aparika
neza ruguru yo mu rugo iwabo
ndamwishyura aragenda.
Naramanutse nsatira aho nari
njishe igisabo, ndakomanga
ndatuza numva nta we
ukingura, nkomanga bwa kabiri
na none mbona nta we
ukingura, ubwa gatatu ngiye
gukomanga mbona urugi
rurakingutse.
Nakubitanye amaso na Mama
Brendah nsa n’uwikanze,
ndikoraza buke ngo ngorore
umuhogo nashire impumu, ariko
kandi sinibagiwe
icyanyirukansaga ngize ngo
mvuge we yahise antanga.
Mama Brendah – “Uuh! Bite se
musore?”
Njyewe – “Ni byiza Mama Bre!”
Mama Brendah – “Uranzi se?”
Njyewe – “Ndabazi rwose!”
Mama Brendah – “Ambaaa!
Unzi he se kandi? Eh, harya ni
wowe ungemurira amakara?”
Njyewe – “Oya ntabwo ari
njye!”
Mama Brendah – “Uuh! Nkuzi
he ra? Ariko ndabona amaso
atari aya!”
Njyewe – “Ntabwo ari aya rwose
njye nitwa Nelson! Nari nje
nshaka Brendah!”
Mama Brendah – “Ngo wari uje
ushaka nde?”
Mama Brendah akivuga gutyo
nahise numva ijwi rya Brendah
rihamagara nshyugumbwa
kwitaba nubwo bwose atari njye
yahamagaraga.
Brendah – “Mama! Ko waheze
ku irembo byagenze gute?”
Mama Brendah – “Enda ngwino
hano nkwereke!”
Brendah – “Eh, unyereke iki se
Mama?”
Mama Brendah – “Enda yewe!”
Brendah – “Ndaje!”
Nakomeje kuguma aho maze
numva intambuko ya Brendah
iza insanga ku muryango
w’igipangu mama we arahigama
Brendah akinkubita amaso
arikanga mbona agize ubwoba,
guhagarara hamwe
biramunanira atangira kureba
mama we cyane njye yandeba
akubika umutwe!
Mama Brendah – “Bre! Uyu
musore uramuzi?”
Brendah – “Uyu nyine, na ko
nyine ndabona ntamuzi!”
Mama Brown – “Musore wayobye
rero aho wari ugiye si hano,
komeza ukomange hirya wenda
aho ugiye urahabona!”
Njyewe – “Oya Mama! Ntabwo
nayobye, hano siho kwa Mama
Brendah se? Kandi uyu rwose ni
Brendah!”
Mama Brendah – “Widutesha
umwanya. Bre! Jya imbere
tugende nta wakwishinga
abatekamutwe b’iki gihe!”
Brendah – “Mama! None se
niba wenda uyu musore
adushaka waretse akinjira
tukumva icyo adushakira?”
Mama Brendah – “Kandi wowe
narakwiyamye, ibyo wihaye byo
kwinjiza abantu wiboneye
nk’aho hano ari isoko
ry’imyenda! Niko, hano ni muri
caguwa? Uh, ese burya hano
niho uhera ukundana na ba
Kamituyu, maze bakaza
kwandagaza abo mureshya?
Bre! ni wongera kwihuruza
uzahite unsezera ntuzongere
kunyita Nyoko!”
Nkimara kumva ayo magambo
umutima wateranye impumu,
narebye Brendah utarandebaga
ahubwo warebaga hasi, nkareba
Mama we wari wabuze n’uko
yifata, byose byateye ikiniga
umutima wanjye mbura amajyo
nubika umutwe.
Mama Brown – “Umva Bre! Ca
hano tugende! Za mayibibo zose
ngo zirashaka Brendah, abaki
bose ngo ni Brendah, ubu
nk’uyu we si umujura?”
Mu by’ukuri ibyo byose byari
bimbayeho nabonaga ahari ari
nk’inzozi ndibugere aho nkicura,
ibitecyerezo byanjye byahise
biguruka, nsubira mu kahise
nibutse neza amagambo yose
Brendah yambwiye nta na
rimwe nsimbutse, nibuka ya
marangamutima yanyerekaga,
nibuka na cya kiganza gitoshye
cyampumurizaga kigaturisha
umutima, muri icyo gihe byose
byari byanyigaritse, umunwa wa
Brendah ugahamya ko atanzi!
Nakanguwe n’uwansunitse.
We – “Ariko abantu b’iki gihe na
bo si nzi? Igirayo nitambukire,
niba uri no guterekera umenye
ko hano ari urugo
rw’Abakirisitu!”
Njyewe – “Mumbabarire ntabwo
ndi guterekera rwose
mutambuke!”
Nahise mpina umugongo
ndazamuka ngeze ruguru gato.
We – “Dore mbese ibyo bimwaro?
Twara ibyawe ntibidufate!”
Ibyo byose byansigaye ku
mutima maze ibyo kugenda
buhoro bimvamo ntera intambwe
ndende uko nyitera ari nako
umutima utemba amarira,
ngeze imbere ndahagarara ngo
nshake moto imvana aho.
Nasifuye imwe, iranga iya kabiri
na yo icaho nyireba iya gatatu
ije ihita ihagarara ntangira
kumubwira aho ngiye tumaze
kumvikana amafaranga numva
ngo “Nelson!”
Nahise mpindukira vuba vuba
ndebye inyuma mbona ni
Brendah uza yiruka agana aho
twari turi.
Njyewe – “Mota, gira vuba
watse tugende sinshaka
kubabara ubugira kabiri!”
Motard – “None se wafunze
casque neza?”
Njyewe – “Yego yewe tugende!”
Motard yayikubise umugeri,
ayikubita undi yanga kwaka
atangira kwivugisha ngo: “Uuh!
Ko byanga ra? Aka kanya ihise
ikonja se?”
Njyewe – “Mota! Mbabarira
umvane hano nakubwiye ko
ntashaka kubabara kabiri!”
Motard – “Erega moto yanjye
ni agasaza! Ubu wabona
ikwamye da!”
Njyewe – “Ok! Akira casque
yawe njye nigendeye rero!”
Motard – “Ihangane Boss! Reka
nze nyihengeke ubanza ari
ibitoro bikonotse!”
Ako kanya nahise mvaho na
Motard muhereza casque ye
ngitera intambwe Brendah ngo
baaa!
Brendah – “Nelson! Nelson!
Wigenda, mbabarira unyumve,
ni ukuri nyumva ndakwinginze!”
Njyewe – “Bre, humura wigora
umutima wawe, ndeka ngende
kuko utanzi kandi
sinakurenganya kuba ntakuri
hafi ikaba ari yo mpamvu
wanyibagiwe.”
Brendah – “Oya Nelson!
Mbabarira nanjye si njye niyo
mahitamo nari mfite, Nelson!
Ndagukunda nyumva
ngusobanurire!”
Njyewe – “Bre! Nanjye nyumva
maze ureke kugora umutima
wawe, byose nabiboneye igisubizo
ubwo nari hariya ku muryango
wa wanyu maze uwahansanze
agakeka ko ndi guterekera.
Bre! Reka ngende kandi wakoze
kumpishurira byose!”
Brendah – “Nelson! Niba
warigeze kunyumva ongera
ubikore kano kanya, wenda bibe
ubwa nyuma.”
Njyewe – “Bre! Nakumvise
utaravuga, nakwakiranye
amaboko yombi ndetse biba
igitangaza kuri njye
umpindurira amateka,
umpagarika aho bose bandeba.
Bre, byose byabaye ntabikekaga
ndetse siniyumvishaga ko
byashoboka, gusa uyu munsi
nibwo menye neza ko ubanza
ntari mbikwiye.
Ikiziritse umutima wanjye aka
kanya ni uko ibi byose bije
biherekejwe n’amateka
ntazibagirwa yaho wansanze ari
byo byatumye nakira aka
kanya ibimaze kumbaho. Bre,
humura irekure kandi utuze
umutima wawe, ndakumva ufite
impamvu kandi impamvu ntabwo
izi ko umutima ubizi, umutima
wawe witse, uwuturishe mu
gitereko, uwubwire ko ufite
impamvu, nanjye uwanjye nzi
neza ko ukumvira kuko
wakumvise ukiri kure!”
Brendah – “Nelson! Wihogora,
tegeka umutima wawe ukumvire
maze unyumve!”
Njyewe – “Bre! Umutima ni
uwanjye humura wo wanyumvise
kare kandi ushyingura byose
muri wo ari nayo mpamu nuriye
moto ngo ngende.
Bre! Ndagukunda kandi cyane
nagutunguye nzi ko amata
abyara amavuta none bibaye
ibindi, gusa ntacyo ngushinja ni
umutima wawe ufite impamvu.
Bre! reka ngende ariko byibura
njyanye impumuro yawe ya
yindi itama hose nyuze maze
ngatuza ngatungurwa n’abigana
ingendo yanjye atari uko
njyewe ubwanjye ngenda neza
ahubwo ari kwa kwifuza
kukugira ngo mutambukane ari
na byo rimwe nazize!
Bre! Byose narabyakiriye si ndi
wa wundi uguhatiriza ibikugora
ndi wa wundi uzaharanira
kukumva no kuguha umwanya
wose ukwiye kuko nakubonye
ngukeneye ariko wowe ukaba
undekuje mpagaze ku manga!”
Brendah – “Nelson! Mbabarira
ni ukuri wumve amagambo
nkubwira urasobanukirwa byose,
numfasha ukanyumva urumva
byose kandi urihanganira byose.
Nelson! Nyumva……………………..”
Ntuzacikwe na Episode ya 32
muri Online Game
[6/10, 15:49] +250 788 819 279: Episode ya 33: Aliane nawe aracyazirikana Nelson….
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Chief Editor Kuwa 06/03/2017 Saa 07:15
Comments

Njyewe-“Bre! Mbere ya byose ihangane kandi utuze umutima, humura ibyo wambwiye
byose wabwiraga uwumva kandi umutima wanjye ukereye kumva rya jwi ryawe uhora
utegereje,

Sinshidikanya ko nubwo ibyo byose byabaye uyu mwanya ariwo wari utegereje ngo
umenye byose kandi ngushimiye ko wihanganiye byose,

Niba buri gihe warabazaga Mama wawe ibyerekeye Papa wawe akakubwira ngo uzabimenya
ukuze, ni ukuvuga ko ubu rero wakuze, ari nayo mpamvu ugomba kwifatira umwanzuro,
script async src="//pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js">

Bre! Umwanzuro wafashe nuriya werekanye uri kumwe na Mama wawe?”

Brendah-“Oya Nelson! Umwanzuro uri ku mutima wanjye, nta wundi utari ukugukunda mu
bihe byose ndetse uko byagenda kose uzamenye ko umbikiye ibanga rihanga umutima
wanjye bundi bushya nkongera kuba mushya”
Nikije umutima ndetse ndawusuhuza, umaze kunyikiriza ndeba akanya gato Brendah,
muhanagura mu maso maze ndamubwira,

Njyewe-“Bre! Ndagukunda, uko byagenda kose nzagukunda, ndabizi ko ibi bitabura mu


rukundo, kuva cyera urukundo rwaranzwe na Dodane nkizi kandi nk’abashoferi
turutwara buri munsi bisaba ubwitonzi bwinshi no kugabanya umuvuduko igihe biri
ngombwa, ari nayo mpamvu iyi nyisimbutse nabi umutima ukikanga, humura ndagukunda
kandi uko byagenda kose nuba ukinyemereye ko ngufata ukuboko nzagufata kuko
nkirambuye ikiganza,

Bre! Yambiiiii”

Brendah-“Yambiiiii sha! Kandi ni ukuri ndagusabye wongere umbabarire kandi


ungarurire ikizere! Ndagukunda!”

Njyewe-“Wooooow! Iryo niryo jwi nifuza kumva buri gihe, mba numva bisona neza!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Motal-“Boss! Noneho byakunze Moto yashyushye”

Njyewe-“Nonese ko njye umutima warohamye nkaba nakonje ra?”

Motal-“Reka mbe nikatisha ndagaruka Mukanya!”

Narahindukiye ndongera ndeba Brendah maze mufata muri bya biganza bigaba ituze maze
ndamubwira,

Njyewe-“Bre! Urankunda koko?”

Brendah-“Yesu weee! Ndagukunda Nelson kandi cyane!”

Njyewe-“Bre! Urakoze cyane, ubu rero imbaraga z’urukundo zigiye kwigaragariza


hano”

Brendah-“Eeh! Nelson ko unteye ubwoba?”

Njyewe-“Wanyemerera tukajya hano hafi gato tukikiza uyu mwuma maze nkakubwira bicye
muri byinshi umutima wanjye wifuza kukubwira?”

Brendah-“Nelson! Humura sinabyanga, Ndahari kubwawe, nubwo nje niyibye ariko nje
ari wowe nkeneye wenyine”

Njyewe-“Urakoze cyane!”

Twarahindukiye maze Brendah anyambika umukandara nanjye ndakomeza dutambuka


tutanyuranya tugeze imbere dukata gato ahantu habaga aga pub keza muri iyo Cartier
baratwakira twicara turebana koko twararebanaga bya nyabyo ya sura itatse umwezi
uzira icyasha, nayitegerezaga ntahumbya, maze hashira akanya tukamwenyurira rimwe
byari ibyishimo utagura ndetse niyo wabigura wahendwa.

Uwakoraga muri ako ga pub yaje kutwakira maze Brendah aramubwira ngo abe aretse
gato,

Njyewe-“Ma Bella ko umubwiye ngo abe asubiyeyo bite?”

Brendah-“Nashakaga kugumya kukwirebera yewe!”

Twese-“Hhhhhhhh!”
Njyewe-“Yooooh! Wagirango wamenye iki ndimo, babe baretse wa mugani amacupa
atambuza kukwirebera”

Brendah-“Hhhhhhh! Ariko Nelson wagiye ureka kunsetsa koko? Ubuse icupa ryakubuza ku
ndeba koko?”

Njyewe-“Cyane rwose,Erega kuri ubu ntakidafuha, rishobora kubona nkwirebera


rikisimbukuruza rikankingiriza, cyangwa nikakwerekera nkababara”

Brendah-“Hhhhhhhh! Ariko Mana weee!”

Njyewe-“Ubu uzi ishyari mfitiye ako ga kabutura wambaye?”

Brendah-“Hhhhhh! Gute se Nelson?”

Njyewe-“Mba numva wanyiyambarira sha! Nako uzarebe gahita kakubera kuko kibeshye
gato kaziko wagaheza mu kabati ubwo se urumva katagukunda nako?”

Brendah-“Hhhhhhh! Nelson mbabarira ni ukuri winsetsa”

Njyewe-“Ooooh! Erega ni ya nseko yawe mba nshaka kwirebera, Wooooow! Amazing! ”

Brendah-“Ooooh Merci!”

Njyewe-“De rien! Bre! Rero nyuma yo kunezezwa n’inseko yawe hari icyo nashakaga
kukubwira kandi gikomeye!”

Brendah-“Igiki se Nelson? Mbwira sha?”

Njyewe-“Are you ready?”

Brendah-“Yes! Ma Nelly”

Narisuganyije ndambura ibiganza kumeza mbitegera Brendah maze nawe abisanganira


vuba, mureba mu maso nawe arankundira arankomeza maze ndamubwira,

Njyewe-“Bre! Nkuko ubizi rero ndi Nelson wo ku mutaka ndi Nelson wakiriye urukundo
rwawe akagira amahirwe mu buzima, ndi Nelson wafashe ibiganza akamukomeza maze nawe
agakomera,

Bre! Tumaze kugera iwacu kw’ivuko twatangiye kubaho ubuzima bushya, twahinduraga
amateka buri gihe kugeza aho Mama Brown uzi dusanze afitanye amateka na Sogokuru
wanjye”

Brendah-“What?”

Njyewe-“Bre! Ntago byoroshye kubyumva ariko ni amateka y’impamo, twakomeje gufatana


urunana kugeza aho twinjiye mu mirima y’icyayi, ukwezi kumwe gushize amahirwe aza
asanga abayategeye amaboko tugaruka ino noneho tuje kugerageza amahirwe yo
guhindurirwa akazi, nibyo koko byarabaye maze njye, Gasongo na Mama Brown
bidasubirwaho twemererwa gutangira akazi, ubu bidasubirwaho turi abakozi ba company
muri department ya Marketing”

Brendah-“Woooooow! Great Congratulations! Mbega byiza!”

Njyewe-” Ma Bella! Noneho igikomeye kuruta ibindi ni iki, nyoboye team y’abantu
batatu tuzakorera mu mugi wa Kigali”
Brendah-“Ooooh No! Nelson, ugiye gukorera I Kigali?”

Njyewe-“Yego Bre! Niko bimeze”

Brendah-“Nelson! Ko nihanganiye kutakubona kubera ko wari uri mu magorwa, ubu koko


kuki umugisha uje ukakujyana kure yanjye?”

Njyewe-“Bre! Humura nzaba mpari nkuko nabikubwiye mu ndahiro,

Bre! Igihe utazaba umbona hafi uzazirikane ko ndi Nelson w’ibihe byose,
sinzibagirwa ya mpumuro yawe, ndetse ibi biganza bimfashe iteka nzajya mbikomeza”

Brendah-“Nelly! Biragoye kukubona ugenda ndetse ukaba ugiye kure yanjye, Kigali na
Gisenyi ni kure!”

Njyewe-“Bre! Ndabyumva kandi umutima uri gushira ushinjagirana agahinda, gusa


uzakomere ku isezerano nanjye nzazirikana ya magambo yawe,

Bre! Nagukunda cyane sinzahinduka”

Brendah-“Ma Nelly! Ubu koko ibindi ni Online?”

Njyewe-“Nta kundi Bre! Niyo mahirwe yonyine dusigaranye, niho nzamenyera uko
waramutse ndetse nuko niriwe, nzajyaho kubera wowe Brendah umukunzi wanjye w’ibihe
byose”

Brendah-“Mana weee! Nelson! Uragiye koko?”

Njyewe-“Ma Bella! Nta kundi byagenda, reka ngende ariko singiye wese ngiye nsize
akara ko mu mara yanjye, ndetse akabuto kandyohera ngasize keze, nzagasarurira mu
ntera ndende kandi nzakamurika aho bose bazabona”

Brendah-“Igendere Maama! Imana izabane nawe kandi nzihanganira byose kuko nziko
intwaro ikomeye mu rukundo ari ukwihangana,

Nelson! Mbabajwe nuko ugiye kure yanjye ariko nanone nshimishijwe n’akazi ubonye,
disi ugiye guhindura amateka ube uwo utakekaga ko waba we,

Babandi bagusekaga harimo na Mama bagiye kujya bakureba bumirwe, Ma Nelly


Congratulations kandi uzahirwe nanjye nzakomeza nkube hafi mu buryo bwose nzaba
mfite”

Njyewe-“Wooooow! Umbwiye ijambo numvaga nifuza kumva”

Nahise mpaguruka vuba maze ntera intambwe musanga nawe ahaguruka bwangu ndamuhobera
ndamugumana, yitsa umutima aramfata cyane arankomeza, byari ibihe byacu byo kongera
kumvana ni nayo mpamvu tutatinye amaso yabari bari aho.

Twararekuranye maze nitegereza mu maso ya Brendah muhanagura amarira yazengaga mo


maze turicara mpamagara uwakoraga aho azana udu fanta tudusoma dutuje amaso ariyo
yisanzuye arebana ka kana.

Twamaze akanya kanini tuganira ibisa n’ibya nyuma, hari aho twageraga tugasubira
inyuma mu mateka tukibuka byose, hari naho twageraga ikiniga kikadutanga imbere,
byose byari urukundo rwari ruturimo, rwarundi rwa kimeza ruza rutigenza ahubwo ruza
rugaragiwe.

Hashize akanya dutuje maze Brendah yongera kunyitegereza mu maso maze arambwira,
Brendah-“Brendah-“Nelson! Byari iby’agaciro kenshi kandi ukwiye kugumana nawe,
ariko umwanzi w’ibyiza n’amasaha, reka ngende njye guhangana nguhagararaho kandi
humura uzatsinda”

Njyewe-“Ooooh! Bb wakoze cyane kandi byose umutima wanjye uzabisimbiza ubimanura mu


ndiba ahataba icyasha! Bre, Ndagukunda”

Brendah-“Nanjye ndagukunda Nelson!”

Twahise duhaguruka nyura kuri contoire ndishyura turasohoka tugeze hanze bwari
bwahumanye cyane, maze mbanza kumuherekeza ngo kitamurya.

Twageze ruguru y’iwabo nongera kumuhobera maze ampa kiss nziza arahindukira atera
intambwe atera indi asubiza amaso inyuma, asoma mu kiganza ahuha anganishaho nanjye
mpita nibuka aga film nabibonyemo maze ndagasama ngashyira mu gituza.

Brendah yarenze mureba maze ndikubura ntambika nsubira inyuma, ako kanya nibwo
nibutse ko ujya mu rw’abandi ataha kare, nari natinze gutaha byo.

Nashatse moto aho hafi kubw’amahirwe mba ndayibonye, nyikubitaho motal afatiraho
vuba nerekeza kwa John, ntibyatinze twagezeyo nishyura moto iragenda maze
ndakomanga,

Zamu-“Eeeh! Stop ndacyari maso! Ninde?”

Njyewe-“Za! Ni njyewe wa musore uri kuba hano!”

Zamu-“Apuu! Ubwo atari ijwi ry’umugore reka nkingure, ubu umuntu nsigaye ndinze
muri iyi minsi numwe”

Nasetsemo maze ako kanya Zamu arakingura ndinjira arongera arakinga,

Zamu-“Eeeeh! Wari urayeyo habuze gato!”

Njyewe-“Hhhhh! Oya ntago nari kurarayo Muze , nonese umuntu urinze ninde muri iyi
minsi?”

Zamu-“Uuuuh! Uraho utabizi se? Ubu njye na Kiki turyamiye amajanja, aza pafuu!”

Njyewe-“Hhhhhhhh!Njyewe-“Hhhhhhh! Nonese ninde Muze?”

Zam-“Wa mugore uza guhiga Boss nk’uwamutaye, arye rye! Nshigaze kuzamunywera ubundi
nkamusindira akibaza”

Njyewe-“Hhhhhh! Muze, ko numva wakaniye ra!”

Zamu-“Urabivuga urabizi, ahubwo reka mbe mpagaze hano hafi ndyamire amajanja”

Zamu yahise ansiga aho twari duhagaze maze ajya gusutama Ku rugi nsigara nseka
ubundi ndakomanga mbona rido ivuyeho barakingura Gaju ahita ampobera cyane,

Gaju-“Woooow! Nelson! Sha nari nakubuze, uvuye hehe?”

Njyewe-“Yoooooh! Nanjye nari nagukumbuye disi, sha ubu undeba uku mvuye gusezera
Brendah!”

Gaju-“Yooooh! Yego shenge! Ubu se yabyakiriye ate?”

Njyewe-“Gaju! Nta kibazo yanyumvishe kandi yabyakiye”


Gaju-“Yoooh! Nta kundi nyine mwiteho Online!”

Njyewe-“Byihorere! Ubu ni njye nayo, abandi se bari hehe?”

Gaju yahise avuga buhoro cyane,

Gaju-“Nanjye ndi gusezera Gasongo, Mama yabayeagiye kuryama ndajya kumukangura Kiki
amaze gutegura”

Njyewe-“Eeeh! Ok ni byiza ariko mwirinde! Nanjye reka mbe ngiye muri chambre yanjye
gato”

Gaju-“Yego sha Nelson humura!”

Nahise nkomeza njya muri chambre maze nicara ku buriri mfata telephone njya Online
mba chartinga na Brendah maze mu kureba neza message zazaga mbona numero ntazi
yanyandikiye maze mfungura vuba ngo ndebe uwariwe.

Iyo numero nta foto igaragaza nyirayo nabonaga, hari hariho agashushanyo k’umutima
manutse hasi kuri status mbona handitse ngo “Alone”

Nahise nsoma message ya mbere yari yanditse yavugaga ngo”Hello! Nelson bite?”,
manuka kuyindi yavugaga ngo Nelson nuza Online umbwire”

Maze gusoma nahise nsubiza vuba ngo,

“Hi! Mumeze neza? Naje ngaho mbwira!” Nakanze send ubundi nkomeza kuganira na
Brendah hashize akanya gato mbona kuri ya numero handitseho ngo typing.. byabindi
bigaragaza ko umuntu arimo kugusubiza,

Message yaje yagiraga iti,

“Nizereko umeze neza Nelson! Ndacyeka utamenye? Ni Aliane nonese nti mwari
mwerekeza ino i Kigali?”

Nahise ntungurwa n’ukuntu Aliane anzirikanye akanyandikira ariko nanone nibuka ko


ari umukobwa wicisha bugufi cyane bitangaje maze ndamusubiza ngo “Eeeh! Surprise ni
ukuri! Murisanga! Ntago twari twaza ariko ejo cyangwa ejo bundi nitumara kuvugana
na John tuzaza”

Maze gukanda send yarongeye arandika hashize akanya mbona message iraje, yagiraga
iti,

“Oooh! Ahantu mba hari amazu abiri akodeshwa, imwe babiri muri bariya bakobwa
muzakorana bayifashe indi ntirafatwa nyibafatire se?”

Nahise nsubiza vuba vuba,

“Eeeh! Si wumva se! Waba udufashije n’ukuri”

Yahise ansubiza vuba ngo,

“Reka nkwereke n’amafoto”

Aliane yahise yohereza amafoto maze ntangira kureba nitonze mbona n’inzu nziza maze
mubaza amafaranga nsanga si menshi inzu maze musaba kuba ayidufatiye,

Yahise yongera arandika ngo,


“Woooow! Ndabona Online System uzayikora neza! Sibwo ubonye inzu Online! Courage
ahubwo musore!”

Nanjye nahise musubiza,

“Urakoze cyane”

Nkimara kohereza iyo message nahise numva igipangu gikingutse numva imodoka
irinjiye mpita menya ko ari John uje, nsohoka mu cyumba ngeze muri salon nsanga
Gaju na Gasongo bicaye ndetse na Mama Brown ahita aza, hashize akanya gato
arakomanga Gaju yihuta ajya gukingura, akinjira muri salon……..

Ntuzacikwe na Episode ya 34
[6/10, 15:49] +250 788 819 279: Episode 34:Nelson na Gasongo bakiriwe na Aliane i
Kigali
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Chief Editor Kuwa 07/03/2017 Saa 11:45
Comments

John-Ooooh! Muraho mumeze neza?

Twese-Turaho turakomeye!

Mama Brown-Kalibu urisanga iwawe!”

John-Si wumva se murakoze cyane rwose!

Gaju-Tonto! Twari tubakumbuye!

John-Uuuuh! Nibyo?

Gasongo-Yego rwose ntago ababeshye!

John-Ni byiza cyane rwose ndishimye kongera kugaruka, Kiki se ari hehe?

Gaju-Ari gutunganya ibya nimugoroba

John-Nta kibazo mwagize se yabafashe neza?

Mama Brown-Rwose nta kibazo twagize yafufashe neza cyane!

John-Ok! Good, hanyuma se ku kazi bite? Babahaye ayahe ma Zone yo gukoreramo?

Mama Brown-Njye nzaba mfite bureau inaha ariko nanone nzajya ngera muri buri zone!

John-Nibyo rwose kandi felicitation! Hanyuma se Nelson n’uriya musore wundi?

Njyewe-Twe batwohereje muri Zone Kigali ubu ejo turazinga utwangushye twerekeze yo!

John-Eeeeh! Mwatomboye zone nziza cyane! Nizereko muzayibyaza umusaruro uko


bikwiye!

Twese-Cyane rwose!

Njyewe-Ikindi kandi nuko ari njye natomboye guhagararira zone yacu!

John-Eeeeh! Felicitation musore muto! Dore nuko bigenda biza, bucye bucye buriya
n’inyoni yuzuza icyare!
Mama Brown-Oya nibyo rwose ibyo uvuze n’ukuri

John-Uzakore utikoresheje rero werekane umusaruro, ubwo se Online system siyo uzaba
ushinzwe?

Njyewe-Yego niyo!

John-En bon! Ni byiza rwose! Nanjye nzajya mbafasha ahari ngombwa!

Twese-Murakoze!

Muri ako kanya Kiki yahise yinjira maze akigera muri salon ariyamira, aza yiruka
ahobera John,

Kiki-Eeeeeeeeh! Dore Boss yaje weee!

John-Hhhhh! Naje ngaho vuga gacye ndumva uri kunyabiza!

Kiki-Reka reka sinavuga bucye! Ko naguze amabuye mashyashya se? Reka nongeze volume
ahubwo!”

Twese-Hhhhhh!

John-Ariko sha, umunsi uzamara igihe kirekire utabona ntuzarwara bwacyi?

Kiki-Eeeeh! Uwo munsi nzahita nipfira bigire inzira, maze nubu numvaga ntangiye
kujya nsusumira, Boss urakaza neza rwose! Uziko nkize

Twese-Hhhhhhh!

John-Hhhhhh! Yewe, Nta muntu mfite rwose ni comedie yigendera!

Kiki-Boss! Maze yaraje

John-Inde se waje kandi?

Kiki-Yaraje ategereza nk’utegereje Mensiya kandi atazi umunsi n’isaha uzazira,


arambiwe ajya gutegerereza mu murwa!

John-Hhhhhhhh! Ariko se noneho ibyo uvuga n’ibiki? dore re? Icyo gitumbye aho mu
mupira ni iki se kandi

Kiki-Eheee! Boss wowe ntago ubizi uziko yatsimbukiye no mu ishingu ngo gaciiii!

John-Ngo iki? Ariko se ko utambwira uwo ari we ugakomeza kumbwira ibyo gusa?

Kiki-Ni gati kabisi kababuye, cyuma cyasagutse ku ndege y’umuzungu yewe!

Twese-Hhhhhhhhh!

John-Hhhhhhh! Ariko narumiwe kabisa! Uwo ko ntamuzi se nuwa hehe?

Kiki yahise yegera John maze aramwongorera ahita ashiguka vuba asa n’uwikanze Kiki
ahita avuga,

Kiki-Yiiiiiii! Nibyo rwose, yari anyirengeje ni nayo mpamvu nsigaye ngendana umwuko

Twese-Hhhhhhhh!
Mama Brown-Kandi koko ubwo wasanga uwo ari umwuko?

Kiki-Uuuuh! Ugirango ndababeshya se? Nguyu da!

Mama Brown-Ayiwe! Uziko ari wo koko?

Kiki-Yiiiii! Ubu n’ubwirinzi bukomeye, ubu aramutse agarutse nahita mutimbura njye
n’umwuko wanjye ntituzongera gutana

John-Kiki jyana ayo kabisa ndi kumva ninaniriwe sinshaka guseka!

Kiki-Eeeeh! Birashiriye weeee!

Kiki yirukankanye umwuko asohoka yiruka dusigara duseka tujya hasi, maze hashize
akanya,

Mama Brown-Ariko John! Uriya mu Fiance wawe agira amahane cyane! Rwose uzamuhindure
abe nkawe!

John-Wahora niki wa mu byeyi we ko iby’uriya utabivamo ubaye udafite agatuza


gakomeye!

Mama Brown-Ariko se buriya mupfa iki gituma aguhigisha uruhindu bigeze hariya koko?

John-Iby’uriya ntiwabivamo! Ahubwo reka tubyihorere!

Mama Brown-Ahaaaa! Nyamara wambwira nkareba ko hari icyo nagufasha tukamugindura!

John-Oya mundekere, buriya ndaje ahubwo mfate icyemezo nk’umuntu w’umugabo!

Mama Brown-Ariko rero gira umuzane mubane dore uri kugenda usatira iza bukuru ni
ukuri!

John-Oya rwose buriya sindasaza, uru ruhara ubona rwarazindutse, naho ubundi ndi
muto! Unshyingiye n’umukobwa wawe sinabyanga rwose!

Mama Brown-Hhhhhhhh! Si ngaho! Umukobwa wanjye se ko akiri muto atarakura!

Gaju-Yigo Mama! Ntago ndakura rwose!

John-Humura nivugiraga! Rwose ntago nari nkomeje! Ahubwo se witeguye gusubukura


ishuri?

Gaju-Yego!

Mama Brown-Ahubwo mwe mumenyereye ino ntaho mwaturangira ikigo ngo tube
twamwandikisha?

John-Eeeh! ko Ibigo aribyo gusa ra! Inaha ibigo ni byinshi ariko ndumva yajya kwiga
kure akabanza akiyibagiza byose ubundi agafata ikayi agasoma atisomesheje!

Mama Brown-Uuuuuh! Umwana wanjye akajya kure koko? Ubu se koko bose ko bagiye mwo
kabyara mwe ndabaho gute?

Gaju-Ihangane Mama! Humura ntacyo uzaba Imana irahari!

Mama Brown-Iyaba Jojo wanjye ataragiye koko ubu mba nganya?

Njyewe-Wihogora Mama! Kuko tugiye gukorera ahantu hatandukanye, yaba wowe yaba
natwe tuzagerageza tumushake kandi nziko tuzamubona!

Mama Brown-Ahwiiiiii! Nta kundi twabigenza mwana wanjye, icyo Imana izashaka gukora
buriya izagikora! Yampemukira Pascal wanteje ibi byose

John-Ihangane rwose! Aho atari erega ndahari

Gaju-Humura Mama! Siwumva ko Tonton ahari!

Mama Brown-Nonese Gaju, nkujyanye kwiga I Kigali wakwiga neza?”

Gaju-Mama! Ni ukuri nakwiga neza nshyizeho umwete uno mwaka nkawurangiza

Mama Brown-Uuuuh! Koko?

Gaju-Mama! Niba ntarabonye isomo narasibye! Humura icyo gukora ndakizi

Mama Brown-Utangire witegure rero dore harabura iminsi micye, sibyo!

Gaju-Yego Mama!

John-Ariko Kiki yatetse ikiringiti ko mbona adategura ameza?

Gaju-Reka njye kureba nanamufashe wasanga hari icyamugoye

John-Oya! Mwihorere nicyo muhembera!

Gaju-Reka mufashe nta kibazo Tonton, erega ndi umukobwa ibi kubikora ni inshingano
zanjye, ahubwo umumbwirire ajye yemera mufashe, iyo mbimubwiye arabyanga

John-Eeeeh! Nta kibazo noneho niba ariko ubishaka uzajye umufasha rwose

Gaju-Yego rwose!

Ako kanya Gaju yahise agenda maze John aramwitegereza cyane hashize akanya ahita
avuga,

John-Sureba umukobwa warezwe neza! Ati mumbwirire yemere nzajye mufasha rwose!
Genda wa mubyeyi we waribyaye!

Mama Brown-Oya ni byo rwose agomba kumufasha, hariya erega niho umwana amenyera
uturimo bityo akazamenya inshingano ze igihe yageze mu rwe!

John-Oya nibyo rwose!

Hashize akanya gato tubona Kiki na Gaju baraje bategura ku meza, baduha kalibu
turahaguruka turegera turicara dutangira kurya, dusoje twasubiye mu ruganiriro
tumaze gutuza,

John-Ndumva naniwe cyane, reka njye kuruhuka buriya tuzasubira ejo!

Mama Brown-Natwe reka tujye kwirambika aba bana banjye bafite urugendo ejo
bazagende badasinzira mu nzira

John-Nibyo rwose! Ahubwo se sha, mwabonye aho muzajya muba?

Njyewe-Yego! Twarahabonye rwose!

John-Uuuuh! Uziko namwe mutoroshye! Ejo muzanyibutse ni mujya kugenda tubanze


tuvugane

Twese-Murakoze cyane!

John yahise adusezera maze aragenda dusigara aho akanya gato,

Mama Brown-Bana ba! Ubu rero tugiye gutandukana, muzakomeze kuba ingenzi mwibuke
aho twavuye maze muzafatane urunana nkuko byaturanze, muhumure muzagera kuri
byinshi, nanjye mbafatiye iry’iburyo

Njyewe-Murakoze cyane Mama! Tuzaguhesha ishema kandi tuzabigeraho

Gaju-Ubu koko tugiye gutandukana?

Mama Brown-Yooooh! Wibabara mwana wa! Ni ubuzima!

Gaju-Nonese ninjya kwiga nanjye, uzaguma hano kwa John?

Mama Brown-Oya ndi guteganya gushaka inzu yo gukodesha, akaba ariyo nzajya mbamo

Gaju-Yego Mama! Nibyo

Mama Brown-Ngaho reka tujye kuryama rero n’ahejo

Gasongo-Birakwiye!

Twarahagurutse buri wese anyura ahe twerekeza aho twararaga, ngeze mu cyumba
cyanjye naritunganyije maze nsesera mu mashuka ntangira gutekereza ukuntu tugiye
gufata umuhanda tukerekeza i Kigali mu kazi.

Nakomeje gutecyereza byinshi nshiduka nasinziye nakangutse mu gitondo kare mfata


telephone njya Online nsanga Brendah nawe yariraye tuba tuganira byinshi umuriro wo
muri telephone yanjye urinda ushiramo numva akajinya ariko nanone ndihangana.

Ako kanya nahise mbyuka njya muri douche mvuyeyo nditegura neza mfunga n’ibintu
neza ubundi ndasohoka ngeze muri salon nsanga Kiki amaze gutegura ameza n’abandi
bahita baza dufata ifunguro rya mu gitondo ubundi dusoje John ahita avuga,

John-Mugiye kugenda se basore?

Njyewe-Yego rwose mukanya turafata umuhanda

John-Ok! Mugende rwose mukore akazi inyungu muzayibona vuba

Njyewe-Murakoze cyane! By’umwihariko turabashimiye cyane bituvuye ku mutima, ni


ukuri warakoze cyane kwicisha bugufi ukatwegera maze tukavuga ukatwumva ndetse
ukadufasha, Imana izakwiture kuko twe ntacyo twabona tukwitura

John-Nuko nuko sha! Murakoze gushima

Gasongo-Reka tubonereho kubasezera tubifuriza amahirwe numugisha mu buzima buri


imbere!

John-Murakoze cyane rwose!

Twavuye aho buri wese ajya kwisuganya hashize akanya dufata ibikapu tugaruka muri
Salon,

Kiki-Uuuuh! Ko muhetse ibikapu se mugiye hehe?


Njyewe-Kiki! Ubu tugiye I Kigali mu kazi

Kiki-Uuuuuh! I Kigali? Koko se ubundi muragiye?

Gasongo-Turagiye Kiki! Buriya tuzagaruka kubasura!

Kiki-Yayayaya! Munshiye urukenyerero kabisa! Nta kundi ariko muzansuhurize Cloude


w’i Kigali

Twese-Hhhhhhhh!

Tukiri aho John yarasohotse maze adusanga aho twari turi ampereza ibahasha, maze
aravuga,

John-Mwakire iyi ni impamba yanyu

Twese-Murakoze cyane

John-Ngaho urugendo rwiza kandi muzahirwe

Twese-Murakoze nanone!

John-Reka nshyiremo agakweto mbageze muri Gare

Twarikirije maze turasohoka John ahita aza akingura imodoka, duhobera Gaju na Mama
we, dusezera na Kiki ubundi twinjira mu modoka twerekeza muri Gare.

Tugezeyo twavuyemo maze dusezera John aragenda tujya aho bakatishiriza ama ticket
ariho nari navuganye ko mpurira na Brendah ariko nkomeza gutegereza ndamubura mu
kumuhamagara nsanga nimero ye nta yiriho, isaha nari nakatishije iragera twinjira
mu modoka irinda ihaguruka ifata umuhanda.

Twakomeje kugenda urugendo rwamasaha hafi ane twari dutangiye kwinjira mu murwa
mukuru wUrwanda, imodoka igihagarara tuvamo mfata telephone ndeba numero za Aliane
nkanda yes nshyira ku gutwi nawe ayitaba vuba,

Aliane-Hello Nelson! Mwahageze?

Njyewe-Yego! Ubu turi hano muri Gare

Aliane-Buretse ndaje ndi kumanuka nza ahongaho

Njyewe-Ok! Turagutegereje

Call end.

Twakomeje kuguma aho maze hashize nkiminota icumi mbona Aliane arongeye
arampamagara ndamwitaba mubwira aho turi ahita ahadusanga adusuhuza bisanzwe,

Aliane-Bite se byanyu?

Njyewe-Ni sawa kabisa nta kibazo

Aliane-Murisanga rwose, reka tujye gufata imodoka yI Remera niho tuba

Twarikirije maze ajya imbere turamukurikira twinjira mu modoka twerekeza I remera


aho twari tugiye gutangirira ubuzima bushya.
Tukigera aho imodoka zihagarara, twavuyemo maze Aliane akomeza kutuyobora tumanuka
hirya muri cartier akingura igipangu turinjira mba nkubitanye amaso na ba bakobwa
batatu tuzakorana bari bicaye hanze baca inzara bahita barebana baraseka bakubitana
mu biganza………

Ntuzacikwe na Episode ya 35 ejo mu gitondo


[6/10, 15:49] +250 788 819 279: Episode 35: Impamba ya John ihishuye irindi banga
Nelson atari azi
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Ange Eric Hatangimana Kuwa 08/03/2017
Saa 04:10
Share
Tweet
Share
Email
Comments

Tumaze kubasuhuza bose Aliane yinjiye mu nzu hashize akanya agaruka afite
urufunguzo.

Aliane – “Dore umuryango wanyu ni uriya, uzi amahirwe mwagize, uzi ko mu gitondo
bari bagiye kuwutanga ngahita mbishyurira.”

Njyewe – “Ohlala! Imana iguhe umugisha! Turayagusubiza nta kibazo!”

Aliane – “Oya nta kibazo nimushaka, nako turabivugana.”

Aliane yagiye imbere natwe turamukurikira arakingura turinjira, yari inzu nziza
idafite ikibazo, yari ifite ibyumba bibiri na salon mbega yari iberanye natwe.

Njyewe – “Wow! Iyi nzu kabisa ni sawa cyane! Ndabona ari yo nifuzaga kuzabamo pe!”

Gasongo – “Nelson, umvugiye ibintu! Ni ukuri ni nziza cyane!”

Aliane – “Noneho nizere ko mumpemba!”

Njyewe – “Kuguhemba gusa se? Ibyo ntubyibikeho utubwire igihembo kigukwiye turi
tayari rwose!”

Aliane – “Ubu se mbatse icyo mudafite?”

Njyewe – “Eh, twanaguza ariko tukagushimira akazi keza wakoze! Usibye ko nawe mbizi
ko utatwaka icyo tudafite!”

Aliane – “Hahhhhh! Rata nta gihembo mbasaba nanjye nikoreraga, buriya akazi kanjye
si ako mu biro ahubwo buri munsi ngomba kumenya igikwiye nkagikora nk’inshingano
zanjye.”

Gasongo – “Noneho n’ubu uri mu kazi?”

Aliane – “Cyane rwose!”

Njyewe – “Oh! Ntiwumva se! Ni umugisha kuri twe!”

Njyewe – “Gaso, reka turebe uko twisuganya rero dushake ibikoresho dutangire
twibereho nk’abasilibateri nk’uko byahoze.”

Gasongo – “Ni byo kabisa, reka ndebe aga papuro nandike ibikenewe turebe ko
twabigura.”
Njyewe – “Ni cyo nkwemerera, ibintu byose ni ukwandika.”

Gasongo – “Hahhhhh! Sasa! Nawe urabizi ko njye na bic twanywanye!”

Aliane – “Reka mbe ngiye gato mwisuganye icyo munkeneraho mumbwire mbafashe ni cyo
mbereye hano!”

Njyewe – “Alia, urakoze cyane ni ukuri kutuba hafi.”

Aliane – “Murisanga ni ukuri.”

Aliane yarasohotse maze dushyira ibikapu hasi, Gasongo ajagajaga mu dufuka


tw’igikapu akuramo ikaramu n’urupapuro atangira kwandika za matelas n’amashuka,
amasafuriya n’amasahani n’ibindi byinshi ubundi dutangira gukora total, tubona
ntibihura n’amafaranga twari dufite.

Gasongo – “Eh! Aya mafaranga turayakura he?”

Njyewe – “Bro, nyine ni arrangement nk’abasore, mu yo dufite tugure ibikenewe


ibindi tuzajya tubishaka buhoro buhoro!”

Gasongo – “Ni ko bimeze, ahubwo reka tugire ibyo dukuramo.”

Njyewe – “Eh! Ese Gaso ko utanyibukije wana?”

Gasongo – “Iki se kandi?”

Njyewe – “Uzi ko twibagiwe kureba ya bahasha ya John?”

Gasongo – “Inka yanjye! Uzi ko nanjye nari nibagiwe!”

Nahise nkora mu gikapu vuba vuba nkuramo ya bahasha mu kuyifungura twese turikanga.

Gasongo – “Uh! Ibyo mbona se ni ibiki?”

Njyewe – “Yampaye inka! John uzi ko yadupfunyikiye impamba koko?”

Gasongo – “Amafaranga!”

Njyewe – “Ko ari na menshi se ahubwo?”

Gasongo – “Uuh! Urwo rupapuro se rwo rwanditseho iki?”

Njyewe – “Reka nze mfungure ndebe.”

Nakuyemo urupapuro nitonze ndarufungura, rwari urupapuro rwandikishijeho bic

y’umukara maze ntangira gusoma, hari handitseho amagambo meza kandi ahatse

byinshi ntari nzi.

Yagiraga ati “Hello Basore? Nizere ko mumeze neza, mufashe urugendo mugiye

gushaka ubuzima, ibi ni byo nifuzaga kandi ni byo nabifurizaga, iyi ntambwe isaba

imbaraga ndetse isaba no kumenya icyo ushaka ukagiharanira, ugashimishwa no

kwese umuhigo wahize.


Mu byo mukora byose muzajye mwibuka aho mwavuye, mufatane urunana mukore akazi kuko
ari ko kadutunze mu myaka myinshi duhejeje, natangajwe namwe nkibabona, noneho
bigerekaho n’ukuntu abo dukorana bambwiraga ukuntu nsa na Nelson.

Si nzi aho babiboneye kuko njye sinjya nireba, gusa mukomere kandi muzagire
amahirwe mu kazi mutangiye nzababa hafi kandi nzabafasha ibyo muzaba munkeneyeho
byose, ntimuzampishe ahubwo muzambwire byose ntacyo nabima murabizi ko nta mwana
ndiza.

Aha muri ino bahasha harimo impamba y’umubyeyi, izabafashe aho mugiye kandi
ntibirangiriye aha, nzakomeza mbashyigikire kuko nabonye umwana usa nanjye, basore
urugendo rwiza n’akazi keza, from John.”

Twarangije gusoma Gasongo yitsa umutima yongera kunyitegereza maze arambwira.

Gasongo – “Uuh! Bro, ariko uzi ko John afunguye agaseke nahoraga nitegereza ariko
nkabura imbaraga zigafungura?”

Njyewe – “Akahe gaseke se Gaso?”

Gasongo – “Uzi ko buriya nkureba nkabona usa na John?”

Njyewe – “Reka? Koko se?”

Gasongo – “Eh! Buhoro se ahubwo, ewana murasa cyane ahubwo nkimubona nagize ngo ni
Papa wawe!”

Njyewe – “Uuh! No muri iyo budget ushyiremo aya miroire nzajye nireba ndumva
naracitswe kubona ukuntu nsa na John!”

Gasongo – “Reka mbyandike ahubwo.”

Njyewe – “Ese ubundi wabaze ayangaya tukareba ko ibyo twapanze byavamo?”

Gasongo yatangiye kubara impamba ya John maze ariyamira ndikanga ntangira kubaza
ibyo ari byo.

Njyewe – “Gaso, none se ko utangaye bigenze gute?”

Gasongo – “Uzi amahera arimo hano John yise impamba?”

Njyewe – “Uuh! Gaso, none se ubonye angahe?”

Gasongo – “Eh, ko ari amahera ra? Uzi ko yaduhaye ino budget twakoze maze
akarenzaho ibihumbi mirongo itatu?”

Njyewe – “Uuh! Ibi ni ibiki Tere?”

Gasongo – “Mumbarize Suza!”

Twese – “Hahhhhhhhh!”

Gasongo – “Ahubwo tujye ku isoko tugure byose, iyi ni yo mpamba bavuze!”

Njyewe – “Amen! Ntacyo narenzaho usibye gushimira Imana. Bro, tugize amahirwe
atabonwa na benshi, reka tuyasigasire ntazatuve mu ntoki.”

Gasongo – “Ni byo Bro! Ni ukuri birakwiye, ahubwo reba mabuja aturangire aho isoko
riba tujye kugura ibi twanditse?”
Njyewe – “Reka nze gato.”

Narasohotse ngeze hanze nsanga hicaye umwe muri ba bakobwa witwaga Betty wenyine,
nkomeza kugenda musanga, mugezeho ndamubaza.

Njyewe – “Harya ntiwitwa Betty niba nibuka neza?”

Betty – “Ubu se wabyibukaga?”

Njyewe – “Cyane rwose, ndibeshye se?”

Betty – “Oya. Ni byo rwose ahubwo ndumva uzirikana pe! Ntabwo numvaga ko waba
unyibuka!”

Njyewe – “Ndakwibuka rero niba bikubangamiye wihangane!”

Betty – “Umva yewe, ubwo se byambagamira gute? Ahubwo ndumva, nako nyine murakaza
neza mu gipangu!”

Njyewe – “Murakoze! None se Aliane ari he?”

Betty – “Sha yari agiye kuvugana na nyiri inzu ariko mu kanya araje. Eh, nguriya
ahubwo araje, uzi ko atazapfa vuba!”

Narahindukiye koko mbona nguwo Aliane araje angezeho ahita ambwira.

Aliane – “Uuh! Betty se wamwibukaga? Eh, ariko nanjye nabaza amanjwa we! Ubu se
wayoberwa uwo uyobora?”

Njyewe – “Yaba ari sakirirego kabisa. Alia, ko nagushakaga se?”

Aliane – “Eh, ndahari ni ukuri!”

Twahise tuzamuka dusubira muri ya nzu yacu aho twari tugiye gutangira kuba, Aliane
ahita ambwira.

Aliane – “None se mwagize ikihe kibazo?”

Njyewe – “Ntacyo rwose ahubwo twashakaga kukwishyura ya mafaranga y’inzu


wadutangiye ubundi niba byashoboka ukaturangira n’aho tugura ibikoresho hano hafi.”

Aliane – “Oh, nta kibazo rwose, usibye ko na bano ba nyiri inzu numvise ntazi
ibyabo.”

Njyewe – “Uuh! Bisubiyeho se?”

Aliane – “Oya! Ahubwo uje kwishyuza uno munsi si we ugaruka ejo! Ubu nari mvuye
kuvugana n’uje ngo ashaka kwishyuza kandi undi yavuye hano mu gitondo niba inzu ari
iya nde simbizi!”

Gasongo – “Inka yanjye! Ubwo se wa mugani ntibazajya batwishyuza kabiri?”

Aliane – “Yewe nanjye si nzi pe! Gusa igihe mpamaze nari nzi umugabo umwe gusa
wajyaga aza ambwira ngo mwishyure none haje umugore uyu munsi mubwiye ko nishyuye
arambaza ngo ni nde nishyuye, mubwiye uwo ari we arikubita agenda arakaye cyane.”

Njyewe – “Uh! Ubwo se wenda uwo ntiyaba ari umugore w’uwo mugabo wishyuye mu
gitondo ra?”
Aliane – “Oya, uwo mugabo umugore we ndamuzi, ahubwo ano mazu ashobora kuba
ahuriweho n’abantu benshi kandi uko mbona babirwaniramo ashobora kuba atari ayabo!”

Njyewe – “Oh! Nta kibazo ndumva ibyo bitatureba cyane icyo dupfa na bo ni inzu,
bapfa kutazajya batwishyuza kabiri!”

Aliane – “Yego sha! Ni byo Nelson, ahubwo reka tugende mbereke aho mugura
ibikoresho.”

Twahise dusohoka turakinga tugeze hanze dukubitana na Mireille wari wambaye neza,
ahita avuga.

Mireille – “Eh! Boss murisanga rwose turabishimiye!”

Njyewe – “Oh! Urakoze cyane ariko nyita Nelson ntacyo bitwaye ni ryo zina ryanjye.”

Mireille – “Ntabwo nzongera rwose. Mugiye he se ngo mbaherekeze?”

Njyewe – “Tugiye gushaka udukoresho two kuba twifashisha hano.”

Aliane – “Eheee! Mireille ntimumuzi ubu wasanga aje, uzi ukuntu ashya!”

Mireille – “Ariko Patrona aranyanga, urumva ukuntu ambwiye ngo ndashya!”

Gasongo – “Wimubeshyera ntabwo yangana, ahubwo se koko uraje cyangwa wivugiraga?”

Mireille – “Eh! Niba munshaka naza da, ubu se nakwanga kubaherekeza, ahubwo reka
mbwire na ba Betty bose baze!”

Koko Mireille yahise agenda abwira ba bakobwa bose baza nk’abatabaye dusohoka
igipangu Aliane ajya imbere atangira kutwereka quartier ndetse atunyuza kure ngo
atwereke n’ahari bureau twagombaga gutangira gukoreramo duhingukira mu isoko.

Byari byiza cyane kuri njye na Gasongo, twavugaga ibyo dukeneye Gasongo yari
yanditse na bo bakaduhitiramo ibyiza. Matelas ebyiri twashyize hariya, amashuka,
n’ibindi bikoresho byose tugeze mu masafuriya n’imbabura Aliane araseka cyane maze
aravuga.

Aliane – “Nelson! No guteka birimo se?”

Gasongo – “Uuh! None se twabaho tutarya?”

Aliane – “Oya Ngabo! Reka tuzajya dusangira nta kibazo, ubwo guteka mwabivamo
koko?”

Njyewe – “Hari icyo bitwaye se? Guteka turabimenyereye erega!”

Mireille – “Ibaze kweri! Ubwo se twaba turi abakobwa gati ki? Ibyo mubiduharire
n’ubundi turiye twenyine ntitwagira appetite!”

Njye na Gasongo twararebanye tubura icyo turenzaho dushyiraho akadomo ubundi dufata
ibyo twari twaguze dusubira mu rugo.

Twagezeyo tuba nk’Abami, abakobwa beza barambura imikeka baradusasira bajya guteka
turarya, tumaze kurya twumvikana ko tuzajya duhahira rimwe bagateka tugasangira.

Twarabasezeye tujya kuryama, ngeze muri chambre yanjye nta kindi cyari mu mutwe
wanjye usibye Brendah. Nafashe Telephone mfungura data maze njya Online mfungura
whatsapp, message zitangira gufunguka. Mu bantu bake nari mfite Brendah ni we
naboneye message bwa mbere.

Yagiraga iti: “Nelson! Umbabarire ko ntaje kuguherekeza, wagira ngo Mama yari
yabimenye kare, nagiye kuza aba arambwiye ngo ntahari ngo ninsigare ku kazi, kandi
sha sinari kumusuzugura, none se wagezeyo?”

Nkimara gusoma iyo message nanjye nahise nandika vuba vuba ngo: “Ooooh! Bre!
Ihangane nanjye nabyakiriye kandi nagezeyo nta kibazo ubu ndyamye mu cyumba
cyanjye, ejo ngomba gutangira akazi!”

Ako kanya yahise ansubiza ngo:

“Wow! Maze ndagukumbuye, niba nzabishobora si nzi?”

Nahise musubiza vuva ngo:

“Bre! Urabizi ko burya amatage ari amatindi ariko urukundo ntirutana no


kwihanganira ibihe nk’ibi, uzambe hafi ntazatsikira nkagwa ndabona umuhanda ndimo
urimo ibinogo n’amakoni!”

Brendah ntiyatindaga gusubiza Message yahise ansubiza ngo:

“Humura sinzatuma utsikira, uzambabarire aho kugira ngo utsikizwe n’inzira


uzanyuramo nzaguharurire akanjye kayira. Nelson, humura ndagukunda kandi cyane!”

Nkimara gusoma iyo message nahise numva itebeye mu ndiba yawo maze nsubiza vuba
vuba ngo:

“Urakoze cyane mukundwa, umutima wanye uganjwe n’ihumure riturutse iwawe, sinzaguta
kuko utari hafi yanjye ahubwo nzagaba amashami yawe ajye antwikira nugame agacucu.”

Brendah yahise ansubiza vuba cyane adatinze ngo:

“Ooooh! Woooow! Urakoze cyane Ma Nelly nanjye nzabikubahira kandi uzaba umwambaro
nzambara nkaberwa abambona bose bagatangara, niba urukundo ari intambara
nzayirwana!”

Nanjye nahise musubiza vuba ngo:

“Thank you Ma Bella! Uzandwanirira nanjye nkurwanirira, nufata icumu nzafata ingabo
kandi nzi neza ko tuzatsinda. Eeeh! Bb nta amakuru ya Dovine kweri?”

Hashize akanya mbona message iraje yagiraga iti:

“Sha Dovine maze duherukana mu gitondo, yari ari kumbwira ko abakumbuye muha nomero
zawe ahubwo urebe neza ko atakwandikiye.”

Nahise ndeba koko mbona muri message zaje koko nimero iriho ifoto ya Dovine maze
ntangira kumwandikira.

Nkiri kwandika nahise numva umuntu ukomanze, mbanza kugira ngo si aho twabaga,
yongeye gukomanga nahise numva ari ku muryango wacu ndabyuka, ngeze ku muryango
ibikoba birankuka………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 36 muri Online Game……..


[6/10, 15:50] +250 788 819 279: Episode 36: Ba Gasongo batabawe na Aliane mu
gicuku…Nelson atangiye akazi neza
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na NIYONKURU Martin Kuwa 09/03/2017 Saa
02:30
Share
Tweet
Share
Email
Comments

Uwo muntu yakomanze rimwe akomanga kabiri, ubwa gatatu mpita mbyuka ngeze muri
salon nsanga Gasongo ahagaze ku muryango arimo kumviriza ku rugi maze ambwira gacye
anyongorera.

Gasongo-“Bro! Nabumvise ni babiri!”

Njyewe-“Ngo babiri? Ubu se barashaka iki?”

Gasongo-“Yewe simbizi pe!”

Njyewe-“None se Gaso! Ubu dukingure?”

Gasongo-“Reka tubanze tubabaze icyo bashaka”

Gasongo yongeye kumviriza amagambo bavugaga hashize akanya ahita avuga cyane,

Gasongo-“Ni inde?”

We-“Kingura uratubona!”

Gasongo-“Twaryamye tubwire icyo wifuza twumve niba tugifite”

We-“Umva! Uzi ko ndi umuyobozi?”

Gasongo-“Ngo umuyobozi? Umuyobozi wuhe se uza aya masaaha mu rugo rw’umuntu”

We-“Buriya yewe hari impamvu, none se nyine urumva napfa kwizana gutyo gusa?”

Gasongo-“None se Bwana muyobozi, Hari ikibazo twateje?”

We-“Wowe kingura tuvugane nta kindi ngusaba rwose!”

Gasongo yarandebye ancira amarenga ambaza niba koko twakingura mbanza kugira akantu
k’ubwoba ariko mfunga umwuka nti kama mbaya nemerera Gasongo akata urufunguzo
rimwe, kabiri akinguye tubona ni abagabo babiri bahagaze ku muryango.

Umwe yahise avuga…

We-“Niko mwatangiye kuba hano ryari?”

Njyewe-“Ntabwo twabamenye ariko? Ni mwe ba nyiri amazu se?”

We-“Njye iyi miryango itatu ni iyanjye, ni njye nyishyuza, uyu turi kumwe ni
umuyobozi w’umudugudu”

Gasongo-“None se ko muje mwitwaje abayobozi bite? Muje kutubarura se?”

We-“Nabyo birimo ariko ikitugenza ni ukubishyuza, twamenye ko mwagezemo kandi


mugomba kunyishyura”

Njyewe-“Ariko rero twishyuye, sinzi niba mushaka ko twishyura kabiri”


We-“Njye namenye ko mwajemo gusa ibyo bindi byo simbizi”

Njyewe-“Ok! None se mwaretse ejo tukazaba tubisubiramo ko ntaho tugiye? Turahari


rwose!”

We-“Oya! Njye nimutanyishyura murasohora ibintu nta byinshi mvugana namwe!”

Gasongo-“Inka yanjye! None se kandi ibyo ni ibiki? Erega twe rwose iyi nzu
twayinjiyemo twishyuye, ahubwo se ko wavuze ngo iyi miryango ni iyawe, iyindi nayo
ifite nyirayo?”

We-“Dore iyi itatu ni iyanjye, iriya nzu nini ifite abandi batatu, na ziriya zo
hepfo zifite undi umwe, ubwo rero njye muranyishyura uyu murimo nawo uri muzanjye!”

Njyewe-“Uuuuuh! Iyi nzu ko numva ari nk’imifungo ra! Twe rero muraturenganya ntabwo
twari tuzi ko ari uko bimeze”

Ako kanya umuryango wo kwa Aliane warakingutse tubona niwe usohotse yifubitse cyane
aza agana aho twari turi. Atugezeho…

Aliane-“Nelson! Mwagize ikihe kibazo ko numva mwisobanura?”

Njyewe-“Wahora n’iki ko dore ngo tugomba kwishyura kabiri?”

Aliane-“Ngo? Ibyo se kandi bije gute? Mwishyura kabiri se kubera iki?”

Gasongo-“Ngo dushobora kuba twarishyuye utari we, ngo izi tubamo ni uyu uzishyuza,
niwe se twishyuye?”

Aliane-“Uuuuh! Oya ntabwo ari uyu, ahubwo se nzane urupapuro twandikiranye arebe ko
atamuzi?”

Umuyobozi w’umudugudu wari uhagaze aho yumva byose yahise ahindukira areba Aliane
maze ahita avuga…

We (umuyobozi)-“Ntiwumva se ahubwo waba ukemuye ikibazo, niba mwaributse


kwandikirana byaba byoroshye”

Aliane yarihuse azana urupapuro, araza aruhereza umuyobozi arasoma arangije gusoma
ahita avuga…

We (umuyobozi)-“Uuuuh! Simbona uwitwa Karekezi ari we wakiriye amafaranga se? Dore


yaranabisinyiye rwose!”

Wa mugabo wundi yahise amushikuza urupapuro ararusoma akimara kurusoma mbona akunje
isura bya nyabyo ahita atangira kwitotomba…

We-“Eeeeh! Simbyumva, ariko Karekezi ashaka iki koko? Arankoroga, akankoroga


akanankorogoshora! Ayayaya! Ubu nk’ubu aba yaje ate kunyishyuriza imiryango yanjye
koko?”

Umugabo yakomeje kwitotomba ari nako tumwitegereza tukanatangazwa n’ibyo yavugaga


maze umuyobozi w’umudugudu aramwitegereza cyane hashize akanya aramubwira,

We (umuyobozi)-“Ariko se ubundi murinda mushwana, sinabagiriye inama ko niba inzu


ari iz’umuryango mwaziha umuntu umwe akajya azicunga akabagabanya amafaranga,
ahubwo nimutabikora muraje mumarane, ariko ubundi ko nshimye njye inaha atari
kavukire ubundi izi nzu zanditse kuri inde muri mwe?”
Umuyobozi akimara kuvuga gutyo umugabo yahise aceceka aryumaho hashize akanya
ducecetse twese ahita avuga,

We-“Oya Muyobo, ibyo tubyihorere ahubwo uyu mugabo Karekezi turaza kwisiba ndetse
ndanamusiribanga”

Njyewe-“Ubwo rero ndumva mwatureka twe ibyanyu ntabwo byaba bitureba icyo tugomba
gukora twaragikoze”

Umuyobozi w’umudugudu yabyumvise vuba, ahita avuga,

We (Umuyobozi) -“Nanjye ni cyo nendaga kubabwira, kandi iki kibazo nimwongera


kukizana nzabohereza mu nzego zisumbuyeho ndumva njye ntabivamo kabisa”

Umugabo wishyuzaga yatangiye kuvuga arya indimi asa n’uwinginga Umuyobozi


w’umudugudu ariko amwima umwanya ndetse aranigendera natwe dushimira Aliane
aragenda natwe turinjira turakinga.

Gasongo-“Iby’ubu ni induru impande n’impande, ubu se nk’aba ntibabirwaniyemo koko?”

Njyewe-“Ntubibona se! Kabaye buriya bagiye gupfa ibyakabatunze kuko babona ko


bitabahaza!”

Gasongo-“Iby’isi we! Imana izampe Gaju ubundi turye ducye twiryamire”

Njyewe-“Si nk’ibyo byose se! Bro, reka twiryamire ejo ni akazi”

Gasongo-“Asanti Muvandimwe wanjye! Ijoro ryiza kabisa!”

Njyewe-“Sawa Gaso! Nawe kandi”

Twinjiye buri wese mu cyumba ngezemo nihina mu mashuka mpita nshyirwayo ndasinzira,
sinigeze ndota iryo joro ahubwo nakangutse mu gitondo ari Gasongo unkomangiye,
ndabyuka njya muri douche mvuyeyo nkubitamo agapantalo n’agashati Gasongo nawe
yambara neza turasohoka tugeze hanze dusanga Aliane yaturinze.

Aliane-“Uuuh! Muraka basore! Eeeh! Mwaramutse mute se?”

Twese-“Eeh! Ni bon nawe urabibona”

Aliane-“Twigendere se ko mbona ba bakobwa bakireeba?”

Njyewe-“Reka tube tugenda ntacyo baradusangayo!”

Aliane-“Martin ari no kumpamagara, ashaka kujya kubereka ama guichet bazajya


bokoreraho”

Njyewe-“Oooh! Noneho babwire baze kubanguka twe tube tugiye”

Aliane avuye kubabwira twerekeje ku kazi bwa mbere ntihari kure hari hafi cyane,
tukihagera twarinjiye dusanga koko Martin yahageze turamusuhuza.

Martin-“Bite byanyu se?”

Twese-“Ni byiza!”

Aliane-“Martin ntiwazindutse ahubwo wariraye ku ibaba”

Martin-“Hhhhh! Uti ku ibaba rwose! Ahubwo se ba bakobwa bari he ko nshaka kubajyana


aho bazajya bakorera hakiri kare?”

Aliane-“Bari bakisiga nyine ngo bazajye bagaragara neza tubone amasoko”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Martin-“So, Nelson! Hano rero urabibona ko ari bureau nini, hariya hari imashini
niho uzajya wicara, iyo ni imashini uzajya ukoresha nk’uko wabyize, hanyuma
turajyana urebe aho abandi bazakorera nibijya biba ngombwa uzajya usimbukirayo
uzane rapport uyohereze aho tuzajya tuba tuyikeneye”

Njyewe-“Yes! Ndabyumva neza rwose!”

Martin-“Ibindi rero uzajye wegera cyane Aliane muzajya muba muri kumwe cyane,
ikindi cy’ibanze cyane ni ukutava Online rwose, urabizi kandi wabihuguriwemo
bihagije, amasoko aboneka bitewe no kumenyekanisha ibyo dukora,

Ni akazi rero gasaba guca mu nzira nyinshi ngo abantu babimenye, ari na yo mpamvu
twahisemo Online system nk’uburyo bwo kugeza ibikorwa byacu kure,

Nizere ko uzabyitwaramo neza ukoresha imbuga nkoranyambaga usobanurira abantu


batandukanye ibikorwa byacu”

Njyewe-“Cyane rwose!”

Akimara kuvuga ibyo ba bakobwa bahise binjira gusa koko ntibatindiye ubusa
bagaragaraga neza cyane, maze bakinjira baradusuhuza.

Martin-“Wenda ni umunsi wa mbere sinabarenganya, gusa mugerageze indi minsi muzajye


muzinduka”

Bose-“Yego”

Martin-“Alia! Reka tube tugiye, turagarukana na Nelson mu kanya”

Twahise dusohoka twinjira mu modoka, Martin aratsa turagenda Gasongo ni we twasize


hafi, na Mireille turamusiga, Betty na wa wundi witwa Isaro nibo twasize hamwe
bwanyuma aho hose hari hari shops z’uruganda akaba ari na ho bagombaga kuzajya
bakorera.

Tuvuyeyo njye na Martin twaragarutse tuza twiganirira byinshi tugeze kuri bureau
aradusezera afata urugendo asubira ku Gisenyi.

Nicaye mu mwanya wanjye natsa imachini yari iri imbere yanjye! Wooooow! Byanteye
ibyishimo ndetse na Courage nyinshi, byanyeretse ko koko ubuzima buhindutse kuri
twe, bintera kujya kure ntekereza, hashize akanya Aliane ahita ambwira,

Aliane-“Uuuuh! Nelson, ko mbona uhise ujya kure se? Bigenze gute?”

Njyewe-“Eeeh! Nari ndi gutekereza gato urugendo rwanjye rungejeje hano”

Aliane-“Oooh! Wijya kure rero udatuma nkubaza amakoni wanyuzemo!”

Njyewe-“Eeeh! Ntubizi ko amakoni ari abiri se, iry’iburyo n’iry’ibumoso ahubwo


ikizima ni uko mbonye ngeze hano”

Aliane-“Uuuh! Sha uransubije pe! Nelson, ni ukuri njye nkikubona nako reka dukore
akazi”
Twahise dukomeza akazi imashini ndayicarira koko, amaso ntiyahumbyaga cyane ko
numvaga ndi gukora akazi kandi kuri iyo nshuro kari keza cyane kuri njye.

Nakoze ama posts menshi nyasakaza ahantu hose ari nabyo byatumaga buri kanya
naragombaga gusubiza ubutumwa ku mbuga zose nsobanura ibikorwa by’uruganda, muri
uko kudahumbya sinasibaga kuvugisha Brendah nkabikora neza ntirengagije akazi
kanjye.

Umunsi wa mbere nabonye isoko rimwe rya shop yifuzaga gucuruza icyayi cyacu,
byatangaje Aliane cyane bimbera ibyishimo byinshi kuri njye rapport ndayitanga
umunsi wakurikiyeho nagombaga kujya kubonana nabo.

Narabyutse mu gitondo njyana na Gasongo nk’uko bisanzwe tugeze ku kazi arakomeza


nanjye ndeba ka Agenda nsezera Aliane njya I Gitondo aho iyo shop yari iri, nkigera
aho bari bandangiye bakorera nasanze hagikinze maze nicara hanze ahantu hari hari
udutebe.

Hashize akanya mbona umugabo wari wambaye imyenda y’abashinzwe umutekano akimbona
aza ansanga ahita ambwira,

We-“Boss! Bite se?”

Njyewe-“Ni sawa nta kibazo!”

We-“Ko mwazindutse se mwari muje kureba aba hano?”

Njyewe-“Yego nawe urabibona”

We-“Eeh! Wazindutse cyane! Hano batangira saa mbiri!”

Njyewe-“Nta kibazo rwose ndabategereza!”

We-“Eeeh! Ahubwo se, uriya si we mbona ra?”

Njyewe-“Inde se?”

We-“Mabuja wacu! Iriya ni modoka ni iye rwose!”

Njyewe-“Eeeh! Ok naba ngize amahirwe”

Amaze guparika imodoka yavuyemo arakinga neza maze aza ansanga aho nari nicaye
ndahaguruka,

We-“Eeeh! Ni Nelson ku ruganda! Ndabeshya?”

Njyewe-“Oya rwose ntabwo mwibeshye ni we!”

We-“Rwose usa n’ifoto yawe iri kuri WhatsApp yawe! Wageze hano kare se?”

Njyewe-“Oya si cyane, ahubwo bari bambwiye ko mutangira saa mbiri ariko ndabona uyu
munsi mwazindutse”

We-“Eeeh! Kuko nari mfite gahunda yawe nazindutse, ahubwo reka mfungure tunoze
gahunda neza”

Ako kanya yahise akora mu gikapu afungura shop maze ampa kalibu ari nako abakozi be
batangiraga kuza binjira, tugezemo nasanze atari Shop yoroheje, ahubwo ryari isoko
rito.
Yatangiye kuntambagizamo nk’umuntu twari tugiye gutangira gukorana anyereka
ibikorwa bye, nanjye nkitegereza byose, dusoje twerekeza mu cyumba yakoreragamo
akurura intebe,

We-“Kalibu!”

Njyewe-“Stareh!”

We-“En Bon! Rero ni wowe Nelson ku ruganda! Uzi ko ariko nanditseho kuri numero
yawe!”

Njyewe-“Oooh! Nta kibazo rwose! Apfa kuba ari byo bizajya biborohera kumenya”

We-“Ok! Noneho rero nagiraga ngo nkubwire muri macye iri soko rito ryanjye uko
ryatangiye umenye neza uwo mugiye gukorana”

Njyewe-“Urisanga rwose nguteze yombi”

We-“Ubundi aha nkorera n’ubundi hahoze harimo shop yacuruzaga ibintu bitandukanye,
nari ndi umwe mu bakozi bayo nakoreraga umugabo wabaga hariya i Remera,
bitunguranye cyane amaze gupfa nk’abakozi twari dusigaye twabaye nk’inzuki zitagira
umwami nawe urabyumva,.

Hari abatwaye amafaranga ndetse n’ibindi bitandukanye barigendera ariko njye


nakomeje kubirambaho ndetse nitabaza inzego z’ubutegetsi ariko ntibyabujije
abatwara gutwara maze bitura inabi uwabagiriye ineza.

Nyuma y’igihe gito bamwe mu muryango w’uwo mugabo baje gushyira iyi shop ku isoko
kubera ubutwari bw’uwo mugabo wadukundaga cyane bituma ngana banki nguza amafaranga
ndayigura ntangira gukoreramo, ntera intambwe imwe ntera ebyiri none dore aho
ngeze,

Hano rero ndaharambye kandi numva uko bucya n’uko bwira nzakomeza gutera imbere,
ngayo ng’uko

Njyewe-“……………….
[6/10, 15:50] +250 788 819 279: Episode 37: John agiye kureba aho ba Nelson baba,
akimenya igipangu ahita akata imodoka atahageze!
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Ange Eric Hatangimana Kuwa 10/03/2017
Saa 04:30
Share
Tweet
Share
Email
Comments

Njyewe – “Yoh! Ndumva wararwanye inkundura kandi bikarangira utsinze! Ni ukuri uri
umubyeyi w’intwari kuko wanze umugayo bigatuma ugira n’umugisha ukagera kuri
byinshi.”

We – “Urakoze cyane! Ahubwo nibagiwe kukwibwira, nitwa Gorette ariko nzwi ku ka


byiniriro ka Gigi!”

Njyewe – “Oh! Wow! Nk’umunyamugi rwose!”

Twese – Hahhhhhhh!

Njyewe – “Twishimiye gufatanya namwe rero mu bucuruzi bw’umwuga kandi bugamije


iterambere! Kunguka kwanyu ni ko kwacu, nanjye maze igihe gito muri iyi company
ariko ntacyo ntazi, nk’uko nabiguhaye Online wabonye ibiciro byose n’ama promotion
atandukanye dutanga, ubwo wakuzuza iriya form naguhaye ukayisinya ukayimpa
ahasigaye tukakuzanira qualities zose wifuza ubundi ukatwishyura.”

Gigi – “En Bon! Ndabona koko ntacyo utazi, byose ubifite hano! Reka nuzuze gato
amakarito nkeneye ahasigaye nkore print mpite mbiguha rwose.”

Gigi yatangiye kuzuza ari nako tuganira byinshi asoje asohora impapuro arasinya
ubundi ndamusezera ndagenda.

Nageze ku kazi ninjira muri bureau nihuta, nkigeramo ntungurwa no gusanga umugabo
wicaranye na Aliane basa nk’abahuje urugwiro, namwe murabyumva nabaye nk’uvanze
amadosiye ndabasuhuza ntangira gushaka uburyo nasohoka ngo mbahe umutuzo bisanzure
ntumva amabanga yabo.

Nahise ndeba Aliane maze ntangira kwivugisha,

Njyewe – “Alia! Reka nze ndebe gato umuntu hariya hanze ndaje!”

Aliane – “Oya! Banza unkorere rapport ya bariya bakozi muri zone imwe ndayikeneye
cyane!”

Njyewe – “Ok! Reka nze nyikore rwose!”

Nicaye aho ntangira kwandika list y’abakozi nari mpagarariye na bo baguma guceceka
nkibaza impamvu batavuga, hashize akanya numva uwo mugabo aravuze.

We – “None se ko utambwira?”

Aliane – “Nkubwira iki se kandi Germain?”

We – “Uko wambonye ku ifoto se, ni ko nsa?”

Aliane – “Uuh! Ntacyo nabivugaho!”

We – “None se kubera iki ntacyo wabivugaho, sha mbwira?”

Aliane – “Nzaba nkubwira ntacyo!”

We – “None se hari undi uzajya kubaza?”

Aliane – “Mbonye uwo mbaza namubaza byo! Ariko se ubundi tuvugishije ukuri ni wowe
Germain?”

We – “Ni njyewe rwose!”

Aliane – “Ahaaa! Ubanza niba atari amaso yanjye ari telephone yanjye ihindura
amasura y’abantu!”

We – “Bb! Ni ukuri ni njyewe, ariko wowe byo ni wowe pe! Nta na gato gahindutse usa
n’amafoto yawe wajyaga umpa, ahubwo amafoto ndabona abeshya, wowe wa nyawe ukabije
ubwiza, Oohlala!”

Aliane – “Ariko Germain! Ntabwo ubona ko turi muri bureau koko? Reka kunkorakora!”

We – “Aaah! Erega sinabyihanganira, uko uteye bishaka kumvwa n’amaboko yanjye kuko
amaso yo yanyuzwe.”

Aliane – “Si ngaho, none se ubwo umunsi wa mbere umbonye wari witeze kundeba no
kunkoraho, cyangwa wari uje kunganiriza ngo ibyo tuvugana kuri chart tubivugane
face to face?”

We – “Oooh! Umbabarire erega nanjye si njye, ni uko nabonye igitangaza! Naho ibyo
kuganira se ugirango buriya ni ngombwa ko tuba turebana amaso ku yandi? Ubu isi
yabaye umudugudu erega Online yaje igakemura, ubu intoki zisigaye zivuga!”

Aliane – “Uuuuh! Ndumiwe koko! Noneho kuri wowe ubwo guhura nawe si ngombwa?”

We – “Hhhhhh! Oya ni ngombwa, ariko nyine umwanya tuzajya tubona muto nk’uyu ni
uwagenewe kwisanzuranaho bihagije!”

Aliane – “Yesu we! Germain, ni wowe uri kuvuga gutyo?”

We – “None se mvuze nabi Bb? Rwose ni byo sinkubeshya, ahubwo se wanyemerera


tukajya ahantu gato ukarya n’agafi nkuguriye?”

Aliane – “Oooh! Ntabwo byakunda pe! Ntabwo nata akazi!”

We – “Oya humura nta kibazo uriya musore arahaguma, si byo Aliane mwiza?”

Aliane – “Germain! Ni ukuri wenda uzashake undi mwanya ariko utari uyu nzaza, naho
ubu ndi mu kazi pe!”

We – “Ooohlala! Ubu koko urabyanze?”

Aliane – “Germain! Ihangane ni ukuri niko bigenze, nzagushakira umwanya tutari mu


kazi! Si byo!”

We – “Noneho ngende?”

Aliane – “Oya ntabwo nkwirukanye pe! Turaza kuvugana ahubwo!”

We – “Ok! Nta kundi reka ngende ariko sinze kukubura Online!”

Aliane – “Yego rwose pe! Ntabwo umbura ni ukuri.”

We – “Reka noneho mbwire umushoferi aze antware turaza kuvugana.”

Aliane – “Yego mubwire Germain!”

We – “Ngaho nsezera ngende kandi nishimiye kubonana nawe!”

Aliane – “Ngaho bye!”

We – “Uuh! Reka reka, uko ni ko se usezera umukunzi?”

Aliane – “Yiiiiii! Bye sha none se uragira ngo ngusezere gute?”

We – “Ndashaka nyine akab….Nako sawa basi ubwo turaza kuvugana!”

Aliane – “Hhhhhhh! Yego Germain!”

Uwo mugabo yarasohotse maze Aliane ahita ahaguruka ajya kumurunguruka ngo arebe ko
yarenze, agaruka aseka cyane ahita ambwira.

Aliane – “Ariko Mana we! Nelson wamubonye se?”

Njyewe – “Namubonye kabisa felicitation!”


Aliane – “Hhhhhh! Urakoze kunsebya!”

Njyewe – “Ngusebya iki se kandi noneho?”

Aliane – “Ubwo se uriya musaza ni we unshimiye koko?”

Njyewe – “Cyane rwose, urukundo erega ni kimeza, gusa mumbabarire ko numvise ibyo
mwavugaga nabuze uko mfunga amatwi, kandi na none ni wowe wanze ko nisohokera
nkabaha umutuzo!”

Aliane – “Sha nta mpamvu yo gusohoka, gusa Online izakora ibara tuzi ngo ni
imikororombya!”

Njyewe – “Reka! Gute se?”

Aliane – “Nkubwiye iby’uriya mugabo wakumirwa pe!”

Njyewe – “Uuuh! Gute se Alia?”

Aliane – “Uriya mugabo hashize igihe kinini mumenye, namumenye kubera umukobwa
witwa Gorette wari inshuti ya mukuru wanjye kera twabanaga mu gipangu i Gikondo.

Uyu Germain rero Gorette barakoranaga ndetse bageze aho barakundana ariko
ntamwizere kuko ngo yumvaga amagambo menshi yamuvugaga ko ngo atari shyashya ku
bakobwa, mbega ngo yabagariraga yose!”

Njyewe – “Yeee?Koko se byari byo cyangwa nyine yari amagambo?”

Aliane – “Sha wowe tuza urabyumva, muri uko gukundana n’uwo Gorette, bapfaga
byinshi ariko bakiyunga, nari nkiri muto ariko nk’umwana w’umugi namenyaga buri
kimwe cyose kuko uwo mukobwa ntacyo yahishaga mukuru wanjye.”

Umu Boss bakoreraga amaze gupfa abantu babirwaniyemo uriya Germain na we yikuriyemo
aye arigendera ajya gukorera kure, urumva byabaye impamvu yo gutandukana na
Gorette.

Ejo bundi rero mukuru wanjye agire atya abe agiye Online abone umuntu amwandikiye
kuri Whatsaap, amubaze ati: “Nomero zanjye se uzikuye he?”

Umugabo aramusubiza ngo: “Nzikuye kuri facebook.”

Mukuru wanjye ati: “Ese uranzi cyangwa wifuza kumenya?”

Umusore ati: “Ndifuza kukumenye mbega tukaba abacuti!”

Mukuru wanjye ati: “Mpa ifoto basi nkurebe ntazagucaho kandi tugiye kuba abacuti.”

Umusore Germain yayohereje vuba nk’utanga ikirego, maze mu kumukubita amaso mukuru
wanjye ariyamira aratubyutsa ngo tuze turebe Germain!

Twahererekanyije telephone maze koko tubona ni Germain tuzi wari umukunzi wa


Gorette twabanaga. Sha mukuru wanjye yahise atangira kumubaza byinshi ariko umusore
akamubwira ko ngo yakuriye hanze, aje mu Rwanda vuba.

Yamubaza aho yakoze akamubwira muri za Minisiteri, mbega yaramuragiye ibi bya
nyabyo, ariko nubwo yibwiraga ko ari kumubeshya ahubwo we ubwe yaribeshyaga kuko
twari tumuzi neza!
Buke buke yakomeje kujya abwira mukuru wanjye ko ngo amukunda, byose akabyereka
Gorette disi wari ukimukunda nubwo yari yarasize akoze amakosa maze yabitekereza
byose agahinda kakamuzonga bikomeye.

Sha Nelson! Mukuru wanjye na we yaramushutse maze umugabo aramwemerera bapanga


guhura, akora kuri Gorette barajyana maze mu gihe Germain yahoberaga mukuru wanjye
abona nguwo Gorette araje!

Sha yahise anyonyomba aca mu gikari niba yarasimbutse igipangu cy’aho bari bari si
nzi!”

Njyewe – “Hhhhhhhhhhh! Mbega weee!”

Aliane – “Sha ubwo nyine Germain yahataye ibaba kuva ubwo ntiyongera kuvugisha
mukuru wanjye aho ari ho hose.

Igihe cyarahise ikindi kirataha, Gorette business ye iramuhira ariko Mukuru wanjye
ntiyashizwe yahise apanga kunyuraho ngo Gorette uryoshye cyane muri iyi minsi
azahure n’uwari umukunzi we, nibwo yahise ampa nomero ye aba ari njye mwandikira.”

Njyewe – “Yampaye inka! Koko se Alia?”

Aliane -”Sha cyane rwose! Ubwo nyine nahise ntangira kumwandikira cyane maze na we
ava mu bye, ubu rero igisigaye ni kimwe ni ukubahuza na Gorette kuko ngo akimukunda
sha! Yifuza kumubabarira bakongera bagakundana!”

Njyewe – “Oh! Mbega umwana mwiza!”

Aliane – “Sha urabivuga urabizi, afite urukundo nk’urwanjye maze nanjye buriya
nagukunze nako uzabibona!”

Njyewe – “Ngo nzabibona?”

Nkivuga gutyo twatunguwe no kubona John yinjiye maze turaruca turarumira ahera kuri
Aliane aramusuhuza nanjye aransuhuza.

John – “Ko musa n’abikanze se?”

Twese -Hhhhhhhh!

Aliane – “Oya ntabwo twikanze pe! Twari turi kuganira bisanzwe.”

John – “Mumeze mute se muri Capitale yacu ya Kigali?”

Twese -Biragenda rwose!

John – “Ndabona wakamiritse sha Nelson! Urabona nta kikugora se?”

Njyewe – “Oya ntacyo rwose byose ngenda mbimenyera, ndetse n’amasoko natangiye
kuyabona!”

John – “Uuuh! Koko se?”

Aliane – “Eh! Ni byo da! Yatangiye kubona amasoho ahubwo tumwitege!”

John – “Felicitation muhungu wanjye! Erega na ko courage rwose!”

Njyewe – “Merci beacoup!”


Aliane – “Mwari mwakoreye ino se Sir?”

John – “Eh! Nari naje kugura ibikoresho no kwandikisha umwana. Nelson, ni Gaju
mvuye kwandikisha ejo cyangwa ejo bundi aratangira kwiga!”

Njyewe – “Wow! Byiza cyane! None se amakuru yabo? Bameze neza?”

John – “Ni meza cyane rwose, bambwiye ngo simve inaha ntabasuye ngo menye n’aho
muba.”

Njyewe – “Ooh! Ni ukuri ndishimye cyane! Mpise numva mbakumbuye ahubwo!”

John – “Ok! Hanyuma se Alia, wantiza Nelson gato akanjyana aho aba nkahabona ku
buryo ubutaha nzaza nzanye n’abandi tutayoboza?”

Aliane – “Nta kibazo rwose mwagenda nanjye ndaba nsigaye hano rwose.”

John – “Nelson, tujyane gato rero!”

Twarasohotse twinjira mu modoka arakata ahita amanuka umuhanda wo hepfo ntangira


kuvuga.

Njyewe – “Oh! Ntabwo ari hano tunyura turayobye!”

John – “Oya turagaruka, ahubwo natekereje ko inzara ikwishe reka nze mbanze
nkugurire aka brochette hano hepfo gato.”

Njyewe – “Oooh! Merci beacoup.”

Twavugaga ibyo tugeze aho yari anjyanye maze araparika, tuvamo ajya imbere
ndamukurikira twinjira ahantu heza cyane nari ngeze bwa mbere turicara. Baza
kutwakira, dutuma brochettes n’agafanta kuri buri umwe, ntibyatinze babizanye vuba
maze dutangira kurya tunaganira dusoje arishyura turasohoka dusubira mu modoka.

Twazamutse muri wa muhanda maze ntangira kumuyobora aho anyura ari na ko tugenda
twiganirira.

John – “Nizere ko atari kure rero!”

Njyewe – “Ni hafi cyane rwose, nta minota icumi irimo!”

John – “Ese ni nde wahabarangiye buriya?”

Njyewe – “Ni Aliane wahaturangiye, yaradufashije buriya tukigera hano. Eh, zamuka
aho muri uwo muhanda!”

John yarakase arazamuka twaburaga nk’iminota ibiri yonyine ngo tuhagere maze ahita
ahagarara nibaza uko bigenze!

John – “Nelson, murenga hano se?”

Njyewe – “Yego, ni aho ruguru ku gipangu nk’icya kane uvuye hano.”

John – “Uuuh! Igipangu gisize ibara rya shokora?”

Njyewe – “Aho rwose!”

John – “Ahantu hari inzu nini ifite ibirahuri bisa n’ibyijimye?”


Njyewe – “Yego Rwose!”

John – “Muba muri ziriya nto ziri mu gikari se?”

Njyewe – “Uuuh! Murahazi se?”

John – “……………………….”

Ntuzacikwe na Episode ya 38 muri Online Game …………..


[6/10, 15:51] +250 788 819 279: Episode 38: John asabye
Nelson kwimuka aho baba .
Brendah na we iwabo
ntiyorohewe
John – “Eh! Erega nabaye muri uyu mujyi kera cyane
hashize nk’imyaka makumyabiri! Hariya buriya ni uko
utabizi ndahazi!”
Njyewe – “Oh! None se warahabaye?”
John – “Oya, nahacaga buri gihe ngiye ku kazi, nanze
kuhaba kuko haba abajura ba bandi batobora n’inzu
bakiba n’amakayi y’abanyeshuri!”
Njyewe – “Eeeh! Koko se?”
John – “Urabivuga urabizi? Wowe ni uko ari bwo
ukihagera. Mwarangije kwishyura inzu se?”
Njyewe – “Eerrh! Urumva wayijyamo utishyuye?
Twabikoze rugikubita rwose, ahubwo amezi abiri yose
twarayishyuye!”
John – “Ayayaya! Ubu se nta kuntu bayabasubiza
mukimuka mukahava ko bashobora kuzabacucura
mukicuza?”
Njyewe – “Uuh! Ubu se duhite dufata umwanzuro wo
kuvamo koko? Ko nabonye se, nako ntibabyemera pe!”
John – “Niba batanabyemera rwose njye
nanabishyurira ahandi ariya mazu mukayabarekera aho
kugira ngo mugende muhangayikire hariya.”
Nacecetse gato ndatekereza ndongera ndatekereza
ndeba ukuntu twava mu nzu tumazemo iminsi ibiri
yonyine, mbona twaba twirutse kandi nta kitwirukasa
ndetse byaba ari ugusesagura kandi bidakwiye.
Byongeye kandi natekereje ko duhise tuvamo twaba
duciye intege Aliane witanze ku bwacu bikaba byatuma
atazabikorera n’abandi, nkibyibaza John wari ufite
byinshi byo kuvuga yahise ambwira.
John – “Fata umwanzuro musore muto, erega mbifuriza
ibyiza!”
Njyewe – “None se buriya ntabwo twakwizera Imana
tukareka amezi twishyuye agashira tukazaba twimuka?
Cyane ko hashize igihe kinini cyane uhavuye,
bishoboke ko zaba zarahinduye imirishyo?”
John – “Eeeeh! Oya ntihajya hahinduka mutegereje icyo
gihe cyose baba barabacucuye, nako bitekerezeho ufate
umwanzuro hato ntazicuza namwe mukicuza.”
Njyewe – “Ni byo! Reka mbitekerezeho neza ndaza no
kubiganiriza wa musore tubana dufatane umwanzuro!
Kandi urakoze cyane ku makuru uduhaye, natwe
turagerageza kwicunga. Hagati aho reka twizere ko
ntacyo tuzaba!”
John – “Ok! Reka tubyizere, ariko mubizirikane!”
Njyewe – “Yego!”
John – “Reka rero dusubireyo ndumva nta mpamvu yo
kugerayo kandi mpazi!”
John yahise akata imodoka maze dusubira inyuma, mu
nzira nakomezaga gutekereza ariko sinkurure neza ibyo
John yari amaze kumbwira, twageze kuri bureau
araparika, mu ijwi rituje arambwira.
John – “Nelson, reka rero ngende kandi uzajye
umpamagara umbwire byose cyane cyane amakuru ya
hariya muba. Si byo?”
Njyewe – “Yego! Kandi murakoze! Merci beacoup ni
ukuri!”
John – “Uuh! Nari nibagiwe! Reka nguhe n’agatike uze
gutega nutaha.”
Njyewe – “Eeeh! Ko nari ngafite, se hari ikibazo!”
John – “Nguhaye n’akandi rwose kakiyongeraho
ndumva nta kibazo wagafata da! Akira ahubwo.”
Nitegereje ikinote kibyibushye cya kindi k’imfura mu
zindi John yamperezaga nibuka ko ukuboko kurambuye
gucibwa intege n’uguhina maze ndagifata ndakibika.
John – “Sawa rero, reka ngende. None se hari icyo
untuma ku Gisenyi?”
Njyewe – “Eeeh! Umbwirire Mama nibazajya gusura
Brown na Papa azatubwire!”
John – “Ariko ubundi Nelson! Uriya ni Mama wawe?”
Njyewe – “Kugeza ubu ni Mama kuko yambereye
umubyeyi aho nari mukeneye ndetse akemera ko
muhamagara Mama, akanyitaba ngo karame shenge
mwana wanjye!
Iryo ni ijambo rikomeye kandi ni igisubizo kigaragaza
ubwuzu umubyeyi agirira umwana, kandi ni ukuri nkura
ni cyo nari nkeneye.”
John – “Uuuh! None se Papa wawe uvuga ufunzwe na
we ni we wakubyaye mu nda cyangwa ni uwa
batisimu?”
Njyewe – “Ni Papa kuko uriya Mama ureba hariya
ndetse na Gaju uzi n’abavandimwe be utazi kugeza
ubu, ni abavandimwe banjye nabonye nkeneye. Ubu turi
umuryango kandi icyo duharanira ni ukugarura ya
mateka twibuka tugahogora, ariko kandi ayo mateka
yabaye ikiraro kigana ku byishimo bizaza byaba
ibyanjye cyangwa ibya bamwe ariko bizaza igihe ni
kigera.”
John – “None se Nelson, umugambi mufite ni uwuhe
ubwo? Ubwo se si ugufunguza uwo Papa wanyu na
mukuru wawe? Ndumva nta kindi?”
Njyewe – “Ayo ni amahirwe azigereka ku yandi, ni
ibyishimo bizavubura ibindi, yewe ni izuba rizamurika
ku manywa rikamurikira n’ukwezi nijoro, umuryango
twisangamo ntube mu mu ijima! Icyo rero ubu twifuza ni
umunsi tuzongera kwishima turi hamwe kandi uwo
munsi nzi ko hari byinshi tutazi bizigaragaza nk’uko
twahangayitse tugafata inzira ndende mu gushyika
tukamenya ibyo tutari tuzi.”
John – “Nelson, ko najyaga nkureba nkabona utuje
cyane, burya ibyo byose byari bikurimo?”
Njyewe – “Yego rwose byari bindimo! Naho gutuza
kwanjye ni ukwigengesera ngo hato ntazaba
umwasama nkisenya, ni cyo gituma ibindimo
bigaragara cyane iyo biri ngombwa, igihe bikwiye
ngatuza ngafata umwanzuro ukwiye!
Iyo ni yo ntwaro idahenze nabonye nk’impano kandi
nzayiraga abajye ndetse nyigabire n’abavandimwe!”
John yaracecetse gato aranyitegeteza, arongera areba
imbere mu kirahuri cy’imodoka maze arambwira.
John – “Reka mfate urugendo njye ku Gisenyi ubwo
tuzavugana ninzana Gaju gutangira ishuri maze
mumusezere.”
Njyewe – “Oh! Gaju wacu disi! Ni ukuri uzaba ukoze
cyane kandi duhora tugusabira umugisha usendereye,
wa wundi uzagusiga amavuta Imana ikazaguhamagara
mu izina, maze ugakingurirwa ijuru.”
John – “Urakoze cyane Nelson! Namwe Imana ibahe
umugisha!”
Nasezeye John ndasohoka nkinga umuryango,
ndakomeza mpagarara ku ruhande imodoka
irahaguruka nyikurikiza amaso irinda irenga, ntera
intambwe nerekeza muri bureau aho nakoreraga.
Nkigeramo nasanze hicayemo Mireille wenyine
birantungura ndatambuka ndamusubiza.
Njyewe – “Oh! Mireille ca va?”
Mireille – “Oui, ca va bien Nelson!”
Njyewe – “Eh! Wambaye neza cyane, kwanza
wanakabije!”
Mireille – “Hahhhhhhh! Oya sha, ubu se ni neza?”
Njyewe – “Nkubeshye se? Reka sinakora icyaha izuba
rirenga keretse wenda nijoro mu nzozi, kandi ubundi
mu gitondo mbanza Imana imbere nawe urabyumva!”
Mireille – “Ariko Maama! Nelson, nako ntacyo reka
bibyiganiremo!”
Njyewe – “Hahhhhh! Ntacyo bihe umwanya, none se ko
urimo hano wenyine bite?”
Mireille – “Sha nari nje ngushaka…, hari amasoko
nabonye ni uko ngeze hano ngasanga udahari… Aliane
akaba ansigamo ngutegereje ngo hari akantu bohereje
agiye gufata!”
Njyewe – “Oh! Ese? None se ayo masoko se bimeze
gute?”
Mireille – “Ayo masoko nyine ngo bashaka kujya
baranguza ibikorwa byacu, ngizi contacts zirimo
nomero na e-mail ndabizanye.”
Njyewe – “Eh! Nice Job rwose! Ubwo ndaza
kubavugisha mboherereze n’ibiciro.”
Mireille – “Yego!”
Njyewe – “Hari ikindi kibazo se, cyangwa igitekerezo?”
Mireille – “Nelson, igitekerezo ni uko nyine wazajya
udusura!”
Njyewe – “Oh! Buriya se ni ngombwa cyane kubasura
turi mu kazi?”
Mireille – “Yiiiii! Byaba ari umunezero, natwe udusuye
ntugume hano na Aliane gusa! Uzi ko wadutera gukora
nabi kandi bitagakwiye?”
Njyewe – “Uuh! Mirei, abantu tuba hamwe buriya ni
ngombwa kubasura no mu kazi?”
Mireille – “Eeeh! Niba ubyemera na byo ntacyo bitwaye,
ubwo uzajya udusura hariya mu rugo? Ahubwo
birabaye!”
Njyewe – “Ooh! Nta kibazo rwose!”
Mireille – “Reka rero ntahe nizere ko tuzasubira!”
Njyewe – “Urakoze cyane Mirei! Turasubira ni ukuri.”
Mireille yarahagurutse akubita mu kiganza cyanjye
arasohoka nanjye mfata imyirondoro yari anzaniye
ntangira kubandikira, ndangije mboherereza n’ibiciro
ubundi mpinira akarenge kuri Brendah.
Nasanze disi antegereje, yari Online koko! Nibuka ko
yambwiye ko azajyaho kubera njyewe, nandikana
ubwuzu ngo.
“Yambiiiiiiiiii Ma Bella!”
Na we ahita ansubiza vuba cyane ngo:
“Yambiiiiiiii Ma Nelly! Maze nakurebaga ko uri Online!
Nari ntegereje message yawe byibura imwe!”
Mpita nandika indi ngo: “Oooooh! Ma Beauty, ni ukuri
mbabarira si uko nari nakwibagiwe, urabizi ko umutima
wanjye uziritse ku murunga w’urukumbuzi rumbuza
kureba hirya undembuza! Niyo mpamvu nanjye nje.
Maze nakwiciraga akajisho!”
Brendah yahise asubiza vuba ngo:
“Wooow! Urakoze cyane sha! Nanjye disi nsigaye ndi
nka wa wundi bajya baririmba ngo asigaye atunzwe
n’ifoto y’uwo akunda! Gusa ubwo mbonye typing yawe
ndi busome amagambo yawe ansinzirize! Uzi ko
nsigaye ndara mfite telephone mu kiganza kubera
wowe?”
Nanjye nahise nsubiza vuba vuba n’ibyishimo mu ntoki
nandika ngo:
“Yoooooh! Urakoze cyane kunyerurira umutima
ngasoma byose, ni ukuri amaso yanjye yageze no mu
ndiba yawo, kandi ikizere cyose kindimo kiri kuri wowe
ni yo mpamvu nemeza ntasobanya ko ubikwiye!”
Maze gukanda send, hashize akanya mbona ifoto ngo
baa! Indi ngo baa!
Uuuuh! Nahise ntungurwa bya nyabyo nkanda ku
mafoto ka kantu kizengurutsa karatinda kavamo ari na
ko nshyugumbwa, maze kuyifungura koko mbona ya
sura nkubita amaso igasana umutima wanjye
ugasendera ibinezaneza ugatuza.
Nahise nibuka ko ntajya nifotoza ntangira kwibaza,
ubundi impamvu ntajya nifotoza iyo ari yo, maze
kubyibaza nandika ngo:
“Wooooow! Bb Amazing! Mbega ubwiza! Ooohlala! Ma
Beauty! Ni ukuri urasa n’ umwezi uzira umwijima, wa
wundi wamurikiye ukandinda gutsikira no gusitara ngo
nshe amano! Ma Bella ikintu kinshimishije nari
nkumbuye kuruta ibindi ni za mboni zawe nibonagamo!
Ma Beauty! Iyi si ya mitoma ahubwo ni kwa kuri
kwiganje muri njye ndetse ibi mbivuga nakaraze
ururimi, nako intoki ku ijosi!
Woooow! Ndagukunda kandi cyane! Nta cyatuma
nkureka kuko nta mpamvu gifite yantera kukureka,
ikindimo ni wowe kandi wowe uzatuma mba uwo
naremewe kuba we!”
Nkimara gukanda send, nabonye Brendah ansubije twa
tuntu turira, hashize akanya na none mbona hejuru ngo
typing… Ndategereza hashize akanya gato mbona
message ndende iraje, yagiraga iti:
“Ma Nelly urakoze cyane! Koko disi urankunda,
amagambo umbwira ankora ku mutima kandi
akonkomeza nkakora ku mutima nkumva ko ndiho
kandi kuri njye uwo ni umugisha ukomeye!
Nelson, uzi ko ejo nari ndi ku kazi Mama akambwira ko
Bruce yafunguwe ndetse agahita ambwira ko
amuhamagaye ngo aze iwacu maze akambwira ngo
njyeyo mwakire, nabyanga tugashwana, sha ubu nyine
ndi kwikingirana ngo ntahuza amaso na we.”
Maze gusoma iyo message nagize ngo wenda nsomye
ibitekerezo cyangwa inzozi ndi buze kurota nijoro
nkaba mbonekewe, maze nsubiramo nibwo nahise
mbona neza ko aho najishe igisabo ibuye riri
kwerekezayo, ngize ngo nandike mbona ngo battery
low! Oh my God!
Natangiye kwisakasaka charger ntazanye, njagajaga
aho hafi ngo nkomeza umwiza wankunze igihe
numvaga ntabikwiye maze nkagira umugisha ugeretse
ku wundi. Byarangiye nyibuze ari na ko telephone
yahise izima numva nshitse intege nifata mu gahanga.
Ako kanya Aliane aba arinjiye.
Aliane – “Eeeh! Nelson, mbega wowe! Uzi ukuntu wari
watwawe! Nageze hano hanze mbonye ukuntu uhanga
amaso muri telephone ndavuga nti uri Online tu! Na ko
ntakubeshye urimo neza! Mana weee!”
Njyewe – “Byihorere sha wowe ntabwo ubizi! Ahubwo
se nta Charger ufite ngo unyitirize ko telephone yanjye
inzimiyeho?”
Aliane – “Yoh! Mbese ni yo washakaga? Ihangane disi
nanjye ntayo mfite ahubwo reka dutahe ngutize tugeze
mu rugo!”
Njyewe – “Ok! Noneho reka mpamagare Gasongo
mubaze aho ageze.”
Aliane – “Hahhhhhhhhhh! Uramuhamagaza iki se
Nelson?”
Njyewe – “Eh! Nari nibagiwe! Nta kundi nyine dutahe!”
Twahise dusohoka turakinga dutambika tuganira
bisanzwe, tugeze imbere numva umuntu usifuye
mpindukira vuba nk’uko nari narabimenyereye ku
mutaka, mu ntambwe ndende nahise mbona ikiganza
kimbwira ngo mpagarare, mfata ukuboko Aliane
ndamukomeza.
Aliane – “Uuh! Nelson, uzi ko ari bwo unkozeho
nkabyumva!”
Njyewe – “Koko se? Ubwo ni uko ngufashe
nkagukomeza, reka turinde Gasongo ndabona
aduhamagara!”
Aliane – “Uuuh! Ariko namwe wagira ngo muba
muzirikanye! Uzi ko cya gihe muri mu mahugurwa
ahantu hose mwabaga muri kumwe? None n’ubu mba
mbona ari ko bimeze!”
Njyewe – “Hahhhhhhh! None se iyo mba ntari kumwe
na we nari kuba ndi kumwe na nde Alia?”
Aliane – “Wenda wari kuba uri kumwe n’Isaro cyangwa
Mireille!?”
Njyewe – “Hahhhhhh! Mbega! Ubutaha nidusubira mu
mahugurwa nzizirika kuri umwe muri bo ntacyo!”
Aliane – “Uuh! Nabeshyaga rata! Ubwo se urabona
byavamo?”
Njyewe – “Byabuzwa n’iki se Alia?”
Aliane – “Ahaaa! Wasanga byo byanavamo
ntawamenya. Eeeh! Ariko Nelson, nk’ubu turamutse
duhuye na Boss wanjye wamusobanurira iki?”
Njyewe – “Boss wawe wuhe se?”
Aliane – “Umugabo wanjye! Eeeh, nako Cheri!”
Njyewe – “Eeeeh! Namubwira ko dukorana tukaba
twisunganye tugatahana!”
Aliane – “Maze se tukaba dutahanye dufatanye?”
Njyewe – “Oh! Nari nibagiwe! Reka nkurekuze basi!”
Aliane – “Hahhhhhh! Mbega Nelson, ubu se wowe ko
utambajije turamutse duhuye n’uwawe?”
Njyewe – “Njyewe uwanjye ni mahoro, atinda kurakara
kandi gufatana nawe nta shusho yindi yabiha kuko azi
ko ari we mfata akabyumva!”
Aliane – “Ese Maaama! Ahaaa, ndumva ari Malaika!”
Njyewe – “Wowe se ntabwo uri Malaika Alia?”
Aliane – “Sha nanjye ntabwo ndabimenya keretse
ushatse uko ubinyemeza!”
Njyewe – “Ubwo urambwira uko ushaka ko
mbikwemeza.”
Aliane – “Hahhhhh! Ntacyo, ariko se ko mbona uriya
musore wawe ari kumwe n’icyana cyiza kimubereye
waretse tukaba twigendeye tukabaha amahoro natwe
tukisungana tukitahira!”
Njyewe – “Ahubwo se ko mbona? Uuh, buriya se ni we
mbona cyangwa amaso yanjye arimo ibihu?”
Aliane – “Nde se Nelson? Uriya mu Bebe se uramuzi?”
Njyewe – “Nanjye ubu sindasobanukirwa neza niba ari
we koko cyangwa ndota?”
Aliane – “Eh! Ariko ni mwiza! Uwampa gusa na we! Oh!
Imana imbabarire ndifuje ariko ntabwo nzongera!”
Njyewe – “Oh! Pole sana! Humura nawe uri mwiza
ntacyo amaso yanjye yakunengaho!”
Aliane – “Oooh! Nelson, sure se?”
Njyewe – “Yes! Eeeeh! Ntibishoboka! Uzi ko ari we
…………………..!”
Ntuzacikwe na Episode ya 39 muri Online
[6/10, 15:51] +250 788 819 279: Episode 39 : Nelson na
Gasongo bahuye na Dovine i
Kigali baramumenya
Nitegereje Gasongo wazaga adusanga, mba nkubitanye
amaso na Dovine ngira ngo ndi kureba macuri! Yari
yambaye neza cyane birenze mba nibutse ya ntambuko
ye yajyaga indangaza, ubwo yabaga azamuka ku
mutaka ajya kwa Brown yagira atya akaba arampepeye
nkazamura amaboko n’amaguru! Oh my God!
Nahise nihuta ngenda mbasanganira maze mbagezeho
ndamuhobera cyane, ndamugumana abatambukaga
bakajya bahagarara gato bakatwitegereza.
Njyewe – “Ndarota se cyangwa? Dovi! Ni wowe?”
Dovine – “Ni njyewe rwose mbega mwebwe!”
Njyewe – “Oya, ushobora kuba uri impanga ye, ni
Dovine nzi?”
Dovine – “Yego sha! Uwo uzi pe!”
Njyewe – “Wow! Dovine wa Brown! Ako kantu ni ko
gahatse amateka yacu tuzahora twibukira ahantu
nk’aha!”
Dovine – “Yego sha mbega byiza! Uzi ko nongeye
kubabona!”
Njyewe – “Yoh! Ni ibyishimo byinshi kuri twe ni ukuri.
Gaso, Dovine se umukuye he?”
Gasongo – “Bro, ni ya mahirwe y’Imana kabisa, dore
mbaye ngisohoka hariya nkorera mba mbonye umuntu
uva kuri moto ngira ngo ni umukiliya uje mba
nsubiyemo, ndategereza ndarambirwa nibuka ko
tegereza ituranye na heba, ndasohoka ndakinga.
Ngihindukira mbona ahubwo aho moto yamusize ari ho
agihagaze, ubwo nahise niseka ndazamuka mucaho,
bya bindi byacu rero by’abasore ngo kizira guca ku
mutoto udakebutse, nahise nubahiriza amategeko
ndakebuka nkimukubita amaso mbona ni Dovine ni
ukuri!
Nahise musuhuza rero mubwira ko dusigaye tuba inaha
njye nawe, tuje kukureba hariya kuri bureau dusanga
mwakinze nguhamagaye biranga si nzi ukuntu narebye
neza mbona umuntu wambaye uwo mupira nsanga
ndawuzi mfa guhamagara ku bw’amahirwe mbona ni
wowe!”
Njyewe – “Yeeeee! Gasongo arabikoze kabisa! Nanjye
kuva ubu nzajya ngenda, na ko reka uraje umbone!
Wasanga rimwe mpindukiye nkagwa nko kuri Jojo!”
Gasongo – “Ibyo byo!”
Njyewe – “Eh! Dovi, uzi ko nari nibagiwe, uyu yitwa
Aliane turakorana! Alia, uyu yitwa Gisa Dovine ni
umugore w’umuryango!”
Twese – “Hhhhhhhhhh!”
Dovine – “Mbega Nelson, urabihuhuye neza neza! Rata
Alia, turabishimiye cyane!”
Aliane – “Natwe turabishimiye ni ukuri, kandi
murisanga.”
Njyewe – “Dovi! None se wowe na Kigali bite?”
Dovine – “Sha nyine nari naje nje kwiyandikisha
ndashaka gutangira kwiga ejo bundi muri university.”
Njyewe – “Wow! Byiza cyane kandi courage, ba
uduharurira inzira ejo cyangwa ejobundi natwe tuzaza
tugusanga Imana nidushoboza.”
Dovine – “Yego sha! Courage ni ukuri pe!”
Njyewe – “Dovi, wageze mu rugo se ukahareba ubutaha
ukazajya uza utayoboza?”
Gasongo – “Ako kantu Nelson, Dovi nizere ko
udahakana!”
Dovine – “Oh! Niba atari kure ariko?”
Aliane – “Oya ntabwo ari kure nanjye nabihamya,
ahubwo reka tugende!”
Twarahindukiye dutangira kugenda tuganira bisanzwe
amakuru yo yari menshi ariko mu muhanda ho burya
hagenewe kuganirira ibyo wumvise kuri radio cyangwa
wabonye muri film, natwe twari muri blague nyinshi
zatugejeje mu gipangu twatahagamo tutabizi.
Gasongo – “Dovi, hina akarenge dore twahageze!”
Dovine – “Hahhh! Gaso wabimenye ko nari ndushye!”
Twese – “Hahhhhhhh!”
Gasongo yahise afungura umuryango twabagamo
nanjye njya gushaka intebe kwa Aliane duha karibu
Dovine aricara natwe twirwanaho tureba aho twicara
aho hafi njye wakundaga kwiyicarira hasi nari nshyizwe
igorora.
Njyewe – “Dovi, nubwo wenda imbere ku mutima
hatabura ubukonje, ariko ni ukuri ndabona inyuma
ukeye pe!”
Dovine – “Sha wabimenye, uwambona ngenda wagira
ngo ndi umuntu ariko narashize, gusa ubu nyine ndi
kwiyegeranya ngo ndebe ko nakwiyubaka.”
Gasongo – “Oolala! Pole sana bibaho Dovine wacu!”
Njyewe – “Sha natwe rero utubabarire ntabwo
twagutaye ahubwo ni uko urugamba rwari rugeze mu
mahina.”
Dovine – “Oya, sha wivunika, byose erega ndabizi!
Mwakoze ibyo buri umwe wese atakora kandi
mwarakoze cyane kuhaba intwari.”
Gasongo – “Cyakora ubu twari turi kwiyegeranya ngo
noneho dutangire kwita kuri Brown n’umusaza ndetse
dusigasire n’igisabo yasize ajishe!”
Dovine – “Ikihe se?”
Gasongo – “Wowe Dovine mwiza cyane!”
Dovine – “Eeeh! Ni byiza, mwe se mwagiye kubasura?”
Njyewe – “Yego! Duherukayo vuba aha mu minsi
yashize tuvuye aho twabaga mu cyaro, twese twari
kumwe, twasanze baraho bihanganye.”
Dovine – “Uuh! Njye rero byarananiye kongera
kujyayo.”
Gasongo – “Uuh! Dovi, nawe uri hafi yabo koko?”
Dovine – “Reka reka! Ariko arumva ubundi ubwo
nabivamo, gutegereza imfungwa n’abagororwa?”
Njye na Gasongo twashigukiye rimwe dutangira
kwibaza niba ibyo twumvise ari byo njye na kurugutuye
amatwi nkeka ko haba harimo injereri maze ngorora
umuhogo ndamubaza.
Njyewe – “Dovi, ubanza wifuza ko twikomereza blague,
urazikunda se?”
Dovine – “Hahhhhh! Blague se? Ndazikunda pe! Ariko
ndanatashye natinze tuzazitera ubutaha.”
Gasongo – “Ubwo byari blague reka niruhutse,
ahuiiiiii!”
Dovine – “Hahhhhh! Wari uruhijwe n’iki se Gaso?”
Gasongo – “Ni ukuri umutima wari uturitse kubera
gutera cyane. Dovi, none se utashye ku Gisenyi
cyangwa ni hano hafi muri uyu mujyi?”
Dovine – “Oya, hari ahantu ndara ejo nibwo nzasubira
ku Gisenyi nkajya kwitegura kuza gutangira.”
Njyewe – “Dovi, none se waretse tugapanga kuzaza ku
Gisenyi hanyuma tukajyana nawe kubasura,
tukabakomeza tukababwira ko tugiye no gutangira kuba
hafi yawe!”
Gasongo – “Eeeeh! Ako kantu kaba ari sawa ni ukuri!
Nelson kora aha, urabikoze kabisa Dovi! Si byo se ko
utikiriza?”
Dovine – “Uuh! Dusura bande se?”
Njyewe – “Brown na Papa we sha!”
Dovine – “Uuh! Muzagende mubasure nanjye muzaba
mubansuriye. Eeeeh siiiii! Muceceke arampamagaye
weee! Ubu se ndamubwira ko ndi he koko?”
Dovine yafashe telephone maze akanda yes ashyira ku
gutwi, maze atangira kuvuga asa n’utanga ibisobanuro
byinshi hashize umwanya utari muto bavugana, ijambo
yasorejeho ni “ndaje nonaha!”
Dovine – “Sha reka ngende rero ndabasuye, si byo?”
Njyewe – “Dovi, nyamara nubwo ugiye twashakaga…!”
Dovine – “Oya, sha Nelson, ndi kwihuta arantegereje
ibindi uzanyandikire nujya Online. Si byo? Uzabwire
Brendah aguhe nomero yanjye!”
Ako kanya Dovine yahise ahaguruka tubonye yafashe
umwanzuro, natwe turahaguruka turamuherekeza
tugifungura urugi rw’igipangu tubona moto itambuka
ahita ayihamagara vuba, bamuha casque arurira
aradupepera acaho.
Natwe twahise duhina umugongo maze dusubira
inyuma tugeze mu nzu Gasongo ahita ambwira.
Gasongo – “Nelson, wamenyera niba ndi kurota
cyangwa ndi maso?”
Njyewe – “Ahubwo se nanjye ko numva ahari ntari
kumva neza?”
Gasongo – “Buriya ahari ni bya bindi bita stress biba ku
bantu bakora akazi cyane reka turyameho gato
dushobora gukanguka twakize!”
Njyewe – “Ariko byanashoboka ahari! Nanjye ndumva
uko biri kose ibyo numvise bije macuri?”
Gasongo – “Nelson, Dovine ni we witonze akavuga ngo
“Ntiyategereza imfungwa n’abagororwa?”
Njyewe – “Uuuh! Ni na we uvuze ngo “Muzagende
mubasure ubwo nanjye muzaba mubansuriye.” Ariko se
ubundi uriya ni Dovine nzi?”
Gasongo – “Nelson, ni we pe!”
Njyewe – “Niba koko ari we isi yaba ihindura!”
Gasongo – “None se ubu dukoze iki Muvandi?”
Njyewe – “Gaso! Tuzakomeze tugerageze amaherezo
nitujya gusura Brown Dovine akanga ko tujyana
tuzamenya ukuri, gusa bibaye ari byo nababazwa
cyane na Brown wazajya ahora yicuza!”
Gasongo – “Ariko Mana we! Kandi ibi byose ni Pascal!”
Njyewe – “Byihorere musore w’i Rwanda, ahubwo se
ko nari nibagiwe kukubwira ko John yansanze ku kazi
uyu munsi.”
Gasongo – “Eeh! John? Twagumye mu bya Dovine
naho na John yaje kukureba?”
Njyewe – “John uzi rwose yaje, ngo yari aje kugura
ibikoresho no kwandikisha Mukagasongo Gaju!”
Gasongo – “Eeeh! Utambwira ko bari kumwe
bagasubirayo ntamubonye?”
Njyewe – “Oya subiza amerwe mu isaho nanjye
ndahoze yaje wenyine. Gaso, twavuze byinshi cyane
ariko hari ibyantangaje, uzi ko hano tuba ahazi?”
Gasongo – “Inka yanjye! Ye? Ngo arahazi?”
Njyewe – “Cyane rwose n’urugi, ibirahuri n’isakaro
byose arabizi, ahubwo igihangayikishije kuruta ikindi
ngo ni uko hano tuba ari mu ndiri y’abajura ngo tugire
twimuke naho ubundi bazaducucura n’ama rapport
barayiba!”
Gasongo – “Yampaye inka data! Ubwo se umuntu yajya
he noneho?”
Njyewe – “Gusa namubwiye ko tubitekerezaho tukaba
twizeye Imana, ariko se ubundi niba yarahabaye mu
myaka makumyabiri n’indi ishize ibya kera ni byo
akigenderaho? Puuu! Kama mbayambaya nibatwara
bazatware haguma amagara!”
Gasongo – “Nanjye ntyo Nelson! Nta kubungana matela
ngo urahunga icyo utabona, tuzayibamo ye nubwo
mbona bazirwaniramo!”
Tukiri aho hari umuntu wakomanze maze Gasongo
arakingura tubona hinjiye Betty yifata mu
mayunguyungu ubundi akubita igitwenge.
Betty – “Ego ko Mana rero! Boss, wicaye hasi?”
Njyewe – “Betty, sinakubwiye ngo ujye unyita Nelson
koko?”
Betty – “Eeeh! I am sorry, ntabwo nzongera! None se ko
wicaye hasi ukaba wambaye n’ibirenge?”
Njyewe – “Ndabikunda cyane buriya ntiwabyumva!”
Betty – “Ahaa! Ngaho basi muze tujye kurya
turabategereje.”
Gasongo – “Ntiwumva se ahubwo turaje mu kanya
Betty mwiza!”
Betty – “Yeeee? Ngo iki?”
Gasongo – “Inka yanjye? Ubwo se ko wari wikubise
hasi wizunguza, ubwo wari kuba uzize iki koko?”
Njyewe – “Gaso, winsetsa noneho. Betty rata igendere
turaje.”
Nahise nshyiramo agapira ubundi turasohoka, dusanga
Aliane, Mireille, Isaro na Betty bicaye hanze
bazengurutse aga plateau kariho ibiryo, natwe turicara
dutangira kurya na stories nyinshi cyane, kubera
gutwarwa ntitwamenye n’igihe byashiriye, wabonaga
ari mood nziza cyane ngashimishwa by’umwihariko na
Aliane wakundaga kutwitangira atwitaho bikantera
kumva umunsi umwe nzamumurikira Brendah wanjye.
Twasezeranyeho tujya ku ryama mu gitondo tubyuka
kare nk’ibisanzwe twerekeza ku kazi, ntitwasiganaga
mbega twari nk’ikipe iba hamwe, njye na Aliane
twageze ku kazi abandi na bo abatega baratega buri
wese ajya ahe.
Uwo munsi nicariye akazi nabonye nkeneye, sinakuye
amaso kuri machine natangaga ibisobanuro byinshi ku
mikorere yacu dore ko isura yari yahindutse mbega
muri make nasaga na yo.
Navuye kuri machine njya kuri telephone naho nkomeza
gusubiza message zari nyinshi zimbaza uko bakorana
natwe, maze ngera kuri message yavugaga ngo:
“Njye ndi umucuruzi, hano muri Kigali, nabonye nimero
za telephone zawe, ese ni wowe uri ku ifoto cyangwa?”
Nkimara gusoma iyo message numvise amasoni aje,
maze nongera kuyifungura ngo ndebe koko ukuntu nsa,
nibajije byinshi ariko mbura impamvu yaba imuteye
kumbaza niba ari njye cyangwa ari undi.
Maze kwitegereza nahise nsubiza nitonze ngo:
“Ni njyewe Nelson rwose, ahubwo se mwifuza ko
twabasobanurira ibijyanye na service za Company?”
Hashize akanya maze numva message ngo ‘dwiii!’
Nyifungura vuba yagiraga iti:
“Uuuuuh! None se witwa Nelson koko?”
Byanteye kongera gutekereza kuko byavuye ku ifoto
bikajya ku izina, naratekereje ndongera ndatekereza
igisubizo mbona kije mu ijambo ryiza nkunda nandika
ngo.
“Yego!”
Nkimara gukanda kuri send nahise nirukira kwa
Brendah ariko mubura Online maze nshyira telephone
hasi nsubira kuri machine.
Nakomeje gukora ari nako nkomeza kubona abantu
benshi bifuza kumenya byose maze nkabasobanurira
ntitangiriye itama. Nkiri muri ibyo nagiye kumva numva
Aliane arambwiye ngo:
Aliane – “Ariko Nelson! Ako ni akazi gusa cyangwa
harimo n’akarenzo?”
Njyewe – “Hahhhhhhh! Kubera iki se kandi?”
Aliane – “Uzi ukuntu uba uhanze amaso Machine
ukibagirwa n’abantu muri kumwe koko?”
Njyewe – “Ko ejo se wambwiye ngo ndamutse mpuye
na Giti mu jisho yankuramo iyo kotsa urumva ntakwiye
kwigengesera?”
Aliane – “Oya sha humura ntacyo yagutwara, ahubwo
se uriya mukobwa wabasuye ko atansezeye ntabwo azi
ko ndi sister wanyu?”
Njyewe – “Ooh! Habaye impamvu ituma yihuta ahita
agenda mutongeye kubonana wihangane!”
Aliane – “Ese Maama! Ariko ubundi buriya uriya
mukobwa ni cherie wa nde muri mwe?”
Njyewe – “Ntawe pe! Ariko impamvu navuze ngo ni
uw’umuryango hari umu brother wacu babyumva kimwe
ukuntu!”
Aliane – “Maze nabonye muzi!”
Njyewe – “Ngo wabonye umuzi?”
Njyewe – “Ubwo se ntiwaba umwitiranya? Cyangwa?”
Aliane – “Uuh! Sha si nzi nanjye niba ari
ukumwitiranya cyangwa ari uwo nzi, gusa niba ari we
Imana ibahumure amaso mumenye ingendo ye
muhitemo kuyigana cyangwa kugenda iyanyu!”
Njyewe – “Uuh! None se Dovine uramuzi koko?”
Aliane – “Harya, niko yitwa?”
Njyewe – “Yego!”
Aliane – “Eeeeeh! Ntabwo nabyibukaga ahubwo nahise
nisubiriza amaso inyuma nibuka igihe mubona
somewhere!”
Njyewe – “Ngo somewhere?”
Aliane – “Yiiiiiiiiii! Somewhere maze, in action!”
Njyewe – “Uuuuuuh ibyo se kandi ko ntabisobanukiwe
ni ibiki?”
Aliane – “Hahhhhhhhh! Wowe ntabwo wabikurura ngo
ubishyikire kuko bigusumba, ahubwo reka twisungane
turebe ko tubishyikira.”
Njyewe – “Ok! Nta kibazo noneho reka turebe ko
twabishyikira njye nawe, ngaho mbwira.”
Aliane – “Uuuuuuh! Uriya ndamuzi nako wenda si nzi
niba ari we, gusa umunsi tuza mu mahugurwa yanyu
twahuriye ku ifiriti!”
Njyewe – “Ngo ku ifiriti?”
Aliane – “Ku ifiriti da! Mbaza uti he?”
Njyewe – “Niho nshaka kumenya Alia, ariko si uko
nkunda amagambo ahubwo ni uko nshaka kumenya
neza niba koko ari Dovine nzi?”
Aliane – “Oooh! Koko se ni we cyangwa wenda
namwitiranyije?”
Njyewe – “Eeeeeh! Ko numva se ahubwo uko ubivuga
bigaragara nk’amabara? Mpitiramo niba nkeneye
kubyumva nk’umuntu namenye kandi nifuza kuzamenya
imitaga n’imitaga!”
Aliane – “Nelson, nubwo nakumenye nanjye nkifuza ko
uba uw’imitaga n’imitaga ni na ko nifuza ko uba
uw’ibihe byose ndetse ukaba uw’ibihe byose kuri njye
no ku bo waje usanga.
Ntabwo ari uko warushije abandi uburanga kuko ari byo
benshi ubu bishimira, ahubwo warushije abandi
kwerekana ko wowe ubwawe ufite icyo wifitemo gituma
tuvuga ngo Nelson!
Abatakuzi cyangwa abakubonye ukambakamba wiga
kuvuga bazi ko utavuga ngo tukumve kuko bazibye
amatwi bibwira ko utabikwiye.
Ariko ubundi mu buzima burebure turimo umuntu
agirwa icyo ari cyo n’ubuzima yanyuzemo cyangwa
n’umurongo we ubwe yicira ngo agere ku byo yifuza.
Nelson, icyo ni igisubizo cyawe ariko icyo nifuzaga
kukubwira ubu ni uko nubwo ntifuza kwinjira mu buzima
bwanyu, uriya mukobwa muzi bisa nk’ibihagije.
Njye namubonye umunsi twari muri Pub njye na Martin
na Dorlene, yaje ahamagawe na Martin kuko bari
baramenyanye Online mbega Chat yari ibyaye amavuta,
ntibari bakabonana n’umunsi n’umwe.
Yaraje adusanga turya aga firiti maze na we aricara
aratuza turasangira gusa icyakurikiyeho…………!”
Ntuzacikwe na Episode ya 40 muri Online Game…
[6/10, 15:53] +250 788 819 279: Episode 40 : Aliane ahishuriye
Nelson amakuru akomeye kuri
Dovine
Njyewe-“ Uuuuuuh! Ngo? Hakurikiyeho iki se?”
Aliane-“ Batangiye kuganira ibyabo nanjye na Dorlene
tuganira ibyacu, ariko uriya mukobwa we yavugiraga
hejuru akaturusha amajwi, nta kundi nyine yatumye
ibyo bavugaga byose tubyumva tutabiteguye ”
Njyewe-“ Eeeh! Nonese hari icyo wumvishe kidasanzwe
Alia?”
Aliane-“ Sha, numvishe byinshi ni nayo mpamvu isura
ye yansigaye mu maso, ahubwo se mbwira, ni uwawe
cyangwa ni uwa wa musore mubana ?”
Njyewe-“ Muri twe nta nshuti ye y’umwihariko ariko
hari umuvandimwe wacu wamutoye mu bandi akamuha
rya sezerano riruta ayandi ”
Aliane-“ Eeeeh! Sha aho ari hose rero azagerageze afate
umwanya maze amenye amahitamo ye niba koko
akwiye!”
Njyewe-“ Uuuuuh! Alia, ndumva ntacyo bitwaye kuba
barasangiye ni nkuko namwe mwasangiye nawe,
ahubwo ibyo wumvishe birabe ibyuya kuko nibiza
bisanga ibyo yavuze nkumva maze bikanga kuva mu
matwi yanjye nzahita mpamya ko koko ariwe w’inyuma
atariwe w’umutima ”
Aliane-“ Nelson! Ubwo Martin yatangiye amubaza
niba… Harya yitwa nde ?”
Njyewe-“ Yitwa Dovine!”
Aliane-“ Ahaaaaa Dovine! Maze avuga ko ari we, Martin
arongera aramubaza ngo nonese urabona
narakubeshye se?”
Uriya mukobwa nawe yahise amusubiza ngo “Eeeh!
Nagize ngo ni blague none koko nsanze ushaje mo,
harya buriya twamenyanye gute ra?”
Kuko nari mbitegeye nakomeje kubitegereza ariko
nabonye Martin byarabaye nk’ibimurya ahantu maze
ahita amubwira ngo “Nubwo nkuze ariko sinshaje yewe
nta nubwo nteganya gukura byo gusaza kuko mfite
iminsi myinshi imbere, naho ibyo kumenyana byo sinzi
niba wibuka umuntu witwa Sam?”
Umukobwa yahise yikanga cyane maze aravuga,
“Eeeeeh! Ni wowe Sam yambwiraga se?”
Maze Martin aramusubiza ngo “ Ni njyewe! Nonese
ntabwo yigeze aguha ibisobanuro byose kuri njyewe?”
Umukobwa mwiza yahise amusubiza ngo “ Oyaaa!
Kubera ko ari Besto wanjye nta kintu nigeze nshaka
kumubaza, nari nzi ko ari umushuti we yifuza ko
tumenyana bisanzwe”
Sha Nelson! Nahise nibuka ko hari akantu nyine kabaho
umuntu agafata numero zawe akaziha undi mwahurira
Online mukaganira amatsiko yakwiyongera mugapanga
kubonana ari byo bita gutanga passe!
Nkibuka ibyo Martin yahise amusubiza ngo “ Eeeeh Ni
njyewe rero ahubwo se uyu mwanya tubonanye
uranyishimiye basi?”
Nelson! Umukobwa yahise avuga adategwa ngo
“Yiiiiiiii! Ubwo se nabihirwa kandi ndi kumwe nawe
gusa nuko nyine harimo umwitangirizwa hagati yanjye
nawe ariko uri umusilimu pe! Umuntu uza kurira
ubuzima ahantu nkaha”
Martin yatwenzemo maze njye na Dorlene turyana
inzara, ariko ni ukuri nawe reba iyo photo ya Martin
ungana kuriya atwengana n’umwana nkuriya, Martin
yahise amusubiza ngo “ Burya nta kidahura keretse
imisozi nayo kandi itandukanyijwe n’inyanja,
umwitangirizwa uvuga humura ni uwo kuzakumenyera
ikigukwiye”
Sha Martin yahise yongera aramubaza ngo “ Ariko se
nta kantu ufata ko kunywa ko wakomeje kwihishira?”
Nawe yahise amusubiza ngo “ Erega mba nkeneye care,
ubwo se uyobewe ko abakobwa tugira amasoni koko?”
Martin yahise ashiguka ahamagara aba serveur
turikanga uwo yabonye hafi niwe yakuruye aramubwira
ngo azanire uwo mwana mwiza icyo anyway, Umu-
serveur akimubaza umukobwa nawe amusubiza yitonze
ngo “Ubu se ndanywa iki ra? Uuuuuuh! Hano mufite Vin
rouge se?”
Umu-serveur ati “Cyane rwose ” undi nawe ati “Yizane
yose, sibyo rata Martin! Burya iyo bayisutse uba ugiye
kuri Detail kandi tugomba kugura ku kiranguzo,
sinabonye uri umusilimu se?”
Twarikanze dutangira kurebana njye na Dorlene,
amatsiko akomeza kwiyongera nk’abantu birumvikana
niyo waba wirengagiza bingana iki kandi uri ntacyo
bimbwiye wa he, hari igihe ugeramo ukumva umutima
uguhatira gukora icyo nakwita amabara.
Sha twarayabanguye ndetse tubareba n’ikijisho ngo
batagira isoni bakanga kuduha amasomo y’ubuzima,
nta kubeshye ni ubwa mbere nari mbibonye gusa
narabyumvaga ko ngo bibaho,
Bazanye ikarito ya Vin rouge bayishyira aho maze
baramuvomera bamuhereza akarahure kuri facture
bongeraho amafaranga ntazi ingano, hashize akanya
bakomerezaho,
Martin ahita amubwira ngo “ Harya ubu ino niho wibera
igikobwa cyiza?” amaze kumubwira gutyo nawe yahise
amusubiza ngo “ Cyane rwose !”
Martin ati “ Eeeeh! Noneho n’amata abyaye amavuta
niba wanyishimiye tuzajya tubonana every day, njye
mfite igipangu cyiza, nta mwana ndiza, nta credit
mbamo” yakomeje kwivuga ibigwi ntibuka neza maze
mbonye ibintu byahinduye isura mbwira Dorlene nti,
Njyewe-“ Uuuuuh! Dorle, ubu dushatse nti
twakwigendera ?”
Dorlene-“ Sha nanjye ndabona umugabo uri aha
ntamenya ibye, ahubwo se facture arayishyura
cyangwa twiyishyurire ibyo twafashe twigendere ?”
Njyewe-“ Reka twishyure ibyacu twigendere wana
ibyabo ntawabivamo!”
Twavugaga ibyo turyana inzara kuko ibyari aho byari
bitangaje, niba Martin yaramubwiraga uduki?
Umukobwa yaragiye araseka arusha indirimbo zari ziri
aho gusakuza niba kwari ukwishima niba byari aka Vin
rouge sinzi!
Njyewe-“ Uuuuuh! Alia, ibyo uvuga byabayeho cyangwa
ni film wabonye uri kumbarira kuko uzi ko nkunda
inkuru?”
Aliane-“ Mana weeeee! Ubwo se koko najya aho
nkakubeshya ngo bimarire iki? Nelson, ni ukuri nta
nyungu mfite muri ibi pe! Nushaka ubyemere cyangwa
ubitere ipine bijye ahandi, njye ndi wa mukobwa
utabunza amagambo, ni nayo mpamvu nabanje
kukubaza niba ari Girl Friend wawe cyangwa atari we.
Nelson! Akenshi birazwi ko burya amagambo atanya
ariko bikaba ubugwari bukomeye kuyagenderaho ngo
ufate umwanzuro wo kurekuza, wowe ubwawe byose
uba ubifite mu ntoki kandi wasanga n’uwo muntu
bakundana yaramukunze abizi, tutirengagije kandi ko
wenda uriya mukobwa afite ikibimutera bityo akaba
akeneye muganga w’umutima .”
Njyewe-“ Aho ho wenda turi kumwe”
Aliane – “Burya umuntu ukubara ni ukuzi ibyo ndabizi,
ariko yakubara yagira hari isura ashobora kukwambika
ndetse bikazagorana kuyisiba mu bandi, ikiza rero hari
ukubarirwa uwo wowe wamenye ariko utazi, mbega
waramubonye ukuze nk’uko namenye uriya mukobwa,
Iyo ubariwe ibibi kuri we ugerageza kumuhindura
ntabwo ugerageza kumwigizayo, ubuzima bw’umuntu
ni burebure nta n’ama pages wabona asigura ubuzima
bw’umuntu kuko buri page yose iba ifite amateka yayo
kandi ayo mateka aba afite gitera ari nacyo kibimutera,
Nelson! Wenda ha agaciro gacye basi ibyo nkubwira
ubifate nk’inkuru wikundira”
Njyewe-“ Ok! Alia, Nubwo bigoye kubyumva ariko
mbwira nguteze yombi kuko uri kumbwira ibyo ntigeze
numva kandi ngo mbone, ndumva atari inkuru gusa
ahubwo ndumva ari ubuhamya, go ahead!”
Aliane-“ Oooh! Ntacyo nubishaka n’ubuhamya
ndabuguha kandi bwanjye kuko bitari cyera nawe
bwazagufasha”
Njyewe-“ Eeeh! Alia, byaba ari byiza cyane ni ukuri
nkubona nk’umukobwa w’umuhanga mu kubana kandi
w’umurwanashyaka, sinzi niba ntaribeshye kuko uko
umwijima ugenda wimukira urumuri mbona usa
n’uwaba ingenzi kuri njye n’abanjye.
Alia! Naribeshye?”
Aliane-“ Nelson! Ubwiwe n’iki intego yanjye koko? Ni
ukuri ntabwo wibeshye icyo nicyo kimbamo kandi
Imana izamfashe nkigereho!”
Njyewe-“ Wooooow! Ngaho komeza umbwire, uti byaje
kugenda gute ?”
Ako kanya Dorlene yahise ahamagara umu serveur
maze amubaza ayo twishyura njye na we, maze
arayatubwira turishyura mpita mvuga nti “Nyakubahwa
Martin, tubaye tugiye njye na Dorlene turabona
amasaha akuze”
Nkivuga gutyo uriya mukobwa yahise aseka cyaneee!
Maze aravuga ngo “Eheee! Niko? Urashaka ko abacyura
se? Martin! Ngo urabacyura ra?”
Martin yahise asubiza vuba ngo,
Martin -“ Oya nta kibazo barijyana, harya nakubwiye ko
bano dukorana? Ahubwo uzambwire niba uri tayali
nawe nzagushakire umwanya mu kazi!”
Umukobwa mwiza yahise yikanga maze ahita avuga
vuba ngo;
“Eeeh! Reka reka! Ubwo najya kuruhira mu kazi ngana
ntya? Ahubwo sha, ndashaka kwiyigira n’uko nyine…”
Nelson! Yabivuze asa n’ubabaye ukuntu maze ako
kanya Martin ahita amuca mu ijambo atanguranwa
vuba vuba kumubwira ngo;
Martin – “Yoooooh? Ko usa n’ubabaye se sha? Humura
ndahari rwose kandi ako ni akantu koroshye cyane nko
gusoma ikirahuri, ahubwo soma wumve ukuntu
byoroshye.”
Ubwo umukobwa koko nawe yahise asoma maze
Martin aramwenyura, njye na Dorlene inzara tuziryana
duhaguruka mu gihe tugihindukira twumva Martin na
wa mukobwa biyamiriye bavuga ngo “Eeeeh! Sam!”
Twarahindukiye vuba turebye inyuma tubona abasore
babiri harimo umwe munini cyane n’undi usa
n’uringaniye, maze Martin na Dovine barahaguruka
barabasuhuza natwe batugeraho turabasuhuza mbona
umwe akuruye agatebe aranyegera undi nawe yegera
Dorlene ku mutima nti karabaye!
Bamaze kwicara Dovine yahise avuga atangara ngo
“Mbega Besto wanjye? Sam, usigaye uza inaha koko
ntunampamagare, Uuuuh! Ntacyo sha tubyihorere!”
Sam-“ Surprise!!”
Bose-“ Hhhhhhh!”
Bagiseka twe byaraducanze maze turarebana
tuyoberwa ibyo ari byo ako kanya Martin yahise avuga,
Martin-“ Eeeeh! Sam, welcome !”
Sam-“ Aaaaah! Mercie Patron, ahubwo umbabarire
natinze !”
Martin-“ Nawe amande nyine urayica, nako facture
tugejejemo banza uyishyure dutangire bundi bushya!”
Sam-“ Eeeeh! Nta kibazo rwose ahubwo se iri hehe ngo
ngire vuba ”
Martin-“ Eeeeh! Ibyo ninde wabikubwiye sha? Ntabwo
uzi icyo amategeko agena ?”
Sam-“ Uuuuuuh! Patron ko ntasobanukiwe ra?”
Martin-“ Ntabwo uzi ko iyo uri kumwe na Boss ari we
wishyura kuva kuri ticket ikuzana kugera kw’igucyura?”
Sam-“ Eeeeeh! Mumbabarire nari nibagiwe iryo tegeko,
rwose reka ntuze ubwo ndi kumwe nawe !”
Martin-“ Hhhhhhhh! Babahe akantu ahubwo dore twari
dutangiye kubasiga, Dorle! Namwe babongere sha !”
Dorlene-“ Ooooh! Mwari mukoze ariko amasaha
arakuze dushaka kuba tugiye”
Sam-“ Uuuuuuh! Nonese mugiye ari uko tuje? Alia, nawe
uragiye se cyangwa akuvugiye ibyo udashaka?”
Nahise nikanga nibaza ukuntu uwo musore nari mbonye
bwa mbere anzi, maze mpita mubaza nti “Eeeh! Nonese
uranzi?”
Sam-“ Ndakuzi rwose, nti witwa Aliane se?”
Nelson! Naratangaye cyane ntangira gukurura ubwenge
ngo numve niba hari nk’ahantu twaba twarahuriye ariko
nkaba ntahibuka ariko birangira mpabuze maze
ndamubwira nti,
“Nonese unzi he?”
Sam aho kunsubiza yahise akura telephone mu mufuka
maze akuramo Password ajya mu mafoto mbona
afunguye ifoto yanjye ndikanga maze ahita ambwira,
Sam-“ Uyu se si wowe? ”
Nitegereje neza ifoto, koko mbona ni njyewe maze
ndikiriza ariko mpita mubaza vuba ngo,
“Nonese wayikuye hehe?”
Sam aho kugira ngo ansubize ahubwo yahise afunga
amafoto maze ajya kuri WhatsApp maze amanuka hasi
afungura Chart imwe mbona handitseho ngo “Aliane”
ndikanga maze ahita ambwira,
Sam-“ Dore rwose ndagufite! Urabona utarandiye seen
enye zose? Ubu se koko wabikoreye iki?”
Byakomeje kunshanga mbura uko mbigenza, mbega
nabonaga bisa nk’ikinamico irimo kunkinirwaho, nahise
mubwira nti “ Mumbabarire ntabwo nanze kubasubiza
ahubwo nyine buriya nshobora kuba ntarayibonye kuko
mba mfite abantu benshi Online!”
Sam yahise aseka cyane maze afunga telephone
ayishyira mu mufuka maze arambwira,
Sam-“ Noneho dore ndi kumwe nawe, hari abantu
benshi ufite se? Nizere ko urampa umwanya?”
Nahise niyumvira maze ndamubwira nti “ Oya, Ntabwo
nari nzi ko turi buhurire aha, kandi n’amasaha arakuze,
buriya musanze duhagurutse tugiye gutaha!”
Sam yahise avuga cyane ambwira Martin,
Sam-“ Ngo nibyo ra? Ngo dusanze Aliane ari mu
bataha?”
Martin -“ Uuuuuh! Ubu se yaba ampindutse aka kanya
ra? Alia, nizere ko uri kwivugira, gahunda ni mu
gitondo !”
Sam-“ Ntiwumva se ahubwo nari ngizengo ?”
Njye na Dorlene twararebanye tugwa mu kantu maze
mu mutima ntangira gutekereza icyo ngiye gukora,
nabanje gutuza ndeba ku isaha nsanga saa yine
zirenzeho iminota makumyabiri ndavuga nti reka tube
twitonze wenda iminota nk’icumi,
Hashize akanya nitegereje Dorlne wa musore wazanye
nuwitwaga Sam ukuntu yamwicariye akamukubita
ikiganiro mpumuka amaso ntekereza ko Sam na Martin
baba bari babiziranyeho, natekereje ko bashobora kuba
bari babipanze kutwigabanya, ntangira gutekereza ko
Martin yaba ariwe wahaye Sam numero yanjye mbega
akaba yaramuhaye passe, maze mpita mfata
umwanzuro ndahaguruka Sam ahita amfata ukuboko
ndongera ndicara ahita ambwira,
Sam-“ Uuuuuh! Nonese ko uhagurutse ugiye hehe?”
Nahise musubiza vuba cyane nti “ Erega sha amasaha
arakuze!”
Sam-“Ooooh ! Mbega nti yari Blague koko mushaka
gutaha se?”
Nanjye mubwira ntacyo nikanga nti “Yego rwose
dushaka gutaha”
Sam-“ Basi wampaye umwanya muto nkagira icyo
nkwibwirira?”
Naracecetse gatoya maze ndamubwira nti “Nonese
wakwihanganye ukazashaka undi mwanya atari ubu ko
tumenyanye hari icyo?”
Sam-“ Oooooh! Ndumva icyo gihe cyose ntazahageza,
uyu munsi wumparire nanjye indi yose nzayiguharira ”
Natangiye kumva ari kunshanga ukuntu maze mubwira
nsa n’uwivumbura nti “Mbwira yewe nigendere dore
natinze kandi nkeneye gutaha!”
Sam-“ Yooooh? Ko urakaye se kandi? Ngaho ihangane
umbwire impamvu! Ni njyewe se ngo basi nice
amande?”
Narebye ukuntu abivuze maze nkibyibaza numva
Telephone yanjye irasonnye nkora mu isakoshi vuba
mbona handitsemo mon coeur! Wa Cherie ampamagaye
sha, narebye kumwitabira muri ako kavuyo, nibaza
uburyo ndi bumwumvishe ukuntu ndi muri Pub ayo
masaha ndatuza ndayireka irarangira, hashize akanya
arongera, mpita bwira Sam nti,
“Basi ngaho mfasha ntahe dore bari kumpamagara
cyane”
Sam-“ Hhhhhhhh! Ton Coeur se? Natwe twaba we erega,
ugirango se bisaba iki?”
Akivuga gutyo noneho nahise nivumbura mpita mbwira
Dorlene nti “Dorlene! Birashoboka ko dutaha cyangwa
ngende njyenyine urizana?”
Dorlene-“ Ooooh! Sha tugende, uzi ko ari wowe
nakomeje gutegereza?”
Sam-“ Alia! Basi ndumva tutabashyiramo umugozi ariko
basi banza umpe impano ngusaba idakomeye kandi
ufite !”
Akivuga gutyo telephone yanjye yarongeye irasona
ndebye mbona ni Cheri nanone ndayihorera ahubwo
mpita mbwira Sam nti,
“Mbwira ni numva bishoboka ntacyo ndabikora”
Sam-“ Ndashaka ifoto yawe basi izajye iba urwibutso
rw’uko njye nawe twahuye ukampumekera iruhande
ukavuga nkakumva ”
Maze kumva ko ari cyo yifuza cyonyine nahise nikiriza
vuba vuba nti “Nta kibazo basi niba ari ifoto ushaka
yifitore vuba maze ngende pe”
Sam yaramwenyuye maze akura Telephone mu mufuka
nanjye nimeza neza ankubita umurabyo ankubita undi
mpita mubwira,
“Rekera aho, nizere ko ayo ahagije sibyo !”
Sam-“ Basi indi imwe njye nawe Selfie ”
Nahise mubwira nti “Ok Ngaho yifate vuba ngende ni
ukuri”
Sam yahise anyegera maze afata ifoto mpita
mpaguruka na Dorlene arahaguruka turabasezera John
na wa mukobwa bo bari bigereye mu bicu ntibamenye
igihe twagendeye,
Tukigera hanze, …………..
Ntuzacikwe na Episode ya 41 ejo mu gitondo…
[6/10, 15:54] +250 788 819 279: Episode 41: Aliane abumburiye
Nelson igitabo cy ’ amateka ye
Tukigera hanze Numvishe umuntu unkuruye ndikanga
mpindukiye uzi umuntu nabonye?”
Njyewe-“ Eeeh! Wabonye nde se?”
Aliane-“ Sha nakubitanye amaso n’umusore witwa
Fiston inshuti ikomeye y’umukunzi wanjye Bruno maze
nsa n’utaye ubwenge nyoberwa ibimbayeho mureba
ntahumbya sinibwiraga ko yaba ari aho hantu, hashize
akanya andeba ahita ambwira atangara .
Fiston-“ Eeeh! Alia! Uzi ko ari wowe?”
Nahise ntangira kugira ubwoba ndeba hasi ntangira
gutitira mbura icyo musubiza muri ako kanya ahita
yongera arambwira.
Fiston-“ Ko utavuga se? Mbwira ni wowe nahoze mbona
hariya uri kumwe n’abasore ndetse n’abagabo bakuze?
Alia, koko?
Nelson! Nabuze icyo mvuga pe! Ndeba hirya ndeba
hino inzara nizo namwariyeho ntangira gukuramo
imyanda itarimo maze nitsa umutima ndavuga nti:
“Fiston! Ni njyewe bariya twari kumwe ni….”
Ngikomeza kuvuga Fiston yahise anca mu ijambo
n’uburakari bwinshi ahita ambwira.
Fiston-“ Jyana ayo! Ubwo se wowe nta soni biguteye
koko? Ubu se Bruno wamuburanye iki gituma wirirwa
ubungabunga mu kabari udatoranya? Abasore
n’abagabo koko bose ntutoranya ?”
Sha Nelson! Fiston uko yakomezaga kumbwira ibyo
nanjye umutima wanjye wakomezaga gutera urwana na
roho, maze mbona igitonyanga cy’amarira kiraguye,
Fiston aho kunyumva yahise yongera arambwira.
Fiston-“ Dore mbese ngo aratangira kwiriza atera
impuhwe, nubwo atari njye Bruno ariko
sinakwihanganira umukobwa nkawe ubagarira yose
ntanasimbuke nayumye.”
Nahise mvuga cyane nti-“ Fiston mbabarira
ngusobanurire uriya Martin ni umukozi dukorana, dore
na Dorlene nguyu yabikubwira naho bariya basore …..”
Nkivuga Fiston yahise ansha mu ijambo binyereka ko
kuri we nta ruvugiro nari mfite maze ahita ambwira.
Fiston-“ Cecekaaaa! Ubwo nabo murakorana ngaho
taha ugende usugire usagambe ntacyo uterekanye!”
Nakomeje kwinginga Fiston ngo yemere acishe macye
anyumve ariko aranga maze arambwira ngo.
Fiston-“ Siiiiiiii! Rekera aho! Alia, ntacyo umbwira byose
nabibonye ndi hariya muri contoire kuva ukiza kugeza
ubu utashye, ngayo amafoto, ngayo ama selfie ariko
weee! Niba ntacyo nabonye buriya simbona, reka nigire
mu kazi ”
Fiston yarahindukiye ngo agende maze nanjye mpita
mufata ukuboko ndamubwira nti-“ Fiston! Wambabariye
ukanyumva koko ko ukuri atari ibyo amaso yawe
yabonye ahubwo ukuri ari ukuri ku mutima wanjye?”
Fiston-“ Ndekura Alia, ndekura nigire mu kazi, ubwo se
ubu uzi uko Bruno ameze? Naho wowe wibereye mu
tubari n’abagabo !”
Akimbwira gutyo yahise anyiyaka maze aragenda
amarira nyatura Dorlene aransindagiza turasohoka
tugeze hanze ahamagara moto twerekeza aho
twagombaga kurara.
Sha amarira yanze gukama pe! Mbura uko mbigenza
Dorlene ntiyagiye kuryama muri chambre yagombaga
kuraramo ahubwo yaje mu yanjye atangira kunyinginga
ambwira kwihangana ikintu ntari gupfa gushobora muri
ako kanya, abonye byanze yatangiye kumbwira ngo,
Dorlene-“ Sha Alia! Ihangane unyumve, rekera aho
kurira, rekeraho guhogora Fiston siwe mukunzi wawe
kandi nta n’icyo ateze guhungabanya ku rukundo
rwanyu, ngaho ceceka utuze sibyo?”
Ibyo sinabyumvaga ahubwo, mu mutima wanjye
habyiganiragamo inkangu y’agahinda ndetse nkicuza
impamvu nemeye kujyana na Martin, burya ibiza
biragendana kandi biza byikoreye, uwo munsi nibwo
bwa mbere nari nsohokanye n’abandi, byabindi byitwa
ambiance.
Nitegereje Dorlene nawe akomeza kundeba ndetse
aramfata arankomeza ngo numve ko turi kumwe maze
mpita mubwira ngo-“ Dorle! Mbabarira uryame ibyanjye
ubindekere nta kundi nyine byarangiye si ndi uwa
Bruno kuko nsohokana n’abandi”
Dorlene-‘ Oya sha! Wivuga gutyo, ahubwo irengagize
amagambo ya Fiston uce mu kawe kayira, ndabizi nta
kosa ufite rituma ucika intege bigeze aho!”
Nabaye nkutuza gato maze nubura amaso yanjye
nitegereza Dorlene mubwira ntuje nti;
“Dorle! Fiston ndamuzi bihagije ni umwizerwa ukomeye
wa Bruno ku buryo ibitekerezo byabo byagiye bikaba
bimwe, buriya byarangiye nyine Bruno aranyanze ”
Dorlene-“ Oya! Niba ari umuntu utekereza neza ntabwo
yakwanga kuko wasohotse uri kumwe n’abandi
utamubwiye, cyane ko utari uri wenyine? Nanjye twari
kumwe! Nzaba umugabo wo kubihamya igihe bizaba
ngombwa!”
Numvishe ntabishyikira neza maze nongera kwipfuka
mu maso, mu byambyiganiragamo byose nta rumuri
nabonaga ahubwo byose nabonaga ari umwijima
ndetse nkabona ko ibyanjye na Bruno byose birangiye.
Njyewe-“ Ooooolala! Alia, warahababariye pe! Ihangane
byari ibyakwanditsweho nta naho wari kubicikira”
Aliane-“ Sha Nelson! Ubuzima burakomeza nyine
nonese ko nta kundi byari kugenda? Nahise mfata
telephone maze ndeba numero za Bruno nitaga Mon
Coeur ngiye kumuhamagara umutima uranga ndongera
nyishyira hasi”
Dorlene-“ Uuuuuh! Alia, ko wari ugiye kumuhamagara
se ngo umusobanurire byose none ukaba uyisubije hasi
bite?”
Ako kanya nahise nihanagura amarira mbwira Dorlene
ko yampamagaye igihe twari turi muri Pub nkanga
kumwitaba maze arikanga.
Dorlene-“ Mana weee! Ubwo se uriya muhungu koko
ntiyaba ariwe waciye inyuma akagutanga maze Bruno
akaguhamagara agira ngo akunyomoze ?”
Nahise ntuza nitsa umutima ubugira gatatu nkaraga
ururimi inshuro zirenga izikenewe maze mbwira
Dorlene nti:-“ Erega nta kabuza byarangiye ndetse nta
n’igaruriro pe! Niyo mpamvu ngiye kurwana n’umutima
maze nkabyakira nubwo bigoye”
Darlene-“ Nonese Bruno yizera Fiston kuruta uko
akwizera Alia?”
Nibutse byose nanyuzemo na Bruno mu gihe
cyatambutse, maze ndeba Dorlene ndamubwira nti;
“Dorle! Bruno ndamuzi bihagije, nagerageje kuzamura
ikizere kuri we ariko kubera kunkunda cyane bimutera
gufuha no kuba yamenya buri kimwe cyose kuri njyewe,
nonese isura Fiston yanyambitse ntiwayibonye? Nta
gushidikanya byamugezeho, ubu se nkore iki koko?”
Dorlene-“ Sha ihangane utuze dore amasaha arakuze
maze mu gitondo uze kumuhamagara nabikubaza
umusobanurire byose ndabizi niba koko agukunda
araza kukumva.”
Nemeye nsa n’utemeye maze turaryama ariko njye
ntabwo nigeze ntora agatotsi, narakanuye amaso
akomeza gukurura ya mashusho yose nabonye, amatwi
yanjye agarura ya magambo yose numvaga burinda
bucya.
Saa kumi n’imwe za mu gitondo narabyutse nicara ku
buriri maze mfata telephone yanjye ndeba numero za
Bruno maze nkanda yes nshyira ku gutwi.
Narategereje telephone irinda ivaho, ndongera bwa
kabiri nabwo biranga inshuro zirenga umunani zose
Bruno yanze kunyitaba.
Dorlene wanyitegerezaga yabonye agahinda mfite
aramfata arankomeza maze arambwira.
Dorlene-“ Sha Alia, niba yanze kukwitaba basi jya
Online umwandikire umusuhuza nagusubiza umubwire
ko uri kumuhamagara akanga kwitaba umusabe
akwitabe akanya gato basi”
Koko numvishe ari igitekerezo cyiza maze mfungura
Data njya Online, message zitangira kuza, ngiye
kubona mbona profile picture ndiho, ndebye neza
mbona ni imwe muri ya mafoto Sam yaraye amfotoye
ndikanga ndeba uwariwe mbona ni Sam nari naranze
gusubiza message enye zose.
Nahise mpereza telephone Dorlene ngo andebere niba
koko ntibeshya maze ansubiza vuba ngo,
Darlene-“ Maze ni wowe, dore no kuri Status yanditseho
ngo “Mon coeur”
Nahise mushikuza telephone vuba maze ndabyisomera
mpita nandika vuba mwiyama musaba no gukuraho
ifoto yanjye n’umujinya mwinshi ubanza
naranamututse, burya uzirinde kuvugisha cyangwa
kwandikira umuntu ufite umujinya kuko uvuga
iby’umujinya ushaka aho kuvuga iby’umutima wawe
ushaka.
Sha namaze kwivayo ntuka Sam ngaruka kwa Bruno
maze ndatuza mwandikira umutima wirekuye nti-““ Mon
coeur, Bonjour! Bizou!”
Hashize akanya maze mbona aransubije nihutira
gufungura ariko ibyo amaso yanjye yasomye nicujije
impamvu nize gusoma, yaranzubije ngo,
“Bonjour nawe! Bizou subira kuziha abo mwararanye !”
Natangiye umutima wendaga gushwanyuka maze
Dorlene arankomeza mpita nandika indi message
mubwira ngo,
“Bruno! Ndagukunda ndakwinginze mbabarira unyumve
ngusobanurire. ”
Aho kunsubiza nagiye kubona mbona ikirundo
cy’amafoto aza ari menshi, hari harimo yayandi Sam
yamfotoye ndetse harimo n’andi menshi atandukanye
arangije hasi arandika ngo;
“Nundi munsi ntuzatinyuke kunkina, kandi ntacyo
nshaka kongera kuvugana nawe ”
Nagize ngo ndandika mbona message ntizimugeraho
ngize ngo mpamagare wapi biranga nkubita telephone
ku buriri ndarira ndihanagura.
Uwo munsi nagerageje kujya gusinya mu mahugurwa
twarimo hahandi namwe mwayakoreye, ibyo gukurikira
nti byari birimo pe!
Nagize amahirwe mbona burije buracya umunsi wa
kabiri biranga ku buryo n’abandi bageze aho
barabibona mbabwira ko ndwaye baransezerera
ndataha feri ya mbere nayifatiye i Kigali nkomeza
kumuhamagara ariko bikanga, ni nabwo nafashe
telephone yuwo mbonye wese nkamuhamagara ariko
bikanga nkamubura, niko gufata umwanzuro wo kujya
iwe aho yabaga kuko nakundaga kujyayo kenshi mu
kugera iwe nsanga umuryango ukinze maze nicara aho
yewe ngo ndategereje.
Hashize akanya maze mbona umwana wabanaga na
mukuru we mu muryango wegeranye n’uwo Bruno
yabagamo maze ambonye kuko yari anzi aratangara
aza ansanga maze aransuhuza niko kumbaza ngo,
“Alia! Bite ko uri hano wenyine Bruno agiye hehe ko
nshaka kwirebera film?”
Nahise musubiza nti-“ Nari nje kumureba none nsanze
nta wuhari sinzi aho agiye !”
Nkimubwira gutyo yahise atangara cyane maze
arambwira ngo;
“Yeeeeee? Nakubeshyaga rata, nzi ko yagiye ubwo se
ubundi kuki yaguhishe? kubera iki? Mbwira?”
Nelson! Nabuze icyo nsubiza nanga kumwereka ko
ntari mbizi maze ndijijisha ndamubwira nti-“ Eeeh!
Nanjye nakubeshyaga rata! Nari mbizi nako nyine nari
nje kubyirebera ngo mbihamye neza, koko se nibyo ?”
Sha, umwana yahise ansubiza yitonze ngo:- “Yagiye
ejo rero kandi yajyanye ibintu bye byose ntabwo tuzi
aho yagiye, ariko navuye kwiga bambwira ko ngo
yagiye arakaye cyane!”
Maze kubyumva narikanze numva umubiri wanjye
wuzuye ubukonje nanga kubyereka umwana muto
ndihangana ndahaguruka mfata inzira ndataha.
Namaze iminsi itatu mu buriri ntabyuka nirirwa ndira
nkicuza impamvu byabaye, rimwe natekerezaga ko
wenda yaba yariyahuye, ibyo byose bigatuma numva
niyanze.
Nanze Online burundu kuko mirongo icyenda ku ijana
ariyo yantwikiye inzu niyubakiye maze mu guhiramo
nkabura aho mfunda imitwe!
Numvise nanze Martin, nanga Fiston ndetse na Sam
kuko bankinnye bakanyereka ko nta jambo nagira
bahari, maze kwakira byose narikomeje nihingamo
imbaraga ndasindagira ubuzima burakomeza.
Ibyambayeho byose nabishyinguye mu mutima nakira
ko wenda Bruno atari we nari naragenewe, niko
kwiyegereza Imana mbabarira bose numva ndabohotse,
kuva ubwo ntangira kubaho mu buzima bushya, none
dore ndakomeye kandi ndi umukobwa ufite intego!
Njyewe-“ Oooooh lala! Alia, Mbega inzira ihanamye
wazamutse? Eeeeh! Ese burya ufite pages nk’izi
z’ubuzima ?”
Aliane-“ Yego sha! Ni inshamake z’igitabo kirambuye
cy’ubuzima bwanjye kandi zikaba ingenze kuri njye
n’abazazisoma bose. ”
Njyewe-“ Alia! Sinakubwira ngo pole kuko warangije
kwihangana ndetse ukaniyubaka ahubwo nakubwira
ngo Courage ibyo ari byo byose hari umunsi umwe
uzaza noneho wo ugasiba byose ndetse ugakora
amateka mashya mu buzima bwawe.”
Aliane-“ Ooooh! Urakoze kunyifuriza ihirwe Nelson!
Kandi Imana yumve isengesho ryawe!”
Njyewe-“ Urisanga Alia!”
Aliane-“ Nyuma yibyo rero nagira ngo witwararike kuri
Dovine n’uwo muvandimwe wawe bakundana, sinifuza
ko waba Fiston ,
Nelson! Burya hari igihe twihengamiraho ari naho
hahandi duhera tubona amakosa y’abandi tukihutira no
kwenyegeza tuvuga ko byacitse maze byaba amahwi
ikosa rikaba ikosa, ubwo kuva ubwo icyaduhuje
tukakibagirwa inzu twiyubakiye ikirundumurira hasi
tuyireba.”
Njyewe-“ Ooooolala!”
Aliane-“ Nelson! Niba koko wifuza kuzagira umugisha
bika ibanga nkubwiye turi babiri tekereze neza ku nzira
yanjye maze kugutembereza ugire icyo ufasha uriya
mwana Dovine utabibye urwango ngo nongere kubona
ishusho y’ibyambayeho ,
Burya umuntu amenye ko buri wese akosa ntiyakumva
ko ubuzima turimo turi ku murongo, nshobora kuba
mbara inkuru ya Dovine uyu munsi ejo nawe akambara,
ariko icyo nifuza nuko Dovine aba uwacu nk’uko
namumenye atanzi ndetse atazi ko igihe kizagera
nkakumenya kandi nawe uzi benshi bamuzi, sinifuza ko
bigera hahandi ho kuba iciro ry’imigani kandi
yarakunze agakundwa.
Nifuza ko yamenywa n’abandi batari twe
tukamwubakira amateka twirengagije ayo tuzi akaba
mushya mu bandi,
Nelson! Buriya Dovine turamutse tumuvuruguse mu
isayo tukamwerekana asa nabi naba ngusebeje nawe
waba usebeje abavandimwe bawe bamumenye, inshuti
ze ndetse tugasebya n’umuryango we, icyo nifuza rero
nuko twamuvuruguta mu mazi y’akazuyaze maze
ukamwerekana asa n’umuseke weya!”
Njyewe-“ Ndakumva Alia! Kandi humura byose
wambwiye ntibyari amasigarakicaro, bibaye ibyo naba
ndi biri hanze kandi ndi mbona bihita, Alia! Ibyo
wambwiye byose byansigayemo kandi ntacyo ntiteguye
gukora ”
Aliane-“ Yego sha! Ahwiiiiii ndumva nanjye nduhutseho!
Burya kuvuga biraruhura pe!”
Njyewe-“ Woooow! Byiza, Nonese Alia, kugeza n’ubu
ntabwo uzi irengero rya Bruno?”
Aliane-“ Oya! Rwose nanubu wapi sinzi irengero rye,
njya ngerageza kuba nahamagara ariko byaranze,
Fiston nawe ubanza yarahinduye numero kandi niwe
wenyine nshobora kuba nabaza amakuru ye!”
Njyewe-“ Ooooh my God! Pole Sana! Humura
tuzamubona! Ahubwo se wanyeretse amafoto ye
nkareba uko yasaga ?”
Aliane-“ Ooooh! Nta kibazo pe! Jya Online rwose
nziguhe umurebe!”
Ako kanya nahise mfungura telephone vuba maze njya
Online, Aliane anyoherereza amafoto kuri WhatsApp
maze ntangira kumwitegereza neza ako kanya nagiye
kubona mbona Gaju arinjiye nsimbukira hejuru niruka
musanga, mugezeho ndamuhobera ndamukomeza,
Njyewe-“ Wooooooow! Gaju yambiiiiiiii!”
Gaju-“ Yambiiiii Nelson!”
Natangiye kwitegereza neza Uniform yari yambaye, yari
yambaye akajipo gato k’ubururu bwijimye n’ishati
y’umweru na clavat y’umukara n’udukweto
tw’umukara, mbega byari bimubereye cyane maze
numva ndishimye nkomeza kumwitegereza ari nako
twese tumwenyura.
Narebye inyuma ye mba mbonye Mama Brown nihuta
musanga ndamuhobera cyane, bari bari kumwe kandi
na John maze nawe ndamusuhuza mbaha kalibu
baratambuka baricara,
Njyewe-“ Yeweeee! Mama wacu! Muraho?”
Mama Brown-“ Yoooooh! Turaho mwana wanjye!”
Njyewe-“ Mama! Habe no kutubwira ko muje koko?”
Mama Brown-“ Ahubwo muradukubita pe! Twabahishe
byinshi ngo tubasuhuze ahubwo!”
Njyewe-“ Muravuga Brown na Papa se?”
Gaju-“ Yiiiiiiiii! Tuvuye kubasezera tunababwira
amakuru yacu!”
Njyewe-“ Ooooh my God! Ubu se koko kuki
mutatubwiye ngo….?”
Mama Brown-“ Mwana wa! Mwakoze mwe mutaje
ahubwo! Gusa nubwo nzashengurwa n’agahinda nzi ko
ntazahinduka, nzakomeza mwubahe kandi mukunde
ikindimo ntaho kizajya kabone n’iyo nakwitwa amazina
angana iki”
Mama Brown akivuga gutyo nahise menya ko Papa
Brown ashobora kuba yamenye byose maze akanga
agahatiriza umutima kwanga icyiza maze akanga
kwemera ya mafuti y’abagabo rimwe na rimwe abyara
ibibazo, nyamara bamwe bakayita uburyo bwabo.
Nikije umutima maze tukiri aho ngiye kumva numva
ijwi risakuza cyane wagirango ni utabaza
ngo-“yeeeeee!!…….
Ntuzacikwe na Episode ya 42 ejo mu gitond
o….
[6/10, 15:54] +250 788 819 279: Episode 42: Igikuba kiracitse ,
Gasongo ari mubyago
bikomeye
Twese twarahindukiye dusanga ni Gasongo maze Gaju
arahaguruka aramusanganira aramuhobera twese
turamwenyura.
Bakomeje kugumana niba barongoreranaga uduki
ntumbaze, gusa wabonaga biteye ubwuzu kubabireba
naho kuri njye nari nzi byose nabonaga ari impumu
ihamye ihumuriza imitima yishimiranye woooow!
Hashize akanya katari gato bagifatanye maze
bararekurana baza bihanagura ku twiso twese dusekera
rimwe,
Mama Brown- “Hhhhhhhh! Mwari mukumburanye ye!
Mbega urukumbuzi!”
Gasongo- “Mama wacu, namwe urukumbuzi rwanyu
rwari runkomye ihanga!”
John- “Ko ubanza wakumbura byo musore muto? Uzi
ko urukumbuzi ruguteye amarira uri umuntu
w’umugabo!”
Gasongo- “Eeeeh! Ibi nibyo bita Emotions mu
Gifaransa!”
Twese- Hhhhhhhhh!
Gasongo yahise akomeza yegera aho twari turi ahobera
Mama Brown na John maze nawe aricara,
Njyewe- “Gaso! Wavutse mu bashyitsi kabisa,
urisanga dore usanze dutunguwe n’abo twari
dukumbuye!”
Gasongo- “Eeeeeh! Ako nanjye ndakamenye, navutse
murugo twasuwe tu!”
Twese-Hhhhhhhh!
John- “Rero ntabwo dutinda kwari ukubasuhuza no
kubazanira Gaju ngo abasezere, Gaso! Humura iyo
tutagusanga aha twari kuza kukureba aho ukorera!”
Gasongo- “Ooooooh! Byiza cyane, nanjye nari nzanye
aka report hano none ndanyereye ngwamo neza neza!
Hanyuma se ubu Gaju muramujyanye ra?”
Twese-Hhhhhhhhh!
Mama Brown- “Humura azagaruka mwana wa!
Ahubwo rwose muzajye mumvuna amaguru
mumunsurire kenshi nanjye nzajya nita kubo ku Gisenyi
sibyo bana ba?”
Twese- “Yego Nibyo Mama!”
Mama Brown- “Nuko disi ndabona mumenyereye,
nonese nta kanunu ka Jojo wanjye koko bahu?”
Njyewe- “Yewe ntako Pe pe pe! Gusa tugenda duhura
n’abandi wasanga hari nk’umunsi nawe tuzamubona.”
Mama Brown- “Mana y’i Rwanda koko ibi n’ibiki?
Ahaaaa! Ngaho ndacyaruha!”
Gasongo- “Mama wacu! Humura erega n’umunsi
utaragera, rwose twizere ko ameze neza, ahubwo se
ntabwo mugera mu rugo aho tuba ngo mudusure?”
John- “Eeeeh! Mama Gaju! Amasaha ko akuze se
twagenda ra?”
Mama Brown- “Yewe! Reka tujyane Gaju rwose tuze
kureba ko twaza kugera ku Gisenyi hakibona.”
Gaju- “Mama! Nonese mwaduhaye iminota micye njye
na ba Nelson tugasezeranaho koko?”
Mama Brown- “Yoooooh! Abana banjye disi, ngaho ni
mube mugumanye gato ariko ntimudukereze!”
Twese- Murakoze Mama!
Mama Brown na John barasohotse bajya hanze maze
Gasongo na Gaju bahita banyegera,
Gasongo- “Gaju! Umeze neza se mukundwa?”
Gaju- “Yego sha! Ndaho meze neza cyane kandi
ndacyari wawundi!”
Gasongo- “Gaju! Humura nanjye ndacyari wese kandi
ubuzima buri kubyara ubundi”
Gaju- “Gaso! Humura ndagukunda kandi buri gihe
nibuka byose maze bikaba impamvu yo gukomeza
kugukunda kurushaho.”
Njyewe- “Woooooow! Ariko ubu hari umuntu
udashimishwa n’urukundo koko? Ooooh my God! Byiza
cyane!”
Gaju- “Sha Ndagiye rero, muzabe hafi ya Mama, ubu
guhera ejo hashize yavuye kwa John ajya gukodesha
inzu ari nayo azajya abamo, nubwo John atabyishimiye
ariko nanone Mama yari yafashe umwanzuro.”
Gasongo- “Oooooh!”
Gaju- “Sha ikindi rero Mama yabwiye Papa byose
maze agira umujinya w’umuranduranzuzi hitabajwe
abashinzwe umutekano ngo bamusubize muri gereza.”
Njyewe- “What?”
Gaju- “Byabaye da! Gusa Brown nawe arakomeye
kandi ngo mu mezi atatu bamukatiye ari kuvaho umunsi
ejo cyangwa ejo bundi araba aje!”
Twese- “Woooooow!”
Gaju- “Papa we ngo bategereje igisubizo cy’urukiko
hari ibyo ngo bagishakisha”
Tukiri aho ihoni ry’imodoka ya John ryaravuze
turashiduka tumenya ko ahari twabakereje maze Gaju
ahita avuga,
Gaju- “Sha reka ngende Imana izabandindire,
tuzabonana John yabazanye kunsura yabitwemereye.”
Gasongo yakuruye Gaju maze arongera aramuhobera
cyane nanjye ampobera bucye maze arahindukira
turasohoka tugeze hanze aho imodoka yari iparitse
arurira yicara mu modoka arakinga,
John- “Sawa basore! Ubwo tuzajya tuvugana
nzanabahamagara tugiye kumusura tujyane! Sibyo se?”
Twese- “Murakoze cyane!”
Mama Brown- “Ngaho bye! Imana ibandindire bana
banjye!”
Twese- “Yego Mama!”
John yafashe ku muriro imodoka irahaguruka ifata
umuhanda iragenda Gaju disi adupeperera mu kirahuri
tumanika amaboko kugeza imodoka irenze hashize
akanya twumva umuntu uhamagaye ngo Nelson!
Twahise twikanga tumanura amaboko nibwo twibutse
ko twari twagezeyo ndetse ibitekerezo byari byagiye
kure, maze turahindukira twinjira muri bureau, Aliane
ahita avuga,
Aliane- “Nelson! Mwihangane ni ukuri mbonye ukuntu
mwari mwibagiwe kumanura ibiganza muntera
imbabazi!”
Njyewe- “Eeeeh! Ubanza tuhataye ibaba kabisa!
Ahubwo urakoze kutugarura”
Gasongo- “Hhhhhhh! Ariko buriya wa mugani twari
tumeze dute?”
Twese- Hhhhhhhhh!
Gasongo- “Bro! Nari nkuzaniye isoko hano ngo urebe
ko waboherereza ibisabwa turebe ko twaribona none
dore ngize n’amahirwe nsanze Gaju aha!”
Njyewe- “Nti wumva se ahubwo! Erega njya mpora
nkubwira ko uri umunyamugisha!”
Aliane- “Ariko Nelson! Uwo musore n’iriya nkumi igiye
kwiga harimo….!”
Njyewe- “Uuuuuuh! Harimo iki se?”
Gasongo- “Wasanga atari uruntu runtu?”
Aliane- “Oya sha! Ubwo se urumva uruntu runtu
rwatera amarira mu maso ya babiri, ahubwo ni ikindi
nacyo gitangizwa na Uru…”
Gasongo- “Eeeh! Ubwo si Urukuta ra?”
Twese- “Hhhhhhh!”
Twakomeje izo blague tujijisha Aliane ariko twari
twamenye icyo yashakaga kuvuga ari nako amasaha
yakomezaga kwicuma asatira ayo gutaha turakinga
twerekeza mu rugo.
Mu nzira dutaha twagiye tuganira bisanzwe tugeze mu
nzira tubona ahantu abantu bashungeye,
Gasongo- “Eeeeh! Hariya se habaye iki kandi?”
Aliane- “Eeeeh! Buriya ni za karabaye twitahire wana!”
Gasongo- “Uzi ukuntu nkunda karabaye buriya,
ndumva nahurura!”
Twese-Hhhhhhhhhh!
Njyewe- “Noneho ubu ugiye guhurura?”
Gasongo- “Saana! Ahubwo muntere inkunga
duhurure!”
Aliane- “Hhhhhhhh! Gaso! Ubu se ubundi nturi
kuhabona? Dusobanurire ahubwo!”
Gasongo- “Eeeeh! Attention! Amukubise ingumi
Ahaaaa! Reka turebe arayikwepye amukubise umutego!
Hatari kabisa! Eeeh! Aramuzunguje amukubita hasi
ibintu birakomeye! Hatari hatari! Wapiiiii!
Aramwigaranzuye….!”
Guys twarasetse tujya hasi mu muhanda, kuri iyo
nshuro nibwo nabonye ko mubo nabonye nta Gasongo,
nta Kiki bose ari comedies zigendera!
Tukiri aho Gasongo yahise yambuka umuhanda ngo
agiye kogeza, twe tuguma aho tumutegereje ari nako
dusubiramo ukuntu yavugaga yogeza karabaye, hashize
akanya ndunama ntangira kugorora imbavu zari
zahinamiranye kubera guseka cyane, ngiye kumva
numva,
Aliane-Yesuuuuu weeee!
Nashidukiye hejuru numva amaferi y’imodoka asakuza,
Aliane wari wansimbukiye amfashe ndamubaza,
Njyewe- “Alia! Ubaye iki?”
Aliane- “Gasongo, Gasongo yewe!”
Njyewe- “Gasongo se iki?”
Aliane- “Gasongo erega!”
Njyewe- “Nonese nyine ko utambwira?”
Aliane- “Dore nguriya!”
Nahise mpindukira ndeba nkanura mbona umuntu
uryamye ku ruhande maze niruka njya kureba uwo ari
we ngo dutabare, nkihagera Oooooh my God!
Niba ibyo amaso yanjye yabonye atarambeshyaga, niba
nari mu nzozi ariko nasanze Gasongo umuvandimwe
wanjye imodoka imugonze.
Narapfukamye mwegura umutwe ariko imbaraga zari
ntazo, amaboko yaratitiraga ndetse n’amaso yanjye
akareba ibicyezi cyezi sinzi niba nari muzima muri ako
kanya.
Nitegereje mu maso ya Gasongo wari uhumirije maze
ntangira kumuhamagara cyane, nyamara we nta
n’ijambo na rimwe yansubizaga.
Narahindukiye nitegereza imodoka yari imaze ku
mugonga maze ntangira kuyitera imigeri nyihondagura
ibipfutsi nyishyuza impamvu ikoze ibyo ariko
ntibyanduhura abari aho hafi nibwo bantangiye
baramfata nongeye kwisanga nicaye ahantu,
mpindukiye mbona Betty na Mireille ndebye hino mbona
Isaro,
Isaro- “Nelson! Gerageza wihangane pe, humura kandi
turahari”
Njyewe- “Ngo nihangane? Ahubwo se? Uuuuh! Hano
se ni hehe?”
Isaro- “Yoooooh! Disi byaguteye guta ubwenge….”
Njyewe- “Ngo? Urantutse ngo ndwaye mu mutwe?”
Betty- “Oya sha Nelson! Ihangane rata! Nyine yari,
aravuze ngo wananiwe kwakira ibyabaye!”
Koko ubwenge bwaragarutse nitegereza aho twari turi
nsanga ni kwa muganga nibuka byose maze nongera
kubika umutwe ariko burya nawubika nagira ntacyo
nari guhindura kubyari byabaye,
Nitegereje abo twari twicaranye nanone amaso yanjye
yitegereza Isaro, Mireille na Betty bari banyicaye
impande aho niho naboneye neza ko burya mu buzima
iyo ugaragiwe ukomera,
Ako kanya nahise mpindukira mbwira Isaro,
Njyewe- “Mbabarira kuba nari nkubwiye nabi, sinzi uko
bije ariko ihangane nanjye si njyewe ahubwo sinzi uko
bije n’ukuri!”
Isaro- “Yoooooh! Ariko Mana? Humura sha, ahubwo
tuza umutima kandi wihangane humura umuvandimwe
wawe Gasongo araza kumererwa neza!”
Njyewe- “Urakoze cyane kunkomeza basi!”
Ako kanya nahise mpaguruka vuba nsomye hejuru
nsanga handitseho ngo urgency, ntangira gusunika
urugi ngo ninjire ariko Mireille ahita ahaguruka araza
amfata ikiganza arambwira,
Mireille- “Nelson! Ihangane sha utuze dore Gasongo
bari kumwitaho by’umwihariko, batubwiye ngo
dutegerereze hano!”
Ibyo numvaga ntabyumva neza, numvaga Mireille asa
n’unshira umugani ariko mbonye Betty n’Isaro
bahagurutse nibwo namenye neza ko koko bishoboka
ko nacanganyukiwe nemera kujya mu maboko yabo
nsubira kwicara.
Nongeye kubika umutwe maze ntangira gutekereza
ubuzima bwanjye na Gasongo kuva mu buto bwacu.
Nibutse ka kavugirizo yajyaga avuza mu gitondo kare
kare maze nkakikiriza vuba ngafata ingazi nkayambara
mu ijosi, naba ngisohoka mu bikingi by’irembo,
Nyogokuru- “Nuliso! Enda hano!”
Namwitabaga nk’utabaye maze namugeraho nti-
“Karame Nyogoku!”
Nyogokuru- “Uuuuuh! Urongeye ugenda udakoze mu
kajumba koko?”
Ndabyibuka kuko byabagaho kenshi, ubwo nahitaga
mubwira nti- “Nyogoku! Erega baransize! Ntabwo uzi
ko tugiye gusenya muri mbehwa?”
Nyogokuru- “Ayiga Mana! Enda ngwino ufate akajumba
ugende utamira! Erega mba nakurarije”
Kuri njye numvaga ndi gutinda ariko Nyogokuru yari azi
impamvu, yampaga ibijumba bibiri by’ibisore nkiruka
nsanga Gasongo nasanga aho twahuriraga yahasize
ikoma nkamenya ko yandurutse maze ngakurikira aho
yagiye asiga udukori mu nzira, sinatindaga
kumugeraho kuko iyo yabaga ari Adress,
Iyo namugeragaho nakoraga mu mufuka nkazamura
ibijumba bibiri maze nkamusaba guhitamo,
Gasongo- “Hhhhhhhhh! Uko ibijumba bireshya
turahitamo bitewe nuko natwe tureshya!”
Njyewe- “Oya! Ahubwo umuremure arahitamo igito,
umuto ahitemo ikirekire kugira ngo tuzareshye!”
Gasongo- “Oyaaaa! Buriya iyo uri muremure
ugahitamo gato uhita upfa!”
Njyewe- “Yeeee? Ngaho fata iki kinini udapfa!”
Gasongo- “Nti wumva se ahubwo! Reka ngifate rwose
nawe ufate icyo gito n’ubundi biryoha kimwe!”
Njyewe- “Yego Gaso! Turyoherwe ahubwo”
Iyo twamaraga kugabana twicaraga mu ishyamba
tugakora mu kajumba wa mugani wa Nyogokuru, maze
ibiti tukabyurira tugasenya tukagwiza tugataha, namara
kurya nkumva akavugirizo ka Gasongo ngo jwiiiii!
Ngahaguruka niruka tugafata inzira tukerekeza ku
ishuri.
Iyo twageraga yo twicaraga ku ntebe imwe tukagabana
ingwa yo kwandikisha, ntiyaburaga ingwa yo
kwandikisha kuko iyo yajyaga ku kibaho ntiyavagayo
atazanye nk’ebyiri kandi mwarimu ntarabukwe mu gihe
iryo ari ryo kosa rikomeye ryabagaho.
Inzogera iyo yavugaga twasohokaga twiruka Gasongo
yabaga afite karere! Karere wari umupira w’ibirere
nyine, iyo yabaga yabonye amashashi byabaga
ubukwe! Twageraga mu kibuga akaba ari njye utora
abakinnyi duhererana kandi bikaba itegeko ko tuba mu
ikipe imwe njye na Gasongo uko byagendaga kose!
Iyo twakinaga bakamvuna yahitaga afata umupira we
kugeza igihe nkiriye, cyangwa tugahita twitahira, iyo
twatsindwaga umukino yarawusesaga kuko nyiri
umupira ari we wabaga afite ijambo!
Gasongo abanyeshuri twiganaga twese
twaramukundaga twese, kuko yakundaga kudusetsa
asubiramo amajwi y’inyamanswa twabaga twarasomye
mu nkuru zo mu bitaro nka hahandi ngo- “Nkurekure
kandi ungiriye neza?”
Iyo yabivugaga twese twarasekaga tukajya hasi maze
akongera akitonda akavuga indyoheshabirayi turi
gukina umupira ibintu byari byaratunaniye maze abo
twabaga dukina nabo bakamugenda inyuma biyumvira
aho kumwaka umupira akarinda atsinda!
Tumaze guca akenge twajyanaga gusenga, ari nabyo
byatumye tujya mu bahereza maze tutaherezanya
ntirireme.
Nkiri mu mateka yanjye na Gasongo kuri iyo saha
ubuzima bwe bwari buri mu kaga nagiye kumva numva
umuntu ankomanze mu bitugu ndashiduka, mpuje
amaso nawe nsanga ni Aliane wari ufite ibipapuro
byinshi,
Aliane- “Nelson! Garuka wijya kure! Humura Gasongo
araza kumererwa neza!”
Njyewe- “Ahwiiiiii! Alia, Uwakubwira ibihe nari ndimo
ntiwambwira ngo Gasongo nibukaga niwe uryamye mu
cyumba gifunze ntashobora kuba nakingura ngo
murebe!”
Aliane- “Yoooooh! Humura Nelson! Reba neza
ugaragiwe n’abandi, humura nturi wenyine! Nanjye
mvuye kuri police gukurikurana ibi byose!”
Aliane akivuga gutyo twabonye urugi rw’aho Gasongo
yari ari rukingutse maze tubona abaganga bose
barasohotse,……………………..
[6/10, 15:54] +250 788 819 279: Episode 44: Ibyago bya
Gasongo bihuje abafitanye
amateka bongera kwibuka
byose
Njyewe-“Eeeeh! Bruno! Nishimiye kumenyana nawe!”
Bruno-“Nanjye nuko kabisa ndabyishimiye cyane!”
Njyewe-“Ni byiza cyane! Ahubwo se utuye hehe inaha?”
Bruno-“Ntuye hariya ku gisozi niho nimukiye nkimara
kurekana nuriya mukobwa nakubwiye!”
Njyewe-“Ariko uwo mukobwa uwamunyereka
nkamubona byibuze?”
Bruno-“Eeeeeh! Ko yari mwiza ra? Nuko nyine yanshiye
inyuma bikambabaza naho ubundi uburanga bwo Imana
yari yaramwihereye”
Njyewe-“Inka yanjye! Ye? Ariko waranamukundaga
niyo yayo! Ahubwo nuko byishwe n’akantu gato
wananiwe kwihanganira kandi byari gakwiye!”
Bruno-“Ntakubeshye wagirango uvuze ibindimo, iyo
nirebye nkabona ino nyinya nako iri ryinyo ryavuyemo
kubera ingumi nakubiswe numva niyanze bya nyabyo,
burya Imana nubwo bavuga ngo ntihana ariko ubanza
ikosora kabisa!”
Njyewe-“Oya, buriya niyo Imana yahana cyangwa
igakosora ariko burya hari icyo yo yashyize mu biganza
byacu aricyo kugira amahitamo, iramutse iduhitiyemo
twayigira umwanzi wacu kandi nyamara yo iba izi
ibidukwiye”
Bruno-“Ibyo byo! Nonese ko ntacyo nari mbuze ubundi
najyaga hehe?”
Njyewe-“Nyine niho duhera twitwa abantu, tugira
intege nke cyane cyane ko akenshi amahitamo yacu aba
afite gitera ariko ntitumenye ikibidutera, ni byabindi
umunyarwanda yavuze ngo tubona isha itamba tugata
nurwo twari twambaye, niba isha itamba neza kuruta
ibindi byose sinzi,
Bruno! ndi nkawe nakwitsa umutima maze
nkamushakisha kugeza igihe muboneye nkamusaba
imbabazi mfukamishije amavi y’umutima, yankundira
ngasimbuka bya byobo najyaga ngwamo nkavunika
ngakora ibyaha maze nkamwiyegurira burundu
akabona Bruno mushya”
Bruno-“Oya, ntabwo nakwambara ibicocero aho
nambariye inkindi! Buriya urutoki rwose rugira
amakoma, ndakubwiza ukuri nta n’urutoki rubura
ibishokoro, maze hari ni igihe uba wabuze isosi ukajya
kubona ukabona isenene ziraguye nkanswe ibyo
umbwira? Sinajya imbere ye ngo nsabe imbabazi ndi
umusore wihaye”
Njyewe-“Nahoze nkubwira ngo sinaseka mbona Brother
wanjye atumva nibyo mvuga ariko mba nsetse kuko uri
gutekereza nk’usimbuka urukiramende ruteye ku
mwobo, yego warusimbuka ariko umwobo waba
wakubonye,
Burya umuntu udasubiza amaso inyuma ngo arebe aho
yavuye yubake ejo hazaza ameze nk’umuhini wibagiwe
ko wahingishije isuka umusaruro ukaboneka umuhinzi
akishima, ese ujya wiyumvisha ko wakosheje basi?”
Bruno-“Oya simbyemera, amafuti y’umugabo nibwo
buryo bwe”
Njyewe-“Iyo udakosa ntuba uri kwicuza Bro! Kandi
kuba wibuka ko iryinyo ryawe ryasigaye ku Gisenyi ni
ikimenyetso cy’ibihe byose kabone niyo washyiramo
zahabu yaba ari agaciro gakomeye kakwereka ko
wibeshye ugaha agaciro umuntu akakakwima mu
kukakwima ukagaha iryinyo maze iryinyo rikagaha
uwaguteye kurivamo”
Bruno-“Uuuuuh! Ko unshanze se noneho?”
Njyewe-“Gute se Bruno?”
Bruno-“Nonese ubwo ni njye nyirabarazana?”
Njyewe-“Ngo Nyirabarazana? Cyangwa
Nyirabayazana?”
Bruno-“Yego Nyirabayazana!”
Njyewe-“Sinabashinja kuko ibyo mwakoraga ndetse
nuko mwakundanye ntari mpari ariko mu guhura
kwanyu naba ingenzi muramutse mubyemeye”
Bruno-“Reka njye sinahura nuriya mukobwa wanshaga
inyuma!”
Njyewe-“Wenda sinamutekerereza ariko nawe abaye
akizirikana ahubwo yakwifuza guhura nawe kuko burya
ukuri ni intwaro idashiramo ubugi, kandi aho ari hose
kuratsinda nicyo ngukundira”
Bruno-“Eeeeeh! Cyeretse aje akavuga ko yanshiye
inyuma maze nkamubabarira, naho ubundi njye
sinamuhagarara imbere ngo mbivuge!”
Njyewe-“Kubera iki se Bro?”
Bruno-“Eeeeeh! Ubwo se nabivuga gute kandi njye
ubwanjye ataramfashe naho njye nkaba naramufashe?”
Njyewe-“Ubwo se wowe usanze yaragufashe umunsi
umwe ntabikubwire ahubwo akabyakira mbere yawe
akakubabarira ndetse akabibika ku mutima wabigenza
ute?”
Bruno-“Ariko se ubundi wa mugani buriya ntiyahita
ankuramo irya kabiri ra?”
Njyewe-“Bro! tuza umutima maze ufate umwanzuro wa
kigabo burya umugabo si igikuriro, si uruhara, si
umugore atunze n’ibindi… ahubwo umugabo numenya
igikwiye akanga umugayo, ntiyihengamireho, umugabo
nya mugabo aharanira ukuri kuko ari ko
kuzamuherekeza mu minsi ye yose,
Ese Bruno! Ubwo waba usize nkuru ki I musozi
uramutse ugiye gutyo kandi wari ufite amahirwe yo
kongera kubaho muri bwa buzima wifuzaga ukiri
muto?”
Bruno-“Eeeeh! Bro! Uziko naba nsize iryinyo I musozi
gusa?”
Njyewe-“Bruno reka kunsetsa Brother wanjye ababaye,
gusa Imana nidufasha agakira nzaseka”
Bruno-“Eeeeeh! Mbabajwe nuko bukeye, iyaba
bwakongeraga bukira uziko umuseke utambitse
ntahumbije? Ni ukuri nzagushaka tuganire ndumva uri
inzu y’ibitabo nshaka gusoma muri iyi minsi”
Njyewe-“Ubwo bukeye rero iyo nzu y’ibitabo uvuga
ishaka ko uba isakaro mu kanya gato kari buze”
Bruno-“Ngo? Ndumva ntabisobanukiwe neza”
Njyewe-“Ooooooh! Uraza gusobanukirwa neza gusa
uze gukoresha umutima nama wawe nugucira urubanza
ubyakire ndetse ubyubahe kuko ni amateka tubamo kuri
benshi agenda yisubiramo”
Bruno-“Uuuuuh! Ko numva usa nkaho ubyizeye neza
ushaka kuntanga kuri police se ko nashatse gutanga
amafaranga ngo mutorokeshe umuntu?”
Njyewe-“Oya, ahubwo nuko burya umunsi uzana
ibyawo, kandi wasanga nuyu ubwo ucyeye tuwureba
uzanye ibyacu sibyo?”
Bruno-“Ariko uzi ko ari byo wana? Eeeeh! Bro, urihariye
kabisa, uziko warema umuntu ukamuhindura mushya?”
Njyewe-“Wari waba mushya se ahubwo? Uraje
ushashagirane wumirwe?”
Bruno-“Uuuuuh? Gute se kandi noneho?”
Njyewe-“Bruno! Harya umukobwa mwakundanaga
yitwaga nde?”
Bruno-“Ushaka kujyayo se nawe? Ni nkubwira amazina
ye tayali ubwo feri ya mbere online facebook irahita
iguha ibisekuruza bye!”
Njyewe-“Ugize uti kujyayo? Abaye yanyakira byaba ari
amahirwe ariko se mu gihe nagenda nkugaragiye byo
byaba bisa gute?”
Bruno-“Eeeeh! Ko byaba ari amahirwe gukuba kabiri
ra!”
Njyewe-“Gira uti byaba ari amahirwe ageretse ku
yandi”
Tukiri muri ibyo Mireille yarakangutse ariko akanguka
asakuza cyane niruka musanga maze ndamufata.
Mireille-“Ayiwe! Aha ni hehe ndi?”
Njyewe-“Mireille! Humura turi kwa muganga! Ndi
Nelson ndeba neza!”
Mireille-“Ahwiiiiii! Imana ishimwe weeeee! Bwakeye?
Gasongo se ameze ate?”
Njyewe-“Yego sha! Bwakeye! Gasongo ntabwo yari
yakanguka”
Mireille-“Ahwiiiii! Ooooooh! Ubu se waraye ukanuye ko
mbona usa n’utatoye agatotsi?”
Njyewe-“Oya humura nari ndi kumwe na Bruno!”
Mireille-“Eeeeeh! Ubu se ntimunaniwe koko? Namwe
mwabaye muryamye?”
Njyewe-“Oya nta kibazo dufite Mirei! Wihangayika
rwose, ngaho ibyukire Maaama!”
Mireille-“Yego sha! Ahwiiiiii!”
Ako kanya naragarutse ndagaruka maze nongera
kwicara impande ya Bruno, nkicara ahita ambwira.
Bruno-“Nonese uwajya kureba Frank nkamubwiza ukuri
uko ibintu bimeze agahindura ingendo akareka
kuzubara atecyereza gutoroka?”
Bruno akivuga gutyo urugi rwaho twari turi
rwarakingutse maze mbona Betty arinjiye mpita
mpaguruka ndamusuhuza aha umwanya Isaro wari ufite
ibyo bari banye nk’ingemu arinjira haheruka Aliane
waje yihuta asanga Gasongo njyiye kumva numva
telephone hasi ngo paaa!
Narahindukiye nsanga Bruno yubitse umutwe na
Telephone ye yamunaniye kuyitoragura ndatambuka
ndayitora.
Aliane-“Nelson! Gasongo na nubu ntiyari yakanguka
koko?”
Njyewe-“Alia! Na nubu ntago arakanguka pe! Ntegereje
abaganga icyo baraza kumbwira mukanya”
Aliane-“Yoooooh! Uwo musore wunamye se ni mukuru
wa Gasongo?”
Njyewe-“Oya ntago ari we!”
Aliane-“Ariko nawe yaraye aha? Ndabona agisinziriye
biragaragara ntago mwigeze mutora agatotsi!”
Njyewe-“Alia! Nako Bruno!”
Bruno yubuye umutwe Aliane akimukubita amaso ahita
asakuza cyane,
Aliane-“Ayiweeee! Dore Bruno!”
Aliane agisakuza cyane Gasongo yahise akanguka
maze twese twiruka tumusanga Aliane we yihisha mu
nguni ako kanya abaganga bahita binjira bihuta.
Muganga-“Bigenze bite ko twumvishe urusaku hano?”
Njyewe-“Muga! Arakangutse niyo mpamvu!”
Muganga-“Ngaho mube musohotse gatoya turaza
kubabwira”
Bruno niwe wasohotse vuba vuba Isaro nawe
arasohoka nanjye mfata ukuboko Aliane turasohoka
tukigera hanze nabuze Bruno nsiga Aliane aho ntangira
kwihuta mushaka ahantu hose sinzi ukuntu nageze
hanze mbona nguwo ari kuzamuka asa n’usohoka
umuryango ndirukanga cyane mba mugezeho.
Njyewe-“Bruno! None se ko usa nk’ugiye bite?”
Bruno-“Bro! Uziko uriya mukobwa ari Aliane
nakubwiraga twakundanaga?”
Njyewe-“Bruno! Tuza! Kugenda siwo muti w’umutima
wawe ugucira urubanza none aha, ahubwo uko
Gasongo ahembutse nawe garuka muhembukane nicyo
nkwifuriza!”
Bruno-“Oya oya! Sinshaka kongera kureba na Aliane!”
Njyewe-“Oya garuka muhuze amaso murebane, niba
ari n’imfunwe rimfumbazize mu biganza ndabizi
numugeraho ukaripfundura ararikwaka arijugunye kure
cyane maze aguhobere tubakomere yombi”
Bruno-“We se nidusanga afite imfunwe ry’ibyo
yankoreye?”
Njyewe-“Bruno! Aliane nawe afite umutima nama, kandi
nawe icyo yifuza n’ugutuza k’umutima wawe nuwe,
ndakwinginze garuka wongere witegereze uwo
wakunze mu bihe byatambutse ndetse na nubu ukaba
ukimukunda! Niba hari ibyishimo biryoha ni ibi!”
Bruno-“Ndagarutse ariko natemera amakosa ye nanjye
sinemera ayanjye”
Njyewe-“Garuka ariko umutima wawe ugucire
urubanza, byaba bibabaje ugarutse ukiri wa wundi
nyuma yo kubona isomo utazibagirwa ku Gisenyi”
Bruno yikije umutima maze yishima mu bwanwa
arahindukira njya imbere nawe aza ankurikiye
tumanuka dusubira hahandi tuhageze dusanga ba
Aliane ntabahari tugizengo twinjire hamwe Gasongo
yaraye dusanga nta muntu urimo muri uko kuzubara
Isaro yahise aturuka hirya aza adusanga natwe twihuta
tumusanga tumugezeho.
Isaro-“Nelson! Sha batwimuye badukuye hariya mu
cyumba cy’indembe batujyana ahandi! Ahubwo Aliane
ari kurira sinzi icyo yabaye, twamwinginze ngo
atubwire ariko yatunaniye pe!”
Njyewe-“Mumundekere sibyo? Ndaje mwiteho!”
Isaro-“Yego sha Nelson! Muze mbereke aho turi”
Twakurikiye Isaro maze dukata gato twinjira mu
cyumba dusanga Betty na Mireille bari kugaburira
Gasongo nabonaga wari ukangukanye imbaraga,
ambonye aramwenyura ndabegera arambura ikiganza
ndamufata ndamukomeza nawe arankomeza maze
ntangira blague ngo mwongeremo izindi mbaraga.
Njyewe-“Gaso! Bite ko uri hano? Haguruka dutahe! Nta
soni bari no kukugaburira kweli?”
Nubwo Gasongo yari afite imbaraga nke ariko ari mu
bantu banyigishije kwiremamo imbaraga mu bihe ibyo
ari byo byose, yahise asa nuweguka aricara yegama ku
gikuta maze aratwitegereza.
Gasongo-“Nelson! Urabona mbaye iki se?”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Njyewe-“Si nkibyo byose se! Ngaho haguruka dutahe
rero nako tujye mu kazi”
Twese-“Hhhhhhhhhhh!”
Mireille-“Nelson! Sha wamenya kurwaza! Nanjye
uzandwaze umunsi umwe!”
Isaro-“Hhhhh! Si ngaho! Mireille se atangiye kwifuza
kurwara?”
Gasongo-“Imodoka yari inyirengeje kweli kweli, nagiye
kumva numva ngo biiiiii pafuuu! Nibyo nibuka!”
Twese-“Hhhhhhhhh!”
Njyewe-“Ariko Gaso! Urwara neza kabisa! Nonese
urumva uri tayali imbaraga zaje?”
Gasongo-“Uko ndi kurya ndumva imyuka iza yiyongera,
ahubwo saa sita mbonye akawunga twahita twitahira!”
Twese-“Hhhhhhhhh!”
Njyewe-“Gaso! Reka blague wangu! Koko se urumva
utangiye kumererwa neza?”
Gasongo-“Kweli kweli! Erega njyewe ndakomeye!
Ahubwo nizereko imodoka yangonze iri mu igaraje”
Twese-“Hhhhhhhhh!”
Gasongo akidusetsa yahise yongera agwa agacuho
arasinzira turamworosa, maze mpita mbwira Mireille,
Isaro na Betty.
Njyewe-“Imana ishimwe ndabona Gasongo agenda
atora agatege buhoro buhoro, ndumva rero mwaba
mugiye mu kazi nk’ibisanzwe kandi mbashimiye
mbikuye ku mutima ubwitange bwanyu”
Betty-“Yego Nelson! Nibyo reka tugende! Kandi urakoze
gushima”
Mireille-“Nelson! Nonese njye naca mu rugo nkabanza
nkitegura?”
Njyewe-“Nta kibazo! Kandi ndizera ko natwe tutari
butinde hano mu bitaro, ngaho Courage rero!”
Bose-“Merci!”
Bamaze kugenda bose twasigaye ari njyewe na Aliane
wari wigunze hirya ndetse Bruno, Gasongo we yari
yasinziye, maze nsanga Aliane aho yari ari
ndamwongorera,
Njyewe-“Alia! Ihangane ureke kujya kure dore Bruno
namubonye”
Aliane nawe yansubije buhoro cyane n’ikiniga cyinshi
ngo,
Aliane-“Nelson! Wakoze ngaho mubwire yigendere
ubwo mbonye ko akiriho byonyine birahagije”
Njyewe-“Alia! Ndifuza ko byarenga kumureba gusa
ukanamuvugisha!”
Aliane-“Wikwirushya ntago yabyemera yewe! Ubwo se
umuntu wahinduye nimero, akampunga akimuka,
yakwemera ko kuvugisha?”
Njyewe-“Ibyo bimparire ahubwo reka tumusange”
Nafashe ukuboko Aliane arankundira dutera intambwe
dusanga Bruno, tumugezeho,
Njyewe-“Bruno! Nkuzaniye umwiza w’ibwanacyambwe,
nkuzaniye umutako watatse cyera ariko
kubw’amahirwe macye ukagurukanwa n’umuyaga
mwinshi ukawujyana iyo kure nahanyura nigendera
nkabona twa dusaro dushashagirana tutarigeze tuzima,
maze nagatoragura bikantera kumva Bruno mu matwi
yanjye,
Nashatse gushakisha uwo Bruno ariko nyoberwa inzira
yaciyemo agenda none dore agatsibanzira Gasongo
yanyuzemo niko kabaye ikiraro nifuza ko mwambuka
mugasanganira agacu gacumbikiye ibyishimo byanyu!
Bruno! Akira Aliane! Uyu niwe waraye umbwira ijoro
rigatandukana ukishimiye kumumbarira, mwakire ni wa
wundi wakunze ariko akantu gato wasimbuka
ukigendera kakagutega mukisanga mwatandukanye,
Bruno! Sinshidikanya ko Aliane akigukunda kuko
amarira yarize ni ayo kwibuka bya bihe byiza yifuzaga
kugumamo yabuze,
Alia! Sinshidikanya ko Bruno akigukunda kuko
yishimiye kukumbwira ijoro ryose maze bugatandukana
adasobwe ahubwo usobense umurunga nifuzaga
kubazirika mwembi mukongera gutambukana
mudatandukana,
Alia! Bruno! Mwirengagize byose maze mwongere
muhoberane murebane akanya gato nzi neza ko
hariganzamo ya sura yisesuye ubwiza butari
ubw’amafoto, imboni zanyu zishimiye umunsi wa munsi
mbere mubonana zikibonanamo, niho murabonera ko
burya urukundo ari urwa babiri kandi babiri bakundana
by’ukuri baba umwe!
Bruno! Go ahead!”
Ako kanya nigiye inyuma Gasongo nawe aba yongeye
gukanguka yihumura mu maso nawe areba ibyari biri
aho, Bruno na Aliane mu gukomeza kurebana
badahumbya nitegereje neza mbona amaso yabo
atanyiye kuzenga amarira ako kanya amaboko ya
Aliane yisobeka mu bitugu bya Bruno umusaya
awurambika neza mu gituza cye, sinatinye ko turi mu
bitaro nakomye amashyi Gasongo nawe aba ajugunye
amashuka arabyuka!………………………..
Ntuzacikwe na Episode ya 45 ejo mu gitondo
[6/10, 15:54] +250 788 819 279: Episode 43 : Mu bitaro Nelson
asuwe n’ umusore atungurwa
no gusanga amuzi mu mateka
Abaganga barasohotse maze natwe duhita duhaguruka
vuba vuba ngo twumve icyo batubwira, burya inkuru
yose iza ihumuriza cyangwa itikura mu mutima ni iyo
guhagurukirwa maze ugashinga ikirenge kigahama
ukitegura kuyakira uko byagenda kose.
Abaganga baratwitegereje maze umwe wari ubarimo
ubanza ariwe wari uyoboye abandi babiri bari bari
kumwe ahita avuga atuje,
Muganga-“ Bite byanyu?”
Njyewe-“ Muga! Ntubibona koko? Nta kundi nyine
byabaye, noneho se twakwinjira tukareba umuntu
wacu?”
Muganga-“ Mwihangane ndabibona murahangayitse
ariko bibaho mu buzima ”
Njyewe-“ Muga! Ibyo turabyumva ariko se Gasongo
wacu ameze ate koko?”
Muganga-“ Umusore wanyu rero yagize ikibazo
kidakanganye cyane ariko nanone ntago cyoroshye,
aracyari kure mu kuba yakongera kumererwa neza
ariko turi kugerageza kuba twamwitaho ku buryo
bwose, bidatinze rero twizere ko araza kumererwa neza
kandi mukomeze kumusengera murabizi ko muganga
atari Imana.
So, Ndumva mwaza mukamureba ndetse mukaba
mumuri hafi hagira igihinduka mukihutira kubibwira
abaganga”
Twese-“ Yego Murakoze ”
Si twe twabonye baduha uburenganzira twihuse twinjira
mu cyumba Gasongo yari arimo feri twazifatiye ku
gitanda, nkimukubita amaso nabaye nk’ugwiriwe
n’ijuru mbonye ibyuma bimwongera umwuka byari
bimucometse maze ndeba ku ruhande mbaza gufunga
roho.
Hashize akanya roho imaze kwakira byose maze
nongera kumwitegereza, uko mwitegereza ni nako
nibukaga byose maze Mireille aranyegera amfata mu
bitugu, ubanza yari yabonye ko nkene umfata mu
mugongo koko”
Aliane-“ Sha ndabona Gasongo ibye bikiri kure byo
wamugani wa Muganga, gusa twizere ko araza
kumererwa neza”
Mireille-“ Yego sha, Nelson! Ihangane utuze turahari
sibyo?”
Nikirije nzunguza umutwe dukomeza kwitegereza
Gasongo ari nako bwari bwije cyane maze Aliane ahita
avuga,
Aliane-“ Nelson! Ubu se turagusiga wenyine koko?”
Njyewe-“ Alia! Nta kibazo rwose ibyo mwakoze
birahagije”
Mireille-“ Yooooh! Ese we? Wa mugani ubundi ubu
arasigarana nande ?”
Njyewe-“ Mire! Ndasigara njyenyine ntacyo”
Aliane-“ Nelson! Sha rero reka tujye mu rugo mu
gitondo turazindukira hano, kandi utagira ikibazo ku
kazi nababwiye ibyabaye, ntuhangayike ko uri wenyine ”
Njyewe-“ Wakoze cyane Alia! Imana iguhe umugisha”
Aliane-“ Yego nawe disi tuwusangire”
Mireille-“Ariko njye ndumva nasigara !”
Aliane-“ Uuuuuh! Ngo urumva wasigara? Koko se
urakomeje?”
Mireille-“ Ndakomeje da! Ahubwo reka nicare ”
Njyewe-“ Mire! Rwose nta kibazo itahire ndaguma hano
kandi uko mwambaye hafi nabikunze kandi
nabyishimiye kuko byankomeje”
Mireille-“ Nelson! Turagumana, cyeretse niba
utabishaka ?”
Njyewe-“ Yooooh! Ubwo se urumva nabyanga nshingiye
kuki koko? Rwose niba bikurimo igumire hano”
Betty-“ Mire! Twigendere se koko?”
Mireille-“ Mugende ni ahejo erega!”
Aliane-“ Eeeeh! Sawa noneho reka tugende ubwo mu
gitondo turaza kureba uko mwaramutse”
Aliane, Isaro na Betty bahise badusezera baragenda
ngumana na Mireille aho, hashize akanya ducecetse
mfata telephone yanjye maze ntangira guhamagara
bose mpereye kuri Mama Brown na John mbabwira
ibyatubayeho nsoreza kuri Ma Bella Brendah,
birumvikana byari agahinda kuri bo ariko na none nta
kundi byari kugenda kwari ukwakira ibyo
tutashoboraga guhindura.
Maze kubahamagara nahise mpindukira nitegereza
Mireille duhuza amaso ndongera ndayagarura maze
mpita mubwira,
Njyewe-“ Mire! Uziko nari nziko uri kwikinira?”
Mireille-“ Oya sha! Ubwo se urabona nakina mu
bikomeye? Erega hano niho umuntu aba agomba
kwigomwa byinshi agatanga atitangiriye itama icyo
afite, kuri njyewe rero nta kindi kitari ukukuba hafi”
Njyewe-“ Urakoze cyane Mirei! Gusa buri uko
nakwitegerezaga nabonaga utafata umwanya nkuyu
ngo ugumane nanjye mu bihe nkibi, mpise mbona ko
burya amaso hari igihe abeshya ubwenge maze igihe
kimwe umutima ukigobotora ”
Mireille-“ Ooooh my God! Koko se? Nelson! Wabonaga
meze gute ?”
Njyewe-“ Mire! Ntakubeshye nabonaga uri umukobwa
usa nkaho ashobora kwirengagiza umuntu mu bihe
nkibi ”
Mireille-“ Sha ntago byo nakurenganya, ahubwo wowe
umbona neza, abandi bo baravuga ngo ndasuzugura
yewe, uzi ko buriya byamviriyemo… nako nyine sinzi
uko babibona”
Njyewe-“ Yooooh! Byakuviriyemo iki se Mire?”
Mireille-“ Sha ni inkuru ndende gusa Imana ishimwe ko
wowe ubonye ko atari byo maze ukangarurira ikizere
ndetse ukampa isura abenshi batampa, ni ukuri urakoze
cyane”
Njyewe-“ Oooooh! Mire! Erega burya umutima
w’umuntu werekana uwo uri we mu bikorwa, ari nayo
mpamvu ubeshyuje amaso yanjye aka kanya ”
Mireille-“ Yego sha”
Tukiri aho hari umuntu wahise akomanga araninjira
mpindukiye mbona n’umusore ntangira kumwitegereza
cyane ariko nshaka aho naba muzi ndahabura
ndongera ngarura amaso maze ako kanya ahita avuga,
We-“ Umva umva! Aha niho harwariye wa musore
imodoka yagonze ?”
Njyewe-“ Uuuuuuh! Ko mbona usa n’ufite igihunga?
Ahubwo se uramuzi?”
We-“ Wabwiye koko niba ari we?”
Njyewe-“ Ok! Niwe, niba uje kumusura tuza wicare
rwose nta kibazo wihangayika cyane!”
We-“ None se yapfuye cyangwa ni muzima?”
Njyewe-“ Oya ni muzima ariko ntago aratora agatege
nawe urabibona ”
We-“ Nyine njye nari ndi muri iriya modoka ”
Njyewe-“ Ngo?”
We-“ Ihangane rwose nari nyirimo, ahubwo nari nje
kureba niba atapfuye ngo twumvikane ikibazo kive mu
nzira ?”
Njyewe-“ Ngo twumvikane?”
We-“ Yego nyine ibintu bive mu nzira bareke
kudukurikirana ”
Njyewe-“ Mirei! Ibyo ari kuvuga wowe uri kubyumva
ra?”
Mireille-“ Sha, nanjye ndumva ntabyumva neza pe!”
We-“ Nyine ndashaka ko mufata macye nako menshi
maze mugatoroka mukajya kwirwariza ”
Njyewe-“ Yampaye inka!”
Mireille-“ Uuuuuuh! Ndumiwe koko!”
Njyewe-“ Muvandi! Humura rwose niba ari
ukubakurikirana twe ubwacu ntabwo tuzabakurikirana
pe, icyo dushaka ni uko uwacu akira naho amafaranga
yanyu muyajyane asugire asagambe”
We-“ Ubu se turabigenza gute koko?”
Njyewe-“ Ahubwo mukomeze mudufashe gusenga akire
naho ibindi byo ntacyo bivuze kandi ntibiruta umuntu ”
Ako kanya uwo musore yahise atuza yitsa umutima
maze atangira gutekereza cyane mbega ajya kure
bigaragara, maze hashize akanya arambwira,
We-“ Mbabarira nanjye si njye, iriya modoka yagonze
uyu musore yari irimo umusore w’inshuti yanjye, yari
ari kumwe n’umukunzi we twari tugiye gusohokera ku
Gisenyi, ari nabwo biriya byabaye ,
Rero tumaze kugonga uriya musore twacutse
mumuzanye maze dufatiraho turahunga induru
twayumvaga turenga,
Tumaze gusohoka umugi twinjiye mu muhanda ugana
ku Gisenyi ariko umukunzi wa Frank uwo musore twari
turi kumwe yanga gutuza, atangira kumutuka cyane
amubwira ko ngo nta mutima agira ndetse ko ari
umugome mubi,
Frank gutwara byamunaniye maze aparika ku ruhande
atangira kwinginga ariko umukobwa yanga gutuza
ndetse ava no mu modoka Frank amwiruka inyuma ngo
amugarure ariko aranga aba ibamba ndetse ahita atega
moto arigendera,
Frank yabaye nkuta umutwe maze ambaza icyo gukora
ndakibura neza neza, gusa yaje kunguka igitekerezo
cyo kuba naza nkareba niba umusore twagonze
yapfuye cyangwa ari muzima, twasanga yapfuye
agatoroka, twasanga ari muzima akabaha amafaranga
mugatoroka ibitaro,
Umwanzuro twawunogeje maze mfata moto nsubira
hahandi impanuka yabereye ntangira kwibarishwa
iby’impanuka mbabaza aho bajyanye uwagonzwe
bambwira ko yaje hano niko kuza,
Bro! Mbabarira ko nanjye nahubutse nkirengagiza uyu
musore nkanjye uryamye hano nkemera ibitekerezo
by’ubugwari, ariko ndisubiye ni ukuri ahubwo Frank
agomba kuryozwa ibyo yakoze ku kabi n’akeza”
Njyewe-“ yeeeee? ”
Mireille-“ Woooooow! Koko se?”
We-“ Yego rwose! Umutima wanjye unshiriye urubanza
ndetse ngomba kugumana namwe kugeza ejo ”
Njyewe-“ Urakoze cyane kandi Imana ishimwe ko
umwanzi atsinzwe ku mugaragaro maze ikiza
kigasimbura ikibi”
We-“ Ahubwo reka nze mbe muganiriza kuri whatsapp
numve ibye nibishoboka mwizeze ibitangaza”
Uwo musore yahise akura telephone mu mufuka
atangira kwandika ari nako numva message nyinshi
zikomeza kuza.
Mireille yanyegamye ku rutugu maze atangira gusinzira,
mbonye ibitotsi bikomeje kuba byinshi muryamisha ku
kindi gitanda cyari aho hafi maze ndagaruka nicara
impande ya wa musore wari umaze kuntungura muri
ako kanya.
Njyewe-“ Nonese uba muri iyi Kigali?”
We-“ Yego niho mba, nonese nawe niho wibera?”
Njyewe-“ Yego ariko mpamaze iminsi micyeya”
We-“ Eeeeh! Ubusanzwe wiberaga hehe se”
Njyewe-“ Nabaga ku Gisenyi”
We-“ Uuuuh! Ku Gisenyi? Niho waje muri Kigali uvuye
se?”
Njyewe-“ Ko wikanze se bigenze gute?”
We-“ Buriya ku Gisenyi ntago mpakunda kabisa, habe
namba!”
Njyewe-“ Kubera iki se utahakunda Muvandi? Uziko
njya numva abantu bose bahakunda, kandi unambwiye
ko ariho mwari mugiye wowe nabo mwari muri kumwe ”
We-“ Bro! Nta cyiza cyo ku Gisenyi, nubwo nemeye ko
tugenda nari mbizi ko niyo twagerayo nzaza mbabaye
kabiri, hariya hantu haransenya kuri njye nta mahirwe
uwanjye azagirirayo”
Njyewe-“ Yaweee! Nkanjye wahakuriye se ko mbona ari
umugi mwiza w’amahoro n’ibyishimo kuki wowe
wakubereye uw’amateka akomeye kandi ?”
We-“ Bro! Nanjye sinajyaga mbiteganya, buriya cyera
nanahakundaga kubi!”
Njyewe-“ Niba atari ibanga se byaje kugenda gute ?”
Ako kanya yahise afata telephone maze akurumo
password ajya mu mafoto arampereza ngo ndebe,
We-“ Ngaho nawe irebere, ibyo bihe se urabona bitari
byiza?”
Njyewe-“ Uuuuuh! Reka ndebe?”
Nafashe Telephone maze ngikubita amaso ifoto nongera
gusubiza ubwenge inyuma ariko byanga kuza,
nakomeje kureba amafoto meza yari ari muri telephone
ye maze ndamubwira,
Njyewe-“ Si mbona se warahaririye ubuzima, dore nka
hano rwose wari uri kumwe n’umwana usa na bicye! Ni
Girl friend wawe se ?”
We-“ Ahaaa! Uwo nyine nako yego!”
Njyewe-“ Ni byiza cyane!”
We-“ Reka nze njye kwiherera gato ndaje ”
Njyewe-“ Nta kibazo Muvandi!”
Uwo musore yahise ahaguruka maze arasohoka nanjye
nsigara ndeba amafoto, sinzi ukuntu nitegereje cyane
nkurura ifoto ngo ndebe neza, nkiyibona mpita nkura
telephone yanjye mu mufuka mfungura vuba nirukira
mu mafoto maze ngwa kuri ya mafoto Aliane yampaye
igihe abumbura igitabo cy’amateka akomeye
y’ubuzima bwe, nitegereje neza mbona niba atari
impanga ye ari Bruno nabwiwe twari turi kumwe ako
kanya.
Nta kindi nakoze nahise nohereza vuba ya mafoto ye
ari kumwe na wa mukobwa muri telephone yanjye
ubundi ndatuza nkomeza kureba andi mafoto hashize
akanya mbona arinjiye,
Njyewe-“ Eeeeh! Hano harimo amafoto meza cyane
rwose! Uzi ko burya Gisenyi ari nziza!”
We-“ Uuuuh! Ni nziza byo ariko ihishe byinshi”
Njyewe-“ Bro! Ndabyumva icyatumye uyanga kandi
warayikundaga gishobora kuba gikomeye! Wakimbwira
nkacyumva se wenda nanjye bikazangirira akamaro ko
burya tubereyeho kwigishwa n’amateka?”
We-“ Bro! Byo kirakomeye wumve ko mu gihe gishize
nari narakomeje gusa n’ubyikuramo ariko byanze
kumvamo kabisa ”
Njyewe-“ Ihangane basi umbwire! Erega nanjye ndi
umusore mugenzi wawe, mfite byinshi nakunguraho
inama cyane ko burya nta mugabo umwe yewe nta
n’umutwe umwe”
We-“ Nari mfite umukobwa w’inshuti yanjye wakoreraga
hano i Kigali, twari tumaranye imyaka ibiri yose, muri
iyo myaka ibiri yose yamfataga neza birenze ibikenewe
gusa si nari shyashya kwakundi abahungu bamwe
tugira amacenga nanjye sinacitswe nagiragango
ndamucenze ariko nagaruka nkabona ubwuzu
anyakiranye bikantera kwicuza.
Ntakubeshye nabikoraga kenshi ariko nkabikora mu
ibanga rikomeye atari gupfa kumenya gusa nyuma naje
gusanga atari urwa njyenyine ahubwo nawe
yaranshaga inyuma ntabizi”
Njyewe-“ Uuuuuh! Gute se ubwo ra?”
We-“ Humura uraza kubyumva !”
Njyewe-“Yampaye inka! Ngaho komeza ndakumva!”
We-“ Iyo nabaga mfite gahunda n’abandi basore harimo
nuriya Frank, namubeshyaga ko tugiye mu mahugurwa
y’akazi maze ngafatiraho nyine nawe urabyumva
nkajya ku Gisenyi week end yarangira nkagaruka ariko
ku mutima nishinja ibyaha bitagira ingano”
Njyewe-“ Oooohlala! Birumvikana ”
We-“ Ikintu cyaje kuntangaza rero ni ukuntu nawe rimwe
yambwiye ngo afite amahugurwa, mubajije ngo azabera
hehe ati ku Gisenyi!
Mu mutwe byarahindutse maze mpita menya ko burya
bwose nawe ankina kuko nahise menya ko ari ya
mahugurwa menyereye najyagamo ku Gisenyi,
Ubwa mbere nyine naramuretse aragenda aragaruka
ariko yaje numva nabishe ariko bikomeza
kumbyiganiramo, indi nshuro yarabimbwiye nshaka
kubyanga ariko nunguka inama maze ndemera mpita
mpamagara umusore wari umuntu wanjye wa hafi
wakoreraga ku Gisenyi ngo anshungire nshake
ibimenyetso maze nzamuhamye ukuri ibyanjye nawe
birangire,
Bro! Koko niko byagenze! Bakigerayo baruhukiye mu
kabari uwo musore yari arimo maze aho nari ndi nicaye
ntuje njya Online ngiye kubona mbona message ngo
duii! Amafoto aza yisukiranya koko mbona ni wa
mukobwa w’inshuti yanjye wasohokanye n’abagabo!
Kuva uwo munsi nyine namuhamije ukuri ndetse mpita
mureka burundu nkomezanya na wa wundi twakundaga
kujyana ku ibanga. ”
Njyewe-‘ Ooooolala! Ubwo se koko dushyize mu gaciro
urumva niba warabonye amafoto yasohokanye n’abandi
bitari bibaye kimwe kumwe? Njye ndumva wari
kumwicaza mwenyine ukamubwiza ukuri ko nawe ujya
ubikora mukababarirana mugatangira ubuzima bushya”
We-“ Ayinya! Ubwo se urumva iyo yanga kwemera ko
ansha inyuma njye nabyemeye hari gucura iki?”
Njyewe-“ Kuko yagukundaga yashoboraga
kukubabarira! Erega nta kosa ritababarirwa maze
n’icyaha nubwo gihanirwa bagerekaho n’imbabazi!
Wari guhita wica n’icyiru cyo kumwemerera guhinduka,
maze ukamwitaho ukagaragara nk’umuntu mushya,
byari no kumwongerera imbaraga zo kuguhuza abandi
ntuzongere kubararikira mbega akakwiharira kuko ibyo
abandi bafite nawe abifite”
We-“ Reka reka nawe yanshaga inyuma,
twarazengurukanaga naramwifatiye kandi we
ntiyamfashe, rero ntacyo yaza ambwira !”
Njyewe-“ Eeeeh! Ko ndumva bikomeye, none se ubu
bimeze gute wowe nuwo mwakomezanyije inzira
y’urukundo ?”
We-“ Si cyo se cyanyangishije Gisenyi! Umunsi umwe
twari twajyanye maze tugezeyo dutangira kuryoshya
nk’ibisanzwe, mu gihe nari ngiye kugura akantu ko
kuba tunywa twitegereza amazi ngarutse mbona aho
nari nicaye hicaye undi musore,
Nahubutse nk’iya gatera ngo mpangane nuwo musore
ariko ibyo nabonye bingana gupfusha ibyeyi, nasanze
ari igisore kinini kimfundagira mu mucanga ndatabaza
abashinzwe umutekano baje uwo nitaga my Honey
anyihakana riva ahubwo nduhukira muri mabuso
ndaramo mugitondo bankubira umugeri ngo ngaho
iruka utahe,
Feri ya mbere nayifatiye kwa muganga ndipfukisha
ubundi nzinga amabinga ngaruka I Kigali nkajya
ngenda nihishe isoni n’ibimwaro byabaga byambereye ”
Njyewe-“ Yayayaya! Nuko ntaseka Brother wanjye
ababara naho ubundi mba nsetse nkajya hasi!”
We-“ Wahora niki musore wanjye?”
Njyewe-“ Eeeeh! Nonese ko twaganiye cyane ndetse
ijoro rikaba ryenda gutandukana ndumva
twakwibwirana, njye nitwa Nelson!”
We-“ Nanjye nitwa Bruno! ………
Ntuzacikwe na Episode ya 44 ejo mu gitondo…
[6/10, 15:55] +250 788 819 279: Episode 45 : Nelson, Gasongo,
Frank , Fiston na Bruno babaye
inshuti z ’ akadasohoka
Gasongo akijugunya amashuka narikanze nihuta
musanga mpagarara impande ye ndamwitegereza maze
ndamubwira,
Njyewe-“Gaso! Ko ujugunye amashuka bigenze gute?”
Gasongo-“Ubwo se wowe ntubibona Nelson? Ndakize
da!”
Njyewe-“Uuuuuh! Uravugisha ukuri cyangwa?”
Gasongo-“Oya ntabwo urota Nelson! Ndebera nawe!
Mama weee!”
Koko nahise nsubiza amaso inyuma ariko nkitegereza
neza Bruno mbona ahinduye isura nyoberwa uko
bigenze maze hashize akanya yitegereza Aliane ahita
avuga,
Bruno-“Alia? Warahindutse?”
Aliane-“Oya ndacyari wawundi!”
Bruno-“Ngo? Uracyari wawundi?”
Aliane-“Yego! Ntago nigeze mpinduka gusa nari
ngukumbuye cyane ntiwabyumva, mbega Bruno!”
Bruno-“Reka niba utarahinduka jyana ayo! Ahubwo
reka nanigendere!”
Aliane-“Uuuuuh! Nonese kuba nkigukunda njye
nabihishira, Bruno! Wanze kumvamo nubwo bwose
ariko wabishatse, ni nayo mpamvu nteze ibiganza
bikarenga nkarambura n’amaboko nkaguhobera!”
Bruno-“Alia! Ngaho nsaba imbabazi rero!”
Aliane-“Ooooh! Imbabazi? Mbabarira rwose ubugira
kabiri, byibuze ubwo unyemereye nkagusaba imbabazi
nzi neza ko uri bunambabarire”
Bruno-“Si wumva se? Erega n’ubundi igihe wajyaga ku
Gisenyi nabaga nzi ibyo ugiyemo”
Aliane-“Yego sha! Rwose ni nayo mpamvu
nabikubwiraga, ahubwo Imana ishimwe ko unyumvishe
ndetse ukambabarira, nyuma yuko ugiye nakomeje
kwibuka ko wankundaga cyane kandi ukanamfuhira, ni
ikosa ryajye basi ko nasangiye n’abandi kandi
utarabikundaga gusa byari ibisanzwe pe! Kandi
nabikoraga nzirikana isezerano nakugiriye”
Bruno-“Eeeeh! Ubwo wemera icyaha cyo kunsha
inyuma, nanjye rwose ndemera ko nakosheje mu minsi
nari ndi kumwe nawe nkagira gutya… nako mbabarira
sindi umwere ibyo wakoze nanjye nabikoze kenshi”
Aliane-“Bruno! Sinigeze nguca inyuma, burya
kwisanzura ku bandi ntacyo bitwaye, ikibi ni ukubikora
utazirikana, humura ndakumva kandi imbabazi iwanjye
ni munange ndetse kubera urukundo nakubabariye
cyera”
Bruno-“Oya tuvugishe ukuri Alia! Njyewe ndabyemera
rwose ngaho nawe byemere nako wenda ufite isoni”
Aliane-“Koko se wajyaga unsha inyuma Bruno? Mbwiza
ukuri?”
Bruno-“Alia! Nyine nawe urabyumva sindi shyashya
niyo mpamvu… nako byose tubyirengagize”
Aliane-“Uuuuuuh! Ushaka ko duhingira ku rwiri se
Bruno? Dusase inzobe kandi umutima wanjye witeguye
kwakira byose”
Bruno-“Alia! Nkuko wabikoraga nanjye buriya najyaga
nihugikana abandi hariya ku Gisenyi nawe wajyaga
unyihishira”
Aliane-“Mana weeee! Bruno koko?”
Bruno-“Ko utangaye se wowe siko bimeze?”
Aliane-“Bruno! Si nigeze menya ko urukundo
wankundaga rwari amacenga, sinigeze ngambirira
gushyiraho maneko cyangwa ngo ngucunge kuko
nakwizeraga kubera ko nagukundaga by’ukuri,
Umunsi unjugunya unyita ko ndi indaya kubera amafoto
yanjye wabonye, nagusabye umwanya ngo byibura
unyumve ariko urabyanga ndetse unta mu nzu njye
nawe twiyubakiye impiraho irakongoka mbura naho
mfunda umutwe, ariko narabyakiye ndwara indwara
ntakizwa nundi wese utari wowe,
Bruno! Nagushakiye hose ariko ndakubura ndikomeza
nkomeza ubuzima gusa sinari nzi ko uyu munsi
uzagera nkamenya byose, burya disi wibwiraga ko ibyo
ukora nanjye ari uko?”
Bruno-“Umva mbese! Alia, wowe ntiwabyemeye?
Kimwe kimwe rero dutangire bundi bushya”
Aliane-“Bruno! Humura iminsi itatu naryamye ntabyuka
kubera wowe yahamije urukundo rukomeye ngukunda,
ni ukuri kose nkwakiranye amaboko yombi gusa
nyumva, Bruno! Sinigeze nifuza kuguca inyuma
n’umunsi n’umwe kandi ni ibintu nari mfite mu maboko
yanjye ariko ngakomera ku isezerano nakugiriye wowe
wenyine, Bruno! Kubera urukundo ni ukuri ubwo
wemera bikuvuye ku mutima ko wakosheje nkubabariye
ubugira kabiri!”
Bruno-“Eeeh! Ngo iki ngo ntiwigeze ugira ute?”
Ako kanya Bruno yahise akura telephone mu mufuka
akuramo password vuba vuba ari nako yivugishaga
ngo,
Bruno-“Nta soni, ubwo se urakeka ko naba
narayasibye? Si ngaya?”
Naregereye ngo ndebe amafoto Bruno ari kwereka
Aliane mbona ni yayandi ye na Sam yazambije byose,
ako kanya tukiyareba baba baramuhamagaye Aliane
amuhereza telephone ye yitaba vuba twumva ari
kuyobora umuntu twibaza uwo ariwe, avuye kuri
telephone ahita avuga ndetse arakaye cyane ngo,
Bruno-“Ahaaaaa! Ok reka nawe aze ugirango se
ntibyikoze, warangiza ngo uri umwere? Ngo
ntiwanshaga inyuma? Buretse aze”
Njyewe-“Bruno! Tuza wiha agaciro akahise ahubwo
itsa umutima ukumvire amahirwe ubonye uyasigasire
maze wongere ugire ibyishimo wahoranye dore byiteze
kugusabagira”
Bruno-“Oya! Ko we atabyemera se ahubwo
akabihakana nta mutima agira? Nabanze yemere! Njye
se ko nemeye nari nyobewe kubihakana? Tugomba
kubabarirana yewe!”
Bruno akivuga gutyo urugi rwaho twari turi
rwarakingutse maze tubona abasore babiri barinjiye,
bakirambura ukuboko ngo basuhuze Bruno ahita
atanguranwa maze aravuga,
Bruno-“Ahaaaaaa! Ok Fiston, ngize amahirwe wowe na
Frank muraje, si nguyo Aliane, ibye nti mubizi? Si
mwamufatiye ku gisenyi ari kunsha inyuma se? Ngaho
nabihakane ndore”
Nakomeje kwitegereza Bruno wari wabigize urubanza
kandi aburana amahugu mbona ingaruka z’icyaha,
nitegereje Aliane wari utuje kandi afite ukuri bikomeza
kunkora ku mutima mu gihe Bruno yahatirizaga Fiston
kuvuga uburyo ngo yafashe Aliane ku Gisenyi nawe
ntiyamutindiye yahise avuga,
Fiston-“Bruno! Tuza wana! Ubwo se wowe uri
shyashya?”
Bruno-“Njye nabyemeye ariko?”
Fiston-“Nonese Alia! Wababariye Bruno ko nawe
yabikuyemo isomo rikomeye koko?”
Aliane-“Mana weee! Ni ukuri namubabariye cyera
ntaranamenya ko yanshaga n’inyuma”
Fiston-“Alia, Bruno! Nanjye mumbabarire rwose nsabye
imbabazi mfukamye ni ukuri kose!”
Bruno-“Iki se kandi Fiston?”
Fiston-“Ni njye nabiteye gusa nabikoze ngiragango
ndengere uyu Aliane”
Twese twari turi aho twarikanze twifata ku munwa
tuyoberwa uko bigenze maze Fiston arakomeza,
Fiston-“Bruno! Njye nakoze biriya ngo mpe umwanya
Aliane atambuke yikomereze ubuzima kuko nabonaga
ko utamukunda ahubwo wirwa umurutisha Bijoux! Maze
kubona ko unyizera kumurusha niko kugushukisha
amafoto kwereka ko byacitse nawe ntiwihishira
ugaragaza uwo wari we,
Bruno! Bariya bari bari kumwe na Aliane ku mafoto
bose ndabazi, ni umugabo bakorana n’abasore babiri
nabandi bakobwa babiri, Aliane amaze kwitahira
umusore wari uri kumwe nawe yambwiye ko aribwo
bari bahuye ngo none akaba ahise abivamo ngo kubera
yamuciye amazi, sibwo se ahubwo yahise ampa ariya
mafoto ngo niba namukuze nzirwarize!
Man! Cya gihe rero nkoherereza ariya mafoto Aliane
yatahanye nundi mukobwa witwa Dorlene ku neza
basiga bariya bagabo hariya! Kabisa wowe tuza
wemere icyaha ubundi Aliane agutegeke naho ibindi
rwose abe ari njye ufata Aliane ni umwere!”
Fiston akivuga gutyo Bruno yabuze aho arigitira, abura
uko abigenza, abura uko yifata maze aravuga,
Bruno-“Fiston! Ni wowe uvuze gutyo?”
Fiston-“Ni njyewe da! Nonese njyeho mbeshye? Rwose
ihangane nafashe umwanzuro ntiriwe nkubaza kuko
nabonaga ari ngombwa, mbabarira rwose urabizi uri
inshuti yanjye ariko nananiwe kwihanganira amakosa
yawe”
Bruno-“Nuko urakoze nyine nta kindi”
Fiston-“Oya emera erega, ahubwo se wenda ko wari
umupfukamyeho ngo umwemeze ibyo atakoze witwaje
amafoto, ubwo ibizajya biza byose uzajya
ubimwikoreza ubundi ushyireho ibyo ushaka ngo
ukunde umwemeze ibyaha?
Bruno, ihangane kuba nkwigaritse uri umuvandimwe
ariko nanone mu bihe nkibi ukuri kuraryana ariko
kukigaragaza”
Twese twaracecetse habura uvuga ngiye kubona mbona
Bruno arahindukiye ngo agende ariko Aliane ahita
amufata ukuboko aramukomeza, aramwitegereza maze
aramubwira,
Aliane-“Bruno! Oya wigenda ndagusabye garuka,
humura tuza umutima kandi wumve ko Aliane atari
umukobwa uri biri hanze, imbabazi naguhaye si
nakujugunyiye ahubwo nazigutwikiyeho ngo nkwereke
ko nifuza kukwiharira,
Bruno! Tuza umutima ndacyari Aliane wawe, burya
kubabarira bigendana no guhinduka, ndabyizeye
uzahinduka kubwanjye, ngaho sha nawe nsezeranya”
Bruno-“Alia! Koko urambabariye?”
Aliane-“Bruno! Ni ukuri ndakubabariye pe!”
Bruno-“Alia! Urakoze kumbabarira pe, gusa nanjye
urabona ko mfite ibimwaro, ibi ni ibyerekana gutsindwa
mu buzima, Alia! Nahaye agaciro amafoto nirengagiza
ko wowe utari ifoto uvuga ndetse ukumva! Nahaye
agaciro abandi bigera aho babona ko mbizera kurusha
uko nkwizera none bampaye isomo ntazibagirwa,
Alia! Mbabarira ubugira jana kandi nkwemereye ko
ngiye guhinduka nkaba Bruno ugukwiye kandi
ukubereye”
Aliane-“Wooooooow!”
Aliane yahise atambuka vuba maze ahobera Bruno
baragumana hashize akanya katari gato bararekurana,
Njyewe-“Ooooh! My God! Byiza cyane ni ukuri nta kiza
gisumba kubareba, nijya kugura umutako nzaza
munshe ayo mushaka mbatware mbatake aho benshi
bareba maze mubabere ibyishimo bya buri munsi!”
Bose-“Hhhhhhhhh!”
Bruno yahise aza ansanga aho nari negamye ampereza
ikiganza azana urutugu nanjye nkubitaho urwanjye
maze ahita ambwira,
Bruno-“Nelson! Usibye kugusabira umugisha gusa nta
kindi nabona kigukwiye! Gusa ariko umunsi umwe
uzabona umusaruro w’imitima wahuje”
Njyewe-“Urisanga Bruno! Nanjye nicyo navukiye kandi
umusaruro uzavamo uzagirire benshi akamaro maze
mube intwari zacu tuzajye twishimira kubabwira abana
bacu tuti cyera habayeho Bruno na Aliane babyara
umwana bamwita Rwibutso……!”
Bose-“Hhhhhhhhh!”
Bruno-“Woooow! Asanti Bro! Ndabikwemereye”
Bruno yarakomeje maze yegera Gasongo aho yari
yicaye maze nawe yicara ku buriri,
Bruno-“Bro! Pole kabisa….”
Gasongo-“Eeeeeh! Pole kandi nakize? Ubu ndimo neza
kweli kweli”
Bruno-“Hhhhh! Byiza cyane rwose! Gusa nashakaga
kukubwira ko uri intwari yacu kuko aho wababariye
niho uhinduriye imitima yacu maze tukongera
kwishima, ni ukuri niwo murimo ukomeye Imana
yashatse kugutuma kandi kuba umeze neza ubu nuko
icyo yagutumye ukirangije!
Gaso! Uri ingenzi kuri twe igihe cyose tuzajya twibuka
aho twavuye tuzajya tugusabira umugisha ku Mana ni
ukuri”
Gasongo-“Si wumva se! Muzajya muhita mungurira
rwa Gahuzamiryango ndusome nducurure numve uko
mbaye”
Twese-“Hhhhhhhhh!”
Bruno-“Oya ni byo rwose dore imiryango urayihuje
ntuzagire icyaka mpari!”
Bruno amaze kuvuga ibyo byose yahise agaruka
atambuka gacye yegera Fiston maze aramubwira,
Bruno-“Fiston! Mbabarira ko nari nkwise umuhemu
kuko wanze gukomeza kunshyigikira mu mafuti, ni
byiza ariko ubutaha ntuzanyure Online, ntuzanyure mu
mafoto ahubwo uzaze unsange unkebure kuko
umuvandimwe niho arutira abandi, rero akazi nari
naraguhaye ngasimbuje ikizere cyose nshyize ku
ngabire nahoraga nsaba Imana ariyo Aliane shenge!”
Fiston-“Bruno! Birakwiye rwose! Ni ukuri biratunganye
nanjye ubu ndaruhutse! Kwanza ubu ngiye muri
pension!”
Twese twarasetse maze Bruno aragaruka yegera Aliane
we maze ako kanya wa musore Frank wari wubitse
umutwe ahita yikoroza gacye maze aravuga,
Frank-“Njye mushobora kuba mutanzi ariko ni njye nari
ntwaye iriya modoka yagonze uriya musore!
Mumbabarire rwose ibyabaye ni impanuka”
Gasongo-“Eeeeeh! Ni wowe se koko wamvutuye ngo
Pafuuu!?”
Frank-“Ni njyewe rwose, nari nje kubatakambira ngo
mumbabarire niba bishoboka”
Gasongo-“Eeeeeh! Imodoka yawe nizereko iri mu
igaraje ariko?”
Frank-“Oya ahubwo iri kuri police”
Gasongo-“Uuuuuuh! Kuri Police se haba igaraje?”
Frank-‘Oya nta garaje rihaba!”
Gasongo-“Oya nziko nkomeye! Wambwira gute ukuntu
iriya modoka yawe itashwanyutse? Cyangwa ndago
uzayikoresha ugiye kuyinyihera kubera ko nkomeye
kuyirusha?”
Twese-“Hhhhhhhhh!”
Frank-“Oya ahubwo bayifashe barayifunga kuko nari
natorotse police igihe mara gukora impanuka, gusa ubu
ikingenza ni ukubasaba imbabazi rwose”
Gasongo-“Ubu noneho nawe Police yakugonze? Niba
Nanjye n’imodoka yangonze, ubu se nkawe nturajya mu
nzu y’indembe nako y’imbohe?”
Frank-“Ahaaaa! Ubanza byo ndanajyamo ko mfite
abanshinja se guhera ku mukunzi wanjye nari ntwaye
kugeza kuri Bruno uyunguyu, nta kundi nyine ubwo
isaha bizira ndabyakira”
Gasongo-“Njye rwose ubwo ndi kurya bikamanuka
rwose Imana ishimwe, naho ibyo bindi byo impanuka
zambayeho kuva cyera inyoni ingonga, Gashuhe wari
utwaye ikiziga akangonga tugiye ku ishuri, najya mu
isoko igare rikangonga! Yewe ubanza igisigaye
kungonga ari indege n’ubwato!”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Frank-“Ihangane Bro! Ugira uti se icyo nicyo kibazo?
Ikibazo ni njye ubwanjye, natekereje ukuntu nabashyize
mu byago ubundi nkirengagiza ko uwo ngonze ari
umuntu nkanjye maze ngatoroka, ari naho umukunzi
wanjye yanyangiye ngo ntiyakunda umuhungu utagira
umutima, umutima wanjye rero wansabye kwigorora
mfata inzira nza hano ngo nice icyiru basi”
Njyewe-“Frank! Icyo nicyo cyerekarekana koko
intambwe idasubira inyuma! Ni byiza cyane ni ukuri
kandi n’iby’agaciro kumenya aho wagiye nabi maze
ukagarura ingendo, urisanga muri twe kandi reka ibyo
bitume kuva uyu munsi twibera abavandimwe biruseho”
Gasongo-“Nelson! Kabisa ako kantu ni sawa! Buriya
byaba byiza cyane kuko atazongera kungonga kuko
azajya aba antwaye”
Twese-“Hhhhhhhhhhh!”
Frank-“Oya nibyo rwose! Kandi murakoze cyane!”
Kuva ubwo Bruno, Frank, ndetse na Fiston binjiye mu
amateka yacu kuva uwo munsi twishimira ko twagutse
ndetse tubonye inshuti zishingiye ku mateka akomeye
twanyuzemo njye na Gasongo.
Uwo munsi byabaye ngombwa ko Aliane ajya ku kazi
ariko ansigira Bruno kubera ko we yikoreraga ku giti
cye, Fiston na Frank nabo barahagumye maze saa sita
zigeze mfata aka envelope ngo njye gushaka icyo
Gasongo afata, nkiyibatura Bruno yahise ayinshikuza
maze akoma kuri Frank barasohoka na Fiston ahita
abakurikira njye na Gasongo tuguma aho.
Hashize akanya baragaruka ariko wagirango bari
baranguye alimentation yose! Twatangiye kwirwanaho
Gasongo akora ibyo yitaga ngo ni ugusuzuma igifu ngo
areba ko kitifunze, twe twari twasetse twagiye hasi.
Uwo munsi nawo twiriwe aho ni mugoroba Betty, Aliane
na Mireille baje Frank na Bruno ndetse na Fiston
baradusezera barataha batubwira ko baragaruka
kureba uko twaramutse Aliane arabaherekeza ndetse
agaruka vuba habe namba.
Noneho imitima yari yasubiye mu gitereko twari muri
stories zitandukanye mbega duseka nta kwitangira
bigeze mu masaha akuze baradusezera barataha
nanjye ndeba aho nihengeka negeka umusaya.
Mu gitondo nabyutse kare nditunganya maze nicara ku
gitanda ntangira gutekereza ma Bella Brendah!
Numvishe urukumbuzi rumeze nk’inkubi y’umuyaga
ruje no mu mutima wanjye paaaa! Rurantikura numva
rurangurukije mbona singishoboye kwihangana
ngishaka umwanzuro wibyo Bruno yahise yinjirana na
Frank bazanye icyayi Gasongo nawe ahita abyuka,
Gasongo-“Eeeeh! Hatali hatali! Bruno! Tebutsa tebutsa
kabisa inzozi zibe impamo, uziko nari ndi kurota ndi
kunywa icyayi kweli kweli!”
Twese-“Hhhhhhhhhhhhhh!”
Bruno yahise amusukira maze atangira kunywa
tunaganira, kudaseka byo ntibyarimo, tukiri aho
muganga yahise yinjira akigera mu cyumba twari
turimo arikanga,
Muganga-“Uuuuuh! Yampaye inka! Umurwayi se ari
hehe?”
Gasongo-“Karame Muga! Nejo nari mpari!”
Muganga-“Hhhhhhh! Ko wazinze amashuka se
warambiwe ibitaro?”
Gasongo-“Muga! Wabimenye rwose ubu ndi muryerye!
Ahubwo Imana ishimwe ko uje kunsezerera”
Muganga-“Imana ishimwe byo ko wumva watoye
agatege, ariko turabanza tugusuzume turebe ko koko
nta kindi kibazo ufite, gusa niyo twasanga ntacyo ntago
twahita dupfa kugusezerera kuko burya kuba ushobora
kuvuga sicyo cyerekana ko wakize”
Gasongo-“Muga! Rwose ni byo wasanga nk’igifu
cyanjye cyagabanyutse ntabizi nkazabihomberamo!”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Muganga-“Hhhhhh! Navuye benshi ariko nanjye
mbonye umvura pe! Imbavu niba utazigoroye nzarware
rubaga impande”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Muganga-“Ngaho ngwino tujyane jye kugukorera exam
ndebe uko uhagaze maze nguhe ibisubizo”
Gasongo yasohokanye na muganga njye na Bruno na
Frank dusigara aho tuganira byinshi, mbega twari
twaramenyanye bihagije ibintu nabonaga bisa neza mu
maso yanjye.
Hashize akanya mbona urugi rw’icyumba twari turimo
rurakingutse maze nkubitana amaso na Kenny aza
yiruka arampobera.
Mama Brown yahise akurikiraho maze inyuma ye
hinjira John na Mama Kenny numva ndatunguwe bya
nyabyo, nkibaza niba ibyo mbona ari byo ako
kanya………………………
Ntuzacikwe na Episode ya 45 ejo mu gitondo….
[6/10, 15:55] +250 788 819 279: March 19 , 2017 ↔ 1 comment
Episode 46 : Mama Brown,
Nelson, Gasongo na John
basuye Mama Kenny iwe
Gasongo aba yinjiranye na muganga bakigera mu
cyumba twari turimo basa nk’abakubiswe n’inkuba
babonye abantu bari buzuye mu bitaro.
Muganga-N dabona ari byiza, burya kuba hafi
y’umurwayi bituma agira imbaraga ari nabyo byatumye
akira vuba bitangaje, rero tumaze kumukorera ibizamini
dusanga ikibazo gisigaye ari urutugu rusa
nk’urwacomotse, rero muzamurinde guterura ibintu
biremereye kugirango atazagira izindi ngaruka, ndumva
rero neho mwazinga utuntu twanyu rwose mukerekeza
mu rugo nta kibazo .”
Twese- Murakoze cyane
Muganga akimara gusohoka nibwo twabonye umwanya
wo guhoberana maze mpera kuri Mama Kenny wari
wambaye neza cyane nkomereza kuri Mama Brown
nsoreza kuri John, tumaze kubishimira John ahita
avuga,
John- Eeeeh! Gaso, ihangane rwose bibaho, ibyabaye
twarabimenye ariko ndabona uhagaze bwuma!
Gasongo- Rwose akatege ko ndagafite! Ko ndi kurya
nkabona bimanuka se! Ahubwo bari barantindiye
kunsezerera ngo nigire mu kazi
Twese- Hhhhhhhhh!
Mama Brown- Uuuuuuh! Wari uducitse mwana wanjye
ariko humura Imana iracyagufiteho umugambi
Mama Kenny- Ni ukuri rwose Imana ishimwe cyane,
niko uziko nanjye mbimenye mukanya di kandi ntuye
muri Kigali? Ubu iyo mumbwira mbere simba
narabagezeho mbere koko?
Njyewe- Yoooooh? Mutubabarire rwose twararangaye,
ariko ni isomo ubutaha ntibizongera ni ukuri
Kenny- Tonton! Imodoka yakugonze iri he ngo nyifate
purake?
Gasongo- Iri mu igaraje Kenny! Nonese usigaye uri umu
police?
Kenny- Nonese Nyogokuru na Sogokuru bo
n’abapolice?
Gasongo- Kubera iki se Kenny?
Kenny- Kubera ko cya gihe tugiye gusura Papa kuri
gereza bavuze ngo bibagiwe gufata imodoka purake!
Twese- Hhhhhhhhhhh!”
Mama Kenny- Ariko Mana weee! Kenny wanjye koko
ubu aba abikuye hehe?
Kenny- Mama wowe nuko urabizi! Ujye ubura gufata
purake yimodoka injyana kwiga!
Mama Brown- Yegoko Mana rero! Ubwo wari
ukibyibuka Kenny?
Kenny- Ntabwo nabyibagirwa njyewe, ahubwo
amashyo !
Twese- Hhhhhhhhh!
Mama Brown- Yuuuuh! Ayiga Mana! Amashyo ngore
disi mwana wanjye!
Twakomeje guseka bigaragara ko twari twishimye ari
nako tuzinga ibintu ngo dutahe tumaze kwitegura neza
turasohoka maze tugeze hanze,
Mama Brown- Nelso! Nonese ubu nti mujya mu modoka
tukabajyana iwanyu tukanahareba ra?
John- Eeeh! Mama Gaju, nashakaga kubanza
kubanyuza ahantu umurwayi akareba icyo afata,
ahubwo sinumvaga uvuga ngo urasura uwo mubyeyi
ra?
Mama Brown- Yego rwose ntabwo nasubira ku Gisenyi
ntamusuye, ngaho bajyane ubwo urahita unabagarura
tujyane kwa Mama Kenny bahabone bazajye bamusura
John- Nibyo! Ahubwo reka tunyaruke.
Twahise dusezera Bruno na Frank duhana na numero
za telephone twinjira mu modoka John afatiraho feri ya
mbere yayifatiye kuri Alimentation tuva mu modoka,
John- Nelson! Mufate ibyo mukeneye byose kandi
ntimwitangire sibyo?
Twarikirije maze dutangira gufata ibintu bitandukanye
turangije arishyura dusubira mu modoka turahaguruka
maze mu nzira tugenda,
John- Niko Gaso! Ngo imodoka iba irakugonze rero?
Njyewe- Wahora niki ko yari imudutwaye Imana
igakinga ukuboko.
Gasongo- Ahaaaa! Nanjye ubu kuri CV yanjye
hiyongereyeho akantu kitwa ngo Kuba yaragonzwe
n’imodoka
Twese-Hhhhhhhhhhh!
John- Gaso! Uziko ugiye kumbera nka Kiki wanjye
koko? Nonese byagenze gute?
Gasongo- Nelson nakubwire niwe warebeye match
kure!
Twese- Hhhhhhhhh!”
John- Hhhhh! Ariko Gasongo arandwaza imbavu
noneho, nonese accident ihindutse match?
Gasongo- Ahubwo yari Match ikomeye kweli kweli!
Uziko nacenze moto n’igare ngahura n’umudefanseri
akandambika mu rubuga rw’amahina!
Twese- Hhhhhhhhhhh!
John- Gaso! Rekeraho kudusetsa nanjye ntaba
umudefenseri nkarambika undi nanjye, ariko se
byagenze gute turetse guseka?
Njyewe- Twari tuvuye mu kazi ari nimugoroba maze
tugeze hariya twakatiye tujya kuri Alimentation
Gasongo abona abantu bashungeye karabaye, aba
yambutse yiruka ngo ajye gufana imodoka iba
iramugonze da!
John- Eeeeeh! Gaso! Urumva ko wakoze amakosa yo
guhururira karabaye?
Gasongo- Wahora niki ko nanjye ubu ndi kubyumvira
mu rutugu!
John- Ubutaha rero mbere yo guhurura ujye ubanza
utuze urebe niba koko bikureba, wenda ntawamenya
ushobora nko gusanga ari uwo uzi uri mu byago
ukamukiza ariko nanone ukabikora udateje ibindi, ni ko
mu mugi babaho, Eeeeh! Ndabona tuhageze, ahubwo se
Nelson, cya gitekerezo cyahereye hehe?
Njyewe- Cya kindi cyo kwimuka tukava hano se?
John- Yego! Urabona se bidatangiye kubatera ibibazo
koko? Hariya byo ntihashobora gushira iminsi ibiri
hatabaye accident, nyamara nabagiriye inama nziza!
Mushatse mwagerageza mukimuka
Njyewe- Reka dukomeze dushake ahandi tuvuye aha
twajya, ubwo nituhabona tuzimuka rwose nta kibazo.
John- Yego rwose! Mugomba kumenya ko erega hano
hantu mpazi kandi nkaba narahabaye kuva cyera,
mubitekerezeho cyane kandi mubone igisubizo vuba
ikizabagora nzanabafasha nta kibazo
Twese-Yego!
John- Ngaho mujye kubika ibyo muzanye ubundi
dusubire kureba bariya dusize kwa muganga.
Twarikirije maze tuva mu modoka Gasongo agiye
guterura ku byo twari tuzanye nibuka itegeko rya
muganga maze ndamubuza ahubwo ajya kunkingurira
mshyiramo ibyo twari tuzanye byose ubundi tugaruka
mu modoka dusubira kwa muganga aho twasanze
Mama Brown na Mama Kenny ndetse na Kenny bicaye,
turaparika barinjira twerekeza kwa Mama Kenny.
Mama Kenny yagiye ayobora John aho anyura
bidatinze ambwira John ngo aparike aho imbere gato
araparika tuvamo tuzamuka ruguru yumuhanda
afungura urugi rwo ku irembo turinjira aduha kalibu
muri salon tuvuga starehe.
Hari ahantu heza cyane, hari intebe nziza, akabati
mbega wabonaga hacyeye, Kenny yahise ajya gucana
TV atangira kureba film, Mama Brown na Mama Kenny
nabo ibiganiro byari byose, kuri twe twari tuzi amateka
yabo twabonaga bibereye amaso.
Mama Kenny- Ayiwe! Uziko nakomeje kumva ibiganiro
bya Mama Brown nkibagirwa kubakira, mbazanire iki
cyo kunywa?
Mama Brown- Sha njyewe mpa amazi akonje.
John- Nanjye ba ariyo umpa!
Mama Kenny- Harya witwa Nelson?
Njyewe- Yego! Mumpe ka Fanta Citron !
Mama Kenny- Uuuuuh! Ntabwo unywa ku gasembuye
se?
Njyewe- Ndakanywa ariko kuko umuvandimwe arwaye
kandi duterana imbaraga mbonye katamanuka
nihitiramo kwinywera ka Fanta !
Mama Kenny- Ese Maaama? Ntacyo ni byiza! Nawe ni
ka Citron anywa se?
Gasongo- Gahuzamirya…. Nako fanta zose ziryoha
kimwe muzane iyo mubonye nta kibazo
Kwihangana byarananiye ariko na Mama Kenny yari
yananiwe kwifata dusekera rimwe Mama Brown na
John bayoberwa uko bigenze ariko bumvishe ko ari
Gasongo udusekeje batereraho utwatsi, maze Mama
Kenny ahita ahamagara Kenny vuba vuba.
Mama Brown- Kenny umva ngutume gato!”
Kenny- Ndaje Mama! Reka mbanze ndebe ino Final!
Mama Kenny- Oya ! Yigaharike yewe ubanze uze
ngutume!
Kenny- Ariko uziko aribyo! Ni nabwo ndi bubanguke !
Kenny yahagututse yiruka akurikira Mama mu cyumba
maze agaruka afite igikapu arasohoka maze dukomeza
kuganira.
Mama Brown- Nelson! Nizereko rero muzajya musura
Mama Kenny kenshi dore rwose mushyize mu maboko
yanyu
Njyewe- Wivunika Mama! Rwose ntiwakumva ukuntu
twigaye, iminsi tumaze aha twagakwiye kuba twarageze
hano rwose!
Mama Kenny- Oya ariko ntimwakwirenganya pe! Uyu
mugi utuma n’ababa mu nzu imwe baburana burundu!
John- Aho ho ntubeshye pe! Rwose nanjye ndabizi
nayibayemo.
Mama Brown- Harya John nawe wakoreye ino?
John- Eeeeh! Narahakoreye cyera cyane igihe kinini
ahubwo!
Mama Brown- Eeeeh! Wabaga hehe se?
John- Ugira uti se nako nabaye henshi! Za gikondo,
hariya i Remera yewe ntaho ntazengurutse rwose !
Mama Brown- Ndumva byo warahazengurutse byo!
Ariko wakoreraga iriya company dukorera ubu se?
John- Oya! Nakoreraga umugabo wari umucuruzi
ukomeye hariya i Gikondo
Mama Brown- Eeeeeh! Kandi natwe twarahacururizaga
cyera! Ahubwo se uwo mucuruzi wakoreraga yitwaga
nde?
John- Eeeeh! I am Sorry! Reka nitabe telephone gato!
John yahise asohoka ajya hanze ari nako Kenny
yinjiraga Mama we aramwakira maze aradufundurira
dutangira kunywa.
Kenny- Hhhhhhhhhhh!
Mama Kenny- Ariko Kenny nkubwo usetse iki koko?
Kenny- Mama! Nsetse wowe!
Mama Kenny- Aka si akumiro ra? Unsetse iki se kandi?
Kenny- Si wowe unywa biere udahengetse umunwa se?
Twarasetse tujya hasi twongera kwibuka Nyogokuru na
Sogokuru koko muri bya bihe, ibintu byongeye
kunyereka ko Kenny yabitse byinshi,tumaze guseka
cyane twaratuje maze John ahita yinjira ahita yihuta
avuga,
John- Mama Gaju! Hari umuntu ngiye kureba gato
ndaza kuguhamagara nkunyureho tugende
Mama Brown- Nta kibazo rwose ndaba menaho abiri na
Mama Kenny.
John- Sawa reka nsimbuke!
John yarasohotse aragenda Mama Brown na Mama
Kenny ikiganiro kirabatwara Gasongo wakundaga Film
cyane yisunga Kenny baba bareba, nanjye mfata
Telephone yanjye njya Online ngo mbe nganira na
Brendah!
Nkijyaho message zakomeje kuza ari nyinshi dore ko
naherukaga kujyaho mbere yuko Gasongo agira
accident, message iyafungutse nyuma niyo nahereyeho,
zari numero ntazi ariko mfunguye chat mbona twigeze
kuganira ndetse nsanga ni wawundi wambazaga niba
koko nitwa Nelson, akambaza niba koko ifoto iriho ari
iyanjye,
Message yari yanyandikiye icyo gihe zo iya mbere
yagiraga iti,
Hi! Bite Nelson? Ko utakiza Online wagize ikihe
kibazo?
Indi yo yagiraga iti,
Ndabona nkubuze ugire ijoro ryiza
Iyaherukaga yo yari amaze kuyandika ako kanya,
yavugaga ngo,
Bite ko utavuga kandi nkubona Online?
Nanjye nahise nandika vuba vuba nti,
Hello! Ihangane maze iminsi micye ndi mu bibazo
by’umuvandimwe niyo mpamvu ntazaga hano
Send.
Ndangije kohereza narategereje hashize akanya ahita
ansubiza,
Oooooh! Ko mutatubwiye se ngo tubafashe nta
bufasha mwari mudukeneyeho?
Maze gusoma nanjye nahise nandika vuba ngo,
Erega ntabwo twabamenye neza! Wasanga disi uri
n’umuganga waho twari turwariye?
Send.
Nawe yahise ansubiza ngo,
Ese mwari murwaye? Yoooooh pole rwose, naho
ubundi ntago wapfa kumenya, harya sinakwibwiye?
Njyewe- Oya ntago wigeze unyibwira gusa wambajije
niba nkora muri iriya company nkorera nkubwira ko
koko ariyo nkorera
Send.
Nategereje akanya gato maze mbona Message iraje
nyisoma vuba, yavugaga ngo,
Urumva se ushaka kumenya cyangwa nta matsiko
ufite? Mbwira kandi ntubeshye sibyo?
Njyewe- Oya sinjya mbeshya kandi mfite amatsiko yo
kukumenya, ushatse wanyibwira
Send.
Nawe yahise ansubiza ngo,
Eeeeh! Ngaho rero niba ushaka kumenya nanjye banza
unyibwire
Ngisoma numvishe ancanze ukuntu, mu by’ukuri ibyo
yari ansubije byabaye nko kugenda inyuma y’umuntu
ugakandagira urukweto rwe yambaye rukavamo
agasubira inyuma kurwambara wowe ugakikomereza,
nahise nandika vuba nti;
Basi se ni gahunda z’akazi kanjye ngo nguhe
ibisobanuro birambuye utiriwe unyibwira ?
Send.
Ntiyatinze nawe yahise yandika vuba ngo,
Nibyo byazamo ariko nyine icya mbere n’ukumenyana
So, njye nitwa Cici rero ntuye i Nyamirambo, nikorera
ku giti cyanjye! Ibyo nti bihagije se ?
Njyewe- Ngo Cici?
Send.
Yahise asubiza vuba vuba ngo,
Yego sha! Cyera bampamagaraga Christine mbona nta
njyana ndarihindura nitwa Cici! Urumva kataryoshye
se?
Njyewe- Hhhhhhhhhhh! Nuko nuko ye! Ndumva
uhagazemo neza! Nonese Cici! Nanjye urabizi nitwa
Nelson, mba i Remera!
Send.
Hashize akanya gato maze mbona aransubije,
“Ahaaaa! Icyo nicyo cyatumye numva nshaka
kukuvugisha rero?
Njyewe- Ngo? Ikihe se?
Send.
Nakomeje gutegerezanya amatsiko maze mbona
message ngo dwiiii!
“Yiiiiigo sha! Ako kazina kawe ndagakunda kandi
kanyibutsa byinshi
Naguye mu rujijo maze ntangira kwibaza impamvu
avuze gutyo ariko nyishakamo kugeza igihe nyiburiye
maze nkomeza kugira amatsiko menshi, hashize
akanya maze mpita mubaza,
Njyewe-………..
Ntuzacikwe na Episode ya 47…..
[6/10, 15:56] +250 788 819 279: Episode 47: Nelson
ahangayikishijwe n’ amagambo
macye Brendah amubwiye
Njyewe-“ Ooooh! Urakoze cyane ni ukuri, nonese Cici!
Izina ryanjye rikwibutsa iki niba atari ibanga wabikiye
undi utari njye?”
Send.
Nkimara kohereza iyo message narategereje umunota
urashira, ibiri irashira uwa gatatu mbona avuye Online
sinabitindaho mpita mureka, ahubwo nsubira inyuma
nihuta.
Uwo nashakaga nta wundi namwe murabyumva yari
Brendah ma Belle maze mfungura chat ye vuba vuba
nitegereje neza hejuru nsanga hashize iminsi itatu
atajya Online.
Nkimara kubibona ako kanya sinabishyikiye neza
nagizengo ndibeshye maze ndeka kumwandikira
ahubwo mpita muhamagara, mu gushyira ku gutwi
numva numero ye nticamo.
Byari ibihe bibi kuri njye kuko ako kanya nagiye kure
cyane mu bitekerezo, nibajije impamvu iyo minsi itatu
ishize tutavuganye ntangira kwishinja ikosa ryo kuba
wenda narabaye nk’umuta nyamara ntabigambiriye,
icyo gihe nahise mbona neza za ngaruka zo kuba kure
y’uwo ukunda, nyamara njye nawe disi twari
twarishingikirije Online!
Nongeye kwibuka wa munsi muvugisha mubwira ko
Gasongo yakoze Accident, yaranyitabye mu
kumvugisha numvaga nta mbaraga, numvaga afite
byinshi byo kumbwira gusa ubanza ahari yaranyihoreye
kuko yumvishe ntari hamwe kubera ibyago bya
Gasongo.
Nkiri kwibuka ibyo byose ari nako mbiburira igisubizo
nagiye kumva numva Mama Brown.
Mama Brown-“ Ariko Nelson! Nta kibazo ufite?”
Njyewe-“ Nta kibazo Mama! Rwose… nako se nuko ntari
kuvuga?”
Mama Brown-“ Nelson! Ndi umubyeyi mu gihe
tumaranye ntabwo ari uko nsanzwe nkubona! Dore
wiheje mu biganiro byanjye na Mama Kenny, wanga no
kurebana Film n’abandi ahubwo urigunga, ntuzi ko ari
bibi koko? Nelson, ufite ikihe kibazo?”
Njyewe-“ Mama! Nta kibazo nako nari ndi kuganira
n’abandi kuri telephone erega!”
Mama Brown-“ Uuuuuuh! Abo mwaganiraga se nibo
batumye se uhindura isura?”
Njyewe-“ Eeeeh! Ngo isura? Isura yanjye se
yahindutse?”
Mama Kenny-“ Yoooooh! Disi koko ubanza sinzi
ukuvuze, ndebera rwose ukuntu ameze, uziko ameze
nk’ugiye kurira?”
Ooooh My God! Muri ako kanya nabuze icyo mvuga,
nanirwa kwisobanura impamvu ibyo bimbayeho
ahubwo mpisha isura ndasohoka njya hanze nkomeza
gucishamo numero ya Brendah ariko amaherezo
birangira mubuze burundu.
Nkiri hanze nagiye kumva numva umuntu unkomyeho
mpindukiye mbona ni Gasongo uhansanze maze ahita
ambwira,
Gasongo-“ Nelson! Ese iyo ubituma hari icyo ko njye
nari kwihangana?”
Njyewe-“ Uuuuuh? Ibiki se Gaso?”
Gasongo-“ Bya Gahuzamiryango yewe! Uzi ukuntu turi
munzu narebaga ukuntu uri kwitegereza ka fanta
ugacika intege, Bro! Numvishe nkugiriye impuhwe
kabisa nituzamuka wihine kwa kazungu ukagotomere!”
Njyewe-“ Gaso! Wapi icyo sicyo kibazo ngize, ahubwo
uwakubwira ibiri kumbaho ntiwakwishimira kubyumva”
Gasongo-“ Eeeeh! Ni ibiki se kandi Nelson? Mbwira
kabone niyo nagufasha kurakara nta kibazo Muvandi ”
Njyewe-“ Gaso! Uzi ko nabuze Brendah ahantu hose ?”
Gasongo-“ Uuuuh? Ngo Brendah wamubuze? Byagenze
gute se?”
Njyewe-“ Umbaze nkubaze!”
Gasongo-“ Ooooolala! Pole sana Bro! Wenda wasanga
telephone ye yagize ikibazo nako ni nabyo njye buriya
njya nerekwa ”
Gasongo akimbwira gutyo telephone yanjye yahise
isona maze ndebye nimero impamagaye nsanga ntayo
ngira, ngira amatsiko nsunika nganisha kuri yes nshyira
ku gutwi.
Njyewe-“ Yes Hello!”
We-“ Nelson!”
Njyewe-“ Karame!”
We-“ Umva ni Brendah sha!”
Njyewe-“ What? Ngo Brendah?”
We-“ Yego Cheri! mbabarira nahinduye ijwi ariko nanjye
sinjye, sha uziko nihishe?”
Njyewe-“ Ooooohlala! Bre! byagenze gute? Wihishe
kubera iki? Ahubwo se numero yawe ko itariho?
Ndahangayitse ni ukuri kandi rwose mbabarira niba ari
njyewe wabiteye ”
We-“ Sha Nelson……”
Akivuga gutyo Telephone yahise yikupa nkandagura
vuba vuba nshaka numero yari ampamagaje ariko
nkanze yes numva bambwiye ko itariho ndongera
mpamagara bwa kabiri n’ubwa gatatu biranga, nirukira
kuri yayindi isanzwe ye nayo ndayibura numva intege
ziracice ngiye kwicara hasi Gasongo aramfata.
Gasongo-“ Eeeeh! Ave se uticara aho ntabwo uzi ko
isabune ihenda? Ahubwo se bigenze gute Muvandi ?”
Njyewe-“ Gaso! Sinzi niba ibyo numvishe ari byo, uziko
Brendah ari we wari umpamagaye?”
Gasongo-“ Uuuuuh? Nonese arakubwiye ngo wicare
hasi?”
Njyewe-“ Niyo aba ari byo ambwiye wenda ubu mba
nagezeyo, kuko ndi umugaragu wurwo yankunze!”
Gasongo-“ Nelson! Nonese akubwiye ngo iki? Nawe se
imodoka iraje ngo Paaafuuu?”
Njyewe-“ Gaso! Mbabarira witera ubuse umutima
wanjye usesa intimba, Brendah ashobora kuba ari mu
byago”
Gasongo-“ Inka yanjye? Brendah ari mu byago gute se
kandi?”
Njyewe-“ Gaso! Iriya numero impamagaye nsanze yari
we, ndamwitabye arambwira ngo “Ni Brendah” maze
arambwira ngo “Arihishe” mu gihe nkimubaza byinshi
telephone ihita ivaho muhamagaye biranga”
Gasongo-“ Apuuuuu! Ese nibyo? Ubwo se ko telephone
ye yavuyeho urumva atari yitije iy’abandi ngo
aguhamagare akubwire ko iye bayimwibye maze
akihisha nyine ngo nyirayo atamubona!”
Njyewe-“ Oya Gaso! Ubwo se urumva yagomba kujya
kwihisha kweli?”
Gasongo-“ Nonese indi mpamvu wowe urumva ari iyihe?
Humura wana, ahubwo ushobora kuba umukumbuye
cyane ukaba utangiye kurwara indege”
Naracecetse gato ndongera ndatecyereza mbona ntacyo
narenzaho nta kundi nagiye muri mood ya Gasongo
maze ako kanya duhita twisubira muri salon kwa Mama
Kenny tukigeramo.
Mama Brown-“ Nelson! Uziko nari mbabuze ngo
mbabwire ko tugiye!”
Njyewe-“ Ooooolala! Ubu koko musubiye ku Gisenyi?”
Mama Brown-“ Nta kundi tugomba gutaha, ahuwo dore
Mama Kenny nguyu, ni ukuri muzamufashe kandi
mumutere ingabo mu bitugu dore muri amashami we na
kenny bakugamamo akazuba bibaye ngombwa !”
Mama Kenny-“ Oya ibyo byo nibyo pe! Erega nanjye
mba nkeneye kubona Nelson umwana wanjye yatabaye
maze bikaba umugisha kuri we ndetse bikamuhindurira
amateka”
Gasongo-“ Humura Mama Kenny! Kenny ni uwacu
ahubwo iyi ntambwe niyo twashyugumbwaga gutera
none dore twayiteye, utwitege ahubwo turaje tubasure
mutwinube ”
Mama Kenny-“ Hhhhhh! Oya ntabwo twabinuba ni ukuri,
ahubwo muzajye muza mwisanga”
Njyewe-“ Murakoze cyane! Kenny uzaza kudusura ryari
se?”
Kenny-“ Eeeeh! Nuliso! Hahandi kwa Nyogokuru se?”
Njyewe-“ Hhhhhh! Niho ukumbuye se Kenny?”
Kenny-“ Yego! Maze Nahita nsura na Kaliza !”
Gasongo-“ Ambaaaaa! Si ngaho! Kenny bivuge neza
se?”
Mama Kenny-“ Ibyo ni ibiki se kandi noneho? Kenny,
Kaliza uwo ni uwa hehe?”
Mama Brown-“ Erega Kenny wawe azi byinshi buriya
ntugirengo? Uwo Kaliza ni gashiki ka Gasongo!”
Mama Kenny-“ Eheeee! Singaho mbonye umukazana !”
Twese-“ Hhhhhhhhhhh!”
Tugiseka telephone ya Mama Brown yarasonnye maze
akora mu isakoshi vuba vuba arebyemo ahita avuga.
Mama Brown-“ Eeeeh! Ndabona ari John ubanza ari ku
muhanda, Mama Kenny bye rero tuzongera ”
Mama Kenny-“ Yoooooh! Urugendo rwiza disi, ni ukuri
kandi murakoze cyane Imana ibahe umugisha”
Njyewe-“ Mama Kenny! Rero twe ubwo mwatwemereye
kwisanga igihe icyo ari cyo cyose uzajya ubona
tubatashyeho”
Mama Kenny-“ Ntiwumva se ahubwo! Ni ukuri ni byiza
cyane natwe igihe cyose tuzajya duhora tubiteguye!”
Twahise duhaguruka mfata ukuboko Kenny turasohoka
tumanuka hepfo ku muhanda tuganira tugezeyo koko
dusanga imodoka ya John iparitse maze dusezeraho
Mama Kenny na Kenny twinjira mu modoka John
ashyiramo iya mbere n’iya kabiri dufata umuhanda.
John-“ Ayaya! Ntabwo natinze se?”
Mama Brown-“ Ugira uti se twe twigeze tureba no ku
isaha? Twakomeje kwiganirira tuyoberwa igihe
amasaha yagendeye”
John-“ Nanjye umuntu twari tugiye kubonana yantindije
cyane atuma nica amasaha, Eeeeh! Nelson, uwabasiga
ahangaha se nkabaha ka ticket mugafata utu moto hari
ikibazo ?”
Mama Brown-“ Uuuuuuh! Wabagejeje mu rugo se
ahubwo? Hari ubwo ari kure cyane se?”
Njyewe-“ Oya ntabwo ari kure cyane ariko niba
amasaha yabagendanye ntacyo twazamuka n’amaguru
Gasongo akaba ananura n’ingingo ”
John-“Eeeh! Ahubwo ibyo ni ngombwa rwose, ahubwo
sinzi impamvu muganga yibagiwe kubibabwira”
Akivuga gutyo twari tugeze kuri parking maze John
ashyira imodoka ku ruhande, mbere yuko tuvamo.
Mama Brown-“ Gaso! Akira nguhe aka jus ukomeze
wihangane kandi bibaho muri byose ujye wiremamo
ikizere, ntugacike intege kuko ubuzima ntibutana
n’ibibazo ”
Gasongo-“ Mama! Ngo aka jus? Wikwigora rwose nta
kibazo, ahubwo ninjye wakabashimiye cyane, kwitanga
mukava ku Gisenyi, ni ukuri biri mu bitumye mba meze
neza ubu.
Mama Brown-“ Oya akira mwana wa! Erega muri abana
banjye, buriya uzi iyo uvunitse aho umubyeyi
abyumvira? Girira ko umfite nk’umubyeyi ubuzima
bwakwihereye maze wemere nkore inshingano zanjye”
Gasongo yaracecetse arahindukira arandeba maze
amfumpatiza ikiganza cya Mama Brown ubundi yitsa
umutima avuga rya jambo nkunda cyane riherekeza
amaboko yakiriye maze aravuga,
Gasongo-“ Murakoze ”
Mama Brown-“ Urisanga Mwana wanjye!”
Njyewe-“ Mama! Muri iyi minsi rero dushobora kuza
gusura Brother na Father kuri gereza, buriya
tuzabahamagara mbere yo kuza”
Gasongo-“ Ko wibagiwe na Brendah se?”
Mama Brown-“ Yego Disi! Nta kibazo rwose ahubwo
ntimuzasige na Mama Kenny nawe numvishe afite iyo
gahunda, ahubwo se Brendah si wa mukobwa wa ntuza
ra?”
Gasongo-“ Nuwo nuwo rwose wawundi wajyaga uza
kureba Jojo mu rugo!”
Mama Brown-“ Uuuuuh! Nawe se arafunzwe mwo
kabyara mwe?”
Gasongo-“Oya da! We tuzamusurira iwabo nako ni
ukuvuga ngo we na Nelson bafitanye business! Ni tuza
rero bagomba kongeramo imigabane kugirango
itazahomba”
John-“ Eeeeh! Uzi ko uri umukozi sha! Kora aha rwose!
Aka kanya watangiye no gushinga business? Uzajye
uyicunga neza rero utazagwa mu gihombo ukaririmba
urwo ubonye!”
Njyewe-“ Ooooh! Humura rwose business yacu ntijya
ihomba, nta nguzanyo twatse ndetse nta n’imisoro
dutanga!”
John-“ Uuuuh! Wasanga mudakora forode sha! Eheheee!
Aho ho twabishwanira Nelson !”
Gasongo-“ Ko business yabo benshi bayifuza
bakayibura ra! Urukundo? Ahaaaa!”
John-“ Hhhhhhhh! Ese niyo? Mbega abasore ntunze!
Yewe niba ari iyo nuko nuko sha! Ni muyikora neza
ikunguka nanjye nzabatera inkunga inka y’isine
nzayishorera”
Njyewe-“ Guma guma guma! Ntiwumva se! Urakoze
cyane rwose”
Mama Brown-“ Yego disi ni byiza! Njye mba nanyuzwe
naba bana pe! Urumva ukuntu babivuze koko? Nuko
shenge Imana izabibafashemo ”
Njyewe-“ Murakoze Mama!”
John-“ Ngaho rero reka tugende ”
Gasongo-“ Yego mugire umuhanda mwiza natwe reka
turebe puraki zino modoka”
Twese-“ Hhhhhhhhh!”
Twavuye mu modoka maze irahaguruka iragenda natwe
tuzamuka tujya mu rugo, dutangiye gukata tujya muri
cartier mbwira Gasongo.
Njyewe-“ Gaso! Nyamara twavuga, twasubira ndumva
mpangayitse ?”
Nakomeje gutegereza ko Gasongo ansubuziza ariko
numva wapi, ndebye ku ruhande ndamubura ndebye
inyuma, Yaweee! Nasanze yasigaye inyuma mbega nari
ndi kugenda nivugisha.
Gasongo-“ Nelson! Garuka nkwereke”
Nabanje kwanga ngira ngo ni za karabaye ze ariko
mbonye yakaniye nsubira inyuma mugezeho.
Gasongo-“ Reba hariya Bro!”
Njyewe-“ Hehe se Gaso? Ubwo ubonye karabaye nta
kindi warangarira ndakuzi wowe!”
Gasongo-“ Oya ntabwo ari karabaye, ahubwo uriya
muntu niba ari twe ahamagara sinzi !”
Njyewe-“ Uwuhe se kandi?”
Gasongo-“ Reba hariya kuri kuri iriya nzu yanditseho
ibintu bya Gahuzamiryango yewe !”
Njyewe-“ Uuuuuh! Nonese? Yampaye inka! Uriya
musore se buriya ni twe ahamagara se?”
Natangiye gukora ya marenga abaza niba ari twe
cyangwa atari twe ariko mbona koko ni twe nubwo
nabonaga ntamuzi.
Gasongo-“ Tujyeyo se cyangwa tumwihorere
twigendere?”
Njyewe-“ Nanjye nicyo nibaza, ariko tujyeyo wana,
nonese ko aduhamagara wasanga atuzi cyagwa
akeneye ubufasha bwacu ntawamenya!”
Twatambitse tugana aho yari ari maze tumugezeho
turamusuhuza, mu kumwitegereza neza mbona amaso
si ayo, nabonye narigeze kumubona ariko mu gushaka
neza ahantu naba naramubonye ndahabura maze
nkibyibaza ahita avuga.
We-“ Bite se wangu? Eeeeh Wallh ni wowe tu!”
Njyewe-“ Ni sawa kabisa!”
We-“ Nonese ubu uranyibuka ra?”
Njyewe-“ Njyewe se cyangwa uyu turi kumwe ?”
We-“ Eeeeh! Wapi ni wowe mvuga Bro! Ushobora kuba
utanyibuka ariko njye nkuboneye kure mpita nkwibuka ”
Njyewe-“ Uuuuuuh! Cyangwa uranyitiranyije?”
We-“ Hhhhhh! Wapi njye umuntu wanshiye mu maso
ntago njya mfa kumwibagirwa, nonese umukobwa wo
ku Gisenyi witwa Brendah uramuzi?”
Njyewe-“ Brendah! Ndamuzi! Uuuuuh? nawe se
uramuzi? Ahubwo se wamenye gute ?”
We-“ Hhhhhh! Ntiwumva se ko ari wowe? Ahubwo nyine
karibu muze tube twicaye hano dore mbabonye nubundi
ntegereje n’abandi ”
Njyewe-“ Uuuuuh! Ariko sinakumenye Muvandi, nonese
unzi hehe ?”
We-“ Hhhhhh! Ntiwibuka cya gihe turi iwabo wa
Brendah kuri anniversaire ye ari njye wakwicaje wana ?”
Njyewe-“ Eeeeeh! Bro! Ndakwibutse! Harya witwa
Fabrice?”
We-“ Ahaaaa! Ntiwumva se ko uhabona! Ni Fabrice
kabisa!”
Njyewe-“ Eeeeeh! Long time ”
Fabrice-“ Sana! Urabona ko nzirikana tu! Nonese
musigaye muba inaha? Eeeh! Waranabyibushye kabisa
ubanza urimo neza tu ”
Njyewe-“ Eeeh! Nibyo dusigaye twibera ino njye nuyu
muvandimwe, bamwita Gasongo !”
Fabrice-“ Gaso! Nishimiye kukumenya wangu !”
Gasongo-“ Nanjye ndishimye Muvandi !”
Fabrice-“ Bavandi! Muze tube twicaye hano mukanya
dufite aga party gato n’aba Djama banjye ndumva
mujemo byaba ari sawa nk’umuntu cyagihe
wadukosoye tukemera”
Akimbwira gutyo nahise nibuka cya gihe koko muri
Anniversaire ya Brendah ka gakundi k’abasore baje aho
twari turi maze Brendah agahamiriza imbere yabo ko
mbikwiye mu gihe bo batumvaga ko mbikwiye numva
nikanzemo.
Njyewe-“ Fabri! Nonese ubwo twafatiraho tutari tubizi
kweli?”
Fabrice-“ Eeeeh! Bro, erega buriya twaremeye! Uziko
abantu bose twari turi kumwe wabakosoye! Agent
yabaye Agent ku mbuga nkoranyambaga zacu imvugo
yari imwe! Ngo “Breaking news:“Bruce yasohowe mu
mutaka wa Agent de Me2u, impano yari yazaniye
Brendah ayirira majengo!”
Njyewe-“ Eeeeeh! Ubwo se ibyo se koko byarabaye?
Ndumva ntabyumva neza!”
Fabrice-“ Hhhhhhh! Wowe erega twaremeye, kabisa
ntako utatuzingazinze, ariko se ko mutaza?”
Narahindukiye ndeba Gasongo maze nawe ahita
amenya icyo gukora ahita abwira Fabrice,
Gasongo-“ Bro! Ba wihanganye mvugane na Nelson
Gato!”
Fabrice-“ Eeeeh! Nta kibazo kabisa”
Ako kanya Gasongo yahise ankurura twigira ku ruhande
gato aho Fabrice atumvaga maze arambwira.
Gasongo-“ Bro! Ko ndumva ngize nsa nk’ugize ubwoba?
Twemere tugeyo ?
Njyewe-“Gaso! ………………
Ntuzacikwe na Episode ya 48 ejo mu gitondo
[6/10, 15:56] +250 788 819 279: Episode 48: Aliane aratabaje
ubwo yari yaje gusura
Gasongo na Nelson
Njyewe-“ Gaso! Uriya Fabrice twamenyanye igihe njya
muri anniversaire ya Brendah, niwe Brendah yampaye
ngo nsuhuze bwa mbere, Breandah yamunshyize mu
maboko ye maze ajya kwitegura, nagumanye nawe
maze dutangira kuganira nyuma yo kumbaza icyo
nkora nkamubwira byose ntacyo mukinze aho niho
havuye kariya kazina ka Agent yavugaga ”
Gasongo-“ Ewana! Agent kabisa! Nari narakuburiye
akabyiniriro none burya uragafite?”
Njyewe-“ Gaso! Banza unyumve ibyo ntacyo bitwaye
nushaka utangire urinyite kuva uyu munsi, ubwo
tumaze kuganira Fabrice niwe wanyinjije mu nzu kwa
Brendah ajyana muri salon maze mbuze aho nicara
nihagararira inyuma ,
Igihe cyarageze Brendah arasohoka baba bamuhaye
umwanya ngo yerekane uwo yahisemo ko bafatanya
gukata umunsima uwo munsi maze ankura mu bandi
basore bari babukereye maze ndakandagira ndahamya
ndatambuka dukata gateau ari nako abari aho
basohokaga umwe ku wundi dusigara mu kibuga cya
twenyine ”
Gasongo-“ Eeeeeh! Uziko koko wabakosoye! Reka
babyigambe ni mu gihe!”
Njyewe-“ Gaso! Nakosora nagira, igihe cyarageze
natwe turasohoka tujya hanze ahantu ha twenyine
maze dutangira kubwirana amagambo yari yuzuye
imitima kuri uriya munsi w’ingenzi mu mateka yanjye
maze tukiri aho uriya Fabrice niwe waje ayoboye
igikundi cyari kigaragiye Bruce!”
Gasongo-“ Eeeeh! Ngo Bruce?”
Njyewe-“ Yego Bro! Bruce uzi !”
Gasongo-“ Bruce wawundi waguhondaguye
akagupfurika mu mufuka Kenny akagutabara ?”
Njyewe-“ Winsubiza mu bihe Muvandi! Niwe rwose!
Ubwo Brendah amaze guhamiriza ukuri kwari kumurimo
niho kwahereye kumurya maze final nisanga hariya
Kenny yankuye, nonese Gaso! Urumva nakongera
gusubiza ikirenge mu rwobo narenze kweli? Oya
utabara nawe ntabarwa reka twitahire tujye kurya
ducye twacu twiryamire ”
Gasongo-“ Nelson! Njye nikundira ibirori buriya, ndumva
njye twakwikozayo gato tukiganirira n’abandi ba Djama
tu !”
Njyewe-“ Gaso! Ibyo ntabwo mbyanze ariko jya umenya
kugenda ingendo yawe, aho twanyuze naho tugeze ubu
ntago ari aho kubona ababyina tukababyinamo tutazi
n’icyo babyinira, Gaso! Nanubu koko uracyashudukira
ibyiruka? Reka twitahire mwana wa Mama ”
Gasongo-“ Nelson! Mbabarira ni karabaye nkunda zari
zinkirigise ariko kugira umuvandimwe umenya ko
wacumbagiye akaguhereza inkoni ukicumba urugendo
rugakomeza ni ukuri nta kibiruta, ahubwo reka
twigendere bajyane isombe zabo !”
Twasubiye inyuma tugana aho Fabrice yari ari mu
kumugeraho atangira guseka ashyushya intoki ukuntu
maze ahita avuga..
Fabrice-“ Hhhhhhhhh! Rwose mwikwigora mwisakasaka
ngo murebe ko mwagura Lound, ibintu hano biraza kuba
byatse mukanya, mwebwe ahubwo mwinjire mube
mwicaye babahe nka ka Bond 7 tube dutegeteje
n’abandi ”
Gasongo-“ Eeeeh! Icyo kirori ko ndumva araba ari
danger wana?”
Fabrice-“ Eeeeeh! Erega Bru…. Nako mwebwe mwinjire
kabisa n’ubundi erega ntako utadukosoye Agent we!
Mwinjire rwose murisanga ”
Njyewe-“ Ewana, iki kirori ntabwo twakiburamo Bro!
Tugize chance tubonye ligne! Ahubwo reka twikoze mu
rugo twikoreho natwe tuze dusa nkamwe, sibyo se
Fabu?”
Fabrice-“ Aaaaah! Kwambara erega si ngombwa! Ubwo
se mutagarutse navuga ngo iki ko ngize Imana
nkababona?”
Njyewe-“ Eeeeeh? Burya bwose utubonye
wanadushakaga ?”
Fabrice-“ Byihorere, ariko muri izi cartier ubanza
batabazi, uzi ko hano nahiriwe kuva mu gitondo
mbashaka?”
Gasongo-“ Wari uzi ko tuba inaha se? Eeeeeh! Fabu,
uramutse wari uhazi byo nahita nemera ko uri umusaza
muri game wangu!”
Fabrice-“ Hhhhhh! Njye ndarenze! Buriya aba Djama
bose baranyemera bya hatari! Niyo mpamvu bampa
gahunda yo gushaka abantu nkamwe ngahita
mbagwaho niturije nk’umusaza!”
Njyewe-‘ Eeeeh! Erega turakwemera buriya! Ahubwo
twari twaranakubuze, ahubwo se ninde buriya
wakurangiye aho tuba Musaza ?”
Fabrice-“ Hhhhhhhh! Buriya si mwe mwenyine
munyemera, n’abandi bose baranyemera, kwanza
bakimpa map yanyu, nahise nikubita kwa Brendah
mubwira ko nkumbuye wa mu Djama wakosoye Bruce,
aba ambwiye ko mwaje i Kigali musigaye muba i
Remera mbega aranshushanyiriza neza, ewana ibyo
byari bihagije ku mwana uzi umugi nkiza ino nahise
nigumira aha none indobani yanjye irobye ebyiri, Guys
kabisa mwinjire mube mwicaye muri kariya kumba ibyo
kwambara mubireke n’ubundi waratwemeje dushaka
kugushimira”
Njyewe-“ Eeeeh! Uri umusaza wa mugani wawe, reka
ahubwo tugere mu rugo ntabwo ari kure tubanguke
ubundi dutere Stories mbamenere n’ibanga
nakoresheje ”
Fabrice-“ Eeeeh! Ubwo se koko muragaruka Basaza?”
Gasongo-“ Eeeeeh! Ubwo se tutagarutse nti twaba
turaburije wangu? Erega turi abasaza nkawe wowe
humbya gato! Ahubwo se twambare nk’ama nigga
cyangwa nk’aba Djama?”
Fabrice-“ Hhhhhhhhh! Nyumvira Djama wallah! Ubwo se
bitaniye hehe? Mwe mwambare nk’aba Gizzo wana!
Ahubwo mufatireho kabisa !”
Twahise duhindukira tujya ku muhanda moto nazo ziba
zitangiye kutwibunzaho tuzurira vuba dufatiraho ariko
uwababwira ahantu twategeye moto? Hari hafi cyane
hashoboka kuko twagiye nk’iminota itatu gusa tuba
tuvuyeho turishyura moto ziragenda natwe twinjira mu
gipangu ndakingura turinjira tukigera mu nzu.
Gasongo-“ Bro! Mbega mbega weee! Navuka mbonye
Biry wa nyawe!”
Njyewe-“ Uuuuuuuh! Biry se ninde Gaso?”
Gasongo-“ Uriya Fabrice? Yayayaya! Uriya ni Biry
original!”
Njyewe-“ Uuuuuuh! Nonese yitwa Biry? Wari usanzwe
umuzi se?”
Gasongo-“ Eeeeh! Nari nibagiwe ko ako kantu utakazi,
ubundi Biry ni aga terme kavuga Birihanze! Muvandi,
mbonye Birihanze wa nyawe kuva navuka, uzi ko byose
abitubwiye wana? Kandi ngo byari ibanga ra ?”
Njyewe-“ Eeeeeh! Ese nibyo Biry wavugaga?”
Gasongo-“ Uriya ni Biry wuzuye kuva hasi kugera
hejuru, buriya kugirango ahinduke cyeretse
umuhindurije ukamwanika ”
Njyewe-“ Hhhhhhh! Gaso! Winsetsa noneho, gusa kuba
Biry kwe ni akanzu kacu, ibaze noneho ngo yiriwe
hariya adushaka ubwo se kwirirwa hariya ni impuhwe
z’ikirori ra?”
Gasongo-“ Bro! Umva ko wavuye mu mufuka, uyu munsi
bwo wari kujya mu ijerekani, ahubwo se buriya nanubu
urazira Brendah ra cyangwa ni ikindi?”
Njyewe-“ Reka reka ntabwo ari Brendah ahubwo wenda
n’ikindi ntazi, erega nziko buriya babonye ko nta
mahirwe yo guhemuka, Bruce niba yarafunzwe
agafungurwa nziko yahindutse, abaye atarahindutse
akaguma mu buhemu nawe ubwo yazahinduka aruko
bamuhindurije wa mugani wawe Gaso !”
Gasongo-“ Ahaaaa! Reka tubitege amaso, Eeeh! Biry
yanamvugishije menshi none ndumva nshonje reka mbe
niryamiye”
Gasongo yahise yinjira mu cyumba cye nanjye mba
nicaye aho ariko ibitekerezo byari byinshi muri njye,
numvaga ya magambo Brendah yambwiye yisubiramo
mu amatwi yanjye nabifata ngateranyaho nibyo nari
maze kubona muri ako kanya nashyiraho ikimenyetso
cya bihwanye nkabona ikindi kimenyetso cy’akabazo.
Nakomeje kwicara aho ndetse nkomeza no gutekereza
nshiduka nasinziye, nakanguwe na Aliane maze
nshigukira hejuru mbona itara ryaka, nihumura mu
maso maze ahita ambwira.
Aliane-“ Nelson! Ihangane ndagukanguye, ko
wasinziriye aho ngaho se matera yakwanze?”
Njyewe-“Oya ! Ahubwo naguye agacuho ubanza ari
iminsi maze ntaryama ngo nsinzire neza!”
Aliane-“ Ooooolala! Ihangane ni ukuri, nonese Gasongo
ameze ate? Bruno yambwiye ko babasezereye!”
Njyewe-“ Ameze neza murebe hariya mu cyumba niho
abaye yirambitse”
Aliane yahise akomeza yinjira mu cyumba kwa
Gasongo njye nguma aho, akigenda telephone yanjye
iba irasonnye mu kureba neza mbona ni numero ntazi
nyitaba vuba vuba numvaga ko uko byagenda kose ari
Brendah ariko ngishyira ku gutwi nahise numva ari ijwi
ry’umugabo nikangamo.
We-“ Hello!”
Njyewe-“ Yes Hello!”
We-“ Bite byawe?”
Njyewe-“Ni byiza rwose nta kibazo!”
We-“Ni wowe witwa Nelson tuvugane se?”
Njyewe-“ Yego niwe rwose! Mwe ko tutabamenye se
muri bande?”
We-“ Ariko abasore b’ubu ntimucyubaha kabisa niko
sha, wabonye hehe agasore nkawe kabaza izina
umugabo nkanjye, intare yiragira ikicyura ikanywa
amazi ishatse?”
Njyewe-“ Mumbabarire Boss! Ntabwo nari ngamije
kubasuzugura ahubwo nababazaga kugirango
mbamenye maze tuvugane mbazi, mwanyibwira rero
cyane ko mwe numva mwiyizi bihagije!”
We-“ Ngo ndashaka kukumenya? Kumenya uzamenya
kwasamiye hejuru! Icyo nshakaga ni ukumenya niba ari
wowe koko Nelson numvishe avuga kenshi mu matwi
yanjye!”
Njyewe-“ Ariko se ko muvuga nabi mwifuzaga ko
tubafasha iki?”
We-“ Umva ngo aravuga, ahubwo se uri hehe sha?”
Njyewe-“ Njyewe ndi mu rugo rwose!”
We-“ Hehe se nyine? Ariko sha uzi icyo ndi cyo?”
Njyewe-“ Oya ntabwo nshaka kumenya icyo uri cyo
ahubwo nshaka kumenya uwo uri we!”
We-“ Ok! Uraje umbone noneho ngiye guhangana nawe
sasa”
Njyewe-“ Uuuuuuh! Nonese ko numvishe uvuga ngo uri
umuntu w’umugabo urashaka guhanganira iki
n’umusore nkanjye unywa amazi atashatse ntiyiragire
ngo yicyure ?”
We-“ Tuza uraje ubone sha! Agasuzuguro wazanye mu
rugo rwanjye ndashaka kukagusubiza ukagacuruza
muri me2u !”
Njyewe-“ Eeeh! Ngo muri me2u?”
We-“ Ndagirango nkumenyeshe ko niba ushaka
amahoro, sinzahuze amaso nawe n’umunsi n’umwe!
Niko sha, ibyo wakoreye umwana wanjye? Ninkubona
uzabyishyura ukubye inshuro ijana”
Njyewe-“ Uuuuuuh? Ngo umwana wawe? Ni njyewe se
cyangwa wibeshye numero ?”
We-“ Ceceka se nyine? Ariko uzi uwo uvugana nawe?
Cyangwa ?”
Njyewe-“ Nonese ko mutanyibwiye murumva
nabamenya nte? Ntabwo mbazi da !”
We-“ Ntuzanamenya ariko njye nzakumenya byanga
byakunda ni njye nawe tu”
Njyewe-“ Ariko nta mpamvu yo guhangana, niba koko
umugabo nyawe nzi yanga umugayo, agatekereza kure,
ntategekwe n’umujinya ndumva wambwira ikibazo
mfitanye nuwo mwana wawe uvuga?”
We-“ Njye nta mishyikirano ngirana nawe, ariko
uwakumpa gato njye nako ndahari s’amano,
nzagukurikira isata burenge aho nzagufatira
tuzabyenga iminyagara ”
Njyewe -“Uuuuuh! Ibi ni ibiki ra?”
We-“ Nako reka ndeke mayibobo nkawe! urye ndye sha ”
Call end.
Telephone nayikuye ku gutwi vuba nkaho iri kunyotsa,
nitegereza nimero yari imaze kumpamagara sinzi
ukuntu nubuye amaso mbona Aliane ampagaze hejuru
anyitegereza maze ahita ambazanya igihunga.
Aliane-“ Uuuuuh! Nelson, bigenze gute ko numvaga
uvuga usa n’utakamba?”
Njyewe-“ Oya nta kibazo rwose ni umuntu
wansobanuzaga iby’akazi!”
Aliane-“ Uuuuuuh? Cyangwa ni Martin?”
Njyewe-“ Oya ntabwo ari we da! Ni uriya… nako ni
wawundi ushinzwe stock yo ku ruganda wari
umpamagaye”
Ubusanzwe kubeshya cyari icyaha natinyaga, ariko
muri ako kanya nari maze kukigwamo ntabigambiriye,
aho niho naboneye neza ko ibintu byageze iwa
Ndabaga ndetse numva ibyanjye bisa n’ ibinyobeye.
Aliane-“ Nyamara wambwira niba ibyo yagusobanuzaga
naba mbizi nasanga mbizi nkagufasha
tukamusobanurira, cyane ko bibaye ari iby’akazi
bikakunanira byatuma bakugabanyiriza ikizere maze
bakaba banagusimbuza undi !”
Njyewe-“ Reka reka ntabwo bansimbuza rwose ahubwo
reka tunabiveho, mu kazi se bimeze bite?”
Aliane-“ Sha nta kibazo nyine abazaga kukureba bose
nabakiraga gusa Martin niwe waje arambaza ngo: “Wa
musore se ari hehe?” nahise mubwira ko arwaje
Gasongo, maze ahita avuga ngo: “Yatse uruhushya se?”
Sha natangiye kumusobanurira byose uko byagenze
maze arabyumva aransezera aragenda, ariko rero
Nelson ubanza Martin atari akuzi!”
Njyewe-“ Uuuuuh? Gute se kandi? Siwe wampaye akazi
ra?”
Aliane-“ Nonese ko yakumbajije cyane? Sha ubanza
ashaka kukumenya birushijeho Nelson!”
Njyewe-“ Hari icyo bitwaye se ndumva nta kibazo
rwose! Abaye ashaka kumenya birenze ko ndi umukozi
we kuri njye ntako byaba bisa”
Aliane-“ Ooooooh! Imana ishimwe pe! Nari nziko ubifata
nabi kuko namuhaye numero yawe ukoresha kuri
WhatsApp n’amazina yawe yo kuri facebook wenda
ubwo hari akazi ashaka ko muzajya mukorana Online
nka kuriya n’ubundi ukorana n’abakiriya”
Njyewe-“ Alia! Nta kibazo rwose, byaba ari byiza cyane
dore ko byoroshya n’akazi !”
Aliane-“ Sha, sawa rero nari nje kubabaza uko mumeze,
reka nze ndebe ko byahiye kandi uyu munsi mumenye
ko turarira hano !”
Njyewe-“ Oooooh! Nta kibazo Alia, murisanga rwose
hano ni iwanyu !”
Aliane yaragiye ndahindukira mbonye arenze ya roho
nari nafunze ndayirekura ndiruhutsa ntangira kwibaza
ibiri kumbaho bitampa na konji, natangiye kwibaza
uriya mugabo wari umpamagaye akambwira
amagambo nkariya nyoberwa uwo ariwe, nabihuje
n’ibya Brendah nanone mbona cya kimenyetso
cy’akabazo.
Muri ako kanya natangiye gusa nk’uta umutwe mpita
mpaguruka ntangira gutera intambwe muri salon
nzenguruka, nkongera ngakata ngasubira inyuma ariko
mbura inguni ngumamo ngo mbone igisubizo, nkiri muri
ibyo urugi rwarafungutse mbona Mireille yinjiye afite
ibiryo maze ndiyumanganya ntangira kubara.
Njyewe-“ Imwe, Ebyiri, Eshatu, ubu se yajyamo ra?”
Mireille-“ Hhhhhhh! Ese igihe watereye intambwe wari
urimo kubara metero Nelson ?”
Njyewe-“Cyane Rwose, nari ndi kubara niba tapis
nshaka kugura yajyamo hano !”
Kuri iyo nshuro nongeye kubeshya, bwari ubwa kabiri
umunsi umwe nako mu minota micye, nahise mbona ko
burya gukora icyaha bitizana ndetse mbona ko niyo
wagikora utabigambiriye haba hari gitera, icyo gihe
kandi nibwo nabonye ko koko iyo amagorwa aje
akenshi biza byikoreye byinshi harimo n’ibicumuro
gusa nanone ni naho twibuka Imana.
Mireille-“ Ese mama? Yego sha maze nugura aga tapis
nzajya nza kwikandagiriraho nambaye ibirenge, uzi
ukuntu mbikunda!”
Njyewe-“ Humura Mirei! Hano se ko ntawe uhejwe
kalibu rwose !”
Mireille-“ Uuuuuh! Mwabyemeye se wowe na Gasongo?
Ahaaaa! Wagirango nta mbeho yo mu buriri mujya
mwumva, njye maze mba natitiye nkabura n’ibitotsi !”
Njyewe-“ Ooooolala! Pole sana Mireille wacu ntago
imbeho izongera, sibyo?!”
Mireille-“ Woooooow! Ntiwumva se ?”
Ako kanya Aliane, Isaro na Betty bahise binjira ngiye
kubona mbona na Gasongo ahise abyuka ibyo ari byo
byose ubanza yarakanguwe n’umuhumuro wamusanze
mu buriri.
Aliane-“ Uuuuuuh! Mirei! Wowe na Nelson muri gusenga
se ko udatereka iyo plateau ku kameza?”
Mireille-“ Eeeeh! Uziko nari nibagiwe!”
Bose-“ Hhhhhhhhh”
Isaro-“ Mana we! Uziko ahubwo Mireille yari agiye
kuyitereka mu maso ya Nelson?”
Betty-“ Ariko nawe uzi gushyushya di! Jyana ayo ”
Isaro-“ Ni ukuri pe! Nonese ko ariho nabonaga
yirebera!”
Gasongo-“ Suuuuuu! round mutugaburiye y’amagambo
irarangiye hakurikiye iyo kurya, Uuuuh! Ko bihumura
nkaho ari bicye se? Mube muzanye n’ibisigaye
hakibona ”
Twese-“Hhhhhhhhh!”
Aliane-“ Gaso! Humura rwose, wirekure urye uhage ni
wowe turagenderaho nuhaga twe nibwo turatangira
kurya!”
Gasongo-“ Erega ndacyari muri test y’igifu, ndacyareba
niba nta kibazo cyo kwifunga cyagize kuko nirwo
rugingo rungora buri munsi runsaba ngo nduhe ”
Twese-“ Hhhhhhhhh!”
Aliane-“ Sha reka nzane n’ibindi pe!”
Aliane yahise ahaguruka yambara utukweto maze
arasohoka natwe dutangira kurya tugiye kumva
twumva,
Aliane-“Ayiweeee! Mana wee! Muntabare weee! ……………
Ntuzacikwe na Episode ya 49 ejo mu gitondo
[6/10, 15:56] +250 788 819 279: Episode 49 : Bitunguranye
Nelson, Gasongo na Mama
Kenny berekeje ku Gisenyi
Tucyumva Aliane atatse, buri wese aho yari ari
yahagurukanye icyo yari afite, ibiyiko n’amafurusheti
muri ako kanya byabaye intwaro maze dusohoka
duhuruye ariko dutabaye, njye wari impande
y’umuryango nagezeyo mbere mpita mfata Aliane
ndamukomeza n’abandi babaga mu yindi miryango na
bo baba barahageze.
Njyewe – “Alia! Ubaye iki? Mbwira humura ntacyo uba
dore turahari.”
Aliane – “Ahwiiii! Ayiwe, ntakibonye wee!”
Njyewe – “Igiki se?”
Aliane – “Igikoko!”
Njyewe – “Kiri he se?”
Aliane – “Mana wee! Dore giseseye hariya kuri ruriya
rurabo kiragenda!”
Akivuga gutyo Mireille na Betty n’Isaro bari baheze mu
nzu bahise basohoka maze batangira guserereza Aliane
karahava.
Mireille – “Hhhhh! Mbega Aliane! Burya bwose utinya
igisimba? Ubwo wasanga ari nk’ipusi.”
Betty – “Ahwiiii! Sha reka kuvugiraho undi mwana,
ubwo se ari wowe ntiwaba wahamagaye n’abo kuri
Ndiza?”
Isaro – “Hahhhhhh! Iya aba ari njye ngo mpite nkereka
sha!”
Betty – “Ahaaa! Muzi kuvuga kandi niyo musohotse
hanze nijoro mubanza kubyutsanya, mwivugire
mwaguze pack sha.”
Njyewe – “Alia! Ihangane rata ntabwo kikurya, si byo?”
Aliane – “Ahwiiii! Urakoze rata Nelson, ureke bano
bakobwa wagira ngo nako sha buretse umunsi
cyabasumiye nibwo muzabona ko ijuru riri kure.”
Gasongo – “Rata reka nze nkwiherekereze tujye
kwizanira ibiryo.”
Twese – “Hhhhhhhhh!”
Si bwo ibyari ibyago twabihinduye urwenya Gasongo
agaherekeza Aliane bakajya kuzana ibiryo, maze
bagaruka tukongera tukicara! Tumaze kwicara
twaratuje ariko hacamo akanya ukabona Mireille
arasetse, hacamo amasegonda ukabona Isaro ngo
kweee!
Ibyo twarabyirengagije dutangiye kurya ariko mu kurya
nongeye gusubira muri ya mood ya kare ari na byo
byatumaga buri kanya bambwira ngo: “Ariko Nelson ko
utarya?”
Muri ako kanya njye sinabibonaga ko ibiryo byananiye
gusa uko kumpamagara buri kanya ni byo byanyeretse
ko nshobora kuba nagiye kure maze nihagararaho
ngerageza kurya.
Twashoje kurya dukomeza kwiganirira amasaha na yo
akomeza kwicuma, akuze baradusezera bajya kuryama
maze ntangira gutekerereza Gasongo byose ibiri
kumbaho amaze gutuza ahita ambwira.
Gasongo – “Nelson! Icyo mbona cyo ni uko hari
icyabaye tutazi, kandi isaha ku isaha gishobora kuza
kidusanga, dukwiye guhaguruka naho ubundi
dushobora kwisanga mu gatebo k’amage kandi
tutararemewe kuba ba magorwa.”
Njyewe – “Gaso! Mu kanya katari gato nafashe
ngatekereza byinshi nafashe umwanzuro, bidatinze na
ko ejo ndafata urugendo njye kureba Brendah kandi
sinisubiraho.”
Gasongo – “Uuuuuh! Nelson, ejo koko?”
Njyewe – “Bro! Kuko ejo ari kuwa gatanu mu gitondo
ndazindukira ku kazi hanyuma nimugoroba mfate inzira
nerekeze ku Gisenyi, uko ni ukuri umutima wanjye
umpatiye kwemera uko byagenda kose.”
Gasongo – “Icyo nzi cyo ni uko utansiga, turajyana tu!”
Umugambi twarawunogeje maze tujya kuryama mu
kwirambika ku buriri ntangira gutekereza byinshi ariko
uko byagombaga kugenda kose igisubizo cyari kimwe,
Brendah sinari ngikeneye kumubona Online twari
twariringiye kumubonaho ahubwo icyo nashakaga
kwari ukubonana na we tugahuza imboni nkamenya
byose.
Nazimije telephone maze nyirambika ku ruhande
nirenzaho amashuka nihinahinamo mba nshyizweyo,
aho nari ndi nabonye Gasongo anshiyeho atavuga,
muhamagaye aranyihorera ngize ngo ndamukurikiye
numva ukuboko kunkuruye maze ngihindukiza amaso
mbona kwa kuboko kumfashe ni uk’umukobwa.
Maze kwitegereza neza impeta yari yambaye ku rutoki
rwa musumba zose nahise nzamura amaso nitonze
ndenga urutugu duhuje amaso, ooooh My God!
Nasanze koko wa munsi wageze maze ahita ambwira
ngo: “Nelson fata neza iyo kanzu! Erega wabyemera
utabyemera umunsi ni uyu!”
Nahise musubiza nti: “Umva, ikanzu y’ubukwe iragora
kandi nawe uzi ko uyambariye ku gahinga.”
Yarongeye arambwira ngo: “Ibyo ntacyo bimbwiye! Icyo
nzi cyo ni uko ubu uri umugabo wanjye, ngaho nawe
rero yifatire ku gahinga niba atari wowe ni mwene
wanyu watumye nanama ku gahinga.”
Twakomeje gutambuka ariko mu nzira twacagamo nta
n’inyoni yatambaga, nta mugenzi wagendaga yewe nta
n’uwari aduherekeje ahubwo hatamaga amajwi
y’abasekera kure, twigiye imbere gato aba arambwiye
ngo: “Hagarara gato yewe urukweto ruvuyemo, ariko
ubundi ubu tuzagenda n’amaguru tugereyo? Yewe,
gusanga umutindi ni nko gukandagira ku ishashi
ishashe ku mwobwo.”
Njyewe – “Ahaaaa! Iyaba wamenyaga ko ari wowe
wayiramburiyeho ntiwakabaye winubira kugenda
n’amaguru usekwa uvugirizwa induru hoshye
igisambo!”
Yahise azura umugara maze avuga ankankamira cyane
ngo: “Ererere! Urambwiye ngo ndi igisambo?”
Naramwitegereje neza duhuza amaso maze mubwira
ntuje nti: “Ukuri nubwo kuryana ntigusaza yewe
ntikunakoboka, kuzakomeza kube ukuri kandi
kuzakurya iminsi yose mu gihe njye ugufite nakiriye
byose akaba ari na yo mpamvu mfashe ku kanzu
y’ubukwe wambaye.”
Yahise yikaraga maze asa n’unsiga ageze imbere
arahagarara nanjye mugezeho ndahagarara maze ahita
avuga: “Nta muntu numva urira ra?”
Nanjye ndamusubiza ngo: “Reka ntawe numva ahubwo
ndumva abaseka gusa!”
Yahise yongera atera intambwe nanjye nkomeza
kumujya inyuma maze arongera arahagarara aravuga:
“Nyamara ndumva umukobwa urira ndetse
wanahogoye!”
Nateze amatwi maze koko numva umukobwa urira
mpita mubwira: “Eeeeh! Koko byo nanjye
ndamwumvise, ubwo se uwo ni nde ko harize Brendah
wankunze ntabikwiye none bikaba… nako reka nere
kwitera agahinda!”
Nkimubwira gutyo yahise ahindukira areba inyuma
yacu asa n’uwikanze maze ahita ambwira: “Askii!
Kariya se ni wowe wakabwiye ngo kadukurikire?”
Ngihindukira vuba nabonye umukobwa wambaye
ikanzu y’umukara ndetse yari yipfutse mu maso hose
maze mu gihe nkirekuza ikanzu y’ubukwe nari mfashe
na we ahita akuramo igitambaro yari yipfutse nkibona
isura ye mpita nsakuza cyane “Brendahhhhhh!”
Nahise nshigukira hejuru! Mbega inzozi weeee? Burya
ibyo nabogaga byose narotaga? Ako kanya Gasongo
yahise ampamagara cyane ndetse aza yifuta mu
cyumba cyanjye.
Gasongo – “Nelson! Ubaye iki ko usakuza cyane
uhamagara Brendah?”
Njyewe – “Gaso! Inzozi, inzozi yewe!”
Gasongo – “Tuza Nelson! Wihumeka cyane humura
ntacyo uba dore bwanakeye!”
Njyewe – “Ahwiiiiii! Ubu se koko ibi ni ibiki ndose koko
Gaso?”
Gasongo – “Ngaho banza uryame uruhuke Nelson!
Humura kandi ntacyo uba dore zari inzozi.”
Hashize akanya ndatuza mu gihe Gasongo atangiye
kumbaza ibyo nari ndi kurota ndabyibagirwa gusa
nibukaga ko mbonye Brendah.
Gasongo – “Nelson! Ashobora kuba ari indege tu!
Ahubwo byuka woge tujye kugakora ubundi twerekeze
ku Gisenyi.”
Numviye Gasongo maze ndabyuka mfata esui-main
njya muri douche mvuyeyo nditunganya neza mfata
telephone ndayatsa nongera gucishamo numero ya
Brendah ariko noneho wa muntu uvuga ko numero
itaboneka yendaga kunyirenza kubera inshuro
nayihamagaye yanga gucamo.
Bikomeje kwanga nahise mpamagara numero ya Mama
Kenny mubwira gahunda ya nimugoroba ahita yishima
cyane ambwira ko nta kibazo indi gahunda yari afite
ayisubika tukajyana ku Gisenyi ari nabwo nahise
mpamagara na Mama Brown anyitaba vuba.
Mama Brown – “Hello Nelson! Ko wazindutse cyane
mwana wa?”
Njyewe – “Oui Mama! Ndakuramukiye wihangane!”
Mama Brown – “Humura disi nta kibazo rwose, ahubwo
se, uzi ko nanjye nari ngiye kuguhamagara ngo
nkubaze iby’inzozi nakuroteye?”
Njyewe – “Uuuh? Ngo inzozi wandoteye?”
Mama Brown – “Yego! Uzi ko narose ngo wahombye
ndetse ngo uri no mu manza?”
Njyewe – “Inka yanjye? Ngo warose nahombye ndetse
ndi mu manza? None se ko mu kazi kanjye ntajya
mpura n’amafaranga urumva nahomba gute?”
Mama Brown – “Nanjye byanyobeye pe! Ariko nubwo
njya nkabya inzozi izi zo ubanza ari amahomvu!”
Njyewe – “Humura Mama! Ahubwo nashakaga
kukubwira ko nimugoroba tuza aho ku Gisenyi ejo mu
gitongo tukazasura Papa n’umuvandimwe ndetse
nkajya no kwa Brendah.”
Mama Brown – “Uuuuuh? Uti muraza ino? Si ejo twari
turi kumwe ra? Ubwo se aka kanya koko muhise
mupanga kuza?”
Njyewe – “Mama! Ni ukuri byemere bibaye ngombwa,
kandi na Mama Kenny yabyemeye turazana.”
Mama Brown – “Nabyanga nihekesheje iki se mwana
wanje ko ari amahirwe disi aje ansanga, rwose ni
karibu turabiteguye.”
Njyewe – “Murakoze Mama!”
Call end.
Namaze kuvugisha Mama Brown ampamagara na John
mubwira uko bimeze maze mvuye kuri telephone ndeba
utwangushye nshyira mu gikapu ndasohoka nsanga
Gasongo na we yarangije kwitegura turasohoka
turakinga twerekera ku kazi.
Twageze aho nakoreraga Gasongo arankomeza maze
ndakingura ndinjira ndicara ndatuza ntangira akazi,
Aliane yaje asanga nafatiyeho dore ko nari mfite byinshi
byo gukora kubera iminsi nari maze ntahaboneka.
Amasaha yakomeje kwicuma muri cya gihe cya pause
mfata aga telephone kanjye njya Online, ngifungura
WhatsApp message zatangiye kuza ari nyinshi
ndategereza ngo zibanze zirangire, zikimara kurangira
nahereye ku murongo ntanga ibisobanuro bitandukanye
nabaga nasabwe n’abakiliya ku bijyanye n’akazi ariko
ngeze kuri nimero imwe ndikanga.
Iyo nimero yari ifite profile picture yanjye nkitegereza
neza niba koko ari njye nahise mbona message ije
yavugaga ngo: “Ariko Nelson! Umuntu arakwandikira
ukabibona ukamwihorera koko?”
Nahise nsubiza vuba ngo: “Ooooh! Pole kabisa, ubu
nibwo nkiza Online nari ndi gusubiza message nyinshi
ariko ni wowe nari ngezeho.”
Send.
Hashize akanya yahise yandika ngo: “Ese Mama? Nari
ngize ngo ukomeje kwesa imihigo yo kunta kandi ari
mwe nasigiwe.”
Nkimara gusoma iyo message amatsiko yariyongereye
maze ntangira kwibaza uwo ari we maze mpita nandika
vuba ngo: “Oya, iryo kosa sinarikora ahubwo ihangane
unyibwire niba bishoboka kuko ndabona iyi nimero
ntayifite.”
Send.
Ntiyatinze kunsubiza yari Online koko! Message
yohereje yaje ivuga ngo: “Mana wee! Reba kuri profile
picture urahita umbona sha!”
Nagize ngo narebye nabi maze ndongera nkanda ifoto
ngo ndebe neza, ariko n’ubundi ndibona maze mpita
nandika vuba ngo: “Ko mbona se hariho ifoto yanjye?
Wabona ntari kwiganiriza ntabizi?”
Send.
Ako kanya yahise ansubiza twa tumenyetso duseka
cyane maze ahita yongeraho indi message ivuga ngo:
“Mbega Nelson! Sha ihangane ndagucanze ariko
ntabwo nari naherutse guseka ni ukuri.”
Nkimara gusoma nanjye nahise nsubiza vuba vuba ngo:
“Isekere rwose! Inseko buriya n’umutako ubera buri
wese kandi ntuhenda, Imana yawuduhaye nk’impano
ikwiye kuko yari yabonye ko binezeza ababibona, Eeeh!
Merci kandi ku gafoto kanjye washyize kuri profile yawe
urantunguye cyane pe!”
Send.
Nta n’amasegonda aciyemo yahise asubiza message,
yaje ivuga ngo: “Ooooooh! Urakoze sha, none se
umuntu witwa Dovine uramuzi?”
Inka yanjye! Nkimara gusoma iyo yo nabaye
nk’ukubiswe n’inkuba! Ntangira kwibaza niba ari
nimero ya Dovine ntari nkifite, nahise nigaya ndetse
nsha bugufi maze ndandika ngo: “Ooohlala! Dovi! Ni
wowe se koko?”
Send.
Yahise asubiza vuba cyane ngo: “Sha ni njyewe
Nelson!”
Nkimara kumenya ko ari we nanjye intoki zabangukiye
kwandika ngo: “Ooooh my God! Ni ukuri ni surprise
y’umunsi kuri njye, mbabarira ntabwo nakabaye
nkubaza ngo ninde ahubwo nakabaye narakwandikiye
cyangwa nkaguhamagara akaba ari wowe umbaza ngo
ndi nde, ni ukuri mbabarira na none”
Send.
Nakomeje gutegereza ko asubiza kandi koko Dovine
ntiyatinze yahise ansubiza ako kanya ngo: “Humura
ndabizi namwe muba muri mu kazi kandi nzi ko
mukisuganya ngo mufatishe ubuzima,
narabyihanganiye pe!”
Maze gusoma ako ka message nahise niruhutsa mbega
numvise hari umutwaro nari nikoreye ntuye, nandika
nitonze ngo: “Urakoze cyane Dovi! Ni ukuri kose nyuma
yo gutsindwa uraje ubone kubyuka kwacu ndetse ubone
neza ko tutagutaye, si byo Dovine wacu?”
Send.
Ako kanya nahise mbona message ye ivuga ngo: “Yego
sha! Ndategereje kandi ndagusabye ntibibe ibyo guhera
ahubwo byigaragaze muri iki gihe Nelson!”
Nanjye nahise musubiza vuba vuba nti: “Kubita imfubyi
wowe gusa, ubwo watwihanganiye ku byatambutse iki
ni cyo gihe cyo kugusigasira nk’igisabo cyasizwe
kijishwe hagati yacu kandi tuzishimira kukimurika
kitaratewe ibuye, Dovi! Uko ni ukuri kwacu”
Send.
Nakomeje gutegereza hashize akanya Dovine ahita
yandika ngo: “Ooooooh! Urakoze cyane Nelson! Nanjye
ndahari ku bwawe nako ku bwanyu! Ese ujya wibuka ko
ari wowe namenye mbere ya Brown?”
Nkimara gusoma iyo message nahise nsubiza amaso
inyuma maze nibuka byose mpita nandika vuba ngo:
“Yego Dovi! Ndabyibuka kandi binyongerera inshingano
mfite hagati yanyu, humura ndaje nigaragaze ubone ko
ndi wa wundi wishimiye ko wowe na Brown muhuza
ibiganza nkabashagara mushashagirana, ahubwo se
Dovi! Uri inaha i Kigali?”
Send.
Hashize akanya ntegereje maze mbona Message iraje
nyisoma vuba, yagiraga iti: “Oya sha, bya bindi byo
kwiga byaranze nigumira inaha, ubu nibereye ku
Gisenyi, ahubwo se ubundi uzansura ryari?”
Nashyugumbwe kwandika ko umunsi ari uwo
tukerekeza ku Gisenyi ariko ni na byo ntabwo
nakwirenganya byari ibyishimo byanjye, nahise nandika
ngo: “Wooow! Wagira ngo wari wabimenye, uzi ko uyu
munsi nako mu kanya njye na Gasongo tugiye kuza?”
Send.
Dovine yahise ashyiraho twa tuntu tubyina maze
yongeraho na message ivuga ngo: “Woooow! Welcome!
Kandi ugomba kunsura bya nyabyo ntabyo kubipa! Ni
ukuri mfite byinshi byo kukubwira.”
Sinatindiganyije gusubiza nahise nandika vuba ngo:
“Humura rwose turahari ku bwawe kandi ejo witegure
tuzajyane kureba Brown na Papa we si byo?”
Send.
Haciyemo akanya maze Dovine ahita ansubiza ngo:
“Ntacyo tuzabireba nuhagera.”
Nanjye nahise nsubiza nitonze ngo: “Nta kibazo Dovi!
Ndabyizeye kandi nzi ko cya gihe utubwira ngo
tuzamugusurire wikiniraga, uzi ko ntari nzi ko ugira
blague nka ziriya?”
Send.
Haciyemo akanya gato maze ahita yandika ngo:
“Hhhhhhh! Wowe ngwino yewe ahubwo reka mbe nkora
isuku turongera!”
Nanjye nahise nsubiza vuba ngo: “Se you Dovine wacu
dukunda!”
Send.
Nkimara kohereza iyo message nanjye nahise mva
Online maze ntondeka ama dosiye nagombaga
gushyira Mama Brown maze kwishyira ku murongo
mbwira Aliane.
Njyewe – “Alia! Noneho uyu munsi ko waje nta kuvuga
byagenze gute? Nta pack waguze wa mugani wanyu?”
Aliane – “Hhhhhhhh! Oya sha Nelson, ahubwo hano
hari ibintu byantesheje umutwe ariko ndabisoje.”
Njyewe – “Ooooh! Mu kanya ngiye kuba ngusigiye
bureau rero!”
Aliane -“Uuuuh? Nelson! Ugiye he se kandi?”
Njyewe – “Alia! Tugiye kujya ku Gisenyi mu kanya njye
na Gasongo ariko ntabwo tuzatinda tuzahita tugaruka.”
Aliane – “Yooh? Sha bon voyage ni ukuri kandi ubanza,
na ko tuzabakumbura!”
Njyewe – “Natwe ni uko Alia! Si urwanyu mwenyine ni
urwa twese”
Aliane – “Ariko mbere yo kugenda reka mbanze
ngusabe ikintu kimwe”
Njyewe – “Ikintu kimwe? Ni igiki se Alia?”
Aliane – “……………………….”
Ntuzacikwe na Episode ya 50 muri Online Game[6/14, 09:26] +250 788 650 338: Episode
50: Mu nzira berekeza
ku Gisenyi Mama Kenny
abwiye byose Nelson
Aliane-“ Nelson! Ntuzave ku Gisenyi utabonanye na wa
mukobwa twahuriye inaha ukambwira ko ari Girl Friend
w’umuvandimwe wawe!”
Njyewe-“ Eeeeh! Dovine se?”
Aliane-“ Yego sha! Ni ukuri uzamusure umugarure
n’ugira amahirwe ugasanga ataratannye!”
Njyewe-“ Humura Alia! Tumaze no kuvugana mukanya,
rwose tuzabonana uko byagenda kose!”
Aliane-“ Ntiwumva se! Nanjye ino week end ndaba ndi
kumwe na…”
Njyewe-“ Bruno?”
Twese-“Hhhhhhhhhhh!”
Twakomeje kuganira njye na Aliane amasaha akomeza
gusatira ayo gufata umuhanda, Gasongo aba angezeho
duhamagara Mama Kenny atubwira ko we na Kenny
bafashe iya Nyabugogo dusezera Aliane natwe dufata
iya Nyabugogo.
Twagezeyo mpamagara Mama Kenny atubwira aho ari
tumusangayo ntibyatugoye kumubona twamusanze
yicaye aho bakatishiriza tickets, Kenny akitubona
yahise ahaguruka aza yiruka adusanga araduhobera
atujyana aho Mama we yari ari tumusuhuza
tumwishimiye duhita tujya gukatisha tickets zijya ku
Gisenyi.
Tukigerayo twagize amahirwe duhita tubona imodoka
igiye guhaguruka ako kanya badukatira ama tickets
maze tuyinjiramo turicara dutangira kuganira mu gihe
tugitegereje ko ihaguruka,
Njyewe-“ Mama Kenny ntabwo twagutindiye se?”
Mama Kenny-“Ho ya! musanze natwe aribwo twari
tukihagera, ahubwo se Nelson, ubundi mwapanze gute
kujya ku Gisenyi uyu munsi?”
Njyewe-“ Mama Kenny! Twumvaga bikwiye twanga
gutegereza irirenga dufatiraho!”
Mama Kenny-“ Gaso! Ko utavuga bite?”
Gasongo-“ Eeeeeh! Iyo ndi mu modoka mba ntuje!
Buriya imodoka turaziranye bihagije”
Twese-“ Hhhhhhhh!”
Gasongo-“ Uziko buriya imodoka yangonze ikangarika
ku karubanda ndi umuntu w’umugabo”
Twese-“ Hhhhhhhh!”
Kenny-“ Mbega Grand Frère! Ubwo se yarakugonze
cyangwa ni wowe wayigonze?”
Mama Kenny-“ Hhhhhhh! Kenny, ubwo wowe urumva
umuntu yagonga imodoka ?”
Kenny-“ Nonese ko yo itagira amaso umuntu akaba
ayagira urumva wayirenganya ?”
Twese-“ Hhhhhhhhh!”
Nubwo twasetse ariko kwari ukwihagararaho kuko muri
twe habuze ugira icyo arenzaho, tukiri muri ibyo
imodoka yahise ihaguruka dufata urugendo rurerure
rwerekeza ku Gisenyi.
Twarenze ibirometero bicye ntangira kwitegereza
imisozi mpindukiye mbona Gasongo na Kenny
basinziriye maze njye na Mama Kenny dusigara
twiganirira,
Mama Kenny-“ Nelson! Nubwo mfashe iyi nzira ariko
umutima wanjye urankomanga!”
Njyewe-“ Kubera iki se Mama Kenny?”
Mama Kenny-“ Buri gihe mpora ntekereza ko ari njye
nyirabayazana w’ibibazo byabaye mu muryango wa
Pascal!”
Njyewe-“ Yooooh! Mama Kenny, humura ariko nubwo
ibibazo byaje byahishuye n’ibanga ry’umugisha ryari
kuzahera mu ndiba y’amateka yawe !”
Mama Kenny-“ Yego ibyo ndabyumva ariko uko biri
kose aya n’amateka atambereye kandi iteka anyibutsa
ko natsikiye nkanatsikiza n’abandi ”
Njyewe-“ Mama Kenny! Burya ntawe utsikira mu nzira
itagira ibinogo, kandi ubuzima si umurambi, niba
byarabayeho hari amahirwe menshi yo gusiza utununga
kugirango twe turi i mugongo tuzatambuke twemye ”
Mama Kenny-“ Nk’ayahe mahirwe se Nelson ?”
Njyewe-“ Mama Kenny! Wowe na Mama Brown
utununga twa mbere mwadusijije kare ndetse neza,
akaba ari nayo mpamvu ubu twe nawe turi kuducamo
tudatsikira tukerekeza kw’imfundo twese
dupfunditseho ”
Mama Kenny-“ Uziko koko ari byo Nelson! Nonese ubu
nyuma yibi ?”
Njyewe-“ Nyuma y’ibi nubwo hari ibindi byinshi ariko
icyo twifuza kuri wowe ni uguhuza umutima nuriya
mubyeyi ubereye abo yabyaye ndetse n’abo arera maze
mu nzira ndende akirwana ukamubera umwunganizi
ugirira twe ndetse na Kenny murumuna wacu !”
Mama Kenny-“ Nelson! Ibyo byo Mama Brown
n’umubyeyi w’i Rwanda, ni ukuri njye byarandenze
kandi biranyubaka wese, buriya si nari nziko yansanga
naramusenyeye akanyakira nk’umwana waciwe mu
muryango!”
Njyewe-“ Mama Kenny! Burya se waciwe mu
muryango?”
Mama Kenny-“ Ahaaaa! Nelson, ni njye niciye ntawe
narenganya ”
Njyewe-“ Yooooh? Ihangane Mama Kenny! Haracyari
ikizere nta rirarenga, ikizima ni ugukiranuka n’umutima
nama wawe naho amaboko y’umubyeyi yakira umwana
yo ndabizi neza ntabwo ntabwo ajya ahina”
Mama Kenny-“ Nelson! Buriya mu rugo iwacu ni iyo
kure! Hahandi cyera bitaga ku Gikongoro, navutse ndi
umwana wa kabiri ari nawe wanyuma kuko Mama inda
yanjye yahise imihitana ampa ubuzima we arabubura,
twari umuryango wifashije kuburyo tutacaga inshuro
cyangwa ngo tuburare cyane ko Papa wanjye yari
Pasteri.
Nakuranye n’abandi ariko nkura nteye ukwanjye
bigaragarira bose, nakundaga kwigenga muburyo ubwo
aribwo bwose, iyo abandi bajyaga gusenga njye
najyaga gutembera, bajya kwiga nkirwaza banshyiraho
igitsure bikaba inkoni iryana kuri njye maze
nkivumbura rimwe na rimwe n’ibiryo byabo simbirye.
Ibyo Papa byaramubabazaga cyane maze ku cyumweru
bavuye gusenga akanyicaza akambwira ngo: “Koko
jyane mukuru wawe mu rusengero bavuge ngo abana
ba Pasteri bahaguruke ahagahuruke wenyine kandi
narakubyaye?
Ibyo sinabyumvaga ndetse iyo yabivugaga nahitaga
nigira mu cyumba ngakinga nkiryamira, gusa nubwo
nagendaga yankurikizaga ijambo rivuga ngo: “Humura
uzakura kandi Imana izagufashe nawe uzabyare” ibyo
nkabyumvira mu mashuka”
Njyewe-“ Yoooooh? Ndakumva Mama Kenny!”
Mama Kenny-“ Ku ishuri nigagaho nazaga mperekeje
abandi iyo hazaga umwe inyuma yanjye byabaga ari
igitangaza maze abandi bana bakannyega bavuga ngo
uwanyuma ni mwene Pasteri.
Ibyo byacaga mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi,
mukuru wanjye iyo yageragezaga kubinyumvisha
twarafatanaga intambara ikarota hasi hejuru tugakizwa
na mbuga.
Ibyo byateraga Papa agahinda ndetse agafata iminsi
myinshi mu cyumba cy’amasengesho ari njye ariho
ariko nkanga simbinduke, nakomeje kuba umuswa
ngeze aho ndabirambirwa nshinga ijosi mvuga nemye
ko ntazanasubirayo”
Njyewe-“ Oooolala! Koko se Mama Kenny?”
Mama Kenny-“ Nelson! Uko ni ukuri kw’amateka
yanjye! Nakomeje gukura nkurana uburanga, niba hari
ikintu cyanshimishaga ni ukubwirwa ko ndi mwiza, ibyo
natangiye kubigendera maze ntangira kumva nshaka
kujya nisohokera singume mu rugo kugirango abandi
bandebe.
Ni nabwo natangiye kujya jyana n’abandi gusenga
ariko ntabwo ari uko nabaga ngiye gusenga bya nyabyo
ahubwo bwari uburyo bwo kujya kwiyerekana, mukuru
wanjye na Papa baherukaga tugerayo ubundi nkigira
hanze amateraniro yarangira ngatahana n’abandi.
Papa yatangiye kugira ikizere ko ntangiye guhinduka
maze nanjye nkiyorobeka nkamusaba ibyo nkeneye
byose maze akampa amafaranga ngo njye kugura
nk’imyenda n’utundi tuntu dutandukanye, uwakubwira
imyenda naguraga? Yari yayindi nyine ya mahenure
nabonaga abanyamugi bambaraga maze nkayambara
nihishe.
Bidateye kabiri natangiye kujya naka impushya za buri
gihe, ngaho ngiye mu materaniro, ngaho ngo ngiye mu
masengesho ariko mu by’ukuri aho siho nabaga ngiye,
ahubwo hari umusore wari waranteye akajisho
nabagangiye kwirebera.
Uwo musore niwe wanyigishije byose, umunsi wa
mbere njyayo nagiye nsanga yanyiteguye yari yatetse
ntako atagize, ibyo kunywa aho hafi maze nkicara muri
salon iwe atangira kuntaka ambwira ubwiza bwanjye
maze nanjye nkumva ndi mu bicu neza neza!
Icyo gihe narishimye cyane numva urukundo
namukundaga rwikubye inshuro magana, twarasangiye
maze dusoje amfundurira icupa rya Fanta nawe afata
irya mutziiig akurura intebe aranyegera maze amfata ku
rutu atangira kumbwira ukuntu yahoraga arota
kuzabona umukobwa yishimira nkanjye.
Nelson! Natangiye gutwarwa n’ukuntu yankoragaho
buhoro buhoro nkumva utuntu tunyiruka mu mubiri,
maze ndamwiyaka mubwira ko nitahiye, arababara
cyane ndabibona numva impuhwe ziraje ndamwinginga
ndinda ntaha mbona akibabaye.
Naratashye dore ko nagendanaga imyenda ibiri nagera
hafi y’iwacu ngakuramo iyo nari nambaye ihenuye
nkambara yayindi miremire ishimisha Papa maze
nkinjira niyorobetse.
Nelson! Uwo munsi nageze mu rugo ntangira kwibuka
ibihe byiza nari ndimo ndetse nkajya nisetsasetsa,
mukuru wanjye yarambonye agirango nasaze, ambajije
ndamuseka cyane ndetse ndanamwiyama, ubwa kabiri
nasubiye kwa wa musore ariko noneho ninjye ubwanjye
wijyanye we atantumyeho kuko numvaga nkumbuye
bya bihe.”
Njyewe-“Ooooh my God!”
Mama Kenny-“ Nagezeyo nkumbuye kumwirebera
nk’ibisanzwe aranyakira akurura agatebe atangira
kunkoraho kwakundi nanjye ndamwigana biba mahwi,
yakomeje gusoma ku nzoga ageze aho arambwira ngo
dusangire muhakanira vuba cyane ko kuva navuka ntari
nasomaho ku nzoga na rimwe, nawe arambwira ati:
“Nta kibazo rimwe ntacyo ritwaye” ati: “Ese ko njye
nasomyeho inshuro zirenga icumi wabonye hari icyo
nabaye?”
Koko nasomyeho rimwe ndasharirirwa ariko ndamira
dukomeza kuganira ari nako yongera kunsomya bwa
kabiri hashize akanya aba arambwiye ngo ninze gato
anyereke akantu.
Yarahagurutse njye mbanza kwanga mbona arababaye
cyane numva ngize agahinda ndahaguruka amfata
ukuboko afungura umuryango w’icyumba cye mbanza
kwanga kwinjira, gusa amaherezo narinjiye yicara ku
buriri nanjye ndicara afata album y’amafoto atangira
kunyereka amafoto yose arangira nta foto y’umukobwa
mbonyemo.
Ntabwo naripfanye nahise mubaza impamvu maze
arambwira ngo “Urumva wifuza kujyamo uri uwa mbere
se?” Nanjye nahise musubiza vuba nti “Yego”
Yahise ambwira ati “Ngaho mpa ikimenyetso cyerekana
ko unkunda” nanjye nahise mubwira nti “Rwose
ndagukunda cyane ni ukuri” nawe ati “Amagambo hoya,
ndashaka ibikorwa!” muri ako kanya naratekereje
mbura icyo nkora maze ndamubaza nti “Ese urumva
wifuza ko ngukorera iki?” nawe yahise ansubiza ngo
“Ndashaka ko turyamana”
Nkibyumva nashigukiye hejuru mpita mpaguruka ngo
nsohoke maze amfata ukuboko atangira kumbwira
uburyo aricyo kimenyetso cyonyine cyamwereka ko
mukunda, nanjye nkomeza guhakana ko ntashobora
kubikora niyo byagenda gute.
Yabonye nanze maze ahita ambwira arakaye ati “Niba
ubyanze fata inzira utahe sinzongere no kukubona hano
ugende unyibagirwe burundu kuko utankunda” ako
kanya narahindukiye ndasohoka ngeze ku muryango
ndiyumvira ntekereza ukuntu ngiye kumwibagirwa
burundu kandi namukundaga maze ndakata ndagaruka.
Abonye ngarutse yaramwenyuye nuko aravuga ati
“Ntureba se! Iyo ugenda wari uhisemo nabi, ngaho
icara maze unyereke urukundo rata! Erega uri mwiza
mba ngushaka iruhande rwanjye! Ubwo koko urumva
unsize nasigarana iki?
Nakomeje kumwinga mubaza niba nta kindi
namukorera cyamwereka ko mukunda kitari
ukuryamana nawe maze arahakana ahubwo atangira
kunkorakora byabindi byatumaga ngira ibizongamubiri,
nyuma y’akanya gato mbona akuyemo ishati ntangira
kugira ubwoba iminota micye sinzi ahantu numvaga
ndi, nongeye gusa nk’ukanguka mbona njye nawe
twambaye ubusa”
Njyewe-“ Ooooolala! Mbega?”
Mama Kenny-“ Maze kwisanga uko navutse nararize
ndahogora maze hashize akanya ndabyuka ndambara
nawe arambara njya imbere aramperekeza tugeze mu
nzira aransezera mfata inzira ijya iwacu.
Nageze mu rugo bwije ngize Imana nsanga Papa na
mukuru wanjye ntabahari maze nihina mu cyumba
ndaryama ariko narababaraga bitabaho, bucyeye
mvuga ko ndwaye bambwiye ngo banjyane kwa
muganga ndanga muga ko bisanzwe biza bikikiza.
Bwarije buracya ngenda noroherwa maze kumererwa
neza akayira kajya kwa wa musore ntikasibanganye,
najyagayo buri munsi maze ntagenda ntora ibara koko!
Icyambabaje n’umunsi umwe nagiyeyo ngasanga
yazinze byose ambwira ko yimukiye i Kigali!
Sha nararize cyane ndaboroga, maze nawe arampoza
ambwira ko uzajya aza kundeba kenshi, mbonye nta
kundi ndihanagura ndamuherekeza aragenda nanjye
mfata inzira nsubira mu rugo.
Nkigera mu rugo byaranze, nirirwaga ndira umunsi
wose kugeza nimugoroba n’ijoro kuryama bikanga,
icyumweru cyashize meze nk’uwarembye mbonye
ntabyihanganira mfata gahunda yo kuza kumushaka i
Kigali”
Njyewe-“ Yampaye inka data! Ye?”
Mama Kenny-“ Sha, ubwo nafashe udufaranga twa Papa
maze niha inzira nyine nza i Kigali ariko nahahuriye
n’uruva gusenya, Nelson ni byinshi nuko tugezeyo
ariko iyo nzira natoye niyo ituma ubu ndetse no mu
gihe kizaza nzavuga ibigwi Mama Brown”
Njyewe-‘ Mama Kenny ihangane kandi ukomere ayo
niyo yitwa amateka y’ubuzima, ni cya gitabo utapfa
kubumburira buri umwe wese kuko n’ishuri rikomeye
wanyuzemo nanubu ukaba ugiharanira gutsinda, ni
ukuri urakoze cyane kandi ibyo umbwiye nzabizirikana
mu minsi nsigaje kandi nzubakira ku mateka yawe
maze nkore igikwiye”
Mama Kenny-“ Yego Nelson! Wakoze kuntega amatwi!”
Twavugaga ibyo imodoka irimo guparika muri gare
maze nkangura Gasongo na Kenny abagenzi dutangira
gusohoka, twageze hanze amatara ya n’ijoro yatse
maze maze mfata telephone mpamagara Mama Brown
mubaza aho asigaye aba maze arambwira ngo muhe
umu motal bavugane barangije kuvugana ahamagara
izindi moto dufata umuhanda.
Ntitwatinze kugerayo hari hafi, maze tukiva kuri moto
turazishyura ziragenda, zimaze kugenda ako kanya
narahindukiye mbona Mama Brown aza adusanganira
araduhobera natwe turamwishimira cyane dufata inzira
ijya aho yabaga.
Tukigerayo Mama Brown yaduhaye karibu turinjira
twicara muri salon, hari heza cyane wabonaga
yarakoze ibishoboka byose nk’umubyeyi w’umusirimu,
tukimara gutuza,
Mama Brown-“ Ambaaaa! Erega koko muraje ?”
Gasongo-“ Mama! Nubwo naje nsinziriye ariko
ndahageze tu !”
Twese-“ Hhhhhhhhhh!”
Mama Brown-“ Nuko nuko shenge murisanga! Dore
musanze ntangiye kwiheba ko mutakije!”
Njyewe-“Oya Mama! Ntacyari kutubuza kuza twariraye
kw’ibaba!”
Mama Brown-“ Ni ukuri ndishimye rwose, nonese Gaso,
warakize neza?”
Gasongo-“ Eeeeh! Ndi mushya rwose nta kibazo
ahubwo gusinzira mu modoka nibyo mbonye ahari
nsigaye ndwaye! Niba aruko twanywanye nayo sinzi”
Twese-“ Hhhhhhhhh!”
Mama Brown-“ Hhhhhhh! Ariko Gaso! Wagiye
umbabarira kutsetsa koko ntazasaza imburagihe”
Gasongo-“ Oya Mama wacu! Ntabwo uzi ko guseka
byongera iminsi yo kubaho? Mba ndi kugukwedurira
ubuzima ahubwo !”
Mama Brown-“ Yego shenge! Disi Urakoze mwana
wanjye”
Mama Brown yahise ahaguruka ajya gushyashyana
ariko Mama Kenny abibona vuba ahita amusanga bajya
mu byabo nanjye na Gasongo ndetse na Kenny
dukomeza kuganira hashize akanya twumva umuntu
ukomanze, Kenny agikingura tubona John arinjiye,
John-“ Eeeeeh! Mwaje se? Bite byanyu basore?”
Twese-“ Ni byiza cyane!”
John-“ Uziko nagiragango murabeshya ?”
Njyewe-“ Oya! Ntabwo twababeshya rwose gahunda
twayifashe tuyifashe !”
John-“ Byari kumbabaza impamba nari mbazaniye
nyusubijeyo, Nelson! Akira urufunguzo ujye ku
muhanda ufungure imodoka urebe mu ntebe y’inyuma
uzane akantu mbazaniye ngo dusangire!”
Twese-“ Eeeeeh! Murakoze!”
Twashimiye bya Avance kuko tutari tuzi icyo azanye
maze ndahaguruka mfata urufunguzo ngo ngende ngeze
ku muryango.
Gasongo-“ Hhhhhhhh! Ese Nelson! Ubwo urashobora
gufungura urugi rw’imodoka?”
Njyewe-“ Hhhhhhh! Gaso, niba ukumbuye kureba
imodoka ngwino tujyane ariko ureke kunyiha wana!”
Gasongo-“ Nyamara uraza kunyitabaza, erega wowe
ndakuzi, wenda inzugi za telephone warebaho ariko
imodoka nuyifungura ungaye! Singaha aho nibereye”
Njyewe-“ Gaso! Ubwo ushatse kuvuga ko ari wowe
ubizi rero? Ngaho akira ujyeyo!”
Gasongo-“ Ntiwumva se! Zana ndagutabaye byo, erega
njye buriya nafunguye nyinshi ni nayo mpamvu buriya
zingonga !”
John-“ Hhhhhh! Gaso! Ibiri mu gikarito ubyihorere
utarebamo!”
Gasongo yafashe urufunguzo yikiriza agenda natwe
dusigara duseka reka John we yari yagiye hasi, maze
hashize akanya ahita ambwira,
John-“ Mwihangane rero nabuze uko nza kubafata, nari
ndi kumwe na Martin niwe wantindije gato, numvishe
ariko akunshimira ngo uri umukozi mwiza !”
Njyewe-“ Koko se?”
John-“ Yego rwose ukomereze aho!”
Njyewe-“ Murakoze cyane ni ukuri!”
Tukiri aho Mama Brown yahise aza muri salon aho
twari turi maze akibona John ahita atangara cyane,
Mama Brown-“ Uuuuuuh? John! Waje ryari?”
John-“ Eeeeh! Mama Gaju! Nje nonaha rwose!”
Mama Brown-“ Nari ngiye kumuhamagara ngo uze
urebe abahungu bawe!”
John-“ Hhhhhhh! Nabahumuriwe bakigera ino ahubwo
Kiki mu gitondo namubwiye ngo ateke byinshi bari buze
abyinira ku rukoma, none ndabona ambipa wasanga
aribyo ashaka kumbaza ”
Mama Brown-“ Nti wumva se! Ahubwo dore nibagiwe
kubakira”
John-“ Eeeeh! Mama Gaju, wikwigora naje kugufasha
kubakira ntumye wa musore wundi ngo azane ibyo
nsize mu modoka, umbabarire ntago nigeze nkubaza
ariko nakuzaniye ka vin rouge!”
Mama Brown-“ Oooooh! Nti wumva se! Nuko disi
urakoze, ariko ni ukuri niba abantu beza babaho ni
nkawe!”
John-“ Urakoze Mama Gaju! Kandi urisanga rwose!”
John akivuga gutyo ako kanya Gasongo yahise yinjira
maze atereka ibyo yari azanye ku meza ahita
andembuza nibaza icyo abonye ashaka kumbwira
twihereye maze ndahaguruka turasohoka tugeze hanze,
Njyewe-“ Gaso! Ko umpamagaye se….”
Nkivuga Gasongo yahise amfuka umunwa vuba vuba
maze arambwira,
Gasongo-“Umva ceceka!………………..
Ntuzacikwe na Episode ya 51 ejo mu gitondo…
[6/14, 09:26] +250 788 650 338: Episode 51 : Nelson na
Gasongo bagiye gusura
Brendah bahura n’ imodoka
y ’ umugabo imutwaye
Gasongo – “Wari uzi n’ikindi?”
Njyewe – “Oya ntacyo nzi! Ni iki se Gaso?”
Gasongo – “Bro! Uzi ko Mama Brown ashobora kuba
afite anniversaire uyu munsi?”
Njyewe – “Uuuh! Ibyo se ubikuye he?”
Gasongo -“Ntubonye iriya mivinyo nzanye?”
Njyewe – “Yego nayibonye ariko imivinyo ntabwo ari
yo isobanura anniversaire!”
Gasongo – “Umva se nyine, John ha handi ambwiye
ngo ibirimo simbirebe ndebyemo Imana imbabarire, uzi
ko harimo Gateau?”
Njyewe – “Uuuh! Ngo gateau?”
Gasongo – “Gusa se? Harimo n’utubuji twinshiii,
tumeze nk’amatara ya Kigali, mbonye muri twe nta
wundi muntu ufite imyaka ingana n’iya turiya tu buji!”
Njyewe – “Yampaye inka! Niba ari ibyo noneho
ushobora kuba ufite ukuri?”
Gasongo – “Ikirori cyahiye weee! Ahubwo nanjye imiti
reka mbe nyisubitse nzaba nyikomeza! Kariya ka vinyo
ndabizi nzongera kukabona warongoye!”
Gasongo – “Eh! Gaso, uzi ko uhise unyibutsa inzozi
naraye ndose?”
Gasongo – “Uuuh! Wabona utaraye urongoye, nako
utarose warongoye?”
Njyewe – “Gaso! Narose ngiye kurongora ariko
nababajwe n’uko nari ngiye kurongora undi mukobwa
utari Brendah!”
Gasongo – “Toka Satani mu kurongora kwa Nelson! Ye,
ubwo se birashoboka!”
Njyewe – “Wahora ni iki ko ari na yo mpamvu
nakangutse nsakuza mu gitondo, ariko twizere ko
wenda ari iby’inzozi!”
Gasongo – “Attention! Ubwo urumva ko ugomba
kwitonda ukareba imbere n’inyuma? Buriya inzozi na
zo zirarema niba utari unabizi! Ariko nanjye ndahari
nzajya nkurebera nta shida! Ahubwo tujye kunywa bya
gahuzamirya… Nako imivinyo.”
Njyewe – “Hhhhhhh! Hanyuma se imiti?”
Gasongo – “Ubwo igifu kitifunze ibindi byose ni tayari
wana!”
Njye na Gasongo twasubiye mu nzu maze turicara John
ahita ahereza Gasongo ikirahure nanjye arampereza
aravuga.
John – “Basore! Mwakire munyweho mwumve niba nzi
kwenga neza!”
Twese – “Hhhhhhhhhhh!”
Gasongo – “Oya karafutse, rwose njye nkarebesha
ijisho nkakamenya!”
Twarongeye turaseka ni ukuri ibyari biri aho byari
ibyishimo kuri njye ho byari bigeretse ku bindi kuko uko
buri umwe yasekaga nabonaga bya byishimo, John
yatubwiraga yifuza ko bizashyika ku ndunduro, gusa
nakubitaga agatima kuri Brendah ngasubira bubisi.
Hashize akanya maze Mama Brown na Mama Kenny
bategura ameza barangije baduha karibu dutangira
kurya dusoje turashimira dukomeza gusuka umuvinyo
ibiganiro na byo birisukiranya.
Haciyemo akanya gato si nzi uwahamagaye John kuri
telephone ahita ahaguruka afungura umuryango
arasohoka dusigara aho tuganira, yatinzeyo cyane
maze njye na Gasongo dutangira gukeka ko bya bindi
bishobora kuba ari byo.
Tukibyibaza twese twatunguwe n’itara ryazimye
umuryango ukingutse, buji nyinshi zaka amabara
atandukanye zinjira ziririmbirwa n’umusore tutahise
tumenya neza ako kanya. Uwo musore yaririmbaga ngo
‘Happy birthday to Mama Gaju’, ubundi akavuga ‘to
Mama Bebe’, akongera akavuga ngo ‘to Mama Roda, na
Mariya Rosa’ byose tuyoberwa ibyo ari byo ariko natwe
turamufasha cyane cyane Gasongo wandushaga ijwi.
Twararirimbye turongera turaririmba, Gasongo atangiye
gukorora bacana itara tubona Kiki ni we waje afite
gateau akanaririmba kuriya, si uguseka twagiye hasi
John we yari ari kwihungiza kubera ibitwenge!
Mama Gaju byaramurenze burya iyo umubyeyi abunze
amarira y’ibyishimo mu maso ye abana bo barahogora,
buri wese wari uri aho yarishimye bya bindi by’imbere,
bya byishimo bikuzamukamo ukumva ahantu hose
uragaragiwe, hashize akanya twururutsa ibyishimo mu
mutima John ahita avuga.
John – “Mama Gaju, ngaho ihangane utuzimirize zino
buji zingana n’imyaka yawe umaze kuri iyi Isi, ibi
bikaba bihamya ikamba ukwiye nk’umubyeyi
w’intwari.”
Twese twahise dukoma amashyi maze Mama Brown
arahaguruka aratambuka azimya buji tumwongeza
amashyi atari amasabano aragaruka aricara
yihanagura mu maso natwe turamwigana.
Kiki – “Eh! Muzane umuhoro nako icyuma akate turye!”
Twese – “Hhhhhhhhhhhhh!”
John – “Hhhhh! Uzi ko Kiki ariguyeho koko! Nyabuna
muzane icyuma adukatire maze atugaburire!”
Mama Kenny yabyumvise vuba azana icyuma
agihereza Mama Brown, amaze kukimuha
aratwitegereza twese aravuga.
Mama Brown – “Mana weee! Ni ukuri mureke mbasabe
kandi mutampakanira, ndifuza ko mwese mwaza
tugafatanya gukata ino gateau!”
Wow! Twese twahagurutse vuba turamwegera dukata
gateau ubundi tunamwifotorezaho ibintu byanyuze bya
nyabyo ndetse bikarenga umutima wanjye.
John – “Uyu munsi rero ni uwa Mama Gaju, nizere ko
akomeje kunyurwa no kwitwa ikibondo kuri iyi tariki
ibaho rimwe mu mwaka, nkaba ngira ngo muri aka
kanya atubwire akari ku mutima!”
Mama Brown yaratuje abanza kwitegereza buri wese
wari uri aho maze yitsa umutima araterura avuga
adategwa.
Mama Brown – “Murakoze cyane! Ni ukuri birandenze,
si nari nzi ko uyu munsi wateguwe, yewe sinanibukaga
ko uyu munsi ari wo navutseho. Naherukaga kuwizihiza
kera nkiri mu rugo iwacu, nabwo kera cyane nkirangiza
secondaire.
Nubwo ibi bibaye nk’umuhango, ariko kuri njye hari
ikimenyetso gikomeye mushyize kuri njye kitazasibwa
n’ubonetse wese mu gihe cyose nzaba ngifite ubuzima
nkesha Rusengo.
John, warakoze cyane kunzirikana kuko ndahamya
neza ko Nelson na Gasongo, Kenny na Mama we na
Kiki bari aha batari babizi, ahubwo buriya ndibuze
gutungurwa n’ukuntu wabimenye.
Muri byose ndishimye kandi murankomeje cyane,
nkomeje kubona neza ko inshuti iva ku nzira kandi
nzazirikana iteka uyu munsi mugize usumba iyindi mu
yindi minsi igize uyu mwaka, murakoze!”
Mama Brown asoza kuvuga twakomye amashyi menshi
maze tumwirundiraho tumuhobera, tumuha za
felicitation nyinshi tumaze kwicara.
Kiki – “Mureke tumurabire!”
Ako kanya Kiki yahise aterura ikarito y’umuvinyu usa
n’umutuku agiye gukubita ku munwa ngo anywe
nk’unywa amazi kuri robine, John arahagoboka.
John – “Have sigaho! Ariko Kiki nta soni?”
Kiki – “None se ko njya mbona bavoma hano kandi njye
naramenyereye kunywera kuri robine ntimwareka
nkisayidira?”
Twese – “Hhhhhhhhhhh!”
John – “Mwanyumviye? Mwamboneye ibyo ntunga
iwanjye? Niba ushaka kuvoma fata akarahuri uvome wa
mugani wawe ariko ureke gushyira umunwa kuri
robine.”
Twese – “Hhhhhhhhhhh!”
Gasongo – “Kiki, ariko ubundi vraiment donc wize
where?”
Twese – “Hhhhhhhh!”
Kiki – “Eeeh! Uzabaze njye nize en classe ntabwo nize
a l’ecole! Utandeba gutya ngo unsuzugure, njye
narasomye sha!”
Noneho si ugeseka twarasetse turongera turaseka
twivayo koko, ari na ko dukomeza kuganira hashize
akanya John ahita afata umwanya.
John – “Murakoze cyane ku bwo uyu mwanya mwiza
mumpaye, mu by’ukuri ni ibyishimo byinshi kuri twe
kuko uyu munsi ugeze turi kumwe na Mama Gaju.
Njye iyi tariki nayanditse ahantu umunsi mfata
ibyangombwa bye igihe twari muri process yo gushaka
akazi, itariki maze kuyandika ndayizirikana none
byageze uyu munsi abaturuka i Kigali bati turaje maze
kuri njye biba bibaye mahwi!”
Mama Brown – “Ngo? Nelson, mwaje inaha ntabyo
muzi?”
Njyewe – “Ashwi da!”
Mama Brown – “Mana yanjye?”
John – “Iyi ni yo surprise bavuga kandi izagutere
imbaraga nk’uko wabitubwiye, humura turi kumwe
nawe nk’umuryango ushaka ko mu minsi usigaje
hiyongeraho umwe uwo umwe ukazajya uba
uw’ibyishimo, murakoze!”
Twakomye amashyi menshi Gasongo aranivuga
turaseka noneho bya nyabyo, Kiki agiye kumwigana
aragobwa noneho bihumira ku mirari twese
turambarara hasi, duhembutse dukomeza kuganira
amasaha akuze dusezera Mama Brown na Mama
Kenny duhana gahunda ya mu gitondo. Kiki nanjye na
Gasongo na Kenny tujyana na John.
Baraduherekeje batugeza ku muhanda twijira mu
modoka twerekeza kwa John tugezeyo Zamu
arakingura turinjira tuva mu modoka turamusuhuza
dukomeza muri salon twicara gato tuganira uko byose
byagenze, Kiki na Gasongo baradusetsa karahava
ubundi tujya kuryama.
Nageze mu cyumba nicara ku buriri ntekereza byinshi,
nongeye kwibuka inzira yanjye yo mu buto, nongera
kwibuka uko nakuze, nibuka ishuri ndetse nibuka
umutaka wanjye kugeza aho nari ngeze aho, maze
kwibuka byose nta kindi cyari gisigaye narebye imbere
hanjye.
Nta kindi hari hahatse usibye kubaka ubuzima bwanjye
ndetse nkabwubaka ndi kumwe na Brendah umukobwa
wankunze bwa mbere ndetse agaca umurongo ku bandi,
uwo ni we nifuzaga ko azaba uwa mbere n’uwa nyuma.
Namaze kwitekerezaho nambarira urugamba ninjira mu
mashuka gusa nsaba Imana ngo niba ari inzozi ndota
indinde kongera kurota nk’izo naraye ndose.
Koko ni na ko byagenze mu gitondo nakangutse kare
nihuta njya muri douche mvuyeyo nambara imyenda
myiza nari nateguriye uwo munsi nagombaga
kubonaniraho na Brendah nyuma y’igihe kinini
ntamubona.
Maze kwambara narasohotse njya muri salon,
nkigerayo nsanga Gasongo yicaye wenyine ntungurwa
n’ukuntu yantanze kubyuka, akimbona ahita atangira
bya bindi bye.
Gasongo – “Eeh! Uyu ni Nelson? Cyangwa
ndatombotse?”
Njyewe – “Kubera iki se Gaso?”
Gasongo – “Oya! Iyo myenda niba utayitiye
wayikodesheje kabisa!”
Njyewe – “Gaso, harya iyi myenda ntayo uzi?”
Gasongo – “Buriya wayiguze ndi muri coma nako ni na
ko byagenze kwanza! Gusa byo wambyaye neza! Nizere
ko umpa ijana nkaza kuriguramo igisokozo nasanze
narakibagiwe!”
Njyewe – “Hhhhh! Ntacyo ndariguha ariko ngukire
Gaso!”
Gasongo – “Aha! Si ngaho dore na Kiki araje? Reka na
we abikwibwirire!”
Kiki – “Nahoze mbumva erega ariko njye si ndi nka
Gasongo urara ku bitanda bibiri, akazinduka asaba
ibisokozo njye ndakubwiza ukuri iyo wambara ya
kabutura yanjye nari nambaye ejo wari kuba wabahaye
neza, kandi ntupinge njye nambika na Boss akaberwa
abagore bakaza bamushaka ijoro ryose na ko namwe
mwarabyiboneye!”
Akivuga gutyo John yahise ahahinguka Gasongo
atangira kumucira amarenga amubwira ngo aceceke
ariko Kiki we ntiyabibona arakomeza.
Kiki – “Yiiii! Ugira ngo ndababeshya se? N’ejo hashize
wa mugore waje cya gihe muri hano akansimbukira
akamfata mu ishingu yaragarutse ambaza niba Boss
ahari mubwira ko nta we kandi yari ahari aryamye,
maze kumubwira ko adahari yarambwiye ngo ashaka
kumpa amafaranga ngo nkamukinira dilo ra? Mubajije
iyo ari yo arambwira ngo arashaka ko ndoga Boss
wanjye nemera kubi! Ese buriya yabonaga nabyemera?”
John – “Ngo iki sha? Ibyo uvuze ni ibiki?”
Kiki yarahindukiye akubitanye amaso na John amavi
ayarimiza mu butaka atangira gutakamba.
Kiki – “Boss, Boss! Mbabarira weee! Narabyanze
rwose! Maze kubyanga arambwira ngo namenya ko
nabikubwiye nzabona ibyago!”
John – “Ngaho haguruka umbwire neza uko byagenze
ntacyo ngutwara n’ubundi mbyumvise ntabiteganyaga!”
Kiki – “Boss, uriya mugore yaraje asanga mfite
umwuko kuko ari yo ntwaro nsigaye ngendana ngo
atazongera kumfata mu ishingu, amaze kwijira
yarakumbajije maze mubwira ko udahari, arambwira
ngo ashaka ko dupanga ngo nkaba umukire!”
John – “Ngo gute se Kiki?”
Kiki – “Yahise akuramo ibinote bya bitanu bitukura
n’agacupa gato karimo ibyo ntazi arambwira ngo
nimfate amafaranga maze nzagushyirire mu biryo ngo
nindangiza kubikora azampa andi kandi ngo azahita
aza kuba hano ngo nkomeze akazi kanjye!”
John – “Kiki! Uravugisha ukuri?”
Kiki – “Ni ukuri kose Boss! Urabizi sinakubeshya kandi
umbabarire ko nari narabigize ibanga ni uko nabyanze
nkavuga ko ntabikora akambwira ngo nimbikumbwira
sindaye!”
John – “Kiki, sinakurenganya nawe si wowe, ubwo se
kuki utatekereje ko yaca ku wundi utari wowe
akabikora? Ngaho genda urakoze kubimbwira!”
Kiki – “Boss, urambabariye cyangwa uranyirukanye?
Rwose mbabarira ntabwo nzongera!”
John – “Igire mu kazi kawe nta kibazo Kiki!”
Kiki – “Boss, urakoze weeee! Urakoze cyane ni ukuri!”
Kiki yahise afata inzira aragenda, maze John ahita
yicara aho bisa nk’ibimucanze ukuntu, mfunga roho
ndamubwira.
Njyewe – “Mwihangane ndumva bikomeye ubwo
bashaka kubavutsa ubuzima!”
John – “Nelson, nta kibazo biriya biroroshye ntacyo
bitwaye, uriya ushaka kubikora ndamuzi neza ntabwo
azabigeraho.”
Gasongo – “Eh! Natwe twaramubonye yaje hano duhari,
ahubwo birakomeye cyane niba hari n’ubufasha
wakenera watubwira da! Nta mishinyiko ngira njye
namugarika mwene muzehe sinkina!”
John – “Oya, ibyo mubimparire nanjye ubwo ndamenya
uko ngenda, ahubwo muze ku meza.”
Twashyizeho akadomo maze turahaguruka tujya ku
meza tuvuyeyo.
John – “Ese sha Nelson, wa muntu mufatanyije
business ko ntamubonye bite?”
Njyewe – “Eeh! Ahubwo ni na yo mpamvu njye na
Gasongo twiteguye hakiri kare, tugiye kumureba
dushaka ko tuza kujyana hariya kuri gereza.”
John – “Ok! Nta kibazo nitumanuka turaza kubabwira.”
Twarikirije turasohoka Zamu aradukingurira tugeze ku
muhanda dufata moto twerekeza kwa Brendah.
Bidatinze twageze muri ya quartier nacururizagamo
me2u tuvaho tumanuka n’amaguru, ari na ko
nshishamo nimero ya Brendah ariko ikomeza kwanga
dukomeza kumanuka twerekeza iwabo.
Habura nka metero ijana ngo tugereyo twitegerezaga
neza igipangu cy’iwabo maze tubona imodoka isohoka
iva iwabo dusa nk’abagabanya ingendo, imodoka na yo
iba irakase iza mu cyerekezo twari turimo.
Ikitugeraho yavugije ihoni turahigama mu kureba neza
mba mbonye Brendah yicaye mu mwanya w’imbere
atwawe n’umugabo, mpita nsakuza cyane.
Njyewe – “Brendah!”
Imodoka yaduciyeho irakomeza iragenda igeze imbere
iragabanya ndetse irahagarara dusubira inyuma twiruka
njye na Gasongo tugiye kuyigeraho neza ihita yongera
irahaguruka igenda yihuta idusiga gutyo………………………!
Ntuzacikwe na Episode ya 52 muri Online Game…
*******************
[6/14, 09:26] +250 788 650 338: Episode 52: Igitangaza kirabaye, Nelson yongera
kubonana na Brendah anamubwira inkuru nziza
Inkuru ndende | Yashyizwe ku rubuga na Ange Eric Hatangimana Kuwa 25/03/2017
Saa 04:30
Comments

Gasongo – “Nelson, none se koko umuntu ubonye ni Brendah cyangwa uribeshye ntabwo
ari we?”

Njyewe – “Ni we namubonye, ni Brendah mpuje amaso na we, mbaye nibeshya naba
narahumye simbe ndeba.”

Gasongo – “Oya! Ubwo se yaba ari we imodoka ikaducaho ayirimo ukamuhamagara


akagenda gutyo nta n’amasegonda abiri yonyine aguhaye?”

Njyewe – “Gaso, erega ni we, niba se atari we kuki imodoka ihagaze ikongera
ikagenda?”

Gasongo – “Wasanga wenda bagize ngo twategaga lift bagahagarara bakongera


bakisubiraho.”

Njyewe – “Oya! Gaso, ahubwo reka dukomeze twiruke turebe aho imodoka irengera
nibiba ngombwa tuyikurikire!”

Gasongo – “Nelson, oya! Ahubwo reka dukomeza tujye iwabo tubaze niba ahari cyangwa
adahari, uwo tuhasanga ni we utubwira koko niba ari we ugiye muri iriya modoka
itunyuzeho!”

Naracecetse gato ndiyumvira maze mpina umugongo twongera intambwe dukomeza tujya
kwa Brendah mu rugo, tukigera ku muryango turakomanga.

Twakomanze rimwe, dukomanga bwa kabiri ubwa gatatu tubona urugi rurafungutse,
uwadukinguriye yari umukobwa wambaye itaburiya bigaragara ko yari mu mirimo.

We – “Mwifuzaga ko tubafasha iki?”

Njyewe – “Muraho ariko! Twashakaga kubabaza niba twabona Brendah.”

We – “Ngo Brendah? Mwitwa ba nde se mumushaka?”

Njyewe – “Njye nitwa Nelson, uyu turi kumwe tumwita Gasongo.”

We – “Eh! Ngo Nelson?”

Njyewe – “Yego!”

We – “Uuuh! Murihangana rero ntabwo muri bumubone nta we uhari ariko n’iyo yaba
ahari si nzi niba byashoboka ko muvugana?”

Njyewe – “Uuuuuh? Kubera iki se?”

We – “Kuva Papa we yaza kuba hano ntagitarabuka, asigaye acungwa cyane pe!”

Njyewe – “Oya niba ahari mubwire ko ari Nelson ibyo birahagije!”

We – “Ni uko musanze agiye ariko n’iyo yari kuba ahari rwose si nzi niba mwari
kumubona ni ukuri.”

Gasongo – “None se yagiye ryari?”

We – “Agiye mu kanya rwose, ajyanye na Papa we!”

Njyewe – “Watumenyera se baba bagiye he?”

We – “Bashobora kuba bagiye kuri restaurant hariya mwanyuze muza!”

Njyewe – “Ok! Urakoze cyane!”

We – “Sawa!”

Twarahindukiye tugera mu muhanda dufata inzira dutera intambwe ndende maze ntangira
gutonganya Gasongo.

Njyewe – “Gaso, ntabwo nari nabikubwiye ugapinga? Erega namwiboneye, ubu iriya
modoka ntituba twayifashe?”

Gasongo – “Ahaaa! Amaso akunda byo abona na n’ijoro wari wamubonye koko! Gusa na
none bitumye tumenya aho bagiye tutabirutse inyuma, ese ko numvise uriya mukobwa
avuga ngo kuva Papa we yaza, ubundi ntabwo yahabaga?”

Njyewe – “Gaso, ntabwo babanaga. Gusa, ni story ndende keretse dufite umwanya
uhagije nkakubwira byose.”

Gasongo – “None se ubwo ntiwabona ari we waguhamagaye akagukanga ra?”

Njyewe – “Oya! Ntabwo umubyeyi yakwanga ko umwana we agira ibyishimo, kandi nzi ko
Brendah ankunda kandi yambwiye ko ndi ishema rye, uko biri kose Papa we ntabwo
yampora ko nakunze!”

Gasongo – “None se wumva ari inde waba yaraguhamagaye akubwira biriya byose?”

Njyewe – “Ndakeka ko ari umuntu ushobora kuba yari yibeshye nomero ikagwa ku yanjye
kuko yanze no kumbwira uwo mwana ambuza uwo ari we!”

Gasongo – “Uuuh! Reka tubitege amaso. Eeeeh! Ndabona koko ya modoka iparitse kuri
restaurant!”

Njyewe – “Eeeh! Uzi ko koko ari yo? Ahubwo twihute idahita imujyana na none!”

Gasongo – “Yampaye inka! None se tugende twinjire?”

Njyewe – “Umva sha! Twatinze ahubwo shingura tugezeyo!”

Twakomeje kugenda twihuta maze tumanuka tugana kuri restaurant turinjira tukigeramo
mbona Mama Brendah yicaye muri contoire, impande ye hari hahagaze umugabo usa
n’ubyibushye.
Tukireba hirya no hino nagiye kumva numva umuntu anturutse inyuma andya urwara
mpindukiye mbona ni umusore wari wambaye imyenda y’abakozi bakora aho, maze ahita
asohoka.

Nahise nsiga Gasongo aho nkurikira uwo mukozi tugeze hanze nsanga ari wa musore
wigeze kunyaka umusoro igihe nacuruzaga me2u muri iyo restaurant, yahise ansuhuza
vuba vuba maze arambwira.

We – “Umva, Brendah mwabonaye?”

Njyewe – “Brendah? Ari he se Bro? Ni ukuri ndamushaka cyane mbabarira umubwire ko


ndi hano!”

We – “Umva se ukuntu bimeze, aje mu kanya ari kumwe na Boss ahita yinjira mu cyumba
atangira kurira! Niba ari wowe umubwiye nabi si nzi?”

Njyewe – “Ooh my God! Ari he se ngo musangeyo?”

We – “Nkurikira gato mukwereke ariko nuhuriramo na Mabuja ntumubwire ko ari njye


wakuzanye adahita anyirukana!”

Ako kanya uwo musore yahise ajya imbere nanjye ndamukurikira akata hepfo gato
yinjira mu cyumba cyabagamo ibikoresho maze nsanga Brendah yunamye ku meza nomboka
buhoro mufata mu nda ahita ashiguka vuba.

Brendah – “Ayiweee!”

Njyewe – “Humura ni njyewe ma Bella!”

Brendah – “What? Nelson, ni nde ukugejeje aha?”

Njyewe – “Oooh! Bre! Basi banza umpobere!”

Brendah – “My God! Nelson, koko ni wowe?”

Njyewe – “Bre! Ndeba neza ni njyewe ni ukuri! Dore sha nteze ibiganza nsanga ni
wowe nje nsiganirwa ngo ngusimbize ntuze!”

Brendah yipfutse mu maso akanya gato arongera aranyitegereza amwenyurira kwa kundi
amaso ayatereka neza mu mboni zanjye aratambuka arambura amaboko nanjye nsha bugufi
ako kanya tubona urugi rurakingutse mpindukira vuba nkubitana amaso na wa mugabo
nahoze mbona ahagaze muri contoire ahita avuga.

We -”Ariko se Bre! Koko muza kubyiganira mu masahani? Ubu se iyo mujya ahisanzuye
mwari kuba iki?”

Brendah – “Papa! Uyu yitwa Nelson….!”

Papa Brendah – “Uuuh! Uyu si umwe muri ba basore twaciyeho turi mu modoka bashaka
lift tukanga kubatwara kuko twari tuje hano fafi ra?”

Brendah – “Ni we!”

Papa Brendah – “None se ni we ngo ukunda Mama wawe ajya ambwira ngo ni agasore
gacuruza me2u?”

Brendah – “Yego Papa, ni uyu!”


Papa Brendah – “None se ni na we wa musore Bruce yafunzwe azira?”

Brendah – “Ni we Papa!”

Papa Brendah – “Eeeh! Ok, sawa! Ubwo niba ari aho mwahisemo kuganirira ntacyo ibyo
ni ibyanyu!”

Brendah – “Papa, none se mwanyemerera tukajyana na we mu rugo?”

Papa Brendah – “Ibyo ntacyo rwose, upfa kuza kumenya uko wisobanura kuri Mama wawe
naho njye nta kibazo mfite pe!”

Papa Brendah yarasohotse aragenda mba nk’ubonekewe kuko icyo nari niteze atari cyo
nari mbonye, twakomerejeho nyora Brendah hafi kugwa mu masahani wa mugani wa Papa
we, nkomeza kumuhobera ndamukomeza na we arankomeza ansanganiza kiss irenze ubwiza
bubaho maze turarebana muhanagura amarira yazengaga mu maso, na we amfata mu misaya
numva intoki zitoshye zitsa ibicuro byinshi byahoraga bicura umubiri wose buri uko
namutekerezaga.

Brendah – “Nelson! Disi ni wowe? Mbega ibyishimo wee!”

Njyewe – “Oooh! Bre! Nanjye byandenze ntiwabyumva, ubwo ngufite mu biganza byanjye
noneho nduzuye ndetse ndanasendereye.”

Ntacyo avuze, Brendah yahise amfata ukuboko ajya imbere ndamukurikira aca ha handi
wa musore yanyuze anzana mu cyumba yari arimo turasohoka tugeze hanze dufata inzira
twerekeza mu rugo iwabo.

Mu nzira byari ibyishimo kuri twe, natunguwe cyane n’ukuntu mu gihe gito cyari
gishize mpangayikiye Brendah nasanze ameze neza ndetse ubwiza buzira inenge
bwarikubye.

Twageze ku muryango w’iwabo aba ari bwo nibuka ko nasize Gasongo muri restaurant
mbimubwiye araseka ajya hasi ahita anyaka telephone amwoherereza sms, turakomanga
barakingura turinjira dukomeza muri salon, tugezemo mbere y’uko twicara Brendah
yahise amfata mu bitugu nanjye mufata mu nda maze arambwira.

Brendah – “Nelson, ubu noneho nibwo nemeye ko ndi kumwe nawe, ibibaye uyu munsi
niba nabyita igitangaza, niba nabyita iki gusa natunguwe byo kubonekerwa maze
kugucaho mu modoka.

Nagize ngo ndasaze mfunga umwuka ngeze hariya ku kazi nihina muri kiriya cyumba
wansanzemo, nagize Imana mbona uraje disi umpoza ntarahogora, ubanza iyo ntakubona
nari gusara.”

Njyewe – “Yooh! Bre, utunguwe n’uko nje se cyangwa hari ikindi?”

Brendah – “Ma Nelly, ntunguwe n’uko nkikubona mpise mba mushya, naho ubundi ijuru
ryari ryahumuye pe!”

Twese – “Hhhhhhhh!”

Brendah – “Ikindi kandi kintangaje ndetse nkagira ngo ni inzozi, ni ukuntu Papa
wanjye ahise akwakira mu buryo ntakekaga.”

Njyewe – “Woooooow! Bre, iyaba wari uzi ukuntu nari nguhangayikiye ntiwakwemera ko
na n’ubu ntaremera niba ibyo ndi kubona ari byo!”

Brendah – “Yooh! Humura ibyo ubona ni byo. Nelson, ngaho icara rata ngutekerereze
ibyanjye wowe mvuga ukanyumva bwangu!”

Ooh! Numvise nanjwe urukundo runyuzuyemo ndicara maze Brendah na we yicara iruhande
rwanjye andeba, mufata mu biganza mutega amatwi na we atangira kumbwira.

Brendah – “Ma Nelly, ibyabaye umaze kugenda n’ibibaye ugarutse ni amateka ni ukuri
pe!”

Njyewe – “Gute se Bre? Mbwira ndakumva ma Bella!”

Brendah – “Cya gihe maze kugusezera nasubiye mu rugo maze nsanga Mama yatanze
itegeko ngo ryo kutankingurira!”

Njyewe – “Ngo? Uravugisha ukuri?”

Brendah – “Nelson, ni ukuri pe! Ubwo narakomanze urugi nenda kuruca ariko bakomeza
kwanga kunkingurira, nkibaza uko mbigenza nabonye amatara y’imodoka muri uyu
muhanda uza hano maze mbura icyo nkora ngishaka aho nihisha mbona ikase iza hano mu
rugo igeze ku gipangu irahagarara havamo umugabo maze ahita ambaza, ngo: ‘Bre! Bite
byawe ko uri hano?’

Nanjye nahise musubiza ko nari ntashye maze ambaza impamvu ntashye bwije mubwiza
ukuri ko nari ngiye gusezera inshuti yanjye igiye kujya gukorera kure none nkaba
ngeze hano ngasanga bakinze bakambwira ko batari bunkingurire.

Uwo mugabo yambajije niba naba muzi maze mubwira ko ntamuzi mbona arababaye cyane,
ni uko arambwira ngo aje mu rugo ninicare mu modoka twinjirane. Koko naricaye avuza
ihoni barakingura ninjira gutyo maze Mama ahita aza kwakira uwo mugabo.

Mama yaramuhobeye, ambonye asa n’uwikanze ahita ambwira ngo: ‘Ese Bre? Burya wari
uri kumwe na So? Ngwino umpobere dore ntabwo twirirwanye!’

Nakubiswe n’inkuba mbura aho nkwirwa amarira ni yo yantanze imbere, maze mpobera
Mama nkimuhobera uwo mugabo Mama yari avuze ngo ni Papa ahita avuga ngo: ‘Ubwo se
uri kumuhobera ngo bagire ngo ntiwari wamufungiranye inyuma y’urugi?’

Mama yahise amusubiza ngo: ‘Yakoze kuba yabikubwiye, nanjye nakoze ibi kugira ngo
muce ku wo udashaka.’

Papa yahise avuga arakaye ati: ‘Utambwira ko yari ari kumwe na ka gasore
kafungishije umuhungu wa Mugabo?’

Mama yasubije vuba ko yankingiranye kugira ngo mucikeho maze baramfatanya ibintu
biba ibindi, naratutswe ndatukuzwa hafi gukubitwa mpungira mu cyumba ndikingirana
ntabwo nigeze njya mu byo kubaza ibya Papa nahishwe na Mama nkamwumva mu mateka uwo
munsi nkaba narimubonye.”

Njyewe – “Ooh! Sorry My Darling!”

Brendah – “Iryo joro ryose sinatoye agatotsi naraye nkanuye nibaza ibigiye
gukurikira ibyo nari maze kubona no kumva maze ndabigumana nanga kubikubwira ngo
udata umutwe kandi ntacyo warenzaho, nkomeza kurwana iyo ntambara ndiyemeza nyigira
iyanjye.”

Njyewe – “Oooh my God! Ma Bella wabaye intwari y’urukundo rwanjye nawe, take my
kiss!”

Brendah – “Wooow! Merci beacoup Nelson! Sha muri icyo gihe nigumiraga mu cyumba
maze ngacunga Mama na Papa bagiye nanjye ngasohoka, baza ngasubira mu cyumba, nyuma
y’iminsi mike mbayeho gutyo ndabyibuka hari ku mugoroba ndi mu cyumba numva Papa
ahondaguye urugi antegeka gusohoka.

Naramwemereye ndasohoka ngeze muri salon nsanga hicaye Bruce, Papa atangira
kumusaba imbazi yewe nanjye antegeka kuzimusaba ndabikora ubundi arambwira ngo
ngomba kumuhoza ibikomere namuteye ngo byatumye ahahamuka agakora ibidakwiye.

Chou, narabyanze ndahakana ndatsemba mbasiga aho ndagenda nkigera mu cyumba Papa
yaraje anyaka telephone arayitwara antegeka no kudasohoka ngo tutazagira aho
duhurira, ubwo mva kuri network gutyo.”

Njyewe – “Yooh! Pole Maama igikobwa cyiza!”

Brendah – “Yego sha! Ubwo iminsi yaricumye isatira uw’ejobundi nguhamagara


nkakubwira ko nihishe, icyo gihe hano hari intambara ya Papa na Papa wa Bruce yari
iri kubera muri salon, ngo si nzi ibyo bari bapfuye by’amafaranga umwe yagurije
undi maze mu guhurura mbatura telephone bari bataye hasi nihina munsi y’inzu ngize
ngo nguhamagare umuriro na wo uba ushizemo.

Sha iyo ntambara yarangiye umwe yanze undi n’ibye byose kuri njye nabyiniye ku
rukoma, mbona ko amafaranga burya ari amahera ahera agatanya!”

Njyewe – “Ooohlala? Mbega!”

Brendah – “Nelson! Sha ejo rero nibwo Papa yanjyanye ahantu ha twenyine maze
ambwira byinshi ndetse anansaba imbabazi z’ibyabaye kera nkiri muto ndetse n’ubu,
ni uko ansezeranya ko agiye guhindura byose maze nkaba Brendah yifuza ari nabwo
yahise ambuza Bruce burundu, si ukukubeshya numvise nishimye bitabaho!

Nelson, njye na Papa twavuye aho turataha tugeze mu rugo maze Mama aranyihererana
ambaza byose nanjye mubwira nishimye cyane ibyo twaganiriye byose mbona ahinduye
isura niba yababajwe n’iki ntumbaze gusa icyo nzi cyo ni uko ubu ndi mu maboko
yawe!”

Njyewe – “Wooow! Yambiiii!”

Brendah – “Chou, Maze usanze buriya Papa yari agiye kunjyana kungurira indi
telephone ngo kuko ya yindi yanjye yagize umujinya akayimena ngo kuko hari ibihe
yamwibukije yanyuzemo we na Mama atifuza kongera kwibuka.”

Njyewe – “Oooooh my God! Yihangane ni ukuri!”

Brendah – “Nelson, Disi uziye igihe, ndagushimiye ko muri iyi minsi nari nziritswe
n’intambara y’urukundo wumvise akamo kanjye mu mutima ukaba wari utabaye, gusa
kandi humura kuba usanze urugamba ruhumuje ni icyerekana ko dufite ingabo iturinze
imbere n’inyuma.

Nelson, si nzi ukuntu nakwereka ibyishimo byanjye uretse ku ………..

Ntuzacikwe na Episode ya 53 muri Online Game…….[6/14, 09:26] +250 788 650 338:
Episode 53: Nelson na Brenda mu magambo aryohereye basuye Brown…Dovine abuze ku
munota wa nyuma

Brendah – “Nelson! Sinzi ukuntu nakwereka ibyishimo byanjye uretse kukuramburaho


umwambaro ugukwiye maze nkakwiharira nkagushyira ahatazagira ukubona ngo akunyage
sha!”
Njyewe- “ Ma Bella! Humura ntawe uzakunyaga aho wagabanye kandi umwambaro
undambuyeho uzira ikizinga ni nawo nambaye ukankwira ntiriwe nipima maze natambuka
bose bakandeba ubudahumbya nkabona neza ko mbikwiye”
Brendah- “ Oooooh! Urakoze cyane Nelson! Anyway imicyo irakwishe weee!”
Njyewe- “ Hhhhhhh! Bre, Urantanze ni ukuri! Uziko ari ryo jambo nari ndi gukaraga
ururimi ngo mvuge? Maze nari ngeze kuri mirongo itanu!”
Brendah- “ Hhhhhhh! Ndagutanze rero basi ubutaha nawe uzantange!”
Njyewe- “ Ma Bella! Humura urabizi ko ntawe uguhiga mubo nabonye, ijambo ryose
rivuga ubwiza bwose bubaho kuri njye ni wowe watumye ribaho, Ndagukunda cyane Bre!”
Brendah- “ Urakoze cyane ma Nelly! Nanjye ngukunda by’imbere kandi kugeza ubu
kubinkuramo ni ikidashoboka!”
Njyewe-“Merci beacoup Cherie!”
Brendah- “ Chou! I am sorry nakurangaje ntiwabona ko kuri telephone yawe bari
kuguhamagara sha!”
Njyewe- “ Ooooooh! Uziko ntari nayumvuse wana! Erega iyo nakubonye amatwi yanjye
arafunga nkumva wowe gusa, dore n’umubiri wanjye ugaragaje ko wirengagiza byose
ugashaka kumva wowe wenyine!”
Brendah- “ Woooooow! Birandenze!”
Nahise nisakasaka nkura telephone mu mufuka vuba vuba ndebye umpamagaye nsanga ni
John maze nshyiramo urutoki nerekeza kuri yes nitaba vuba.
Njyewe – “ Hello!”
John- “ Bite sha Nelson? Business se urabona iri kunguka ra?”
Njyewe- “ Hhhhhhhh! Cyane rwose ahubwo inyungu ndabona zisa nk’aho zarenze izo
twari twiteze!”
John- “ Hhhhhhhh! Turaje mu kanya duhurire hariya kuri prison!”
Njyewe- “ Ooooooh! Murakoze cyane reka tuze”
Telephone irakupa…
Brendah- “ Cheri! Uwo ninde?”
Njyewe- “ Ni John ma Bella! Harya uramuzi?”
Brendah- “Oooooh! Ntawe nzi sha! Ni inde se?”
Njyewe- “ Uraza kumubona humura, nizere ko tujyanye gusura ba Brown?”
Brendah- “ Ooooh! Byihorere, ubwo se urumva naba nakubonye koko nkakuva iruhande?
Turajyana maze!”
Njyewe- “Urakoze cyane ma Bella, ahubwo reka mpamagare Dovine mubwire tujye
kumufata nawe turajyana”
Brendah- “ Harya Dovine ni wa mu Cherie wa Brown?”
Njyewe- “ Yego sha! Harya uramuzi?”
Brendah- “ Ndamuzi! Ntiwibuka cya gihe turi ha handi ko yamurijije tukananirwa
kumuhoza? Disi buriya yarihebye, njye sinzi niba nabyihanganira?”
Njyewe- “Ooooh! Ari njye bibayeho se wabigenza ute Bre?”
Brendah- “ Oya weee! Wibivuga sha!
Niba nanjye nagukurikira sinzi!”
Njyewe- “ Bre! Biriya bibaho ariko ubutwari ni ukubyihanganira kandi ukamenya uko
ubyitwaramo kugira ngo udatsikira gato ukagereka agahinda ku kandi!”
Brendah- “ Yego sha Nelson! Ahubwo reka tujye kumureba, ugira amahirwe abona
abamuba hafi!”
Brendah yarahagurutse aratambuka nkomeza kumwitegereza ageze imbere arahindukira
duhuza amaso aramwenyura akubita aga kiss mu kiganza ahuha anganishaho ndagasama
ngakubita mu mutima numva kanyinjiyemo neza maze yinjira mu muryango arakinga
hashize akanya agaruka yahinduye imyenda mubonye ndashyugumbwa ndahaguruka ahita
amwenyurira.
Brendah- “Nelson! Nambaye gute se?”
Njyewe- “Wooooooow! Wakabije kwambara neza uratuma ngenda ndeba igitsure
abakurangarira!”
Brendah- “ Hhhhhhhhh! Urakoze cyane ma Nelly humura ndaba ndi kumwe nawe kandi you
are my Proud!”
Twarasohotse tugera hanze nkomeza kumwitegereza cyane turakomeza tugera ku muhanda
maze Brendah asobeka ukuboko mu kwanjye dutambika tujya ha handi kuri restaurant.
Tukigerayo nasanze Gasongo ahagaze hanze Brendah aramuhobera ahita yinjira
nsigarana na Gasongo hanze wari uri kwihanagura ku munwa.
Gasongo -“ Yeeee! Udahari se kiramugwira? Reka reka niririye da!”
Njyewe- “ Hhhhhhhh! Koko se utabeshye wahise urya?”
Gasongo- “ None nari kuguma hano meze nk’idubu? Impumuro y’ifiriti yari ingeze
ahantu mpita ntumiza ibiryo ndirira!”
Njyewe- “ Hhhhhhhh! Gaso, ubanza ukiri muri test y’igifu tu!”
Gasongo- “ Eeeeeh! Tayali wabimenye, none se ngo bimeze bite? Papa wa Brendah se
ntaragukoma ihanga Muvandi?”
Njyewe- “ Hhhhhhhh! Dore yewe ukuntu ubivuga ureba hirya no hino!”
Gasongo- “ Uuuuh! Wowe ntabwo uzi kugira amakenga, ubwo se inkoni ije ntitwahita
tuyabangira ingata? Utazi uko inkoni iryana atega umugongo!”
Njyewe- “ Humura Gaso! Nta kibazo rwose ibintu ni amahoro, ahubwo ndabona aje reka
tujye kureba Dovine”
Brendah yaragarutse ariko ubona ahindutse yahinduye isura, ariko nanga guhita
mubaza maze tuzamuka twerekeza kwa Dovine tugeze ku rugi rw’iwabo turakomanga
turategereza gato urugi ruba rurakingutse turebye ukinguye dusanga ni akana gato
mpita nkabaza.
Njyewe- “ Umwana bite?”
We- “ Ni byiza!”
Njyewe- “ Mu rugo ni inde uriyo?”
We- “ Ni tantine gusa?”
Njyewe- “ Dovine se yagiye he?”
We- “Ntawe uhari! Yavuze ngo umuntu umushaka tumubwire ko adahari!”
Twese twarikanze turarebana twibaza impamvu Dovine yashutse umwana akamutegeka
kubeshya maze Gasongo ahita amubaza.
Gasongo- “None se Petit, Dovine araryamye?”
We- “ Yiiiiii! Araryamye kandi na Papa yamubujije kugira aho yongera kujya kubera
ko akunda kugenda akaza atinze”
Njyewe- “ Eeeeeh! Reka nze muhamagare mubwire ko ari twebwe”
Nafashe telephone yanjye ndeba nimero za Dovine mpamagara bwa mbere icamo ariko
ntiyayitaba, ubwa kabiri ndongera nabwo ntiyayifata, ubwa gatatu numva noneho
nticamo.
Njyewe- “ Oooooh My God! Uzi ko Dovine yanze kunyitaba agahita anakuraho
telephone?”
Brendah- “ Mana weee! Ubwo se abikoreye iki? Ubu se hari ikindi kibazo wenda yaba
yagize?”
Gasongo – “ Nelson! Reka twigendere, erega buriya cya gihe atubwira kuriya
ntiyakinaga, yari akomeje da! Ntubyiboneye se?”
Njyewe- “ Ooooolala! Ubu se koko duhine umugongo tujye kureba Brown tutari kumwe na
Dovine?”
Brendah- “ Cheri! None se ubu dukore iki?”
Njyewe- “ Basi jyana n’uno mwana umutubarize impamvu, wenda ashobora kuba yanarwaye
ntitubimenye?”
Brendah- “ Umwana! Tujyane tujye kureba Dovine sibyo?”
Umwana muto aho kugira ngo yikirize yego ahubwo yatangiye kurira cyane tuyoberwa
ibyo ari byo maze ahita avuga arira.
We- “ Ntabwo mbyemera, sinshaka ko anyikubitira”
Twararebanye biraducanga turengera umwana tubireka ubwo maze turahindukira dusubira
ku muhanda, mu nzira nagendaga ntekereza cyane impamvu Dovine yanze ko tujyana
ariko nanga kumukekera ubusa ndabyirengagiza.
Tukiva aho ku muryango twanyuze muri Alimentation yari iri aho hafi, Brendah
aradufasha gutoranya bimwe mu byo twari bujyane bihagije maze turishyura turasohoka
buri wese ntiyagenda imbokoboko.
Twageze ku muhanda dufata moto twerekeza kuri gereza ntihari kure cyane kandi moto
zarihutaga maze tugezeyo tuzivaho turishyura, zigikata ngo zigende twahise tubona
imodoka ya John ihingukiye, iraza iparika neza impande yacu maze bose bavamo
turabasanga turabasuhuza turinjira tujya aho abasura bategerereza.
Twahamaze akanya katari gato amasaha yo gusura aragera, ababishinzwe baza kutubaza
abo dusura, umwe mu bari bashinzwe kurinda abagororwa yatugezeho yitegereza Mama
Brown, maze aravuga…
We- “ Eeeh! Mama si wowe harya usura umwana na se?”
Mama Brown- “ Yego ni njyewe!”
We- “ Turasohora umwana gusa, naho uriya musaza ntabwo twamusohora kuko yitwaye
nabi cyane ubushize, murabyihanganira rero nta kundi byagenda”
Mama Brown- “ Mana wee! Ubu se mwakwihanganye mukamureka nkamusuhuza byonyine
koko?”
Mama Kenny- “ Ni ukuri muce inkoni izamba dore twaturutse kure kandi twazanye
n’abana”
Uwari ushinzwe gucunga gereza yitegereje ababyeyi batakamba maze agira impuwe,
ahita avuga…
We- “ Mbubashye kuko mungana Mama, ariko uriya musaza niyongera kwitwara nabi
turamufunga tumufunze”
Mama Brown- “ Ni uko ni uko disi urakoze”
Uwo mugabo yarahindukiye aragenda dusigara aho dutegereje, hashize akanya tubona
koko barabazanye Brown akidukubita amaso amwenyura byo kudukomeza ariko byari
iyanga kuko imitima yacu yahise ikomereka twongera gusubira muri bya bihe bya
cyera.
Bakomeje kuza maze batugezeho Brown aratwegera turamusuhuza, ibihe byari biri aho
byasabaga gukomeza umutima kubabishoboye, naho abo imitima ibwiriza gusesa amarira
ku maso nta kwitangira bagize burya uburoko si ikintu.
Papa Brown- “ Ko munteye se hari icyo mumbaza?”
Mama Brown- “ Ariko se koko Mugabo mwiza ko tugusuye turaguteye? Humura rwose ngaho
dusuhuze”
Papa Brown- “ Ndabasuhuza se ntabasuhuje mwaba iki? Erega muje mwikoreye n’urubyaro
rwanyu? Niko wa mugabo we, ubwo ntunshakaho akamunani?”
John- “ Nyakubahwa rwose mwihangane ntabwo tubashakaho aka munani ahubwo tuje
tubasuye ngo tubakomeze!”
Papa Brown- “ None kuza kunshinyagurira bivuze iki? Kandi umunsi navuye hano
nzaguha isomo utazibagirwa ku mugore wanjye!”
Brown- “ Ariko Papa ubundi nako nibagiwe ko amatwi yawe wavuniyemo ibiti, mbere
bakwinginze bakubwira iby’ uyu mugabo w’intwari ntabwo wumva?”
Mama Brown- “ Wirakara mwana wanjye so nawe uramuzi, ahubwo se mumerewe mute?”
Brown- “ Mama! Turaho nyine ni bya bindi by’uburoko ariko iminsi irashira havaho
umwe humura ndaje ngufashe ubuzima ishuri maze kwiga rirahagije”
Njyewe- “ Bro! Ihangane natwe ntitugoheka ahubwo umubyizi wacu wanditse kuri buri
wese ubona hano utibagiwe namwe ari nayo mpamvu tuje hano, mukomere kandi
kwihangana bisoromwa ku mbuto y’ikizere!”
Papa Brown- “ Ariko njye sinumva ikiba kibazanye hano, ni ukudushinyagurira
cyangwa?”
Mama Kenny- “ Oya ni ukuri ntitwabirota, ahubwo….!”
Papa Brown- “ Ceceka aho nawe! Ubundi ibi byose si wowe wabinteye?”
Mama Kenny- “ Rwose ndabyumva kandi ndabisabira imbabazi, ntako ntagize ngo
ngusabire imbabazi gusa ihangane kuko imbabazi ziza zikurikiye amategeko”
Papa Brown- “ Umva mbese, bibe ubwa mbere n’ubwanyuma mbona mushoreranye muza
kunshinyagurira hano iwanjye!”
Brown- “ Yewe ni iwawe koko ntubeshye, mbona amaherezo utazahava! Ko nzi ko se hano
uhabaye ngo hakugorore none nkaba mbona ahubwo urushaho kugorama. Ahaaaa!”
Gasongo- “ Papa wacu! Rwose ihangane igihe kiri hafi ugataha!”
Papa Brown- “ Wamwumvise! Ariko sha hari uwabantereje? Nako ni uyu mugore uba
wababwiye amagambo yo kuza kunkorogoshora mu bwonko mumbwira ko nzataha nkabura aho
mba, reka nkwereke sha n’ubundi ubwo ukumbuye inshyi zanjye!”
Papa Brown yarahagurutse turikanga asatira Mama Brown abashinzwe umutekano baba
baramufashe bahita banamutwara. Agenda avuga…
Papa Brown- “ Buretse sha, umunsi navuyemo hano nzabereka ko njye Pascal ndi
umugabo, nta soni mukaza kunsonga aho nibereye munyereka ko mwankize, buretse …..”
Aho twari dusigaye akumiro twagafatiye ku munwa ngo kadasohoka, abari aho bose
byarabatunguye ndetse birababaza cyane ariko nta kundi umuntu ni mugari kandi
ntushobora guhitamo umuntu wifuza kuko uko wamusanga ameze kose ari nk’undi, gusa
icy’ingenzi ni ukumwakira uko ari maze ukagerageza kumugira uwo wifuza ko aba we.
Twasigaye tuganira na Brown, maze tumuha amakuru yose y’uko tubayeho gusa ababazwa
cyane na Jojo twaburiye irengero kugeza n’uwo munsi tutazi aho aherereye.
Batangiye kutubwira ko iminota irangiye Brown yahise ambaza…
Brown- “ Nelson! Bite bya Dovine?”
Nikije umutima ndasuhererwa nitegereza Brown ndongera nibuka bya bihe bya cyera, mu
mboni zanjye mbona haje ya mafoto meza yabo yansigaye mu ntekerezo maze ndamubwira.
Njyewe- “ Bro! Dovine araho, duheruka kuvugana ameze neza, twari dufitanye gahunda
yo kuza kukureba ariko byahindutse nyuma tugiye kumureba ntitwabasha kumubona
ducyeka ko ashobora kuba yagize ikindi kibazo, gusa wihangane nituva hano uko
bigenda kose ndajya kumureba”
Brown- “Nelson! Dovine namushyize mu biganza byanyu, mbabarira ugerageze umuzane
niyo namubonaho isegonda rimwe, Nelson! Bikore utarasubira I Kigali kuko ntekereza
ko kuza hano wenyine bishobora kuba bimwangiza akaba ariyo mpamvu ataza”
Njyewe- “ Ihangane Muvandimwe wanjye, birumvikana umutima ukunda uraremererwa iyo
ibyishimo wifuza bizirikishijwe imirunga ikomeye nk’iyi, nta kindi natwe dushyize
imbere kitari ukubakomeza muri ibi bihe, humura ndagerageza uko nshoboye umubone”
Gasongo- “ Brown! Rwose ikizatunanira ni ikidashoboka, ihangane kandi urabizi ko
uri Brown w’intwari, ni ukuri duhora twibuka byose kandi bidutera kumva twakora
byose”
Brown yagize agahinda turabibona, ni uko burya ay’ umugabo atemba agwamo ariko icyo
nabonye ni uko Brown akunda Dovine bitari imirabyo cyangwa imiyaga ahubwo ari ya
mvura y’amahindu.
Amasaha burya n’umwanzi w’ibihe twahereje Brown ibyo twari twazanye byose avugana
na Mama we amagambo yo kumuherekeza maze aradusezera bamujyana tureba.
Amaze kwinjira twarahindukiye dufata utwangushye turasohoka tugeze hanze dukomeza
tugana ku modoka ya John, tugezeyo mbere yo gufungura umuryango yitegereza Mama
Brown aramubwira…
John- “ Mama Gaju! Pole sana, humura uri umutagatifu kandi hari umunsi umwe ukuri
kuzigaragaza maze umutima wawe ugatuza”
Mama Brown- “ John! Tubabarire ahubwo wowe twambika umwambaro w’umugayo kandi uri
intwari, ihangane ni ko uwacu tumutunze na Jules utazi nawe yababaye kabiri kandi
yari nkawe disi”
John- “ Nta kibazo Mama Gaju! Icyo nshaka kandi mparanira ninkigeraho nzi ko
kizasibanganya byose kandi kigahindura byose”
Mama Brown- “ Urakoze cyane John Imana iguhe umugisha”
Tukiri aho telephone yanjye yarasonnye maze nkura mu mufuka vuba mbona ni Dovine
nigira hirya gato nsunika urutoki kuri yes maze nshyira ku gutwi,
Njyewe- “Hello!”
Dovine- “ Bite Nelson! Sha mbabarira wampamagaye ntayifite, babimbwiye mukanya ko
wanshatse”
Njyewe- “ Oooohlala! Nakubuze byo gusa twaje n’iwanyu batubwira ko wababwiye ngo
batubwire ko udahari, ubu nibwo tuvuye gusura Brown”
Dovine- “ Oooooh? Sha nari ndyamye naniwe cyane telephone yo nari nayihaye musaza
wanjye muto ngo abe aryoshya ndamubwira ngo numpamagara ambwire none yampindutse
wihangane, none se mwamunsuriye? Ameze ate se? Ubwo se aracyanyibuka ra?”
Njyewe- “ Arakomeye kandi aracyakwibuka ndetse aracyanagukunda cyane, arakwifuza
byibuze akanya gato ngo yongere ahuze amaso nawe”
Dovine- “ Yoooooh? Yihangane disi nta kundi, ahubwo se waje ukansura ukambwira neza
amakuru ye?”
Njyewe- “ Dovi! N’ubundi twabyifuzaga, ni ukuri turifuza kuganira nawe”
Dovine- “ Maze ndahari wese, ndi mu rugo njyenyine, gusa ndifuza ko waza wenyine
hari icyo nshaka kukubwira by’umwihariko! Nelson, wumve ko mbabaye kandi urabizi ko
ari wowe nasigiwe”
Njyewe- “ Dovi! Nonese nzanye n’abandi hari icyakubuza kutubwira ko nabo
wabasigiwe?”
Dovine- “ Oyaaaa sha! Mbabarira uze wenyine ni ukuri…………………..
[6/14, 09:26] +250 788 650 338: Episode 54: Nelson asuye Dovine mu cyumba cye
ibintu biba ibindi
Njyewe-“ Ooooh! Dovi, ndaza kukubwira ninza ”
Dovine-“ Yego sha! Urasanga nakwiteguye nta kibazo kandi urisanga mu rugo”
Njyewe-“ Merci!”
Call end
Nkimara kuvugana na Dovine nahise ngaruka aho abandi bari maze njyana Gasongo na
Brendah ku ruhande mbabwira uko bimeze maze Gasongo araceceka gato ahita ambwira,
Gasongo-“ Nelson! Jya kureba uriya mwana ashobora kuba afite ikibazo ndetse
kinakomeye, burya iyo umuntu ageze aho kuba yashaka kugira icyo akubwira mwenyine
ugomba kujyana ubwitonzi ndetse ukamutega amatwi ukamwumva ,
Nabonye ukuntu Brown ababaye, kuri njye ntacyo ntatanga ngo muzanire Dovine mu
biganza, Nelson ibuka ko ari wowe kiraro cyahuje Dovine na Brown na nubu rero nta
wundi bareba usibye wowe !”
Brendah-“ Cheri! Sha jyayo wumve undi mwana, nta wamenya nanjye bitazambaho nkabura
amahungiro”
Njyewe-“ Noneho nta kibazo reka njyeyo ndaza kubabwira uko byagenze ”
Tukimara gufata umwanzuro twahise dusubira aho Mama Brown yari ari kumwe n’abandi
maze ndavuga.
Njyewe-“ Mama! Hari ahantu Brown yantumye nshaka kubanza kunyurayo ndaza kuza
kubasanga mu rugo”
John-“ Nelson! Ko ugiye se kandi twari tugiye ku musenyi gato kwiyibagiza ibi
byose? Ubwo wowe bite?”
Njyewe-“ Nta kibazo murambwira aho mugiye nimvayo nze kubasangayo ”
John-“ Ok! Ndaza kuguhamagara ariko ube hafi sinkubure kandi utaza kwibagirwa uwo
mufatanyije ya Business yawe”
Twese-“Hhhhhhhhhhh!”
Ntabwo twiriwe dusezera ahubwo Gasongo yarasigaye njye na Brendah dufata moto
twerekeza muri Cartier yo kwa Dovine, tugeze hahandi ku muhanda utambika ujya kuri
restaurant tuvaho twishyura moto ziragenda maze Brendah ahita ambwira,
Brendah-“ Ngaho genda nanjye mbe ndi hariya kuri restaurant nizereko utari
butindeyo sibyo?”
Njyewe-“ Humura Cherie! Ndaje kandi ndaba nakumbuye kongera guhuza amaso nawe”
Brendah yaramwenyuye yikiriza azunguza umutwe maze ampa kiss arahindukira aragenda
nkomeza kumwitegereza ahindukiye duhuza amaso arampepera nanjye ndamwikiriza mbona
guhindukira.
Nahise manuka nihuta nerekeza kwa Dovine, nti hari kure hari mu ntambwe nke,
nkigera ku muryango ndakomanga nkomeza gutegereza maze hashize akanya mbona urugi
rurafungutse nkubitana amaso na Dovine nyawe,
Dovine-“ Ohh Nelson, kalibu sha!”
Njyewe-“ Starehe! Dovi, bite se?”
Dovine-“ Sha ni byiza, ahubwo reka nkinge umpobere neza!”
Dovine yakinze umuryango w’igipangu avuniramo urufunguzo maze arambura amaboko
angwamo nanjye ndamukomeza hashize akanya turarekurana amfata ukuboko ajya imbere
tuzamuka ku kabaraza akingura urugi twinjira muri Salon.
Tukigeramo natangiye gukata ngo nicare hahandi nigeze kwicara igihe nari muzaniye
amafaranga wa mu Besto we yari yasize ariko ngikata ngo njyeyo yakomeje kumfata
ikiganza maze ahita ambwira,
Dovine-“ Wikwicara aho Nelson! Mukanya ngo Brother hari abana bigana yatumiye
bagiye kuza hano sinzi ibyo baraba bajemo, ahubwo isange hano ni mu rugo reka tube
twigiriye muri chambre yanjye!”
Njyewe-“ Ngo muri chambre yawe?”
Dovine-“ Yego Sha! Ko wikanze se Nelson?”
Njyewe-“ Oya ntabwo nikanze ahubwo se nta handi twajya hatari muri chambre ko
bishobora kugaragara nabi nko ku babyeyi ?”
Dovine-“ Ese Mama? Nelson utekereza neza ndabikunze, humura ababyeyi ntabahari,
hari ubukwe batashye kandi ntabwo bateganya kuza vuba”
Njyewe-“ Dovi, nta kibazo niba ari ho honyine hahari hisanzuriye ibiganiro
twajyayo”
Dovine-“ Yego sha! You are Welcome”
Dovine yagiye imbere ndamukurikira akata hirya no hino akingura icyumba arinjira
nanjye ndinjira nkuramo inkweto nshyira ku ruhande mpita niyicarira kuri tapis
byabindi nikundira maze Dovine ahita aseka cyane ajya hasi.
Dovine-“ Hhhhhhh! Mbega wowe! Ko wiyicariye aho se we?”
Njyewe-“ Ndabikunda cyane ntiwabyumva, mba numva merewe neza iyo niyicariye hasi
gutya”
Dovine-“ Aaaaaah! Cyangwa sha wanze kwicara ku buriri bwanjye? Barakubujije se?”
Njyewe-“ Oya Dovi! Nta wambujije rwose cyane ko uzi no gusasa neza birenze, ahubwo
ndabona Brown azajya ataha kare buri munsi”
Dovine-“ Umva yewe! Uuuuuh! Nawe urankabiriza, ko wanze kwidundaho se uzamubwira ko
nzi gusasa neza gute?”
Njyewe-“ Eeeeh! Ibyo ni wowe ugomba kuzabimwereka ntabibwirwe kuko burya hari igihe
utuma umuntu kubera urugendo rurerure akagerayo imvugo yahindutse, niba wamutumye
kubivuga aseka we akagerayo arira”
Dovine-“ Hhhhhhhhh! Mbega Nelson! Ubwo se wowe uzagerayo bimeze bite ?”
Njyewe-“ Byaterwa nuko urantuma umeze!”
Dovine-“ Ooooooh! Uko ngutuma kose uzagerayo untumikire se Nelson?”
Njyewe-“ Yego Dovi! Kandi nawe nizere ko icyo Brown yantumye uracyakirana amaboko
yombi kandi ukishimira kugikora ”
Dovine-“ Turabireba nta kibazo, njye rero ntabwo nshaka kugutuma nseka gusa,
ndirimba gusa, ndira gusa ahubwo nshaka ko ubivanga”
Njyewe-“ Uuuuuuh? Gute se Dovi?”
Dovine-“ Uziko nibagiwe kukwakira? Sha mbabarira nakurangaranye, ariko urimo n’
umuganirizi mwiza rero!”
Njyewe-“ Ooooh! Wikwigora Dovi! Ndumva nta kibazo mfite ni ukuri”
Dovine-“ Nelson! Ibyo ndabyumva ariko nanjye mbabarira nkwakire noneho!”
Njyewe-“ Ok! Nta kibazo Dovi! Ndabyemeye pe!”
Dovine yahise akora mu kabati kari imbere y’igitanda akuramo icupa rinini ry’inzoga
yo mu bwoko bwa whisky, ndatangara cyane ukuntu Dovine umukobwa muto kandi mwiza
bitangaje yaba yinywera ako kayoga akenshi gakundwa n’aba Papa bakuze.
Naryumyeho nanga kugira icyo mpita mubwira ako kanya, ansukira mu karahure nawe
arisukira maze arapfundikira atereka aho hafi aterura ikirahuri arambwira,
Dovine-“ Nelson! Cheers!”
Njyewe-“ Oooooh! Thank you”
Dovine-“ Welcome home sha! Naho ubundi Nelson, uziko usanze nari ndi kukwitegura?”
Njyewe-“ Oooh Dovi! Ubwo ntiwigoye ra? Wanyiteguraga gute se ahubwo ?”
Dovine-“ Umva sha! Wabura uko witegura umushyitsi nkawe se? Mvuye kwitunganya nyine
nawe urabizi umukobwa n’ugira isuku hanyuma kandi n’ibiganiro byanjye nawe ngomba
kubishyira ku murongo!”
Njyewe-“ Ese burya? Dovi, uri umukobwa w’umuhanga cyane mu kwita ku bashyitsi, icyo
cyo kukimubwira ntibizangora kuko nzabimubwira nishimye”
Dovine-“ Oooooh! Nelson egera hino utazagenda umvugira ibyo ntakubwiye ukavuga ko
wari uri kure yanjye, cyangwa umbwire niba yarakubwiye ngo ntuzicare ku buriri bwa
Dovine mbimenye !”
Njyewe-“ Kwicara aho byonyine? Rwose reka mpicare ubundi umbwire uko mu gitondo
byagenze!”
Dovine-“ Nelson! Sha nijoro nyine naraye nje ntinze cyane ngiye kuryama telephone
nyitiza Brother ngo abe ari kuri Facebook, mukanya rero nibwo ambwiye ko wanshatse”
Njyewe-“ Eeeeh! Nonese ko nari nakurajeho gahunda basi wowe ntiwabyibutse? Dovi,
ntabwo ujya ukumbura Brown ?”
Dovine-“ Uuuuh! Ndamukumbura !”
Njyewe-“ Nonese iyo umukumbuye ukora iki? Ni ukuri mbwiza ukuri nguteze amatwi !”
Dovine-“ Sha, ntakubeshye imbaraga zijyanayo ndazibura kuko ngiyeyo njyenyine numva
ntavayo ndi muzima pe !”
Njyewe-“ Dovi! Nanjye ibyo narabitekereje kuko usibye nawe natwe tuvayo dusa
nk’abacitse intege, kuri wowe birumvikana bishobora kuba ibindi bindi ari nayo
mpamvu nifuje ko twazajyana maze ibihe nkibyo byaza tugakomezanya, none igihe
kirageze impamvu nazo ziraje, Dovi! Dukore iki ko Brown agushaka kandi cyane ?”
Dovine-“ Nelson! Bindekere ibyo ni ibyanjye, ahubwo banza usome sha kuri kano kantu
kageze ino kambutse amazi !”
Njyewe-“ Ariko Dovi! Ubusanzwe ukunda kunywa inzoga ?”
Dovine-“ Nelson! Kuki umbajije icyo kibazo ?”
Njyewe-“ Oya humura nuko nshaka ko twiganirira bisanzwe !”
Dovine-“ Eeeeh! Oya ntago nkunda kunywa inzoga gusa nuko unsuye nkibuka ko nyifite,
ni umuntu wayinzaniye nanga kumusuzugura ndavuga ngo nzajya nyakiriza abantu,
ahubwo maramo ako nkongere nubundi n’ugenda ntago nzongera gusomaho, nzongera
wagarutse sibyo Nelson?”
Njyewe-“ Ok, Dovi! Wanyemerera nkakubaza se?”
Dovine-“ Nta kibazo sha, mbaza rwose ndagusubiza ni ukuri?”
Njyewe -“Ujya utekereza Brown?”
Dovine-“ Nelson! Ndamutekereza ndetse cyane hari ikindi se? Ngaho ongera usome ku
kirahuri nkongereremo ”
Njyewe-“ Oya rekera aho nta kibazo ndiyongera, nonese Dovi! Ujya umuhangayikira ngo
uhe agaciro ibyago yahuye nabyo maze ugerageze umutwaze umutwaro umutima we
wikoreye?”
Dovine-“ Nelson! Uko biri kose match igira pouse, niba twarakundanye bikaba ngombwa
ko ajya somewhere nyine nagaruka tuzakina igice cya kabiri ”
Njyewe-“ Bivuze ko ubu wabaye uhagaritse urukundo?”
Dovine-“ Of course! Ariko nafungurwa tuzasubukurira aho twari tugeze, ahubwo nkamwe
yansigiye nako ni nacyo nari naguhamagariye”
Njyewe-“ Oooooh! Ngaho mbwira nguteze amatwi, ndashaka kumenya icyo twamufasha ngo
ukomeze kumwibonamo muri twe!”
Dovine-“ Ahaaaa! Ntiwumva se! Nelson, washobora kunyitaho nkuko yakabikoze abaye
ahari?”
Njyewe-“ Uko biri kose Brown ni umuvandimwe wanjye ndetse dufitanye amateka akomeye
ni ukuri uko naba mbishoboye kose nakwitaho, ariko nizereko nawe utansaba ibingoye
cyangwa ibyo ubona ntafite ”
Dovine-“ Uuuuuuh! Nelson, urakoze kubyemera ngaho yambiiiii !”
Njyewe-“ Yambi se nayo irimo?”
Dovine-“ Yiiiii! Nayo iri mu bigoye se kuri wowe ko nyikeneye ?”
Njyewe-“ Ntacyo itwaye rwose ngaho yambiiiii !”
Dovine-“ Wooooow! Nelson, maze naherukaga guhobera umuhungu mpobera Brown! Sha
uziko numvishe nkumbuye bya bihe? Kandi nawe wanyemereye ko ntacyo utazakora ngo
nishime nkaho mufite, nizereko ngiye kwishima bikwiye!”
Njyewe-“ Dovi! Urumva ushaka kwishima mu buhe buryo? Nkujyane kubyina cyangwa
koga?”
Dovine-“ Wenda nibyo bizaza ariko ubu ndifuza umunezero wanjye nawe nk’umuntu uri
mu kimbo cya Brown!”
Njyewe-“ What? Dovi! Injyana uri kunshurangira ko ndumva irimo gusigana ntakuntu
wahinduramo gatoya nkayumva neza ko ubu ndikumva ntashobora kuyibyina ?”
Dovine-“ Hhhhhhhh! Nelson, nyamara ntabwo igoye kuyibyina, bisaba kwirekura
ukoroshya umubiri wawe, akanzengurutsa ukanterera hejuru ukansama nanjye nkumva bya
byishimo nabuze, hari ikindi se?”
Njyewe-“ Noneho iyo njyana ndayisobanukiwe ariko sinyuma neza kuko nubwo ntakuze
cyane ariko nanone ntabwo ndi umwana, nonese Dovi! Aho niho ibyishimo byawe wifuza
bishingiye?”
Dovine-“ Yego sha Nelson! Maze urakoze kubyemera kandi nizeye ko ugiye no kuyibyina
tukishima maze nawe ukazashimishwa no kuba warasigaye ku gatako k’umuvandimwe neza
sibyo?”
Njyewe-“ Eeeeh! Dovi, buretse gato kunkoraho! Nonese uzi icyo urukundo bivuze?”
Dovine-“ Ahwiiii! Humura ibindi byose nzabyirengera sibyo? Oooooh ndumva injyana
izamuka mu matwi yanjye ishaka ko uyimbyinira nkishima sha Nelson ”
Njyewe-“ Dovi! Banza utuze nanubu injyana yawe ntiranjya mu matwi kandi sinabyina
ntayumva, cyane ko ntateze no kuyumva kuko mfite uwafunze amatwi yanjye kugirango
umunsi umwe nzumve injyana ye wenyine! Ni nabyo nifuriza Brown umuvandimwe wanjye,
sinakora iryo kosa please Dovi! Hinduka ibyo ntibikwiye nk’umuntu watanze isezerano
ukwezi kumurika”
Dovine-“ Nelson, humura ndagupfukura amatwi ubyine iyanjye cyane ko nawe nzi neza
ko acurangura abandi, si Brendah se? Ndamuzi wese erega !”
Njyewe-“ Eeeeeh! Imana ishimwe kuba umuzi, nonese wowe ko utajya wibwira ko nawe
yaba akuzi wese?”
Dovine-“ Uuuuuuh? Ndabizi ntabwo anzi, nibyo uzanyumvaho byose azabifate
nk’amagambo, ahubwo sha Nelson! Ngaho mba hafi nkuko wabinsezeranije, sibyo?”
Njyewe-“ Oooh my God! Dovi, mubyo nakubwiye bigoye niyi njyana irimo, nyemerera
uhinduke ukomere ku ibanga ry’umwari niryo rituma abandi bamwubaha ”
Dovine-“ Nelson! Nizereko wivugira, ugize Imana usanga ibiryo bihiye nta kwicwa
n’isari, sinakubwiye ko namaze umwanya uhagije kwitegura ?”
Njyewe-“ Urakoze kugabura ariko kurya ibitakugenewe ni ukwiba kandi kwiba n’icyaha,
ntawagiriye umugisha mu gusarura iby’ abandi ndetse ntanuwahaze yiba, please Dovi,
ngaho nyemerera umpagurukeho wicare hano ku ruhande tuganire bisanzwe ndabizi
umubiri n’umubiri uhinduka birenze iby’igicu n’igicuku ”
Dovine-“ Nelson! Maze nagufunguraga amatwi ngo wumve injyana yanjye none ngo ?”
Dovine yampagurutseho yicara Ku ruhande ako kanya mbona aryamye ku buriri atangira
gutsikimba asa n’urira mu gihe ntangiye kumubaza icyo abaye numva ijwi ry’umugabo
rihamagara cyane Dovine.
Ako kanya Dovine yahise ashiguka vuba vuba amarira yariraga sinzi aho yagiye maze
ahita ambwira,
Dovine-“ Nelson! Uziko uwo ari Papa ?”
Njyewe-“ Ngo ngo nde?”
Dovine-“ Ni Papa yewe, ugize ubwoba se? Ko akuzi se n’ubundi n’ushaka umwiyereke
akubone!”
Njyewe-“ Ngo aranzi? Anzi hehe se Dovi?”
Dovine-“ Hhhhhhhh! Bimenye hakiri kare ahubwo, ibyo akubaza byose ubyikirize kandi
nagira wa mujinya we wirwaneho, siwambwiye se ngo uri umuntu mukuru ntabwo uri
umwana? Aha niho ugomba kubigaragariza rero!”
Nkimara kumva ibyo nabaye nk’uri kurota, icyambwiye ko ntari kurota ni telephone
yasonnye ndebye mbona ni numero ya John nanga kuyitaba ari nako Papa Dovine akomeza
kumuhamagara cyane ndetse avuga nk’ufite uburakari bwinshi cyane, ibikoba birankuka
mpita mbaza Dovine.
Njyewe-“ Dovi! Nonese niba anzi nsohoke ngende nta kibazo ?”
Dovine-“ Uuuuuuh! Nyine urabanza utange ibisobanuro bicye kandi wemere usabe
n’imbabazi burya arakumva umujinya nushira ”
Njyewe-“ Ngo umujinya nushira? Nonese umujinya yatewe n’iki Dovi?”
Dovine-“ Nelson! Ibikubaho wihangane nanjye siniyanze, ubitwaze nkuko wanyemereye
kumba hafi nk’umuntu nasigiwe na Brown sibyo? Ubu ndasohotse ngiye kwitaba kandi”
Njyewe-“Dovi! Dovi! …
[6/14, 09:26] +250 788 650 338: Episode 55: Nelson aheze mu cyeragati kwa Dovine
yongera gukizwa n’umwana muto

Njyewe – “Dovi! Dovi! …..”


Dovine yasohotse mu cyumba yihuta akubitaho urugi ntangira kwibaza ikigiye
gukurikiraho, muri icyo gihe umutima wari wazamutse hafi kumvamo, mu gihe
ngihaguruka ngo nambare inkweto nahise numva ikintu gisa nk’urushyi ngo paaa!
Papa Dovine – “Igihe naguhamagariye wari uri he wa cyohe we?”
Dovine – “Nari ndi mu cyumba Papa! Mbabarira utongera kunkubita ndagusobanurira.”
Papa Dovine – “Ngo iki? Icara aho ngaho wa cyo ntazi we! Nta soni? Waragiye wigira
ikirara none uraza untera imbabazi ngo mbabarira ndagusobanurira? Unsobanurira
unsobanurira iki?”
Dovine – “Papa! Ni ukuri mbabarira nkubwire byose kandi sinkubeshya rwose nari ndi
mu cyumba!”
Papa Dovine – “Ceceka aho! Igihe naguhamagariye iyaba uri hano ntuba wanyumvise?
Ubwo uvuye mu tubari dore ko wagira ngo batukubaburiyeho”
Dovine – “Oya Papa! Nari ndi hano rwose mu cyumba, ni ukuri sinkubeshya nari ndi
kumwe na Nelson!”
Papa Dovine – “Ngo iki? Ngo nde? Niko muko umbwiye ngo wari uri kumwe na nde?”
Aho nari ndi mu cyumba numvise Dovine avuga izina ryanjye mfata amasogisi nyashyira
mu mufuka, mbatura inkweto nzifata mu ntoki mfungura urugi buhoro buhoro ngitera
intambwe mba mbonye ka kana kadufunguriye mu gitondo gahagaze hirya ku muryango
winjira uza mu nzu ariko atari uwo kuri salon gahita kandembuza nyoberwa ibyo
kambwira nkibyibaza karongera karandembuza.
Narombotse buhoro buhoro mbega nagendeshaga amano, nkikageraho karakata karasohoka
mbona duhingutse mu gikari karakomeza gafungura urugi mbona tugeze ku irembo gahita
kampa urufunguzo kambwira buhoro.
Akana – “Umva, akira urufunguzo rw’igipangu ufungure usohoke n’ugera inyuma
urujugunye imbere wigendere!”
Nkigashimira kahise gakubitaho urugi nsigara ku irembo ndahindukira ngirango ngende
numva Dovine yongeye gutaka negera ku kabaraza ko kuri salon ngo numve.
Dovine – “Mbabarira Papa! Ntabwo nkubeshya yari yansuye kandi twari turi gupanga
uko byagenda ngo byose bibe vuba ntabashyize ku karubanda weee!”
Papa Dovine – “Ngo iki? Nta soni! Muza kuvugira ayo mateshwa mu rugo rwanjye nta
soni?”
Dovine – “Mama! Wanyingingiye Papa koko akambabarira akanyumva nkamusobanurira.”
Mama Dovine – “Papa Dovi! Wababariye umwana akakubwira koko? Uragira ngo akugweho
wo karama we? Gira imbabazi za kibyeyi ni ukuri.”
Papa Dovine – “Ceceka aho nawe! Maze mwabona amazi yarenze inkombe ngo murasaba
imbabazi, ko yakunaniye ikindi ubwira ni iki?”
Mama Dovine – “Oya rwose ntabwo nabikubwiye ngo umunkubitire ahubwo nabikubwiye ngo
umfashe kubyakira!”
Papa Dovine – “Ni uko rero reka muhane amenye ko yankoze mu bwonko, njye
sinashyigikira amafuti y’uyu mukobwa wigize ikirara akarenzaho no kunzanira ishyano
mu rugo.”
Dovine yarongeye arataka cyane, nanjye nk’umuntu ntangira kumva najya gutabara
ariko na none nditangira kuko nanjye ubwanjye nari mvuye mu matsa, Papa we yakomeje
kumubaza byinshi ariko Dovine akabiburira ibisubizo maze ngiye kumva numva aravuze.
Dovine – “Papa! Erega arabyemera, ubu se yaje hano atabyemera? Rwose ari no mu
cyumba cyanjye mugende mumubaze niba atari we!”
Papa Dovine – “Ngo? Ari he? Ibyo numva ni byo cyangwa ndi kumvirana?”
Dovine – “Ni ukuri niho ari! Simbabeshya rwose!”
Mama Dovine – “Uti ari hariya mu cyumba koko Dovi? Bakobwa bakowe koko ndabigira
nte mwo kabyara mwe?”
Papa Dovine – “Eeeh! Hagarara aho nze mwirebere! N’ubundi nari mwiteze narabuze
n’aho duhurira, ndaje muhe isomo atazibagirwa, nta soni kuza kunsuzugurira mu rugo
rwanjye?”
Numvise ingendo ya Papa Dovine ajya kundebera mu cyumba gusa yagiye avuga byinshi
numva koko ni wa mugabo wampamagaye akantera ubwoba ambwira kureka no kwibagirwa
umwana we, ndetse ko anyibikiye.
Hashiza akanya numva akubise urugi noneho umujinya uriyongereye atangira kuvuga
arakaye cyane.
Papa Brown – “Eeeh! Dovi! Uratinyuka ukamfata ukambeshya nta soni? Uwo mugabo wawe
ari he ko ntawe mbonamo hano ahubwo nkabona amayoga ku meza? Mbwira se nyine?”
Nkibyumva nahise mpindukira ndiruka nkingura igipangu vuba vuba ndongera ndakinga
njugunya urufunguzo vuba nk’uko ka kana kabimbwiye maze ndiruhutsa mbona kwambara
inkweto ngihindukira numva telephone yanjye irasonnye nkora mu mufuka vuba nsanga
ni John nsunika njyana kuri yes nshyira ku gutwi.
Njyewe – “Hello”
We – “Bite sha Nelson? Ese ni nde wagutumye kuzana umuti wa mperezayo?”
Njyewe – “Eeeh! Mumbabarire nagezeyo ibiganiro biba byinshi ariko ubu ndi kumuhanda
ngiye kuza, ahubwo se muri he?”
John – “Ooohlala! Ubu turahagurutse turatashye ahubwo uri he wowe ngo tugutware?”
Njyewe – “Ok! Mubwire Gasongo ko ndi ha handi kuri restaurant arahita abayobora
arahazi.”
John – “Ok! Sawa turaje mu kanya turaba tukugezeho.”
Njyewe – “Murakoze cyane ni ukuri.”
Call end.
Nkimara kuvugana na John nahise ndeba numero ya Brendah maze nkanda yes nshyira ku
gutwi ako kanya na we ahita anyitaba vuba.
Brendah – “Oui Cheri!”
Njyewe – “Hello ma Bella! Umeze neza?”
Brendah – “Sha meze neza! Uri he se?”
Njyewe – “Nibwo mvuye ha handi, ubu ndi ku muhanda uza kuri restaurant yanyu!”
Brendah – “Ooh! Ihangane gato kugenda reka nze nkurebe sha! Si byo?”
Njyewe – “You are welcome ma Bella!”
Call end.
Maze gushyira telephone mu mufuka nakomeje gusubiza inyuma ibyari bimaze kumbaho,
numva ya majwi yose numvise atangiye kwisubiramo, sinumvaga neza niba koko ibyo
numvise ari byo. Nabaye nk’ujya kure mu bitekerezo nibaza iyo ndamuka nsanzwe mu
cyumba cya Dovine icyo byari gucura.
Nongeye kwibaza no kubabazwa n’ibyo nari niboneye kandi nari niyumviye kuri Dovine,
nibutse ibyo Aliane yambwiye mbihuza n’ibyo nari maze kubona no kumva amaso yanjye
avaho ikibunda ntangira kubona neza ko niba ari byo ashobora kuba ashaka
kunzirikira mu byago ntashobora kwikuramo.
Nkibaza ibyo numvise ibiganza binturutse inyuma binkora mu gituza mpita mbimenya,
byari ibya Brendah disi utari uzi namba ibimaze kumbaho, nabaye ngihindukira aba
ampaye akantu ku itama.
Brendah – “Nelson! Bite ko nabonaga usa n’utari hano hafi? Dovine wongeye uramubura
se?”
Njyewe – “Oooh! Oya ma Cherie, ni uko nari ngutegereje! Urabizi ko iyo nkwiteguye
numva umutuzo mwinshi muri njye!”
Brendah – “Uuuh! Cyangwa wari uri gutekereza aho uvuye?”
Njyewe – “Bre! Nubwo na byo birimo ariko aho nava hose mvayo ari wowe ntekereza
kuko ari wowe wa mbere umpora mu bitekerezo.”
Brendah – “Urakoze cyane Nelson, none se Dovine ngo bite bye?”
Brendah akimbaza gutyo nikije umutima ndeba guhita mubwira byose bimbayeho ariko
mbona bidakwiye naba nshiye igikuba hakiri mu museso maze nitsa umutima ndamubwira,
Brendah – “Ibya Dovine biracyari agatogo ndinze mvayo ntasobanukiwe gusa hagarara
wemye ushikame ku rukundo rwanjye nawe kandi ukomere ku magambo yose nakubwiye kuko
ndabona agacu gaherekeje imihengeri kaza kadusanga.”
Brendah – “Uuuh? Ngo urukundo rurimo imihengeri? Urwacu se cyangwa urwa Dovine na
Brown?”
Njyewe – “Bre! Burya iyo umuturanyi yatewe nawe uba watewe, kandi ugomba kwitegura
ko isaha ku isaha ashobora kuguhungiraho, mu kumwakira rero ugomba kwakira ibye
byose kuko utamucumbikira ngo araze amaguru hanze, ni na yo mpamvu ngusaba kumba
hafi ukanyizera kurushaho maze tugatsinda by’ukuri bidacagase.”
Brendah yikije umutima mbona asa n’ugize ubwoba ariko ndamwiyegereza yegama mu
gituza cyanjye ako kanya tubona imodoka imanuka iza aho twari turi mpita nyimenya
maze mbwira Brendah.
Njyewe – “Bre! Iriya modoka ni iya John kandi baje kumfata, nyemerera ngende turaza
kuvugana ningera mu rugo.”
Brendah – “Nelson! Uragiye koko?”
Njyewe – “Bre! Urabizi ndagukunda cyane kandi sinakwishima mbona ugiye, ni bya
bindi by’umunsi ucya ariko bukongera bukira nta kundi reka ngende.”
Brendah – “Nelly basi wakoze cyane kundemera umunsi mushya kandi mwiza ndakwinginze
ntuzasubire i Kigali tutongeye kubonana, si byo?”
Njyewe – “Humura ndagusezeranije, mbere yo kugenda nzabanza nkwirebere ntacyo
nakwima amaso n’umutima kuko ari wowe buri rugingo rw’umubiri wanjye rwishimira, Ma
Bella! Je t’aime beacoup!”
Brendah – “Nanjye ndagukunda Nelson! Kandi urakoze cyane!”
Ako kanya twahise dusanganira imodoka yari ihagaze ruguru yacu Brendah arampobera
cyane maze araza asezera n’abandi bari bari mu modoka nkingura umuryango ndinjira
imodoka irahaguruka aradupepera tugenda gutyo.
Mu modoka nasanze bari kuganira byinshi nanjye mbiyungaho mfatiraho batangira no
kunserereza.
Mama Brown – “Umuhungu wanjye yagiye mu byo gupiganira isoko rya business ye none
aje dutashye!”
Bose – “Hhhhhhhhh!”
Gasongo – “Cyangwa yari yagiye kurangura? Urabona adasa n’ufite ama facture mu
mufuka?”
John – “Nelson! Ikingenzi n’inyungu rata muhungu wa, nizere ko natwe uzatuvumbyaho
amaso akazarya wenda inda ikaburara.”
Njyewe – “Muhumure rwose mushonje muhishiwe, mwe gusa muzabihe umugisha naho akeza
karimurika.”
Mama Kenny – “Uriya mukobwa ni mwiza byo! Nelson ahubwo ajye aryamira amajanja naho
ubundi wakwisanga uri mu marushanwa.”
Mama Brown- “Gaso! Ese wowe ko ntacyo utubwira utegereje ko nzagushakira ra?”
Twese – “Hhhhhhhhhhh!”
Gasongo – “Eeeeeh uzi mbonye umwari mpawe na Mama ukuntu nakwishima? Namusigasira
nkamufureba kuburyo niyo yaba ari igikara yahita aba inzobe!”
Twese – “Hhhhhhhhh!”
John – “Mama Gaju! Urabe wumva Gasongo ni wowe areba!”
Twakomeje kugenda muri ibyo biganiro ndetse dutangira gusatira kwa Mama Brown,
bidatinze tuba tugezeyo, we na Mama Kenny bavamo turabasezera John arakata dukomeza
tujya iwe aho twagombaga gutaha.
Tukigerayo Kiki yahise aza yihuta maze atangira kuririmba.
Kiki – “Ngaba baraje bazanywe na Yesu hamwe n’umwuka wera, barakaza neza!”
Twese – “Hhhhhhhh!”
John – “Yampaye inka noneho ndagira nte? Niko sha kiki? Noneho izo ni iza he uri
kuririmba?”
Kiki – “Uwababwira ukuntu niriwe ndepeta! Iyo mutazamura ibiganza ngo mwakire
intashyo sinari kurara mu muheno.”
Twese – “Hhhhhhhhhh!”
John – “Ni mumuheno nyine! Ngaho rero ibiganza twabizamuye urare mu cyumba Kiki!”
Kiki – “Karibu rwose mutambuke mukomeza ku meza mumanure ibyondo nako ivumbi.”
Abandi bakomeje guseka murabizi uri kumwe na Kiki ntahisha amenyo, muri icyo gihe
njye numvaga ntari mu njyana yo guseka nahise ninjira abandi basigara hanze nkomeza
njya mu cyumba nararagamo nicara ku buriri mfata telephone vuba vuba njya Online.
Nkigeraho Brendah ni we nandikiye mbere mubwira ko ngeze mu rugo maze kwandika
nibuka ko nabonye afite aga telephone katagira WhatsApp mpina intoki, ngiye kuvaho
nanjye numva message ngo dwiii!
Nahise ndeba unyandikiye nsanga ni Dovine, yari yanditse message ndende cyane maze
ngira amatsiko ako kanya ntangira gusoma, yagiraga iti:
“Nelson! Nishimiye ko wabashije kwikura hariya, gusa nizere ko utatunguwe
n’ibyabaye burya ababyeyi akenshi baba batishimira ubwigenge bw’abana kuko baba
babahangayikiye, gusa ibyabaye kuri njye hari impamvu kandi iyo mpamvu nifuza ko
wayimfashamo nk’umuntu nasigiwe ari na cyo cyatumye ntatinya kukuvuga.
Nelson! Ndi mu kibuga cya njyenyine ariko kuko wanyemereye kumfasha muri byose ni
ukuri wandemye umutima bundi bushya ndagushimiye kandi cyane pe, igihe kimwe
nzakwitura,
Si nzi rero niba Papa yarigeze aguhamagara gusa ni njye namuhaye nimero yawe, ariko
niba atari yaguhamagara naguhamagara ntuzatinye uzandwanirire wemere byose
azakubwira urengere ubuzima bwanjye, humura ntabwo nkwifuriza ibibi wowe na Brendah
wawe ahubwo nifuza ko waba amahungiro yanjye mu gihe nk’iki, please nyumva Nelson
kandi ngushimiye ko ugiye kumfasha.”
Nkimara gusoma iyo message ndende ibitekerezo byabaye byinshi nkibyibaza numva
umuntu ukomanze ku rugi.
Njyewe – “Karibu!”
Gasongo – “Nelson! Bite ko wahise uza kwigunga hano hari ikibazo ufite?”
Njyewe – “Oya ntacyo Gaso! Nako icara hano nkubwire dore n’ubundi bitinde bipfe
nari kukubwira!”
Gasongo – “Uuuh? Ndabona amaso wayahanze telephone, uri gusoma iki se noneho?”
Njyewe – “Banza usome iyi message hanyuma ndakubwira nyuma ibyabo.”
Nahereje Gasongo Telephone maze akiyifata mbona arikanze atangira kureba adahumbya
maze ahita ambwira.
Gasongo – “Uuuh? Si ngaho? Ngo Dovine? Iyi foto mbona si iyawe ra?”
Njyewe – “Ni iyanjye ariko ibyo ntacyo bitwaye ahubwo soma iyo message ni yo
ikubwira byinshi nshaka ko umenya Gaso!”
Gasongo yatangiye gusoma byose yagera hasi akongera agahera hejuru akongera agasoma
mbonye amaze umwanya munini akibyibaza mpita mubwira.
Njyewe – “Gaso! Iyo message ni iya Dovine mu kanya ibimbayeho ni amateka asobanye
kugeza na n’ubu ntari nabonera ibisobanuro, dore cya gihe nabaye nkigerayo
maze……….”
Gasongo namubwiye byose ntacyo mukinze nk’umusore twabanye mu nzira ndende
y’ubuzima maze ndangije kumubwira arambika telephone ku buriri yitangira itama maze
arambwira.
Gasongo – “Bro! Dovine abaye Dovine! Bro, noneho koko turamenya ibi ari ibiki?”
Njyewe – “Ni yo mpamvu nkubwiye byose Gaso! Ntabwo nakwihererana uyu mutwaro Dovine
yifuza ko nikorera nyamara ntazi ikiwuhatse ahubwo kuko turi abavandimwe ngira
inama y’uko ndi bwitware muri ibi bintu.”
Gasongo – “Nelson! Twaza gake ibi bintu, niba wasanze Dovine yiteguye kugukoresha
amabi kandi azi neza ko uzi ko akundana na Brown bikagerekaho n’ukuntu yanze ko
tujyana ku musura urumva uwo mutwaro ashaka kukwikoreza utazakuvuna urutugu?”
Njyewe – “Gaso! Ndabyumva rwose, none nkore iki se Muvandimwe wanjye? Mureke agende
abage yifashe?”
Gasongo – “Kwanza na bya bindi Aliane yakubwiye nta gushidikanya ni byo, ahubwo
ingaruka zabyo ni zo ziri kumwirukankisha ku gahinga bigatuma ashaka kukugwaho ngo
umusame atarasandara!”
Njyewe – “Bro! Ibyo nanjye nabyiboneye ariko se tumureke agwe uko yakaguye tureke
kumusama asandare kweri?”
Gasongo – “Ariko wenda nta n’uwamenya da! Wasanga nta n’izindi ngaruka agarukiye
igihe akaba yifuza ko umuba hafi bisanzwe kubera ibibazo yifitiye iwabo!”
Njyewe – “Gaso! Icyo ntari namenya neza nifuza kumenya ni ikibazo afite, bibaye
bishoboka njye nakwemera nkamufasha ariko Brown akazasanga yarahinduye ingendo
ndetse akiri mu biganza byacu.”
Gasongo – “Bro! None se ubu ko ari kukubwira ngo Papa we naguhamagara uzemere ubu
uzemera ibyo utazi Nelson?”
Njyewe – “Ibyo ari byo byose wa muntu wampamagaye cya gihe ni Papa we ariko nta
kintu yigeze ansaba kwemera!”
Gasongo – “Ariko buriya Dovine ntiyaba……………”
[6/14, 09:26] +250 788 650 338: Episode 56:John azindukiye Nelson amubaza iby’ifoto
abonye

Gsongo-“ Nelson! Buriya Dovine ntiyaba yarahungabanye kubera ibyabaye kuri


Brown?”
Njyewe-“ Uuuuuh? Ubwo se guhungabana byatuma yitwara nabi kuburyo biba ikibazo mu
muryango we kugeza naho akubitwa nk’uwibye ?”
Gasongo-“ Bijya bibaho, burya hari igihe umuntu ageraho ibintu bikamubana byinshi
mu mutwe agafata imyanzuro we aba yita amahungiro ariko kuko umutwe umwe utigira
inama agashiduka yatandukiye, ndacyeka na Dovine nawe bishobora kuba byaramubayeho

Njyewe-“ Eeeeeeh! Bibaye aribyo ko ikosa ryaba ari iryacu se Gaso?”
Gasongo-“ Nanjye ahubwo niko mbibona, Brown se ubu twazamubwira ko twakoze iki
kandi yaramudusize mu biganza?”
Njyewe-“ Nonese dukore iki Gaso? Nemere ibyo Papa we azambwira kandi ntabizi?
Ikindi kandi, ko Papa we yampamagaye ambwira nabi, ibyo Dovine ashaka kumbwira ngo
nemere aho byo s’amakosa ashaka ko nirengera ?”
Gasongo-“ Nelson! Niyo yaba ari amakosa umuntu yayirengera kuko burya ntawe
bitabaho, ejo ashobora kuba ari twe tumwitabaza, nkeka ko brown iyaba ahari ariwe
yari kuba yatuye ibyo byose!”
Njyewe-“ Nonese Gaso! Ibyo ubimbwiye watekereje kubyo Aliane yambwiye ndetse nibyo
njye ubwanjye niboneye hariya iwabo?”
Gasongo-“ Nelson! Erega niyo umuntu yagwa mu ikosa nka ririya ntago dukwiye
kumurekuza ngo tumute ahubwo tugomba kumugarura tukamwereka aho yakosheje
tutamuciye, ubwo se umuryango we n’umuhata ibibando natwe tuzazana inshyi ?”
Njyewe-“ Oya ibyo ntabwo byaba ari byo!”
Gasongo-“ Ni uko rero reka tumutwaze umusaraba basi tuzagire agaciro mu mateka ye
kuko twamumenye nawe akatumenya, nzi neza ko iyo bitaba ngo tumenye Dovine atari
kuba yatwitabaje mu bibazo bye!”
Njyewe-“ Gaso! Ibyo umbwiye ndabyumishe kandi nzi neza ko uri mukuru wo kumenya
guhitamo igikwiye, nizere ko uzantwaza ahazamuka ”
Gasongo-“ Shyuhuhuu! Icecekere ahubwo reka nkuremo ishati ubibone ko niteguye
kwisuma umutwaro wa Dovine, do! Ntureba ko mfite pinya? Erega njye nisumye imitwaro
myinshi y’abantu, uwa Dovine ntabwo ariwe wananira ”
Njyewe-“ Hhhhhhhhhh! Nabibonye Gaso, igisigaye ni ukumenya uwo mutwaro uwo ari we
kugirango niba ukeneye ingata umuntu abe ayibanga ”
Gasongo -“Ahubwo ako kantu! Akira ahubwo mwandikire kandi umuhoze umuhuhira aho
bamutonetse ndacyeka ubu uburibwe ari bwinshi yifuza kumera nkatwe ukotwicaye
dutuje uku!”
Njyewe-“ Ibyo byo nibyo Gaso! Mpereza hano ndebe ko akiri Online maze mubaze atari
yasinzira”
Gasongo yampereje telephone nkiyifata twumva Kiki aje ari gukubita imfunguzo
kw’icuma avuga cyane ngo,
Kiki-“ Itangazo itangazo! Umuyobozi umuyobozi mukuru ushinzwe igifu aramenyesha
abantu bose bari hano ko ibiryo byageze ku meza, ntihagire ubura cyangwa ngo
akererwe, bimenyeshejwe abari mu byumba bose nta n’iyonka duhurire ku meza”
Aho twari turi twarasetse turiyongeza imbavu zenda gufatana ibyo kwandikira Dovine
tubivamo, Gasongo niwe wahagurutse mbere maze nanjye ndamukurikira tujya muri salon
dusanga John na Kenny nabo ibitwenge byabaye ibitwenge duhita tujya ku meza
dutangira kurya tunaganira dusoje turahaguruka tujya kuba twicaye muntebe
z’abashyitsi.
Hashize akanya dutuje maze John ahita avuga,
John-“ Ese basore, buriya Papa wanyu kuva na cyera mukiri bato ni kuriya yabanaga
na Mama wanyu?”
Gasongo-“ Ahaaa! Kuva twamumenya buriya nako Papa wacu niko ateye nta kundi ariko
rwose twizeye ko azahinduka !”
John-“ Uuuuuh? Ngo kuva mwamumenya?”
Njyewe-“ Buriya rero cyera ntabwo ari kuriya yari ameze, yari mahoro rwose kandi
yari atuje kuburyo umuryango wahoraga utama umuhumuro w’ibyishimo ari nayo mpamvu
natwe twagiye twisangamo”
John-“ Uuuuuh? Nonese mbere mwabaga hehe kuki mutabanaga n’ababyeyi sha?”
Gasongo-“ Erega buriya Mama Brown na Papa Brown n’ababyeyi ubuzima bwatwihereye,
ab’umubiri bo baba hahandi wadusanze igihw wari uje mu kazi mu cyaro”
John-“ Uuuuuuh? Uravugisha ukuri sha Gaso?”
Njyewe-“ Ntabwo akubeshya da! Niko bimeze rwose!”
John-“ Byangora kubyumva kuko ukuntu mumbwira ngo tuzajya gusura Papa wacu kuri
gereza, ndetse n’ukuntu Mama Gaju abahamagara abana, ntago wanyemeza ukuntu batari
ababyeyi banyu b’umubiri !”
Njyewe-“ Ibyo Gasongo akubwiye rero niko bimeze kandi erega ugira amahirwe abona
uwo ahamagara Mama akamwitaba, ayo mahirwe ntago twayiziza cyane ko byo ubwabyo
bireme”
John-“ Ibyo byo nibyo, rwose ndatunguwe kandi biranshimishije, nonese ubwo ntago
mujya mukumbura ababyeyi banyu b’umubiri ko mwibanira nabo ubuzima bwabihereye?”
Njyewe-“ Ntibyabura nitumara kwisuganya bikwiye tuzandara tujye kubareba ntabwo
tuzahera”
John-“ Muzambwire nanjye tujyane mbaherekeze”
Gasongo-“ Eeeeeeh! Urakoze cyane weee! Ni ukuri uzaza wisanga natwe tuzishima
ubugira kabiri”
Njyewe-“ Ni ukuri bizaba ari ibyishimo byinshi kukumurika, uwo munsi nziko uzabyara
andi mavuta y’umugisha kuri wowe !”
John -“Hhhhhhh! Ndabyemeye rwose muhumure isezerano ryanjye nshyirwa ari uko
ndisohoje ”
Njyewe-“ Tubaye tubashimiye ni ukuri, bitinze kugera weee!”
Gasongo-“ Eeeeh! Kuri kariya gasozi ubanza impundu zizavuga ingoma zizasuka
ndakubwiye”
John-“ Hhhhhhhh! Reka njye kuruhuka rero, ubwo tuzabinoza neza dusimbukireyo ”
Twese-“ Murakoze cyane!”
Kiki-“ Boss! Nonose nanjye tuzajyana ?”
John-“ Ariko Kiki, ibintu byose bivugirwa hano uba ubyumva cyangwa nibyo bikumva?”
Kiki-“ Boss! Erega buriya hari ijambo utacaho ngo rikatire amatwi yawe, ubwo se
ririya jambo ryanshaho rikagenda ritanyinjiyemo no mutima ngo baaa? Dore mpuye
naryo nje guhanagura ameza”
John-“ Hhhhhhh! Ariko Kiki urashimisgije gusa Imana izakwijyanire gusa nta kindi !”
Kiki-“ Eeeh! Boss, Ariko Imana izanjyane twaravuyeyo! Naho injyanye nonaha yaba
impenze nubwo tutagura”
Twese-“ Hhhhhhhh!”
John-“ Nta kibazo rwose tuzajyana ngaho reka njye kuryama ndananiwe cyane sha
Kiki!”
Kiki-“ Hhhhhhhhh! Boss, urakoze cyane rwose, uyu munsi ndanaguherekeza nkugeze ku
muryango kugirango udatsikira !”
Twese-“ Hhhhhhhhh!”
John yarahagurutse aradusezera maze Kiki aramuherekeza bya bindi bye natwe dusigara
duseka, muri ako kanya nta kindi twakoze twahise ducaho buri wese ajya kwihina mu
cyumba.
Nkigera mu cyumba nahise mfata telephone maze ndayatsa mfungura data ako kanya
numva message ngo dwiii!
Nahise ndeba vuba n’amatsiko menshi nsanga ni Dovine unyandikiye, yari yanditse
ngo:
“ Nelson! Ndabona wanze kunsubiza nshobora kuba nakugoye, umbabarire nanjye si
njye, basi ugire ijoro ryiza”
Ngisoma iyo message nahise nsubiza vuba ngo:
“ Oya ntabwo nanze kugusubiza ahubwo Imana ishimwe ko nkubonye Online, message yawe
nayibonye rwose ahubwo ndifuza ko umbwira byose ”
Send.
Nakomeje gutegereza ko Dovine ansubuze kandi koko yahise ansubiza ngo:
“ Nelson! Ntanubwo bigoye gusa niba witeguye kunyumva wambwira nkakubwira nta
kibazo”
Nahise nandika vuba vuba ngo:
“ Niba koko ugiye kumbwira byose ni ukuri ndakumva ubwire ukuri kose ntacyo
unyinze, Dovi! Ntabwo nifuza kuzagaruka iwanyu ngo nsohoke nambaye ibirenge kandi
ninjiye umfashe ukuboko sibyo?”
Send.
Ako kanya Dovine yahise ansubiza ngo:
“Nelson! Mbabarira biriya byabaye nanjye byantunguye ni ukuri gusa nunyumva kandi
ukemera kumfasha uzaba untuye umutwaro utera biriya byose ”
Maze gusoma nahise nandika nti:
“ Ngaho mbwira, ni ikihe kibazo ufite ngo mbone aho mfata?”
Send.
Dovine yahise ansubiza vuba ngo:
“ Sha Nelson, buriya mu rugo bahora bampoza ku nkeke ngo bifuza ko nshyingirwa
nkava mu rugo, kandi njye numvaga nkiri muto, byatangiye Papa abimbwira kenshi
nkagirango ni ukwivugira ariko nyuma nageze aho mbona koko arakomeje”
Nanjye nahise nandika ngo: “Uuuuuuh? Nonese ibyo nibyo byatuma Papa wawe arakara
ndetse akagerekaho no kugukubita?”
Send.
Akiyisoma nahise mbona ngo typing… ako kanya message iba iraje yavugaga ngo:
“ Sha Nelson! Nawe ibaze aho bagera naho kunkubita ariko? Buriya Papa yifuza ko
nshyingirwa vuba cyane, nanjye mpora mubwira ko ntegereje guhitamo kugira ngo Brown
abanze aze ariko amahitamo yanjye ayambaza buri kanya nabura icyo mvuga intambara
ikarota ”
Nasomye iyo message ndongera nyisubiramo ntekereza gato mpita nandika ngo:
“ Nonese Dovi! Papa wawe wamubwiye ko ufite umusore muzabana witwa Nelson? Cyangwa
nundi utari njyewe ”
Send.
Akiyisoma ntiyatinze yahise yandika ngo:
“ Nelson! Nibyo nakubwiye, namubwiye ko ari wowe ariko umbabarire rwose nabikoze
ntabanje kukubwira, gusa iyo wenda Brown aba ahari byari amahire, narebye mu bantu
bose nzi mbona nta wundi ni wowe waba uhagaze mu mwanya we kandi urabikwiye kuko
wagize uruhare rukomeye mu kuduhuza”
Ngisoma iyo message Dovine yari amaze kohereza koko nahise nibuka bya bihe, nibutse
ko umunsi mbona Dovine bwa mbere namushimiye Brown ndetse nkemera no gukora
ibishoboka byose ngo ntabare umutima we wamwishyuzaga gutuza ibyishimo muri we,
nkimara gusubira muri bya bihe nahise musubiza vuba nti:
“ Dovi! Nonese Papa wawe ko wamubwiye ko mpari ko mu minsi yashize yampamagaye
akambwira nabi ndetse akananyiyama aho kunyishimira nk’ umuntu ugiye gutwara
umukobwa we?”
Send.
Nakomeje gutegereza ko ansubiza hashize akanya koko mbona haje message ye ivuga
ngo:
“ Nelson! Iby’ababyeyi ntiwabimenya, Papa yambajije icyo ukora mubwira ko
wacuruzaga me2u inaha ariko ukaba warimukiye I Kigali, maze kubimubwira
biramurakaza ahita avuga ngo ntagushaka, ni nayo mpamvu rero ejo yankubitaga
ambwira ngo nshake undi utari wowe, kandi sinamubwira ko ari Brown nahisemo kandi
ko afunze, Nelson wowe mfasha wemere kuza mu cyimbo cya Brown nanjye nzakomeza
gutsimbarara hanyuma naza nzamubwire ko nabonye undi atakiri wowe ”
Nkimara gusoma iyo message naratunguwe ndetse nibajije byinshi maze kubera
ibitekerezo byinshi ndetse nibyo nibazaga ntangira kwandika nongera nsiba ariko
birangira nanditse ngo:
“ Dovi! Noneho reka ejo mbere yuko nsubira I Kigali njye nawe tuzabonane tujyane no
kureba Brown ugushaka cyane ndetse tunamubwire ibyo byose, Dovi! Brown ndabizi
aragukunda cyane kandi iyo adahura n’ibyago ntabwo wari kuba uhangayitse gutya,
humura rwose ntacyo atiteguye gukora nava hariya hantu kandi natwe tuzabafasha uko
dushoboye kuko tutari inshuti gito, urabyemeye se ejo tujyane?”
Send.
Nategereje ko Dovine ansubiza ariko iminota iba myinshi adasubije ndetse mbona
avuye Online nibaza uko bigenze mwoherereza message isanzwe ariko ntegereza ko
ayisubiza ndaheba mpita niyorosa ndasinzira.
Mu gitondo nakanguwe nuwakomanze ku rugi rwaho nararaga, ndabyuka ndigorora maze
ndakingura mbona ni John.
John-“ Bite se ko watinze kubyuka sha?”
Njyewe-“ Oooolala! Si nari namenye ko bwacyeye! Naraye ndyamye ntinze cyane niyo
mpamvu!”
John-“ Eeeh! Ndabyumva watinze uri gushaka uko wateza imbere business”
Njyewe-“ Hhhhhhhh! Bisa nabyo!”
John-“ Nelson! Hari ifoto mbonye mukanya igihe nari Online ariko sinzi niba ari
wowe? Rwose bimbanye urujijo, do reba, uyu ni wowe ?”
Nahise mfata telephone ya John ndeba ifoto yanyerekaga mbona koko ni iyanjye, maze
mpita nikiriza vuba,
Njyewe-“ Yego! Ndabona ari iyanjye rwose !”
John -“Uuuuuuh? Nonese umuntu uyimpaye ko… nako hari abantu muziranye benshi
kuburyo bahererekanya ifoto yawe kugeza aho nyikuye ku muntu ntacyekaga ko yaba
ayifite?”
Njyewe-“ Uuuuuh! Ngo umuntu utakegaga ko yaba ayifite?”
John-“ Yes! Ndatunguwe rwose!”
Njyewe-“ Yego kuva nagera hariya muri kariya kazi hari abantu benshi twagiye
tumenyana ariko ndacyeka atari benshi da !”
John-“ Umuntu mbonye afite iyi foto yawe ntabwo azi ko nkuzi, gusa nanjye ntunguwe
naho yakuye iyi foto ”
Njyewe-“ Ngo ayikuye hehe se? Kuri facebook cyangwa kuri WhatsApp?”
John-“ Sinzi aho yayikuye mbonye nyibona gusa!”
Njyewe-“ Eeeeh! Ahubwo niba anzi njye nkaba ntamuzi wampuje nawe? Wasanga atari
yarambuze Online ikaba ibikoze?”
John-“ Hoya, ahubwo se hari umuntu wigeze uha ino foto Nelson ?”
Njyewe-“ Eeeeh! Ifoto y’umuntu erega uwayishatse ntago yayibura, nonese nkiyo
uyishyize kuri facebook ntibonwa na benshi? Iyo hagize uyishaka arayifata
akayibikaho da!”
John-“ Eeeh! Harya? Reka wenda dufate ko ariho yayikuye ubwo nta kibazo ”
Njyewe-“ Ariko rero ibyo aribyo byose uwo muntu aranzi! Ndumva ahubwo waduhuza
nanjye nkamumenya!”
John-“ Hhhhhhhh! Reka reka naba mbyishe, ahubwo naba akuzi azakwandikira mumenyane,
ndacyeka aribyo bizagushimisha kurushaho”
Njyewe-“ Oooh! Nta kibazo reka ntegeteze nubwo ndumva amatsiko anyishe ”
John-“ Hhhhhhh! hoya buriya wasanga ushonje uhishiwe da! Cyangwa nanone nta
nuwamenya nako reka tubiveho, ahubwo se murasubira I Kigali ryari? Mugomba kwibuka
ko ejo ari akazi!”
Njyewe-“ Ibyo byo turabizirikana cyane rwose, turafata ticket ya saa saba cyenda
kuko hari ibyo Brown yantumye ngomba kubanza kumushyira”
John-“ Ok! Noneho ubwo nimujya kugenda murambwira, ku cyumweru twebwe tujya muri
sport yitwa tara icyaka, ubu ndaba ndi kumwe na ba Martin n’abandi basaza nkanjye!”
Njyewe-“Hhhhhhhh! Ndumva aba ari byiza kabisa uwabanyereka muri kugakina”
John-“ Ko tukiwibuka ra! Uzi iyo ndubuye ishoti? Igarura bacye! Kandi buriya
ubuhanga mbarusha nuko nzi kubagarika !”
Njyewe-“ Hhhhhhhhhhh!”
John-“ Wiseka sha! Erega njyewe nawuteye cyera! Uziko nakiniye icyahoze ari
komini ?”
Njyewe-“ Eeeeeh! Ndumva mutari mworoshye! Mwari muzi kugaconga da !”
John-“ Eeeeeeh! Urabivuga urabizi? nuko naje kujya mubyo gushaka amafaranga naho
ubundi nari nzi kugatera, ahubwo reka ngende sha ntakererwa bakanca round!”
Njyewe-“ Hhhhhhh! Murakoze rwose kuzinduka munsetsa, umenya uyu munsi uraza kuba
mwiza!”
John-“ Hhhhhh! Nuko sha! Erega ungana umuhungu wanjye! Nako uri umuhungu wanjye!
Igihe cyose ugomba kwishima rero !”
Njyewe-“ Yego Murakoze!”
John yarasohotse nsigara aho ntangira kwibaza byose yari amaze kumbwira ariko ineba
kure yanjye mbona ntibikurura neza mpita mfata esuis-main njya muri douche mvuyeyo
nditunganya neza mze mfata telephone ndeba numero za Dovine maze nkanda yes nshyira
ku gutwi ndategereza ngiye kumva numva,
Dovine-“ Hello!”
Njyewe-“ Dovi! Bite se?”
Dovine-“ Sha ni byiza ni ukuri, Eeeeh! Sha nimugoroba nahise ngenda ntakubwiye,
ntago nabishakaga ni umuriro washize muri telephone ”
Njyewe-“ Oooooh! Pole sana, nonese nze tujye kureba Brown ?”
Dovine-“ Ngwino nugera hafi yo mu rugo umbwire nze turebe ko bishoboka sibyo ?”
Njyewe-“ Ok! Nta kibazo reka nze!”
Nahise nzinga imyenda vuba maze nshyira mu gikapu ngo bitaza kundushya tugiye
kugenda i kigali maze ndasohoka nsanga Gasongo muri salon ndicara ntangira
kumubwira byose uko bimeze maze amaze kubyumva arambwira.
Gasongo-“ Bro! Nyaruka ugende umurebe ndumva bibaye noneho akemera gusura Brown
ikizere yagira cyatuma anemera ko umutwaza uwo mutwaro, ariko ntago byoroshye
Nelson! Bisaba kwitonda!”
Njyewe-“ Gaso! Reka ngende buriya turaza kuvugana ”
Gasongo-“ Sawa Bro! Amahirwe masa !”
Nahise nsohoka muri salon ngeze hanze ndakomeza Zamu arankingurira nkigera ku
muryango mba nkubitanye n’imodoka ya John ihita ihagarara amanura ikirahuri.
John-“ Bite sha Nelson? Nibwo ugiye se tumanukane?”
Njyewe-“ Eeeeh! Tujyane rwose ahubwo ngize amahirwe”
Ninjiye mu modoka ndicara ndegama dufata umuhanda maze John ahita ambwira.
John-“ Burya nazindukiye ubusa ngezeyo nsanga ari njye wa mbere none Martin ambwiye
aho ari mpita njya kumuzana.”
Njyewe-“ Eeeeh! Nanjye mpise mbigiriramo amahirwe”
John-“ Hhhhhhh! nibyo rwose !”
Twakomeje kugenda mbona dukase muhanda ujya muri Cartier yo kwa Dovine ntangira
kwitegura kuvuga ngo: “Ndasigara hano” ndebye imbere mbona abantu babiri bambaye
ibya siporo mpita mvuga ngo unsige kuri bariya bantu.
Imodoka yabaye ikibageraho ngikubita amaso abantu bari bahahagaze……………
[6/14, 09:26] +250 788 650 338: Episode 57: Dovine arashyize asura Brown, Nelson
ahabwa ubutumwa bukomeye

Kuwa 2017-03-30 08:14:14

Nkimara kubona abantu bari bahahagaze imbere yaho imodoka ya John yaparitse
nagizengo ikirahuri cy’imodoka cyahumye, burya gutungurwa nabyo biremera ibyabyo,
ngaho ngo ni inzozi ubundi ngo wahumye, ako kanya nabeshyeye ikirahuri cy’imodoka
maze mpita mvuga,

Njyewe-“Sinari nziko nawe ahagarara hano nanjye niho ndibuviremo”

John-“Uuuuuuh? Koko se hano niho ugiye kuviramo?”

Njyewe-“Yego! Ahubwo murakoze!”

John-“Sawa noneho ubwo muraza kumbwira nimuramuka mugiye ntaraza nako ndaba naje
ndabizi neza!”

Njyewe-“Murakoze!”

Nakinguye umuryango ndongera ndakinga ndebye ku ruhande mbona koko sinibeshye, yari
Martin na Dovine bari bambaye imyenda myiza ya Siporo bahagaze imbande y’umuhanda
Dovine afite icupa rinini ry’amazi akibona ko ari njyewe yahise yubika umutwe
ntiyongera kundeba.

Martin-“Eeeeh! Bite sha? Ese burya ni wowe uzanye na John mu modoka?”

Njyewe-“Yego! Ni njyewe rwose!”

Martin-“Uuuuh? Ntago nari nziko muri week end namwe muza inaha kurya isi, natwe
rero ubu tugiye kugabanya amavuta ngo andi abone aho ajya sha! Reka tugende
ahubwo!”

Dovine ntiyigeze yongera kundeba na gato ahubwo yazengurutse hirya yinjira mu


modoka barakinga imodoka irahaguruka irakara iragenda.

Imodoka ikimara kugenda nasigaye nikoreye amaboko maze nambuka umuhanda mpagarara
hakurya ntangira kwibaza noneho ibyo ndi kubona niba aribyo cyangwa ndota.

Maze kubona ibyo byose nta kindi nakoze nahise mfata telephone ndeba numero za
Gasongo nkanda yes nshyira ku gutwi nawe ntiyatinda kunyitaba,

Gasongo-“Yes Bro! Ngo bite se?”

Njyewe-“Gaso! Wapi kabisa noneho ndabona ibyo mbonye ari ibara, uziko mbaye nkiva
mu modoka ya John maze naba ngitera ikirenge hasi Dovine tukabisikana nawe
ayinjiramo arikumwe na Martin? Ngo bagiye muri siporo yo gutara icyaka”

Gasongo-“Ngo? Nelson! Ibyo uvuga koko nibyo? Cyangwa ni inzozi waraye urose?”

Njyewe-“Oya Gaso, ibyo nkubwiye bibaye nonaha, ndetse ni naho nubu tuvugana
mpagaze, mbega Dovine!”

Gasongo-“Bro! Ubu se koko noneho dufate hehe hababara ko ndabona indembe zibaye
nyinshi? Nonese agiye atanakubwiye ngo ndaje gato basi?”

Njyewe-“Ahaaaa! Ndakubwira ko twakubitanye amaso rimwe agahita areba hasi ndetse


abikora yinjira mu modoka! None ngo kumbwira ngo araje? Bya he byo kajya!”

Gasongo-“Nelson! Wari uzi n’ikindi? Ifatire moto wigarukire cyangwa ujye kureba
Brendah, wirukankira ibyagusize ukabanza amazu”

Njyewe-“Nonese Gaso! Brown ko twamusezeranyije kumuzanira Dovine yifuza, urumva


naharuka aha nkagaruka aho tugafata ibikapu tugasubira i Kigali?”

Gasongo-“Eeeeeh! Oya Nelson, ahubwo noneho reka nze nzane n’ikiziriko tumukurikire
ubundi tumutware kuri gereza tumukuruye”

Njyewe-“Gaso! Niba nabyo byakunda fata moto tubakurikire ariko tugabanyirize Brown
umutwaro uhora umushengura”

Gasongo-“Eeeeeh! Nelson, Hubya gato wowe gusa ndaje!”

Call end.

Maze kuvugana na Gasongo nakomeje guhagarara aho nibaza byinshi ariko biranga
biranyobera, nkiri muri ibyo nagiye kumva numva telephone irasonnye kuko nari
nageze kure ndikanga telephone irancika kubw’amahirwe igwa mu byatsi byari aho hafi
ntoragura vuba ariko mu kuyitaba iba ivuyeho.

Ako kanya nahise ndeba vuba umpamagaye ngifungura mbona ni Dovine ahita anongera
arampamagara nibaza icyo agiye kumbwira kandi anyuzeho andeba, nshaka kwanga
kwitaba ariko nanone mbona naba mbaye nkawe maze nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Dovine-“Nelson! Bite?”

Njyewe-“Dovi! Wapi rwose ukomeje kuncanga, nonese ubu unkoze ibiki kweli?”

Dovine-“Nelson! Mbabarira rwose ndagusobanurira ahubwo se uri hehe?”

Njyewe-“Dovi! Wumve ko nkiri hahandi unsize undeba, ubu koko wagakwiye gukora
ibintu nkibi uri umukobwa watoranyijwe mu bandi ukishimirwa natwe?”

Dovine-“Nelson! Wambabariye koko! Basi noneho ndaje nonaha!”

Njyewe-“Dovi! Niba ari ukongera kumbeshya unshyira ku kagozi ntiwirirwe uza ahubwo
reka njye kureba Brown mubwire byose ndabizi nawe n’imfura nubwo biramugora ariko
nziko ari buze kwakira byose”

Dovine-“Oya Nelson! Rwose ndaje, erega Oncle arankunda aba yumva ahantu hose
twajyana, kandi impamvu nanze kugusuhuza nuko amfuhira cyane, buriya yahita
abibwira Papa maze bikaba ibindi!”

Njyewe-“Ok! Ibyo reka tubireke, nonese uraje cyangwa ntuje?”

Dovine-“Ni ukuri ndaje! Ahubwo reka nshake moto!”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi mbona moto ihagaze impande yanjye ndebye mbona ni Gasongo
uyivuyeho afite n’umugozi wawundi uba ku bikapu binini ndamwitegereza nubwo umutwe
wasaga nkuwatakaye kwihangana byaranze maze ndaseka nawe araseka ahita ambwira.

Gasongo-“Ari hehe se ngo tumuzirike tumujyane bunyago nka kwa kundi njya numva
abayisiraheri babatwaye?”

Njyewe-“Ariko Gaso! Koko wari ukomeje?”

Gasongo-“Eeeeh! Buriya numvishe ukuntu ubivuze ubabaye ndavuga nti wallah noneho
ibi bintu birakomeye, uziko uyu mugozi ari Kiki uwuciye ku gikapu cye?”

Njyewe-“Erega nta Kiki nta wowe mwese muri bamwe, ubwo se wumvaga urazirika umwana
w’abandi ukamujyana kuri gereza witwaje iki?”

Gasongo-“Hhhhhh! Nyamara byari byo! Tumugejejeyo bashobora kugirango yakoze icyaha


bakaba bamushyizemo gato akaganira na Brown nk’amasaha abiri!”

Njyewe-“Hhhhhh! Gasongo we! Uri Gasongo nyine uri wowe original! Eeeeeh! Iriya moto
niba itamuzanye ndamenya ko ambeshye ubugira batatu!”

Gasongo-“Dovine se?”

Njyewe-“Yego Bro!”

Gasongo-“Noneho mbe nisuganya mukacire amaboko nyazirikire inyuma?”

Njyewe-“Oya Gaso! Ubanza birangiye yemeye kuza!”

Gasongo-“Eeeeh! Ahubwo nabyo tubikesha rusengo, acitse Oncle Martin gute se


noneho?”

Gasongo akivuga gutyo koko moto yaduparitse iruhande Dovine avaho arishyura moto
iragenda aza adusanga ahita aduhobera,

Dovine-“Ahwiiiiiiii! Gaso, amakuru?”

Gasongo-“Ni Salama kabisa! Ahubwo wowe amakuru yawe?”

Dovine-“Ni meza cyane rwose! Ko wazindukanye umugozi se bite?”

Gasongo-“Eeeeh! Aka se? Hhhhhhhhh! Aka kihorere n’akanjye nako nari ndi kuwusimbuka
nshiduka nawugendanye!”

Gasongo akivuga gutyo nagize ngo nseke ariko mfunga umwuka ndikomeza maze Dovine
ahita avuga.

Dovine-“Nonese sha twihute nshaka gusubira kureba Oncle!”

Njyewe-“Martin se burya ni Oncle wawe?”

Dovine-“Yee? Martin se uramuzi Nelson?”

Adve

Gasongo-“Ubwo se ninde wayoberwa Boss we? Martin tumuzi kuva na cyera ahubwo!”

Dovine-“Eeeeh! Nonese namwe musigaye mukorera ruriya ruganda?”

Njyewe-“Tuhamaze igihe ahubwo! Martin tuba turi kumwe buri gihe, Aliane we ni isaha
ku isaha”

Dovine-“Ngo ngo Aliane? Uriya mukobwa aranyanga shahu! Mwebwe ntabwo mubizi, noneho
nuko mutazi umunwa agira!”
Gasongo-“Uuuuuuh? Umunwa we si nk’uwawe ra? Ndabona muri kimwe rwose mufite iminwa
myiza!”

Dovine-“Oya ntabwo mvuga gusa, ahubwo amagambo awusohokamo niyo mabi, ubwo
mwirirwana ndabyumva yirirwa abambwira ko nziko adatana n’ubugambo, Nelson! Rata
ntimuzabyemere”

Njyewe-“Dovi! Humura ibyo azatubwira kuri wowe ntabwo tuzahita tubyemera ahubwo
tuzabyemera twabyiboneye, ahubwo reka tugende”

Dovine-“Ok! Nta kibazo tugende rwose!”

Twazamutse buhoro buhoro tugeze ruguru gato twurira moto twerekeza kuri gereza
tugezeyo dusanga amasaha yo gusura ataragera dukomeza gutegereza ariko Dovine yari
yarambiwe bitavugwa, buri kaAslww ramadhan kareem ndetse tunatungurwa nibyo byose.

Amasaha yarakomeje aricuma tugiye kubona tubona abacungagereza baraje batubaza abo
twasuye turi aba mbere maze tuvuga ko dushaka Brown barandika dukomeza gutegereza
hashize akanya katari gato bagiye tubona barasohotse Brown akiturebera mu ntambwe
ndende tubona ashatse kuza yiruka ariko baramufata mpindukiye mbona Dovine afite
ubwoba buvanze n’agahinda.

Brown akitugeraho ntawundi yarebaga usibye Dovine, yaramwegereye nawe arahaguruka


aramuhobera mbona bararize, yakomeje kumugumana ariko hashize akanya aramurekura
yicara imbere yacu avugana agahinda,

Brown-“Dovi! Ni wowe?”

Dovine-“Ni njyewe! Ahubwo se wowe uri Brown nzi?”

Brown-“Rwose ni Brown uzi wa nyawe, wawundi wamenye kandi kugeza na n’ubu akaba
ukigukunda!”

Dovine-“Mana weee! Warananutse shahu! Mbega? Uziko nari ngizengo nundi usa nawe?”

Brown-“ Cherie! Nta kundi ni ubuzima mbayemo, Dovi! Gusa ndishimye cyane kongera
guhuza amaso nawe ndetse no kumva rya jwi ryawe!”

Dovine-“Nanjye ni uko!”

Brown-“Nonese Dovi! Uracyankunda? Mbwira ndakwinginze!”

Dovine-“Uuuuuuh! Ubwo se koko nkubwire iki? Narihanganye kandi na n’ubu


ntacyihanganye”

Brown-“ Ndakwinginze mbwira ikikurimo! Uracyankunda?”

Dovine-“Brown! Ubu uku undeba uku mfite byinshi bindimo, ugufungwa kwawe
kwaranshegeshe cyane ntiwabyumva, byatumye ndemba kandi ndirwaza ndanikiza, gusa
aho bigeze ndananiwe”

Brown-“Ngo? mbabarira ndakumva kandi ni ukuri ndi hafi kuza hano hantu vuba nkaguha
byose wifuza nkuko nabigusezeranyije!”

Dovine-“Ubwo se vuba uvuga ni ryari koko?”

Brown-“Ubu ndabura iminsi mirongo itandatu yonyine uwa mirongo itandatu na rimwe
nkagutahaho! Please Baby, wihogora ndaje nguhoze kuko nkigukunda, urabizi neza ko
ari wowe nishimiye kuruta abandi bakobwa bose nabonye kuva nkibumbura amaso nkabona
izuba!”

Dovine-“Ngaho rero banza umfashe mu bibazo mfite!”

Brown-“Ma Cherie! Ufite ibihe bibazo koko nacyemura ndi ahantu nkaha? Mbwira rwose
niba ari ibishoboka ndabikora ariko ukomeze umbikire umutima”

Dovine-“Nelson! Wamumbwiriye ko byose ubizi koko?”

Njyewe-“Dovi! Nguyu Brown ugukunda, ndabizi neza ko akeneye kubona imbamutima


ziherekejwe n’amagambo yawe, cyane ko yifuza no kumva ijwi ryawe rimutakira ngo
arihumurize, ngaho mubwire kandi humura urabwira ukumva”

Brown-“Yego My Brother! Uko ni ukuri kandi nanjye nicyo nifuzaga kumubwira mu kanya
nkaka”

Dovine yarikirije maze hashize akanya numva atangiye kwitsa umutima cyane ndetse
amarira ahita amanuka Brown mbona biramushegeshe ahita ahaguruka aho yari ari
amfukama imbere ye ari nako abantu babitegereza cyane.

Brown-“Dovi! Ndakwinginze wirira utanshengura, ndagusabye mbwira ikibazo ufite


ndakumva kandi niteguye gukora buri kimwe cyose ngo wongere wishime”

Dovine-“Brown! Mu rugo bashaka ko nshyingirwa!”

Brown-“Ngo? Dovi! Ngo ugiye kurongorwa?”

Dovine-“Brown! Ubu undeba mu rugo bashaka ko nshyingirwa vuba aha kandi ntako
ntagize ngo mbasabe kunyihanganira ngo babe bihanganye ariko baranze pe!”

Brown-“Nonese Dovi! Ushatse kumbwira ko ugiye gushyingiranwa nundi utari njyewe?


Mbabarira niba aribyo ugiye kumbwira ube ubiretse kuko nonaha sinabasha kubyakira”

Dovine-“Oya ntabwo aribyo nashakaga kukubwira, ukuri kwanjye nuko ntashaka ko hari
undi nshyingiranwa nawe utari wowe cyeretse niba wowe utarahitamo gusa njye
narangije guhitamo cyera nta wundi ni wowe!”

Brown-“Ahwiiiiiiiii! Dovi! Urakoze cyane, hanyuma se niba mu rugo iwanyu bifuza ko


ushyingirwa vuba kandi nkiri hano, wakwihanganye ugakomeza kundwanirira ko nimva
hano nzakora uko nshoboye kose njye nawe tugahita tubana. Ni ukuri ndagukunda
cyane”

Dovine-“Kwihangana bakwihangana, ariko icyo bashaka n’uko mbereka uwo nahisemo


kandi vuba cyane.”

Brown-“Oooooh Dovi! Nta kibazo rwose uzavuge ko ari njye, rwose ndaguhamiriza ko
ntazisubiraho ngo umere nka mukamusoni, nanjye rwose amahitamo yanjye ni wowe !”

Dovine-“Ibyo ndabyumva gusa ndamutse mbabwiye ko ufunzwe naba mbyishe byose! Chou,
urabona nahinguka imbere y’uriya musaza nkamubwira ngo umugabo nifuza
gushyingiranwa nawe ari muri gereza akikiriza ngo yego mutegereze?”

Brown-“Ahwiiiii! Nubundi narabivuze ko nzicuza, Dovi! Ni ukuri gufungwa kwanjye


kwangije byinshi kandi kunyigisha byinshi, gusa byose nabikoze mfunda imitwe ngo
uwanyibarutse ave mu mage.

Nonese nyuma yibi witeguye gukora iki ma Cherie?”


Dovine-“Brown! Ahubwo hari icyo nakoze ndagusabye nusanga hari aho bigukomerekeje
wihangane nabikoze ngamije kukurwanira ngo ugumane nanjye”

Brown-“Dovi! Ndakumva ni ukuri kandi niteguye kwakira byose ariko hatarimo


kukubura”

Dovine-“Brown! Nanjye sinarota ntuma imbura, navuze ko…

Uzakomeze koko ubiharanire maze duhitemo rimwe ntituzahitemo kabiri, Dovi


urabyemeye nawe?”

Dovine-“Oooooh! Ubwo se urumva nabyanga cyeretse mbaye naribeshye kugukunda kandi


ndabizi neza ko ntibeshye”

Brown-“Gaso! Nawe uzafashe aba bombi bemeye gufunga roho zabo bakazikomeza
kugirango njye Brown nzaze nyura mu nkingi banshingiye maze aho uzabona ari ngombwa
uzanyaruke utabare nk’uko wabaye intwari kuva cyera kugeza kuri myshiki wanjye
Gaju!”

Gasongo-“Humura Brown! Nzaba mpari rwose kandi kujya kure yabo ni ugukubagana,
urabizi ko njye na Nelson tudasigana akaba ari nayo mpamvu n’ubu ndi hano”

Gasongo akivuga gutyo ushinzwe umutekano w’abagororwa yahise aza aduhagarara imbere
maze aravuga.

We-“Iyo mpagurutse se ntimumenya icyo gukora?”

Brown-“Nonese Afande! Koko iminota irarangiye?”

We-“Uuuuuuh! Ahubwo nakongereyeho ibiri kuko nabonaga wapfukamirije usaba umugore


wawe imbabazi, gira uhaguruke twinjire ahubwo.”

Brown-“Basi wambabariye umunota umwe wonyine ngasezera umukunzi ko Imana


izabikwitura.”

We-“Ariko uzi ko hano ari muri gereza cyangwa wagizengo ni kwa muganga? Haguruka
ujye imbere tugende.”

Brown bakimubwira gutyo nta kindi yakoze yahise afata ikiganza cya Dovine maze
azamura yitonze yomekaho kiss ubundi twe aduhereza ibiganza arahindukira dusigara
tumureba agiye kwinjira arahindukira twongera guhuza amaso bamusunikiramo numva
ikiniga kiraje.

Tumaze kururutsa agahinda mu mutima twarahagurutse maze duhina imigongo turasohoka


tukigera hanze…………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 58 ejo mu gitondo


[6/14, 09:27] +250 788 650 338: ode 58: Ishyamba si ryeru, John yihanangirije
bwanyuma Umugore babyaranye

Dovine-“ Ahwiiiiiiiii! Nelson! Nizereko ibyo Brown avuze byose wabibitse ku mutima,
igihe ni iki ngo ungaragire nanjye mbe uwo nifuzaga kuba we ”
Njyewe-“ Dovi! Humura ibyo ndabyumva kandi nditeguye nawe kandi uzamfashe wibuke ko
mfite uwo nahaye umutima wanjye maze untere ingabo mu bitugu dusigasire
icyaduhuje !”
Dovine-“ Oooooh! Uravuga Brendah se?”
Njyewe-“ Yego!”
Dovine-“ Oya nta kibazo sha! Uzamubwire ntazajye abifata nabi nanjye nzajya
nkwitwaraho neza, Eeeh! Dore moto, reka ngende sha turaza kuvugana!”
Dovine yahise adusiga aho yurira moto ihaguruka yitonze iragenda dusigara aho, maze
hashize umwanya dutuje Gasongo ahita ambwira,
Gasongo-“ Bro! Nubwo ibi byose bibaye ariko rero njye mfite ikibazo !”
Njyewe-“ Ikihe kibazo se Gaso?”
Gasongo-“ Dovine ko numvishe afite gahunda ndende kuri wowe ?”
Njyewe-“ Iyihe gahunda se Gaso?”
Gasongo-“ Nelson! Uziko ushobora kuzashiduka wababaje Brendah nyamara
utabigambiriye ?”
Njyewe-“ Gaso! Uru rugamba ntago ari urwanjyenyine, ahubwo gerageza nawe umfashe
turebe ko twarutsinda nta gitambo kibonetse, naho Brendah we uko biri kose ngomba
kumubwira byose kandi nizeye ko aranyumva”
Gasongo-“ Nelson! Ugomba kumubwira byose ndetse ukamusaba guhora yiteguye
kwihangana mu gihe icyo ari cyo cyose agacu kakibuditse ”
Njyewe-“ Ndabyumva Gaso! Ahubwo reka dukatire hano turebe ko ari hariya kuri
restaurant”
Gasongo-“ Uuuuuh! Ahubwo se singuriya arimo kuzamuka aza hano turi? Dore
aranagupepeye”
Njyewe-“ Eeeeh! Uziko ari we koko! Wooooow!”
Brendah yakomeje kuzamuka agana aho twari turi maze angezeho atega bunyambo
arampobera numva koko niwe arangije asuhuza na Gasongo ubundi aranyegera amfata mu
biganza anyitegeteza neza mu maso maze aramwenyura numva ubwuzu buraje mpita
mubwira,
Njyewe-“ Ma Bella! Nkubonye ngukeneye, agatima kahereye kare karehareha kambaza ngo
uri hehe none ndumva gasubiye impembero ”
Brendah-“ Ariko Mama! Basi urakoze cyane kandi nanjye ni ukuri nari nagukumbuye
ntiwabyumva”
Gasongo-“ Eeeeh! Kabisa nanjye amaso yanjye ari kuryoherwa no kubareba, mpise
nkumbura nako…”
Twese-“ Hhhhhhhhhhh! “
Njyewe-“ Chou! Nonese wari ugiye hehe?”
Brendah-“ Sha nari nje ngusanganira ni ukuri.”
Njyewe-“ Wooooow! Mbega byiza urakoze cyane ni ukuri, natwe tugeze hano duhita
twibwiriza guhagarara kuko muri njye numvaga ya mpumuro yawe numva ikururutsa
impumu maze nkaguhamiriza ko ubikwiye ”
Brendah-“ Yooooh! Nelson, reka basi kuntera amarira ku maso, uzi guhuza amaso nawe
uri kumpamiriza uko kuri kukurimo? Ma Nelly ndagukunda!”
Njyewe-“ Oooooh! Bre! nanjye ndagukunda cyane ni ukuri, numvaga uyu mwanya
ntawifuza ariko nta kundi waje, ndifuza kugusezera”
Brendah-“ Oooh No! Nelson, mugiye kugenda ?”
Njyewe-“ Bre! Tugiye kugenda nta kundi ejo tugakomeza akazi”
Brendah-“ Mana wee! Ubu se mbyakire nte koko?”
Njyewe-“ Bre! Reka twihangane tubyakire kandi ikirenze kuri ibyo nuko ngukunda
kandi cyane”
Brendah-“ Yego sha Nelson, nanjye niyo ntwaro nzitwaza kandi ni nawo mwambaro
nzambara kugeza ubwo nzongera kukubona”
Njyewe-“ Woooooow! Urakoze cyane cyane mukundwa,ahubwo ndifuza ko aka kanya
twagafatira ahantu hatuje birenze ibi maze nkongera kukwitegereza nkakubwira
n’akari kuri roho dore ko umutima wo wamaze gusendera ”
Brendah-“ Nelson! Humura rwose ndahari cyane, gusa sinzi niba mbasha kubyururutsa
ngo mbishyire mu mutima ”
Njyewe-“ Humura mukobwa mwiza, uyu mwanya nuwo kugusezera no kukugabira amagambo
agukwiye”
Brendah-“ Woooooow! Merci beacoup! Nditeguye Ma Nelly!”
Ako kanya Gasongo yahise ajya imbere natwe tumujya inyuma intambwe imwe, ebyiri iya
gatatu ntangira kurangarira intambuko ye nziza.
Twarakomeje turamanuka Gasongo yinjira ahantu hamwe turamukurikira mu kugeramo
dusanga ni Pub maze twicara mu nguni ahantu hari hatuje cyane, kanya baba baje
kutwakira.
Aho twari twicaye nakomeje gutera akajisho kuri Brendah wari utuje bidasanzwe maze
hashize akanya mwitegereza mpita mubwira,
Njyewe-“ Bre! Hari icyo nashakaga kukubwira ”
Brendah-“ Eeeh! Igiki Nelson ?”
Njyewe-“ Wigira ubwoba humura sha, ndifuza kukubwira ko ngukunda ”
Brendah-“ Ahwiiiiiii! Maze nari mpabutse! Mbega wowe! Sha urakoze ni ukuri pe!”
Njyewe-“ Urisanga ma Cherie, rero nyuma yo kukubwira ijambo nkunda kandi
rizangumamo, ndashaka kugusaba kumba hafi ”
Brendah-“ Oooooh! Ibyo n’inshingano zanjye ma Nelly ndabizi kandi ndabizirikana
ndetse bizanangumamo”
Njyewe-“ Ooooh! Urakoze cyane bambe, rero ubwo uri kumwe nanjye rero, ndifuza ko
wamfasha ukanyumva tugatera intambwe tukarambura ibiganza tugafasha Dovine ugowe
muri iki gihe tutibagiwe na Brown umuvandimwe wanjye ”
Brendah-“ Yego sha ndakumva, nonese bafite ikihe kindi kibazo Nelson? Dovine
ntiyamusuye se? Sha mbwira”
Njyewe-“ Bre! Dovine buriya afite ikibazo iwabo, ngo bifuza ko ashyingirwa vuba,
Brown wakabaye abikora ari muri gereza byabaye ngombwa rero ko njyewe njya mu kimbo
cye maze akanyerekana iwabo bagatuza bakamureka ”
Brendah-“ Nelson! Ntago mbyumva, ibyo umbwiye byabaye?”
Njyewe-“ Bre! Na Gasongo nguyu yabihamya, nabyemeye pe! Gusa ndagusabye nawe
hagarara ku ruhande rwanjye maze turwane runo rugamba ”
Brendah-“ Mana weee! Ubu se koko nkore iki? Nelson, ubu uzajya kwa Dovine wemere
uvuge ko ari wowe mugabo we?”
Njyewe-“ Bre! Nzaba mpagaze mwanya wa Brown kandi ibyo nzavuga byose nzabivugira
we! Humura ndagukunda kandi cyane ”
Brendah-“ Nelson! Please ntago mbishaka, basi umbabarire ntiwongere no
kurihingutsa”
Njyewe-“ Please nyumva, ndashaka ko wibuka isezerano ryanjye nawe, ndifuza ko
wibuka bya bihe byatambutse ariko ntateze kwibagirwa maze ugatuza ukemera ngafasha
Brown bicye mubyo nshoboye, sibyo mukundwa?”
Brendah-“ Nelson! Disi nibutse byose, ndibuka wa munsi nitsamura ukambwira ngo
ndakire ni Brown wakunzaniye, ni ukuri mbabarira nari nyobye, nari nitengagije
isoko navomyeho ibyiza mpora ndata kandi ndota, ndagukunda Nelson, fasha Brown gusa
uzajye uzirikana rya sezerano maze ntuzarote uhemuka kubw’umwanya uhagazemo”
Njyewe-“ Bre! Ndabyumva kandi nzabigenderaho, sinzatuma ubabara iyo ni indahiro
ntazasubira inyuma ngo ntatire ahubwo buri kimwe cyose nzakora nzagikora kubwawe
kuko mMuri wowe niho nabonye umutuzo ndetse nkanagira umugisha ugeretse ku wundi,
Bre! Ndagukunda cyane ni ukuri”
Gasongo-“ Nanjye naba umugabo wo kubihamya, Nelson aragukunda kandi ibi byose ni
imirabyo y’urukundo rutavangiye, ngaho tuza umwongorere ko akibikwiye”
Brendah-“ Gaso! Urakoze cyane pe! Ni ukuri ndabyemeye kuko nemeye igihe mvuga ngo
yego, nzavuga nibindi kandi nzabivugira kubwawe, wowe Nelson waje uhindura byose
muri njye! Ndagukunda cyane!”
Brendah amaze kumbwira gutyo narameitegereje mbura ijambo ryavuga ibindimo byose,
maze nitsa umutima mufata ikiganza maze nzunguza umutwe nemera.
Amasaha yakomeje kwicuma amagambo meza ntiyabura, amaso ntiyahumbyaga gusa
kakaryoshye kanze kuguma mu itama maze dupanga gutaha.
Twarahagurutse tumaze turasohoka tugeze hanze twiherera ku ruhande njye na Brendah
tuvugana byinshi maze kumusezera dufata moto twerekeza kwa John.
Tukigerayo twinjiye mu rugo tugihinguka ku muryango tubona John na wa mugore
bafitanye amateka akomeye bahagaze ku kabaraza, iruhande rwabo hari hari ibikapu
bibiri ntibarebanaga akana ko mujisho ahubwo barebanaga ibisa nay’ingwe.
Ako kanya tukibageraho John yahise atubwira,
John-“ Eeeeh! Ngize amahirwe muraza, mumfashe uyu mugore ntako ntamugize ngo
anyumve”
Uwo mubyeyi yahise avugira hejuru cyane mbese ntacyo yitangiraga,
We-“ Ariko ubwo nta soni ufite? Njye ndarambiwe kandi nabikubwiye cyera ko kuva
wankura mu rugo ukankorera bya mfura mbi ndetse ngatinya no gusubirayo ntazakureka
ngo widegembye”
John-“ Ok! Niba naragukoreye ibya mfura mbi se uje hano kumara iki? Nakubwiye
kenshi ko igihe utarazana umwana wanjye ntazigera nkureka ngo winjire iwanjye,
ahubwo genda mfite byinshi byo gukora.”
Uwo mugore yahise yikaraga yifata mu mayunguyungu ahindura isura bigaragara maze
aravuga,
We-“ John! Nihanganye kuva cyera, narambiwe byose ndetse nihanganira byose, sinteze
kuzahera ishyanga kandi narakubyatiye”
John-“ Ok! Ngaho zana umwana wanjye winjire utuze utekane ndetse usugire unasagambe

We-“ Ugomba kumfasha kumushaka kuko ni nawe watumye mubura, ubuse njye nawe ninde
wakabaye ambaza uwo yabyaye ?”
John-“ Njye sinshaka kuburana nawe, ndashaka undeke njyenyine kandi nubundi ngo
ushaka kunyikiza ngo ujyane ibyanjye”
We-“ Eeeeeeh! Ibyo se wabikuye hehe? Ibyo ni ibyireguzo njye sinigeze nshaka
kukwica ngo njyane ibyawe ahubwo ubwo ushaka kunyica ari wowe ”
John-“ Ushaka ko nzana ibimenyetso ?”
We-“ Bitari amagambo ariko!”
John-“ Niyo bitaba amagambo njye ndashaka kukwereka ko nubwo wanyaze amaraso yanjye
ukaba umubyeyi gito nari kuzakugira igitangaza mu bandi, ndashaka kukwereka ko ari
njye John wa nyawe wawundi uzi kandi wagukunze igihe twari mu muhanda nkakuvana ku
gitiyo nkagushyira mu modoka ibyo byose ukabyirengeshwa ugata umwana wanjye Nelson
witiranwaga n’uyu ureba …………………
[6/14, 09:27] +250 788 650 338: Episode 59: Gasongo arwanye n’umusore bapfa
umukobwa

ShareTweetPinMail
Njyewe – “Ngo ngo Nelson witiranwaga na nde?”

Nkimara kuvuga gutyo uwo mugore yarahindukiye, ubanza kare kose atari yigeze
ambona, mu guhuza amaso na we mbona anyitegereza ako ngera akareba John, hashize
akanya ahita avuga.

We – “John, mvuye hano bwa nyuma ubutaha nzaza nikoreye, wanyumvise neza?”

John – “Hhhhhhhh! Nari ngize ngo uravuze ngo ubutaha uzaza umpekeye naho niba ari
ukwikorera ubwo uzarwinjiramo umbajije. Zamu, urabe wumva!”

Ako kanya wa mugore yahise akata nkiya Gatera arasohoka ageze ku gipangu asubiza
amaso inyuma Zamu afungura urugi rw’imodoka aba ari rwo acamo agenda ako kanya si
nzi aho Kiki yaturutse.

Kiki – “Ahwiiiiii! Kabishywe bamufunguriye umuryango w’imodoka, uriya erega ni


makuzungu, urebye nabi yanaguca hejuru da!”

Twese – “Hhhhhhhhhh!”

John – “Ubwoba bwawe wowe uza birangiye, yewe nta byawe Kiki!”

Kiki – “Eeeh! Boss, wowe ntabwo uzi iyo agukaciye mu ishingu, njye narumiwe ndetse
nta n’ikindi navuga usibye kujya mubona ngatera isari mfatiye umwuko inyuma ku
buryo niyongera rimwe, nako ndamwibikiye!”

John – “Hhhhhhh! Kiki reka kunsetsa ndi kumva ntari hamwe, ahubwo se basore mubonye
muvayo?”

Njyewe – “Yego rwose, ahubwo twari tuje kwitegura ngo tugende ariko dusanze ibintu
byabaye ibindi mwihangane.”
John – “Wahora ni iki se sha muhungu wanjye ko ari ibi twirirwamo, ngaho uyu munsi
yaje, ngaho ejo ni uko, nyine ni uku tubayeho.”

Gasongo – “Nyamara hari icyo mwakora kuko ni ukuri nkurikije uko mbyumva muhuje
ikibazo, kandi kugishakira umuti ni cyo cy’ingenzi kuruta gushwana bya buri munsi.”

John – “None se nakumvikana na we gute kandi icyo twakabaye duhuriyeho yaragitaye


ku gahinga?”

Njyewe – “Harya ngo uwo mwana na we yitwaga Nelson!”

John – “Wahora ni iki! Buri gihe iyo baguhamagaye ndikanga, gusa Imana izambabarire
sinzongere kubona uriya mugore aza yidegembya hano anyibutsa ko nabaye umuhemu ngo
bigatuma ata umwana wanjye!”

Njyewe – “Ariko se ubundi wa mugani yapfuye guta umwana gutyo gusa, cyangwa nawe
wabigizemo uruhare?”

John – “Oya ibyo njye ndi umwere kabisa, ubwo se urumva nabigiramo uruhare gute
sha?”

Njyewe – “Niba mwari mwarashyingiranwe se ukamuta ukagenda urumva utarakoze ikosa


koko?”

John – “Reka reka sinigeze nshingiranwa na we, ahubwo njye yambyariye umwana
ndabyemera ariko sinashyingiranwa na we.”

Njyewe – “Rwose njye ndumva niba ari gutyo bimeze, mwese mwarabigizemo uruhare pe!
Kuko umwana yazize icyaha cyanyu kandi yari umuziranenge, ibyo mukora byose
mubikorere uwo mwana wavutse nkatwe maze mushakane igisubizo.”

Gasongo – “Nelson, aho nanjye ndagushyigikiye pe! Ni ukuri icyo muhuriyeho kiruta
icyo mupfa, uzi iyaba mwabonaga uwo mwana ngo urebe ibyishimo mugira, ese ubundi na
n’ubu nta kanunu ke?”

John – “Bya he se ko nyina yamutaye akajya gushaka undi mugabo na ko mwe ntabwo
mwapfa kubimenya mubimparire ni ubuhamya bukomeye ahubwo mwinjire tujye ku meza
mubone igihe mugendera.”

Twarikirije twinjira mu nzu Kiki ahamagara Kenny na we aza muri salon aduha karibu
ku meza dutangira kurya, dusoje buri wese yihina mu cyumba dufata utwangushye
tugaruka muri salon dusanga John yarangije kwitegura dusezera Kiki twinjira mu
modoka twerekeza kwa Mama Brown.

Tukigerayo twasanze Mama Kenny yiteguye twicara akanya gato maze Mama Brown ahita
avuga.

Mama Brown – “None se ubu koko ngo muragiye?”

Njyewe – “Yego Mama! Reka dusubire i Kigali kandi ni ukuri twishimiye ibihe
twagiriye hano.”

Mama Brown – “Mana wee! Muranshimira nanjye mbashimira bana banjye! Ngaho mugire
urugendo rwiza nizere ko muzabika mu mitima yanyu ibyo mwumvise n’ibyo mwabonye
bikabafasha kurwana uru rugamba turiho.”

Gasongo – “Yego Mama! Byose biri ku mutima kandi bizaduherekeza.”

Njyewe – “Mama, rero Njye na Gasongo duteganya kugaruka vuba maze tukajya gusura
Nyogokuru na Sogokuru na Mama Gasongo, Tonton John na we yemeye ko tuzajyana na
Kenny akabona Kaliza akumbuye.”

Mama Kenny – “Hhhhhhhh! Ariko se wa mugani uwo mukazana wanjye, Ahaaaa! Ndumva
nanjye ntazasigara da!”

Twese – “Hhhhhhhhh!”

John – “Oya ni byo ni ukuri nanjye nabyemeye ntabanje kubaza, ndifuza kuzatemberera
ku ivuko ryanyu nkareba abo basaza n’abakecuru b’intwari bakoze ibyo buri wese
atapfa kugerageza!”

Mama Brown – “Ayiga Mana! Ni ukuri ntako bisa, ubu se mbahe iki mujyana koko?”

Njyewe – “Yoooh! Ndumva unyibukije ka kajumba ka Nyogokuru! Humura rwose twariye,


ahubwo reka tugire tugende ibindi ubwo ni kuri telephone.”

Mama Brown – “Yego disi! Ngaho mwigendere mbafatiye iry’iburyo nk’umubyeyi.”

Twarikirije maze turahaguruka dutwaza Mama Kenny igikapu twerekeza ku muhanda,


tugezeyo twinjira mu modoka dupepera Mama Brown dufata umuhanda twerekeza mu mujyi.

Tugezeyo John yaraparitse tuvamo ndetse tujyana gukatisha Ticket zijya i Kigali
bamaze kuziduha tumusezera ubwo twinjira mu modoka njye na Gasongo na Kenny twicara
mu myanya y’inyuma bidatinze imodoka irahaguruka dufata umuhanda.

Mu nzira nk’ibisanzwe Gasongo yahise afatiraho ibitotsi Kenny na we aramwigana njye


mpita nigira Online ngifungura message ya mbere yaje yari iya Dovine yavugaga ngo.

“Nelson! Bite? Nizere ko umeze neza, sha nanjye meze neza bisanzwe ariko ndifuza ko
muri iki gihe nagutijwe wagerageza kunyitaho birenze uko byari bisanzwe, gusa
ndabizi ko uko biri kose nawe hari icyo wiyumvamo kuri njye si byo? Nuza Online
unsubize.”

Nkimara kuyisoma nahise ntekereza gato maze mpita nandika vuba ngo: Hey! Ni byiza
cyane ubwo umeze neza, nanjye ndakomeye, ndetse ubu nkwandikira turi mu modoka
dusubira i Kigali, ukomeze wihanganire urugamba rwo mu rugo naho kukwitaho byo
nzajya ngerageza ni ukuri wumve utuje gusa.”

Send.

Nakomeje gusoma message zindi maze hashize akanya mbona na none message ya Dovine
ngo dwi! Yari yanditse ngo:

“Ooooooh! Sha kuva unyemereye ko uzajya unyitaho kenshi nanjye ibyo mu rugo
nzirwariza, uwakubwira ukuntu bampoza ku nkeke na ko warabibonye uranabyiyumvira.”

Nkimara Gusoma nanjye nahise nandika ngo: “None se ubundi Dovi! Umbwije ukuri ni
iki gituma mu rugo iwanyu bashaka ko ushyingirwa huti huti?”

Send.

Hashize akanya gato maze kohereza mbona message iraje maze nyifungurana amatsiko,
yavugaga ngo:

“Sha Nelson! Ni birebire ariko wumve ko hari impamvu kandi uzagerageze uyemere uko
yakabaye nk’uko wowe na Brown mwemeye kuzambera inshungu nako wowe wemeye
kunyitangira ngo nduhuke ibibando uzayimenya byange bikunde.”
Nkimara kuyisoma nabaye nk’uwikanze ntangira kwibaza impamvu ambwiye gutyo, numvise
ibyo yitaga ibyoroshye bishobora kuba ari birebire wa mugani we, maze mpita nandika
vuba ngo:

“Dovi, nta rugamba ruba akana ndabizi ari nayo mpamvu nifuza ko wambwira niba ari
ukuza ukanyerekana gusa ubundi amahoro agahinda mu muryango mbipange nze vuba.”

Send.

Nta n’umunota ushize Dovine yahise ansubiza vuba ngo:

“Nelson, humura ahubwo bishobora kuzakuviramo umugisha kuri wowe, ikizima ni uko
uzahagarara ku magambo nzakubwira kuvuga igihe uzaba waje mu rugo.”

Nkimara gusoma intoki zanjye zashyugumbwe kwandika maze mpita ngira ibyihuta
nandika ngo:

“Dovi, muri ibyo byose ikizatuma mpigwa bukware kizagusigira icyasha ku mutima
kandi na none ikizagutera agahinda kizababaza cyane Brown ugukunda, biragoye kumva
impumu iva mu kunyerekana iwanyu kuko wamvuze rimwe ngaturwa ibitutsi. Ese iyaba
atari njye ari Brown na we yagatutswe nka kuriya?”

Send.

Dovine yahise asubiza vuba ngo:

“Oya sha biriya erega ni kwa kundi ababyeyi bakunda guhakana byose, none se ubundi
ko byabaye, nta yandi mahitamo nyine bagomba kubyemera.”

Niba urujijo rubaho muri ako kanya naguye mu rujijo maze nteberamo, ibyo Dovine
yavugaga byose byari bivanzemo icyeragati, ngaho ngo uzabyemere, ngo bishobora
kuzakugiraho umugisha, ngo ko byabaye,… Byose mu by’ukuri nananiwe kubihuza maze
ntuza gato nitsa umutima.

Maze gutekereza igisubizo nakiboneye hafi ngize ngo nandike mbona ngo Battery low
telephone ihita inazima negeka umutwe ntangira gutekereza byinshi ari na ko mbona
imbere mu nzira zacu hashobora kuba hari umusozi muremure usaba ko njye na Brown
ndetse na Gasongo dusunikana maze tukazagera ku gasongero tutavunye umugongo ndetse
tukazahagera tugaragiwe nabo imitima yacu yifuzaga imiryango igaterana ihimbawe.

Natwawe n’ibyo bitekerezo urugendo na rwo rukomeza kwicuma dusatira umujyi wa


Kigali maze tugeze Nyabugogo ntangira gukangura Gasongo na Kenny, hashize akanya
Gasongo akangutse mbona afunguye ikirahuri cy’imodoka vuba vuba biranga atangira
gusimbuka abantu ngo asohoke ari na ko abandi bamwiyama ngo areke babanze basohoke
nyoberwa ibibaye mpita mufata ukuboko.

Njyewe – “Gaso, bigenze gute ko uhaguruka wiruka unakandagira abantu?”

Gasongo – “Ndeka yewe ni we ndamubonye!”

Njyewe – “Ubonye nde se kandi?”

Gasongo – “Mumpe inzira yewe atanshika! Koko ubu mwambabariye ngasohoka mwo kabyara
mwe!”

Njyewe – “Uuuh? Ibi ni ibiki ra? Gaso ko utambwira ariko bite?”

Gasongo yakomeje kubyigana ashaka umwanya wo gusohoka maze koko mbona bamuhaye
umwanya mpita mpereza ibikapu Mama Kenny.
Njyewe – “Mama Kenny ihangane gato nkurikire Gasongo si nzi ikibazo agize.”

Mama Kenny – “Nyabuna iruka umufate dore ari kurenga hirya!”

Nanjye nasimbutse abantu bose bari imbere yanjye mfata inzira niruka nkurikira
Gasongo ngeze nko muri metero 20 mbona umusore umwe ari kumusunika amubuza gukora
ku mukobwa bari kumwe ariko Gasongo na we akamwiyaka, batangira no kurwana
inkundura abantu na bo batangira guhurura bashungera.

Nakomeje kuza nuhanya ntangira gusunika abantu mbigizayo ngo ngere aho Gasongo ari
ariko bikomeza kwanga abashinzwe umutekano baje mpita mboma inyuma baduha umwanya,
nkigera aho Gasongo ari afatanye n’uwo musore amashati mbitambikamo hagati ntangira
kwinginga ngo bareke kurwana.

Mu kureba ku ruhande ako kanya nahuje amaso n’umukobwa barwaniraga nkubitwa


n’inkuba ya yindi itagiramazi………………………..!

Ntuzacikwe na Episode ya 60 muri Online Game….

*************
[6/14, 09:27] +250 788 650 338: Episode 60: Umukobwa Gasongo yarwaniye atashye kwa
Mama Kenny

ShareTweetPinMail
Uwo mukobwa yari Jojo wacu, mushiki wa Brown wawundi twagendanye ingendo nyinshi
ariko imvura yagwa agatoha vuba ndetse agatetema ntago yigeze amenya ko umunsi
uzagera maze tugahurira ahantu nkaha.

Yari yambaye agapantaro gato keza kamufashe cyane amaherena sinaherukaga ayagira
ariko icyo gihe yari yambaye nk’atatu kuri buri gutwi kwe, ama chenette yari
yambaye yo sinakubwira umubare wayo, gusa yavaga mu ijosi akamanuka mpaka no ku
birenge.

Ako kanya tugihuza amaso yahise areba hirya yifata mu mayunguyungu maze ahita
avuga.

Jojo-“Eheeee! Nawe se urahari? Ndumiwe koko! Ngaho nagorwa! Kugeza nanubu


munkurikirana ngo nze kurya ibijumba mu cyaro?”

Njyewe-“Jojo! Ni wowe?”

Jojo-“Hhhhhhhh! None urabona ari fotokopi yanjye? Cyangwa baranshyize muri Scanner
basohora undi usa nanjye? Mbabarira niba wanibeshye wisubireho”

Njyewe-“Ibyo ntibihagije ubanza baranakudekaritse icyo mbona ni amakureri


(couleurs) gusa, ngaho ku munwa, ku nzara, ku maso, gusa kuva cyera waraberwaga nta
kindi nakubwira usibye ko ntunguwe kandi nishimiye kongera kukubona”

Jojo-“Hhhhhh! Bwira mwene wanyu andekurire umugabo twigendere ariko!”

Jojo akivuga gutyo ako kanya nahise mpindukira nsanga Gasongo agifashe wa musore
amashati nako bari bagifatanye, abashinzwe umutekano nabo bahise batangira kubaza
uko byagenze.

Umwe muri bo yahise avuga.


We-“Niko wowe ufashe ishati n’isengeri byose, uyu musore ufashe uramuzi?”

Gasongo-“Ntawe nzi kabisa ariko nta mpamvu yo kumbuza kuvugana na mushiki wanjye
maze igihe kinini narabuze”

We-“Uuuuuuh? Ngo mushiki wawe? Uyu mukobwa se ni mushiki wawe?”

Gasongo-“Yego nyine!”

We-“Ko mudasa se?”

Njyewe-“Ntabwo uzi ko inda ibyara mweru na muhima se? Nanjye Ni mushiki wanjye
kabisa ntawamurwanyije nareke tuvugane nawe gato”

Uwo musore yahise noneho yikaraga mbona agize umujinya mwinshi ariko kuko hari
abashinzwe umutekano bahise babihosha maze undi wari ubakuriye wari ubarimo ahita
abaza Jojo.

We-“Niko, aba basore basaza bawe urabazi ra?”

Jojo-“Uuuuuuuh! Aba se simbazi? Gasongo na Nelson babaga mu rugo ndahava, hari icyo
nahavuye mbibye? Nabo nibababwire!”

Jojo akivuga gutyo wa musore bari bari kumwe yahise arekura Gasongo maze ahita
avuga.

We-“Ese ubundi muramubaza iki? Cherie, tubahe angahe se twikomereze?”

Jojo-“Yiki se? Ahubwo njye nagiye niba usigara urwana ibyo birakureba”

Njyewe-“Jojo wakwihanganye koko basi tukavugana gato ubundi tukaguha amahoro yawe
niba ubishaka tukakureka ukigendera ugasugira ugasagamba.”

Jojo-“Mumfa kutantinza kuko ubu mba mfite Gahunda nyinshi ntabwo ndi nkamwe
mwirirwa mu bishanga mukarenga mukansanga naho nibereye.”

Jojo akivuga gutyo Gasongo yahise aca bugufi maze ambwira wa musore bari bamaze
kwesurana.

Gasongo-“Bro! Ihangane kuba ngusumiriye ariko n’ishyaka nari mfitiye uno mwana nzi,
niba yemeye ko tuvugana gato ntacyo nongera kukubwira sinongera no kugukoraho.”

We-“Ntiwumva se ahubwo musaza! Ntabwo twagapfuye ibi kandi turi aba Djama! Fata
push ahubwo muvugane ubundi twikomereze!”

Gasongo yakubise mu kiganza cyuwo musore maze nanjye nshyira Jojo ku ruhande maze
ndamubwira.

Njyewe-“JoJo! Andi makuru se?”

Jojo-“Ni meza! Urabona frecheur atari zose se? Ndaho ndakomeye kabisa! Ahubwo
ndabona ari mwe mubabaje! Cyakora mutangiye kugarura akabiri nka cyagihe mwabaga mu
rugo, ubwo se ahubwo amakuru ya Mama? Gaju se? Brown na Papa se baracyawurimo?”

Njyewe-“Jojo! Nibyo twifuzaga kukubwira, bameze neza, Gaju ari ku ishuri natwe tuba
inaha”

Jojo-“Ngo? Muba inaha? Muba hehe se? Ubwo ninde wabazanye inaha ko nziko
mwatujyanye hariya ngo nkunde nshupire? Mwambonye? Ndi agakobwa keza sha,
kakanyamugi gacaho mwashaka kunkoraho ingumi zikavuga”

Gasongo-“Jojo! Ibi byose biba nuko hari amateka ufite kuri twe tutagira icyo
dusimbuza ayandi, Mama aragukumbuye, Brown ahora atukubaza, turakwinginze basi
bahumurize umutima ubabwire ko ukiriho ndetse ko ubazirikana”

Jojo-“Uuh! Ubwo se mushatse kumbwira ko nasubira muri ya misozi butinda kwira,


bwanakwira bakadukubitira kuryama? Aho ho sinabakundira, ahubwo reka nanigendere!”

Njyewe-“Oya Jojo! Wigenda dore amahirwe aje asanganizwa inzira twerekeje dutuje
ariko tutumvaga ko tubikwiye, ubu ntabwo tukiba mu cyaro Mama wawe yabonye akazi
keza ndetse natwe tubona akazi, humura rero ibyo utakundaga byabaye ngombwa ko tuba
tubitaye kuko twe tutari tubyizingiyeho ahubwo ari uko twari twizeye ko uwo munsi
uzagera maze tukinjira muri bwa buzima wifuzaga kubamo”

Jojo-“Oooooh! Mama Aba inaha se? Yeweee! Mbega byiza muzamubwire ko mwambonye!”

Gasongo-“Humura ayo ni amakuru ahumuriza umutima washenguwe, ahubwo se namara


kubyumva ko azatubaza aho uwo yibarutse ari? Jojo wakwihanganye amahirwe tugize
ntituyihererane ukemera ukajyana natwe.”

Jojo-“Ngo? Uvuze ute?”

Gasongo-“Nari mvuze ngo twijyanire, humura ntacyo urabura ahubwo urabona byinshi
utari witeze, sibyo Jojo?”

Jojo-“Oya! Rwose ibyo ntibyakunda, ahubwo disi nikumburiye Mama! Ubu se nzamubona
gute?”

Njyewe-“Kumubona ubifite mu biganza Jojo, kuko natwe nibyo twifuza, ihangane wemere
tujyane nubwo tutazi ubuzima ubayemo”

Jojo-“Hhhhh! Njye ndaryoshye wana ntimwanyishunga, ahubwo reka mbe ngiye naho
ubutaha! Ariko ntimuzongere kuza mufata abantu turi kumwe nkaho babibye!”

Gasongo-“Ariko niyo twabafata dufite impamvu Jojo! Ahubwo nuko wowe udaha agaciro
iyo mpamvu iba, turakwifuza ni ukuri, dukundire wemere tujyane ntawundi tuzatuma
agufata”

Jojo-“Hhhhhhh! Ntacyo nimwongera kumbona nzemera njyane namwe, ahubwo reka


twigendere, bye!”

Njyewe-“Jojo! Koko se uragiye?”

Jojo-“Hhhhhh! Nonese manike munsi y’ikirenge mubone neza ko ngiye?”

Njyewe-“JoJo! Wakwihanganye koko ukatwemerera tukakugumana?”

Jojo-“Ubu ndahuze! Mwihangane kandi twagiye”

Jojo yarahindukiye wa musore bari bari kumwe nawe ahita amufata ukuboko biha inzira
sinzi icyatubwiye kubakurikira ntawe ubajije undi njye na Gasongo.

Bahise binjira mu modoka ijya i Remera natwe tugiye kwinjiramo iba iruzuye tuguma
ku muryango ndetse irahaguruka ifata umuhanda iragenda.

Gasongo-“Ubu se dukoze iki koko Nelson?”

Njyewe-“Ubu koko twemere Jojo aduca mu myanya y’intoki?”


Gasongo-“Ubu se ingumi imwe yamfashe mu mbavu yaba yinjiriye ubusa? Reka
tumukurikire wana”

Tukivuga ibyo hari umuntu wankozeho mpindukira vuba, ndebye mbona ni Mama Kenny.

Mama Kenny-“Nelson! Twakomeje gutegereza ko mugaruka ariko turaheba? Nonese


mwasanze ari amahoro?”

Njyewe-“Wahora ni iki ko…”

Gasongo-“Urira moto Nelson! Ko imodoka nayifashe prake se ubwo wowe nidusiga


urabona turabariza hehe?”

Njyewe-“Mama Kenny! Ihangane ahubwo zana ibyo bikapu ibindi ni kuri telephone”

Mama Kenny yaduhereje ibikapu ako kanya dufata inzira dukurikira imodoka Jojo yari
agiyemo, njye nagendaga nkurikiye moto Gasongo yari ariho niba koko yari yayifashe
puraki sinzi gusa numvaga uko biri kose nkurikiye JoJo.

Twakomeje kugenda gusa ntungurwa no kubona dutangiye kugera muri Cartier yo kwa
Mama Kenny, Gasongo atangira kuntungira urutoki imodoka yari iri imbere yacu mpita
menya ko ariyo Jojo arimo.

Iyo modoka imaze guparika twe twayirenzeho gato duhagarara aho maze tuva kuri moto
twigira inyuma gato impande y’akazu abagenzi bicaramo bategereje imodoka, dukomeza
kwitegereza abava muri ya modoka Jojo na wa musore bari barimo ndetse tubona
barasohotse batambika bagana aho twari turi baducaho nta numwe urabutswe.

Gasongo-“Eeeeh! Nelson, ubwo baduciyeho reka dukomeze tubakurikire turebe aho


bagana!”

Njyewe-“Bro! Ahubwo se ko mbona berekeza muri quartier yo kwa Mama Kenny?”

Gasongo-“Uuuuuuh! Ahubwo nanjye buriya biranshanze mbonye baje muri zino nzira,
ibaze dusanze baba kwa Mama Kenny?”

Njyewe-“Eeeeeh! Gaso! Uziko bakomeje bagana hahandi twazamukiye tujya iwabo?”

Gasongo-“Inka yanjye! Sibyo navugaga, ko bashobora kuba bagiye kwa Mama Kenny se?”

Gasongo akivuga gutyo nahise numva ijwi ry’umwana rimpamagara cyane ngo Nelson!
Mpindukiye mbona ni Kenny wari uri kumwe na Mama we.

Tukibabona njye na Gasongo twahise dusubira inyuma tugenda tubasanga maze


tubagezeho Mama Kenny ahita avuga.

Mama Kenny-“Eeeeeeeh! Nonese mwahise muza hano mu rugo kandi munsize inyuma?”

Njyewe-“Mama Kenny! Ihangane natwe ntabwo twari tuzi ko twerekeje hano”

Mama Kenny-“Eeeeh! Natwe burya twahise twifatira moto kuko hari umukiriya wafashe
inzu iwanjye ejo ashyiramo n’ibyangombwa byose ansigira urufunguzo, none dore yari
aje arushaka dukomeze mu rugo se ndubahe munansureho gato?”

Gasongo-“Nelson! None yaba ari Jojo?”

Njyewe-“Nanjye nicyo mpise nibaza, ubwo se yaba ariwe ra?”


Mama Kenny-“Uuuuuuh! Ubwo se JoJo si umukobwa ra?”

Njyewe-“Yego Mama Kenny!”

Mama Kenny-“Oya uwo mukiriya wanjye we ni umusore da! Uuuuuh! Ahubwo ndabona arimo
kumpamagara ubanza yageze mu rugo”

Gasongo-“Eeeeh! Mama Kenny, nta kibazo turahanyura ariko reka dukomeze dukurikire
mushiki wa Brown twari twarabuze, ni nawe buriya watumye nsohoka mu modoka niruka”

Mama Kenny-“Eeeeh! Ngo mushiki wa Brown? Niwe se Mama Brown yambwiraga ngo yabuze?”

Gasongo-“Nuwo rwose, ahubwo reka tugende tutayoberwa irengero rye!”

Mama Kenny-“Ubwo se muransiga mwo kabyara mwe? Reka tujyane, umva Kenny jya imbere
ukurikire ba Nelson”

Ako kanya twahise tuzamuka twese twerekeza ya nzira Jojo na wa musore bari
baciyemo, mu kugera aho twitegereza neza umuryango w’igipangu cy’iwabo Kenny wari
uri imbere yacu ahita avuga,

Kenny-“Eeeeh! Dore Jojo!”

Akibivuga twe twari inyuma uwarebaga hasi yarashigutse utareba imbere neza acana
maremare tubona Jojo na wa musore koko bahagaze ku muryango ugana kwa Mama Kenny,
bakidukubita amaso……………

Ntuzacikwe na Episode ya 61…


[6/14, 09:27] +250 788 650 338: Episode 61: Ubukwe bubereye aho Nelson na Gasongo
baba bugiye gushyira byose hanze

Jojo-“ Sinababwiye! Dore bansanze naho nibereye, ese ubwo murajyahe ?”


Jojo akivuga gutyo Mama Kenny yahise ahagarara maze arahindukira areba inyuma aho
twari turi ahita avuga,
Mama Kenny-“ Nonese uriya ni wa Jojo mwavugaga ?”
Gasongo-“ Yego niwe Mama Kenny!”
Njyewe-“ Ahubwo se uriya musore barikumwe niwe uje gukodesha mu rugo iwawe?”
Mama Kenny-“ Yego da! Niwe rwose ”
Gasongo-“ Mama Kenny uziko uriya musore ariwe twakubitanye amakofi hariya Nyabugogo
ivumbi rigatumuka?”
Mama Kenny-“ Reka reka? Ubwo se uriya musore witonda kuriya yabitinyuka koko? Mana
wee!”
Gasongo-“ Byihorere Mama Kenny, ahubwo dukomeze tugende niyongera kunyegera
ndamwishyura ingumi ebyiri yansigayemo”
Mama Kenny yarikirije maze dukomeza kugenda tugana aho bari bari, tukibageraho Mama
Kenny asuhuza wa musore naho Jojo yigira ruguru ku ruhande ari nako akabya
guhindura isura ariko Kenny abibonye ntiyabyihanganira ahita amusanganira.
Kenny-“ Jojo! Uziko tuvuye gusura Mama?”
Jojo-“ Nyine se niba muvuyeyo murankurikira ngo mbahe iki?”
Kenny-“ Maze ahora akwibuka akarira”
Jojo-“ Ceceka aho nawe, Mama wawe se andirira nkande?”
Kenny-“ Kuko wadutaye tukakubura”
Jojo-“ Mama wajye se niwe uvuga ?”
Kenny-“ Yego nyine s’anyita se ngo ndi umwana we!”
Jojo-“ Uuuuuh! Uzagende ubibwire Mama wawe wagutaye ukaza kubeshya ngo wabyawe na
Papa, ese ubundi bagutoraguye hehe ko ntigeze nkubona muri match yabereye
Nyabugogo?”
Kenny-“ Nari ndi kumwe na Mama mu modoka, uziko Gasongo yahagurutse yiruka
agakandagira n’abantu”
Jojo-“ Hhhhhhh! Ariko Jojo naba mwiza koko! Uziko na za Accident nzazikoresha
cyangwa ngafunga imihanda? Eeeeeh! Kenny ntago numvishe neza, ngo wari uri kumwe
nande?”
Jojo akiri muri ibyo wa musore bari bari kumwe yahise amufata ukuboko asa
n’umwinjiza mu rugo kwa Mama Kenny.
We-“ Chou! Injira sha ni hano”
Jojo-“ Uuuuh! Ko mbona se naba binjira badukurikiye?”
Mama Jojo-“ Ihangane rwose bano ntabwo baje bagukurikiye ahubwo baje bansuye njye
mba hano na Kenny wanjye”
Jojo-“ Eheeee? Ngo uba hano? Ganza! Nawe uba hano?”
Wa musore wari umufashe ukuboko aho kumusubiza yakomeje kumukurura cyane amwinjiza
mu gipangu ariko Jojo nawe akomeza kwanga kwinjira,
Jojo-“ Ntabwo nza yewe ndanze”
Ganza-“ Uuuuh? Nonese wanze kubera iki? Utinye uyu mubyeyi se?”
Jojo-“ Oya nta numwe ntinya muri aba ariko ntabwo nkije”
Ganza-“ Uuuuuh! Nonese koko uranze Chou?”
Jojo-“ Ndanze nyine, ahubwo reka nigendere, hari ikibazo wimutse se ukajya gutura
ahandi kubw’impamvu runaka ?”
Ganza-“ Hhhhhhhhh! Ubwo se impamvu runaka yatuma umukobwa twahuriye mu kabari
ankura iwanjye ngakomeza kubungabunga uyu mugi? Niba wanze kuza fata inzira ugende,
ikitabuze mu rutoki nibishokoro ”
Jojo-“ Eeeeeh Urantutse ngo ndi ibishokoro? Ok, nagiye kandi nundi munsi
ntuzankinishe, urumva neza”
Ganza-“ Hhhhhhhh! Ariko muranyumvira ra? Uyu mukobwa afite utugambo acomekeranya
ukagirango niwe uzi kuvuga neza kurusha abandi? Ngaho fata inzira ugende, mbabajwe
n’amaguru uri bukubite utaha, ko nta ticket nguha se?”
Jojo-“ Ngo iki? Wibwira ko ari wowe mfite wenyine se wampa ibyo nkeneye?
Shyuhuhuuuu! Ibirenge ngo reba munsi!”
Ganza-“ Sawa bye Imana ikurinde amahoro!”
Mama Kenny-“ Ubu se koko uramuretse aragenda kandi mwazanye? Wakwihanganye koko
ukamugarura ko uriya ari umwana wacu?”
Ganza-“ Ngo ni umwana wanyu?”
Njyewe-“ Uriya ni mushiki wacu Bro! Ahubwo reka nze mukurikire nubundi niwe twari
tuje dushaka”
Ganza-“ Eeeeeeh! Koko se? Ese ni nayo mpamvu uyu musore yansumiriye? Ewana pole
sana nagize ngo n’ ababiloni bashaka kuntwara ifi nari nirobeye !”
Gasongo-“ Ganza! Uguhiga ubutwari muratabarana, garura Jojo basi niyo yakwanga ko
tujyana hano ni mu rugo agumane nuyu mubyeyi”
Ganza-“ Ibyo nabyo mube mugiye mu rugo ndaje”
Ganza yahise amanuka yiruka aducaho akurikira Jojo natwe twinjira mu rugo Mama
Kenny akingura muri salon dushyira ibikapu hasi ariko habura uwicara ngo atuze,
Mama Kenny-“ Ese ko muticara Nelson?”
Njyewe-“ Mama Kenny! Nta kwicara erega, uziko tubonye Jojo Mama we ahora ashaka
amanwa n’ijoro ?”
Mama Kenny-“ Ndabyumva disi umubyeyi ntiyaryama ngo asinzire umwana aririra ku
gahinga, Eeeee! Si ngaba baraje ra?”
Twese twahise duhindukira koko tubona Jojo na wa musore Ganza bazamuka baza, gusa
bazaga batongana maze Mama Kenny akibabona ahita afungura umuryango barinjira,
Jojo-“ Erega nubwo ungaruye nakubonye ntiwambonye, erega wihaye kunyizeza
ibitangaza ngo uzantuza ku kwezi na hehe hose kumbi nawe uri mpagaze he nk’abandi
bose?”
Ganza-“ Hhhhhh! Icyo nagombaga gukora se ko ngikoze nushaka uvuge ay’abagombozi,
ahubwo Mama Kenny, nyihera agafunguzo nigendere ”
Jojo-“ Ngo? Ubwo se ungaruye ngo bigende gute?”
Mama Kenny-“ Icara utuze mwana wanjye dore uje usanga abavandimwe !”
Jojo-“ Ngo? Uratinyuka ukambwira gutyo n’ukuntu watumye Papa afungwa, ibyacu
bigatezwa cyamunara, Brown musaza wanjye nawe agafungwa ?”
Ganza-“ Ampaye inka data! Yewe, wahoze umbwira ngo ndi mpagaze he ariko nsanze
nubwo njye ntahazi wowe uhagaze ku manga, ubwo se wumva amaherezo yawe ari ayahe?
Umuryango wawe ufite ibibazo, nawe uri kwitera ibindi, reka nigendere naho ubundi
iki gisasu najya kubona nkabona ngo turi! Kikanturikana da”
Jojo-“ Uuuuh! Genda nyine, niba nguteye impuwe uzareke kundirira ”
Ganza-“ Hhhhhhhh! Abarizi se barabuze? Hariya hari cooperative yabo, ahubwo ube
ukora amanywa n’ijoro ubahe avance bazaze kukuririra kuko ndabona ijuru
ryaguhumuriye.”
Ganza yahise afata urufunguzo Mama Kenny yari afite mu ntoki maze arasohoka Jojo
aguma aho, Mama Kenny akomeza kumwitegereza maze ahita amubwira atuje,
Mama Kenny-“ Jojo! Uko undeba uku nari umukobwa mwiza nkawe, narambaraga nkaberwa
yewe uko usa nanjye narabyigeze, sinigeze menya ko umunsi uzagera nanjye nkaganya.
Jojo! Kuba aba basore baje bakwiruka inyuma nuko bazirikanye ineza y’abawe, kuba
intambara yarose bakemera kukurwanirira ku karubanda si uko bari bananiwe kwicara
bagatuza bakakureka ukagenda ahubwo ni ya ntimba ishengura umubyeyi wawe agahora
ateze amaso aho uzava bahirimbaniraga guhosha”
Jojo acyumva ibyo yahise yicara vuba yitegereza Mama Kenny maze natwe tubona
kwicara.
Mama Kenny-“ Jojo! disi iyicarire utuze, erega buriya nanjye nari nkawe,
natekerezaga nkawe kandi nari mwiza nkawe gusa icyo ntamenye kare nuko burya
sinamenye iza nyuma”
Jojo-“ Mama Kenny! Basi reka kumpamya ibyo ntakoze kuko ntiwigeze umfata,
ntiwambonye nkuze? Ndeka rero”
Mama Kenny-“ Yooooh? Jojo, kuba nkubonye ukuze nibyo bingabanyirije agahinda, iyo
nza kukubona uri muto nkongera kukubona ungana gutya ukora ibi byari kunshegesha,
Jojo! Ibyo nakoze nkiri muto nibyo ubu bintera kuba nicuza, ni nabyo disi bitumye
Papa wawe ari mu gihome we na musaza wawe ugukunda agahora ashavuzwa nuko wabuze,
ngaho basi ihangane maze wemere unyumve nkugire inama kuko ugira amahirwe abona
umuhana ”
Jojo-“ Mama Kenny! Ngaho vuga ndakumva ariko ntutinde, ubwo gahunda ya Ganza ipfuye
ubu ngiye gushaka indi nonaha ”
Mama Kenny-“ Jojo! Wayishaka wagira gusa nkundira ushake niy’umuryango wawe ni
ukuri ndakwinginze utazamera nkanjye ”
Jojo -“Si ngaho! Nonese burya nawe wataye umuryango wawe uza kuba i Kigali?”
Mama Kenny-“ Ibyo nzaba mbikubwira Jojo, gusa nkundira unyumve ngusabe usubize
amaso inyuma wibuke ko hari uwakwibarutse akaba akwifuza iruhande”
Jojo-“ Eeeeeh! Yego disi! Ariko buriya wa mugani Mama ntankumbuye ra? Nako reka
nzajye kumusura ubundi nigarukire, sibyo mwifuzaga se?”
Njyewe-“ Ooooooh! Nubwo twifuza byinshi ariko basi ibyo nibiba nzishima ubugira
kabiri kuko nzongera kubona isura y’umubyeyi isesuye umunezero”
Mama Kenny-“ Jojo ni ukuri shenge byemere natwe tuzahimbarwa ugaragiye uwagukikiye
akagusimbiza akaguha ubwiza burangaza benshi. ”
Jojo-“ Ok! Ndumva nta kibazo da! Nzamusura rwose, ahubwo reka nigendere njye
gushaka aho kurara ubwo Ganza yisubiyeho, nonese ko n’inzu twabagamo badusohoye
nabi ngo twarabambuye .”
Mama Kenny-“ Nonese Jojo! Wakwihanganye ukanyumva bwanyuma nkakubwira ”
Jojo-“ Uuuuuh? Iki se kandi noneho?”
Mama Kenny-“ Wanyemereye ukaguma hano ukareka kugenda ko ntacyo uza kubura wifuza?
Ubu koko uranze ugiye kurara ku muhanda ?”
Jojo-“ eeeeeh! Ngo nkaguma hano?”
Mama Kenny-“ Yego rwose! Humura nkwakiranye yombi nkuko disi namwe mwakiye Kenny
wanjye”
Jojo-“ Ubu se wabyemera Mama Kenny ?”
Mama Kenny-“ Rwose mbikubwiye nkomeje pe, ahubwo ni ibyishimo bikomeye kuri twe,
urabyemeye se?”
Jojo-“ Reka twumve ra…? Nta kibazo reka nigumire hano”
Twese-“ Wooooow!”
Mama Kenny-“ Imana ishimwe disi! Mbega byiza, ngaho ngwino nkwereke icyumba ube
ushyizemo ibyo uzanye, kandi ni ukuri kalibu urisanga iwanyu ”
Jojo yarahagurutse maze Kenny ahita aterura isakoshi yari isa n’iremereye ajya
imbere baragenda twe dusigara aho maze Gasongo ahita ambwira.
Gasongo-“ Nelson! Imana ikoze igitangaza isubiza byose twifuzaga! Mbega amahirwe
ntigeze mbona!”
Njyewe-“ Ceceka njye byandenze! Ni ukuri niba koko Imana yumva abayo yakire ishimwe
ryacu”
Gasongo-“ Eeeeh! Amen kabisa !
Twese twariruhukije kuko twumvaga uko biri kose imisozi myinshi tukiruka hari iyo
tugeze ku gasongero, kuba twari tubonye Jojo byabaye amata maze abyara n’amavuta
yemera kugumana na Mama Kenny.
Ibyo byari ibindi byishimo twari dutegereje guhereza Mama Brown wahoraga atemba
amarira ku maso iyo buri gihe yibukaga Jojo.
Twakomeje kuguma aho maze hashize akanya tubona Mama Kenny na Jojo baragarutse
mpita mvuga.
Njyewe-“ Mama Kenny! Imana iguhe umugisha reka tugende turuhuke ejo tuzajye
gupagasa kandi mutihererana iyo nkuru nziza. ”
Mama Kenny-“ Yego disi! Nuko mwarakoze cyane kandi na n’ubu muracyakora n’ibindi!
Rwose umugisha munsabiye tuwusangire”
Twarikirije maze turahaguruka turasohoka tugeze hanze baradusezera dufata inzira
twerekeza ku muhanda, duhamagara moto dufata inzira ijya mu rugo.
Tukigera ruguru yo mu rugo twatunguwe no gusanga abantu benshi basohoka bava mu
rugo, dukomeza kumanuka tujya mu gipangu tukigera ku muryango duhura na Betty
yambaye imicyenyero twikangamo.
Betty-“ Eeeeeh! Wowww! Mbega mwebwe! Welcome sha”
Gasongo-“ Urakoze cyane Betty mwiza! Ariko noneho warengeje ubwiza, uziko
nutagabanya bazakwandikira umuvuduko ?”
Twese-“ Hhhhhhhh!”
Betty-“ Mana wee! Kuko se umbonye nambaye imikenyero? Twa tujipo twanjye se
ntitumbera ?”
Gasongo-“ Kukubera gusa? Ahubwo rimwe uzambare n’amakoma turebe, ubanza ahari yo
yakubera kurushaho”
Betty-“ Hhhhhhh! Urakoze kunsensa Gaso! Ariko rero mwanacitswe !”
Njyewe-“ Twacitswe iki se Betty?”
Betty-“ Ntimubona ko hano habaye ikirori se?”
Njyewe-“ Ahubwo twari tugiye kukubaza ibyo ari byo, habaye ikihe kirori se ?”
Betty-“ Hhhhhhh! Aliane baje kumusaba !”
Njyewe-“ Ngo? Aliane yasabwe?”
Betty-“ HHhhhhh! Dore yewe ubwoba! Humura nabeshyaga rata! Ninde se wamutwara
duhari ko ari uwawe! Twaramukubikiye da ni ukuri”
Njyewe -“Eeeeeh! Niba mwaramumbikiye ngo nze mutange muhumure naje, nonese niba
atari ibanga hano habaye iki?”
Betty-“ Sha ntabwo ari ibanga, ntubona se ko n’abantu baje ari benshi? Hano hari
umusore murumuna wa nyiri aya mazu warongoreyemo”
Gasongo-“ Eeeeh! Bya gahuzamiryango birahari se ?”
Betty-“ Umva sha, byabura se? Ahubwo nimwe mwabuze, twese abantu baba muri aya mazu
batwitabaje tubabwira ko mwe mudahari mwagiye ku Gisenyi, ahubwo mubike ibikapu
vuba vuba muze ni kalibu sha”
Betty akivuga gutyo twahise koko dukomeza tugana ku muryango twabagamo turafungura
turinjira dushyira ibikapu mu nzu maze turagaruka tukigera hanze dukubitana na
Aliane aradusimbukira natwe tumwereka ibyishimo.
Aliane-“ Woooooow! Nelson! Yambiiiiii! Gaso! Bite? Mbega mwebe! Habe no kuvuga ko
muje koko?”
Njyewe-“ Sha I am Sorry ni ukuri ntabwo ari ukwanga kuvuga ahubwo ibyo ku Gisenyi
byari ibindi bindi kugera na hano i Kigali, gusa utwihanganire kandi wemere ko
tutabataye”
Aliane-“ Yego sha! Nta kibazo rwose ndabumva kandi murisanga”
Gasongo-“ Ibyo bi byeri se biri hehe ngo tubinywe?”
Aliane-“ Hhhhhhhhh! Uti ibi byeri rwose, hariya se ko nabonye ntazi ibyabo?”
Gasongo-“ Eeeeeh! Ubwo uragira ngo utaduha kandi wahoze ukora muri service ”
Aliane-“ Oya sha! Basi tugende mubyibonere”
Gasongo-“ Yego rwose tugende mbyirebere, ubwo se hano haba inzoga ntitujye kunywa
ubukwe?”
Twese-“ Hhhhhhhhh!”
Tumaze guseka twahise tumanuka gato tugeze ku muryango w’aho abageni bari bari
Mireille aba akuyeho rido asa n’utunguwe aradusuhuza ubundi aduha kalibu mu nzu
tugezemo dutangira gusuhuza abantu bari barimo ndetse n’abageni mu kwitegereza neza
mbona umugeni amaso yanjye atari ubwa mbere amubonye.
Tumaze kwicara,
Njyewe-“ Gaso! Uriya mugeni ndamuzi”
Gasongo-“ Uuuuh? Umuzi hehe se ko mbona anakuze cyane buriya siwe warongoye uyu
musore?”
Njyewe-“ Ndumva hari aho namubonye ariko sinibuka neza tu!”
Gasongo-“ Ok! Icyo kiroroshye, niba ubona utamwibuka ubwo ntawe uzi, ahubwo baduhe
bya byeri twinywere si nangombwa ko tubamenya ”
Gasongo akivuga gutyo koko Mireille yahise azana bya Primus bibiri aba araduhereje,
atari yabifungura twumva umuntu akubise urufunguzo ku icupa.
We-“ Twumvikane!”
Ako kanya twese twahise dutuza n’abari mu byumba bose barasohoka baza aho twari
turi muri salon maze uwo mugabo ahita akomeza.
We-“ Njyewe rero nk’uko mubizi nitwa Karekezi, nkaba ndi Papa w’uyu musore Murenzi
dukunze guhamagara Pasiteri ”
Akivuga gutyo hari umugore wahise yinjira ‘nk’iya Gatera’ ahagarara hagati yacu
ahita avuga cyane kuburyo abagira imitima yoroshye batangiye kwegera ababafata ngo
batikubita hasi.
We-“ Ariko Kareke! N’ubu uracyashaka aka munani ?”
Karekezi-“ Uyu se kandi ateye aturutse hehe ?”
We-“ Erererere! Erega nta soni ngo nteye nturuka he? Harya ngo umuhungu wawe
azabamo hano? Ntayo bazabamo ye! Ntaniyo bararamo bitaracyemuka ndabivuze, mbere
wahereye wikubira nkaho ari wowe wabisigaranye wenyine ”
Akivuga gutyo abantu bose barikanze ndetse batangira kujujura ako kanya tubona wa
mugeni wari wasezeranye uwo munsi arahagututse asiga umusore yicaye twese
turikanga.
We-“ Ariko se iyi nzu sinemeye ko ngiye kuyigura koko? Niki gituma ntayiraramo?”
Noneho akivuga gutyo abantu si ugusakuza bose bivuyeyo batangira kubazanya ibyo ari
byo ari nako Karekezi yari yabuze aho afatwa, wa mugore aranga arusha abantu bose
ijwi.
We-“ Ererere! Ngo uyigura? Barakubeshye di! Kareke! Byose ngiye kubishyira hanze
maze ndebe!”
Umugeni wari utuje cyane yategereje abari aho bose ko batuza maze avuga ntacyo
yikanga.
We-“ Mutuze twumvikane, nubwo bwose kuri bamwe biza kubatungura bagakeka ko ari
njye nashatse uyu musore, byose nabikoze mbizi ndashaka ko byose bijya ahagaragara”
Akivuga gutyo twese twashigukiye rimwe tureba neza mu maso y’uwo mukobwa ubwenge
buhita bumpereza ya sura yahoraga inca mu maso ako kanya mpita mumenya……………
[6/14, 09:27] +250 788 650 338: Episode 62: Nelson atukiwe mu muhanda n’umukobwa
atazi

Nahise mpindukira mbwira Gasongo,


Njyewe- “Gaso! Uyu mugeni sinakubwiye ko muzi?”
Gasongo- “Uuuuuh? Ninde se ko mbona nyine ukomeza kumureba ntumbwire?”
Njyewe- “Uriya mukobwa yitwa Gorette yambwiye ko bakunze kumwita Gigi, twahuriye i
Gikondo ubwo najyaga gufata contract yo kumugemurira icyayi, hanyuma ambwira
amateka menshi y’ukuntu yatangiye business ye”
Gasongo- “Eeeeh! Noneho ubanza koko umuzi? Nonese buriya ibyo yavuze agiye gushyira
hanze byo ni ibiki?”
Njyewe- “Yewe nanjye ntyo, ntabyo nzi pe!”
Tukibaza ibyo, Karekezi yongeye gukubita urufunguzo ku icupa ngo abantu baceceke,
bamaze gutuza ahita avuga,
Karekezi- “Njye naje mu bukwe bwanyu ntabwo naje mu manza, en bon! Mwari muzi
n’ikindi? Nditahiye ahubwo”
Abantu bongeye gusakuza cyane bibaza ibiri kubera aho hantu maze wa mugabo witwa
Karekezi ashatse gusohoka ngo agende wa mugore wahoze asakuza cyane ahita
amwitambika imbere,
We- “Nta soni rero ngo ubwo uragiye? Hagarara hamwe di, mbere wahereye uyarya
wenyine reka nawe biguhagame wenyine njye sindimo, Umugeni! Rata vuga abashaka
kukumva bakumve cyangwa bakureke”
Karekezi- “Ariko iri si ishyano ra? Wamvuye imbere nkigendera wa mugore we?”
Uwo mugore yakomeje kwitambika Karekezi washakaga kugenda maze abantu bari bahari
nabo bakomeza kumuhata ngo areke kugenda abonye byanze aragaruka aricara maze
umugeni ahita yongera aravuga,
We- “Rwose Databukwe n’ambabarire yicare atuze kuko ibyo ngiye kuvuga byarabaye
kandi ndi umugabo wo kubihamya”
Karekezi- “Ibiki se iyi nzu se, nako mushobora kundeka ngataha?”
Akiri aho ako kanya hari undi mugabo winjiye, we noneho yari afite amahane akabije
byabindi bamwe bavuga ngo yariye amavubi, akimara kwinjira aho yahise avuga,
We- “Ahaaa! Kareke, noneho ndakwiboneye, mbere nahereye ngushaka nari nzi ko
ngusanga aha, niko harya ngo uranze urabitwaye udusize tumweramwera? Ubu turashaka
guhangana nawe noneho”
Karekezi- “Ngo muhangana nanjye? Ariko ye kubera iki se? Erega utazi kurya aharira
abafite umuhogo munini”
Wa mugabo na wa mugore baburanaga na Karekezi bahise basa nk’abakozwe mu bwonko
maze bihuta bamusanga umuhungu we Murenzi bita Pasiteri wari warongoye uwo munsi
ahita ahaguruka yitambika hagati yabo ahita avuga,
Pasiteri- “Eeeeh! Murekere aho, nta soni muje kurwanira muby’abandi, ubwo se muri
mwese ninde ufite uburenganzira hano? Yaba Papa ndetse namwe mwahereye cyera murya
ibyo mutavunikiye, si uko Gigi uyu yari impumyi ahubwo yahoze ashavuzwa nabyo”
Gigi- “Wivunika Cherie, iyo nibutse ukuntu wowe Databukwe wasohoye umwana wa Boss
muri shop ye, yewe ngo ubwo umujyanye ku murera, mwumvaga ko bizarangirira aho se?
Ubu se aho ari murahazi? Cyangwa muzi ko yasubiye kurohama?”
Twese abari bari aho twabuze icyo tuvuga, njye na Gasongo turarebana ibibyeri bya
gahuzamiryango bari bamaze kuduha bitunanira no kubipfundura dutereka aho maze
twitangira itama twitegereza ibyaberaga aho hantu.
Pasiteri- “Papa nawe oncle ndetse na Tante munyumve neza, ubu turi mu isi
y’ikoranabuhanga, ryarindi risenya ndetse rikanubuka, mbabwiye aho namenyaniye na
Gigi mwahita mubona neza amajoro twaraye tutaryamye twibaza uburyo uyu munsi
uzagera ngo tubereke ko nubwo mwatubyaye igi ryahannye inyoni kandi gukura atari
uruhara ahubwo ari ubumuntu no kwanga umugayo”
Gigi- “Nakunze uyu mwita Pasiteri kuko yahuje umutima nanjye, yanze gushyigikira
amakosa y’umuryango we ndetse yemera gushyingiranwa nanjye ukuze utarashakaga no
kuzashaka maze dufatanya umurunga w’ubuzima,”
Ibyo byose byabaye bivuye muri Group ya whatsapp njye nawe twarimo, maze uwo munsi
Pasiteri aza nk’umutumirwa w’umunsi, amaze kuvuga imyirondoro ye yose batangira
kumubaza byinshi, bagera kucyamubabaje cyane mu buzima nawe ati:
“Ikintu cyambabaje mu buzima ndabyibuka nkiri muto hari umukobwa wabaga mu rugo,
yari yarazanwe na Papa ngo kuko iwabo bari bamaze gupfa, yarandutaga cyane ariko
yarankundaga ku buryo nta kintu na kimwe najyaga mbura ahari, ariko nkababazwa no
kubona tujya ku meza we bakamwarurira ibiryo bitahaza n’umwana w’imyaka itanu
nkajya kuryama mu cyumba cyiza we akajya kurarana n’umukozi mu nzu yo hanze,
n’ibindi byinshi bidakwiye ikiremwa muntu,
Yakundaga kunkoresha etude maze Papa yasanga anyigisha akamuhondagura inkonji mu
mutwe akamubwira ngo: “Ninde wakubwiye ko hano havutse injiji?” Ibyo byose uwo
mukobwa yarabyihanganiraga akajya acunga akanyigisha Papa atareba, maze igihembwe
cyakurikiyeho kirangira mbaye uwa mbere mu ishuri ryacu,
Ibyo byatunguye Papa cyane, aranshimagiza ariko atazi impamvu yabyo, uwo mukobwa
yagumye aho yihanganira byose iminsi iricuma utwenda yazanye dutangira kumucikiraho
bidatinze Papa amuta hanze,
Nasigaranye agahinda, nirirwaga mbaza Papa impamvu y’ibyo byose ariko we
akansubizanya umujinya ngo: “Ntabwo bikureba” Icyo gihe nta kindi narengejeho
ahubwo nararuciye ndarumira,
Uwo mukobwa amaze kwirukanwa, mu rugo hirirwaga inama z’abo mu muryango, nkumva
bagabana nk’abaganana amasuka ariko simenye ibyo bagabana ibyo ari byo,
Igihembwe cya kabiri cyarangiye umwe wenyine ariwe uje inyuma yanjye, icya gatatu
cyo nafunze ishuri ntaha mfite ubwoba ngeze mu rugo inkoni irarisha, Papa ambajije
impamvu mubwira ko burya wa mukobwa yanyigishaga atabizi, ibyo nabyo byabaye ikosa
niba naraziraga iki ntumbaze,
Uyu Pasiteri yakomeje atubwira ngo:
“Ku ishuri nakomeje guhatiriza ngo nige ariko nkabona ntakajyamo, Papa abonye
byanze ati rivemo ujye mu gukanika no gutwara imodoka, naremeye mvamo njya mubyo
yifuzaga ari nako buri munsi mbona agafaranga kagenda kiyongera mu rugo nkibaza
icyo Papa asigaye akora kikanyobera,
Ndangije kwiga ibyo gukanika no gutwara imodoka nagiye ku isoko nk’abandi bose
bashaka akazi ariko sinigeze nkabona kuko navugaga ururimi rumwe nk’intama, ibyo
byose nkicuza impavu navuye mu ishuri mbona neza na rya shyaka wa mukobwa
ntazibagirwa yanyigishaga amfitiye,
Imyaka yaricumye indi irataha nkorera inda n’ay’agapantalo ntayo mbona, mbonye
bikomeje kwanga ngaruka mu rugo mbwira Papa ko noneho byanze maze nawe aransubiza
ngo: “Humura erega, aho uzaba harahari”
Uyu mwita Pasiteri njye ubu tuvugana akaba ari umugabo wanjye yakomeje atubwira
ngo:
“Igihe cyarageze maze mbaza Papa aho yanteguriye kuzaba, maze anshyira imbere
anzana hano hantu icyo gihe nari mpaje bwa mbere, nkihabona naratangaye cyane,
nabonye inzu nziza mbona igipangu ndavuga nti mbonye ijuru, icyo nari nsigaje ni
ugushaka uwo tuzabana,
Ubwo nakubise hirya nkubita hino ariko na nubu naramubuze kuko abenshi bagiye
banyangira ko ndi inkandagirabitabo, ahubwo muri iyi Group niba harimo umukobwa uri
hagati y’imyaka makumyabiri n’itatu kugeza kuri mirongo itatu n’itanu yambwira
tugapanga ubukwe kuko mfite gahunda”
Karekezi- “Eheheee! Rekera aho wa mukobwa we ugira amagambo, ibyo se Pasiteri
yigeze abivugira kuri ibyo bintu byanyu niba ari ibiki? Reka reka! Ahubwo reka
nitahire nifitiye n’indi gahunda”
Akivuga gutyo bantu bose bahise batera hejuru babuza Karekezi kugenda, maze abuze
icyo arenzaho ashaka gusohoka ku ngufu ariko bamubera ibamba,
Pasiteri- “Papa hagarara erega byose bikemuke”
Karekezi- “Niko sha! Uzi ko ndi so? Uzi ko nakubyaye?”
Pasiteri- “Yego Rwose Papa! Ndabizi kandi nanjye nifuza ko uba uwo nifuza ko waba
we kuri njye”
Karekezi- “Noneho urumva ushaka kumbyara nawe? Wowe uri n’ikigoryi ntabwo uzi ko
umwana agenda nka se”
Pasiteri- “Ndabizi ariko burya iyo so acumbagira, umwana we amuha inkoni ndetse
akamusindagiza agasaza asize nkuru nziza i musozi”
Karekezi- “Inkoni uzayihabwe n’uwo uzabyara kuko ni wowe ucumbagira naho njyewe
narigenje kandi nageze iyo njya”
Gigi- “Rwose tuza dore nta mutima mubi tugufitiye, ubu turi hano nk’umuntu umwe
kuko tuvuye nonaha gusezerana imbere y’Imana n’abantu, ntabwo rero twari tuyobewe
gushinga urubanza mbere y’uko dusezerana ahubwo twabikoze ngo mubone ko dufatanyije
ibiganza ngo tugere kuri byinshi,
Nari nkibabwira ko uwo mukunzi Pasiteri yifuzaga muri Group yacu ari njyewe uhagaze
aha, icyo gihe abivuga koko naremeye ndamwandikira nyuze mu gikari ndamwihanganisha
maze musaba ko twazahura tukaganira, umunsi uragera turahura maze anyemerera ko
twakora ubukwe, ambwira ko yifuza no kuza kunyereka inzu tuzabamo, mu kuza kuyireba
nsanga ni hano”
Karekezi- “Uyu mukobwa arabeshya, hano se urahazi? Uhazi iki? Uhazi nde?”
Gigi-“Muze! Hano mpazi kuva cyera cyane ndi umwana w’imyaka cumi n’ine ubwo nari
mvanye iwacu na mubyara wanjye nje kumusura inaha, maze twagera muri Gare akambwira
ngo mbe nsigaye ngo araje,
Nicaye ku muryango wa Gare ndeba imodoka zisohoka maze mbona imwe itaye agacupa
k’amazi kari karimo ubusa, mpaguruka niruka njya kugafata indi yatambukaga
imfungiraho amaferi induru ziravuga maze ngizengo niruke umusore wari uri inyuma
yanjye ahita amfata angarura impande y’iyo modoka,
Tukihagera umugabo wari uyirimo yahise avamo ari kumwe n’umusore umwe banjyana ku
ruhande maze uwo mugabo arambwira ngo: “Humura wigira ubwoba ntabwo nkugonga dore
Imana ikinze ukuboko, ahubwo se wari ugiye hehe?”
Nahise musubiza vuba nti: “Nari ngiye gutoragura agapipiri imodoka yari itaye”
N’umutuzo mwinshi yahise ambwira ngo: “Nonese wazanye nande hano? Iwanyu ni inaha?”
Namusubije vuba nti: “Oya ntabwo ari inaha nari nzanye na mubyara wanjye none
namubuze”
Nkimara kumubwira gutyo yahise ambwira vuba ngo: “Yooooh? Humura rero ngaho
sigarana n’uyu musore wanjye mumutegereze mutaza kuva hano atababura, buriya agiye
hafi twizere ko araza vuba”
Koko naremeye nsigarana aho n’uwo musore, we yatsa imodoka aragenda, dukomeza
gutegereza, amasaha yaricumye uwo musore angurira aka bisuit nicara hasi aho ndetse
abantu benshi bakanshaho bagatungurwa n’uwo mwana wicaye aho ngaho iryo joro,
Natangiye kwibaza icyo ndi bukore ariko ndakibura pe, mu gihe nkibyibaza wa musore
amfata ukuboko maze arambwira ngo:
“Ndabona tumubuze reka twigire mu rugo, nonese umuntu wagiye saa cyenda akaba
agejeje saa mbiri urumva akije?”
Natangiye kurira muhamagara ariko arampoza aranyinginga ngo tujyane birangira
dufashe inzira twerekeza iwabo, aho iwabo rero ni hano.
Gigi akivuga gutyo abantu twese twari turi aho twarashidutse tugira ubwoba ndetse
turatangara cyane,
Karekezi- “Uuuuuuh? Naho muhera mubeshya, ubwo se nawe ushatse kuvuga ko ufite
imigabane ahangaha? Uribeshya ntayo uzabona”
Gigi- “Muze! Rwose humura ntabwo nkwaka iby’abandi ufite ahubwo inzu wahaye umwana
wawe ngo ayibemo si iyawe, nawe kandi wabyiboneye ko na bene wanyu badusohoyemo
hano, muhumure natwe ntituharara ahubwo ibi byabaye ngo tugaragaze ukuri”
Karekezi- “Nonese ubwo niba udashaka imigabane wiyita ko uri umwana wa hano ushaka
iki?”
Gigi- “Muze! Nyumva neza! Nabaye hano barandera maze hashize igihe gito mbasaba ko
baba bampaye akazi ko mu rugo, ibyo ntibigeze babinyangira ahubwo aho kumpa ako mu
rugo bampaye ako muri shop bacururizagamo hariya i Gikondo aho nakoraga isuku mu
gitondo ubundi nkanatwaza ababaga baje kugura,
Buhoro buhoro iminsi nayitwaje kigabo maze ndiyubaka mu mafaranga nakoreraga
niyitaho nkomeza gukurana ikizere ari nabwo nabasezeye ntangira kujya nicumbikira
ubuzima bwanjye buhinduka gutyo,
Muze! Ni njyewe twaguze iriya Shop, ndabizi ntabwo mwamenye ariko nabikoze ngo
mparanire ishema ry’uwamfashe ikiganza nkiri muto, umwana wirukanye iwawe
wamwigijeyo kugira ngo muzabone uko murya utwe, uyu mwana wawe mwita Pasiteri
yabibwiwe na Mama we aho amaze gukurira, ubu twamenye byose, iyi nzu nayo ni iye,
niba akiriho azaza ayisange”
Twese- “Yee?”
Pasiteri- “Ni byo rwose ibyo ababwira ni ukuri”
Wa mugore wari wahoze asakuza cyane we yahise asohokana na wa mugabo waje nyuma,
Karekezi asigara aho n’ubwoba buvaze n’ikimwaro ahita afata telephone vuba vuba
maze ashyira ku gutwi,
Karekezi- “Allo allo ni Gitifu?”
Niba bari bamuhamagaye sinigeze ndeba gusa yahise avuga cyane abwira abari bari aho
bose,
Karekezi- “Reka nze nitabe Gitifu arampamagaye ngo aranshaka cyane”
Ibyo yabivuze arenga abantu bose batangira gusakuza banasohoka, abageni nabo bahita
batambika ngo bajye gukuramo imyenda nsiga Gasongo aho ngenda ngana aho bari bari,
Njyewe- “Gigi! Felicitation! Nanjye sinari gusigara”
Gigi- “Woooooow! Nelson ku ruganda! Bite se?”
Njyewe- “Ni byiza cyane Gigi! Ndishimye kukubona wambaye agatimba utamba mu gipangu
mbamo uri kumwe na Pasiteri wawe”
Gigi- “Eeeeeeh! Nelson, uba hano se?”
Njyewe- “Cyane rwose! Dore mbana n’uriya musore wambaye agapira gatukura wicaye
hariya inyuma”
Gasongo yabonye ndi kumutunga urutoki amanika icupa rya gahuzamiryanyo hejuru
dusekera rimwe maze ako kanya Aliane ahita ahahinguka atujya hagati atangira
kutureba umwe kuri umwe amwenyura,
Aliane- “Uuuuuh? Nelson! Gigi se umuzi hehe?”
Njyewe- “Eeeh! Ndamuzi cyane, ahubwo se ni wa wundi…”
Aliane- “Yiiiii! Niwe nakubwiraga!”
Gigi- “Eheee! Murabe mutari kumvuga”
Njyewe- “Oooooh! Gigi, humura njye na Aliane turakorana, niwe dusangira utubombo mu
gitondo, ndishimye kuba nsanze muziranye kandi bicye nkuziho yambwiye byasanze
ibindi byinshi nakubonyeho ndetse biba ibindi bindi uyu munsi”
Gigi- “Ooooh! Urakoze cyane Nelson, sha twe tubaye tugiye rero aho tuzajya tuba,
nzabahamagara muzaze kunsura tuganire byinshi”
Njyewe- “Eeeeeh! Hanyuma se ibya hano bizagenda gute?”
Gigi- “Ugira ngo se njye n’umugabo wanjye turicaye? Tuzashyirwa tuyisubije mu
maboko y’uriya mwana w’umukobwa nako disi sinzi niba nzamubona gusa tuzafatanya
kuko uko biri kose hari impamvu nabamenye”
Aliane- “Oooh! Gigi, humura turahari rwose, kandi turabashyigikiye? Ese we wabonye
Germain?”
Aliane akivuga gutyo Pasiteri yahise ahamagara Gigi barajyana nanjye na Aliane
turasigara dusubira inyuma aho Gasongo yari ari nsanga yakonoje turasohoka tuba
tugiye hanze dutegereza ko abageni nabo basohoka, bamaze gusohoka abaherekeje
bafunga inzu turabaherekeza bafata inzira baragenda.
Twe na ba Aliane twagarutse mu rugo maze dukomeza kuganira batubwira iby’ibirori
bya Gigi na Pasiteri, hashize akanya kuko twari tunaniwe turabasezera tujya
kuryama.
Nkigera mu cyumba cyanjye nafashe aga telephone kanjye maze mfungura data njya
Online, nkigeraho message zitangira kwisuka, iyo nari ntegereje yari iya Brendah
basi ngo imbere umusego nsinzire no mu nzozi yiganzemo.
Koko disi burya imitima ikundana ikumbura ikururana, nasanze yantegereje maze mu
gihe nandikaga mbona message ye itungutse mu zindi zazaga no kuri njye ngo dwi!!
Yavugaga ngo:
“Nelson! Sha waje koko! Dore nakomeje kwitegereza utu message wanyandikiye cyera
nkongera nkareba ifoto yawe, uzi gihe maze ngutegereje?”
Oooohlala! Nkimara gusoma ako ka Message numvise ubwuzu buje maze nandika vuba
nsiganwa n’imbamutima zashakaga kundenga kandi iyo zandengaga numvaga naturishwa no
kumufata mu misaya byibuze akamwenyurira ka gaseko gataka amatama ye maze umutima
wanjye ukabihamya uhimbawe! Ooooh my God!
Nahise nandika vuba vuba ngo:
“Yooooooh! Ma Bella, mbabarira kuba natinze kugusanganira si uko nari nakwibagiwe,
si uko cya kiganza cyanjye kigutegera cyari cyahinnye ahubwo ni ka gacu kabuditse
amahitamo yanjye kifuzaga guhezuruka muri uyu mwanya, ngo nongere nkubwire ko
ngukunda ijambo rituma numva isi ari iya twembi”
Send.
Niba hari ibihe byiza nagiraga ni iyo navuganaga na Brendah, muri ako kanya nari
meze nk’umukinnyi ugiye gutera Penariti ku mukino wa nyuma ndetse no kumunota wa
nyuma, numvaga nshyugumbwa gusoma aka message karaza gakurikiye iyo Penarati nari
nteye mu nguni y’ibumoso bw’umutima we.
Hashize akanya gato nahise numva ngo gooo! Nako nahise numva aka message ngo dwi!
Nkiyifungura ndamwenyura birarenga ndishima bya nyabyo, koko igitego cyari kinjiye,
Iyo message yagiraga iti:
“Oooh! Wooooow! Ma Nelly yambiiiii! Mbega ibyishimo nari ntegereje, disi nubwo ibi
bibera online amaso yanjye agasoma, ni ukuri njye numva na rya jwi ryawe rinyinjira
mu matwi buhoro rimbwira ko ari wowe wa nyawe, ooooh! Ndagukunda Nelson!”
Namaze gusoma maze nanjye mpita nandika vuba ngo:
“Urakoze cyane mukundwa w’ibihe byose, nzi ko amagambo yawe atazigera asaza muri
njye? Ma Bella! Kabone n’iyo ntakwitwa njye ariko umutima wanjye uzagumya utera
wibuka ko wahanyuze ugasanga wisanga ndetse ukaba umushyitsi w’ibihe byose kuko
ubikwiye, Bre! Humura nanjye ndagukunda cyane”
Send.
Nakomeje gutegereza akanya gato ari nako amatsiko yiyongera hashize akanya mbona
message ya Brendah iraje mfungura vuba vuba ntangira gusomana ubwuzu, yavugaga ngo:
“Oooooh! Ma Nelly ndumva ndi mu bundi buzima, ndumva ndi kuzengurutswa nawe mu bicu
aho ndeba utunyenyeri twikaraga mu njyana y’umutima wawe uganje mu gituza
negamyemo, Nelson! Maze wandekura ubu nagwa!”
Byari ibindi byishimo kuri njyewe, umutima wanjye wankumbuje byinshi, nongera
gushima Imana yampaye byose nifuzaga muri Brendah, uwo wari umunsi w’amateka kuri
njye kuko nibutse kuva kuri “Urakire” namubwiye bwa mbere ndetse n’ibindi byose nta
na kimwe nibagiwe.
Iryo Joro ryari ryiza twese ntawibutse ko ibitotsi bibaho ahubwo twaraganiye hafi
kugera mu gitondo burya icyo umutima ushaka utegeka ubwenge, ariho hahandi umuntu
ananirwa kwihangana rimwe na rimwe igitonyanga kigashoka ku matama kandi uri umuntu
mukuru.
Mu gitondo nakangutse telephone indi mu gituza, nyoberwa uko byagenze naho burya
bwose nasinziriye nkiri Online na Brendah, narabyutse nkora ku kimenyetso
cy’umusara mfata ‘essuie main’ njya muri douche maze mvuyeyo nditunganya ndasohoka
njya gukomangira Gasongo ariko nkumva anyitabira mu mashuka ndikanga.
Njyewe- “Gaso! Bite ko watinze kubyuka byagenze gute?”
Gasongo- “Olololo! Yebaba wee!”
Njyewe- “Uuuuuuh! Gaso! Nta kibazo ufite?”
Gasongo- “Umutwe weee!”
Njyewe- “Ngo iki? Umutwe se bimeze bite? Ko utambwira ariko?”
Gasongo- “Nananiwe kuwegura kubera bya gahuzamiryango yewe!”
Njyewe- “Inka yanjye! Oya gira ubyuke singusiga aha kandi umenye ko njye narangije
kwitegura”
Nasubiye mu cyumba cyanjye gato ngo ndinde Gasongo ntaza kumusiga tujyana, amasaha
akomeza kwicuma ngiye kubona mbona saa moya n’igice zirabura iminota icumi mpita
nsohoka mu cyumba,
Njyewe- “Gaso! Uko umeze kose kabisa ibisigaye ubikore tugenda aho gukererwa akazi”
Gasongo- “Eeeh! Ntacyo reka dufatireho iyi sengeri n’ishati ndagenda mbyambara”
Twarasohotse turakinga tuba dukubitanye na Aliane ndetse na Mireille nabo basohotse
duhita tujyana, mu gihe tukimanuka twerekeza ku muhanda twahise twumva umuntu
udusifuye duhindukirira rimwe tubona ni Ganza, ahita aza yihuta ngo adusuhuze.
Yakomeje kuza agana aho twari turi akitugeraho hari umuntu waturutse inyuma yacu
maze ahita ampindukiza vuba, ndebye nsanga ni umukobwa wari wambaye agakanzu kameze
ukuntu n’udukweto duhagaze maze ahita ambwira,
We- “Erererere! Ariko ubwo wibonyemo iki?”
Njyewe- “Uuuuh! Si ngaho! Ibiki se kandi ko ntajya nirebamo?”
We- “Usigaye wirata wagira ngo usigaye ugendera hejuru y’abantu ntugikandagiza
ibirenge hasi, nta guhamagara nta ku bipa ubu wabuze n’amafaranga mirongo itanu ngo
ugure pack ujye online umvugishe? Ariko ye! Wagiraga ngo hari icyo wirat
ana, nta soni? Ko utansubiza se?
[6/14, 09:27] +250 788 650 338: Episode 63: Nelson asabwe kwemra gukunda Dovine
bakamufasha gukora ubukwe

Njyewe – “Nategereje ko urangiza kuvuga erega!”


We – “Ese ko numva wihaye? No guhindura ijwi! Ariko ye! Ubwo se ni ukugira ngo
bagire ngo?”
Gasongo – “Ariko se kandi uyu we bite mwo kabyara mwe? Nelson, uyu mukobwa uramuzi
ra?”
Njyewe – “Gaso, icecekere wowe ibiri kuba hano ni igitangaza!”
We – “Hhhhhhh! Ngo Nelson? Erega wahinduye n’amazina, noneho ndumiwe pe!”
Ganza – “Ariko se noneho uru si urwandiko ra? Sister, ubu ntiwibeshye kweli?”
We – “Wowe se urambaza iki? Nibeshye se njye urabona ndi injiji?”
Ganza – “Ahaaa! Ntabyo nkwise ni wowe ubyiyise!”
We – “Eheee! Mwamunyumviye ra? Ubwo se ushaka iki ko ibyo mvuga wowe bitakureba!”
Ganza – “Eeeh! Ntabwo ubona ko wabyerekeje mu matwi yacu se?”
We – “Hhhhhhh! Ngaho rero reka mbihindukize mbishyire mu matwi ya Kevin.”
Twese – “Hhhhhhhhh!”
We – “Muraseka se, muraseka iki? Kevin, ndagira ngo nkumenyeshe ko ibyo wigira
bitakubereye, nako reka nanigendere!”
Gasongo – “Hahhhhh! Genda nyine, n’ubundi ndabona ugenda nk’utera ibigori!”
Twese – “Hhhhhhhh!”
Uwo mukobwa yagiye gutyo tubona gusuhuza Ganza, ibitwenge byari byose icyo gitondo.
Ganza – “Brothers! Mumeze mute se?”
Gasongo – “Ganza, tumeze neza rwose nta kibazo, ahubwo se wowe bite? Nizere ko
mushiki wacu…..!”
Ganza – “Hhhhhhh! Ibyo nabiretse kera nkimara kubona aho ahagaze, erega
nanisubiyeho buriya ni uko mutabimenye!”
Njyewe – “Eeeh! Ntako bisa, cyane ko n’ubundi biriya atari amahitamo akwiye.”
Ganza – “Umukobwa akaba arakuramukiye, ese uriya uramuzi?”
Njyewe – “Reka reka ntawe nzi, numvise na we atanzi, ngo nitwa Kevin ra!”
Twese – “Hhhhhhh!”
Gasongo – “Si bwo akubatije!”
Njyewe – “Wahora ni iki Gaso! Buriya ndumiwe kabisa.”
Ganza – “Pole saana wangu! Wasanga yaraye amurota, none se mugiye he?”
Gasongo – “Tugiye mu kazi wangu, wowe se?”
Ganza – “Nanjye buriya niho ngiye, nkorera hariya hafi y’uriya mutaka uri hirya
hariya hahera.”
Njyewe – “Eeeh! Uzi ko burya ukorera mu rugo wana?”
Ganza – “Muba hano hafi se?”
Gasongo – “Urenze hariya ku gisima, igipangu gikurikiyeho naho uba wahageze
ugasanganirwa na bariya bakobwa beza batega bunyambo bakunyuzeho mu kanya uje
kudusuhuza!”
Ganza – “Eh! Uzi ko hariya nahabaye wana?”
Njyewe – “Ngo warahabaye?”
Ganza – “Nahabaye kera cyane nkiri kadogo!”
Njyewe – “None se wahabanaga na nde ko numva wari muto cyane?”
Ganza – “Nabanaga n’umusore witwa John wakoraga i Gikondo!”
Gasongo – “Ngo John? None se yari mukuru wawe?”
Ganza – “Oya twibaniraga mukorera gutyo gusa nkamufurira, kuko yabaga mu nzu
y’ubuntu Boss we yari yaramuhaye.”
Njyewe – “Ganza! Ko hari umugabo nzi wabaye hariya witwa John?”
Ganza – “Ngo umugabo uzi witwa John?”
Njyewe – “Yego! Yajyaga atubwira ko yabaye hariya natwe tuba.”
Ganza – “Hhhhhh! Wasanga atari we wana?”
Njyewe – “Ganza, none se ubu uzi aho aba?”
Ganza – “Reka reka! Nyuma y’uko ibintu bibaye ibindi yampaye imperekeza afata
inzira nanjye mfata indi!”
Njyewe – “None se ibintu byabaye ibindi gute Ganza?”
Ganza – “Nyine ukuntu byagenze, John twaribaniraga akamfata nka karumuna ke, hariya
twabaga nyiraho yari Boss we ni naho umugore we n’abana babaga, uwo mugabo John
yakoreraga yaramukundaga cyane ndabyibuka nta hantu yajyaga atamujyanye, nta n’aho
yamuhezaga.
Nyuma rero uwo Boss wa John yaje kugira ibyago bikomeye arapfa maze John arwana
intambara ikomeye ngo asigare acunga imitungo ye ariko benewabo baranga ndetse
bashaka no kumwikiza, abibonye ampa impamba ubundi afata inzira ajya iwabo ku
Gisenyi.”
Njyewe – “Eeeh! Koko se iwabo hari ku Gisenyi?”
Ganza – “Yego, niho yavukaga.”
Gasongo – “None se uwo mugabo tukubwira ko na we aba ku Gisenyi ubwo yaba atari we
ra?”
Ganza – “Yawee! Ngaho se niba mufite ifoto ye mwayinyeretse nkareba niba ari we?
Ewana nongeye kubona Boss nakwishima sana!”
Gasongo – “Nelson, wamweretse ya mafoto yo kuri anniversaire? Nizere ko arimo kandi
agaragara?”
Njyewe – “Eeee! Uzi ko arimo koko! Reka nze ndebe.”
Nahise mfungura vuba vuba telephone, ndeba amafoto yo kuri anniversaire nsanga
ntagaragara, ndeba iyo kuri profile ye mba ari yo mwereka! Akiyibona.
Ganza – “Eeh! Bro, uzi ko yeweeee!”
Njyewe – “Bro, ko utangaye se ubonye ari we? Ganza, ni John mwabanaga?”
Gasongo – “Ganza, ko utatubwira ni John?”
Ganza – “Eeeh, uzi ko yabaye umusaza? Dore na ya masoso wallah! Ni John neza neza
ndamubonye ndamumenya!”
Twese – “Koko se?”
Ganza – “Murumva koko nababeshya? Ni we ni ukuri, ahubwo se mwe mumuzi he?”
Njyewe – “Uyu John ni we watwikuriye mu cyaro aho twabaga aduha akazi turi gukora
ubu ngubu. Ni nk’umubyeyi wacu kuko atumenyera buri kimwe cyose mbega nta kintu
twigeze tumuburana.”
Ganza – “Eeh! Ibyo byo nanjye ndabizi, muzi kuva kera erega, ahubwo se aba he?
Muherukana ryari se?”
Gasongo – “Ko duherukana ejo ra? Rwose ejo twari turi kumwe!”
Ganza – “Eeeh! Koko se? Aba inaha?”
Njyewe – “Ni byo da! Ejo twari kumwe ku Gisenyi aho asigaye yibera.”
Ganza – “Mbega amahirwe ngize? Nahoze ntekereza ko umunsi uzagera nkongera kubonana
na Boss! Ewana kuri iyi saha noneho nta guhunga, ni mubona uru rugamba tugomba
kururwana inkundura!”
Njyewe – “Bro, humura rwose kubonana bwo muzabonana kandi vuba, ahubwo se urwo
rugamba nawe urumva uri mubiteguye kururwana ra?”
Ganza – “Kururwana gusa? Ngaramye ahubwo!”
Njyewe – “Ko numva se ahubwo haca uwambaye? Gaso, tube dukora imyitozo ihambaye
rero ndabona ingabo zagwiriye.”
Gasongo – “Umva ye! Ahubwo reka nkoze agahanga ku mavi nkore na makeri nk’eshanu,
mpamagare n’ibinyugunyugu numve ko ndimo neza!”
Twese – “Hhhhhhh!”
Njyewe – “Ganza, bika zino nimero za John uzamuvugishe, natwe reka tube tugiye
nubwo twatinze ariko dutindiye ukuri.”
Ganza – “Kabisa uko ni ukuri pe! Ahubwo niba muba hariya ngiye kuzajya mbasura
ntangire nimenyereze ikibuga.”
Gasongo – “Eeh! Nta kibazo karibu Brother wacu!”
Tumaze gusezera Ganza twafashe inzira tugana ku kazi, tugeze aho nakoreraga Gasongo
arakomeza, njye ninjira nsanga Aliane akamereye nabi. Nkicara mbona Martin
arinjiye, murebye mbona asa n’uwarakaye.
Martin – “Niko sha, bite ko mbona mwihaye kujya mukererwa?”
Aliane – “Harya sinari mbabwiye ko agiye kugura ama unites?”
Martin – “Eeh! Nabyibukaga ni uko nagira ngo abinyibwirire, Nelson twari turi kumwe
no ku Gisenyi n’iyo yari gukererwa yari kuba yananiwe! Ha nyuma se akazi
karagenda?”
Njyewe – “Karagenda rwose nta kibazo.”
Martin – “Ok. Ngwino nkubwire gato sha!”
Njyewe – “Uravuga njyewe se?”
Martin – “Yego! Ni wowe ngwino tuvugane gato.”
Narahagurutse nkurikira Martin dusohoka hanze, tugezeyo akomeza ajya mu modoka
arakingura arambwira.
Martin – “Injira tuvuganire mu modoka niho heza kandi hisanzuye.”
Njyewe – “Mu modoka?”
Martin – “Ese ko ufite ubwoba? Humura nta kibazo musore muto!”
Narazengurutse nkingura umuryango nicara mu modoka ku mwanya w’imbere na Martin
yicara mu mwanya we ahita ambwira.
Martin – “None se Nelson biracamo nta kibazo?”
Njyewe – “Nta kibazo rwose ndaho meze neza!”
Martin – “Ku Gisenyi se mwavuyeyo amahoro?”
Njyewe – “Rwose nta kibazo twagize twageze hano nimugoroba.”
Martin – “Eeeeh! Ni byiza cyane rwose, none se buriya iyo ugiye hariya ku Gisenyi
uba ugiye kureba nde sha?”
Njyewe – “Buriya iyo tugiye ku Gisenyi njye na Gasongo tuba tugiye muri famille,
niho iba.”
Martin – “Uuh? Koko se?”
Njyewe – “Ni byo da! Ntabwo nkubeshya!”
Martin – “Nari ndi kuvuga nyine, nako nawe urabizi ko hariya ku Gisenyi hari umwuka
mwiza n’akayaga ku buryo umusore nkawe aramutse ajyanyeyo umwana w’umukobwa bangana
ntacyo byaba bitwaye.”
Njyewe – “Ese ni ibyo mwavugaga?”
Martin – “Hhhhhh! Ni byo sha. None se si byo?”
Njyewe – “Ni byo, ariko uwanjye aho namubonera hose ibyishimo byaba byinshi kuko
tutagombera kujya ahantu nka hariya!”
Martin – “Eeh! Burya bwose uranamufite?”
Njyewe – “Cyane rwose!”
Martin – “Niba atari ibanga se nk’umuntu mukuru ntiwamumbwira cyangwa ukamunyereka
nkagushimira ra?”
Njyewe – “Ibyo na byo, yitwa Brendah, ni umukobwa wankunze, nzi ko ntabikwiye!”
Martin – “Ngo Brendah? Uwo se ni uwa he sha? Nyereka ifoto ye turebe uwo mukobwa
uko asa.”
Nahise mfata telephone maze ndayifungura nirukira mu mafoto dore ko yabaga hafi
maze mwereka imwe, ahita yikanga.
We – “Eeh? Ni uwo se?”
Njyewe – “Ko mwikanze se muramuzi?”
Martin – “Reka reka ntawe nzi! Ubwo se ahubwo uwo urabona akwiye umusore nkawe
wihaye uziranye n’abantu nka John nanjye?”
Njyewe – “Rwose ndabihamya arankwiye cyane! Ahubwo nabanje kugira ngo ni njye
utabikwiye ariko we ansanganira asobeka ikiganza mu cyanjye maze ambwira rya jambo
ngo ‘twese’.”
Martin – “Reka reka uwo ndabona nta gicamo! None se nta wundi mukobwa muziranye
hariya ku Gisenyi?”
Njyewe – “Eeeh! Ntibabura, ariko amahitamo yanjye yose nzagira mu buzima ari kuri
Brendah.”
Martin – “Sha, umva rero nkubwire wa musore we, njye ndakuze nsheshe akanguhe, uyu
mukobwa ntagukwiye! Ahubwo hari umukobwa ugukwiye nifuza kuguha!”
Njyewe – “Hhhhh! Burya namwe muzi gutera ubuse bigeze aho koko?”
Martin – “Oya wiseka nyamara ndi kubivuga nkomeje, rwose uwo mukobwa ni mwiza kandi
numubona uzishima unezerwe.”
Njyewe – “Mwari mukoze ariko ntibishoboka, ahubwo reka mbe ngiye mu kazi buriya
muzamushakira undi!”
Martin – “Buretse kugenda sha, uribuka wa mukobwa twari kumwe igihe twari tugiye
muri sport?”
Njyewe – “Eeeeh! Dovine se?”
Martin – “Yampaye inka! Niko sha, uramuzi se?”
Njyewe – “Dovine uriya ndamuzi, ahubwo cyane!”
Martin – “None se umuzi he sha? Ahubwo se we arakuzi?”
Njyewe – “Aranzi cyane rwose! Nahoze mba impande y’iwabo!”
Martin – “Eeeh! Uriya rero ndi oncle we!”
Njyewe – “Ngo oncle we?”
Martin – “Ko ubyibazaho se nkaho ushidikanya sha?”
Njyewe – “Oya ndabizi ko nta muntu mukuru ubeshya, ni byiza rwose nanjye ubwo
ndabimenye.”
Martin – “Uri tayari se tugushyingire umwana wacu? Njye ubwanjye nzagushyigikira
kandi bifatika, John na we nzi ko atazasigara mu kugufasha.”
Njyewe – “Mwari mukoze, ariko ntabwo bikunze kuko narangije guhitamo sinahitamo
kabiri.”
Martin – “Ubwo uranze sha?”
Njyewe – “Ntabwo nanze ahubwo ndahakanye, kuko ibyo ni ibidashoboka.”
Martin – “Ubwo ubyanze nta kundi byagenda reka nigendere ariko ugende ubitekerezeho
no kwisubiraho burya na byo ni ikimenyetso cyerekana ko umuntu ari umugabo.”
Njyewe – “Yego rwose mwari mukoze!”
Nasohotse mu modoka ndagenda ninjira muri bureau ndicara, ntangira kwibaza impamvu
y’ibyo byose, natekereje Dovine ndongera mutekerezaho bihagije kuva umunsi wa mbere
mubona, nibutse Online yabaye amata abyaye amavuta inzoga y’abagabo nkayururutsa
ikaruhukira mu nda ngo ndihemba, yewe ngo kuko nari nkoze igikorwa cya kigabo mbega
nibuka urugendo rwose kugeza uwo munsi namubwirwaga na Martin.
Amaso n’umutima byarafungutse maze menya ko urubanza rutari urucabana ndetse ko
urugamba rugeze mu mahina, nahumutse amaso mbona uko biri kose hari impamvu Dovine
ashaka kunyerekana iwabo ikubagahu, ibyo Aliane yambwiye naretse kubifata nk’
amagambo mbifata nk’ubuhamya, maze kubihuza nibuka Brown njye na Gasongo dufata
nk’intwari ndwanirira maze nitsa umutima.
Aliane – “Nelson, Martin akubwiye iki ko mbona uhise ujya kure cyane?”
Njyewe – “Byihorere Alia! Ni ibyanjye kandi ndabizi bizakemuka neza!”
Aliane – “Ufite ibihe bibazo se?”
Aliane akivuga gutyo hashize akanya nshecetse ngiye kumusubiza telephone yanjye iba
irasonnye nkora mu mufuka nkuramo mbona ni nimero yanditseho Dovine mpita nsunika
nganisha kuri yes nshyira ku gutwi.
Njyewe – “Hello!”
Dovine – “Uuuh! Nelson, uranyumva?”
Njyewe – “Ndakumva neza Dovi! Bite se ko numva urira urarizwa n’iki?”
Dovine aho kunsubiza yakomeje gutsikima byumvikanaga neza ko ari kurira cyane
bikomeza kunyobera.
Njyewe – “Dovi, ihangane ureke kurira, wabaye iki se ahubwo?”
Dovine mu kajwi gato yahise ansubiza.
Dovine – “Nelson, mbabarira nkubwire, ndashaka ko umfasha ukankorera ibyo ngiye
kugusaba ukankura mu magorwa ndimo!”
Njyewe – “Dovi, ahubwo usanze nari ndi kugutekerezaho, nabonye ko uri kunshyira mu
magorwa wowe uyikuraho igihe ni iki rero ngasama ayanjye!”
Dovine – “Ni ukuri kose dore ndahiye manitse ukuboko nta magorwa nshaka kugutamo
ahubwo nyumva Nelson!”
Njyewe – “Dovi, ngaho mbwira ndakumva.”
Dovine yongeye kurira cyane maze nanjye nkomeza kumwinginga ngo atuze aceceke ku
bw’amahirwe arankundira araceceka maze arambwira.
Dovine – “Nelson, ujya ushobora kwihangana?”
Njyewe – “Dovi, kwihangana ndabishoboye kandi nawe gerageza ubikore, burya kwakira
ibyo utabasha guhindura ni byo bitera gukomera.”
Dovine – “Basi urakoze, icyo nshaka kukubwira rero….”
Njyewe – “Eeeh, mbwira Dovi! Ihangane kandi wirira ndakumva.”
Dovine – “Nelson, uribuka ko wajyaga umbwira ko Brown ari umuvandimwe wawe?”
Njyewe – “Yego ndabyibuka kandi na n’ubu nta kizabibuza.”
Dovine – “Urabihamiriza ko ankunda by’ukuri?”
Njyewe – “Yego ndabizi kandi ndabihamya, ahubwo se wowe uramukunda by’ukuri?”
Dovine – “Nelson nanjye ndamukunda cyane kandi ndabikubwiye?”
Njyewe – “Dovi, uravugisha ukuri?”
Dovine – “Ni ukuri rwose ndaka…..”
Njyewe – “Rekeraho ibyo birahagije, iyaba wamukundaga ntiwaba wirirwa utuma oncle
Martin kugushakira abagabo!”
Dovine – “Ngo iki? Ibyo wabikuye he Nelson?”
Njyewe – “Dovi, wari uzi n’ikindi…….
[6/14, 09:35] +250 788 650 338: Episode 64: Dovine aringinga Nelson ngo yemere
babane. Mireille na we bamusanze arira!
Njyewe – “Dovi! Wari uzi n’ikindi? Ndashaka kukubwiza ukuri kose kubaho ukamenya ko
umukino uri gukina nshobora kuba ngiye kuwubera umusifuzi abafana ndabizi neza bo
ntibazabura.”
Dovine – “Ngo? Nelson, uri kumbwira ngo iki ko ntari kumva?”
Njyewe – “Ni iki utari kumva se, mukobwa mwiza ukundwa n’abakakubyaye aho kwitwa
ababyeyi bakitwa ba oncle?”
Dovine – “Ayiwee! Nelson ibyo ni ibiki uri kumbwira?”
Njyewe – “Eraa! Ubwo se uri kurira? Nizere ko uri kwiririra ariko? Wanze kumva kera
kuko wanze kumva Brown wakubwiye byose ndetse agakingura umutima we ngo urebemo,
niba se utumva, uranabona? Dovi, igihe ni iki ngo nkubwize ukuri.”
Dovine – “Oya weee! Nelson mbabarira basi ureke kugendera ku magambo, erega uwo
mukobwa mukorana aranyanga.”
Njyewe – “Dovi, oya reka nkubwize ukuri nubwo mbizi ko kuri bukurye, gusa guca
muziko ntigushye. Brown yagukunze ubikwiye, arara amajoro menshi ashaka umutuzo
muri wowe, yarahangayitse bya bindi benshi bita guta umutwe ngo akubone ariko wowe
uranga umufunga amaso.”
Dovine – “Oya Nelson! Wimbwira gutyo ndakwinginze.”
Njyewe – “Ushaka ko nkubwira iki se kitari ukuri? Ibyo twakoze byose twabitewe
n’urukundo, iyaba wari uzi intambara twarwanye dushaka nimero yawe, mu kumenya
izina ryawe byonyine Brown ati: “tayari Gisa Dovine Online!”
Dovine – “Ahwiiii! Nelson, ibyo rwose byarabaye kandi nanjye ndamukunda mbabarira
urekere aho.”
Njyewe – “Dovi, banza wumve kuko ayo ari amateka utazirikanye kandi azagutera
kwicuza. Brown yagize ibyago n’umuryango we ugwirwa n’ijuru nawe uhita uca iyawe
nzira umuta nk’utarigeze umumenya, wari uzi ko uzamutoragura ugarutse se? Tuza
twamutwaye kera kandi n’agatambaro wamufunze mu maso ngiye kukamupfukura!”
Dovine – “Nelson, ni ukuri ntabwo nigeze muta ahubwo nako…”
Njyewe – “Nako se iki Dovi? Brown yaririye mu maso yawe umunsi agusezera akinjira
iy’igihome ndetse akakuturagiza ngo ngaho ajishe igisabo tuzakirinde kuzaterwa
ibuye, natwe disi twizera ko rwa rukundo rwihanganira byose rukamenya ikibi
n’icyiza ari rwo ufite naho wifitiye urwitwikira ijoro.”
Dovine – “Oya wee! Nelson, barambeshyera erega, njye ntabwo nigeze njya kurara
amajoro rwose…”
Njyewe – “Ibyo ntabwo ari ibyisobanuro bikwiye umwari mwiza nkawe wambitswe ikamba
akabwirwa ko akunzwe. Dovi, umuvandimwe dufata nk’intwari yacu wamukiniye Online we
agushimagiza akuratira abavandimwe, gusa ntabwo ari uko yarebaga nabi ahubwo
yaguhaye umutima we wose ndetse akwereka byose ntacyo agukinze natwe twiyemeza
kubitangira kugeza naho nemeye kuza guhagarara mu kimbo cye ngo ukunde ubone
amahoro wifuzaga.”
Dovine – “None se nyine…”
Njyewe – “Nyumva Dovi, igihe ni iki ngo umenye ko burya twemeye byose kubera
urukundo nongeye kubisubiramo nubwo urukundo Brown yagukunze rwamuhumishije amaso,
twe nk’abavandimwe ubu tugiye kumurandata ndabizi azababara ubugira kabiri ariko
dusimbuke umwobo uri kuducukurira.”
Dovine – “Nelson, ibyo uvuga ni ibiki?”
Njyewe – “Dovi, niba utabyumva usigaje kubyibonera nk’uko nanjye nabyiboneye umunsi
nza iwanyu ukanyiyereka wese ntaho unkinze amagambo yawe n’ibikorwa byawe
byanyeretse wa mwari wanze kwihanganira ibyago by’uwamuhisemo agakuramo ikamba
rihenze yatambirijwe agatandukana n’abandi.”
Dovine – “Nelson, cya gihe narivugiraga ni ukuri ntabwo nari nkomeje, ubwo se…”
Njyewe – “Reka? Ubutaha rero nizere ko uzakina n’abandi batari njyewe kuko aho
umwana muto yanyijije ngasohoka utahamenye, inshyi zari zikuri ku matama nazumvaga
ndi ku kabaraza k’iwanyu nawe ngo ikibitera ni uko bashaka ko ushyingirwa vuba?”
Dovine – “Cya gihe se ko batari bacururuka, ubwo nababwiye ko uhari nta kibazo
ahubwo….”
Njyewe – “Rekera aho ahubwo utongera no kubivuga, uko navuye aho wari wanshyize
ntubizi? Wibwiraga ko ndi bukubitirwe mu mufuka, ariko burya umuziracyasha akanzu
ke gahora hafi.”
Dovine – “Nelson, basi mbabarira uzaze umfashe nk’uko wabyemereye Brown ndabizi
neza ntacyo bazagutwara.”
Njyewe – “Dovi, narohamye rimwe umusare arandohora kuva ubwo ntinya amazi n’ubwato!
Sinzasubira muri iriya nyanja nubwo nzi neza ko abavandimwe bazanyita ikigwari.”
Dovine – “Nelson, noneho mu byo uvuze ko nta na kimwe numvise?”
Njyewe – “Burya kumva ni kimwe no kuvuga ni ikindi, uyu munsi ndi kuvuga ejo ubwo
uzumva kuko uvuga vuba ukumva utinze, ikibabaje kuruta ibindi ni uko uzira no
gutekereza kuko iyaba warafashe umwanya ngo utekereze byose ntuba umpamagaye urira
ngo urashaka kunyambutsa naho ushaka kundoha.”
Dovine – “Oya oya weee! Nelson, oya utavuga ngo uranze kuko waba ubaye ikigwari
kandi wirirwa umbwira ko Brown ari umuvandimwe wawe, umuntu mwita intwari koko?”
Njyewe – “Dovi, ibyo uvuga wowe ntabyo uzi watubonye dukuze kandi twagutanze
kukubona, niba ari n’ubugwari nzemera nitwe ikigwari ariko sinzaza iwanyu kwemera
ibyo wowe na Martin mwapanze maze mugahitamo kubinyambika ngo urubwa rumbere!”
Dovine – “Ngo? Ibyo se nako….”
Njyewe – “Dovi, ndabizi ko utinda kumva, uzabyumva ejo kubitekerezaho byo ntibibaho
ugihe uzabyumvira uzabona ko byari bikwiye. Ahubwo nkupira nitabe umuntu!”
Dovine – “Nelson, ni uko umbwiye?”
Njyewe – “Nkupira yewe nitabe uno muntu!”
Call end.
Nkimara gushyira telephone hasi narahindukiye ndeba Aliane duhuje amaso mbona
yifashe ku munwa.
Aliane – “Nelson, uwo ni Dovine?”
Njyewe – “Alia, reka twikomereze akazi tugumye muri ibyo bipfuye twakwica n’ibindi,
nizere ko byose wabyumvise.”
Aliane – “Ahaaa, numiwe pe! Gusa nawe ugabanye uburakari! Uzi ko umeze nk’intare
bakoze mu jisho?”
Njyewe – “Humura Alia, ntabwo narakarira ukuri kundimo, reka twikomereze akazi
ahubwo.”
Njye na Aliane twakomeje akazi, dukora tutikoresheje ngo umubyizi w’uwo munsi
tuwucyure amasaha akomeza kwicuma havaho imwe, igihe cy’akaruhuko Aliane ni we
wagiye maze njye nsigara nduhukira Online.
Nkigera kuri whatsapp message zatangiye kuza ari nyinshi, maze mpera ku murongo
ntangira kuganiriza abari Online ariko Brendah we ndamubura! Ngize ngo mbe mvuyeho
mbona message ije ivuga ngo:
“Nelson, noneho uraje? Mbega kuza Online kwawe! Ubu wasanga ugiye no guhita ugenda,
basi windya seen na none!”
Ngisoma iyo message nahise nihutira gusoma izabanje kuko nari naribagiwe kubika iyo
nimero, maze kuzisoma nsanga ari wa wundi twigeze kuganira akambwira ko yitwaga
Christine, akaba yararivuguruye akarisiga ibara rikaba Cici!
Nahise mwandikira vuba ngo: “Ehhh! Cici, bite se? Wihangane ntabwo nari nabonye ko
ari wowe. None se andi makuru?”
Send.
Ako kanya na we yahise ansubiza vuba vuba ngo:
“Sha meze neza Fraicheur ni zose ntiwabyumva keretse uje ukandeba turi kumwe naho
ubundi nteye amashyushyu!”
Nkimara gusoma iyo message nanjye nahise nandika ngo: “Ariko Cici ubundi uranzi?”
Send.
Nakomeje gutegereza message ngiye kubona mbona koko iraje yavugaga ngo:
“Sha nkunzi ku ifoto gusa, uzi ukuntu ari sawa?”
Nanjye nahise nandika vuba ngo:
“Urakoze cyane ngaho nawe mpa iyawe rero!”
Send.
Nta mwanya uciyemo yahise ansubiza vuba ngo:
“Oya ntabwo njya nkunda kwifotoza nanjye buriya bijya bimbere ikibazo, ko hifotoza
abajene nkamwe se, njye ndi kubyina niviramo.”
Ako kanya Nahise musubiza vuba ngo:
“Ntabwo naguseka niba mutabishaka nta kibazo simbagore!”
Send.
Ntiyantindiye ahubwo yahise ansubiza ngo:
“Oya ntubabare Nelson! Ahubwo reka dupange kubonana ni byo biruta kundeba ku ifoto,
uzi ukuntu mba numva nifuza kukubona?”
Nahise nsubiza ngo:
“Uuuh? Kubera iki se Cici?”
Send.
Na we ako kanya ahita anyandikira ngo:
“Harya sinakubwiye ko izina ryawe ndikunda cyane, numva nkubonye atari ku ifoto
byanshimisha cyane.”
Nanjye nahise nandika vuba ngo:
“None se ahantu hose wumvise umuntu witwa Nelson uhita wifuza ko mubonana?”
Send.
Yahise ansubuza vuba vuba ngo:
“Yego sha, hari impamvu buriya igihe nikigera uzayimenya, gusa niba nzagera aho
nkabona Nelson nshaka simbizi!”
Nkimara gusoma iyo message nanjye nahise nandika vuba ngo:
None se Cici, ko wasanga nanjye ndimo wambwiye impamvu ushaka abantu bitwa ba
Nelson?”
Send.
Nakomeje gutegereza ko ansubiza ariko ndaheba, ako kanya hari n’umuntu wahise
akomanga yinjiye mbona ni Bruno mva online vuba ndahaguruka ndamusuhuza.
Bruno – “Nelson, bite se munywanyi?”
Njyewe – “Ni sawa nta kibazo rwose?”
Bruno – “Ewana ntabwo nari mperutse kukuvugisha ariko amande ndayemeye umunsi umwe
nzayica.”
Njyewe – “Eeeeh! Ntiwumva se ahubwo, nanjye nzaba mpari sinzasiba, wari uje kureba
Agasaro kawe se?”
Bruno – “Eeeh! Burya urabizi ko Aliane yitwa Agasaro?”
Njyewe – “Umva nawe! Nayoberwa n’ibindi!”
Bruno – “Wabimenye! Ni we nari nje kureba.”
Njyewe – “Ooooh! Urihangana usanze yagiye muri pause nta we uhari, ariko nta kibazo
wamuhamagara ukamubaza!”
Bruno – “Uuuh? Kandi twari dufitanye gahunda?”
Njyewe – “Wasanga na we yari aje kukureba wenda? Muhamagare wumve.”
Nabonye Bruno asa n’ubabaye birantungura, nitegereje ukuntu yifashe mu mugongo
mpita mubaza.
Njyewe – “Bruno, bigenze gute ko mbona ucitse intege? Ni uko umubuze gusa se
cyangwa hari ikindi?”
Bruno – “Wahora ni iki Nelson! Ahwiiiii, ndabona aje!”
Njyewe – ‘Eeeh! Ntiwumva se? Naho ubundi rwose wari ukubitiwe mu rukenyerero!”
Ako kanya Aliane akinjira, Bruno yaramuhobeye bitari cyane maze ahita amusohora
amujyana hanze hashize akanya Aliane yinjira asa n’uwijimye mu maso ahita ambwira.
Aliane – “Nelson, mbaye ngusize hano nihagira unshaka umubwire ko nje gato hari
ahantu ngiye!”
Njyewe – “Ko ubivuga se usa n’ubabaye Alia?”
Aliane – “Sha Nelson, ndaza kukubwira nimva aho ngiye.”
Nanze kubitindaho Aliane na Bruno baragenda nanjye nsigara aho mu kazi amasaha
akomeza kwicuma, igihe cyo gutaha kiragera ndetse kiranarenga butangira kwira.
Mireille atari yagaruka ndasohoka ndakinga mfata inzira igana mu rugo.
Mu nzira natashye nivuganira na Brendah ambwira byinshi nanjye nageze mu rugo
ntabizi, ndakingura nkinjira mu gipangu si nzi ukuntu narebye hepfo gato nshishoje
mbona umuntu wicaye impande y’igiti ndikanga, nahise manuka gato ngenda musanga
mugezeho ntungurwa no gusanga ari Mireille wicaye yubitse umutwe mu maguru, ako
kanya mpita nsezera Brendah ndakupa ubundi nsutama impande ye.
Njyewe – “Mireille! Mireille bite ko wigunze hano?”
Nkivuga gutyo aho kugira ngo Mireille ansubize ahubwo yahise asuka amarira nyoberwa
uko bigenze!
Oooohlala! Icyo gihe nitegereje Mireille numva nanjye igitonyanga gishotse kigwa mu
nda, burya niba hari agahinda benshi bagira ni ukubona umutima warenzwe n’intimba
bikagaragarira ku marira.
Ako kanya nibutse ko burya iyo umuntu aganjwe n’intimba akabona hari umuri hafi
amutura amarira maze akaruhuka, nicara impande ye ndamwegera nongera kumuhamagara.
Njyewe – “Mireille, byagenze gute? Ni iki gituma urira?”
Mireille yansubije n’akajwi gato kiganjemo ikiniga.
Mireille – “Nelson, ndeka ni ibyanjye kandi wari ukoze kumbaza ikindiza!”
Njyewe – “Yooh! Ngaho ihangane ukomere n’iyo warira urire nk’uri iruhande si byo?”
Mireille – “Nelson, ntabwo ari ukwanga kugutura amarira ahubwo ni uko burya amarira
aremerera umutima yagera hanze akumutswa n’umuyaga.”
Njyewe – “Mireille, humura mukobwa mwiza, uko biri kose nubwo umutwaro utawutura
wose ariko kurira kwawe kugabanya byinshi byizingiye mu ndiba yawo maze ukaruhuka
byibuze ho gato.”
Mireille – “Nelson, basi urakoze narangije kurira ngaho igendere!”
Njyewe – “Basi niba ubona nkwiye kuba umwizerwa mbwira ikiguteye kwigunga no
kuririra ahantu nk’aha ngaha wenyine.”
Ako kanya nkibwira Mireille gutyo, Isaro na Betty bahise basohoka mu nzu bageze
hanze batangira kuvugana.
Isaro – “Ubu se ari he?”
Betty – “Sha nanjye binyobere! Cyangwa yasohotse igipangu we?”
Nkibumva nahise mpamagara Betty asa n’uwikanze mubwira ko ari njyewe. We n’Isaro
baza aho twari turi.
Betty – “Eeeh! Uzi ko Mireille yicaye hano we na Nelson?”
Isaro – “Uuh? Koko dore ni bo? Byagenze gute se ko mwicaye hano? Eeeh, Mirei,
wabaye iki ko mbona usa n’uwarize?”
Njyewe – “Mumureke atuze nanjye musanze ari hano yicaye wenyine nanga kumusiga
aha.”
Betty – “Yooh! Disi yakomeje kwicara hariya mu nzu ariko tubona asa n’uwagiye kure
ageze aho arasohoka natwe tuguma twicaye ngo turategereje kugeza igihe tumuburiye,
naho yahise yiyizira hano? Mirei! Sha ihangane ni ukuri.”
Isaro na Betty badusanze mu bihe twari twabatanze kugeramo, na bo bicara hasi
impande ya Mireille, hashize akanya Mireille yitsa umutima aravuga.
Mireille – “Nelson, Betty nawe Isaro, mumbabarire kubagora mbicisha imbeho iri joro
nanjye sinari nzi ko byambaho.”
Isaro – “Yoooh? Ihangane sha.”
Betty – “Mana weee! None se ibi bihe ubitewe n’iki Mirei? Ni nde wagukomerekeje
umutima se? Hari umuntu mumaze kuvugana se aka kanya?”
Mireille – “Yego, maze kuvugana na mukuru wanjye!”
Njyewe – “Akubwiye nabi se?”
Mireille – “Oya!”
Isaro – “None se akubwiye iki gitumye ujya mu bihe nk’ibi?”
Mireille – “Nelson, Isaro nawe Betty, ndabasabye mwerekeze amaso kuri kuriya kwezi
kw’igice guhinguka maze muntege amatwi.”
Twese twarebye mu kirere koko tubona ukwezi kw’igice kwahingukaga, twitegereza neza
uko kwatirimukaga kwegera agacu kabuditse maze tugarura amaso tureba Mireille.
Betty – “Mirei, ngaho tubwire turakumva ni ukuri!”
Mireille – “Uwo munsi ngo yari amasaha nk’aya umuziranenge ngera ku isi, hari mu
kwezi nk’uku ndetse hari ku tariki nk’iyi!”
Njyewe – “Yooh? Mbese uyu munsi ni anniversaire yawe!”
Isaro – “Oooh! My God! Happy Birth Day sha!”
Mireille – “Murakoze! Nashyitse ku isi ndi uwa nyuma mu bo tuvukana, nari wa wundi
bita bucura, navutse mfunze ibiganza. Navutse mpumirije nk’abandi, ariko uwo munsi
ni na wo natangiye urugendo ntazi kuko ntari nakabumbura amaso yanjye!”
Betty – “Yooh? Mirei, watangiye urugendo rujya he?”
Mireille “………………………
[6/14, 09:35] +250 788 650 338: Episode 65: Mireille abwiye Nelson na Isaro byinshi
yabwiwe na mukuru we byaye ari uruhinja
Mireille – “Uwo munsi nibwo natangiye urugendo rw’amateka akomeye mu buzima.
Mireille mubona ubu ni we ugizwe n’amagambo akomeye yanditswe ku rukuta
rutazatembanwa n’inkangu na n’ubu nkaba ndwitegereza ngasoma ntategwa ibyo ngiye
kubabwira ari na byo byatumye nigunga hano.”
Njyewe – “Yooh! Mirei, ihangane ni ukuri kandi ukomere, burya no kuvuga biruhura
umutima bigatuma nyirawo ahaguruka ugakandagira ugahamya ndetse agashingura
agatambuka.”
Isaro – “Yego sha! Ni ukuri tuguteze amatwi.”
Mireille – “Hari umunsi umwe nari nicaranye na mukuru wanjye twitegereza ukwezi
nk’uku, abumbura umunwa ambwira ibyo ntari kuzamenya ari na byo nahereyeho nubaka
amateka mfite ubu.
Icyo gihe ntazibagirwa na rimwe yamfashe ikiganza anyitegereza mu maso arambwira
ngo: “Uri karumuna kanjye nkunda, ni wowe wenyine nategereje ngo mbwire ibyo amaso
yanjye yabonye, amatwi yanjye akumva, akabikubikira ngo uzabyumve uyu munsi. Mirei,
Unteze amatwi?”
Narikirije maze yongera kumbwira ngo: “Uwo munsi utazibagirana kuri wowe hari mu
masaha y’ijoro nari ndi kumwe na Mama wari ukuriwe twenyine mu rugo, abashumba bari
bahumuje batashye, Papa na we uwo munsi ntiyari ahari.
Twari twicaye muri salon ducanye itara twumva akaradiyo, numva Mama aratatse
nyoberwa ibibaye, ntagira kumubaza icyo abaye arambwira ngo: ‘Ni igise kimufashe’.
Ubwoba buranyica ntangira gukubita hirya no hino ariko mbura icyo nkora.
Nabonye nta kindi nakora mfata isitimu mfungura umuryango nkomeza mu bikingi
by’irembo njya ku rugo rwa mbere rw’abaturanyi twahanaga igikatsi, ntangira
guhamagara habura n’umwe unyitaba.”
Njyewe – “Yebaba we?”
Betty – “Mana yanjye?”
Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje ambwira ati: “Hamaze kubura unyitaba nakomereje
ku rundi rugo ntwaye intabaza, mpamagaye hitaba umugabo witwaga Kaberuka.
Namutakiye vuba mubwira ko Mama ameze nabi kandi Papa adahari, gusa ntungurwa no
kubona asetse mu bibabaje binakomeye.
Akinsanga ku irembo akabona neza ko ari njye yarambwiye ngo: “Uri guhamagara ngo
nyoko ameze nabi? Ubu se njye kuba ntaryamye ni uko nta gitanda ngira? Ahubwo ba
ugiye turaje.”
Amaze kumbwira gutyo nahise mushimira numvaga ko ngiye gutaha bakaza guheka Mama
bakamujyana kwa muganga, nuko nsubira mu rugo nkigerayo nsanga Mama akomeje
kumererwa nabi, akimbona yahise ambwira ngo:
“Mwana wa! Erega tuza utegereze icyo Imana ikora, ko ureba na so atari yataha se?
Byibuze wenda njye mpfe ariko Imana indokorere umwana.”
Betty – “Mana wee! Komera sha Mirei!”
Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje ambwira ngo: “Mama akimara kumbwira gutyo nabuze
icyo nkora na ba Kaberuka nari niteze nkomeza kubategereza ndababura mfunga umwuka,
mfata Mama mu gituza ndamukomeza, uko amarira yanjye ashoka amugwaho mu rukerera
anezezwa no kugucigatira mu biganza.”
Isaro – “Ooh my God!
Mireille – “Nelson, Betty, uko niko navutse!”
Betty – “Ayiwee?”
Mireille – “Mukuru wanjye yakomerejeho arambwira ngo: “Muri icyo gitondo Mama amaze
kwibyaza wowe, Papa yaje kudusanga mu cyumba aho twari turi akibona ko Mama
yabyaye, ariyamira amavi ayarimiza mu butaka aravuga ngo:
“Yooh? Ese ni uku byagenze? Onkwa mugore mwiza nahawe na Mabukwe, nuko nuko ukwiye
sine dore umbyariye agakobwa!”
Aho nari ndi ntabwo nabyihanganiye nahise ntura amarira hasi, nikubita imbere ya
Papa ndamubaza nti: “Ariko Papa koko waraye he? Kugira ngo Mama abyare karumuna
kanjye udahari?”
Papa yaranyitegereje yitsa umutima, arongera aranyitegereza arambwira ngo: “Mwana
wa, ahubwo Imana ishimwe kuba amaso yanjye yongeye kubabona, iyaba mwari muzi
ibyabaye?”
Papa amaze kuvuga gutyo narikanze, ntangira kumubaza icyabaye amaze kuguterura no
kukwitegereza ahita ambwira ngo:
“Mwana wa! Babarira so wakubyaye, nagerageje gutaha ariko inzira zari zifunze, ubu
undeba uku naraye mu gihuru.”
Akimara kumbwira gutyo, nibajije impamvu abimbwiye ndamubaza nti “Papa! Waraye mu
gihuru kandi ufite aho utaha kubera iki? Ni nde wakubujije gutaha?”
Papa yakomeje kukwitegereza ari na ko agusimbiza, Mama we yitegerezaga byose ariko
akabura icyo akora kuko imbaraga zari nke.
Papa yahise ambwira ati “Mwana wa, humura naraye mu gihuru kuko inzira nyuramo
ntaha yari agatsibanzira uyu munsi, ariko wenda ejo reka twizere ko izaba
igihogere.”
Nkimara kumva ibyo Papa yari amaze kumbwira nahise mubwira nti, “Papa! Niba ari uko
byagenze Imana ishimwe ko tukubonye amahoro, gusa byari bikomeye.”
Papa yarongeye aranyitegereza arambwira ngo: “Mwana wa! Iri joro ubwo rikeye n’ejo
rizacya, ariko si ku bwacu ni Imana yirindira abayo.”
Nahise mbaza Papa vuba nti “Papa abajura ni bo baguteye guhangayika bigeze aho?”
Ako kanya Mama yahise ahindukira areba Papa aramubwira ngo: “Muganji nahawe na
data, uwakumpaye ntiyanjugunyiye, Imana yandinze nkibaruka umukobwa humura
izaturinda no muri ibi bihe.”
Mama akivuga gutyo twahise twumva igihiriri cy’abantu bacaga mu muhanda wo ruguru
yo mu rugo, ngize ngo nsohoke ndebe Papa amfata ukuboko arankomeza arambwira ngo:
“Wigenda guma hano, ahubwo mushake utwangushye dukurikire abandi.”
Ako kanya narikanze mbaza Papa vuba cyane nti: “Papa! Uravuze ngo dukurikire
abandi? Tugiye he se?”
Nkibaza Papa gutyo yaracecetse, araguta aguhereza Mama, atangira kuzinga ibintu
mbona koko ibyo yambwiraga yari akomeje.
Natangiye kumufasha ntabizi, burya Papa w’umuntu ni umwami ni na yo mpamvu umwana
akenshi agenda nka se, namufashije kuzinga byose ari na ko mubaza cyane aho tugiye,
ambwira ko nza kuhabona.
Twamaze kuzinga byose, mu gihe nsohotse ngo nzane umugozi wo kuzirikanya imitwaro
mpura na Kaberuka hanze ndikanga, mubajije impamvu yaje akaguma hanze ntavuge,
ahita ambwira ngo: “Urambaza se umbaza iki? Ahubwo so arahari?”
Namusubije vuba ko ahari ahita agenda ntacyo ambwiye nanjye nsubira mu nzu mbaza
Papa nti: Ese ko nsohotse ngasanga Kaberuka ahagaze hanze namubaza impamvu ari
hanze akambaza ngo uri he, nkavuga ko uhari agahita agenda? Mufitanye gahunda?”
Nkibimubwira, Papa yahise yikanga ahita ambaza ngo: “Kaberuka umubonye he?”
Sinatinye gusubiramo ibyo namubwiye, navuze ko musanze ahagaze hanze. Akibyumva
azinga vuba ibyo yari afite, akwaka Mama arakumpereza ndaguheka.
Betty – “Yooh! Sha Mirei! Ihangane komera disi byari bikomeye!”
Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje ambwira ngo: “Ibyo byose byabaga mbireba n’amaso
yanjye. Burya amaso ntajya yibagirwa, ahubwo yibutsa ubwenge, nti byatinze Papa
yahagurukije Mama turasohoka nkomeza kumubaza aho tugiye, ariko akomeza kumbwira ko
nza kuhamenya.
Tumaze gufunga inzu neza, twumvise abantu bakomanga cyane ku rugi rwo ku irembo
twese turikanga. Papa atereka ibikapu yari afite hasi agira ngo ajye gufungura,
agitera intambwe imwe ibuye riba ryikubise imbere ye niruka nsanga Mama mwihishaho
nirengagije ko na we ubwe nta mbaraga yari afite.”
Njyewe – “Yooooh?”
Betty – “Ihangane sha!”
Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje ambwira ngo: “Papa acyumva ijwi rya Kaberuka
yahise afata ibyo yari afite, arandata Mama tunyura mu muryango wo munsi y’inzu
duhinguka hanze dushoka ikinani, muri ibyo byose nabonaga nongeye kubaza Papa ibyo
ari byo, ariko aho kunsubiza araruca ararumira.
Twakomeje kumanuka tugeze mu muhanda w’ibitaka wari hepfo y’aho twabaga dutambika
tugana aho nanyuraga njya ku ishuri, byarantunguye kubona abandi bafite ibikapu,
imifuka n’ibirago biruka amasigamana.
Twakomeje kugenda ariko Mama imbaraga zikomeza kumubana nke, nanjye ntangira
kunanirwa kuko nari nguhetse. Papa ahita ahitamo ko tujya kwa Saidi wari inshuti ye
akaba yari yaramubyariye umwana muri batisimu.
Urugendo rwabaye rurerure abari imbere baradusiga kuko twagendaga duhagarara mu
nzira ngo Mama afate akuka.
Twakomeje kugenda umunsi utangira guca ikibu, gusa aho twari tugeze twitegerezaga
neza kwa Saidi twari tugiye.
Bidatinze twagezeyo dukomanga ku muryango Mama yicara aho hafi dutegereza ko
bakingura, ntibyatinze twakinguriwe na Saidi ubwe. Amaze kudusuhuza atwakira
ibikapu turamukurikira twinjira mu nzu, turicara mbona kuguha Mama ngo akonse.
Saidi yihinnye hirya ahamagara Papa barasohoka bajya hanze, twe tuguma aho
tubategereje, hashize akanya mbona Papa arijiye ariko yari yahindutse asa
n’uwihebye.
Maze kubibona sinabyihanganiye nahise mubaza impamvu, ariko ntiyansubiza. Ako kanya
umugore wa Saidi aba arinjiye, akitubona arikanga aradusuhuza.
Akimara kwicara hari umuntu wahise akomanga ku rugi, Saidi ajya kureba uwo ari we
agifungura ahita akinga vuba ahita aturembuza yihuta.
Papa ni we wahagurutse mbere, tugenda igitaraganya tumukutikiye twinjira mu cyumba
kimwe babikagamo imyaka bakubitaho urugi.
Twakomeje kuguma aho, ibyavugirwaga hanze ntabwo twigeze tubimenya, ariko Papa
yakomezaga kumbwira ngo: “Ceceka batatwumva.”
Ibintu numvaga ntazi impamvu yabyo, disi ibyo byabaga ari umunsi wa mbere wawe
ukigera ku isi............ ๓ ï รร 66[reserved
Episode 66: Mireille yumvise ubuhamya bukomeye, Papa we yishwe amaze umunsi avutse
Twese – “Yooh? Ihangane disi!”
Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje kuntekerereza byose nanjye nubwo amarira yari
menshi ariko amatwi yo narayamuteze, akomeza kumbwira ngo:
“Iryo joro gutora agatotsi byari bikomeye, najyaga gushyirwayo ngashiguka noneho
nakwitegereza ababyeyi banjye bakumbaguritse ku kirago n’uruhinja rw’umunsi umwe
gusa ari rwo wowe agahinda kakanshengura bikaba ibindi bindi.
Muri iryo joro niho natangiye gukeka ko uko biri kose ubuzima bwacu buri mu kaga,
natangiye kwibuka ukuntu twari tubayeho neza kuva kera, nongera kwibuka bya
byishimo byahoze mu muryango wanjye, agahinda karanyegeka sinamenye igihe
nasinziriye.
Betty – “Oooh my God!”
Mireille – “Yakomeje kumbwira ngo: “Icyo gihe bankanguye mu ruturuturu ndebye
nsanga Papa na Mama batigeze batora agatotsi. Mama yari ari kukonsa Papa yicaye
impande ye ari kukwitegereza, tukiri aho twumva umuntu ukubise urugi turikanga,
akinjira tubona ni Saidi Papa yari yarabyariye umwana muri batisimu.
Yari yahindanye bidasanzwe, imyenda ye yuzuye amaraso, amaze kutwitegereza
arimyoza, ahita yongera arakinga. Akimara kugenda nahise mbaza Papa nti: “Papa
Saidi ko mbona yarakaye akaba yanahindanye, bite?”
Mama yahise ansubiza ngo: “Humura mwana wanjye, Saidi ureba ni inshuti ya Papa wawe
ntuzi ko yamubyariye umwana muri batisimu se? Dore n’ejo bundi yanamugabiye inka,
wasanga avuye kumbagira agakwavu ngo nsome ku gasupu nk’umubyeyi wibarutse!”
Mama akivuga gutyo nahise nongera ndamwitegereza, nitsa umutima ndamubaza nti:
“None se Mama, niba Saidi ari inshuti ya Papa kuki twihishe hano?”
Ako kanya Papa yahise ambwira ngo: “Mwana wanjye tuza, kuba turi hano ni ishyano
ryagwiriye umuryango, ubu turi gushakishwa uruhindu kandi ntabwo ari amahoro ahubwo
ni ibyago, ntiwabonye ko twaje duhunze igihiriri cyaje gitera amabuye mu rugo?
Ngaho ihangane ureke kurira, si byo?”
Akimbwira gutyo nahise mubaza nti: “None se Papa, byagenze gute? Twakoze iki se? Ni
mu rugo iwacu gusa se cyangwa hari n’abandi?”
Mama yahise ambwira vuba ngo: “Subiza agatima impembero mwana wanjye, ntiwabonye
n’abandi birukaga bikoreye ibyabo? Humura ariko Imana iri kumwe natwe.”
Mama akimbwira gutyo koko nagaruye agatima dukomeza kuguma aho bigeze nko mu masaha
ya saa sita twumva umuntu ukomanze ku rugi akingura gahoro tubona ni umugore wa
Saidi.
Yari afite isahani iriho ibiryo bicye, amaze kubitereka aho aratwitegereza neza
aravuga ngo:
“Mwihangane musaranganye ibi ngibi kuko ibyo nari nababikiye Saidi amaze kubiha abo
bari gukorana, ibyo ni byo basigaje.”
Mama yahise amubwira ngo: “Nuko nuko urakoze Imana iguhe umugisha, n’utu tubonye
turadushimye.”
Isaro – “Mana yanjye wee! Mirei, sha komera ni ukuri.”
Mireille – “Mukuru wanjye yarakomeje arambwira ngo: “Papa yahise abaza umugore wa
Saidi ngo: “None se Saidi ari gukora akahe kazi ko nabonye aje yahindanye?”
Umugore wa Saidi yahise atangira gutitira atangira gutegwa mu magambo asubiza Papa
ngo:
“Nawe urabaza koko? Ahubwo nari nje kubaburira ngo mushake ahandi muhungira kuko
mwicaye ku mugongo w’inzoka y’ubumara iryana, nibitaba ibyo isaha ku isaha
irabaruma.”
Umugore wa Saidi amaze kuvuga gutyo Papa yarashigutse atangira kwahagira cyane
atwitegereza agize ngo amubaze ibyo ari byo ahita akingura umuryango arigendera.
Amaze kugenda Papa yahise afata ibiryo yari azanye arabiduhereza mbisangira na Mama
turangije arambwira ngo: “Mwana wa, ndumva agacucu kaje mu nda ariko uwari kumpa
utuzi nkarenzaho, mfite inyota ni ukuri.”
Mama akivuga gutyo nahise mpaguruka vuba ngo nsohoke njye kumushakira amazi Papa
ahita amfata ukuboko ndongera ndicara aba ari we usohoka, akigera hanze twahise
twumva imirindi ku irembo n’urusaku rwinshi, twumvaga bavuga ngo “Turaje!”
Mama yahise akunyaka araguheka arangije ahita ampagurutsa ntangira kumubaza aho
tugiye, numvaga ubwoba muri njye ndetse natitiraga umubiri wose, ahita ansubiza
vuba ngo:
“Haguruka vuba mwana wanjye, ntabwo wumva ko imirindi ivugira hanze? Gira vuba dore
katubayeho!”
Nahise mpaguruka vuba vuba, Mama amfata ukuboko dufungura umuryango, dusohoka
buhoro buhoro twomboka, tugeze ku muryango Mama arunguruka hanze agikurayo umutwe
ahita ankurura ukuboko dusohoka vuba duca mu karyango kari hepfo gato y’igikoni
twikinga aho.
Tukigerayo neza, ako kanya twacishije amaso mu bikenyeri byari byubakishije urwo
rugo tubona Saidi n’abantu benshi bafite amacumu n’imihoro bahingutse aho,
bashoreye Papa umbyara boshye itungo rijyanywe kubagwa, basakuza bavuga uburyo ngo
yari abacitse.
Nkimubona ubwoba bwaranyishe ngiye gusakuza Mama aba amfunze umunwa, nakomeje
kureba n’amaso yanjye Papa bari bapfukamishije hasi, baririmba bizihiwe,
bamuhondagura imigeri n’inshyi, icyo ni igikomere cyanze kumvamo na n’ubu.”
Njyewe – “Yoooh?”
Isaro – “Birumvikana sha.”
Mireille – “Yakomeje ambwira ngo: “Ako kanya Saidi ubwe yazamuye ikintu cyari
gishinzeho imisumari agiye kukimukubita Papa aratakamba, aramubwira ngo:
“Sai, wambabariye njye n’umuryango wanjye ko twabanye nkugabira nkanakuganuza
koko?”
Abagabo bose bari kumwe na Saidi barasetse bajya hasi bivayo maze Saidi ahita avuga
ngo: “Hhhhhhhh, nuko ye! Noneho ntuzongere kungabira kuva ubu ngiye kwigabira,
ahubwo vuga iryanyuma vuba.”
Ibyo byose nabyiyumviye n’amatwi yanjye, mbirebesha amaso yanjye. Papa yahise avuga
ngo: “Sai, byibuze reka mbe igitambo cy’umugore n’abana banjye, unyice ariko bo
basigare.”
Papa akivuga gutyo Saidi yazamuye cya kintu cyari gishinzeho imisumari akimukubita
mu mutwe ahita aryama hasi abandi na bo bahita bamwahuka buri wese n’intwaro yari
afite nkanswe abica inyamanswa y’inkazi, ubwo ikidendezi cy’amaraso cyuzura aho.”
Twese – “Ooooh my God!”
Betty – “Sha Mirei, ihangane kandi ukomere ni ukuri.”
Njyewe – “Mirei, humura nturi wenyine, turahari kandi tuzahaba iminsi yose, ni
ukuri komera.”
Mireille – “Ahwiiii, Mukuru wanjye yakomeje kumbwira ngo: “Bakimara kwivugana
uwakwibarutse, Saidi yahise avuga ngo:
“Mwagize ngo ni uyu wenyine se? Reka mbazanire n’abandi ahubwo mube mutyaza amaboko
twivune abanzi.”
Saidi akivuga gutyo yinjiye mu nzu twumva akubise rwa rugi twari turimo ariyamira
ubwoba bukomeza kutwica, aba ahamagaye abari hanze bose ngo binjire badushakishe na
bo bagenda nk’abatabaye binjira mu nzu.
Mama yahise ahindukira aca impande y’akazu bororeragamo inkwavu kari aho twari
twihishe, ageze inyuma arandembuza nanjye ngenda niruka ahigika ibikenyeri byari
byubakishije urugo habonekamo akayira arambwira ngo nshemo, nshamo ngera inyuma mu
rutoki.
Nkigera inyuma mu rutoki Mama na we yahise akururutsa maze arakumpereza ako kanya
twumva imirindi y’abaza biruka ahita ambwira ngo:
“Mwana wa, iruka njyewe undeke dore baraje!”
Nanze kuva aho, nkomeza kwinginga Mama ngo acemo ansange inyuma ariko na we akomeza
kumbwira ngo ngende mpindukira ubwo maza manuka mu rutoki nkomeza kugenda ntazi aho
njya.”
Njyewe – “Oooh, ihangane sha Mirei!”
Mireille – “Nelson, burya kwihangana ni umuti, kuwashoboye kuwunywa akawumira
uramuvura agakomera, nanjye nubwo binkomerera ariko ngenda niyubaka uko bucya n’uko
bwira.”
Isaro – “Yego sha, Mirei! Komereza aho.”
Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje kumbwira inzira yanjye y’amateka ati: “Nasize
Mama gutyo ngenda ngutwaye, nyura mu tuyira twinshi ngeze mu muhanda wajyaga ku
kiliziya mbona abandi na bo bagenda mbajya inyuma mu masaha ya nimugoroba twari
tugezeyo.
Twarinjiye ariko abambonaga bose bangiriraga impuhwe nubwo na bo ntaho bari bafite
ho kwifata, nageze mu kiliziya ndakururutsa nicara hasi mu nguni, inzara yari yose.
Noneho narakwitegerezaga amarira akisuka, nibazaga uko ubaho bikambera umutwaro
uremereye. Gusa, ku bw’ibyo nari maze kubona nari nabaye nk’uwataye ubwenge ndetse
numvaga niyanze.
Nkimara kwicara aho hari umubyeyi umwe wanyegereye, aransuhuza maze kumwikiriza
arambwira ngo: “Niko se disi uwo mwana Mama we ari he ngo amwonse ko mbona ari
kurira cyane? Ayi we! Ubu amaze iminsi ingahe atonka?”
Akimbwira gutyo aho kumusubiza nahise ntangira kurira, atangira kumpoza nanjye
mubwira byose amaze kuntega amatwi arakunyaka atangira kukonsa kuko nta yandi
mahitamo yari ahari.”
Betty – “Mana wee! Mirei, ihangane sha.”
Mireille – “Betty, ni amateka yacu sha, nubwo akomeye ariko tugomba kuyavuga uko
yakabaye.”
Isaro – “Yego sha, humura tuguteze amatwi.”
Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje kumbwira byose nta na kimwe asize, ngo icyo gihe
uwo mubyeyi amaze kukonsa yahise ambwira ngo: “None se ubu koko ufite icyizere cyo
kongera kubona Mama wawe?”
Nanjye nahise musubiza nti: “Simbizi, wasanga na we bamwishe? Ubu koko urumva
namukura he? Ese ubundi baraduhora iki?”
Uwo mubyeyi yahise ambwira ngo: “Icecekere mwana wanjye, ibi byose byarateguwe yewe
ngo turazira uko twavutse? Mana y’i Rwanda, wakongeye ugataha iwacu koko!”
Nahise nongera kumubaza nti: “None se twavutse gute ku buryo duhabwa igihano
gikomeye nk’iki cyo kwicwa?”
Yahise ansubizanya ikiniga ngo: “Mwana wa, ibyo wibyibaza udahogora ahubwo senga
Imana iducire inzira turokoke rutaratubona! Uko undebe uku nanjye maze kubura
umugabo wanjye n’umwana w’umwaka umwe, ari na yo mpamvu ngifite amashereka ndi
konsa karumuna kawe.”
Akimbwira gutyo yahise aturika ararira nanjye ndamufasha turarira turihanagura,
iryo joro ryatinze gucya ari na ko abantu bazaga biyongera mu kiliziya.
Mu rukerera twazindutse twumva ibiturika hanze, abagabo bari kumwe natwe batangira
gushyira abana n’abagore ku ruhande batubwira ko igihe kigeze ngo natwe duhangane.
Tumaze kujya ku ruhande twahise twumva hanze imodoka zirimo abantu basakuza
baririmba indirimbo ziteye ubwoba, abo twari kumwe imbere batangira kuvuga cyane
ngo mwitegure baraje.
Njye sinamenye abaje abo ari bo, ahubwo nakomeje kugucigatira no kukwitegereza
nakwibuka byose amarira akisukiranya. Hashize akanya twumva ibintu bituritse hanze,
amasasu atangira kuza mu kiliziya urusaku ruba rwinshi abafite amabuye, ibiti
n’ibindi babashokamo urugamba rurarema ari na ko hagwa benshi.
Njye nakomeje kwihisha inyuma aho twari turi na wa mubyeyi twumvaga byarangiye nta
gisigaye kitari ugupfa! Imirwano yamaze umwanya muto twumva hanze imodoka ziratse
abari baduteye basubirayo.
Bamaze kugenda hari umugabo umwe wavuye mu bandi ahagarara ahitaruye aravuga ngo:
“Bana ba Mama, murabona ko ibintu byabaye ibindi, ntimubone bagiye kuriya ngo
mugire ngo baratsinzwe, kuva babonye aho turi buriya wasanga bagiye kwisuganya
bakaza baje! Ndumva ababishaka badukurikira tugafatanya urugendo tukajya gushaka
ahandi duhungira.
Uwo mugabo akivuga gutyo hari bamwe bahise bafata utwangushye njye na wa mubyeyi
natwe turabakurikira, twageze hanze turi nk’abantu mirongo itanu, twiha inzira
turagenda!”
Njyewe – “Oohlala!”
Betty – “Mana wee! Mirei, disi wakubititse ukiri muto!”
Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje kumbwira ngo: “Twagenze umunsi wose bwije,
turyama aho twari tugeze. Ntibyari ukuryama ahubwo byari ukuryamira amajaja!
Bwarakeye, mu rukerera turongeye dufata urugendo, tugeze mu kibaya kimwe tubona
abari imbere barahagaze natwe twari turi mu b’inyuma turahagarara.”
Betty – “Yoooh! Ubwo se byari bigenze bite noneho?”
Mireille – “Yarakomeje arambwira ngo: “Uwo mubyeyi yahise yifata mu mugongo
arambwira ngo: “Ayi wee! Hariya imbere hari bariyeri, ubu se koko ibyacu
ntibirangiye?”
Nanjye mubaza ngo: “Ngo bariyeri ni iki se?”
Na we ati “Wahora ni iki ko ibyacu byarangiye, aho ni aho bari kudutangirira!”
Akimbwira gutyo nahise mubaza nti: “None se tubigenze gute koko?”
Nkimubaza, wa mugabo wari imbere yacu yahise aduhagarika atugabanyamo amatsinda
abiri. Bamwe duca inzira yo hepfo, abandi bakomeza iyo twari turimo, twe rero
twaciye iyo hepho duhinguka ku mugezi. Tukiri aho twumva induru ku musozi,
ntitwamenye aho abantu benshi baturutse!
Ba bandi bari baciye ruguru na bo basubiye inyuma biruka baca mu nzira twanyuzemo
abazaga batwirukankana baba batwinjiyemo dukwira imishwaro buri wese atangira
kurwana asama aye……………………………………..”6/14, 09:35] +250 788 650 338: Episode 67:
Mireille yaje kubaho abikesha abasirikare mukuru we atazi. Gasongo we arakariye
Nelson

Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje kumbwira ngo: “Twakomeje kwiruka, icyo gihe
amagara yari yaterewe hejuru buri wese yagombagagusama aye. Wowe ayawe nagombaga
kuyagusamira kuko disi muri ibyo byose nta na kimwe wari uzi.”
Njyewe – “Ooh my God!”
Isaro – “Ubwo se disi koko kuki byabaye?”
Mireille – “Mukuru wanjye nkunda yakomeje kumbwira ngo: “Njye na wa mubyeyi
twirutse tugana mu gishanga, abandi basubira inyuma aho twari twaje duturutse.
Tugeze imbere ahantu hari hahinze ibisheke, twinjira mo dutungurwa no gusanga
hihishemo abandi bantu.
Twarabisunze natwe dusutama aho, bwarinze butwiriraho nta gukorora cyangwa
kwitsamura.”
Betty – “Mana wee! Ubu se koko wari umeze ute?”
Mireille – “Ndacyakubwira sha Betty. Yakomeje ambwira ngo: “Uwo mubyeyi yakomeje
kukonsa, burya iby’Imana birikora. Nageragaho nkibaza iyaba ntarahuye na we icyari
kuba ako kanya, mbona cya kiganza cy’Imana gihora iteka ku bantu bayo.
Iryo joro ryakeye tubona, ba bandi twahasanze batangira kwisuganya ngo bakomeze
urugendo. Twababwiye ko aho twari tuvuye bimeze nabi batubwira ko hari indi nzira
bazi tunyuramo.
Barahagurutse natwe turabakurikira, dufata umuhanda twerekeza aho tutazi. Nari
namaze kwemera ko ndi kurwana n’ubuzima, buri munota umwe nawufata nk’uwanyuma
nubwo ntari nzi ikinyirukansa.
Nta kosa nari narigeze nkora, yewe n’ababyeyi banjye ntacyo bari baracumuye
baziraga uko bavutse. Karumuna kanjye nkunda nawe nyumvira ubuzima waciyemo ngo ube
uri uwo uri we aka kanya.
Twagenze inzira ndende twananirwa tukicara, ngatekereza iwacu ha handi nabyukaga
ngakamirwa, nkagaburirwa ndetse ngasinzirizwa n’uwambyaye, nibukaga ya magambo Papa
yakundaga kumbwira.
Yarambwiraga ngo: “Niba hari ikintu kinshimisha kugeza ubu ni umuryango wanjye,
naho ibyo ntunze byose byahera ariko mwe ntimuzahera, n’iyo nzaba ntakiriho mwe
muzaba muriho.”
Njyewe – “Ooh! Mirei, humura ntacyo ukibaye, komera ntabwo uzongera guhogora kuko
warize ukivuka, iki ni igihe cyawe cyo kuba icyo waremewe.”
Mireille – “Nelson, Imana iguhe umugisha kuko yakweretse kare icyo nkeneye, nanjye
niyo mpamvu nabumbuye umunwa wanjye nkavuga byose ntacyo nibagiwe.”
Betty – “Yooh! Mirei, natwe ni ukuri tuguteze yombi kandi ibyo utubwira nta na
kimwe giteze kuzatuva mu ntekerezo zacu.”
Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje ambira ngo: Twakomeje kugenda dushiduka ikirere
cyacuze umwijima duhina akarenge tuguma aho. Saa cyenda z’ijoro urusaku rwabaye
rwinshi abaduhigaga bukware bari batugezemo, numvaga induru n’imiborogo
y’abatakamba.
Ibyo byanze gusibangana muri njye, na n’ubu amaso yanjye aracyabibitse, aho twari
turi njye na wa mubyeyi, haje kuza umugabo w’isura iteye ubwoba.
Akigera imbere yacu araseka cyane dutangira gutakamba tumusaba imbabazi, wa mubyeyi
akibibona yaritanze aratakamba yemera gusama amagara yacu ngo aye atakare, ubutwari
kuva navuka ntarabona.
Akimara kwitanga, umugabo yahise amukurura amujyana hepfo gato aho nitegerezaga
neza n’amaso yanjye, imyambaro ye ayigira ubushwangi, amufata ku ngufu izuba riva.”
Isoro – “Yebaba wee! Mirei, oya wee?”
Isaro yasutse amarira, birarenga arahogora nk’umwana muto, burya umutima kenshi
ujya unanirwa kwihangana kandi koko ntitwawurenganya kuko wikoreye byinshi, niyo
mpamvu burya kwihangana ari ubutwari butagirwa na bamwe.
Twagerageje guhoza Isaro ku bw’amahirwe aratuza yegama mu gituza cya Betty mu gihe
icyanjye cyari kirimo Mireille, iryo joro ryari iryacu, hashize akanya Mireille
arakomeza.
Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje ambwira ati: “Uwo mubisha amaze gukora ibyo
yakoraga yazamutse agana ho nari ndi nguhetse, akitubona aravuga ngo:
“Apuu! Nari ngize ngo karacyari agasugi naho karanabyaye? Ariko reka nako nkumve
nta rimwe nta magana abiri, byose birabara.”
Akiza ansanga natangiye kwikurunga hasi nsubira inyuma, muri ako kanya twumva
urusaku rw’amasasu we n’abo bari kumwe barakangarana barisuganya batangira kuvuga
ngo babagezeho.
Bamaze gukangarana biruka nahise mpaguruka vuba manuka negera wa mubyeyi n’amarira
menshi yariraga, amasengesho nahavugiye yo arenze ayo navuze kuva nkivuka kugeza
ubu.
Abo babisha bamaze gucikamo ibice biruka kibuno mpa amaguru, Imana ituramburaho
ikiganza nta wongeye kwibuka ko duhari twasigaye aho, hashize akanya katari gato
twatunguwe no kubona abasirikare batugezeho mu kurwana no guhunga baraduhunuriza
turatungurwa batubwira ko ntacyo tukibaye, ibyo twumvaga nk’igitangaza!”
Twese – “Woow!
Betty – “Mbega igitangaza, igihe cyanyu cyari icyo shenge!”
Mireille – “Yakomeje kumbwira ngo: “Gutuza umutima byaranze twibazaga niba koko
ibyo batubwira ari ukuri ariko bamaze kuduha amazi ngo tunywe twumvise agatima
gasubiye impembero, Muziranenge ngarura icyizere cyo kwitwa umuntu.
Aho niho twavuye dukomeza ubuzima bushya, tumaze kwemera no kubona neza ko agacu
gahumuriza imitima katubundikiye, wa mubyeyi yahise ahindukira aranyitegereza
arambwira ngo: “Reka twijyanire mbe nita kuri runo ruhinja nta mubyeyi uruta undi
bose bahuje impuhwe!”
Nikirije vuba twerekeza kwa wa mubyeyi, twagezeyo dutinze arisuganya dutangira
kubaho mu buzima bushya.
Aho niho wakuriye umunsi ugashira hiyongeraho umwe, ukura umuhamagara Mama kandi
koko arabikwiye.”
Isaro – “Yego sha! Arabikwiye ni ukuri!”
Betty – “Mana wee! Sha Mirei, humura ni ukuri uracyariho kandi nubwo ibyo byose
byabaye ni ukugira ngo abazagutega amatwi bazamenye neza ko hari aho umuntu yavuye
ndetse hari n’aho ajya.”
Njyewe – “Mirei, humura mwana wa Mama! Komera kandi ushikame mu rugendo urimo
ntabwo uri wenyine, hari ikizere gisendeye cyo kubaho. Aho wavuye ni kure uyu
mwanya ni uwo gukomera ugakomeza urugendo ndetse ugakomeza n’abandi.”
Mireille – “Yego sha! Murakoze.”
Njyewe – “Nyuma yo kutubwira byose urumva umeze ute se Mireille wacu?”
Mireille – “Sha ndumva nduhutse, umutwaro wari uremereye umutima wanjye ugiye
mbyumva pe!”
Betty – “Yego sha, Imana ishimwe ni ukuri.”
Tukiri aho nahise numva telephone yanjye isonnye nyikura mu mufuka nkanda nerekeza
kuri yes nshyira ku gutwi.
Njyewe – “Hello, Bro!”
Gasongo – “Bite Nelson, ko wankingiranye se ni igihano wampaye kuko naraye
nkunywereye cya gahuzamiryango?”
Njyewe – “Ooohlala! Pole sana! Uri he se ahubwo?”
Gasongo – “Ndi hano ku rugi kabisa!”
Njyewe – “Eeeeh! Ndaje gato.”
Call end.
Nkimara kwitaba Gasongo nahise mbwira Isaro, Betty na Mireille.
Njyewe – “Betty, Isaro, Mirei, mwakoze cyane kuba intwari mukagumana n’umwana
wavutse nkatwe ariko agakura mu nzira igoye, aho bigeze rero dufatanyije
tumuharurire inzira kuko aha ho ni ahacu, njye nawe twakubaka ibyasenyutse kandi
tugakomeza inzira igana ku mucyo.”
Betty – “Nelson, ni byo rwose, ibyo byose tubifite mu maboko kandi ntakizatubuza
kubigeraho.”
Njyewe – “Wow! Reka nkingurire Gasongo namukingiranye!”
Betty – “Sha natwe reka tujye gutunganya ibyo kurya nubwo amasaha akuze, ariko se
ntiwamenya aho Aliane ari ko yatinze gutaha?”
Njyewe – “Oh! Aliane yajyanye na Bruno buriya bashobora kuba bakiri kumwe!”
Isaro – “Ese Mama! Ubwo bari kurya isi nyine! Reka tubarekere amahoro yabo basugire
basagambe!”
Twese – “Hhhhhhhhhh!”
Ako kanya nahise nzamuka ngana ku nzu twabagamo, nkihagera nsanga Gasongo yicaye ku
muryango akimbona ahita ambwira.
Gasongo – “Attention please! Uvuye he kwanza?”
Njyewe – “Singaho ngiye gutanga ibisobanuro!”
Gasongo – “Eeeh! Dore na ba bakobwa niho bavuye, mpamagare Brendah!”
Njyewe – “Hhhhh! Gaso, winsetsa noneho! Maze se umubwire ngo iki?”
Gasongo – “Nabura icyo mubwira se? Icya mbere namubwira ko uvuye gukora ibara na
Mireille nako na Betty! Uuh, ndavuga nde se ra?”
Njyewe – “Hhhhh! Nawe bigucanze utaranabivuga, nubishobora wivugire nta shida
kabisa!”
Gasongo – “Nelson, kingura niyinjirire dore imbeho yangagaje!”
Njyewe – “Pole sana Bro, nanjye nari ndi mu nzu y’amateka nibagirwa ko uri inyuma.”
Ako kanya narakinguye njye na Gasongo turinjira, tugeze mu nzu ahita ambwira.
Gasongo – “Nelson, uzi ko Dovine yampamagaye?”
Njyewe – “Ngo Dovine yaguhamagaye? Ntiwumva se! Ni byiza kabisa ndumva yateye indi
ntambwe.”
Gasongo – “Uuuh! Nelson, byari byiza iyo atambwira ko…!”
Njyewe – “Ngo Byari byiza? Gaso, yakubwiye iki ko mbona ubimbwira usa n’urakaye?”
Gasongo – “Uwakubwira ko yambwiye ngo urye arye! Nelson, ubundi wabikoreye iki
kweli?”
Njyewe – “Hhhhhh! Ngo yakubwiye ngo?”
Gasongo – “Eh, ndabona unaseka ubanza ahari ari byo? Nelson, ko najyaga nkwizera ni
iki kiguteye gucika intege ngo ugwe ubutiramira?”
Njyewe – “Gaso, Dovine yakubwiye ngo iki kuri njye?”
Gasongo – “Oya ahubwo mbwira, ibyo yambwiye ni byo?”
Njyewe – “Gaso, ibyo yakubwiye ni byo kabisa, njye namubwije ukuri kose kuko icyo
ntabonye naracyumvise. Burya iyo umuntu yibwira ko arusha abandi ubwenge
ntibitinda, igihe kiragera agakenera abamukosora kandi iyo bamukosoye hari igihe
abona zeru!”
Gasongo – “Nelson! Koko?”
Njyewe – “None se si byo Gaso?”
Gasongo – “Nelson, ntabwo nari nzi ko ushobora kuba gutyo, ntunguwe cyane n’uko
utazirikanye byose ukitura uwakubereye umuvandimwe kandi mudahuje amaraso.
Wiyibagije amagambo yakubwiye wemera ibyo utazashobora, gusa koko babivuze ukuri
inshuti ihinduka idateguje. Nawe koko twagendanye urugendo rurerure?”
Njyewe – “Uuh? Gaso, ibyo uvuga uri kubikura he?”
Gasongo – “Oya! Mbabarira burya hari amagambo umuntu aba yumva atakumva! Nelson,
nyamara nubwo ukoze ibyo uzazirikane ko wari umwizerwa mu bavandimwe n’umuryango.
Sinibaza niba byari bikwiye ko Nelson nzi yababaza uwamufashe ukuboko atabikwiye,
akagukura ku zuba ry’igikatu akakujyana akakwinjiza aho utari kuziyinjiza. None
dore wirengagije byose uhindutse nk’ikirere, ubwo se iyo uvuga ko utazabishobora
ntabwo nari kwambara nkarurwana? Reka nanigendere!”
Njyewe – “Ngo? Gaso, umva ngusobanurire basi.”
Gasongo – “Ntacyo ntasobanukiwe, mbabajwe cyane na Brown ugiye gushengurwa n’ibyo
umukoreye. Ubu se iyo ugirira byibura umubyeyi we? Wirengagije ko agahinda k’umwana
gashengura uwamubyaye?”
Njyewe – “Gaso, mbabarira unyumve ni ukuri ndagusabye.”
Gasongo yahise acaho yinjira mu cyumba arakinga, nkomanze aranyihorera nkomeza
kumuhamagara, nkiri muri ibyo mbona Betty yinjiye afite ibiryo ku gaplateau mpita
nijijisha ndaceceka, akimara gutereka ku meza mbona Isaro na Mireille na bo
barinjiye.
Betty – “Gasongo se ari he ngo yurire bus itamusiga?”
Njyewe – “Eeeh! Gasongo se, arahari da!”
Isaro – “Sha wamubwiye se akabanguka tukarya ko inzara inyishe?”
Nanze kwanga kujyayo ngo batabibona nabi ndahaguruka ntera intambwe ngana kuri
chambre ye ndakomanga.
Njyewe – “Gaso! Gaso! Waje tukarya wangu?”
Gasongo – “Nelson, n’ibyo nari kurya ubirye!”
Akibivuga bose baratangaye, mu kwikura mu kimwaro no kwanga guca igikuba mpita
mbabwira.
Njyewe – “Gasongo agira blague buriya, yagusekeje imbavu wazitwara mu ntoki!”
Betty – “Nelson, ako ko ntabwo nari nkazi, nari nzi ko test y’igifu igikomeje none
ngo arashaka ko tumwingingira kurya!”
Isaro – “Nyamara Gasongo arakomeje. Nelson, wakongeye ukamuhamagara?”
Njyewe – “Erega buriya araje, nibwo yari akigera hano, kandi murabizi ko nari
nanamukingiranye.”
Isaro – “Njyewe rero ngiye kuba nirira!”
Betty – “Oya, ahubwo Nelson nabanze yongere amubwire, si byo?”
Naracecetse gato hashize akanya mba ndahagurutse negera ku rugi ndakomanga.
Njyewe – “Gaso, wakwihanganye ukaza ukarya ko twakomeje kugutegereza?”
Gasongo – “Erega nakubwiye ngo n’ibyanjye ubirye ntabwo nza! Sinahaza inda umutima
ushengurwa n’ubugwari bwawe, rya wowe wishimiye ibyo wakoze kandi umbabarire undeke
njyenyine…………………!”
[6/14, 09:35] +250 788 650 338: reserved
Episode 68: Brown yandikiye Nelson amubwira ko bacanye umubano. Aramuziza Dovine

Gasongo amaze kuvuga gutyo noneho nabuze aho ndigitira. Betty, Isaro na Mireille
bose bandebeye icyarimwe njye nubika umutwe, nabuze icyo mvuga hagati yabo kuko
bari bamaze kubona neza ko njye na Gasongo ishyamba atari ryeru.
Mireille – “Nelson, Gasongo mwapfuye iki?”
Betty – “Sha ntabwo nari nzi ko mwashwana bigeze aha? Ubwo se byagenze gute koko?
Nelson, ko utatubwira?”
Aho kuvuga nakomeje guceceka si ukubeshya nabuze uburyo nsobanuramo ibyari bimaze
kubera aho hantu, mbonye ntacyo narenzaho ndasohoka njya hanze.
Nkigerayo nakubitanye na Aliane aribwo aje, ahita angarura mu nzu tukigeramo ahita
avuga.
Aliane – “Ariko murankunda we! Ubwo se ni njye mwari mutegereje? Naje rero ngaho
bon appetit!”
Akivuga gutyo yahise afata akayiko atangira kurya, Betty, Isaro na Mireille na bo
batangira kurya ariko ntawe uvuga birumvikana byari uguhatiriza ndetse byari
n’igisebo kuri njye.
Hashize akanya Aliane ahita ashiguka aravuga.
Aliane – “Yeweee! Gasongo ari he we? Nizere ko mwamusigiye!”
Akivuga gutyo habuze ugira icyo asubiza bimubera ihurizo, twese dukomeza kureba
hasi, hashize akanya Aliane arongera aravuga.
Aliane – “Ko mutansubiza ariko? Nelson, Gasongo ari he?”
Betty – “Alia, wamutubarije ko natwe byaducanze, dore ari hariya muri chambre ariko
yanze kuza kurya ngo ntiyasangira na Nelson! Niba bapfuye iki, ntabwo tubizi!”
Aliane – “Ngo? Betty, ibyo muvuga ni byo?”
Isaro – “Ni byo da! Nti twari turi hano se? Bashwanye twumva da!”
Aliane – “Nelson, koko ni byo?”
Njyewe – “Alia, nanjye ibibaye birantunguye, si nari nzi ko byaba. Gusa
mubiduharire turabyimenyera natwe turi abantu b’abagabo, byongeye kandi twabanye
kuva kera ndabizi ntabwo twashwana buheriheri!”
Aliane – “Yego sha! Ni ukuri muvugane niba ari n’ikibazo mugikemure muri kumwe si
byo?”
Narikirije, kurya byo twari twasubikiye aho! Betty arasohoka hashize akanya aza
afite agasuperi atereka aho arambwira.
Betty – “Nelson, ukomeze umwinginge dore n’ibiryo, aze kurya twe tubaye tugiye ni
ah’ejo.”
Narikirije barasohoka ndakinga, ngaruka ku rugi rwa Gasongo ndongera ndakomanga.
Njyewe – “Gaso! Gaso! Wambabariye koko ukaza nkakubwira byose, ukihangana ukarya?”
Gasongo – “Nelson, ndakumva erega nkakwihorera! Ndeka niryamire wangu, ntabwo
wagakwiye kuba umpamagara!”
Njyewe – “Gasongo mwana wa Mama nyumva ngusobanurire byose hagati yanjye na
Dovine.”
Gasongo – “Ntacyo ntamenye kandi nawe wemeye ko byose wabikoze, ikindi ni iki?”
Njyewe – “Erega Dovine nta cyiza cye! Nyamara muvandimwe aho kuntererana wanyumva
nkakubwira byose, Gaso! Ibuka ubuzima twabanyemo, aha tugeze koko twari dukwiye
gushwanishwa n’ibyaje bisanga turandatana!”
Gasongo – “Nelson, kuba twarabanye kuva kera ukaba uhindutse ukambarira ibicocero
aho wambariye inkindi, ni na cyo kimbabaje kurusha ibindi.”
Njyewe – “None se basi wambabariye mbere ya byose niba ari n’ikosa ukicara ukampana
ukanambabarira aho kugira ngo aho nshiye uhacishe umuriro.”
Gasongo – “Nelson, reka niryamire wana!”
Njyewe – “Basi se waje ukarya ko twagusigiye?”
Gasongo nta kintu yigeze ansubiza, yaracecetse aranyihorera nkomeza kumuhamagara
cyane ariko aranga aratsemba, mfata inzira njya mu cyumba cyanjye nicara ku buriri
mbura icyo nkora.
Natekereje byinshi ndetse umutima wanjye n’ubwenge bwanjye bijya kure, nibutse
inzira yanjye na Gasongo, nongera kwibuka byose kuva mu bwana ikiniga kiramfata
nubika umutwe mu maguru.
Burya nta kibabaza nko gutakaza inshuti y’akadasohoka, ni umutwaro wakwikorera
ukakuvuna umugongo, ni igitabo wasoma ugahuma amaso, ni indirimbo waririmbira
abandi aho kubaryohera ikabamena amatwi nk’uko byari bimaze kuba.
Hashiza akanya mfata telephone yanjye ndeba icyo nayikoresha muri ako kanya, maze
nandika message kuri Gasongo igira iti:
“Mwana wa Mama nyumva ndi Nelson! Ndi wa wundi mwabyirukanye mungana, mugafatanya
urugendo rw’ubuzima mudatokozanya ahubwo mutokorana, nyumva ndi wa wundi
mwagendanye ntagusige, mukarebana ntagukanurire mugasangira ntagucure!
Ndi wa wundi wahamagaye akakwitabana amatama yombi, akavuga aranguruye ntavugire mu
matamatama mugafata inzira mukajyana, mugasangira agato, akanini mukakagabana!
Mwana wa Mama nyumva kandi umbabarire, sinigeze nifuza kuba ikigwari kandi
sinibagiwe byose ngo nirengagize ibyo nemeye, ahubwo nafashe icyemezo gikwiye ngo
njye n’umuvandimwe dusimbuke urwobo twacukuriwe n’uwo yizeraga.
Gaso, niba icyemezo nafashe gitumye uhindukira ugafata inzira ya wenyine ihangane
uyifate umaze kuvugana nanjye kuko ishobora kuba ari agatsibanzira ugashiduka
waguye mu mahwa ahanda, bonne nuit!”
Send.
Namaze kohereza iyo message nizingira mu buriri ndahumiriza amaso araruha ibitotsi
byo byari ntabyo! Gusa mu tunyoni nibwo nafashe agatotsi nza gushiguka izuba
ryakambye, mfata essui-main vuba njya muri douche maze kwitunganya ndasohoka
ntungurwa no gusanga Gasongo yagiye kare na bya biryo bamusigiye byari bikiri aho!
Nkigera hanze nakubiseho urugi mfata inzira ijya ku kazi, ngezeyo nsuhuza Aliane
ndicara ntangira akazi nk’ibisanzwe, hashize akanya Aliane aba arambajije.
Aliane – “Nelson, urabona wakora ukabishobora utiyunze n’umuvandimwe?”
Njyewe – “Alia, erega Gasongo ntabwo twashwanye, turaza kubikemura biriya ni ibintu
byoroshye.”
Aliane – “Uuuh! Kandi nabonye no mu gitondo yagiye wenyine mwari musanzwe mujyana?
Yagiye imbere yacu da!”
Njyewe – “Njye nuko hari utwo natinzemo ho gato ni yo mpamvu!”
Aliane – “Oya! Nelson, aho ho wibeshya! Uzi ko yahuye na wa musore mwahuye ejo
yamubaza ngo uri he akavuga ngo ntabwo abizi!”
Njyewe – “Ganza se?”
Aliane – “Ubanza ari uwo. Nelson, nyamara ushatse wavugana na Gasongo mugakemura
ikibazo mufitanye.”
Njyewe – “Alia, urabizi ni wowe tuganira kenshi, nagize umugisha wo kubana
n’umukobwa nkawe w’umutima, kuri njye ukwiye kuba umwizerwa.”
Aliane – “Yego sha! Urakoze cyane.”
Njyewe – “Alia, Gasongo andakariye kubera kubwiza ukuri kose Dovine! Gusa, si nzi
icyo yamubwiye kuko yanze no kwemera ko tuganira ngo musobanurire byose, no mu
gitondo yafashe inzira agenda nta na mwaramutse!”
Aliane – “Ese Mama? Yooh! Mbega umukobwa! Nta kabuza ni we pe! Nkurikije ibyo
wabwiraga uriya mukobwa cya gihe, Gasongo yemeye mukaganira byose ndabizi yakumva
ko ibyo wakoze byose wirengeraga ndetse ukanarengera wa musore w’umuvandimwe
wanyu.”
Njyewe – “Alia, ntegereje ko Gasongo anyumva ndabizi nanyumva azasobanukirwa
byose.”
Aliane – “None se ubu ngufashe iki Nelson? Njye ni ukuri ndababaye ntiwabyumva! Uzi
ukuntu nishimiraga uburyo mwari mubanye!”
Njyewe – “Nanjye wumve ko ntatuje Alia! Ndakomeza ngerageze ndebe ko yanyumva
nibyanga ndareba ikindi nkora.”
Nkivuga gutyo ako kanya hari umugabo wakomanze arinjira tumwakirana yombi, amaze
kwicara no gutuza ahita avuga.
We – “Bite byanyu se?”
Njyewe – “Ni Byiza rwose!”
We – “Akazi karacamo nta kibazo?”
Njyewe – “Yego rwose nta kibazo.”
We – “Ni wowe witwa Nelson se?”
Njyewe – “Yego ni njyewe!”
We – “Njye nitwa Japhet ntuye ino i Kigali, hari ubutumwa nari nkuzaniye!”
Njyewe – “Uuh! Uranzi se?”
Japhet – “Oya, ntabwo nari nkuzi!”
Njyewe – “Ubwo butumwa se buje buvuye he?”
Japhet – “Ku Gisenyi! Umuntu witwa Brown se uramuzi?”
Njyewe – “Brown ndamuzi, ni umuvandimwe wanjye cyane.”
Japhet – “Ok. Ejo nari nagiye gusura mugenzi wanjye ufungiye hariya, ha nyuma
duhurira ku ntebe y’abasura n’abasurwa, yari kumwe n’umukobwa w’inzobe ushinguye
maze akuntumaho!”
Njyewe – “Eh! Ubwo se wamenye gute ko nkorera hano?”
We – “Ibyo bisigaye byoroshye, uririrwa ubaza! Upfa kuba uri online gusa! Bambwiye
amazina yawe yonyine ibindi mbisanga kuri facebook!”
Njyewe – “Yampaye inka! Brown se ameze ate? Ahubwo se yakuntumyeho ngo iki?”
Japhet – “Nkigerayo nasanze ari kumwe n’uwo mukobwa ariko ntungurwa no kubona
umusore arira impande y’inkumi, nkimara kubibona naramwegereye musaba ko yambwira
impamvu. Aho kumbwira ambaza aho naje nturutse mubwira ko nje mvuye i Kigali.
Akibyumva rero yahise ambaza niba antumye namutumikira, ndabyemera arambwira ngo ni
muhe agapapuro na bic ndabimuha, yihina ku ruhande atangira kwandika.”
Njyewe – “Utambwira ko ari njye yandikiraga!”
Japhet – “Ni wowe rwose!”
Njyewe – “Kuki se ahubwo atagutiye telephone ngo ampamagare?”
Japhet – “Ngo ntiyashakaga kuvugana nawe!”
Njyewe – “Ngo ntiyashakaga kuvugana nanjye? Kubera iki ubwo?”
Japhet – “Si nzi rwose, amaze kwandika rero yahise ampereza urwo rupapuro ngo
nzagerageze rukugereho.”
Njyewe – “Eeeh? Ndumva atari Brown nzi? None se ni we koko udashaka kumvugisha?”
Japhet – “Ni we rwose! Maze gusoma status yawe rero nkabona aho ukorera, nagize
amahirwe nsanga twegeranye, niko kuza kukureba, akira urupapuro rwawe mbe nsubiye
mu kazi.”
Nakiriye urupapuro n’amatsiko menshi maze ndarwitegereza neza, nsanze rwanditseho
izina ryanjye gusa mpita mubaza.
Njyewe – “None se ni urwanjye gusa cyangwa yakubwiye n’undi witwa Gasongo?”
Japhet – “Oya uwo wundi ntawe yambwiye, yambwiye Nelson gusa, ahubwo reka ngende
nakerewe!”
Njyewe – “Sawa urakoze cyane!”
Uwo mugabo amaze kugenda nahise mfungura rwa rupapuro vuba maze ndarurambura
ntangira gusoma.
Yari yanditse ngo: “Nelson! Ntabwo nigeze nifuza ko uyu mwanya wabaho ngahitamo
kukwandikira aho kugira ngo nkuvugishe, aya magambo ngiye kwandika avuye mu mutima
ushenguwe ku bw’icyizere naguhaye, ariko ukaba ugipfushije ubusa kandi wibuke neza
ko kitayorwa.
Narakwizeye nkugira umuvandimwe, ndabyibuka umunsi njye nawe duhura ku mutaka
ntabwo nigeze mpina ukuboko ngo nere kugusuhuza, sinakwitarukije ahubwo nagiye
imbere nkujyana mu rugo nkwereka mushiki wanjye, nkwicaza ku meza turasangira ibyo
byose nta kindi nari ngambiriye ahubwo nabikoraga kuko nzi ko umuntu ari nkundi.
Nagize umugisha wowe nagiye imbere nkakujyana mu rugo nawe ujya imbere unyereka
mushiki wanjye nari maze igihe kinini narabuze, uwo munsi byari ibirori bikomeye
njye n’ababyeyi banjye tubita intwari none kuri iyi saha mbonye ko koko burya
ntawita intwari umuntu utaratabaruka kuko igihe kimwe ahinduka akaba ikigwari.
Nelson, naguhaye ikizere cyose ntahaye undi, ubwo nasangaga Dovine online ari wowe
bivuyeho, ntabwo nigeze nguhisha amarangamutima yanjye, wari ubizi ko mukunda ariko
ukampisha ko nawe umushaka.
Wagize amahirwe ndafungwa maze uwo munsi uvuga ijambo ryari ryaraguheze mu muhogo,
ubwira Dovine byinshi ndetse umubwira ko wamukundaga, umaze kumparabika umwana wa
mabukwe umutera igikomere kitazasibangana muri we!
Nelson, uko iminsi yashiraga Dovine wari uwanjye ni nako yicuzaga adasiba
kuguhakanira ku bw’inkeke wamuhozagaho, yakomeje kundambaho arantegereza, ariko
ntiwamukundiye wakomeje kumurya isataburenge birangira umunywesheje inzoga
uramusambanya none ubu atwite inda yawe.
Ariko Brown nanjye nkabona ukuntu mwazaga kunsura mumusize, mwagira ngo ntazamenya
byose kugeza ubwo mwamuzanye ku bwa burembe mumaze kumva ugutakamba kwanjye maze
nkwemerera kujya kumpagararira iwabo naho wagezeyo kera!
Nelson, wanyeretse inyiturano yawe, waciye intege umutima wanjye kandi wasogose
utababariye umutima wa Dovine nikundiye na we akankunda, gusa unyeretse ko
uguhemukira aba akuzi, mugendana ndetse musangira.
Nelson, jyana Dovine warwaniye nanjye bidakwiye, ukamwangiza ngo ukunde umunyage,
gusa nyuma y’ibyo ntabwo nifuza kuzongera guhuza amaso nawe n’umunsi n’umwe kandi
nk’uko nakwinjije muri famille yanjye ni na ko ngusohoyemo, utwibagirwe burundu uko
tuzabaho kose tuzabaho ariko tutabanye n’ikirura kiyambitse uruhu rw’intama! Brown.
Nkimara gusoma, Ooh! No! No! No!
Aliane – “Nelson, ubaye iki? Mbwira sha?”
Njyewe – “Oya! Oya! Ntabyo nigeze nkora! Dovine arambeshyera!”
Aliane – “Nelson, sha ihangane wikomeze dore turi ku karubanda, uzi ko umuntu uca
hariya aba akureba?”
Njyewe – “Nibashaka bambone, ariko koko ubu Dovine yandekeye ubuzima. No! No!”
Ako kanya Aliane yahise anyaka rwa rupapuro atangira kurusoma, mu gihe njyewe ijuru
ryasaga nk’iryangwiriye. Amaze gusoma aranyegera amfata mu bitugu arankomeza
arambwira.
Aliane – “Nelson, ihangane utuze kandi ukomere nkubwire.”
Njyewe – “Alia, ntacyo umbwira mbabarira undeke ni ibyanjye.”
Aliane – “Nelson, tuza untege amatwi ndagufasha ni ukuri.”
Njyewe – “Dovine, ariko koko Mana yanjye ko ari wowe uzi ukuri koko wantabaye?”
Ako kanya nkivuga gutyo numvise umuntu uvuze ngo:
“Wari warira se ahubwo?”
Nkibyumva nahise nunamuka vuba, mu kureba uwo ari we mbona ni Gasongo wari ufite
impapuro, ahita azijugunya imbere yanjye.
Gasongo – “Enda iyi raporo. Ese ubwo umuntu w’umugabo arizwa n’amakosa ye?”
Aliane – “Sha Gaso, waciye bugufi nkakubwira?”
Gasongo – “Reka reka! Njye nicara hano se kuko byagenze bite? Urambabarire njye
ninywera gahuzamiryango kuri gatanyamiryango sindebaho, niba nawe muyisangira rero
mwicare mwinywere!”
Aliane – “Gaso, wambabariye koko ukemera tukaganira ko uko turi batatu nta
kitunanira?”
Gasongo – “Hhhhhh! Mushaka gusubiza Dovine ubusugi se? Cyangwa mushaka gukuramo
inda afite?”
Njyewe – “Gasongo mwana wa Mama, ni wowe unyigaritse gutya koko?”
Gasongo – “Ko ari wowe wigaritse umuvandimwe se njye nabuzwa n’iki gutereraho
utwatsi, niba hari abantu bantunguye kuva navuka nawe urimo, reka nanigendere!”
Aliane – “Oya, sha wigenda Gaso, ihangane utuze ugabanye umujinya wumve
umuvandimwe.”
Gasongo – “Mwumve wowe utazi na kimwe njye byose ndabizi, niba kandi yabuze umwumva
agende asakuze nyiramubande ziramwumva, nicyo gikwiye umuhemu uhemukira
uwamuhekeye.”
Njyewe – “Ariko Gaso, koko?”
Aliane – “Gaso, oya wigenda, basi iminota itanu yonyine.”
Gasongo – “Iminota itanu y’iki se?”
Njyewe – “Basi soma runo rupapuro Brown yanyandikiye wowe twahoranaga umunsi ku
munsi umbwire niba koko ibi byarabayeho. Gaso, biragufasha kumenya ukuri wongere
wemere umbere umuvandimwe kuko ntiteguye kukubura.”
Gasongo – “Ngo urupapuro Brown yakwandikiye? Ahubwo nanjye ndaje nkwandikire urundi
wumirwe!”
Aliane – “Gaso! Gaso! Aragiye da!”
Gasongo akimara kugenda noneho byabaye ibindi muri njye nasigaye meze nk’uwambaye
ubusa, burya wabona inshuti nziza iza ntiwabona igenda, iyo igiye usigara ku
gahinga ukishakisha ukibura, ukihamagara ukiyitaba. Ako ni agahida kageretse ku
kandi kandi ni igikomere gikomeretsa ikindi.
Gasongo akimara kugenda Aliane yongeye kumfata mu bitugu aranyitegereza, areba
amarira yazengaga mu maso yanjye arambwira.
Aliane – “Nelson, tuza umutima nkubwire sha, si byo?”
Njyewe – “Alia, wikwigora n’ubundi byarangiye abo nahamagaraga abavandimwe
bakanyitaba bantaye! Ese ubu koko Mama yanjye ko wari uzi ko byose bizaba kuki
wabyemeye?”
Aliane – “Humura sha Nelson, nubwo bimeze gutya ndacyahamya ntashidikanya ko byose
wabikoreye akanzu k’abavandimwe bawe, kabone n’iyo batakumva ubu ukuri ni ukuri
kandi iteka kuratsinda.”
Njyewe – “Alia, ubu koko nkwiye iki?”
Aliane – “Nelson, ihangane, ukwiye gutuza ugatangira kurwana n’ukuri kukurimo
ukagaragaza byose ntacyo usize. Ndabizi bose bazakugarukira nibamara kubona
imbaraga ziva mu kwihangana, burya ibi byose bibaho kuko byaremewe kutwigisha.
Iga rero kandi ukomere ndahari ibihe byose, nk’uko wambwiye ko naba umwizerwa kuri
wowe nanjye nyemerera nkube hafi nkubera umuhoza.”
Njyewe – “Urakoze cyane Alia!”
Aliane – “Ahubwo reka ndebe agatambaro nguhanagure mu maso sha.”
Aliane yahise atambuka akora mu isakoshi ye araza aranyegera atangira kumpanagura
numva binkoze ku mutima.
Tukiri aho twagiye twumva umuntu ukomye mu mashyi turikanga, duhindukirira
rimwe…………………
[6/14, 09:35] +250 788 650 338: Episode 69: Martin atangiye gutera ubwoba Nelson
ngo yateye inda Dovine. Iyi nkura yageze no kuri Brendah

Tugihindukira twakubitanye amaso na Martin turikanga, duhita twisuganya Aliane


ansigira agatambaro asubira kwicara mu ntebe ye, Martin na we akomeza kuza atwegera
atugezeho ahita avuga.
Martin – “Hhhhhhh! Harya ngo ubwo muba mwaje mu kazi ra? Cyangwa muba mwaje
kuryoshya? Urabona ibyo mbasanzemo? Kandi sha, wowe Nelson nkubwire nako reka
nkwihorere!”
Twese ntawubuye umutwe, twararuciye turarumira hashize akanya gato mfunga roho
mpita mvuga.
Njyewe – “Tuba twaje mu kazi Boss! Ahubwo nuko nari ngize akabazo gato….”
Martin – “Umva ye, akazi ko guterurana se? Ngo wari ugize akabazo? Nuko rero
ukagize Aliane aza kugakemurira mu biro? En bon, sasa rero ndabibona ko aho gukora
akazi musigaye mwirirwa muhanagurana mu maso!”
Aliane – “Boss, aya yari amasaha ya pause ariko!”
Martin – “Eh, erega na discipline mu kazi ni ngombwa, hano se ni muri lodge cyangwa
mwagize ngo iyi bureau ni akarima kanyu?”
Njyewe – “Mutubabarire ntabwo tuzongera!”
Martin – “Ayinya! Kandi sha wowe nushaka… nako hari n’amakuru mfite nshaka
kukubaza.”
Njyewe – “Amakuru mushaka ko mbaha? Yanjye bwite se cyangwa ajyanye n’akazi?”
Martin – “Ayo ariyo yose se ntiwayampa?”
Njyewe – “Mbaye nyafite nayabaha rwose nta kibazo!”
Martin – “Ok. Ngaho ngwino gato nkubaze.”
Ako kanya narahagurutse nkurikira Martin turasohoka tugeze hanze duhagarara ku
ruhande, twegama ku muryango ku twuma twari duhari twitegereza mu muhanda, Martin
amaze gutuza ahita ambwira.
Martin – “Niko sha Nelson, burya cya gihe nakubwiraga bya bindi byose ukampakanira
uraramye, naho wari wararangije gukora ibara?”
Njyewe – “Irihe bara se Boss?”
Martin – “Umva yewe ngo arijijisha! Usibye ko njye wankoreye mu kankwiye se
tuyobewe ko umukobwa wacu Dovine wamubitsemo akabuto!”
Njyewe – “Boss, ndumva ibyo nta makuru mbifiteho.”
Martin – “Kuki se nta makuru ubifiteho? Si wowe wabikoze se?”
Njyewe – “None se niko we ubwe yakubwiye?”
Martin – “Niko yambwiye nyine. Erega njye ndi oncle we! Maze no guhera kuri Papa we
kugeza kuri barumuna be barabizi!”
Njyewe – “Yakubwiye se ko ngo namwangije gute?”
Martin – “Akabuto wamubitsemo karashoye da! Inda afite si iyawe se? Ni iyawe rwose
yarabimbwiye!”
Njyewe – “Uuh? Ese aratwite? Njye nta makuru nari mfite, ariko ubwo ndabimenye.”
Martin – “None se ko utishima sha? Ishime rwose ariko ubutaha uzajye umenya niba
aho wateye akabariro ubwatsi bwarashibutse cyangwa harabaye imbuga! Warakoze kuba
umugabo sha! Ahubwo nimugoroba umpe gahunda nkujyane ahantu twishimire igikorwa
wakoze.”
Njyewe – “Boss, njye ntabwo nigeze ryamana na Dovine, ntanubwo nigeze mbitekereza,
uriya mukobwa muzi akundana n’umuvandimwe wanjye Brown ufunze. Ibyo bindi uvuga
rero rwose ntabyo nzi!”
Njyewe – “Uuuh? None se ko ariko yambwiye? Niko yambwiye da! Kandi buriya ntabwo
ajya ambeshya.”
Njyewe – “Aka ni akumiro ndakubwiye! Noneho ubwo ni njyewe ubeshya?”
Martin – “Oya. Nako umva rero nkugire inama wa musore we, kiriya ni icyaha gikomeye
wakoze, ushatse wakwemera ikosa ugasaba n’imbabazi kuko bitabaye ibyo uragowe!
Kandi wibuke ko nari nanamugushimiye.”
Njyewe – “Reka, reka njye ndumva nta mpamvu yo kumpamya ibyo ntakoze, ahubwo
bitinde bipfe ndaje nshyire ukuri kose hanze!”
Martin – “Ngo ukuri kose? Ukuhe kuri se sha?”
Njyewe – “Kumparire kandi nikujya hanze, nako reka mbe mkubitse kuko ari imari
izitse!”
Martin – “Niko sha, nako buriya urabibona ndi umuntu w’umugabo ushesha akanguhe,
buriya abantu bakuru baranyizera, wambwiye uko kuri uzi ku bya Dovine nkakugira
inama, hataba harimo ibyo guhakana ko wabikoze ariko?”
Njyewe – “Noneho inama muri kungira ni iyo kwemera ibyo ntakoze?”
Martin – “Nyine nawe urabyumva, ubundi umugabo erega ni ubyara, urumva se atari
ishema ryawe, ahubwo kora aha sha!”
Njyewe – “Boss, nzahakora twamenye neza nyiri inda banshinja, gusa na we
namenyekana ugasanga atari njye, nawe uzamukore mu ntoki!”
Martin – “Harya wanze kumbwira amakuru ufite sha?”
Njyewe – “Shyuhuhuu! Ahubwo niba ari ibyo washakaga kumbaza rwose reka mbe
nisuganya!”
Martin – “None se ahubwo, nako reka dupange nk’abantu b’abagabo. Ubundi ubwo aho
kugira ngo ujye muri iyo miserero yose, wayafashe ukamutunga sha!”
Njyewe – “Amaki se Boss?”
Martin – “Buriya uriya mukobwa ni umwe tugira mu muryango wacu birumvikana ni we
twese duhanze amaso, nk’uko nari nabikwemereye nzagutera inkunga ifatika maze
umurongore.
Nelson, fata agafaranga umuryango wacu ntusebe kandi na we ndabizi John
azagushyigikira kuko ndabizi ntashaka guseba.”
Njyewe – “Uuuh? Ariko noneho izi si impuhwe ubanza ari iza bihehe!”
Martin – “Ngo, urantutse ngo ndi bihehe?”
Njyewe – “Ahaaa! Ndarengana nacaga umugani!”
Martin – “Subira mu kazi kawe vuba, nta soni? Nubundi nitwe tubiteza mukabona aho
muhera munadusuzugura mudutuka, ngo turi za bihehe?”
Ako kanya nahise nsiga Martin aho nsubira muri bureau, ndicara ndisuganya nkomeza
akazi, Martin amaze kugenda Aliane ahita ambwira vuba.
Aliane – “None se Nelson, si byo nakubwiraga? Nyamara Martin ashobora kuba ari we
wateye inda Dovine!”
Njyewe – “Uuuh? None se ibyo twavugaga wabyumvaga Alia?”
Aliane – “Oya! None se hari ikindi kitari icyo gutwita kwa Dovine akubwiye?”
Njyewe – “Wabimenye, wagira ngo wari uhari! Ahubwo dore nje dushwanye ngo
ndamututse ngo ni bihehe!”
Aliane – “Eeeh! Nelson, witonde niba ari ibyo azanye wabona hajemo n’ibyo kuba
yakwirukanisha?”
Njyewe – “Ibaze noneho mbuze abavandimwe nkabura n’akazi hejuru y’uriya mukobwa.
Alia, ntabwo ari ukukubeshya napfana agahinda!”
Aliane – “Nelson, humura, burya umuvandimwe umugira kugira ngo agushyigikire muri
byose, yaba mu byago, yaba mu makuba ikiganza n’amagambo y’ihumure bye ukayumva
hafi.
Kumubona rero ni umugisha, kuko hari benshi babakenera ariko ntibabone abo
kwizerwa, niba koko warigeze kuba umwizerwa kandi ukaba wizera ko byose biri mu
biganza byawe, tuza kandi wakire ibi byose uzirikane ko nta joro ridacya. Nelson,
bikorere maze bariya bose ubereke ko bakwibeshyeho nk’uko babyibwira.”
Aliane amaze kumbwira gutyo naramwitegereje nongera kubona ko abikwiye, nibutse ko
abavandimwe banjye bansize aho bansigiye akaba ari we undinze akarenzaho
akampagurutsa, nitsa umutima ndamubwira.
Njyewe – “Alia, ni ukuri urakoze cyane, najyaga numva bavuga ngo inshuti nziza
ikurutira umuvandimwe ariko ntangiye kubibona. Ntabwo nari nzi ko umuntu uzi buri
ntambwe zanjye yahindukira akanta, nyamara wowe ukankomeza.”
Aliane – “Humura sha Nelson, nicyo tubereyeho, ibuka ko nawe wanzaniye Bruno igihe
ntacyekaga ko yarambura ibiganza ngo abishyire mu byanjye, wemere nkwiture kukuba
hafi mu gihe ukuri kutaracamo.”
Njyewe – “Alia, utabeshye koko urabona ukuri kuzajya hanze gute ureba nabakabaye
bandwanirira bamanitse amaboko?”
Aliane – “Tuza ukuri ntigusaba intwaro, ntigusaba abagabo kandi ntikwihishira
ahubwo gutanga agatego.”
Njyewe – “Ibyo ndabyumva ariko se kuri iki gihe uyobewe ko hadatsinda ufite ukuri
hatsinda ufite ibimenyetso koko?”
Aliane – “Nelson, nubwo nta rugamba rw’akana ariko humura buriya nta kibaho
kidafite impamvu, wasanga hari ikimenyetso gitegereje kwigaragaza igihe gikwiye
tutazi.”
Njyewe – “Byihorere Alia, ikimbabaza ni uko impamvu itazi ko umutima ubizi.”
Tukiri aho nagiye kumva telephone irasonnye, nkiyikura mu mufuka nitonze mbona
handinsemo ngo Ma Bella, umutima uransimbuka nkanda yes nshyira ku gutwi.
Njyewe – “Hello my one and only lovely Girl Brendah! Yambiiiiiii!”
Brendah – “Uuuh! Bite Nelson!”
Njyewe – “Ni Byiza Ma Bella! Kandi noneho bibaye ibindi kuko numvise rya jwi ryawe
rituma menya ko noneho nshobora kuba numva.”
Brendah – “Ngo, Nelson, ntabwo numvise neza?”
Njyewe – “Sinatinya kubisubiramo, niyo narinda nsarara ariko mvuga ko ari wowe umwe
wenyine mubavutse no mubazavuka, umutima wanjye uhora ushaka maze nakumva ya
mpumuro yawe umunezero ukansaga ndetse ukansendera!”
Brendah – “Mana we!”
Njyewe – “Ma Bella! Bite ko numva utishimye?”
Brendah – “Nelson, nakwishima nte, koko wantaye?”
Njyewe – “Ma sweetness, my Darling! Ni ukuri sinarota nguta, nakugiriye isezerano
ntagiriye undi wese naho bose bamvaho njye nzakwizirikaho wenda nzahasige
n’amagara.”
Brendah – “Nelson, ubu se koko nkubwire iki ko nabuze aho mpera nkubaza?”
Njyewe – “Humura Bre! Urisanga ku wo wabwiye ko abikwiye, kandi ongera ubivuge
aguteze amatwi yombi kuko ari wowe umwibutsa ko yumva, mbwira sha!”
Brendah – “Nelson, jya Online usome message ziriho nakoherereje kandi nurangiza
kuzisoma witegure kwakira igikurikiraho!”
Njyewe – “Ngo Message wanyoherereje online?”
Brendah – “Nelson, mbabarira ujyeho kuko ndumva kuvuga byo bisa nk’ibiri gucyendera
kuko nahogoye cyane.”
Njyewe – “Ahwiiiii! Nubwo gucyeka ari icyaha ndagikoze!”
Call end.
Brendah ntiyigeze atinzamo yahise akupa manura telephone nitonze nyishyira ku meza,
Aliane ahita aza vuba arayifata, siniriwe mubaza hashize akanya ndahindukira
ndamureba duhuje amaso mbona amarira ari kuzenga mu maso ye, ako kanya ahita
ampereza telephone.
Nkiyifata nasanze chat ya Brendah ifunguye, nzamura urutoki ngera kuri message
y’uwo munsi.
Yagiraga iti: “Nelson, bite? Mbabarira uze umpe umwanya byibura muto ndagushaka
cyane.”
Indi yakurikiragaho yavugaga ngo:
“Mana wee? Nelson, nshatse kuba naguhamagara ariko ni ukuri kuvuga sindi
bubishobore. Ubu se Imana yamfashije koko ukaza.”
Nakomeje kumanuka gato mbona indi yavugaga ngo: “Basi ubwo mbona ifoto yawe nzi
neza ko nawe uri kundeba, reka nyibwire nubwo itansubiza ariko igihe uzira urabona
ko nageze aha. Nelson, nganjwe n’agahinda pe !
Ikizere cyose kiri muri njye cyari kuri wowe, umunezero nifuzaga wose wari muri
wowe, umubiri wanjye wishimaga ari uko ukwegereye, ururimi rwanjye rukikaragana
ibineza neza rukuvugisha, gusa simenye ko nza nkugana nawe ugana abandi!”
N’ikiniga cyinshi nakomeje hasi gato, ku yindi message yagiraga iti: “Nelson, basi
niba ntarigeze ngukunda uko bikwiye iyo umbwira ngakora iyo bwabaga wenda
nkakugabira ibyo ntari mfite ariko nkakwiharira?”
Nakomeje hasi gato nsoma indi message ivuga ngo: “Nelson, burya singendera ku
magambo, kuko uzi neza ko nirengagije abaje kenshi mu matwi bambwira ko ntagukwiye,
guhera ku mubyeyi wanjye kugeza kuri Bruce n’abambari be, urabizi bose nababwiye ko
ari wowe nta wundi burya bwose sinkamenye ko nguhungiraho nawe umpunga!”
Njyewe – “Oyaa! Oya, ntabwo nabikoze Bre!”
Aliane nari nagoreweho yahise agaruka na none aza aho nari ndi akurura agateba
amfata ikiganza kimwe ikindi gifata telephone nkomeza gusoma.
“None se Nelson, ko nirengagije amagambo, nkihanganira abansebya, nihanganire
n’ibyo amaso yanjye yiboneye, n’ibyo umuvandimwe mwasangiye akabisi n’agahiye
yampamirije? Nyamara naragukundaga kandi nubwo kukureka bizamvuna ariko amaherezo
nzabishobora kuko ntacyo nkiramiye, byibura impano wahaye Dovine iyo uyimpa nkajya
mpora nkwibukiraho!”
Njyewe – “No! No! Ma Bella, ntabwo nigeze mbikora!”
Aliane – “Ihangane sha Nelson!”
Narihanganye gatoya maze nsoma indi yakurikiyeho yagiraga iti: “Nyuma y’ibi byose
Nelson sinzamwibagirwa, gusa ntabwo ari uko bitashoboka ahubwo nuko amateka yanjye
na we yasize byinshi ku mutima wanjye. Nishimiye amahitamo yawe kuko nzi ko burya
amaso akunda atareba neza ahubwo umutima akaba ari wo urebera amaso.”
Njyewe – “Ma Bella! Please wangarukiye!”
Aliane – “Nelson, komera ndahari kandi ihangane, Brendah aragukunda kandi ndabizi
azumva byose ndabyizeye.”
Nakomeje gufunga roho maze nkomeza hasi ku yindi message yavugaga ngo: “Nelson,
nzabasura, kandi nimwibaruka nzaza kubahemba kuko uwo wansimbuje yambereye umwana
mwiza akambwira byose ndetse akanyihanganisha, wihangane kandi uko abavandimwe bawe
bazakira guhinduka kwawe ubyirengagize uhe agaciro amahitamo yawe, ubutaha
ntuzahemuke udateguje uzasezere nkuko wansuhuje. ”
Njyewe – “Oya! Brendah, amahitamo yanjye ni wowe, ni ukuri ndagukunda ntabwo nigeze
nguca inyuma.”
Nakomeje gutakamba nubwo Brendah atari ahari ngo anyumve, gusa ako kanya umutima
wanjye waciye bugufi ugwa agacuho wiganiriza bucye urwana na byinshi byari biwurimo
byose bigatera amarira yashokaga agwa mu nda.
Indi message ngo: “Nelson, sinakwangira ko wampishe amahitamo yawe, sinaguta kuko
wandekuye mu rugendo nifuzaga kujyanamo nawe. Brendah aracyagukunda kandi
ndagusabye nkomeje, nyemerera nkubere mushiki wawe w’umwihariko kugira ngo basi
nzabashe komora ibikomere ntewe n’ibi byose kuko ugiye wese nabura byose nkarwara
ubutazakira. Nelson, ndagukunda!”
Namaze gusoma izo message zose mba nkutaye umutwe. Narebye guhaguruka ngo mfate
inzira njye ku Gisenyi, ntekereza byinshi ariko mbura icyo mfata n’icyo ndeka
umutwe utangira kundya ndyama ku meza, nashigutse ari Aliane unkozeho!
Aliane – “Nelson, haguruka basi dutahe dore amasaha yageze, kandi ukomeze
wihangane. Si byo?”
Njyewe – “Urakoze Alia!”
Twarahagurutse turasohoka turakinga, dufata inzira twerekeza mu rugo, tugifungura
igipangu ntungurwa no kubona ibikapu hanze ku muryango w’inzu nabagamo, njye na
Gasongo.
Aliane – “Uuuh? Dore re? Baratwimuye se?”
Njyewe – “Nanjye buriya biranshanze, bongeye kubirwaniramo se none birangiye inzu
bazidukuyemo?”
Twakomeje kwibaza ibyo ari byo, dutera intambwe tugana ku muryango, tukihagera ako
kanya…………………
[6/14, 09:35] +250 788 650 338: Episode 70: Gasongo azinze ibye ngo ntakibashije
kubana na Nelson w’umuhemu

Tugiye kubona tubona Gasongo asohotse afite akandi gakapu gato agatereka hanze
turikanga.
Njyewe-“ Gaso! Nonese ko uri gusohora ibintu bite?”
Gasongo-“ Urabaza nde? Ahubwo se urabishakira iki?”
Njyewe-“ Ariko ko se Gaso! Wakwihanganye ukanyumva kweli? Ubu koko aka kanya
wumviye Dovine ufashe umwanzuro wo kugenda ukanta hano wiyibagije ibyo nakubwiye
byose nibyo uyu Aline yiboneye n’amaso ye koko?”
Gasongo-“ Cyakora nkuko ntawe ukurusha kwinginga ni nkuko ntawe ukurusha guhemuka,
reka nigendere wana, ahubwo biriya wambwiye ni nabyo byanyemeje ko wabikoze, ubwo
se warinze kujya mu cyumba kumara iki? Ahubwo nzaza kugushinja”
Njyewe-“ Gaso! Rwose ntacyo nigeze ngukinga. Nakubwiye byose ndetse nguha na
telephone yanjye urasoma unsaba kugira amakenga, umbwira ko umutwaro Dovine ashaka
kunyikoreza uremeye ndetse ko ushobora no kumvuna umugongo, Gaso! Byose
ndacyabyibuka nta na kimwe nzigera nibagirwa, ni nabyo nagendeyeho mfata umwanzuro
wo kumubwiza ukuri ko byose mbizi, guhera ubwo nkaba umwanzi we bikomeye agashyirwa
ampimbiye ibyo ntakoze akanteranya namwe ”
Gasongo-“ Ngo ibyo numvise ndetse nasomye? Narabisomye nyine! Wambitse undi mwana
umwambaro w’uburaya kugirango umuteranye na Brown, uranga ugira irari ikosa
wamukoresheje rimusatura umutima risaguka ku munwa aba atakira Brown yemera icyaha!
Genda wana, reka nanigendere wowe ntacyo umbwira”
Aliane- “Gaso! Nonese koko uragiye?”
Njyewe-“ Nelson! Ntabwo nigeze nifuza kuvuga ibyo ntahagazeho ariko Dovine
nabimubwiye byose namubonyeho ndetse nibyo namwumviseho ngo niba ari ukuri amenye
ko nkuzi ndetse niba ari n’ibinyoma abinyomoze, none dore icyo bibyaye, Gaso! Koko
uragiye?”
Gasongo-“ Ndagiye nyine, hari icyo mutabona se? njye nababwiye ko nywa
gahuzamiryango ntajya nywa gatanyamiryango, niba muyisangira musigarane njye ntabwo
ngikomeje kuba hano”
Ibyo Gasongo yabivugaga ari kuzinga matela maze kubibona intege zaracitse nicara
aho, uko Gasongo azinga matela nkibuka umunsi wa mbere tuzinga twerekeza mu mugi,
yashyiraga inkweto mu gikapu nkibuka igihe twajyanaga gucagura iza noheli mu isoko
byose bikaba agahinda kageretse ku kandi.
Byaranze bimbana intambara mba ndahagurutse mfata ibintu bya Gasongo ntangira
kubisubiza mu nzu, Gasongo akibibona mbona agize umujinya w’umuranduranzuzi aza
yihuta n’imbere yanjye.
Gasongo-“ Ariko uziko nta bwoba ugira? Uratinyuka ngasohora ukinjiza?”
Njyewe-“ Ntaho ujya Gaso! Reka mbanze ngusobanurire basi!”
Gasongo-“ Nshyirira ibikapu hasi niba ushaka amahoro?”
Njyewe-“ Gaso! Ntabwo uva hano, ndagusabye niyo wagenda genda njye nawe dukemuye
byose, Gaso! Mbabarira unyumve numara kumenya ukuri kose ndabizi urahindura
ingendo”
Gasongo-“ Nelson! Ntacyo nshaka kuvugana nawe aho kubana n’ikirura cyambaye uruhu
rw’intama nabana n’umujura nkamenya kubika kure, twarakumenye wangu, witwaje ngo ni
wowe wadukijije ngo kuko wazanye John? Ni so se? Shyira hasi ibikapu byanjye
nigendere wana”
Njyewe-“ Gaso! Nta kintu nigeze nguhisha kuva nakumenya, ntacyo nigeze ngucura
mubyo nari mfite, iyaba nari kugira icyo ngukinga wari kubimenya kare, kandi iyaba
waranyizeraga ntiwari guha umwanya Dovine ukamutega amatwi njye nagusaba umwanya
ugafunga amatwi”
Aliane-“ Sha Gaso! Wakwihanganye koko ugatega amatwi Nelson mugafatanya uru rugamba
ko rutoroshye ?”
Gasongo-“ Nelson se siwe warushoje? Niba yemera gutsindwa nyine namanike amaboko
nako nubundi yayamanitse cyera ahubwo nayikorere ”
Njyewe-“ Gaso! Sinigeze nifuza ko njye nawe ahari ubuvandimwe haca urwango, njye
ngusabye imbabazi muvandimwe, emera ngusobanurire kuko ibyo Dovine yakubwiye byose
ari agatego kenda kunshibukana ”
Gasongo-“ Uzagushibukane wenyine, gusa njye niwibeshya ukaza kuri Gaju wanjye njye
sinzaguharira nka Brown ahubwo tuzabyenga ari iminyagara, wowe uri umu Djama wa
faux turaje tugukosore wumirwe !”
Njyewe-“ Gaso! Uranze wanze kunyumva koko?”
Aliane-“ Gaso! Wacishije macye koko ukumva Nelson koko? Mwishyire ku karubanda muri
abavandimwe?”
Gasongo-“ Ibyo se bimbwiye iki? Mumpereze ibikapu byanjye nigendere wana ”
Gasongo yanshikuje ibikapu ndamuhereza, ggihagaze aho numva anshikuje telephone
ndikanga ntangira kumubaza,
Njyewe-“ Uuuuh? GasO! Nonese ko unshikuje na telephone yanjye?”
Gasongo-“ Ndayijyanye nyine urambaza iki se? Si iya Brendah se? Ntako utamuhemukiye
nanjye iyi nzayimusubiza byibuze akwibagirwe burundu, cyangwa tumwishumbushe”
Aliane-“ Gaso! Ariko si gusa ubanza wanasaze?”
Gasongo-“ Utantuka nkakumena! Nta soni? Ubundi ibyo birakureba?”
Aliane-“ Ahaaaa! Mumbabarire rwose nta nakimwe nzi!”
Gasongo-“ Puuuu! Ceceka rero! Reka nanigendere”
Gasongo yanshiyeho aramputaza ageze ku muryango w’igipangu ndihangana ndavuga.
Njyewe-“ Gaso! Basi se wampaye udu simukadi”
Gasongo-“ Bizakuvune nkuko nawe Brown wamuvunnye”
Gasongo yarinze arenga mureba ibintu ntumvaga neza, nakomeje kwikorera amaboko
ibitekerezo bijya kure hashize akanya numva simbyumva neza ninjira mu nzu Aliane
arankurikira njya mu cyumba cya Gasongo ngo ndebe ko basi hari ikintu cyasigayemo
nsanga harampamagara, intege zose ziracika nicara hasi.
Ako kanya nahise numva Betty, Isaro na Mireille baza bampamagara nyoberwa ibyo ari
byo binjira mu nzu,
Isaro-“ Nelson! Bite byawe?”
Betty-“ Nelson! Gasongo agiye hehe ko duhuye nawe agenda yikoreye n’ibikapu?”
Mireille-“ Sha koko kwiyunga byanze birabananira muhitamo ko buri wese afata inzira
ye? Njye birambabaje cyane pe !”
Aliane-“ Sha mureke guteta ubwo se murabona we yishimye? Sha nta kintu atakoze ngo
asabe imbabazi Gasongo bicare bacoce byose ariko yanze”
Betty-“ Ubwo se urumva atari ibintu bikomeye Nelson yakoze, sha njye ndumva ahubwo
bitari bugarukire hano kuko umujinya ajyanye si gusa, ni umuranduranzizi ni ukuri”
Njyewe-“ Betty! Mumbabarire kuba Gasongo agiye, ndacyeka kumbaza gutya ari uko
mutari babandi babona urugo rwatse bakenyegeza ariko biriya byose bifite impamvu,
Gasongo twabanye kuva cyera nanjye sinifuzaga ko dutandukana gusa ubwo yabonye ko
ari ngombwa ko agenda igihe kizagera anabone ko ari nangombwa ahitemo kugaruka”
Isaro-“ Nonese niba atari ibanga ni iki kimujyanye ?”
Njyewe-“ Isaro! Nubundi sinakikubwira kuko usibye kubimenya gusa aho bigeze ntacyo
wabikoraho”
Betty-“ Nyamara watwibwirira tukareba icyo twakora, niyo umuntu yabafasha
kwihangana buriya nta kibazo”
Mireille-“ Nelson! Rata igihe cyo kumenya byose si iki, ahubwo njye igihe nifuza
nicyo kuzagutega amatwi umunsi umwe, nkishimira ko byose byarangiye neza mwongeye
kwitana abavandimwe, icyo gihe uzabitubwira nk’amateka kandi bizatwubaka nkatwe
tugikura twiga kubana na bagenzi bacu”
Aliane-“ Wooooow! Mereille uri umwana utekereza kure, ndabigukundiye ni ukuri,
kandi humura Nelson nirwo rugamba ariho !”
Betty-“ Ahaaa! Reka twigendere n’ubundi rata nti twamenya uko byatangiye ”
Isaro na Betty barasohotse baragenda nsigarana na Aliane ndetse na Mireille,
dutangira kuganira bisanzwe hashize akanya naka telephone Aliane nkora mu ikofi
yanjye ahari handitse numero z’abantu benshi ndebamo iza Mama Brown nzandika muri
telephone maze nkanda yes nshyira ku gutwi hashize akanya numva,
Mama Brown -“Alloo!”
Njyewe-“ Oui ndakumva Mama!”
Mama Brown-“ Uuuuh? Ni Brown se?”
Njyewe-“ Oya ntabwo ari we, ahubwo ni Nelson!”
Mama Brown-“ Eeeeeh! Nelson bite byawe?”
Njyewe-“ Ni byiza nako nyine….”
Mama Brown-“ Oya mwana wa! Amakuru yanyu ntabwo ari meza? Uziko nguhamagaye mukanya
ngo mbabwire ko nshaka kuza kubashimira ko mwamboneye umwana wanjye Jojo ndetse
nkanamucyura none Gasongo akaba anyitabye ambwira ko guhera uyu munsi mutakibana”
Njyewe-“ Mama! Nyine nawe urabyumva ubundi ukundi bimeze…”
Mama Brown-“ Dore n’ejo nagiye kureba Brown na se maze nkikuvuga mbona umwana
wanjye umujinya umwuzuyemo ndetse arambwira ngo ntazongere kumva nkuvuga yewe ngo
nanataha ntazasange uba mu rugo. ”
Njyewe-“ Mama! Uko undebe uku……”
Call end.
Njyewe-“ Ayayaya! Amafaranga ashizemo ni ukuri?”
Mireille-“ Kandi nanjye pack yanjye yarangiye, ubu se tubigenze gute ?”
Njyewe-“ Oooooh my God! Alia, Mirei ni ukuri mbuze umuryango nari nariboneye, ubu
se koko nkore iki?”
Mireille-“ Sha Nelson! Humura kuko uwo muryango wari wariboneye ukiriho, ntabwo
wazimye ahubwo urahwekereye, ni ahawe rero ho kwenyegeza no kwansa kugirango
urumuri rwamuritse cya gihe rwongere rutame hose mubone ingendo y’ujya umwe mugenda
nk’abavandimwe ”
Njyewe-“ Mirei! Humura wivunika ibyo umbwiye ndabyumva kandi urakoze cyane ”
Mireille-“ Yego sha!”
Aliane-“ Sha reka tugende tukureke uruhuke biraza kugufasha ndabona usa n’uwataye
umurongo, gusa muri byose wumve ko turi kumwe pe!”
Njyewe-“ Murakoze Alia!”
Aliane na Mireille barasohotse baragenda nanjye nerekeza mu cyumba nirambika ku
buriri ntacyo nari mfite cyo gukora usibye kwitsa umutima no gutekereza byinshi,
narebaga inguni zose z’icyumba nari ndimo nkabura aho mfumurira, nareba imbere
yanjye nkabona hari umwijima ariko naje guhindukira inyuma mbona igisa n’urumuri
maze ntera intambwe ngenda nganayo,
Nkigerayo nasanze ari umuryango maze ntera intambwe mbona ngeze hanze, ntangira
kwitegereza abari bari aho bose mbona barishimye, nanjye ntangira kumwenyura ndeba
hirya no hino ko nanjye hari undeba,
Nkiri muri ibyo nahuje amaso n’umukobwa mwiza, asetse nanjye ndaseka birarenga
ntera intambwe musanga ntiyatinda nawe atera izindi nyinshi birarenga twiruka
dusanganirana nkimugeraho ndamuhobera ndamuzengurutsa abari aho bose bakoma mu
mashyi ingoma zirasuka dutangira kubyina,
Ibirori byararyoshye biba ibindi ababyinaga barabyinaga, nkabona abantu bose baza
baduhobera ibyishimo biba byinshi muri njyewe, ako kanya ngiye kumva numva umuntu
arambwiye ngo:
“ Nonese tubareke nabo binjire?”
Nanjye mpita musubiza nti:
“ Nta kibazo rwose mubareke baze ntawe uhejwe muri bino byishimo”
Nkivuga gutyo nahise numva ikintu gituritse, abantu bose bakwira imishwaro hasigara
njye na wa mukobwa gusa ngishaka aho mpungira numva umuntu anturutse inyuma amfunga
umunwa… Ayiwee! Oooohlala! Nahise nshiguka nikoraho ngo ndebe ko mpari ngize
amahirwe nsanga ndahari, mbega inzozi!
Nkimara kuva muri izo nzozi no kubura ibisobanuro nongeye kwibuka byose numva
intege ziracitse burya n’ibitotsi ni byiza bituma umuntu yibagirwa byinshi atifuza,
nakomeje gutekereza icyo nakora ariko ndakibura ndikomeza ndabyuka nditunganya
ndangije mfata inzira njya ku kazi.
Ndi mu nzira ngenda narebye imbere yanjye mu ihuriro ry’imihanda mbona ishati ya
karokaro y’umutuku mbona nsa nuyizi, maze nkomeza kugenda mbaganaho.
Nkigera nko mu metero nka mirongo itatu koko nabonye ari Gasongo ndetse ahita
anahindukira duhuje amaso ahita asezera umuntu bari bari kumwe aragenda mu kureba
neza uwo muntu mbona ni Ganza.
Yahise aza ansanga angezeho duhuza amaso njyana ukuboko ngo musuhuze ariko ndaswata
anshako arigendera abantu bari aho hafi baturebaga nibo bansetse bajya hasi, nikuye
mu isoni mpita mvuga cyane,
Njyewe-“ Ganza! Bite wangu?”
Ganza-“ Eeeeeh! Man, ko unyabiza se bite byawe ahubwo?”
Njyewe-“ Ni fresh kabisa! Wowe se?”
Ganza-“ ni Fresh kabisa! Wangu ariko uri idage wallah”
Njyewe-“ Ngo idage? Idage ni iriki?”
Ganza-“ Hhhhhh! Idage ni umu Djama wa feke nkawe, kweri uratinyuka ukagambanira
abavandimwe wana ?”
Njyewe-“ Ganza! Ibyo wabikuye hehe kweli?”
Ganza-“ Nabura mbikura hehe se ko Gasongo nyuma yo kukuyoba ari kuba iwanjye? Na
baba mere wa Kenny bose babimenye”
Njyewe-“ Ooooohlala! Ubu koko mbaye igicibwa nzira amaherere kweli?”
Ganza-“ Eeeeh? Amaherere kwa jua nini wewe?”
Njyewe-“ Ganza! Sawa reka mba ngiye tu!”
Ganza-“ Ba ugiye n’ubundi wowe nakumenye nta keza kawe, ubwo tuzaba tureba uko
uzabaho wenyine nta ba Djama ”
Nahise ndeka Ganza nkomeza urugendo rugana ku kazi ngezeyo nsanga Aliane yantanzemo
ndamusuhuza ndicara ntangira gukora nkuko bisanzwe, nagerageje kwiyumvamo imbaraga
ariko nageraho nkajya kure ndetse na Aliane akabibona yampamagara nkashiguka,
hashize akanya twumva telephone ye irasonnye ahita yitaba vuba numva aravuze ngo
Nelson telephone ye nta yiriho ndikanga.
Aliane yakomeje kuvugira kuri telephone, njyewe aho nari ndi byajyanaga mu
gihirahiro, hashize akanya Aliane amaze kuva kuri telephone,
Njyewe-“ Alia! Nonese uwo ninde uri kukumbaza ?”
Aliane-“ Ni John wagushakaga, ngo yakubuze kuri telephone ariko ngo araje
aguhamagare kuri iyi yanjye”
Njyewe-“ Uuuuuuh! Ndabizi nawe ubwo agiye kumbaza biriya nta kindi”
Nkibivuga koko ako kanya yahise ahamagara Aliane ampereza telephone nkanda yes
nshyira ku gutwi,
Njyewe-“ Hello!”
John-“ Bite sha Nelson !”
Njyewe-“ Ni sawa rwose”
John-“ Sure?”
Njyewe-“ Yes! I am sure”
John-“ Ko nta telephone ufite se wayishyize hehe?”
Njyewe-“ Telephone yanjye rero… nako ntayo mfite”
John-“ Uuuuuh? Ahubwo se Nelson! Ko ari nkibyo byose ko mfite amakuru atari meza
yawe hari icyo waba ubiziho?”
Njyewe-“ Kubyerekeye iki se?”
John-“ Kubyerekeye akazi kawe”
Njyewe-“ Eeh? Ngo kubyerekeye akazi kanjye?”
John-“ Yego! Hari ibaruwa Martin yari yampaye ngo nsinye ariko nanze kuyisinya
ntaravugana nawe, ahubwo nifuzaga ko waza tukabanza tukavugana kuko sinapfa gusinya
ntazi ukuri ari njye nakwizaniye ”
Njyewe-“ Nonese ngo nakoze iki kandi?”
John-“ Wowe ngwino kandi bitarenze uyu munsi, ibindi nzabigusobanurira uhageze,
sibyo?”
Njyewe-“ Ndakumva rwose”
John-“ Hanyuma rero nanone ngiye kuguha numero z’umusore witwa Ganza nshaka ko
muzana ”
Njyewe-“ Eeeeh? Ganza! Ndamuzi”
John-“ Eeeh! Koko yambwiye ko yahuye namwe, sawa rero ndumva bibaye amahire reka
nzikoherereze turasubira”
Call end.
Nakuye telephone ku gutwi maze Aliane ahita ambaza ibyo ari byo mubwira byose John
yari amaze kumbwira ariyumvira ahita ambwira,
Aliane-“ Nelson! Kuva ugize amahirwe ukajya ku Gisenyi nizereko uzavayo utunganyije
byose, uzambabarire ni ukuri uce amazimwe wemere uhangane ariko wihangane kuko uru
ari urugamba mu rundi”
Njyewe-“ Ibyo ndabyumva, gusa si kubwanjye Imana nimfasha nzabiba zimere!”
Aliane-“ John uzamubwize ukuri ndamuzi ni inyangamugayo kandi na Mama Brown
yagufasha kumvisha Brown ukuri kwawe, Brendah we yambereye umukobwa utangaje,
ntiyabaye nka ba Gasongo ahubwo disi we yihitiyemo kukubera Sister no kukumva
azakumva, sha genda kandi uzaza uzanye ihumure njye ndabyizeye”
Njyewe-“ Urakoze cyane Alia! Ndagushimiye kandi kubwo kumba hafi ukankomeza mu
buryo ubwo ari bwo bwose, wambereye imbaraga unsindagiza mu rugendo none dore
ndakomeje urasigaye, ni ukuri warakoze”
Aliane-“ Nelson! Humura naho ugiye nzaba ndi kumwe nawe!”
Njyewe-“ Urakoze cyane ni ukuri”
Nkimara kuvuga gutyo ako kanya nahise numva telephone ya Aliane nari mfite isonnye
maze mfungura vuba message nandika nimero za Ganza ku gapapuro ndangije nzandika
muri telephone nkanda Yes nshyira ku gutwi hashize akanya,
Ganza-“ Hello!”
Njyewe-“ Bite Ganza?”
Ganza-“ Ni bon kabisa nta nda y’umujinya ”
Njyewe-“ Ni Nelson muvugana, nonese ko ……”
Call end.
Telephone ikimara kwikupa………
[6/14, 09:35] +250 788 650 338: Episode 71: Nelson asabye gushyira Jojo Mama we
aterwa utwatsi

Telephone ikimara kwikupa nahise nongera ndayihamagara vuba icamo hashize akanya
mbona ngo hiyansitsemo ngo line busy nongeye ubwa gatatu Aliane ahita ambwira ngo,
Aliane-“ Nonese uwo ni Gasongo nanone wanze ko muvugana ?”
Njyewe-“ Oya ni wa musore wundi witwa Ganza, cyera buriya ngo yabanaga John hariya
tuba, none yari ambwiye ngo mujyane ku Gisenyi iwe none dore yumvise ari njye
arankupa da!”
Aliane-“ Mana wee! Buriya hari igihe abantu biyima amahirwe batabizi, ubwo se
nkubwo ko wari umuhamagaye ngo umujyane akaba agukupye ubwo urumva atihemukiye?
Nelson! Ureke wigendere nta mugisha w’umwingingano ”
Aliane akivuga gutyo nahise nzimya byose maze ndeba zimwe muri rapport nateganyaga
kuzajyana nzishyira ku ruhande maze kwishyira ku murongo nsezera Aliane, ampobera
ankomeza maze ndasohoka nerekeza mu rugo ngo mfate utwangushye tw’urugendo,
Nkigera ku muryango w’igipangu natunguwe no gusanga Karekezi ahagararanye n’undi
mugabo ubyibushye cyane maze akimbona ahita ambwira,
Karekezi-“ Eeeh! Tugize amahirwe turakubonye sha! Watwandikiye ko hano turi ku
isoko?”
Njyewe-“ Ngo mbandikire?”
Karekezi-“ Yego Sha! Twandikire rwose ahubwo vuba nawe inzoga z’abagabo
urazinywaho”
Njyewe-“ Uuuuuh? Nonese mushaka kugura iki?”
Karekezi-“ Ahubwo se ufite ikaramu?”
Njyewe-“ Mubanze mumbwire uko bimeze numve ko bishoboka”
Karekezi-“ Nyine ndashaka ko utwandikira amasezerano yo kugura inzu ”
Njyewe-“ Ngo amasezerano yo kugura inzu?”
Karekezi-“ Ahubwo gira vuba dore turi gutinda mu makoni”
Njyewe-“ Uuuuuh? Nonese ko ugiye kugurisha, bya bibazo twumvaga mufite byerekeye
aya mazu mwarabikemuye Boss?”
Karekezi-“ Reka reka? Bya bindi byo guhindura isakaro se? Nta kibazo twabivuganyeho
nuyu mukiriya, ahubwo gira wandike ”
Njyewe-“ Reka reka sinakwandikira inzu irimo ibibazo nka biriya, reka da! Mushake
undi ubandikira”
Uwo mugabo wari uri kumwe na Karekezi yahise yikanga maze aravuga,
We-“ Ngo zino nzu zirimo ibibazo?”
Karekezi-“ Reka reka uyu musore arabeshya, abapangayi se bahurira hehe n’ibyerekeye
imitungo yanjye?”
We-“ Oya arabivuze kandi ntabwo binciye mu matwi ahubwo rata nsobanurira ngo bimeze
bite ?”
Karekezi-“ Niko sha! Ikomereze inzira yawe utureke niba ari no kutwandikira
turashaka abandi nako nibutseko utanabizi ”
Akimara kuvuga gutyo nahise niruhutsa mfata inzira ndakomeza mfungura umuryango
nari natangiye kubamo njyenyine ndeba utwangushye nkubita mu gikapu nshyira mu
mugongo ubundi ndasohoka ndakinga nsiga ba Karekezi bakiri mu mpaka zabo mfata
umuhanda.
Ndi kumanuka sinzi ibitekerezo byanjemo numva niyumvisemo kujya kwa Mama Kenny, ako
kanya niko gufata umwanzuro ndahagarara mpamagara moto irahagarara ndayurira
nerekezayo.
Nkigera ku irembo Kenny yaje kunsanganira ndabikunda, maze kumuhobera ndakomeza mu
rugo Mama Kenny afungura ku irembo ndinjira akinsuhuza Kenny ahita avuga,
Kenny-“ Nelson! Nonese nawe uraje?”
Mama Kenny-“ Kenny! Ceceka ariko wowe! Rata Nelson karibu rwose, andi makuru se?”
Njyewe-“ Ni meza ndaho ndakomeye”
Nkivuga gutyo ako kanya nahise numva ijwi rya Jojo ryavugiraga mu cyumba ndikanga
kubera ukuntu yavugaga arakaye,
Jojo-“ Uwo numva ninde? Mutambwira ko ari Nelson”
Mama Kenny-“Niwe ahubwo ngwino umusuhuze Jojo!”
Jojo yahise ahinguka aho maze akimbona ampagarara imbere maze aranyitegereza ngiye
kumusuhuza amagambo yambwiye niyo yatumye menya ko koko igikuba cyacitse,
Jojo-“ Ererere! Ubwo rero urashogosheye uje hano nibyo wakoreye Brown nta n’isoni?
twabimenye byose ni nayo mpamvu Gasongo yagutaye akaza kubana na Ganza hano, ntago
tugushaka rero wowe uri umuhemu!”
Njyewe-“ Jojo! Nonese Gasongo yababwiye ko nahemukiye Brown gute koko?”
Jojo-“ Ntiyakwizeye warangiza ukamuca inyuma ugatera inda Dovine? Ugirango hari
icyo tutamenye se?”
Mama Kenny-“ Ese Nelson! Koko nibyo?”
Njyewe-“ Mama Kenny ni ukuri ibyo mwumvise ntabwo ariko bimeze kandi munkundire
mbabwize ukuri muzamfashe kuguhamya ”
Jojo-“ Eheee? Ubwo se urumva Gasongo yakubeshyera kugirango ataba iki? Twarakumenye
di”
Kenny-“ Nelson! Rata niba badashaka ko uvuga twigire kwa Kaka!”
Njyewe-“ Humura Kenny! Nibiba ngombwa ko jyayo nzakujyana”
Mama Kenny-“ Jojo! Koko wacishije macye ukumva Nelson nkuko wumvise Gasongo?
Nyamara byadufasha kuko Nelson na Gasongo namenye kandi niyiziye bashwanye
mukabatiza umurindi byanshavuza”
Jojo-“ Ererere! Nagende, ubwo se Gasongo yananirwa Nelson babanye mu cyaro twebwe
tukamushobora? Oya Nagende ”
Maze kumva ibyo byose mu matwi yanjye nta kindi nakoze nikije umutima maze ndavuga.
Njyewe-“ Mama Kenny! Nari nje kubabwira ko ngiye ku Gisenyi kureba John nagiraga
ngo niba byaba na ngombwa njyane na Jojo Mama we yongere umubone”
Mama Kenny-“ Yego bambe! Ngaho se disi mujyane ”
Jojo-“ Reka reka njye sinajyana nawe ”
Mama Kenny-“ Jojo! Ihangane ibindi byose ubyirengagize ujyane na Nelson dore Mama
aragukumbuye”
Jojo-“ Reka reka ntabwo erega twajyana, ubwo ahise anjyana ahandi hatari aho Mama
ari? Mubure kumenya ubwenge, ahubwo nagende ninjya ku Gisenyi nzajyana na Gasongo”
Njyewe-“ Mama Kenny! Ntacyo reka ngende ubwo biranze nyine nta kundi ”
Jojo-“ Yihangana yihangana iki? Ibyo biramureba nashake atihangana twe ntacyo
bitubwiye, ahubwo nahaguruke mufungurire agende”
Mama Kenny-“ Nelson! Wihangane niba ari n’ ikosa rikomeye wakoreye Brown uzemere
umusabe imbabazi, niba kandi banakubeshyera wihangane mu rugendo rw’ubuzima
ntihabura ibisitaza ukuri kuzagaragara. ”
Njyewe-“ Murakoze Mama Kenny! Imana ibahe umugisha”
Mama Kenny-“ Yego disi ngaho umuhanda mwiza”
Jojo-“ Hhhhhhhh! ”
Narahindukiye nitegereza Jojo, maze nsubiza amaso imbere aho ibirenge byarebaga
niho nateye intambwe ngana,
Namanutse hepfo gato ku muhanda maze mpamagara moto ndayurira nerekeza nyabugogo
bidatinze mba ngezeyo mvaho ndayishyura iragenda nkomeza njya aho bakatishiriza ama
ticket ajya ku Gisenyi.
Namaze gukatisha itike njya gutegereza imodoka aho zahagararaga nkomeza kwitegereza
abantu benshi bari bari muri Gare sinzi ukuntu nakubitanye amaso n’umukobwa wari
witandiye mu mutwe bimwe by’abayisiramu tukiyahuza ahita areba hasi ndetse atangira
guca mu bantu asa n’umpunga.
Nahise mva aho nari ndi nihuta mukurikira aca mu bantu nanjye mbacamo arenga
mpingukamba mba nyuze imbere y’imodoka mutanga imbere mpita mufata ukuboko,
arahagarara.
Njyewe-“ Dovi! Nari niteze ko umunsi umwe nzahura nawe ”
Dovine-“ Ngo iki? Ndekuza se nyine, uramfata nk’umujura nakwibye se?”
Njyewe-“ Birenze no kunyiba, Dovi! Uri umukobwa w’umuswa cyane, kandi uri mubi ku
mutima, iyaba warebaga ubwiza bw’ inyuma kuri wowe wakabumbye umutima ugasa nawe,
gusa wahatiriza wagira ubu mpagaze bwuma kandi nzarurwana”
Dovine-“ Are wee! Uti ndi mwiza! Noneho se wabibonye? Ngaho se bimbwire neza?”
Njyewe-“ Dovi! Uri mwiza ku isura rwose, uteye neza, wambara neza, ariko ibyo byose
kuri njyewe ukuzi ni ubusa, iyaba wari uziko nta bwiza budasaza, iyo uza kumenya ko
nta bwiza busenya ndetse ko nta n’ubwiza bwiha bose kugeza aho kwambarira uko
wavutse ungana n’uwakubyaye ntuba untaye mu bibazo ndimo”
Dovine-“ Uuuuuh? Nelson, erega wivunika ugomba kwemera byose, ko ari njyewe watumye
umenyana na Brown se, nyine tombora yakuguyeho n’igitonyanga kitagira amaso kigwa
ku muntu ”
Njyewe-“ Dovi! Nubwo kimugwaho ariko gihinduka amazi ndetse nyuma y’iminota micye
kigatumuka, nawe waribeshye rero ngo umpisemo ngo ungerekeho umutwaro nyamara ariko
nanjye hari uwampisemo ukambwira ko mbikwiye akangerekaho urukundo, iyaba waramenye
amahirwe wagize yo gukundwa ntuba wihisha nk’umujura wirirwa wirukanka imihana
ugenzwa no guteranya ”
Dovine-“ Yooooh? Urababaje disi ko Brendah nawe namugezeho se, ugirango hari aho
ntageze? Shyuhuhu! Tuza ahubwo wakire cadeau”
Njyewe-“ Dovi! Uribeshya cyane, uko bizagenda kose bizarangira nawe bakugezeho bose
kandi nibakugeraho bazakunyuraho nkabatarigeze bakumenya kuko watumye bumva
ibinyoma ndetse bakakumvira ariko bakabikora imburagihe”
Dovine-“ Ibyo se bimbwiye iki?”
Ako kanya nagiye kubona mbona Dovine arebye muri telephone akanda yes maze aravuga.
Dovine-“ Hello Gaso! Ndaje nari mpuye na ambutiyaje hano Nyabugogo ariko reka mfate
aka moto”
Akivuga gutyo narikanze Dovine ahita ananyishikuza agenda ubwo, narebye
kumukurikira ariko mbura imbaraga maze ndahindukira mpita numva umuntu usakuza ngo:
“Gisenyi ntawe isize?”
Nahise ngenda nihuta ninjira mu modoka ntangira gushaka umwanya bakajya
bampagurukira ngo nkomeze inyuma ngezeyo ndicara ndegama ntangira gutekereza mo
kwibaza icyo Dovine agiye kurebera Gasongo gusa kuko nabonaga isi yanyanze
naratuje, maze nakira byose.
Ntibyatinze imodoka yarahagurutse iragenda, irenga ibirometero bicye numva ntangiye
gushyuhirana ndeba hirya yanjye maze ndavuga,
Njyewe-“ Wabwiye uwo muntu wo ku ruhande agafungura idirishya ko ubushyuhe
bunyishe? ”
Agihindukira nasanze ari umugore, nawe wari wambaye igitambaro cy’umuhondo hose
ndetse na lunettes bamwe bita amadarubindi y’umukara ano arinda izuba, yari yisize
amabara ku munwa no ku maso maze ahita ambwira;
We-“ Uuuuuh? Urumva washyuhiranye se ?”
Njyewe-“ Cyane!”
We-“ Kuki utaguze amazi?”
Njyewe-“ Ninjiye mu modoka niruka sinabyibuka, ntabwo wabonye ko yari igiye
kunsiga?”
We-“ Yego koko! Pole sana, aka jus mfite se wasomaho ko nako gakonje?”
Njyewe-“ Oya nta kibazo ntimwigore ndihangana ”
We-“ Ariko wasomaho nta kibazo tukanasangira n’ubundi ko ari nyinshi ntarayimara
nkaba nta n’umwana nyishyira ”
Njyewe -“Eeeeh! Koko se nta mwana mufite ?”
We- Ibyo tubyihorere wa musore we …”
Ibyo yabivugaga akora mu isakoshe maze ahita akuramo jus arambereza nanga guca
intege ukuboko gutanga ndayakira,
Njyewe-“ Murakoze ni ukuri nubwo nari nabijeje kwihangana”
We-“ Oya nta kibazo, ahubwo se ko ufashe urugendo iwanyu ni ku Gisenyi cyangwa
urasohotse?”
Njyewe-“ Oya ntabwo nsohotse ahubwo hari umu Tonto ngirayo umpamagaye ubu niwe
ngiye ngiye kureba ”
We-“ Eeeeh! Noneho wibera hariya i Kigali?”
Njyewe-“ Yego”
We-“ Uba hehe se? Jyewe nibera i Nyamirambo”
Njyewe-“ Njye ni Remera ni naho nkorera”
We-“ Uuuuuh! Ndumva atari wowe kabisa, nari nziko hari nkaho twahuriye kuko
nabonaga amaso atari aya gusa kuko ntajya nza i Remera ndumva ahari nibeshye ”
Njyewe-“ Eeeh! Ubwo tukaba twarahuriye hehe?”
We-“ Ntabwo wigeze ukora mu kabari se?”
Njyewe-“ Oya! Kuva natangira gushaka agafaranga ntabwo nigeze nkora mu kabari!”
We-“ Eeeh? Habe no muri hotel?”
Njyewe-“ Ashwi da! Ndarengana rwose”
We-“ Eeeeh! I am sorry basi”
Njyewe-“ Nonese mwe murasohotse ko mbona mwambaye neza cyane?”
We-“ Hhhhhhh! Koko se? Merci! Gusa ntabwo nsohotse ahubwo ngiye mu rugo ku ivuko”
Njyewe-“ Eeeeh! Rwose burya ni byiza kwibuka abo wasize ubundi ugasubira kubasura”
We-“ Wahora ni iki se se ko mperukayo cyera ahubwo niba mpamenya sinzi”
Njyewe -“Eeeeh? Ubwo wayoberwa iwanyu ?”
We-“ Ubundi najyaga nza nkugumira hari mu mugi gusa nkongera nkisubirira I Kigali
ariko aho mvuka ho ugera hariya ku gisenyi ukongera ugafata inzira ukagenda iyo
kure!”
Njyewe-“ Eeeeh! Buriya iwabo w’umuntu ntago hajya haba kure, uko haba hareshya iyo
ugiyeyo uba utashye”
We-“ Ahaaa! Niba nsanga bakibaho ahubwo sinzi!”
Njyewe-“ Uuuuuh? Ubwo umaze igihe kingana gute utahagera ?”
We-“ Eeeeeh! Nagiye cyera cyane ubu hashize imyaka ntibuka neza, gusa ahari ubanza
ndagenda nyoboza ”
Njyewe-“Ahaaa ! Nonese ni iyihe mpamvu yatumye ugenda ugahera ?”
We-“ Byihorere wa musore we, burya ubuzima ntiwamenya ngo bwerekeza hehe, ubukumi
bwanjye ni igitabo ni nacyo kingaruye ino”
Njyewe-“ Yoooooh? Ariko banza umujyi ukunaniye ukaba ugarutse kuba mu cyaro?”
We-“ Ngo umugi unanira? Reka reka ntibibaho ahubwo hari igitumye ngaruka kandi
gikomeye, gusa nubwo nihagazeho mfite ubwoba!”
Njyewe-“ Ngo ufite ubwoba? Ubwoba bw’iki se?”
We-“ Reka nguhe urugero, nkubu ubaye warabyaye umwana ukamara igihe kirenga
nk’imyaka irenga makumyabiri atakubona, wasubirayo ukamuhinguka imbere ukamubwira
ko ari wowe Mama we ?”
Njyewe-“ Oooooh! Ahubwo se ayo mahirwe yaba agize yayakura hehe?”
We-“ Umva sha! Ubwo se urumva wowe uri uwo mubyeyi wakwibabarira?”
Njyewe-“ Nonese ni wowe byabayeho?”
We-“ Oya oya da! Ni mugenzi wanjye nuko nari mbyibutse nkavuga ngo reka
mbikubazeho”
Njyewe-“ Nonese ko twiganiriye byinshi ukambwira ko umaze igihe kinini utaba mu
rugo ubwo ntabwo ari wowe wasize umwana iwanyu?”
We-“ Oya rwose… nyine ibyo byose nabibarizaga uwo mugenzi wanjye nasize i Kigali,
ndagirango nzasubireyo mugire inama”
Njyewe-“ Uuuuuh? Nyamara wanyibwirira kuko ndumva niyo yaba atari wowe nkeneye
kuganira nuwo mubyeyi uvuga wasize i Kigali”
We-“ Uuuuuh? Si ngaho! Ko numva usa nkaho ushaka kunkurikirana uri umu police
cyangwa?”
Njyewe-“……………
[6/14, 09:35] +250 788 650 338: Episode 72: Nelson ageze ku Gisenyi yitabaza Fiston
mu kibazo afitanye Martin.
Njyewe-“Oya da! Njyewe ntabwo ndi umu Police nuko numvaga amatsiko anyishe nkumva
nshaka kumenya byinshi”
We-“Niba uri n’umunyamakuru jyana ayo arahagije”
Njyewe-“Murakoze mbashimiye nayongayo muduhaye”
Nkimubwira gutyo yabaye nk’urakaye biranyobera dukomeza kugenda tutavugana haciyemo
akanya katari gato muhereza ya jus yari yampaye,
Njyewe-“Mwakire kandi mwakoze agatima kasubiye munda”
We-“Eeeh! Urakoze nawe gushima ngaho yigumane hano mfite indi”
Njyewe-“Kandi mwari mwatubwiye ko dusangira?”
We-“Eeeeeh! Ko mbona uzi gutetesha ukiri muto ubwo nukura bizagenda gute ra?”
Njyewe-“Buriya narabivukanye”
We-“Cyangwa wabikuye ku babyeyi bawe?”
Njyewe-“Wasanga ariho nabikuye cyangwa nkabikura kuri ba Sogokuru na Nyogokuru”
We-“Eeeeh! Nabo se mwarabanye?”
Njyewe-“Ahubwo nibo nzi gusa”
We-“Uuuuuh? Nonese koko ubwo ntumbeshya?”
Njyewe-“Oya ntabwo nakubeshya kabisa, ubwo se nakubeshya ntakuzi ngo bigende gute
ko nabo nzi ntigeze mbabeshya?”
We-“Nonese wambwiye impamvu igihe kinini wakibaye kwa nyogokuru?”
Njyewe-“Ni birebire ariko nawe jyana ayo nkuko wangeneye ayo njyana”
Nkimara kuvuga gutyo akebo kagiye iwa mugarura dukomeza kugenda tutavugana
dutangira gusatira Gisenyi bidatinze tuba tugezeyo imodoka ihagarara muri gare
tuvamo tugeze hanze negera wa mugore muhereza ikiganza ndamusezera ubundi
ndigendera.
Nigiye imbere gato mpamagara moto mu gihe ngiye kuyurira mba numvise umuntu
uhamagara cyane ngo Nelson!
Nahise mpindukira vuba vuba ndeba inyuma ntungurwa no kubona Fiston aza yiruka
ansanga,
Njyewe-“Eeeeeeh! Fiston Salama ok Bro?”
Fiston-“Ewana ndakubonye ndakumenye kabisa! Bite se muvandi?”
Njyewe-“Ndaho byabindi bya kigali nawe uzi, gusa nari mbasuye ho gato hari aka
gahunda njemo”
Fiston-“Nti wumva se! Welcome rwose, amakuru ya Bruno se wana?
Njyewe-“Eeeh! Araho ameranye neza na Aliane we!”
Fiston-“Ewana! Buriya twagiye tutakubonye njye na Frank ngo tukugurire akantu,
kabisa buriya wahabaye intwari ubikora neza, utuma tudashwana ahubwo twishimira
kongera guhura kw’abakundanye”
Njyewe-“Koko se?”
Fiston-“Nelson! Burya Bruno na Aliane ntabwo nari kubakira kuko ari njye natumye
bashwana na gusa nawe urabizi ko ataricyo nari ngambiriye, ahubwo nyuma nibwo
nabonye ko burya gutandukana kw’abantu atariwo muti w’amakosa y’umwe, Bro! waje
unkosora rero ubatuzisha imitima ubereka ko nyuma yibyo icya mbere ari mbabarira”
Njyewe-“Asanti sana Bro! Ndumva umuti wanjye warakoze”
Fiston-“Gukora gusa, ahubwo nari nje hano kwakira Frank ngo tujyane aho nkorera,
ubwo ngize amahirwe nkaba nkubonye ntitwajyana tukakugurira ka Fanta skol
tugasubiramo na bya bihe?”
Njyewe-“Eeeeh! Fiston, ntabwo ngusuzuguye ariko ubu umbona nje inaha atari ubuhoro,
mfite ibibazo bigeretse no kubindi ubu sinzi niba nabona n’umwanya wo kwicara
byibuze n’iminota icumi”
Fiston-“Umva yewe! Nonese ntubizi ko ibibazo bigwira abagabo kandi ahari abagabo
ntihapfe abandi? Reka dutegereze Frank niba n’ibibazo twakugira inama, sibyo se
Musaza?”
Njyewe-“Wabimenye byo ibibazo byanyogoshe, ubu ndi kumva nazanye uruhara kandi
ntashaje ahubwo ntiza telephone yawe nihamagarire gato”
Fiston yakoze mu mufuka maze ampereza telephone ye, maze nandikamo numero za
Brendah maze nkanda yes nshyira ku gutwi ako kanya ahita yitaba,
Brendah-“Hello!”
Njyewe-“Yes Hello! Bre! Ni Nelson muvugana”
Brendah-“What? Urabeshya? Nelson bite?”
Njyewe-“Ndaho ma Bella! Wowe se?”
Brendah-“Yooooh koko ni we! Bro, Sha nta kigenda ni ukuri nawe urabizi! Ubu guhera
ejo ndacyaryamye!”
Njyewe-“Oooohlala! Bre! Koko watangiye kunyita na Bro?”
Brendah-“Sha nonese ko nta kundi nabigenza, ahubwo wowe warabyemeye?”
Njyewe-“Ma beauty! Nemeye rimwe igihe wamfataga ikiganza ukankomeza maze
ukanyongorere ko mbikwiye, icyo gihe umutima wanjye wansimbutse bwa nyuma maze
ndatuza mba uwo nifuzaga kuba we, Bre! Ndagukunda wowe wenyine, ni ukuri
ndakwinginze angera unyite Nelly wawe!”
Brendah-“Mana weee! Nelson koko urongeye unteye amarira?”
Njyewe-“Please ma Sweetness! Ndakwinginze tuza umutima, ndagukunda kandi
nahagurukijwe no kuza kuguhoza amarira, ubu tuvugana ndi muri Gare hano hafi yawe”
Brendah-“Nelson! Uravugisha ukuri?”
Njyewe-“Ma Bella! Ntabwo mvugisha ukuri gusa ahubwo ndavugisha ukuri kwambaye
ukundi, nyumva ndagukunda kandi mfite ukuri kose, ntabwo nigeze nifuza
kuguhemukira, nta nubwo bizigera bimbaho mu gihe cyose nzaba nkitwa njye”
Brendah-“Yooooh! Nelson, ubu se koko mvuge iki? Basi telephone wajugunye Gasongo
akayitoragura yayiguhaye?”
Njyewe-“Oooh my God! Bre! Gasongo niwe wayinyatse ambwira ko ayikuzaniye ngo kuko
ari wowe wayimpaye, nanze gusumirana n’umuvandimwe twasangiye akajumba dupfa ibyo
nabonye kubera urukundo ndamureka arayitwara”
Brendah-“Basi ndakumva kuko nakumvise mbere abandi bakaza amatwi yanjye yarifunze
kubera amagambo yawe yandemye akangira mushya nkaba igitangaza muri njye abantu
bakanyibazaho, Nelson kubera urukundo niteguye kukumva kuko ikizere naguhaye
kirenze icyo nahaye abandi gusa basi uzaze ejo kuko ubu nanegekaye, I am sorry
niriwe nihirika mu marira”
Njyewe-“Yoooooh? Urakoze cyane Bre! Kuva nabaho nabonye uwo abandi batabonye kandi
nzashimishwa cyane ko kongera kuvuga ukantega amatwi, Ma Bella! Ni wowe wenyine
mubo namenye mbere nsigaranye abandi baransize, mu gihe nzaba ngufite nzaba mfite
byose”
Brendah-“Urakoze Nelson! Ndagutegereje”
Njyewe-“Bre! Urisanga sha!”
Brendah-“Ahwiiii! Nelson, Bye!”
Njyewe-“Bye!”
Call end.
Nkiva kuri telephone nahise nahise nkora mu mufuka nkuramo ikofi, nkoramo nkuramo
nkuramo ka gapapuro ndeba numero za John nzandikamo nkanze yes numva ngo numero
ntiriho nongera bwa kabiri nabwo iranga ako kanya numva Fiston,
Fiston-“Nuriya tu! Ndabona ya modoka ye barayimusubije”
Njyewe-“Eeeeh! Ni yayindi yagonze wa muvandimwe wanjye se?”
Fiston-“Niyo kabisa! Ese ubundi ko mutazanye ari hehe?”
Njyewe-“Yasigaye I Kigali ntabwo twazanye”
Fiston-“Iyaba ahari byari kuba ari fire! Gusa nta shida ubutaha nawe azaba ahari
ubundi dutwike Gisenyi!”
Njyewe-“Eeeeeh! Bahita badufunga, gutwika umugi?”
Twese-“Hhhhhhh!”
Ako kanya Fiston yahise ajya mu muhanda amanika ukuboko Imodoka iraza iparika aho
twari turi Frank avamo,
Frank-“Fiston! Fiston! Ndongeye ndakubonye muvandimwe!”
Fiston-“Welcome Bro! Ewana noneho si imicyo urayirusha rusake”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Frank-“Nonese rusake niyo ihora ku micyo?”
Fiston-“Sana! Ntujya ubibona ukuntu ihora iyaga se? Uzajye no mu bitabo uzasanga Mr
Gikeri yarabigendeyemo ashaka gusa nayo”
Twese-“Hhhhhhh!”
Nakomezaga kwitegereza umunezero wari uri aho nkibuka igihe njye na Brown ndetse na
Gasongo twari twunze ubumwe bwuzuye ibyishimo nkumva nongeye gusuhererwa, ako kanya
nakanzwe na Frank wiyamiriye cyane,
Frank-“Eeeeeeeh! Uyu ni Nelson?”
Njyewe-“Yes Frank! Bite bite se muvandi?”
Frank-“Ewana nishimiye kukubona kabisa!”
Njyewe-“Nanjye ni uko Bro! Andi makuru se?”
Frank-“Turayavugira some where hahandi haba hari ibisukika kuko ntabwo naba nahuye
namwe ngo ntabatereka ikibindi, nizere ko na wa musore nakirigitishije imodoka muri
kumwe! Kwanza mwese muhamagare n’abagore banyu baze maze twishimane nabo, basome mu
kibindi kwa kundi bapfukamye natwe dusome dusutamye nibuke bya bihe bya cyera”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Fiston-“Frank! Noneho uranyishe neza neza, ariko nawe ntiwibagirwe gukuramo niyo
ngofero!”
Twese-“Hhhhhh!”
Frank-“Twatinze ahubwo mubanguke tugende”
Ako kanya twinjiye mu modoka dufata umuhanda ari nako tugenda tuganira byinshi,
numvaga ntangiye kwibagirwa ibibazo, bucye bucye ngarura isura.
Twakomeje kugenda hashize nk’iminota makumyabiri mbona twijiye ahantu hari Jardin
nziza, Frank araparika,
Fiston-“Wahabonye se ahantu nkorera Nelson!”
Njyewe-“Eeeeeh! Ni heza kabisa ntabwo hakwisukira ubonetse wese!”
Fiston-“Hhhhhhh! Cyeretse abasaza baba bafite urufito bakazana abana beza nka ba
Aliane nyine! Wowe se ntubyumva”
Fiston akivuga gutyo koko nahise nibuka umunsi Bruno ambwira story yo gutana kwe na
Aliane, yavuze ko Fiston yamwoherereje amafoto ye n’umusore basohokeye mu kabari
yakoreragamo, kandi icyo gihe nicyo yambwiye yari arikumwe na Dorlene ndetse na
Dovine.
Nkimara kubyibuka nahise musubiza vuba,
Njyewe-“Fiston! Kabisa hano hano byo ni heza cyane, nari mfite amatsiko yo
kuzahagera igihe kimwe kuko hari muharanze amateka ya Aliane na Bruno”
Frank-“Hhhhhh! Nanjye buriya hano hantu hambikiye amateka menshi, kutahaza rero ni
ukunyagwa zigahera”
Njyewe-“Uziko ari njye nsigaye! Ngaho se nanjye munyubakire amateka hano hantu?”
Frank-“Banza uhamagare wa muvandimwe nagonze basi aze twishimemo”
Njyewe-“Ooolala! Fiston we nari nabimubwiye! Wa muvandimwe…nako yasigaye I Kigali
njye nari mfite gahunda yihutirwa inaha”
Frank-“Yawee! Arahombye sana! Gusa n’ubutaha n’umunsi, naho ubundi se ugira ngo
amateka kuyubakira hano bisaba iki? Ahubwo reka tubanze tujye muri VIP”
Ako kanya Fiston yahise afungura umuryango avamo nanjye mvamo ndetse na Frank maze
twinjira mu nyubako nziza yari ihari tuzamuka hejuru ngo muri VIP bavugaga tugezeyo
turicara,
Frank-“Fiston! Ba uzanye akantu se uhe Nelson amanure akavumbi”
Fiston-“Ewana! Humura ndabizi nicyo cyatuzanye, ahubwo se nkuzanire agaki wana?
Nako nari namwemereye cya Fanta Skol, reka nze nkizane”
Fiston yabivuze agenda nsigara nganira na Frank,
Frank-“Hanyuma se ngo bimeze bite Bro?”
Njyewe-“Ni amahoro nako ni agatogo”
Frank-“Uuuuh? Byagenze gute se wangu?”
Njyewe-“Frank! Ubu Life ni urugamba musore wanjye iyo urebye nabi ntihabura ugupima
amaguru”
Frank-“Eeeeh! Ibyo byo kuri ubu iyo udacutse ingendo yawe ushobora gushiduka waguye
mu gatego”
Frank akivuga gutyo ako kanya Fisto yahise ahahinguka azanye cya Fanta yavugaga,
Frank we ntiyigeze amubaza yamuzaniye ka warage ngo yakundaga maze nawe aricara
anywa cya Fanta nkicyo yari anzaniye dutangira kuganira ari nako izuba rirenga
ryimukira akabwibwi,
Fiston-“Nelson! Ewana twishimiye gusangira nawe kabisa”
Njyewe-“Najye sinabura kubyishimira Bro!”
Frank-“Nelson! Rata Fiston ntazagushuke ngo ujye mu mayoga mba mbona bitakubera!
Twe twaragiye dutora ibara none dusigaye dusa n’amayoga”
Fiston-“Hhhhh! Niba nanjye nzikoramo, burya umuntu ucuruza ifu asa nayo, ucuruza
amakara agasa nayo ubwo nanjye ngomba gusa n’inzoga”
Twese-“Hhhhhhh!”
Njyewe-“Nonese nanjye nsa n’icyayi?”
Fiston-“Hhhhhhh! Harya mwe na ba Aliane nibyo mukoramo, nako nari nibagiwe ko
amabara yose abera hano”
Njyewe-“Ayahe mabara se Fiston?”
Fiston-“Umva yewe! Ya Martin”
Njyewe-“Boss Martin se uramuzi?”
Fiston-“Uuuuuuh! Nayoberwa n’abandi, uriya musaza ndamuzi, harya ntiwibuka ko
nababwiye ko igihe nohereza amafoto ya Aliane kuri Bruno nayatse umu commissioneur
we witwa Sam?”
Njyewe-“Ngo umu commissioneur?”
Fiston-“Sasa! Erega muri iyi monde ya Digital ntabyo gusaza imburagihe! Uwo Sam
niwe umugezaho abana bato beza ariko babuze ubwenge maze nanjye akanyitabaza ku ma
lodge”
Fiston akimara kumbwira gutyo nahise nicinya icyara ariko sinibabaza menya ko
ashobora kuba afite amakuru yazangirira akamaro maze ako kanya mpita nijijisha
ndamubaza,
Njyewe-“Oya se kandi utazabeshyera Boss nziko yitonda!”
Fiston-“Ayinya! Yitonda se ni ishusho? Nta ma news ufite ahubwo!”
Njyewe-“Nayakura hehe se Bro? Ko ubizi ko mba ndi I Kigali”
Fiston-“I Kigali se ho ugirango aba ahoroheye? Ko ajya abakura inaha akabajyana yo
ra?”
Frank-“Eeeeeh! Uwo musaza ko akaze ra?”
Njyewe-“Noneho gahunda ze zose uba uzizi?”
Fiston-“Nuko muri aba Djama banjye naho ubundi ubu ndi kumena amabanga y’akazi”
Frank-“Hhhhhhh! Ngo amabanga y’akazi rwose? Ugirango icyaha hari ibanga kigira se?
Igihe kimwe kiragutamaza ukibaza”
Fiston-“Gute se Bro?”
Frank-“Siwatubwiye ko uwo musaza ujya umuha Lodge hano?”
Fiston-“Buri munsi ahubwo”
Frank-“Reka rimwe azazane indaya imunige bagufunge!”
Fiston-“Ayiwe! Oya se utabivuga bikazaba”
Frank-“Nyine nibyo nakubwiraga ko nta cyaha cyihishira, niba utwikiriye icyaha
ugomba kwitegura ko igihe kimwe nikigusimbukana uzihagararaho”
Fiston-“Eeeeeh! Ariko uziko ari byo wana! Frank, urakoze Bro!”
Frank-“Buriya hari igihe kizagera bikaba ngombwa ko wihakana ibyo wita ibanga
ukabireka ugahamya ukuri”
Fiston-“Ibyo byo! Ariko Nelson, ko mbona wagiye kure bite?”
Njyewe-“Fiston! Ntabwo nakubwiye kweli ko ntatekanye, kandi numvise ushobora kuba
wamfasha”
Fiston-“Uuuuuuh? Ibibazo ufite ushako ko nagufasha se ni ibihe? Mbwira kabisa ndi
tayali ariko ureke kubishya ino fanta”
Njyewe-“Mfitanye ikibazo na Martin, kandi byose byavuye muri biriya byose umaze
kutubwira”
Nkimara kuvuga gutyo Fiston na Frank barikanze baranyitegereza mbega bagwa mu kantu
nanjye ndabibona,
Fiston-“Eeeeeeh? Nelson! Utambwira ko yageze no kuri sister wawe ukabyitambikamo
mukaba muri guhigana?”
Frank-“Cyangwa ashaka kugutanga kotsa ifi wirobeye bikugoye? Aho ho nanjye narwana
inkundura wenda nkagwisha amazuru”
Njyewe-“Fiston nawe Frank! Bibaye ngombwa ko mbabwira byose kuko mwambwiye ijambo
ryiza ko ahari abagabo hadapfa abandi, murabizi twahuriye mu bibazo by’umuvandimwe
gusa nubwo twahuriye mu bibazo ariko byadusize turi inshuti, ubu rero ikibabaje
kuruta ibindi nuko inshuti yaduhuje ibabara nahindutse umwanzi wayo”
Fiston-“What? Nelson! Ibyo uvuga ni ukuri?”
Njyewe-“Ibyo mvuga ni ukuri ntabwo mbeshya Fiston, niko byagenze kabisa ubu Gasongo
abonye aho nanyuze yahanyuza umuriro!”
Frank-“Inka yanjye! Ubwo se ibyo byashoboka kweli? Nonese byagenze gute wana?”
Njyewe-“Brothers ni Story ndende pe! Ubundi Gasongo twakuranye tukiri bato,
twavanye iwacu……….”
Nabwiye Fiston na Frank story ndende yanjye na Gasongo, bari bitangiriye itama
bandeba, ndetse bagiye kure, nkirangiza kubabwira numva umuntu ankoze mu mugongo
maze mpindukira vuba, nkubitana amaso na John ndikanga……
[6/14, 09:35] +250 788 650 338: Episode 73: John na Nelson mu gukemura ibibazo,
Martin ajya guca umuti wa mperezayo

John- “Ni wowe se cyangwa ndibeshye?”


Ako kanya nahise mpaguruka nsuhuza John ariko mbona asa n’uhinduye isura maze mpita
mvuga,
Njyewe- “Ni njyewe rwose ngeze ino mukanya mpita mpura na ba bavandimwe, uyu
yitwa….”
John- “Rekera aho nabibwiye, ahubwo se kuva ryari wirirwa mu mayoga? Nelson! Aka
kanya uribagiwe koko?”
Njyewe- “Rwose ntabwo nsanzwe njya mu mayoga, nta nubwo rwose hano nari mpazi,
nazanye n’aba bavandimwe twamenyanye igihe Gasongo agira impanuka, dore uyu yitwa
Fiston, uyu wundi nawe yitwa Frank”
John- “Gusangira simbyanze ariko icyo nkubaza ni iki, naguhamagaye ngo uze mu
mayoga cyangwa naguhamagariye kuza ngo ngufashe gukemura ibibazo ufite? Eeeeh!
Ntabwo mbyumva!”
Njyewe- “Rwose naje ari mwebwe nje kureba, si nari kwibuza amahirwe nabonye yo
kumfasha gukemura ibibazo mfite, nageze muri gare ndabahamagara ariko ndababura
mpura n’aba bavandimwe tuzana aha banyemerera kunyumva kuko ubu aho bigeze ingabo
ndi kuzikura ku nzira kuko izo nari niteze zose zamanitse amaboko.”
John- “Ngo ingabo uri kuzikura ku nzira cyangwa uri kuzikura mu mayoga? Nelson
urambabaje ntabwo nari nzi ko mu gihe gito waba uhindutse unahinduye imyitwarire
bigeze aha.”
Njyewe- “Ni ukuri mumbabarire! Ndabizi nimunkundira mukanyumva muraza kumenya
byose.”
Fiston- “Tonton! Uyu muvandimwe wacu nyamara afite ikibazo gikomeye, uko turi aha
buri wese atanze ukuboko kwe twabasha kumukura mu rwobo arimo gusa niba wenda namwe
mwifuza kumurwanaho ntacyo ubwo muzatubwira aho mukeneye inkunga yacu tuzaba
duhari.”
Ako kanya John yaracecetse maze akomeza kwitegereza Fiston cyane hashize akanya
ahita amubwira,
John- “Ariko sha, wowe nta hantu nkuzi?”
Fiston- “Nanjye ndabona atari ubwa mbere mbabonye”
John- “Ntabwo ukora hano ra?”
Fiston- “Nibyo ntabwo mwibeshye nkora hano rwose”
John- “Nonese uziranye na Nelson?”
Fiston- “Gusa se? Na Gasongo nawe ndamuzi ndetse na Aliane nako icyayi cyose
ndakizi”
John- “Eeeeh! Ok, mumbabarire nari nutse inabi mugenzi wanyu, niba ari wowe
wamutumiye byo nabyemera, naho niba yaje kundeba aho kugira ngo tubonane agahitira
mu mayoga byo….”
Fiston- “Nti wumva se! Boss, nari mpabutse kabisa, uzi ko ari ubwa mbere nari
mbabonye mwarakaye?”
John- “Hhhhhh! Ngaho mutereho abiri ubundi mumpe Nelson dufite byinshi byo
kuvugana”
Fiston- “Sawa Boss!”
John yatambitse gato tumwitegereza ajya hirya natwe dusigara aho, amaze kurenga
Fiston ahita ambwira,
Fiston- “Yewe yewe yewe! Nelson ngo uwo mukobwa yitwa Dovine?”
Njyewe- “Niko yitwa kabisa, uramuzi se?”
Fiston- “Gusa se? Imbere n’inyuma niyo bamuhinduriza ico yatoye ntiryamushiramo,
hari umunsi asiba hano se? Ahubwo nari mbanje ari nundi!”
Njyewe- “Fiston! Ngayo nguko, uwo nyine ari kungerekaho inda ya Martin”
Frank- “Yebaba we! Ikimbabaje kuruta ibindi ni uriya mwana Brendah uganjwe
n’intimba kandi uzira ubusa, ariko uzi ko kwangiza umuntu atari ukumugonga gusa,
mbega!”
Fiston- “Eeeeh! Nelson, njye ubwanjye ndahamya ko Martin na Dovine mbahaye lodge
hano inshuro zirenze eshanu!”
Frank- “Inka yanjye! Ye?”
Fiston- “Ahubwo iby’i Kigali byo simbizi, gusa Dovine ajya aza gufata ticket hano
akamusanga yo”
Njyewe- “Eeeeh! Fiston! Nonese uko kuri ko ariko nshaka guhamya mbigenze nte?”
Frank- “Si ngaho byabindi nakubwiraga birabaye? Fiston! Hamya ukuri dutabare
umuvandimwe wangu”
Fiston- “Eeeh? Ko numva bikomeye Bavandi?”
Frank- “Nonese umuvandimwe anigwe agaramye uterereho utwatsi?”
Njyewe- “Fiston! Gerageza unkure mu mazi abira, wenda umpe ikizere ngire imbaraga”
Fiston yaracecetse gato maze ako kanya haza umukobwa wari wambaye imyenda y’abakora
aho twari turi ahita atubwira,
We- “Hano niho hari umusore witwa Nelson ra?”
Fiston- “Nana bite se? Nelson ninde umugutumyeho se?”
We- “Ni abagabo bicaye hariya!”
Fiston- “Ngo abagabo?”
We- “Yego! Umwe ni wawundi mushuti wawe!”
Fiston- “Eeeeh! Ok, Nelson n’uyu reka akamaremo ubundi aze”
Uwo mukobwa wakoraga aho amaze kugenda Fiston yahise avuga buhoro asa
n’utwongorera,
Fiston- “Nelson uwo mushuti wanjye Nana yavugaga ni Martin wangu”
Njyewe- “Ngo Martin? Ahubwo reka ngende nishingikirize John mubwire n’akari imurori
dore igihe yampereye”
Ako kanya nahise mpaguruka vuba vuba ngo ngende ariko Fiston ahita amfata ukuboko
ndongera ndicara
Fiston- “Nelson! Uriya John ni Papa wawe?”
Njyewe- “Fiston! John mufata nk’umubyeyi kuko ukuntu yatwitayeho rwose angana Data
wambyaye nubwo ntamuzi”
Fiston- “Eeeeeh! Mbega amahirwe! Kuri ubu biragoye kubona ukwitaho atarakubyaye!
Ntuzi ko hari n’ugusanga mu bibazo wamwitabaza akakubaza ngo: Barakubyaye ngo
nkurere? Nizere ko bitaza kuba”
Frank- “Byihorere wangu! Gusa uriya mu Papa niba atari na So ukubyara uzajye
umwubaha, nk’ubu njye ndiragira nkicyura kuko icyo nifuza cyose nkibona, ariko hari
igihe nifuza uwambwira ngo ca muri iyi nzira nkamubura, ibyo nibyo rero bishobora
kuzatuma igihe kimwe nicuza, niba uriya mugabo umufata nka Papa wawe kubera ukuntu
akwitangira nubundi genda ugaragaze ukuri kwawe urebe ngo uriya mugabo gito
arakorwa n’isoni”
Njyewe- “Brothers! Ayo ni amahirwe akomeye ngize atagirwa na buri wese, nonese uru
rugamba ndiho ndwana intwaro nyigire iyihe ko ngize amahirwe mukampa umwanya
mukanyumvira aho abo nizeraga banyeretse ko ikizere nari mfite ari intizo?”
Frank- “Bro! Komera kandi ushikame mu gihe maze ku isi ndabizi neza ukuri
kuratsinda”
Fiston- “Nelson! Burya iyo uwo wizeraga yaguhindutse ibintu biba byakanuye
nk’ibiboga bitagira inyanya, gusa ukuri ufite muri wowe niko kuratuma utsinda uru
rugamba”
Njyewe- “Ibyo ndabyumva”
Fiston- “Wowe tuza ubanze wakire byose, wakire ko Gasongo yagusize, wakire ko
Martin atagucira akari urutega, wongere wakire ko uwo mukobwa w’umutima w’ubugome
aguhigira kutakubura ngo ukunde uburanirwe maze nurangiza wihe ikizere”
Njyewe- “Nonese Fiston, nimara kwiha ikizere ngahamya ukuri, uranyemerera ko nawe
uraguhamiriza?”
Fiston- “Nelson! Mbere y’uko nguhamya banza umenye ko burya ikizere kirema kandi
ikizere kirakomeza, ibyo ari byo byose hari impamvu wamenye ko inzira wisanzemo
igana ikuzimu maze ugakata ugasubira inyuma”
Frank- “Bro! Buriya no kuba uri kuvuga tukakumva kandi nta kizere waduhaga kiruta
icyo wahaga abavandimwe nabyo byaguha gukomera, ikindi kandi uriya mu Papa
aragushyigikiye kuko ahangayikishijwe n’ibazo byawe akaba ariyo mpamvu
yaguhamagaye”
Fiston- “Nelson! Ndumva rero kuza guhamiriza imbere…”
Fiston akivuga gutyo nahise mbona John ahingutse nanjye mpita mpaguruka ngenda
musanga duhurira mu nzira,
John- “Niko sha Nelson! Umuntu nagutumyeho ntabwo yakubwiye?”
Njyewe- “Eeeeh! Yambwiye nari ndi kumaramo ako nari nsigaje”
John- “Ok! Ngaho ngwino rero niba uri mu kuri ubandwe habona”
Njyewe- “Nta kibazo rwose”
John yarahindukiye nanjye ndamukurikira dutera intambwe dutera indi duhinguka aho
Martin yari yicaye akimbona arikanga,
Martin- “Uuuuh? Ese uyu muhungu umukuye hehe John?”
John- “Hhhhhh! Uratunguwe se?”
Martin- “Nonese ntakorera i Kigali? Sibyo nakubwiraga se? Erega ni ugukora iriya
gahunda naho umusimbura we ari tayali”
Nkimara kumva ayo magambo ya Martin nabaye nk’ukubiswe n’inkuba ariko nihagararaho
nsa nk’utabyumvise ako kanya John ahita ambwira,
John- “Icara sha Nelson!”
Njyewe- “Murakoze!”
Martin- “Ubundi se niba ari ukuvumba iyo iryo cupa bariguha ugataha sha? Urabona
wari wakura byo kwicarana n’abantu b’abagabo nkatwe twihaye?”
Njyewe- “Munyemereye tukicarana byanyubaka kuko ndi kwitoza kuziha nkamwe kandi
niho ngana”
Martin- “Eeeeeh! Urumva ukuntu usubiza abantu mutangana? Kandi ushobora kuba
wubahuka sha! Nako ni nabyo”
John- “Nonese Bwana Martin! Ubwo uwo musore niba akubwiye ko ari kwiga kwiha nkatwe
akubwiye nabi?”
Martin- “Eeeh? Uyu nuko utamuzi, mukanya aratubwira ko turi za bihehe! Ntiyigeze
kubimbwira se musanze…”
John- “Hhhhhhhh! Ubwo se urumva yabitinyuka koko?”
Martin- “Wowe amafuti y’uno musore ntayo uzi, ubu se nari….”
John- “Wivunika erega ni nayo mpamvu muzanye ngo tubikemure!”
Martin- “Uuuuuh? Nonese John! Gahunda z’akazi zikemurirwa mu kabari?”
John- “Gukemura ibibazo buriya ntibisaba amasaha ahubwo bisaba ukuri kuko ukuri
kutarebera ku masaha, ndifuza kumenya ikosa rikomeye uyu mwana yakoze rituma usaba
ko twamuhagarika by’agateganyo”
Martin- “Eeeh? John, ubu rwose waba ubihije inzoga, natahe amakosa afite ndabizi
ntabyireguzo ayafitiye”
John- “Nyine ayo makosa niyo nshaka kumenya, Martin! Uyu musore yakoze iki?”
Martin- “Eeeeeh! Uzi ko nasize ntakinze inzugi z’imodoka? Reka nze gato”
Martin yahise ahaguruka maze asohoka yihuta cyane njye na John dusigara aho
dutegereje ko agaruka.
Hashize umunota umwe, hashira ibiri uwa gatatu John ahamagara umukobwa umwe mu
bashinzwe Serivise aza yihuta maze aramubwira,
John- “Wazaniye uno musore icyo kunywa se?”
We- “Yego Boss! Nonese uriya mugabo ko agiye Komande nyikomeze cyangwa?”
John- “Ntabwo agiye ahubwo anyarukiye muri parking gato araje”
We- “Uuuuh? Kandi mbonye….”
John- “Tuza sha turakwishyura”
Uwo mukobwa yahise akata aragenda hashize akanya azana ka ga Fanta nanywaga
aransukira amaze kugenda,
John- “Nelson! Nirinze kugira icyo nkubwira kugira ngo menye ukuri, ntabwo ari uko
nshaka kugutaba mu nama ahubwo niba ari ni ikosa ufite nshaka kurimenya maze ryaba
rikwiye imbabazi ukazisaba”
Njyewe- “Nditeguye impande zose kandi ukuri kuri kumbyiganiramo”
John- “Byaba ari amahire uramutse ufite ukuri, byatuma nkongerera ikizere naho
ubundi nsanze ufite amakosa byambabaza”
Njyewe- “Ukuri kundimo kuzwi nuwanteze amatwi, namwe nimunkundira mukanyuma ndabizi
muraza kumenya byose, sinakwirengagiza byose ngo nibagirwe n’aho wadukuye, niyo
nahinduka gute sinahinduka ngo mbe uwo kukuvuna kandi nifuza kuzagutwaza imbago”
John- “Ese? Iyo ibaye ariyo ntego yawe byaba ari byiza rwose, ahubwo se uyu mugabo
noneho yagiye gufunga imodoka yasize muri gare cyangwa?”
Njyewe- “Wasanga yahuye n’undi muntu ahari akamurangaza”
John- “Reka nze muhamagare numve!”
John yakuye telephone mu mufuka maze mbona ari kurebamo ibyo ari byo byose yarebaga
numero za Martin, arangije ashyira ku gutwi akomeza kugumishaho hashize akanya
mbona ayikuye ku gutwi arongera akanda yes asubiza ku gutwi nanone mbona ayikuyeho
maze ahita avuga,
John- “Uuuuh? Ko atayifata se kandi?”
Njyewe- “Eeeeh? Ubu se bimugendekeye gute ra? Mwongere muhamagare wenda mwumve ko
noneho ayifata”
John yarongeye afata telephone ashyira ku gutwi noneho ahita ayikuraho yihuta ahita
ambwira,
John- “Noneho se ko ayikuyeho bigenze gute?”
Njyewe- “Uuuuuh? Ngo ayikuyeho?”
John- “Ayikuyeho da! Ubu se tuvuge ko agiye?”
Njyewe- “Eeeh? Byanashoboka, erega buriya…”
Nkivuga gutyo wa mukobwa yahise azana Komande ya brouchette n’agafiriti ashyira aho
ku meza maze John ahita amubaza,
John-“Niko! Ko uzanye ibya babiri se sinaguhaye Komande ya batatu?”
We-“Wa mugabo mwari muri kumwe yagiye”
John- “Oya ntabwo yatashye ahubwo yagiye hariya muri parking araje, ngaho ihute uze
ubizanye kandi ubanguke”
We- “Nonese ko yanatwishyuye?”
John- “Uuuuh? Uravugisha ukuri?”
We- “Rwose yatwishyuye aratubwira ngo tunabongere munywe muhage tuyandike ku
ruhande azaza kuyishyura ejo”
John- “Ye? Ibyo se birashoboka?”
We- “Ahubwo se mbazanire indi round?”
John- “Oya sha igendere”
Uwo mukobwa yarakase aragenda John akomeza kuzunguza umutwe asa n’utabyumva neza
hashize akanya ahita avuga,
John-“Ariko buriya Martin nta soni afite zo kumfata akansuzugura akansiga hano
akagenda ari njye namwihamagariye? …………………………………………
[6/14, 09:35] +250 788 650 338: Episode 74: John na Mama Brown bamenye ibiri kuba
hagati ya Nelson na Martin

Njyewe – “Ariko byanashoboka ko yaba agiye kuko burya imbaraga z’ukuri zihagurutsa
umugabo mu byicaro?”
John – “Aragiye da! Hari icyo utumvise se Nelson?”
Njyewe – “Njyewe ntabwo bintunguye rwose!”
John – “Uuuh? Ngo ntabwo bigutunguye, kubera iki sha?”
Njyewe – “Erega n’ubundi Martin ntiyari kwemera ko ukuri kumurya ari imbere yawe,
niba se agenda nk’uwiba urumva hari ukuri afite muri we?”
John – “Ariko ubundi Nelson, wa mugani Martin murapfa iki?”
Njyewe – “Ibyanjye n’uriya mugabo ni birebire!”
John – “Uuh? Ngo ni birebire?”
Njyewe – “Cyane rwose, gusa nzi ko ukuri kwatangiye kwigaragaza kuko n’ibi byonyine
wiboneye birahagije.”
John – “None se ubundi Nelson, umbwije ukuri ni iki wakoreye Martin gituma afata
umwanzuro wo kuba yakwandika ibaruwa iguhagarika ku kazi?”
Njyewe – “Ni ukuri ntacyo nigeze nkora, Martin arashaka kunzirikira mu mwobo
ntakwirwamo n’undi wese usibye mwebwe.”
John – “Oh! Ngo ashaka kukuzirikira mu mwobo?”
Njyewe – “Mu by’ukuri umutima wanjye urera ndetse amagambo mvuga arabihamya, ikosa
mfite kuri Martin nta rindi ngo ni iryo kwanga kuba igitambo cy’amakosa ye! Njye
mfite ukuri imbere n’inyuma gusa ikinshengura ni uko abo nari niringiye
banyigaritse ngasigara nk’igiti kimwe mu butayu.”
John – “None se byagenze gute Nelson?”
Njyewe – “Erega ngo ubu ndazira kwanga kwemera inda y’umukobwa witwa Dovine, kandi
uko biri kose nta yindi mpamvu Martin yabyinjiyemo itari iyo gusibanganya
ibimenyetso by’uko ashobora kuba ari we wayimuteye.”
John – “Ngo Dovine?”
Njyewe – “Yego!”
John – “Dovine nzi? Cyangwa ni uwitiranwa na we?”
Njyewe – “Ndakeka ko mushobora kuba mumuzi kandi n’ukuri kose muragufite, gusa icyo
mbasaba mumbabarire munyumve.”
John – “Uh? None se Dovine nzi ko…”
Njyewe – “Nta gushidikanya Dovine muzi ni umukobwa twamenyanye igihe nacuruzaga
me2u ku muhanda, yansanze nshuruza ama unite tumenyana ku bw’akazi nakoraga,
hashize iminsi mike naje kumenyana n’umuhungu witwa Brown ari we musaza wa Gaju,
amakunda by’akataraboneka ndetse ansaba gukora iyo bwabaga ngo mbahuze.”
John – “Uuuh? Koko se?”
Njyewe – “Ibyo mbabwira ni amateka atazasibama, ni impamvu itazi ko umutima uyizi.”
John – “Ngaho komeza umbwire sha!”
Njyewe – “Icyo gihe narebye ukuntu Brown yari ababaye, nkoresha uko nshoboye ngo
muvure intimba y’urukundo yamubungagamo, niko kwiyemeza kuzamubikira nimero y’uwo
mukobwa.
Mu gushaka numero ye hari umunsi umwe umwana muto yakundaga gutuma yaje, ageze aho
ku mutaka njye na Brown twari turi, avuga amazina ye amaze kuyavuga Brown yihutira
kumushaka Online nk’uko yabivugaga, byari ubwa mbere menye ko ibyo bibaho.”
John – “Uuuh? Hanyuma?”
Njyewe – “Koko nagiye kumva, Brown aravuze ngo: “Gisa Dovine tayari, Online!”
Nyoberwa ibyo ari byo, nyuma y’iminsi mike yaje ambwira ngo Online yabyaye amavuta
bari mu rukundo ruzira ikizinga.
Koko urukundo rwabaye urukundo, Brown arishima ndetse aranshimira n’akayoga
k’abagabo turagasoma inzira iratangira, nyuma y’igihe gito njye na Gasongo
dutangiye no kuba kwa Brown, ibyago biba biraje ndetse bizana n’ibindi, bisiga
bifunze Papa n’umwana.”
John – “Oolala! Mbega biriya byose Mama Brown yambwiye byabaye muri icyo gihe sha
Nelson?”
Njyewe – “Yego! Rwose nibwo byabaye.”
John – “Hanyuma se nyuma y’ibyo?”
Njyewe – “Brown amaze kwisanga muri mabuso yaturagije igisabo yajishe, ari cyo
Dovine twemera tutazuyaje kandi koko byari byo kuko twari dufitanye amateka akomeye
na n’ubu tukigenderaho.
Burya ibyago biza bikuruye byinshi byatwerekeje hariya mu cyaro watwisangiye, ari
naho ku ivuko ryanjye na Gasongo, mu kugenda dusezera Dovine tumusaba gukomera ku
isezerano, aradukundira dufata inzira.”
John – “Ndakumva sha Nelson, komeza umbwire!”
Njyewe – “Tumaze kugira amahirwe yo kugaruka inaha tuzahora tukwibukiraho, ndetse
tukabona n’akazi, twaje twishimiye kongera gusigasira ururabo ruhumura rwatewe na
Brown, tuza kwerekeza i Kigali, umunsi umwe turi mu nzira dutaha dutungurwa no
guhura na Dovine tumwibukije amateka na we aba aratubwiye ngo: “Murambabarire
ntabwo ngishoboye gutegereza imfungwa n’abagororwa!”
Akimara kubivuga twagize ngo arivugira, ariko nyuma twaje kubona koko ko bya bindi
Brown yamubwiraga yabishyize muri envellope akajya kubijugunya mu kimoteri, njye na
Gasongo twambarira urugamba ngo tugarure cya cyizere.”
John – “Uuh? Koko ibyo byabayeho Nelson?”
Njyewe – “Mumbabarire munyume kandi buri saha nzirikana byose, ni na yo mpamvu uyu
mwanya ukomeye mwampaye ntatinyuka kwicara imbere yanyu ngo mpamye ibinyoma.”
John – “Ngaho komeza umbwire sha.”
Njyewe – “Murakoze cyane! Buri intambwe yose nateraga nibukaga ya magambo Brown
yatubwiye yerekeje inzira y’igihome, nkumva nakora ibishoboka byose ngo urukundo
rwongere rwihanganire ibyago biza bidateguje Brown yahuye na byo.
Ibyo Dovine ntabwo yigeze abyumva yahindutse ku mugaragaro ubwo twazaga inaha
gusura Brown, yanga ko tujyana biza kurangira twijyanye tubona neza agahinda Brown
yari afite katumaga amarira atemba ajya mu nda, twabuze icyo dukora gusa tumukomeza
tumwizeza kumubera ingenzi turikubura turataha!
Twavuye aho buri wese ashegeshwe ari na ko numvaga inzira yose nabona nayicamo ngo
nzanire Brown ihumure telephone ntiyavaga ku gutwi, gusa aho kugira ngo Dovine
asubize amaso inyuma amenye ko hari umutekereza amanwa n’ijoro ariko akabura
impumuro ye, ahubwo yatangiye kunyiyegereza bidasanzwe ndetse anyibutsa amateka ari
hagati yanjye na Brown nanjye koko nibuka byose ngira n’amahirwe yemera ko tuganira
by’umwihariko.
Byabaye igisubizo kuri njye, ntera intambwe maze ngezeyo nsanga akobo kantegereje,
Dovine yashatse guhindura ibyiyumviro by’umubiri ngo tugere aho kuryamana.”
John – “Reka sha, warabikoze?”
Njyewe – “Oya! Nagize amahirwe ndagasimbuka ntashye mbwira byose Gasongo ishyaka
ririyongera nongera gusaba Dovine ngo ahe Brown iminota ibiri yonyine arabyemera
ari nabwo cya gihe twamanukanye twagera aho wari gufata Martin tugasanga bari
kumwe, uriya mukobwa mwajyanye ni we Dovine navugaga!”
John – “Yewe yewe yewe! Nari ngatangaye nibeshye? Ese ni uriya wavugaga sha?”
Njyewe – “Ni we rwose! Maze kubona bari kumwe nabihuje n’ibyo Aliane dukorana yari
yarambwiye, mbona ko koko bashobora kuba bafitanye ubucuti budasanzwe, ibyo
narabyirengagije nkomeza kumusaba gusanga umuteze ibiganza ari we Brown, cyakora
bigoranye yaraje asaba Brown ikintu gikomeye.”
John – “Eeeh! Yamusabye iki sha Nelson?”
Njyewe – “Yaramusabye ngo kuko afunzwe yemere abe ari njyewe ajyana kwerekana iwabo
nk’umugabo we, ngo kuko bashaka ko ashyingirwa vuba, ngo umunsi azava muri gereza
azababwire ko yambenze amwerekane maze bashyingiranwe.”
John – “Eeeh! Niko sha waremeye ujyayo?”
Njyewe – “Nubwo Brown yari yansabye kujyayo, nanjye nkirengera ingaruka ku
bw’amateka twari dufitanye, nirengagije byinshi, burya kwambarira urugamba bisaba
kwemera ko hari icyo urwanirira kuko aho kurwana usubira inyuma wamanika amaboko.
Nkimara kumva byinshi kuri we nirinze kwenyegeza umuriro ngo ntware amagambo
nshinje Dovine ibyo numvise ntafitiye gihamya, nanze kuba umusore ugenzwa no
gutanya, mpagarara hagati yabo ngo bitinde byemere Brown azishime mu buzima mbwira
Dovine ko ntazajyayo, agacu keyura icuraburindi katarava iburasirazuba.
Twavuye aho iminsi iricuma Martin ati ‘hari umukobwa nakuboneye kandi ndashaka ko
umurongora!’ Mukumumbwira, nsanga ni Dovine! Nti ‘iryavuzwe na Aliane riratashye!’
Mubwira ntazuyaza nti ‘Njye simbyemeye’!”
John – “Ngo Martin yarakubwiye ngo urongore Dovine sha?”
Njyewe – “Ibyo mbabwira ni ukuri ndetse byabaye ku manywa y’ihangu.”
John – “Yayayayaya! Mbega mbega wee? Uzi ko wa mugabo nta bwoba agira?”
Njyewe – “Ntibyateye kabiri Dovine inkuru ayigira kimomo ati ‘Nelson yaranywesheje
ndasinda aransambanya ndetse ubu ndanatwite.’ Inkuru yabanjirije muri gereza,
umwana nahisemo mu bandi na we inkuru mbi imutahaho, Gasongo akurikiraho none ubu
igeze iwa ndabaga buri umwe agenda, none dore nsigaye mpagaze ku manga!”
John – “Uuuh? Nelson, na Gasongo se wari uzi byose?”
Njyewe – “Wahora ni iki ko burya kamere ihinduka nk’igicu, na we yanteye utwatsi
rwose ndetse arimuka ansiga mu nzu na telephone nari narahawe na Brendah
arayitwara, niyo mpamvu navuye ku murongo.”
John – “Ibyo se birashoboka?”
Njyewe – “Nuko byagenze rwose, Martin rero maze kumuhakanira yakomeje guhatiriza
ndetse agerekaho no kuba yampa amafaranga, ariko byose byaranze dushwana ubwo,
akaba ari nayo mpamvu ashaka kunyikiza.
Munyumve ukuri kwanjye ni uko, nabuze abavandimwe, mbura Brendah wanjye, reka Mama
Brown we agahinda karamushegeshe, ni wowe wenyine umpaye umwanya kandi ndifuza
ubufasha bwawe.”
John – “Nelson! Komera sha ndumva ari inzira itoroshye kandi isaba kwihangana, icyo
nakubwira cyo ni uko uriya Dovine hadashize igihe kinini mumenye, namumenye kubera
Martin kandi muzi nk’inshuti ye nako ahari ni nk’umugore we kuko ntacyo badakora
ngo menye.”
Njyewe – “Ahwiii! Iryavuzwe riratashye!”
John – “Ntacyo ntakoze ngo Martin areke imico nk’iriya ariko yaranze arananira, nta
nubwo ari uriya mukobwa gusa, ko hari n’abandi benshi yirirwa yivurugutamo? Gusa
ubwo yatangiye no kubyinjiza mu kazi kuri ino nshuro ndaje mpaguruke mpagarare
nibiba ngombwa byose bijye hanze.”
Njyewe – “Ni ukuri kose mwaba munkuye aho umwami yakuye Busyete kandi mwaba
mumvanye mu rwobo rw’impiri!”
John – “None se sha Nelson, ufite ibihe bimenyetso ngo mpereho?”
Njyewe – “Ndizera nkomeje ko ukuri guca muziko ntigushye, nta bimenyetso nabona
birenze kuba muhari.”
John – “Ndabyumva kandi sinakingira ikibaba Martin, kandi nzi neza ukuri, ariko na
none umuntu wateguye ibi byose ashobora kuba anafite intwaro nyinshi yateguriye uru
rugamba, nako nta kuzuyaza dore yabanje kukwaka amaboko yari kugushyigikira. Gusa
humura uko biri kose nzi ko utaba ufashe umwanya nk’uyu ngo umbeshye kandi na none
ukuri kwawe guhuye n’ukwanjye.”
Njyewe – “Nanjye ndabashimiye cyane kuko nirukankanye ukuri inyuma y’abadashaka
kukumva, ndagusabye umfashe na Mama Brown anyumve.”
John – “Oya humura rwose Mama Brown ni umubyeyi, atinda kumva kandi agashyira mu
gaciro, ntiyaha umwanya ibituma umuryango usenyuka ahubwo nzi ko ikimurimo ari
uguhuza abana yishimiye kugira, ahubwo maramo ako gasigayemo tugende turare
tumubonye.”
Njyewe – “Murakoze cyane ni ukuri.”
Maze kubwira John byose, na we akankundira akantega amatwi numvise imbaraga ntazi
aho zaturutse zingaragiye, maramo akari gasigayemo na we arishyura turahaguruka
nyura aho Fiston na Frank bari mbabwira uko bimeze basigara bumiwe. Twumvikana ko
nzaza kureba Fiston tukiga neza ikibuga nuko ndabasezera njye na John turamanuka
tugera aho yari yasize imodoka, dufata umuhanda twerekeza kwa Mama Brown.
Mu nzira twagiye tuganira uko tuganira nkarushaho kugira ikizere, John yakomeje
kuza imbere mu bo namenye, kuri iyo nshuro yanyeretse ko yanyumvira aho abandi
bafunze amatwi, ineza y’umuntu ni yo imutera gukundwa kandi icyo gihe nabonye neza
ko umutima mwiza ari mugenzi w’Imana.
Tukigera ruguru yo mu rugo kwa Mama Brown twaraparitse tuvamo, tumanuka hepfo gato
tugezeyo turakomanga turategereza hashize akanya tubona umuryango urakingutse.
Mama Brown – “Egoko Mana rero! Niko Nelson ugeze inaha gute?”
Njyewe – “Muraho Mama wacu! Ndaje da!”
Mama Brown – “John! Uyu musore umukuye he? Habe no kuvuga koko ngo tukubikire
ibiryo?”
John – “Nelson mukuye i Kigali numvaga mukumbuye.”
Mama Brown – “Gasongo se we ari he? Ariko nanjye ndivugira, ahubwo mwinjire Nelson
adusobanurire uburyo ngo… nako karibu.”
Twese – “Stareh!”
Twahise twinjira mu nzu tumaze kwicara Mama Brown ahita avuga.
Mama Brown – “Niko se Nelson ni wowe wizanye, ngaho mbwira byose kuko
ndahangayitse, ngo ntukibana na Gasongo? Ahubwo se umuhungu wanjye mwapfuye iki mwo
kabyara mwe ko agufitiye umujinya w’umuranduranzuzi?”
John – “Mama Gaju! Nelson namuhamagariye ikibazo nari nabonye mu bijyanye n’akazi
ariko ageze hano ambwira byinshi kandi nawe ubyumvise watuza ndetse ukamufasha
kumugarurira abavandimwe.”
Mama Brown – “Amba! Ese nawe warabimenye?”
John – “Mama Gaju! Uyu Nelson wacu yaguye mu mwobo yacukuriwe n’uwari umukunzi wa
Brown afatanyije na Martin uzi. Ibyo yambwiye byose nabonye bifitanye isano n’ibyo
nzi, kandi ntabwo nari nzi ko abizi.”
Mama Brown – “Ngo? Akahe kobo se?”
John – “Niba wamwemerera yakubwira byose nk’umubyeyi nawe ukikuriramo iby’ingenzi.”
Mama Brown – “Yooh? Urumva se nakwanga kumva umwana? Icyo nishakira ni amahoro, ubu
koko turyane twari tugeze aho gushyigikirana?”
Njyewe – “Murakoze Mama, nanjye ibyabaye byose byaje nk’imvura igwa idakubye
nshiduka inyagiye ndetse nshatse aho nugama ndahabura, ari nayo mpamvu mbasaba
kuntwikira, byatangiye……”
Mama Brown namubwiye byose anteze amatwi na John akajya anyunganira ibintu
byakomeje kuntera imbaraga, maze nshoje yitsa umutima aravuga.
Mama Brown – “Nelson, ibyo umaze kumbwira ni ukuri?”
Njyewe – “Mama! Ntabwo nzigera mbabeshya, aho kugira ngo nzababeshye nzangare kuko
ntacyo nazimarira!”
Mama Brown – “Ntabwo najyaga ngira umujinya ariko uwanyereka iyo ngirwa mukobwa
igiye kunshira umuryango nari nsigaranye twaba babiri, ubu se koko nkore iki mwana
wanjye?”
John – “Njye nasabye gutuza kuko ukuri burya ntikujya gucuya, yewe nta nubwo
gucuyuka, nanjye ngiye guhaguruka byose mbyinjiremo mparanire bya byishimo nahoraga
nifuza ko mwabamo, mwarahangayitse bihagije uyu mwanya ntabwo ari uwo gucikamo
ibice, ubu se naba nararuhiye iki?”
Mama Brown – “Ahwiiiii! Nelson koko ubu nkore iki?”
Njyewe – “Mama, wagerageje ukansabira Brown akemera ko tuvugana byibuze
nkamusobanurira byose.”
Mama Brown – “Wa musore we se azanyumva ko yafashe umujinya uvanze n’agahinda,
amarira yasukiye hariya si nzi ko yakumva!”
John – “Mama Gaju, ibi byose ntacyabikemura usibye gutuza tukagaragaza ukuri kandi
ukuri kuva mu kizere wigeze kugirirwa, ni ukuri reka tugerageze kandi nk’umubyeyi
ntiwaryama umwana atengurwa”
Mama Gaju – “Ahaaa! Nzagerageza ndebe ikizavamo, koko ubone na Mama Kenny ambwire
ngo na Jojo yanze ko muzana? Ayiga Mana!”
Njyewe – “Mama, ihangane kandi wizere ko byose bizarangira, ndabizi ibi bifite
impamvu ariko uko byagenda kose iri ni ishuri ry’ubuzima nagombaga gucamo ngo menye
byinshi nzabwira n’abandi.”
Tukiri aho telephone ya John yarasonnye akora mu mufuka arebyemo mbona arikanze.
John – “Yee, ibi se birashoboka?
[6/14, 09:35] +250 788 650 338: Episode 75: Nelson, Mama Brown na John bagiye
gusura Brown na Papa we, biba ibindi

John – “Yee? Ibi se birashoboka!”


Mama Brown – “Bigenze gute se John?”
John – “Ubu se arampamagara ngo bigende gute? Njye nanga uyu mugore iyo
ampamagara!”
Mama Brown – “Uuh? Wamwitabye se ukumva icyo agushakira?”
John – “Apuuu! Hari ikindi se kitari ukumbuza amahoro? Reka nze ahubwo mukupe.”
Ako kanya John yahise akupa telephone, ayishyira mu mufuka. Agikura ukuboko mu
mufuka ihita yongera irasona, akuramo vuba ahita yitaba ariko arakaye cyane hashira
akanya bavugana, nako batongana avuye kuri telephone ahita avuga.
John – “Uyu, na we aba antesha umutwe wagira ngo nako…!”
Mama Brown – “Disi ntukajye urakara, ubu se koko uwo muntu akubwiye iki gitumye
uhinduka?”
John – “Mama Gaju, byihorere gusa aho bigeze ubu ndabirambiwe, uyu mugore aranze
arankorogoshoye!”
Mama Brown – “Ayiga Mana! Utambwira ko ari wa wundi wadusanze mu rugo cya gihe?”
John – “Undi se yaba nde? Ni uwo nta wundi!”
Mama Brown – “Nyamara nubwo uri mu bibazo bya Nelson ariko nawe ukwiye gukemura
icy’uriya mukobwa.”
John – “Reka nagende! Yahemutse ubugira kenshi nanjye nsigara nshaka amahoro aho
yayaburiye niho nayaboneye, natazana uwankomotseho azagende abone kuko atagiriye
impuhwe umuziranenge!”
Ibyo John yabivugaga ababaye cyane, byumvikanaga mu ijwi n’isura ye yahise ihinduka
bigaragara, hashize akanya ahita yongera aravuga.
John – “Mama Gaju, reka dutahe kandi wakoze cyane kumva uno mwana waje adukeneye,
icyo nifuza ni uko umuryango uzongera ukagaba ubumwe maze ukongera kwishima.”
Mama Brown – “Nanjye ni ukuri nibyo nifuza, ejo nzajya kureba Brown mwinginge.
Nelson, uzaze tukajyane!”
Njyewe – “Rwose nicyo cyanzanye, nzaba mpari rwose kandi murakoze cyane si nzi uko
nabashimira.”
John – “Nanjye ndumva nshobora kuzaba mpari, nzaza tujyane rwose.”
Mama Brown – “Nuko nuko Nelson, rwose ndakwinginze niba ari n’amakosa wakoze
uvugishe ukuri ndifuza ko nakongera kubabona muri kumwe ndetse mukangaragira
nkishimira kwitwa umubyeyi. Uzi ukuntu maze kumva ko wowe na Gasongo mwatandukanye,
nasubiye muri bya bihe twatereye impinga tukerekeza iwanyu tugasangira udushyimbo
n’utujumba, ubu se Nyogokuru na Sogokuru baramutse babyumvise koko bagira ngo iki?”
Njyewe – “Mama, nanjye ni cyo mpora nzirikana kandi mparanira ko biriya byose
bitazaba umugani ahubwo bizaba ibuye twatangiriyeho twubaka ubuzima bushya, ni nayo
mpamvu tuje hano iri joro.”
Mama Brown – “Yego shenge, ngaho Imana ibarinde ni ah’ejo tugiye hariya hantu,
mpatinya gute se! Iyo mpibutse umutima uransimbuka!”
John – “Humura ntabwo iteka ryose uzahora ujyayo Mama Gaju! Hari umunsi uzajyayo
uhasezera.”
Mama Brown – “Ahaa! Reka nizere ko wenda uwo munsi uzaza.”
Njyewe – “Humura Mama, umunsi urashira havaho umwe kandi umunota urashira usatira
ya saha.”
Mama Brown – “Nuko nuko murakoze kundema agatima.”
Ako kanya twahise duhaguruka dusezera Mama Brown turasohoka atugeza ku muryango
dukomeza ku muhanda, John akingura imodoka twerekeza mu rugo iwe, tukigerayo
umuzamu yarafunguye turinjira aparika imodoka tuvamo arakingura turinjira, tugeze
muri salon dusanga TV yaka, Kiki we yasinziriye mu ntebe, John arayizimya
aramwegera amukoraho.
John – “Kiki! Kiki!”
Kiki – “Yeee! Ibiryo barabitwaye wee! Ya sosi barayinyweye, isupu barayimena….!”
Kiki yabyutse asakuza cyane John aramufata abonye ari Boss we aratuza arabyuka
aricara.
John – “Humura ni twebwe sha Kiki.”
Kiki – “Ahwiiii! Boss ni wowe? Nari ngize ngo barabitwaye wee!”
John – “Tuza ntacyo uba, ko wasinziriye hano se bite?”
Kiki – “Nari ngutegereje Boss, urumva naba ndyamanye iki Boss atari yataha? Eeeh,
dore Nelson! Amakuru Nelson?”
Njyewe – “Bite Kiki, ewana amakuru aragenda aba meza.”
Kiki amaze kunsuhuza yahise anyakira igikapu arakirukankana ajya kukibika hashize
akanya aragaruka.
Kiki – “Eeeh! Nelson, icya mbere cya kwanza wowe na Boss welcome, karibu!”
Twese – “Hhhhhhh!”
Njyewe – “Urakoze Kiki! Andi makuru se?”
Kiki – “Ni meza kabisa mpagaze neza nta mabuno nteye mu muhanda!”
Twese – “Hhhhhhhhh!”
John – “Ariko narumiwe, ibyo se noneho wiharaje ni ibiki mwo kabyara mwe!”
Kiki – “Yebaba wee, Boss nawe koko utwara imodoka ntuzi ko iyo uparitse, amabuno
yayo areba mu muhanda bakwandikira? Njye naparitse neza rero!”
Twese – “Hhhhhhh!”
John – “Nuko nuko sha, ngaho jya kwiryamira kandi wakoze kudutegereza.”
Kiki – “Oya ahubwo karibu ku meza, uzi ko nari ndi kurota babitwaye?”
Twese – “Hhhhh!”
John – “Ese niyo mpamvu nsanze usakusa ngo na ya sosi?”
Kiki – “Boss, wahora ni iki ko babitwaye bakanywa isosi, isupu bakayimena!”
Twese – “Hhhhhhhh!”
John – “Kiki we! Ngaho reka twumve ibyo biryo uri kurota, ariko ibyo ari byo byose
bishobora kuba biryoshye?”
Kiki – “Eeeh! Boss ntunzi isambaza se? Ahubwo ikimbabaje nuko ubugari bwakonje, ubu
ntibwabaye ikote koko?”
Twese – “Hhhhhhh!”
Twarasetse tujya ku meza, dutangira kurya tunaganira ibitwenge bya Kiki na byo ari
byinshi, dusoje dore ko amasaha yari anakuze tujya kuryama.
Nkigera ku buriri natangiye gutekereza byose nongera kubona neza imbazi za kibyeyi,
nongeye kwibuka ukuntu John na Mama Brown banteze amatwi ndetse bakanyereka ko hari
ikizere bakimfitiye, numva nongeye kugira imbaraga. Iryo joro nasinziriye
nk’agahinja kubera iminsi nari maze ntasinzira bitewe n’ibitekerezo.
Nakangutse mu gitondo kare, ndabyuka nkora ku kimenyetso ubundi nerekeza muri
douche mvuyeyo nditunganya ndasohoka mba ngiye muri salon nsangayo Kiki tuba
twiganirira hashize akanya John araza aradusuhuza dufata ifunguro rya mu gitondo
dusoje turasohoka twinjira mu modoka twerekeza kwa Mama Brown ngo tujyane kuri
gereza.
Twagezeyo dutungurwa no gusanga ahagaze ku muhanda, John arahagarara afungura
ikirahuri.
John – “Twagiye se?”
Mama Brown – “Eeeeh? Ese ni mwebwe?”
Mama Brown akitubona yaratunguwe, afungura umuryango arinjira aradusuhuza John
arahaguruka ashyiramo iya kabiri dufata urugendo, mu nzira tugenda.
Mama Brown – “Mbega amahirwe ngize, uzi igihe nari maze ntegereje moto? Imana ibahe
umugisha ni ukuri.”
John – “Twese Mama Gaju! Byandenzeho mba naguhamagaye mbere yo kuza.”
Mama Brown – “Urabona bitikoze se? Imana ishimwe rwose, gusa nsize urubanza
iwanjye.”
Twese – “Yeee?”
John – “Usize urubanza ruhe se Mama Gaju?”
Mama Gaju – “Dore nsize ba nyiri amazu mbamo bazinduka batera metero, niba bagiye
kugabana sinzi.”
Njyewe – “Ariko iby’umitungo ko bisigaye bimeze nabi muri ino minsi? Uzi ko nanjye
aho mba i Kigali nasize bari kubirwaniramo!”
Nkimara kuvuga gutyo ako kanya John yahise afata feri, atangira kugenda buhoro,
turenze nka metero 100.
Mama Brown – “Ko ugiye buhoro se imbere harimo abapolisi?”
John – “Oya ntabwo aribo nikanze ahubwo nashakaga kumva neza ibyo Nelson avuze.”
Mama Brown – “Harya avuze ngo iki ko ntabyumvise neza?”
Njyewe – “Nari mvuze ngo natwe amazu tubamo bahora bayarwaniramo ahubwo ubanza
nzasanga baragurishirijemo n’ibyo nasizemo!”
Mama Brown – “Nelson, wowe buriya jya wituriza haguma amagara naho imitungo yo nta
gihe batazayirwaniramo, hari n’abahagwa!”
Njyewe – “Dore aho mbabwira tuba haherutse kuberamo ubukwe maze mu kubutaha dusanga
ibyari ubukwe ahubwo ari urubanza.”
Mama Brown – “Yesu wee? Urubanza ruhe se?”
Njyewe – “Umugabo yahaye umwana we inzu itari iye ngo azayirongoreremo, ayeretse
umugeni we asanga azi byose kuri iyo nzu ndetse amubwira byinshi biyerekeyeho, ku
munsi w’ubukwe aho kuyitahamo babwira abantu ukuri kose, barakinga bajya kuba
ahandi.”
John – “Ngo? Ibyo se byabayeho Nelson?”
Njyewe – “Cyane rwose! Ahubwo ni ejo bundi.”
Mama Brown – “Abo bana babaye imfura pe! Buriya imitungo ndayitinya cyane, ikintu
cyatumye nomongana ngo nkunde nkize amagara?”
Njyewe – “Yewe? Koko se Mama?”
Mama Brown – “Icecekere Nelson, ubuzima ni inzira ikomeye uwayinyuze akagera aho
ajya, ajye ashimira Imana yibuke n’abakiri inyuma.”
Njyewe – “Yooh? Ihangane Mama! Imana izagushumbusha kandi n’abo bakwirukankana
umunsi umwe ushobora kuzabahindukana, cyakora njyewe sinabishobora pe! Ubu koko
naheba nkabareka bagatwara?”
John – “Mama Gaju, none se wa mugani wa Nelson, ubwo amaherezo azaba ayahe? Na
n’ubu uracyahunga ibyawe?”
Mama Brown – “Nzarya ducye ndyame kare, kugira byinshi ariko nkabura amahoro
sinabishobora. Nibahaga bazansagurire. Nelson, burya iyo uriho ntacyo udashobora
kugeraho ariko udafite ubuzima ntacyo wagerago. Njye nahisemo ubuzima kuko nifuza
kuzagera ku bisumbye ibya data bamporaga, kandi mfite ikizere ko nzabigeraho.”
John – “None se Mama Gaju, uwagufasha kubikurikirana?”
Mama Brown – “Reka reka batazamenya aho mba ahubwo bikaba ibindi!”
John – “Njyewe uzantungire agatoki ubundi witurize, burya wirukankana umugabo kera
ukamumara ubwoba nanjye ndumva nshaka kubirukankana.”
Mama Brown – “Oya John! Sinagushora aho nahunze.”
John – “Ubu wararekuye pe?”
Mama Brown – “Rwose nararekuye icyo nshigatiye kandi nahoraga nifuza, ni ubuzima
naho ibindi byo ni nko gupfumbata umwuka.”
John – “Ayaya, niko se sha Nelson, aho muba se bashaka no kugurisha ra? Cyangwa ni
ugutongana gusa?”
Njyewe – “Eeeeh! Ahubwo niba ejo barumvikanye baraye bayiguze da!”
John – “Ngo? Koko se, ntibishoboka!”
Njyewe – “Eeeh! Ko bibababaje se?”
John – “Byihorere sha Nelson! Ubwo nyine bayitware nta kundi, ariko nusubirayo
uzanshakire amakuru, nuramuka usanze uwahaguze na we ashaka kuhagurisha uzahite
umbwira.”
Njyewe – “Nzabaza rwose nzababwira uko bimeze.”
Nasubije John tumaze kugera kuri Alimentation tugura ibyo tubashyira, ubundi
turakomeza tugeze kuri gereza John araparika tuvamo twerekeza ku muryango
turinjira, twicara aho abategerereza bicara. Hashize akanya baza kutwakira uwari
ushinzwe gucunga umutekano atugezeho aravuga.
We – “Bite byanyu se?”
Twese – “Ni byiza.”
We – “Mama harya ntabwo ari wowe ujya uza gusura wa mwana ufunganwe na se?”
Mama Brown – “Yego ni njyewe! Erega ndabona nsigaye narabaye ikimenyabose!”
We – “Twarakumenye rwose! Muje kubasura se?”
Twese – “Yego!”
We – “Murihangana rero, ari wa musore ari kumwe n’abandi bari kuzuza impapuro zo
gutaha nibavayo turamuzana.”
Mama Brown – “Ngo impapuro zo gutaha?”
We – “Yego! Harabura iminsi micye rwose agataha!”
Twese – “Wow!”
Mama Brown – “Naho se uwiwanjye?”
We – “Uravuga umugabo wawe se?”
Mama Brown – “Yego!”
We – “Yewe ibye ntabwo mbizi!”
Mama Brown – “None se mwabaye mumumpaye koko tukavugana mu gihe umuhungu wanjye
ataraza?”
We – “Sawa, reka nze mubazanire.”
Uwo mu securite yahise agenda natwe dusigara aho, hashize akanya tubona Papa Brown
araje, akitugeraho aho kugira ngo adusuhuze ahita avuga.
Papa Brown – “Dore mbese uko areba.”
Mama Brown – “Iki se, kandi mugabo mwiza? Uraho se ahubwo?”
Papa Brown – “Hariho wowe n’uwo mugabo wawe, ariko umunsi navuyemo hano
nzabasiribanga nako…”
John – “Papa Gaju, rwose mwigira ikibazo Mama Gaju ni uwanyu njye nkaba inshuti
y’umuryango!”
Papa Brown – “Umva ngo aravuga nta n’isoni, ndabizi ubu wirirwa usenga usaba ngo
nzaheremo ariko ninsohoka uzabona uwo ndiwe sha, ahubwo mva mu maso sinshaka no
kukubona!”
Mama Brown – “Ariko Mana yanjye koko Pascal wambabariye ugatuza ko nakubwiye kenshi
ko uyu John angana imfura ya Data.”
Papa Brown – “Ndavuze ngo simushaka mu maso yanjye!”
John – “Mama Gaju, reka mbe ntanze amahoro muransanga hanze.”
John yampereje ibyo yari afite, atera intambwe aragenda asohoka tumureba akirenga
ngaruye amaso mbona Brown ampagaze imbere.
Brown – “Ariko Mama nakubwiye ngo iki? Ntabwo nakubwiye ko ntashaka kuzongera
kubona Nelson mu maso yanjye?”
Mama Brown – “Humura mwana wanjye tuza unyumve narakubyaye.”
Njyewe – “Bro, wirenganya Mama wawe kuko byose ninjye biri ku mutwe mbabarira
unyumve ni cyo kinzanye.”
Brown – “Ngo nde? Ngo Bro? Hari kera ntaramenya uwo uri we, umbabariye wava hano
kuko kamere iri kuzamuka, nureba nabi ndakwambara!”
Njyewe – “Nta cyambuza kukwita umuvandimwe kuko ibyo nakoze byose nabikoze kubera
amateka akomeye yanjye nawe, ndagusabye nyumva kuko mfite ukuri gusiba ikinyoma
Dovine yagupfutse mu maso, Gasongo akacyambara akaberwa akanta mu nzu akagenda!”
Brown – “Aho ubera mubi rero ni aho, ubwo uje kugerekaho n’agashinyaguro? Nelson,
ibyo wakoze warabikoze sinshaka kongera kumva uhingutsa Dovine mu matwi yanjye,
naraguhariye ariko nanjye ninza nzihorera!”
Njyewe – “Bro, ni ukuri nyumva ngusobanurire byose…”
Brown – “Ariko uwo Bro uvuga ni nde? Nako n’ubundi ibi ninjye wabyiteye nemera
kukwizera nkakubwira byose, tugasangira byose si menye ko uri gukabakaba
umujugujugu ngo uhamye mu maguru yanjye? Genda singushaka!”
Papa Brown – “Yego sha, utangiye kuba umugabo noneho ndabona wahumutse amaso,
batumure bagende!”
Mama Brown – “Brown mwana wanjye watuje ukemera ukumva Nelson akakubwira byose ko
wahuye n’umukobwa mubi hejuru y’uburaya bwe agashaka no guca umuryango wawe.”
Brown – “Mama, mbabarira ntiwongere kumbwira ayo magambo, bibe ubwa mbere n’ubwa
nyuma mbyumvise.”
Papa Brown – “Yego sha! Mwiyame, erega nta keza k’abagore, komeza umutuke
ndagufasha.”
Mama Brown – “Papa Gaju, iyo uba wari uzi ko nta keza k’abagore ntuba waragiye
gushurashura ukanzanira kabutindi ukagerekaho no kuba ufunzwe ushaje ngo ngaho
urazira gusiba ibirenge by’aho wanyuze, wacishije make ko urwo uriho rutakoroheye?”
Papa Brown – “Wamwumvise! Urantutse ngo ndashurashura! Eeh, gereza wee! Gereza
idatuma umugabo yikubitira umugore koko nzakuvamo ryari?”
Mama Brown – “Mwana wanjye rwose nzanywe no kukwinginga ngo wumve umuvandimwe wawe,
iyaba wari uzi ko iyo uba udafunze ari wowe wari kubigwamo ukaba igitambo cy’uriya
mukobwa mubi.”
Brown – “Mama, Nako reka nigendere ndabona wanze kumva ibyo nkubwira.”
Njyewe – “Brown, wakwihanganye ukareka kugenda ukanyumva koko ko ibyo Mama akubwira
ari ko kuri ukeneye?”
Papa Brown – “Ca hano twigendere sha!”
Mama Brown – “Oya Mwana wa! Nyumvira ndi nyoko kandi nutanyumvira nta wundi uteze
kuzumvira.”
Papa Brown – “Ceceka aho! Ni wowe se wamubyaye wenyine? Nanjye agomba kunyumvira.
Ku itegeko, Brown, ca hano tugende!”
Brown – “Mama, ngiriye ko wambyaye kandi wababaye kenshi mu buzima bwawe bwose,
ngiriye ko ari njye mfura wibarutse ugakora byose ngo umpe ibyo nkeneye, nibutse ko
naguhozaga buri munsi sinagenda nsize amarira agushoka ku matama kubera njye………………
[6/14, 09:35] +250 788 650 338: Episode 76: Nelson akubise Dovine urushyi, ako
kanya Papa Dovine aba arahageze!
Brown – “Reka ngukundire nkumve ariko uwo Nelson we simushaka.”
Njyewe – “Brown, wakwihanganye byibuze ukanyumva bwa nyuma ubundi wenda ntuzongere
kunyumva?”
Brown – “Mbabarira ahubwo wowe ugende mvugane na Mama, kandi bibe ubwa mbere n’ubwa
nyuma uza kundeba hano igihe wandebeye icyo wandebagamo narakibonye, urumva?”
Mama Brown – “Nelson, nta kundi ihangane ugende nshyireho ak’ububyeyi dore umwana
wanjye Brown yanze yatsembye.”
Mama Brown amaze kuvuga gutyo ntacyo nari kurenzaho, namuhereje envelope nari mfite
maze nzinga agahinda mpina umugongo nyura aho John yari amaze kunyura musanga hanze
nkimugeraho.
John – “Uuh? Bite se kandi ko nawe uje?”
Njyewe – “Niko bigenze, Brown abaye ibamba yanze kunyumva.”
John – “Urabeshya sha? Arabyanze burundu koko?”
Njyewe – “Arabyanze da! Basi iyo ampa umwanya byibura iminota ibiri yonyine, gusa
mbabajwe n’ukuri kugiye kunsaziramo atakumenye ngo nduhuke na we ave mu
icuraburindi.”
John – “Ihangane musore muto ndabizi, kuba Brown ataguhaye umwanya ubu ntabwo ari
ikosa rye kuko yababaye ubugira kabiri azira kutamenya ukuri ahubwo ikosa rikomeye
riri ku wamushyizemo ko adakwiye kukumva. Igihe kimwe umutima we numara gutuza
ndizera ko azagusanga akagutega amatwi, akakumva akayoboka inzira ikwiye.”
Njyewe – “Ahaaa! Murakoze cyane reka mbyizere.”
Twakomeje kuguma ahongaho njye na John amagambo yo yari make, hashize nk’iminota
makumyabiri tubona Mama Brown arasohotse adusanga aho twari turi aratubwira.
Mama Brown – “Mwihangane rwose ibimaze kuba nanjye birantunguye ndetse
biranambabaza cyane.”
John – “Mama Gaju, humura rwose wenda ubwo tutari duhari hari icyo Brown yemeye
gihumuriza umutima wa Nelson, naho njyewe buri gihe iyo nje hano mba niteze ariya
magambo ya Papa we.”
Mama Brown – “John, ihangane kandi ukomeze ube intwari, ntuzacike intege kuko
nanjye igihe nabaniye na Pascal nahoraga ndizwa buri munsi n’amagambo nk’ariya
yambwiraga, gusa ngakomezwa n’icyizere niremyemo umunsi ubuzima bwanjye buhinduka.”
John – “Mama Gaju, kwihangana ntibikama kuko isoko y’umugisha ihora ishaka aho
isohokera ngo idudubize ku washoboye guharanira gukama inshashi, komera rero kandi
icyatumye dusa nk’abavukana umunsi umwe kizigaragaza mu maso yawe.”
Mama Brown – “Nuko nuko shenge!”
Njyewe – “Mama, none se Brown yemeye kunyumva?”
Mama Brown – “Nelson, Brown anteze amatwi mubwira byose ariko yanze kwemera ko
byose ari ukuri!”
Njyewe – “Ooh, my God! Ngo kubera iki se Mama?”
Mama Brown – “Nelson, umwana wanjye yarashenguwe bikomeye, kumwemeza ukuri
bizatugora kuko buriya Brown yakundaga uriya mukobwa cyane kandi byose byabaye ari
hariya muri gereza byibura iyo aba ari hanze ngo bibe abibona.”
Njyewe – “Mama, Brown yanze kumva ukuri kwawe wowe Mama we wamubyaye yemera
ibinyoma bya Dovine koko?”
Mama Brown – “Ntako ntagize pe! Yari kukwemera iyo kuza mbere, ariko ubu nta
garuriro, gusa musabye kugenda akabitekerezaho mbere yo gutaha kuko biri mu minsi
mike, hanyuma akazaza yemeye kukumva.”
Njyewe – “Yabyakiriye gute se?”
Mama Brown – “Yewe, nabonye abyemeye ariko ashidikanya pe!”
Njyewe – “Oolala! Nubwo bizatinda ariko bizaba, niteze umunsi umwe Brown azongera
kunyizera tugakomeza urugendo uwamubyaye akadusanganira akaduhobera tugasubiramo ya
mateka.”
Mama Brown – “Yego shenge! Uwo munsi ni ukuri uzagere ngitera akuka!”
John – “Humura Mama Gaju, ahubwo reka twikubure dutahe ubuzima bukomeze.”
Njyewe – “Njyewe ariko ndabasanga mu rugo hari aho nyuze gato!”
John – “Ubwo se hari ahandi atari kwa wa mukazana wacu ra?”
Mama Brown – “Ayiga Mana, koko disi na we inkuru mbi yamutashyeho! Ubu se disi we
agatima karacyariho? Nelson, ngaho genda usigasire akababi kahoze gatoshye nugira
amahirwe ugasanga kataruma!”
Ako kanya nahise nsezera Mama Brown na John ntambika ngana ku muhanda ngo nshake
moto, ariko mpahagarara iminota irenga icumi ntayo mbona mfata umwanzuro wo
kumanuka n’amaguru.
Nateye intambwe ndende ndenga ikoni, ndenga irindi ngeze imbere gato nterera amaso
imbere ndikanga. Nabonye abantu babiri bahagaze impande y’umuhanda ariko ishati ya
karokaro y’umutuku umusore wari uri kumwe n’umukobwa yari yambaye ni yo yankanze.
Nokomeje kugenda ngeze nko muri metero ijana ngo mbagereho ntangira kugenda buhoro
nkubitwa n’inkuba mbonye ba bantu ari Gasongo na Dovine, bari kureba muri telephone
ariko batambonye nkomeza kubegera si nzi ukuntu Dovine yankubise amaso ahita
yiyamira.
Dovine – “Eeeh! Gaso, dore Nelson!”
Gasongo akibyumva yahise yikanga ahisha ya telephone yanjye bari bafite, ahita
avuga.
Gasongo – “Uuuh! Aho yaririye ntijya ihava, ubu se kandi noneho uzabeshya iki ko
mpibereye!?”
Dovine – “Gaso, ahubwo jyenda njye na Nelson tugiye kujyana kwa muganga gupimisha
umwana ngo barebe ko ameze neza mu nda!”
Gasongo – “Dore uko aza yeteta! Ubwo rero nawe ngo wakoze igikorwa cy’abagabo? Sha,
nzagusenya nta mahoro uzigera ugira warahemutse bigeze aha, nako buretse Brown
atahe.”
Dovine – “Gaso, byakire erega byarabaye none se Nelson we urabona atarabyakiriye
akaba aje no kundeba?”
Gasongo – “Ntacyo ntabona! Yarangiza ngo na hivi na hivi! Sha Nelson, amaherezo
uzicuza udupfukamiye, reka nanigendere njye kureba Brown.”
Dovine – “Genda sha, umunsuhurize umubwire byose kandi nyine yihangane nta kundi
byagenda.”
Njyewe – “Gaso, buretse kugenda gato!”
Gasongo – “Si ngaho! Ushaka no kunkubitira mu nzira? Ahaa! Reka nkubise nigendere!”
Dovine – “Gaso, jyenda nta ntambara nshaka, nawe koko ntuzi ko Nelson amfuhira
kubi?”
Ako kanya Gasongo yahise ahamagara moto yari iciye aho hafi arayurira acaho!
Mukurikiza amaso, mpindukiye mbona Dovine ari kunyitegereza aseka ari kurya urutoki
si nzi ukuntu kamere yazamutse mba mupyatuye urushyi ku itama, arazungera yenda
kwikubita hasi induru ayiha umunwa ku muhanda!
Dovine – “Ayi wee! Arankubise, wee!”
Njyewe – “Nari nagukubita se? Ahubwo reka…”
Nagiye kongezamo urundi Dovine atega amaboko mba ndigaruye n’amarira menshi akomeza
kuntera impuhwe.
Dovine – “Nelson, ntiwongere kunkubita ndagusabye, umwana wanjye ararengana
mbabarira wimwangiza!”
Njyewe – “Dovi, aho wanyirukankaniye ndarambiwe, aho ngiye kujya ngusanga hose
ngiye kuzajya nkubita!”
Dovine – “Eeeeh! Ngo unkubita! Nzavuga ko wambwiye ngo inda ntwite nyikuremo nkanga
none ukaba ushaka kunyicira umwana.”
Njyewe – “Nushaka uzabivuge na hehe n’ubundi ntacyo utakoze ngo usibe burundu izina
ryanjye, gusa urishuka sinzahera burundu, ubu nako…”
Nagiye kumwongera urushyi Dovine induru ayiha umunwa si ukurira noneho yivayo, aba
aranshakiye anyumiraho! Abantu bari aho hafi batangira gushungera, ako kanya hari
imodoka ya taxi voiture yacagaho mbona iragabanyije, iranahagarara havamo umugabo
n’akana gato. Ako kana kaza kiruka gasakuza ngo: “Ni Dovine Papa!” Karaza
karamufata karamukurubana nako gatangira kurira, ariko yanga kundekura.
Uwo mugabo akitugeraho twahuje amaso numva ubwoba bunzamutsemo, ahita ambwira.
We – “Eeeh! Utambwira ko ari umukobwa wanjye? Uuuh! Ibyo mbona ni byo cyangwa? Niko
sha….”
Akivuga gutyo Dovine yahise atangira gutaka cyane ngo mu nda hari kumurya, Se
abyumvise ahita aza amunkuraho ariko andeba nabi cyane.
Papa Dovine – “Niko sha, umwana wanjye yabaye iki?”
Nagiye gusubiza ako kanya Dovine andusha urusaku avuga cyane ngo.
Dovine – “Papa uwo ni wa musore Nelson nakubwiraga, yari aje mu rugo nza kumufata
hano none mugezeho mu nda haramfata, hari kundya wee!”
Njyewe – “Reka reka nta…”
Papa Dovine – “Eeeh! Burya bwose ni wowe sha? Ni wowe wanyangirije umwana?
Ndakubonye noneho, banza ufate hirya tumujyane kwa muganga ibindi biraza nyuma!”
Njyewe – “Reka reka ntabwo arwaye arabeshya, uyu mukobwa….!”
Papa Dovine – “Uvuze ngo iki sha? Uzi iyo umwana arize aho umubyeyi abyumvira? Aka
ni n’agasuzuguro!”
Nabonye Papa Dovine afashe umujinya ndacururuka mfata ku ruhande dusindagiza Dovine
tumwinjiza mu modoka amaze kugeramo.
Papa Dovine – “Wowe ko utinjiramo se?”
Njyewe – “Erega ibyo uyu mukobwa ababwira ntabwo ari byo njye nari umugenzi,
nihitiraga da! Ahubwo reka mbe ngiye mwihangane!”
Dovine – “Oya wee! Cheri humura ngwino Papa ntacyo agutwara!”
Papa Dovine – “Eeeh! Ari gutinya ku bw’ibyo yagukoreye none arengejeho no kwanga
kukujyana kwa muganga? Aka kaba ari agasuzuguro!”
Abantu bakomeje kuza bashungera ngiye gukata ngo nigendere agatima karanga ninjira
mu modoka, dufata umuhanda tugenda nta we uvuga usibye Dovine wasakuzaga. Bidatinze
tuba tugeze kwa muganga tuvamo dukomeza aho bakirira abarwayi kubera ukuntu Dovine
yasakuzaga, baba bamwihutanye muri urgence.
Njye na Papa we na ka kana twasigaye aho, hashize akanya ntekereza ibimaze kumbaho
ahita ambwira.
Papa Dovine – “Niko se sha, ubu iyo ntanyura hariya ngo mbone umwana wanjye mumenye
mutabare, ntaba akuguyeho?”
Njyewe – “Oya Mzee, Dovine ntabwo arwaye arabeshya!”
Papa Dovine – “Eeeh! Urongeye? Niko sha, nakugiriye imbabazi ntitwaba babiri none
utangiye no kunsonga? Mva mu maso ntarakwereka…!”
Njyewe – “Murakoze, mwirirwe neza reka mbave mu maso rwose nanjye nabishakaga!”
Nahise ngenda nihuta hafi kwiruka ngize ngo nsohoke, numva umuntu usifuye nica
amatwi ndakomeza ndagenda. Ngeze imbere gato numva umuntu umfashe ukuboko,
mpindukiye mbona ni umuforomokazi wari umaze gutwara Dovine, ahita ambwira.
We – “Ko wihuta kandi tugukeneye?”
Njyewe – “Eeeh! Muranshakira iki se?”
We – “Ntabwo ari wowe musore uzanye uriya mukobwa twinjije nonaha ra?”
Njyewe – “Dore Papa we nguriya aho ahagaze hariya genda muvugane!”
We – “Oya Papa we ntabwo ari we dushaka, ahubwo nashakaga ko umpa ibyangombwa byawe
tukandika amazina yawe ku ifishi tuvuriraho ababyeyi batwite!”
Njyewe – “Ngo ibyangombwa byanjye ku ifishi y’umubyeyi utwite?”
We – “Ko ugize ubwoba se ugatangira no kuvugishwa? Humura ntacyo aba ahubwo zana
ibyangombwa vuba babone kumurebera niba nta kibazo umugore wawe agize mu nda.”
Njyewe – “Ntabwo ari njye… nako ibyangombwa nabisize mu rugo kuko nje nihuta reka
nyaruke mbizane!”
We – “None se, nako nyaruka tube tumwitaho!”
Nahise ntera intambwe ndende ngeze imbere mfumyamo mpinguka ku muhanda, moto
nahagaritse yo yari igiye no kunyura hejuru! Feri ya mbere namurangiye guparika kwa
Brendah, nyuma y’imonota mike twari dushyitseyo mvaho ndayishyura iragenda ubundi
ndiruhutsa.
Maze kwiruhutsa nateye intambwe ndamanuka nkomanga ku gipangu bwa mbere, nkomanga
ubwa kabiri nkomeza gutegereza, hashize nk’iminota itanu mbona urugi rurakingutse
nkubitana amaso n’umwari wuje uburanga, my all and only lovely Girl Brendah!
Nahuje amaso na we disi mbona aye atukuye bintera ikiniga, yari afite intege nke
cyane ku buryo yari yishingikirije urugi, isura ye yari iteye imbabazi. Ako kanya
yahise arambura ikiganza nanjye njyana icyanjye ndinjira akomeza kumfata ukuboko
dukomeza kugenda afungura umuryango wo kuri salon, akiwufunga ahita ahindukira
arampobera hashira akanya gato mbona asutse amarira.
Nakomeje kumucigatira mu gituza nanjye sinamenye aho igitonyanga cyaturutse
natunguwe no kubona Brendah ampanaguye.
Brendah – “Nelson, ni wowe!”
Njyewe – “Ni njyewe ma Bella!”
Brendah – “Mana wee! Nelson, ntabwo nari nzi ko nakongera kubona amarira ariko
ibyishimo ngize nkubonye birwaniye kwigaragaza!”
Njyewe – “Oh my God! Bre, urakoze cyane kongera kwegama mu gituza cyanjye, muri
njye numvise nsohotse muri rya shyamba ry’amahwa ndetse ibikomere byose byomoka
mbyumva. Ubu ndumva ndi kuri ka gasozi kitegeye aho nitegereza bya bihuru nasize
inyuma maze nagukabakaba nkakumva. Ma Bella, izi ni inzozi z’impamo kuko noneho ndi
kumwe nawe!”
Brendah – “Yooh! Nelson, disi nari nkumbuye ya magambo yawe.”
Njyewe – “Bre, nanjye ndishimye cyane kuko nongeye kumva ya mpumuro yawe.”
Brendah – “Ahwiiii! Numvaga ntakurekura ariko karibu ngwino wicare.”
Njyewe – “Urakoze cyane ma Bella!”
Naratambutse ndicara, Brendah anyicara iruhande ndamwiyegereza ntangira
kumuhanagura amarira yamutembaga ku matama.
Njyewe – “Bre, sinshidikanya ko noneho ari wowe turi kumwe, ndakwinginze nkundira
untege amatwi wumve ukuri kuva mu mutima ugukunda.”
Brendah – “Ni ukuri ndakumva Nelson, igihe nzaba ntakumva ni uko amatwi yanjye
azaba atumva kandi icyo gihe nikiza uzandike ni ukuri nzasoma!”
Njyewe – “Wooow! Urakoze cyane. Bre, kuva wakwitsamura nkitsa umutima nkakubwira
ngo urakire nawe akansubiza ngo twese, natunguwe kandi nishimira byose byawe none
dore ubimpamirije aka kanya wongera kunyereka ko ukimfitiye icyizere.”
Brendah – “Nelson, njya kugukunda ntabwo nigeze ndeba ku bandi, naguhisemo njye
n’umutima wanjye twenyine, niba wibuka neza umunsi utazibagirana kuri njye umbwira
ko unkunda ntabwo wiriwe unsaba nanjye kukubwira ko ngukunda, ahubwo nabikubwiye
kuko ubikwiye ndetse ndeka amagambo mbikwerekera no mu bikorwa. Nelson, ni ukuri
urukundo nagukunze ntabwo uri urusabano ahubwo ni kimeza niyo mpamvu y’ibi byose!”
Njyewe – “Ooh! Ndabyibuka byose my Darling Bella! Buri munsi, buri ntambwe yawe
yanyerekaga ko unkunda by’ukuri. Umunsi ku munsi nabonaga umucyo wawe umurika mu
mutima kugeza na n’iyi saha ndawubona ukubitira guhosha umwijima uganje muri njye.
Ma Bella, ndi hano ngo nguhoze, ndi hano ngo nkubwire ukuri kose wowe wemeye kumpa
umwanya mu buzima bwawe.”
Brendah – “Yego sha Nelson, ndagukunda niyo mpamvu y’ibi byose, nubwo narira
nkihanagura ariko sinzarwana n’umutima ngo nshake kukwikuramo.”
Njyewe – “Urakoze cyane ma Sweetness!”
Brendah – “Ahwiiii! Ngaho mbwira nguteze amatwi!”
Ako kanya nikije umutima nitegereza Brendah mu maso, na we abona ko bikwiye maze
amfata mu biganza mubwira byose. Muri icyo gihe imbamutima z’agahinda zazamukaga
buri uko ngeze mu kanogo k’urugendo rwanjye n’abavandimwe, ndetse zikiyongera ngeze
kuri Dovine wasiribanze inzira zanjye.
Nakomeje kumubwira byose kugeza aho nari mvuye ako kanya, nsoje nkomeza
kumwitegereza na we andebesha ya maso meza asa n’isimbi risesuye, risumba ayo
nabonye, Brendah arambura amaboko amfata mu misaya maze arambwira.
Brendah – “Nelson, ndakwizera by’ukuri kuko nagukurikiye ntakuzi, ntabwo nigeze
mbaza abandi ngo uri nde, ahubwo nakwibwiye maze kugutahaho mbona icy’ingenzi
kiruta byose nifuzaga kumenya. Mon Nelly! Sinshidikanya ko ibyo umbwiye ari ukuri
kuko nzi ko ari wowe ufite ukuri kwa nyuma nari nkeneye kumenya!”
Njyewe – “Ooh, my God! Urakoze cyane bambe! Bre, wongeye kunyereka koko ko mbikwiye
kandi ntiwigeze ugora umutima wanjye ngo nicuze ko nahuye n’ikigeragezo ahubwo
unkomeje wese unyereka ko mu bihe byose ukiri Brendah unkunda.”
Brendah – “Ni byo Mon Nelly, uko niko kuri kwanjye.”
Njyewe – “Wow! Your Nelly, uzi ukuntu nari nkumbuye ako kazina?”
Mu gatwenge keza Brendah yansekeye atansetse nongeye kwishima bitavugwa, nanjye
ndamumwenyurira nkomeza ku mwitegereza na we ampemba ka kantu yanganuje ari uwa
mbere maze, envellope ikanshika no hasi ngo paa!
Tukiri muri ubwo bwiza nahoraga ndota, ako kanya hari umuntu wahise akomanga ku
muryango wo muri salon kure twari, twahise tuvayo Brendah ahita ambwira.
Brendah – “Maze cya wowe cyanyibagije gukinga ku irembo none abantu batangiye
kunyijirana, buretse ninza kirabimbwira neza, cya Nelson nkunda gusa!”
Njyewe – “Ooh! Maze ka wowe kamfata ukuboko kantwara mbibona, ariko nanirwa
kukabwira ko kibagiwe gukinga kubera ubwuzu nari ngafitiye, ka Brendah keza nkunda
konyine gusa!”
Twembi – “Hhhhhhhhhhh!”
Tugiseka, ako kanya wa muntu yarongeye arakomanga aba aribwo twibuka ko yari
yakomanze kare. Brendah wari wambaye udu training duto tumwegereye hasi no hejuru,
arahaguruka nanjye nkomeza kumwitegereza nirebera ukuntu Imana yitonze ikamutaka
imutanaga, maze ikitwa inenge ikakibikira ibiti n’ibikururanda.
Brendah agana ku muryango yageze imbere arahindukira, duhuje amaso aramwenyura
numva nahaguruka ngo musange ariko ndihangana nguma aho agifungura umuryango numva.
Brendah – “Yesu we! Gaso, aha uhageze gute?”
Ako kanya nahise ntungurwa koko no kumva ijwi rya Gasongo rivugira ku muryango, si
ukuvuga atangirira muri vitesse ya gatanu……[6/14, 09:35] +250 788 650 338: Episode
78: Martin yongeye kwikoma Nelson, Dorlene agaragaza ubutwari bukomeye
Njyewe- “Dorle! Ibyo uvuga ni ukuri?”
Dorlene- “Nelson! Ibyo mvuga ni ukuri ntabwo nkubeshya, burya nugera mu bibazo
nibwo uzabona inshuti yo kwizera, ntabwo nabona uko ngushimirira Aliane kuko
yabonye umuturanyi we atewe maze agaca munsi y’urugo agakandangira aho akotsi
k’abatabazi gacumbira maze nanjye ngacumbikayo ngakora igikwiye”
Njyewe- “Dorle! Niba hari abantu bantunguye mu buzima nawe urimo! Ntabwo nari nzi
ko itariki nk’iyi nakuvugisha ubwa kabiri mu buzima maze ukabwira amagambo
ampumuriza abo twavuganye byinshi batambwiye”
Dorlene- “Nelson! Bwa mbere nabanje kwica amatwi numva ko nta kwiterera mu byo
ntazi ariko aho umuntu abera umuntu n’uko atekereza, burya muri byinshi twumva
benshi tugatekerezamo bicye, hari ibyo amatwi yacu agumana maze akabihereza
ubwenge, noneho kuri njye kumva umuntu ugambanirwa byo ni sakirirego nagusha
n’umunwa”
Njyewe- “Woooow! Imana ishimwe yo yaguhaye ako gatima sha Dorle!”
Dorlene- “Yego sha! Hanyuma se sha Nelson urugamba urugeze hehe ko mperuka Aliane
ambwira ko nta nshuti n’imwe ugisigaranye?”
Njyewe- “Dorle! Ubu ndumva ikizere kigenda kiza buhoro buhoro kabisa kuko nabonye
abantega amatwi bakanyumva ndetse bakanyemerera kuzangaragira gitwari igihe
nikigera”
Dorlene- “What? Koko se Nelson?”
Njyewe- “Yes, of course! Kuri ubu ahubwo nibwo ndimo ngwiza inshuti, mfite ababyeyi
bandi hafi kandi intwari ziri kwiyongera umunsi ku munsi”
Dorlene- “Ooooh my God! Ubu Martin azakwirwa hehe koko? Gusa nubwo ufite ukuri
ariko witegure igitambo!”
Njyewe- “Ikihe gitambo se Dorle?”
Dorlene- “Martin araguhigira kutakubura! Ashaka kukwirukanisha ku kazi ngo ahubwo
umwanya wari uriho uzajyeho Gasongo!”
Njyewe- “Hhhhhhh! Mbega? N’uko ikibuga cyubatse?”
Dorlene- “Yego sha! Nonese ko usetse Nelson?”
Njyewe- “N’uko bitazashoboka Dorle!”
Dorlene- “Sha ibyo rero ni bicye mubyo nifuza kukubwira, ibindi byo ni igitabo
cy’ama pages menshi”
Njyewe- “Humura Dorle! Abaataka Martin na Dovine babanjemo tayari mukanya bamaze
guhabwa ikarita itukura, abo basimbura nabo rero nibo batahiwe, umukino si
intambara iyo ukiniye nabi mugenzi wawe bagushyira inyuma ukaba indorerezi da!”
Dorlene- “Ooooh! Byaba ari byiza ikipe yose isezerewe ikavamo nka Malawi”
Njyewe- “Hhhhhh! Dorlene noneho aranyishe Pepepe! Humura, ikiruta ibyo ni uko
nkwishimiye cyane kandi iteka ryose nzazirikana ko wambereye inshungu ukanyambura
umugayo ukangaragira ngashinga ngakomera”
Dorlene- “Urisanga sha Nelson! Gusa rero mfite n’amatsiko menshi yo kumenya aho
muba wowe na ba Aliane”
Njyewe- “Ooooh! Humura urahamenya kandi ni karibu urisanga kuko usanga
abagusanganira”
Dorlene- “Woooow! Maze nanze kujya muri hotel bari bambwiye kujyamo ngo nkunde nze
basi tumarane agahe gato”
Njyewe- “Ooooh! Ni iki kiguteye amatsiko menshi bigeze aho se?”
Dorlene- “Sha burya ntakubeshye hari abantu babana ukumva baguhaho, Aliane ahora
ambwira ukuntu muhora mwiganirira ku kazi, waba ufite ikibazo akagufata akaguhoza
akaguhanagura, yaba yagiye kure ukamugarura, yatsikira ukamusindagiza, yakwitsamura
ukamubwira ngo urakire, naho njye natekereza ukuntu nirirwa ndwanira na kiriya
gisaza muri bureau nkumva nakwimuka”
Njyewe- “Yooooh! Pole sha Dorle!”
Dorlene- “Ibyo biri mubyatumye nambarira urugamba maze!”
Njyewe- “Woooow! Byiza cyane Dorlene wacu! Ntabwo nzagusiga umunsi nzaba ngiye….”
Dorlene- “Urakoze cyane nubwo ntazi aho ariho”
Twese- “Hhhhhhhh!”
Twakomeje kugenda tuganira byinshi mbega byari ibyishimo bya babiri bahuje umutima
n’intego, ntako bisa kubona amaboko agushyigikira, kuri njye byanyongereye imbaraga
ndetse mbona bwa bukungu mpora nifuza ko busumba ubundi aribwo abantu.
Twakomeje urugendo bidatinze dusatira umurwa mukuru w’igihugu, umujyi turawinjira
duhagarara muri gare maze tuvamo twurira moto, iyo Dorlene yari ariho ikurikira
iyacu bidatinze tuba dushyitse muri quartier.
Tumaze kuva kuri moto twarazishyuye twinjira mu gipangu, hari mu kajorojoro ariko
twatunguwe no gusanga Aliane, Mireille, Isaro na Betty bicaye hanze byabindi cyera
twitaga gutarama.
Bakitubona babaye nk’abatunguwe, Aliane abatanga imbere baza biruka birenga
kuduhobera ahubwo baratwisosobeka ubundi Mireille akora mu mufuka wanjye akuramo
urufunguzo ajya kumbikira igikapu ibintu byankoze ku mutima nkabona kwisanzura
kudasanzwe kwakundi ubona neza umutima wisesuye uzira umwijima, ni ukuri burya
impano y’amateka yayindi ihora igaruka mu muntu ntihenda ahubwo buriya hakora
umutima ushaka ako kanya Aliane yahise agaruka,
Aliane- “Dorleneeee! Woooow! You are welcome sha!”
Dorlene- “Ni byiza Cherie! Maze ndahageze!”
Aliane- “Eeeeeh! Ubwo se wowe na Nelson muzanye gute? Nako murabimbwira neza!”
Twese- “Hhhhhhhhhh!”
Ibihe byari biri aho byari iby’ibyishimo, ibitwenge byari byose, twari muri stories
ziryoshye cyane mbega byari ibihe byiza, hashize akanya kuko igipangu twabagamo
kitafungwaga tubona urugi rufungutse twese amaso tuyerekeza yo ako kanya Aliane
ahita avuga,
Aliane- “Apuu! Ni Karekezi, Nelson! Nawe uvuge ko ntaho ujya maze ndore, natwe
twese twakaniye!”
Njyewe- “Nonese mvuge ko…”
Nkiri muri ibyo koko nahise mbona Karekezi aduhingutseho yihuta maze ahita avuga,
Karekezi- “Wa musore yaje ra?”
Aliane- “Eeh! Musanze aribwo akiza dore nguyu”
Karekezi- “Eeeeh! Bite musore”
Njyewe- “Ni byiza Boss! Hanyuma se?”
Karekezi- “So, nashakaga kukubwira, nako sinzi niba bagenzi bawe babikubwiye,
ndashaka ko muba muvuye muri zino nzu, umukiliya mushya nabonye yansabye ko mbanza
nkazivugurura akabona ubuzigura”
Njyewe- “Koko se ugiye kuzigurisha n’ukuntu…”
Karekezi- “Utagarura ya magambo yawe se kandi! Rwose biriya ntacyo bikurebaho icyo
dupfana ni ukuba mu nzu ndetse ukanyishyura ayanjye”
Njyewe- “Noneho ubwo uje kudukuramo akaba ari ntacyo tugipfana ubwo nshatse
nakuraburiza nkavuga ko ugiye kugurisha inzu zitari izawe”
Karekezi- “Kandi urihiga sha! Wamvuye mu nzira niba ushaka amahoro!”
Njyewe- “Nyamara unyitwayeho neza nakurangira umukiliya wa nyawe kandi ufite
agafaranga gatubutse akakugurira kuri detail ukareka kuyitanga ku kiranguzo”
Karekezi- “Wamenye gute se ayo barampa se sha? Eeeh! Nanjye buriya nayemeye
ngononwa”
Njyewe- “Kuko nyine utigeze uyivunikira, ntubyumva se nyine”
Karekezi- “Kandi sha urongera kumbwira gutyo turaba babiri, ubundi ibyo ubizi ute
ko ariyo yayo?”
Njyewe- “Banza uhakane ko ari ukuri? Burya ukuri mwanga ko kumenyekana bikarangira
ikinyoma mushyigikira kibashyiguye”
Karekezi- “Kandi sha wowe urihiga!”
Njyewe- “Ahaa! Reka ndekere aho wa mugani ntihiga nka wa mukobwa wabaga iwawe
wazize kwigisha umwana wibyariye”
Karekezi- “Ugize ngo iki sha! Unkoze mu bwonko, urankorogoshoye wee! Reka nze sha!
Ntuyiraramo ndakurahiye”
Njyewe- “Eeeh! Mbabarira Boss! Wenda uyimvanemo kuko nkubwiye gutyo ariko nanone
sinayivamo kuko ugiye kuyivugurura maze ukayitanga ku mafaranga macye nk’ariya
kandi mfite umukiliya ufatika”
Karekezi- “Ariko ubundi wa mugani uwayanga ra!”
Njyewe- “Reka uriya mureke, amazu n’ayawe kandi ntaho azajya, ba witonze uwo
mukiliya mfite azayigura imeze gutya kandi aguhe menshi aruta ariya”
Karekezi- “Eeeh! Niko sha! Uzi ko nari nkwivumbuyeho bitari ngombwa? Burya bwose
uri umuntu w’umugabo bigeze aho? Kora aha sha!”
Njyewe- “Ntiwumva se! Burya umugabo ni uwisubiraho kabisa, uzaba ubona ko wari
ugiye kwiba nabi”
Karekezi- “Yee? Ngo kwiba?”
Njyewe- “Eeeeh! I am Sorry Boss nari nshatse kuvuga Guhendwa”
Karekezi- “Eeeeh! Sawa sha! Reka mbe ngiye ubwo ubwirire uwo mukiliya wawe abe
tayari, uriya nari nabonye we nagende yashakaga no kumpenda, ahubwo nyibutsa nimero
yawe!”
Njyewe- “Ntiwumva se ahubwo! Ni 07…”
Karekezi- “Bakakwita Nelson!”
Njyewe- “Utyo!”
Karekezi- “Harya nawe ukorera ruriya ruganda rw’icyayi bano bakobwa nabo bakorera?”
Njyewe- “Yego Boss!”
Karekezi- “Uwari ugiye kuhagura nubwo ari kibamba wanyu ariko nagende, amafaranga
ni amahera”
Njyewe- “Uuuuh? Ngo Boss wacu? Wuhe se?”
Karekezi- “Ntabwo nibuka n’amazina ye, ahubwo reka mbe ngiye ahubwo muramuke
gahunda ni iyo kandi ntuzambeshye sha!”
Njyewe- “Yego Boss!”
Karekezi yahise azinga amakote acaho amaze gufunga igipangu Aliane akubita
igitwenge abandi nabo bongeramo ikindi nyoberwa ibibaye,
Aliane- “Hhhhhhh! Nelson! Sha uranyemeje umva ko i Nyanza bogeza! Uzi ko ntacyo
utamubwiye? Ahubwo se umukiliya umwijeje we uramufite? Ariko Mana we, abagabo
baragwira uriya we nsabiye umugore we”
Njyewe- “Alia! Ubundi abantu badatekereza iteka bahora bategereje ubatekerereza,
niba nzi ukuri kose kw’aya mazu se nabuzwa n’iki kumutekerereza nkamwereka ko
yibeshye?”
Mireille- “Yego ra! Nagende n’ubundi twari twabuze uko twirira”
Twese- “Hhhhhhhh!”
Ako kanya Betty yahise yikoza hirya atunganya ibyo atunganya maze azana aga plateau
kari kariho ibiryo dutangira kurya, dusoje Aliane anshyira ku ruhande maze
arambwira,
Aliane- “Nelson! Ko turara turi babiri babiri muri biriya byumba by’uriya muryango
tubamo, nta kuntu twasasa matela mu cyumba Gasongo yararagamo akaba ariho Dorlene
arara?”
Njyewe- “Alia! Koko uririrwa umbaza? Nta kibazo rwose arisanga”
Aliane- “Nelson! Ariko mfite impungenge ko…”
Njyewe- “Izihe se kandi?”
Aliane- “Erega Dorlene ni umukobwa mwiza, bishobora kugera nijoro wakwibuka ya
ntambuko ye ukabyuka ukajya kumureba da!”
Njyewe- “Hhhhhh! Alia! Ndumva impungenge ufite zifite ishingira umubwire akingishe
urusyo ariko aryame asinzire”
Aliane- “Hhhhhhh! Sawa!”
Twahise dusubira aho twari turi maze Aliane yongorera Mireille ajya gutunganyiriza
Dorlene icyumba hahandi Gasongo yararaga maze asoje bamujyana kuryama nanjye njya
kwihina iwanjye nsinzira nk’agahinja, nongeye gukanguka mu gitondo nyarukira douche
ntwimenaho ndagaruka nditunganya, nkiva muri chambre mpura na Dorlene duhuje amaso
arikanga,
Dorlene- “Eeeh! Bite Nelson! Ese twararanye sinabimenya?”
Njyewe- “Hhhhhh! N’ukuntu nagusinzirije kweli aka kanya uribagiwe?”
Dorlene- “Nanjye nkabona impamvu natinze kubyuka! Ubwo se iyo umbwira ko ubyutse
sha we?”
Twese- “Hhhhhhhhh!”
Tugiseka twahise twumva ijwi rivugira inyuma yacu duhindukirira rimwe dusanga ni
Betty,
Betty- “Ahaaa! Ndumva byari byiza! Dorle, Aliane yari antumye ngo nkubaze niba
warazanye amavuta yo kwisiga? Cyangwa mubwire ko urisigana na Nelson!”
Dorlene- “Oooooh! Wari ukoze sha! Humura amavuta ndayafite”
Betty yahise ahindukira aragenda Dorlene nawe ajya kwitegura mbona sinategereza
make up z’abari, muha urufunguzo maze nshaho nerekeza ku kazi.
Nagezeyo mbanza kwatsa telephone nihutira Online nandikira John mubwira amakuru
mfite yose ku mazu maze message zindi ndazireka nanga kurumbira kuri chat mu
gitondo, ntangira akazi n’imbaraga nyinshi.
Aliane yaje kuza asanga nkagerereye dukomerezaho ari nako tunyuzamo tukaganira
amasaha y’ikiruhuko yageze vuba, maze tukinanura tubona Martin yinjiye nk’iya
gatera n’imbere yacu ngo baa!
Martin-“Niko sha bite byawe?”
Njyewe- “Ni byiza Boss!”
Martin-“Umva mbese ngo ni byiza nta n’isoni! Ariko sha urashaka guhangana nanjye
ariko ndaje nkwereke aho mbera Maritini”
Njyewe- “Inka yanjye! Habaye iki se kandi nyakubahwa muyobozi dukunda cyane?”
Martin-“Nushaka ntuzankunde sha! Umva nkubwire ahubwo ushobora kumvira mu nzira
cyangwa nzakunyure hejuru sha Nelson? Erega umaze gukira utangiye kurya amakaroni
n’inyanya none utangiye kwisumbukuruza kuri njye Martin imfizi, nako ikimasa kinywa
amazi gishatse kikahuka bwije”
Martin amaze kuvuga gutyo njye na Aliane ntitwabyihanganiye twarasetse tujya hasi
abibonye umujinya ukomeza kumwica,
Martin-“Dore mbese! Nk’aho mwantinye muraseka gusa! Ariko ngiye kubereka uwo ndiwe
sha muri iyi minsi! Ariko ubundi ibaruwa warayibonye?”
Njyewe- “Ibaruwa ivuga iki se kandi? Cya gihe ugenda ugahera niyo wari ugiye kuzana
se?”
Martin-“Ceceka ahongaho se nyine! Ariko sha Nelson! Ubona njye ngana nawe? Nkugire
inama wange ugerekeho no kwanga ko nigurira inzu mfite amafaranga?”
Njyewe- “Uuuuuuh? Ibyo se kandi unzanyemo ni ibiki? Ariko ntabwo bintunguye
n’ubundi ibinyoma unyambika nibyo byinshi, gusa nzi ko bidateze kuzambera n’umunsi
n’umwe”
Martin-“Ugize ngo iki sha? Karekezi ntumuzi? Ntimuba mu nzu ze? En bon ni ukuvuga
ngo wamenye ko ari njye ngiye kuyigura rero ushaka kunyitambika, ndaje wowe nguce
hejuru n’uwo uzayigura mukubite inshuro ubone neza ko ndi umugabo sha”
Njyewe- “Eeeeh! Boss! Rwose ntabwo nari nzi ko ari mwe mugiye kugura iriya nzu pe!
Ariko niba iri ku isoko abaguzi ni benshi kandi ntibakumirwa”
Martin-“Ibyo urabivuga utarabona sha! Reka nze ahubwo nisuganye, ikindi kandi,
umenye ko ejo n’ejo bundi umuryango ugiye guhaguruka, uriya mwana wacu wangije
ukaba waramwihakanye ejo ukamuta kwa muganga ndetse ukavuga ko ushaka ko inda
atwite ivamo, nutemera byose uraje uwunnyemo”
Njyewe- “Yego rwose Uncle Dovine! Agatinze kazagaragara ni ukuri kandi ukuri guca
muziko ntigushye maze kukisasira imfizi, nako ikimasa kinywa amazi gishaka kikahuka
bwije Fiston akagitiza ikiraro”
Martin-“Ngo ngo… Ugize ngo iki sha Nelson! Urantutse, Alia ntubyumvise!”
Martin yahise asohoka yihuta yinjira mu modoka agenda yihuta, Aliane ahita
ahaguruka vuba aransimbukira nanjye ndamwishimira,
Aliane- “Wooooow! Urabikoze sha! Mbega! Azongere!”
Akivuga gutyo twatunguwe no kubona Dorlene yinjiye maze aza yihuta Aliane
aramusanganira,
Aliane- “Ooooh! Cherie ko ufite ubwoba bigenze gute?”
Dorlene- “Ahwiiii! Sha yari ambonye habuze gato pe!”
Njyewe- “Dorle! Ni Martin se wari ukubonye ko ari we uvuye hano?”
Dorlene- “Yego sha! Anshiyeho ndimo nza hano imodoka ye ndayimenya aragabanya
nshaka aho nihisha sinzi niba ari njyewe yarebaga!”
Aliane- “Humura sha wigira ubwoba, ubundi se uramutinyamo iki uriya mugabo
w’umuhemu?”
Dorlene- “Apuuuu! Si nk’ibyo byose se! Ahubwo nari nje kubabwira ukuntu byose
byagenze”
Aliane- “Yego sha Cherie! Ngaho se sha twibwirire, byagenze gute se?”
Dorlene- “Nyine cya gihe umaze kumbwira ukuntu Nelson ari mu makuba ya Martin na
Dovine nagize ubwoba pe! Noneho bwiyongera unsabye kugira icyo nkora ngo tumukure
mu mage nkanjye uba urikumwe nawe umunsi ku munsi”
Aliane- “Birumvikana sha!”
Dorlene- “Nkibitekerezaho umunsi umwe ari mu gitondo Martin yitaba telephone
aravuga ngo “Humura Cherie ibya Nelson ndaza kuza kukubwira uko byose tuzabigenza”
Maze kubyumva naritaye mu gutwi maze nkibaza icyo nakora Martin ahita ambwira ngo
telephone ye ifite ikibazo, ngo watsapp ye yarangiye ngo ninjye nzi iby’ama-
telephone ngo ni mufashe mushyiriremo indi.
Njyewe- “Eeeeh! Nuko umaze kuyifata se byagenze gute Dorle?”
Dorlene- “ Sha maze kuyifata nta kindi nakoze usibye kujagajaga hose, nagiye muri
Gallery ndeba amafoto, njya muri message ndasoma, njya kuri whatsaap byose
ndabireba maze ntangira gukuramo iby’ingenzi”
Njyewe- “Oooh! My God!”
Aliane- “Yego sha! Yuwiiiiiiiii! Dorle! Koko ubu nguhe iki?”
Dorlene- “Nihaye amafoto ya Martin na Dovine ntatinya kuvuga ko ari urukoza soni,
nkora screenshots ya message z’amabanga yabo maze byose ndangije kubibika nkora
download ya application yitwa call recorder nyishyira automatic ku buryo ibyo
azajya avugira kuri telephone byose izajya ibibika ndangije musubiza telephone ye
mubwira ko bambwiye ko bizakunda ejo”
Njyewe- “Ye? Dorle! Ndakwemeye uri uwa mbere ukanikurikira kabisa!”
Aliane- “Mana weeeee! Dorle mbega wowe! Hanyuma se sha nyuma byaje kugenda gute?”
Dorlene- “Ubwo nyine bwarakeye mu gitondo andamukirizaho telephone nanjye nihutira
kujya kubikura records zose nzohereza muri telephone yanjye maze nkora update ya
whatsapp ye yifuzaga muhereza telephone ye”
Aliane- “Yebaba wee! Dorle! Nako sinzi icyo nakubwira”
Dorlene- “Hhhhh! Umunsi ku munsi buri uko nafataga telephone ye dore ko yandarika
kubi nahitaga nohereza records zabo, ubu Online games zose za Dovine na Martin
kugeza ubu nzibitse kuri ino frash disk, mwakire muyibike kure niho hari abagabo
Nelson yifuza, ubu nta n’impamvu yo kumara umwuka abantu ngo bazaze
kugushinjura……………………………..
[6/14, 09:35] +250 788 650 338: Episode 77: Gasongo asebeye imbere ya Brendah aje
kumuteranya na Nelson kandi bari kumwe.
Gasongo – “Eeeh! Brendah! Ngwino umpobere ndagukumbuye sha!”
Brendah – “Reka? Gaso, urankumbuye se koko?”
Gasongo – “Bivugwa se ahubwo? Ngaho tambuka uze ungwemo ndumva ubwuzu bunzamukamo
ngaho busanganire.”
Brendah – “Eheee! Ndumva noneho bitoroshye, ese utabeshya koko urashaka kumpobera
Gaso?”
Gasongo – “Ahubwo watinze! Ni ukuri ukuntu nari nkukumbuye sinagukoza imbagara mba
ndoga Ruti!”
Brendah – “Ngaho reka nze nguhobere da! Ariko noneho ubanza utakintinya nka mbere
Gaso!”
Gasongo – “Oooh! Ntureba! Yambiiiiii!”
Brendah – “Hhhhhhh! Yambi!”
Gasongo – “Mbega ubwiza usigaye ufite? Niba ari uko wamenye ukuri ukagarukira
igihe? Niba ari uko umutwaro wari wikoreye wakuvuyeho? Ntabwo ari gusa kabisa!”
Brendah – “Ngo umutwaro? Uwuhe mutwaro se Gaso?”
Gasongo – “Nelson! Uririrwa ubaza?”
Brendah – “Si ngaho!”
Gasongo – “None se ko utampa karibu ngo ninjire twicare nkubwire n’ibindi, ukampeza
hanze?”
Brendah – “Aha se ubu siho hari frecheur Gaso? Reka twigumire hano nta kibazo!”
Gasongo – “Ubwo se, ariko rero nako, buhoro buhoro numenya agaciro ngufitiye
uragenda umpa karibu.”
Brendah – “Ntiwumva se, byiza cyane! Ko untunguye se Gaso?”
Gasongo – “Nari napanze kuza inaha uno munsi, hari gahunda nari mfitanye na Dovine
narangiza nkajya kureba Brown, ariko humura nawe nari nkwibikiye ni nayo mpamvu nje
hano!”
Brendah – “Reka da! Koko se?”
Gasongo – “Yego rwose. Bre, uri umukobwa mwiza ku buryo numva urugamba rwose
ruzagera mu mahina nkakubona, nzarwana inkundura simbe nka Nelson w’umugome gusa
wahemukiye umuvandimwe wamutoye akamukura ku mutaka akamujyana iwabo.”
Brendah – “Reka? Ariko uriya mutaka ubanza wari umugisha! Uzi ko nanjye ariho
namusanze!”
Gasongo – “Bre, ibyo tubyihorere ahubwo nkubwire ukuntu uriya mu Djama ari feke
sana!”
Brendah – “Ngo umbwire? Iki se kandi?”
Gasongo – “Yiiii! Nkubwire nyine byose nindangiza ngukorere naga surprise wumirwe,
erega njye Gasongo ndi rasta!”
Brendah – “Egoko Mana! Niba ari icyo kikuzanye urakoze ngaho ba ugiye ibyo wambwiye
cya gihe birahagije kandi n’icyo wari ugamije wakigezeho, ninjye nzi aho byangejeje
nta kindi nshaka ko urenza kuri biriya!”
Gasongo – “Oya icyo kurenzaho cyo nticyabura, ahubwo wowe ntega amatwi gusa uraza
kumenya byinshi utari uzi kuri Nelson! Uzi ko na mukanya avuye kureba Dovine ngo
bajye gupimisha umwana? Nta nubwo nari nzi ko yaje inaha.”
Brendah – “Hhhhhhh! Gaso, ndumva koko unzaniye amakuru ntari nzi ariko irorerere
ibyo nzi birahagije kandi nibyo binkwiye. Ubundi se ibyo bindi umbwira ndabimenya
kugira ngo bimarire iki Gaso?”
Gasongo – “Umva nawe ra! Kugira ngo nyine Nelson umuzinukwe burundu, kandi
ndabikubwira ngo ubimenye ni biba ngombwa akabihakana uzaze no kumushinja, ubwo se
urumva…”
Brendah – “Ariko ubundi Gaso, nta kindi upfa na Nelson gituma umwanga ndetse
kumwangisha n’abandi bikaba ari ko kazi ufite muri iyi minsi?”
Gasongo – “Umva Brendah na we ra? Ubwo se urumva umuntu umeze nka Nelson wowe
utamwanga urunuka ahubwo? Niba utaramwikuramo ahubwo wasigaye, ni nayo mpamvu erega
nje hano ndetse nkaba nkuzaniye, nako …ndakaguha umaze kunyemerera gutangira
ubuzima bushya nonaha!”
Brendah – “Ubuhe buzima se kandi Gaso?”
Gasongo – “Nyine urabona ukuntu Nelson yahemukiye njye na Brown, nawe, akarenzaho
agahemukira bikomeye umuryango wacu n’uwa Dovine, nako yahemukiye igihugu cyose,
ndagira ngo rero nkubwire ko kuva ubu twamuciye!”
Brendah – “Reka da! Koko se Gaso?”
Gasongo – “Cyane ahubwo, buriya aho uzajya umubona hose uzajye umuvugiriza induru!”
Brendah – “Gaso! Hari ibyo nari ndi gukora urakoze kuza kundeba ngaho ba ugiye!”
Gasongo – “Uuuh? None se ko uri kunyirukana ntakubwiye?”
Brendah – “Gira vuba ndi gukererwa erega!”
Gasongo – “Nyine nyuma y’uko uriya mu djama wa feke aguhindutse, urabona Brown nako
uramuzi, yenda kuva muri gereza kandi dushaka kukwiharira aho uriya muswa yometse
igikomere tukahomoza urukundo rushya. Uri tayari se?”
Brendah – “Hhhhhhh! Ubwo se ngo ngakundana na Gasongo?”
Gasongo – “Ko useka se, si byo? Ahubwo nari nakuzaniye na gihamya yemeza ko ubu uri
uwacu!”
Brendah – “Reka da? Ikihe gihamya se?”
Gasongo – “Do! Si ngiyi ya telephone yawe wari warahaye Nelson? Ndayikuzaniye rwose
ngo umwibagirwe burundu.”
Brendah – “Eeeh! Urakoze ngaho yimpe hano.”
Gasongo – “Akira rwose! Ntureba. Ahubwo se koko ndagenda ntageze mu nzu Bre?”
Brendah – “None se waje gusura inzu cyangwa waje kureba njyewe? Ariko niba
unabishaka injira da!”
Aho nari nicaye nitegereje neza umuryango maze ako kanya mbona Gasongo arinjiye
tugihuza amaso mbona arikanze, ahita asubira inyuma vuba vuba abwira Brendah.
Gasongo – “Eeeh! Bre! Uriya ni nde mboye mu nzu?”
Brendah – “Ntawe uzi se? Ni Nelson wanjye!”
Nahise mpaguruka ngo mbasange ku kabaraza aho bari bari mu kugerayo mbona Gasongo
arenga ku gipangu na telephone ku gutwi. Niba yari ari kwitaba nde? Sinzimbizi gusa
nasanze Brendah aseka cyane.
Nongera gutekereza byinshi mu by’ukuri Gasongo aho byari bigeze nta karurutega yari
akinshira kuko ibyo nari maze kumva aho byo byari ibindi. Nibajije aho urwango
rukomeye rwavuye nongera kubabazwa n’uko ampindutse twarakuranye ndetse akaba
agenda asiba utuyira niharuriye.
Ako kanya nashatse kumukurikira ariko ngisohohoka ku rugi rw’igipangu mbona
ikirenge yakibanditse ku kibuno arenga hiryaaaa! Brendah ahita angeraho
turamwitegerezaaa!
Gasongo arenze, Brendah amfata ukuboko twisubirira mu nzu turakinga ampereza
telephone Gasongo yari amaze kumuha mu byishimo byinshi twinjira mu bihe
by’umunezero utavangiye wa babiri.
Nashidutse ndebye ku isaha mbona saa kumi n’imwe zageze ndikanga dusekera rimwe!
Kuko nagombaga gutaha i Kigali, mpita mbwira Brendah ya magambo azajya ahora
yibuka, aramperekeza turasohoka tugeze ku muhanda mfata moto nerekeza kwa John.
Nkigerayo nasanze John yicaye muri salon afite impapuro, ndamusuhuza nicara aho
iruhande rwe.
John – “Bite se sha Nelson? Uwo mwana se bigenze gute?”
Njyewe – “Brendah wanjye ni inyamibwa anteze yombi nsubiza agatima impembero,
ansubizamo icyizere yongera kunyereka ko mbikwiye kandi ko akinkunda cyane.”
John – “Ntiwumva umwana w’umutima! Nuko sha komeza umube hafi se nzamugukwere
Gaju?”
Njyewe – “Ye? Koko se muravugisha ukuri?”
John – “Shyuhuhuuu! Ibyo ni nko kwitsamura kuri njye, banza utsinde urugamba gusa
nkwereke!”
Njyewe – “Ahaaa! Nuko mbona bitoroshye! Burya nafashe inzira ngo njye kureba
Brendah, mpura na Dovine mukurugutura amatwi nisanga kwa muganga mu buryo ntari
nzi!”
John – “Uuuuh? Ngo kwa muganga?”
John namubwiye ibya Dovine ndetse n’ibya Gasongo, amaze kunyumva yitsa umutima
azunguza umutwe ahita ambwira.
John – “Dovine we si umuntu ahubwo ni idayimoni! Ikimbabaza cyane ni uriya musore
wabaze nabi, nubwo akuze ariko akuriye ubusa. Koko yifate aze inaha azanywe no
gusenya? Nta kunsura, nta gusuhuza mama Brown ahubwo arirukira kwa Dovine? Wowe
tuza uraje ubone ukuri kwigaragaza.”
Njyewe – “Ni ukuri ndabashimiye cyane kandi mwandemyemo ikizere nifuzaga, nubwo
nsubiye i Kigali ariko nsubiyeyo nkomeye kandi noneho ndagaragiwe sinkirutse inyuma
y’abampunga.”
John – “Oya komera rwose ushikame ntacyo uzaba, dore na ya baruwa Martin yari
yanditse…”
Njyewe – “Eeeeh? Ko muyiciye se?”
John – “Ahubwo azibeshye gato ambaze n’udushwanyu twayo nubure dosiye! Nelson genda
utuze ukore akazi kawe kandi buri kimwe cyose ntuzagire icyo unkinga.”
Njyewe – “Murakoze cyane.”
Ako kanya nihinnye mu cyumba mfata utwangushye, ndagaruka nicara muri salon ndeba
numero za Mama Brown nkanda yes nshyira ku gutwi, anyitaba vuba mubwira byose
ndanamusezera ampa umugisha wa kibyeyi.
Nkimara kuvugana na we, John yankubise mu modoka feri ya mbere twayifatiye muri
gare tuvamo. John ubwe tujyana aho bakatishiriza ticket amfatira igera i Kigali
ntako byasaga mu maso yanjye.
Tukiva aho bakatishiriza ticket tujya aho imodoka zari ziparitse, mbona John
arahagaze nanjye ndahagarara.
John – “Buriya se ni we?”
Njyewe – “Eeeeh! Nde se? Gasongo se?”
John – “Ubu se yageze inaha gute? Nizere ko ataza iwanjye! Apuuu! Nta n’impamvu yo
kumwihisha!”
Njyewe – “Ni nde se mubonye mugashaka no kumwihisha?”
Nkibaza uwo John abonye, ako kanya natunguwe no kubona umuntu wambaye nka wa mugore
twazanye mu modoka, aza adusanga atugezeho koko mbona ni we.
Akigera imbere yacu yitegereje John cyane. John na we akomeza kumureba, amaze
gukuramo za lunettes z’umukara yari yambaye, mpita mbona ari wa wundi wadusanze mu
rugo kwa John agasiribanga Kiki.
Bakirebana ako kanya John yahise avuga.
John – “Nizere ko atari njye uje kureba!”
We – “John, Imana ishimwe nkuboneye hafi, nagushakaga ni ukuri kandi ndakwinginze
umbabarire umpe umwanya wawe.”
John – “Uranshaka se unshakira iki, ko njye nawe nta kintu tugihuriyeho? Ahubwo
widutindira turi kwihuta!”
We – “Oya John, mbabarira kuva naguhemukira ngahemukira n’umuziranenge nta mahoro
nigeze ngira, nabaye nk’umusazi ibyo nkoze byose ndabihubanya, ndakwinginze mpa
umwanya ngusabe imbabazi.”
John – “None se wifuza kumbwira iki? Nakubwiye ko uzampinguka imbere ari uko
unzaniye umwana nta kindi!”
We – “Rwose ibyo ndabyumva ni na yo mpamvu ndi ino, ariko rwose ntaho ntashakiye
ariko narahebye!”
Njyewe – “Eeeeh! Ntabwo ari mwebwe twazanye mu modoka ejo bundi ra?”
We – “Nanjye ndakubonye ndakumenya, cya gihe tumaze gutandukana buriya nagiye
nibaza aho nakubonye ariko ndahabura none mbonye uri kumwe na John nibuka ko
nakubonye iwe!”
John – “Reka kwitwaza uyu musore! Bagire ngo ugira impuhwe rero? Nelson
twigendere!”
We – “Ngo nde? Uveze?”
John – “Urambaza iki? Nawe ibuka nyine ko wanjugunyiye umwana umunsi uzamuzana
nzakumva.”
We – “Rwose mbabarira unyumve, ni ukuri nta mitungo ngishaka ahubwo buri joro ndota
mfukamye imbere y’umwana muto, ndakwinginze mfasha dushake umwana wacu mbone
amahoro!”
John – “Umva yewe! Ni wowe uzi aho wamutaye uzajye kumushaka wenyine kandi
mbisubiremo sinzongere kukubona mu maso yanjye uza n’umutwe gusa, twigendere sha!”
Njyewe – “Ariko uyu mubyeyi wamwumva afite ubuhamya bukomeye kandi niba
mwarabyaranye byaba byiza mufatanyije gushaka uwo mwana wanyu kuko ari we wenyine
uzabahuza.”
John – “Icecekere wowe ntabwo ubizi! Ahubwo ca hano twigendere imodoka itagusiga
tugahomba ticket yacu, urishinga iby’umugore wankoroze ngafata icyemezo cyo kubaho
njyenyine, nari nyobewe kubaho nk’abandi bagabo bihaye se?”
John yahise acaho nkomeza kwitegereza uwo mugore, John ahita ampamagara cyane.
John – “Nelson, ushobora kuza tukagenda?”
John akimara kumpamagara na none wa mugore yarikanze, ako kanya aba yicaye hasi
atangira kurira abantu batangira guhurura bambaza icyo abaye. John abonye abantu
bokomeza kuza aho twari ari benshi, na we araza akingeraho mpita mubwira.
Njyewe – “Mwagiriye imbabazi uyu mubyeyi koko mukamwumva nk’uko mwankundiye nanjye
mukanyumva ko umuntu ari nkundi.”
John – “Nelson, uyu mugore namwumvise inshuro nyinshi ndetse ntako ntamugize ariko
kubera umutima we wanangiye ahitamo gukomeza kubaho nk’uko yabagaho, nako reka
mbasigane nigendere, imbabazi zigira aho zigarukira izanyuma nzamugirira ni izo
kubona anzaniye umwana!”
John agikata ngo agende wa mugore yahise amufata ipantaro yanga kumurekura abantu
batangira gusakuza, mpita nunama mfata ukuboko wa mugore ndamuhagurutsa. John agiye
turamukurikira tugera aho imodoka yari iparitse akingura umuryango nanjye nkingura
undi turinjira twicara mu modoka.
John – “Nelson, ngaho jya gufata imodoka ugende ibindi ndabikemura.”
Akivuga gutyo nagize ngo nkingure ngende wa mugore ahita amfata arankomeza atangira
kuvuga cyane.
We – “Oya wigenda! John uyu musore muri kumwe ndashaka kumenya ibye kuko ndumva,
sinzi ukuntu meze!”
Njyewe – “Oya ihangane rwose dore bemeye kukumva njye mfite urugendo rurerure reka
mbe ngiye.”
We – “Oya! Mbabarira ndashaka kumenya impamvu John yagufashe mukabana kandi ukaba
witiranwa n’umwana wanjye nabuze none ubu nkaba nirirwa nirukanka hose mushaka!”
Njyewe – “Oya ibyanjye byose John arabizi reka ngende muvugane arabikubwira
nimunkenera muzambwira.”
We – “Oya ntabwo nkurekura! Erega rwose ndabinginze munduhure. John, wambabariye ko
nshiye bugufi imbere yawe, ni ukuri mbabarira dore mfukamishije amavi y’umutima
kuko nabaye nka cya gisimba kikurura ku butaka giheruka gitera amagi ubundi
ntikizamenye icyayavuyemo!”
John – “Wakabimenye se, igihe nakwingingiye imyaka ikaba ibaye ingahe urumva njye
ntari umuntu? Rata Nelson, kingura urugi ugende!”
Njyewe – “Murihangana se mwumve uno mubyeyi?”
John – “Genda humura ndamwumva.”
Njyewe – “Ko hari icyo nashakaga kumubaza se mwanyemerera koko nanjye nkaba
mpagumye?”
John – “Nelson, ushobora gukingura umuryango ukagenda ukajya mu modoka ugataha i
Kigali?”
Ako kanya nahise niyaka wa mugore ndasohoka nkubitaho urugi nkomeza njya aho
imodoka zijya i Kigali zabaga ziparitse, nsanga iy’ako kanya aribwo bayikuyeho
icyapa ntanga aga ticket vuba vuba ndinjira. Ngeze mu modoka banyereka aho nicara,
imodoka ihita ihaguruka.
Nahise mfata telephone yanjye nari nkumbuye, ndayifungura mbona ngo battery low
ihita inazima, numva ndababaye mpita nongera ndayibika negama mu ntebe ako kanya
numva umuntu utatse.
We – “Oooh my God! Urantonetse we!”
Akivuga gutyo nahise mpindukira vuva ndeba uwo ari we nkubitana amaso na Dorlene
ndikanga!
Dorlene – “Hhhhhhh! Mbega wowe!”
Njyewe – “Dorlene? Ni wowe kweli nari nicaye iruhande sinkubone? Ubanza nshaje si
gusa!”
Dorlene – “Hhhhhh! Nanjye nakomeje kukwihorera ngo ndebe ko umbona, wegamye
ndataka!”
Njyewe – “I am sorry basi niba ngutonetse ntabwo nzongera, ni ukuri ntabwo
nabishakaga.”
Dorlene – “Nabeshyaga rata! Nagira ngo ngukange! Ndi muryerye pe!”
Twese – “Hhhhhhhhhh!”
Njyewe – “Aha n’i Kigali se?”
Dorlene – “Yego sha Nelson! Ahubwo ngize chance ndakubonye nari nzi ko muri iyi
minsi ibiri ngiye gukorera hariya nzagushakiramo umwe tukaganira.”
Njyewe – “Ntiwumva se! Birikoze dore turanajyanye, ubu se wanyibukaga kweli?”
Dorlene – “Sha burya ntabwo njya mfa kwibagirwa umuntu wanyuze imbere ariko wowe
byo ni akarusho kuko nkumva kenshi mu matwi yanjye.”
Njyewe – “Inka yanjye! Ngo unyumva kenshi mu matwi yawe?”
Dorlene – “Yego! Buriya nkorana na Martin kandi dukorera muri bureau imwe, muri iyi
minsi rero Nelson asigaye yarabaye Nelson! Kuri telephone ni we, ibiganiro ni we,
sinakubwira! Gusa ikimbabaza nuko byose ari umugambi mubisha uri kumucurirwa!”
Njyewe – “Oooooolala! Dorle, ntabwo untunguye ibyo mpora mbyiteze, buri uko ryamye
mbura ibitotsi, nasinzira ngashiguka, ntegereje uwo munsi ariko mfite ikizere ko
kwa kuri twavutse dusanga, guca muziko ntigushye kuzasibura utuyira twanjye
twasibwe n’ikinyoma nambitswe.”
Dorlene – “Nelson, ndashaka kukubera Malaika nk’umwana wavutse nkanjye, ni ukuri
kose ntabwo nabona bagiye kukumanika ngo nzane umugozi, humura kandi ukuri mfite
kuzaguhagurutsa uhagarare abandi bicaye.”
Njyewe – “Eeeeh! Dorle, uravugisha ukuri?”
Dorlene – “Nelson, humura kandi unyizere pe! Wagize amahirwe ugira Aliane akugira
inshuti nanjye nifuje kugira. Iteka iyo numvaga uvugwa mu matwi yanjye nahitaga
muhamagara akambwira byose, ntabwo ari uko yari injajwa ahubwo yaranyingingaga ngo
nkore ibishoboka tugukure mu mazi abira kandi koko nagerageje kubikora.
Ubu tuvugana uraje ubone OnlineGame………………………”[4/26, 6:53 AM] Jaen Pour: Episode 83:
Gasongo na Dovine urubwa rurababereye. Martin yerekeza mu gihome
Afande- “Dore ishyano re! Ubwo se
Telephone utabona mu isakoshi urakuramo inkweto ngo uyibonemo koko? Hhhhhh! Noneho
ndumiwe kabisa”
Dovine- “Ntabwo mbyemera! Telephone yanjye barayibye wee! Kandi ibyo aribyo byose
ni Nelson wayibye kuko yari irimo ibimenyetso byose bimushinja ko ariwe wanteye
inda ntwite”
Papa Dovine-“Uti barayibye? Wowe na Nyoko mwirwarize! Babiba telephone irimo
ibimenyetso mureba hehe?”
Mama Dovine- “Ahaaa! Njyewe se ibyo by’ama-telephone nari mbizi? Aragira kunsebya
akanshyira ku karubanda bose bakanshiraho imigani, yarangiza ngo ama-telephone ye
barayatwaye? Niko muko, wabonaga nari kugira kukuraraho nkagerekaho no kukurindira
ama-telephone?”
Papa Dovine-“Njyewe ibyo ntimubimbwire nta nubwo nshaka kubyumva, nta soni njye
mukanyiriza mu makosa yanyu mwarangiza ngo mubuze telephone? Dore Uko bareba gusa”
Dovine- “Nelson! Urayizana ni wowe wayitwaye, cyagihe unzana kwa muganga ni wowe
wayikuye mu mufuka w’ipantaro yanjye, ushaka kuyimena ngo ibimenyetso bisibangane,
ntabwo mbyemera urayizana…”
Dovine yakomeje kumfata anzunguza asakuza cyane ndetse arira ngo muhe telephone ye
ibintu bikomeza kuba ibindi, abantu bose bari bari aho bareba nkomeza kuvuga ko
ntaho nigeze mpurira nayo ariko umukobwa akomeza gutera induru ndetse Gasongo nawe
ahita amufasha,
Gasongo- “Oya nayizane arayifite ndabizi, ndabyibuka byose mubwira ko uyu Dovine
afite ibimenyetso by’ibyo bandikiranye online yahise ambwira ngo nzamushuke mwibe
telephone nyizane tubisibe”
Dovine- “Arayizana niwe wayitwaye njyewe simbyemera”
Afande- “Ceceka wa mukobwa we hano ntabwo ari muruririro, wari uzi ko kurira cyane
ataribyo bigaragaza ukuri? Ubwo se uwagufunga amarira ntiyagushiramo?”
Dovine- “Oya wee! Mumfunga kandi ntwite? Nanzanire telephone yanjye”
Papa Dovine-“Uuuuh? Niko Dovi! Ntabwo ari wowe wampamagaye kare umbwira ko Police
ije gufata uyu musore ra?”
Njyewe- “Afande! Rwose ha umwanya ukuri kwivugire, ubu koko uyu musaza yabeshyera
umwana yibyariye? Ikimbabaje ni uru ruhara ruyaga hejuru y’ikinyoma cy’umwana gica”
Afande- “Umva muko! Mira ayo marira vuba se! Ibimenyetso ntimubibuze? Ubwo uyu
musore ararengana rero ngiye kumureka yigendere!”
Martin-“Oya Afande! Rwose uyu musore yarayimuteye njye ndabizi neza! Inda y’uyu
musore ntabwo iba imeze nk’izindi ndayibonye ndayimenya”
Afande- “Yampaye inka data! Hhhhhhh! Ngw’iki? Ngo urayibonye urayimenya? Ariko uyu
mugabo ni gusa?”
Aliane- “Afande! Njye nkorana n’uyu musore Nelson, rwose ibyo bamushinja ni
ibinyoma byuzuye n’ubugome bukomeye, uyu Martin yasohokanaga n’uyu mukobwa kenshi
ndetse inshuro imwe njye na mugenzi wanjye witwa Dorlene twari tuhibereye ntacyo
tutiboneye”
Dorlene- “Ninde umvuze? Ngo Dorlene se yakoze iki?”
Ako kanya tucyumva ijwi rya Dorlene twese twarahindukiye tureba inyuma tubona koko
niwe, atera intambwe aca impande ya Martin amureba mu mutwe dore ko yanamusumbaga
akomeza aza imbere aho twari turi,
Aliane- “Dore tugize amahirwe nawe araje, uyu ni Dorlene nababwiraga, nawe
yambariye itabaro kuko yabonye akotsi k’intabaza Nelson yacumbesheje”
Dorlene- “Wahora ni iki ko nkimara kubona message yawe mfashe moto iva i Kigali
ikagera inaha?”
Aliane- “Nari nkibabwira Afande! Dufite ukuri kose, turabizi neza uyu Martin
yamenyanye na Dovine bahujwe n’umusore witwa Sam, nyuma baje gucudika bakajya
banasohokana kenshi ndetse bakanaryamana”
Martin-“Ceceka Alia! Rwose wimparabika ubu wowe ibihumbi ijana by’igisebo
wabyemera?”
Aliane- “Oya reka ukuri kujye hanze iyaba wari uzi ko guca mu ziko ntigushye ntabwo
uba wagiye kwihamagariza Police”
Martin-“Oya! Oya urambeshyera rwose! Ibihumbi Magana atanu y’igisebo koko se wowe
urabona atari byinshi?”
Afande- “Niko wa mugabo we ibyo ni ibiki uvuga? Ushaka gutanga ruswa?”
Martin-“Oya Afande ntabwo nshaka gutanga ruswa rwose ahubwo hari amafaranga nari
murimo reka nyaguhe ariko ureke kumbeshyera”
Ako kanya Martin yahise akora mu mufuka akuramo umufungo w’inoti awupfumbatisha
Aliane ariko ntiyawufata ugwa hasi wa mu police wundi ahita ayafata,
We- “Eeeeeh! Afande! Amafaranga uyu mugabo afumbatishije uyu mukobwa akayanga ni
ruswa!”
Afande- “Ntibishoboka! Niko nta soni ufite uratinyuka ugatangira ruswa imbere yacu,
Police! Ndashaka kumubona wamwambitse, fanya haraka!”
We- “Yes Sir!”
Afande mukuru amaze kuvuga gutyo Martin yashatse gusohoka yiruka wa mu police aba
aramusingiriye amufata amaguru bikubitana hasi baragundagurana ariko ubusaza bwa
Martin buranga buramusahura Umupolisi amurusha imbaraga ararimwambika amugarura aho
twari turi,
Martin-“Oya rwose mundeke ntabwo ari ruswa nari ngiye kumuha ahubwo ni ayo nari
murimo, ni ukuri kose mureke kumfunga ndatwite nako ndarwaye”
Afande- “Hhhhhh! Iki kigabo ariko ntabwo cyuzuye! Nta soni uratinyuka ugashaka
kurwanya Umupolisi uri mukazi? Ndaje ngukarange ahubwo wumirwe, umugabo asaza
yanduranya koko?”
Martin-“Afande rwose mumbabarire…..”
Ibyo Martin yavugaga byose byari amatakirangoyi, byari byarangiye Afande mkubwa
yari yafashe icyemezo ntakuka, Dovine akibona Martin yambaye ipingu induru yayihaye
umunwa noneho si ugusakuza yivayo.
Dovine- “Oya rwose Martin mumurekure ararengana ntabwo yari agiye kumuha ruswa, ayo
mafaranga ndabizi yari ayamurimo”
Aliane- “Hhhhhh! Uhore wiyumvire, ibyo wabikuyehe se Mada? Baraje ahubwo namwe
babambike amapingu kuko muri abagome babi! Uncle wawe Martin se umugiriye impuhwe?
Ihangane niwe wizize nk’uko nawe ugiye kwizira dore aho wahereye wihiga”
Papa Dovine-“Uuuuuh? Ngo Uncle wa Dovine? Ibyo se kandi bivuye hehe? Reka reka uyu
mugabo ntawe nzi!”
Dovine- “Papa! Nonese ntabwo wari ubizi ko uyu ari Uncle wanjye kuri Facebook!”
Dorlene- “Hhhhhh! Ni kuri Facebook nyine! Mbega umukobwa w’umutamutwe, koko
n’ukuntu uri baby face ukemera uyu musaza ukubyaye hanze aha hari ama Bogali kweli?
Ariko nawe byaguteye isoni ni nayo mpamvu wari ugiye kwizingiraho Nelson, basi se
iyo ubaga ukifasha ko n’ubundi uri gushonga ushira nk’isabune? Gusa disi mbabajwe
n’uwakubyaye usiize urubwa mu bandi babyeyi”
Papa Dovine-“Ariko njyewe hari icyo ntumva, murashaka kumbwira ko uyu mugabo ariwe
wantereye umwana inda?”
John- “Muze! Byakire erega niko kuri kutugenza hano! Kandi wihangane kubw’umukobwa
wawe ukubereye ikirumbo, nawe Bwana Martin genda urebe icyo abandi bakurushije
kandi n’undi munsi ntuzakinishe guhembera ikinyoma kuko cyuma no mu mvura y’itumba,
urabona ikosa rimwe icyo ribyaye? Ugiye guhamwa n’ibyaha uruhuri, yababababa!”
Afande- “Uuuuuh? Bite wowe musore tugufashe iki?”
Afande akivuga gutyo twese twarahindukiye tureba inyuma maze ntungurwa no kubona
Fiston,
Fiston- “Afande! Nari nje gusinyisha igitabo cy’abaraye muri lodges”
Afande- “Eeeeh! Ok nubwo uyu munsi watinze ariko zana ngusinyire ugende”
Fiston- “Inka yanjye? Yee? Nelson! Ko wambaye ipingu? Eeeeh? Dore na Martin yicaye
hasi!”
Martin-“Wakoze ibyo ukora ukagenza se ibindi birakureba?”
Fiston- “Ihangane ndabona wowe n’umugore wawe ahari mwagize ibibazo, uzi ko koko
mudaheruka kuza kuduteza imbere? Dore muheruka kuza…..reka ndebe ra?”
Dovine- “Ariko wa musore we wowe uteye uturuka hehe? Nta n’isoni ngo uraza kwivanga
mu bibazo utatumiwemo, sohoka se nyine?”
Afande- “Eeeeh! Acha kidogo! Niko sha, ngo uyu mugabo n’uyu mugore we baheruka
kuguteza imbere ryari?”
Fiston- “Eeeeh! Afande, ko ari ejo bundi ra? Reba ni nko ku itariki eshanu gutyo”
Fiston akivuga gutyo koko Afande yatangiye gushaka abo ku itariki eshanu tubona
arikanze maze ahita asubira inyuma arasinya maze asubiza igitabo Fiston,
Afande- “Urakoze sha! Ngaho igendere!”
Fiston- “Oya ntabwo nasiga umuvandimwe hano mbona yambaye amapingu ahubwo se yakoze
iki?”
Gasongo- “Afande! Rwose njye na n’ubu ndahamya ko aba bose bari kuza ari
abashinjabinyoma Nelson yashatse nk’uko nanjye yari yampisemo ariko nkabyanga, reka
iby’uyu musore tubishyire ku ruhande n’ubundi ntabwo tuzi aho ateye aturuka, ubundi
se murahera hehe muvuga ko Martin ariwe wateye inda Dovine? Afande! Mubafunge iryo
ni isebanya n’ihohotera”
Afande- “Ariko se wa mugani mwe hari ibimenyetso mufite byerekana uko kuri mufite?”
Aliane- “Afande! Birahari rwose! Uretse n’ibyo uriya musore abiyerekeye mwakire
niyi flash disk mwibonere online Games twafashe mu rwego rwo kwambarira uru
rugamba, ikoranabuhanga erega ryaje ngo tumenye ubwenge! Uzasigara azaza
aryirukankana nka Martin”
Afande- “Uuuuuh? Koko se ibyo uvuga ni ukuri?”
Njyewe- “Afande! Uraza kubyibonera neza ko ukuri ari nk’igiti gishibuka gitoshye
kikihanganira izuba ry’igikatu kigashora imizi no ku rutare ariko kigashyirwa
kibaye inganzamarumbo maze inyoni zose zikanezezwa no kukigwaho ndetse n’abantu
bakishimira kucyugamamo agacucu,
Aba ureba bahamya ukuri ntawe nemereye feza cyangwa ibikoroto ahubwo bamenye ko
umwanzi yacanye amaremare bakinga ibiganza ku maso yanjye maze acaho tumureba, none
ubu aho yatwirukankaniye natwe ubu ni mbiri mbiri kandi ndabona yafashwe
n’umushibuka.”
Afande- “Uuuuh? Niko se sha musore, burya bwose wakomeje kwituriza ufite amagambo
avuze byinshi nk’ayo? Reka nze ndebe ibiri kuri iyi flash mumpaye wasanga koko
hariho ukuri”
Afande yafunguye computer maze ashyiramo flash disk tuguma gutuza dutegereje ko
atangira kureba hashize akanya atangira kwitegereza Martin na Dovine yongera areba
mu mashini hashize akanya aba akubise ikivugirizo ariyamira,
Afande- “Yebaba wee! Uzi ko ari bo? Eeeeeh!”
Afande yakomeje kwitegereza byose maze ahindukiza computer Dovine, Gasongo na
Martin ndetse n’ababyeyi ba Dovine bayirundiramo bagikubita amaso amafoto ibintu
biba ibindi,
Papa Dovine-“Ntibishoboka ibi mbona nibyo cyangwa ndarota?”
Mama Dovine- “Bakobwa bakowe ubu ndabigira nte mwo kabyara mwe wee? Ijuru ko
ringuyeho ndakwirwa hehe? Uzi ko ari Dovine wanjye wambaye ubusa n’uyu mugabo?”
Dovine- “Oya Mama ntabwo ari njyewe, ariya mafoto ntabwo ari ayanjye ni ukuri
barambeshyera”
Papa Dovine yahise akubita urushyi rwiza Dovine yizengurutsa nka kabiri agiye
kwikubita hasi wa mu Polisi aramufata,
Papa Dovine-“Nta soni ugira wa cyo ntazi we? Uratinyuka ukambeshya ukankoza hasi
hejuru n’uburaya bwawe? Reka nze nkwereke”
Papa Dovine yagiye kongera kumukirigita mu matwi nako kumukubita Afande
arahagoboka,
Afande- “Rekera aho Muze! Ibyaye ikiboze irakirigata have utangiza umwana atwite ni
umuziranenge”
Papa Dovine-“Oya reka mwereke! Nako…”
Papa Dovine yahise ahindukirana Gasongo atangira kumujwigiriza atitaye kubipfuko
byari bimwuzuyeho,
Papa Dovine-“Nta soni wowe n’iriya ndaya mukamfata mukangira ikigoryi? Reka
nkumvishe…”
Gasongo- “Oya wee! Mbabarira Muze! Mbabarira barabeshya ariya mafoto ntabwo ari
aye! Ndeka rwose winiga…”
Umusaza yokomeje guta Gasongo uwa kajwiga iyo batamufata kari kabaye avuye kuri
Gasongo yadukira Mama Dovine nawe agiye kumukubira John arahitambika,
John- “Muze! Ibyo ukora ntabwo ari byo, Mama w’umwana ntabwo agomba kuzira uburara
bwe, ahubwo mufatanye mwakire ibyo mutabasha guhindura”
Dovine- “Gaso! Nta soni kungambanira wa kigoryi we? Aya mafoto na message si wowe
wabinyibye? Buretse nkumene urutwe…”
Afande- “Inka yanjye! Musubiranyemo se kandi?”
Dovine nawe yihimuriye kuri Gasongo atangira kumutoneka undi nawe urusaku ruba
rwinshi Afande yongera gukiza Dovine yicara hasi arira yigaragura,
Afande- “Dore uko bareba! Nta soni? Ahubwo mwicare hasi mwese ntabwo munshika”
Gasongo- “Boss! Mpereza ayo unsigayemo dore n’umwanya wa Nelson wanyemereye ntawo
nkibonye!”
Martin-“Ceceka aho se nyine! Urabona ibi nambaye mu maboko ari zahabu?”
Afande- “Umva wowe w’ibipfuko, ushobora kwicara hasi?”
Gasongo- “Oya weee! Afande Reka mbanze njye kunyara ndumva nkumbwe”
Afande- “Acha ivyo! Ahubwo n’utinda urabanga inda ku kiyiko”
Ako kanya Gasongo yahise aturumbuka agitera ukuguru hanze aranyerera yikubita hasi
urukweto ruvamo wa mu Polisi amufata ishati ahaguruka yiruka iratatamuka imusigara
mu ntoki ayabangira ingata n’agatuza mu muhanda yambaye urukweto rumwe.
Njyewe- “Yebaba wee! Afande! Mwankuyemo ipingu nkamwirukankaho ntaducike koko?”
Afande- “Reka reka uriya ni bihehe! Ashobora no kwiruka akanagonga isi, ubu se
uriya twakwirirwa tumurasa amaguru koko hejuru y’umunwa we?”
Papa Dovine-“Ariko mwari muzi n’ikindi? Ndagiye, Dovine wowe na Nyoko nihagira
usunutsa ubuzuru iwanjye ndamuha isomo atazibagirwa”
Ako kanya Papa Dovine yahise asohoka agenda yihuta Mama Dovine nawe atangira kurira
cyane,
Mama Dovine- “Mana wee! Ubu se koko mbigize nte? Dovi! Urabona ibintu unkoreye?
Uranze uransenyeye koko?”
Dorlene- “Yoooh? Ihangane Mama, umwana wawe yanze kumva no kubona none dore icyo
iminsi imweretse”
Mama Dovine- “Ubu se koko ndazibandwa nzerekeza hehe koko? Ubu se nsubire iwacu
kubera uyu mukobwa w’ikirara wanze kumvira uwamwibarutse akamugira ku gise
akamuhangayikira? Puuuuu! Ndakuvumye uzangare ubure akeso n’umutsima”
Mama Dovine amaze kuvuga gutyo yahise asohoka aragenda Dovine nawe si ukurira
amarira ayatura Martin,
Dovine- “Urabona ibyo unkoreye? Urabona urwo unyishe, dore uko areba, ikigabo
cy’ikigome gusa”
Martin-“Uuuuuh? Urandirira se ngo bigende gute? Hari umugozi nagushyizemo njyewe?”
Dovine- “Ceceka winsonga Martin! Uri umugabo mubi! Wansanze Online utangira
kumbwira ukuntu uri inshuti ya Papa, ndetse ko ariwe waguhaye numero yanjye ngo
uzajye ungira inama, burya bwose warambeshyaga wazihawe na Sam?”
Martin-“Uuuuh? Nazihawe na Sam nyine, ubwo se wumvaga umuntu urusha ise w’umwana
imbabazi aba adashaka kumurya nyine?”
Dovine- “Ayiwee! Nuko umbwiye koko Martin?”
Martin-“Nuko nkubwiye nyine, erega wabonye imbwa wubaka ikiraro ubagarira yose ngo
uri online none nyine muri yose iryeze uraribonye, si akabuto nakubitsemo se?
Hhhhhh!”
Dovine- “Mana weee! Ubu se koko mbaye uwande?”
Martin-“None ko wari kuba uwa nyoko akaba akuvumye uragira ngo mbigenze nte? Gusa
ikibabaje nuko online nagukuye ari nayo imfungishije, yewe biryoha biryana koko!”
Dovine- “Basi mbabarira umpe yayandi wanyemereye kuzanshingiramo Alimentation njye
gutangira ubuzima dore umuryango uranyanze”
Martin-“Hhhhhh! Ngo basi mpa nyo nyo..! Mva imbere nawe ugende uyakorere akuvune
nk’uko yamvunaga nkaza kukuruhukiraho, ubutaha uzamenye ubwenge”
Dovine- “Mana weee! Koko ni uko umbwiye?”
Martin-“Nta kenza k’abagore koko? Ubu koko mfunzwe nzira iyi ndaya y’umukobwa? Mana
we? Ubu se umugore wanjye nabimenya nzamubwira ngo iki?”
Dovine- “Ayiwee? Martin ufite n’umugore?”
Martin-“Ziba aho se nyine! Urashaka kubimenya se ngo bikumarire iki? Ahubwo
nzibeshye numve waje kunteshereza umutwe umugore nzakwereka aho mbera Martin
njyewe”
Dovine noneho si ugusuka amarira yivuyeyo, Afande akomeza kumwitegereza maze ahita
anyegera menya icyo gukora ntega amaboko afungura amapingu maze ahita avuga,
Afande- “Ihangane musore muto, uzakomeze ubagarire cya giti cy’ukuri wavuze imyato
abazagerageza kukirwanya bazajya chini abandi basige inkweto kuri station ya police
batahe i Kigali n’amaguru bambaye inda gusa”
Twese- “Hhhhhh!”
Afande- “Ariko ubutaha uzajye ugendana ibyangombwa!”
Njyewe- “Afande rwose bwari ubwa mbere nari mbyibagiwe ariko nanone ubanza ari
Akanzu k’Imana kuko sinshidikanya iyo mba mbifite film yari kuba yizingiye hariya
kwa muganga”
Afande- “Izi ni imbaraga z’ukuri rwose! Nanjye reka nkubabwize ikinyoma burya ni
umushinyaguzi mubi! Urabona ukuntu umugabo wihaye nk’uyu yicaye hasi umukobwa
w’icyuki wa mugani w’abasore b’ubu ari kwigaragura hasi uboshye umurwayi
w’ibibembe? Bakobwa beza nawe mugabo uhamye mwakoze cyane, mwerekanye ko isi y’ubu
isaba gukanura njye nta nubwo nari nzi ko mwabona biriya bimenyetso,
congratulations kabisa mubaye muri abanjye mba mbongeye rank ku ntugu zanyu”
Twese- “Hhhhhhh! Murakoze!”
Afande- “Ahasigaye rero mugende mubohotse naho aba bo umutego mutindi wabateye muwa
kajwiga, nihagira ingaruka zizakurikira ibi muzanyitabaze nzahababera”
Twese- “Murakoze cyane!”
Tukimara gushimira Afande yahise ahagurutsa Martin amushyira imbere nk’uko naje
turasohoka bamwuriza pandagari tureba irakata iragenda irinda irenga maze
ndahindukira ndeba inyuma aho Dovine yari yicaye hasi ari kwigaragura duhuje amaso
ahaguruka asakuza cyane aducaho yinjira mu muhanda rwa gati yiruka imodoka
zitangira gufunga amaferi……
[6/14, 09:35] +250 788 650 338: Episode 79: Aliane yambitswe impeta atunguwe. Aho
bari bari havutse imvururu!
Twese – “Woow!”
Aliane – “Dorle! Sha urakoze cyaneee! Ntabwo twabona uko tugushimira gusa icyo
nakwizeza nuko ukoze ibikomeye kuri Nelson, umunsi umwe ndabizi azakwitura kandi
natanabikora Imana yo izakwitura.”
Dorlene – “Ooh! Erega sha kubaho ni ukugaragirana, ejo wenda ni njyewe! Icyo
nkwijeje cyo nuko ntakubona urengana ngo mbyirengagize kandi mfite ukuri.”
Njyewe – “Yooh! Dorle, warakoze cyane kundwanirira ishyaka, nzahora nsoma urukuta
wanditseho amateka yanjye uyu munsi, kandi iteka nzajya nzirikana ko wanshiriye
akanzu.”
Dorlene – “Ooh my God! Utantera amarira sha Nelson! Ni ukuri ongera utuze kandi
ukomere ndahari n’ibitari ibi nzabikora maze uwahaye ukuri intebe azabone ko burya
intumwa y’ukuri itajya ikumirwa.”
Njyewe – “Wow! Uri umukobwa mwiza kandi wisesuye ubuhanga buhanga bushya ubuzima
bw’abashoboye kukwegera. Dorle, aka gaflash ndakabika kure kandi umunsi nzakitabaza
uzabe uhari urebe inshuro wakubise abatanshira akari urutega.”
Dorlene – “Ooh! Humura nzaba mpari sha!”
Njyewe – “Alia, sinabura kugushimira by’umwihariko, warakoze cyane kuko ibi byose
ni wowe mbikesha. Iyo utaza kundwanirira ishyaka ngo ngaragaze ukuri kwanjye ntabwo
mba mfite icyizere nk’icyo mfite nonaha.
Ni ukuri uwagira inshuti yagira nkawe kuko waruse izo nari nizeye, wanyitayeho
umbonye nkuze ntiwategereje kubaza ubuto bwanjye, narahangayitse urabibona uca mu
kayira kawe ngo nzakunde mbe uwo nifuza kuba we. Humura byose nta na kimwe
nzibagirwa kandi ukora ineza aba ategurira abazamukomokaho kugaba amahirwe.”
Aliane – “Nelson, rekera aho ni ukuri ntahogora!”
Dorlene – “Yooh! Disi niboneye bya bindi Aliane yajyaga ambwira, ese mama ni iri
juru mwiberamo?”
Twafashe akanya gato k’umutuzo, tumaze kururutsa imbamutima turebana ibineza
tumwenyurira rimwe Dorlene ahita avuga.
Dorlene – “Sha, reka nsubire hariya mu mahugurwa ndebe ko nacyura umubyizi
nimugoroba ndaza kubacaho tujyane ahantu dufate agafiriti ndumva mu isakoshi
hankirigita.”
Aliane – “Wow! Ntiwumva se! Nicyo nkwemerera erega! Nanjye ndaba mpari ntabwo ndi
busibe ndakambura data!”
Twese – “Hhhhhhhhh!”
Njyewe – “Dorle, merci beacoup turasubira.”
Dorlene yarahagurutse aradusezera arasohoka, aragenda njye na Aliane dusigara aho
dokomeza akazi n’imbaraga nyinshi, noneho numvaga nkomeye ndetse mfite n’icyizere
cyinshi. Burya icyizere kirarema kandi ni inkingi idahengama kabone n’iyo waba
uhagaze ku manga.
Amasaha yakomeje kwicuma akazi turagasoza mu gihe tugitegereje ko Dorlene aduha map
y’aho tujya kukamirira, mba ngiye online namwe murabyumva nari ngiye kubwira my all
and only sweetness, Brendah inkuru nziza y’ibyo Dorlene yari amaze kunkorera.
Twakomeje kwiganirira byinshi saa kumi n’imwe ziragera, saa kumi n’ebyiri dupanga
kwitahira tugihaguruka ngo dufunge dutahe tubona Gorette Gigi arinjiye njye na
Aliane turikanga.
Aliane – “Yee? Dore Gigi ni ukuri?”
Gigi – “Alia, mbabarira ntacyo mumbwira mwaranyanze!”
Aliane – “Have se utarakara nta mugeni urakara ari mu kwa buki!”
Njyewe – “Gigi, welcome! Nubwo tukurimo ideni ariko nta mugabo utagira ideni nta
n’umugabo utaryishyura!”
Gigi – “Ntiwumva se ahubwo, ako kantu ko kuryishyura niko nkuyemo, andi makuru se
sha we?”
Njyewe – “Ni meza cyane ni ukuri turashima Imana.”
Gigi – “Byiza cyane! Nanjye meze neza murabibona.”
Aliane – “Yego sha! Umeze neza byo pe! Umugabo atanga itoto koko ndabibonye!”
Twese – “Hhhhhhhh!”
Gigi – “Urabivuga urabizi? Ahubwo gira vuba wowe na Nelson namwe mwumve uko Jesus
agira neza!”
Njyewe – “Aliane se ko yanteye amabuno! Ahubwo rata nzakuzanira umukazana unshimire
naho kundebera byo ntawe ushima atarebye!”
Gigi – “Hhhhhh! Ntiwumva se! Nelson, ako kantu ahubwo!”
Aliane – “Ko udusuye bwije se?”
Gigi – “Sha nari nje kubareba rero ngo tuvugane ku byerekeye bya bindi navugiye
imbere yanyu mu bukwe bwanjye.”
Njyewe – “Uuuh! Biriya bya ziriya nzu se?”
Gigi – “Yego! Buriya naratunguwe kandi biranshimisha nsanze ari mwe mukodesha
hariya, ndifuza rero ko mwamfasha tugashyira ukuri hanze, bariya bahemu bagakorwa
n’isoni!”
Aliane – “Gigi! Harya ngo buriya hariya warahabaye?”
Gigi – “Yego sha! Winyibutsa Boss ukuntu yambereye inzira yangejeje aha ndi uyu
munsi.”
Njyewe – “Yooh! Twarabyumvise byose ukuntu yagukuye ku muhanda mubyara wawe amaze
kuhagusiga.”
Gigi – “Byihorere sha Nelson, ubu ndashaka kuhagaba ibirindiro ngategereza byibuze
ko kera kabaye nabona umwana umwe wasigaye, wameneshejwe na Karekezi niba wenda
yaba akiriho. Alia, Nelson, ndabasabye niba bishoboka mumfashe turwanirire ukuri.”
Aliane – “None se sha ko nta gihamya dufite cyemeza ko koko izo nzu atari iza
Karekezi twahera he tugaragaza ukuri?”
Gigi – “Oya, n’iyo twakwivanga muri gahunda ze, ariko tukamutesha gutagaguza
iby’abandi.”
Aliane – “Niba ari ibyo byo, Nelson arabishoboye!”
Njyewe – “Gigi, rwose ibyo wavuze byose cya gihe twarabyumvise kandi byadukoze ku
mutima, gusa si nzi niba hari icyo twakora kuko nawe urakuze urabizi ko kuri ubu
ibimenyetso ari byo biza imbere y’ukuri. None se uramutse ushoje urugamba twazana
abagabo bahamya ngo Gigi yaratubwiye ngo?”
Gigi – “Sha nanjye mpora nibaza icyo nakora ni na yo mpamvu nje kubareba ngo
mungire inama nkamwe muhaba.”
Aliane – “Gigi, njye ndumva nta kindi wakora keretse ufite amafaranga ukahagura
nk’uko waguze ya shop bari bafite watubwiye, ari nayo ukoreramo ubu, naho ubundi
ntiwazungura ibyo udafitiho ububasha!”
Gigi – “Ahwiii! Sha nanjye ibyo nahoroga mbitekereza gusa nta mafaranga mfite
yagura hariya hantu kuko ubu ndakishyura umwenda wa bank ndimo.”
Njyewe – “Yooh! Nta kundi ihangane Gigi, ariko ubundi kugurisha hari icyo bivuze?
Uwo mukobwa nyiraho niba akiriho akazaza, azabarege uwayiguze afatane na Karekezi
twifanire!”
Gigi – “Ariko uzi ko ari byo! Reka tureke kurwana n’ubusa igihe nikigera byose
bizigaragaza, ahubwo se disi ubu nzamenya nshakira he? Ni ukuri buri gihe mba numva
akiriho!”
Aliane – “None se wigeze umushaka Gigi?”
Gigi – “Oya sha! Kuva twatandukana namenye irengerero rye ari uko umugabo wanjye
ambwiye ariya mateka y’umukobwa wabaga iwabo ngasanga ari we.”
Njyewe – “None se ubwo tugufashe iki Gigi? Ahubwo se amazina ye yitwaga nde?”
Gigi – “Sha twamwitaga Mawuwa nk’uko Papa we yakundaga kurimuhamagara andi mazina
ye rero ntayo nari nzi.”
Nelson – “Ubwo se umuntu yahera he ra?”
Aliane – “Nta n’ifoto ufite se?”
Gigi – “Mana wee! Sha hari amafoto mfite ariko ni aya kera akiri umukobwa, ubu
yarahindutse ntabwo mwamumenya.”
Njyewe – “Ntacyo uzapfe kuyazana tuyafotore tuyaposting online nibigera ahantu
henshi nta wamenya hashobora kugira umubona akamumenya.”
Aliane – “Ariko uzi ko ari byo! Gigi, uzayazane dushakire aho nta wamenya wabona
habonetse nk’uwo babanye kera akaba amuzi ubu, cyangwa na we akibona akatubaza
tukamubwira byose.”
Gigi – “Yego sha! Reka njye gutanga care ubwo nzayazana ejo!”
Aliane – “Nibe nawe sha!”
Twese – “Hhhhhhh!”
Gigi yaradusezeye aragenda, njye na Aliane duhita dusohoka turakinga dufata
umuhanda ujya mu rugo tugeze imbere gato tubona moto iduparitse imbere mu kureba
uyivuyeho yari Dorlene.
Dorlene – “Mbega mwebwe! Uzi ko nta gahunda yanyu! Habe no kumbaza niba nisubiye
koko?”
Njyewe – “Hhhhh! Ubwo se tukubajije amande twayaguca gute?”
Aliane – “Yego ra! Ahubwo niyo tukubona twari kukwihisha!”
Twese – “Hhhhhh!”
Dorlene – “Sha natinze ndi kwishakira amakuru mumbabarire!”
Njyewe – “Ye? Ayahe makuru se kandi?”
Dorlene – “Umva yewe! Alia, ibyo biraza nyuma, ahubwo se ushobora kumanuka aho
ugeze mbona icyapa gishushanyijeho imishito?”
Twese – “Hhhhhhh!”
Aliane – “Mana wee! Uzi ko ntari nabonye ko duhagaze ku muryango w’akabari?”
Ako kanya twahise tumanuka gato twinjira muri ako ga pub twicara hirya mu nguni
maze umwe mu basore bakoraga aho aza kutwakira.
We – “Karibu!”
Dorlene – “Stareh! Niko se we? Hano hari station ngo tunyweshe ko dufite urugendo
rurerure?”
Twese – “Hhhhhhh!”
We – “Irahari rwose!”
Dorlene – “Ok! Njye nzanira fanta citron ishyushye, Aliane umuzanire ubushera
Nelson we umuhe ikigage, ni njye mbagurira ntibakubeshye!”
Twese – “Hhhhhhhhhh!”
Twarasetse tujya hasi, mu by’ukuri urebye Aliane ukuntu yari atuje ndetse acecetse
cyane ntiwashoboraga kumenya ko yadusetsa bene ako kageni. Gusa nyuma y’ibyo nahise
nibuka ko burya guceceka atari uko nyirabyo aba atazi kuvuga, mbona neza ko
umuhanga wo kuvuga atavugaguzwa ahubwo avuga abwira umwumva.
Tumaze gutuza twatumye icyo kunywa dukoresha na commande y’agafiriti, dukomeza
kuganira hashize akanya wa mu serivaire aza aho twari turi.
We – “I am Sorry, hano ngo hari umuntu witwa Aliane ra?”
Aliane – “Biciye kuri television se?”
We – “Oya! Ni umuntu untumye ngo narebe hariya hirya!”
Ako kanya akibivuga twese twabaye we, duhindukirira rimwe tureba hirya dukubitana
amaso na Bruno, azamura ikirahuri natwe tuzamura ibyacu we n’umusore bari kumwe
bahita bahaguruka baza aho twari turi we na Aliane barahoberana bimara agahinda
ubundi natwe baradusuhuza baricara.
Aliane – “Cheri, hano niho usigaye waransimbuje se?”
Bruno – “Eeeh! Oya sha! Uzi ko ari ubwa mbere nje hano hantu!”
Njyewe – “Oya, ahubwo mwe muratubeshya mwari mufitanye gahunda yo guhura
twabavumbuye!”
Bruno – “Hhhhhh! Wapi kabisa hari umugabo wari umpamagaye ngo duhurire hano none
ndahageze ndamutegereza ndamubura mpita mbona uyu muvandimwe tuba twiganirira.”
Bruno akivuga gutyo tubona hinjiye abasore nka batanu, mu kureba neza mba mbonye
Ganza, ndebye uwari amwegereye mbona ni Bruce bitangira kunshanga nkibyibaza mbona
Gasongo yinjiye asakuza cyane ngo: “Ariko mwabuze aho mwicara? Muze tujye hepfo
hano ni ku karubanda!”
Gasongo akivuga gutyo bose baramukurikiye bamanuka hepfo mpindukiye mpuza amaso na
Aliane ahita avuga.
Aliane – “Nelson, uramubonye nawe?”
Njyewe – “Ndamubonye ni we kabisa!”
Aliane – “Ko nikanze se koko Mana yanjye dukore iki?”
Twese twaracecetse akanya gato, Dorlene, Bruno na wa musore bari kumwe birabacanga.
Dorlene – “Ko mutugurishije make se?”
Bruno – “Ahubwo ubanza batugurishije badukopye!”
Twasetsemo ariko njye naramwenyuye kuko nahise nsa n’ujya kure nibaza igihuje
Gasongo na Bruce nzi ndetse na Ganza, ariko cya cyizere kirema gikomeza
kumpumuriza.
Twakomeje kuganira byinshi commande iraza turya agafiriti twaka akandi ka round ako
kanya Dorlene ahita atubwira.
Dorlene – “Alia, kuva wavuka wari wishima?”
Aliane – “Dorle, kubera iki umbajije icyo kibazo?”
Dorlene – “Uzi ko koko bose ari bamwe? Ikibazo ugisubirishije ikindi rero wanze
kwica umuco?”
Twese – “Hhhhhhh!”
Dorlene – “So, nari nabasohokanye ahangaha wowe na Nelson ariko ayanjye ashizemo
ndumva Bruno yahaguruka akadusengera tukitahira ni we ntari numva ijwi rye!”
Twese – “Hhhhhhh!”
Bruno – “Ok! Reka mpaguruke ariko na none simpaguruke njyenyine niba hano hari
uwakwishimira guhagurukana nanjye arwaneho yigaragaze.”
Twese – “Ako kantu!”
Bruno yarahagurutse maze ako kanya Aliane amuhagurukaho tubaha amashyi abari inyuma
yacu bose barahindukira.
Bruno – “Woow! Ntureba, iki ni cyo nari ntegereje, umwanya ni uyu ngo ururimi
rwikarage maze mvuge ntategwa ko ari wowe ukwiye kumpagarara iruhande, imyaka ibaye
myinshi nshaka uwo tuzahagararana maze nkabona amashyi nk’aya none umpamirije ukuri
ubinyerekera hagati mu nshuti zawe. Alia, ndagukunda cyane!”
Twese – “Wooooow!”
Bruno – “Aka kanya rero ndifuza ko…”
Bruno yahise akora mu mufuka akuramo aka box karimo impeta, atera ivi afata Aliane
ikiganza maze aravuga.
Bruno – “Alia, ndagukunda cyane! Wanyemerera nkakwambika iyi mpeta ihamya ko ari
wowe nifuza ko dutangirana urugendo njye nawe nk’umugore umbereye natoranyije mu
bandi?”
Akibivuga naratunguwe bikomeye, burya ibyo nitaga blague yari surprise nyayo ya
yindi y’umwimerere? Woooow!
Aliane akibyumva yabuze aho akwirwa yipfuka mu maso, hashize akanya aripfukura
mbona amarira y’ibyishimo ahereza ikiganza Bruno amwambika impeta twese dushyiraho
akadomo k’amashyi.
Aliane amaze guhagurutsa Bruno yahise amuhobera baricara, ibyishimo byakomeje
kurenga Aliane, twe twitegerezaga ibyo byiza by’imbonekarimwe bisigira buri wese
icyifuzo gikwiye.
Hashize akanya gato k’umutuzo, Dorlene ahita avuga.
Dorlene – “Uwo ni wo mutwaro w’ibanga maze iminsi nikoreye. Alia, nizere ko
ntongera kukubaza ngo nawe umbaze! Noneho se urishimye?”
Aliane – “Wa rwana we!”
Twese – “Hhhhhhhh!”
Twakomeje kuganira, aho twari turi hari umunezero, ibitwenge byinshi. Aliane
yitegereza impeta akaducira udusiri, tukiri muri ibyo, twumvise ikintu kimeze
nk’icupa gishwanyukiye hepfo ha handi ba Ganza na ba Gasongo bamanutse bajya abantu
bose barikanga.
Aliane – “Yesu we! Ibyo ni ibiki we?”
Njyewe – “Ahubwo se ko numva basakuza cyane?”
Bruno – “Ubwo barasinze batangiye gusumirana!”
Ako kanya Bruno akivuga gutyo umusore umwe yahingutse muri salle twari turimo
yambaye ubusa hejuru, abantu bari bicaye ku meza yari ari iruhande rwacu bahaguruka
biruka tuyoberwa ibyo ari byo…………………
[6/14, 09:35] +250 788 650 338: Episode 80: Papa Dovine yari yirengeje Nelson mu
biro bye…John we amubitsa ibanga ritazwi
Ako kanya ba basore bose bazamutse biruka batangira kumena ibintu akaduruvayo kaba
kenshi mbona Gasongo umusore twakuranye ari we uyoboye abari kugateza ibintu
byongeye kunsonga cyane.
Nkibyibaza nahise mbona icupa riza rivuza ubuhuha nsimbukira Dorlene ndamusunika
riducaho ni inyuma yacu ngo paaa!
Ako kanya ibintu byahinduye isura tubona ko bikomeye turunamiriza turakururana
dushaka akayira turasoka tugera hanze turiruhutsa,
Aliane – “Ahwiiiiii! Mana yanjye we? Uziko twari dushize?”
Dorlene – “Wahora ni iki ko kari kabaye, Nelson! Urakoze kuntabara sha!”
Njyewe – “Humura urisanga mukobwa mwiza!”
Dorlene- “Ariko se, niba ndebye neza? Niba nibeshye? Uzi ko mbonyemo wa muhungu
mwari muri kumwe cya gihe mutangira akazi?”
Aliane- “Aravuga Gasongo disi? Ntubonye ko ari we wari ukumennye umutwe!”
Njyewe- “Dorle! Ihangane ibya Gasongo byo ni ibindi bindi ahubwo reka twitahire
tuve hano ndabona bariya basore basa nk’abariye amavubi.”
Bruno- “Nelson! None se uriya ntabwo ari wa muvandimwe wawe Frank yagonze wangu?”
Njyewe- “Niwe Bro! Ibyanjye nawe ni birebire kabisa wabibaza Aliane!”
Bruno- “Eeeeh! N’ukuntu wararaga ukanuye umuhangayikiye se ubwo urambwira ngo
yakwibagirwa byose? Yaba atagira roho mutagatifu kabisa”
Njyewe- “Bruno! Ahubwo mureke tuve hano uko nkunda ambiance ni nako nanga
imvururu.”
Bruno- “Tugende ahubwo twatinze!”
Ako kanya twahise tuzamuka haruguru gato tugira Imana moto ziba ziraje Aliane
asezera Bruno byiza, natwe tubakubita twa tuntu twita push turagenda nabo bafata
inzira yabo, feri ya mbere yari mu rugo.
Tukigerayo twasanze Isaro, Betty na Mireille baryamye, ndafungura biba ngombwa ko
Aliane na Dorlene bajya kwirarira ha handi Gasongo yararaga nanjye njya mu cyumba
cyanjye mbwizingiramo ntangira gutekereza byinshi.
Ibya Gasongo nari maze kubonera mu kabari ntabwo niriwe mbitekerezaho cyane kuko
nari nararangije gushyiraho akadomo igisigaye ari ugucunga agatuza kanjye gusa
n’ubwo nangaga kubitekerezaho byanteye kwibuka ko urukundo rwa Aliane na Bruno
rwari rumaze gutera intabwe y’umugisha rwashibutse ku byago bye, nongera kubona
neza ko mu buzima iyo udasubije amaso inyuma utamenya aho ugana.
Ntabwo namenye igihe nasinziriye bwacyeye mu gitondo kare nkanguka numva telephone
isona maze nyifata vuba ndebyemo nsanga ni John nkanda yes nshyira ku gutwi,
Njyewe- “Hello!”
John- “Yes Nelson! Ca va?”
Njyewe- “Oui ca va bien!”
John- “Ok! Ariko sha! Hari ukuntu wajyaga ugira utya ukampamagara ukuntu nkumva
mpagaze neza! Sinzi impamvu utakibikora?”
Njyewe- “Eeeh? Father! Erega buriya njya mbura uko mbita kuko mba mbona muri byose,
sinzi niba rimwe ahubwo ntazabahamagara Mama!”
John- “Hhhhhhh! Noneho se ko ugiye gusimbura Kiki mu kunsetsa kandi?”
Njyewe- “Hhhhhh! Oya uriya we aracyari champion, none se ko mumpamagaye mu gitondo
kare ni amahoro?”
John- “Wahora n’iki ko noneho ko wa mugore wanjye wagiriye ikigongwe ari
kukunyishyuza ra?”
Njyewe- “Ngo ari kubishyuza njyewe? Gute se kandi?”
John- “Buri kanya ngo arashaka wa musore watakambye ngo nemere kumwumva, ati ari he
ngo mushimire, mbese aragushaka cyane ntiwareba”
Njyewe- “Eeeeh! Daddy! None se koko..? Nako Imana ishimwe sinshidikanya ko wamuteze
amatwi akakubwira akari mu ndiba y’umutima”
John- “Nari kurenzaho iki se musore wanjye ko wari wansabye ko tuganira kandi nkaba
naragize amahirwe nkabona umwana unsaba, urumva nari kwanga mpereye hehe?”
Njyewe- “Wooooow! Reka kwanza mbyuke mbyumve mpagaze!”
John- “Hhhhh! Rwose twaravuganye birambuye, yacishije macye ansegura umutima nanjye
ntegaho ugutwi mbona akwiye kumvwa nanjye njyenyine!”
Njyewe- “Ooooh! Byiza cyane rwose pe!”
John- “Buriya ngo yari avuye iwabo kavukire gushakirayo umwana twabyaranye, koko
byo nanjye narabibonye ko nta mahoro byigeze bimuha, uzi ko nongeye gusubira mu
bihe nkibuka ukuntu njye nawe twatandukanye maze ya maso yamurebaga nabi nkabona
aratuje atangiye kumurebana impuhwe.”
Njyewe- “Ooooh my God! Ntako bisa ni ukuri”
John- “Christine wanjye twasubiye mu bihe byacu bya kera nibuka ko nanjye ntitwaye
neza”
Njyewe- “Eeeeh? Gute se Daddy?”
John- “Icyo gihe usibye ko nari umwizerwa wa Boss nibwo nari nkiyubaka nta
gafaranga nari nakagira ku mufuka ari nabwo tumaze kubyarana umwana yansabye ko
namukura iwabo nkamujyana tukabana ngo hato iwabo batazamwubakira akazu
k’uburushyi.”
Njyewe- “Yoooh? Byari ibihe bikomeye ndabyumva!”
John- “Amaze kumbwira ibyo, nabuze uko mbigenza mbonye ntabishobora mbura uko
mbimubwira maze mubwira ko n’ubwo twabyaranye nta kizere cy’uko ari njyewe gusa
twaryamanye, ibintu byamubabaje cyane gusa mfunga roho nshinga iryinyo ku rindi,
Yarambwiye ati basi niba umfashe nk’indaya nyemerera umwana maze umfashe tumurere,
narabyemeye mufasha uko nari nshoboye ari nako nshaka amafaranga ngo nzamukure
iwabo muzane tubane I Kigali aho nakoraga”
Njyewe- “Yoooh? Byaje kugenda gute se?”
John- “Muri icyo gihe ni bwo Boss yahise apfa aho nakuraga umugati haba harwaniyemo
intare z’inkazi mbonye ngiye kuhagwa mfata udufaranga Boss wanyizeraga cyane
yabikaga kuri konti yari yaranyanditseho ngo azajye antuma, mfata inzira ngaruka
inaha twose ndushora muri ruriya ruganda dukorera mu buryo bwo kugura imigabane.”
Njyewe- “Yeee? Koko se ibyo byabayeho?”
John- “Nelson! Kuko nabonye ko uri umwana w’umunyakuri niyo mpamvu nkwizeye
nkakubwira ibi byose, ibi nkubwira ni ubuhamya buzagufasha mu kubaho kwawe ndetse
nifuza ko wagira nk’uko nagize maze ukazaba umugabo nkajye.”
Njyewe- “Ni ukuri murakoze cyane kungabira ibyiza nzahora mbibukiraho.”
John- “Ubwo naraje nkora ntikoresheje, yewe sinategerezaga ayo nashoye mu migabane
yunguka nkarya iyo nyungu ahubwo nanjye natse akazi nk’abandi bakozi bose maze
inyungu y’imigabane nyirekera aho uko yakabaye ndetse na n’ubu nsa n’uwayibagiwe.”
Njyewe- “What!! Ntibishoboka? Ubwo warihanganye ntiwakoraho na macye?”
John- “Ndakubwiza ukuri rwose ubu ntabwo nzi millions ziriho ariko uko biri kose ni
menshi cyane.”
Njyewe- “Oooooh my God! Iyaba Databuja wawe yari aje yari kuzakubwira ngo ni uko ni
uko mugaragu mwiza wabaye indahemuka mu bicye nzagushinga n’ibisumbyeho.”
John- “ Ugira uti se sha sicyo nakoreraga Nelson? Ubwo nkomeje gukora ntikoresheje
buhoro buhoro burya inyoni yuzuza icyari, nanjye namenyereye akazi bagenda
banzamura nk’uko namwe mwazamutse.”
Njyewe- “Ese burya niko byagenze?”
John- “Niko byagenze rwose”
Njyewe- “Felicitation wabaye intwari y’icyeza uharanira kwambarira urugamba none
dore intsinzi yawe natwe yaduhumuyeho.”
John- “Nicyo kinezeza kurusha ibindi! Ubwo rero kubera urwo rugamba nari ndiho
uriya mugore wanjye nabaye nk’umushyira ku ruhande, ariko namutekereza nkumva mfite
igishyika ku mutima gusa ngaharanira kwiyubaka ngo ntazabura intama n’ibyuma.”
Nyuma maze kwiyegeranya mfata inzira ngo nge kumureba, numvaga ko ningerayo
nzamwitura imbere maze nkamusaba imbabazi nkamubwira byose maze yankundira
akanyumva nkamuzana we n’umwana we tugatangira kubana.”
Njyewe- “Yoooh? Warazirikanaga kandi wari warabiharaniye, byaje gukunda se?”
John- “Wahora niki ko twahuriye inaha mu mugi ari kumwe n’umugabo wundi
akansebereza hariya ejobundi yamfatiye ukuguru nkahamuta ariko nagera imbere
nkagaruka ku bw’amateka yanjye nawe!”
Njyewe- “Ooooh my God!”
John- “Amaze kuntuka no kuntukuza ndetse akanshwishuriza ko n’umwana twabyaranye
mwibagirwa burundu birumvikana nasebeye ku karubanda, ibyo byari ingaruka z’ibyo
nakoze ariko atari ku bwanjye ahubwo ari ubuzima nari ndimo icyo gihe, ibintu na
n’ubu nicuza.”
Njyewe- “Ooohlala! Pole saana Daddy”
John- “Nahinnye akagongo mfata umuhanda ndagenda, nkomeza kubaho mu gihirahiro ari
nako nicuza, ntabwo nigeze nifuza gushaka undi mugore ahubwo nicuzaga iyaba nari
mbonye akana kanjye byibura kuko Mama we yari yararangije kugira amahitamo yandi
atari njye,
Naje kujya gukorera kure aho uruganda rwari rwanyohereje sinzi ukuntu nagiye muri
Alimentation kunywa amata haza umugabo tukirebana mbona anciye mu jisho aricara
nawe yaka amata, maze nsoje ngira ngo mpaguruke arambwira ngo harya nta hantu nkuzi
ra? Nanjye ndamusubiza nti birashoboka nanjye ndi kubona amaso atari aya.”
Njyewe- “Eeeeh! Ubwo uwo yari inde noneho?”
John- “Nta gushidikanya yari wa mugabo wa Christine yari yarashatse, ni nawe bari
bari kumwe igihe antukira ku karubanda, yarambwiye ati pole sana uwari umugore wawe
kabisa naramuhemukiye niba ukimufitiye agatima wamutabara.”
Njyewe- “Yeee!”
John- “Natangiye kumubaza uko byose byagenze maze ambwira ko cya gihe duhura yari
amutwaye amuvanye iwabo mu cyaro amubwiye ko ashaka ko babana maze agasiga umwana
bagera iyo I Kigali ubuzima bukabahinduka, ngo aho babanaga rwakingaga babiri,
Ngo yabonye byanze amuta mu nzu bakodeshaga ubwo yabimbwiraga hashize imyaka
myinshi cyane, akibimbwira byambereye igitangaza kuri njye ukuntu ambonye akamenya,
burya iby’Imana birikora koko nta witwa umuntu wacuze amahirwe.”
Njyewe- “Mbega wee? Ubwo wabyitwayemo ute?”
John- “Nta kundi nari kubigenza, nahise mubaza aho babaga ambwira ko ari mu mugi wa
Kigali andangira quartier babagamo arigendera, bidateye kabiri nafashe urugendo
nerekezayo mushakira hasi no hejuru, nkabaza abantu bakandangira aho yimukiye
nagerayo bati yagiye ahandi nagerayo…byari urugamba gusa kubera kurwana n’umutima
byarangiye mubonye ariko uburyo yari yarabaye byanteye kwibaza byinshi.”
Njyewe- “Eeeeeh? Yari yarabaye gute se mwo kabyara mwe?”
John- “Yari yarisize amabara ahantu hose reka sinakubwira utwenda yambaraga nako ni
byinshi nibwo nari mbibonye, maze kumusaba ko twajyana ati keretse niba uzajya umpa
icyo nshatse cyose nk’uko nari mbayeho hano kandi ntuzane ibyo kujya kuzana umwana,
Narabyemeye numvaga ko buhoro buhoro nzamutwara gacye maze akemera akajya kumuzana
kuko ipfunwe nari mfite ntabwo ryari kumpingutsa iwabo ngo nje gutwara umwana.”
Njyewe- “Ooooh my Jesus! Birumvikana umutima wari uremerewe!”
John- “Urabyumva nawe, twafashe umuhanda tugeze ino ibyo nabonye byari
agahomamunwa, tukihagera namusabye ko kubera igihe gishize tutahita dutangira
kubana gutyo gusa ahubwo twahitamo uburyo bwo kubanza kwirinda ingaruka z’ubuzima
nyuma tukazajya kwa muganga,
Maze kubimubwira ati urankeka nta soni? Ati urambwiye ngo nkuzaniye indwara?
Naramwinginze cyakora arabyumva gusa uwo munsi wa mbere yantaye muri salon ambwira
ngo araje ntungurwa no kumva saa 03h00 za mugitondo arwana n’umuzamu ngo yatinze
kumukingurira, aje yanasinze.”
Njyewe- “Yebaba wee! Umunsi wa mbere koko?”
John- “Wahora niki, sinakubwira iminsi yakurikiyeho, noneho byabaye ibindibindi
dutangira kurwanira mu rwanjye birangira ateruye utwo nari mfite aragenda.”
Njyewe- “Ooooolala! Ibyanditswe byari bisohoye pole sana Daddy!”
John- “Nagize umujinya w’umuranduranzuzi ariko ndamubura ngo…. Nako icyo gihe niho
nahereye mufata kuriya mwasanze mufata, gusa ubu tuvugana natangajwe n’ukuntu
yahindutse, yaciye bugufi dusabana imbabazi ndetse dusenyera umugozi umwe icyo
nsigaje kumenya ni kimwe, koko akabaye icwende ntikoga?”
Njyewe- Daddy….”
Call end.
Nagize ngo mvuge numva telephone irikupye mba ntegereje gato ngo ndebe ko John
yongera kumpamagara ariko ako kanya mbita mbona SMS ye ivuga ngo:
“Sawa sha! Ntiwibaze impamvu nkubwiye byose kandi nkubyaye, wibaze impamvu ari wowe
ubimenye maze igutere amatsiko y’uko ejo uzabaho uramutse wemeye kugendera mu
murongo nagushyizemo, sawa akazi keza uyu munsi cyangwa ejo nshobora kuza kureba
iyo nzu ariko byaba byiza nguhaye amafaranga akaba ari wowe uyigura kuko… nako
tuzabivugana”
Maze gusoma iyo message numvise ngize ibi courage byinshi ntazi aho byaturutse maze
nirukankira douche mvuyeyo ndambara ngisohoka nkubitana na Aliane na Dorlene.
Njyewe- “Bonjour bakobwa beza b’ibwanacyambwe!”
Bose- “Bonjour Nelson!”
Aliane- “Uuuuuh! Nelson! Iyo waraye neza ndabibona, ubyutse udutomora koko muri iki
gitondo?”
Njyewe – “Eeeeeh! Ubwo se ntabahaye break first y’ibindimo nabaha iki? Mwambaye
neza gusa uwaba….”
Aliane- “Eeeeh! Rekera aho ndakuzi ubwo ari wowe wadutaka natwe tukirya kandi ari
icyaha”
Njyewe- “Reka mbe mbibikiye ntacyo aho mbabikurira muraza kunyereka za nseko
nikundira! Twagiye se?”
Dorlene- “Umva sha! Cyane ahubwo!”
Ako kanya twarasohotse turakinga dufata inzira turagenda tugeze aho twakoreraga
Dorlene afata moto yerekeza aho yakoreraga amahugurwa, na njye na Aliane dutangira
akazi na courage nyinshi.
Twacishagamo tukaganira gusa icyazaga kenshi ni ibyishimo Aliane yari afite
by’ibyaraye bimubayeho, yitegerezaga impeta buri kanya yabona ko namurebaga
tukamwenyura tugakomeza akazi,
Tukiri aho twagiye kubona tubona imodoka ya Martin ihagaze ku muryango dutangira
kwisuganya ariko ako kanya tubona irongeye iragenda tuyoberwa ibyo ari byo, hashize
akanya mbona Papa Dovine arinjiye, akinkubita amaso.
Papa Dovine- “Niko sha nta soni? Wari uzi ko ntazakugeraho?”
Njyewe- “Murakaza neza murisanga Muze! Kalibu mwicare rwose!”
Papa Dovine- “Nicara nicara iki? Ubu nje nje kandi nje kubonana nawe”
Njyewe- “Muze hano turi mu kazi niba hari icyo twabafasha mwatambuka mukicara
mukatubwira neza ikibazo mufite tukagikemura mu mutuzo”
Papa Dovine- “Ariko uzi ko nta bwoba ugira! Uratinyuka ukambwira ngo uri mu kazi
ngo ninkubwire ikibazo kinzanye kandi ukizi? Umwana wanjye ntibanze kumuvura kuko
wadutorotse udatanze ibyangombwa ngo bamukorere ifishi y’abatwite?”
Njyewe- “Muze! Rwose umukobwa wawe ntabwo ari njye wamuteye inda, ntabwo ndi
umusore w’ikigwari wakwihinduka umwari abonye umugisha uje umusanga gusa uburyo
yabyitwayemo nibwo buzatuma na za mpuhwe zo kumusindagiza nzazibikira urugamba.”
Papa Dovine- “Eeeeeh! Uvuze ngo iki sha? Ngo ugiye guhangana nanjye? Uzi ndi iki
sha? Uzi narize iki? Ok noneho reka duhangane”
Aliane- “Ariko muze, ushatse wakwitonda ukabanza ukamenya ukuri kuko nta gihamya
kemeza ko uyu muhungu ari we wateye inda umukobwa wawe”
Papa Dovine- “Umva kariya gakobwa nako, wowe se ibyo birakureba? Birakureba ra?
Icyo nzi cyo ku mwana wanjye nintahagwa urahagwa aka kaba ari agasuzuguro kabi”
Njyewe- “Oya Muze! Ntabwo ari ukubasuzugura kandi mumbyaye, ahubwo byaba bibabaje
igihe kigeze mugasanga mwararwaniriraga ibinyoma mugasazana igisebo mutewe n’umwana
wanyu wigize gatumwa gacamiryango hejuru y’uburara mutamenye”
Papa Dovine- “Yee? Uravuze ngo umukobwa wanjye ni ikirara sha? Uzuye umujinya
wanjye wee! Ubu nagutera ikofi nkakwereka ko ntangana nawe”
Umusaza yahise ansatira agira ngo antere ikofi ndahaguruka ndamuhunga nihagararira
hirya,
Njyewe- “Muze! Tuza rwose njye ntabwo nkurwanya nta n’ubwo nahangana namwe kuko
ufumbatije ukuri yirinda kurekuza.”
Nkivuga gutyo nagiye kubona mbona Aliane arikanze cyane nyoberwa ikibaye, ako
kanya………………………………..
[6/14, 09:35] +250 788 650 338: Epidose 81: Mu gicuku Ganza atashye kwa Nelson
Karekezi ahita amwitabaza ngo amuhe amakuru kuri John
Njyewe- “Alia! Ubaye iki ko wikanze?”
Papa Dovine-“Arantinye nyine! Ahubwo wibeshye gato ngusandaze nkwereke aho mbera
kasha, nta soni ukamfatira umukobwa ukamunywesha amayoga warangiza naza kukureba
ukanyigiraho ibyo?”
Akivuga gutyo nahise mbona Gasongo yinjiye, yari apfutse mu mutwe, mu maso yari
abyimbaganye cyane ndetse ku maboko yuzuye ibipfuko mubonye nkubitwa n’inkuba ngize
ngo mwegere ahita asubira inyuma,
Gasongo- “Attention winyegera! Njye nawe ntacyo tugihuriyeho”
Njyewe- “Gaso! Koko nanubu uranze unangiye umutima na cya kiganza cyagutabaraga mu
byago usigaye ukigizayo ntacyo wishisha?”
Gasongo- “Ntuzongere kuntabara!”
Papa Dovine ibyo ntabwo yari abyitayeho yahise akomerezaho,
Papa Dovine-“Ko utansubiza? Urashaka guhangana najye?”
Gasongo- “Uwo twese yaratunaniye muze, Eeeeeeh? Papa Dovi ni mwebwe?”
Papa Dovine-“Wowe w’ibipfuko se uturutse hehe?”
Gasongo- “Muze! Ni njyewe uherutse iwanyu ejo bundi…”
Papa Dovine-“Eeeh? Ni wowe se koko?”
Gasongo- “Ni njyewe rwose naraye mpuye n’impanuka igare ry’imodoka ryankubise hasi
ndi kuri moto!”
Papa Dovine-“Yee? Ngo igare ry’imodoka ryagukubise hasi uri kuri moto?”
Gasongo- “Muze! Byari bikomeye rwose nawe urabibona”
Papa Dovine-“Ihangane sha! Ibyago bigwira abagabo”
Gasongo- “Dore ni uwo musore w’umuhemu nakubwiraga, ahubwo se wari umuzi ko ugeze
hano?”
Papa Gasongo- “Hari umugabo witwa Martin abereye uno musore uncle, ngo yumvise
abyigamba none yanze gushyigikira amafuti aranyishakira niwe wanzanye”
Njyewe- “Hhhhhh! Ariko narumiwe! Ngo Martin Uncle wanjye?”
Papa Dovine-“Uraseka se useka iki? Nta n’isoni! Ahubwo mbwira vuba uremera ko ari
wowe cyangwa nitabaze izindi nzego?”
Njyewe- “Ntabwo nakwemera ibyo ntakoze Muze! Rwose uzitabaze izindi nzego
nzaruburana”
Gasongo- “Eeeeh! Muze urumva! Aravuze ngo uzajye kumurega aho ushaka, mbega
agasuzuguro ni nabyo cyagiye nababwiraga ukuntu yirirwa yigamba ngo yahangamuye
umukobwa wa ka Gasaza k’amahane”
Papa Dovine-“Ngo? Niko sha ibyo uvuga ni ukuri?”
Gasongo- “Egoko ni ukuri pe! N’iyo mpanuka nagize ndacyeka ashobora kuba ariwe
wayinteye kuko yari abizi ko naje iwawe, buriya yashakaga kumpitana”
Aliane- “Ariko Mana yanjye! Ariko Gaso, koko nanubu uracyashaka gushyira Nelson mu
magorwa koko? Ubwo se hari uyobewe ko waraye urwana hariya mu kabari? Yewe kandi
umunsi umwe uzifuza uwo mwuka utakaza wibwira ko uri kuvuga kandi uvuga
amatakaragasi”
Gasongo- “Ahaaa! Reka nigendere ndabizi ubwo nawe uri mu mubare w’abadashaka ko
mvuga ukuri”
Njyewe- “Gaso! Ntacyo mfite nakubwira gusa igihe nikigera amagambo nari kukubwiza
aka kanya azikaraga mu matwi yawe kandi ntahari”
Gasongo- “Hhhhhhh! Umva yewe ngo nawe uravuze! Muze, uyu musore afite agasuzuguro!
Urumva ukuntu ambwiye ra? Gusa ndi wowe ntabwo nabyihanganira nahita njya kumurega
bakamufunga”
Papa Dovine-“N’ubundi nicyo gikurikiyeho, ahubwo reka nze sha!”
Gasongo- “Reka nze tujyane Muze!”
Ako kanya Gasongo yahise ajugunya impapuro za raporo yari azanye aho maze akurikira
Papa Dovine, bakimara gusohoka njye na Aliane twararebanye tubura icyo tuvuga gusa
muri twe hari harimo ukuri nubwo kwari kukiri imari izitse.
Nafashe raporo Gasongo yari azanye ntangira gusoma ariko nta kintu yavugaga mbega
byasaga nk’aho ari ukunyikiza, ntabwo niriwe mbitindaho nabishyize ku ruhande uko
yakabimpaye nikomereza akazi umunsi ukomeza guca ikibu butangira kwira yaba
Gasongo, yaba Papa Dovine nta n’umwe wagarutse.
Byageze amasaha yo gutaha njye na Aliane turasohoka turakinga dufata umuhanda
tugenda tuganira tugera mu rugo dusanga Isaro, Betty na Mireille bicaye baganira
turabasuhuza natwe tubiyungaho,
Betty- “Ariko Alia! Ubwo iyo ubitubwira wari kuba iki?”
Aliane- “Ibiki se Betty?”
Isaro- “Umva yewe! Hari ikindi se tuvuga kitari ikikuri ku rutoki?”
Aliane- “Ese Maama! Byabaye sha! Nyine yabinsabye mvuga yes!”
Betty- “Eeeeeh! Ibyo byo Nelson yari abikwiye!”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Mireille- “Mbega Betty! Uzi ko nta ma News ufite? Uraho utazi Bruno koko?”
Betty- “Ngo Bruno?”
Aliane- “Yoooh? Betty ndumva ukeneye amakuru pe humura vuba aha urabona umugabo
wanjye sibyo?”
Betty- “Ndasebye pe!”
Twakomeje kuganira ndetse Dorlene nawe aza gutaha turanasangira ubundi ndabasezera
njya mu cyumba, nkigerayo nafashe aga telephone kanjye nihuta ndeba numero za
Brendah sinatinda kuzibona nkanda yes nshyira ku gutwi ako kanya ahita yitaba vuba,
Brendah- “Hello!”
Njyewe- “Yes My Darling Bella! Yambiiiii!”
Brendah-“Oooh! Ma Nelly Yambiiiii!”
Njyewe-“Woooow! Nari nkumbuye rya jwi rirema amatwi yanjye bundi bushya ngasubira
kumva! Wiriwe neza se mukundwa?”
Brendah-“Oooooh! Byiza cyane Nelson! Nanjye ururimi rwanjye rwishimiye kwikaraga
rukuganiriza! Sha niriwe neza cyane gusa nari nagukumbuye gusa nari nshigatiye
telephone yanjye nitegereza ifoto yawe”
Njyewe-“Mbega byiza! Humura nubwo ndi kure yawe ariko ubwenge n’umutima wanjye
bihora kuri wowe kuburyo hari n’igihe mu nzira ngenda meze nk’igishushungwe
intekerezo ziri kumwe nawe”
Brendah-“Ooooh my God! Nelson! Koko disi urankunda!”
Njyewe-“Bre! Urabyivugiye! Ndagukunda kandi cyane!”
Brendah-“Ahwiiii! Urakoze cheri, nonese ibya Dovine na Martin bigeze hehe? Na nubu
ntabwo baracururuka ngo bakumvireho?”
Natangiye guha Brendah amakuru yose ntacyo mukinze ngo hato atazababara kabiri,
maze kumubwira byose duceceka akanya gato maze ahita ambwira,
Brendah-“Nelson! Uko byagenda kose sinzakuva mu biganza kabone niyo nabizira,
sinzigera mpinduka ngo nguhinduke nkongerere isomo ry’ubuzima ahubwo nzahinduka
mpindukira ngusanga, humura ntacyo uzaba kandi burya ibyago bigwira abagabo, nawe
uri umugabo ndetse wanjye”
Njyewe-“Ooooolala! Urakoze cyane Bre! Umutima wanjye usana buri munota uzahora
uzirikana byose”
Nkivuga gutyo nahise numva ku rugi hari umuntu ukomanga ndikanga nibaza umuntu uje
ayo masaha, mpita mbwira Brendah,
Njyewe-“Cherie! Ihangane gato ndebe umuntu unkomangiye ndaza kongera nkuvugishe”
Brendah-“Ayiwee! Aya masaha ninde ugukomangiye Cherie?”
Njyewe-“Humura wenda wasanga ari uwo tubana hano mu gipangu, reka nze ndebe
ndakubwira uwo ari we sibyo?”
Brendah-‘Yoooooh! Ko numva ngize igishyika se Nelson? Ubu koko? Ahwiiiiii!”
Njyewe-“Humura ndaje gato My Baby Boo!”
Call end.
Nahise nikuraho amashuka vuba ari nako uwo muntu yongera gukomanga cyane ubanza
yarakomangishaga ibuye, nanjye nahise nihuta nkuraho rido ndebye hanze mbona ni
Karekezi maze mpita nkingura umuryango,
Karekezi-“Bite sha Nelson?”
Njyewe-“Ni byiza! Ko udukomangiye bwije se bite?”
Karekezi-“Nelson! Nari nje kukubwira ko nisubiyeho!”
Njyewe-“Ngo wisubiyeho?”
Karekezi-“Yego rwose, ahubwo nari nkuzaniye na priave”
Njyewe-“Inka yanjye! Ngo kubera iki se kandi”
Karekezi-“Aha ngiye kuhatanga bitarenze icyumweru mugomba kuba mwavuyemo”
Njyewe-“Ugiye kuhaha nde se kandi?”
Karekezi-“Ni wa mugabo wa mbere, ubu yongereyeho amafaranga urumva ko ntazuyaza!”
Njyewe-“Eeeeh! Martin?”
Karekezi-“Ni uwo! Kandi yambwiye ko ubeshya sha! Ngo nta mukiriya ufite ahubwo ngo
nuko ushaka ko atahagura”
Njyewe-“Ubwo se ashingira hehe avuga ko nta mukiriya mfite? Ahubwo ndamufite rwose
ahubwo ejo yari kuzaza hano”
Karekezi-“Ahubwo uhise unyibutsa sha Nelson! Ngo hari umugabo w’umuyobozi wanyu
witwa John ra?”
Njyewe-“Yego! Akorera ku Gisenyi! Uramuzi se?”
Karekezi-“Eeeeeh? Ngo akorera ku Gisenyi? Nonese nako nyine nawe urabibona John
nako Martin yambwiye ko ngo muziranye cyane, ngo mbega ni wowe umuntu yacaho ngo
amumenye neza, wabyemera se nkakubaza?”
Njyewe-“ubwo se ushaka kumbaza iki Boss?”
Karekezi-“Nonese niwe witwa Ndemezo sha?”
Njyewe-“Ahubwo se sinumva umuzi Boss?”
Karekezi-“Yee? Niwe se? Koko ni Ndemezo John? Yampaye inka? Niko sha nonese
muziranye kuva ryari? Aziko uba hano?”
Njyewe-“Ko mbona se uvuga usa n’ufite ubwoba Boss? Ibi ni ibiki ra? Uziko Boss
atitiye?”
Karekezi-“Umva umva! Nyine nawe urabona ko ijoro rikuze kandi imbeho imeze nabi,
ahubwo mpa amakuru yose maze ngende! Ibi bya priave nabyo tuzaba tubireba ikibabaje
kuruta ibindi ubu ni Ndemezo John!”
Njyewe-“Yewe! Amakuru mufiteho nuko ari Boss wacu kandi akaba akorera ku Gisenyi
hari ikindi se?”
Karekezi-“Nonese ko Martin yambwiye ko ngo mwabanaga sha? Koko nibyo?”
Njyewe-“Boss! Nonese naba nkubwira iki ko n’ubundi inzu wayitanze ukaba ugiye no
kunkuramo?”
Karekezi-“Oya sha Nelson! Rwose nta kibazo wowe nzakujyana iwanjye naho hari inzu,
humura rwose, ngaho mbwira byose ntacyo umpisha ngo John yigeze akumbaza?”
Njyewe-“Boss! Ahubwo ubwo ubanza muziranye ndaza kumubwira ko mba hano kwa
Karekezi”
Karekezi-“Oya oya! Rwose niba ari ibyo byo kumubwira nako ntuzirirwe umubwira sha!
Uziko uramutse umubwiye ko mba hano…”
Njyewe-“Ahaaa! Ndabimeneye John nawe ashobora kuba ari umwe mumuryango wanyu mukaba
murwanirira muri aya mazu! Reka nze mubwire ko mugiye kugurisha nawe azaze agabane”
Karekezi-“Oya oya! Nelson, buriya John nako nyine ahubwo andimo ideni ryinshi,
umfashije kumugeraho naguhemba”
Karekezi akivuga gutyo igipangu cyarakingutse ndebye neza mbona umuntu ugenda
udandabirana maze twese tumuhanga amaso nawe akomeza kuza adandabirana agana aho
twari turi atugezeho ntungurwa no gusanga ari Ganza,
Njyewe-“Eeeeh! Ganza bite?”
Ganza-“Urambaza iki se wangu? Kingura ninjire unyereke icyumba cya Gasongo”
Karekezi-“Uuuuh? Nonese uba hano nawe sha?”
Ganza-“Umva uyu mu vieux kweli? Ushinzwe abinjira n’abasohoka hano se?”
Karekezi-“Hano ni mu mazu yanjye ngomba kumenya abahaba n’uburyo babamo, Nelson!
Uyu muhungu murabana?”
Ganza-“Hhhhhhh! Ngo uri nyiri ano mazu? Wazutse se?”
Karekezi-“Ngo iki sha?”
Ganza-“Ndakubajije ngo wazutse ko nziko nyiri ano mazu yapfuye cyera?”
Karekezi-“Umuzi hehe se? kandi sha wasinze!”
Ganza-“Namaze! Nelson, va mu nzira ninjire wana nigangikire Gasongo yasuwe
n’umutoto”
Karekezi-“Nonese sha! Nyiri amazu umuzi gute?”
Ganza-“Umva rwose, hano nahabaye cyera cyane erega ntacyo wambeshya, ahubwo mureke
ninjire hano ni naho nabaga njye na John”
Karekezi-“Yeee? Ngo wabanaga na John muri uno muryango sha?”
Ganza-“John se wowe uramuzi? Cyangwa ugiye kuba nk’uyu mu Djama wa foux wirirwa
yibyinishwa atwara abana babandi avuga ngo John ni se ngo kuko bavuga ngo barasa?”
Karekezi-“Umva umva sha! Reka tuvugane gato mbere yuko uryama”
Ganza-“Tuvugana iki se? Turavugira ku busa se? Cyereka niba unjyana kwa Kazungu
ukangurira rimwe nsize batarakinga”
Karekezi-“Nta kibazo rwose ahubwo tugende”
Ako kanya bahise bagenda njyewe nsigara aho nkomeza kwibaza impamvu ikiri hagati ya
Karekezi na John gitumye atitira ari umuntu w’umugabo kuko hari nijoro nanga guhita
mpamagara John ngo mubaze ntegereza mu gitondo.
Nahise nkubitaho urugi n’ubundi nari ngize amahirwe nkira Ganza, nasubiye muri
chambre ninjira mu mashuka nari maze gufata gahunda ko nagaruka ntari bukingure
gusa nagize amahirwe butandukana atagarutse.
Maze kwitegura neza narasohotse ngeze muri salon nsanga Dorlene na Aliane barangije
kwitegura dufata inzira twerekeza ku kazi uwo wari umunsi wa nyuma Dorlene yari
asigaje I Kigali bucyeye bwaho yagombaga gusubira ku Gisenyi.
Tumaze kugera muri bureau Aliane yahise ambwira,
Aliane-“Nelson! Nijoro ko natunguwe na Karekezi? Buriya arashakira John amahoro?
Njyewe-“Uuuuh? Byose wabyumvaga se Alia?”
Aliane-“Umva sha! Bakomanze ndabyuka ndicara, nari niteguye gutera akaruru”
Njyewe-“Yoooh? Alia! Ni ukuri byose mbyandika ku mutima, naho ubundi Karekezi
yajyanye na Ganza wari uje kurara harya mwaraye… nako byose wabyumvise”
Aliane-“Sha rero nge nagize impungenge! Ndumva hagati ya John na Karekezi harimo
akantu kandi uriya musore Ganza nawe ashobora kuba azi byinshi”
Aliane akivuga gutyo telephone yanjye yarasonnye ndebye nsanga ni John,
Njyewe-“Alia! Ahubwo wagirango John yatwumvaga dore ahise ampamagara”
Aliane-“Mwitabe uhite umubwira twumve”
Njyewe-“Hello!”
John-“Bite sha Nelson?”
Njyewe-“Ni sawa meze neza”
John-“Ok! Nonese iyo nzu iracyari tayali ko ndi mu nzira nza ah osha?”
Njyewe-“Ko numvise ahari asa n’uwisubiyeho ra? Ahubwo yanakumbajije sinzi niba
muziranye?”
John-“Uuuuuuh? Ngo ninde wakumbajije sha?”
Njyewe-“Karekezi! Yakumbajije rwose ahubwo ntabwo nari nziko muziranye”
John-“Yee? Reka nze nongeze vitess ndaje umbwire uko byagenze sha, kandi utagira
icyo umubwira niyongera kugira icyo akubaza kuri njyewe”
Njyewe-“Yego!”
Call end.
Aliane-“Akubwiye ngo iki Nelson?”
Njyewe-“Wahora ni iki ko nawe yikanze akambwira ngo ntagira icyo nongera
kumubwira?”
Aliane-“Ahaaa! Reka dutegereze turebe!”
Twakomeje gukora akazi amasaha akomeza kwicuma havaho imwe umunsi utangira guca
ikibu John atari yahagera sinzi ukuntu numvise inyota inyishe ndasohoka ngo njye
kugura amazi akonje ngeze hanze nkata hepho ahantu habaga Alimentation naka amazi
ndasohoka ntereye amaso aho nakoreraga mbona imodoka ya Police ihagaze ku muryango
ndikanga.
Nibajije niba ari njye baje kureba biranyobera ariko nkomeza kugenda mbagezeho
mbacaho ndakomeza nkinjira muri bureau mbona Aliane yatitiye ubwoba ari bwose maze
akimbona ahita avuga,
Aliane-“Yebaba wee! Nelson, Ni wowe baje kureba! Ubu se koko uranze ufungiwe
amaherere koko?”
Njyewe-“Ngo iki?”
Aliane-“Nelson! Barinjiye maze barakumbaza mbabwira ko ugiye hanze maze
barongorerana basubira hanze, Eeeeh! Baraje!”
Nahise mpindukira koko mbona b aba police naciyeho hanze baraje ntarasoma no ku
mazi umwe ahita avuga,
Afande-“Ni wowe witwa Nelson?”
Njyewe-“Yego ni njyewe”
Afande-“Ok! Tuje hano tugushaka hari ibibazo twashakaga kukubaza kandi bikomeye
nawe uzi ndetse wagizemo uruhare”
Njyewe-“Afande! Nari mbyiteze ko isaha n’isaha muzaza, gusa mbere ya byose
ndabasabye mumbonemo ukuri”
Afande-“Tuliya niba waba ufite ukuri nta shida, gusa icyaha wagambiriye gukora cyo
gukuramo inda y’umukobwa w’inshuti yawe wabona bikomeye ugatoroka ibitaro
ugahungira inaha cyo kirakomeye ni nayo mpamvu tuje kukujyana gato ngo utange
ibisobanuro………………………………….
[6/14, 09:35] +250 788 650 338: [4/25, 7:26 AM] Jaen Pour: Episode 82: Nelson mu
mapingu, Gasongo na Dovine bafite ibimenyetso bimuhama bagiye gutanga
Njyewe- “Afande! Rwose ikiganza cyanjye kuva
cyafumbatiza ukuri na nubu nticyari cyarekuza, ibyo binyoma niteguye kubinyomoza
kandi ndabizi ko mu nshingano zanyu harimo no kurenganura abarengana”
Afande- “Ibyo turabyumva kuko mbere yuko turi Abapolisi turi abantu, ukuri kuraza
kumenyekana, ahubwo jya imbere tugende”
Njyewe- “Afande nonese ko mukuyemo amapingu?”
Afande- “Birumvikana ntabwo twagutwara widegembya, hari impungenge ko ushobora
kugerageza gucika ubutabera cyane ko ucyekwaho icyaha gikomeye”
Njyewe- “Rwose ntabwo mbarwanya! Nta nubwo natoroka ukuri kundimo, niba koko ukuri
kwemera no guhambirizwa iminyururu nk’iyi mwakire dore ndateze”
Aliane wari uri aho ntiyabyihanganiye ako kanya yahise ahaguruka maze aza yiruka
aho twari duhagaze ahita avuga cyane,
Aliane- “Oya oya wee! Nelson ararengana mwimwambika amapingu mfite ukuri kose ko
yagambaniwe”
Afande- “Acha Kelele! Umva wa mukobwa we niba ukuri guhari turakumenya kandi niba
kutanahari ntawishimira guhorwa ibyo yakoze, tulia kidogo rero”
Njyewe- “Alia! Humura ndaje ntabwo ntindayo, ndabizi igihe ni iki ngo byose
bigaragare!”
Aliane- “Mana weee! Humura sha Nelson! Komera umugabo uzagushinjura turagendana!
Frash wampaye ndayisigasira kandi nanjye ubwanjye ndahari, ariko koko Mana yanjye
kuki wemera ko ibi bibaho?”
Aliane akirwana no kwakira ibyari biri kubera aho hantu Papa Dovine yahise
ahahinguka maze ahita avuga,
Papa Dovine-“Ok! Good! Ntureba harya sha urongera uvuge ngo wakosoye ka gasaza
k’amahane? Ko utavuga se? N’agasuzuguro kabi gusa! Ubu se wari uzi ko ndi
njyenyine? Mwene wanyu siwe wohereje abakwemeza amakosa yawe? Dore mbese!”
Aho nari ndi nakomeje kwitegereza Papa Dovine wari uri kurwana n’ikinyoma umukobwa
we yanyambitse mbura icyo mvuga mbyururutsa mu mutima ahubwo ndahindukira mbwira
Aliane,
Njyewe- “Alia! Ucigatire Brendah adahogora”
Aliane yikirije azunguza umutwe wa mugani wa Afande njya imbere turasohoka tugeze
hanze mba nkubitanye na Gasongo n’ibipfuko, Papa Dovine ahita amutangira vuba vuba
maze aramubwira,
Papa Dovine-“Nari nakubuze sha, Dovine se mwavuganye? Nizere ko tujyanye”
Gasongo- “Eheee! Urumva nasigara? Nibamujyane n’ubundi nari naramugiriye inama
aranga aratsemba, nagende ajye kuwunnyamo njye ntabwo njya ndya ruswa y’amafuti
kabone n’iyo waba uri data! Ibyo nabyo, njyewe Gasongo ndagushinja da!”
Narahindukiye ndeba Gasongo duhuje amaso mbona ahekenye amenyo Afande akomeza
kunshyira imbere nurira imodoka ako kanya mbona Aliane afunze bureau imodoka twari
turimo iba irahagurutse.
Mu nzira nagiye ntekereza byinshi nagendaga ndeba ukuntu abantu banyitegerazanya
agahinda ku mutima nti iryavuzwe riratashye ukuri nubwo kwigaragaza ariko guca mu
ziko, nubwo nakomezwaga n’ikizere nari mfite ariko sinabura kuvuga ko nashavujwe
n’aho nari nicaye ntagakwiye kuhaba.
Twakomeje kugenda mbona tumanutse tugana Nyabugogo ntangira kwikanga dukomeza
kugenda bidatinze tuba dufashe umuhanda ujya ku Gisenyi mpita niyakira.
Urugendo rwabaye rurerure, ibitekerezo bikomeza kwiyongera nkiri kure nagiye kumva
numva Umupolisi twari twicaranye arambwiye,
Afande- “Niko se sha musore we, ubu koko ugiye kuzira kwanga kwemera ko uriya
mukobwa akubyarira n’ukuntu ari mwiza? Imboga zibona abana koko!”
Njyewe- “Afande! Nonese wowe wakwemera gusenya urwawe ukajya kubaka urw’abandi?”
Afande- “Ushatse kuvuga ko se uriya mukobwa twasanze aryamye kwa muganga
akubeshyera atari wowe wamuteye inda?”
Njyewe- “Nonese Afande! Abaye ari njyewe urumva nakwishimira kwicara ahantu
nk’aha?”
Afande- “Nanjye ubwo nahoze mbyibaza ariko uraza kudusobanurira uri mu kasho buriya
niba ari ubwa mbere ugiyemo uraza kubibona neza ko ari muri ndabyemeye”
Njyewe- “Afande! Nzemera ukuri ariko ntabwo nzigera nemera ikinyoma, nkiri muto
natojwe kuvugisha ukuri kandi ni nako ndi kwirukankana nako na n’iyi saha kandi
mfite ikizere ko nzashyirwa nguhamije”
Afande- “Njye ndi wowe rero ukuri nagushyira hasi nkishyirira kiriya kizungerezi mu
rugo kabone n’iyo yaba atari njye wagiteye inda, wowe wagize amahirwe umubibamo
akabuto karakura urahindukira ngo ayikuremo wangu? Ayaya! Nta byawe kabisa”
Njyewe- “Afande! Niba wikundira ibizungerezi bizira umutima utera utanga ituze mu
bandi ni tugerayo uvuge ko ari wowe wayimuteye ubundi bamuguhe umujyane umushyire
mu mago”
Afande- “Eeeeeh! Ubwo se wowe urumva nabivuga mbihereye hehe? Reka reka ahubwo wowe
ntubure ubwenge”
Njyewe- “N’uko rero byemere ko agahwa kari ku wundi gahandurika kandi burya amage
atera atetereza nyirayo abandi bakabicira inkeri ari urukonda, rwose tuza
nyakubahwa Afande uru rugamba umucamanza umwe rukumbi ni ukuri”
Afande- “Nonese ubu ko tukujyane ku Gisenyi akazi ntukavuyeho burundu?”
Njyewe- “Ubu se mwaturutse ku Gisenyi ari njye muje gufata?”
Afande- “Of course! Polisi ikorera hose mu gihugu, kandi urabizi ko ntaho wapfa
kuyicikira!”
Njyewe- “Ibyo byo ndabizi Afande! Nonese ubundi ninde wandeze?”
Afande- “Uncle wawe niwe wagutanze, ngo yanze gushyigikira amafuti yawe!”
Akivuga uncle nahise menya ko ibyo aribyo byose nta wundi utari Martin wagiye
kuntanga, ako kanya numva umujinya w’umuranduranzuzi uriyongereye maze mpita mvuga,
Njyewe- “Nari ngize ngo byibuze ni Papa Dovine wandeze naho ni Martin? Iyaba mwari
muzi uwo wiyita Uncle wanjye uwo ari we? Nako reka niturize gusa nzi ko bavuze ngo
nyiri akarimi kabi yatanze umurozi gupfa”
Afande- “Oya uko byagenda kose ikibazo cyageze aho kigomba kugera kandi
n’ibimenyetso ndabizi ko bihari, rero sha nakugira inama yo kudahisha ukuri hato
utazavaho ukatirwa imyaka akayabo kandi wari ufite amahirwe yo kugabanyirizwa
ibihano”
Afande amaze kumbwira ibyo ntacyo nigeze musubiza, naratuje dukomeza urugendo ruba
rurerure ariko uko ikilometero havaho kimwe urugendo ruricuma dutangira gusatira
umujyi bidatinze tuba turawinjiye dukomeza kugenda mbona dutaye umuhanda ujya kuri
Polisi twinjira mu muhanda ujya kwa muganga nyuma y’iminota micye tuba duhingutse
hahandi nasize Dovine.
Tukigerayo natangiye kwibaza ibigiye gukurikiraho gusa nanone kuko nari niteze
byose narakomeye ntegereza ikigiye gukurikiraho, imodoka igiparika Afande wari
wicaye imbere yahise avamo aza inyuma maze arambwira,
Afande- “Manuka musore, nanone uracika wongere ugende se?”
Njyewe- “Oya Afande! Ubu se koko ubwo naba ngize amahirwe yo kubona aho nyuza ukuri
kwanjye kukajya ahagaragara nkagenda njya hehe?”
Afande- “Ngaho jya imbere rero ubanze ujye gukemura iby’ingenzi”
Koko nagiye imbere twinjira mu bitaro nkomeza gukurikira Afande twinjira mu bitaro
bakomeza kuri reception nanjye nkomeza kubakurikira tukihagera Afande aba abwiye
umukobwa wari uhari,
Afande- “Nari nzanye wa musore!”
We- “Eeeeeh! Nuwo rwose mpise mbona ibitugu mbona ni byabindi, mbega umusore! Koko
ugatoroka umugore wawe akabura uko avurwa hejuru yawe? Ngaho zana ibyangombwa vuba
tumwandikire ifishi bamuvure”
Njyewe- “Njyewe ariko uriya mukobwa ntabwo ari umugore wanjye, nta n’ubwo ari
njyewe wamuteye inda avuga atwite, nka Polisi nzi ko mudahana ibyaha gusa ahubwo
munarenganura n’abarengana, nubwo mboshye amaboko ntabwo mboshye umutima kandi
mfite ukuri”
Afande- “Ariko sha niba nta bwoba ugira nta nubwo wubaha ikiremwa muntu? Ubwo uzi
ko umwana na nyina bari mu kaga?”
Njyewe- “Uriya mukobwa nta kintu arwaye, ndabizi neza icyo ashaka ni ukunyegekaho
inda atwite”
Afande- “Ibyo se urabivuga ubikuye hehe? Ndavuze ngo tanga ibyangombwa byawe
bandike ifishi vuba!”
Njyewe- “Afande! Mbere yo kubitanga mubanze mwumve ukuri kwanjye, ntabwo ndavuga
amatakaragasi ahubwo njye ndavuga ukuri nzanasubiramo”
Afande- “Ariko ubundi ndaburana nawe nkubaza iki sha?”
Ako kanya Afande yahise anyegera akora mu mufuka atangira kunsaka akora mu mifuka
y’imbere akora no muyinyuma mbona akunje isura ahita ambwira arakaye cyane,
Afande- “Niko sha! Nta byangombwa ugira?”
Njyewe- “Ndabifite Afande! Rwose ndabasabye nubwo mubikuyemo mureke kungerekaho
umutwaro uzamvuna ku maherere”
Afande- “Ngo tubikuyemo? Ahubwo se ni gute ugenda utagira ibyangombwa?”
Njyewe- “Uuuuuh? Ntabyo musanzemo se?”
Afande- “Dore yewe ngo arijijisha! Wowe ahubwo uraje umbwire neza ukuntu utagira
ibyangomba, njya imbere ubanze ujye kunsobanurira neza”
Akivuga gutyo wa mu Polisi wundi yahise antwara intambike dusubira ku modoka
ndurira bakandagira icyuma mpaka kuri Polisi tugezeyo mvamo banshyira imbere feri
ya mbere muri bureau,
Afande- “Niko sha! Ushobora kumbwira impamvu utagira ibyangombwa?”
Njyewe- “Afande! Rwose ibyangombwa ndabifite ahubwo nanjye birantunguye biba
n’amahirwe kuba ntabyo musanzemo”
Afande- “Ngo? Nta soni wowe urazana amacenga muri Dosiye? Buretse ndaje ngukorere
agatendo wumirwe”
Njyewe- “Afande! Ibyo mukora byose bibe ibyo gutuma ngaragaza ukuri kwanjye, naho
ibyo kwemera ibyo ntakoze byo umutima wanjye uranangiye”
Nkivuga gutyo ako kanya nahise numva umuntu ukomanze maze ndahindukira mbona Papa
Dovine na Gasongo barahageze,
Papa Dovine-“Nyakubahwa Afande natwe twiyiziye, rwose uyu musore natange
ibyangombwa kwa muganga bamvurire umukobwa dore ararebye cyane!”
Afande- “Wahora ni iki wa musaza we ko tugize ngo turabimwatse tugasanga imifuka
yera?”
Papa Dovine-“Ngo? Nonese Afande ubwo biragenda gute?”
Afande- “Turabanza tumenye impamvu nta byangombwa agira kuko nabyo ubwabyo ni
ikibazo?”
Gasongo- “En Bon urugamba rukaba ruratangiye! Nyakubahwa Afande, uyu musore njye
twarabanye kuva mu buto bwanjye, twakuranye tuba mu cyaro kugeza ubwo tuzanye
inaha, amaze guhohotera umukobwa w’uyu musaza nk’uko Uncle we yabibabwiye yampaye
ruswa y’amafaranga ngo nzaze kumushinjura mu mafuti ye ariko nyuma yo gusubiza
ubwenge ku gihe nahisemo inzira ikwiye niyemeza kuvuga ukuri, ukuri mfite rero ni
kwinshi ariko ibyerekeye ibyangombwa bye nzi neza ko ejo bundi akiva kwa muganga
ibyangombwa yabihishe ngo mutazabimwaka ku ngufu”
Afande- “Ibyo uvuga ni ukuri sha?”
Gasongo- “Ni ukuri kose ndagapfa iki gihe njye kuva navuka sinari nabeshya
ndakambura data!”
Njyewe- “Gaso! Koko uratinyutse unsubije mu igunira navuyemo uza guhamya ibinyoma
ngo urubwa rumbere?”
Afande- “Rero nari nzi ko hano nta rubanza dufite, twebwe twitabajwe mu rwego rwo
gutabara uriya mukobwa urembye kuko kugira ngo avurwe agomba kwerekana imyirondoro
y’uwamuteye inda nk’uko amabwiriza mashya abigena, gusa hiyongereyeho ko uyu musore
yasambanyije uyu mukobwa ku gahato ndetse hari n’amakuru ko uyu musore yashatse ko
inda y’uriya mukobwa ivamo kandi kuba ari kwa muganga nabyo hari impamvu ikomeye
ishobora kuba ibyihishe inyuma…”
Gasongo- “Afande! Ukuri ni uko mbabwiye….”
Afande- “Gabanya ikiburi wowe! Uransha mu ijambo nta soni? Hano umuntu avuga ari
uko ahawe umwanya, ese ibyo bipfuko bikuzuyeho wabaye iki?”
Gasongo- “Barampohoteye ejo bundi bamena umutwe kandi ndacyeka ko uyu musore yaba
yarabigizemo uruhare kuko yari amaze kumenya ko nshobora kuzamuvamo”
Afande- “Eeeeeh! Ok! Ayo ni andi makuru tubonye, niko se musore na n’ubu uremeza ko
uri umwere?”
Njyewe- “Rwose ndahamya ko ndi umwere ibyo bavuga byose ni ibinyoma”
Nkivuga gutyo Martin yahise yinjira yahagira acyebaguza hirya no hino maze ahita
avuga,
Martin-“Afande! Rwose turabashimira kuba mwamufashe, nizere ko yabyemeye, nka Uncle
we rwose yadusebeje kandi umuryango wacu ntabwo washyigikira amafuti”
Afande- “Nonese murifuza ko tumukorera iki? Ko atabyemera?”
Martin-“Oya agomba kubyemera murebe uko mubigenza, ubwo se yabananira ra?”
Gasongo- “Oya rwose mutamufunze ngo mumuhezemo byatuma n’abandi tubikora, rwose
kugambirira kwica umuntu ni icyaha gikomeye ku isi yose kandi umuti yari yaraguze
ambwira ko azawuha uriya mukobwa ubanza yararangije kuwumuha uko mbibona”
Njyewe- “Afande! Uyu musore arabeshya, ibyo avuga byose ndabasabye mutabyemera kuko
ari ibinyoma byambaye ubusa, njye nawe twarakuranye byo ntabwo abeshya ariko nyuma
yaranyihindutse ku bw’inyungu ntazi ategereje, ibyo ntabwo ari njye wabihamya
njyenyine uku kuri gufite benshi”
Martin-“Arabeshya, niba atabeshya natubwire uko kuri, ngaho se nakuvuge”
Papa Dovine-“Rwose Afande ndabinginze muntabarire umukobwa ubu ari mu marenbera,
erega nta gushidikanya uyu musore niwe wayimuteye, na mbere hose umukobwa wanjye
yari yarabimbwiye”
Afande- “Genda Kidogo Sir! Niko se musore, urizera neza ko ufite ibimenyetso
bigaragaza ukuri?”
Njyewe- “Yego ndabyizera Afande!”
Gasongo- “Hhhhhhh! Arabeshya Afande ngaho nabitange turebe”
Gasongo akivuga gutyo twatunguwe no kubona Dovine yinjiye aho twari turi ari kumwe
na Mama we twese turikanga,
Papa Dovine-“Dore re? Si ngaba barabirukanye!”
Mama Dovine- “Baratwirukanye da! Ngo tuze tubanze dukemure iby’umugabo wamuteye
inda”
Afande- “Bibaye amahire ahubwo nyiri ubwite ariyiziye, niko uyu musore uri hano
niwe uhamya ko yakunywesheje ugasinda yarangiza akagusambanya akagutera inda?”
Dovine- “Ni ukuri kose ni uyu Nelson! Hari ku itariki ya cumi ndetse icyo gihe
ntabwo naraye mu rugo na Mama arabizi”
Gasongo- “Natwe aho twari turi Nelson twaramubuze turara twicaye kuko nta muntu
yigeze abwira aho agiye yaje mu gitondo da!”
Nakomeje gushyingura mu mutima amagambo ya Gasongo na Dovine nkomeza gukomera ako
kanya numva imiryango y’imodoka hanze yifunga numva ikintu gisa n’ihumure
kinzamutsemo Afande ahita avuga,
Afande- “Komeza uvuge uko byose byagenze kandi uvugishe ukuri, amaze kugusambanya?”
Njyewe- “Afande! Ibyo bavuga byose ni ibinyoma njye, nzi neza impamvu y’ibi byose,
rwose munyumve mfite ukuri”
Afande- “Genza kidogo, abo mbona binjiye se bite byabo? Murifuza ko tubafasha iki
Sir?”
Afande akivuga gutyo nahise ntungurwa no kumva ijwi rya John wahise uvugira inyuma
yanjye,
John- “Njye nitwa John uyu nawe yitwa Aliane dukorana n’uyu musore Nelson ndetse ni
n’umwana wacu, twari tuje tumukurikiye twumvise ko bamujyanye kandi uko biri kose
impamvu bamujyanye hari icyo twaba tuyiziho rwose Afande!”
Martin-“Uuuuuh? Ese ni wowe Nyakubahwa John?”
John- “Bite byawe wowe? Ese aha niho ukorera akazi?”
Martin-“Urabona nyine nawe urabyumva umwana yaranyitabaje ngo nze muvugire ukuri
nako ubundi ngwino tujye hanze nkubwire…”
John- “Rekera aho nakumvise ngaho jya mu kazi kawe kuko njye nje gukurikirana
ikibazo cy’umukozi wanjye batwariye mu kazi”
Martin-“Uuuuuh? Nonese waretse nanjye nkahaguma ko nanjye ntareka umukozi wacu…”
John- “Ni njyewe ubifite mu nshinano, ndacyeka ibyo bitakureba, cyeretse niba
witeguye gutanga ibisobanuro?”
Martin-“Ubwo njye na Aliane muzanye tuzabitanga”
Aliane- “Umva yewe? Ibi byose ntabwo ari wowe ubiteye se? Hejuru y’ubugome bwawe
koko ukabeshyera Nelson ngo ukunde umugerekeho inda wateye Dovine? Hari icyo tutazi
se? Hama hamwe di!”
Afande- “Uuuuh? Ndabona bya bintu bikomeye ahasigaye harajya havuga uwo mpaye
ijambo, en bon! Niko muko nyuma y’uko uyu musore akunywesheje ugasinda yarangiza
akagusambanya wakoze iki?”
Dovine- “Yarambwiye ngo ni nsheceke niyumva ko hari uwo nabibwiye azanyivugana
hanyuma nyuma mubwiye ko ibyo yankoreye byabyaye ingaruka arambwira ngo
nzayikuremo”
Afande- “Ntibishoboka? Ye? Ibyo se koko byarabaye?”
Gasongo- “Njye naba umugabo wo kubihamya! Rwose ibyo Dovine avuze byarabaye,
hashize iminsi bibaye uyu Dovine wari uzi ko ndi inshuti ya Nelson cyane yaje
kundeba rwihishwa maze ambwira uko byose byagenze amaze kubimbwira aranyinginga ngo
ntihazagire uwo mbibwira ngo kuko Nelson yamubwiye ko azamuhitana naramuka
abyumvise ahandi, ubwo rero mu kubyumva njye nagize ubwoba maze ndabimubaza
arabihakana ariko vuba aha nibwo yabyemeye maze ampa ruswa ngo nzamushinjure gusa
umutimanama wanjye waranangiye mubwira ko ntashyigikira amakosa abibonye ararakara
cyane ndetse anyirukana mu nzu twabanagamo none dore yansanze n’aho nimukiye amena
umutwe, ntimureba uko yangize!”
Afande- “Reka reka ntibishoboka? Uyu musore ko… Yebaba wee! Nonese wowe mugabo waje
kurega harya witwa Martin?
Martin-“Yego Fandi?”
Afande- “Fandi nawe, wowe ibi byose wabimenye ute?”
Martin-“Njyewe rwose nabimenye nako ubundi uyu musore yateye inda uyu mukobwa amaze
kuyimutera aramwigarika nkanjye rero mukoresha nagombaga kumenya ukuntu agenda
atera amada abakobwa abonye bose, rwose yarabinyemereye kandi anyemerera
kumurongora antuma no kubibwira sebukwe”
Afande- “Ese ko ucurikiranya amagambo wa mugabo we? Uzi ko mu bintu byose uvuze nta
na kimwe twumvisemo? Yabababa! Umuntu w’umugabo arya indimi imbere y’abantu?”
John- “Ariko Martin koko nta soni ufite zo guhagarara imbere y’abantu igihugu
kizeye ugahamya ibinyoma ungana utyo? Martin, njyewe ubwanjye ntacyo ntazi hagati
yawe na Dovine, inshuro zose mwasohokanaga wantiraga imodoka kuko iyawe ishaje,
njye namwe twasangiraga kenshi nkabasiga mu kabari mwe mukajya muri lodge nakubuza
ukanga ukananira ndetse rimwe na rimwe tukanabipfa, none ubonye ingaruka zije ngo
ni uyu muhungu Nelson?”
Martin-“Ehee? John ubwo utangiye kuzana…”
Afande- “Ceceka wowe nta jambo uhawe, uri uwo kuzana matatizo n’ikiburi gusa nta
n’icyo uvuga, komeza rata mugabo, harya bakwita John?”
John- “Yego Afande! Rwose uyu musore ararengana kuko ndabizi neza uyu Martin amaze
kumenya ko yateye inda uyu mukobwa yasabye Nelson kwemera gushyingirwa nawe ndetse
agerekaho no kumuha amafaranga menshi ariko umusore arabyanga, nyuma yo kubyanga
yararakaye ndetse ashaka kumwirukanisha mu kazi, nanjye rero mu gukora igenzura
nibwo namenye byose”
Gasongo- “Oya rwose dufite ibimenyetso byemeza ko uyu Nelson ariwe wateye inda
Dovine akamusaba no kuyikuramo, rwose ibyo uyu John avuga arabeshya ahubwo mbaye
nishinganishije kuko nanjye ari Boss wanjye”
Afande- “Ibyo bimenyetso ni ibihe se uvuga sha wowe w’ibipfuko?”
Gasongo- “Dovi! Zana ya telephone yawe werekane ibyo mwagiye mwandikirana byose,
gira vuba ukuri kujye ahagaragara”
Ako kanya Dovine yatangiye kwisakasa mu myenda abura telephone asuka isakoshi hasi
akomeza gushakira hose hafi gukuramo n’inkweto ngo arebemo hashize akanya induru
ayiha umunwa,
Dovine- “Mana weee! Telephone yanjye barayitwaye! Oya wee! ……………………………..
……………………[6/14, 10:20] +250 788 650 338: Episode 84: Brown abaye agifungurwa asanga
Dovine yiruka ku gasozi
Tukireba ukuntu Dovine yirukaga mu muhanda
kibuno mpa amaguru imodoka zifunga amaferi ari nako abantu basakuza bamwe
bamwirukanka inyuma abandi bava mu nzira John yahise avuga,
John- “Dore re? Inka yanjye? Uriya mukobwa w’ikirara se noneho arasaze?”
Fiston- “Yampaye inka! Dore ngo arakwetura kweli kweli! Ayiwe yari imuhitanye,
Eeeeh! Reka nkinge amaso simbibone!”
Aliane- “Yesu wee! Wa mugani buriya Dovine ntatombotse ra?”
Dorlene- “Sha cyakora no gusara yasara, uriya mukobwa arasebye aranisubira iyo
atiruka mu muhanda ntabwo nari kubyemera!”
Dorlene akivuga gutyo hari imodoka itwara abagororwa yaparikaga aho tubona urugi
rufungutse vuba havamo umusore yiruka akurikira Dovine mu muhanda mu kureba neza
mbona ni Brown!
Njyewe- “Eeeeh! Ni Brown! Uzi ko uriya musore uvuye mu modoka ari Brown ufunguwe?”
John- “Ngo? Nelson! Uravugisha ukuri uriya ni Brown?”
Njyewe- “Ni Brown ndamubonye yiruka, buriya nta kabuza akurikiye Dovine!”
Fiston- “Ntabwo azi uko byagenze se ku buryo yashingura ikirenge akiruka akurikira
uriya mukobwa wakoze ibara akaba ananiwe kuribikira?”
Njyewe- “Fiston! Brown na n’ubu yabaye ibamba, yanze kunyumva ngo mubwire byose
none dore aje yirukanka inyuma ye, ubu se nkore iki kweli?”
John- “Uriya musaza wa Gaju arambabaje rwose, ubu se tumwirukeho koko?”
Dorlene- “Ubwo se koko twamenya tumwirukaho tuvuga ngo iki?”
Aliane- “Nelson! Mureke yishakire ukuri kuko ukwawe yakwanze, nonese ubu twakora
iki?”
John- “Umva! Reka twinjire mu modoka tumukurikire tumwinginge byibura niyemera
tumugeze aho Mama we aba kuko nibwo agifungurwa ndabizi ntaho azi”
Aliane- “Yoooh! Kandi koko ntabwo ahazi, ubu se disi? Nako reka tumukurikire basi
tumufashe amenye aho Mama we ari”
Njyewe- “Twagiye ahubwo!”
Ako kanya twahise twinjira mu modoka John ashyiramo vitesse ya mbere, iya kabiri
turabasatira dutangira kubona marato ya Brown na Dovine ari nako amahoni
y’amamodoka avuga n’abantu bashungereye nk’abareba ‘Tour du Rwanda’ bitangira
kuducanga,
John- “Uuuuuh? Ubu se ibi ni ibiki Alia?”
Aliane- “Mumbarize Dorle! Nonese ahubwo ubu amaherezo araba ayahe?”
Dorlene- “Uuuuh? Ko mbona uriya mukobwa atibika ra? Ahantu ari kunyura hari
gusigara umuriro!”
Njyewe- “Uuuuuuh? Nonese kandi ko mbona atangiye gukuramo imyenda ajugunya?”
John- “Yampaye inka! Uzi ko uriya mukobwa asaze ku mwanwa y’ihangu?”
Dorlene- “Yebaba wee! Dore wa musore aramufashe, Uuuuuuh? Ko bari kugundagurana se
kandi? Ayiwe bikubitanye hasi, ibi ni ibiki ra?”
Ako kanya John yahise aparika imodoka tuvamo twiruka tugenda tugana aho Dovine na
Brown bari bari, abantu benshi bari batangiye kuza bashungera natwe twisosobeka mu
bandi dutangira gushaka uko tubageraho kubw’amahirwe duhinguka imbere dusanga Brown
apfukamiye bikomeye Dovine ngo atongera kwiruka ari nako Dovine asakuza cyane avuga
izina ryanjye.
Tukimara kubona ibiraho twabuze icyo tubafasha maze John atera intambwe yegera
Brown maze arunama aramubwira,
John- “Bite musore?”
Brown agikubita amaso John yamurebye adahubya maze ahita amusubizanya umujinya
mwinshi,
Brown-“Urambaza iki se hari icyo utareba?”
John- “Ndabibona rwose, nonese uranyibuka?”
Brown-“Ntabwo nkuzi kandi reka kumbaza byinshi, dore ko ab’isi mutari beza ubwo uje
kumbyiniraho umbwira ko Dovine wanjye namusize ari itoto ritoshye none nkaba nsanze
uwo nikururiye yaramwigaraguyeho ubundi yarangiza akamuroga akangara ku gasozi?”
Ibyo Brown yabivugaga amarira amumanuka ku matama ari nako akomeza gufata Dovine
maze John ahita amubwira,
John- “Njyewe niba utanyibuka nitwa John ni njye najyaga nzana na Mama wawe
kubasura”
Brown akibyumva yahise areba John aramwitegereza cyane adahumbya ako kanya ahita
avuga vuba,
Brown-“Nari ngacyetse undi waza ku nsonga atari uwaciye imbere ya Nelson! Ariko aho
nzamufatira wee…”
John- “Brown! Ihangane unyumve nkubwize ukuri, uyu mukobwa twari turikumwe hariya
kuri station ya police mukanya…”
Brown-“Ngo? Mwari muri kumwe? Ntiwumva…”
John- “Tuza nkubwire musore muto, rwose uyu ucigatiye ntabwo wari ukwiye kuba
umufite, uyu mukobwa ni umugome ndetse ntawe acira akari urutega, uko umureba ameze
atya amaze kugwa mu matsa atsindwa ikirego yari yaregagamo Nelson, bitahurwa ko
yatewe inda n’umusaza agashaka kuyigereka kuri Nelson, ubu rero ise na nyina
bamwanze umwe aca ahe ni nayo mpamvu asaze!”
Brown akibyumva yagize umujinya mwinshi cyane akomeza kureba John cyane hashize
akanya ahita avuga,
Brown-“Umva wa mugabo we, niba ushaka amahoro va hano”
John- “Rekura uwo mukobwa uze tujyane kwa Mama wawe, uwo ni icyohe menya ubwenge
musore muto”
Brown-“Nongere nkwiyame wa mugabo we niba ushaka amahoro mva iruhande, n’ubundi nta
keza kanyu na Papa yarabimbwiye”
John- “Ihangane unyumve musore! Ibyo nkubwira mbifitiye gihamya, rwose ntabwo turi
inyangabirama zatuma udakundana n’uwo ushaka kandi nanone ntabwo turi baringa
zatuma ugaragura umutima mu mwanda ukuzura ico ngo urakunda ikirara nk’iki”
Brown-“Umva wa mugabo we, nakubwiye kenshi ko ntashaka kumva ibyo uvuga ariko wanga
kumva, nkubwire bwanyuma, mva iruhande ntabwo ngushaka, kandi niba ushaka ko
nkubahuka nabyo urabibona”
John amaze kubona ko Brown yanze yabaye ibamba yahise amuha amahoro arahaguruka
asubira inyuma aho twari turi maze twese dusosoroka mu bandi dusubira inyuma, John
ahita atubwira,
John- “Aranze da! Ngirango namwe mwabyiyumviraga!”
Aliane- “Ahubwo ubaye wowe arakubaha ubu se iyo aba ari Nelson abonye ngo urebe
ukuntu intambara iba irose”
Dorlene- “Nonese ubu dukore iki koko?”
Fiston- “Reka tumufate tumubwireze ukuri ahitemo gusarana n’uriya mukobwa cyangwa
kudukurikira”
Njyewe- “Oya Fiston! Ahubwo reka duhamagare Mama we basi aze amudufashe yemere
atwumve tumubwire byose”
John- “Ariko uzi ko ari byo! Reka nze muhamagare”
Ako kanya John yahise afata telephone areba nomero za Mama Brown maze aramuhamagara
bamara akanya bavugana amubwira byose agikura telephone ku gutwi ahita atubwira,
John- “Anyumvise vuba ngo agiye kuza nk’utabaye”
Aliane- “Ntiwumva! Wenda naza aradufasha umuhungu we acururuke, ariko icyaha ni
kibi koko”
Twakomeje kuguma ahitegeye aho Brown na Dovine bari bashungerewe n’abantu muri ako
kanya mbona umwanya wo guhamagara Brendah ngo mubwire byose nawe ntiyatinda kwitaba
ansanganiza ubwuzu mubwira byose.
Nubwo yagize ikiniga cy’urugamba rukomeye nari maze kurwanirirwa n’inshuti nziza,
nanone yishimiye ko ukuri gutsinze maze ambwira ko aje mu kanya nk’ako guhumbya
nanjye nkomeza kumutegereza.
Hashize akanya tukiri aho twabonye abantu bari bashungeye bavuye mu nzira dutangira
kureba neza ikibaye, twigira imbere tubona Brown ari kwinjiza Dovine mu modoka
y’ivatiri yari iparitse aho bamaze kwinjira barakinga bafata umuhanda,
John- “Ubu se bagiye hehe noneho?”
Njyewe- “Ibyo ari byo byose ni kwa muganga”
Aliane- “Ariko disi uriya musore yaramukundaga! Urabona ukuntu ari kumwitaho ari
nabwo akiva mu munyururu?”
Njyewe- “Urabivuga urabizi? Brown yakundaga Dovine cyane bikomeye, ndibaza ukuntu
byari kuba ari byiza iyo aba yaramubereye umwari ukwiye akaba yari aje kumwakira
hano!”
Dorlene- “Yooooh? Nta kundi nyine yihangane ugira amahirwe ahirwa n’urukundo,
apuuu! Namureke ruriya rukundo ari gutwika azarwihere undi dore hanze aha hari
benshi dutegereje”
Aliane- “Eeeeeh! Niba nibuka neza, uriya ntabwo ari wa mu Mama mwari muri kumwe cya
gihe muza gutangira akazi Nelson?”
Njyewe- “Uuuuh? Umubonye hehe se Alia?”
Aliane- “Nguriya avuye kuri moto ndabona areba hirya no hino?”
Njyewe- “Eeeh! Uzi ko ari Mama Brown! Ntabwo atinze wa mugani aje nk’utabaye”
John yahise aturusha amaguru aramusanganira natwe tugenda tumukurikiye tumugezeho,
Mama Brown- “Yooooh? Nelson bite?”
Njyewe- “Ni byiza Mama! Mwebwe se?”
Mama Brown- “Ndaho nanjye ndakomeye mwana wanjye, ariko barambwiye ngo ubonye
ubikika?”
Njyewe- “Yego Mama! Muri byose intwari z’ukuri zirigaragaje urugamba turarutsinda
ubundi dusohoka twemye!”
Mama Brown- “Umbabarire kuba ntari mpari ngo ngufate mu bitugu, rwose n’uko
ntabimenye”
John- “Ikosa ni iryanjye wibagiwe kuguhamagara, babaye bakibimbwira mera nk’utaye
umutwe mfata umuriro nkurikira Nelson nibagirwa gutabaza”
Mama Brown- “Oya nta kibazo ikizima n’uko ukuri kwatsinze! Nonese ngo bigenze gute?
Brown se ari hehe?”
Natangiye kubwira Mama Brown byose John nawe aranyunganira umubyeyi utuje aduteze
amatwi maze tumaze kumubwira yitsa umutima aravuga,
Mama Brown- “Ubu se koko mbigenje nte? Ngo uwo mukobwa yasaze avuga Nelson? Noneho
Brown ndamuhera he mwinginga bakobwa bakowe?”
John- “Mama Gaju! Reka tujye kwa muganga basi wenda nakubona akemera ukamuguma hafi
araza gucururuka yumve ukuri kubyabaye byose”
Mama Brown- “Ahwiiii! Ngaho tugende ariko ndabikesha rusengo”
Njyewe- “Eeeeh! Mube muretse ndabona aje!”
John- “Inde se kandi? Brown se?”
Njyewe- “Oya! Ni Brendah nari ntegereje dore nguriya araje”
John- “Eeeeh! Ok! Nizere ko atarasigara, ubwo nawe turajyana?”
Njyewe- “Oya ntabwo namusiga, ayo mahirwe ntabwo twayiziza! Nawe erega urabizi ko
Brendah ari urugingo rumwe mu zigize umubiri wanjye, iyo ndi hafi ye abyumva mbere
akaza kunyongera za mbaraga zituma nshinga ngakomera, Eeeh! Ahubwo reka
musanganire”
John- “Ihute ahubwo dore yatangiye gutega amaboko”
Koko nahise mpindukira ngenda nihuta duhurira mu nzira ndamuyora abari bari kwikura
bava kureba ibya Dovine aba ari twe bahanga amaso, ku mutima numva kakantu ka
mbarusha urugo kuko mbarusha umugore karankomanze.
Twakomeje gufatana hashize akanya twumva ihoni nibuka ko twari mubagenda maze
ndamukurura tugenda twiruka ari nako agenda aseka anyinginga ngo mubabarire noye
kumwirukansa ntabyo azi, kuri njye nabonaga bibereye amaso ndetse biryohera
n’amatwi yanjye.
Twageze ku modoka ya John twinjiramo maze Brendah mu cyubahiro cyinshi asuhuza abo
yari asanzemo arangije,
Njyewe-“Aliane, Dorlene na Fiston, uyu mwari mwiza bamwumvaga mu migani wenda niba
ndota mvuga wasanga no mu nzozi zanjye baramwumvise…”
Bose- “Hhhhhhhhh!”
Njyewe- “Uyu ni Brendah nkunze kwiyitira ma Bella nawe akanyita Nelly we,
ndamukunda cyane kandi nishimiye ko mumumenya! So, Bre! Bariya bicaye imbere
urabazi naho uyu mukobwa yitwa Aliane turakorana undi we yitwa Dorlene nawe
turakorana uriya musore wundi we yitwa Fiston”
Brendah- “Woooooow!enchanté!”
Aliane- “Ooooh! Brendah! Kaze neza sha mu muryango”
Dorlene- “Ko ari icyuki wa mugani wa Afande ra?”
Aliane- “Dorle! Ntiwemeye se?”
Dorlene- “Namanitse pe! Ahubwo nako Nelson ndaza kumubwira twitonze”
Twese- “Hhhhhhhhh!”
Twakomeje kugenda tuganira twerekeza kwa muganga, nta cyanshimishije nk’ukuntu
twari tugaragiranye kandi dutwaye ukuri no kurengera Brown umusore wasuherejwe
n’ibyabaye kuwo yari yareguriye umutima we gusa ntamenye ko hari kwamuruhura ndetse
kukamufasha kwakira ibyo atashoboraga guhindura.
Bidatinze twageze kwa muganga dusanga ya voiture igiparitse natwe duparika iruhande
rwayo tuvamo, ngo turebye hirya mu muryango munini w’ibitaro tubona ng’uwo Dovine
bari kurwana nawe bamusohora mu modoka ari nako asakuza cyane, twihuta tubasanga mu
kubageraho sinzi uko Dovine yataye agakote bari bamukenyeje Brown asubira inyuma
aje ku gafata maze duhuje amaso ahubuka nk’iyagatera angeze imbere Mama we ahita
amuhamagara cyane,
Mama Brown- “Brown! Mwana wanjye wafunguye umutima ukandeba ko ndi mama wawe! Koko
wavuye mu gihome ntiwaza kundeba kugeza ubwo bampamagaye ngo nze ndebe ibyabereye
mu muhanda?”
Brown-“Mama! Niba warambyaye warakoze ariko aka kanya umvire mu nzira nikize
umwanzi”
Mama Brown- “Nyumva Mwana wanjye, Koko ushaka gusubira aho uvuye uzira kwanga kumva
ukuri?”
Brown-“Ariko Mama! Ukuri kuruta ukwansanze muri gereza none nkaba ntashye
nkagusanga ku karubanda ni ukuhe? Ndeka nihorere”
Mama Brown- “Brown mwana wanjye nyumva ndi nyoko, iyaba wari uzi aho Martin na
Gasongo wumviye bari ntiwagira uwo mujinya ahubwo wagira igisebo nk’icyo bambaye
kigatuma uriya mukobwa yiruka ku gasozi”
Brown-“Mama! Ntugire ngo kuko wambyaye ibyo uvuga byose ngomba kubyumva, ndeka
njyenyine nimenyere ibyanjye”
John- “Umva musore muto…”
Brown-“Nakubwiye ngo ntabwo nshaka kukumva wa mugabo we, iyaba Papa yari aje ngo
akwereke aho abera kasha”
Mama Brown- “Mwana wa ubu wanze kunyumva koko?”
Brown-“Ko cya gihe nagiriye ko wambyaye nkakumva mbuze kuza ngasanga uwo nakunze
yararozwe ndetse yiruka no ku gasozi? Mundeke mwese ndetse ntihagire nuhinguka aho
Dovine ari, mbarimo mbazi nako ni njye nabikururiye ariko nzashyirwa nihoreye”
Brown akivuga asakuza hari umuganga waje maze atugezeho aravuga,
Muganga-“Mwihangane mutange umutuzo hano ni kwa muganga hari abarwayi barembye muri
gusakuriza”
Akivuga gutyo twese twaracecetse maze Brown ahita acaho arinjira twe dusigara
hanze,
Mama Brown- “Noneho umwana wanjye Brown koko ndamuhera hehe mwo gaheka mwe? Ubu
koko aranze anteye agahinda?”
Mama Brown yongeye kugira agahinda, ibitonyanga bitangira gushoka ku matama ye
ibintu byaduteye intimba twe twamwitegerezaga twakwibuka impamvu yabyo tukabona
neza ko burya umuriro utwika inzu utagombera ikibatsi,
John- “Mama Gaju! Ihangane rwose wishavura, umuhungu wawe araza gucururuka kandi
natwe turahari humura”
Mama Brown- “Oya John! Ubu koko umwana wanjye azafungwa ndire nanafungurwa ndire?
Ariko Mana yanjye kuki uhora untera amarira ku maso nacumuye iki?”
Aho twari turi nakomeje kubona Brendah yitegereza Mama Brown maze hashize akanya
akura agatambaro mu gasakoshi yari afite, aramwegera atangira kumuhanagura
amwihanganisha ndetse amujyana ku ruhande nyuma y’agahe katari gato bagaruka Mama
Brown akomeye,
Mama Brown- “John! Wowe na Nelson mwitahire njye ngume aha ndakomeza kumwinginga
wenda yaza kunyumva”
Aliane- “Nelson! Ibyo Mama Brown avuga ni ukuri, Brown ntabwo yatuza ataramenya
ukuri kandi uwubatse ikinyoma akakimutuzamo yakubakiyeho, reka tube tugiye Mama we
abanze akore uko ashoboye!”
Dorlene- “Sha nanjye ndumva ari uko byagenda ni ukuri pe! Naho ubundi umujinya
afite ungana n’ibinyoma Dovine na Gasongo bamupakiyemo”
John- “Ok! Nta kibazo reka tube tugiye ubwo turaza kumenya uko bimeze”
Brendah- “Ma Nelly! Reka ngume impande y’umubyeyi sha! Ndaza kukubwira uko bimeze”
Nikije umutima nyurwa n’uwo mutima mwiza wa Brendah, wabonye igikwiye maze akambera
inshungu akaguma iruhande rw’umubyeyi mu gihe byari bibaye ngombwa.
Ako kanya twahise dusezera dukomeza Mama Brown, mpobera Ma Bella Boo! Maze njye na
John, Dorlene na Aliane ndetse na Fiston dufata umuhanda tugeze aho Fiston
yakoreraga turamushimira aradusezera aragenda dukomeza tujya kwa John.
Tugezeyo umuzamu yafunguriye imodoka irinjira John amaze guparika mba mbonye wa
mugore twazanye mu modoka ndetse agacakira John ukuguru duhuriye mu mujyi asohotse
mu muryango maze aza ku kabaraza natwe dufungura imiryango tukivamo,
We- “Ooooooh! Welcome!”
Twese- “Thank you”
We- “Yooooh dore na wa musore disi? Mana wee!”
Nahise ntambuka ndamuhobera ndamwishimira, asuhuza n’abandi aheruka John ubundi
ajya imbere turakomeza twinjira muri salon tukigeramo,
Njyewe- “Eeeeh! Ntibishoboka! …………………………………….
[6/14, 10:20] +250 788 650 338: Episode 85: Gaju yiyunze kuri Brown baca ukubiri na
Mama wabo
Gaju-"Wooooow! Ndarota cyangwa? Nelson! Ni wowe?”
Gaju natunguwe no kubona yahise ahaguruka aza yihuta nanjye nihuta musanga mugwamo
ndamugumana hashize akanya byatunaniye kurekurana,
John- “Aba bana se mwo kabyara mwe bararekurana bigenze gute ra?”
Bose- “Hhhhhhh!”
Njye na Gaju twakanzwe n’inseko yabo maze turarekurana nkomeza kumwitegereza disi
ibyishimo byari byinshi muri twe,
Gaju- “Mana wee! Mbega ukuntu nari ngukumbuye!”
Njyewe- “Yooooh! Gaju uzi noneho njyewe? Nako ngira ngo nawe urabibona ibyishimo
byansesekaye ku munwa!”
Gaju- “Oooooh! Ndishimye nanjye bitavugwa maze, sha reka nsuhuze abandi ubundi nze
ube umbwira”
Ako kanya Gaju yakomeje ajya gusuhuza John ndetse na ba Aliane ubundi aragaruka
tubona kwicara,
Njyewe- “Gaju! Welcome again mu muryango ugukunda, wari ukumbuwe cyane bitavugwa”
John- “Nanjye ntyo nti welcome Gaju! Rwose urisanga, uzi ko tutari tuzi ko mutaha
uno munsi?”
Gaju- “Ooooooh! Ni uno munsi ahubwo nanjye nabuze uko mbahamagara kubera akavuyo
kari kari hariya mu mujyi”
John- “Nizere ko wabitsinze rero?”
Gaju- “Cyane rwose, uko biri kose amanota mirongo inani arahagije”
John- “Eeeeeh! Congratulations mukobwa wacu! Ndishimye cyane rwose, ahubwo ongera
uze umpobere”
Gaju yaratambutse ahobera John tubona ni byiza, kandi koko aho niho insinzi
yagombaga kugaragarira tukabona neza uburyo iryoha,
John- “Nuko nuko sha Gaju! Unyeretse ko inama njye na Mama wawe twakugiriye
zitabaye amasigara kicaro, waharaniye ishema ryawe none dore koko urigezeho! Rwose
uzansabe icyo ushaka cyose muri ibi biruhuko”
Gaju- “Wooooow! Tonton! Urakoze cyaneee!”
Gaju yarishimye ndabikunda, mbega twabonaga ari mu nyungu natwe ibyishimo bye
bidutera umuneza ubundi aragaruka aricara,
Njyewe- “Mbega byiza, Gaju! Twongeye kwishima kubwawe!”
Gaju- “Merci sha nanjye ndishimye! Aba bakobwa beza se…?”
Njyewe- “Hhhhhh! Nawe wabibonye se? Aliane nawe ntabwo umwibuka se?”
Gaju- “Eeeeh! Yego koko we! Ndamwibuka ku kazi iwanyu!”
Njyewe- “Uwo wundi rero nawe yitwa Dorlene nawe akorera inaha”
Gaju- “Woooow! Ndabikunze!”
John- “Nanjye rero hari umuntu nashaka kubereka mwese muri rusange, kubaba barigeze
kumubona uyu munsi ni namwe ba mbere mugiye kongera kumubona mu bundi buryo”
Aliane- “What?”
John- “Yes! Christi! Tambuka wigire hano impande yanjye bakubone”
Wa mugore yahise atambuka aza imbere yacu aho John yari yicaye yicara impande ye
ahita amufata aramwiyegamiza undi nawe aryama mu bituza yimiramije hafi gusinzira
John arakomeza,
John- “Uyu rero mureba yitwa Christine ubu tuvugana mwe muzajye mumwita Madame
John”
Twese- “Wooooow”
John- “Mada! Uyu musore we ndacyeka warigeze kumubona yitwa Nelson, uriya mukobwa
begeranye hari umunsi wigeze kumusanga hano bamwita Gaju, ukurikiyeho yitwa Aliane
na mu genzi we witwa Dorlene ukuyemo Gaju ukiri ku ishuri abandi bose turakorana mu
mirimo ya ruriya ruganda”
Madame John- “Ooooooh! Ni byiza cyane nishimiye kubabona”
Gaju- “Yuwiiiii! Mbega byiza! Tonton ni ukuri ndishimye kukubona wicaranye n’uwo
mubyeyi mwiza”
John- “Urakoze cyane Gaju! Rwose mu gihe kirekire cyari gishize tutabana twageze
aho duha agaciro icyo dupfana kuruta icyo dupfa twongera kubagarira urukundo rwari
rwarabaye ikigunda, ubu dushyize hamwe turi gushaka uwavuye mu guhuza umunezero
kwacu kandi amaherezo twizeye kuzamubona”
Aliane- “Yoooooh! Ni ukuri muzamubona kuko burya Imana nayo igira aho ihera itanga
umugisha, yabanje kubahuza kugira ngo ibone uko ibahindurira ubuzima ndetse inabahe
byose mwifuza”
Njyewe- “Alia! Ibyo uvuze ni ukuri rwose! Hagati aho nanjye ku giti cyanjye
ndishimye kwicara mbahanze amaso, ntako bisa ndagatora nyiransekuye”
Bose- “Hhhhhhhhh!”
Tugiseka Kiki yahise yinjira akidukubita amaso atangira kwisekeshwa maze natwe
adutera gutangira kumwenyura,
Kiki- “Hhhhh! Si ng’uyu Nelson nawe yaje! Ubu ibintu ni hatali tayari ikirori
cyahiye”
Njyewe- “Kiki! Ngo ikirori cyahiye? Ziduhe neza se?”
Kiki- “Ubu wa mwuko sinkiwugendana ahubwo nari nje kubara abandi bantu biyongereye
kuri Mabuja ngo nshane habiri”
Njyewe- “Ndumva wa mugani wawe ari ikirori da! Nonese ko wanze no gusuhuza abandi
bana Kiki?”
Kiki- “Eeeh! Uzi ko nari nibagiwe, bite Suza?”
Aliane- “Hhhhhhh! Ngo Suzana? Na ko ni byiza”
Kiki- “Imana ishimwe, Eeeh! Uraho nawe Tereza we?”
Dorlene- “Hhhhhhhh! Ariko noneho ndumiwe, Alia! Wiswe Suzana ryari?”
Aliane- “Wowe se kuki wampishe ko witwa Tereza?”
Twese- “Hhhhhhh!”
Gaju- “Abatazi Kiki baramubarirwa, mwari mwaseka se? Muraje murware imbavu ahubwo”
Kiki- “Suza! Tukuzanire iyihe Fanta?”
Aliane- “Hhhhhh! Mana we! Erega Suzana riranze rirampamye? Basi nzanira Citron!”
Kiki- “Ntiwumva se ko uvugishije ukuri ko utari is…nako Tereza nawe nambwire numve”
Dorlene- “Hhhhh! Njyewe unzanire Orange!”
Kiki- “Ambaa! Mbivuga! Nari nabikubonyeho rwose njye ndebesha ijisho nkamenya niba
uriyo cyangwa utariyo”
Dorlene- “Inki se kandi?”
Kiki- “Intiti”
John- “Hhhhhhh! Ariko narumiwe! Ngaho genda ubakire Gaju na Nelson bo barisanga
bajye kwiha ibyo bashaka”
Ako kanya Gaju yahise ahaguruka ajyana na Kiki bajya kuzana ibyo kwakiriza
abashyitsi hashize akanya baragaruka batangira kubahereza,
Kiki- “Harya Intiti ninde ngo muhe Orange ye?”
Dorlene- “Hhhhh! Ni njyewe!”
Kiki- “Koko nibyo, Suzana niwe utariyo, Boss namwe se mbakire?”
Madam John- “Oya humura Kiki ndaje mwiyakirire dore igihe wamwakiriye ni kinini
nshaka kukuruhura”
Kiki- “Ntiwumva se! Reka nigaramire nanjye unyakire wa mugani wawe nanjye ntako
ntagize ngo nite kuri Boss!”
Gaju- “Nelson! Ko hari umuntu ntabona ariko?”
Kiki- “Ariko uzi ko ushobora kuba unkunda? Uvuze ibyo nari ngiye kuvuga ni ukuri
niba mbeshya Gasongo ntazarare ku bitanda bibiri n’agaruka”
Njyewe- “Uravuga Mama se Gaju?”
Gaju- “Oya! Uwo Kiki avuze?”
Gaju avuze gutyo nikije umutima mbura icyo mvuga ndeba John nawe arandeba maze
ahita avuga,
John- “Gaju! Wari ubajije ngo ko utabona Gasongo…?”
Gaju- “Yego! Ari hehe? Ahubwo se amakuru ye? Nelson sha mbwira aho ari musangeyo?”
Nitegereje Gaju duhuje amaso mbona atangiye guhindurwa ngize ngo mvuge John ahita
antanga,
John- “Nelson! Ko utamubwira se ufite imfunwe ry’iki? Erega ugomba kubyakira,
guhemukirwa n’umuvandimwe nubwo bigoye kubyumva ariko nanone bisigira benshi isomo
rikomeye, Gaju! Gasongo erega yatubereye imbwa mbi!”
John akivuga gutyo Gaju yarikanze ikirahuri yari afite kiramucika kikubita hasi
kirameneka,
Gaju- “Ngo? Ibyo ni ibiki numva?”
Njyewe- “Gaju! Ihangane utuze byose uraza kubimenya”
Gaju- “Oooh No! Tonton uwo wise imbwa mbi ni Gasongo nzi cyangwa?”
Njyewe- “Gaju! Ihangane untege amatwi nkubwire byose uko byagenze, sibyo?”
Gaju- “Nelson! Koko urambwira umbwira iki? Ubu koko Tonton nzi niwe utinyutse
akavuga ngo Gasongo…..”
John- “Gaju! Mbisubiremo Gasongo ni imbwa rubebe ugomba kubimenya uko ni ukuri
kwatinze ariko kugaca mu ziko kugasohokamo kwemye uyu munsi”
Gaju acyumva ibyo ako kanya yahise ahaguruka arahagarara maze n’agahinda kenshi
ahita avuga,
Gaju- “Tonton! Nubwo waje usanga turi mu mage ndetse ugakora byinshi tutari
gushobora ntabwo nari nzi ko waduhinduka ukabiba urwango muri twe, ntabwo numva
ukuntu igihe twabaniye na Gasongo ari ubu mwambwira ko uwantoraguye akanjyana
akantunga akongera kunshyira mu maboko y’ababyeyi ari imbwa rubebe, ariko Mana wee!
Ubu koko ibi ni ibiki?”
Njyewe- “Gaju! Ihangane unyumve nkubwire byose”
Gaju- “Ntacyo umbwira Nelson! Ubwo se waba umbwira iki? Hari icyo ntiyumviye? Niba
ari nubwo bufasha mwambikiye mubusuburane sinakwibagirwa aho navuye, erega mwari
muzi ko kuba mwaramfashije byatuma munyangisha nuwinjiye mu mateka yanjye akagaba
ibirindiro mu mutima wanjye? Ntabyo mubonye rero”
John- “Gaju, ibyo utekereza siko bimeze nifuza ko mwaba abo mwifuza kuba bo, kandi
nudukundira ukatwumva uraza kumenya ko Gasongo uzi yari ikirura cyiyambitse uruhu
rw’intama udakwiye kumushingiraho ejo hazaza hawe”
Gaju- “Eeeeh! Rekera aho! Yarwambara yagira ariko ntazigera amvamo, Tonton niba
utari unabizi ndamukunda kandi nawe arankunda, niba mutamushaka njyewe ndamushaka
nta mpamvu yo kunshyiramo ibyo mushaka”
John- “Ngo? Wowe Gaju! Ukundana na Gasongo? Nizere ko ibyo numvishe numviranye
ariko?”
Gaju- “Mbisubiremo Gasongo ndamukunda kandi nawe arankunda, nari nzi ko umunsi umwe
nzahura n’abantu nkamwe bamunyangisha ariko narahiye kutazabumva n’umunsi n’umwe,
niba ari nibyo bitumye mwicara hano njye mbaye nigendeye”
Njyewe- “Oya Gaju! Wigenda, ihangane basi unyumve!”
Gaju- “Nkumva nkumva iki?”
Njyewe- “Gaju! ntawe ukubuza gukunda uwo wahisemo basi uzakomeze umukunde ariko
umukunde umuzi ntuzabe nkanjye waguye mu gaco ke ngatungurwa kandi nkababazwa n’uko
yampindutse izuba riva maze hahandi nacaga akankurikira atangira kujya ahanyuza
umuriro”
John- “Humura Gaju! Ntabwo kukubwira ko Gasongo yahindutse akatugira abanzi be ari
ukumukwangisha, niba umukunda ushobora kumushyigikira ubwo ni uburenganzira bwawe
ariko ukabikora ubizi, ikibabaje kandi giteye agahinda nuko yabikoze kubw’ishyari
yagiriye Nelson ndetse akabikora agamije gushaka indonke, Gaju koko urumva
nakwifata nkakubeshya uko ngana uku?”
Dorlene- “Sha Gaju! Ni ukuri rwose niba unakunda uriya musore nta muntu ufite pe!
Humuka sha utazarira ayo kwarika ukicuza”
Gaju- “Jyana ayo muko! Turabazi, ubwo rero undushije impuhwe? Nk’uko umbonye nkuze
undeke njyenyine, nta soni! Niba ushaka no kumujyana umenye ko utakimubonye di!”
Dorlene- “Hhhhhh! Ibaze narwaniye Gasongo ni ukuri yebaba wee!”
Gaju- “Niba utamushaka se ayo magambo yose ni ay’iki? Ndakubwiye ngo ntiwongere
gukaraga ururimi rwawe uvuga Gasongo”
Aliane- “Gaju! Sha tuza, ubu koko uzi agahinda Mama wawe uri hariya ku bitaro
yatewe na Brown wanze kumva ukuri kw’ibyo Dovine yamukoreye urubwa rwamubera
akananirwa kwiyakira bikamuviramo gusara?”
Gaju- “Ngo? Brown yafunguwe? Mama ngo ari mugahinda? Mana wee!”
Gaju yahise yiruka ajya mu nzu asohoka afite igikapu Kiki agiye kumutangira
aramuhirika agwira ameza Fanta zari ziyateretseho zirameneka ageze ku muryango
arahindukira aravuga,
Gaju- “Tonton, Nelson! Iyaba mwari muzi ko inshuti itaguranwa ubutunzi ntimwari
kumfasha kwiga mugamije kumpungisha ngo mubone uko mwisasira Gasongo, ndagiye kandi
burundu, kandi aho tuzaba njye na Mama ndetse na Brown uko hazaba hameze kose azaba
ari iwacu ntimuzahasunutse ibirenge”
Ako kanya Gaju yahise asohoka ndahaguruka nihuta mukurikira nkingura umuryango
ngeze hanze,
Njyewe- “Gaju! Gaju…”
Gaju- “Nelson! Mpa amahoro, sinshaka kukumva, n’ubundi kuva nacyera najyaga mbona
usa n’umugambanyi kandi nabonaga utarishimiraga urukundo rwanjye na Gasongo,
wimpamagara ndeka ngende.”
Gaju yahise ahindukira agenda yihuta akinguza umuzamu vuba nanjye muha amahoro
arinda asohoka nanjye nsubira muri salon ngezeyo,
John- “Aranze aragiye se?”
Njyewe- “Aragiye da! Ubu se koko ibi noneho turabigira dute? Brown yanze kumva na
Gaju anangire?”
Aliane- “Tuza Nelson! Nta mugisha w’umwingingano mubareke bazimenyera ukuri bifuza”
John- “Apuuu! Ariko ubundi wa mugani twabaretse bakazimenyera ibyabo? Njye uwo njya
gusiga ndamurinda, wagira ngo nta kazi kandi ngira? Ubu se ako kugaragaza ukuri ngo
mbakize ubuhumyi ndagahemberwa?”
Dorlene- “Mubareke wana nabo ni bakuru bazirwariza, uwasaze we ntiyari icyuki?”
Njyewe- “John! Ihangane we guhina ikirenge igihe cyo gutera intambwe kigeze, ubu se
waba wararuhiye iki koko?”
John- “Reka reka nta mpamvu yo kwiruka ku muntu umushakira ibyiza uzanyumva
tuzajyana utazanyumva nawe kazi yake!”
Njyewe- “John! Wakongeye ukarambura ukuboko bwanyuma tugakora uko dushoboye
tugakiza bano bana ko aho bagana ari ku manga?”
John- “Nonese Nelson, uragira ngo ndenzeho iki kandi badashaka kunyumva? Cyakora
umunsi umwe bazanyumva bitagishobotse”
Madame John- “Chéri! Wakumviye umwana koko? Ndabizi hari aho ujya ugera ukarekura
ariko ihangane wongere ugerageze hato utazisanga ibyo wakoze byose warakoreraga
ubusa, ngaho ongera umwumve nk’uko yavuze ukamwumva cya gihe bigatuma ubu ndi
impande yawe”
John- “Kandi koko nibutse ko nawe nari nanze kukumva gusa ya mahirwe asa n’ayanyuma
naguhaye aba ariyo avamo gutangira ubuzima bwanjye bushya, Nelson! Ngiriye Mama
Brown reka nkomeze mube hafi abana nibanga kunyumva ndabizi we azanyumva”
Twakomeje kuguma aho amasaha nayo akomeza kwicuma ndetse butangira no kwira
tutaramenya uko kwa muganga bimeze mu gihe ngifata telephone ngo mpamagare Brendah
mubaze uko bimeze ako kanya twahise twumva umuntu ukomanze Dorlene wari uri ku
muryango arahaguruka ajya gufungura agifungura dutungurwa no gusanga ari Mama Brown
na Brendah,
John- “Uuuuuh! Ko muje mwenyine se bigenze gute kandi?”
Mama Brown- “Wahora n’iki ko ari akumiro! Abana banjye baranyigaritse da!”
Njyewe- “Ngo? Mama! Brown yanze gucururuka ngo akumve?”
Mama Brown- “Brown se gusa? Dore na Gaju nawe ngize ngo muvugishe ati ntugire ngo
nuko uri Mama niba uri kumwe na ba Tonton John mbisa, ubu tumusize ku bitaro we na
Brown kandi ngo niba ntashobora kwisubiraho ngo mbareke burundu nzagende nibane
nabo bazirwariza”
Twese- “Oooohlala!”
John- “Mbega agahinda! Nonese ubu koko amaherezo ni ayahe Mama Gaju?”
Mama Brown- “Umbaze nkubaze, ariko ubu koko nacumuye iki? Nongeye gusigara
njyenyine n’abana nari nsigaranye bantaye bambona? Nemere se nsange abana
nirengagize ukuri?”
John- “Mama Gaju! Koko Brown na Gaju banze kukumva?”
Brendah- “Niko bigenze nanjye nari mpari ntako tutagize ngo twinginge Brown, Gaju
we yendaga kudukuramo iyo kotsa”
Nkimara kumva ibyo nagize ngo mvuge twumva abantu batonganira hanze turaceceka
twese ngo twumve ibyo ari byo, twumva ni ijwi rya Kiki n’undi muntu tutahise
tumenya ako kanya ariko ryari ijwi ry’umugore.
Madame John yashatse guhaguruka ngo ajye kureba ibibaye ariko John ahita amufata
ukuboko maze aramubwira,
John-“Iyicarire Mada! Ntukazajye wihutira gusohoka batazakuntwara, ubu navugwahe ko
naba mbaye nyamugendamubinyuma kandi ari njye nkingi ya mwamba?”
John akivuga gutyo Kiki yahise akubita urugi arinjira ahagarara imbere yacu maze
aravuga,
Kiki- “Ariko Boss! Wazabwiye uriya musaza akajya areka kunteza abaturage ko nanze
kuba Mudugudu cyangwa Gitifu ngo njye nkemura ibibazo byabo”
John- “Dore ishyano re! Bigenze gute se kandi?”
Kiki- “Dore yihaye kujya akingurira abantu bose nkaho iki gipangu ari igihuku, njye
ndamusohoye ntabwo nkina”
John- “Nonese narakubwiye ngo ujye usohora abantu bose baje hano Kiki? Uwo muco
wawukuye hehe?”
Kiki- “Ariko Boss! Ntabwo uzi ko muri ibi bihe ibintu bisigaye bimeze nabi? Ubu se
wagira impuhwe bwo wabona ibyo ugaburira abantu bose basaba hano muri uyu mugi?”
John- “Ahubwo se Kiki, uwo muntu yari ameze ate?”
Kiki- “Wavuze ko yari n’umugore se? Ni mwiza ate! Ni ikizungerezi iyaba ari nko
kuyoboza mba muherekeje nkagenda mwirebera!”
John- “Hhhhhh! Kiki nonese ko numva ari umugore mwiza kuki utamuhaye kalibu?”
Kiki- “Oya nagende! Ikinshiye intege nuko yacumbikaga, Boss! Bariya biyakishwa
amacumbi basa neza aba ari abajura”
Njyewe- “Kiki! Nonese ko utumvise ibibazo bye bimuteye kuza gucumbika ucyeka ko
ibibazo bigaragarira ku myenda ishaje cyagwa gusa nabi?”
Kiki- “Reka yari ari kumbwira ibibazo ngo bye n’umugabo we, kandi ntabwo ndi
umwunzi”
John- “Ngo byagenze gute se?”
Kiki- “Ngo umugabo we yamwirukanye kubera umukobwa we wakoze ibara agaterwa inda
n’umusaza ungana na se”
John- “Ngo? Kiki! Kuki utaje kumbwira ngo nze nivuganire nawe?”
Kiki- “Boss! Nanze kuza kubikubwira, kabisa hari ibibazo bigomba gukemurwa nanjye
hano”
John- “Ndavuze ngo ihute umukurikire umugarure vuba kandi n’umubura ugumeyo
uranyumva neza? ………………………………..[6/14, 10:20] +250 788 650 338: Episode 86: Mama
Dovine acumbitse kwa John. I Ndera aho Dovine ari ibintu byabaye ibindi
Kiki – “None se ubu ndamenya
mukura he koko? Boss! Ubu niruke inyuma y’uriya mutekamutwe usaba icumbi ngo
atwibe?”
John – “Ibyo nkubwira urabyumva cyangwa ntabwo ubyumva? Kiki, aho umukura hose ibyo
ntibindeba icyo nkubwiye ni uko mushaka aha nonaha, ihute se mva imbere!”
Kiki – “Eh! Kuva nabana Boss, nibwo mbonye yarakaye, ubanza nkoze ibara weee!”
Ako kanya Kiki yasohotse yiruka ajya gushaka uwo mugore ku kabi n’akeza aho twari
dusigaye buri wese yarwaniraga guhita avuga, Aliane ni we wadutanze ahita avuga
ibyo twari twatahuye.
Aliane – “Uzi ko ari Mama Dovine ugeze aha!”
Mama Brown – “Ngo Mama Dovine?”
Dorlene – “Ni we nta wundi! Disi uriya mubyeyi ahuye n’ibibazo ni ukuri! Mama Gaju,
nyine nyuma yo kumenya ukuri umugabo we yahise amuta hanze ngo ntamugerere mu
rugo.”
Njyewe – “Nta gushidikanya ni we, ahubwo se ko ari bya bindi Imana yikorera, ubu
ahingutse hano gute koko?”
John – “Buriya mu nzira tuza, naje ndi kubyibazaho numvaga akantu kankomanga ku
mutima kanyishyuza uriya mubyeyi, ariko Kiki natamuzana ntabwo dukiranuka kabisa!”
Mama Brown – “Yuuu! Ariko natwe abagore twagorwa, ubu koko atabwe hanze n’umugabo
we kubera amakosa y’umwana we?”
Mama Brown akivuga gutyo urugi rwarakingutse tubona Kiki arinjiye ari kumwe koko na
Mama Dovine maze atubonye arikanga cyane.
Mama Dovine – “Ayiwee! Oya! Urakoze mwana wa, reka nsubireyo.”
Mama Brown – “Disi dore ni umubyeyi nkanjye? Ayiga Mana!”
Mama Dovine – “Rwose mumbabarire iyo menya ko hano ariho muba simba nahakomanze.”
John – “Oya humura Mama. Karibu rwose, ahubwo se uwo musore agukuye he ko nari
mubwiye ko n’atakubona aherayo?”
Kiki – “Ugira ngo se niriwe njya kure? Musanze yicaye hariya ku muryango
w’igipangu, ahubwo dutinze mwingingira kuza.”
Madame John – “Yoooh! Ubu se koko? Mama, ngwino wicare uruhuke agatima gasubire
impembero!”
Mama Dovine – “Ubu se koko ndabicaramo? Oya reka ngende rwose ibyo umwana wanjye
yabakoreye birahagije sinkwiye kuba ndi hano, murabeho ahubwo!”
John – “Mama, iby’umwana ni iby’umwana kandi byakemutse bica mu nzira nziza ukuri
kujya ahagaragara, gusa icyatubabaje kuruta ibindi ni uko kwa kuri kwasenye
ikinyoma, ikinyoma na cyo kikakwihimuraho kigasiga kigusenyeye urugo.”
Mama Dovine – “Wahora ni iki ko nta jambo nsigaranye? Ariko mana yanjye Dovine
arampemukiye wee! Ubu se njye he ko no kwiyahura byananiye? Ndi guca mu nzira
nkumva mu matwi yanjye abamvugiriza induru, nakwicara nkikanga Papa Dovine. Ubu se
koko nkore iki mwokabyara mwe? Oya! Mureke nkomeze urugendo uwo nabyaye ni we
unsenyeye akaje karemerwa!”
Mama Brown – “Mubyeyi, erega si urw’umwe nanjye abana banjye bantaye, ubu ngiye
kujya mpamagara niyitabe kandi narabyaye!”
Madame John – “Yoooh? Mwihangane ni ukuri!”
John – “Mama Dovi, ihangane wicare utuze maze dushyire hamwe turebe icyo twakora,
si byo?”
Mama Dovine yaricaye ariko asa n’ufite ubwoba hashize akanya dutuje John ahita
avuga.
John – “Ntureba, humura rwose icara utuze! Kiki muzanire Fanta abanze asome acurure
ashire inyota.”
Mama Dovine – “Oya! Rwose murakoze! Ubu se koko…”
Madame John – “Mama, humura rwose erega tuza umutima witwishisha, ahubwo reka abe
ari njye ujya kuyikuzanira.”
Madame John yarahagurutse ajya kuzana Fanta, Mama Brown ahita aboneraho kubwira
John.
Mama Brown – “John, nta kubwira ngo uru rugo rurabura umutima? Reba ukuntu bibereye
amaso kuba noneho ufite ukugaragira!”
Kiki – “Nanjye nsigaye ndi umwami mu rugo! Boss, buriya nanjye nshatse umukobwa usa
na Suzana sinamuzana nka….!”
Twese – “Hhhhhhhhh!”
Ikiganiro cyahereye aho, Mama Dovine aratinyuka na Mama Brown ava kure mu
ntekerezo, John arakomeza.
John – “Nubwo ari ibihe bibakomereye ariko rwose ni byiza kubareba mumwenyura, Mama
Dovi, rwose urisanga hano kwa John uwo ureba ni Mama wa Brown umusore wakundanaga
n’uriya mukobwa wawe. Yari yaragize ibibazo bituma acumbikirwa none uyu munsi ibi
byose byabaye na we ari bwo aje.”
Mama Dovine – “Yego disi ndamwibuka yajyaga aza kumureba iwanjye, nari naramushimye
nte? Bakobwa bakowe, ishyano narigusha koko!”
John – “Ihangane Mama Dovi! Ubu Mama Brown na we afite umutwaro wo kumvisha
umuhungu we ukuri kuko na we yananiwe kubyakira. Rero dufatanye nk’ababyeyi turebe
icyo twakora nyuma y’icyuho cy’ikinyoma amahoro yongere ahinde.”
Mama Brown – “Njye ntako ntagize rwose, ubu narekuye pe! Umunsi bazimenyera ukuri
bazaze nzabakira!”
Mama Dovine – “Nanjye ndumva ntasubira imbere ya kiriya kirumbo, ashwiii!
Namuvumiye ku gahera araka…”
Dorlene – “Mama Dovi, ibuka ko wamutwise, ukamwonsa ukamurera, ukamukuza maze
ugarure agatima wongere umubonemo umwana wawe.”
Brendah – “Yego sha Dorle! Nibyo rwose nanjye niko mbibona, buriya nta gukosa
kutagira imbabazi kandi nzi ko imbabazi z’umubyeyi zihora hafi.”
Mama Dovine – “Bana ba, nuko atari mwebwe, muramutse mwishyize mu kimbo cyanjye
mwatekereza nkanjye, Dovine nagende aranyangaje sinteze kumusubira imbere kuko…”
John – “Oya! Rwose ibyo ntabwo mbishyigikiye, ntabwo twaje kugaragaza ukuri ngo
dutanye umuryango, ahubwo ndifuza ko tugendera ku kuri tukubaka umuryango, ibyabaye
bikaba isomo ku bandi. Mama dovi, wanyemerera ukihangana ugafasha Dovine muri iki
gihe agukeneye?”
Mama Dovine – “Ahwiii! Ubu se koko…”
Aliane – “Mama Dovi, byose byirengagize wibuke ko uri umubyeyi ureke guca umwana
dore aracyagukeneye.”
Mama Dovine – “Nagira nte se? Nuko ntazi aho yagiye kumfunda ibimwaro wasanga
buriya yasubiye kuba indaya nk’uko yamenyereye! Nyagasani we!”
Mama Brown – “Uuuh? Uraho utazi ibyabaye?”
Mama Dovine – “Ayiwe yapfuye?”
Mama Brown – “Ayiga Mana! Ntabwo uzi ko umukobwa wawe yasaze?”
Mama Dovine – “Ayiwee! Urabeshya? Ngo Dovine yasaze?”
Mama Brown – “Yasaze rwose ubu ari kwa muganga!”
Mama Dovine – “Uuuh! Narabivuze ko uriya mukobwa n’akataraza azakazana! Ubu ngiye
kujya nsha mu nzira bantungire intoki ngo dore Mama wa wa musazi mwo kabyara mwe?
Yuuuh!”
John – “Ihangane Mama Dovi, ni yo mpamvu rero utagomba guterera umwana wawe hanze,
gerageza umufashe we n’uwo atwite aha niho bagukeneye!”
Mama Dovine – “None se? Mana we? Ubu se njyeyo aka kanya koko?”
John – “Ntiwumva se, urakoze kuba wemeye kwisubiraho ugakuraho umwana wawe umuvumo,
gusa ariko ndumva waruhuka ahubwo mu gitondo tukazindukirayo wenda wadufasha
ukabwira ukuri abana b’uyu mubyeyi bakamugarukira.”
Mama Brown – “Ahaaa! Nzabibara mbibonye!”
Mama Dovine yikije umutima yikiriza adatinze gahunda ifatwa ubwo, dukomeza kuganira
byinshi amasaha akomeza kwicuma bwasaga nk’aho bwije cyane Mama Brown arasezera.
Aliane na Dorlene nabo barasezera John yihina mu cyumba ashyiramo udukweto,
aragaruka turasohoka yatsa imodoka Aliane wari butahe kwa Dorlene barinjira, na
Mama Brown arinjira John ahita ambaza.
John – “Nelson! Uwo mukazana wanjye se we ntabwo mujyana?”
Brendah – “Murakoze njye ni kure ndatega aka moto!”
John – “Aaaaa! Ahubwo ubwo murashaka kubanza ku…”
Twese – “Hhhhhhhh!”
John yakije imodoka arasohoka afata umuhanda aragende Brendah asezera Madame John,
mufata ukuboko natwe dusohoka igipangu tumanuka mu muhanda twiganirira. Gusa kuko
amasaha yari akuze twahanye gahunda y’ejo bukeye, duhamagara moto ampa akantu
karyoshye nari nkumbuye ku itama, yurira moto nanjye mpina akagongo ngaruka kwa
John.
Nkihagera nahahuriye na John aribwo akigaruka turinjira duhitira ku meza, dutangira
kurya. Gusa John care zari zimuhitanye ibintu nabonaga bibereye amaso yanjye,
dusoje Kiki yagiye kwereka Mama Dovine aho ari burare natwe dusezeranaho tujya
kuryama.
Mu gitondo nakangutse ntinze, ubanza ari uko nari naruhutse byose. Nkimara gushira
irororo ndinanura njya muri douche mvuyeyo nditegura ndasohoka ngeze muri salon
nsanga ni njye waburaga.
Ako kanya twahise tujya ku meza dufata ifunguro rya mu gitondo, dusoje Madame John
aradusezera twinjira mu modoka twerekeza kwa muganga.
Bidatinze tugerayo, John aparika imodoka tuvamo tujya kuri reception tugezeyo John
yegera umukobwa wari uhari.
John – “Mwaramutse?”
We – “Yego! Tubafashe iki?”
John – “Twababazaga aho umukobwa witwa Dovine arwariye?”
We – “Eeeh! Wa wundi se ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe?”
John – “Yego! Ari muri kangahe se?”
We – “Yoooh! Murihangana muri iri joro ryakeye yerekejwe i Ndera mu bitaro
bishinzwe kwita ku bagize ibibazo nka biriya!”
John – “Oooohlala! Nabari bamurwaje bajyanye se?”
We – “Yego! Yajyanye n’umukobwa umwe ndetse n’undi musore bakundana wari umurwaje!”
John – “Sawa murakoze!”
Tukimara kumva ibyo, twese twasubiye inyuma turanasohoka tugeze hanze duhura na
Aliane ari kumwe na Dorlene tubabwira uko bimeze byose baratungurwa, John ahita
avuga.
John – “Rero uno munsi n’ubundi nari gukorera i Kigali, niba bishoboka nabatwara
nkabagezayo mukita ku bana banyu.”
Mama Brown – “Abana banjye disi koko ubu… oya! Tugende rwose, njye mungeze aho bari
ibindi ndirwariza!”
Mama Dovine – “Nagira nte se? Nanjye tujyane njye kurigata ikiboze nabyaye!”
Aliane – “Nelson, dusubire iwacu nyine nta kundi.”
Dorlene – “Aba Cheris, bye! Ubwo tuzasubira njye nsigaye ino!”
Njyewe – “Dorle, warakoze cyane kandi nagusezeranyije ko ntazagusiga.”
Dorlene – “Wooow! Urakoze cyane Nelson!”
Nkimara kubona ko nta yandi mahitamo ari ugufata urugendo tukerekeza i Kigali,
nahise nihina ku ruhande mpamagara Brendah mubwira byose ntiyatinda kunyumva
musezeranya ko nyuma y’ibyo hari ijambo nifuza kumubwira, yikirizanya umutima
utegereje ndamusezera nkura telephone ku gutwi ndagaruka mpobera Dorlene ninjira mu
modoka dufata urugendo.
Mu nzira twaje tuganira byinshi, Mama Dovine yari yirekuye atubwira byose nta na
kimwe adukinga, dukomeza kuza twenda kugera mu mujyi wa Musanze John aba arikanze
atangira kugenda buhoro, ahita anahagarara.
John – “Uuuh? Ndarota se?”
Twese – “Iki?”
John – “Nelson, reba hariya imbere!”
Nkireba imbere nko mu ntera ya m 20 nahise nikanga, Aliane ahita yiyamira!
Aliane – “Yebaba wee! Uzi ko ari Gasongo? Uriya ni Gasongo nta wundi!”
Mama Brown – “Ayiwe? Bakobwa bakowe ndagira nte? Ubu se ni we wuzuye ibipfuko mu
mutwe no ku maboko, ahubwo se ko yambaye agapira k’umwana kamugeze mu mbavu? Dore
re! Uzi ko yambaye n’ibirenge n’urukweto rumwe mu ntoki? Oya ntabwo ari we!”
Aliane – “Oya ni we! Erega yavuye kuri gereza asizeyo ishati n’urukweto? Ubu se
azagera i Kigali n’amaguru ra?”
Mama Brown – “John, disi gira impuhwe n’umugeraho uhagarare.”
John – “Reka uriya njye ntiyakongera kungira mu modoka, ahubwo reka nongeze muceho
na we yumve ibyo yiteye!”
Mama Dovine – “Oya ni ukuri gira impuhwe!”
John – “Ahaaa! Reka mutware mugeze i Kigali abe ariho yangarira nta mbwa ntasera
igikoma!”
John yarongeye arahaguruka tugiye kumugeraho neza, Gasongo ahita ahindukira
atambika ukuboko mu muhanda.
John – “Dore ahubwo ahise anadutega, yewe akumiro n’ukubona umuntu umeze kuriya
atega lift, ubwo se usibye twe tumuzi hari uwamutwara n’agatuza hanze n’ibipfuko
byuzuye umutwe, yambaye n’ibirenge? Reka mpagarare da!”
John yahise ahagarara Gasongo, aza asanga imodoka kuko ibirahuri by’imodoka ya John
byari byijimye ntiyarebaga abari barimo imbere, ariko twe twaramurebaga neza.
Hashize akanya tumwitegereza reka Mama Brown we yari akibaza niba ari Gasongo azi,
John akimanura ibirahuri Gasongo ngo akubite amaso twe twari turimo ahindukira
yiruka ashoka ishyamba ryari riri hepfo y’umuhanda kibuno mpa amaguru, diridiri mu
makoro arenga epfo tumureba!
John – “Mama Gaju! Hari icyo utiboneye se?”
Mama Brown – “Icyaha ni kibi koko? Mbega! Gasongo koko aranze na we abaye aka
Dovine yirutse ku gasozi? Ubu se koko dukoze iki?”
John – “Nagende wana! Ubundi se uriya urabona hari icyo azimarira? Ahubwo turi
gutinda mu mayira.”
Aliane – “Oya mumureke abanze yumve! Igihano si inkoni na biriya birahagije.”
Mama Brown – “Erega nta mugisha yagira yaragambaniye uwo bareranywe, ubu se iyo
atwikubita imbere akadusaba imbabazi tukamutwara tukamugeza iyo agiye?”
Mama Dovine – “Ahubwo se uyu mu Papa ntiyari yemeye kumutwara? Yewe, uwabyaye uriya
ntazanseke!”
John yahise ahagurukira muri vitesse ya gatatu dukomeza urugendo twageze i Kigali
bidatinze turakomeza twerekeza i Ndera, bidatinze tuba turahageze, tuvamo
turinjira.
Tukigera aho bakirira abantu twabajije aho Dovine yaba ari batubwira ko yaje
arembye bakaba bamuteye urushinge rumusinziriza tukibabaza aho dushakira numva
umuntu anturutse inyuma amfata mu ishingu.
Muganga – “Musigeho! Ibi ni ibiki ra?”
Mama Brown – “Ayiwee! Ni Brown! Ndabigira nte koko wee?”
Abantu baje biruka batangira kudukiza ariko Brown akomeza kuba ibamba yanga
kundekura, hashize akanya numva arandekuje, amanuka buhoro aryama hasi mpita
mpindukira, mu gihe ngikorora ngarura akuka mbona umuganga ufite igishinge kinini
mu ntoki.
Muganga – “Ihangane rwose uyu murwayi wacu yari arikoze, ariko humura natwe tuba
turi hafi, mpise mutera urushinge acika intege.”
Mama Brown – “Oya weee! Umwana wanjye ntabwo ari umurwayi wo mu mutwe!”
Muganga – “Yee! Ngo ntabwo ari umurwayi wo mu mutwe……………………..
[6/14, 10:20] +250 788 650 338: Episode 87: Inzu Nelson agiye kugurirwa na John ni
iy’iwabo…Gigi na John bagiye kumenyana
Mama Brown- “Oya Muga! Umuhungu wanjye
ntabwo arwaye mu mutwe ni ukuri, ubu se koko ntimumwangije? …Muga! Ko utambwira?”
Muganga- “Ayayaya! Ubu se niba atarwaye yaje kurwanira mu bitaro gute? Dusanzwe
tuzi ko abarwayi aribo bikunze kubaho”
John- “Twari tuje kubasura we n’umukobwa witwa Dovine urwaye, uyu musore rero niwe
wari umurwaje”
Muganga- “Eeeeh! Muravukisha ukuri uyu musore ntabwo arwaye mu mutwe?”
Mama Brown- “Oya rwose ntabwo arwaye ni ukuri, ahubwo se ubu nta ngaruka bingiraho
koko muga?”
Muganga- “Ahubwo ni ikibazo gikomeye kuko aho akangukira noneho biraba ibindi, none
se uwo barwanaga hari ikibazo gikomeye bari bafitanye?”
John- “Cyari gihari ndetse no kuza hano twari tuzanye bano babyeyi ngo bagerageze
uyu musore na mushiki we babinginge bacururuke kuko babeshywe”
Muganga- “Oooohlala! Ikiza rero ni uko uwo barwanaga yaba atashye hano hagasigara
abo babyeyi naho ubundi akangutse noneho akamubona ntawaba akimufashe”
Mama Brown- “Ayiwee! Umwana wanjye nawe koko mumuteye ibisazi muga? Brown wanjye
weee!”
Muganga- “Ihangane Mama! Ntacyo ari buze kuba turagerageza tumwiteho uko dushoboye”
Ako kanya aho twari turi hahise haza abantu bakora kwa muganga bafata Brown
bamushyira ku ngobyi y’abarwayi bagihindukira ngo bagende twumva umuntu usakuje
cyane duhindukiye dusanga ni Gaju wari ucyambaye uniforms,
Gaju- “Brown! Oya oya! Mana weee! Brown musaza wanjye abaye iki? Ko mutambwira
ariko”
Muganga- “Suuuu! Tuza tuza humura ntacyo abaye?”
Gaju- “Oya ntibishoboka! Aba bagome banadusanze hano wee! Brown baramuhitanye!”
Muganga- “Tuza nkubwire…”
Muganga yagerageje gucururutsa Gaju ariko ibintu biranga bikomeza kuba bibi, yicara
hasi atangira kwigaragura abandi baganga baza gutabara ibintu bikomeza kuba nabi
kuri Mama Brown ho byari ibindi bindi birumvikana nawe yari yananiwe kubyakira
yendaga gufata umuhanda ngo yiruke,
Muganga abonye ibimaze kuba yahise aduhamagara njye na John adushyira ku ruhande
atangira kutubaza neza uko byagenze natwe tumubwira tutamuhishe amaze kumva byose
aratubwira,
Muganga- “Mwihangane niko bigenda, rero rwose munyumvire mube mugiye, musige bariya
babyeyi bagerageze bariya bana nibamara gutora agatege tuzababwira muze, bitabaye
ibyo rero ndabona hagwa n’umuntu, ikindi kandi musengere uriya musore ruriya
rushinge muteye rushobora kumugiraho ingaruka zikomeye kuko rufite imbaraga, rwose
aho ho nanjye Imana imbabarire”
Njyewe- “Oya Muga! Utatubwira ko Brown…”
John- “Oya nanjye ntabwo nshaka kuzabyumva kabisa, ubwo se wasobanura ko byagenze
gute? Aho ho wabizira”
Muganga- “Rwose namwe munyumve, ubwo se ko ariko kazi kanjye koko? Nabonye
bafatanye ngira ngo ni umurwayi urebye”
John- “Icyo nzi cyo nako reka twigendere”
Twahise dukurura Aliane maze tumubwira uko bimeze twegera Mama Dovine wari uri aho
turamusezera tumusaba kujya atubwira byose maze dufata inzira turasohoka tugeze
hanze twinjira mu modoka dufata umuhanda twerekeza aho twakoreraga.
Twagezeyo John adusiga aho maze tuvamo agiye gukomeza numva arampamagaye nsubirayo
nihuta mugezeho,
John- “Nelson! Urabona ukuntu ibintu bimeze, wihangane ukomere kigabo, kuba ukuri
kwagiye ahagaragara ariko ibikurikira bikaba ibi ni ikerekana ko uwabibye ikinyoma
asarura ibyago,
Ibyo ari byo byose twizere ko biza gukemuka, ndi buze kukureba rero tujye kureba ya
nzu mubamo mu gitondo nagiye kubona mbona Karekezi arampamagaye ambwira ko Martin
nta bye ngo yamubeshye”
Njyewe- “Kandi koko buriya ntabwo azi ko ari muri mabuso?”
John- “Ntabyo azi, ahubwo ikibazo ni kimwe mfite, ntabwo nshaka ko uriya mugabo
ambona kuko byaba ibindi”
Njyewe- “Uuuuuh! Kubera iki se kandi utabishaka? Ahubwo se arakuzi?”
John- “Injira mu modoka nkubwire sha Nelson!”
Ako kanya nahise nkata hirya ninjira mu modoka ndakinga ndiruhutsa maze John ahita
ambwira,
John- “Humura sha! Wikwitsa umutima nta kibabaje ngiye kukubwira ahubwo nashakaga
kukubwira aho tuziranye njye na Karekezi”
Njyewe- “Eeeeh! Koko se muraziranye? Nari nzi ko wenda umuzi gusa”
John- “Turaziranye rwose ariko tuziranye nk’injangwe n’imbeba cyangwa umucyo
n’umwijima”
Njyewe- “Ayiwe? Ibyo ni ibiki se kandi? Byatewe ni iki?”
John- “Ni nayo mpamvu cya gihe nakubwiye ngo bishobotse naguha amafaranga akaba ari
wowe uyigura ariko naje kubona ko byose ari kimwe nta gutinya urupfu kandi uri
munsi y’ijuru”
Njyewe- “Uuuuh? Ko ngize ubwoba? Harimo n’urupfu se?”
John- “Nelson! Kuko utigeze untenguha umunsi nguhamagara nkagutuma kunshakira inzu
ugahirimbanira kuyibona nk’umwana uhirimbanira icyashimisha se nicyo gituma
nkwizera kandi nishimira ko wazagira ejo heza mbese ukamera nkanjye”
Njyewe- “Murakoze cyane kandi nanjye ndabibashimira, mba numva ari iby’agaciro
gakomeye ntacyanezeza mbaye uwo munyifuriza kuba we”
John- “Urakoze gushima sha! Ibyo byose ni byo bituma nta yindi nshuti ngira kuko
n’ubwo nagendanaga na Martin kwari ukubura uko ngira imico ye yari ihabanye kure
n’iyanjye, ni nayo mpamvu rero kenshi nkubwira ibyo ntakabwiye undi wese
nkagukorera nk’ukorera uwamukomotseho”
Njyewe- “Mbikesha iki koko?”
John- “Nelson! Ubikesha ikinyabupfura cyawe kandi hiyongeraho imico ihuye neza
n’iyo bambwiraga mfite, ariko reka ibyo tubireke ndabizi uko bucya n’uko bwira
uzaba umutoni kuri njye nk’uko nari umutoni kuri Databuja”
Njyewe- “Oooohlala! Ubu se koko nibyo? Cyagwa…”
John- “Wishidikanya ibyo nkubwira ni byo, Nelson! Navukiye ino I Kigali mu murwa
mukuru w’ Urwa Gasabo, ibyo nibyo nabwiwe na Data kuko Mama we ntigeze mumenya,
yitahiye iwabo wa twese mfite amezi atatu yonyine”
Njyewe- “Yebaba weee? Ihangane Daddy!”
John- “Nkunda iyo umpamagaye gutyo sha! Mba numva ari ishema naharaniye kuva kera
kandi nzashyirwa mbigezeho!”
Njyewe- “Oya ni ukuri nibyo rwose”
John- “Ubwo Mama amaze kwigendera nasigaranye na Papa ariko mu gihe gito anjyana
kuba kwa nyogokuru hariya ku Gisenyi ahita ashaka undi mugore baza kuba inaha”
Njyewe- “Eeeeh! Ese niko waje kuba ku Gisenyi?”
John- “Ndacyakubwira! Ubwo nyine nakuriye hariya aba ariho ntangirira amashuri
abanza ndayatsinda nkomeza n’ayisumbuye, ntacyo naburaga kuko Data yari yifite
bihagije, mu yandi magambo yari Boss!
Yazaga kudusura wenyine ndetse yahoraga ambwira ko umunsi umwe azanjyana akanyereka
Mukadata nanjye ngahorana icyo kizere niteguye mfite n’amatsiko menshi ko uwo munsi
nuza azaba ari umwe mu minsi izaranga amateka yanjye”
Njyewe- “Eeeeh! Wari umunsi udasanzwe byo birumvikana, ahubwo se wari umeze ute?”
John- “Ubwo nakomeje kuguma kwibanira na Nyogokuru nari umwana utuje sinajyaga
nibaza impamvu ntabana na Data, icyo narebaga ni ukubaho kwanjye kw’ejo hazaza,
Ntibyatinze amashuri makuru narayarangije ariko nyarangiza na Nyogokuru atabaruka
uwo munsi ni nabwo amateka yanjye yahindutse,”
Njyewe- “Eeeeh! Nibyo se? Byagenze gute?”
John- “Uwo munsi Data yaje aje gushyingura Mama we ari nawe Ngogokuru maze azana na
mukadata ndetse na barumuna banjye, maze itabaro rirangiye tujya gukaraba intoki mu
rugo,
Data yicaranye na mukadata muri salon maze mu kubakira mukadata ambonye arikanga
maze arampamagara aransuhuza ahita abwira Data ngo uyu musore murasa cyane nahoze
mwitegereza nkabona ni wowe musa”
Njyewe- “None se Papa wawe ntabwo yari yaramubwiye ko yari afite undi mugore ndetse
nawe agufite?”
John- “Oya nari ngitegereje wa munsi yari yaransezeranyije! Ubwo Data yahise
amubwira ati uyu musore rero nanjye iyo naje inaha abantu bakunda kumbwira ko dusa,
uzi ukuntu yitonda ahubwo nari mfite igitekerezo cy’uko nazamuzana tukamuha akazi,
Mukadata yacecetse gato maze ahita avuga ngo “Hari ikibazo se? Ko akazi gahari se
niba yagakora rwose yaza!”
Akimara kuvuga gutyo narishimye ariko na none mbabazwa n’uko Data atamubwiye ko ndi
umwana we.
Ako kanya Data yarahagurutse anjyana ku ruhande maze aranbwira ati “Humura musore
muto ibyo uri gutekereza nabibonye kare, Rwose ihangane ikihutirwa ntabwo ari uko
bamenya uwo uriwe ahubwo icyo nshaka ni ukukwinjiza muri bo bakazakumenya
bararangije kukwishimira ndetse ufite no kubyanjye kuko uri uwanjye”
Njyewe- “Yooooh? Ndumva Papa wawe n’ubwo yabicishije kure ndetse akanabihishahisha
yarakuzirikanaga muri byose”
John- “Koko ntabwo wibeshye yaranzirikanaga kuko uwo munsi nahise njya kuzinga
imyenda mfata urugendo nerekeza ino I Kigali bampa akazi ko gukora mu iduka rinini
bari bafite, nkajya ntaha iwe mu rugo mu nzu zari hanze ariho hariya uba”
Njyewe- “Eeeeh! Kandi koko warabimbwiye! None se nyuma byaje kugenda gute? Hariya
twabaga….”
John yanciye mu ijambo akomeza kumbwira byose,
John- “Aho nahabaye igihe kirekire cyane ari nabwo naje gufata Ganza dutangira
kubana, nahoraga niteze wa munsi wo kwerekanwa mu rugo barumuna banjye na bashiki
banjye bakamenya ariko uwo munsi wavuye mu mateka Data amaze gupfa ndetse agapfana
n’umuryango we wose”
Njyewe- “Oya se kandi none se niba ari uko bimeze…”
John yarongeye ansha mu ijambo,
John- “Tuza Nelson! Ntacyo utaza kumenya, Data amaze gupfa nibwo natangiye kuvuga
ko yari Data, nkabibwira bariya ba Karekezi n’abandi bene wabo wa Mama umbyara
ariko ntibigeze banyumva bari basakiwe kuko ngo baziraga Mukadata cyane.
Bakomeje kutanyumva ahubwo batangira no kumpiga bukware ari naho natangiriye rwa
rugendo nakubwiye nkagaruka ku Gisenyi sinjye iwacu ku ivuko ahubwo nkihina mudu
quartier ngatangira bwa buzima, buriya hariya uba hari kwa Data”
Njyewe- “Yewe! Koko se?”
John- “Rwose uko ni ukuri, icyo nshaka rero ni ukuhisubiza ndetse ngahishura
n’irindi banga rizitse ikimbabaje ni bariya bana banangiye bakanga kumva ukuri”
Njyewe- “None se bariya bana bahuriye he no kwisubiza iriya nzu kwawe? Ahubwo njye
ndumva niba ari niya Papa wawe nta mpamvu yo kuyigura ahubwo wayaka Karekezi ku
kabi n’akeza”
John- “Oya nshaka kumwereka ko umwana wanzwe ari we ukura ndetse nkamwereka ko
yibeshye cyane! Nkagura inzu ya Data”
Njyewe- “Nta kinshimishije nko kuba ndi kuba mu nzu ya Papa wawe, none se ahubwo
umukobwa witwa Gigi uramuzi?”
John- “Ngo? Gigi?”
Akikanga telephone ye yahise isona maze ahita ayikuramo akanda yes ashyira ku gutwi
mbona arikanze ahita akupa vuba vuba,
John- “Eeeeeh! Nelson! Ndaje gato! Ba usigaye mu kazi ntabwo ntinda!”
Ako kanya navuye mu modoka ariko mvamo mfite ubwoba John akata imodoka vuba ayiha
umuriro mbona arenga nanjye nkomeza njya muri bureau ndicara ntangira akazi nk’uko
bisanzwe ariko nkajya nyuzamo ngatekereza ku byo John yari amaze kumbwira
nk’ibisanzwe Aliane yabona nageze kure akampamagara nkagaruka.
Twakomeje gukora ariko nkakomeza kucibwamo nkajya mu bitekerezo bya kure bigeze aho
Aliane akurura agatebe maze aranyegera atangira kumbaza,
Aliane- “Nelson! None se sha bite? Uracyahangayikishijwe na Brown se?”
Njyewe – “Alia! Nabyo birimo ariko maze kuvugana na John ambwiye byinshi bitangaje
ntari nzi niyo mpamvu nari ngiye kure”
Aliane- “Ooooh! Ngaho wijya kure rero ahubwo tube twipangira ukuntu ngiye
gushyingirwa na Bruno!”
Njyewe- “Eeeh! Ubukwe buri vuba se?”
Aliane- “Vuba cyane ahubwo! Maze ubu turi gushaka ibyangombwa?”
Njyewe- “Wooooow! Congratulations!”
Nkivuga gutyo ako kanya Gigi yahise yinjira aho twari turi turikanga maze ahita
atangira kuduserereza,
Gigi- “Eheeee! Ariko shahu iyo muri kumwe mba mbona harimo akantu, mwagize vuba
ariko ko nzaba Maraine”
Twese- “Hhhhhhh!”
Aliane- “Urabona se byatubera Gigi?”
Gigi- “Cyane rwose ahubwo mugire vuba! Uzi ukuntu nkunda gusanga muteteshanya
mwafatanye utuganza, ubanza nanjye nzabwira umugabo wanjye tukajya tujyana ku kazi
aho bukera”
Twese- “Hhhhhh!”
Gigi- “None se mwari mwaragiye hehe we? Ko ejo naje hano kubareba inshuro ebyiri
nkababura?”
Njyewe- “Eeeeeh! Ejo hari akabazo twari twagiye gukemura umunsi wose ntabwo
twakoze!”
Gigi- “Sha nari ngize amahirwe ndababonye rero, nari mbazaniye ya photo ngo
dufatanye gushaka wa mwana”
Njyewe- “Ahubwo uranyibukije Gigi! Umugabo witwa John uramuzi?”
Gigi- “Ngo John? John wa hehe se kandi?”
Njyewe- “Nta muntu witwa John uzi mu mateka yawe?”
Aliane – “None se Nelson! Ni John nzi uri kubaza Gihi?”
Njyewe- “Alia! Buretse gato ndaza kukubwira, Gigi! Ibuka utekereze neza maze
umbwire”
Gigi- “Uuuuuh! Ngo John? Sha nta kubeshye John namenye ni umusore nzi kera cyane”
Njyewe- “umuzi hehe se?”
Gigi- “Muzi dukorana hariya nsigaye nkorera ariko hashize igihe kinini ntamubona”
Njyewe-“Eeeeh! Ubu se ntiwamenya aho yagiye?”
Gigi- “Ahaaa! Ukuntu Boss yamwizeraga se ugira ngo baramworoheye?”
Njyewe – “Bande se Gigi?”
Gigi- “Ba karekezi, ugira ngo abandi ni bande se Nelson? Boss amaze gupfa uwo
musore yaburaniye ibye inkundura ndetse abahishurira ibanga bari batazi, babimenye
dore ngo baramuhiga bukware, niko gufata inzira aragenda”
Njyewe- “Yooooh! None se ubu umubonye wabigenza ute?”
Gigi- “Ayiwe Nelson! Oya se kandi? Ibyo uvuga ni ibiki?”
Aliane- “Nelson! Ushatse kuvuga ko se John….”
Aliane akivuga gutyo Gigi yahise amuca mu ijambo atangira kumbazaguza ako kanya
tugiye kubona tubona……………………………………………….
[6/14, 10:20] +250 788 650 338: Episode 88: Jojo ateze amatwi Neslson, nawe
amuhishurira ko atwite
Twagiye kubona tubona Jojo yinjiye aho
twari turi turikanga maze ngize ngo musuhuze ahita antanga atangira kuvugira
hejuru,
Jojo-“Nelson! Ushobora kumbwira impamvu Mama ambwiye ngo nere kumuvugisha menshi
ngo ahubwo nze nkurebe umbwire byose?”
Njyewe-“Uuuuu! Jojo! Ninde ukurangiye hano?”
Jojo-“Umva yewe! Wari uzi ko hano ntahamenya se? Mbwira di Mama na Brown ngo bari
hehe? Ko utambwira se ukandeba gusa?”
Njyewe-“Jojo! Tuza rwose urisanga hano, aba turi kumwe ni Aliane na Gigi”
Jojo-“Nababonye, ahubwo mbwira ibyo umbwira, ngo baragufunze bigenda gute?”
Njyewe-“Ayo makuru se wayakuye hehe kandi? Ahubwo se wabanje ukadusuhuza ubundi
nkabona kukubwira byose?”
Jojo-“Ererere! Ngo mbasuhuza? Mbasuhuza se ngo mumpe iki? Nta soni?”
Njyewe-“Ariko se kandi ko mbona wariye karungu byagenze gute? Koko watuje ukambwira
impamvu iguteye kurakara bigeze aha?”
Jojo-“Ntacyo mvugana nawe! Ndashaka umbwire aho Mama na Brown bari kuko duhamagaye
Mama dushaka kumubwira ko ngiye kujya kumureba ku Gisenyi aratubwira ngo tukubaze
byose urabizi ndetse ngo we ntacyo afite cyo kuvuga”
Njyewe-“Ntiwumva se! Impamvu nuko azi ko mfite ukuri kose, ngaho ihangane wicare
nkubwire”
Jojo-“Nelson! Ngo njyewe nicare nkumve? Ariko ye?”
Njyewe-“Jojo! Ushatse wakwicara ukanyumva kuko uramutse unyumviye ukamenya byose
wagira icyo ukorera abana mwonse rimwe maze bakava ibuzimu bakagaruka ibuntu”
Jojo-“Uravuze? Ntabwo numvise neza? Ibuzimu?”
Njyewe-“Jojo! Brown na Gaju bari mumazi abira, impamvu Mama wawe akubwiye ngo
umbaze byose nuko azi ko mfite ukuri ukeneye, unteze amatwise nkubwire”
Jojo-“Ngo Gaju?”
Njyewe-“Kandi koko ntabwo uzi ko Gaju yaje muri vacance?”
Jojo-“Oya! Ibyo rero ni ukugira ngo unjijishe? Ntabyo nemeye kandi ubu
nakwigendera!”
Njyewe-“Ngo wigendera?”
Jojo-“Nako pfa kuvuga numve! Nubundi sinzi impamvu itumye nza hano!”
Njyewe-“Jojo! Impamvu itumye uza hano nta yindi nuko igihe kigeze ngo uhinduke
ureke kuba wawundi wa kera maze aha akaba ariho ugaragariza ko wahindutse, ubu Mama
wawe asigaye wenyine, Brown na Gaju banze kumwumva kandi afite ijambo ry’ihumure
kuri bo! Jojo, hinduka dore igihe ni iki!”
Jojo-“Mana we! Ngo Mama asigaye wenyine niyo mpamvu se yambwiye ngo nguhamagare
umbwire byose? Basi ngaho mbwira Nelson!”
Njyewe-“Jojo! Nubwo ubuzima bwawe bwajemo amakorosi ndetse imwe na rimwe ugaca
nzira z’agatsibanzira ariko uri umwana wavutse nk’abandi! Niba hari umuntu umwe
waba warigeze utega amatwi umunsi umwe nanjye ngire uwa kabiri maze wumve ukuri
gutumye Mama wawe akunyoherezaho ngo nkukubwire!”
Jojo-“Nelson! Ngaho mbwira kandi ninsanga ari bya bindi byawe byo guhemukira Brown…
nako mbwira numve”
Njyewe-“Jojo! Ntabwo nigeze nifuza guhemukira Brown n’umunsi n’umwe, kenshi
nahoraga nifuza icyatugira abavandimwe birenze uko twamenyanye, gusa impamvu yabaye
imwe ikinyoma gihabwa intebe ndetse kiza gisiba byose”
Jojo-“Nelson! Komeza umbwire ndakumva!”
Njyewe-“Jojo! Ubwo unteze amatwi reka nkubwire byose uko byagenze…..,
Koko Jojo yarankundiye antega amatwi mubwira byose Aliane aramfasha ukuri
tugushyira ahabona, natunguwe n’ukuntu amaze kumva byose, yasubiye bushya bwa mbere
mu mateka mbona amarira amushotse ku matama,
Jojo-“Mana wee! Nelson! Ibyo koko nibyo Mama yakunyoherejeho ngo umbwire?”
Njyewe-“Uko niko kuri Brown yanze kumva ngo gusibe ibinyoma Gasongo yimitse muri
we, Jojo amahitamo ni ayawe kandi burya iyo utuje ukuri muri wowe nako
kurakwigaragariza kukakwimika”
Jojo-“Nelson! Koko ibyo umbwiye ni ukuri?”
Njyewe-“Jojo! Ntabwo nigeze nifuza kubeshya, nta nubwo nigeze nshyigikira ikinyoma
kuko nzi ko nacyo kitigeze gitanga amahoro, ibyo wabibaza Gasongo na nubu uri
kwiruka ku gahinga kandi yarishimiraga kugendana n’urungano”
Jojo-“Ahwiiii! Mbega ibibazo n’ibindi by’ubusa! Nonese koko ubu Dovine azakira? Ubu
se na Brown ntagiye gusara? Mana wee! Nelson! Reka basi njye mu rugo mbwire Mama
Kenny uko bimeze, kandi urakoze!”
Uwo munsi nibwo nari mbonye Jojo atuje akantega amatwi, byasaga nk’ibitangaza kuri
njye kuko byamukoze ku mutima ndabibona, ndongera ndamwitegereza maze ndamubwira,
Njyewe-“Jojo! Urakoze kuntega amatwi ukanyumva, iyaba n’abandi bakanteze amatwi
ntabwo biriya byose byari kuba byarabaye, gusa icyo nzi cyo nuko bitinde bipfe
umunsi umwe uzagera nabo bamenye ibi byose ubatanze kumenya bikanyereka intambwe
ikomeye ateye, Jojo! Ntuzasubire inyuma kandi iki ni ikimenyetso cyiza cyerekana ko
ubuzima ari inzira ndende, uyu munsi ushobora gutsikira ejo ugahagarara wemye”
Jojo-“Nelson! Urakoze ngaho reka ngende mbwire Mama Kenny uko bimeze ubwo
ningukenera ndagaruka”
Njyewe-“Jojo! Humura kandi urisanga!”
Jojo-“Eeeeh! Nelson! Koko ndisanga?”
Njyewe-“Ni ukuri urisanga Jojo! Nejo n’ejobundi uzaze uzasanga mpari kubwawe”
Jojo-“Nelson! Nonese ko nshimye umbwiye nkakumva, nanjye wanyemerera nkavuga
ukanyumva?”
Njyewe-“Yooooh! Jojo,humura rwose amatwi yanjye yishimiye kumva uyasaba kukumva,
ngaho mbwira”
Jojo-“Nelson! Najye ubu ntabwo norohewe!”
Njyewe-“Ngo ntabwo worohewe? Kubera iki Jojo?”
Jojo-“Nelson! Ngwino nkubwire gato”
Ako kanya nahise mpaguruka njye na Jojo turasohoka tujya hanze maze Jojo ahita
ambwira,
Jojo-“Nelson! Mbere na mbere mbabarira!”
Njyewe-“Jojo! Uvuze ijambo ryiza nkunda, rwose mbabarira yawe irandemye pe, ariko
se Jojo! Mbwira, ni iki kiguteye guca bugufi bigeze aha?”
Jojo-“Nelson! Rimwe najyaga nibwira ko ko uyu munsi utazagera ngo ngusange
narakwihugije, aha niho mboneye ko burya wari ukwiye kwambara umwambaro nkuwa Brown
musaza wanjye uri mu mage, ni ukuri kuko ari wowe umbwiranye umutuzo nyemerera
unture umutwaro ntagishoboye kwikorera njyenyine”
Njyewe-“Jojo Rwose humura nguteze yombi!”
Jojo-“Nelson! Irya mukuru nubwo nanze kuryumva ariko narabibonye ko ritinda
ntirihere, nari nzi ko bivugira ariko naje gusanga bativugira ahubwo umugani ugana
akariho, ubu undeba uku ndi umubyeyi!”
Njyewe-“Ngo? Jojo ni ibiki umbwira?”
Jojo-“Nelson! Erega ntibikiri ibanga ndatwite!”
Njyewe-“Jojo! Uravugisha ukuri?”
Jojo-“Ndavugisha ukuri pe! Ahubwo ndagusabye niba warigeze guhamagara Mama umubyeyi
wawe, niba warigeze uhamagara Brown umuvandimwe wawe nanjye umbabarira unyumve
ngowe n’ibyambayeho”
Njyewe-“Humura ibyo uvuga ndabyumva Jojo! Nonese koko ibyo ubwira ni ukuri?”
Jojo-“Ibyo nkubwira ni ukuri rwose, nakosheje kenshi gusa inshuro nitaga iya nyuma
niyo yahindutse ibara”
Njyewe-“Yooooh? Jojo! Koko ni uko byagenze?”
Jojo-“Niko byagenze sha Nelson! Nta kabuza ndatwite kuko iminsi y’ukwezi irenzeho
ibyumweru bibiri ntacyo mbona! Nabuze uko niyakira, ndakibaza ukuntu biramutse
bibaye ari byo nzahinguka imbere ya Mama nkamubwira ko ntwite hejuru y’ukuntu nanze
kumva inama ze”
Njyewe-“Jojo! Icyo nakubwira cyo nuko burya iyo mbimenya iza nyuma itaza mbere,
ubutwari wagize bwo kunyegera ukambwira ibyo uzabugire unemera kwirengera ingaruka
zizaza zibihetse nuzabe nka Dovine wananiwe kwakira ko yakoze ibidakorwa”
Jojo-“Sha! Ibyo biri mu mpamvu yatumye ntuza maze nkakubwira byose, rwose ibyo
nakoze ninjye wabyiteye ntawe narenganya, gusa aho bigeze nta kindi nakora kitari
ugutuza maze nkabyirengera, uwakubwira uwanteye iyi nda mfite”
Njyewe-“uuuuh? Ninde se Jojo?”
Jojo-“Nelson! Ni…”
Njyewe-“Uuuuuh! Aho kugirango uvuge se ko urize? Jojo! Ihangane umbwire!”
Jojo-“Nelson! Ni Gasongo!”
Njyewe-“Ngo? Jojo? Ibyo uvuga ni ukiuri?”
Jojo-“Ni ukuri pe! Ntabwo nkubeshya dore ko nabeshye kuva cyera, gusa ubu tuvugana
ndavugisha kwa kuri ntigeze mpa intebe muri njyewe”
Njyewe-“Yebaba wee! Noneho ibi ni ibiki mwo kabyara mwe?”
Jojo-“Sha ni uko byagenze! Akimara kuva iwawe uwo munsi yacunze Ganza adahari
aranshuka ngo agiye kumbwira ibyawe amaze kuntera amarira ku maso mu kumpoza
nshiduka imibiri ikoranaho nsama ntyo, sha gusa ikimbabaza kuruta ibindi ni ukuntu
nabuze ubwenge ngahemukira Gaju mbizi, Nelson! Ubu koko nzahagarare imbere y’umwana
twonse rimwe mvuge byose? Nelson! Koko amahitamo mfite nayahe?”
Njyewe-“Jojo! Nta yandi mahitano naguhitiramo atari aya, sinifuza ko utandukira
ukaba nka Dovine, ibyabaye byarabaye kandi ubutwari ni ukubyakira, gusa wagize
umugisha muke ukora ibara”
Jojo-“Sha urabivuga urabizi, ahubwo se ubu koko nzabaho gute nuriya musore
w’umuhemu wateranyije imiryango? Gaju nabimenya se? Mana wee!”
Njyewe-“Jojo! Ihangane ibyabaye byarabaye kandi byabaye kugirango ubuzima bwawe
buhinduke, ugomba kwiyakira kandi ndabizi Mama ukubyara na Gaju ubwe nibabimenya
nziko bazakumva nkuko nkumvise, ku giti cyanjye rero urisanga nunyemerera ukambwira
byose nanjye nzaba umujyanama wawe w’ibihe byose”
Jojo-“Urakoze Nelson! Iyaba buri wese yagiraga uwo abwira akamutega amatwi nkuko
ubukoze”
Njyewe-“Yooooh! Humura nzakomeza nkumve Jojo! Iyaba wari uzi ko ariyo ntambara
ibaye ubukombe kugera I ndera”
Jojo-“Ahwiii! Reka ngende buriya tuzasubira!”
Njyewe-“Jojo! Komera turi kumwe, gusa icyo nkwisabiye uhuze umutima nama
n’ibitekerezo byawe maze wakire ibyo tudashobora guhindura”
Jojo-“Nelson! Humura nyizera kandi rwose ntabwo nshaka kuba aka Dovine! Ahubwo reka
ngende”
Njyewe-“Jojo! Ngaho igendere, ukomere kandi uzirikane ibyo nakubwiye”
Jojo-“Yego sha Nelson!”
Jojo yaransezeye aragenda nanjye mwitegereza agenda numva ikiniga kiraje amaze
kurenga ndahindukira nsubira mu nzu nkigera aho Gigi na Aaaliane bari bari,
Aliane-“Uuuuh! Nelson! Ko watinze wagize ikihe kibazo?”
Njyewe-“Alia! Nari nkiganira na Sister!”
Gigi-“Eeeeh! Ngaho fungura Whatsapp yawe urebe profile zacu”
Njyewe-“Uuuuuh! Mwarangije se gushyiraho amafoto ya wa mukobwa tugiye gutangira
gushaka?”
Gigi-“Yego sha! Ahubwo njye na Aliane twari turi kwibaza impamvu wambazaga umuntu
witwa John!”
Njyewe-“Gigi! Hari umugabo witwa John uzi byinshi kuri ariya mazu tubamo, ndetse
nako ni story ndende cyane”
Gigi-“Ngo? Ibyo ni ibiki uvuga Nelson! Ni John se nzi cyangwa?”
Njyewe-“Uuuuh! Gigi! Birashoboka pe! Nkurikije ibyo yambwiye nibyo wavuze cya gihe
nta wundi niwe!”
Gigi-“Mana wee! Ubu se koko John aracyariho?”
Aliane-“Nelson! John nzi niwe uvuga ufite aho ahuriye nibyo Gigi yavuze cya gihe ku
munsi w’ubukwe cyangwa waramwitiranyije?”
Njyewe-“Alia! Ni John uzi! John wacu wawundi uturwanirira umunsi ku munsi
nkabishimira Imana”
Aliane-“Mana wee! Nonese bahuriye hehe?”
Njyewe-“Uuuuuh! Ahubwo se simbona aje? Dore ari guparika hariya, uziko atazapfa
vuba”
Aliane-“Yego koko we! Uziko aje? Gigi! Mwitegereze neza urebe niba ariwe uzi?”
Gigi-“Ahwiiii! Mana we! Reka nze ndebe!”
Twakomeje kuguma aho dutegereje ko Johnyinjira akokanya aba arinjiye akigera muri
bureau aho twari turi,
John-“Uuuuuuh! Ko mumbonye se mugaceceka bite?”
Njyewe-“Oya ntabwo ari uko tubabonye ahubwo musanze dutuje!”
John yaradusuhuje ageze kuri Gigi amuhereza ikiganza ariko akomeza kumufata
barebana mu maso akanya bagifatanye,
Gigi-“Mana wee! Ubu se koko…?”
John-“Uuuuh! Ko wikanze se Mada?”
Gigi-“Nti bishoboka! Uziko ari John?”
John-“Uranzi se Mada? Ubu nari nkigufata nibaza ahantu naba nkuzi ariko nahabuze,
Dore re? ko ahise arira se kandi?”
Gigi yatangiye gutsikimba arira ndetse akomeza kumufata ikiganza John biramuyobera
ahita avuga,
John-“Nelson! Uyu mu mubyeyi se afite ikihe ibazo?”
Njyewe-“Uwo mubyeyi ashobora kuba abitse ibanga rizitse yarihishura rikaba impamba
izaramira indushyi”
John-“Ngo? Ibyo uvuze se ko ntabyumvise neza”
Nagize ngo nsubiremo twumva telephone ye irasonnye maze ahita ayikura mu mufuka
arebyemo,
John-“Uuuuuh! Ko mbona ampamagaye se kandi? Aho bucyera ndayigura ye! Njye nanga
agasuzuguro!”
John yahise akanda yes ashyira ku gutwi numva ari kuvuga ibintu by’ibiciro hashize
akanya arakupa,
John-“Nelson! Uri tayali se tujyane kureba iriya nzu? Ariko rero uyu mugore
ndabona… ariko se? Ubanza atari we da!”
Njyewe-“Nari ntegereje ko muva kuri telephone ngo mbabwire uyu mwafatanye intoki
mukagumana ndetse agasesa urumuza kugeza igihe arize uwo ari we”
John-“Ngo? Uramuzi se sha Nelson ko njye mbonye anshiye mu maso?”
Gigi-“John! Ni wowe?”
John-“Dore re! Uuuh? Uranzi se?”
Gigi-“John! Mana wee! Niwe disi! Ubu se ko washaje?”
John-“uri inde se kandi?”
Gigi-“Ntabwo wapfa guhita unyibuka gusa njye amaso yakuze akubona ahise agarura ya
sura”
John-“Ngo amaso yakuze ambona?”
Njyewe-“Uyu mugore ureba ni wawundi nababwiye wakoreye ubukwe mu nzu ducumbitsemo
akatubwira byinshi benshi batari bazi, bamwita Gigi ubusanzwe akitwa Gorette
turifuza ko utumara amatsiko niba arimwe John azi mu buto bwe?
Gigi-“Oya rwose niwe, ndamubonye ndamumenya, ngiyi ya misatsi na bya bitsike bye,
yebababa wee!”
John-“Inka yanjye! Ngo Gorette? Koko se niba ntarota uri Gorette nzi?”
Gigi-“Ubu se koko uranyibutse? Ni njyewe pe!”
John-“Ntibishoboka! Gore! Ni wowe twatandukanye tutabishaka? Tambuka uze umpobere!”
Gigi yegeye John maze amugwamo tubona ni byiza koko bahoberanye nk’abantu babanye,
ibanga rizitse ryihishurira mu maso yacu,
John-“Gore! Ni wowe?
Gigi-“Rwose ni njyewe Gorette! Nawe disi ndabona ukiri Joh! Ndabyibuka umunsi
ugenda wagiye mukajorojoro ngo batavaho bakubona, burya nanjye nasigaye aha ndwana
n’ubuzima gusa buhoro buhoro naratsinze kandi ndacyatsinda”
John-“Yebaba wee! Abadapfuye ntibabura kubonana koko!”
Hashize akanya bahoberana bararekuranye maze bakomeza kwitegerezanya hashize
akanya,
Gigi-“Yooooh! Ni ukuri kose Imana igira amaboko! Hanyuma yo kugenda se waje kubaho
gute?
John-“Ni ubuhamya bukomeye,Eeeeh! Iyi foto se?”
Njyewe-“Iyi se? Iyi niyo…”
John-“Inka yanjye? Ye? Iyi foto se muyikuye hehe?”
Aliane-“Iyi niyo Gigi azanye ngo tumufashe kumushakira uyu muntu, twatifotoye ubu
yageze online turi kugerageza ngo tuzarebe ko hari umuntu umuzi watumenyera aho
aba”
Gigi-“Alia! Wikwigora, John uyu aramuzi”
Njyewe-“Ngo? Gigi! Ngo uyu John aramuzi? ……………………
[6/14, 10:20] +250 788 650 338: Episode 89: Igikuba kiracitse, Nelson ahamagawe
igitaraganya kwa muganga

Njyewe -"Uuuuuh? Gigi! Koko se uyu muntu uri kuri iyi foto John aramuzi?”
Gigi- “Nelson! Aramuzi cyane ahubwo!”
Nkibaza ibyo nari ndi kumva John yahise yitsa umutima mbona asa n’usuherewe maze
ahita avuga,
John- “Imana ishimwe kuba mbonye Gigi akiriho, ibi niboneye n’amaso yanjye uyu
munsi mbikesha mwebwe, uyu afite amwe mu mateka yanjye y’akahise, muhumure iyi foto
nayimenye kandi na nyirayo ni ibanga rizitse, ni agaseke kazapfundurwa umunsi umwe
w’ibyishimo, uwo munsi azaba ari imboneka rimwe mu buzima kandi azaba ari uwo
gutungurwa kwa benshi”
Njyewe- “Ngo nyirayo ni ibanga rizitse?”
John- “Yego rwose ibyo mvuga nibyo, uwo munsi nugera uzahishura byinshi!”
Gigi- “John! Nonese witeguye kudufasha gushaka Mawuwa?”
John- “Kumushaka gusa se ahubwo? Murumva koko nabyanga? Gusa mutazigora cyane
ndabizi tuzamubona”
Gigi- “Uuuuh? John! Ko ubivuga nk’ubyizeye?”
John- “Nonese tutizeye twakora iki ngo gikunde? Gigi! Humura tuzamubona nk’uko
nkubonye ubu, nubwo igihe gishize ari kinini ariko abadapfuye ntibabura kubonana”
Njyewe- “Noneho natwe reka dushyire amafoto ye online turangishe wenda nta wamenya
wabona hari abamubonye bakamumenya nubwo ubu yahindutse”
Aliane- “Nibyo sha Nelson! Ahubwo watinze njye na Gigi twarangije kuyashyiraho
kare!”
Ako kanya nahise mfungura telephone ifoto ya Mawuwa iba profile picture ya twese,
John na Gigi bakomeza kuganira byinshi ariko kandi nkabona John ibitekerezo byagiye
kure nkomeza kumwitegereza hashize akanya Gigi ahita avuga,
Gigi- “Sha reka ngende gusa njyanye ibyishimo byo kongera kubona John mu maso
yanjye! John, ni ukuri Imana ishimwe ko nongeye kukubona ndetse nkakubona igihe
gikwiye, ndifuza ko wamfasha tugashaka Mawuwa ndetse tukagerageza kugarura ibye
Karekezi yigabije!”
John- “Gigi! Humura rwose ahubwo andika numero zawe za telephone hano nzaguhamagara
njye nawe tuvugane sibyo!”
Gigi- “Yego rwose! Mana wee! John disi!”
John yahereje telephone Gigi yandikamo numero maze arayimusubiza ubundi adusezera
atabishaka aragenda natwe dusigara aho akimara kugenda Aliane ahita avuga,
Aliane- “Nta makuru yo kwa muganga mwo kabyaramwe ko numva mpangayikiye bariya bana
na Mama wabo?”
John- “Wahora ni iki ko ariho mvuye!”
Twese- “Ngo? Niho uvuye?”
John- “Niho mvuye rwose!”
Njyewe- “Ni amahoro se ko nabonye wanagiye wihuta cyane usa n’utabajwe?”
John- “Yewe! Rwose nta mahoro ntayo umukobwa Dovine aho gukira ari kurushaho
kuremba, Gaju umutima wamusimbutse unanirwa gusubira mu gitereko, Brown nawe yanze
gukanguka, buriya ngiye ari Mama Dovine umpamagaye ambwira ngo ntabare Mama Gaju
nawe yananiwe kwiyakira,”
Njyewe- “Yebaba wee! Ibi se kandi ni ibiki koko?”
Aliane- “Mana wee! Mbega umuryango uhuye n’ibibazo! Ubu se koko dukoze iki?”
John- “Nanjye ubu uko mundeba uku nabuze icyo nkora, umuryango uducitse kubera
ikinyoma koko? Ubu se noneho Pascal aramutse abyumvise yatuvuma ibingana gute
koko?”
Njyewe- “Ariko rero ndumva nta mpamvu yo kuguma kurebera, tubyivangemo ku ngufu
ikiba kibe”
John- “Ariko se…? Nako ibyo rwose ntabwo byaba ari byo, aho kugira ibyo dukiza
twakwangiza byinshi, Muganga ambwiye ko ahubwo iyaba byashobokaga twajya aho
badashobora kutubona byibuze tukahamara igihe kirekire”
Njyewe- “Yee? Ngo tukajya aho badashobora kutubona?”
Aliane- “Oya! Ubwo se uwo niwo muti cyangwa Muganga afite indi mpamvu ashaka ko
mubasiga? Ndumva ntabyumva neza!”
John- “Yagerageje kunsobanurira ariko byanze kunjyamo rwose, ngo Brown ntashobora
kuzatuza abona Nelson, ngo kimwe nuko Gaju adashobora kuzaba muzima ambona”
Njyewe- “Ubwo se niba bavura indwara nk’izo, umuti akaba ari uko tuzinga
utwangushye baba bavura iki? Reka njye ntabwo nahunga ntacyo nishisha”
Aliane- “Ariko nanjye ndumva mutahunga, murahunga iki se? Ahubwo mushake inzira
ukuri gutambuke nonese ubwo mugiye amaherezo yazaba ayahe?”
Njyewe- “Si nk’ibyo byose se!”
John- “Nelson! Uremera ko Brown na Gaju ari abavandimwe bawe ndetse mufitanye
igihango cy’amateka?”
Njyewe- “Rwose ndabyemera!”
John- “Uremera ko Mama Gaju yababereye umubyeyi utabonwa na bose akabita abana be
kugeza ubwo abashyize mu bandi yibyariye?”
Njyewe- “Ndabyemera kandi sinzigera na rimwe mbyibagirwa”
John- “Urifuza ko umuryango mwasanze usazwe n’ibyishimo wasenyuka burundu uzize
uriya mukobwa w’umuhemu wumviye ijeri ndetse n’ikinyoma Gasongo yabibye
kubw’ishyari n’ifaranga?”
Njyewe- “Ntabwo nzigera ndeka ibyo biba kandi ndabigusezeraniye, ahubwo dore uvuze
Gasongo unyibutsa akabaye kuri Jojo amaze kumbwira mukanya!”
John- “Ngo? Jojo se ngo yakubwiye iki? Mwahuriye hehe? Gasongo se abijemo gute
kandi? Mbwira sha!”
Njyewe- “Yaje hano kare aje kumbaza ibyabaye maze arankundira antega amatwi maze
mubwira ukuri kose nawe ampishurira ko atwite inda ya Gasongo”
John- “Ntibishoboka! Ngo Jojo…”
John na Aliane baratangaye bishoboka kandi koko birumvikana hari inkuru iza ukabura
uko uyakira, muri ako kanya John yakomeje kunyitegereza maze hashize akanya
arambwira,
John- “Nelson! Ubu igihe ni iki, ibyanditswe reka bisohozwe, shyira ikingaza hano
dukore icyo twavukiye maze umuryango wongere ube umuryango nk’uko byahoze, iyi ni
impumu inyibukije aho namenyaniye nawe maze ngahishurirwa ko utwikiriye umuryango
mugari”
Ako kanya nahise nkubita ikiganza mu cya John arankomeza Aliane nawe mbona
agikubiseho,
Aliane- “Nanjye ntabwo muzansiga, ubwo se naba nararuhiye iki?”
John- “Nuko nuko mukobwa mwiza! Waharaniye ukuri ndetse urakwitangira nzi neza ko
umunsi umwe nako kuzakwigaragariza”
Aliane- “Urakoze cyane John! Natwe erega tukwigiraho byinshi, twaba turi abaswa
tutagenje uko ugenza!”
Tugifatanye ibiganza ako kanya telephone yanjye yarasonnye maze nkora mu mufuka
vuba vuba nyikuramo ndebyemo mbona ni numero ntazi mpita nkanda yes nshyira ku
gutwi,
Njyewe- “Hello!”
We- “Bite sha Nelson! Ni Karekezi!”
Nkimara kumva ari Karekezi nahise nshyira loudspeakers ngo John na Aliane nabo
bumve maze ahita akomeza kuvuga,
Karekezi- “Umva sha Nelson! Nonese ko ngushaka byihutirwa koko nakubona nte?”
Njyewe- “Eeeh! Ngo uranshaka byihutirwa? Ni amahorose?”
Karekezi- “Wabishatse yaba amahoro da! Ahubwo se uri hehe?”
Njyewe- “Ndi ku kazi Boss! Ubwo turabonana nimugoroba ntashye!”
Karekezi- “Oya! Aho haba ari kera! Ahubwo mbwira aho ukorera nze nkurebe”
Njyewe- “Uuuuh? Ko numva atari amahoro ra? Utaba wisubiyeho ugiye kudukura mu nzu
rwose?”
Karekezi- “Oya! Ahubwo dore wa mugabo wari wansezeranyije kuyigura yanshyizeho
agenda uwa mperezayo, rwose ndashaka uzane wa mukiliya wambwiraga tuvugane!”
Njyewe- “Eeeeh! Niba ari ibyo noneho reka nze kuzana nawe mu rugo nimugoroba
ntashye muvugane!”
Karekezi- “Nti wumva se! Icimi ku ijana ndariguha, gira vuba itaka ritaranyakana!”
Njyewe- “Hhhhh! Ngo itaka ryakwakanye gute se Boss?”
Karekezi- “Byihorere wowe ntabyo uzi! John se… nako uze gutaha kare rwose unzanire
uwo mukiliya ibindi nzaba nkubwira ngiye kugenda”
Njyewe- “Ngo ugiye kugenda? Nabyo se birimo Boss? Ubwo se ushatse kuvuga ko ugiye
kugurisha ukagenda?”
Karekezi- “Eeeeh! Reka reka ntabyo mvuze, ubwo wanze kumpa amakuru wasanga hari
ibyo unkinze”
Njyewe- “Ayahe makuru se Boss?”
Karekezi- “Ndavuga aya John sha! Niko, na nubu koko wampejeje mu gihirahiro?”
Njyewe- “Nonese Boss! Rwose nakubwiye ko John ari umuyobozi wacu ndetse aba ku
Gisenyi, nta yandi makuru ye mfite rwose ndumva utandenganya!”
Karekezi- “Ariko byo mba mbona uri umuntu w’umugabo sha! Uramunse uzi amakuru ye
ntabwo wampisha wahita umbwira”
Njyewe- “Nonese Boss! Sinaherutse ujyana na wa musore Ganza ngo aguhe amakuru
yose?”
Karekezi- “Wahora niki ko iriya mbwa yanjyanye ngo nyigurire twagerayo yamara
gusoma abiri ati urabanza unyishyure mbere yo kuguha amakuru”
Njyewe- “Umaze kumwishyura se yaguhaye ayahe makuru Boss?”
Karekezi- “Byihorere sha wowe, maze kuyiha amafaranga uzi ko yambwiye ngo igiye
kunzanira umusore wabanaga na John ikagenda igiye”
Njyewe- “Yabababa! Ihangane rwose ariko nta n’impamvu yo kwikanga uwo mugabo,
ubundi se umwikanga iki?”
Karekezi- “Wowe unzanire uwo mukiliya vuba ibindi nzakubwira sha!”
Njyewe- “Humura arahari rwose ndamuzana”
Karekezi- “Sawa sha!”
Call end.
John- “Ok! Ubu noneho urugamba rugiye kugera mu mahina, aho yahereye Karekezi agiye
kubona ko guceceka atari ubucucu ahubwo ari ugutuza, Nelson! Nimugoroba utansiga
turatahana kandi ndahava mubwije ukuri kose!”
Aliane- “Njyewe se ko natakaye koko? Nelson! John se afite aho ahuruye na ya mazu
Karekezi akodesha?”
Njyewe- “Alia! Urahari ndabizi ntaho ugiye byose uzabimenya”
John- “Ahubwo reka mbe ngiye kugira ibyo nkemura mbere y’uko uru rugamba rutangira”
Nagize ngo ngire icyo mubaza John asohoka yihuta agana ku modoka arinjira
ahagurukira mu ijana njye na Aliane dusigara aho dutangira kuganira byinshi amasaha
akomeza kwicuma bigeze nka saa kumi n’imwe dutangira gupanga gutaha mu guhamagara
John nsanga numero ye ntayiriho dufata umwanzuro wo gutaha.
Njye na Aliane twarasohotse turakinga dufata inzira dutaha tugeze imbere gato aba
arambwiye,
Aliane- “Uuuuh! Nelson! Ntabwo uri kumva ko bari kuguhamagara?”
Njyewe-“Eeee? Uzi ko ntari nabyumvise wana?”
Nahise nkura telephone mu mufuka vuba vuba mu kureba umpamagaye nsanga ni John
numva nikanzemo nsunika nganisha kuri yes,
Njyewe- “Hello!”
John- “Fata aka moto vuba unsange hano ku bitaro”
Njyewe- “Ngo ku bitaro?”
John- “Yego! Banguka vuba yewe urakeneye cyane byihutirwa”
Njyewe- “Yewe? Ni ubuhoro se? habaye iki?”
Call end.
Nabaye ngikura telephone ku gutwi mpamagara moto vuba vuba Aliane atangira kumbaza
mubwira kwa muganga gusa mpita nurira moto vuba niba yarabyumvise simbizi gusa
nagezeyo nkiyivaho mbona nawe avuye ku yindi ahita aza aho nari ndi akingeraho,
Aliane- “Ahwiii! Nelson! Bigenze gute?”
Njyewe- “Nanjye ntabwo mbizi ampamagaye nonaha!”
Aliane- “Inde se?”
Njyewe- “Ni John kandi numvise avuga nk’udatekanye”
Aliane- “Ayiweee! Ahubwo se ubu ko ibikoba binkutse? Reka twinjire turebe!”
Ako kanya twahise twinjira mu bitaro dukomeza aho bakirira abantu tukihagera mba
nshishije amaso mu bantu mbona agapira k’umuhondo nzi mu kwitegereza neza mbona
koko ni Jojo wari uryamye kuri Mama Kenny nkomeza kugenda musanga Kenny akitubona
ahita ahaguruka aza yihuta maze araduhobera dukomereza aho Mama we yari ari,
Mama Kenny- “Yewee! Dore Nelson!”
Njyewe- “Mama Kenny! Ko muri hano se byagenze gute? Mwabuze aho Brown na Gaju se
bari?”
Mama Kenny- “Uuuuh! Nelson nibwo tukihagera ariko banze ko ngo tujya aho bari
ahubwo harimo abaganga benshi”
Njyewe- “Jojo se bite ko akuryamyeho?”
Mama Kenny- “Wahora ni iki ahubwo ko ntazi ibyo abaganga bamubwiye, nibo bamaze
kuvugana ahita aza arira cyane, ubu ndi kumuguyaguya ngo yihangane”
Tukiri aho nagiye kubona mbona John aturutse hirya yihuta araza n’aho twari turi
agiye kutugeraho Mama Kenny yegamisha Jojo ku ntebe arahaguruka turamusanganira
tumuhagarara imbere,
John- “Iryavuzwe riratashye! Brown aranze azize amaherere!”
Akivuga gutyo twese twabaye nk’abakubiswe n’inkuba njye ngirango numvise nabi maze
mpita mubaza vuba vuba,
Njyewe- “Ngo ngo Brown bigenze gute?”
John- “Nta kigenda Brown ubuzima bwe buri mu kaga, ubu noneho umutima uri gusatira
guhagarara”
Twese- “Ooooh my God!”
Njyewe- “Ntibishoboka?”
John- “Ibyo mbabwira ni ukuri, uko amasaha ari kwicuma ari kugenda agana ahabi,
kandi ntako abaganga batagize, wa muganga wamuteye rwa rushinge nawe yahise
atoroka, ubu rwose ibintu byayoberanye”
Aliane- “Mana yanjye wee! Ubu se koko ibi tubigize dute?”
John- “Nta kindi twarenzaho kuko n’inzobere byaziyobeye”
Mama Kenny- “Mana wee! Ubu se koko turazibandwa tuzerekeza hehe mubyeyi wambyaye
wee? Brown aduciye mu myanya y’intoki koko? Mama we se ari hehe? Gaju se?”
John- “Mama Brown na Mama Dovine bose baganjwe n’intimba, ntawe uri kubasha kuvuga,
ni nayo mpamvu muganga ari njye yahamagaye”
Aliane- “Uuuuh! Uriya si Dovine ra?”
Aliane akivuga gutyo twese twarahindukiye maze tureba inyuma koko tubona Dovine
wari wambaye ishuka, yiteze umupira mu mutwe ndetse afite na rwa rukweto rumwe rwa
Gasongo yataye kuri gereza mu ntoki, tubona aza agana aho twari turi ari kumwe
n’umwe mu baganga akitugeraho arahagarara,
Dovine- “Hhhhhhhh! Ntaho nkuzi ra? Uri Police cyangwa uri Papa? Oya ndabona usa
n’umusazi”
John- “Oya ndi John! Wamenye se?”
Dovine- “Hhhhhhh! Uri umusazi nakubonye, usa n’umuntu ufunzwe kubera kuntera inda!
Ariko sha namwe muri abana babi, ubwo se kuki mwatumye ayintera mureba maze
nkayisama”
Twese twaracecetse maze habura ugira icyo avuga hashize akanya Dovine arongera
aravuga,
Dovine- “Ubu ndigushaka umuntu witwa Gasongo ntawe mwamboneye? Nako mwe ntawe muzi
reka mbe nigendeye!”
Dovine yarongeye yikorera urukweto arakomeza aragenda ako kanya akirenga tubona
umuntu ukuruye John twese duhindukirira rimwe tubona ni umuganga batangira kwihuta
natwe tuboma inyuma ndetse bariruka natwe tubirukaho bakata ahantu henshi natwe
tutabava inyuma tugeze imbere tuba dukubitanye n’urusaku rw’abantu barira mu
kubageraho dusanga ni Mama Dovine na Mama Brown turikanga,
Njyewe- “Yebaba we! Aya marira se kandi mwo kabyaramwe?”
Aliane- “Ahwiiiii! Nelson! Ko ibikoba binkutse?”
Nahise ntera intambwe mfata Mama Brown wari wahogoye numva agahinda kanzamutsemo,
burya kubona umubyeyi uhogora biragatabwa,
Njyewe- “Mama! Ihangane wirira tuza turahari, mbwira ni iki kiguteye guhogora?”
Mama Brown- “Oya wee! Oya ntacyo ndicyo Brown wanjye adahari, ……………………..Episode 94:
[6/23, 14:10] +250 727 925 519: Episode 90: Dovine asutse
hanze ukuri kose … Brown
arazanzamutse , abandi bibaye
ibindi
Njyewe- “Ihangane Mama! Brown ntacyo aba, humura
araza kumera neza!”
Mama Brown- “Oya ndeka, ubu koko umwana wanjye
natwise amezi icyenda nkamubyara nkamurera
nkamukuza anciye mu myanya y’intoki!”
Mama Dovine- “Ubu se koko Mana yanjye ndabigira
nte? Iyaba ari icyohe cyanjye cyapfaga cyo kizize!”
Njyewe- “Oya humura Dovine nawe nubwo yizize ariko
nawe ntakwiye gupfa, mwihangane byose biraza
kumera neza”
Aliane- “Mana wee! Mbega agahinda kaganje hano!
Ubu se koko ni iki gihoza aba babyeyi”
Mama Brown- “Oya wee! Byarangiye nta kundi, ubu
koko nsigaye he? Koko ubu nacumuye iki mwimanyi?”
Ako kanya muganga yahise asohoka maze amarira
ariyongera, byakomeje kuba agahinda karenze akandi,
naburaga aho mfata nkabura icyo mvuga ndetse mu
magambo menshi nifuzaga kuvuga nabuze
irinsohokamo ngo ritange ihumure, Muganga amaze
kutwitegereza ahita avuga,
Muganga- “Mwihangane kandi mukomere…”
Mama Brown- “Twihangana twihangana iki? Umwana
wanjye wimfura ari hehe? Ko mutamunyereka se?”
Muganga- “Mama! Tuza mbabwire mutwumve kandi
rwose mutubabarire twese abaganga muri rusange ku
bw’umwe muri twe wakoze ikosa ndetse akihamya
icyaha kugeza n’aho atorotse, rwose ntako tutagize ngo
twite kuri uriya musore wanyu gusa…”
Njyewe – “Gusa gusa iki Muga?”
Muganga- “Amahirwe yo gukira aragenda akendera”
Twese tukimara kubyiyumvira ntawagumye aho
twaramusunitse tumukura mu nzira twinjira mu cyumba
Brown yari arimo, dusangamo abaganga benshi
bakitubona bose basohoka vuba.
Nakubise amaso Brown wari uryamye ku gitanda
acometseho ibyuma byose bibaho ntangira kwibuka
umunsi wa mbere tuvugana nongera kwifuza ko iyaba
byakundaga yavuga byibura ijambo rimwe muyo
yambwiye n’ubwo kuri iyo nshuro bitari bigishobotse.
Abarira twararize ibintu biba ibindi, John witegerezaga
ku byuma byerekana uko umutima utera yari yabuze
amajyo, n’agahinda kenshi naramwegereye,
Njyewe- “Daddy! Koko ubu Brown ajyanye agahinda?”
John- “Nelson! Usibye Imana yonyine yakora ibyayo
naho ubundi abaganga ntacyo batakoze, icyo ngusaba
musore muto, komera ushikame atembe ajya mu nda
kuko ibi ni ibyanditswe bigiye gusohora”
Njyewe- “Mana wee! Ubu koko ko Imana yari izi ko
Brown azazira uru kuki itadupfutse amaso ngo
ntitubone Dovine koko? Kuki se itamumuhishe online?
Ubu se kuki yaremye urukundo rwinangira kugeza naho
umuntu ashobora gupfa yanze kumva ukuri? Ariko nta
kundi izi impamvu kandi mbonye ko ikinyoma kizira
ukuri kugeza naho kivugana umusore usoretse imfura
mu muryango?”
John- “Ihangane Nelson! Komera kandi ushikame”
John akimara kumbwira gutyo ako kanya Jojo
yinjiranye na Gaju mu cyumba twari turimo maze
bikubita imbere ya Mama wabo bamufasha kurira ibyo
byakomezaga kudutera agahinda gakomeye,
Mama Brown- “Jojo mwana wanjye nakuririye kenshi
narakubuze, none n’aho nkuboneye usanze mpogora
koko?”
Jojo- “Mama! Mbabarira narakubabaje, naguteye
guhangayika iminsi myinshi gusa mbabarira
nkwikubise imbere ndagusabye umbabarire”
Mama Brown- “Jojo! Reka dufatanye agahinda mwana
wanjye iby’imbabazi byo ntakubabariye naba ntari
umubyeyi, ubu se koko ko Brown agiye nsigaye hehe?”
Gaju- “Mama! Jojo njye n’ubundi nari nzi ko azaza mu
bihe nk’ibi, ibyo twaciyemo yibwiraga ko bikomeye
yirirwa avuga ngo ntiyabishoba ngaho niyihitiremo”
Mama Brown- “Gaju mwana wanjye wimusonga, ubu se
koko ni we wahoze ategereje ibihe nk’ibi? Yuuuuu!
Koko uwambyaye yandaze amarira, ubu koko mfanye
agahinda ko kutagira imfura nk’uko Data yasize imfura
ntamenye”
John- “Ihangane uzayimenya Mama Gaju! Komera
rwose twizere Imana yo ikora byose nibi biri mu
maboko yayo”
Gaju- “Uravuga uvuga iki se ko ari mwe mwaje
kuducira umuryango, byose nabimenye ntacyo
mukimbeshye, erega na Nelson watangiye byose
akanuye areba Brown nta soni! Ariko ubundi ubwo
urakora iki hano nako…?”
Mama Brown- “Oya mwana wanjye mbabarira
wimfatanya n’agahinda Brown azize kwanga kumva
uwamwibarutse, ubu koko niyo yanga kumva abandi
njye akanyumva byari kugera aho aterwa urushinge
rw’ingusho?”
Mama Dovine- “Mwana wa! Rwose aba urabarenganya
icyohe cyanjye Dovine nicyo kivuganye uyu musore cyo
kangara ku gasi!”
Gaju- “Ayiwee! Mama Dovine! Uravugisha ukuri?”
Mama Dovine- “Nkubeshyere iki se mwana wanjye ubu
ni njye wishimiye kubaho nitwa Mama w’umusazi?”
Gaju- “Oya! Maze se niba ari we wabiteye Gasongo
nahaye umutima n’ibyishimo byanjye John wiyambitse
uruhu rw’intama ngo aradufasha amwita imbwa mbi
gute? Simbyumva!”
Mama Brown- “Gaju! Niba udashaka kumva ukuri
ntiwigeze umbona nk’uwakubyaye, ahubwo urashaka
kuba nka Brown upfanye ikinyoma.”
Mama Brown amaze kuvuga gutyo Gaju byaramurenze
noneho si ukurira yivayo, uko arira nkibuka agahinda
gakomeye kavuye mu byishimo Brown yagize igihe
yiyamira maze akavuga ngo: “Gisa Dovine tayali
online”
Haciyemo akanya gato k’amarira maze twese
dukomeza kwitegereza Brown Jojo aratambuka
ahagarara imbande ye yihanagura amarira dutungurwa
n’ukuntu ahise akomera, sibwo natwe ahise adukomeza
Mama we ndetse na Mama Dovine bagatuza!
Gaju yarabibonye maze nawe yegera impande ye maze
amufata ku rutugu, Jojo amaze kwitsa umutima ubugira
gatatu ahita avuga,
Jojo- “Mama! Rwose narakubabaje ndetse mbabaza
n’abavandimwe banjye, ntabwo nigeze nibuka ko irya
mukuru ritinda ntirihere, nibwiraga ko kuba ndi mwiza
bihagije nirengagiza byose ariko naje kumenya ko iyo
menya iza nyuma ndetse igakurikirwa no kwicuza”
Gaju- “Mana wee! Jojo ni wowe?”
Jojo- “Ni njyewe Gaju! Ibyo mvuga biva mu mateka
njye ubwanjye niyubakiye nzi ko ariyo ankwiye
nyamara adakwiye umwari nkanjye wavutse mu
muryango ufite byose, ni ukuri nciye bugufi mutanyitura
ko nanze kubumva ahubwo munyumve maze nduhuke
ndetse uyu Brown n’ubwo ari mu marembera ariko
amatwi ye ntiyari yifunga, nta kabuza nzi ko ari
kunyumva”
Mama Brown- “Mana yanjye koko ubu uyu ni Jojo
nibyariye?”
Jojo- “Ni njyewe Mama! Ndi umukobwa wibyariye,
ndabasabye munkundire muntege amatwi mbabwire
byose!”
Mama Brown- “Ndakumva mwana wanjye! Wa mugani
Brown nawe agende akumvise ndabizi ibi ari kubyumva
n’ubwo bwose ntacyo agishoboye gukora cyangwa ngo
avuge”
Jojo- “Mama! Nanze kwihanganira inzira igoranye
twaciyemo ngo dukomeze ubuzima ubwo ibyacu byari
bibaye ibindi, nirengagiza ubutwari bwa Nelson na
Gasongo aho batujyanye tugasanganizwa urukundo rwa
kibyeyi hambera amahwa ahanda ndahaguruka ngo
ndagiye nako njya kwangara yewe ngo ngiye kuryoshya
umubiri kandi ariwo uyu Brown ari kurwana nawo aka
kanya”
Mama Kenny-“Mana wee!”
Jojo- “Ibyo byose byatumye mpinduka mba uwo ntari
we, aho nirirwaga ndetse nkanaharara hangize undi
wundi igihe gishira ikindi kiza ndi kure yanyu, aho
mumboneye byabaye intambara ariko birangira
ntsinzwe nemera guca bugufi, ari nabwo natangiye
kubona ko nari narayobye,
Ibyabaga byose narabimenyaga ariko ikimbabaje
kuruta ibindi ni uko ibyo byose byabaye impfura yacu
na Papa umbyara bari mu buroko ndetse na Gaju
mukuru wanjye ari ku ishuri, maze aho kugira ngo
bumve ukuri bumva ikinyoma ari nabyo bitumye turi
aha ndetse turira ayo kwarika”
Gaju- “Ngo? Ibyo uvuga ni ibiki Jojo?”
Mama Dovine – “Nyamara ibyo uyu mukobwa avuga ni
ukuri! Twahumijwe amaso na Dovine n’abambari be
twanga kumva ukuri none reba ingaruka z’ikinyoma
icyo zidukoreye, umwana wanjye arasaze, nirukanwe
mu rugo rwanjye, umusore wanyu nawe reba uko
ameze! Ayiga Mana!”
Gaju- “Oya ibyo muvuga ntabwo mbyumva! None se
koko hari ukuri kurenze uko Brown yambwiye igihe
musanga kwa muganga?”
Mama Brown- “Vuga uti nta binyoma birenze ibyo
Dovine na Gasongo bapakiyemo abantu bose guhera
kuri Brown maze akanga urunuka Nelson ku buryo
yanyiyamye akambwira ko adashaka kongera
kumubona mu rugo ndetse akanga kunyumva
nk’umubyeyi wamwibyariye”
Gaju- “Ibyo numva koko ni ibiki Mama?”
Jojo- “Njye naratuje ndamwumva ndetse ibyo Gasongo
yatubwiye mbona ko koko yari ibinyoma bisa, ni nayo
mpamvu bidukurikiranye na hano, Brown mpfura ya
Data! Niba koko ukitwumva kabone n’iyo utavuga
emera wumve ukuri,
Dovine wakunze yakwambitse igitambaro mu maso
aguca inyuma aterwa inda na Martin maze yitwaza
Gasongo wagiriraga ishyari Nelson buri munsi,
yemererwa amafaranga..……..”
Jojo yavuze byose nk’uwari uhari byose biba, amaze
kuvuga byinshi nk’uko yanteze amatwi akanyumva, ako
kanya Gaju ahita avuga asakuza cyane,
Gaju- “Oya ntibishoboka! Jojo arabeshya, ahubwo niwe
bahaye amafaranga ngo avuge ibinyoma! Uko areba!”
Mama Brown- “Gaju! Koko mwana wanjye ubu aha niho
twaza guhamiriza ibinyoma? Mwana wanjye Brown
niba amatwi yawe azumva ijwi bwa nyuma, umva
iry’uwakubyaye ibyo uriya mukobwa Dovine na
Gasongo bakubwiye ni ibinyoma, rwose John na Nelson
ntako batagize ngo barwane intambara ari wowe
barwanirira, nunagenda ugende uzi ukuri kuvuzwe
n’uwakonkeje”
Mama Dovine- “Brown! Ndi Mama Dovine! Mbabarira
njye wabyaye ikiboze nanjye ndi hano ngo mpamye
ukuri, umukobwa wanjye yankojeje isoni anshyira ku
karubanda abyarana n’uwakamubyaye, none ubu
nangajwe n’uwankoye, rwose mbabarira sinari nzi ko
napfushije uwo nabonaga ahagaze”
Mama Dovine akivuga gutyo hari umuntu wafunguye
aho twari turi twese turikanga ako kanya tubona
abaganga babiri bari kumwe na Dovine barinjiye
tubabonye turikanga.
Muganga- “Mwihangane mwumve uyu mukobwa niba
ashobora kuba yakize ntabwo tubizi neza mwe mwari
musanzwe mubana nimwe mwabimenya”
John- “Ko tubona arira se twabibwirwa n’iki ko ari
nako n’ubundi twamuzanye ameze?”
Ako kanya Dovine yahise yiyaka abaganga aza yihuta
arimiza amavi munsi y’igitanda Brown yari aryamyeho
maze ararira cyane aho niho twatangiye kumenya ko
ashobora kuba yatangiye kugarura ubwenge,
Dovine- “Brown! Niba unyumva niba utanyumva
ntabwo mbizi, n’ubwo ntacyo nkwiye kuvugira imbere
yawe ariko mpa amahirwe ya nyuma”
Njyewe- “Yeee? Uzi ko Dovine yagaruye ubwenge!”
John- “Inka yanjye! None se ubu tuvuge ko akize?
Agiye kubwira iki Brown se kandi?”
Muganga- “Mutuze uyu mukobwa amubwire atangiye
kugaragaza ko ashobora kuba yakize!”
Aliane- “None se Muga! Brown koko ubu ari
kubyumva?”
Muganga- “Rwose ndahamya ko aho umutima ugeze
utera ari kubyumva! Ikibazo ni uko ntacyo yabikoraho!”
Dovine- “Brown! Umunsi duhurira online waje uri umwe
mu bandi bankunda kandi bankeneye, uko wanyakiriye
ntabwo ariko njye nakwakiriye, wowe waribeshye kuko
wankunze utaramvugisha yewe nkanakwemerera
urukundo ntaragukoraho, ntiwari uzi uwo ndiwe ariko
reka nkubwize ukuri,
Ntabwo nigeze nifuza ko uba itandukaniro n’abandi
ahubwo nakugumishije ku murongo nk’abandi, igihe
umunsi wawe wageraga nza mu rugo iwanyu unyakira
nk’umwiza wihariye ukamukura mu bandi gusa ubu
nibwo ukwiye kumenya ko kuri njye ntacyo byabaga
bimbwiye nagufataga nk’umukunzi nakuye ku nzira
ndetse nkifata nk’uwakirwa n’uwo twahuriye mu mbaga
aho nari nshagawe na benshi nawe urimo”
Njyewe- “Oooooh! My God!?”
Dovine- “Brown! Ntiwamenye ko wowe waje usanga
amagana, wiyibagije ko aho wankuye hari benshi nkawe
ndetse badasa nk’uko usa, badafite nk’ibyo wari ufite
gusa amaherezo uwanze ubusa acyura buri buri nanjye
nabaye umwe muri abo ngaramira Martin ntakekaga
none dore ntwite umwana we ari nako nawe ugiye
gupfa upfanye ikinyoma nateyemo Gasongo nawe
akanyereka ko n’ubundi yari yarabuze inzira
y’agatsibanzira yanyuzamo Nelson akamuta mu kobo
ngo akunde abone umwanya yari ahagazemo”
Dovine akivuga gutyo twagiye kubona tubona icyuma
cyapimaga ugutera k’umutima gitangiye gutera kihuta,
imibare itangira kwiyongera John atangira
gushyugumbwa ngo atubwire ariko natwe twari
twabibonye kare, tukibaza ibiri kuba ako kanya twagiye
kubona tubona Brown ahise ashiguka abumbura amaso
twese turiyamira abaganga biruka bamusanga.
Mama Brown, Jojo na Gaju ibyishimo byabaye byinshi
njye mu mutima nari ndi mu ijuru ndi kuvugana n’Imana
nyisaba ngo yumve ishimwe ryacu kuri ibyo bintu byari
bibaye igitangaza mu maso yacu.
Muri twese twari turi aho ntawari uzi ko Brown yakizwa
no kumva ukuri kwa Dovine nyir’ugukora ibara, burya
byose biba bifite impamvu ariko ntabwo impamvu iba
izi ko umutima ubizi.
Abaganga bakomeje kumwongera umwuka, Dovine we
amarira yari yamushizemo kandi koko birumvikana
ntawe ubara ubugwari ngo atane n’ikiniga ndetse na
none kurira n’uguhoza umutima uganjwe kandi wuzuye
intimba watewe n’akahise.
Hashize akanya gato maze tubona Muganga
akubitanye n’undi ubiganza nanjye na Aliane
turabigana,
Mama Brown- “Mana wee! Brown wanjye arazutse?
Ayiiiii!”
Jojo – “Ahwiiii! Mama! Koko reba ari kureba ndetse
atangiye no guhumeka! Yebaba wee! Imana ishimwe ni
ukuri”
Mama Dovine- “Imana igira amaboko koko! Disi
yumvise ukuri umutima we wongera gutera!”
John- “Woooow! Amazing!”
Ibyishimo byaganje aho hantu buri wese yareba undi
akamwenyura ya marira y’agahinda yahise asimburwa
nay’ibyishimo abaganga badutegeka kugaburira Brown
vuba, ntawamenye aho ibiryo byavuye mu kanya nk’ako
guhumbya, Mama Brown atangira kugaburira impfura
ye!
Dovine yakomeje kwicara aho hasi amarira ashoka
mpaka ageze ku birenge, Mama Brown amaze
kugaburira Brown arongera aramuryamisha maze
Dovine ahita yongera aravuga,
Dovine- “Brown! Mbabarira kuba ibi byose byarabaye
ufunzwe ariko kandi iyo uba udafunzwe wari kujya aho
Nelson yari agiye kujya gusa agakizwa no kuba
umunyamahirwe akagira abagabo bahamya ukuri ari
nabyo byateye ibi byose,
Nyumva Brown! Aho ngeze sinkwiye kubabarirwa
ahubwo nkwiye gupfa kuko nakoze ibidakorwa
nishimira umurongo wari untonzeho online nkibwira ko
ndusha abandi ubwiza ndetse nkiyibagiza ko ari ihuriro
rya benshi atari umuharuro w’iwacu, none dore ihuriro
rya benshi rinsize mu maganya ya njyenyine, ba bandi
bose se ubu bari he? Mana weee!”
Mama Dovine – “Si wowe wabyiteye se! Dore ngo
ararira, urarira se urarira iki? Agatoki wantonoreye se?
Amasahani wanyogereje se? Cyakora wiyanze cyera,
umuntu wangaga no kurya ngo ngaho ari lonoline niba
ari monoline nako sinzi amakungu! Ayiga Mana nanjye
Nyampinga nagorwa!”
Njyewe- “Ihangane Mama! Ibyabaye byarabaye kandi
byasize amateka azahindura benshi, ni ukuri babarira
utakamba kandi ubabarire nk’umubyeyi”
Mama Brown- “Mama Dovi! Umwana wawe yabaye
ikirumbo ariko nta mpamvu zo kumuta, Imana itumye
umuhungu wanjye akira nawe yamukijije uburwayi bwo
mu mutwe none niwe umwibwiriye ukuri nawe humura
izagushumbusha!”
Mama Dovine- “Ishwiiii! Namuvumye muvumye!
Ako kanya Mama Dovine yahise ahindukira tubona
arasohotse akubitaho urugi Dovine noneho si ukurira
yongera kwivayo kugeza ubwo atangiye gusarara
ndetse agwa n’agacuho maze yegeka umusaya ku
gitanda hashize akanya John ahita avuga,
John- “None se mukobwa mwiza utegereje imbabazi
cyangwa utegereje kumva ko Brown yakumvise?”
Gaju- “Imbabazi se z’iki?”
Jojo- “Nyamara akwiye imbabazi uyu mwana wavutse
nkamwe, none se ni iki cyaba kimuryamishije hano
imbande ya Brown?”
Gaju- “Ariko Jojo! Uzi ko usetsa, nta soni urabona ibyo
aka gakobwa kanyinjirije mu mugabo kagatuma
ahinduka akaba uwo utahoze ari we kuva na kera?
None dore mwanze ko anagaruka aho muri”
Dovine- “Mumbabarire wee! Wenda sinzongere
kwegera aho muri nka Gasongo, yewe sinzongere no
kuvuga izina rya Brown!”
Gaju- “Uko kameze! Na Nyoko ukubyara ntakubabariye
ngo ni twe tukubabarira?”
Ako kanya Gaju yahise asingira Dovine atangira
kumutera imigeri n’amakofe turwana no kubakiza ariko
Gaju akomeza kuba ibamba kugeza aho abashinzwe
umutekano binjiriye mu cyumba twari turimo batangira
gukiza maze habona kuboneka umutuzo,
Mama Brown- “Gaju mwana wanjye ayo mahane
wayakuye hehe? Ugiye kuba nka So? Koko aho ari
ntuhazi?”
Gaju- “Mama! Ntacyo umbwira reka ngakubite nkereke
ko mwene Pascal nabonye byinshi, Gaju ntabwo anzi
yambarirwaga! Inzira y’ubuzima naciyemo nta
mishinyiko nigeze mpura nayo, nta soni mureke…”
Gaju yashatse kongera gukubita Dovine maze Jojo
ahita yitambika imbere ye maze ahita amubwira,
Jojo- “Gaju! Itonde gukubita uwo mubyeyi! Ndagira ngo
nkumenyeshe ko nawe uri umukobwa nkawe, umenye
ko iyi si idasakaye ejo n’ejo bundi nawe wanyagirwa!
Ubu se uramutse umukubise umwana atwite akagira
ikibazo wabigenza ute?”
Gaju- “Shyuhuhuuu! Akavamo hari uwo Brown
yamuteye?”
Jojo- “Gaju! Uri umwana twonse rimwe sinaguhisha
ukuri, Gasongo urimo uvuga ngo ni umukunzi wawe aka
kanya menya ko mufitiye umwana mu nda yanjye! Uko
ni ukuri Mama Kenny yaguhamiriza gusa ikimbabaje
kuruta ibindi ni uburyo yayinteyemo”
Jojo akivuga gutyo Brown yahise azamura ukuboko
tubona aregutse mu kajwi kadasohoka aba aravuze.
Brown- “Jojo!…………………..
[6/23, 14:10] +250 727 925 519: Episode 91: Brown avuye mu
bitaro …John agiye guhishura
ibanga rihatse ibindi byishimo
Brown- “Jojo! Utwite inda ya Gasongo?”
Jojo- “Mpfura ya Data mwana wavutse mbere nkaza
nyuma ijambo uvuze bwa mbere nyuma yo kuva
ibuzimu ugaruka I buntu ni impamo!”
Ako kanya Brown yahise yongera arasinzira Gaju aho
yari ari ananirwa kwihangana induru ayiha umunwa,
Gaju- “Ayiwee! Ahwiiiii! Mumfate wee! Jojo…”
Mama Brown- “Ayiwe! Umwana wanjye noneho
ndahera hehe mfata mwo kabyara mwe?”
Ako kanya Gaju yabaye nk’utaye ubwenge arazengera
agiye kwikubita hasi neza mba ndamufashe abaganga
bahita baza bihuta vuba vuba baramwegera batangira
kumwitaho.
Mama Brown- “Mana yanjye wee! Ubu se koko mbigize
nte mwo kabyaramwe! Aha hantu nzahava ryari koko
nsubire mu rugo? Ubu se ahubwo Pascal naza asanga
Jojo ahetse nzamukizwa n’iki koko?”
John- “Ihangane Mama Gaju! Reka tubanze twakire
byose inzira zo ntizizabura kuko izo wanyuzemo
zafungutse zadufungukiye dutambuka kandi haracyari
izindi igihumbi Imana yiteguye kudufungurira”
Mama Brown- “John! N’ubwo udasiba kunkomeza
ariko hari aho unkomeza ariko nahagarara bikanga, ubu
se koko uyu muruho ni njye wawiteye cyagwa hari icyo
nacumuye?”
Jojo- “Mama! Ntacyo wigeze ucumura ahubwo ni njye
wacumuye narangiza nkagucumuza, mbabarira ntabwo
nzongera kandi igisebo nguteye nzacyambara ahantu
hose kuko ari njye wizize”
John- “Ni n’igisebo byo! Kubyarana na Gasongo
w’umuhemu kuriya koko? Yebaba we! Ubu se koko
uzabana nawe? Uzabyara umuhe arere? Ni akaga!
Jojo- “Tonton! Nzimenya umwana wanjye arire muhoze
kuko na Gasongo ubwe ntazirera ahubwo azihiga”
Njyewe- “Yoooh! Jojo ihangane ntacyo uzaba kandi
nutuza ugasasa ukarambya uzaba umubyeyi mwiza
kuko uzacira inzira umwana wawe inzira nziza, imbi
wanyuzemo ukayimunyuza kure”
Jojo- “Urakoze kunkomeza Nelson! Gusa iyo nibutse
ukuntu yayinteye agahinda karanyica nkumva ndamutse
mubonye na… nako nagende azabona Isi iri aha
irazenguruka mbabajwe na Gaju wacu nahemukiye
nkamuca inyuma”
John- “None se Jojo! Ubundi byagenze gute ku buryo
uzajya uhora ubyibuka ukababara koko?”
Jojo- “Umunsi Gasongo ava kwa Nelson agataha iwacu
akaza atubwira ko amwirukanye kuko yanze
kuzamurengera mu kwigarika inda ya Dovine nako
yatubwiye byinshi ntibuka byose twamwakiriye
nk’abamuhungishije, musasira mu cyumba cyanjye njye
njya kurarana na Mama Kenny nawe ng’uyu hano byose
nawe arabizi,
Mu gitongo hari week end Mama Kenny yazindutse
ajyana na Kenny gucuruza nirirwana na Gasongo mu
rugo yirirwa ampakiramo ibinyoma tumaze kurya
ndavuga nti reka njye muri douche mvuyeyo njya gufata
imyenda mu cyumba cyanjye Gasongo yari ari,
Nk’umuntu twari dusanzwe tubana n’ubwo ntari isugi
nako nari naratoye ibara gusa ntabwo nigeze
mwishisha kuko nari nzi ko ari nka musaza wanjye,
naragiye ndayifata ngihindukira ngo nsohoke numva
amaboko mu mbavu”
Mama Brown- “Uuuuuh! Ati iki se nyabuna?”
Jojo- “Nyine nahise ntangira kumubaza icyo ashaka,
nawe ati urareba nawe rwose ndagukunda, ndetse
buriya n’ubwo Gaju ari mukuru wawe ariko umurusha
ubwiza,… n’ibindi byinshi, uko abimbwira ari nako
ankorakora nanjye ntangira kujya muri mood umubiri
namwe murawuzi,
Nahise mubwira ko ari kunjyana ahabi nawe ambwira
ko ahari kandi yiteguye, muhakaniye mbona akoze mu
mufuka yakuyemo inote y’igihumbi maze arampereza
arangije arambwira ngo n’ubwo utashoye ariko nanjye
reka nguteze imbere”
Mama Gaju- “Ayiga Mana yanjye! Ubu koko
naragiranye intama n’impyisi ngo nditura ineza
uwantoraguriye umwana?
Njyewe- “Oooohlala? Jojo! Gasongo yarakuguze?”
John- “Ariko Gasongo ubanza atari gusa, koko nk’aho
yagiriye amateka mwanyuranyemo ngo agirire agahinda
k’umubyeyi atabare umwana wavutse nkawe ahubwo
yarakuguze koko?”
Jojo- “Wahora n’iki se ahubwo ko nyuma yahise
ambwira ngo ninyamusubize ampe bibiri agahita
ambwira ngo reka abe ayambikiye nkambara nkagenda,
sha kuva uwo munsi yahise yimuka mu nzu twabagamo
atangira kujya abana na Ganza hanze”
Mama Brown- “Yahemuka yahemuka Gasongo!
Umuryango wanjye aranze arawangije koko?”
Gaju yakomeje kwihingamo utubaraga tubona
arazanzamutse arahaguruka aza imbere ya Jojo, Jojo
atangira gusubira inyuma,
Jojo- “Gaju! Mbabarira nanjye ntabwo nishimiye
kwitwa umubyeyi imburagihe, ibuka ko ndi amaraso
yawe maze utuze umfashe kwakira ibyatugwiririye”
Gaju mu gahinda kenshi yahise afata akuboko Jojo
twese turiruhutsa maze amwitegereza mu maso
aramubwira,
Gaju- “Jojo! Mbabarira shenge, ubu nibwo menye neza
ko umutima wanjye nawuhaye utawukwiye, narishutse
nkunda utabikwiye nibwira ko abikwiye gusa ukuri
umbwiye mwana wa Mama nta wundi wakumbwira
keretse wowe twonse rimwe”
Mama Brown- “Ayiwe! Uzi ko ko Gaju atuje!”
Twese aho twari turi ibyishimo byaradusabye Mama
Brown niwe wagiye mbere yacu arabahobera cyane
maze ibyari amarira byongera guhinduka ibyishimo
twifuzaga twese.
Twakomeje gutegereza ko Brown yongera gukanguka
burinda bucya ndetse umunsi wose twirirwa dutegereje
iby’akazi twasaga nk’ababihagaritse wa mugani
haguma amagara, nko mu ma saa 18h00 nibwo
yakangutse ndetse akangukana imbaraga agikebuka
iruhande rwe aba abonye Dovine arikanga ahita abyuka
vuba,
Brown – “Ibi ni ibiki mbona?”
Dovine- “Brown! Ni njyewe Dovine!”
Ntacyo avuze Brown yahise ahaguruka aducaho
arasohoka twese tumusohoka inyuma akomeza
kugenda tugeze imbere mba ndamufashe,
Njyewe- « Bro! Ugiye hehe se?”
Brown- “Nelson! Mbabarira iyo nza kumenya ukuri
simba narakwise umuhemu nako iyo nza kumenya
urukundo nyarwo simba nariyangirije umutima nkunda
Dovine umukobwa w’amateka mu buzima bwanjye”
Njyewe- “Bro! Nta kinshimishije kuruta ibindi nko kuba
wumvise ukuri, ntawakurenganyiriza ko ukumvise
bigoranye kuko nawe wakunze wese ntiwisigira
umwanya,
Brown! Ibyo nakoraga byose naharaniraga
kutazakubona mu magorwa, naharaniraga kurinda
Mama ukubyara amarira ku maso, ari nayo mpamvu
yamenyaga ukuri kose kugeza ku munota wa nyuma
ntabwo yigeze antera ikizere”
Brown- “Ndabibona wivunika Nelson!”
Njyewe- “Ntabwo nari nzi ko nshobora kwizera inshuti
yo mu buto twasangiye byose ariko nyuma ikanyereka
ko hari ishuri ntararangiza, ishuri ryitwa umuntu!”
Brown- “Ariko nizere ko uriya muswa yagiye kwiyahura
kuko ntabwo yahuza amaso nanjye nibyo yakoze
ndetse akagerekaho n’agasumburutso ka Jojo”
Njyewe- “Brown! Sinzi niba wenda bizabaho ko
agaruka mu maso yawe ariko nanaza uzamurebe kuko
amaso agutunurira uyarebana imbabazi, nk’uko
umunwa w’impyisi ubumbwa n’isazi imwe azabe ariko
umwereka ko ikinyoma kisibwa n’igitonyanga cy’ukuri
ari nako kugukuye aho umwana arira nyina ntiyumve
ndetse n’umubyeyi agahogora umwana atumva”
Brown yaracecetse akanya gato maze yitegereza Mama
we na bashiki be ndetse arahindukira areba John,
Mama Kenny na Kenny we ndetse nanjye na Aliane,
Dovine we yari ahagaze nko muri metero 20 inyuma
yacu ako kanya tubona asutse amarira, Mama we
aramwegera atangira kumukomeza.
Hashize akanya Brown aratuza maze mu ijwi ryuje
ikiniga aba aravuze,
Brown- “Mama! Ndakwinginze nsabira aba bose
imbabazi, nagize gukora ikosa ngo ndaharanira ikuzo
rya Data aho mviriyemo nanga kukumva warambyaye
kugeza aho nkumviye ndi mu marembera koko?”
Mama Brown- “Humura mwana wanjye n’ubwo ibyo
byose byabayeho byari ukugira ngo ubone imbaraga
z’ukuri ndetse wongere guha agaciro uwakwibarutse
n’abavandimwe, rwose bakubabariye kera!”
Gaju- “Brown! Wikwirenganya nawe si wowe ni
Gasongo! Ariko koko ubu umujinya ngufitiye Gasongo
nzagukura hehe koko ngo…”
Mama Gaju- “Mwana wanjye tuza ntukagire umujinya
utazakora ibara! Gasongo ntuzamwiture ibyo yakoze
bizamugaruka twigaramiye!”
Brown- “Noneho se twataha?”
John- “Urumva umeze neza se musore muto?”
Brown- “Rwose meze neza!”
Aliane- “Woooow! Dovine se?”
Brown- “Ni akazi ke! Ahubwo twagiye!”
Ako kanya John yahise ajya imbere turamukurikira
tujya kubarisha ntibyatinze tuvuyeyo twarasohotse
twikubita mu modoka turakikirana dufata umuhanda mu
modoka nahise nirukira online mbwira ma Bella inkuru
nziza arishima cyane bikomeye.
Feri ya mbere John yayifatiye ahantu nari ngeze bwa
mbere tukivamo mbona hari icyapa gishushanyijeho
inkoko igaramye iruhande hari ibirungo n’amacupa,
mpita menya ko dusohotse.
Koko twarinjiye tugezemo baratwakira maze tumaze
kwicara,
John- “Nanze ko byose birangira tutishimiye ibi byiza,
reka buri wese afate akantu maze dusome ducurure
tuvuge ibyabaye nk’umugani”
Twese- “Woooooow!”
Mama Brown- “Ariko disi Imana izakwijyanire! Mbega
John!”
Gaju- “Mama Imana ibe iretse kumujyana ariko kuko
tukimukeneye!”
Twese- “Hahahahahahahahah!”
Brown- “Naherukaga akayoga k’ abagabo nishimira …
nako reka ndeke kumuvuga yo kavuzwa amabuye”
Njyewe- “Ndabyibuka twari turi kumwe, Wowe upima!
Bangukana hano icyaka n’amerwe bimeze nabi!”
Bose- “Hhhhhhhh!”
Upima… ‘nako’ …ukora mu kabari yaje yihuta
turamutuma asubirayo azana ibyo twari tumutumye
dukomanya ibirahuri dutangira kurya isi tuniganirira
hashize akanya ya nkoko igaramye iba iraje dutangira
kumva uko Yesu agabura tumaze gukaraba no
kwihanagura ku munwa,
John- “Murakoze cyane! Reka nihe umwanya mbabwire
ko nishimiye ibi byicaro, nahoze mbyifuza kandi rwose
inzozi zanjye ziri kugenda ziba impamo, ndagira ngo
buri wese yisanzure afate icyo ashaka kandi
twiyibagize ibyabaye dutangire ubuzima bushya
bw’ibyishimo!”
Mama Brown- “Ni uko shenge! Unyibukije ukuntu papa
wanjye yakundaga ibihe nk’ibi, yajyaga adufata
akatujyana ahantu tugafata icyo kurya no kunywa
tugahaga ubundi tukibagirwa ibindi byose”
Gaju- “Mama! Ariko uzi ko wowe na John mujya gusa
aribwo mbibonye!”
Mama Brown- “Hhhhhh! Noneho aka si akaga ra? Ubu
naba nsa na John koko?”
Jojo- “Mama! Maze ntabwo Gaju abeshya! Najye
nkimubona nagize ngo baravukana, nuko John asa
n’ukuzemo ariko ni ukuri barasa!”
Brown- “Mbere na mbere ndashimira Imana yongeye
gutuma nyuma y’ibihe bikomeye twahuye nabyo
twicara hano nk’umuryango kandi mugari, rwose
ndishimye cyane mu mutima wanjye mu buryo
mudashobora kumva gusa ni ukuri kundimo,
Nk’impfura ya Pascal nshimiye Mama cyane ko yakoze
uko ashoboye kose akatuba hafi aho twari turi mu
gereza, agafasha bashiki banjye uko yari ashoboye
n’ubwo Jojo yaje kubavamo ariko hari irindi shuri yari
agiye kwiga nk’iryo mvuyemo gusa namwe
mwabyiyumviye ntibyari byoroshye,
Nelson, John ndetse nawe mukobwa mwiza w’umutima
ndabashimira cyane ukuntu mwitaye ku muryango
wanjye ndetse nanjye ubwanjye, mukaba mubigaragaje
kugeza uyu munsi, ni ukuri nintabitura Imana izabiture,
Nk’uko bisanzwe burya iyo umuntu avuye ibuzimu
azukana undi mwuka mushya ndetse n’ibikorwa bishya,
nkaba mbasezeranya ko ngiye kuba undi kandi ngiye
kubaka umuryango wanjye nkunda nk’impfura mu rugo
ngahanagura Mama amarira yose Papa akazasanga
turi aho yadusize tukamusajisha, Mama komera kandi
warakoze cyane mubyeyi mwiza”
Ako kanya twese twakomye amashyi duha Brown ikaze
na none, maze twururutsa ijambo ako kanya Mama
Brown nawe ahita afata umwanya,
Mama Brown- “Humura mwana wanjye urisanga
iwanyu, nahoraga ntegereje umunsi nk’uyu uzaziraho
ngo nongere kwishima, kuva twava hariya twabaga
tukerekeza kwa Nelson twagize amahirwe avanze
n’inzitane ariko byose twabitambutsemo gitwari none
dore turemye!
Uyu John mu buryo tutari twiteze yazanye n’ibyo
tutumvaga ko byabaho, yagaruye ikizere twari
twarataye atwereka ko byose bishoboka natwe
turabikorera none ubu twibeshejeho”
John- “Eeeh! Brown nahumure nawe niwe ugezweho,
Gasongo se buriya yakongera kugaruka mu kazi ka
company ndimo ngo agiye kuyikorera? Reka reka ako
afite ni kenshi azabanze yisane abone gusana
iby’abandi”
Gaju- “Mana wee! Mumbabarire ntimwongere kuvuga
Gasongo, muri kumuvuga nkumva kamere irazamutse
aho namusanga namu…”
Mama Brown – “Gaju! Iturize mwana wanjye
sinakubwiye ko Isi izamwiyigishiriza”
Jojo- “None se ko mumuciye umwana ntwite azaba
uwande?”
Brown- “Tuza Jojo! Uwo uzambabarire ntuzatege
amaronko kuri Gasongo mwabyaranye akuguze
igihumbi nako nacyo ngo yarakisubije, uzamubyare
hano tugaragiwe n’ababyeyi”
Mama Kenny – “Oya nibyo rwose!”
Tukiri aho telephone yanjye yarasonnye maze ndebye
mbona ni numero ya Karekezi nigira hirya ku ruhande
nkanda yes nshyira ku gutwi,
Njyewe- “Hello!”
Karekezi– “Bite sha Nelson! Ariko ufite gahunda
cyangwa ntayo ufite?”
Njyewe- “Gahunda gusa se ahubwo? Nizere ko inzu nta
wundi wari wayigereka!”
Karekezi- “Wahora n’iki ko ahubwo abantu bose wagira
ngo bazi nyirayo? Batangira kumbwira ngo aha hari kwa
ntuza, niba byanditseho simbe narabibonye sinzi?”
Njyewe- “None se ubwo tukurebe ryari Boss?”
Karekezi- “Eeeh! Ahubwo se ko twari twavuganye ejo
mukaba mwaranze kuza, rwose mumfashije mwaza”
Njyewe- “Noneho reka nze mbaze Boss niba aboneka
maze tuze”
Karekezi- “Yego sha! Kimwe 1/10 erega ni icyawe!
Rwose mugire muze nanjye reka ntambike njyayo”
Njyewe- “Sawa Boss!”
Call end.
Ako kanya nahise nsubira aho John yari ari mukomaho
tujya ku ruhande mubwira uko byose bimeze maze
amaze gutekereza gato ahita ambwira,
John- “Nelson! Iri joro mwese mugiye kubona icyo
mutari muzi”
Njyewe- “Ngo tugiye kubona icyo tutazi?”
John- “Nabibonye uyu munsi niwo wo guhishura ibanga
riziritse”
Njyewe – “Uuuuh? None se ibanga riziritse si iry’uko
Karekezi akubona agakorwa n’isoni? Tugende ahubwo”
John- “Ntabwo ari ibyo gusa, uraza kubona neza ko
hari irindi banga ryari ribitse byose nakoze”
Njyewe- “Uuuuuuh?”
Nabaye nkibyibaza John ahita amfata ukuboko
dusubira aho twari turi tugezeyo John ahita avuga,
John- “Rero mwakoze cyane kwitabira ubutumire
bwanjye gusa muhumure ntabwo birangiye”
Mama Brown- “Uuuuuh! Hari ibindi bikiza se?”
Jojo- “Sha ntababeshye njyewe ndahaze!”
John- “Uyu munsi ndifuza ko uba uw’ibyishimo bizajya
bihora byisubiramo umunsi ku munsi mu mateka yacu
ndetse n’ayabazadukomokaho!”
Brown- “Uuuuuh? Gute se kandi?”
Mama Brown- “John! Ugiye kutwereka iki?”
John- “Ahubwo munkundiye mwanyemerera buri wese
akamaramo ako asigaranyemo ubundi tugafata inzira
nkabereka aho tujyana”
Mama Brown- “Ayiwe! Ko ntenguwe se kandi?
Ndumva……………………………..
Sangiza abandi iyi nkur
[6/23, 14:10] +250 727 925 519: Episode 93 : Mama Brown
araye iwabo . Gasongo we
nibwo akigera i Kigali
Tubanje kubiseguraho ku bibazo twagize byatumye
tubagejejeho episode ya 93 dutinze
Gaju- “Yee? Ibyo numva ni ibiki se kandi?”
Jojo- “Ayiwee! Mana wee! Koko se John ni musaza wa
Mama?”
Mama Brown- “Bana ba! Rwose munyumve ndababwiza
ukuri mutege amatwi John ni musaza wanjye Data
yavugaga kenshi!”
Brown- “Uuuuuh! Mama Koko se ibyo uvuga nibyo?”
John- “Ibyo mvuga ni ukuri kandi ni ibanga nari
narabikiye uyu munsi, Mawuwa ni umwana wa Data,
nabaye hano ndi ibanga rizitse, nakundaga gukina
nawe ndetse n’abavandimwe be gusa ntabwo bari bazi
ko ndi inkuru izaryohera amatwi yabo, icyambabaje
kuruta ibindi nuko bigendeye igihe kitaragera ngo
bamenye ukuri”
Mama Brown- “Nibyo rwose nanjye ndabihamya ko
igihe cyose nanjyaga numva Data avuga ko hari umunsi
umwe tuzakubona, Mama wagukundaga atakuzi
agahora avuga ko umunsi azakubona azishima ubugira
kabiri”
Njyewe- “Woooow! Mbega umubyeyi mwiza! Imana
imwishimire!”
John- “Uramuvuga uramuzi se sha Nelson! Yari
inyamibwa, yari ingenzi ntacyo atankoreye atanzi”
Aliane- “Ariko Mana! Mbega byiza mbona!”
Gaju- “Kandi kuva cyera najyaga mbikeka ariko
nkabyirengagiza kuko nabonaga ntaho nahera”
Njyewe- “Mama Gaju! Ndishimye cyane bikomeye kandi
Imana ishimwe ko menye ko ari wowe mwana Gigi
yatubwiye wahangayikiye kwa Karekezi akangara
ndetse none bibaye akarusho dusanze John ari imfura
ya So ukaba bucura bwe! Woooow!”
Brown- “Sinzi icyo navuga gusa ndishimye cyane! John
turishimye pe!”
John- “Gusa icyo nababwira cyo njye nabamenye cyera
igihe mbasanga mu cyaro, gusa amayobera
yakomezaga kuba menshi gusa aka kanya amayobera
yabaye umuyoboro wo kumenya ko Karekezi akiri mu
bya Data naharaniye ariko kubw’amagara nasamaga
nkabisiga nkagenda,
Nahoraga nkwitegereza mwana wa Data nkumva
ntacyo ntagukorera ngo ube uwo wifuza, narebaga
abana wibarutse nkumva ngize impuwe ndetse nabona
ibyago byagukurukiranye nkibuka wa munsi usigara uri
igiti kimwe nk’uko wabyivugiye, gusa uyu munsi ni
uw’ibyishimo kuri wowe n’abawe!”
Njyewe- “Woooow!”
Aliane- “Yooooh! Ongera umpobere disi ni wowe
twashakaga!”
Mama Brown-“ Ngo munshaka? Gute se mukobwa
wanjye?”
John- “Mama! Ntawe utakurwanira ishyaka, dore Nelson
na Aliane ndetse na Gigi uzi cyera bari bari
kugushakishiriza kubura hasi no hejuru, Mawu! Humura
wanyereye ugwa mu bawe!”
Mama Brown- “Mana wee! Ubu se koko nkore iki?”
Njyewe- “Ishimane natwe Mama wacu! Ongera uhobere
imfura ya So wumve uko umutima ukuganiriza maze
uhindukire uturebe twe twishimira kuguhanga amaso
mu yindi sura nziza ikubereye!”
Ako kanya Mama Brown yahise ahindukira areba John
maze amuhobera atamukabakaba natwe si
ukubishimira twivayo maze ako kanya,
Brown- “Muze! Nonese na nubu uracyashaka kugurisha
ibya Sogokuru?”
Karekezi- “Nyine mbese murareba inzu iri mu isambu ya
Sogokuru wa Sogokuruza ubyara Papa! Murampaho
da!”
John- “Ngo inde?”
Mama Brown- “yampaye inka! Ariko ahari uzi ko
nzongera kugutinya? Umugabo w’igisambo gusa!”
Karekezi- “N’ukuntu nabacungiye inzu ngo ntihazagire
uyigurisha mutaraza, ahubwo murampa icumi ku ijana”
Njyewe- “Hhhhh! Mbega Boss! Nonese na rya cumi ku
ijana uraryimiriye?”
Karekezi- “Nyine, urabona mbese icumi ku ijana ni
ay’umutekano w’inzu”
Mama Brown- “Kareke! Warakoze kwigabiza ibyacu
ngaho kuramo akawe karenge niba utarariye ntuteze
guhaga”
Karekezi- “Ahubwo reka ngende!”
Brown- “Buretse gato Muze! Nonese igihe waririye
waryaga ibyawe?”
Karekezi- “Oya mwana wanjye rwose…”
Brown-“Ugomba kuyaza wana! Twiyiciye isazi mu
maso se tutari dutunze? Nitwe twanze kubaho
nk’abandi se?”
John-“Brown! Mureke ahubwo niba ashaka ko
tunayigura nabyo abitubwire njye ndi tayali kuyigura”
Njyewe-“Oya rwose nta mpavu yo kugura ibyanyu”
Nkivuga gutyo ako kanya urugi rwarafungutse ariko
ukuntu rwafungutse byari biteye ubwoba, tukikanga
twahise tubona wa mugore ndetse na wa mugabo
batonganye na Karekezi ivumbi rikaka mu bukwe bwa
Gigi bikubise imbere yacu mu kureba neza tubona na
Ganza inyuma yabo,
Karekezi-“Eeeeh! Ngaba baraje! Muze musobanure
neza ibyo mwakoze reka njye mbe ngiye!”
Wa mugore wavugiraga hejuru cyane yahise
yitanguranwa vuva akubita isakoshi hasi yifata mu
mayunguyungu,
We-“Ererere! Erega nta soni ufite uravuga, shyira hano
tuyagabane di!”
Karekezi-“Amaki?”
We-“Amafaranga! Erega wari uzi ko tutazabimenya?
Tuyobewe ko waje kugurisha aya mazu se?”
Karekezi-“Uuuuuh! Ngaho munsake nimuyabona
muyatware! Si ngaho aho ndi?”
Ako kanya wa mugabo wundi wari uri kumwe na wa
mugore yahise aza yegera Karekezi agikora mu mufuka
ahita akuramo intoki,
We-“Ntumva yananyagiwe ubanza nta n’ikintu afitemo
ahubwo se aba bakiriya…”
Karekezi-“Wababajije se si nguwo John?”
We-“Ngo John?”
Karekezi-“John Ndemezo nyine!”
Agihindukira yakubise amaso John mbona umugabo
muzima arikanze, asubiza amaso inyuma areba
Karekezi,
Karekezi-“Ko undeba se? Si nguwo na Mawuwa?
Mumuhe ibye dore we n’abana be biyiziye!”
Ganza-“Yebaba wee? Uyu ni John mbona?”
Ganza yahise yihuta vuba ageze imbere ya John
arahagarara maze John ahita amubwira,
John-“Ganza! Humura ni njyewe! Uracyanyibuka se?”
Ganza-“Ndakwibuka rwose! Ntabwo nari nzi ko ari
mwe bakiriya bari buze kugura ini nzu”
John-“Wabwiwe ni iki se ko ino nzu igurishwa?”
Ganza-“Ni Karekezi wabimbwiye umunsi ansaba ko
muha amakuru yawe!”
Karekezi-“Ko utayampaye se uravuga iki?”
Ganza-“Boss! Ntubizi ko nari ngusize ngiye gushaka
Gasongo wari watwemereye amakuru? Nagezeyo rero
mbimubwiye ansaba kubanza kumuha amafaranga
mubwira ko ntayo ashatse kuzana sababu mukoma
icupa ry’umutwe!”
Mama Brown-“Ayiwee!”
Karekezi-“Nuko warakoze nta kindi nakubwira, ubu se
iyo mba naramenye byose simba nako…”
John-“Ntacyo wari gukora Kareke! Ubu byose
birangiriye aha, uremera gutanga ibyo wigaraguyemo
cyera cyangwa uracyasha kunyivugana?”
Wa mugore na wa mugabo bari bari aho babuze aho
bajya batangiye gusubira inyuma ako kanya Karekezi
yahise yiruka tugira ngo araducitse ariko aho kugenda
yabaciye imbere akubitaho urugi,
Karekezi-“Ntaho mujya ye! Ntaho mujya
twarayasangiye”
Bose batangiye kwitakana John umwe ati ntayo nariye
undi ati ni wowe wariye menshi urubanza ruba
urubanza twigaramiye hashize akanya tubona
barafatanye ivumvi riratumuka Brown agiye gukiza,
John-“Oya mubihorere babanze bumvane ko byageze
munda!”
Mama Brown-“Ayiwee! Dore baramuganitse”
Gaju-“Tikuuu! Hhhhhh! Aka ga filime ko ari hatali kweli
kweli! Uwambwira tipe na debande”
Twese-“Hhhhhhh!”
Twakomeje kureba inkundura ya Karekezi nabo bari
bahanganye igipfutsi kibaye ikofi twanga tugira
ikigongwe turabakiza, bagitandukana twatunguwe na
Gigi winjiye ari kumwe n’umugabo we bakitubona baza
bihuta,
Gigi-“Mana wee! Ndarota cyangwa? Niwe nta wundi!
Mana wee!”
Gigi ako kanya yikubise imbere ya Mama Brown
aramuhobera cyane maze maze ahita avuga,
Gigi-“Mawu! Ni wowe?”
Mama Brown-“Ayiwee! Uranzi se?”
Gigi-“Ni njyewe Gorette wa mwana mwasigaranye!”
Mama Brown-“Mana wee! Gigi ni wowe?”
Gigi-“Ni njyewe sha! Dore wa mwana wigishaga niwe
mugabo wanjye!”
Mama Brown-“Ayiwee! Koko se ibi ni ibiki? Yooooh!
Koko se ibyo umbwira ni ukuri?”
Njyewe-“Mama! Nibyo rwose ibyo n’ubuhamya
twumvise maze tugatangira kugushaka kandi tugufite”
Ako kanya umugabo wa Gigi yahise yegera Papa we
bari bagandaguye wari ugihagararanye na wa mugabo
n’umugore maze arababwira,
We-“Ese ubwo koko nta soni mufite zo kurwanira mu
by’abandi?”
Karekezi-“Si aba se? Babaze impamvu bankubita, nako
bakubite ni wowe ufite imbaraga njye ndagite”
We-“Ubu koko na nubu muracyashonje kuburyo mu
kirwanira kurya imfumbyi?”
Karekezi-“Bakubite! Bakubite ariko”
We-“Papa! Izo mbaraga hari byinshi nzibikiye ntabwo
ari izo kurwanirira iby’abandi, ahubwo Imana ishimye
niba koko ari Mawuwa mbona”
Mama Brown-“Ni njyewe rwose ntabwo wibeshya! Ubu
se koko ni wowe?”
Mama Brown yasubiye mu bihe bya cyera atangira
twese tubona neza ko asubiye mu bihe bya cyera
hashize akanya ahita avuga,
Mama Brown-“Nibutse byose! Ni wowe disi mwana wa
Karekezi wangaga kurya atambonye, warakuze koko
ugera aho ushyingirwana na Gigi?”
Gigi-“Mawu! Nanjye nafashe umwanzuro ntazi ko
amateka yavugiye muri Group ya whatsapp
twabanagamo ari ayawe gusa ku munota wa nyuma
nza kumenya ko ari wowe biba igitangaza”
Mama Brown-“Mana wee! Ubu se koko mvge iki ko
bindenze?”
Mama Brown yahise ahindukira yitegereza Brown nabo
bari bari kumwe maze aravuga,
Mama Brown-“Kareke! Nari nziko wahindutse ariko
ntuteze kuzahinduka ndabibonye, ubu nibwo mbonye ko
uwariye utwabandi adahaga, narabahunze nkiza
amagara kugirango ntabahagarara hejuru murya
ibyanjye…”
Mama Brown akivuga gutyo twagiye kubona tubona
Karekezi ajugunye imfunguzo hasi bose birukira rimwe,
John-“Hhhhhh! Ariko noneho ibi ni ibiki?”
Aliane-“Muhagarare kubarye di! Yubububu!”
Njye na Brown mu kubavudukaho twagera hanze
tuyoberwa aho banyuze turigarukira, maze dusanga
Mama Brown na John bamaze gufungura inzu natwe
tdutangira gufungura inzu yari nziza ku buryo
butangaje ariko yari yaratangiye gusaza tumaze
kwicara,
John-“Icara utuze uganze iwanyu Mukobwa wa Data!
Nanjye izi ni inzozi nahoraga ndota nkabije! Rwose
nushaka uve ku Gisenyi mu nzu y’ubukode uze ube aho
uganje utuze usugire usagambe nabo wibarutse”
Mama Brown-“Urakoze shenge Mfura y’iwacu! Nawe
aha ni iwanyu, tuza utekane kandi abanjye
bazakwirahire, Brown! Aha ni iwanyu, Gaju! Mu gitondo
wowe naba bakobwa beza mushake imweyo mukubure
ku muharuro, Nelson ubu ntabwo ukiba mu bukode
ahubwo uba iwanyu, nanjye ejo ndajya kuzana ibyanjye
byose mbishyire hano”
John-“Ni byo rwose ndanagusabira ababishinzwe
barebe ko bakwimura ugatangira gukorera inaha”
Twese-“Wooooow!”
Twakomeje kuganira amasaha nayo akomeza kwicuma
Gigi n’umugabo bahabwa karibu mu rugo kwa Brown
barataha, ubundi John ageza Mama na Kenny mu rugo
agarutse dusezeranaho tujya kuryamisha ibyishimo
dore ko ibyumba byari byinshi buri wese yisanzuye aho
yisanga.
Nkigera aho nararaga nakoze ku kimenyetso nshimira
Imana yo yari imaze kwigaragaza nsoje mfata
telephone nandika aka message kuri Brendah maze
gukanda send ndimiramiza ntegereza ko ansubiza ariko
ndaheba niko kumuhamagara maze ntungurwa no
kumva numero ye itariho.
Bwaracyeye mu gitondo ngikanguka nongera gufata
telephone ngo mpamagare ma Bella ariko biranga,
ndihangana njya kwitegura nsohotse nsanga imodoka
yaka John na Mama Brown ndetse na Brown
baradusezera bafata urugendo berekeza ku Gisenyi
kuzana byose natwe dusezera Gaju na Jojo tujya mu
kazi nkuko bisanzwe tugezeyo dufatiraho turakora
karahava.
Numvaga nta kintangira ibintu byose ari amahoro
n’umutuzo byageze mu masaha ya pouse tutabizi maze
nongeye guhamagara numero ya Brendah nanone
nsanga na yiriho mpita nimyoza,
Aliane-“Nelson! Bite se ko wimyoza bigenze gute?”
Njyewe-“Nta kibazo da! Nuko pouse igeze ntari mbizi”
Aliane-“Ubyibukiye mu guhamagara se bakakubwira ko
iyo numero itariho?”
Njyewe-“Eeeh! Alia! Wabyumvaga se?”
Aliane-“Erega wowe umaze kunjyamo, iyo uhangayitse
ndabibona, waba utameze neza nabwo
nkabyiyumvamo!”
Njyewe-“Oooohlala! Alia! Ubu ndahangayitse”
Aliane-“Kubera iki se Nelson?”
Njyewe-“Alia! Kuva uziko kuva nimugoroba Brendah
numero ye itari gucamo?”
Aliane-“Ahubwo Nelson! Uranyibukije, uziko na numero
ya Dorlene itariho?”
Njyewe-“Dore ishyano re! Ngo na Numero ya Dorlene
nta yiriho? Ibi ni ibiki se kandi?”
Aliane-“Sha ahubwo nari nabyibagiwe sha! Imana
imfashe sinumve ko hari ukundi byagenze!”
Njyewe-“Uuuuh? Ubu se? Ko binshanze se ndabigira
nte?”
Aliane-“Ihangane Nelson! Ahubwo ngwino tujyane gato
kunywa amata!”
Naratuje gato maze mpita mpaguruka turasohoka
turakinga dutambika tujya kuri Alimentation yari iri aho
hafi mu nzira tugenda,
Aliane-“Uuuuuh! Do! Nelson reba uriya muntu!”
Njyewe-“Inde se Alia?”
Aliane-“Reba hepfo yawe yewe! Uriya si Gasongo?”
Njyewe-“Ngo? Uvuze ngo Gasongo?”
Ako kanya nahise ndeba hepho gato mbona ahantu
hashungeye abantu koko mbona nguwo Gasongo
abahagaze hagati maze Aliane kwihangana
biramunanira ahita amuha induru,
Aliane-“Yubububu! Nguwo nguwo…”
Abantu bose bari bari bakikije Gaongo bahise
bahindukira bareba aho twari turi Gasongo akitubona
ashaka kubiyaka ngo yiruke ariko biranga bakomeza
kumufata baramukomeza tumanuka tugana aho bari
bari maze tuhageze,
Gasongo-“Mundekure njyewe ntabwo nabibye!”
Umugabo wari umufashe yamukomeje yahise avuga,
We-“Nta soni nguhe lift ngusanze ku muhanda, nikorere
ibibazo byawe nkugeze ino I Kigali nurangiza unyibe,
ndakumena ahubwo ibyo bisebe ndabyongera njye niba
utanzi uraza kumbona…………………………………………
Ntuzacikwe na Episode ya 94 ejo mugitond Gasongo bamuzanye kwa Mama Brown, ari
kwishyuzwa amafaranga bavuga ko yibye

Gasongo-“Oya oya rwose ntabwo nigeze mbiba murebe neza, ko nari niyicariye gusa se
hari ikindi nigeze nkora?”
Wa mugabo wari umufashe yahise amukubita urushyi rwiza abantu bose bari bari aho
bariyamira,
We-“Nta soni! Urambeshya njyewe urabona ndi injiji ubeshya uko wishakiye? Shyira
hano se nyine?”
Gasongo-“Rwose mureke kunkubita ndwaye! Rwose ndarwaye nenda no gupfa ubu mfite
urushyi munkubise rubaye umusaraba wa gatanu wiyongereye kuwo nari mfite!”
We-“Ceceka se nyine! Kwanza icara hasi”
Gasongo-“Ngo nicare hasi? Ntaho nicara!”
We-“Eeeh ngo ntaho wicara? Nta soni!”
Uwo mugaboo yahise yitunatuna amukubita umutego wawundi bavuga ngo ni rugonda ihene
Gasongo abanza umugongo hasi abantu si ukwiyamira noneho biva inyuma, ari nako
bakomeza kuza bashungera,
Aliane-“Nelson! Wamubonye! Hhhhh! N’ubundi narabivuze ko azihiga, ahubwo
nahindukire bamukubite neza!”
Njyewe-“Noneho baramuhitana ndabona bazanye n’ibibando! Eeeeh! Dore na Ganza ari
mubashungeye!”
Aliane-“Uuuuh! Uzi ko ari Ganza! Ejo yirutse amasigamana na ba Karekezi none yaje
no gutega Gasongo hano? Ariko Mana, iby’isi ni hatari”
Njyewe-“Alia! Nonese ubu dukore iki?”
Aliane-“Reka bahane umujura wana! Nitwe se twamubwiye ngo yiyangaze? ahubwo
twigendere amaraso atadutarukira”
Naracecetse gato maze ndeba ukunyu bamuhahana abamukubita inshyi ngo baramwishyuza
ibyo yari yibye numva ikiniga kiraje nibuka bicye twasangiraga none akaba arimo
kwandavura nkibyibaza Aliane ahuta ankurura amfata ukuboko turazamuka tugeze ku
muhanda tubona baramutambikanye.
Barinze barenga nkibitegereza ndetse na Aliane yari akiri kumwe nanjye bamaze
kurenga,
Aliane-“Nibamujyane aragateterwa!”
Njyewe-“Alia! Ariko rero nubwo bamujyanye! Uriya mwana twakuranye iteka sinzagira
nkuko yagize!”
Aliane-“Sha ntukirengagize ko hari igihe kigera buri wese agasama aye! Ubwo se
umuntu utigirira impuhwe ni wowe wazimugirira? Ngo hataba iki se? Ahwiii! N’agende
yumve!”
Njyewe-“Oooolala! Ibyo uvuga ndabyumva ariko se…”
Aliane-“Sha Nelson tuza natwe uwo mutima twarawuhoranye ariko twaje kumenya ko isi
ari isi, iyo umuntu akweretse ko akwanga nawe umuhisha ko atabizi, kandi iyo
akweretse ko atagukeneye nawe wiga kubaho utamufite, nagende yimenye abaze yicuze
ibyo yakoze!”
Njyewe-“Alia! Sawa reka tugende ndumva tugumye muri ibi byansaba kongera kurambura
buri page y’amateka twanyuzemo ari nayo yibagiwe maze icyo dupfana kikamubera
inzira yo gushyigikira icyo dupfa ubu!”
Aliane-“Yego sha Nelson! Kuri ubu ukubara ni ukuzi, uguhemukira muragendana, ntacyo
utabonye”
Njyewe-“Alia! Nonese ubu amaherezo ni ayahe?”
Aliane-“Mukureho amaso! Mwihorere agende abone! Uzimenyere ibyawe nawe ibyo
yahisemo nibyo yashatse! Ahubwo reka turebe icyo twigurira hano twisubirire mu kazi
sha!”
Twahise tumanuka gato aho twari tugeze twinjira muri Alimentation tugura ibyo kurya
turisohokera dusubira mu kazi amasaha akomeza kwicuma ashyira ayo gutaha ndetse
dufata inzira turataha tugeze mu rugo dusanga Jojo na Gaju bamenyereye, isaro,
Betty na Mireille reka sinakubwira bari babaye uducuti twabo stories ari nyinshi,
nta mahoro nigeze ngira nakomeje gucishamo numero ya Brendah ariko yanga gucamo
burundu nkibaza ibyo numva ihoni ry’imodoka nsohoka muri salon kwa Brown nzamuka
njya gukingura.
Ngikingura nasanze ari imodoka ya John iri kumwe nindi yari ipakiye ibintu byinshi
maze zimaze kwinjira havamo John na mama Brown, Gigi na Mama Kenny ndetse na Kenny
abantu bari bazanye nabo batangira gupakurura bajyana mu nzu>
Nabonye bajyana ibikoresho byinshi byiza byo mu nzu bari bazanye ndikanga maze ako
kanya Brown ahita ankurura anjyana ku ruhande duhagarara munsi ya cya giti
cy’amateka nuko arambwira,
Brown-“Nelson! Ndacyeka ari ubwa mbere njye nawe tuvuganye twenyine nyuma
y’ibyabaye, ariko ndagirango ngusabe imbabazi mbikuye ku mutima ko nanze kukumva
nkumva gatanya gateranya miryango Gasongo, nkakwambura ikizere nari naraguhaye”
Njyewe-“Oya humura nta kibazo Brown! Rwose ndabizi nawe ntiyari wowe ahubwo nuko
byose byabaye uri aho wumvaga byose nk’ukuri, aho wari uhangayitse ndetse
uhangayikiye nuwo wakundaga!”
Brown-“Bro! Byihorere! Buriya aho nari ngeze numvaga igikurikiyeho ari ukwihorera
nkakwambura Brendah ku kabi n’akeza”
Njyewe-‘Yeee? Koko se?”
Brown-“Ibyo byari ihame nakuye muri gereza!”
Njyewe-“Yebaba wee! Mbega ingaruka y’ikinyoma? Ubu se koko ma Bella yari agiye kuba
umuziranenge koko?”
Brown-“Atari gasongo na Dovine se bo ka…nako reka mbareke badatuma nzura umugara
kandi narabyihannye”
Njyewe-“Ngo wari kuzabigenza ute se Bro?”
Brown-“Aho nari nibereye muri gereza agahinda karanshenguraga buri kanya Dovine
akaza ambwira ibye na Gasongo akaza ambwira ibye, uwo munsi rero dupanga uwo
mugambi mubisha yaje ambwira ko yarangije kubwira Brendah byose wakoze,
Namubajije uko yabyakiye ati itaka ryatse, ndizera ko yamwanze by’ukuri ati ahubwo
wowe nuba ukiva muri gereza uzambwire nzakuzanira Brendah tumusindire ubundi
tumukingirane tumwereke ko turi abasore”
Njyewe-“Ngo? Ibyo se birashoboka?”
Brown-“Uuuuuh! Wahora ni iki ko nanjye buriya igihe nari muri coma numvaga umujinya
uri kunkanyaga? Numvaga uwamvana aho nari ndi feri ya mbere ari kwa Brendah, gusa
Dovine amaze gusuka ukuri hanze nibwo agatima kongeye gutera igitambaro yari
yaramfutse kikamva ku maso ntakubeshye nahise numva ngize isoni n’ibimwaro”
Njyewe-“Pole saana Bro! Imana ishimwe ko wiyambuye umugayo ukemera gushyigikira
ukuri, uzabona n’ibindi byinshi nkibi umaze iminsi wibonera, ahubwo se muvuye ku
Gisenyi?”
Brown-“Yego Bro! Niho tuvuye rwose! Gusa John yantangaje pe!”
Njyewe-“Uuuuuh! Yagutangaje gute se?”
Brown-“Uziko ibi bintu byose baje bapakiye aribyo yaguze ngo dutangire ubuzima
bushya bw’uburyohe?”
Njyewe-“Hhhhhhh! Woooow! Ahubwo se bwari bwaba uburyohe? Iyi ni imirabyo! Erega ari
gukora akorera uwamwibarutse kandi ari kubaka ibyashenywe n’ababaheje bagamije
kwihaza ibidahaza”
Brown-“Yego ndabyumva hano ni kwa Sogokuru ariko ni no kwa Se, uziko yaguze na za
costume ngo Papa azava muri gereza yambara?”
Njyewe-“Woooooow! Genda John ndakwemeye! Umuntu nyamuntu n’umutima koko! Imana
izamuhe ijuru nako ukuguru kumwe kuri ku isi ukundi ndabizi kuri mu ijuru! Mbega
uwo tuzita intwari ataratabaruka!”
Brown-“Ikimbabaje ni kimwe!”
Njyewe-“Iyo ibi biba mfite Dovine nifuzaga!”
Njyewe-“Bro! Uracyavuga ukavuga na Dovine? Reka reka mwibagirwe uzabona undi ukunda
kandi ubikwiye!”
Brown-“Ahaaaa! Reka tujye gufasha abandi gushyira ibintu mu nzu, kandi wakoze
kuntega amatwi no kumva akandi ku mutima!”
Njyewe-“Urisanga Brown!”
Ako kanya twahise tutwaza abandi matela, twinjira mu nzu dusanga Gaju na ba Aliane
bari gutegura muri salon mu byumba hose n’ahandi, twabanje kuhayoberwa, bamaze
kuhatungaya John yishyuye abari bazanye ibyo bintu baradusezera baragenda.
Bamaze kugenda Jojo yahise atangira kwidunda mu ntebe nziza nshya anyibutsa cyera
nkijya iwabo uko yabikoraga ku mutima ndavuga nti woooow! Burya bwose haba hari
umunsi byose bikaza igihe gikwiye!
Twakomeje kuganira byinshi burya ahari ibyishimo ntihabura ibisukika, John yikojeje
hirya tubona hasize akanya agarukanye amacupa y’umuvinyo erega ibirori biba
birabaye.
Twararyohewe ibihe biba byiza, umuryango aragenda usubira kuba wawundi twahoraga
turota kuri njye byari byandenze nagiraga ngo mvuge bikanga nkamwenyura, ambiance
iba ambiance akaziki kaba kinjiye kisanga si ukukabyina twivayo uwo munsi nibwo
nabonye Mama Brown aseka ndetse anabyina, John we nabonye asanzwe azi ibyo yitaga
kuwuzirika.
Twakomeje kuryoherwa imizi yari imaze kumera aho nabonaga hasa naho ari ku rutare,
umwanzi w’ibihe byiza yabaye amasaha ducyura Gigi, Mama Kenny na Kenny ubundi
tugaruka turyama uwo munsi nta cyanshimishije nanone nko kubona Mama Brown ndetse
na john baraye iwabo.
Byageze nko mu masaha ya saa tanu twumva umuntu ukomanga cyane ku gipagu buri wese
aho yari ari arikanga, nk’umusore nahise mbyuka vuba ntega amatwi ngo numve niba
ari kiu gipangu cyacu cyangwa ahandi, nza kumva neza ko ari iwacu ngikingura
umuryango mba mbonye Brown nawe asohoka mu cyumba cye maze ambwira buhoro
anyongorera,
Brown-“Eeeeh! Nelson! Nawe wumvise umuntu ukomanga?”
Njyewe-“Ewana namwumvise kabisa ahubwo se ninde utagira ubwoba utinyutse gukomanga
hano aya masaha?”
Brown-“Yewe! Simbizi ariko uwo ariwe wese nazana nayivi nayivi turasimbukana tu!”
Ako kanya Brown yakase iserire buhoro maze arakingura turasohoka tukigera hanze
twumva John inyuma yacu aravuze,
John-“Brown! Mugende bucye! Aha ntabwo ari ahanyu ni ahanjye, muhagarare abe ari
njye ujyayo!”
Twese twarikanze ubwoba busa nk’ubutwishe John aducaho aragenda bitwanga munda
turamukurikira tugeze ku muryango wa muntu arongera arakomanga John ahita avuga,
John-“Ninde?”
We-“Mukingure ariko!”
John-“Ndakubaza ngo uri inde ukomanga hano aya masaha?”
John akivuga gutyo ako kanya twumvise umuntu utatse cyane turakangarana akomeza
gutaka abantu bari bari inyuma y’urugi nabo barasakuza tuyoberwa ibibaye n’abari
baryamye mu gipangu imbere barabyuka uwatugezeho bwa mbere yari Aliane,
Brown-“Ibi ni ibiki se kandi noneho?”
Aliane-“Nelson! Bigenze gute ko muri hano? Uwo utaka ninde mbwira sha?”
Njyewe-“Ntabwo mbizi Alia! Ahubwo se turamenya ibi ari ibiki?”
Tukibaza ibyo ari byo ako kanya wa muntu wari uri inyuma y’urugi ari gukomanga
yahise avuga cyane,
We-“Murakingura cyangwa ntabwo mukingura?”
John-“Ntabwo dukingura tutazi abaribo? Twababajije kenshi ngo muri bande na nubu
mutaravuga?”
We-“Ok! Reka noneho tumwikize, si uwanyu se?”
John-“Muravuga ibiki? Ni uwacu se ninde?”
We-“Hano dufite umujura wanyu, yanze kwishyura ibyacu yatwaye, mu buyobozi
twamujyanye batubwiye ngo twikurikiranire ikibazo, atuzanye hano ngo ni umwana
wanyu, muratwishyura ayacu cyangwa?”
John-“uwo uvuga ko ari umwana wacu se ninde?”
We-“Ngo harya bamwita nde? Witwa nde waki…”
Gasongo-“Ayiweeee! Ni Gasongo wee! Baranyishe weee!”
Twese aho twari turi twarikanze tumaze kumva ko ari Gasongo bazanye aho twari turi
maze akokanya Mama Brown wari ukiza kureba ibyo ari byo ahita avuga vuba,
Mama Brown-“Yebaba wee! Ibi ni ibiki koko? Mukingure, mukingure atadupfira iruhande
mwo gacwa mwe!”
John-“Njye ntabwo nkingura! Bajyane umujura wabo ntabwo ari twe twamutumye!”
Mama Brown-“Oya mfura ya Data mbabarira wee! Oya mbabarira sinshaka gusanga Pascal
muri gereza, kingura John!”
Kubera ukuntu Mama Brown yari ahangayitse twarebye icyo gukora kiratuyobera ako
kanya John afungura umuryango dukubita amaso abagabo n’insoresore zifite ibiti
zikikije umuntu hagati yabo.
Ako kanya bahise binjira bose birundira mu gipangu twari turimo ibintu biba ibindi
maze umwe muri bo ahita avuga,
We-“Ni njye wabakomangiraga, uyu mujura wanyu tumwihanire cyangwa muremera
kumwishyurira?”
Uwo mugabo akivuga gutyo abo bari bari kumwe bose bahise batera hejuru induru
bayiha umunwa,
Bose-“Oya Boss! Turamumena imbavu!”
Umwe-“Byibura njye bamunkope uruhu ndarugura!”
Undi-“Reka tumwemeze Boss! Ntabwo turi impehe zirara ku iseta y’ubusa”
Ibintu byabaye ibindi twarabyireberaga n’amaso yacu, tumaze kubona uburakari bwabo
bantu mu bintu tutari twiteze,
Mama Brown-“Nonese ubunsi byagenze gute?”
Umwe-“Umva wangu wowe turabona uri n’umugore mwiza kandi utaha mu gipangu kiza
umuntu agufatiyeho…”
John-“Ceceka aho ngaho se! Nta soni! Urabona umubyeyi wubahuka gutyo?”
Undi-“Ubanza ari umugabo we wangu! Genza bucye batazakumena urwo rutwe Man Rasta!”
John-“Nonese ko mutatubwira? Byagenze gute? Uyu se yababwiye ko hano ari iwabo?”
Wa mugabo wakomezaga kutubwira byinshi njye na Aliane twahise tumumenya ni wa wundi
kare wari uri guha inshyi Gasongo ntacyo yitayeho, tukimubona yarongeye aravuga,
We-“Ataba iwabo se urabona atatuzanye?”
Mama Brown-“Oya weee! Uyu Gasongo ni umusore w’umuhemu, yangije umuryango wacu,
yakose ibara akora ibyo uwmuzima atakora none ngo hano niho iwabo?”
We-“Ataba iwabo se? Ko mumuzi se? Ahubwo mushyire ibihumbi Magana atanu hano
yatwibye tumukuye iyo mu ruhengeri!”
John-“Oya! Ngo yabibye angahe?”
We-“Ibihumbi Magana atanu rwose yayatwibye kandi nawe arabyemera nabibibwirire, si
nguyu!”
Mama Brown-“Yeeee? Ngo abibye ibihumbi Magana atanu?”
John-“Ngaho nyumvira, ngo rero araje ngo twishyure!”
Mama Brown-“Nonese? Ubu koko Mana yanjye mbigenze nte? ……………Episode 95: Brown
asimbuye Gasongo mu kazi, Dovine amutangira mu nzira ataha

John-“ Nonese urumva wabigenza ute?”


Mama Brown-“ Ariko se wa mugani ko ariyo yayo nk’ubu aje hano ngo bigende gute
koko?”
Brown-“ Reka reka ibihumbi magana atanu ntabwo twayabona, mumukubite mumunoze
abereke aho yayashyize ”
Mama Brown-“ Oya mwana wanjye rwose ibyo ntabwo ari byo, ugeze n’aho utakigira
impuhwe koko? ”
Brown-“ Izo atangiriye se njyewe nazimugirira? Mumukubite ahubwo yumve!”
Brown akivuga gutyo noneho si imihini bamuhurijeho batangiye kumuhondagura induru
akomeza kuyiha umunwa.
Gasongo- “Ayiweee! Nelson nawe koko twabanye uranze urantereranye, ubu koko banyice
ureba?”
Njyewe- “Gaso! Rwose ntacyo nagufasha kuko sinjye nagutumye ngo ugende wibe! Ahubwo
se wayashyize hehe ko utayasubiza?”
Gasongo- “Oya rwose mumbabarire munyishyurire, ubu se koko mwanta burundu nk’aho
mutigeze mumenya?”
Brown-“Kuguta gusa se? Nta soni ufite? Ahubwo batinze kukongeza ibiti nicyo
kigukwiye!”
Gasongo- “Oya weee! Rwose ntayo natwaye nako nayibye nanjye barayanyiba,
ndabinginze muyangurize nzayabishyura rwose”
John- “Umva mbese! Ngo bayakugurize? Ariko si ubutesi noneho ni urwandiko, ubwo se
nta soni ufite?”
Gasongo- “Oya wee! Mumbabarire munyishyurire rwose ntayo mfite!”
John- “Hhhhhh! Ariko rwose isi igira byinshi pe! Ubu se nk’uyu koko akeka ko nta
bwenge tugira? Abonye bamutanitse ati munjyane hariya niho iwacu, wahavuye
utahareba se?”
Gasongo- “Yego rwose inshuti nicyo ziberaho nako nyine namwe murabibona ko nje
mbahungiraho, nonese ubu koko nkore iki?”
Njyewe- “Gaso! Ntacyo twagufasha rwose genda ubage wifashe! Aho wahereye wihiga
dore umunsi wawe ni uyu”
Gasongo- “Nelson! Koko nuko umbwiye? Uranyitakanye kandi twaravanye mu cyaro koko?”
Njyewe- “Gaso! Ihangane rwose ntacyo nagufasha, subiza amafaranga y’abandi watwaye
barakubabarira”
Gasongo- “Oya ntayo mfite rwose nanjye bahise bayanyiba, urumva nababeshya koko
n’izi nkoni?”
John- “Umva wowe mugabo! Muvane uno mujura hano, ntabwo ari iwabo, mumukosore
n’undi munsi ntazongere kwiba!”
Gasongo- “Oya wee! Mwintanga ngo banyice rwose mugire impuhwe za kibyeyi”
Mama Brown- “Ariko rwose nibyo, ntabwo twareka umwana ngo bamukubite rwose, Gaso,
ihangane utange iby’abandi bakureke”
John- “Ahubwo bamukure hano bajye kumukubitira ahandi”
John akivuga gutyo wa mugabo wavugaga ko Gasongo yamwibye yahise avuga cyane ngo,
We- “Ok! Ndumva igisubizo ari kimwe, reka tumujyane, ubwo bene we banze
kumwishyurira turamwiyishyuriza ku nabi”
Gasongo- “Oya! Oya wee! Rwose mwinjyana mutankubita ngapfa…”
Akivuga ako kanya bahise bamuta mu maboko baramukurubana baramutambikana ari nako
agenda asakuza inzira yose,
John- “Oya nibamutware rwose!”
Mama Brown- “Nyamara hari icyo tuba dukoze, ubu se koko tubareke bamutware?”
Brown-“Mama! Rwose mwihorere agende abone, nta soni akaza kugora abantu hejuru
y’amafuti ye?”
Mama Brown- “Oya disi ni umwana nkamwe, ubu se koko bamutware bamukubite ibibando
bamumugaze kandi duhari? Ahubwo reka tumubake tumwishyurire rwose ndayafite”
Njyewe- “Mama! Wikwigora rwose nta mpamvu yo gushyigikira ikibi, niba wenda yemera
ko yayibye aranayazana, reka bamutware wana”
John- “Njye mfashe umwanzuro, muze tujye kwiryamira ibya Gasongo bireba bene we
njye namwe ntabwo bitureba, nta soni? Kariya kaba ari n’agasuzuguro kabi!”
Ako kanya John yahise agenda Aliane aramukurikira Mama Brown nawe akurikiraho
abandi nabo baza badukurikiye buri wese n’aho aryama.
Mu gitondo inkuru yari imwe, buri wese yazaga abaza ibya Gasongo wanangiye umutima
kugeza ubwo yishyira mu maboko yabo, kuri njye byari ikibazo kikoreye ibindi
nibazaga, sinumvaga impuhwe zigirira kutamenya gutanga iby’abandi ngo ubone amahoro
ibintu yari afite mu maboko.
Aho nari ndi nari ndi kumwe na Aliane, Mireille na Betty nabo bambazaga amaherezo
y’ibyo bari baraye babonye, kuri njye nta kintu nari kubabwira usibye guca bugufi
nkakira byose byari binguyeho nk’imvura y’amahindu, tukiyegeranya ngo tujye mu kazi
John yahise asohoka maze aza aho twari,
John- “Twagiye se? Uyu munsi murabizi ko ndakorera iwanyu?”
Njyewe- “Eeeeh! Ni umugisha kuri twe! Rwose tumeze neza! Kuko turi kumwe namwe, nta
gishimishije nko kuba tugaragiranye nk’umuryango, tubyuka tukaramukanya ibintu
tutari tuzi ko bizabaho umunsi nk’uyu, Gasongo nagenda agasubiza ubwenge ku gihe
azibuka ko agaca inka kazivukamo”
John- “Nelson! Humura rwose ndabizi nizo nzozi zawe kuko umunsi wa mbere duhura
nabonaga hari umusada wifuza gutanga ariko simenye ko uzaba uyu, reka twigire ku
kazi naho abandi bashaka guta isaro bambwitswe bazabona ko hari icyo bagombaga
gukora batakoze”
Mama Brown wari uhagaze hirya yacu aho yari ari kutwitegereza yahise avuga,
Mama Brown- “Nyamara murebe uriya musore nkamwe wanzaniye umwana nari narabuze
nkongera kwishima! Gasongo uriya ni umwana nk’uwo nabyaye kandi ni inshungu
yanshunguye igihe nahogoraga, mwamureka mwagira njye ntabwo nzigera muta
nk’utaramumenye”
John- “Mama Gaju! Nanjye ntabwo nigeraga numva ko umusore muto nabonye
nkamwishimira yavamo umugambanyi! Reka mbivuge mu mazina yabyo, njye n’iyo ataba
umujura nari nzi ko azaba gica”
Gaju- “Njye buriya numvaga namu… nako Imana imbabarire, uko yahinguka imbere yanyu
ntabwo ariko yahinguka imbere yanjye, nagende!”
Twokomeje kuguma mu bya Gasongo ari nako amasaha yicuma, dufata urugendo tujya mu
kazi Mama Brown wari utangiye gukorera i Kigali twishimiye kujyana nawe, tukigera
ku kazi tumuha ikaze nawe aratwishimira akazi karatangira, uwo munsi ni nawo
umwanya wa Gasongo wagiye ku isoko, Brown wari uri mu bahatanira uwo mwanya ntabwo
twigeze tumusiga mu rugo yajyanye natwe maze mu masaha ya saa munani ‘call’ ye
itwemeza ibyo twari twiteze!
Brown yasimbuye Gasongo mu kazi, isomo ryari ribaye isomo kuko we ubwe ntiyumvaga
ko umunsi uzagera agasimburwa na Brown yashyiraga amagambo asenya, ntabwo yibwiraga
ko igihe kizagera ibihe bikigarika nyirabyo, uwo munsi ni mugoroba dutashye byari
ibindi birori mu rugo.
Ubuzima bwabaye ubwo iminsi iricuma nindi irataha Mama Brown na Brown baramenyera
akazi kaba akazi mu rugo haba mu rugo, John asubira ku Gisenyi atwemerera kujya aza
buri week end azanye n’umugore.
Yaba Karekezi ntawe twigeze twongera kubona aho niba yarimutse ntabwo tubizi gusa
abazaga bazaga bagana mu rugo, harimo Gigi n’abandi ubuzima bukomeza kujya mbere
ibintu nongeye gushimira Imana.
Iminsi yakomeje kwicuma uwo munsi hari kuwa gatanu ubwo twari tuvuye mu kazi njye
na Aliane, na Brown, ndetse na Mama Brown tutataga inyuma, turi mu nzira dutaha
tubona Aliane asigaye inyuma mu kumubaza impamvu,
Aliane- “Yebaba wee! Dore nguriya!”
Njyewe- “Inde se?”
Aliane- “Ariko se ibyo mbona nibyo cyangwa?”
Njyewe- “Ibiki se nyine ko utatubwira Alia? Ubonye iki?”
Aliane- “Dore nguriya ni Dovine!”
Njyewe- “Apuuuu! Ngo Dovine? Ari hehe se?”
Aliane- “Dore nguriya ari kutwitegereza cyane hariya!”
Brown-“Hhhhhhh! Ntubura n’abo umbwira, Nonese tumugire dute? Mwihorere ubwo niba
ari ukutureba niturenga arakomeza inzira ye!”
Mama Brown- “Yoooh! Uzi ko ari we koko? Nelson! Koko mwaretse uriya mubyeyi…”
Brown-“Ngo umubyeyi? Ariko noneho si impuhwe ni iz’abamarayika! Ubu se ngo harya
wifuza kwakira Dovine mu maboko yawe? Mama! Umukobwa nkuriya ushaka kumwakira ngo
bigende gute koko? Aka kanya wibagiwe aho navuye?”
Mama Brown- “Mwana wa! Humura ndi umubyeyi, impuhwe zanjye ziba hafi!”
Mama Brown akivuga gutyo Dovine yambutse yiruka hagati y’imodoka nyinshi agana aho
twari turi, Imana iturebera imunyuza mu kanzu,
Mama Brown- “Ayiwee! Dore yari imuhitanye ni ukuri!”
Brown-“Asyii! N’iyo imunyura hejuru!”
Mama Brown- “Mwana wa! Koko utagiriye impuhwe nyina nta n’ubwo wazigirira umwana?”
Brown-“Hari inda namuteye se? Nibashake bamunyure hejuru njye ntabwo bindeba! Iyo
aza kuba yaramenye ibanga nari mubikiye aba ari uwo nifuza ko aba ari we uyu munsi”
Brown akivuga gutyo Dovine yari amuhagaze imbere, maze mu gihe akimubaza icyo
ashaka aba aravuze,
Dovine- “Ndaje n’ubundi ukore icyo ushaka!”
Brown-“Ngo nkore icyo nshaka? Ibyo nabyo, reka nigendere!”
Dovine- “Nkagukurikira, ubyumve neza aho nagendeye nta wundi nabonye nkawe, rwose
ni nayo mpamvu nje nkugana”
Brown-“Uje ungana se ngo nkugire gute? Erega nta n’ubwoba ufite uravuga udategwa?
Mva imbere se nyine!”
Dovine- “Ntaho njya! Ndetse nta n’ubwo nkurekuza!”
Ako kanya Dovine yafashe Brown aramukomeza ibintu biba ibindi atangira kumwiyaka mu
muhanda abashungera reka sinakubwira, Mama Brown atangira kwinginga Brown,
Mama Brown- “Mwana wanjye rwose mbabarira ntabwo nshaka ko bene Pascal basebera ku
karubanda, ubwo se umufashe waba iki ko ureba turi mu muhanda w’abahisi
n’abagenzi?”
Brown-“Nagende wana! Arambaza iki se hari ideni murimo?”
Mama Brown- “Mbabarira mwana wanjye ureke kunta ku gasozi bwa kabiri ndabizi nta
mahoro nahagiriye!”
Brown-“Reka reka nagende, kwanza ndekura sinakwibye!”
Dovine- “Oya wee! Ndagufata! Ntabwo nkurekura! Ni wowe umutima wanjye wimariyemo,
Brown! Umunsi menya ko nahemutse umutima wanjye wagerageje kukwikuramo ariko
byaranze, nyemerera ungarukire kabone n’iyo utakwemera uwo ntwite!”
Brown-“Hhhhhh! Ariko narumiwe! Ubwo se urumva ndi bazanga? Reka ahubwo ngukubite
abantu bahurure bahuruye!”
Mama Brown- “Oya mwana wanjye utabikora, ahubwo ihangane muze hano hafi impande
y’umuhanda twumvikane ariko tutiteje abantu”
Brown-“Nihangana nigangana iki? Namve imbere ahubwo nitahire!”
Dovine- “Brown! Urukundo nagukunze rwampugije abandi, ntabwo nari nzi ko nzagera
aho nkwikuramo ariko bikanga, rwose mbabarira unyumve niyo utambabarira ariko
umfate mu kiganza”
Brown-“Mbabarira ikiganza nagiteze kenshi wanga kugifata none dore igihe ni iki
nanjye nazutse mbona inzira ngomba gucamo, ndakwiyamye n’undi munsi ntuzangaruke
imbere unsaba kukumva! Wa ndaya we!”
Dovine- “Ayiweee! Oya rwose ntabwo ukwiye kuntuka bigeze aha, ntabwo ndi indaya
nk’uko ubitekeza ahubwo nyemerera akanya gato basi unyumve nkubwire icyo
ngushakira”
Njyewe- “Brown! N’ubundi uyu mukobwa nta bye tutazi! Amabara yakoze yarenze ayo
gutaka ahubwo aba ayo guharabika, reka avuge ayanyuma ariko undi munsi nazajya
atubona azajye aca inzira ya kure kuko ntaho twahurira n’ibiguruka kandi tugendera
ku itaka”
Mama Brown- “Nelson! Oya rwose ni byo! Reka tumwumve wenda hari icyo afite
yatubwira kirema imitima yacu bundi bushya, erega natwe ntitwanze ko uba umwana
nk’abandi, ahubwo uko witwaye hari amahirwe yo gusubira inyuma ukamenya ingendo
ukwiye kugenda, ari nayo wagenze umwana wanjye akagukunda atazi ko nako…!”
Dovine- “Mama! Mbabarira rwose nanjye si njye hari gitera, gusa iyo mpamvu niyo
itumye mbatangirira aha, ndamfukamye rwose munyemerere munyumve ikintu kimwe
cyonyine ngiye kubasaba maze ubuzima bugakomeza”
Njyewe- “Ubwo se icyo ni igiki?”
Aliane- “Nanjye ubwo amatsiko aranyishe!”
Mama Brown- “Rwose ndabatakambiye mwumve uwo mwana nawe yavutse nkamwe! Uzi ko
imodoka zari zigiye kumunyura hejuru aza abirukira? Reka rwose tujye hepfo gato
avuge akamuri ku mutima n’ubundi ko ntacyo tutumvise”
Dovine- “Ni ukuri ndabasabye bibe ubwa mbere n’ubwa nyuma munyumvise, ndabinginze
aya abe ariyo mahirwe n’imbabazi za nyuma muhaye Dovine umukobwa wanze urukundo isi
ikamushuka agahagarara macuri ibihe bikaza bikora amateka atazasibangana muri we”
Mama Brown- “Ayiwee! Ubu koko umwana ahogore abasaba imbabazi nk’aho mutari
abantu?”
Brown-“Mama! Nanze kukumva rimwe, ntabwo nzongera kuko aho nageze nahakuwe na
rusengo, reka nkore ibyo unsabye batazagira ngo mwene Pascal hari ibyago nabateje!”
Brown akivuga gutyo ako kanya twahise twigira hepfo gato y’umuhanda tubona Dovine
ari kujya imbere yacu natwe dukomeza kumukurikira, akomeza kugenda yinjira mu
nyubako yari iri imbere yacu Brown nawe akomeza kumukurikira natwe tubari inyuma
twurira etaje ya mbere duhingutse muya kabiri Brown ahita ahagarara maze aravuga,
Brown-“Niko muko, uri kutujyana hehe?”
Njyewe- “Nanjye ubu byanshanze kabisa! Igihe twagendeye hari nyiramubande muri
guhunga hano?”
Brown-“Njye ntabwo ndenga hano niba ari nibyo avuga bisaba kurira iminara
abyihorere”
Mama Brown- “Ariko Brown mwana wanjye ko naherutse ugira umutima wa kimuntu ukumva
ugusaba, wahaye amahirwe Dovine agusabye ukamukurikira ukumva icyo akubwira ubundi
nawe agatuza”
Ako kanya Mama Brown akivuga gutyo Dovine yahise yongera arazamuka Mama Brown na
Aliane bagize ngo bongere kuzamuka Brown ahita abahagarika,
Brown-“Mama! Ishyano nikururiye ntirizakugwire, reka mbage nifashe”
Mama Brown- “Gute se kandi mwana wanjye!”
Brown-“Aho bigeze mparira Dovine! Yego ugize neza kumusabira kugira icyo ambwira
cya nyuma mbere y’uko turekana ariko ntumusabiye kumuzamukaho ahantu nkaha,
umugongo waduhetse nawo ukeneye kuruhuka wowe na Aliane ndetse na Nelson mugume aha
ndaje”
Mama Brown- “Ariko se wa mugani ubundi ndajya hehe? Genda wumve icyo uwo mwana
w’undi akubwira kandi witwararike uzirikane icyo nakubwiye, sinshaka kubabara
ubugira gatatu, icyo nshaka nuko byose birangira ugatangira ubuzima bushya mwana
wanjye!”
Brown-“Nibyo Mama! Nk’uko nateye intambwe ya mbere musanga, reka ntere iya nyuma
mukurikira maze numve aya nyuma”
Njyewe- “Brown! …”
Brown-“Ndaje Bro! Ntabwo ntinda”
Njyewe- “Waretse nkabanza nkakubwira!”
Ako kanya Brown yahise azamuka yihuta akurikira Dovine, ngiye kubakurikira Aliane
ahita amfata ukuboko,
Aliane- “Oya se kandi wijyayo!”
Njyewe- “Oya ntabwo nasigara hano Alia! Ndumva nta mahoro ari muri ibi bintu!”
Mama Brown- “Uuuuh! Nelson! Mbabarira wirenga aho!”
Mama Brown akivuga gutyo ako kanya twumvise induru y’abantu hejuru yacu, ndetse
abari bari hejuru batangira kumanuka biruka aho twari turi ibintu biba ibindi
dutangira gushaka inzira izamuka ngo tujye hejuru…………Episode 96: Dovine ahanutse
kuri Etaje, Gasongo ahishura undi mugambi mubisha

Abantu bakomeje kuza bamanuka biruka natwe turwana no kugera hejuru nubwo byari
bigoye ariko tukigerayo twasanze Brown yicaye hasi twese twiruka tugana aho yari
ari tukimugeraho,
Njyewe- “Brown! Bigenze gute?”
Brown-“Nelson! Iryavuzwe riratashye!”
Mama Brown- “Habaye iki se kandi mwokabyaramwe ko mbona abantu bose biruka bava
hano?”
Brown-“Dovine ariyahuye birarangiye dore nguriya hasi! Murambere abagabo njye ntawe
nsunitse niwe wihanuye”
Njyewe- “Oya! Ngo? Ariyahuye? Uravugisha ukuri? Brown! Ko utavuga ariko?”
Brown-“Ashobora kuba apfuye tu! Kuko arwaniye ko duhanukana ariko biramunanira”
Brown akivuga gutyo twese aho twari turi twarikanze tuyoberwa ibitubayeho, muri ako
kanya niruka njya ku gasongero mpagarara hejuru koko mbona hasi abantu bashungeye
ari benshi nibwo nahise menya ko ibara ribaye,
Nagarutse niruka nza aho Mama Brown, Aliane na Brown bari bari maze mu kubura icyo
mvuga,
Mama Brown-“Ayiwee Mana wee! Ubu koko bigiye kugenda gute? Mutambwira ko umwana
wanjye asubiye muri gereza?”
Brown-“Oya ntago nsubiramo, ahubwo mumbise gato”
Brown yahise ahaguruka vuba vuba aducamo hagati natwe duhindukira vuba vuba
turamukurikira tumanuka hasi tugeze ahari hari abantu benshi ambulance n’aba police
baba baraje batangira gukora ibishoboka byose ngo bite kuri Dovine gusa byasaga
nkaho ntacyo baramira kuko yari yanegekaye bikomeye,
Tukiri aho hari umugabo wahise atangira gutunga intoki aho twari turi, ntangira
kwikanga ngizengo mubaze ahita antanga,
We-“Nuyu! Nuyu namubonye!”
Njyewe-“Njyewe se? Ko untunga intoki se ngize nte?”
We-“Nakubonye wari uri kumwe nuriya musore wamusunitse nako mwamuteruye muramunaga”
Njyewe-“Reka reka ibyo uvuga urabeshya Wambonye hehe se?”
We-“Ni wowe ntuducike”
Njyewe-“Ahubwo se uranzi? Uyu mugabo ra?”
We-“Ni wowe umuhiritse ku itage, umuzamukanye diri diri tukureba, ahubwo bagufate
utaracika ngo uhunge”
Njyewe-“Uuuuuh? Warebye neza wa mugabo we? Cyangwa amaso yawe aritiranya?”
We-“Eheheee! Nuko mutangira kwitakana abantu rero! Uyu si Gasongo? Nawe yabihamya”
Njyewe-“Ngo Gasongo?”
Ako kanya koko nahise mpindukira mbona Gasongo aduhagaze inyuma maze ahita atangira
guseka cyane,
Gasongo-“Dore ishyano re! Na nubu se kandi muranshaka ra? Ndacyahari rero Gasongo
ntaho nagiye! Hhhhhh!”
Njyewe-“Ese ubwo nta soni ufite Gaso? Na nubu ikitugendaho?”
Gasongo-”Hhhhhhh! Mwebwe se ko na nubu mwanjugunye mugashaka no kumpitana? Ubu
noneho ni njye namwe, buhoro buhoro umwe ku wundi hasi”
Njyewe-“Ngo umwe ku wundi buhoro buhoro? Ubwo se wihekesheje iki Gaso! Ariko wari
uzi n’ikindi?”
Gasongo-“Hhhhhh! Ibeshye se, yubububu! Nguyu umuhiritse”
Gasongo yatangiye gusakuza cyane abwira abantu bose ko ngo ari njye umuhiritse we
nabo bari bari kumwe koko amajwi numva bayahurije aho nari ndi mu gutangira
guhakana,
Afande-“Nonese mwamwiboneye?”
Gasongo-“Niwe bari bari kumwe! Baherutse no kugirana ibibazo uwo musore yigamba ko
azamuhitana ni nayo mpamvu mbahamagaye bikiba”
Afande-“Reka? Ngo waduhamagaye bikiba cyangwa mbere yuko biba? Ahubwo ni wowe
twashakaga cyane mbere y’abandi?”
Gasongo-“Oya! Oya rwose njye ntabwo ndimo…”
Afande-“Ntabwo ari wowe utwihamagariye mukanya se?”
Gasongo-“Ni njyewe ariko nako nyine, ukuntu bigenze agiye kumuhirika…”
Afande-“Reka ikiburi ube uteze amaboko ibindi urabivugira kuri station!”
Gasongo-“Oya wee! Ntabwo nabyemera ko mumfunga ba nyiri gukora icyaha mukabareka,
dore rwose ngaba nibatege amaboko nabo mubatware”
Ako kanya Afande yahise aza adusanga aba asabye Brown gutega amaboko nawe akomeza
gutakamba agiye kurimwambika Mama Brown ntiyacogora akomeza gutakamba,
Mama Brown-“Afande! Rwose mutwumve babyeyi, uyu musore arabeshya ahubwo
mutubabariye mwatwumva mukadukura muri aya mage, uyu yari ari mu maboko y’abo yari
yibye nijoro aza kutureba ijoro ryose ngo tubwishyurire none reba naha
aracyitambika mu nzira zacu, arabeshya ntabwo ari uyu muhungu wanjye umuhanuye
ahubwo…”
Tukiri aho hari umupolice wundi wahise aza mu mumwitegereza neza mbona amaso si
ayo, ahita aca mu ijambo Mama Brown,
Afande-“Uuuuh! Mada! Nta hantu nkuzi ra?”
Mama Brown-“Aiwee! Ubu se ni mwebwe? Nanjye rwose ndabona amaso atari aya!”
Afande-“Ntabwo uri umugore wa Pascal?”
Mama Brown-“Ahwiiiii! Mana wee! Afande! Koko ni mwebwe ntabwo nibeshye?”
Afande-“Ni njyewe rwose”
Aho twari turi twongeye kubona wa mu Police wari inshuti ya Pascal cyera, ni
wawundi wajyaga aza mu rugo kugera igihe byabereye ibindi tugafata utwangushye
tukimuka, akibona ko ari twebwe yahise avuga,
Afande-“Nonese ko uriya musore mwari muri kumwe yambaye ipingu bigenze gute? Nawe
afite uruhare muri ibi bibaye aha?”
Mama Brown-“Rwose uriya musore ureba ni wa wundi…”
Afande-“Ntabwo ari wawundi se watoraguye Gaju niba nibuka neza?”
Mama Brown-“Rwose niwe ntago wibeshye, uwakubwira ukuntu yatunaniye akaba agiye
agiye kunshira umuryango, yewe nako ibye ni birebire dore ntagitana n’abashinzwe
umutekano”
Ako kanya tukiri aho umu police wari wafashe Gasongo yahise aza akubita salut ahita
avuga,
We-“Afande! Uyu niwe wahamagaye mukanya, nabaye mufashe kugirango tubanze tumenye
neza impamvu yavuze ibitaraba”
Afande-“Ok! Niba koko aribyo, uriya muhungu yaba yihiga, ndaje sha ndamenya
n’ibindi ahubwo”
Mama Brown-“Yego rwose nimudufashe!”
Afande-“Muhumure ndabafasha rwose, ahubwo se mwe nta makuru mwaba mubifiteho kuri
ibi bimaze kuba?”
Mama Brown-“Rwose ibi ntabwo ari hano bitangiriye, ni ibya cyera pe! Dore twese uko
turi aha twari tuvuye mu kazi, tukigera hariya ku muhanda……”
Mama Brown yabwiye Afande byose ntacyo amuhishe ndetse nawe amutega amatwi
aramwumva arangije kumubwira byose ahita avuga,
Afande-“Uko biri kose rero nubwo muraza kubazwa uriya mukobwa ariko nanone hari
andi makuru ashobora kubarengera dufite”
Njyewe-“Uuuuh? Ngo amakuru aturengera? Nonese hari ikindi kihishe inyuma yibi koko
Afande?”
Afande-“Cyane rwose! Ahubwo ni ngombwa ko tujyana!”
Njyewe-“Ntabwo ari twe tumuhanuye Afande uriya mukobwa ariyahuye rwose”
Afande-“Tuza sha! Uraza kumenya byose”
Mama Brown-“Rwose muce inkoni izamba! Ubu koko umuryango wanjye ushirire muri
gereza? Ngaho nanjye nafungwa! Si ngaho nsanze Pascal?”
Akivuga gutyo ambulance yahagurukanye Dovine imutwara kwa muganga nta kindi
cyakurikiyeho natwe bahise badusaba kujyana na Police tukajya gusobanura uko
bigenze, imodoka tuyurira gutyo n’Aliane ntiyasigara.
Tukigerayo kuri Police Gasongo induru yakomeje kuyiha umunwa abari bari aho bose
birabacanga batangira kumubaza ibibazo byinshi ariko igisubizo kikaba kimwe, ngo
“Ni Brown na Nelson bamuhiritse”
Brown-“Gaso! Nushaka rwose uvuge n’akari imurori gusa icyo nzi cyo nuko umunsi umwe
uzicisha umutwe ngaho ngo urimo kugambana”
Gasongo-“Ubwo rero uragirango ntabivuga byose? Umugambi ntuwugezeho se? Reka
bagufunge nyine”
Afande-“Genza gacye wowe, ahubwo sobanura, wagiye guhamagara hano ngo uriya mukobwa
baramuhanuye ubikuye hehe ko igihe watubwiriye atari yagahanuka?”
Gasongo-“Afande mumbabarire mutamfunga, ni njyewe nahamagaye rwose kuko nari mbizi
ko arabikora”
Mama Brown-“Aho ntuwumva! Ngo yari abizi ko arabikora!”
Afande-“Umva! N’utambwiza ukuri ndagufunga ubutazavamo, uribuka igihe waratwaga kwa
Pascal ngo ngaho uri intwari none ni wowe uri kubagera amajajanja?”
Gasongo-“Ndabyibuka ariko nabo ntabwo bazagira umutuzo kuko nibo babiteye”
Afande-“Umva mbese, nibo bateye iki se?”
Gasongo-“Ni iyo nza kuba narigumiye ku muhanda se nkikorera imizigo nari kumenya ko
ishyari ribaho? None ko nari mbonye inshungu y’ibyo nari nibye nari kubigenza
gute?”
Afande-“Ngaho mbwira neza kandi n’umbwiza ukuri ntabwo ngufunga, ngo byatangiye
gute?”
Gasongo-“Rwose ntabwo mbarushya, niyo mwamfunga nzira ukuri sinakwicuza, dore ibi
byose byabaye ni ishene ndende kuva ku Gisenyi kugera inaha”
Afande-“Urabeshya! Nawe uri muri caisse y’abantu bashimuse abakobwa babiri ku
Gisenyi?”
Gasongo-“Yego Afande! Rwose ntabwo najyaho ngo mbabeshye kandi n’ubundi nafashwe,
ahubwo amakuru mwifuza mumbwire nyabahe n’ubundi nari nababwiye ko bitazabahira
baranga, njye nsigaye numva ndambiwe no kubaho kwanza, noneho guhinguka mu maso
yaba ni igisebe kirusha ibindi umusonga”
Mama Brown-“Yuuuuuh! Bakobwa bakowe! Atari wowe wabyiteye se? Urabona umuvumo
wikururiye koko Gaso!”
Afande-“Ihangane Mama Brown!”
Mama Brown-“Nihangana nihangana iki ko nibyo nari nsigaranye birangiriyr aha, ubu
nzongere kubona umuntu wo kwizera mu yihe shusho koko?”
Afande-“Ihangane Mama! Humura hari igihe uzabona uzaba inshungu yuyu ukubereye
ikirumbo, Niko sha ngaho icara aho umbwire, kandi n’umbwiza ukuri ndakurekura utahe
nako ujye kwangara, ngo umugambi wapanzwe nande?”
Gasongo-“Rwose najye nabimenye mbere yo kuva ku Gisenyi, icyo gihe nari nabuze
ticket inzana ino I Kigali maze sinzi ukuntu byanjemo nsubira kuri gereza, aho niho
naboneye amabwiriza mashya ya Martin”
Afande-“Uuuuh? Amabwiriza yiki sha?”
Gasongo-“Yo guhitana Dovine ngo umugore we atazamenya ko yamuteye inda no guhana
twihanukiye bano bakobwa”
Aliane-“Ngo? Ibyo n’ibiki numva?”
Twese-“Ooooh my God!”
Afande-“Nonese mwapanze uwo mugambi wowe nande?”
Gasongo-“Nari mfatanyije n’abagabo banzanye nimugoroba aho nabanaga na Nelson
babeshya ko nabibye”
Mama Brown-“Uuuuh! Nonese koko mwabeshyaga ntabwo wari wayibye?”
Gasongo-“Reka aho nari namutegeye yarambonye we na Aliane bari kunkubita
aranyihorera buriya nimugoroba nari nje kugirango tumushukishe umugore we twari
twafashe maze ampe ibihumbi Magana atanu tubabaze n’umugore we areba ariko byanze
kuko nasanze bose basigaye bakodesha hariya”
Njyewe-“Ngo? Gaso uri kuvuga nde? Ataba ari Brendah uvuga?”
Gasongo-“Ni Brendah wawe nyine!”
Njyewe-“Oya! Brendah ari hehe, Gaso! Gaso…!”
Afande-“Tuza musore, niba ari n’umugore wawe uraza kumenya byose, ahubwo tega
amatwi wumve uko byagenze ubone aho uhera”
Afande-“Komeza uvuge sha, ngo hanyuma y’uwo mugambi?”
Gasongo-“Nyine buriya Martin ntago yashizwe amaze gutsindwa ku karubanda, yakomeje
umugambi we mubisha, none aho yari ageze ni uguhora Dorlene na Brendah ibyo
badukoreye”
Afande-“Gute se ko aribyo dushaka kumenya?”
Gasongo-“Abagiye kubafata ni njyewe nabarangiye aho baba ku Gisenyi baraye
babagejeje inaha, nibyo nababwiraga rero ko muri kiriya gicuku twaziye muri kiriya
gipangu, twashakaga kuza gutwara Nelson tukababaza Brendah kugeza igihe bimurengeye
gusa…”
Afande-“Gusa gusa iki?”
Njyewe-“Oya ntabwo mbyumva, Brendah ari hehe?”
Gasongo-“Bikunze se sha ko twasubiranyemo abagabo twari turi kumwe bakabatwara
twabura uko tubigenza tukaza kuri mission yuyu munsi”
Afande-“Ndashaka umbwire aho abatwaye abo bakobwa babajyanye”
Gasongo-“Afande! Rwose naba nkubeshye, ntaho nzi pe”
Njyewe-“Oya! Afande! Mumfashe basi menye niba ari muzima”
Afande-“Ihangane turacyari mu iperereza buriya ubwo aba bafashwe n’abandi baraza
gufatwa, niko se sha Gaso! Uriya mukobwa mwagiye guhanurira hariya we bite?”
Gasongo-“Afande! Uriya we niwe wizize kuko ngo yashakaga ko bahanukana biranga
abariwe uhanuka wenyine, nonese ubu ayo kumushinja ko ntayo yadusigiye
tumutegereze?”
Mama Brown-“Ntacyo nakubwira gusa uzabona uri I Rwanda, Imana ubu koko ntubona ko
n’inzira zawe zifunze? Twakugiriye impuhwe ubugira kenshi ngo yewe wenda utazangara
ngo uganye, twakoreye bwa buzima twabanyemo ndetse twagiriye wa mu gisha twagiriye
kuwakubyaye igihe yemera kutwakira,
Kubungana imbabazi imbere yawe ntabwo ari uko tuzirusha abandi, ahubwo nuko
twagiriye ko uri umwana wakuze mu bandi ndetse tukagirira rya sezerano ry’ibyishimo
wanzaniye igihe nari maze imyaka isaga ingahe ndira,
Gaso! Guhemukira udahangana nawe nta soni biguteye koko? Nta no kwibwira guhina
akarenge ugaruke ukurikire abandi?
Gaongo-“Hhhhhhh! Uziko uri kuvuga neza nka Mama? Nuko uri kumbwira nk’ubwira Brown
nicyo kibazo”
Mama Brown-“Yewe! Ubwo ugeze naho uvuga ubugome n’ubugambanyi wisekera? Nanjye
sinzongera kukubwirana ikiniga!”
Gasongo-“Hhhhhhh! Mere! Nawe uranyumije kweli kweli! Erega isi ni isi! Njyewe se
nari nanze aka modoka nkakariya John agendamo? Nanze gutunga inzu nziza nkiriya ye?
None ntabwo navutse nka Nelson? Ntituva mu cyaro kimwe? Iyaba mwari muzi urupapuro
yamwandikiye igihe dufunga byose tukaza kuba ino I Kigali, biriya byose mubona
uriya mugabo afite ni ibya Nelson, naho njye ndaho ngo ndi mumakabutura gusa!
Namenye inzira ngomba gucamo nyine ngo nzatunge nkawe ni biba ngombwa kandi ikiraro
nzanyuraho nzasiga ngishenye azambukire ku mugozi nahanuka zamire nkeri!”
Njyewe-“Gaso! Burya bwose wapanze ibi byose cyera?”
Gasongo-“Yego nyine! Urambwira iki se usa na So? Uzatwara ibye, ariko mbiri mbiri
tu!”
Brown-“Gaso! Urumva urwango wabibye kuva cyera koko? Umugisha mwese mwari mufite
wawunyanyagije aho wiboneye none utangiye no kwicuza impamvu umwana mwakuranye
yagize umugisha? Ese hari icyo yariye ngo akwime? Hari yaronse ngo aguhishe, hari
aho yatashye ngo ukingiranwe? Gaso! Nkubwiye nakubwira byinshi gusa wariyishe kandi
ntuzaririrwa”
Brown akivuga gutyo Telephone ya Afande yarasonnye arebyemo mbona arongeye
aratwitegereza cyane, akanda yes ashyira ku gutwi,
Afande-“Hello, Ntibishoboka ngo? ……………………………………[6/23, 14:10] +250 727 925 519: May
11, 2017

Episode 97: Brendah na Dorlene bafashwe ku ngufu ku kagambane ka Martin

ShareTweetPinMail

Afande-“Hello! Ngo bigenze bite…? Ntibishoboka, ngo mubasanze hehe…? Oya nonese nta
n’undi muntu muhasanze?”

Twakomeje kwitegereza Afande; Aho twari turi twabuze icyo tuvuga muri ako kanya
gusa twarebanaga igishyika, hashize akanya Afande ava kuri telephone ayishyira ku
meza maze ahita avuga,

Afande-“Gaso! Koko ubu uzicuza?”

Gasongo-“Nicuza iki Afande? Hari uwo ndimo ideni se? Cyeretse niba kwicuza ari
ikiru cy’ibyo nakoze?”

Njyewe-“Gaso! Basi niba ari njye nabaye ikibazo kuki wabihoye Brendah
w’inzirakarengane?”

Gasongo-“Nta Brendah nta wowe n’ubundi agukunda byo gusara, nawe nako ahubwo usenge
Imana ubusugi wanze bube bukikurindiriye, niba nanjye mfite Jojo na…”

Mama Brown-“Utigamba ko wantereye umukobwa inda Gaso!”

Brown-“Mama byihorere ntongera kubyumva mu matwi yanjye ngakora ibyo ntari nzi ko
nzakora”

Mama Brown-“Byihorere mwana wa, ubu se koko Gasongo nzi niwe watinyuka akambwira
gutya nta soni?”

Brown-“Mama Rwose! Ubwo se atakubwiye ibi ahubwo ikindi yavuga niki? Kenyera
ukomeze ahubwo araje akwereke n’ibindi yagambiriye cyera tukimwizera”

Mama Brown-“Reka reka! Ishwiii! Nagende yangare! Niba yari no kuzabimbwira


nahomeho, mbega kurigusha weee!”

Njyewe-“Gaso! Mbabarira umbwire niba koko Brendah wanjye ari amahoro?”

Gasongo-“Umva imiteto yewe! Niba abagabo babararanye ari bya Sematama ubwo wenda
ari amahoro”

Njyewe-“Ooooh my God! Afande mwambabariye koko nka…”


Afande-“Ihangane musore! Rwose ntacyo ugikoze kuko…”

Njyewe-“Kuko iki Afande! Mbabarira umbwire, habaye iki ku buryo ntacyo ngikoze”

Afande-“Abakobwa babiri basanzwe ku karubanda bafashwe ku ngufu, bahise bihutanwa


kwa muganga”

Njyewe-“Ngo? Afande? Oya nizere ko ibyo uvuga atari byo!”

Gasongo-“Hhhhhhh! Like like! Iyo nkuru ntakanze like nakanda hehe ko ariho najyaga
mbona ukanda iyo wabaga uri online njye niyicira isazi mu maso ngo yewe mfite Gaju
nzafungura ryari se? Igiti cya Voka cyabaye icy’amapera se?”

Njyewe-“Gaso! Uratinyutse koko…”

Nkivuga gutyo Afande yahise ahaguruka aho yari yicaye aramfata arankomeza burya
gutangira umujinya urimo n’agahinda hari igihe kenshi byanga gusa muri uwo mwanya
nagurumanye ntumye, nitsa umutima biranga, ndatsikira ndavunika ntekereza kure naho
ndaharenga mbura icyo nkora muri ako kanya.

Nkibaza kuri ibyo nagiye kubona mbona imodoka yiruka ihingutse aho, nyibonye
ndayimenya, yari John wari uje atabaye, uwo Gasongo yitaga Papa wanjye ndetse
akabigenderaho kugera aho biba intandaro yo kwesa amateka yanjye nawe kuva mu buto
kugera ubwo,

John-“No! Ntibishoboka! Brown ngo wishe umuntu?”

Brown-“Oya John! Byose byakozwe n’uwo wizeye nyamara uko umwizera ariko akugera
intorezo”

John-“Ngo angera intorezo? Inde se?”

Mama Brown-“Mfura ya Data erega turazira ko usa n’uwo wikuriye ku nzira, dore ngo
kuba usa na Nelson ni byo byatumye agahuru k’imbwa gashya”

John-“Ntibishoboka! Ko mbona Nelson amarira asiganirwa gusohoka se kandi bigenze


gute?”

Mama Brown-“Wahora ni iki ko umugambanyi ari muri twe, Brendah yafashwe ku ngufu
Gasongo arogeza”

Gasongo-“Like kabisa!”

John-“Ooooh! My God! Ntabwo mbyumva, Gaso…”

John nawe yagize umujinya w’umuranduranzuzi ashaka gufata Gasongo ariko Afande
arahagoboka,

Afande-“Attention! Nyakubahwa John ntabwo wemerewe kwihanira! Uyu ni umunyacyaha


kandi agomba guhanwa n’amategeko”

John-“Oya reka mwereke ko njye John njya ndakara ndetse cyane, urabona iki kigoryi
kinyibutsa ko nabuze umwana wari kumbera imfura?”

Afande-“Eeeeh! Nyakubahwa rekera aho utongera kumukubita urushyi tukitabaza izindi


mbaraga”

John-“Oya reka mwereke aho mbera njyewe!”


Gosongo-“Afande! Reka ankubite ariko dufunganwe, hariya ko ntawe urata ko yari
atunze, ibyo nabyo! Shyuhuhu!”

Afande-“Ceceka aho se nyine! Uratinyuka ukavuga nta soni?”

Mama Brown-“John mwana wa Data rekera aho gushaka gukubita Gasongo, mureke rwose
agende yangare nicyo yahisemo”

Gasongo-“Ngo mwana wande? Ariko noneho narumiwe, John se yavukanye nawe ryari?”

Brown-“Kuko ntacyo wamenye mubyo wari ufite mu biganza ni nako ntacyo uzamenya
mubyo uzagira, iryo ryari ibanga rizitse rizakubera ibyishimo none dore ribaye
inkuru mbi kuko utamenye ingendo yawe ngo umenye aho wacumbagiye uwo mwakuranye
akurandate, genda uzabage wifashe twe umugisha twifuzaga waje uzanye n’uwundi
turawusigasira Mama yita John imfura ya se naho wowe uwusasira uwusimbiriza aho
utazawusamira, genda ubage kandi uzifashe”

Gasongo-“Ariko uzi ko koko nshobora kuba naribeshye? Ko naje aho nabanaga na Nelson
ngasanga mwese muhari? Ubu se hariya hantu haba ari kwa Nganji?”

John-“Iyaba wari uzi Nganji ntiwari kuba wicara hano ukavuga amangambure”

Mama Brown-“Ntuzongere no kumuvuga ntiwamumenye ndetse nta nubwo uzanamumenya”

Gasongo-“Oya naba nsigaye hehe se koko? Ubu se bibaye John akaba ari Papa wa
Nelson, Mama Brown akaba mushikiwe naba uwande koko?”

Mama Brown-“Hhhhhh! Nanjye reka nkwishyure sinjye wakubwiye ngo unseke ahamanuka,
aha hazamuka se njye nakurebera izuba? Usenge iya hehe ibyo uvuze bitaba ariko hari
icyo udashobora guhindura”

Gasongo-“Ibyo byo! John ni Papa wa Nelson kuko naribeshye namaranira kwimanika mba
ndoga Gaju nakunze cyera”

Mama Brown-“Uribeshya ukavuga umwana wanjye? Afande koko mwaretse nkamwereka ko…”

Afande-“Oya rwose mwihangane mutuze Mama! Bibaho ariko ntibikwiye, komera wakire
ikirumbo natwe tuzi aho tugomba kukijyana”

Njyewe-“Afande! Ndabinginze munyumve ndashaka Brendah!”

Afande-“Oya humura uraza kumubona”

Njyewe-“Oya! Oya rwose mumbabarire ntabwo natuza ntarabona umwana wanKunze igihe
ntari nzi ko mbikwiye”

Afande-“Uuuh! Koko se ibyo uvuga nibyo?”

Njyewe-“Ni ukuri ndabinginze mumfashe niba hari n’ikindi mumbaza mukimbaze mvuye
kumureba”

Afande-“Oya humura rwose uraza kumubona niba ariwe ushaka, ahubwo se mu gihe
tugitegereje Raporo y’abo twashinze iki kibazo ndumva Gasongo yaba agiye ahagenewe
kumusigasira ngo adahubangana”

Mama Brown-“Ahwiiii! Oya nagende rwose! Siwe wabyivugiye? Hari ikindi aburana?
Ahubwo disi abo bana b’abakobwa nibo bazize amaherere”
Gasongo-“Oya! Oya ntimumfunge rwose kuko ibyo natekereje ntabwo nigeze mbigeraho,
ntacyo mwaba mundushije, mutansabiye imbabazi, rwose ntabwo nzongera”

John-“Ngo tugusabire imbabazi? Nta n’isoni? Ahubwo reka nze sha”

Gasongo-“Ayiweee! …”

John yamushyizemo inshyi nk’eshatu Afande arafata akomeza kumwinginga ngo areke
umujinya mu gihe bari bakiri muri ibyo mba numvise Mama Brown avuga cyane ngo,

Mama Brown-“Ayiwee! Dore Brendah ni ukuri!”

Njyewe-“Ngo? Ari hehe se?”

Nahise mpindukira ndeba inyuma vuba vuba mba mbonye koko Brendah ari kuva mu modoka
ya police, yari yambaye ipantaro nziza y’umweru nakundaga ariko muri ako kanya
ntiyari ikiri umweru uyu tuzi, yari yabaye ibyondo bisa.

Nahise nsiga abandi bose aho, niruka musanganira mu kumugeraho mbona intege
ziramucikanye angwa mu maboko,

Brendah-“Nelson! Mbabarira”

Ooooh! My God nabaye nkimara kumva ibyo mbura uko mbigenza, nabuze ijambo
namusubiza gusa nongeye kumva ibanga Imana yaremanye umwari yampaye ankwiye, rya
jambo rigora benshi kuvuga ariryo “Mbabarira” yarintuye akingwa mu
maboko. Naramufashe ndamukomeza ndamwitegereza maze ndamubwira,

Njyewe-“Bre! Humura ni njyewe!”

Brendah-“Oya oya weee! Ubu se koko…”

Njyewe-“Ma Bella! Mbabarira ari njye natinze kukugeraho, ntacyo nigeze menya mbere
y’igihe, byose mbimenye nonaha nari ndimo ndwana no kukugeraho”

Brendah n’amarira menshi yakomeje kumfata kwihangana nanjye bikomeza kwanga


ndamusindagiza twerekeza muri cya cyumba nari nsizemo Mama Brown, John, Aliane,
Brown ndetse na Gasongo tukigeramo,

Gasongo-“Eheee! Mwagiraga ngo ndababeshya se si ng’uyu Brendah bamuzahaje no


kugenda byamunaniye?”

Mama Brown-“Ceceka aho se nyine! Uravuga iki? Ni wowe umuzanye se urinda wacika
ururondogoro”

N’amarira menshi Brendah yitegereje abari bari aho bose maze ikiniga nacyo kibonye
ari ngombwa kiramworohera maze aravuga,

Brendah-“Gaso! Ntacyo mfite nakubwira gusa aho uzajya hose, uzavumwe kuko wandavuje
icyatumye menya Nelson nkamugabira umutima wanjye abikwiye ndetse nkamugurana byose
byiza nari mfite,

Gaso! Ni wowe nakiriye ngirango nakiriye uzavuna amaguru uwankunze, akarwanirira


urukundo agatabara aho rukomeye naho simenye ko wakomeje kwihisha inyuma ya ka gacu
twari dutegerejeho ihumure…”

Mama Brown-“Oya mwana wanjye wintera agahinda, ihangane wihogora disi ni isi isya
itanzitse”
Brendah-“Oya Mama! Ntabwo ushobora kumva ukuntu uyu Gasongo namubonye bwa mbere mu
ishusho y’intama simenye ko ari ikirura cyigendera, uwakubwira ukuntu yari
yashyashyanye ngo yizihize umunsi mukuru w’amavuko y’umwana wawe Gaju”

Mama Brown-“Nyumvira ni ukuri!Ayiga Mana!”

Brendah-“Uwo munsi ni nawo Nelson namubitsemo akabanga yibukaga ko afite


akamwenyura gusa ubu…”

Brendah yakomeje kurira nanjye kwifata biranga gusa byabaye ya marira y’umugabo
adapfa guseseka ndikomeza maze ndamubwira,

Njyewe-“Ma Bella! Ibuka rya sezerano nakugiriye tumurikiwe n’ukwezi kwaboneshaga mu


mutima wawe usesuye ibyishimo maze unkundire uwitse uwureke usanganire uwanjye
ndabizi urakira impumu yanjye”

Brendah-“Oya weee! Ntabwo bishoboka! Nelson ndabizi birarangira uyu munsi, ariko
byose Imana izabibaze Gasongo”

Brown-“Oooohlala! Ararikoze Gasongo ntiyakoze macye!”

Njyewe-“Bre! Nkundira ngusabe akanya gato k’umutuzo, nukampa ndakakirana ibiganza


byombi, numara kuruhutsa umutima untege amatwi unyumve kuko nkaraze ururimi inshuro
mirongo ngo nguhamirize ko nkiri Nelson wawe, wawundi uzishima ari uko umutima wawe
usimbiza ituze nifuza kugutura buri munsi”

Brendah-“Oya Nelson! Wari ubikwiye ariko byose binshitse nkikurindiye, mbega isi
nisanzemo wee!”

Aliane-“Ihangane Bre! Nonese koko abo bahanya bagufashe ku ngufu? Dorlene se ari
hehe?”

Brendah-“Alia! Icecekere mwana w’umukobwa, ibyo wabimubariza aho aryamye ku gitanda


kwa muganga”

Aho twari turi abari bahari bakomezaga kubaza Brendah uko byagenze ariko nawe
agakomeza kurira cyane, muri ako kanya nanjye nta kindi nari nsigaje gukora kitari
uguhoza uwankunze byibuze ngashyigikira umutima wampumurije igihe nari nzi ko byose
bigiye nk’umwijima wimukira urumuri niko gutera intambwe mufata ibiganza birarenga
muryamisha mu gituza maze hashize akanya koko aratuza maze ndamubwira,

Njyewe-“Bre! Ndakwinginze tuza umutima ndahari kubwawe, igihe uzaba umbona imbere
yawe uzamenye ko nkiri wa wundi waje agusanga ukamwakirana ibiganza byombi”

Brendah-“Nelson! Nahoraga mbiharanira ariko ubu simbikwiye”

Njyewe-“Bre! Nubwo bwose ariko bimeze ariko nkundira wemere ko narahiriye ko aho
kugira ngo ushavure nzandavura, ni ukuri byemere icyo nicyo navukiye”

Brendah-“Nelson! Ntabwo bigikunze kuko…”

Njyewe-“Mbwira nguteze yombi gihozo! Kandi ndakwinginze unkundire ureke guhogora”

Brendah-“Ahwiiii! Ejo ubwo hari mu masaha ya saa tatu z’umugoroba nagiye kubona
mbona numero ntazi irampamagaye, ngikanda yes ngo nshyire ku gutwi numva ni
umukobwa, mu kumubaza uwo ari we nawe ati ni Dorlene,

Narikanze cyane kuko nta numero ye nagiraga nkimubaza impamvu ampamagaye ahita
ambwira ngo aranshaka cyane nanjye mubwira ko ngiye gutaha kandi ndi kumwe na Papa,
musaba ko byaba byiza tubonanye ejo mu gitondo,

Ibyo ntabwo yigeze abyemera ahubwo yarambwiye ngo basi nimurangire aho ndi aze
andebe, maze kumubwira aho ndi mu minota itanu imodoka yari ihagaze hahandi
dukorera mu kureba neza mbona koko ni Dorlene uje,

Namusanganiye vuba maze amfata ukuboko anjyana ku ruhande arambwira ati ihangane
uze kuri iriya modoka gato, kuko nari mbonye ijemo Dorlene narazamutse ndayegera
ariko numva igishyika, Dorlene yinjiyemo nanjye ninjiramo ako kanya imodoka ihita
ifatiraho twongeye kwisanga dusekwa n’abagabo aho badufungiranye niho Dorlene
yambwiriye byose ndetse ambwira ko yahamagawe n’umuntu witwa Brown!”

Brown-“Yee? Ngo Brown?”

Brendah-“Yego niko yitwaga, ngo yamubwiye ngo arashaka ko bapanga kandi ngo byari
ibanga rikomeye”

Brown-“Ntibishoboka uwo muntu koko ninde wanyiyitiriye?”

Brendah-“Humura uraza kumenya byose!”

Brown-“Nonese nako…”

Brendah-“Nk’uko Dorlene yamenyereye ibya online yakoze mu mufuka akuramo aga


telephone bari bibagiwe kutwaka maze afungura telephone atangira kunyumvisha byose
bavuganye yari yabitse, yari ijwi ry’umusore wamuhamagaye maze aramubaza ngo
umusore witwa Nelson uramuzi? Undi nawe ati ndamuzi rwose, ati ufite umukobwa
bakundana witwa Brendah? Dorlene nawe ntaho yari guhera ahakana yaremeye”

Mama Brown-“Ahwiii! Uwo muntu rwose ntabwo ari umwana wanjye Brown! Ni ukuri kose
ibyo nabihamya!”

Sangiza abandi iyi nkuru:

Episode 98: Brenda na Dorlene mu gihome, Nelson yanzuye gusubira ku ivuko

ShareTweetPinMail

Brown-“Reka reka ntabwo ari njyewe rwose ubu se koko natinyuka ngakora ibyo? Bre!
Uwo muntu ninde?”

Brendah-“Humura ndabizi ntabwo ari wowe, iyo aza kuba wowe wari kumbera inshungu
ukankura mu rwobo nari ndimo”

Mama brown-“Yooooh? Ubu se koko? Bre? Nonese byaje kugenda gute?”

Brendah-“Uwo muntu yakomeje abwira Dorlene ngo uzi icyo nagushakiraga, Dorlene ati
oya ntabwo nkizi rwose, akivuga ko atabizi uwo musore yahise amubwira ati Nelson
afite ibirori, mukanya araza kwambika impeta yemeza ako ashaka kubana na Brendah”

Sha Dorlene nta kintu cyamushimishije nkabyo ni nayompamvu yaje kundeba


igitaraganya bikarangira twisanze ahantu nka hariya”

Mama Brown-“Yoooooh! Ihangane disi Brendah wacu! Ubu se koko ndaguhoza mpereye hehe
mwo gaheka mwe?”
Brendah yakomeje kurira cyane ari nako muri njye hasimburanaga umubabaro uvanze
n’umujinya, nibazaga icyo nakorera umuntu wakoze ibyo ndamutse mufashe mu maboko
yanjye gusa byose byari bigaragiwe na Gasongo wari utwicaye imbere, Ooooh my God!
Mbega ibihe ntazibagirwa.

Nakomeje kwitegereza ma Bella Brendah maze mbonye nta kindi nakora nitsa umutima
ndamwitegereza maze ndamubwira,

Njyewe-“Bre! Koko nemerere amatwi yanjye yumve, ubwenge n’umutima byisegure ko


bagufashe ku ngufu?”

Brendah-“Ma Nelly! Naragukunze kandi nzakomeza kugukunda, ni nayo mpamvu nkwikubise


imbere ngo wemere wumve ibyambayeho, byose byari ibanga nari nkubikiye, byose byari
ikizere n’ishyaka Dorlene yarwaniriraga urukundo rwacu, gusa nuko rubaye
urudashoboka”

Mama Brown-“Ariko koko Mana yanjye ibi ni ibiki bibaye kuri Nelson? Koko nta
mukunzi w’abakundana by’ukuri”

Gasongo-“Hhhhhh! Like like! Iyo nkuru rwose ni sawa kabisa kuyisoma no kuyumva
biraryoshye! Ndabikunze weee, niba nanjye naraguze sinafashe ku ngufu mpita ntera
n’ishoti Jojo ararisama”

John-“Gaso! Urongera gukopfora ndahita ngusandaza”

Afande-“Oya rwose wikongera kwihanira nicyo tubereye hano, tuza turamuhora


turamuryoza ibyo yakoze kuko amategeko aricyo aberaho”

John yaratuje areka Gasongo maze Brendah n’agahinda kenshi akomeza kutumbwira,

Brendah-“bakitugeza aho tutazi twatunguwe no kubona uyu Gasongo aduhagaze imbere”

Gasongo-“Ngo? Utanyibutsa ko banze ko nkwakwanya vuba ngo nigendere, bariya


bashenzi gusa”

Afande-“Ceceka aho se nyine ntakwereka ikiri ku ntugu zanjye! Uko areba n’ ibikosa
bingana n’isanzure”

Gasongo-“Gira uti bingana n’urusisiro ahubwo”

Afande ntiyabyihanganiye yahise amucinya urushyi amugaruza rugagi Gasongo atangira


kubona neza ko intugu ze zitareshya nize, twese aho twari turi dukanda Like wa
mugani we.

Gasongo amaze kumurirana Afande yahise avuga,

Afande-“Wongere kuvuga urambona, komeza utubwire rata iyi dosiye yuzure”

Brendah-“Aho twari turi ibyo bigabo byaduhuriyeho maze birwanira kutwurira, Dorlene
niwe bagiyeho mbere maze bamukorera ibya mfura mbi ndeba, njyewe uwababwira uwo
bari bategereje ko ajyaho”

Njyewe-“Oya ma Bella! Ntumbwire ko nawe baku…”

Brendah-“Erega nta wundi ni Bruce Nelson!”

Njyewe-“Ngo ngo ngo Bruce?”

Brown-“Yababa weee! Uriya mushenzi na nubu yari akirekereje? Mbega isi wee! Uziko
umuhanga wo guhemuka ahora akopera koko!”

Gasongo-“Hhhhhh! Byose ni njye maze, uriya mukobwa wigize ngo azi gufatisha abantu
se ko atamenye ijwi ryanjye? Niyise Brown nzi ko…”

Ako kanya akivuga gutyo kwihangana byaranze mba ndamusimbukiye mufata mu ishingu
atangira gusakuza Afande amunkuraho,

Afande-“Oya kwihanira rwose mwikomeze kwihanira ntabwo ari byo, yego urababaye
ariko komera udateza ibindi bibazo kandi wageze mu maboko yacu”

Njyewe-“Nta bibazo biruta ibyo uyu mushenzi gatindi Gasongo ankoreye! Mundeke ariko
nihorere”

Gasongo-“Hhhhh mumureke ariko akatirwe burundu njye nipfire n’ubundi ko nanjye


ntacyo nsigaje!”

Mama Brown-“Cyakora byo nta kindi ukwiye, si ntabwo nari narakabonye uwapfuye
ahagaze! Koko umuntu aragenda akaba ikihebe akaba icyohe ntagire n’umutima koko?”

John-“Mawu! Byihorere njye narumiwe, gusa mbabajwe nuyu mwana uzize iyi nyanga
birama, Gaso! Uzagende ubone, uzangare nkuvumye ntari so”

Gasongo-“Hhhhhh! Like like kabisa! Ibyo muvuga ntacyo bimbwiye, ahubwo niba Bruce
yabikoze neza niba yabikoze nabi simbizi gusa nta cyanshimisha nko kubona inda ya
Brendah ingana niya Martin ariko yo itarimo byeri ahubwo irimo umwana wa Bruce”

John-“Ariko Afande koko muremeye Gasongo atwivuge tumureba koko? Niba ntacyo
mushoboye gukora mutubwire tubyikorere”

Afande-“Oya rwose nanjye nubwo mpura n’ibyaha bitandukanye ariko uyu we nanjye
yarenze abo nafashe nkanafunga! Koko habe no gusaba imbabazi?”

John-“Afande! Namwe turabyizeye mugiye kumuha igihano kiruta icyo abandi babonye”

Afande-“Ariko se ubundi wa mugani ndamuha ikihe gihano ko mbona…”

Gasongo-“Mumpe igihano cyo gutaha nkajya kurera umwana Jojo atwite! Rwose ni ukuri
ndahangayitse ntabwo mwabyumva”

Gasongo yakomeje kuvuga amangambure aho nari nshigatiye Brendah waririraga mu


gituza cyanjye mbona hari imodoka iparitse hanze aho twari turi, maze Brendah ahita
avuga cyane,

Brendah-“Niwe disi! Yoooh! Ubu se koko nawe baramuzanye?”

Aliane-“Inde se? Bre! Dorlene se?”

Aliane yahise yiruka asanganira imodoka maze bagifungura umuryango tubona hasohotse
umu Afande mukuru n’abamurinze, hashize akanya tubona havuyemo na Dorlene
baramusindagiza bamuzana aho twari turi agikubita amaso Brendah ibintu biba ibindi,
amarira aba menshi.

Twakomeje kwifata ari nako byari ibitwenge kuri Gasongo maze hashize akanya wa mu
Police Afande mukuru asanze ari kubaza Gasongo ahita amushyira imbere,

Afande-“Jya imbere tugende se nyine, wowe kuzava aho wijyanye bizakugora”

Gasongo-“Oya rwose mumbabarire ntahe njye kurera umwana Jojo atwite”


Mama Brown-“Mumutware uwo mugome mubi gusa”

Brown-“Genda wumve icyo nakurushije sha uzaribwe n’imperi wishimishe ibati, urye
rimwe nubwo nabyo bitagukwiye!”

Njyewe-“Gaso! Sinakwangaga, iyo nzira ni wowe wayiharuriye, wenda nugerayo uzatuza


ubone ko nakwizeye nk’umwana twakuranye ariko ukankorera mu kebo k’abagambanyi,
nubwo ugiye ariko unsenyeye umuryango usiga wangije urubuto rwashibutse kuri njye
gusa ugende uzi ko rutazuma uzaririra mu maso ye kandi usaze ugambanirwa”

Gasongo-“Koko mwambabariye!”

Afande-“Ninde se wakubwiye ko imbabazi zikuraho ibihano? Njya imbere se nyine!”

Gasongo-“Basi mureke mbanze…”

Gasongo bamutwaye amaguru adakora hasi, twe dusigara duhoza abaziranenge bamaze
gutuza Afande mukuru wari uzanye Dorlene aba abwiye abo bari bazanye,

We-“Nonese ko nshimye uriya musore bamujyanye aba koko tubafunge bagihungabanye?”

Njyewe-“Ngo? Ibyo muvuga ni ibiki Afande?”

Afande-“Hano twe turi mu kazi kacu, ibyo bindi ntabwo bibareba”

John-“Muravuga gufunga bande se Nyakubahwa Afande?””

Afande-“Aba bakobwa!”

Afande akivuga gutyo twese twarikanze maze tumuhurizaho ibibazo byose twari dufite
abura na kimwe asubiza, mu gihe tukibyibazaho, Brendah ahita avuga,

Brendah-“Nelson! Ihangane rwose ngende, nabikoze nitabara”

Njyewe-“Ngo? Ibyo uvuga ni ibiki ma Bella?”

Dorlene-“Nanjye rwose nabikoze kandi ntacyo nicuza, njye se nari niyanze”

Afande-“Imana ishimwe ko mwemeye icyaha mwakoze mutaruhanyije, yego namwe


mwahohotewe ariko mwihangane amategeko agomba kubahirizwa”

Njyewe-“Afande! Ibyo muvuga ntabwo mbyumva, habaye iki?”

Brendah-“Nelson! Mbabarira twakoze ibara”

Njyewe-“Irihe se? mbwira ndahangayitse Bre!”

Brendah-“Ahwiiii! Ubu se koko nako nyine…”

Dorlene-“Ariko se uratinya kumubwira iki ko Bruce twamumennye urutwe?”

Dorlene akivuga gutyo twese twarikanze burya ahacitse igikuba hacura umwijima,
Brendah yaramfashe arankomeza maze arambwira,

Brendah-“Nelson! Ba bagabo babaye bakimara gukorera ibya mfura mbi Dorlene mu gihe
bategereza Bruce ngo aze abahe umwitangirizwa kuri njye aho aziye agize ngo amfate
ndamumbwira ngo basi yihangane maze abikore tutarwanye”
Mama Brown-“Ariko Mana! Ayiwee! Nuko se disi?”

Brendah-“Ubwo yabyemeye arampambura maze mu gihe ari gukuramo ibyo yari yambaye…”

Brendah yageze aho kuvuga biranga maze amarira ayatura igituza cyanjye agapira nari
nambaye karatoha,

Dorlene-“Bre! Bivuge ariko! Wamukubise igiti cyari kiri mu kizu twari turimo mo
yikubita hasi, umaze kumpambura mwivurizaho ubuhanda, hari ikindi?”

Mama Brown-“Ahwiiiii! Nonese mwamwishe?”

Dorlene-“None? Bo se ibyo badukoreye si ugupfa kabiri?”

John-“Ooooohlala! Mbega ibibazo, ubu se koko…!”

Dorlene-“Ngo ibibazo? Njye ntacyo nicuza, ariko Afande uzi gutwarwa ubusugi
n’igisambo?”

Afande-“Ndabyumva rwose murababaye ariko natwe tugomba gukurikiza amategeko, ahubwo


babambike vuba dufite izindi caisse nyinshi turimo”

Njyewe-“Afande! Koko ubu mwatinyuka mugafunga Brendah na Dorlene koko…”

Afande-“Ihangane musore! Natwe niyo mabwiriza tuba twarahawe! Cyane ko biyemerera


icyaha, bagomba guhorwa ibyo bakoze rero!  Ahubwo twatinze, umva sha! Mubambike
tubajyane vuba”

Bose-“Yes Sir!”

Njyewe-“Afande! Koko mwambariye koko mukumva agahinda aba bana batewe n’ibyo
bakorewe?”

Afande-“Aca yvo petit! Ngo nuko ari umugore wowe se? Niba ari wowe wamushutse ngo
aguhorere wibeshye, umenye ko n’iyo Dosiye tuyifite”

Njyewe-“Afande! Rwose uriya musore yageze ubuzima bwanjye intorezo, avuye muri
gereza vuba nyuma yo gushaka kumpitana Imana igakinga ukuboko, rwose mwumve Brendah
na Dorlene mubareke uriya musore niwe wizize”

Afande-“Umva yewe! Urivugira ariko? Ahubwo ngo bene uriya musore bavuye ku bitaro
baje hano, reka aba bakobwa tubahungishe batabatura umujinya ibintu bikaba ibindi”

Ako kanya amaso yanjye yabonye bafata ma Boo Brendah wawundi nasanze akansanganira
akitsamura nkamwikiriza akemera akangaragira bamwambika ya shene iryana, ndetse na
Dorlene baramwambika ako kanya bahita badusohora nkomeza kumufata ibiganza tugeze
hanze,

Afande-“Nawe ushaka kujyana nabo?”

Njyewe-“Afande! Koko mwababariye aba bana b’abakobwa ko bariya baguye mu mwobo


bicukuriye?”

Afande-“Ahubwo gira vuba uvuge ayanyuma”

Nakomeje gutakamba ariko byose ntacyo byari kumara, uko navugaga bambwiraga ko
nsigaje iminota micye, n’ikiniga kinshi nafashe Brendah ibiganza maze nawe
aranyitegereza mu maso,
Njyewe-“Ma Bella! Nubwo wajya mu gihome, nubwo bisa n’inzozi kuri njye gusa
ntuzigere wibagirwa ko ngukunda, nagukunze ndetse nzagukunda”

Brendah-“Ma Nelly! Nanjye ndagukunda cyane! Nzemera nzire uru ariko ntapfanye
agahinda! Nubwo nivunnye umwanzi w’urukundo ntabigambiriye ariko ntabwo nzabyicuza
yewe nzemera nsaziremo ariko ntasajishijwe n’umugome w’umugambanyi”

Njyewe-“Ma Bella!”

Brendah-“Karame disi rukundo narwaniriye kandi nzemera nkazira”

Njyewe-“Yooooh! Karame uramizwa amata shenge wowe nashengereraga urukundo


nkwitegeye none…”

Brendah-“Ooooh my God! Ndakumva ma Nelly!”

Njyewe-“Bella Boo! Nubwo agahinda gasobetse umutima wanjye ariko igihe cyose
uzibuka ko wavutse uzibuke ko wavukiye ibyishimo byanjye, icyo kizabe ikizere
kizatuma uzirikana ko uzasanga nkiri wa wundi, aho nzaba ndi ntabwo nzigera
mpumiriza ngo mbure isura yawe yayindi yiganza mu nzozi zanjye ndetse ntawe
uzagusimbura ngo yitwe Umutoni ngo atetere aho wateye ikigabiro

Bre! Uzibuke ko mubo nabonye bose ari wowe wenyine nategeye ikiganza ngo ankarabye
akanyuhagira umubiri wose atabanje kubaza ndetse akabikora atitaye ko isoko
idudubiza urukundo izakama muri we nkagira umwuma”

Brendah-“Mana wee! Nelson koko nkore iki ko nibutse byose?”

Njyewe-“Humura ndahari kandi nzaba mpari ibihe byose! Ibi biganza bicigatiye wowe
kandi ntabwo nzarekuza, uzasanga nkiri wa wundi”

Brendah yagize ngo avuge imodoka iba isubiye inyuma Afande ahita aza adusanga maze
aravuga,

Afande-“Niba mutasezeranyeho mwasibye!”

Akivuga gutyo koko yashyize Brendah imbere ndwanirira kumukurikira ariko abandi
bansubiza inyuma nabi John aramfata arankomeza umutima ucura umwijima amarira
atemba ajya munda.

Imodoka imaze kurenga nyitegereza negereye hirya maze nicara hasi ntangira kwiyanga
ibi byo kwihaga, koko ntacyo numvaga nsigaranye,

John-“Ihangane Nelson! Rwose ibikubayeho birababaje ariko nta kundi mu buzima


bibaho”

Njyewe-“Oya John! Mbabarira ureke kumbwira ko ari ubuzima, ubu se nsigaye hehe?
Niba ari ibi twita ubuzima ndumva ubwanjye bushatse bwagarukira aha”

Mama Brown-“Oya se kandi mwana wanjye wivuga gutyo, ubu se njye mba naravuze iki?
Sinabayeho? Nawe uzabaho, ahubwo ihangane dusindagire dutahe”

Njyewe-“Mama! Wowe n’umuryango wawe mwarakoze cyane kuba mwaratwitayeho mukatubera


ababyeyi mukatugerera mu kebo mwagereyemo abo mwibarutse, ntabwo nzibagirwa ko
mwadukoreye byose ngo tuzakunde duhirwe none dore aho guhirwa uwo twakuranye ansize
mu butayu n’iriba navomagaho umutuzo rikamye ndireba”

Brown-“Ihangane Nelson! Bibaho nanjye aho nagarukiye urahazi”


Njyewe-“Bro! Ntako mutagize aho bigeze umwanzuro ndawufashe”

John-“Ngo umwanzuro urawufashe?”

Njyewe-“Yego rwose! Ndandaye nsubiye iwacu mu cyaro kwa Sogokuru na Nyogokuru,


n’ubundi iyo ngumayo ntabwo nari gutambuka ngo ngere aha ndi kubona iherezo
ry’inzira nasubira inyuma nkabura umusare wanyambukije za nyanja zose, reka ngende
nkeneye kubaho ubuzima bushya, ngiye kubaka amateka nsibe aya nambariyemo ibicocero
narambaye inkindi”

John-“Oya se kandi! Ngo ugiye gusubira mu cyaro?”

Brown-“Oya Bro! Wifata umwanzuro nk’uwo, tuzakomeza tugufashe kandi erega uri
mukuru wo kubaka ubuzima ndetse ukihanganira ibibazo”

Njyewe-“Ibyo ndabyumva Brown! Kuba ndi mukuru wo gufata umwanzuro uwanjye ni uyu,
John warakoze cyane, ntako utagize ngo udufumbatize, Imana izaguhe umugisha kandi
uzatunge utunganirwe n’uwo uzibaruka”

Mama Brown-“Yooooh! Nelson! Koko uragiye?”

John-“Nelson! Ongera wibuke ibanga ritumye ibi byose biba!”

Njyewe-“Oya rwose ntabwo nakwibuka ngo nanibuke ko nzize gusa nawe, rwose n’umwanya
Gasongo yanzizaga Brown awusigaremo, naho njyewe mfashe umwanzuro udakuka ndagiye
muzanyumvire ibya Brendah, nzagaruka kumutura agahinda umunsi ntazi”

John-“Nelson! Niba koko ufashe umwanzu nta kundi twabigenza reka noneho tujye mu
rugo ufate ibintu tujyane nkugeze aho nagukuye ngusubize n’abakumpaye”

Mama Brown-“Nanjye ntimunsiga, hari icyo nshaka kumenya”

Aliane-“Nelson! Koko urumva wajya aho ntazi? Nanjye turajyana”

Brown we ntiyigeze agira icyo avuga yaradukurikiye twinjira mu modoka njya gufata
utwangushye ngo nerekeze ku ivuko…………………………

Episode 99: Nelson mu kugera ku ivuko atunguwe bikomeye no kuhahurira na Mama we

ShareTweetPinMail

Imodoka yarahagurutse umuriro uba mwinshi, mu nzira ntawavugaga ahubwo twese


twagenda ibitekerezo biri iyo, kuri njye nta yindi nzira nabonaga atari igana iwacu
ku ivuko gusa nusubiza ibihe inyuma nkibuka aho nsize Ma Bella umutima ugasubira
kure.

Twageze mu rugo, John araparika mvamo maze nabo barankuriki tukigera ku muryango
w’inzu,

Gaju-“Ayiweee! Ko muza mutavuga? Aho ni amahoro?”

Jojo-“Maze nari nje niruka ngo ndebe abantu baje aya masaha, ese ubu koko habaye
iki?”

Gaju-“Ko batavuga se ahubwo?”


Mama Brown-“Bana banjye mutuze byose byahindutse, ubu Nelaon aje gufata utwe ngo
agende”

Jojo-“Ayiwe! Kubera iki se kandi?”

Mama Brown-“Ni inkuru ndende! Gusa byose bibaye mu gihe twari tugitegereje ihumure
twaharaniye”

Gaju-“Ayiweee! Oya se kandi! Ibyo ni ibiki se muvuga?”

Njyewe-“Erega ibyo Mama avuga nibyo, ubu rwose ndagiye kandi nafashe umwanzuro,
ngiye gushaka ubundi buzima naburiyemo byose, ntabwo nzigera mbibagirwa kandi
nzakora byose ngo mubone ko nabaciye imbere”

John-“Nelson! Koko na nubu kwisubiraho byanze? Korera ko basi bifuza kugumana nawe
maze uhindure ingendo”

Njyewe-“Erega guhindura ingendo si ikibazo, ikibazo ni ikiri muri njye kandi


igisubizo nakibonye”

Mama Brown-“Erega ntacyo twakora, umwana ujya iwabo ntawe umutangira, reba imyenda
tugire tugende”

John-“Ariko rero amasaha aranakuze, ibyiza nuko umwana yarara akazagenda ejo”

Mama Brown-“Nari nabuze aho mbihera, Nelson! Wakwihanganye tukazaguherekeza ejo


koko?”

Brown-“Nahoze numva nshaka kubivuga, Nelson n’ubundi uragiye reka iri joro
wishimire kugumana natwe kuko riri mu majoro atazava mu mateka yacu, ejo byo umunsi
uzaba ari uwundi”

Njyewe-“Alia! Uzafate Brown nk’uko wamfashe, uzamuhe byose nk’ibyo wampaye kandi
uzamubere ikiramiro nk’uko wandamiye, nanjye nzaba mbasabira umugisha wawundi uza
ugeretse ku wundi”

Jojo-“Ese koko ibyo Nelson avuga nibyo?”

Gaju-“Umva Jojo nawe ra? Hari icyo utabona se? Ahubwo se ubu koko Nelson uragiye
uradusize twari tukigukeneye?”

Jojo-“Nonese ko duheruka mujya ku kazi mukaba muje igikuba gicika?”

Njyewe-“Jojo! Habaye byinshi gusa icyo dufite ni kimwe, nuko ngiye kandi nzagaruka
igihe ntazi, ubuzima bunyerekeje iyi nzira kandi muzansabire impire”

John-“Nelson! Basi se uremera utahe ejo ko ureba amasaha akuze?”

Mama Brown- “Rwose amasaha arakuze kandi ntawafata urugendo ijoro riguye, reka
ugende ejo mwana wanjye”

Njyewe-“Nta kibazo Mama! Ikizima n’uko ejo nzagenda kandi umwanzuro wanjye ukaba
uyu!”

John-“Nanjye nagusezeranyije ko nzakugeza aho wavuye, umunsi Sogokuru na Nyogokuru


bawe nzi mu migani bakureka ngo tujyane bari bazi ko uzanagaruka, ni nayo mpamvu
rero nifuza ko wagaruka ubasanga mbabwira ko ari njye twari turikumwe”
Njyewe-“Murakoze John!”

Mama Brown-“Jojo! Umva nkubwire!”

Mama Brown yajyanye Jojo na Gaju ku ruhande ababwira ibyo ntumvaga nanjye mpitira
mu cyumba ngo nzinge utwangushye ejo nari kuzajyana, maze akanya ngezeyo nahise
numva urugi rufungutse mpindukiye mbona ni Gaju n’agahinda kenshi ahita ambwira,

Gaju-“Uuuuuuh! Ese wari uri serieux Nelson?”

Njyewe-“Gaju! Nonese wari uzi ko ndi kubeshya? Ndagiye da!”

Gaju-“Nonese ugiye kubera ibyabaye? Reka basi niba hari icyo twakora tugikore ariko
ureke kugenda”

Njyewe-“Gaju! Humura byose ntacyo mbikorera, amahirwe mwatugiriye niyo atumye ibi
byose uzi biba, reka ngende rero kuko amahirwe atari masa ntawe uterera umusozi
atagaragiwe n’amateka”

Gaju-“Ayiwee! Nonese ibyo bambwiye hariya hanze nibyo?”

Njyewe-“Rwose niba ari ibimaze kuba byo nibyo! Kandi wihangane ibyabaye nta ruhare
nigeze mbigiramo, ntabwo nari nzi ko uyu munsi uzagera ngafata umwanzuro nk’uyu”

Gaju-“Igendere disi! Tuzagukumbura, byose nabimenye ntabwo nari nzi ko nakunze


akazazicamo, basi reka ngufashe kuzinga utwangushye kandi ejo tuzajyana wenda
nongere kubona Sogokuru na Nyogokuru”

Njyewe-“Urakoze cyane Gaju!”

Gaju yatangiye kumfasha kuzinga byose ari nako tuganira byinshi, byari agahinda
kuri njye ndetse byari umubabaro mwinshi kuri we, tumaze kuzinga byose twarasohotse
maze tujya muri salon tumaze kuva ku meza turasezerana tujya kuryama.

Iryo joro nkubwiye ko nigeze nsinzira naba mbeshye, natoye agatotsi mu rukerera
maze ngikanguka njya kwitegura mvuyeyo nshyira igikapu ku rutugu ndasohoka ngeze
muri salon nsanga bose bahari, maze nsezera Jojo, Mireille, Betty n’Isaro ako kanya
turasohoka twerekera muri Parking twinjira mu modoka dufata umuhanda ujya ku
Gisenyi.

Mu modoka nta byinshi twavugaga gusa nababwiraga kuzansezereraho buri umwe wese
wamenye, nabo ntibareka kunsaba guhindura inzira ngo nisubire ku cyemezo nafashe,
ibintu bitari gushoboka.

Twatangiye gusatira umujyi wa Gisenyi maze ntangira nanjye kwibuka isoko ya byose,
dukase rya koni John ahita avuga,

John-“Eeeeh! Mwihangane nshe mu rugo ndebe ko nahindura imyenda ndarambiranye, uzi


ko iyi imaze kumbaho indangamuntu?”

Gaju-“Ariko nta n’ikibazo pe! Ushatse wagenda wiyambariye gutyo!”

Mama Brown-“Gaju! Mureke umwana wa Data abohoke, wenda inzira agiyemo azayigaruka
akenyeye, hari ikitwihutisha se?”

John-“Ahubwo reka nkatire aha uriya muhanda w’imbere uba urimo abantu benshi”

Tumaze gukata uwo muhanda haciyemo nk’iminota makumyabiri duhinguka kwa John maze
tugikanda ihoni umuzamu akingura vuba turinjira nk’ibisanzwe Madame John aza
kudusanganira.

Twaramwishimiye maze twinjira muri salon tukicara John aba aravuze,

John-“Reka noneho njye muri douche maze nitegutegure duherekeze uyu musore wacu!”

Madame John-“Ngo wambare ujye hehe?”

John-“Reka yewe ubu nari nyuze hano ngo mpindure imyenda, wari uzi ibyatubayeho?”

Madame John-“Ni ibiki se kandi bituma urara amajoro utageze aha? Maze
naranarakaye!”

John-“Ihangane nanjye si njye, nari ndi kurwanira ishyaka umwana mbwirwa ko asa
nanjye!”

Madame John-“Ngo? Inde se? ariko abagabo weee! Ubu watinze iyo uri mu rubanza
rw’umugore mwabyaranye?”

John-“Iyaba wari uzi umugore mvuga! Nako reka njye koga!”

Madame John-“Ntaho ujya di! Ugomba kumbwira uwo ari we ndetse ukambwira n’uwo mwana
uwo ari we”

John-“Reka ndeka ibindi uzabimenya ngarutse, ubundi se urabimenya ngo bigende gute?
Reka nigire koga kandi ubifate uko ubishaka urukundo nagukunze ni urwo mu buto,
niba naragukundiye ibyo utazi fata inzira ujye iwanyu”

Madame John-“Eeeeh! Ni uko umbwiye? Urambiye ngo mfate inzira njye iwacu? Wanga no
kumbwira ibyo ngusabye? Ok! Reka nze n’ubundi mfate inzira ngende, ko nari niteguye
se?”

John-“Ngo? Mbega mbega weee burya bwose twabanaga witegura kugenda?”

Madame John-“None? Ubu se navuga ko mbana n’umugabo tutaryamana? Ahari wenda wowe
ujya mu ndaya”

Mama Brown-“Ibi ni iki ra?”

Madame John-“Urambaza umbaza iki ko wasanga aba yakurayeho? Ndabizi mwaje hano
cyera kandi mwanyirukanaga igitaraganya nzira kuba narabyaye utandi mu maboko ubu”

John-“Wowe se nturiyo?”

Madame John-“Kuko nakurayeho se? Byo ndabyemera ariko ntiwaza kunsuzuguza abandi
bagore, wenda ibi ni ukugira ngo unyereke ko atari njye mugore ubaho njyenyine gusa
ngusanga nakwerekaga ko uri amateka nzajya mpora nibuka, akaba ari nayo mpamvu naje
ngusanga

Ubu se nanjye nzabikwereke? Cyangwa uzi ko ari wowe mugabo wenyine ubaho Mana
yanjye we!”

Madame John yahise ahindukira vuba adusiga aho agaruka afite igikapu John arikanga
ahita avuga,

John-“Dore ishyano re! uyu mugore ni gati iki?”

Madame John-“Harya twarasezeranye? Ni iki cyemeza ko ndi umugore wawe?”


John-“Urakoze cyane! Nanjye icyo kibazo nahoraga nkibaza, gusa uramutse ufashe
inzira ukagenda sinazongera kukubaza umwana watumye nemera kukumva”

Madame John-“Hhhhhh! Cyeretse niba ari uyu muzanye?”

Brown-“Oya ntabwo ari njye”

Madame John-“Ni wowe mvuze se? Nivugiye uriya musore wundi! Ariko disi yagize
impuhwe zirenze izo nifuzaga kuri John niba ari uko yitiranwa n’umwana wanjye
sinzi, nako reka nigendere! Nanubu ndacyibaza icyo ndicyo hano”

John-“Shyuhuhu! Genda! N’ubundi kubaho njyenyine nari mbimenyereye! Fata inzira


rwose”

Mama Brown-“Oya John! Ubu se koko watinyuka ugatuma umugore wawe agenda kuko
atakwereka uwo mwabyaranye? Nonese ubundi harya ngo yitiranwa na Nelson?”

Madame John-“Aka ni agasuzuguro ubwo uje kumvugiraho rero! Reka nigendere”

Ako kanya Madame Jon yahise asohoka nk’iya gatera adusiga aho amaze kugenda John
ahita avuga,

John-“Mumureke agende agatinze kazaza ugategereza wihanganye!”

Mama Brown-“Ariko ndabona nta n’impamvu yo kuba yagenda! Nonese ubu agiye bikwiye?”

John-“Si nk’ibyo byose se? N’ubundi nari narabuze aho muhera, reka noge twigendere”

Ako kanya John yahise aducaho maze ajya koga, aho twasigaye twibazaga ikigiye
gukurikiraho gusa ntacyo twigeze tubona John yarangije kwitegura dufata umuhanda
ujya iwacu.

Twarenze umugi dufata umuhanda w’igitaka twacagamo twagera mu nzira tugaparika


tukamanura akavumbi tukongera tugafata umuhanda, twageze hahandi muri ka ga centre
nahuriyemo na John umunsi uciye ikibu.

Tukigerayo twavuyemo abantu baza gushungera imodoka bareba na Puraki ihoni rivuze
bose bakwira imishwaro.

Ibyo byose byanyibukije byose Sogokuru yatubwiye igihe atubwira ukuntu Shebuja
yazaga kumusura, nkibitekereza,

John-“Ko udasohoka se Nelson? Wisubyeho dusubire i Kigali cyangwa uraza kwibera ku


Gisenyi ubanze usubize ubwenge ku kugihe?”

Njyewe-“Eeeeh! Ese mwavuyemo? Yampeye inka! Uzi ko negamye ngasinzira?”

Nahise mvamo maze tugeze hanze John atambika hirya twe tuguma aho hashize akanya
nitegereza ikirere cy’iwacu mba mbonye abakarani biruka bajya aho John yari yinjiye
ibintu bitangira kunyobera.

Hashize akanya basohoha bikoreye, ngaho umuceri, umunyu, akawunga nkunda n’ibindi,
aza abari inyuma akitugerayo ahita avuga,

John-“Noneho twagenda?”

Mama Brown-“Oya! Harya Nelson! Hano hafi ni hehe bacuruza agapfundikiye?”

Njyewe-“Eeeh! Ushaka kubagurira se? Nari nzi ko nabagurira urwa bitoki, niko keza
hano ni mu cyaro niko kamirika”

John-“Oya muhumure ntumye igaziye hariya, ahubwo Nelson najye imbere tugende”

Gaju-“Reka njye imbere erega nanjye ndahazi!”

Brown-“Ko mbona mwurira umusozi se ahubwo?”

John-“Aha se niho muca?”

Njyewe-“Yego niho duca! Bariya bakarani bose ni abana twakuranye buriya bambonye
baramenya”

Twarazamutse twurira umusozi nako namwe murahazi, tumaze kurenga ishyamba rya
kabiri John aba arikanze,

John-“Uuuuuuh! Dore ishyano re! Uriya mugore se kandi ageze ino ate?”

Akibivuga twese twarahindukiye duhanga amaso umugore wari uri imbere yacu nibwo
twabonye neza ko ari umugore wa John wari umaze kudusiga mu rugo maze dukomeza
kugenda tumusanga nawe yifata mu mayunguyungu tumugezeho ahita avugira ku
karubanda,

Madame John-“Erega mwese murashoreranye muraje? Murankurikira se munza inyuma


kubera iki?”

Mama Brown-“Reka ntawe ugukurikiye, ko turi mu nzira twigendera se kandi…”

Madame John-“Ceceka aho se nyine! Bariya bakarani se nabo ni abanyu?”

Aliane-“Ni abacu kandi rwose ntabwo twari tuzi ko uri muri izi nzira”

Gaju-“Ahubwo se ubundi iyo utubwira ko utaha aha ntitwari kuzana?”

Madame John-“Umva yewe! Ninde wababwiye se ko nabuze ticket inzana inaha? Ahubwo
mujye imbere mujye iyo mujya ndaza inyuma yanyu!”

John-“Ariko noneho narumiwe, ibyo nabyo, twigendere”

Twahise dufata inzira dukomeza kuzamuka, turenze ishyamba rya kane John aba
atangiye kugenda buhoro,

Mama Brown-“Uuuuuuh! Ko utangiye kugenda buhoro se urananiwe?”

John-“Oya ntabwo naniwe, ahubwo aho tujya ni hehe?”

Njyewe-“Mwihangane tugiye kugerayo! Urabona hariya ku giti cya Avoka cyagandaye?”

John-“Ndahabona!”

Njyewe-“Ni aho rwose”

John-“Inka yanjye! Koko se? Ibi ni ibiki se kandi?”

Njyewe-“Ko mwikanze se bigenze gute?”

John-“Nyine…ariko ubundi nako aha tugiye ndahazi”

Mama Brown-“Oya tugende rwose nanjye hari icyo nshaka kumenya, ni naho ibanga
ryambunzemo riganje”

Njyewe-“Ibyo numva ni ibiki ra?”

Aho kugira ngo bansubize bakomeje kugenda maze tukigera munsi y’urugo Sogokuru wari
uri gutemurura ikigunda aba arataratse yivuga imyato,

Sogokuru-“Yampaye inka Nganji nkamira Nulisoni! Niko ibyo mbona nibyo cyangwa ni
ay’ubusaza?”

Mama Brown-“Oya ntabwo urota Muze! Ni twebwe rwose!”

Sogokuru-“Nuliso! Ni mwebwe mbona? Mutambuke rwose murisanga”

Twese twasanze Sogokuru turamuhobera byadutwaye iminota namwe murabizi uko abasaza
n’abakecuru bahoberana, akigera kuri John aba arikanze,

Sogokuru-“Yampaye inka Data! Niko se kandi ibi ni iki?”

John-“Muze! Ni njyewe rwose! Ni njye mukwe wawe wasize igisabo ngasiga uruhinja,
gusa mbere ya byose mbabarira”

Twese-“Ngo?”

Sogokuru-“Unyibukije Nganji! Tambuka urisanga mukwe uganje! Erega nari nzi ko


uzagaruka ndetse ukazana n’umuhungu wawe!”

Mama Brown-“Ambaa! Si ngaho! Mbivuga!”

Njyewe-“Sogoku! Umuhungu wa John uvuga ni inde?”

Nkivuga gutyo ako kanya Madame John yahise ahinguka hepfo yacu maze induru ayiha
umunwa Kaka wari uhingutse mu ruhavu ajugunya akabando,

Kaka-“Ayiwee! Dore Mama Nulisoni! Ayigaa Data ndabigira nte?”

Njyewe-“Ngo? Ibyo numva ni ibiki? Ngo Mama nde? …………………………………………

Episode 100: John abaye Papa Nelson! Martin agobotse Dovine uri kugendera mu kagare

ShareTweetPinMail

Sogokuru- “Oya ni we rwose rwose! Tambuka unsanga, Yuuuuuuh! Uraho urakoma Kabalira


tujya gutaha kakavuka kakitwa Nulisoni?”

Njyewe- “Inka nagabiwe na Mvuyekure wa mushagizi? Ibyo ni ibiki uvuga se Sogoku?”

Sogokuru- “Iyo nka uvuga se si yo nari ndi gucira icyarire!”

Njyewe- “Uuuuuh! Iya Mvuyekure se?”

Sogokuru- “Niyo rwose! Ni ya yindi waragiraga cyera!”

Njyewe- “Ya sine y’igaju? Ko numva se kandi ari amayobera? Ndagira nte ra? Ibyo
maze kumva Mukanya se byo ni ibiki?”

Sogokuru- “Ibiki se mwana wanjye?”

Njyewe- “Ngo Mama? Uwo muvuga ni inde?”

Kaka- “Nuliso! Dore ni uriya?”

Kaka yavuze antungira urutoki Madame John ndikanga ngize ngo mvuge Sogokuru ahita
antanga,

Sogokuru- “Oya ni we Kilisitina nabyaye ari umwe nawe akakubyara”

Njyewe- “Ngo? Uyu niwe Mama?”

Madame John- “Oya wee! Kandi narabiketse! Ubu se koko uyu ni Nelson nasize ari
uruhinja?”

Njyewe- “Ngo? Oya ntabwo mbyumva! Ni wowe Mama se numvaga mu mateka?”

Mama Brown- “Oya! Oya rwose Niwe nanjye ibyo Muzehe yavuze nabyumvise ntabwo
byanciye mu mwatwi”

Njyewe- “Ooooh my God! Ubu se koko nerekeze hehe?”

Kaka- “Oya se kandi! Wajya hehe se ubonye uwakwibarutse, ugize amahirwe aje ari
kumwe na So!”

Njyewe- “Ariko se koko ibyo muvuga ni ukuri?”

Sogokuru- “Nkurahiye Karamizi ka mushi sinkubeshya! Uyu ni so, uyu ni nyoko!”

Njyewe- “Ntibishoboka! Koko se John ni Data?”

John- “Nelson! Nahise mbyibwira mwana wanjye! Ngitambika inzira iza hano nibutse
byose”

Mama Brown- “Wibutse ko wazanaga na Data se?”

John- “Nta kubeshya rwose urabizi ko yaje hano cyera”

Sogokuru- “Ndabiyobewe se siho waboneye umukobwa wanjye maze ukamukunda kakahava?”

John- “Rwose ntabwo wibeshya!”

Mama Brown- “Ibi ni ibiki se kandi? Mana wee! John burya nakwitiranyaga uri ingenzi
mu ntwari za data?”

John- “Oya ntuzongere kunyitiranya ukundi, nakumenye bugicya ngusanganiza za mpuwe


za Data! Gusa icyo ntari nzi ni uko Nelson wakuye ku muhanda wamenye ko ari amaraso
yanjye”

Mama John- “Nanjye ntabwo nari mbizi! Iyo nza kumenya ko ari muhungu wawe byari
kuba ibindi! Ahubwo se koko ubu nkore iki ko bindenze”

Madame John ako kanya wari umaze kumenya ko ari Mama n’amarira menshi yicaye hasi
mu mbuga maze atangira kurira, Nyogokuru amusanganiza impumbya z’ababyeyi maze
aramubwira,
We- “Ihangane mwana wanjye dore wansanze usanganizwa ibisabo none dore ucigatiwe
n’ababyeyi ndetse n’uwo washyize imugogongo”

Madame John- “Mana wee! Nelson! Ni wowe koko umwana wanjye nashatse amatage
n’amatage?”

Njyewe- “None se nako ubu uri Mama?”

Madame John- “Ni ukuri uri Nelson umuhungu wanjye nasize ari uruhinja!”

Njyewe- “Oooh my God! Mama!”

Mama- “Karame mwana wanjye!

Njyewe- “Ni wowe?”

Mama– “Ni njyewe rwose, mbere ya byose mbabarira, sinzi niba hari amagambo
yasobanura uko nciye bugufi ariko undebye mu mutima wabona ko nkwiye imbabazi, ni
ukuri ntako ntagize ngo ngushake”

Njyewe- “Mama! Ibindi byose ntacyo bimbwiye! Icya mbere ni uko nkubonye”

Mama- “Mwana wanjye rwose nanjye nkabibona utakamba ngo John anyumve!”

Papa- “Nelson mwana wanjye mbabarira!”

Aliane- “Yuwiiiiiii! Mbega byiza! Ababyeyi disi bari guhamagara umwana? Nelson


singuhanagura ayo marira wihangane naguhanaguye ay’agahinda”

Aliane akivuga gutyo Papa na Mama barasanganiranye maze barahoberana numva muri
njye hari imbaraga zisutse mu zindi, numva nsendereye ibyishimo ntari narabonye
maze,

Kaka- “Yebaba Nyagasani wee! Ibi byishimo koko ndabikwiza hehe?”

Sogokuru- “Enda nanjye ngwino umpobere!”

Kaka-“Ariko uzi ko ari byo! Naherukaga kuguhobera kuri pasika!”

Sogokuru- “Ololololo! Uzi ko burya ugifite imbavu?”

Kaka- “Hhhhhh! Nazibura nte se muganji wanjye ko wiriye ukimara ngo unshimishe”

Sogokuru- “Yuuuuh! Ugize uti ngushimisha? Nabura nte se kugushimisha mugore nakunze


ko nagukuye aho utakuwe n’abandi nkakwambika ikamba ukaberwa Data akazitura gaju
ngo utahe mu rwanjye”

Kaka- “Ayiiiiiiii! Ni uko ni uko shenge ushaje ukimenya”

Mama Brown- “Ayiiiiii!”

Brown- “Ayiiiiiii!”

Mama Brown- “Oya ntabwo abasore bavuza impundu ariko!”

Brown- “None se mvuze induru?”

Aliane- “Hhhhhhh! Ariko ibyishimo ntako bisa koko! Uzi ko umuntu abura uko
yishima? Ubu se njye mvuze iki?”
Mama Brown- “Nawe vuza impundu!”

Kaka- “Oya se kandi! Ubwo se uwo mukobwa wambaye ipantalo ntiyambaye na ka


kavunamuheto?”

Twese- “Hhhhhhhh!”

Aliane- “Ahwiiii! Impavu zirandiye wee!”

Gaju- “Reka njyewe ntacyo navuga, Alia! Nawe se ngwino ungwemo twisungane! Urabona
ibintu bitabaye ibindi?”

Aliane- “Hhhhh! Yego sha!”

Aho hantu hari ibyishimo byinshi nabuze uko nshyingura mu mutima wanjye, byari
birenze ubwiza bubaho, gusa nashimishijwe cyane n’ukuntu amateka yanjye ahindutse,
mu mvugo, mu nyandiko nkongera guhamagara Mama na Papa wa mugisha ugeretse ku wundi
nagiriwe! Woooow!

Mama Brown- “Njyewe se kandi ndaba uwande?”

Brown– “Nyihoberera Mama!”

Sogokuru- “Eeeeh! Si nguwo umukobwa wa Ruti arazamuka agusanga!”

Ako kanya nahise mpindukira ndebye mbona ni Mama Gasongo ntangira kwibuka byose.

Akitugeraho yaradusuhuje maze natwe tumusuhuzanya ubwuzu ariko ku mutima byari


ibindi,

Mama Gasongo- “Ese Ese koko mumuhoberanana mwesese (adidimanga)?”

Aliane- “Ibi ni iki ra? Uyu se kandi uvuga gutya ni inde?”

Njyewe- “Alia! Uyu ni Mama Gasongo!”

Aliane-“Ngo Mama Gasongo?”

Mama Gasongo- “Ko mumumbona sese mugagatinya? Nibaba mvugaga gugutya nini njyenjye
wabyibyiteye?”

Njyewe- “Oya Mama Gaso! Rwose ihangane uzakira! Ahubwo buriya hari impamvu uyu
mukobwa yikanze!”

Sogokuru- “Inka yanjye! Ariko se wa mugani wa musore ari he ra?”

Mama Brown- “Muravuga Gasongo?”

Kaka- “Yego! Rudomoro mwamusize hehe?”

Gaju- “Hhhhh! Ngo Rudomoro!  Niwe Gasongo se?”

Mama Gasongo- “Yeyego! Ariri hehe sese koko mutatazanye?”

Njyewe- “Mama Gaso! Rudomoro wawe twageze mu mugi uramuhindura ahemukira amateka


yanjye nawe!”

Mama Gasongo- “Ayiyiwe? Ibyobyo uvuvuga nini ibibiki? Nonene sese ari hehe?”
Njyewe- “Mwihangane mwihangane tumusize mu gihome”

Mama Gasongo- “Ayiwee! Mbega ibimbayeho wee! Uzi ko inzozi namuroteye ari impamo?”

Sogokuru- “Mba ndoga Karamizi ka Mugezamacumu wa Rucakumuyanye wambyariye


uwampetse, uzi ko akize!”

Njyewe- “Uzi ko koko avuze neza?”

Gaju- “Mana wee! Arakize ni ukuri!”

Mama Gasongo- “Niba ari no gukira birorere! Ubu se kuki nkize indwara narwaye
nkibyara Gasongo ari uko numvise inkuru mbi ye?”

Mama Brown– “Ariko rero iyaba wamenya ibye wakabaye ahubwo umenya ko ari we wari
waragoretse ururimi rwawe agatuma uvuga udidimanga! Disi ihangane wa mubyeyi we!”

Mama Gasongo- “Ngaho ndebera koko iryo ngushije! Ubu se koko ko n’umugabo nitaga
uwanjye mvuye kumushyingura nzabaho nte?”

Twese-“Yooooh! Koko se?”

Mama Gasongo- “Aragiye Cyiza nubwo namubyariye ariko yarankundaga”

Twese- “Yooooh!”

Njyewe- “None se Cyiza ni inde Mama Gaso?”

Kaka- “Ko numva se uhuye n’ibyago bije bihekanye? Ngo azize iki se uwo mugabo wawe?
Ese ko tutigeze tumumenya ra?”

Mama Gasongo- “N’ubundi nkize ntabitekerezaga! Uwo Cyiza yari se wa Gasongo! Dore


yabaga iyo mu mugi! Yagiye cyera asuhutse agezeyo agumayo amaze gukira ashaka
umugore wundi njye aranyibagirwa”

Mama- “Ndabyibuka disi yajyaga aza kukureba tukiri inkumi n’ubwo wandutaga ntabwo
wampishaga”

Mama Gasongo- “Wahora niki ko nanjye byose nkibyibuka!”

Njyewe- “None se yabaga hehe Cyusa tutamenye? Ahubwo se Rudomoro aramuzi?”

Mama Gasongo- “Yabaga ku gisenyi! Rudomoro Gasongo ntiyigeze amumenya kuko


ntabishakaga”

Mama Brown- “Mbega amakosa wakoze? Ubu se basi iyo amumenya ntaba…”

Mama Gasongo- “Nanjye nicyo nicuza! Ubu rero asize abana bane, umugore we niwe
umuhitanye!”

Twese- “Yeeeh?”

Mama Brown- “Ngo amuhoye iki se nyabuna?”

Mama Gasongo- “Cyiza yirukanye umugore amuziza ko ngo yafashe umwana we nabi


akarinda aterwa inda n’umugabo umubyaye, uwo mwana nawe yahise asara, nyina nawe
aba yinaze mu modoka zimunyura hejuru”
Aliane– “Jesus! Uwo si…”

Mama Gasongo- “Oya ndacyavuga, ubwo nyine umugabo Cyiza nawe yahise yinaga mu
mugozi ngo atazabibazwa none mvuye kumushyingura ngarutse mu kazu k’uburushyi data
yanyubakiye”

Twese- “Yoooooh! Ihangane”

Njyewe- “Uzi ko Cyuza ari se wa Dovine?”

John- “Mwana wanjye nabimenye kare!”

Mama Brown- “Rwose nanjye ndabihamya! Disi ihangane ni ubuzima!”

Mama Gasongo- “None se koko Cyusa muramuzi?”

Twese twatangiye kururutsa agahinda mu mutima, maze dutangira kwibuka icyo amateka
asiga, muri ako kanya nari maze kumenya byinshi ari nabyo byabyiganiye muri njye
nkagira ikiniga kinshi nibutse ko Papa Gasongo ariwe Papa Dovine!

Twarahozanyije, maze twese twicara aho hanze twururutsa agahinda, bya


Gahuzamiryango Sogokuru arabizana ahereza Nyogokuru bayagira Mama gasongo maze
umunsi uciye ikibu,

John -“Data wambyariye uwampekeye iki gihe nicyo nategereje ngo nze mbabwire ko ya
mateka nkiyibuka!”

Sogokuru- “Oya nanjye nari nzi ko utazahera rwose! Ongera usome!”

John- “Rero bibaye amahire! Amata abyaye amavuta ku karubanda! Nareze uwo ntazi
nyamara ari amaraso yanjye, none reka njye kumurera muzi musigire ibyanjye kandi
namwe ntabwo mbasiga!”

Sogokuru- “Ngo? Ibi ni ibiki se kandi?”

Kaka- “Ngo tujyana? None se ubu koko iyo za mugi twahashobora? Ampayinka ubwo najya
nsoroma agashogoro he?”

Mama Brown- “Oya nanjye ndashaka kubitura ibyo mwadukoreye, Sogoku! Wabaniye Nganji
data nanjye sinagusiga aha! Ako gashogoro nako nzakagushakira”

Mama- “Mana wee! Ubu se koko mbigire nte? Mbega ibyishimo wee! Ubu nongeye kwitwa
umubyeyi nshigatiye uwo nibarutse?”

Kaka- “Yego mwana wanjye! Nkako ka Nulisoni”

Mama- “Mana weee! Ntacyo nabona mvuga!”

John- “Ndumva rero mwareba agakoni kuko ntabwo mbasiga! Ndetse nawe mubyeyi
ntitwagusiga muri aka gahinda ngwino ujye gusigasira ibya Cyusa”

Sogokuru- “Inka yanjye! Ibi se kandi ni ibiki?”

Sogokuru na Nyogokuru bagize ngo ni ibyo kwivugira ariko bemejwe na Mama wagiye
kubazingira utwangushye maze sogokuru afata agakoni ba bantu bari bazamutse
badutwaje Nyogokuru yari yahaye akayoga yari yahishije baba baradutwaje dusubira ku
muhanda, ibyari kutajya mu modoka tubisiga kwa Mwenzangu ku ga centre dufata inzira
tugaruka ku Gisenyi  mu byishimo byinshi.
Twageze ku Gisenyi ntangira kubana na Papa na Mama! Sogokuru nawe asaba Mama Brown
ko bajyana akajya kongera kurara izamu gusa Mama Brown yamusubije yisekera ati
ngwino aganze kwa Nganji wirahiraga, aho bigeze ni njye ugiye kukurera nk’uko
wandeze.

Hashize iminsi ibiri twajyanye na Mama Gasongo kwa muganga maze tukigerayo dusanga
amaguru yose barangije kuyakuraho, inkuru mbi itaha kuri twe gusa nta kundi byari
kugenda nyuma y’icyumweru twamutahanye mu kagare, feri ya mbere tujya kureba Ma
Bella!

Twagezeyo nanirwa kwihanga mbona yambaye iroza ndetse wa musatsi mwiza twita
amarende ntawuriho, nananiwe kumuvugisha kubera agahinda turinda dutaha, John
umubyeyi w’ibihe byose n’akabura ntikaboneke Mama bemera kubana na Dovine wankoreye
byose ndetse na barumuna be, imyaka ishira havaho umwe umwana we arakura arerwa na
Mama Gasongo.

Hari umunsi umwe twagiye gusura Martin na Ma Bella, Dorlene, Gasongo nako ni
umuryango wose, tugezeyo Martin yitegereje umwana we mwiza, na nyina mu kagare
amarira ayatura hasi, maze amuha ATM yari agifite,

Martin- “Dovi! Ntacyo narenzaho gusa mbabarira! Aha hariho amafaranga ahagije


azatuma utangira business uzashobora gucunga n’ubwo bwose uri mu kagare, Nelson,
John, mumbabarire”

Amarira yabaye menshi, nta kibabaza nko kubona, umugabo, umugore, umwana arira byo
guhogora maze turikubura turataha.

Bob- “Yebaba weee! Mbega ubuzima mbega ubuzima!”

Nelson- “Basore! Uwo ni Dovine mumaze kubona nsunitse mu kagare………………………………..

Episode 102 : Jojo azanye


umuryango we kwa Daddy, Se
amubwira icyo atari azi
Narebye imbere n’inyuma mbura umuntu, nitegereza
igipangu cyo mu rugo nari ngiye kwinjiramo nibuka
icyo kwa Brown Nelson yatubwiye mu nkuru ku mutima
nti.
Njyewe-“ Ubu se koko byashoboka ko ari ibyago natwe
byaba byatugwiririye tukaba tugiye kuzinga akarago?
Ko bo se bagize amahirwe bakagira aho berekera twe
turajya hehe? Ahaaaa! Reka ninjire da, nizereko ari
ibyuya atari amaraso! Imodoka eshanu zose? ”
Narakomeje imbere gato maze nkomanga rimwe, kabiri,
ngiye gukomanga ubwa gatatu numva ibase y’amazi
mu mutwe umubiri wose ndatetema ndetse agera no mu
nkweto ntangira kugenda njabuka ari nako abantu
benshi bari bahari bose banseka banaririmba isabukuru
nziza, ibintu byambayeho ngasusumira kubera
gutungurwa kandi ndi umuntu w’umugabo.
Nasubiye inyuma niruka banseka ngarukiye kuri ka
kamodoka kanjye kakajwanguruzo nari narateranyije
kuko ibyerekeye n’amamodoka aribyo nabayemo kuva
cyera maze ngezeyo ndahagarara ngihindukira nabonye
Jojo umukobwa Papa yakundaga cyane ndetse ari
n’umwizerwa kubera akazi yamukoreraga aza ansanga,
maze ntangira kumusaba imbabazi ngo ntibameneho
andi mazi nkitangira kuvuga numva undi muntu
umfutse mu maso.
Jojo yarasetse cyane maze ansaba gutuza maze koko
ndemera njyanwa aho ntarebaga ibyo ari byo byose
nahise menya ko ari surprise.
Tukigerayo bakomeje kuririmba Jojo akomeza kugenda
anyongorera ananserereza ngo natetemye maze mu
kumfukura mu maso,
Njyewe-“ Oooooh my God!”
Ako kanya bose bakomye amashyi mbura aho ndigitira
nabonye gateau nziza ikoze mu rufunguzo rw’imodoka
iteretse ku modoka nshya ya voiture, byabaye ibindi mu
mutima wanjye, nabuze icyo mvuga maze amarira
y’ibyishimo aba ariyo ambunga mu maso, bamaze
gutuza,
Papa-“ Iyo modoka ni iyawe muhungu wanjye !”
Njyewe-“ Yeee?”
Papa-“ Nibyo rwose! Ahubwo noneho sha ko iyo mu
mahanga no kuri za televiziyo njya mbona bakata uyu
mutsima bari kumwe nababo wowe bite? Niko ko nziko
nta ntama noroye byagenze bite sha ?”
Bose-“ Hhhhhhh !”
Bose bakomeje guseka maze bazana icyuma ngo nkate
ndeba hirya no hino mbura uwo mfata sinzi ukuntu
nabonye ka Isabella umwana muto wa Jojo
w’umukobwa wankundaga kubi, maze ndakitabaza
kankura mu isoni karaza kamfasha gukata gateau
amashyi aba menshi maze ninjira mu modoka imirabyo
iba amafoto ibyishimo biba byinshi.
Imodoka nari maze guhabwa nayivuyemo dukomereza
mu nzu ahari hateguwe buri kimwe cyose mu bitunga
umubiri, mbimburira abandi, ibirori biratangira
turasoma turacurura ndetse turarya turahaga.
Byageze hagati maze mbona hinjiye umukecuru
n’umusaza ndetse n’umugabo nako ubanza yari
umusore ukuze, bari kumwe n’umubyeyi wari wambaye
neza maze ako kanya mbona Jojo arahagurutse ajya
kubakira abazanira Papa arabasuhuza ndetse na Mama
arabishimira ibirori birakomeza, byageze aho Papa
yaka umwanya w’ijambo maze araterura aravuga,
Papa-“ Ndashimira buri wese waje hano by’umwihariko
Mama Daddy wambyariye uyu musore akaba ari
n’imfura yanjye imwe rukumbi! Ndifuza ko yatambuka
akaza akampobera nkamubwira ko namukunze,
mukunda kandi nzakomeza kumukunda kugeza gupfa”
Twese-“ Wooooow!”
Amashyi yabaye menshi maze Papa akomeza kwereka
abantu bari baje abashyitsi ahereye kuri njyewe, maze
kwicara,
Papa-“ Nyuma y’umuhungu na Nyina rero reka mbere
nako se ubu bigende gute ra? Jojo haguruka!”
Ako kanya Jojo yahise ahaguruka maze Papa
arakomeza,
Papa-“ Uyu ni umukobwa nako umugore yitwa Jojo!
Niwe umfasha buri gihe mu kazi ka buri munsi, yaba
aho njya hanze muri business ndetse no mu kazi
dukorera ino, hano turamwishimira cyane
by’umwihariko njyewe kandi koko arabikwiye kuko
tumukesha iterambere tugeraho buri munsi ,
Ntabwo yaje wenyine rero yadukoreye agashya azana
n’umuryango we! Ni bahaguruke badusuhuze”
Ba bantu Jojo yari guhaguruka akakira bahise
bahaguruka bose maze Jojo ahamagara umwana we
Isabella barabasanga bahagarara iruhande rwabo.
Jojo-“ Nkuko mubibona uyu ni Papa, Mama, Mukuru
wanjye Gaju na Brown musaza wanjye, Isabella we ni
uwo nibarutse ”
Twese-“ Wooooooow!”
Papa-“ Uuuuh! Gaju?”
Jojo-“ Yego! Gaju, Jojo, Brown. Nako mwitwa neza
rwose ni byiza ngaho mwiyicarire”
Bose baricaye Papa akomeza kwerekana abari bari aho
bose ntawe asize inyuma maze ashoje ibirori
birakomeza, Papa Jojo nawe nk’umuntu wari ugeze mu
rugo bwa mbere yahise afata ijambo.
Papa Jojo-“ Murakoze! Njye nitwa Pascal umugabo
w’igikwerere ushinjagirana isheja ko yarongoye
umukobwa wa Nganji”
Akivuga gutyo Papa yarikanze abantu bose barabibona
maze ahita avuga asa n’ufite ubwoba ibintu ntari
muziho.
Papa-“ Koko se icyo n’igisekuru cyawe cyangwa ni
ikivugo?”
Papa Jojo-“ Uuuuh! Nkubeshye nsubire gereza
yanshegeshe nkongera gushiduka ndi mu maboko
y’uwo nashatse”
Papa-“ Eeeeeh! Wivuga neza rwose urakoze! Ngaho
iyicarire!”
Papa Jojo-“ Nonese ubu mvuze iki?”
Papa-“ Oya rwose wikwigora nawe urabona ko imyaka
yanjye ingana iyawe kandi hano ni iwanjye iyicarire”
Abandi bantu bari bari aho batangiye kujujura maze
Mama ahita yegera Papa aramwongorera hashize
akanya.
Papa-“ Ngaho vuga muze erega natebyaga !”
Papa Jojo-“ Rwose njye nagirango mbashimire ko
mwatwakiriye mu muryango wanyu, twese uko turi
hano twari dufite amatsiko yo kugera hano, burya
ahantu umwana wawe yahembukiye ntawe
utakwishimira kuhataha, rero reka nifurize umuhungu
wanyu isabukuru nziza akure ajya ejuru kandi akurane
imbaraga nk’izawe azatere imbere nkawe .”
Papa-“ Nuko nuko baguhe amashyi”
Papa jojo-“ Reka nanone nanjye n’agacecuru kanjye
abana badusindagize twandare turabizeza kuzabitura
kuko mukwiye kwiturwa ubugira kabiri, murakoze kandi
twanyoye twahaze muduhe agakoni kacu dutahe ”
Papa-“ Oya rwose karibu murisanga! Nkaho ari njye
nakabituye mwe mwabyaye umukozi unkwiriye nkaba
ntera imbere buri munsi namwe ngo muranyitura? Oya
rwose!”
Mama Jojo-“ Jojo wacu rwose yabaye undi kubera
mwebwe! Ntabwo nari nziko azavamo umukobwa
ushimwa namwe rwose! Imana igira amaboko,Jojo
wanjye asigare avinvira mu modoka nkanjye ngifite
itoto? Yuuuuu! Ibyishimo nsigaye mfite si gusa ubanza
ngeze ku ndunduro”
Papa-“ Uuuuuuuh! Ibyo se kandi ni ibiki? Cyera se Jojo
yari ameze ate?”
Papa Jojo -“Oya rwose burya abagore bakunda
amagambo ntawabivamo reka twitahire!”
Mama Jojo-“ Waretse se nkababwira n’ubundi ko
byabaye …”
Papa Jojo-“ Oya! Amagambo twari twahawe rwose
yarangiye reka dutahe !”
Mama Jojo-“ Cyo re! Ahaaaaa! Reka tugende wa
mugani da !”
Abantu bose bari bari aho baratunguwe, abo kwa Jojo
barahaguruka bashyira icyemezo cyo gutaha mu
bikorwa birumvikana na Jojo yarabakurikiye ataha
ababaye cyane.
Bamaze kugenda abasigaye twakomeje kuganira no
kuryoherwa n’uwo munsi mukuru, amasaha akomeza
kwicuma ari nako ntungurwa buri kanya nyuma ku
musozo mpabwa umwanya wo kugira icyo mvuga
nk’umusore wari umaze gusoreka bagatumira
imiryango.
Nkimara guhaguruka bose bakomye amashyi
baranyishimira maze nanjye nitsa umutima ngorora
umuhogo maze ndavuga;
Njyewe-“ Mbere ya byose mbanje kubashimira ko
mwaje kwifatanya nanjye kuri uyu munsi rwose ndagira
ngo mbabwire ko nishimye bitavugwa, ndetse byarenze
igipimo cy’ibyishimo nagize kuva navuka .
Kubabwira ko nishimye niryo jambo ryari rimvunnye
umutima kuruta andi menshi andimo nkaba ngirango
nkomeze mbasabe kumba hafi nkuko mwabigenje kuva
nkiri muto kandi nanjye mbemereye kuzaba umugabo
ndetse ubutaha nk’uyu munsi ntabwo nzaba ngikatana
gateau na ka Isabella ahubwo nzaba ndi kumwe
n’umwari ubikwiye”
Nageze aho amashyi aba menshi ndikanga maze bose
bahita bahagurukira rimwe barampobera bamba
n’impano bari babikiye kubanza kugira icyo mvuga,
ibintu bikomeza kuba ibindi abari bari aho bose
batahana umunezero mwinshi nanjye nishimira
kubaherekeza.
Bakimara kugenda twagarutse mu rugo maze tukicara
muri salon Papa atangira kubura amahoro, mbona
atangiye kugenda azenguruka aho ari nako yimyoza
hashize akanya ansukira aka vin yakundaga
mukarahuri arampereza maze ndamubwira.
Njyewe-“ Urakoze Papa! Ariko se ko wakiriye nabi
abashyitsi ba Jojo hari icyo bakubangamiyeho? Njye
nabyibajijeho biranyobera ”
Papa-“ Daddy! Nkurikira gato tujye hanze nkubwire
sha !”
Ako kanya narahagurutse ndamukurikira tugeze hanze
dukomeza tugana aho ya modoka nshya y’impano
iremereye mu mateka nakiriye ntabikekaga yari iparitse
tuhageze turahagarara, maze atangira kuvuga
azenguruka nanjye mukurikira.
Papa-“ Daddy! Wasomye se wumva uko gahumura?
Soma rwose nawe ubu wakuze sha! Ariko n’ubundi
ndabizi uri umunyakabari ni ukugutera icyaka !”
Njyewe-“ Hhhhhh! Murakoze cyane!”
Papa-“ Daddy! Urabizi uri umwana w’ikinege, uri
umusore wanjye ngira ndashaka ko uzabaho neza
kuruta uko nabayeho !”
Njyewe-“ Ndabyumva Papa !”
Papa-“ Hanyuma rero ubu ndashaka kukubitsa ibanga
kandi niryo rizatuma ukura cyangwa ukagwingira ”
Njyewe-“ Ngo ibanga? Irihe se ?”
Papa-“ Ko ugira ubwoba se sha kandi byitwa ngo umaze
kuba umuntu w’umugabo ?”
Njyewe-“ Papa nuko watinze kumbwira amagambo
utigeze umbwira kandi ndi umwana wawe w’ikinege,
ubu wabona umbwiye ko utari Data !”
Papa-“ Oya humura mwana wa! Ndi So! Igihe ni iki rero
ngo umenye byose, kandi ngomba kukumenyera
amahitamo wabyemera utabyemera ”
Njyewe-“ Papa! Mbwira rwose ndakumva !”
Papa-“ Wifuza ko wambona nkennye narigeze gutunga
bigeze aha?”
Njyewe-“ Oya oya oya Papa! Ibyo rwose ntabwo
mbyifuza, habaye iki? Ko utambwira ?”
Papa-“ Wifuza kumbona se ndi mu buroko ndya
impungure ?”
Njyewe-“ Oya rwose Papa! Wibivuga rwose ntabwo
mbikwifuriza sinzanakwifuriza kuba nka Pascal wo mu
nkuru umugabo witwa Nelson yatubwiye!”
Papa-“ Wumve wumve! Sinshaka kumenya ibyo
yababwiye ahubwo tega amatwi wumve ibyo ngiye
kukubwira, uranyumva?”
Njyewe-“ Mbwira rwose ndakumva Papa !”
Papa-“ Daddy! Burya nubwo ubona isi yizengurutsa,
umuyaga ugahuha amazi agatemba ni nako ubuzima
bw’umuntu buhinduka, nakuze ndi umuhanga mu ishuri,
ndetse nabaga uwa mbere kuko mu ishuri nta
wankurikiraga.
Nakuranye n’umusore witwaga Jules twanganyaga
imyaka ndetse kandi nari muzi nawe yari anzi neza
kuko twasaga nk’abakuranye, kwiga twararushanwaga
kuburyo iyo umwe yarushaga undi byabaga ari
ishiraniro aho umwe aciye undi akahacisha umuriro”
Njyewe-“ Uuuuuh! Nonese…”
Papa-“ Ceceka se nkubwire! Iyo mbwa yitwa Jules !”
Njyewe-“ Papa! Jules uvuga si …”
Papa-“ Ceceka ariko nkubwire!
Uwo musore yaje kubona Bourse maze ijya kwiga
hanze njye ndasigara nyuma y’igihe kinini agaruka
asanga njye nicururiza biriya byuma by’amamodoka
dukomeza kubana ariko sinigeze nshirwa byakomeje
kundya buri uko duhuye nkamusuhuza iryinyo riri ku
rindi .
Mu gihe gito yahagaritse inzu mureba nanjye
ndiyandayanda ntereka indi impande ye nyuma y’igihe
asubira hanze ngo mu kazi, ubwo nanjye mba ninjiye
mubyo gucuruza ama modoka, ikintu cyaje kumbabaza
n’ukuntu imodoka ya mbere natumije ariwe wayiguze
akigaruka.”
Njyewe-“ Eeeeeh? Ubwo se si ejo bundi?”
Papa-“ Dore mbese! Ubaye iki se ko wikanga utari
wumva neza ibyo mvuga ?”
Njyewe-“ Nonese uwo Jules…”
Papa-“ Ndacyakubwira yewe!
Ubwo nyine nakomeje kumurya isataburenge kuko
yanyizeraga muha igitekerezo ko nshaka kujya kwibera
muri kimwe mu bihugu byateye imbere nkajya
ngakorerayo business !”
Njyewe-“ Eeeeh! Nonese ntitwagiyeyo nyuma
y’icyumweru ukavuga ngo ibyangombwa byacu
ntibyuzuye tugataha? Ahubwo se wa mugani ko
twagarutse twenyine Jules ari hehe?”
Papa-“ Vuga buhoro se! Ubu ari kugendera muri busi
itagira amapine ?”
Njyewe-“ Ushatse kuvuga iki se Papa?”
Papa-“ Ceceka ndacyakomeza!
Nkimubwira ko nshaka kuba hanze nawe yahise
ambwira ko yari afite uwo mugambi wo kuzajyayo maze
mubwira ko rwose nta kibazo yambwira nkamufasha
niko kumpa ibye byose nanjye ndataha ndituramira mu
gihe gito mubwira ko agomba gushaka ibyangombwa
vuba vuba kuko byose tuzasangayo narangije
kubyishyura.
Ejo bundi rero umunsi uragera ngushyira imbere na
Nyoko nawe azana umugore we twurira indege,
tugezeyo icyakurikiyeho …”
Njyewe-“ Nonese ntiwatubwiye nyine ko ibyangombwa
byacu bitemewe? Ko utambwira ariko Papa? Jules
n’umugore we basigaye hehe?”
Papa-“ Narabagambaniye babashyira muma bisi atagira
amapine, bateraho indabo Gatera ndagaruka!
Narabatanze da !”
Njyewe-“ Oya oya Papa …”
Papa-“ Suuuuu! Funga umunwa se !”
Njyewe-“ Oya oya ntawo mfunze …”
Papa-“ Uremera ko ndi So?”
Nakomeje kuba nk’utaye umutwe, mbura ayo ncira
mburara nayo mira ako kanya numva umusore
wararaga izamu aravuze.
Zamu-“ Oya nanjye rwose ndabyiyumviye!”
Papa-“ Uvuze ngo iki sha? Ngo wumvise iki?”
Zamu-“ Ibyo mwavuze byose se hari icyo ntumvaga ?”
Papa-“ Ndakwishe wowe nturaye !”
Zamu-“ Nanjye ntabwo nari nziko mfite Boss …”
Papa-“ Hagarara sha!”
Zamu-“ Eheeee! Reka nkuremo akanjye karenge”
Papa yahise yiruka asanga zamu ariko kubera ubusaza
amwereka munsi y’ikirenge n’umujinya mwinshi
akubita icupa yari afite hasi yinjira mu nzu hashize
akanya mbona asohotse yambaye urukote runini Mama
amusohoka inyuma,
Mama-“ Gate! Ugiye hehe koko iri joro?”
Papa-“ Mva inyuma wa mugore !”
Mama-“ Ariko se koko ahantu ugiye ni hehe koko
utambwira? Mbwira ndahangayitse! Oya oya ngwino
umbwire impamvu wirukanye bariya babyeyi ba Jojo!
Ntabwo nkurekura, cyangwa wari uziko …”
Papa-“ Kandi wa mugore we! Uyu mugore ntanshakaho
aka munani ra?”
Mama -“Oya n’akakenda ndagashaka! Noneho ahujya
hose turajyana ”
Papa-“ Hhhhhh! Nari nirakaje ariko nsanze bitambera,
hari umuntu unzaniye imodoka nshaka kugura reka nze
murebe ndaje gato ”
Mama-“ Ariko Mana! Gate! Uba ugirango ndakare? Ubu
se kare kose iyo umbwira ko ariho ugiye nari
kugutangira nkubaza iki? Eeeeeh! Daddy bite ko umeze
utyo ?”
Papa-“Reka umwana ararwaye yewe! Ahubwo………………
[6/14, 10:46] +250 788 650 338: Episode 101 : Nelson asezeye
Daddy , Bob na Danny.
Nelson akimara kutubwira byose ako kanya twagiye
kure mu bitekerezo birumvikana kuko yari inkuru
utashobora kubwirwa ngo ubure kuyishyingura mu
mutima ngo nigeramo inawuhindure wongere ube
mushya,
Ako kanya umu serveur yaragarutse maze yongorera
Nelson ibyo tutumvise maze ahita atubwira,
Nelson-“ Basore! Reka ngende rero kandi ibi mbabwiye
ntibizabe amasigarakicaro, muzabigendereho kuko uyo
umuyaga uhushye igiti kirahegama kandi iyo uparamiye
imodoka bisaba gufata ugakomeza”
Bob-“ Kabisa ako kantu ni inyambo !”
Nelson-“ Muzakomeze mube ingeri, mwicare
mugaragirane gutya ariko ntimuzapfe urwa Gasongo
twicaraga ansekera yarangiza agasohoka akajya
guhekenyera amenyo aho ntamubona ”
Twese-“ Nibyo rwose!”
Bob-“ Eeeeeh! Gasongo njyewe mubonye
namutiribonsa!”
Danny-“ Ariko ako kantu ndakemera foux! Ewana,
unkumbuje Gym saana”
Nelson-“ Reka mbareke ngende rero ndumva mutangiye
kuvuga iby’abasore gusa ubusore bwanyu
ntibuzahugire mu kuvuga gusa !”
Twese-“Yego Nelson!”
Njyewe-“ Urakoze cyane Nelson! Tuzishimira kuba John
na Brown na Nelson kuko ishuri wizemo ntawe
utaryigamo ngo abe isugi mu mutwe nka cya Gasongo !”
Danny-“ Nonese amaherezo ya Brendah? Gasongo se?
Uuuuh! Dorlene se we ?”
Nelson-“ Umunsi tuzongera kubonana muzamenya
byose!”
Njyewe-“ Rwose iyo nzu y’amateka nzishimira
kuyinjiramo nanone !”
Nelson yahise yikiriza maze aradusezera agana hirya
gato hashize akanya tubona agarutse asunitse Dovine
twese turamurangarira ahita azamura intoki ebyi
byabindi bamwe bita peace natwe turamwigana barinda
barenga we na Nelson.
Natwe twahise duhaguruka dusubira mu nzu hahandi
twari turi mbere tumaze kwiringanyiza mu ntebe Danny
ahita avuga;
Danny-“ Yebaba wee! Uziko ya mateka koko ari
impamo? Hari umusore twiganye muri secondaire
wigeze kubwira umukobwa yaterese akamwanaga ngo
njyana na Dovine yari umukobwa tuyoberwa ibyo ari
byo kumbi…?”
Bob-“ Hhhhhh! Nanjye nihagira unyiryaho nzamubwira
ngo twara na Dorlene yari isugi !”
Njyewe-“ Oooohlala! Aho ho urakishe kabisa! Uriya
mukobwa Dorlene njye yarambabaje cyane! Ahubwo…”
Danny-“ Icecekere sha! Uzi gusujyurwa n’umuswa
w’umujura sha !”
Njyewe-“ Ariko se ubundi biriya bishenzi iyo bijya
kugura ku biro bikareka kuzamura amavi ku nsina
zitarana?”
Bob-“ Apuuu! Biriya wenda wasanga barabifungiye no
mu mazi byo gapfa!”
Njyewe-“ Ariko wagiye uvuga witonze sha Petit! Ntabwo
uziko uri kumwe na Boss?”
Bob-“ Ihangane Boss! Rwose nabwo nari nabonye ko
icupa ryawe ryapfumutse, wowe upima nako Epimake!
Zana lound hano n’indege irashya”
Twese-“ Hhhhhh !”
Njyewe-“ Umaze gukura sha! Uziko usigaye ugura ?”
Bob-“ Kugura gusa se ba uretse mukanya Christa naza
uraba uraba ubibona!”
Njyewe-“ Uuuuuuh! Ko mbona ba bakobwa bagarutse se
kandi ?”
Bob-“ Eeeeh babandi se bari batwicaye inyuma?”
Danny-“ Baraje bongere baguhindukize urware
igicyebu! Ariko se urinda urangara Christa wawe
ntahari?”
Bob-“ Umva Danny ra? Ubwo se waca ku cyuma nako
ku cyuki udacyebutse ntube uri cya Sematama?
Ahubwo reka nze!”
Abo bakobwa bamaze kwinjira noneho baje baseka
cyane n’inyuma yacu, tugiye kubona tubona isakoshi
kuri Bob ngo baa!
Tayali ako kanya urusaku rwabo bakobwa rwaratangiye
natwe twisekera Bob wasaga n’umwana bamaze
gukarabya intoki ngo arye mbega yari yabuze uko yifata
ndetse yatitiye byo kutagira ubwoba ahubwo ari byo
gutungurwa.
Sinzi ukuntu umwe muri ba bakobwa yahindukiye
abonye isakoshi iteretse kuri Bob maze ahita yiyimira
yipfuka mu maso,
We-“ Yeeeeh! Ariko Sacha nta soni ugira?”
Sacha-“ Isoni z’iki se Cherie ?”
We-“ Uratinyuka ugatereka isakoshi k’umuntu kweri ?”
Wa mukobwa Sacha yahise ahindukira maze aho
kugirango ayifate arahaguruka araza amuha kiss ku
itama Boss arushako gutitira,
Sacha-“ Yuwiiiiii! I am sorry sha, reka basi abe ari
njyewe ukwicaraho”
Sacha yabivuze tayali yamwicaye ku bibero twese
turikanga maze Bob agiye kuvuga aragobwa kubera
amaso ye yari yahanze uwo mukobwa nshaka guseka
ariko ndifata,
Bob-“ Ngo ngo ushaka ko mba ameza uzajya wanikaho
imyenda?”
Twese-“Hhhhhhh!”
Sacha-“ Hhhhhh! Oya wirasa imbogo ntabwo igira
inyama iryoshye, rasa inkoko igarame aha byakubera!
Ahubwo reka…Rosy, Tity muze hano aba Cherie!”
Bob yatangiye gucyebaguza hirya no hino ku mutima
nti reka cya Bob bakidovine nigaramiye, bamaze
kwicara bose nkomeza kubiyegereza cyakora koko bari
beza Pe!
Sacha -“Sha njye nitwa Sacha chance Mutwenzi! Mu
rugo ni Nyarutarama twakomeje iburyo !”
Ako kanya Bob yahise atangira gukubira intoki kwa
kundi twahamagara mwari muri primaire maze twese
dusekera rimwe,
Bob-“ Nanjye nitwa Bob Benon!”
Umwe muri ba bakobwa wari ukurikiyeho nawe yahise
avuga,
We-“ Njye banyita Rosy Ruberwa !
Njyewe-“ Nanjye nitwa Daddy Rwema Delic !”
Rosy-“ Ngo Daddy Rwema Delic ?”
Njyewe-“ Yego! Ko wikanze se uranzi cyangwa
uranyitiranyije?”
Rosy-“ Reka basi mbe mbyibikiye ”
Sacha-“ Si ngaho ndabahuje !”
Danny-“ Eeeh! Harya ni njyewe ugezweho, njye rero
nitwa Danny Gabiro!”
Uwari usigaye wasaga nkaho yigirira isoni yahise
avuga,
We-“ Nanjye nitwa Tity Gakwaya !”
Bob-“ Gakwaya?”
Tity-“ Yego ni irya Papa!”
Bob-“ Ese mama!”
Bob yahamagaye serveur yakira abashyitsi bari
batugendereye mu rugo wa mugani wa Dovine ngo
batarugwamo maze dutangira kuganira,
Njye na Rost twahereye aho maze dutangira kuganira
byinshi maze mpera aho ntangira kumubaza impamvu
yikanze akinyumva,
Njyewe-“ Nonese kuki wikanze unyumvise Rosy!”
Rosy-“ Uziko nari nkuzi ntarakubona ?”
Njyewe-“ Ngo gute se kandi? Unzi hehe se?”
Rosy-“ Cyeretse niba ari uwo mwitiranwa, nonese nturi
muri Group yacu ya whatsapp ?”
Njyewe-“ Uuuuuh! Yirwa gute se kandi?”
Rosy-“ Yitwa La Familiar !”
Njyewe-“ Cyo re! Ni wowe Rosy se ukunda kwandika
cyane no gushyiraho udufoto dusekeje?”
Rosy-“ Yego sha!”
Ako kanya twarahagurutse tugwanamo bose barikanga
burya guhura n’umuntu amaso ku maso
wamuganirizaga mu nyandiko biba byiza, nanjye icyo
gihe amatsiko yashiriye mu kwitegereza Rosy ubanza
ntaho nasigaje ntarebye cyeretse mu mutima.
Bose batangiye kutubaza aho tuziranye maze tugize
ngo tuvuge ako kanya hinjira umugabo muremure
asakuza cyane yanasinze, yari yambaye nabi cyane
ndetse bigaragara ko atose byo kwigaragura,
akigeramo atangira gusuhuza abantu bose agahobera
abo atazi, ibintu byose arabivuyanga ako kanya tubona
baje ku musohora aba abaye ibamba yicara hasi
ararambya,
We-“ Mwese mundebe ndaha ndagaramye! Ariko se
ubundi muranshakaho iki ko nigaramiye hano?”
Securite-“ Sohoka se nyine, nta soni ufite ?”
We-“ Reka ninywere n’agatabi ariko ?”
Securite-“ Hano ntabwo byemewe kuhanywera itabi wa
musazi we!”
We-“ Narasaze byo! Uziko ntaho ntasariye? Nasariye I
Kigali, nsarira ku gisenyi, nsarira muri gereza aho
nsigaje gusarira ni mu kabari, mureke nsare ubu
nashiritse ubute!”
Securite-“ Vana ibisazi hano utagira uwurma nawe
akabirwara, sohoka se cyangwa nterure njugunye
hariya hanze ”
We-“ Ushaka kumpanura ku etaje ngacika amaguru ?”
Securite-“ Amaguru gusa se ko urahita unasandara!”
We-“ Hhhhhhh! Bahita bagufunga wagerayo ugasara
bakakureka ugataha nkuko byangendekeye! Ahubwo
munkope suruduwiri nzabishyura ”
Securite-“ Iki gisazi ra? Suruduwiri se hano ni muri
mukubite umwice cyangwa ubundi ninde wakubwiye ko
dukopa abasazi ?”
We-“ Mumpe rwa Gahuza rero ”
Securite-“ Ceceka aho, ngiye kgukurubana”
We-“Ok ! Niba rero mutankompye ngiye kuhituma maze
ndebe”
Uwo mugabo yavuze gutyo ari gushushura ipantaro ba
Rosy bahita bimfuka mu maso, Serveur ahita aza yiruka
amuhereza icupa rya byeri ahita amubwira,
Serveur-“ Ngaho jya kuyinywera hanze”
We-“ Hhhhhh! Kare kose?”
Uwo mugabo yahise akubita ku munwa hafi
kuyimaramo maze asohoka aririmba Mama roda iba
Mama roda, dusigara duseka,
Sacha-“ Mbega umugabo hano! Sha yasaze nabi
kabisa! Uziko yari agiye kutwereka ubugabo bwe?”
Twese-“ Hhhhhhhh!”
Tity-“ Njyewe naje nabanje imbere Imana niyo mpamvu
indinze kubibona, ahubwo se mwumvise ahantu hose
ngo yasariye?”
Rosy-“ Eeeeeh! Ariko rero gusarira ku Gisenyi ku mazi
n’umunyenga !”
Twese-“H hhhhhhh !”
Bob-“ Ahubwo se umusazi uririmba unywa bya
Gahuzamiryango mwamubonye hehe?”
Danny-“ Uriya ntabwo ari ubwa mbere mubonye hano,
ahora aza sinzi uwamubaburiyeho aka kabari”
Twese-“ Oooooohlala!”
Twakomeje kuganira byinshi amasaha akomeza
kwicuma maze Rosy ahita avuga,
Rosy-“ Sacha! Sha ndagiye! Gusa nishimye kubona
Daddy face to face !”
Sacha-“ Sibyo njya nkubwira ngo passe zanjye
ziruhukiramo!”
Ako kanya barasetse bakubitana bya bindi byabo maze
bagituza tubona Bob arikanze ahita ahaguruka mu
gutera intambwe nerekezayo amaso aho agana mbona
Christa wari umukunzi wa Bob yajugunye isakoshi hasi
yipfutse no mu maso maze Bob agize ngo atambuke
Christa ahita ayitora asohoka yuruka na Bob
amwirukaho.
Sacha byaramucanze natwe tuboberwa aho duhera
dufata mu mugongo, mbega twaramanjiriwe hashize
akanya ,
Sacha-“ Uuuuh! Imana imbabarire! Sibwo ndutwitse!”
Tity-“ Ahaaaa! Urarikoze da! Ubu se koko uriya mwana
ntatahanye umutima umenetse kubera wowe?”
Rosy-“ Kandi narabikubwiye! Rata reka tugende
tuzasubira, Daddy bye !”
Njyewe-“ Nonese nako Bye! Gusa kuva uyu munsi
urisanga in Box!”
Rosy-“ Hhhhhh! Tuzareba!”
Njyewe-“ Nonese nako nyine mwakoze gusangira
natwe ”
Rosy-“ Hhhhhh! Sacha tugende!”
Sacha-“ Mwakoze cyane kwemera ko tubiyungaho, pole
kuri uriya musore mugenzi wanyu, njyewe rero ndifuza
kubatumira muri week end Papa azaba yankoreshereje
party yo kwishimira impamyabumenyi nkuye mu
buhinde”
Twese twararebanye tubura icyo dusubiza tuzunguza
imitwe twikiriza maze ahita akora mu isakoshi
akuramo agapapuro agashyira ku meza Danny niwe
wagafashe mbere asanga hariho adresse ze maze bose
baradusezera barakata baragenda nibwo twabonye
umwanya wo kubitegereza neza
Sacha yari umukobwa ushinguye w’igikara kinyerera
bien, yari ateye bunyambo yitatse ama bijoux menshi
kugera ku ishenete yari iri mu kaguru, Rosy we yari
inzobe nako yari mwiza mu buryo bwose rwose ntacyo
wagaya, Tity se ugira ngo we yari yoroshye?
Bamaze kugenda…
Danny-“ Mbega abakobwa beza? Yebaba weee!
Nakomeje kwanga kanga ko bandovina none birangiye
nemeye!”
Njyewe-“ Hhhhhhh! Uti bakudovina! Ntubonye ibibaye
kuri Bob se? Ahafi ubu ni mu biryogo iwabo wa Christa
amwiruka inyuma asa imbabazi ”
Danny-“ Reka twitahire uyu munsi mfite gahunda yo
kuvugana n’umusaza ”
Danny-“ Bob se?”
Njyewe-“ Nonese ubu twamutegereza tutazi aho
agarukira?”
Danny-“ Reka duteranirize aka ga facture maze
twigendere wana!”
Twarahagurutse duteranya amafaranga maze
muyahereza wawundi Bob ahamagara Epimake wari
waduhaye ibyo kunywa ahita avuga,
Serveur-“ Uuuuuh! Nonese murishyura kabiri?”
Twese-“ What?”
Serveur-“ Hari umukobwa umpaye amafaranga ngo
mumuhaye!”
Njyewe-“ Inde se?”
Serveur-“ Wa wundi w’igikara ufite hasi habyibushye
bya hatari wari wampaye ishenete mu kuguru n’impeta
nyinshi ”
Danny-“ Ni Sacha wana ?”
Twarumiwe nta kindi maze turasohoka tugeze hasi
twinjira imodoka mbanza kugeza Danny iwabo I
gikondo nanjye nkomeza ntaha.
Nkigera ku gipangu cy’iwacu mu rugo natunguwe no
gusanga haparitse imidoka nyinshi, nanjye nshyira
mparika akamodoka kanjye Bob yitaga injwanguruzo
kubera ukuntu kataga ama piece, ntera intambwe imwe
ntera ebyiri nkigera ku muryango………………………………
Ntuzacikwe na Episode ya 102 ejo mu gitondoEpisode 103 : Daddy atunguwe
bikomeye no guhura na
Gasongo yabwiwe yarasaze
Papa- “Ahubwo reka nze musindagize njye
kumuryamisha, ndabizi amagambo y’abagore
wanamubwira akari imurori”
Njyewe- “Mama! Ibyo Papa ambwiye urabizi cyangwa
ntabyo uzi?”
Papa- “Umva kandi ibyo nanze kuva na cyera! Abana na
ba nyina ubundi ibyabo bishira ari uko bahawe isomo
batazibagirwa…”
Mama- “Ayiwee! Ubu se koko ukubise umwana wanjye
urushyi umuhora iki? Ayiweee! Nanjye urankubise
koko? Ibi ni ibiki se mwo kabyara mwe weee!”
Papa yabaye nk’inka yica maze twese adushokamo
atangira kuduhondagura burya umubyeyi ni umubyeyi
iyo azamuye ikiganza uzamura bibiri, yazamura urushyi
ugatega itama kuko ari akabura nti kaboneke, gusa za
mpuwe zigatuma aca inkoni izamba uwo munsi kuri
Papa sinzi aho izo mbabazi zari zagiye.
Papa- “Ndababwiye ngo mbabone mu nzu vuba! Wa
mugore we ufunge uwo munwa!”
Mama- “Yuuuuu! Ariko se koko utewe n’abahehe? Papa
Daddy koko ni wowe uri kudukubita bigeze aha?”
Papa- “Ntacyo mvugana namwe! Wowe narakwishakiye
nawe wowe ndaguhaha, Aller mu nzu nabubakiye!”
Njyewe- “Ngo wagize gute? Papa! Kuba ntakurwanya si
uko nta mbaraga mfite, ni uko nakuze ari wowe ndeba,
no kuba ndi uwo ndiwe ni uko ari wowe wabigizemo
uruhare gusa hari icyo ntakwihanganira, Papa! Uri
umwicanyi, uri umugambanyi uri n’umunyeshyari ribi!”
Mama- “Ibyo ni ibiki numva? Ngo umwicanyi?
Umugambayi? Mana yanjye koko ndagira nte? Iri
shyano ringwiririye ndarikizwa n’iki koko?”
Njyewe- “Mama! Papa yatuvanye hano atujyana hanze
adukina imitwe! Birya byose byari ubugambanyi, Papa
ni umugome ndetse yivuganye Jules n’umugore we!”
Mama- “Oya oya weee! Ubu se koko ibi ni ibiki? Ngo
Jules yarapfuye?”
Papa- “Ariko sha, uratinyutse urabivuze? Niko, nta
soni? Reka nze nkwereke aho mbera mubi nkumenane
n’iyi modoka ya So!”
Papa yahubuje icyuma cy’imodoka cyabaga muri
parking aza yiruka agana aho twari turi twiruka dukiza
amagara ari nako akomeza kutwirukankana,
Papa- “Muhagarare se nyine mbereke! N’ubundi nari
narabuze aho mpera mbitura umujinya mfite!”
Njyewe- “Papa! Ntabwo uri umubyeyi! Nta n’ubwo uri
umuntu!”
Papa- “Nawe ntabwo uri umwana wanjye! Ubaze nyoko
Iso! Wa cyo ntazi we!”
Njyewe- “Ngo?”
Uwo nitaga Papa akivuga gutyo yakomeje kuza
adusanga mfata Mama ukuboko dukizwa n’amaguru
cyakora kubera ubusaza bwe tumurusha amaguru
twerekeza iyo tutazi.
Twakase muri quartier nyinshi twari dutuyemo
dukomeza kugenda twiruka tumwihisha maze tugeze
imbere ndahagara Mama ahita mbwira,
Mama- “Mwana wa! Ko uhagaze?”
Njyewe- “Mama! Ntabwo ndi umwana wo kutamenya,
koko ibyo avuze ni byo? Ntabwo ndi umwana we?”
Mama- “Daddy! Mbabarira mwana wanjye ikosa ni
iryanjye! Sinamenye ko ishyari rya So ryiyongereye
kubyo yakoze!”
Njyewe- “Ngo ikosa ni iryawe? Ibyo umbwira ni ibiki?”
Mama- “Njye na Jules dufitanye amateka ni nayo
mpamvu nari niteze uyu munsi, gusa ikimbabaje
nuko…”
Njyewe- “Mama! Mbwira ndakumva!”
Mama- “Ikimbabaje ni uko atakiri mu isi y’abazima”
Njyewe- “Mama! Mbwira impamvu y’ibi byose cyangwa
umbwire ko nawe utari Mama mbimenye!”
Ako kanya Mama yicaye munsi y’igihuru twari
twihisheho ngo uwo nitaga Data ataba yadukurikiye
nanjye ndicara maze arambwira,
Mama- “Mwana wa! Hari icyo utazi! So na Jules,
bakuranye bakundana ariko bahigana ubutwari, Jules
yari umusore mwiza kandi ufite ubumuntu buri wese
yakwishimira, yari afite umutima mwiza akanagira
igikundiro cyatumaga abantu bose bifuza kumugira
inshuti,
Ibyo byose byahabanaga na Gatera umugabo wanjye
wari igifura ndetse yuzuye ishyari n’urwango umaze
kwibonera uyu munsi”
Njyewe- “Mama! Nubwo igicuku kimbujije kureba mu
maso hawe ariko ikiniga ubivuganye kinyibukije ko
nanjye nabibonaga cyera kugeza n’uyu mwanya maze
guhamya ko ari n’umugome ugoretse ingendo iganje
inabi! Ubu koko njye n’uwambyaye twiruke
amasigamana duhunga uwo nitaga Data?”
Mama- “Mwana wa! Uriya koko ntabwo ari So!”
Njyewe- “Ooooh my God! Ahwiiiii! Iryavuzwe
riratashye!”
Mama- “Gatera ntabwo ari So byemere kandi ubyakire!
Gusa umbabarire nanjye ntabwo nzi niba nahorwa ibyo
nakoze, nkanga kukubwira cyera gusa mbabarira nari
niteze ko uyu munsi uzagera nkakubwira byose mwana
wanjye, iso ni Jules,uwo Gatera yagambaniye”
Njyewe- “Oooohlala! Burya koko byose nicyo byari
bihishe? Mama! Mbwira, koko Jules ni data?”
Mama- “Yego ni we So mwana wanjye!”
Njyewe- “Mama koko urambwiza ukuri?”
Mama- “Yuuuuh! Ihangane unyumve mwana wanjye
ibyo nkubwira ni ukuri kuganje muri njye, iki nicyo gihe
nari ntegereje”
Mama akimbwira gutyo nabaye nk’igihu gipfukiranye
umwezi w’ishyamba, nisanze ntazi aho ndi kuhava
byasabye izindi mbaraga ntari niteze aho zava ngo
ngaruke ibumuntu, maze gutuza nitsa umutima maze
ndamubwira,
Njyewe- “Mama! Nubwo kubyakira bingoye ariko
nyemerera umbwire uko byose byagenze n’ubundi
nakire ibyo ntabasha guhindura!”
Mama- “Daddy! Njye na Gatera twamenyanye kubera
Jules, nari umukunzi we kuva mu buto”
Njyewe- “Ngo? Wakundanaga na Jules mu buto?”
Mama- “Twatangiye kumenyana mbyina mu Kiliziya
nawe ahamiriza, ni ukuri byari urukundo, aho nicaraga
yanyicaraga inyuma no ku murongo w’ababyinnyi
twabaga duteganye,
Misa iyo yarangiraga twaratahanaga ariko nta wigeze
abwira undi icyo imitima itekereza kuko twari abana
gusa nti twamenye icyo iminsi yari ihatse,
Twiganye amashuri mato gusa kuko yari umuhanga
aransiga njye ndasibira atera intambwe ajya muwa
gatanu ari naho yamenyaniye na Gatera”
Njyewe- “Jesus! Koko se ibyo uvuga nibyo?”
Mama- “Ntabwo nkubeshya mwana wanjye! Ubu se
nakubeshya muri iki gicuku kinihira koko? Ubuse Gatera
yabeshya Jules bakuranye nanjye nkakubeshya
narakwibarutse?”
Mu mwijima mwinshi munsi y’umuhanda ahantu
twikinze ngo Gatera nari maze kumenya ko atari Data
atatugwaho, Mama yakomeje kumbwira ngo,
Mama- “Jules yakomeje amashuri makuru ansiga mu
mashuri abanza, sinakomeza nguma iwacu ku ivuko,
yaratahaga akaza mukumbuye ndetse ni naho urugendo
rwacu rw’urukundo rwatangiriye”
Njyewe- “Nonese naje kuvuka gute? Kuki se wampishe
ko Gatera atari Data?”
Mama- “Ndacyakubwira mwana wanjye! Ubwo Jules
amashuri makuru ayarangije yerekeje hanze…”
Mama- “Ibyo ndabizi, buriya wasanze Papa nako Gatera
amaze kubimbwira, navutse nte nibyo nshaka
kumenya”
Mama- “Mwana wa! Ihangane wibabara humura
ndakubwira byose, Jules akijya hanze yansigiye Gatera
ngo azambe hafi kuko ariyo nshuti yizeraga maze
aragenda, iyo namukumburaga nadikaga ibaruwa maze
nkayishyira Gatera ngo ayandikure ayimwoherereze ku
ikoranabuhanga rya e-mail ariko ngategereza igisubizo
kugera aho nkiburiye,
Nabazaga kenshi Gatera impamvu Jules atansubiza
akanyihorera gusa nyuma y’amezi ane umunsi umwe
ntazibagirwa ndi mu rugo nagiye kubona mbona
ng’uwo Gatera ahingutse mu rugo yasuherewe
mubonye ndikanga atangira kumbwirana agahinda ko
igikuba cyacitse Jules yashatse umuzungu,
Twarajyanye ajya kunyereka n’amafoto kuri internet
ndarira ndihanagura nawe ati humura rwose niteguye
kugufata mu mugongo,
Gatera namubwiye agahinda nsigiwe no kuba Jules
ashatse undi yaransigiye inda y’amezi ane munda
maze arambwira ati ihangane nanjye yambwiye ko
icyatumye ashaka umuzungu ari uko wamubwiye ko
utwite kandi atarigeze aryamana nawe,
Byongeye kunshavuza maze kumva ayo magambo
maze mu kubura aho nifata mfata Gatera
aranyiyegereza atangira kumpumuriza mu minsi micye
mu rugo baba baranturumbuye bati genda usange uwo
mugabo wawe,
Ntahandi nahungiye nagiye kwa Gatera nawe
anyakirana ingoga nk’uwo yari ategereje yewe tujya
n’imbere y’amategeko gusa umunsi nkwibaruka Gatera
yaranyihanangirije ati: Umunsi uwo mwana cyangwa
abandi bantu bamenye ko atari njye Se, nzakwereka
uwo Gatera ndiwe
Namubajije impamvu arambwira ngo: Njye ndabizi neza
ntabwo mbyara ni nayo mpamvu umunsi umwe isi
izakwituraho ntubimenye, narongeye ndamubaza nti:
nonese Jules nagaruka? Nawe ati: Uzamubwire ko inda
ye yavuyemo ugatwita iyanjye n’ubundi ko atayemera.
Nabuze icyo musubiza nkubita ikiganza ku munwa tuva
kwa muganga turataha, hashize imyaka itandatu nigira
inama yo kujya gusura ababyeyi, nkihagera nkubitwa
n’inkuba nsanze Jules mu rugo, mukunsuhuza amera
nk’utaye umutwe nanjye amarira ndayamutura gusa
arankundira mubwira byose nawe amaze kumbwira ko
ibyo nabwiwe nabeshywe birandenga ndiyanga”
Njyewe- “Ooooohlala!”
Mama- “Daddy mwana wanjye! So Jules ntacyo
namushinja, yambereye impfura yanga guhangana
yakira icyo atashoboraga guhindura arambwira ngo
tuzahirwe ndetse nyuma y’igihe gito cyane yaje no
kudusura ubutwari bukomeye bwashobora bacye,
Gatera utagira amasoni n’ibimwaro yamwishimyeho
amuzanira amayoga imfura y’abandi irakirwa irasezera
irataha nyuma nibwo yaje gushaka umukobwa Gatera
yataye ndetse akomeza gufata Gatera nk’umuvandimwe
nanjye ndiyakira ubuzima burakomeza”
Njyewe- “Mbega!”
Mama- “Mwana wa! Ibyo yakoze byose ni ipfunwe
yuhiriye rigashibuka, nanjye uko bucya ngashengurwa
n’ibyo yakoze gusa ntabwo nari nzi ko byagera aho
amugambanira agashyirwa amushyiguye, gusa igihe ni
iki ngo umenye ibi byose mwana wanjye”
Mama yamaze kumbwira ibyo byose nageze kure
kwikura byangoye gusa maze gutuza umutima
ndamubwira,
Njyewe- “Mama! Komera kukubona uhogora byansatura
umutima kandi urakoze cyane kumbwira ukuri kose
gusa nagende Gatera ntiyari akwiriye kuba Data,
ahubwo tujye kumutanga bamutanage”
Mama- “Mwana wa! Ubu se koko turagenda tuvuga ngo
iki?”
Njyewe- “Mama! Turavugisha ukuri tuzi hari ikindi se?
Ahubwo tugende bucye tugezeyo”
Ako kanya narahagurutse mpagurutsa na Mama dufata
inzira turenze nka metero Magana abiri Mama
arahagarara,
Mama- “Mbeba igicuku! Rwose ntabwo ndi kureba”
Njyewe- “Nonese mbigenze nte ko nta n’agatoroshi
nzanye? Ubu undeba nta kintu nzanye habe na
telephone”
Mama- “Njyewe si uko se Mwana wanjye! Reka tube
tuzamuka twikinge kuri kiriya kizu dutegereze ko bucya
dukomeze”
Njyewe- “Oooohlala! Ariko nta kibazo gusa nako ntacyo
mvuze!”
Twarazamutse gato tugana aho icyo kizu cyari kiri
tugeze ku kabaraza twumva umuntu uvuze,
We- “Ahaaaaa! Muhagarare aho!”
Mama- “Yesu weee! Ubanza ari Gatera! ”
We- “Yesu Yesu iki? Uwo Gatera aragaterwa amabuye
amacumu aterwa abagabo! Njye nitwa Gasongo
gasongoye, maso y’imvubu nkaba umwami mu basazi
b’ino! Murashaka iki mu isenga ryanjye? Aller mwese
amaboko heju”
Yabaye akivuga gutyo mpita nsanga ari wa mugabo
twari twasanze mu kabari bamusohora agasohoka ari
uko bamuhaye byeri maze agatima gasubira munda,
gusa Mama we utari umuzi ubwoba bwabaye bwinshi
maze akomeza gutakamba,
Mama- “Rwose watubabariye ko bwatwiriyeho! Dore
ubu rwose twari tugeze aha ngo twikinge uyu mwijima”
We- “Ndavuze ngo mumanike amaboko vuba mumpe
icyubahiro!”
Njyewe- “Hhhhhhh! Yego rwose dore twayamanitse
nuko bwije utari kuyabona!”
Mama- “Wiseka mwana wanjye rwose atatugirira nabi!
Ahwiiii! Ayiweee!”
We- “Niko Mada! Muri mwe nta Dovine urimo?”
Njyewe- “Yeeee? Ngo Dovine? Dovine se uramuzi?”
We- “Ndamuzi nyine! Urashaka kumumenya se?”
Njyewe- “Yego rwose mbwira ndashaka kumenya niba
uwo uvuga ariwe nzi”
We- “Shyira hano cya Gahuzamiryango nkubwire byose,
buriya nubwo nasaze ariko ndi umwami kuko mu bandi
basazi bose ari njye nasaze nyinywa!”
Njyewe- “Hhhhhh! Rwose ndakikugurira ngaho mbwira,
Dovine umuzi hehe se?”
Mama- “Uwo muvuga se ninde noneho?”
Njyewe- “Ba wihanganye gato Mama! Uraza
kumumenya”
Wa mugabo yahise yikoza hirya gato ngize ngo
mwinginge agaruke ambwire mbona ahise agaruka,
We- “Nari mvuye kuzana agatoki ngo mbe mpekenya”
Mama- “Ayiwee! Ari guhekenya igitoki ni ukuri!”
We- “Hhhhhh! Aka kararyoha! Naho ubundi se Dovine,
Uriya niwe mukobwa wa mbere mwiza ku isi”
Njyewe- “Uuuuuh?”
We- “Nyine niwe mukobwa mwiza mubacitse amaguru!”
Njyewe- “Eeeh uzi ko amuzi!”
We- “Hhhhhhh! Ntamumenya! Uzi ukuntu yankundaga?
Najyaga njya iwabo muranguriye maze akampa bya
Gahuzamiryango nkinywera none nako buriya
nzamubona tu!”
Njyewe- “Uuuuuuh! Ngo wabaga wamuranguriye? Iki
se?”
We- “Umva yewe! Amagambo!”
Njyewe- “Inka yanjye! Nonese ni wowe Gasongo?”
We- “Ntabwo mbizi cyeretse ndebye ku ndangamuntu
yanjye kandi nayitaye cyera igihe mvuduka n’urukweto
rumwe ishati nkayisigira Afande nkabanga inda ku
kiyiko, Hhhhhhhh! Ko mudaseka ariko? Namwe
mwakutse amenyo nkanjye igihe bankubita urucupa mu
mutwe ngo Paaa! Hhhhhh!”
Njyewe- “Inka yanjye! Uzi ko ari Gasongo Nelson
yatubwiye!”
Mama- “Uuuuuuh! Daddy! Ibi ni ibiki ra? Nonese
uramuzi?”
Njyewe- “Icecekere Mama! Nzaba nkubwira iby’uyu
mugabo! Gaso, nonese…”
We- “Eeeeeh! Urongera kuvuga ko ndi Gasongo birahita
bijagura ngusongore! Reka naniryamire!”
Njyewe- “Mbabarira rwose ntabwo ndongera ahubwo se
wibera aha?”
We- “Hhhhhh! Iki kizu cyose ni icyanjye ariko nirarira
hano ku kabaraza n’ubundi byose ni kimwe nta nzugi
kigira”
Njyewe- “Bwacya se ukahaguma?”
We- “Hhhhhh! Umva ra, ntabwo mpaguma njya gusara!
Abandi se ko bajya ku kazi urumva njye nasigara?
Ngaho mwinjire umwe muri gatatu undi muri gatanu wa
mugani wa Kiki! Hhhhhhh!”
Njyewe- “Uzi ko na Kiki akimwibuka! Yabababa!
Mbega? Burya guhemuka ni bibi bigeze ahangaha?”
We- “Suuuuu! Ntimwongere kumvugisha ndasinziye!”
Gasongo yahise aryama nako akumbagara aho natwe
dukomeza guhagarara aho, mu museke dufata inzira
twerekeza kuri police kurega Gatera.
Twagezeyo turi aba mbere maze twicara aho
dutegereza ko baza kutwakira, bidatinze baraza maze
Afande araduhamagara turinjira, tumaze kwicara ahita
atangira kutubaza kwakundi babigenza,
Afande- “Bite se ko mwazindukiye hano?”
Mama- “Rwose tuje hano kandi dufite ikibazo gikomeye
turashaka ubufasha bwanyu!”
Afande- “Reka?”
Njyewe- “Ubu, nako twaraye imihana duhunga umugabo
witwa Gatera!”
Mama- “Yego rwose uwo ni umugabo wanjye!”
Afande- “Muri kumuhungamo iki se kandi noneho?”
Mama- “Ni impamo ni umwicanyi kandi yivuyemo
abwira umwana wanjye ibyo yakoreye Jules weee!”
Afande- “Reka? Ibyo muvuga mwabihagararaho?”
Njyewe- “Afande! Ubu koko twafata inzira uyu museso
tukaza kubeshya hano koko? Ibyo tubabwira ni ukuri
n’umuzamu wo murugo yabihamya kuko nawe ubu
yaraye mu kinani kubera guhunga Gatera wanyise
umwana we kuva cyera kandi ambeshya!”
Afande- “Uuuuuh? Ibyo se bibaho ra?”
Mama- “Bibaho rwose byabayeho! Ni ukuri mudufashe
mumufate ndabizi azababwira byose yakoze”
Afande- “Ngaho mutange ibimenyetso!”
Njyewe- “Ngo ibimenyetso?”
Afande- “Mugomba gutanga ibimenyetso nyine
mukerekana ko ibyo muvuga mubifitiye gihamya!”
Mama- “Ayiwee! Mwamufashe se mukamufunga ko
dufite ukuri kandi nabona bamutanaze ko aremera
icyaha!”
Afande- “Reka? Ninde wababwiye ko Police se ipfa
gufata ikanafunga uko yiboneye? Ahubwo mube mugiye
twakire abandi muzaze muzanye ibimenyetso bifatika”
Njyewe- “Afande! Mwatwumvise koko ko dufite ukuri?
Rwose ibyo…”
Afande- “Acha wewe! Mube musohotse!”
Njyewe- “Basi se mwakwihanganye mukareka
tukishinganisha ko twabonye ricya ariko tukaba tutazi
niba burira kubera aya makuru twamenye!”
Afande- “Ariko ntabwo mwumva?”
Afande yarahagurutse tugira ubwoba tubyigana
dusohoka mu kugera hanze nta wabwirije undi
gutangira itama,
Mama- “Ubu se koko mwana wanjye tubigize dute?
………………………………………..
Ntuzacikwe na episode ya 104 ejo mugitondo[6/14, 10:46] +250 788 650
338:AhabanzaInkuru
nyamukuruAmakuruAmahangaUbukunguImikinoImyidagaduroAmatekaUrubyirukoIzindi nkuru

May 18, 2017

Episode 104: Birashyize birabaye Brendah na Dorlene bavuye muri gereza

ShareTweetPinMail

Njyewe-“Ubu se koko tubigize dute? Icya mbere ntidusubira mu rugo? Icya kabiri nta
bimenyetso dufite, ubu se koko dukore iki?”

Mama-“Reka reka Ashwiiii! Ntitwasura urupfu dusubira mu rugo mwana wa, ahubwo tujye
kwangara”

Njyewe-“Oya ntabyo kujya kwangara Mama! Ntabwo Gatera yatwangaza nubwo yisasiye
benshi”

Mama-“Nonese ko byose byaje bitugwiririra tubigire dute mwana wanjye?”

Njyewe-“Yebaba wee! Ubu se koko mbaye aka ba Brown Nelson yambwiye koko? Oya! Oya
ntibishoboka rwose!”

Mama-“Abo uvuga ni aba hehe se kandi? Ngo byabagendekeye gute se ra?”

Njyewe-“Mama! Nzaba nkubwira ahubwo shaka inzira twacamo tukamenya icyo twakora ngo
Gatera yo ka…!”

Mama-“Nonese Mwana wanjye ko batwatse ibimenyetso kandi tukaba ntabyo dufite koko
tubigenze gute?”

Njyewe-“Ubu se ko dufite ukuri kandi nkaba nzi ko guca muziko ntigushye kuki bariya
ba Police bataguhaye inzira basi ngo n’iyo kutaca mu nzira y’igihogere guce mu
muriro gusohoke kwemye?”

Mama-“Mwana wa! Humura, impumu yanjye ikugaragiye izi ko byose bizakunda kandi
amaza nzi ko azazana ibimenyetso bashaka”

Njyewe-“Ese ubu koko Imana yangize Police nonaha!”

Mama-“Mwana wa! Buriya hari impamvu kandi impamvu ntabwo izi ko umutima ubizi,
wenda umutima dufite ubu uzabwira impamvu ko izi ko uyifite igihe nikigera!”

Njyewe-“Nonese ubu koko dushyire nzira tujye hehe Mama?”

Mama-“Umbaze nkubaze mwana wanjye, ubu se tujye iwacu guhangana n’uriya musaza
wanjye wahasigaye ubona aho nyuze akahanyuza umuriro?”

Njyewe-“Oya Mama! Nta kuva mu isayo uhungira mu mwobo!”

Tukiri aho twibaza aho twerekeza twabonye imodoka izi zitwara abagororwa ziza
ziparika aho twigira ku ruhande ngo zitadusyonyora, zimaze guhagarara imiryango
irafunguka havamo abakobwa babiri bigaragara ko bakuze maze Mama ahita ambwira,

Mama-“Yooooh! Ubu se koko nk’aba bazize iki?”


Njyewe-“Ahaaa! Muri iki gihe se ko ntawe ukimenya icyo undi yazize se, cyeretse
byarabaye ubyirebera nka byabindi Nelson yatubwiye!”

Mama-“Bya bindi se waje umbwira? Yooooh! Yewe, ubu se twe ko Gatera yivugiye ko
yahitanye Jules ko tuje hano bakatwamagana?”

Njyewe-“Ihangane Mama! Buriya hari umunsi bazatwumva gusa nuko bigoye”

Mama-“Mwana wa! Byihorere wowe ntabwo ubizi! Hari abazira ubusa erega, kuri ubu
ntihagikora ukuri hakora ibimenyetso”

Njyewe-“Mama! Biriya byabaye ndabizi ahatari cyera bizajya ku karubanda bimenywe na


bose kuko umuntu atari ibuye, Uuuuh! Nonese kandi ko mbona ba bakobwa baseka
basimbuka bigenze gute?”

Mama-“Nanjye ndabona ibyishimo byabasaze ubanza bafunguwe! Ariko disi barakuze


ubanza barafunzwe bagifite itoto”

Njyewe-“Biragaragara rwose! Yewe! Reka twikubure dutahe nako twomongane gusubira mu


rugo byo ntabwo birimo!”

Mama-“Ubu se koko turerekera hehe mwana wanjye?”

Njyewe-“Hari umuhungu w’umuvandimwe witwa Danny! Reka tube tugiyeyo wenda tubone
aho tunywa n’amazi dore twaraye rwantambi!”

Mama-“Ahaaa! Reka tugende”

Tugitera intambwe ngo tugende nahise numva umuntu umpamagaye ndahindukira ndeba
inyuma yanjye mbona ni umwe muri ba bakobwa bari bavuye mu modoka itwara abagororwa
maze aza ansanga arambwira,

We-“Bite se?”

Njyewe-“Nta kigenda! Nako ni byiza!”

We-“Uuuuh! Uti nta kigenda nako ni byiza? Ko usa n’uhangayitse se byagenze gute?
Nako nanjye ndabaza ubusa kandi kuri Police haza ibibazo bishaka ibisubizo”

Njyewe-“Urebye ni nk’ibyo byose!”

We-“Njye mbonye mbikika gusa uru rugendo ntangiye ndabona ntazafata abandi”

Njyewe-“Ese ko ari nk’ayo yayo, ubundi wa mugani ko wafunzwe uri umutoto mwiza
wazize iki?”

We-“Hhhhh! Uti umutoto rwose! Nari naribagiwe ko disi twabivugaga! Ibyo nazize byo
ni birebire!”

Njyewe-“Rwose ndabona ibintu byose ari bishya imbere yawe!”

We-“Wahora ni iki, ubu meze nk’umwana ibintu byose naribagiwe, ahubwo se ubu
ndamenya ntangirira hehe?”

Njyewe-“Humura ubuzima bugiye gutangira bundi bushya ubeho ubuzima waremewe!”

We-“Ahaaaaaa! Nzabibara mbibonye, gusa ngusanze ngusaba ngo niba bishoboka untize
aga telephone nihamagarire umuntu!”
Njyewe-“Yebaba wee! Urihangana rwose ntayo mfite kuko nanjye ubu aho ndi ntabwo
nagakwiye kuba mpari, uko undeba uku nabyutse mpunga ijoro ryose, nta kintu nazanye
mbega ubu icyo mfite ni umutima mwiza gusa!”

We-“Yooooh! Ihangane rwose uwo mutima niwo w’ingenzi nahoze nifuza gukundira
nyirawo ibindi bikaza!”

Njyewe-“Uuuuuh! Hanyuma se waramubuze cyangwa?”

We-“Oya nari mufite kandi n’ubu ndamufite! Gusa nuko nabuze uko nifata, Mana wee!
Kongera kuryama mu gituza cye ndumva nako…”

Njyewe-“Ooooh! Arahiriwe disi kuba utashye! Nonese koko ubu inzira yakwerekeje mu
gihome wayiharuriwe nande?”

We-“Ni birebire ntabwo wabyumva, ahubwo reka nsange mugenzi wanjye dutahe, niba
turajya hehe ubu byanshanze!”

Njyewe-“Uuuuh! Ko numva se muri nkatwe ra? Ubu natwe twabuze aho twerekera!”

We-“Ambaaa! Nari nzi ko ibibazo byarangiye ntawe ucyumva amarira y’abarenganywa


none ndumva iby’isi bikiri amabanga!”

Njyewe-“Ihangane mukobwa mwiza, ubu se uwagufunze koko yaguhoye iki ko mbona usa
n’umuziranenge?”

We-“Hhhhhh! Urantutse kabisa! Iyo umbona ngifite umusatsi basi!”

Njyewe-“Birumvikana byari ibindi bindi! Nonese ubu koko ngufashe iki ko najye
nabuze uko nifata?”

We-“Ntacyo ba wigendeye, reka nshake uko mbona Telephone ndifuza kuvugisha umuntu
umwe gusa bikamubera surprise atigeze abona mu buzima bwe!”

Njyewe-“Yooooh! Ubu uvuye muri gereza ukizirikana umuntu umwe koko? Mbega byiza!”

We-“Umva sha! No ku munsi wo kuzuka nzazuka ariwe mpamagara bwa mbere kuko ariwe
nabonye ko abikwiye! Eeeh! Itaba dore uriya mubyeyi ari kuguhamagara!”

Njyewe-“Uriya ni Mama twafatanyije kugorwa!”

We-“Yooooh! Ngaho genda kandi mukomeze mwihangane!”

Njyewe-“Eeeeh! Nari nibagiwe kukubaza, nako njye nitwa Daddy!”

We-“Eeeh! Nanjye nitwa Brendah!”

Njyewe-“Ngo Brendah?”

We-“Yego! Sha! Ngaho genda dore Mama wawe aracyaguhamagara, ahubwo Bye!”

Uwo mukobwa wansize mu gihirahiro yahise acaho aragenda, ndamwitegereza mpaka


arenze, naratekereje ndongera ndatekereza nkiri muri ibyo Mama ahita ampamagara
nshiguka musanga mugezeho dufata urugendo twerekeza kwa Danny ariko nagiye nsubiza
amaso inyuma mpaka ndenze.

Twageze ku muhanda nkora mu ikofi nsanga mfitemo udufaranga, mpamagara moto


twicaraho twerekeza kwa Danny ntihari kure twahageze bidatinze tukiva kuri moto mba
mbonye Danny asohoka ava iwabo,

Njyewe-“Danny! Bite se Bro!”

Danny-“Ni Fresh Sana! Uuuuh! Ko mbona se…? Nako uyu ntabwo ari Mama wawe ra?”

Njyewe-“Danny! Niwe rwose ahubwo twari tuje tukugana ngo udufashe!”

Danny-“Eeeeeh! Gute se?”

Nigije ku ruhande Danny maze ntangira kumumbwira byose ntacyo muhishe nawe atuje
anteze amatwi hashize akanya gato ahita ambwira,

Danny-“Uuuuuuh! Ko numva se ahubwo bya bibazo bikomeye? Nari ngize ngo uje kundeba
ngo tujyane kurivuna!”

Njyewe-“Icupa se shahu ubu ko nzongera kurisubira cyera ibi byose birangiye! Karibu
se twinjire?”

Danny-“Wapi ubu ndi gukinga ndagiye!”

Njyewe-“Oya se kandi!”

Danny-“Ubu barampamagaye nshiyeho Man!”

Njyewe-“Ugiye hehe udusize aha ko twari tuje tukugana ngo byibura duhine akagongo
turuhuke mbere y’uko dutangira ubuzima bushya?”

Danny-“Murahombye rwose kandi mwihangane ntabwo tubonanye kuko ubu ngiye kwakira
murumuna wanjye ku kibuga cy’indege! Kandi muri iki gupangu nta wundi muntu urimo
twese twacomotse”

Njyewe-“Yebaba wee!  Basi se ubu dukoze iki?”

Danny-“Cyereka niba mwaba mugumye hano ku muryango nkaza kuhabasanga!”

Njyewe-“Ariko se Danny koko nawe dusangira ni uko umfashe?”

Danny-“Ihangane wangu! Nako reka nkungure inama, niba ufitemo abiri genda ube
urisoma ndaza kuhagusanga!”

Njyewe-“Nayagira se koko nakwirengagiza ibibazo nkajyana Mama munzoga koko Danny?


Ewana unsize aha nahita menya ko uri inshuti y’akabari!”

Danny-“Eeeeh! Siiiii! Mota! Motari! …”

Danny yanyeretse aho ubucuti bwe bushingiye yurira moto aragenda, maze negera Mama
aho yari yicaye mubwira byose uko bigenze arumirwa,

Mama-“Yooooh! Ubu se koko? Ariko ubundi uwasubira kwa Gatera?”

Njyewe-“Oya Mama! Rwose nta gusubira kwa Gatera ahubwo reka njye kuri bank mbikuze
utwo nakoreye dutangire ubuzima bushya”

Mama-“Ariko uzi ko ari byo mwana wa! Nanjye rwose tugende mfate utwo nari narabitse
nubwo Gatera yayakaciraga adahusha”

Mama akivuga gutyo ako kanya hari imodoka yaparitse aho maze havamo umugabo w’imvi
z’uruyenzi ariko w’umusilimu cyane, azamuka agana kwa Danny tugikata ngo tugende
ahita avuga,

We-“Niko! Mwamenyera niba aba hano bahari ko mbona hakinze?”

Njyewe-“Oya! Mwihangane rwose natwe niho twari tuje ariko duhuriye hano bagiye!”

We-“Uuuuuuh! Ngo muhuriye hano bagiye? Ahubwo se abaha murabazi?”

Njyewe-“Nzi umusore umwe witwa Danny! Ni nawe umaze kugenda, ngo agiye kwakira
murumuna we ku kibuga cy’indege”

We-“Undebere! Kandi bariya basore ni abatekamutwe! Ariko uyu munsi ntabwo


bayiraramo kuko Kiki ntabwo yarongorera mu nzu ntarasana!”

Njyewe-“Nonese mugiye kubakuramo mutarabateguje muze?”

We-“Icecekere wa musore we wowe ntabyo uzi, maze iminsi nza ino ngatwika essence
nza kubateguza none iminsi ibaye ingahe nza ngasanga bose bandurutse”

Njyewe-“Yebaba wee! Ese ni iyo mpamvu agiye yiruka akanga kumbwiza ukuri kandi
yitwa ngo ni inshuti yanjye? Mbega amabara ino ntidusiga!”

We-“Buretse nze mpamagare abayobozi baze bashyire ibintu hanze, ubu se ubukwe bwa
Kiki buri mu kwezi kumwe gusa bwasanga iyi nzu nyivuguruye?”

Njyewe-“Eeeeeh! Ko ukuze bihagije se ubwo uwo musore ntabwo ari bucura bwawe ra?”

We-“Eeeh! Mfite abasore bakuze da! Kiki we asa nk’aho ari bucura bwanjye ariko
mfite n’imfura imuruta”

Njyewe-“Eeeh! Ndumva inka ukabije kuzigabana! Ubwo abo bose ugiye kubakwera?”

We-“Wahora niki ko imfura yanjye na n’ubu ikiri ingaragu!”

Njyewe-“Uuuuuuh! Koko se? Ubwo se habuze iki? Cyangwa…?”

We-“Oya! Umuhungu wanjye ntabwo ari cya Sematama ahubwo umukobwa bakundanaga yahuye
n’ibyago ubu yaheze muri gereza”

Njyewe-“Yooooh! Nonese yanze gushaka undi?”

We-“Cyane rwose! Ubu ngo ntazashaka atarabona umukobwa witwa Brendah mu maboko ye!”

Njyewe-“Eeeee ngo Brendah?”

We-“Ntabwo umuzi sha! Uwo Brendah yari umukunzi wa Nelson umuhungu wanjye none
yanze gushaka undi ngo mpaka uwo afunguwe!”

Njyewe-“Inka yanjye! Yeeeee?”

We-“Ko wikanze bigenze bite musore?”

Njyewe-“John!”

We-“Uuuuuuh! Uranzi se?”

Njyewe-“Ndakuzi numvise ibyawe ndetse umukobwa duhuriye kuri Police ni Brendah wa


Nelson ufunguwe nta kabuza!”
We-“Ngo ngo…Ibyo uvuga ni ibiki sha?”

Njyewe-“Ibyo mvuga ni ukuri Muze! Ibyanyu byose ndabizi kandi ngize amahirwe
akomeye ntashobora gusobanura yo kubabona!”

John-“Mba ndoga Nganji wambyaye”

Njyewe-“Umuhungu wawe Nelson niwe watubwiye byose umunsi twari turi kumwe mu kabari
ka Dovine!”

John-“Inka yanjye! …………………………………………………………….

Ntuzacikwe na episode ya 105 ejo mugitondo


May 19, 2017

Episode 105: Brendah atuye Nelson amarira y’ibyishimo bongeye kubonana

ShareTweetPinMail

Njyewe-“Ibyo nkubwira ni impamo rwose! Wabaza na Mama ng’uyu hano!”

John-“Ubu se koko ubu aracyariyo ngo dusimbukane menye niba ibyo umbwira ari
impamo?”

Njyewe-“Oya weee! Muze! Murumva naba mbeshya nkaba ntashinyagura koko? Ni Brendah
nta kabuza uri kumwe na Dorlene!”

John-“Eeeeeh! Banguka tugende rwose! Uyu mubyeyi se?”

Njyewe-“Uyu ni Mama twatambukanye ingendo zitabarika, akansigasira akansiga


imbabazi nkaba ngana uku undeba”

John-“Wagize amahirwe musore muto kuko njye kuri njye ayo ni amateka nanyuzemo
ndetse na Nelson wanjye akamukurikirana maze akabaho ubuzima bwo kwifuza gusubiza
iminsi inyuma”

Njyewe-“John! Rwose byose ndabizi kandi ni ukuri wahabaye intwari! Ntacyo Nelson
atatubwiye ndetse nta n’icyo nibagiwe, ntabwo ndi nka babandi batega itama bakumva
ariko bikarangira ntacyo bakuyemo nka Danny!”

John-“Uuuuh? Uwo uvuze we ntabwo aba aha mu nzu zanjye sha?”

Njyewe-“Yego Muze! Aba aha rwose ni nawe udusize aha, ahubwo reka tunyaruke dusange
Brendah ni tugira Imana tugasanga agihari”

John-“Mbega ibyishimo nagira koko nsanze ari Brendah na Dorlene, abakobwa bitangiye
umuhungu wanjye maze bakamusiga mu mwijima w’agahinda, akanga gushaka undi none
bakaba bamwita Seribazaza!”

Njyewe-“Urwo ni urukundo kimeza! Ni rya sezerano ritazasaza kabone n’iyo nyiraryo


yasaza, koko Nelson yakundaga Brendah kandi na Brendah mu magambo macye yambwiye,
yambwiye ko ashaka umuntu umwe gusa!”
John-“Nta wundi ni Nelson! Ahubwo iby’iyi nzu mbivuyemo! Twagiye”

Ako kanya nahise mfata ukuboko Mama twinjira mu modoka twicara mu myanya y’inyuma
ku muvuduko mwinshi John arahaguruka twerekeza kuri police.

Mu nzira tugenda nagiye nsobanurira Mama ibya John maze aratangara cyane tugera
kuri Police bidatinze tuvamo tugishinga ukuguru hanze mba nkubitanye amaso na
Afande wawundi wahagurutse tugahungabana tukabyigana dusohoka,

Afande-“Ariko aba ntibumva? Mugarutse hano kumara iki?”

Njyewe-“Ahaaa! Ntabwo ari mwe tuje kureba rwose ahubwo…”

Afande-“Dore mbese, niba atari ishinjabinyoma mujemo se ni iki kibagaruye hano?”

Akivuga gutyo ako kanya John yahise ahamagara cyane ngo “Brendah!” Mpindukira vuba
mbona koko nguwo Brendah na Dorlene bari kuza biruka badusanga bakitugeraho,

John-“Yoooooh! Uzi ko aribo koko? Bre! Ni mwebwe?”

Brendah-“Uri inde se Muze? Ahwiiiii! Ntibishoboka! Uzi ko ari John!”

Dorlene-“Oya oya weee! Yooooooh! Ni John ni ukuri! Yarashaje disi!”

John-“Hhhhhh! Iri ni ikamba rinkwiye bana banjye, ngaho muze mumpoberere icyarimwe
maze ibyishimo bisage mu mutima wanjye”

Dorlene na Brendah koko baje bihuta maze bahobera John baramugumana ibyishimo
byisesura aho hantu njye na Mama twibagirwa icyatwirukansaga maze turamwenyura,

John-“Mana weee! Ni mwebwe?”

Dorlene-“Ni twebwe rwose!”

John-“Mwihangane bakobwa banjye, ese ko mbona aho gusaza mugenda mwiyuburura?”

Brendah-“Ariko Mana! Koko uradushinyaguriye gutya koko?”

John-“Yeweee! Ubu se koko ibyishimo mbikwize hehe?”

Brendah-“John! Mutubabarire kuko nyuma yo kwemera akagambane ka Papa wanjye banze


ko turenganurwa bikarangira dufunzwe twanze ko mujya muza, byaratugoraga imitima
yacu yashegeshwaga no kubona mugiye mukadusiga hariya, iyo mwamaraga kugenda iminsi
yakurikiragaho yose yabaga ari amarira niyo mpamvu twisabiye kutazajya dusurwa”

John-“Yoooh! Natwe twaje kubareba inshuro zirenga enye batubwira ko bitemewe


kubasura biratuyobera, dutangira kwiruka tubaza ibyo ari byo gusa Nelson umuhungu
wanjye we yabuze amahoro burundu n’ubu ahagaze kubw’Imana umuyaga ushobora kuza
ukamutwara”

Brendah-“Ahwiiii! Ari hehe se? Mana wee! Ko numero ye idacamo se? Ntaho ntirutse
nshaka telephone ngo mpamagare numero ye imwe gusa nkibuka ariko namubuze”

John-“Uti numero imwe ye? Ntagikoresha telephone!”

Brendah-“Ngo ntagikoresha Telephone? Kubera iki se? Ahwiiii!”

John-“Ngo kuva wagenda nta muntu yongeye guhamagara cyangwa ngo yandikire, mbega
yatungaga telephone kubwawe”
Brendah-“Mana wee! Ubu se koko aracyankunda?”

John-“Uraza gutungurwa, ibyo ntabwo nabikubwira ndizera ntashidikanya ko


arabikwibwirira”

Brendah-“Ndakwinginze mbabarira amaso yanjye amubone!”

John-“Ibyo nabyo? Tugende rwose bana banjye! Ariko Imana ikora ibyayo koko! Ubu
yari yaragennye ko uyu munsi nzaza ino ngahura n’uno musore akampa inkuru ikangura
umutima w’umwana wanjye maze akongera kwishima koko?”

Brendah-“Yego disi uyu musore niwe twavuganye mbere, ubanza ari we ukuzanye!”

John-“Mujye mu modoka rwose tugende! Feri ya mbere ni kwa Nelson!”

Dorlene-“Yuwiiiii! Uzi ko koko dusubiye muri bwa buzima! Mana wee!”

Kuri njye byari ibyishimo bitavugwa kubona Brendah, Dorlene, na John nabwiwe na
Nelson amaso ku maso bari kumwe ndetse basubiramo byose byinjiye mu matwi yanjye
bikanga kuvamo, nagiraga ngo byose byabaye ndi kumwe nabo.

Binjiye mu modoka maze Mama ahita abapepera ako kanya John amanura ikirahuri
aratwitegereza maze aravuga,

John-“Nonese nako ubundi namwe mwaje tukajyana!”

Mama-“Oya! Murakoze rwose urugendo rwiza Imana ibarinde!”

John-“Oya Mada! Mwinjire mu modoka tujyane musure umuhungu wanjye nawe umumenye
nk’uko uwo wawe yamumenye nane akaba yamenye atari anzi”

Mama-“Byari byo rwose ariko dufite ibibazo n’ibindi by’ubusa!”

John-“Ibibazo ntibizabura ikingenzi n’uguhorana ibisubizo, uko ngana uku nasubije


byinshi niyo ibyanyu byananira ariko nabaha ku kizere cyatumye mba uwo ndi ubu
ndetse ngasazana icyubahiro naharaniye kuva cyera”

Mama-“Ubu se koko? Daddy tugende?”

Mama akimbwira gutyo twararebanye ntawe uvuze dutera intambwe Dorlene ahita
afungura umuryango turinjira imodoka irahaguruka nsubira ku gicumbi cy’amateka
namenye nkaba undi bikaba amahirwe y’imboneka rimwe nacigatiye.

Mu nzira Dorlene na Brendah batunguwe n’ukuntu namenye ibyabo! Batunguwe kandi


n’ukuntu Dovine yashinze akabari ndetse John ababwira ko Kiki agiye kurongora maze
si uguseka bivayo,

Brendah-“Hhhhhhhh! Mana weee! Ni ukuri ibyishimo mfite sinzi aho ndabikwiza! Ubu se
koko?”

Dorlene-“Njye nifitiye amatsiko, ubu Kiki agiye kurongora umugore wa hehe koko mwo
kabyara mwe?”

John-“Ko ari igishongore ra?”

Brendah-“Hhhhhh! Reka? Yamukuye hehe se kandi mwo kabyara mwe?”

John-“Hhhhhh! Ubu Kiki ni umusore ukomeye, namujyanye kwiga ibyo guteka abona
certificate avuyeyo kubera bya bindi bye byo gusetsa abona n’akazi keza ubu asigaye
akora muri hotel”

Twese-“Woooooow!”

John-“Dore nagiye kumva numva araje arambwira ngo: Boss! Uzi ko nabonye icyuki?
Nahise nseka bibanza kunshanga ariko nibuka ko cya gihe Afande yavuze ko ariko
abasore basigaye bita abakobwa muri iki gihe maze ndamubaza nti: Nonese wamubonye
hehe sha? Nawe ati: Umukobwa ukora mu ifuru y’amandazi yarankunze da! Ubu nsigaye
ndya amandazi y’ubuntu mbega niberamo”

Twese-“Hhhhhhhhhhh!”

John-“Nubwo yavugaga gutyo ariko uwo mugore we yakuye mu mandazi ni umukire! Afite
amafuru nk’ane inaha, ubu niho nshaka ko bazaba”

Brendah-“Oooooh my God! Mbega ibitangaza! Ubu koko Kiki agiye kurongora? Sha
nzabutaha pe! Ahubwo se ubu niba Kiki agiye kurongora Nelson we…”

John-“Hhhhhhh! Humura rwose uraza kumenya byose! Uwo mugore wa Kiki rero
naramushimye mbaha umugisha ubu bagiye kubana mu kwezi kumwe gusa kuri imbere, ubu
duhuye nari naje ino ngo nkure abapangayi mu nzu nshaka ko bazabamo ngo mbanze
nyisane”

Twese-“Wooooow!”

Mama-“Uyu musaza disi ni intwari! Imana izakwiture ni ukuri!”

Njyewe-“Urabizuga urabizi se Mama? John ni umusaza ukwiye icyubahiro nako wowe


iturize nzakubwira byose!”

John-“Urakoze musore muto! Ariko se ko nasanze uwo musore atuzi twe tukaba tutabazi
muri bande ngo…?”

Njyewe-“Nk’uko nabibabwiye uyu ni Mama! Njye nitwa Daddy! Mbese urebye natwe turi
mu nzira y’inzitane nk’iyo Nelson wanyu yatubwiye”

Brendah-“Yooooh! Disi Nelson aracyabara inkuru! Daddy! Nawe humura uzabara iyawe
kandi uzayibara utuje kuko agatinze kazaza ni ihumure ry’ubutwari”

Njyewe-“Murakoze cyane Bre! Kandi koko ndabibona, muri abakobwa b’intwari kandi
bafite amateka azakora kuri benshi muri twe bazayamenya”

John-“Uuuu! Ahubwo nari mparenze!”

Brendah-“Uuuuuuh! Aha se ni kwa Mama Brown? Nako iwanyu?”

John-“Hhhhh! Oya, hano ni kwa Nelson!”

Brendah-“Ayiwee! Koko se?”

John-“Yego rwose! Ahubwo se ko badakingura?”

Dorlene-“Mana wee! Ubu se koko ubu twe tuzamenya duhera hehe koko Mana yanjye?”

John-“Muhumure rwose ikizere kiracyahari, kandi erega byose ni abantu!”

Bafunguye urugi imodoka irinjira iparika mu gipangu cyiza nabonye nkifata ku munwa
maze twese tumaze kuvamo John ahita ahamagara umusore wari udukinguriye,
John-“Bite sha musore!”

We-“Ni Byiza Boss! Kalibu rwose murisanga muri salon, mu byumba no muri douche
ntibagiwe no kumeza!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Dorlene-“Yuwiiiii! Ko mbona uyu musore ari Kiki wa kabiri se kandi?”

Brendah-“Uzi ko nanjye ariko nari ngiye kuvuga! Sha wagira ngo niwe neza neza!
Ndikanze maze!”

John-“Wahora ni iki se ko numiwe nanjye! Nonese sha, Nelson arahari?”

Brendah-“Mana weeee! Ahwiiiii! Ndumva mfite ubwoba”

John-“Humura Bre! Niko sha ko utambwira?”

We-“Eeeeh! Nari nkireba umuntu ufite umukobwa wa mbere usuye Boss kuva nagera
hano!”

John-“Umva mbese! Ngaho mbwira rero”

We-“Eeeh! Oya Boss ntawuhari! Yari avuye hano ambwiye ko agiye ngo kwa Brown!”

Dorlene-“Yooooh! Brown disi! Ubu se we ameze ate?”

John-“Hhhhhhh! Ahubwo tugize amahirwe, reka nze gato!”

John yagiye ku ruhande maze afata telephone mpita menya ko ibyo aribyo byose
ashobora kuba agiye guhamagara Nelson, koko hashize akanya John aragaruka maze
aratubwira,

John-“Muze murebe rero ngo umuntu aratungurwa!”

Brendah-“Agiye kuza?”

John-“Hhhhhhhh!”

Brendah-“Yooooooh! Mbwira, uramuhamagaye?”

John-“Hhhhhhh! Ahubwo muze mwinjire tube twicaye muri salon”

Wa musore uhuje byose na Kiki yagiye imbere aradufungurira turinjira tugezemo


dutungurwa n’ukuntu hari heza birenze, tumaze gutuza dutangira kuganira hashize
umwanya utari muto twumva umuntu uvugira hanze Brendah aba yipfutse ku mu maso
amarira atangira gushoka!

Hashize akandi kanya gato tubona urugi rwo kuri Salon rurafungutse twese
duhindukirira rimwe dukubitana amaso na Nelson, Brendah ahagurukira mu ijana
aramusanganira aramuhobera maze asuka amarira y’ibyishimo aho.

Aho twari turi natwe twari twabuze uko twifata, twarebaga ibyo byiza by’imboneka
rimwe byaherukaga mu gihe kinini cyari gishize maze mu mitima yacu twibagirwa ko
ibihe bibi bibaho, burya nta kiza nko guhanga amaso abahanga ibyishimo, muri ako
kanya twese twari twabaye ba muneza.

Hashize akanya kanini Brendah na Nelson ntawe uvuga, hakora amarira gusa bigaragaza
umutima wirekuye udapfurika imfundo ry’uko wiyumva, icyo gihe byari ibyishimo gusa,
hashize akanya,

Nelson-“Bre! Ni wowe?”

Brendah-“Nelson! Ni njyewe sha! Ni ukuri intoki zanjye zongeye kugukoraho, ubu se


koko nibyo? Oya! Ubanza ndi mu nzozi!”

Nelson-“Oya! Urirenganya ni njyewe uri mu nzozi!”

John-“Hhhhhh! Si ngaho! Muhumure muri mwese ntawe uri mu nzozi! Ahubwo rwose muze
mudusanga mudusanganize ibyo byishimo bibatamaho”

Nelson na Brendah bigiye hino baza badusanga, bakitugeraho Dorlene arahaguruka


abahoberera icyarimwe Nelson biramurenga mbona igitonyanga cy’irira kiraguye
ahanagura vuba ngo hatagira useka umugabo arira gusa ariko nubwo byabaye nzi ko
ntawari guseka uwasazwe n’ibyishimo.

Dorlene-“Nelson! Ng’uyu Brendah wawe wahoraga antura agahinda ko kuba akuri kure
ndetse akicuza impamvu atari wowe nawe mwaremwe mu isi ya mwenyine, Nelson! Brendah
aracyagukunda kandi aya marira agutuyeho yahoraga ambwira ko azaba ikimenyetso
cy’urukundo yakubikiye”

Mama-“Ayigaaa Mana! Uru nirwo rukundo shenge!”

Nelson-“Dorle! Ntako utagize ngo ukore icyo umutima wanjye wifuzaga ngo ubone
amahoro, wemeye kuba igitambo kubw’ukuri nanjye niteguye kukwereka imbaraga
z’ukuri, ubwo nshigatiye Brendah mu maboko yanjye nawe tukuramburiye ikiganza,
ntabwo tuzigera tugusiga.”

Dorlene-“Urakoze Nelson!”

Nelson yarongeye ahobera Brendah aramukomeza aramuzunguza hafi kwibarangurana


ibyari amarira y’ibyishimo byivanga n’inseko isobetse umuneza bakirekurana dukomeza
kubitegereza maze nabo bakomeza kurebana mu kanya gato barahumiriza bakora ibyo
Nelson atigeze atubwira mubyo bakoze kuva cyera nyuma y’akanya katari gato
barekeraho ibintu byatumye numva nshaka umukunzi ku kabi n’akeza.

Twese-“Wooooow!”

Nelson-“Noneho mbonye natuza nkamenya ko ntari kurota namwe reka mbasuhuze!”

Nelson yabanje gusuhuza Se John maze akomereza kuri Mama aramwitegereza cyane
angezeho mbona arikanze,

Nelson-“Uuuuuh! Nta hantu nkuzi ra?”

Njyewe-“Harahari rwose ntujye kure, ndi umwe muri ba basore batatu wabwiye inzira
yawe y’ubuzima igihe twari mu kabari ka Dovine!”

Nelson-“Yeeeeh! Koko se? Ntabwo nari nzi ko uyu munsi umwe muri mwe azibonera
n’amaso ye ibyo nababwiraga, urisanga hano ni iwanjye!”

Njyewe-“Murakoze cyane rwose!”

Nelson-“Uyu mubyeyi mwiza se?”

Njyewe-“Uwo ni Mama wanjye! Natwe ibyacu tubibaze byangana ibyanyu!”


Nelson-“Ooooohlala! Pole sana kuba muri kumwe n’abantu birahagije! Byose biterwa
n’abantu kandi bigakemurwa nabo!”

Mama-“Nuko rwose murakoze!”

Nelson amaze kudusuhuza yahise yicara mu ntebe we na Brendah tubona birenze ubwiza
maze ahita ahamagara,

Nelson-“Fils! Fils…”

Ako kanya twumvise umuntu witabira hanze aza yiruka n’aho twari turi ngo baa!
Amaferi yayafatiye kuri John habuze gato yari amuguye heju,

Nelson-“Dore mbese! Ariko wagiye ugenda buhoro wowe!”

Fils-“Boss! Ni ukwihangana erega, ariko rero muzandangire ahantu bacuruza feri!


Naho ubundi uyu muvuduko…!”

Twese-“Hhhhhh!”

Nelson-“Ariko na nubu warampakaniye ngo ntacyo upfana na Kiki wa musore ujya uza
hano sha?”

Fils-“Ndakambura data, do ni ukuri niba mbeshya Imana impane ndaka…”

John-“Hhhhhhhh! Ngaho rekera aho izo ndahiro zawe, uzi ko wagira ngo kuba mufite
icyo mupfana hari icyaha kirimo?”

Fils-“Oya Papa wa Boss! Rwose ndakaburara Boss yarongoye nda kintu dupfana na mba!”

Twese-“Hhhhhh!”

Nelson-“Ahaa! Ngaho jya kuzana ibyo wakiriza abashyitsi”

Fils yagiye yiruka asitara kuri rido aba yikubise hasi atangira gutaka ngo
aravunitse Nelson ntiyabyihanganira ahita aseka,

Nelson-“Hhhhhhh! Awa! Ubundi se ubwo wajyaga hehe utababajije icyo banywa, ahubwo
se amafaranga yo wari uyatwaye!”

Fils-“Boss! Mbabarira rwose nari nibagiwe!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Twarasetse turiyongeza maze Fils atubaza icyo dufata Nelson amuha n’amafaranga maze
ariruka nk’uko yamenyereye twongera gusekamo John ahita avuga,

John-“Mwana wanjye dore nkuzaniye ibyishimo wari warabuze ukaba wari ugiye
kuzahambanwa ikara ukirinze rya sezerano ryo mu buto, ngaho rero urubuga ni urwanyu
hari ikindi?”

Dorlene-“Ahwiiiii! Papa Nelson byari byo ariko…”

John-“Ariko ariko iki se kandi? ……………………………………………………………

Ntuzacikwe na episode ya 106 ejo mugitondo


 May 20, 2017

Episode 106: Nelson yambitse Brendah impeta yari yaramubikiye igihe kinini

ShareTweetPinMail

Dorlene-“Byari byo ahubwo iyo biba nonaha, uzi amajoro Brendah yararaga ategereje
ihumure rya Nelson?”

John-“Ahwiiiiiii! Wari unkanze rwose, nari nibajije impamvu yababuza gusezerana


rwose, Nelson erega ubu dutegereje icyo ubivugaho!”

John akivuga gutyo ako kanya twumvise umuntu ukomanze ku rugi maze agikingura
umuryango mbona hinjiye wa musore musaza wa Jojo waje iwacu witwa Brown agikubita
amaso abari aho mbona aratunguwe asubira inyuma yiruka avuga cyane ngo: “Brendah na
Dorlene! Brendah na Dorlene baje muze murebe!”

Akibivuga twumvise batangara cyane hanze tuyoberwa ibyo ari byo maze ako kanya
tubona aragarutse mba nkubitanye amaso na Papa we, Mama we, gusa Jojo na wa mukuru
we bo ntabwo bazanye nawe.

Nkimara kubabona byarantunguye cyane mbura uko nifata ndebana na Mama ahita akurura
igitambaro cyari kimuri ku rutugu acyipfuka mu mutwe maze yitangira itama ari nako
Brown yihuta ajya aho Brendah na Dorlene bari arabahobera ibi byanyabo.

Baratindanye kandi koko byari bikwiye bamaze gutuza gato Papa na Mama Jojo b’intege
nke bari batinye ko babahutaza baba aribo bajyayo nyuma,

Mama Brown-“Ayiiiiiiiiiiiiiiii! Mbega ibyiza mbonye mwo gacwa mwe! Yuuuuuuu!


Baratashye shenge! Ubu se koko ni mwe?”

Brendah-“Ni twebwe Mama! Rwose turaje!”

Mama Brown-“Nuko nuko murisanga bana banjye reka mbahobere numve ko mugifite
akagongo!”

Brendah na Dorlene basanganiye ababyeyi maze bahobera Mama Brown nawe ak’ubucecuru
kari karatangiye kuza, yarabahoberaga akongera akabitegereza, ibintu byari byiza mu
maso yacu maze bageze kuri Papa Jojo,

Papa Jojo-“Aba bakobwa se mwishimira gutya ko ntabamenye ni bene nde?”

Mama Brown-“Aba bakobwa ni intwari shenge! Dore uyu ni umukazana wacu wawundi
wajyaga aza kugusura muri gereza bamwita Brendah, uyu wundi bari kumwe rero we ni
mugenzi we ubu nabo bavuye mu gihome nk’icyo wari urimo!”

Pascal-“Eeeeeh! Ntibishoboka! Ngo nabo bavuye muri gereza? Ubwo se Nelson yatinyuka
akarongora umukobwa wafunzwe?”

Mama Brown-“Wowe se ko wafunzwe nigeze nkwanga? Ariko Pascal ntiwansezeranyije ko


wahindutse?”

Pascal-“Erega umugabo aba ari umugabo! Aba agomba gufungwa kuko buriya gufungwa
nabyo ni ibyago kandi bigwira abagabo!”

Mama Brown-“Uuuuuuuuh! Nonese niba abagabo bibagwiririra bakabihirika ku bagore


byabura kubashyira ahantu nka hariya? Wabibaza Martin uheze aho wari uri”
Pascal-“Urambwiye ngo nzasubire muri gereza?”

Brown-“Ariko uzi ko Papa atajya ahinduka? Akabaye icwende rwose ubanza katoga, ubu
ejo bundi uje upfukamye usaba imbabazi usanze Mama yarakoze byose ndetse dufite
byose ushize impumu wibagiwe icyakwirukansaga?”

Pascal-“Urambwiye ngo ntabwo noga sha! Ubwo ibyo uvuze wabisubiramo?”

John-“Tuza Muze! Rwose umwana wanjye agira amahitamo ye kuko arakuze bihagije, niba
yarahisemo uwo yifuza nta mpamvu yo kumubuza kwirongorera”

Nelson-“Nibyo Papa! Nshimye ko wanshyigikiye kandi ukemera amahitamo yanjye naho


ibindi byo kuba barafunzwe nzi ko bafungiwe kuba intwari z’urukundo rwo mu buto”

Pascal-“Ahaaaa! Navuga iki se kandi ko ntaha ahatari iwanjye! Ariko ntacyo!”

Mama Brown-“Ahaaaa! Watuje mugabo mwiza nkagusazisha neza ko nagukunze urwa kimeza?
Bana ba! Natabahobera mumureke mwiyicarire”

Pascal yabuze icyo akora apfa kubakora imbagara maze baricara hashize akanya gato
bamaze gutuza Nelson ahita avuga,

Nelson-“Ariko hari abo mutasuhuje! Uriya musore na Mama we ntabwo mwababonye?”

Mama Brown-“Yooooh! Mwihangane rwose twaje turangamiye aba bakobwa! Ese muraho?”

Njyewe-“Yego turaho Mama!”

Pascal-“Ariko se nako niko musore uba uwa nde?”

Mama Brown-“Ariko uba utarasuhuza abantu ugatangira kubabaza ibisekuru? Rata


murisanga kwa Nelson!”

Nelson-“Nibyo Mama! Rwose barisanga, uriya musore twamenyaniye mu kabari ka Dovine


mubwira inzira twanyuzemo none igitangaza kirabaye ari kurebana n’abo yabwiwe!”

Pascal-“Nta soni sha! Izo nshuti zawe z’akabari nizo wirirwa ubwira byose? Kandi
ubwo wasanga wamubwiye ko nafunzwe nataha nkabura aho nerekeza nkaza kuba kwa
Databukwe?”

Mama Brown-“Yaba abimubwiye se, uboshye akubeshyera?”

Nelson-“Papa Brown! Erega amateka uko yaba ameze kose ni ayacu, ubu se ko ayo
twanyuzemo yari mabi tukayavuga aya meza yo tuzareka kuyavuga? Mama! Uyu azaba
umuhamya kuko atubonye dusubiza amaso inyuma tukareba ya ntambuko yadutsikije
tugatera isekuru ariko ubu tukaba dushinjagira gitore!”

Mama Brown-“Yego Mama! Ni ukuri ni byiza cyane n’abatari bariya uzababwire


bazamenye umuntu uwo ariwe!”

Pascal-“Murabura ubwigamba se ko ibyo mufite ntacyanjye kirimo, ariko umunsi umwe…”

John-“Ariko se Pasca! Ko ntacyo mushiki wanjye atagukoreye wagiye umenya ko dushaje


ugaca macye uragira ngo tuzasige inkuru mbi imusozi? Ubu se aba bana bazakwigiraho
iki?”

Brown-“Amahane se? Oya! Azabyigumanire!”


Pascal-“Ahaaa! Ngaho reka nshececeke ubwo murambwiye ngo ntongera kuvuga, ntabwo
nongera da!”

Nelson-“Nari nkibabwira, uriya mubyeyi uri kumwe nawe rero ni Mama we!”

Brown-“Ni karibu rwose barisanga, ariko se uriya musore nako ndabona asa neza neza
n’umukinnyi nzi ukina mu ikipe mfana!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Nelson-“Mwese rero murisanga hano iwanjye! Ubu noneho irungu narikubise inshuro!”

Twese-“Hhhhhhh!”

John-“Ahubwo se warikubise inshuro urikura no mu buriri sha! Cyangwa ibyo nakubwiye


ntabwo wabyumvise? Na nubu uracyategereje kandi wawundi wategereje umufite iruhande
rwawe? Ko utansubiza ra?”

John akivuga gutyo Nelson yitegereje Brendah hashize akanya gato ahita ahaguruka
adusiga aho dutangira kwibaza aho yaba agiye ariko tukibyibaza ako kanya tubona
aragarutse,

John-“Uuuuuh! Nonese ko tuvuga ngo ugire icyo uvuga ukagenda sha?”

Nelson-“Papa! Ntabwo nagenda ahubwo ndagira ngo ngire icyo mvuga kuko hari n’icyo
nzanye”

John-“Uuuuh? Ngo ugiye kugira icyo uvuga? Ngo hari n’icyo uzanye? Icyo ni igiki se
kandi?”

Papa Nelson akivuga gutyo twagiye kubona tubona Nelson ivi aririmije mu butaka
imbere ya Brendah maze twese turikanga,

Nelson-“Bre! Iyi ni impeta naguze umunsi unyereka ko mbere ya byose ikizere cyawe
ari njye wagitwikirije, burya cya gihe umaze kwanga kumva amagambo ya Gasongo
ndetse ukankingurira umutima byongeye kunyereka ko mu bihe byose uri byose kuri
njye ndetse ko ari wowe nkwiye kugabirwa ngahirwa,

Bre! Nongeye kwishimira gukaraga agatoki ku ijosi ngo nkubwire ko ari wowe wa mbere
n’uwa nyuma namenye ndetse nongeye kukubwira ko ari wowe navukiye ngo tuzaterane
intambwe y’ubuzima ni nayo mpamvu nagutegereje iminsi n’iminsi urungano n’abamenye
bamwe bakannyega banseka”

Twese-“Yoooooh!”

Nelson-“Ma Bella! Nyemerera nkubwire ko ari wowe nifuza ko tubana, niba ubyemeye
utege urutoki nkwambike aka gatako nabitse cyera maze nako kakankundira ntigacuye
cyangwa ngo gakoboke!”

Nelson yamaze kuvuga gutyo Brendah n’amarira menshi y’ibyishimo atajyaga ahisha
aramuhagurutsa maze aramuhobera atega urutoki rwa musumbazose Nelson ashyiramo
impeta yitonze twese dukomera amashyi icyarimwe, Wooooooow!

John-“Yayayaya! Burya bwose wari uhishe ibi sha Nelson? Nakubyariye kumpa ibyishimo
koko ndabibonye mwana wanjye! Enda ngwino umpobere nanjye sha! Ubu uri umuntu
w’umugabo ubwo ufashe icyemezo”

Twese-“Hhhhhhhhhh!”
Nelson yafashe Brendah maze amushyira Sebukwe aramuhobera umunezero utama aho hantu
ku mutima ngira ishyari ryiza ryarindi ritera ishyaka, numvaga nimva aho hantu
ndataha mbaririza aho abakobwa nka Brendah baba!

Twese abari bari aho natwe twarahagurutse maze turabishimira, bamaze kwicara tubona
Fils ahingutse aho n’indobo nini ku mutwe,

Nelson-“Ariko koko ibi ni ibiki? Murandebera Fils ibyo antuye?”

Twese-“Hhhhhhh!”

Fils-“Boss! Nonese sibyo! Rwose indobo niyo ituma abantu bataza kuvumba, ubu
uwambonye wese yagize ngo mvuye kuvoma kandi hano huzuyemo amacupa!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

John-“Hhhhhhhhh! Ariko koko njye n’umuhungu wanjye ni nde watubaburiyeho abasore


nk’aba? Ubu koko imbavu zanjye ko nzi ko zishaje muragira ngo ninseka ngwe aha?”

Fils-“Vraiment donc ubundi ukuntu njye nkora biteye gutya, Boss n’uriya mukobwa
bicaranye barasangira iyi, en bon Papa wa Boss we aranywa iye n’uriya musaza
arasangira n’umukecuru we, abandi bose ndabaha iyi, mutambutse umwe asoma ahereza
undi nimuyimara mubwire mbongere!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Nelson-“Ariko se ibi ni ibiki koko?”

Brendah-“Wirakara sha Ma Nelly! Reka basi mufashe, sibyo?”

Fils-“Uuuuh! Nonese ubu mvuyemo nka Malawi koko?”

Nelson-“Jya kwiruhukira bagufashe sha! Ahubwo nguhaye uruhushya jya no kwitembera


aho ushaka!”

Fils-“Hhhhhhh! Ntiwumva se ahubwo! Boss! Ngende kandi ntindeyo?”

Nelson-“Rwose genda uze igihe ushakiye! Umfa kumenya akazi kawe!”

Fils-“Nonese Boss! Nyine nako nawe urabyumva kuza umuntu yikoreye indobo irimo
ibisukika nako ubu undeba icyaka cyambanye icyorezo…”

Twese-“Hhhhhh! Ngaho akira nawe ugende wigurire!”

Fils yakiriye akanote ahindukira nk’iyagatera asohoka yiruka tumubona arenga twese
dusigara duseka Brendah na Dorlene bisanga bajya gutegura bamaze kutwakira
dukomanya ibirahuri turasoma dushira inyota turatereka,

John-“Urakoze mwana wanjye inkanka zari zumiranye!”

Mama Brown-“Nuko nanjye rwose numvaga icyaka kinyishe!”

Pascal-“Ko mwazanye rimwe se? Mwabonye aho umugabo anywa icupa rimwe mwa bana b’ubu
mwe ko namwe…”

Brown-“Ariko Papa! Watuje koko bakakwakira? Ibintu byose ubigira amahane?”

Nelson-“Murisanga Papa wacu! Ntabakiriye nta bandi nakwakira, ahubwo musome


mucurure mutagira ikibazo barabongera!”
Pascal yabonye gucisha macye dukomeza gusoma tunacurura ndetse dukomeza no
kuganira, icyari kiganje aho byari ibyishimo gusa gusa, hashize akanya Mama
aranyongorera,

Mama-“Mwana wa! Ubu ko ndi kureba mu maso ya Pascal koko ngatitira? Ndi guhita
nibuka ibyo Gatera yakoze!”

Njyewe-“Humura Mama! Humura rwose nibiba na ngombwa turababwira nabo badufashe!”

Mama-“Uramenye uramenye utazana ibibazo mu byishimo by’abandi”

Njyewe-“Nonese amaherezo ni ayahe Mama?”

Mama-“Ryumeho yewe!”

Twakomeje kuganira byinshi turasabana ibintu bikomeza kuryoha, tugiye kumva twumva
Brendah ariyamiriye twese turaceceka,

Brendah-“Yeeeeee! Ngo Gaju yararongowe?”

Dorlene-“Ngo? Yuwiiiiiii! Gaju disi?”

Mama Brown-“Yoooooo! Disi ntabwo mwabimenye! Yararongowe rwose, yagize amahirwe


ararangiza, ubu asigaye afite umugabo w’umukire rwose araho aramenyereye!”

Brendah-“Wooooooow! Mbega byiza!”

Njyewe-“Ooooooh! Felicitation kuri Gaju! Imana yamwihereye umugisha naho ureke


Gasongo wahaye ikibi intebe maze nacyo kikamwereka umwijima uko usa ubu akaba
yarasaze akiruka ku gasozi”

Bose-“Ngo?”

Nelson-“Ibyo uvuga ni ibiki?”

Brendah-“Ngo Gasongo yarasaze?”

Njyewe-“Ibyo mvuga ni ukuri rwose Gasongo yarasaze ubu asigaye abunga mu muhanda,
agahekenya ibitoki bwakwira agakumbagara ku rubaraza rw’ikizu cy’igihuku”

Dorlene-“Hhhhhhhh! Koko se?”

Njyewe-“Dore ejo bundi namubonye ari nijoro ubwo twa…”

Nagiye gukomeza maze Mama ahita anshinya icyara ndaceceka ahita akomerezaho
ababwira koko ko twamubonye,

Nelson-“Jesus! Ubu Gasongo koko yarasaze?”

Njyewe-“Nibyo rwose! Yirirwa avuga amazina yanyu ahantu hose!”

Brendah-“Nizere ko iryanjye ritarimo muyo avuga!”

Dorlene-“Hhhhhhhh! Njyewe yibeshye agasara amvuga nabijaguza!”

Njyewe-“Twumvise avuga Dovine na Martin gusa! Abandi buriya wasanga atabibuka, uzi
ko nawe ubwe atibuka ko yitwa Gasongo?”
Brendah-“Yooooooh! Mbega ibyago! Ubu se koko nako nyine uwiyishe ntaririrwa!”

John-“Mukireke cyangare abandi babone umugisha, wa mugani umugati w’abana nta


mpamvu yo kuwujugunyira ibibwana”

Dorlene-“Oya nibyo! Nizere ko nta shashi n’imwe nzongera kubona muri uyu mujyi,
yose azayatoragure ayamare mbone aho nyura”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Mama Brown-“Hhhhh! Utansensa rwose! Ubu se koko amashashi yo muri uyu mujyi
yayamara?”

Dorlene-“Nicyo kimukwiye ahubwo …”

Twakomeje kuganira byinshi ku bya Gasongo gusa nta kibi nko kuva mu muryango nako
biragateterwa, twese nta n’umwe wavugaga ibyiza bye ahubwo bya bibi bisibira
gusiribanga ikiza nibyo byiganje aho gusa, koko niwe wabyiteye!.

Umunsi waciye ikibu amasaha asatira aherekeza izuba maze John amaramo ako yari
afite maze ahita avuga,

John-“Nelson! Nonese uyu mugeni tumugusigire cyangwa arajya kwarama iwabo maze
uzamutware ugaragiwe ndetse imiryango ikugabire n’amariza!”

Nelson-“Kubwanjye ndumva mwamunsigira”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Mama Brown-“Uramubabaye mwana wanjye! Ubu se koko umunsi uzagera ryari ngo utuze?
Gusa ihangane ntuvumbe ayo wengewe”

Nelson-“Nagira nte se? Nta kundi nyine!”

Bose-“Hhhhhhhhh!”

Brendah-“Nelson! Humura ndi uwawe kandi ngiye gutangira ubuzima bushya bwo
kukwitaho!”

Nelson-“Urakoze ma Bella! Nzi ko nanjye ngiye kurwana n’iminsi ngo ireke kudusiga
niba itaradusize yarasibye, ubu buracya havaho umwe ari nako itariki yegereza ngo
ngushyire iruhande rwanjye!”

Nelson yamaze kuvuga gutyo twese tumuha amashyi maze Brendah yongera kumuhobera
nongera kumva ka kantu kankirigita ku mutima kambaza aho njye mpagaze nanjye
ngasubiza ko ndi mu manegeka maze ndiseka,

John-“Nelson! Sinzi rero niba umukazana wanjye turajyana kuko ubu ntashye ku
Gisenyi!”

Mama Brown-“Yoooooh! Ntabwo uca murugo se?”

John-“Oya nzaza ngarutse kureba ukuntu nzasana iriya nzu Kiki azarongoreramo”

Nelson-“Ma Bella! Wajyana na Papa se nkazaza kukureba muri week-end nkongera


kukongorera rya jambo?”

Brendah-“Nelson! Ntaho njya!”


Nelson-“Uuuuuuh? Ngo ntaho ujya? Kubera iki se udashaka gusubira mu rugo?”

Dorlene-“Erega hari byinshi mutazi!”

Nelson-“Ibiki se kandi? Ma Bella! Mbwira ndakumva, ibyo tutazi ni ibiki?”

Brendah-“Fata ko ntazasubira mu rugo yewe, uko nzabaho kose, aho nzaba hose ariko
ntasubiye mu rugo!”

John-“Inka yanjye! Nonese ubwo utabaye mu rugo waba he Mukaza? Ahubwo se inka
tuzagukwa zizakirwa nande?”

Dorlene-“Erega ni uko mutabizi, ubu se twari tubuze itegeko riturengera? Twarinze


guheramo se….nako nanjye sinshobora gutuma Brendah asubira iwabo kandi namwe niba
mukunda ubuzima bwe mutwumve……………………………………………

Ntuzacikwe na episode ya 107 ejo mugitondo


May 21, 2017

Episode 107: Brendah ahishuye uruhare rwa Se watumye batinda mu buroko

ShareTweetPinMail

Nelson-“Dorle! Ni iki cyabaye tutamenye gituma ma Bella atemera gusubira mu rugo


kwa mabukwe koko?”

Dorlene-“Ahaaaa! Burya kuvuka k’umuntu biramukurikira mpaka, iyaba mwari muzi


uburyo Brendah yavutse!”

Nelson-“Byose ndabizi Dorle! Nonese niyo mpamvu? Kuki se bije ubu kandi igihe
gishize yari yarihanganye akakira ibyo adashobora guhindura?”

Brendah-“Nelson! Erega humura ntacyo utaramenya!”

John-“Ko muduteye igishyika se bana banjye? Ngaho mutubwire”

Brendah yikije umutima ubugira kabiri maze yitegereza Nelson akanya gato amufata
ikiganza tumenya ko agiye mu bihe bikomeye maze aravuga,

Brendah-“Nelson! Ngira ngo nakubwiye neza ukuntu navutse! Nibyo bikinkurikirana,


Papa niwe watumye tuguma muri gereza kandi twari kuba twaravuyemo”

Twese-“Yeeeeee?”

Mama Brown-“Ibyo ni ibiki se kandi? Yezu na Maliya weee! Ubwo se yabitewe ni iki?”

Pascal-“Ariko abagabo twaragowe! Ubu mugiye kubeshyera uwo mugabo rero ngo niwe
wabafungishije kandi ari mwe mwizize? Ariko abagore n’amagambo…”

Brown-“Ariko Papa! Ahantu hose usubiza utabanje gutekereza koko? Ubu se uzi
byaragenze gute? Cyangwa ubwo umunsi Kenny azaba abara ibyawe uzamucecekesha?”

Pascal-“Ahaaaa! Ubwo uzanye ibyo reka nicecekere da ubwo ushaka kumbwira ko ntari
So! Ariko ntacyo…”
Nelson-“Ma Bella! Mbwira sha! Nguteze yombi!”

Brendah-“Urabizi ukuntu nakubwiye byose ndetse ntacyo nigeze nguhisha cyangwa ngo
nkubeshye, nyuma y’urupfu rwa Bruce…”

Dorlene-“Oya wivuga iryo zina weee!”

Mama Brown-“Ihangane mwana wanjye, komera disi byarabaye kandi Imana itumye
musohoka hariya ni uko ibafitiye umugambi”

John-“Yoooh! Turakumva Mukaza! Ngo byaje kugenda gute se?”

Brendah-“Nelson! Urabizi ko Papa yari inshuti ya Papa Bruce kandi urabyibuka ko ari
nawe wamufunguje igihe azira gushaka kukwivugana kubera njyewe, urabizi kandi ko
yirirwaga atesha umutwe Mama ngo nkureke ariko nkaba ibamba”

Nelson-“Ndabizi sha kandi nguteze amatwi!”

Brendah-“Sha buriya muri iriya minsi yari amfashe neza kuriya yagiragango
azanshimute anshyingire Bruce gusa Bruce we ntiyabimenye kuko babipangaga ari Papa
wae na Papa wanjye maze abijyamo ku giti cye yiyunga kuri ba Gasongo ngo icyo
yashakaga gusa ukunkorera ibya mfura mbi akanyereka ko nibeshye”

Mama-“Ahwiiiii! Mana yanjye ibyo ni ibiki?”

Nelson-“Ihangane ma Bella! Humura ngufashe ikiganza ngo wumve ihumure ryanjye!”

Brendah-“Papa wanjye amaze kumva ibya Bruce niwe watugambaniye maze ajya kuvuga ko
byose twari twarabipanze njye na Dorlene ndetse avuga ko mbere yuko biba
twamugishije inama ndetse tukamusaba n’ubufasha, ngo akatugira inama tukamwangira
agahita ajya kuturega”

Twese-“Yebaba weee?”

Nelson-“Ntibishoboka! Ubwo se koko Papa wawe ukubyara niwe watinyuka kuguhimbira


ibyo byose? Habe n’agatima k’ububyeyi koko?”

Dorlene-“Uuuuuuh! Nelson! Koko nawe uzi uko yavutse washidikanya? Ibyo ni


ibyerekana ko Papa we yamushatse cyera ariko akamubura, ubwo se kuba yarabwiye Mama
we akimutwite ngo azayikuremo nuko yari amukunze?”

Nelson-“Yego disi! Mbega isi?”

Brown-“Oooohlala! Mbega ibyago! Ubu koko nkuwo namuhanisha iki baramuse mamumpaye?
Nako ngo umubyeyi aba ari umubyeyi, nonese Bre! Komeza utubwire, ngo byaje kugenda
bite?”

Brendah-“Papa yakomeje guhamya ibinyoma avuga ngo nyuma yuko Police zidushatse
zikatubura ngo bumvishe ko ngo ko twafatiwe I Kigali, burya bamaze kubabaza byose
mukisohokera nyuma haje umu Police umwe w’inzobe wari uturutse ku Gisenyi maze
ahamya ko amakuru yayamenye kare ayahawe na Papa ngo ndetse bakoze uko bashoboye
kose badushakira kubura hasi no hejuru ariko baratubura ngo baje guhamagarwa bavuga
ko twafashwe bazana dosiye y’icyaha dushinjwa”

Twese-“Yooooooh!

Brendah-“Nyuma y’akagambane rero nta kindi badukoreye kitari dosiye itandukanye


n’ukuri twavuze maze dukatirwa iyi myaka yose tumazemo byamenyekanye ko turengana
ari umwe muri babandi badushimuse bari baretse bakagenda wongewe gufatwa mabubajije
ibyo yakoze byose avuga ko yanafashe kungufu Dorlene mu gushaka bamenya ko afunzwe
barumirwa baturekura gutyo”

Mama Brown-“Ayiga Mana weee!”

Brendah-“Ntabwo rero nshaka kongera kurebana na Papa washatse ko mfa ndi muto
yabona nkuze agashaka kumpeza mu buroko”

Brendah yakomeje yakomeje kurira cyane ndetse arahogora Nelson abonye byanze
amushigatira mu gituza nawe andambika ibiganza yubikaho umutwe akomeza kurira,

Nelson-“Ihangane ma Bella! Igihe cyo kurira kiri mu marembera! Nkundira wongera


ukomere nkuko utasibye kubinyereka”

Brendah-“Nelson! Mbabarira kuba amarira aza nuko ndi iruhande rwawe, ntabwo
naririra undi utari wowe!”

Twese-“Yoooooh?”

Nelson-“Urakoze cyane kuba untuye agahinda kawe kandi nzagutwaze byose! Ngaho
komera kandi umfate unkomeze wumve ko navukiye wowe!”

Koko ako kanya Brendah yarahindutse tuyoberwa umuti Nelson amuhaye, niho naboneye
ko urukundo ubwarwo ari umuti w’umutima amaze gutuza,

John-“Ntureba rwose ihangane Mukaza! Ubuzima nuko bugenda ntawe uhora atarahogoye
kandi ndizera ko utazongera kurira ukundi! Naho byo aho kugirango usubire iyo ku
Gisenyi kwa So, wigire kwa Brown dore ni murugo”

Pascal-“Ngo aze hehe? Oya ntabwo mushaka iwanjye abo nazanye banyeretse ko
nibeshye, suko bantereye umwana inda?”

Brown-“Ngo hehe? Ariko Papa koko uratinyuka ukavuga gutyo koko?”

John-“Rwose mucumbikire umwana, erega buriya ntawe umenya aho bwira ageze, ubu se
nari nzi ko Nelson ari umuhungu wanjye? Mama Brown se yari aziko ndi musaza we,
gira neza migendere erega ubu se twashyira umwana mu maboko y’ibikoko?”

Mama Brown-“Si nkibyo byose se, ahubwo dutahe tujyane ujye kuryama uruhuke mwana
wanjye!”

Dorlene-“Genda utuze uruhuke mwana wa Mama humura ni ejo ugashinga urwawe maze
abakurwaniraga bagatonda bagusaba, nanjye reka njye gutangira ubuzima bushya niba
nzabona aho mpera sinzi”

Nelson-“Dorle! Twagusezeranyije ko turambuye ukuboko ndetse ko tutazagusiga, nuva


gusuhuza ababyeyi uzaze ukomeza akazi, ubu ni njye usigaye warasimbuye Papa waste
konji y’izabukuru”

Bose-“Yeee?”

John-“Nibyo rwose! Inzira nayiharuye niharurira, nibyo byishimo nzajyana iwabo wa


twese bana banjye!”

Dorlene yarishimye ndabibona ndetse na Brendah azana ibineza mu mutima ubundi John
arahaguruka Dorlene nawe arahaguruka twese dusohoka hanze turabasezera John yinjira
mu modoka na Dorlene ndetse Brown nawe yansa indi modoka bari bajemo Nelson ahobera
umukunzi we nawe ajyana nabo turabapepera baragenda, bakimara kurenga nibwo
twibutse ko hababaje ibyacu,
Nelson-“Eeeeh! Harya mwebwe mutaha hehe?”

Njyewe-“Nelson! Nyine uko utureba uku natwe dufite ibibazo, aho twatahaga ubu nako
ni inzira ndende!”

Nelson-“Yooooh! Mwihangane rwose gusa ntabwo niriwe mbabaza ibyo ari byo gusa namwe
murakuze muzi ko bibaho mu buzima ahubwo se ubu mbafashe iki”

Njyewe-“Cyeretse wenda niba hano hafi waturangira inzu ya macye twakodesha tukagura
ibikoresho tugatangira kubaho bundi bushya nago ibindi byo kubimenya uzabimenya”

Nelson-“Yooooh! Mbega isi tubamo, mwihangane rwose, naho ubundi rero hano mfite
inzu y’ibyumba bibiri na solon, nta kibazo niba mwayikunda mwaba muyibayemo”

Mama-“Yooooh! Twaba tugize amahirwe disi!”

Njyewe-“Ibyo byo! Uzi gusiragira ushaka inzu muri uyu mugi, ahaaaa!”

Mama-“Nonese iri hehe ngo tuyirebe?”

Nelson-“Muze mbereke iri hariya inyuma mu gikari!”

Twakurikiye Nelson maze atujyana kutwereke inzu tumaze kuyitegereza neza turagaruka
Mama ahita amubaza,

Mama-“Ko tubonye ari nini se mwana wanjye ubu ntikosha!”

Nelson-“Oya mubanze muyibemo ibindi byo tuzaba tuvugana ikizima nuko ubuzima bwanyu
bukomeza, nubwo muri iki gihe ibintu bitoroshye ndetse n’amafaranga akaba yarabaye
ingume ntawaza agusanga ngo uyamugurane cyane ko Daddy azi byose!”

Mama-“Yebaba wee! Urakoze bambe Imana iguhe umugisha!”

Nelson-“Ikindi kandi mujye muza dusangire hano ni murugo, mwisange ubu ntimugire
ngo njye simbyungukiyemo! Ubu irungu me hehe naryo!”

Njyewe-“Stareh rwose! Uri uwa So!”

Nelson yaduhaye imfunguzo ndetse aduha karibu aragenda njye na Mama dusigara
tumyenyura ako kanya tuva mu rugo nsha ku cyuma nkuraho udufaranga tujya gushaka
udukoresho ducye ducye two gutangirana nka matora n’utundi.

Tuvuyeyo twarashashe turaryama dutangira ubuzima bushya kandi buhanda kubera


guhunga icyaha cy’uwo nitaga Data!

Bwaracyeye mu gitondo byuka butaratandukana ntangira gutekereza ubuzima tugiye


kubamo ariko mbura inzira gusa mfata umwanzuro wo kujya aho nacururizaga ibyuma
by’imodoka nkanaziteranya niko kubaduka nditunganya nsezera Mama ndagenda.

Mu nzira nagendaga ndeba hirya no hino nikanga ubusa, nabonaga imodoka nkikanga ari
Papa, sinzi ukuntu nabonye imodoka y’umukara isa neza n’iya Papa nirukira hepfo
gato ahantu hari ikiraro nkihagera numva umuntu uvuze buhoro ngo: “Suuuuuuu!”
nahise mpindukira vuba ntungurwa no gusanga ari Gasongo,

Gasongo-“Genda buhoro utankangira amafi! Ntubona ko ndi kuroba?”

Njyewe-“Nonese uri kurobera mu ibase Gaso?”


Gasongo-“Urantutse, urantutse ngusongore nguhanure kuri etage nguce amaguru wo
gakubite icupa mu mutwe we?”

Njyewe-“Mumbabarire rwose ntabwo mbatutse kandi ntabwo nzongera”

Gasongo-“Ngaho rero niba ufite indobani nshyashya ntiza!”

Njyewe-“Ntayo nitwaje ariko ejo nzayizana turobe rwose”

Gasongo-“Hhhhhh! Noneho ubu tubaye inshuti!”

Njyewe-“Rwose! Nkawe na Nelson!”

Nkivuga gutyo Gasongo yabatuye igikoni cyari kiri aho agiye kukimpandika mu birugu
ibase yari ari kurobamo iramuteka amaguru nyabangira ingata niruka njye nkiza
amagara musiga gutyo gusa nahise mbona ko ibyo ari byo byose yasaze byo gusara
atari ukwisaza.

Nakomeje kugenda gacye gacye nsatira aho nakoreraga maze ntangiye kwinjira
nikandagira ngeze ku kazu kari kegeranye nako nakoreragaho mba numva umuntu
unsifura ndikanga mu kureba neza mbona ni Bob ngenda musanga,

Njyewe-“Bob! Bite muvandi?”

Bob-“Ni wowe se? ko mbona wananutse se nawe barayiguteye?”

Njyewe-“Inki se kandi?”

Bob-“Indobo! Uziko ari wowe utarabimenya! Christa ubu yanteye indobo nsigaye ngenda
nyihetse nejo nayijyanye kuri stade gufana”

Njyewe-“Hhhhhhhh! Umbabarire ntabwo ngusetse nta nubwo ndi muri mood yo guseka”

Bob-“Ahubwo se udasetse wakora iki? Uzi ukuntu cyagihe Christa amaze kwivumbura
akagenda nagurukanye moto yari agiyeho cya gisazi kikamfata ipantaro ngo kirashaka
ko nkigurira gahuzamiryango akarinda arenga Man!”

Njyewe-“Hhhhhhhhh! Isekere wana buriya ni ukuguzanye nanjye umunsi umwe


nzakwishyura kabisa, ko ntazamusubira imbere se! Ahubwo reka nze nanjye nzamubabaze
birenze ibyo yankoreye”

Njyewe-“Bob! Nawe wari warengeye jya wemera, wenda iyaba ari njye yasanze akikiye
Sacha byari kumvikana”

Bob-“Nagende! Ubu se njyewe nzi yirirwa mu biki iyo ntazi?”

Njyewe-“Mbabarira mu rukundo ndi umusimbura, ibyo rwose ntabyo njye mba niyiziye,
ahubwo mbwira, nta muntu wanshatse aha kuva ejo!”

Bob-“Eeeed! Ahubwo uje ngusanganiza ibya christa nibagirwa kukubaza, Daddy! Ko


wabaye iciro ry’imigani hano bite?”

Njyewe-“Ngo iciro ry’Imigani? Gute se kandi?”

Bob-“Kuva ejo abantu bsenshi baragushatse ishyano riragwa ngirango wibye, nonese
wari wabonye ikihe kiraka gituma ushakishwa bene kariya kageni? Wari wanze
kubishyura se?”

Njyewe-“Bob! Nonese wumvaga bavugaga ko banshakira iki?”


Bob-“Ewana naba nkubeshye kabisa gusa wumve ko bagushatse bya nyabyo”

Njyewe-“Noneho na nubu ubu ni mbiri mbiri baracyanshaka?”

Bob-“Ntabwo mbizi gusa babaye bakigushaka wambwira nkakuguriza ukabishyura ubundi


ukazaba uyanyishyura”

Njyewe-“Bob! Nta kibazo wari ukoze ngaho reka ngere hariya nakoreraga ubundi
ntahe!”

Bob-“Udakoze? Cyangwa ugiye kwimuka sha? Ahubwo se telephone yawe iri hehe ko
idacamo?”

Njyewe-“Bro! ni birebire ahubwo reka mbe ngiye!”

Bob-“Wasakiwe sha! Ngaho caho nanjye mbe mfungura ino moteri ubwo nimugoroba ndaza
kukureba mu rugo ujyane kwa Dovine!”

Nabaye ngikata ngo ngende numva ihoni inyuma yanjye ndikanga ndahindukira mbona
mbona ni imodoka nziza yari ihagaze aho ikirahuri kimanutse mbona intoki ziroho
impeta nyinshi ziri kundembuza maze nanjye nsubira inyuma ngenda nyisanga nkihagera
ndunama nkubitana amaso n’umukobwa mwiza nta wundi yari Sacha,

Njyewe-“Eeeeh! Sacha bite se?”

Sacha-“Hhhhhhh! Ese ni wowe? Harya bakwita Daddy?”

Njyewe-“Eeeeh! Murazirikana kabisa! Uziko mukibuka izina ryanjye!”

Sacha-“Sha Njyewe rero umuntu wanshiye imbere ntabwo njya mfa kumwibagirwa, nonese?
Habe no kumpamagara koko?”

Njyewe-“Ihangane rwose nagize…nako uyu munsi nari buze kuguhamagara rwose!”

Sacha-“Hhhhhhhh! Nonese wari kumpamagara ugiye kuza?”

Njyewe-“Nza hehe se?”

Sacha-“Mbega mwebwe! Kandi uyu munsi aribwo nabatumiye! Yaweeee!!

Njyewe-“Oooohlala! Mbabarira Sacha! Rwose nari maranye iminsi utubazo gusa ubwo
twibonaniye ukanyibutsa Imana ishimwe”

Sacha-“Hhhhhh! Ngaho rero amande ni ukuza! Saa mbiri mwese mbabone!”

Njyewe-“Ahubwo dore wa musore Bob wari uguteruye akorera hariya!”

Sacha-“Uuuuuh! Wooow! Reka nze mparike musuhuze!”

Sacha yaparitse imodoka ku ruhande avuyemo abantu bose bari bari aho hafi
barahurura baza aho twari turi, numva uwa mbere aravuze,

We-“Dore nguyu Daddy! Harya ninde wa mushakaga?”

Undi-“Eeeeh! Nguyu Wallah ni njye wamubonye mbere mutaza mumbwira ubusa!”

Yahise yiruka ku mutima nti kambayeho ariko nihagararaho ariko mbona Sacha arikanze
ahita ambaza,
Sacha-“Uuuuh? Daddy! Ko mbona biruka se bakuvuga!”

Njyewe-“Sacha! Byihorere reka ahubwo twinjire mo hano dusuhuze Bob!”

Nta kwijeno umukobwa mwiza Sacha yarunamwe maze twinjira mu kazu ka Bob aho yari
ari guhambura moteli maze ngihamagara Bob ako kanya numva inyuma
yanjye………………………………………………….

Ntuzacikwe na episode ya 108 ejo mugitondo


 Episode 108: Daddy amenye ko hari umuntu ufite ibimenyetso Police yabatumye
Izindi | Yashyizwe ku rubuga na Ange Eric Hatangimana Kuwa 22/05/2017 Saa 03:00
Comments

Sacha yihuta ajya gusuhuza Bob, ngihindukira ngo ndebe unkozeho ako kanya nahise
numva inyuma yanjye umuntu, nkubitana amaso na Zamu wa wundi wakoreraga mu rugo
wagiye ahunze Gatera nyuma yo kumva ibyo yambwiraga byose, ndasohoka musanga hanze.

Zamu – “Daddy! Ni wowe?”

Njyewe – “Eeeeeh! Za! Umenye gute koko?”

Zamu – “Yebaba weee! Ahubwo se uracyariho?”

Njyewe – “Ndaho rwose ndacyariho! Aha na he se?”

Zamu – “Yebaba wee! Gatera se byarangiye gute?”

Njyewe – “Wahora ni iki ko n’ubu ndi kugenda nihisha, Gatera ashobora kuba
akimpiga, burya cya gihe njyewe na Mama twavuye mu rugo kubera gutinya ko natwe
twabigenderamo!”

Zamu – “Yeweee! Nanjye ubu kuva cya gihe ntabwo nongeye kurota nsubira iwanyu! Ubu
nari nje hano ngo ndebe ko nabona imodoka yo koza cyangwa uwo mfasha!”

Njyewe – “Yebaba weee! Nta kundi ihangane kandi ukomere wenda uzabona akandi”

Zamu – “None se kuki mutagiye kwishinganisha ngo munamurege?”

Njyewe – “Wahora ni iki! Dore ejo bundi twagiye kuri Police badutera utwatsi ngo
keretse tujyanye ibimenyetso, gusa ubwo nkubonye numvaga twapanga kuzasubirayo
nkazakujyana nawe ukavuga ko wabyiyumviye!”

Zamu – “Ashwiiiii! Reka reka ntaho najya! Ubwo se banze kwemera ibyo mvuga urumva
ntaba nishyize mu bibazo? Reka da! Mfite agatwe gato nta ruguma nshaka!”

Njyewe – “Ubu koko ugize ubwoba bwo kuzahamya ukuri?”

Zamu – “Reka data! Uwo ntari nzi naramubonye! Gatera ntabwo ari uwo umuntu yapfa
kwigereza! Ahubwo reka nikomereze!”

Njyewe – “Za! Zamu…..”

Zamu yahise anshaho arikomereza nanjye nsigara aho nibaza koko aho nzahera mbonera
umutuzo ariko ndahabura, nsubira muri ka kazu ngezemo Bob na Sacha bari barimo.
Sacha – “Daddy! Banguka uze umfashe guseka hano!”

Njyewe – “Uuuh? Ngo guseka? Habaye iki se?”

Sacha – “Ngo wa mugore wa Bob wasanze mwicayeho ngo yamuteye indobo ra?”

Njyewe – “Wahora ni iki ko warutwitse! Uzi iyaba ari njye basi wari wicayeho?”

Bob – “Umva yewe ni yo mpamvu se cya gihe wari wafunze amakofe? Ndakuvumbuye sha,
wagira ngo nguheho ahubwo wabuze uko ubivuga!”

Twese – “Hhhhhhhhhh!”

Sacha – “Humura rata uyu munsi ni wowe nicaraho! Cyangwa nawe umugore wawe
akunsangeho agutere ipine!”

Bob – “Hhhhhh! Yewe, aho ho rwose waba umurenganyije Mahoro w’Imana Daddy nta we
agira!”

Sacha – “What? Daddy, ibyo Bob avuga ni ukuri?”

Njyewe – “Ni ukuri da!”

Sacha – “Ubwo se, na ko waramubuze se? Cyangwa…”

Njyewe – “Sacha! Ibyo tube tubiretse, buriya nzakubwira umunsi umwe nubishaka!”

Sacha – “Uyu munsi ahubwo! Sha Daddy ntaza kubabura rero! Dore na Bob namubwiye!”

Sacha yavuze gutyo ntekereza ibibazo ndimo, ndeba kuza gusiga Mama mu rugo ngo
ngiye kuryoshya bitasona neza maze ndavuga.

Njyewe – “Sacha! Urambabarira….”

Sacha – “Attention! Niba ari uguhakana ntubimbwire!”

Bob – “Rata natanaza ndaza unyiyicarireho! Puuuu! Nta mugisha w’umwingingano!”

Sacha – “Umva Bob na we ra! Hhhhhhh, sha reka ngende ubwo saa mbiri mube muhabaye!”

Bob – “Sawa urakoze kunsuhuza rata mukobwa mwiza! Bye turasubira!”

Sacha – “Daddy! Ngeza aho wankuye se sha!”

Njyewe – “Ok! Nta kibazo!”

Twarasohotse tugeze hanze dutambika tujya ku modoka, agikingura umuryango ngo


yinjiremo nkubita amaso imodoka y’umukara mu kureba neza mbona puraki ni iza Gatera
mba ndahindukiye mfumyamo, narenze numva ijwi rya Sacha rimpamagara.

Natambitse hirya gato manuka ku nzu nyinshi z’ahantu twakoreraga, ngeze imberere
nkubitana n’umusore umwe na we wakoraga nk’ibyo nkora witwaga Clovis kera yahoze
ari umukozi wa Gatera, akimbona aba aranyoye.

Clovis – “Daddy! Ko wiruka se bite? Akakanya utaye umutwe utangira kwiruka ku


gasozi?”

Njyewe – ”Clovi! Ndekura! Reka nkomeze ndaza kukubwira.”


Clovis – “Ahubwo se wakwinjiyemo hano niba ari n’umuntu urimo ideni uri guhunga?”

Koko nahise ninjira aho uwo Clovis yakoreraga nihisha mu kumba kari kabitsemo
amapine ako kanya ntaratuza umutima numva umuntu uza yahagira aba abajije Clovis.

We – “Umva umva! Nta wa musore uciye hano yambaye agapira gatukura umboneye wangu?
Yitwa Daddy acuruza nk’ibi byawe hariya hirya!”

Clovis – “Ngo umusore witwa Daddy?”

We – “Mbwira wangu! Ndabura ndagura isupu kabisa!”

Clovis – “Uragura? Uramushaka cyane se?”

We – “Ewana! Kina Stuff nk’umusaza ariko wangu, urabona bamuntanze naba ntaraburije
bakayatwara kweli?”

Clovis – “Uuuuh! Kumushaka se ni inoti kandi?”

We – “Saana! Umusaza yaramutegesheje ngo nazaza hano bazamubwire none yaje bajya
kumuhuruza ageze hano aba amutanze kumubona ariruka, ubu turi kumushaka umubona
mbere nyine nawe urabyumva.”

Clovis – “Umusaza nde se kandi?”

We – “Umva nawe, ni Se!”

Clovis – “Uuuuuh! Ngo Se? Ubwo se yakoze iki ra?”

We – “Yewe! Naba nkubeshye kabisa! Ariko wenda buriya ntihabuze nk’amafaranga yaba
yaramuteruye! Ntubazi se abakire ko bapfa amafaranga gusa se?”

Clovis – “Yebaba wee! Ubu se koko uriya musore yakora iryo kosa?”

We – “Umva sha! Agafaranga se hari ugacaho, nuko njye ntayo mbonye ngo urebe,
ahubwo ndangira aho anyuze Boss!”

Clovis – “Hhhhhh! Ubundi se ko mbona nta n’agatege wifitiye uramutse umubonye


wamutwara ukamushyira Se?”

We – “Umva Boss Wallah! Waterura uriya musore utariye se? Mubonye nakoma induru
abantu bagahurura!”

Clovis – “Hhhhhhh! Ngaho komeza dore amanutse hepfo aho!”

We – “Eeeeeh! Reka mwomeke Boss! Urakoze kabisa!”

Uwo musore akimara kugenda Clovis yahise ansanga aho nari ndi yitegereza ukuntu
nari nipfuritse inyuma y’amapine maze arambwira.

Clovis – “Daddy, nawe koko wabikora? Umusore usoretse nkawe kweli? Ubu watinyutse
wiba So n’ukuntu ntacyo ataguhaye ngo utere imbere?”

Njyewe – “Bro! Ntabwo nigeze niba nk’uko uriya musore abikubwiye!”

Clovis – “None se niba atari byo uri kwiruka uhunga iki?”

Njyewe – “Clovis! Koko ndi kwiruka mpunga Gatera ariko umbabarire utambaza ibindi
igihe nikigera uzabimenya nta kabuza!”

Clovis – “Ahaaaa! Iby’abana na ba se ntawabyivangamo da! Ariko se niba mpishiriye


icyaha? Daddy, sohokamo aho ujyende batantwarana nawe!”

Njyewe – “Eeeeeeh! Clovis, wambabariye koko ko ntashaka kongera guhura na Gatera!”

Clovis – “Ngaho rero mbwiza ukuri nguhishe nzi impamvu, natangiye gukorana na So
kuva kera ntabwo nshaka ko ahombeshwa na we kandi ntacyo ataguhaye! Ahubwo ngiye
kuguhururiza!”

Njyewe – “Oya! Oya Clovi! Rwose reka kuba birihanze utuze ubanze umenye aho byose
bijya!”

Clovis – “Ngaho rero mbwira!”

Njyewe – “Clovis! Nakwizera?”

Clovis – “Rwose nyizera! Uri umusore nkanjye kandi ntabwo twazabura aho duhurira
kuko buriya ejo ntawamenya aho buzira ngeze!”

Njyewe – “Clovi, buriya namaze kumenya ko Gatera atari Data! Kandi hari n’andi
makuru namenye adashobora gutuma nkomeza kubana n’uwo nitaga Papa nyamara atari we,
ni yo mpamvu ari kumpiga!”

Clovis – “Uuuuuu! Ko numva se bya bintu koko bishobora kuba bikomeye! Ariko nanjye
narabiketse!”

Njyewe – “Uuuuuh! Kubera iki se?”

Clovis – “Urabizi ko kuva kera nahoze nkorera Gatera ngakuramo ayanjye nkiyizira
muri kano kazu!”

Njyewe – “Ndabizi wamukoreye kera igihe njye nigaga.”

Clovis – “Kuva kera rero najyaga numva akubita agatoki ku kandi avuga ngo azahitana
umuntu! Ntabwo nzi rero niba ari wowe!”

Njyewe – “Erega wijya kure yarabikoze! Ni umugabo witwaga Jules, yaramuhitanye


kandi yari Data!”

Clovis – “Yeeee! Ibyo se birashoboka? Ngo ni we wari So?”

Njyewe – “Clovi! Nizere ko bitazakuvamo!”

Clovis – “Oya ntabwo nabikora ahubwo nagufasha! Eeeeh! Uzi ko nibutse!”

Njyewe – “Wibutse iki Clovis!”

Clovis – “Hari icyo mbiziho kandi nagufasha!”

Clovis akivuga gutyo twahise twumva umuntu ukubise kuri contoire maze Clovis agenda
yihuta numva ijwi ry’umugabo rivugana uburakari nteze ugutwi mu kobo kari mu rugi
rw’akumba nari ndimo numva ni irya Gatera ntangira gutitira.

Gatera – “Bite sha!”

Clovis – “Ni Byiza Papa Daddy!”


Gatera – “Wivuga iyo mbwa! Ahubwo se ntawe wamboneye ko numvise ngo yahoze hano
hafi?”

Clovis – “Ashwiiii! Reka reka uriya ntabwo muheruka! Naba mpanga iki nawe se ko
nabonye ameze nk’igifura? Njye mbona yanagira umujinya!”

Gatera – “Ngo? Ubona yagira umujinya? Ujya wumva avuga ko azangarika?”

Clovis – “Uuuuuuh! Ubwo urumva ibyo yabikora? Ahubwo se ko muvuze mukikanga Boss?”

Gatera – “Ceceka sha! Wahora ni iki ko ubu mpangayitse!”

Clovis – “Wahangayika gute se Boss? N’amafaranga mufite koko? Ahubwo biranantunguye


ukuntu ugarutse muri tuno tuzu twirirwa twihinnyemo kandi mwarahavuye kera mukajya
mu miturirwa!”

Gatera – “Atari iriya mbwa se? Ahubwo sha, ndagira ngo umfashe kandi rwose nubikora
neza nanjye ndagukora mu ntoki.”

Clovis – Uuuuuh! Ngo unkora mu ntoki? Urashaka ko ngufasha iki se Boss?”

Gatera – “Urabona ejo bundi nikojeje hanze gato gusa hari ibara nakoze nako nari
narabipanze, nivunnye umwanzi!”

Clovis – “Yeeeeh? Boss!”

Gatera – “Ko wikanga se ni ubwambere wumvise umuntu wishe abantu?”

Clovis – “Eeeeh! Boss, koko wishe abantu?”

Gatera – “Cyane rwose! None rero uyu munsi mu gitondo nagiye kubona mbona muri
telephone yanjye hajemo video!”

Clovis – “Ngo Video? Y’iki se kandi?”

Gatera – “Nkiyifungura nasanze igaragaza ibyo nakoze byose, uko nabigenje mbese
byose nta na kimwe basize! Ntumbaze ngo yafatiwe he umuntu wayohoreje, gusa ndi
kwaka amafaranga kandi menshi ngo nintayatanga baranjyana, baranduhukiriza kuri
Police!”

Clovis – “Ayiweee! None se murifuza ko njye mbafasha iki Boss?”

Gatera – “Niko sha! Ntiwankoreye kuva kera?”

Clovis – “Yego Boss! Ndabizi rwose kandi mwarakoze kumpa akazi ubu nkaba nitunze!”

Gatera – “Watuma uwatumye atabwa mu gihome?

Clovis – “Reka reka ntibibaho!”

Gatera – “Ndashaka kugushyiraho iyi dealo rero, nuyikina neza uzaba umukire kandi
nuyikina nabi tayari mu nda y’isi!”

Clovis – “Oya! Oya Boss!”

Gatera – “Nta mahitamo ufite n’ubundi nabikubwiye, numvamo nako akira ino
telephone, ibindi ndabikubwira kandi zana n’iyawe hano.”

Clovis – “Boss! Murayitwaye koko…”


Nakomeje kumviriza ariko numva nta muntu ukoma, ndahengereza mbona Clovis yunamye
kuri contoire muhamagara gahoro.

Njyewe – “Clovis! Clovis!”

Yahise agaruka aza aho nari ndi yataye umutwe, agiye kugira icyo ambwira ndamutanga
mubwira ko byose nabyumvise, atangira kunganyira ndetse twibaza byinshi tubura icyo
dukora. Gusa nubwo Clovis yari agiye mu byago ariko ku mutima nashimye Imana ko
byibura hari ikimenyetso gihari gusa na none inzira yari ifunganye.

Clovis yataye umutwe nanjye nguma muri ka kumba bigeze nimugoroba ndamuhamagara
maze ndamubwira.

Njyewe – “Clovi, ihangane ku bikubayeho, uriya mugabo Gatera ni umubisha,


ndagusabye dufatanye turebe ko twakwivana mu byago.”

Clovis – “Gute se Daddy?”

Njyewe – “Ubu njye na Mama twarahunze, tuba twenyine n’ubu urabona ko niriwe aha
nihisha, wowe mfasha wemere gukorana na Gatera kuba ngize amahirwe bikaba ndi hano
tuzamwereka ko tutari abana.”

Clovis – “Daddy! None se ubu nimbigwamo koko?”

Njyewe – “Oya humura ntacyo uzaba nanjye nzitabaza buri umwe wese wagira icyo
adufasha!”

Clovis – “Daddy, nyizera nanjye ntabwo nishimiye ko mwangara, byongeye kandi


sinareka kugufasha ngo uwakwambuye umubyeyi akakubeshya igihe kingana gutya
yidegembye! Nzagufasha pe!”

Njyewe – “Urakoze cyane muvandi!”

Clovis – “None se tuzajya duhurira he ngo nkubwire byose?”

Njyewe – “Nimugoroba nujya utaha uzajye umanukira wa muhanda w’epfo uce muri ka
kayira gahinguka ku kimoteri, uzajya usanga mpari!”

Clovis – “Sawa ngaho bundabunda utahe, ubwo ejo nzakubwira uko bimeze!”

Koko nahise nsohoka nomboka nzamuka ha handi namanutse niruka, ngeze aho Bob
yakoreraga nsanga yatashye ninjira mu muhanda ntangira marathon igana ha handi njye
na Mama twari twatangiye kuba.

Nafatiyeho ndiruka ndenga kirometero imwe sinzi ukuntu nakwepye igare ukuboko
kwanjye gukubita ikiganza cy’umukobwa nari nyuzeho numva ariyamiriye ngira ubwoba,
mpita mpagarara mu guhindukira mbona yifashe mu maso.

We – “Galaxy yanjye iramenetse weeee!”

Numvise ko ari telephone imenetse noneho numva ndatitiye ntera intambwe imwe, ntera
iya kabiri ntoragura telephone.

We – “Urubika umutwe wubika iki? Ndeba mu maso se nyine! Urayishyura ye!”

Nubuye umutwe tugihuza amaso ntungurwa no gusanga ari Rosy wa mukobwa twahuye ari
kumwe na ba Sacha tugasanga twari dusanzwe tuziranye Online, ahita avuga.
Rosy – “Yuwiiiiiiiii! Daddy! Ni wowe?”

Njyewe – “Mbabarira Rosy! Ntabwo nabishakaga ni ukuri! Dore ngize amahirwe


telephone yawe ntacyo ibaye!”

Rosy – “Ahwiiiii! Imana ishimwe! Bite se sha we?”

Njyewe – “Ni byiza Rosy! Ubu nari ngiye kukuriha Galaxy kari kabaye!”

Rosy – “Hhhhhhhh! Sha nubwo nari ndize ayo kwarika ariko wowe ntabwo nari
kukwishyuza!”

Njyewe – “Oooooh! Ari undi se?”

Rosy – “Umva sha! Twahambirana da!”

Njyewe – “Sure?”

Rosy – “Yes I am Sure!”

Njyewe – “Basi urakoze kumbikamo ako kabanga!”

Rosy – “Urisanga sha Rwema! Ubu se kuki wirukaga cyane unsize? Ariko ntabwo
nabitindaho, uzi ko no kuva cya gihe habe no kumpamagara? Mbega wowe!”

Njyewe – “Yooooh! Mbabarira basi nanjye si njye! Burya nagize ibibazo nyuma y’uko
tuva hahandi mbura na telephone! Uno munsi nabwo naje nzi ko nshaka indi, mpura
n’utundi tubazo na none ubu nari ntashye niruka ngo ndebe…”

Rosy – “Humura haracyari kare sha, nanjye niho ngiye! Ahubwo reka tube dutambika
gato ntabwo kwa Sacha ari kure!”

Njyewe – “Eeeeh! Uzi ko nari nabyibagiwe!”

Rosy – “Uuuuh! Ubwo se koko wagotwa iriya party? Ca aha tugende di!”

Njyewe – “Rosy! Ntabwo mbyanze ariko mood ndimo ni yo najya kwishimana namwe naba
nsekera ku ishavu!”

Rosy – “Yooooh! Ubu disi byagenze gute?”

Njyewe – “Sha! Nibirebire mukobwa mwiza, gusa unyemereye waza kumbwirira Sacha ko
nari buze ariko bikaba byanze kubera ibyo yiboneye kare!”

Rosy – “Eeeeh! Ese mwabonanye kare? Uuuh! Niyo mpamvu! Sawa ubwo reka nigendere!”

Njyewe – “None se ko uhindutse kandi?”

Rosy – “Oya ntacyo igendere, n’ubundi nta kugutwara mu mugozi, niba utabishaka ubwo
ntubishaka!”

Nabonye Rosy ahindukiye atera intambwe agenda, ako kanya numva ibisa n’imbaraga
z’umutima birazamutse maze ndihuta mufata ukuboko ahita ahindukira andeba mu maso
hashize nk’umunona, areba ukuboko kwanjye kwari kumufashe ahita anyikura.

Rosy – “Ko udashaka kujya kwa Sacha se, ikindi ushaka ni iki?”

Njyewe-“Rosy! Wambabariye ko nanjye atari njye? Ubu se koko ninjye wanze kugwiza
inshuti?”
Rosy – “Ahari wenda wagize ngo hari icyo nagucaga, humura I am Classic girl, mfite
byose kandi kuba nagusaba ko tujyana ntabwo ari uko nabuze abandi ni uko twari
duhuye! Ok Sigara aha nanjye ndijyana!”

Nagiye kugira icyo mvuga, mbona Rosy arahindukiye nanone afata inzira mbura icyo
nkora nashidutse ngenda mukurikiye inyuma ye nko muri metero icumi, turenze nka
metero magana abiri mbona yambutse umuhanda nanjye ndambuka azamuka agana ku
gipangu cyiza cyari ruguru y’umuhanda, ahageze arasona mu gihe ngiye kumugeraho
mbona arinjiye nanjye nihuta ngira ngo twinjirane ako kanya numva ihoni inyuma
yanjye.

Mu guhindukira………………………

Ntuzacikwe na episode ya 109


[6/14, 10:46] +250 788 650 338: Episode 109: Mu birori kwa Sacha igikuba kiracitse,
Daddy ahasanze imodoka ya Gatera

Ngihindukira nabonye imodoka y’umukara iza mu kerekezo nari ndimo gusa ariko
ntabwo yari iya Gatera nkuko nari mbiketse, ikinyuraho nahise mbona ikirahuri
kimanutse mba nkubise amaso Sacha!
Sacha-“Daddy! Mbega wowe! Ubwo se ko wari utwitambitse?”
Njyewe-“Oya rwose ntabwo mbitambitse nabahaga inzira ngo mutambuke!”
Sacha-“Sha mvuye mu myiteguro shaKo uri wenyine se?”
Njyewe-“Oya ntabwo nari ndi njyenyine ahubwo nari nkurikiye Rosy nibwo akimara
kwinjira! Hano se niho murugo?”
Sacha-“Hhhhhh! Ariko ubanza umukunda!”
Njyewe-“Hhhhhhh! Uvuze gukunda nibuka ko…”
Sacha-“Wibuka ko umukunda? Ntabwo wari wabimubwira se? Mana weee! Injira basi uze
ubimubwire numva!”
Njyewe-“Ooooh! Wendaa nako umunsi umwe nzabimubwira”
Sacha-“Woooow! Ntako byaba bisa! reka ntegereze kumva iyo nkuru! Ngaho karibu
ahubwo niba unabishaka injira mu modoka twinjirane!”
Njyewe-“Stareh! Sacha! Reka ninjire!”
Imodoka Sacha yari arimo ntabwo ari we wari uyitwaye, uwari uyitwaye yinjiye bucye
bucye nanjye nyigenda inyuma nkigera mu marembo umu securite ahita antangira,
We-“Umva! Hagarara aho! Bite byawe?”
Njyewe-“Ni byiza rwose!”
We-“Uuuuuh! Ko winjira wuhanya se uje koza iriya modoka?”
Njyewe-“Oya! Njye nari natumiwe mu birori biraba uyu munsi!”
We-“Uuuuh! Ndabura se wangu! Uyu munsi se hari ibirori?”
Njyewe-Byantangaza kuba utabizi, ahubwo se nabimenya gute ko banshyize hano ngo
ndinde umuntu umwe!”
Njyewe-“Eeeeeh! Ngo urinde umuntu umwe? Inde se?”
We-“Nako nari mennye ibanga ry’akazi!”
Njyewe-“Nta kibazo wimena ibanga! Uranyemerera ninjire se?”
We-“Injira rwose ubu ndi gucunganwa n’imodoka! Isa n’umukara ifite puraki ya 120!”
Njyewe-“Eeeeh! Iyo modoka se irazana nde ko uri kuyicunga cyane?”
We-“Nonese ko Boss atayishaka! Ngo afite umuntu adashaka ko yinjira hano!”
Njyewe-“Ngo kubera iki se kandi?
We-“Ntabwo mbizi Boss! Ahubwo injira ujye mu birori byawe!”
Naciye k’umuzamu ndinjira nkomeza njya imbere ariko nari maze kumenya ko Gatera
akumiriwe kwinjira kwa Sacha.
Natangiye kwibaza impamvu yibyo ariko menya ko ibyo aribyo byose ari ibanga rizitse
ntari guhita menya ako kanya, nkigera mo imbere nahasanze abantu abasore n’abakobwa
bambaye neza cyane nanjye ntangira kwireba ngo ndebe niba nkwiye kuba mpari.
Nkireba hirya no hino nahuje mason a Rosy ariko mbona ndeba adashaka, ngize ngo
musange ahita yinnjira mu nzu nicara aho hanze njyenyine kuko mubari bari aho nta
n’umwe nari nzi, ako kanya nibwo natangiye kwibaza impamvu naje aho!
Hashize akanya nicaye ntegereje mbona nguwo Danny arasohotse ari kuririmba
indirimbo nziza bari bari gucuranga mu nzu, akimbona arikanga maze ahita aza
ansanga,
Danny-“Yeweee! Bro! Bite se?”
Njyewe-“Ni sawa kabisa! Nawe se duri hano?”
Danny-“Eeeeh! Sana! Ahubwo naje n’iwanyu kukureba!”
Njyewe-‘Yeee? Ngo waje iwacu kundeba?”
Danny-“Naje da! Nanahuye na Papa wawe ahubwo ntangazwa no kuba nawe atazi aho uba!”
Njyewe-“Nonese nako Danny reka rwose nizereko utahazi!”
Danny-“Nahamenya gute se? Ahubwo hambwire umusaza!”
Njyewe-“Ntabwo ari ngombwa Bro! Ahubwo se ikirori kimeze gute?”
Danny-“Hhhhh! Ni sawa sana! Uwakwereke abana bari hariya muri salon! Yaweeee!”
Njyewe-“Noneho reka ninjire ndebe!”
Danny-“Hhhhh! Injira ariko wibuke xuze kumbwira aho utaha kuko ndashaka kugusura
ndagatora nyiransekuye!”
Njyewe-“Nta kibazo rwose!”
Danny yarakomeje aragenda uko agenda arenga ntangira kumubona muri ya shusho wa
munsi ansezera akurira moto akagenda kandi nari nzanye Mama ngo byibura aho kwicara
ku muhanda yicare iwe mu gacucu asome no kutuzi.
Nongeye kwibaza ukuntu Danny wansize ku muhanda yajya murugo akavugana na Gatera
nzi yarangiza akambaza aho mba maze ntangira kwibaza byinshi gusa nkibyibaza nahise
numva amashyi menshi mu nzu maze ndashiguka ndahaguruka nkinjira mu nzu nsanga
hicaye koko abantu benshu hari n’umusore umwe uhagaze hagati yabo.
Nabaye nkukubitwa n’inkuba ndetse nabo barandeba cyane, ibintu byatumye nikanga
ngashaka gusubira inyuma maze uwo musore wari uri hagati yabo ahita avuga,
We-“Nuyu se?”
Abari bari aho bose basakurije rimwe bavuga ngo: “Niwe! Nta wundi! Woooooow!” Bose
babivugaga bakoma amashyi ntangira kuraranganya amaso nibaza ibyo bari kuvuga,
nkibyibaza nahise mbona Bob arahagurutse aza ansanganira ansuhuza n’abandi bose
barahaguruka baza bansanga bampurizaho ibiganza bansuhuza Bob ahita amfata ukuboko
anjyana ku ruhande ngize ngo mubaze ibyo ari byo ahita antanga arambwira,
Bob-“Bro! Burya bwose wari unyihishemo Man?”
Njyewe-“Nkwihishamo gute se wangu?”
Bob-“Ni wowe ufite kiriya cyana?”
Njyewe-“Ikihe se Bro?”
Bob-“Wagiye ureka kwijijisha wangu, ndavuga Rosy!”
Njyewe-“Hhhhhhhhh! Kubera iki se?”
Bob-“Uziko ntari nzi ko ari wowe dutegereje! Ewana uradufite kabisa!”
Njyewe-“Nonese bimeze bite? Ibyo uvuga ntago ndi kubyumva neza!”
Bob-“Nyine MC yaduhaye umwanya wo kwivuga bose batangira kwiyerekana bageze kuri
Rosy baramubaza ngo yaje wenyine? Mu gusubiza nawe ati uwo twazanye ntabwo
mubahisha araje nonaha, ewana nawe nibwo uhise winjirarero amashyi
tukayaguhundagazaho”
Njyewe-“Yampaye inka!”
Bob-“Ariko nawe urabona ko udukosoye! Nanjye nkabona wanga kuza kunyuraho ngo
tuzane hano kumbi…”
Bob akivuga gutyo twumvise nanone urusaku rw’amashyi Bob wakundaga byacitse ahirta
ansiga aho nanjye nsubira muri salon ngezeyo nsanga Sacha ahagaze hagati y’abandi
mpita menya ko ibirori bitangiye,
Sacha-“Ndagirango mbashimire cyane ko mwitabirire ubutumire bwanjye! Uyu munsi
umuryango wanjye wampaye impano nanjye nifuza kuyibasangiza, ni kalibu rwose igihe
ni iki ngo twishimire impamyabumenyi nabonye! Ngaho mwese muryoherwe dutarame
kugeza mu gitondo, Cheers!”
Abantu bose bakomye amashyi nanjye ndabisunga ndayakoma Sacha agize ngo yicare MC
ahita amutangira,
MC-“Yup! Ni byiza cyane kabisa ibintu bikomeje kuba uburyohe! Reka rero dusabe
Sacha mbere yo kwicara Rosy amusange hano hagati, kandi nkuko Rosy yabitweretse
nawe atwereke uwatumye aba uwo ariwe kugeza ubu! Ndavuga Boy Friend!”
Bose-“Wooooooow!”
Sacha yaramwenyuye n’abandi bose batangira kundeba cyane nkiri aho mbona Rosy aje
ansanga amashyi atangira kuba benshi ikiganza yarambuye nagisamiye mu kirere
anjyana hagati y’abandi tukihagera.
Mc-“Ngibi bya byiza twahoraga twifuza rero! Sacha! Ni wowe utahiwe!”
Sacha yahise amwenyura maze aratambika afata umusore nari mbonye bwa mbere amuzana
hagati maze amashyi akomeza kuba menshi Dj nawe akora akazi bwa mbere mu mateka
ntangiza ikirori ku mugaragaro.
Indirimbo irangiye bongeye kuduha amashyi maze tuva mu rubyiniro Rosy wari wijimye
mu maso ahita anyiyaka acaho aragenda.
Nkicara nibwo nahise mpindurwa ntangira kwibaza ubundi impamvu naje mu birori kandi
mfite ibibazo bigeretse ku bindi, ntangira kubona ko nshobora kuba ndangamiye
inyenyeri inyibagiza byose ari nayo yari imurikiye muri ako kanya ngahabwa amashyi.
Nkiri aho nahise mbona umugabo munini yinjiye aho hantu n’umujinya mwinshi aba
aravuze,
We-“Wowe ucuranga! Ndavuze ngo zimya ibyo biziki!”
Sacha-“What! Papa ibyo ni ibiki uvuga?”
We-“Mwese mbone mwasohotse!”
Uwo mugabo nahise mwibwira yari Papa Sacha wari afite umujinya mwinshi cyane,
yasunikaga abantu bose ntacyo yitayeho, maze kubona ibyo nabaye uwa mbere mu
gusohoka ndamanuka ngeze ku muryango w’igipangu ndeba hirya no hino mbura umuzamu
mfata icyemezo cyo gukingura ngikurura urugi nsanga hari imodoka iparitse hanze
imenaguye ibirahuri mu kureba neza mbona ni puraki za Gatera.
Narikanze ngize ngo nsubire inyuma igikundi cyari kiri inyuma yanjye kiba kingezeho
dusohokera rimwe ako kanya twumva ikintu gituritse twese dukwira imishwaro buri
wese asama aye.
Ngeze imbere gato ngira amahirwe mbona moto nyurira ako kanya feri ya mbere yari
kwa Nelson! Maze kuyishyura ndakomanga numva ijwi rya Fils rivugira imbere,
Fils-“Ninde?”
Njyewe-“Fils! Ni wa musore watangiye kuba mu nzu yo mu gikari nkingurira”
Fils-“Eeeeeh! Ese ni wowe? Ngukingurire bisanzwe se cyangwa ngukingurire
nk’imodoka?”
Njyewe-“Nta kibazo nkingurira uko ubishaka?”
Ako kanya Fils yanyinguriye nk’imodoka koko ndinjira ndinjira ndamusuhuza ndakomeza
no mu gikari ndakomanga numva Mama avugira kure n’ijwi ridasohoka neza,
Mama-“Ntabwo hakinze!”
Narasunitse ndinjira nkigera mu nzu ntungurwa no gusanga Mama arira ndatungurwa
niruka musanganira mupfukama imbere,
Njyewe-“Mama! Wabaye iki? Ni iki kiguteye kurira?”
Mama-“Mwana wanjye mbabarira ujye kuryama!”
Njyewe-“Mama! Koko utagoye umutima wanjye koko najya kuryama ngusize umeze gutya?
Mbwira impamvu, habaye iki?”
Mama-“Daddy! Ndeka jya kuryama kurira ndabizi ni ibyanjye turamenyeranye!”
Njyewe-“Mama! Koko habe no kumbaza uko niriwe?”
Mama-“Daddy! Ntabwo nakarize undeba, nta nubwo nagahohoye ariko birabaye kandi
ntabwo nashobora kubihagarika!”
Njyewe-“Mama! Mbabarira niba ari njye natumye ubabara ndagusobanurira byose!”
Ako kanya nakomeje kwinginga Mama ntangira kumusobanurira byose maze amaze kuntega
amatwi arambwira,
Mama-“Daddy! Erega wikwigora byose ntacyo bikimaze!”
Njyewe-“Ibiki se Mama? Ko utambwira ariko?”
Mama-“Mwana wa…………………………………………
[6/14, 10:46] +250 788 650 338: Episode 110 : Daddy ahuye na
Bruno batabara Mireille
uhiritswe na moto
Mama-“Mwana wa! Eega nta kindi nshaka kukubwira,
namenye ibyo ntari nzi! Uziko Papa wawe azwi na
Nelson?”
Njyewe-“Ngo? Mama! Ibyo uvuga ni ibiki?”
Mama-“Daddy! Nelson azi Jules, rwose kandi ahishe
amateka ntari nziko uzamenya mwana wanjye!”
Njyewe-“Yebaba wee! Mama koko ibyo uvuga nibyo?”
Mama-“Nibyo mwana wanjye! Dore mukanya nagiye
mu nzu kumva ikinamico, nkigerayo batangira kubara
inkuru nanjye ntega amatwi numvise hajemo ibisa
n’ibyanjye ndarira nshiduka nabimubwiye byose”
Njyewe-“Ngo Nelson wamubwiye byose?”
Mama-“Yego! Namubwiye byose kandi namenye
byinshi! Ngo Jules abana bitaga Tonton wabo babaye
abagabo n’abagore”
Njyewe-“Eeeeeh! Uziko Nelson yambwiye Tonton Jules
koko? Uwo yambwiraga se koko niwe Papa?”
Mama-“Daddy! Niwe rwose Jules yari murumuna wa
Pascal?”
Njyewe-“Ngo? Pascal?”
Mama-“Nibyo mwana wanjye, dore rwose namubwiye
byose numva ambwiye ibyo ntari nzi!”
Njyewe-“Yebaba wee! Ubu se koko Pascal nzi ni
mukuru wa Papa?”
Mama-“Yego! Kandi nanjye narabiketse umunsi baza
iwacu cya gihe kuri anniversaire yawe, Gatera yaratitiye
nibaza ikibaye ari nayo mpamvu yabirukanye
igikubagahu!”
Njyewe-“Mama! Nonese niba koko ari byo igihe
mwamaranye na Papa ntabwo wigeze umenya Pascal?”
Mama-“Oya! Papa wawe yajyaga ambwira ko
batumvikana, ngo ni umunyamahane cyane ndetse ngo
yamwambuye udusanbu yari yaragabiwe na Se!”
Njyewe-“Yebaba wee! Nonese ubu Tonton Jules
nabwiwe na Nelson niwe Papa?”
Mama-“Niwe rwose! Ahubwo se ubu ko mubwiye byose
bizagenda gute mwo kabyara mwe?”
Njyewe-“Mama! Humura uko bizagenda kose niba koko
Pascal ari murumuna wa Papa mfite amateka
akomeye!”
Mama-“Wikwigora mwana wanjye byose Nelson
yabimbwiye!”
Njyewe-“Mama! Nonese ubu Pascal nzamuhinguka
imbere gute mvuga ko ari mukuru wa Papa?”
Mama-“Mwana wa! Nanjye nibyo nibazaga gusa
nabonye ikingenzi ari ukubyihorera!”
Njyewe-“Uuuuuuh! Ubu se koko namenya inkuru nkiyo
nkayirambika nkabaho mbyifitemo? Oya! Ntabwo
bishoboka ngomba kubimubwira”
Mama-“Oya mwana wa! Rwose Nanjye ntabwo nanze
ko abimenya ahubwo kubimenya kwe byadukura naho
twari twibereye”
Njyewe-“Mama! Koko ibyo uvuze nibyo, ubu se koko
aya makuru ndayashyingura gute mu mutima?”
Mama-“Mwana wa! Humura uko bimeze kose
azabimenya kandi icyo mparanira nuko twabaho ibindi
ubundi”
Njyewe-“Nibyo Mama! Gusa nkuko mbikubwiye uriya
mugabo watwirukankishize imihana noneho inzogera
ishobora kuba yirenze!”
Mama-“Daddy! Nonese koko ni Gatera cyangwa nundi?”
Njyewe-“Niwe rwose! Yari ari muri ya modoka ye kandi
umujinya Papa Sacha yinjiranye ntabwo ari usanzwe,
uko bimeze kose hari icyabaye”
Mama-“Ibyo biramureba njye ntacyo bimbwiye!
Ahubwo iyaba yamenyaga uko urupfu rumera”
Njyewe-“Ahaaa! Reka tubitege amaso gusa umunsi
Pascal yamenye aya makuru nzitega ikintu!”
Mama-“Humura rwose ntacyo uzaba ahubwo jya
kuryama dore burije ni ahejo ugire ijoro ryiza mwana
wanjye!”
Njyewe-“Murakoze ni ahejo mubyeyi twaruhanye!”
Nasezeye Mama maze njya mu cyumba cyanjye
ngikuramo inkweto ntangira gutekereza byose,
natangiye kwibaza ukuntu Nelson yaba yarambwiye
byose nyamara bihishe amateka akomeye kuri njye mu
gihe ntari mbzi, ntekereza umunsi bose bamenye ko ndi
umwana wa Jules Tonton wa ba Brown numva
ubwenge bwanjye ntibubishyikira neza nsinzira nkiri
muri izo nzozi.
Bwacye mu gitondo kare ndabyuka nifata ku gahanga
ntangira gutekereza icyo ngiye gukora, burya ubuzima
wamenyereye iteka iyo buhindutse uhora ushaka
kubusubiramo, nta kindi cyanjemo usibye guhaguruka
ngo ngende.
Koko narahagurutse njya muri douche maze kwitera
utuzi nditunganya neza ngisohoka,
Mama-“Ko mbona wambaye se ugiye hehe noneho
mwana wanjye?”
Njyewe-“Mama! Ubu ndagiye”
Mama-“Ugiye hehe se Daddy?”
Njyewe-“Mama! Aho ndajya hose ariko ndagiye!”
Mama-“Mwana wanjye koko wakwihanganye ko tukiri
mu bwihisho ugatuza ko ureba ukuri kwatangiye kujya
ahagaragara”
Njyewe-“Mama! Niba koko ukuri kwatangiye kujya
ahagaragara ni byiza kuko niko konyine kwatuma
Gatera aryozwa Data, Ahubwo ufatire iry’iburyo Clovis
uri kuturwanirira ngo tubone ibimenyetso twatumwe”
Mama-“Ahaa! Mwana wanjye uru rugamba ntabwo nzi
niba tuzarutsinda gusa wowe nuwo mwana iry’ibiryo
ndaribafatiye, Gatera niyiziye ahaaaa!”
Njyewe-“Humura Mama! Hari impamvu ibi byabaye
kandi nzi neza ko ari iyo kugaragaza ukuri kwa kundi
kuzasiba byose uriya mugabo yakoze ngo aduhume
amaso, ahubwo reka ngende”
Mama-“Yuuuuuh! Ngaho genda mwana wanjye
ndashima Imana ugarutse”
Njyewe-“Humura Mama! Wiriwe neza!”
Narasohotse ngeze hanze mba nkubitanye na Nelson
asohoka ava mu nzu n’igikapu ku rutugu mpita
mpagarara ngo musuhuze maze angezeho,
Nelson”Bite se Daddy!”
Njyewe-“Ni byabindi Nelson! Gusa Mama yambwiye
byose kandi nashimishijwe cyane no kuba ndi mu
mateka wambariye kandi uzabarira abandi nkanjye”
Nelson-“Daddy! Komera buriya byose Imana yatumye
bibaza izi n’impamvu, ahubwo igihe ni iki ngo Pascal
amenye ukuri ndetse na ba Brown bamenye
uwabahekuye Tonton bakundaga!”
Njyewe-“Oya nibyo rwose gusa byose ni ukubikorana
ubwitonzi hatazagira ubigwamo”
Nelson-“Humurura erega nkuko nabikubwiye byose
bifite impamvu kandi iyo mpamvu niyo yatumye
nkubwira byose ntaziko uzagira aho uhurira nabyo!”
Njyewe-“Urakoze kumpumuriza kandi uzaba ingenzi
mubagize amateka nzandika ku rukuta nzandikaho
inzira y’ubuzima bwanjye!”
Nelson-“Urisanga Bro! Ahubwo se ugiye hehe?”
Njyewe-“Wahora ni iki ko nari naramenyereye kubyuka
ngenda, mbonye nta kindi nakora ndavuga ngo reka
mbyuke ngende buze kwira ngaruke, niba ndajya mu
igarage nkongera kwirirwa nihishe, niba ndajya hehe
rwose ntumbaze ubu byanshanze”
Nelson-“Ngo kwihisha?”
Njyewe-“Nelson! Erega ntabwo norohewe! Dore ejo
nkigera hariya ku igaraje ibintu byabaye ibindi!”
Nelson-“Uuuuuuuh! Gute se kandi?”
Nelson namubwiye byose amaze kwiyumvira mbona
agiye kure mu ntekerezo hashize akanya gato andema
agatima arankomeza, dusohoka tuganira tugeze hanze
y’igipangu musezeraho aragenda nanjye mfata inzira.
Nubwo nta gahunda nari mfite yaho nari ngiye gusa
numvaga bihagije kuba nava mu rugo nkaza kuza
gutaha nk’abandi bagira icyo bakora, mu rugendo
ubwenge bwanjye bwisunze umutima, ngenda
nitekerezaho.
Nkiri mu nzira ngenda, nageze imbere gato moto
ikonkoboka ruguru abantu batangira kuvuza induru ako
kanya iba iraguye twese twiruka tujya gutabara mu
kugagera uwo mu motal ahita ashyira bugeri ariruka
asiga umukobwa mwiza yari amaze guhirika aho.
Nabaye uwa mbere mu kumwegura mwitegereje numva
impuhwe ziraje ntangira gushengurwa nshira ubera
ukuntu uwo mwana w’isura nziza yatakaga.
Tukiri aho hari imodoka ya voiture yaparitse aho,
havamo umugabo umwe aza yiruka aho twari turi ngo
atabare,
We-“Uwo mukobwa abaye iki? Ayiwee! Yeeeeh! Mirei!
Uziko ari Mireille, Oooohlala!”
Njyewe-“Uyu mukobwa se muramuzi?”
We-“Niwe! Ni Mireille ndamuzi! Yebaba wee! Ubu se
koko uyu muswa w’umu motal amugushije areba
hehe?”
Njyewe-“Ni ukwihangana n’impanuka nta kundi
uhubwo niba byashoboka mwadufasha tukamugeza
kwa muganga!”
Ako kanya twakoranye ingoga duterura uwo mukobwa,
tumushyira mu modoka tumaze kumuryamisha uwo
mugabo ahita ambwira,
We-“Wakwihanganye se tukajyana ko ureba ndi
njyenyine!”
Njyewe-“Nta kibazo ntabwo nakwanga gutabara!”
We-“Nti wumva se ahubwo! Jyamo ahubwo twihute”
Ninjiye mu modoka uwo mugabo ayihata ikiboko mu
minota micye twari tugezeyo, baza kutwakira umurwayi
bamaze kumwihutana tugenda tumukurikiye tugeze kuri
cya cyumba ntinya kiba cyanditseho ngo urgency
muganga ati Stop.
Nta kindi natwe twari gukora, twicaye aho maze
hashize akanya buri wese yibaza ibyari bimaze kuba
uwo mugabo ahita ambwira afata telephone numva ari
guhamagara umuntu ngo ababguke Mireille agize
impanuka amaze gukupa,
We-“Wakoze cyane kugira umutima wo gutabara uriya
mukobwa! Uzabihorane”
Njyewe-“Oya rwose ntakizabimbuza gutabara
byahozeho kandi uramutse udatabaye umuntu uri
mumakuba nta mutima waba ugira”
We-“Ahaaa! Ntabwo ari ibya bose ntiwarebaga se
ukuntu abandi bantu bashungeraga? Ko ntawatinyutse
kumuterura nkuko wabigenje se?”
Njyewe-“Ahaaa! Wasanga ari uko wenda babonaga
ababaye cyane bakaba bagize ubwoba!”
We-“Byihorere musore muto! Kuri ubu hari abafite
imitima y’ibinya ibona umuntu ubabaye ikagirango ari
guseka”
Njyewe-“Wahora ni iki! Ahubwo se uriya mukobwa ko
numvaga uvuga izina rye uramuzi?”
We-“Ndamuzi rwose! Yitwa Mireille, ni inshuti
y’umukobwa tugiye gushyingiranwa vuba aha,
barakorana ndetse barabana no mu gipangu, ibi bibaye
bimubayeho uyu munsi twari dufitanye gahunda yo
kujya gushaka imyenda!”
Njyewe-“Yooooh! Nonese ko ugiye kurongora ukuze
byagenze gute?”
We-“Mbabarira icyo kibazo ube ukiretse musore muto!
Natwe ntabwo twari twanze kuba twaryoha mu bujene
bwacu!”
Njyewe-“Yebaba wee! Ariko byo nta kiba kidafite
impamvu, buriya igihe cyanyu ni iki!”
We-“Ahaaa! Ubu se ko mbona mu gihe cyacu ibyago
bikomeje kuza bidusanga? Ariko ntacyo nziko
tuzakomeza kuba uyu umwe, urukundo nabuze nkifuza
nkongera kurubona mu magorwa nkayo Mireille
aguyemo ntiruzatuma ndekura ngo manike amaboko”
Njyewe-“Ngo? Nonese urukundo rwawe wongeye
kurubonera mu magorwa nkaya gute?”
We-“Ubundi njewe nitwa Bruno, uwo mukobwa tugiye
gushyingiranwa yitwa Aliane!”
Njyewe-“Uuuuuuh! Ngo Aliane?”
Bruno-“Ko mbona wikanze se uramuzi?”
Njyewe-“Ni wowe Bruno numvise se?”
Bruno-“Ngo wunvise? Wanyumvise hehe se? Ahubwo
mbwira aho uzi umugore wanjye dore ko ahari ari mwe
mutuma ibyago byibasira inzira zacu!”
Njyewe-“Oya rwose humura ntabwo ndi muri abo
badacira akari urutega urukundo rwanyu, ahubwo niba
ari wowe na Aliane numvise mugiye gushyingiranwa
vuba aha Imana ishimwe!”
Bruno-“Nonese niba utari mubatwitambika utuzi hehe
njye ko ntakuzi?”
Njyewe-“Hari umunsi nahuye na Nelson ku kabari ka
Dovine maze aricara atubwira inkuru ye ari naho
nabamenyeye!”
Bruno-“Ngo? Uziranye na Nelson se?”
Njyewe-“Yego rwose! Ndetse ubu nshumbitse iwe!”
Bruno-“Yebaba wee! Ubu se koko nzamubona gute ngo
musabe imbabazi? Ahubwo se ndamuhera hehe ko
nigenje?”
Njyewe-“Uuuuuuuh! Ngo umusaba imbabazi? Kubera
iki se kandi?”
Bruno-“Wahora ni iki ko burya umuntu ari umuntu,
nanjye naratsikiye nibagirwa aho byose byavuye
murenganya hejuru y’ikinyoma!”
Njyewe-“Oooohlala! Ubwo se koko byagenze gute?”
Bruno-“Uwari umukunzi wa Nelson amaze gufungwa
Aliane yakomeje kuba hafi cyane Nelson, ntiyatumaga
yigunga ndetse ntiyatumaga agira agahinda n’ikiniga,
gusa njye nabibonaga ukundi ari nabyo byanteye
guhagarika umutima kugeza naho mfata icyemezo
kigayitse nzajya mpora nicuza buri uko ntacyereje
byose!”
Njyewe-“Bruno! Ni iki cyatumye utekereza gutyo kandi
nziko Nelson ari we wongeye kubahuza?”
Bruno-“Wahora ni iki ko burya byose bibaho ngo
bitwigishe? Ibyo se nari nkibitekereza? Byahe byo
kajya! Narafushye ndafureka ndusha umuntu ucuruza
ifu gutumuka, ni nabwo napanze kurongora Aliane ku
ngufu maze mubeshya ko nshaka kumusohokana
arabyemera naho nari mfite umugambi wo
kumwambukana Uganda nkamutunga ku ngufu!”
Njyewe-“Yebaba wee! Nonese ubwo koko
waramwambukanye ujya kumutungirayo?”
Bruno-“Icyaha se ko burya ari umuvumo, twageze ku
mupaka umukobwa muzima yanga kwambuka nashaka
kumwambutsa ku ngufu akavuza induru mu kurwana
nawe musunika ntabishaka ahanuka ku kiraro twari
tugezeho, mbonye bigenze gutyo ngakuramo akanjye
karenge ndahunga!”
Njyewe-“Ooooh my God! Ubwo se ibyo koko
wabikoreye iki ko Aliane yagukundaga by’ukuri? Kuki
utamwizeye?”
Bruno-“Byihorere musore muto! Iyo mbyibutse
birambaga na nubu ntabwo nzibabarira”
Njyewe-“Ubwo se byaje kugenda gute nyuma?”
Bruno-“Ubwo nyine narirutse ndambuka nduhukira
Kampala ari naho nihishe iyi myaka yose ishize, ejo
bundi rero nibwo nagiye Online mu gufungura Facebook
mbona nguwo Aliane ku ifito, ndakubwiza ukuri uwo
munsi ntabwo nigeze ndyama, nibutse ukuntu
namukunze nkamubabaza, nibuka ukuntu Nelson
yongeye kuduhuriza mu byago igihe Frank agonga
umusore w’inshuti ye witwaga Gasongo, maze kwibuka
byose numva ndiyanze muri icyo cyumweru nshaka
ibyangombwa mfata utwo nari narakoreye twose harimo
niriya modoka ninjira umuhanda ngaruka inaha”
Njyewe-“Yebaba wee! Uhageze se?”
Bruno-“Mpageze nafashe inzira njya aho yakoreraga
gusa akimbona yarahahamutse ndetse aratabaza…
nako byari ibindi”
Njyewe-“Birumvikana, nonese byaje kugenda gute
kugirango nyuma yibyo byose mupange kubana?”
Bruno-“Narimije amavi mu butaka mubwira ko nagize
umutima winangira ngakora ikosa rikomeye musaba
imbabazi nkomeje nawe antega amatwi, burya umutima
ukunda ntutana no kubabarira, yarongeye antegera
ikiganza nubika umutwe ntinya kumureba mu maso
maze nawe n’amarira menshi aranbwira ati: “Humura
uwagukunze ntaho yagiye kandi ntuzongere gutekereza
ko nakurutisha abandi kuko naguhisemo mbabona
akaba ari nayo mpamvu nkiri Aliane wawe!”
Njyewe-“Woooow! Genda Aliane uri intwari
mubakobwa namenye!”
Bruno-“Bizi njyewe musore! Uzasenge Imana uzahirwe
ubone umukunzi nkawe!”
Tukivuga gutyo wa muryango warakingutse ako kanya
turahaguruka turegera ngo turebe wa mukobwa
twazanye uko ameze, tukigera ku muryango umuganga
umwe atadutangira,
Muganga-“Nimwe mwazanye uriya musaza se?”
Bruno-“Ngo umusaza? Uwuhe se?”
Muganga-“Uriya musaza wakaswe n’ibirahuri
by’imodoka ntabwo ari mwe mwamuzanye se?”
Bruno-“Reka reka ntabwo ari twe!”
Muganga-“Muhumure erega ntabwo mumubazwa!
Ahubwo tumaze guhamagara Police ngo ize tuyihe
rapport”
Njyewe-“Muga! Erega ntabwo ari twe twamuzanye, twe
twazanye umukobwa umaze kugwishwa na moto
mukanya!”
Muganga-“Yooooh! Ese? Mwihangane, ngaho muze
mumurebe ariko…”
Bruno-“Iki se kandi Muga?”
Muganga yarahindukiye ajya imbere arinjira natwe
turamukurikira tukigera mu cyumba cy’indembe
twitegereza umurwayi wacu wari urembye, mu mutima
wanjye habyiganiragamo ibisimbiza agahinda kakandi
gatera ikiniga cya kindi umuntu adashobora
guhagarika.
Twakomeje kumirwa no kwifata mu gahanga hashize
akanya ndahindukira ngo ndeke kwiyongerera agahinda
ko kureba isura nziza yari imaze guharabikwa
n’inguma sinzi ukuntu narebye ku gitanda cyari hirya
yanye mba nkubise amaso umuntu wari uharyamye,
ndiyamira abari aho bose
barikanga………………………………………….
Ntuzacikwe na episode ya 111 ejo mu gitondoMay 25, 2017

Episode 111: Daddy biramurenze atangira kwiyahuza inzoga ndetse afata n’umwanzuro
ukakaye

ShareTweetPinMail

Nagize ngo ndibeshye mbyiringira amaso nigira imbere koko mbona ntabwo nigeze
nibeshya, yari Gatera wari uryamye aho,

Muganga-“Ko wikanze se bigenze gute musore?”

Njyewe-“Nta kibazo! Ni uyu muntu nari mbonye nkagira ubwoba, buriya ntinya kubona
umusaza urwaye!”

Muganga-“Ni nayo mpamvu rero tujya twanga ko abantu baza muri iki cyumba
cy’indembe, hari igihe biba ngombwa ko umuntu ahahamuka nk’uko kwawe, ngaho mube
musohotse turaza kubabwira nihagira igihinduka”
Nasohotse mbere ntacyo nsubije muganga ngeze hanze Bruno ahita anjyana ku ruhande
maze arambwira,

Bruno-“Uzi ko twaganiye nkibagirwa kukubaza musore”

Njyewe-“Umbaza iki se Bruno?”

Bruno-“Bakwita nde?”

Njyewe-“Nitwa Daddy!”

Bruno-“Nonese koko utambeshye umusore nkawe atinya umusaza urwaye?”

Njyewe-“Bruno! Ahubwo reka ngende ibyo mbonye hano bishobora kumbyarira ibyago,
wihangane kandi ntabwo ngutereranye mu byago gusa bibaye ngombwa ko ngenda”

Bruno-“Ariko hashobora kuba hari impamvu itumye uhita ufata uyu mwanzuro kuko
ndabona rwose ugiye usa n’uhunze!”

Njyewe-“Oya rwose ntabwo mpunze nah’ubutaha buriya tuzaza no mubukwe bwanyu bufite
amateka akomeye azakora ku mitima ya benshi!”

Ngikata ngo ngende Bruno yahise yongera arampamagara ndahagarara ndahindukira maze
ahita ambwira,

Bruno-“Wakoze muvandi kandi tuzasubira!”

Njyewe-“Yego nawe wakoze cyane!”

Bruno-“Eeeeh! Dore ngize amahirwe araje! Eeeeh! Uziko ari kumwe na Nelson? Ndagira
nte koko umva ko nigenje!”

Njyewe-“Uuuuh? Inde se?”

Bruno-“Aliane yewe!”

Njyewe-“Nonese ntabwo wambwiye ko mwiyunze mukaba mugiye no kubana?”

Bruno-“Ikibazo ni imfunwe yewe! Ubu se ndahuza amaso na Nelson koko?”

Njyewe-“Uuuuh! Nonese kuva waza ntimurabonana?”

Bruno-“Byarananiye rwose! Uzi gusaba imbabazi umugabo mugenzi wanjye?”

Njyewe-“Eeeeeh! Birumvikana birakomeye ariko nanone ihangane umire umuti niyo waba
usharira!”

Bruno-“Yayaya! Ubu se…”

Akivuga gutyo Aliane numvise n’amatwi yanjye yatugezeho mubona n’amaso yanjye, koko
yari akuze bigaragare ko yategereje yihanganye gusa yari afite rya toto riranga
ubwiza karemano kimwe na Mireille!

Yari ari kumwe na Nelson maze bakitugeraho Aliane ahita anshaho ahobera Bruno
baratindana,

Nelson-“Uuuuuuh! Daddy! Ese ni wowe? Ugeze hano gute?”

Njyewe-“Nanjye ahubwo ntunguwe nuko unsanze aha! Burya twamaze gutandukana ngeze
imbere impanuka ibera mu maso yanjye biba ngombwa ko ntabara…”

Nelson-“Uuuuh! Uyu se ni Bruno cyangwa?”

Aliane yahise arekura Bruno maze ahita amufata ukuboko amwigiza hino imbere ya
Nelson maze aravuga,

Aliane-“Nelson! Dore nguyu Bruno nakubwiraga, nyuma y’igihe kinini gishize yaranze
kumvamo ngakomeza kumutegereza yongeye kunsanganira ansanga noneho utamuyoboye
nanjye nubaha umutima muhereza ukuboko birarenga ndamuhagurutsa ndamuhobera numva
umutima uratuje, ni ukuri uwo munsi nibwo nongeye kubona imbaraga z’urukundo!”

Nelson-“Bruno! Ni wowe?”

Bruno-“Ni njyewe Nelson! Mbere na mbere…”

Nelson-“Humura rwose icyo ushaka kumbwira nacyumvise, Aliane yarabirangije kandi


ibyo yansabye nabikoze cyera!”

Bruno yitegereje Aliane mbona ari kugumbaguza cyane menya ko bimurenze gusa nanjye
nigiye ku isomo rikomeye nari maze kubona aho hantu.

Bruno-“Nelson! Nta kintu nakubwira usibye kugushimira, ni ukuri urakoze!”

Nelson-“Urisanga, Mireille se ari hehe?”

Njyewe-“Ari hariya mu cyumba cy’indembe!”

Nelson-“Ooooohlala! Wamubonye se umenya ko ari wawundi nakubwira dufitanye


amateka?”

Njyewe-“Yego Nelson! Nahise mwibwira maze kumenya na Bruno!”

Nelson-“Ni byiza rwose, dore uyu nawe ni Aliane nakubwiraga!’

Njyewe-“Nelson! Ntabwo ushobora kumva ibitangaza birimo kumbaho! Mbega aya ni


amahirwe ageretse ku yandi nagize!”

Nelson-“Mireille rero aracyabana na Aliane hahandi kwa Brown twabaga nubwo imyaka
yicumye ariko yashize we na Aliane bagifatanye ikiganza, ibindi bye uzaba uzaba
ubimenya dore ibyamubayeho ni nkiby’uyu Aliane na Bruno nako uzabimenya”

Njyewe-“Oooolala! Pole saana ni ukuri!”

Nelson-“Alia! Uyu musore yitwa Daddy aba mu rugo, yari akuzi ariko atarakubona!”

Aliane-“Yooooh! Ni byiza disi! Daddy! Welcome!”

Njyewe-“Thank you!”

Ako kanya nahise nshyira Nelson ku ruhande ntangira kumubwira ibimbayeho ninjiye mu
cyumba cy’indembe amaze kuntega amatwi mbona arasuherewe maze ahita ambwira,

Nelson-“Daddy! Koko ni Gatera wabonye?”

Njyewe-“Nelson! Urumva nakwibeshya koko? Niwe namubonye rwose! Ahubwo ubu ndahunze
ndabona aho bucyera nanjye ndisanga ndi indembe kuko ibyo Gatera yakomeretse
arwaniraga aribyo njye na Mama dukomeje guhigwa tuzira!”
Nelson-“Ariko wa mugani buriya ntiwasanga yakomeretse ari muri ibyo byose?”

Njyewe-“Sibyo nkubwira se? Ahubwo reka mbe ngiye ntishyira mu mu menyo ya rubamba”

Nelson-“Ariko koko nibyo aho kugirango agutange wabanza ugasubira inyuma


ukazarusimbuka neza na bya bimenyetso ubifite, ahubwo genda ndaguma aha ndaza
kukubwira”

Ako kanya nahise nsezera Bruno na Aliane ndasohoka mfata umuhanda ngeze imbere
mfata moto nerekeza mu mugi gushaka aga telephone.

Nagezeyo moto iraparika mvaho ndayishyura maze ntambika hirya gato mu maduka
acuruza ama telephone ninjira mu iduka rimwe nitegereza izari zihari ariko mbona
harimo izihenze gusa kandi narashakaga akoroheje naba nkoresha mpitamo gusohoka
nkomereza ku rindi duka, mu gihe ninjiye nkubitwa n’inkuba mpuje amaso na Rosy
ambonye mbona ahinduye isura biranyobera,

Njyewe-“Eeeeeh! Rosy, bite?”

Rosy-“Uuuuuh! Uuuuh! Daddy ni wowe? Sha ni byiza!”

Njyewe-“Ese ukorera hano?”

Rosy-“Yego! Ahubwo se umbonye ute?”

Njyewe-“Nari nje nshaka aga telephone none dore ngize amahirwe nza nisanga nsanze
ari wowe ucururiza hano”

Rosy-“Hhhhhh! Ubwo rero uje wisanga kandi waraye utashye…nako reka tubyihorere!”

Njyewe-“Rosy! Ko ubivuga ubabaye se Rosy? Reka basi ngusobanurire nako impamvu ni


yayindi n’ubundi yari igiye gutuma ntaza”

Rosy-“Yuweee! Ubu se ko umugore wawe bamufunze urabizi?”

Njyewe-“No! Ngo umugore wanjye?”

Rosy-“Yego da!”

Njyewe-“Inde se ko nziko nta mugore ngira?”

Rosy-“Sacha se ni uwande? Ariko abahungu shahu muratendeka! Ubwo se umwihakanye


kubera iki kandi twese tubizi?”

Njyewe-“Rosy! Rwose ntabwo natinyuka kwihakana umuntu, ahubwo ayo mahirwe ndamutse
nyabonye yaba umutako nzajya mpora nambaye”

Rosy-“Yoooh! Uziko koko amukunda?”

Njyewe-“Rosy! Sacha afite byose bimutera gukundwa na bose, nta cyambuza kuba mu
bamukunda!”

Rosy-“Ubwo se njyewe ko utamvuze ukavuga Sacha? Wihangane rero niba umukunda ujye
ku musura kuri gereza!”

Njyewe-“Nonese koko Sacha bamufunze?”

Rosy-“Hhhhhhh! Dore ukuntu yari ababaye disi! Humura nabeshyaga rata! Cherie wawe
ntabwo afunzwe!”
Njyewe-“Ahwiiii! Mbega Rosy! Wari umpabuye kabisa!”

Rosy-“Nonese ubundi niba atari ibanga watashye ute?”

Njyewe-“Njye nasohotse cya gihe Papa Sacha yazaga agatangira gusohora abantu bose,
nanjye rero nahise nkuramo akanjye karenge rero!”

Rosy-“Ubwo se kuki wansize…nako ubwo washakaga ko kindya!”

Njyewe-“Oya ntabwo nakwifuriza ko kikurya, ahubwo kuko nabonaga wababaye nagize ngo
ni cya njyewe kiri kubitera!”

Rosy-“Cyakora aho ntabwo ubeshye, numvaga nako reka tubyihorere”

Njyewe-“Nonese niba waje nyuma ni iki cyatumye batwirukana?”

Rosy-“Yoooh! Wasanga watashye utabonye aho abasaza barwana?”

Njyewe-“Ngo abasaza? Barwana bapfa iki se kandi?”

Rosy-“Ngo bamfaga amafaranga ra!”

Njyewe-“Nonese Papa Sacha yari arimo ideni uwo wamusanze hariya iwe cyangwa?”

Rosy-“Wapi ahubwo icyo gisaza kirimo ideni Papa Sacha, ngo yayagihaye cyera
kimubwiye ngo kigiye kujya hanze, nka nyuma y’icyumweru kiragaruka kirituramira ngo
kugeza na nubu cyari cyaramwambuye”

Njyewe-“Ese! Ndumva uwo musaza ariwe nyirabayazana?”

Rosy-“Arenze no kuba nyirabayazana ahubwo ni nyirabarazana!”

Njyewe-“Hhhhhhhh! Nonese byaje kugenda gute?”

Rosy-“Uyu munsi rero sinzi ibyagiteye kiba gihamagaye Papa Sacha ngo kiramushaka
akibajije icyo kimushakira nacyo nta soni kiti ndashaka ko unguriza andi mafaranga
dore mfite ikibazo gikomeye Papa Sacha nawe aracyemerera ariko abuza umuzamu gutuma
kinjira maze kije giparika hanze ku muryango agihamagarira abasore baragikosora ari
nabwo badusohoye”

Njyewe-“Ooooohlala! Ubu Papa Sacha ntibiramukoraho kweli?”

Rosy-“Sha sinzi pe! Ubu nanjye ntabwo mbizi! Gusa twasize bamuhondagurira mu gikari
n’imodoka hanze yamenaguritse niba na nubu bakimukubita sinzi!”

Njyewe-“Ubwo se uwo musaza siwe wizize?”

Rosy-“Wahora ni iki! Iyo bakivunagura, uzi ukuntu cyatubihirije?”

Njyewe-“Kandi nabonaga wabihiwe? Gusa umbabarire niba twafunguranye igitaramo


utabishaka, ntabwo nari nziko bigenda kuriya”

Rosy-“Daddy! Ibyo tubyihorere, ahubwo se uje kunteza imbere?”

Njyewe-“Nawe urabyumva, ahubwo ndebera agatelephone ka macye ndaba nkoresha muri


iyi minsi”

Rosy-“Ngo agatelephone ka macye? Waguze telephone ifatika se?”


Njyewe-“Oya nzaba ngura indi nimara guhuguka ubu hari impamvu!”

Rosy-“Ubwo se uzasubira online ryari? Ubu muri group uvuyemo burundu?”

Njyewe-“Oya ntabwo nzatinda ndabizi nzagaruka vuba”

Rosy-“Nonese ikibazo ni amafaranga cyangwa ni ubushake?”

Njyewe-“Byose birimo! Ariko ntacyo bizacyemuka ndabizi, ahubwo mpereza kariya gato
ndebe ko ariko naba nguze!”

Rosy-“Ahaaa! Ese ubundi Daddy uwagutiza…nako akira urebe ko ugashima”

Rosy yampaye agatelephone nari mpisemo ndakitegereza neza mbona ntacyo gatwaye
muhereza amafaranga macye kaguraga,

Njyewe-“Rosy! Reka mbe ngiye rero turi kumwe kandi wakoze cyane kunyakira ndetse
akananganiriza!”

Rosy-“Yego sha! Bye! Niba numero yawe utarayihinduye ndaza kukuvugisha umbwire niba
gakora neza!”

Njyewe-“Merci beacoup Rosy!”

Narasohotse mfata inzira njya gushaka sim card maze kuzibona nzishyiramo tayali
nsubira ku murongo, sinzi ukuntu natekereje ukuntu nsize Gatera mu bitaro nigira
inama yo kujya hahandi nakoreraga byibura ngo nkingureho gato, mfunga roho kama
mbayambaya ako kanya mfata inzira ndagenda.

Nkigerayo nihuse njya kwa Clovis ngezeyo nsanga harakinze mbajije umugabo
wacururizaga hepfo ye ambwira ko kuva mu gitondo atigeze akingura, biranshanga
ntangira guhangayika nibaza uko byagenze.

Narakomeje nkata hepfo yaho nkomeza ngana aho nacururizaga, nti hari kure hari
hafi, nkihagera ntungurwa no gusanga hakinguye ndikanga ngenda nihuta ngezemo mba
nsanze umugore uhagaze muri contoire ari kwiyumvira akaziki muri telephone
ndatungurwa ndebye ibintu byose byari birimo mbona nibyo nasizemo,

Njyewe-“Niko kuva ryari ungira mu bintu?”

We-“Wowe se uteye uturuka hehe?”

Njyewe-“Ndavuze ngo nsohokera mu nzu!”

We-“Hhhhhhh! Ariko noneho abubu ntibakihishira basigaye basara ku manwa! Uratinyuka


ukaza kunsindira unsakuriza mu nzu yanjye?”

Njyewe-“Ariko ubwo uwo ubwira uramuzi?”

We-“Nta nubwo nshaka no kukumenya, mbabarira cyane rwose ndetse unasohoke!”

Njyewe-“Ok! Noneho reka nze gato, urasohokamo ku nabi!”

We-“Hhhhhh! Witonde! No kuhagwa wahagwa! Nta soni ngo nsohoke mu bintu byajye
niguriye?”

Nasubiye hanze nihuta ntahandi nerekeje usibye kwa nyiri inzu nakoreragamo
nkimugera imbere arikanga,
We-“Uuuuuuh! Ese uba ino Daddy!”

Njyewe-“Urambaza umbaza iki ngeze mu nzu yanjye ngasanga irimo abandi?”

We-“Yampaye inka! Nonese uraho utazi ko So yabiteje cyamunara ngo waramwihakanye


ndetse ugenda unamwibye?”

Njyewe-“Ngo?”

We-“Ego ko! Iyo ni inkuru ishaje, hashize iminsi rwose abitanze ahubwo ndagufashe
ntunshika!”

Njyewe-“Ndekura wana! Uramfata unshakaho iki? Banza unsobanurire ukuntu nsiga


nkinze inzu yanjye naza ngasanga irimo umuntu, urabiriha ye! Ntabwo dukiranuka!”

We-“Ahubwo reka nkwibire akabanga, wowe vuga gacye unyonyombe wigendere kuko niba
ukunda ubuzima bwawe nako reka nkwihorere!”

Njyewe-“Oya! Ntibishoboka, ugomba kunsubiza ibyanjye kuko niba atari ibyo turakizwa
na mbuga!”

We-“Ahaaa! Nyamara ushatse wanyumva! Ubu kuba ntaguhururije nuko nanjye ndi
umubyeyi kandi impuhwe zacu zihora hafi, nkuko ntatuma umwana wanjye atanikwa ngo
ajyanwe gufungwa ni nako nawe ntabikwufuriza”

Njyewe-“Ibyo se umbwira ni ibiki? Njye ndashaka ibyanjye naruhiye imyaka ingahe


yose nirya nkimara ngo nzabeho ntasaba”

We-“Nonese uhakanye ko wibye So miliyoni icumi warangiza ugasiga umwandikiye ko


atari Papa wawe ngo ukaba warabihishuriwe na Mama wawe, nawe ntimwahise munajyana
se turabiyobewe?”

Njyewe-“Ngo nasize mwandikiye?”

We-“Urupapuro se ntiyarutweretse n’ubuyobozi buhari? Ubu ahubwo ushobora kuba


ushakishwa na Police, Nibyo nakubwiraga, wowe niba uzi ubwenge reka nkugire inama,
bura najye ndakubikira ibanga kuko ntabwo nakwiterera mu byanyu nta nyungu
mbifitemo”

Nkimara kumva ibyo nabuze icyo nkora, narikabakabye ndibura ndeba epfo ndeba ruguru
nyoberwa aho ndi nuwo ndiwe.

Natangiye kwibuka ko koko ntacyo mfana na Gatera, uwo mwanya nibutse ko atari Papa,
atari mukuru wanjye ndetse atari na mwene wacu, nibutse ko Gatera nzi ariwe
wampekuye nkabura umubyeyi nibuka ko nubwo bwose ari umugabo wa Mama atigeze
amukunda ahubwo yamushatse by’ishyari ndetse ari kwa guhemuka yuhiriye akaba ashaje
yanduranya.

N’umujinya mwinshi uvanze n’agahinda nahindukiye vuba mfata inzira ndagenda ariko
uwakubwira ko aho nanyuze hose nta muntu nigeze mbona, ahubwo naruhukiye ku kabari
ka Dovine

Nkihagera nicaye kuri contoire ntitaye ku dufatanga nari nsigaranye muyo nari
narabitse,

Njyewe-“Serveur! Ngwino hano! Banguka ariko!”

Serveur-“Eeeh! Naje Boss!”


Njyewe-“Zana ririya cupa rinini ndeba hejuru!”

Serveur-“Uuuuuh! Boss! Ririya rya wisky?”

Njyewe-“Manura ariko! Ntabwo ari wowe mbwira? Uko areba!”

Serveur yuriye vuba vuba amanura igicupa antereka imbere yanjye azana n’ikirahuri
agiye kunsukira ndakimushikuza ndisukira ndohayo ikirahuri cya mbere, nsukamo
nanone ndohayo icya kabiri Serveur wakomezaga kunyitegereza ahita avuga,

Serveur-“Boss! Muyinywe mwitonze iyo irakaze! Uziko inywa abantu bane bose!”

Njyewe-“Ceceka aho! Ubure gukora akazi kawe ngo uri kumbwira amateshwa! Nonese
urabona mpagaze hehe? Nirirwa nihisha, ubu ngo nditwa umujura, nutwo nari
nsigaranye baradutwaye, ubu se nzabaho gute na Mama? Ahubwo se tuzaba twabayeho?”

Serveur-“Yoooh! Mwihangane!”

Njyewe-“Ihangane nawe! Urampa inzoga nywe kugeza mu gitondo, aha ni kwa Dovine,
nziranye na Nelson nimbura ayo kwishyura mubahamagare baze mbabwire ibibazo
byanjye! Ariko ubundi ndi mubiki? Uwajya kwa muganga kariya gasaza nkakereka ko aho
kashyize Papa ari iwabo wa twese? Apuuuu! Igitekerezo ni iki! Reka nta mpamvu yo
gusyonyorwa n’agasaza nka kariya ninshaka nzawugwemo………………………

Ntuzacikwe na episode ya 112 ejo mu gitondo

Episode 112: Dovine akuye Daddy mu mazi abira ari mu kabari ke

INKURU NDENDE | Yashyizwe ku rubuga naChief Editor   Kuwa 26/05/2017 Saa 03:24

COMMENTS

Serveur-“Nonese uwo musaza uvuga murapfa iki Boss?”

Njyewe-“Urambaza iki? Wowe se ibyo birakureba? Ahubwo reka ngende ni namwe muteza
ibibazo abantu wasanga ushaka kungambanira!”

Serveur-“Uuuuuh? Nonese ko ugiye utishyuye?”

Njyewe-“Nakwishyuye mbabarira! Ariko ubundi abantu bakora mu tubari mubeshejweho no


kwambura? Ubwo se uziko nasinze?”

Serveur-“Oya ntabwo wanyishyuye rwose dore wanyatse inzoga…”

Njyewe-“Ceceka reka mvuge! Ubundi uremera ko nanyweye ugasinda?”


Serveur-“Oya ntabwo nasinze, ibyo mvuga ni ukuri!”

Njyewe-“Nonese niba utasinze kuki wibagiwe ko nakwishyuye mbere? Nta soni! Ariko
mwabaye mute? Abasinzi gusa!”

Serveur-“Boss! …”

Njyewe-“Boss Boss nawe! Erega twarabamenye! Reka nigendere! Noneho wibeshye


unkurikire nkwase”

Ngirango nururuke ku ntebe ndende yo kuri comptoir nahise mpanuka no hasi ngo piii!
Abantu bari aho bose bahise bikanga bose baza kureba ikibaye.

Umwe-“Hhhhhhhh! Uyu we ni umusinzi pe! Ukuntu yari yambaye neza gusa!”

Undi-“Hhhhhhhhh! Ndebera rwose! Uyu ari umugabo wanjye nanjya muraza hanze kabisa!
Ubu se yandara iruhande atabasha no kururuka ku ntebe kweli? Mbega umusinzi!
Ahanutse nk’ikivoka cyahiriye mu giti no hasi ngo piiii!”

Narihanganye ndahaguruka nitegereza abantu bose ariko nta n’umwe namenyemo,


nabonaga ibikezikezi n’ibyo numvaga byazaga bisona bijwigira mu matwi yanjye! Gusa
narabyumvaga.

Nkihanagura mu maso ngo mbashe kureba neza numvise umuntu unkoze mu mufuka mpita
mufatiramo intoki numva bose barasetse!

Njyewe-“Ndagufashe! Uri kunyiba! Gumishamo se!”

Bose-“Hhhhhhhhhh!

Umwe-“Ndebera rwose! Ari gukora mu mufuka akifatiramo ngo baramwibye!”

Undi-“Hhhhhhh! Sha kuva nanywera kwa Dovine nibwo bwa mbere nabona umusinzi kweli
kweli! Ibi nibyo bita gusinda ukaberwa kabisa!”

Nakomeje guhumbaguza ndeba abari bari impande yanjye banseka, burya nubwo ngo
uzinywa nazo ubwenge zibwinywera kuri njye hari akari kasigaye mu mutwe ari nako
katumye mbona serveur nkamumenya akinkoraho.

Njyewe-“Ndekura nigendere! Kandi nunkurikira ndaku boxa”

Serveur-“Oya banza wishyure Boss!”

Bose-“Hhhhhhhhh!”

Umwe-“Hhhhhh uziko yabuze nayo kwishyura izo yanyoye! Muze murebe weee!”

Undi-“Uuuuuuh! Noneho ko agiye guca mu idirishya ndakubwiye!”

Bose-“Hhhhhhhh!”

Nakomeje kumva abanseka kandi kuva cyera narahoze nifuza kutazasekwa mu buzima,
nibwo namenye ko nageze kure ndetse ko nakoze ibara ntifuzaga gukora maze nicara
aho nari ngeze nongeye gushigukira hejuru numva umuntu unkomanze.

Njyewe-“Ndekura! Urashaka kunyiba?”

Ngihuza amaso n’umuntu wankomanze nongeye kwihanagura mu maso, mpuza amaso


n’umugore wari wicaye mu kagare, ngaruye ubwenge.
Njyewe-“Eeeh! Dovine?”

Dovine-“Bite umushyitsi wanjye! Dusase bugari se urarara ko mbona wasinziriye?


Kandi ntabwo wigeze urya disi!”

Njyewe-“Nizere ko turarana ariko!”

Dovine-“Hhhhhhhhh! Nabyo niba ubishaka nta kibazo!”

Njyewe-“Uraseka neza gusa nuko…nako Brown yari yarabonye umwana reka arare amajoro
agushaka online!”

Dovine-‘Eeeh! Ibyo se wabimenye ubikuye hehe? Ninde wabikubwiye?”

Njyewe-“Dovi! Buriya Njyewe nagize amahirwe niga mu ishuri rya Nelson, gusa nuko
mbona ngiye kuba ikirizo nkaho nibagiwe byose!”

Dovine-“Ese ni Nelson wakubwiye byose? Ngaho ihangane uhaguruke wicare neza maze
tuganire kuko ubaye waramenye ibyanjye ntabwo wakabaye umeze utya!”

Narahagurutse nicara mu ntebe imbere ya Dovine maze gutuza ahita ahamagara umu
serveur aza yihuta ntabwo nzi icyo yamubwiye amaze gusubirayo.

Njyewe-“Nicyo nkwemerera! Ugiye kungurira akantu se?”

Dovine-“Harya bakwita nde?”

Njyewe-“Nitwa Daddy Rwema Delic! Nkaba nasindiye mu kabari ka Dovine! Ngaho


bakazane ngasome ubundi ntahe kwa Nelson! Nubundi ubu narangije kwiyakira! Eeeh!
Gahunda yo kwa muganga weee! Uziko nibagiwe ko nari ndi kunywera kiriya gisaza cyo
ka…”

Dovine-“Ngo utahe kwa Nelson? Ngo gahunda yo kwa Muganga? Wanyemereye tukaganira
musore muto?”

Njyewe-“Nta kibazo! Nubundi nahoraga mbyifuza!”

Ako kanya Serveur yaje afite igicupa cy’amazi ndikanga, amaze kukimfundurira imbere
asubirayo Dovine asunika akagare akegeza impande yanjye maze anyegereza icupa
ry’amazi.

Dovine-“Daddy! Ngaho nywa niwo muti naguha, warengeye ubundi umusore nkawe ntakwiye
gusekwa kubera gukoreshwa n’inzoga”

Narebye Dovine wari wicaye mu kagare koko nibuka byose bye, maze mfata igicupa
cy’amazi ndagotomera hafi kukimara ubundi ndiruhutsa.

Dovine-“Harya ngo byatangiye gute?”

Njyewe-“Dovi! Byose byatangiye ubwo njye n’inshuti zanjye Bob na Danny twari
twicaye hano muri aka kabari kawe twarangariye mu ma telephone yacu, nta numwe
wavugaga mbega twari turi online nta guhumbya maze Bob ateruye icupa ngo asome
asanga nta kintu kirimo niko guhita avuga asakuza cyane atonganya aba serveurs,

Bob-“Ariko ubundi muba mwaje mu kazi cyangwa muba mwaje kutureba gusa? Ubu se aya
mavide ni indabo mwateguye hano ku meza?”

Danny-“Hhhhh! ariko hari igihe ka Bob kigira akantu k’agasore kandi katazi no
gufunda ikofe”

Bob-“Danny reka kumvangira, ubu se udakanze aba serveur wakanga nde kweli? Reka
mbitendekeho wana mfite ayanjye”

Tucyumva imyikangato ya Bob, twumvishe acecetse tumurebye tubona yarangariye hirya


mbega igikanu cye cyabigendeyemo, muri uko kumureba Danny yahise ambwira;

Danny-“Reba Bob kweli! Buriya koko umuntu w’umugabo arangara nk’umwana bajyanye I


Kigali bwa mbere?”

Bob yumvise dusetse ahindukira vuba,

Bob-“Ni njyewe muri guseka cyangwa? Mwebwe muri mu mandazi, ntabwo mwabonye ingendo
y’abeza?!”

Twese twahise duhindukira rimwe tureba inyuma duhuza amaso n’bakobwa batatu, abo
nibo Bob yari yarangariye.

Batugeze iruhande bahita bakubitana mu biganza kwakundi bajya babigenza basekera


rimwe ndetse bahita bicara inyuma yaho twari turi kuburyo washoboraga kwinanura
gato ukabakozaho ukabakubita ukuboko!

Batangiye kuvuga ibya mvahe na njyahe, iyo abana b’abakobwa batega nk’inyambo
basohotse bafite ayabo baba birekuye birenze ibikenewe.

Tukiri aho twakomeje gusa n’abaganira ariko bo baturusha amajwi dutangira


kwiyumvira ibyabo kuko tutari gufunga amatwi birumvikana.

Umwe-“Ariko Sacha, ubona ukuntu ngenda nuzuramo?”

Undi-“Eheeee! Rekera aho muko! Ubwo se ushaka kutwiryaho kuko ufite umugabo ufite
agafaranga? Nuko nyine uri kutugurira naho ubundi mubonye nazamwomeka shahu! Nako
ngirango nawe uranzi”

Uwa gatatu wasaga nkaho atagira amagambo menshi, we yari atuje urebye kumureba


byonyine wisangaga ahantu hanyerera kuburyo washoboraga no kuhagwa, yahise avuga,

We-“Ariko Sacha, koko uracyakomeje? Sha niba hari umuntu nabonye udahinduka ni
wowe, kandi nutisubiraho nzabwira oncle ibyo wankoreye”

Uwo Sacha bakundaga gushyira mu majwi yahise arebana nuwo wundi bakubitana twa
tuganza,Bose- “Hhhhhhhhh! Koto”

Bavuze gutyo basakuza kuburyo abantu bose bari bari aho bikanze bagahindukira
bakareba abo bakobwa, none dore ubu bose turaziranye ni Sacha, Rosy na Tity!”

Dovine-“Eeeeh! Ngo muraziranye?”

Njyewe-“Turaziranye rwose na mukanya Rosy niwe tumaze kugura kano gatelephone!


Uuuuuh! Kari hehe se? uziko ngataye?”

Dovine-“Yoooooh! Wari wasinze disi! Dore nagatoye mukanya nza hano, akira ngaho
komeza umbwire!”

Njyewe-“Murakoze Dovi! Ubwo nyine tucyumva ibya ba Sacha ako kanya nibwo wahise
winjira ari kumwe na Nelson agusunitse mu kagare.

Ntakubeshye twaratangaye kubera isura nziza yawe, turakurangarira cyane tubona


utangiye kunyura kuri buri meza usuhuza abantu, dukomeza kukureba ariko tubabazwa
cyane nuko disi ugenderaga mu kagare!

Twakomeje kukwirebera nawe abonye ko tukureba cyane abwira Nelson ngo akuzane aho
twari turi, urimo kuza udusanga Bob yatangiye gukuramo aka noti mu mufuka ngo aze
akaguhereze kuko yari azi ko uri gusaba, gusa utugezeho utangira kumwenyura ndetse
uhita atubwira ngo: “Disi mwihangane ko mwashiriwe, mwabuze ababongera icyo
kunywa?”

Twahise turebana habura usubiza kuko icyo twari twiteze kumva ataricyo twumvise
maze uhita wongera uratubwira ngo: “Hano rero ntabwo ari mu kabari, njye mpita mu
rugo kuko mwe ntabwo muri abakiriya ahubwo muri abashyitsi! Umva wowe Serveur
bazanire round uyandike hahandi ndaza kuyishyura!”

Njye na Bob ndetse na Danny twarikanze twese, Nelson agusunika muri aka kagare
muragenda twese dusubiza amaso inyuma mpaka murenze ari nabwo twatangiye kubaza
abahungu bawe uwo uriwe ari nabwo batubwiye ko uri Mabuja wabo, mu gihe tukibyibaza
nibwo Nelson yahise agaruka maze yunama ku meza atwitegereza mu maso maze ahita
atubwira ngo: “Mutangajwe na Dovine se? Niba mwifuza kumenya byinshi munkurikire
gato.

Twese twahise duhaguruka dukurikira Nelson ntawe uvuga tugeze hariya muri jardin
turicara maze yitsa umutima, atangira kutubwira byose ahereye ukuntu we na Gasongo
bakuranye ari abavandimwe, bagasangira byose ari nabwo twamenye byose byawe”

Dovine-“Yoooooh! Ese nibwo mwamenye ibyanjye? Ndabibutse disi!”

Njyewe-“Yego! Dovi! Byabaye amahirwe akomeye kuri njye, nabaye undi, mpinduka ku
mutima ndetse niharurira umuhanda nifuza kuzacamo mu buzima, gusa mbabarira kubwo
kunsanga gutya, nanjye ntabwo ari njye”

Dovine-“Daddy! Ihangane, hari igihe biba ngombwa ko uca mu bibazo nkibi kugirango
bigusigire icyerekezo cy’ubuzima bwawe, nanjye ureba ubu iyo biriya byose bitambaho
ntabwo nari kuba nduyu ureba, nabuze ababyeyi, mbura byose kugeza no ku maguru,
nakomerekeje umutima Brown azinukwa urukundo ngo ubu azarinda apfa atongeye
gukunda”

Njyewe-“Yooooh! Ihangane Dovi!”

Dovine-“Rero nawe hindukira ugarukire igihe, njye nariyishe ntabwo nkwiye kuririrwa
ariko wowe ukwiye kurwana uru rugamba rw’abashaka ko utazabaho, ntabwo intwaro yo
kubatsinda ukaramira ubuzima iri mu nzoga kuko zo ahubwo zatuma uburekura
bugaseseka kandi butayorwa, intwaro uzajyana ku rugamba iri mu bantu no mu mutima
wawe, ntabwo nifuza ko wizira nkuko nizize ahubwo wenda uzazire abandi bibabarweho
ariko uticujije mu buzima”

Njyewe-“Ndabyumva Dovi! Urugendo rwawe kuwarumenye ni ishuri ryiza ry’ubuzima


yakwigamo akamenya byose, ndigaye cyane kuba unsanze aha nasinze ntabasha no
guhagarara ngo ndiho ndiyibagiza ibibazo”

Dovine-“Burya se disi wiyibagizaga ibibazo? Mana wee! Daddy! Ntuzi ibyabaye kuri
Mama na Papa bamaze kunanirwa kwakira ibibazo nabateye?”

Njyewe-“Ndabizi Dovi! Ahubwo ibi nari ndimo ni imirabyo uwakubwira ibyo nari ngiye
gukora ni mva aha!”

Dovine-“Yoooh! Wari ugiye gukora iki se?”

Natangiye kubwira Dovine byose, kuko nubundi aho yari ankuye hari kure amaze
kunyumva atuje mbona amarira arashotse ariko ahita ahanagura maze arambwira;

Dovine-“Ihangane kandi ukomere bibaho mu buzima, gusa icyo nakubwira nuko uho
guhomba ubuzima uzahombe iby’isi kuko abatazi iby’isi aribo babyita ibyabo!”

Njyewe-“Urakoze cyane Dovi! Uku unkuye aho abandi bansekeye ni nako unyeretse ko
nta gushidikanya wabonye byinshi kandi uzakora byinshi byiza kubazagira amahirwe yo
kumenya wowe wa nyawe n’icyatumye uba uyu uri we uyu munsi”

Dovine-“Urakoze Daddy! Ni karibu uzajye uza tuganire kandi amahirwe wagize yo


kumenyana na Nelson uzayasigasire ntuzagire icyo umukinga, burya ibibazo biza
bisanga abantu kandi ni nabo babikemura!”

Njyewe-“Yego ndabyumva Dovi! Ngaho reka ntahe nsange Mama kandi nongeye kugushimira
cyane!”

Dovine-“Humura Daddy! Urugendo rwiza njyewe ntaha hano nkorera!”

Njyewe-“Uuuuuh! Burya se utaha hano?”

Dovine-“Yego! Ntaha aha rwose, buriya hariya inyuma harimo inzu nubatse ni nayo
mbamo kugira ngo bitazajya bimvuna kugera aha!”

Njyewe-“Woooow! Courage nah’ubutaha!”

Dovine-“Bye! Kandi ukomeze kwihangana mu bibazo niho intwari zigaragarira”

Njyewe-“Yego Dovi! Bye kandi nongeye kugushimira”

Dovine-“Yego Bye!”

Serveur-“Ntabwo yanyishyuye Boss!”

Dovine-“Oya ntacyo wandike hahandi!”

Njyewe-“Yoooh! Murakoze nanone!”

Narasohotse ngeze hanze nsanga bwahumanye cyane amatara yo kumuhanda niyo


yamurikaga.

Ngihagaze muri parking y’akabari ko kwa Dovine nagiye kumva numva umuntu ankozeho
mpindukiye mbona ni Gasongo wari wambaye amashashi ahantu hose yikoreye n’ikivovo
ngira ubwoba.

Gasongo-“Stop Stop Stop! Shyira hano!”

Njyewe-“Ngo nshyire aho? Iki se?”

Gasongo-“Sora nyine, aha uhagaze ni muri parking yanjye!”

Njyewe-“Uuuuuu! Nonese aha mpagaze uhaparika iki?”

Gasongo-“Urabona ntikoreye moto se? Nyiraza hano mu gitondo nkayijyana mu muhanda!


Urabona ko nambaye n’imyenda y’akazi kugirango imvura iramutse iguye ntatoha! Iyo
umuntu avuye mu muhanda rero ajya mu kabari agasaba bya gahuzamiryango akinywera”

Njyewe-“Nonese muri kariya kabari niho ujya gusa?”

Gasongo-“Nonese ko iyo nahaze guhekenya ibitoki ariho nza bakampa ibiryo nkirira,
nako sora nguhe uburenganzira bwo kuva aho nihute batarakinga”

Njyewe-“Yampaye inka rero! Uuuuh! Ngaho akira ijana rya parking uparike wihute
Boss!”

Gasongo-“Hhhhhhh! Ubwo unyise Boss ndagukomoreye ngaho genda!”

Nahise mvira mu nzira Gasongo ashyira icyo kivovo hasi yitaga moto nkomeza
kumwitegereza nibuka byose numva mu mutima igishyika gusa ndawitsa ako kanya mba
mbonye moto ndayurira nerekeza mu rugo.

Ntihari kure nagezeyo bitadinze maze kwishyura moto ndazamuka ndakomanga umuzamu
arakingura,

We-“Uziko nari ngize ngo ni Boss uje?”

Njyewe-“Uuuuuh! Ngo Boss? Ntabwo yari yataha se?”

We-“Ashwi da! Hano nta muntu uhari!”

Njyewe-“Uuuuuuh? Ngo hano nta muntu uhari? Na Mama se ntawe?”

We-“Ashwi da! ………………………

NTUZACIKWE na Episode ya 113 ejo mu gitondo


[6/14, 10:46] +250 788 650 338: Episode 113: Gatera atorotse ibitaro, Mama Brown mu
magorwa akomeye

INKURU NDENDE | Yashyizwe ku rubuga naVénuste Kamanzi   Kuwa 27/05/2017 Saa 03:03

COMMENTS

Zamu yamaze kumbwira ko Mama na Nelson badahari numva umutima uransimbutse nyoberwa
ibimbayeho, nibajije aho baba bagiye ariko ndahabura, amasaha yari akuze ndetse
bwari ubwa mbere Mama yari avuye mu rugo bwije.

Nahise menya ko ibyaribyo byose igikuba cyacitse, natangiye kwibaza byinshi nkubita
agatima aho nasize Nelson,

Njyewe-“Muze! Nonese Mama yavuye hano yijyanye?”

We-“Oya! Ni Boss waje kumujyana”

Njyewe-“Uuuuuuuh! Bagiye kare se?”

We-“Eeeeh! Bagiye kare rwose ahubwo ntabwo nzi impamvu na nubu bataragaruka!”
Njyewe-“Nonese ntabwo bigeze bakubwira aho bagiye?”

We-“Ashwiiii! Nabonaga bagenda bihuta ngo basize imodoka ku muhanda ntaho nari
kubona aho mpera mbabaza aho bagiye!”

Zamu amaze kumbwira gutyo naracecetse gato ndiyumvira ntuma ubwenge kure icyanjemo
bwa mbere ni uko Nelson ashobora kuba yaje kujyana Mama kwa muganga ibintu byandiye
ahantu nkumva ndahindutse,

Njyewe-“Muze! Nonese nta numero za telephone za Boss ufite ko naguze aga telephone
uyu munsi?”

We-“Eeeeh! Harya? Ubanza narazandikishije ikara hariya ku gikuta mu gikari, niba


ufite agatoroshi ngwino nkwereke wenda turagira amahirwe dusange zitarisibye”

Nacanye itoroshi nkurikira muzehe ngo ajye kunyereka aho yanditse numero tugezeyo
ndahunyeza ndazandika ubundi nkanda yes nshyira ku gutwi ntungurwa no kumva numero
idacamo biranshanga mbura uko mbigenza.

Ako kanya nahise mfata umwanzuro wo kujya kwa muganga ngo ndebe basi niba ariho
ari, Zamu agikingura umuryango tubona moto iparitse aho mu kureba neza uyivuyeho
ntungurwa no kubona ari Nelson manuka musanga nkimugera imbere,

Nelson-“Daddy! Bite?”

Njyewe-“Ahubwo se ko nshimye wowe uje Mama ari hehe?”

Nelson-“Daddy! Reka tuve aha twinjire nkubwire!”

Njyewe-“Oya Nelson! Wambabariye ukambwira aho umubyeyi wanjye ari nkabona


ubwinjira? Nako nanahamenye, bamaze kumbwira ko wamujyanye kandi ushobora kuba
wamujyanye kwa muganga”

Nelson-“Daddy! Byose uraza kubimenya, ngwino twinjire ahubwo”

Njyewe-“Nelson! Koko uranze Mama asubiye aho yanze koko? Ko ntacyo naguhishe kuki
ubikoze koko?”

Nelson-“Daddy! Ihangane, icyo nakubwira ubu n’uko Mama wawe arikumwe n’umusore
witwa Clovis!”

Njyewe-“Ngo? Umusore witwa Clovis? Uramuzi se?”

Nelson-“Yego byabaye ngombwa ko mumenya”

Njyewe-“Barikumwe hehe se?”

Nelson-“Daddy! Injira erega nkubwire ukuntu byose byagenze!”

N’igihunga cyinshi nasubiranye inyuma na Nelson twinjira mu gipangu Muzehe arakinga


ntangira kumubazaguza ngo ambwire ariko akomeza kugenda agana ku muryango
arakingura yinjira muri salon nanjye ndamukurikira tugezemo,

Njyewe-“Nelson! Ko utambwira? Mama ari hehe we na Clovis?”

Nelson-“Daddy! Kubera online game Clovis na Mama wawe ubu…”

Njyewe-“Ngo iki? Online game? Ibyo umbwira ni ibiki Nelson?”


Nelson-“Icara nkubwire erega ibi ntabwo ari ibyo kukubwira uhagaze!”

Njyewe-“Oya! Oya rwose ntabwo nakwicara ntamubonye, niba ari nahehe mbwira ndajyayo
none aha!”

Nelson-“Daddy! Burya nasigaye kwa muganga ndi kumwe na Aliane ndetse na Bruno
dutegereje ko Mireille yoroherwa tugira n’amahirwe Brown na Mama we baza bagemuye
ari naho namubwiriye ibyawe”

Njyewe-“Yeee? Ngo wababwiye ibyanjye?”

Nelson-“Rwose nabibabwiye barambwira ngo iyo nkuru nziza barayitwara bayisohoze


kuri Pascal ndetse ngo nimugoroba mbajyaneyo niba ari n’ibishoboka turebe icyo
twakora”

Njyewe-“Ayiwee! Ibi ni ibiki koko?”

Nelson-“Daddy! Ahubwo ntako bisa kuko babyishimiye bishoboka!”

Njyewe-“Ko umutima unsimbutse se? Ngaho komeza umbwire menye aho Mama ari”

Nelson-“Mireille yaje koroherwa agarura akuka muganga araduhamagara twinjira muri


cya cyumba yari arimo tukihagera nitegereza Gatera aho yari aryamye nkomeza
kumugumairuhande”

Njyewe-“Ndakumva Nelson! Hanyuma se wahise umugirira impuhwe uza gutwara Mama ngo
ajye kumurwaza? Clovis se bajyanye hehe?”

Nelson-“Tuza nkubwire! Hashize akanya aba arakangutse akanguka asakuza avuga


umugabo ntibuka izina, abaganga baba bamuteye urushinge arongera arasinzira, nyuma
rero nibwo haje umusore umwe maze abwira abaganga ko aje kureba Gatera baramureka
arinjira, abaganga basohotse ndamwegera muvugishije mbona afite ubwoba bwinshi”

Njyewe-“Nelson! Nta kabuza uwo musore ni Clovis! Yahise anjyanira hehe Mama? Basi
se ibimenyetso yabibonye?”

Nelson-“Tuza musore muto uraza kumenya byose!”

Njyewe-“Nelson! Ntabwo napfa gutuza ntaramenya aho Mama ari!”

Nelson-“Mbonye ubwoba uwo musore yari afite nahise nkoma mukomaho ndamusohora tujya
hanza ndamubwira ngo: Uriya musaza uje gusura uramuzi?”

Nawe ahita ansubiza,

We-“Ndamuzi, ahubwo se mwebwe muri bande?”

Nanjye nahise musubiza nti: “Uraza kumenya icyo ndicyo nyuma, ndashaka kukubaza
iby’uyu musaza uje kureba”

Maze kumubwira gutyo nahise mbona atitiye ibyo aribyo byose yagize ngo ndi ushinzwe
umutekano, yitanguranwa ambwira,

We-“Afande! Mumbabarire njyewe nitwa Clovis, nari nje kureba uriya musaza kuko nari
mbwiwe ko ariho ari”

Yakomeje kumbwira afite ubwoba bwinshi mbibonye nanjye nanjye nahise mubaza vuba
ngo: “Wamushakiraga iki?”
We-“Nari ntumwe n’abantu turi gukorana online”

Akibivuga nahise musubirishamo nawe abisubiramo uko yari abivuze maze ndongera
ndamubaza ngo: “Muri gukorana iki?”

We-“Mumbabarire mutamfunga byose ndabibabwira”

Yakomeje kugira ubwoba maze nanjye mwigiza hepfo gato maze ndamubwira ngo:“Numbwira
byose kandi ukambwiza ukuri ndagufasha, nutambwira kandi urahura n’ibibazo
bikomeye”

We-“Oya rwose ntabwo nshaka guhura n’ibibazo ndi hano kugirabngo nifashe ndetse
mfashe Daddy!”

Numvise akuvuze ndikanga, maze ntangira kumva mugiriye impuwe ariko nanone kuko
hari amakuru nari ngiye kumenya nkomeza gusa n’umukanga.

Njyewe-“Hanyuma se byaje kugera aho aza kujyana Mama hano gute? Ko utambwira
Nelson?”

Nelson-“Tuza erega urabimenya! Ubwo uriya musore yakomeje kugira ubwoba bwinshi
maze ndamubaza ngo: Niko, ngo abo bantu muri gukorana online muri gukorana iki?”

We-“Rwose mufate uriya amugabo ni umwicanyi!”

Akivuga gutyo nahise nibuka byose Mama wawe yambwiye kuko ntari bugende ngo mufate
ndamubwira nti: “Nanjye iyo Caise niyo najemo ariko kuko ngishaka ibimenyetso nawe
ndagufashe tujyane kuri station ya Police!”

Uriya musore Clovis yakomeje kunsaba imbabazi hafi gupfukama maze akomeza
kuntakambira avuga ngo,

We-“Rwose mumbabarire mundeke njye ndarengana, uriya mugabo yamfashe ku gahato ngo
hari Dilo ashaka ko mufasha kandi niyo gusibanganya ibimenyetso bimushinja abantu
yahitanye ejo bundi ajya hanze”

Nahise mubazanya uburakari ngo: “Abo bantu se urabazi bafite ibyo bimenyetso?” nawe
ahita ansubiza ngo,”

We-“Oya ntabwo twari twahura, ibintu byose tubivuganira online”

Yamaze kumbwira gutyo nyoberwa noneho aho mpera ngo menye andi makuru maze mpita
nongera ndamukanga nti: “Nonese mukorana gute?”

Nawe n’ubwoba bwinshi,

We-“Nyine nawe urabona ukuntu bimeze, banze kumbwira aho bari, ibintu byose
babikorana ikoranabuhanga rihambaye, ngo barifuza amafaranga menshi kugira ngo
badatanga video kuri police kandi ngo barashaka wowe na Mama wawe!”

Njyewe-“Yeee? Ngo barashaka njyewe na Mama?”

Nelson-“Yego rwose! Ubwo nahise mubaza ngo: Kuki se wemeye kubikora? Wowe nta
bwenge wari ufite bwo kubihakana byaba na ngombwa ukamuhunga?”

Yahise ansubiza ngo,

We-“Wahora niki ko uwo munsi abimbwira telephone yampaye nayisize aho nkorera
nkitahira nagera mu rugo ngasanga mushiki wanjye ngira wenyine twibaniraga nta
wuhari nkirukankira kumushaka ahantu hose bukankeraho mubuze nyuma nkaza kumenya ko
ari Gatera wamutwaye nsanze message muri ya telephone”

Clovis yamaze kumbwira gutyo numva agahinda karanyishe ibyo kumukanga noneho
birananira ntangira kumuhumuriza mwihanganisha nawe ikiniga kimutanga imbere
umusore muto ararira maze akomeza kumbwira ngo,

We-“Mushiki wanjye niwe twakuranye twirwanaho, namukundaga by’akarusho kuko


namusigiwe na Mama akambwira ngo: Ngaka gashiki kawe, n’amaraso yawe, uzakazirikane
kandi ntikazashavure kuko aho ngiye ni kure,

Koko ntibyatize twatangiye urugendo rw’ubuzima dufatanya urugendo rwa twenyine,


icyo naryaga nawe nicyo yaryaga mukadata atugeze intorezo kabiri tuva aho twitaga
mu rugo ubwo ngarukira muwa gatatu w’amashuri makuru nari ngezemo kugira ngo
mushiki wanjye nakundaga akomeze,

Maze kureka ishuri nibwo nagiye gukora kwa Gatera ntangira mukoropera aho yabaga,
nyuma aza kujyana hariya ndamucururiza, nyuma nishingira akanjye kazu ari nayo
mpamvu angize uku ndi, mbabarira rwose nanjye ntabwo ari njye”

Njyewe-“Ariko Gatera! Gatera! Weeeeee!”

Nelson-“Daddy! Ihangane ukomere nkomeze nkubwire, ubwo nanjye natangiye kumubwira


nitonze nti: Nonese kugeza ubu ntabwo uzi aho mushiki wawe ari? Wagerageje kubwira
abashinzwe umutekeno se?”

We-“Nagize ubwoba kuko yambwiye ko ngo azahita amuhitana”

Nahise musubiza nanjye nti: “Nonese ko ubimbwiye kandi wumvaga waragize ubwoba bwo
kujya kubibwira abashinzwe umutekano?”

We-“Rwose mbibabwiye kubera mumbwiye ko muje muri caise ye, niko kuri kwanjye
ahubwo mumbabarire mumfashe mukure mushiki wanjye muri aya mazi abira”

Clovis yamaze kumbwira gutyo ndatuza ntangira kumuhumuriza ndetse mubwira ko ntari
ushinzwe umutekano ahubwo nasizwe hariya nawe umaze gusanga ari mu bitaro, amaze
gutuza arambwira ngo,

We-“Niba uri umuntu ufite umutima mfasha kandi ufashe na Daddy kuko ari mu byago
bikomeye”

Nikirije mpita mfata telephone mpamagara Police, natwe tubategerereza ku muryango,


bakiza tubasanganira tubabwira byose ndetse tubatakira tubatungira intoki mu cyumba
cy’indembe, ngo tugeremo dusanga haraduhamagara

Njyewe-“Oya! Utambwira ko Gatera yatorotse!”

Nelson-“Urabivuga urabizi, yagiye da!”

Njyewe-“Ooooh my God! Ubu se koko ibi ni ibiki? Oya Nelson! Koko ibyo uvuga nibyo?”

Nelson-“Urihangana nta kundi! Tukimubura twabajije abaganga bavuga ko nabo basanze


agiye dukomeza kubasobanurira tubasaba kumva ukuri kwacu nabo bati ahubwo nimujye
imbere tugende mutubwire ukuntu mukinisha inzego z’umutekano,

Twemeye tujyamo, dufata inzira tujya kuri police byibuze ngo tubasabe
kwishinganisha, tuhageze Clovis atangira gusuka byose hanze ari nabwo navuze ko
wowe na Mama wawe muba hano iwanjye bati tugende ujye kubatwereka mu kugera hano
tugasanga ari Mama wawe uhari gusa”
Njyewe-“Ooooooh my God! Nonese mwamujyanye mumusiga hehe? Nelson! Mama ari hehe?”

Nelson-“Daddy! Mama wawe na Clovis barabasigaranye”

Njyewe-“Oya! Oya weee!”

Nelson-“Mbasizeyo da! Ngo bibaye ubwa kabiri mujya hariya gushinja ibinyoma,
ikibabaje kuruta ibindi nuko hariyo na Dosiye yawe ivuga ko wibye Gatera!”

Njyewe-“Ooooh! No! Ibi se ni ibiki biri kumbaho?”

Nelson-“Ihangane, ubu nta yindi twaro uretse gushaka kiriya kimenyetso byonyine”

Njyewe-“Oya ntabwo nabyemera, Mama ntabwo yafungwa azira ubusa!”

Nelson-“Sinzi niba bamufunze cyangwa bakiri kumubaza gusa barampeje mpita nza hano
ngo nkubwire uko bimeze”

Nelson amaze kumbwira ibyo byose nicaye hasi numva imbaraga ziranshiranye, burya
hari igihe byanga neza neza hahandi bigutera kwiyanga mbese ukumva ntacyo uri cyo.

Natecyereje ko naho nari mpagaze nasaye ibyanjye byose Gatera akabinyaga ubuzima
nubatse bugatumuka mu kanya nk’ako guhumbya, nibutse impamvu yateye byose nibaza
niba hari ikosa nakoze ndaribura, maze mbwira Nelson ibyambayeho uwo munsi byose
ntacyo muhishe maze nsoje yitsa umutima arambwira,

Nelson-“Daddy! Komera mbisubiremo komera kandi wihangane”

Njyewe-“Oya kuri iyi nshuro ndashaka igisubizo”

Nkivuga gutyo hari umuntu wakomanze ku rugi rwo muri salon turaceceka, maze Nelson
anyongorera buhoro cyane,

Nelson-“Daddy! Daddy! Wasanga ari Police!”

Njyewe-“Nibashaka bantware! Nzaruburana ukuri guca muziko ntigushye!”

Nelson-“Mbabarira vuga buhoro, nonese urabona nawe bagufunze mwazakurwamo nande?


Ahubwo kuko ari wowe usigaye ihishe nzagufasha gushaka ibimenyetso, rwose nyumva
Daddy!”

Uwo muntu yongeye gukomanga ahonda urugi cyane maze ndemera njya mu cyumba mfunga
kare hashize akanya numva Nelson ariyamiye nsohoka vuba vuba nsubira muri salon ndi
kujyayo nkubitana na Nelson mu muryango anshaho yiruka ngize ngo ngere muri salon
nsanga hahagaze umusaza w’amakote agera ku birenge nkimusuhuza mbona Nelson
aragarutse n’ikote mu ntoki,

Nelson-“Tugende! Tugende!”

Njyewe-“Uuuuuh! Mugiye hehe se kandi?”

Nelson-“Oya oya ntabwo bishoboka weee!”

Njyewe-“Ibiki se?”

Nelson yanze kumbwira maze ahubwo asohoka yiruka tugeze hanze tuba duhuye na Mama
arikumwe na Clovis nduhutsa umutima, batubonye batangira kutubaza impamvu twiruka
ndahagarara gusa Nelson we yakomeje kwiruka n’umusaza umwoma mu nyuma ndeba
kubareka ngo bagende mpita mbwira Mama,

Njyewe-“Mama! Ihangane byose nabimenye! Clovis! Komera kandi ukomeze Mama mube
mugumanye aha nkurikire Nelson menya ikibaye!”

Mama-“Ayiweee! Ubu se disi ko mbona yiruka amasigamana ni iki?”

Narahindukiye ntera ikirenge mu bicu urukweto nari nambaye ruvamo ndarutoragura


ndongera nshyushya ikirenge ngeze imbere mbona moto zirahagaze nanjye iyari
ingezeho ndayihagarika nyikubitaho nkurikira Nelson n’umusaza.

Twakomeje kugenda tugeze mu bice bya Remera mbona moto ziparitse ku gipangu maze
tuzivaho, Muzehe atangira gushaka urufunguzo rw’igipangu ngo afungure,

Njyewe-“Nelson! Nelson! Bigenze gute?”

Nelson-“Oya! Nizere ko ibyo bambwiye atari byo!”

Atari yansubiza muzehe yahise afungura turinjira, Nelson ariruka nanjye


ndamukurikira tugeze ku rugi akomanga cyane ku muryango bahita bakingura tukigera
muri salon ntungurwa no gusanga abarira,

Nibajije icyabaye ndeba hirya ndeba hino maze Nelson yegera Brown wari wunamye ku
meza amukomanga ku rutugu,

Nelson-“Brown! Brown! Ibyo bambwiye…?”

Nelson akivuga gutyo nahise mbona ka kana ka Jojo Isabella gasohotse kiruka mu
cyumba cyari giteganye na Salon maze gakurura cyane Brown agenda yiruka Nelson nawe
amwoma inyuma, nanjye ndakurikira nkigeramo ntungurwa no gusanga abaganga babiri
bangera umwuka Mama Brown Pascal nawe ahagaze aho yifashe mu mayunguyungu.

Nipfutse ku munwa nikorera amaboko mbura epfo na ruguru kubona umuntu urwana
n’ubuzima biragatabwa.

Nelson-“Oooooh! No! Ntibishoboka! Brown! Mama yabaye iki?”

Pascal-“Umva kandi! Wowe se kandi hano ni iwanyu?”

Brown-“Nelson! Natwe ntabwo tuzi ibyo ari byo, cya gihe twavuye kwa muganga tuza
dusanganiza Papa inkuru yuwo musore Daddy tumubwira ko aza no kuza gusa akibyumva
twatunguwe n’ukuntu yahindutse ndetse agahita avuga ko hari ahantu agiye”

Pascal-“Kandi wa mwana we ugira amagambo! Reka uzapfe utarongoye n’ubundi uri


umugore mu bandi”

Brown-“Nelson! Papa yaje kugaruka mukanya bwije cyane twese twaryamye mukanya nibwo
numvise Papa asakuza atumbwiye ngo tuze turebe ishyano riraguye, turabyuka
turahurura tugasanga Mama ari kuruka cyane ndetse no guhumeka byanze”

Pascal-“Ntabwo ari mwe muba mwiriwe mugenda? Ubwo nibyo mwariye”

Brown-“Nelson! Nahamagaye abantu bose bo mu gipangu ngo tumujyane kwa muganga gusa
kubera ukuntu yari arebye biratunanira niko kwitabaza abaganga mu gihe ambulance
itaraza”

Pascal-“Ariko se ubundi mbabaze, ko mbona mwese mukanuye, ubwo napfa iyi mitungu
muzayibona?”
Brown-“Ariko Papa! Kandi ubu….”

Brown umujinya waramurenze mbona ashatse gusumira Se umusaza utari unishoboreye


tukiraho ako kanya tubona Jojo arinjiye,

Jojo-“Mumuzane! Ambulance yaje!”

Mu giye tugishaka uko tumuterura ngo tumusohore Mama Brown yazamuye ukuboko maze
avuga n’akajwi gato kadasohoka,

Mama Brown-“Erega mwikwirushya! ………………………………….

NTUZACIKWE na Episode ya 114 ejo mu gitondo

Episode 114: Brendah ashinjwe ko ariwe wahaye uburozi Mama Brown

IZINDI | Yashyizwe ku rubuga naChief Editor   Kuwa 28/05/2017 Saa 09:41

COMMENTS

Mama Brown-“Erega mureke kwirushya, ibyanjye birarangiye!”

Brown-“Oya Mama! Oya wivuga gutyo! Ahubwo Nelson!Fata hepfo tumuterure tumujyane
muri Ambulance!”

Jojo-“Oya mube muretse bambwiye ko bagiye kuyohereza ntabwo yari yahagera! Ariko ni
Brendah usize abikoze nta wundi”

Nelson-“Ngo Brendah?”

Jojo-“Niwe usize abikoze kuko niwe Papa yirukanye! Yahoze ahagaze no ku muryango
ngo atagaruka”

Nelson-“Oya! Ngo Brendah mwamwirukanye? Oooh! Ubu se koko iyo mwihangana ko ari
iminsi micye yaburaga tugashyingiranwa?”

Pascal-“Muterure ibyo muterura cyangwa mumureke asinzire araza gukira, njye


nabibonye arwaye inzoka erega!”

Nelson-“Oya! Brown! Ibyo muvuga ni ukuri? Brendah ari hehe?”

Brown-“Nelson! Ihangane ndaza kugusobanurira nyuma, gusa Brendah wawe twasanze Papa
yamwirukanye”

Nelson-“Ooooh my God! Ubu se koko ibi ni ibiki?”


Pascal-“Ayinyaa! Namwirukanye nyine! Ubwo se njye nari gukomeza kubyihanganira? Aho
mwangejeje ndahayobewe? Muza kunsura munshinyagurira gusa yagera hano agatangira
kuza ansanga mu cyumba nta soni!”

Nelson-“Ngo?”

Brown yasabye Nelson kutita kubyo Papa Brown yavugaga, maze bo n’abaganga bafata
Mama Brown wari urembye, mu gihe bakimuhagurutsa tubona Brendah arinjiye afite
akajerekani k’umweru tukimubona twese turikanga,

Nelson-“Bre!”

Brendah-“Yoooooh! Nelson! Nawe uri hano?”

Nelson yashatse gusanganira Brendah ngo amuhobere ariko kuko ibintu byari byabaye
ibindi ntibyakunze, gusa iby’urukundo ntibyibuririza twabonaga umwe ashaka byibura
gukora ku wundi,

Brown-“Bre! Ntabwo wagiye kwa Mama Kenny?”

Jojo-“Ariko ariko ariko? Ubwo ugarutse kumara iki n’ibintu wakoze? Brendah ni wowe
waroze Mama kandi n’uyu Daddy abifitemo uruhare kuko Se yanyirukanye, njye
ndababwiza ukuri ntabwo nabica ku ruhande, ahubwo sishaka ko bakora no kuri Mama,
musohoke vuba!”

Brown-“Ariko Jojo wambabariye koko ukareka kuba gutyo! Ubu se Brendah yaroga Mama
kandi azi byose? Nelson! Mbabarira ureke kwita kubyo Jojo avuga dutabare Mama!”

Mama Brown yashatse kugira icyo avuga ariko umwuka uranga, Brendah nawe atura
amarira hasi ararira cyane, Nelson aho yari ari imbaraga ziramushirana, abaganga
aba aribo bafata Mama Brown we asanganira Brendah,

Pascal-“Ntabibabwira! Erega umuntu wafunzwe ahora ashaka gusubiramo, reka bamuhe


burundu maze nanjye ndebe! Niwe wabikoze ndabizi kuko yangishije inama kare
ndamuhakanira, ngo ashaka kubihimuraho nako sinibuka ibindi yambwiye nabyo biri
mubyatumye mwirukana”

Twese twongeye kwikanga maze Jojo asimbukira Brendah Nelson aramutangira imvururu
zitangira aho hantu biyibagiza ko Mama Brown ameze nabi.

Ibyari aho hantu byari amarira ya bamwe bikaba ibyishimo bya Pascal narebaga nkumva
namwubahuka n’imvi z’ubugwari bwo kwishimira ibyago yari yikoreye,

Pascal-“yeee! Ngaho re! Jojo! Fata mu ijosi Jojo! Kubita mu mutwe!”

Brown-“Sigaho Jojo! Mbabarira wikora ibyo!”

Nelson-“Jojo! Brendah mureke abe ari njye ufata!”

Nabibonye gutyo nibuka byose, maze nanjye mbinjiramo ntagira gukiza Brendah, Jojo
amuvaho n’amarira menshi,

Brendah-“Brown! Akira banza uhe amata Mama wawe! Yarozwe ndabizi neza, ni mushaka
mwere kumujyana kwa muganga!”

Pascal-“Eheee! Si ngaho ashaka kumwongera ubundi!”

Nelson-“Bre! Ngo Mama Brown yarozwe? Yarozwe nande?”


Brendah-“Ndabizi neza niyo mpamvu nirukanwe nkaba ngarutse, byose ndabibabwira gusa
mubanze mumutabare!”

Nelson yafashe akajerekani Brendah yari afite vuba vuba maze yiruka asanga Mama
Brown Pascal na Jojo barwana nawe bashaka kumubuza kumunywesha amata gusa Brown
abarusha imbaraga ari nako ababa mu gipangu bose bari bahuruye.

Nelson yakomeje guha amata Mama Brown ari nako induru ya Jojo yiyongera reka Pascal
we yari yasizoye, abaganga bari bari ku ruhande byabacanze bibaza ibiri kubera aho
hantu, Mama Brown amaze kunywa amata atangira kuruka cyane,

Pascal-“Nturora! Banyiciye umugore! Iki gikobwa ubu na…”

Brendah-“Nushaka unkubite cyangwa unyice nk’uko wari ugiye guhitana umugore wawe”

Jojo-“Arabeshya! Uyu mukobwa yatumwe nuyu musore Daddy! N’ubundi iwabo igihe
batwirukana kuri anniversaire ye!”

Pascal-“Si nkibyo byose se? Yarangiza ngo ni uwande harya? Nako sinzongere kubyumva
no mu matwi yanjye”

Brendah-“Uyu musore ararengana, byose ni Pascal!”

Abantu bose babyiganiraga mu cyumba twari turimo bariyamiriye ako kanya dutungurwa
no kubona Mama Brown yegutse Brown yihuta aramwiyegamiza abantu bose baraceceka
Imana itambuka aho hantu,

Brown-“Mama! Umeze ute?”

Nelson-“Mana yanjye koko wakwigaragaje?”

Brendah-“Erega nabibabwiye! Mama Brown yari yarozwe kandi byose ni…”

Pascal-“Kandi wa kagore we ushira isoni! Nongere kumva uvuga ndaku…, en bon mwese
munsohokere mu nzu, nta mugabo uvogerwa, no mu cyumba cyanjye munsangemo koko?”

Brown-“Ibeshye se? Hano se ni iwawe?”

Abantu bose bari aho barasakuje ijambo ryisubiragamo kenshi ryari “umurozi”maze ako
kanya Brown ahita avuga,

Brown-“Mutuze twumvikane, Bre! Koko ibi wari ubizi?”

Brendah-“Byose nari mbizi njye ndavugisha ukuri!”

Pascal-“Ahaaa! Reka nisohokere n’ubundi nabaye ingaruzwa muheto!”

Abantu bose bari aho bongeye gusakuza bavuga Pascal njye aho nari ndi nari nabuze
uko mbigenza nibaza impamvu ya byose bamaze gutuza Brendah ahita akomeza,

Brendah-“Nelson amaze kubahamagara ababwira ko Mireille yakoze impanuka nkabuzwa


kujyana namwe kwa muganga, burya Pascal ni iki yashakaga kugeraho anyuzeho”

Bose-“Yeeee?”

Jojo-“Arabeshya! Uyu mukobwa…”

Brown-“Jojo! Ndavuze ngo ceceka! Papa, wabuzaga Brendah kujyana natwe umubwira ko
Mama we aguhamagaye kuri telephone yawe ngo aje kumureba ubeshya?”

Abantu bose bongeye gusakuza Nelson yihuta asanga Brendah aramucigatira aramukomeza
ashira impumu maze arabohoka aravuga,

Brendah-“Nakomeje gutegereza ndaheba aribwo uyu Pascal yansanze muri salon maze
arambwira ngo:

“Hari icyo nshaka kandi niwanga kumfasha urabura byose!”

Nikanze maze ndamubwira nti:“nta kibazo ndagufasha bipfa kuba atari ibinyangiriza
umutima n’ubuzima”

Papa Brown yahise ambwira ngo niba nshaka ko atanjugunya hanze cyangwa ngo
anyirenze nemere ibyo agiye kumbwira,

Akimara kubimbwira nagize ubwoba bwinshi maze nkikanga ahita ambwira ngo:

“Akira iyi jus uze kuyisukira Mama Brown naza”

Akimbwira gutyo nikanze maze ndamubwira ngo: “Mwebwe muyimwihereye se sibyo byaba


byiza?”

Ibyo ntiyabyumvise ahubwo yahise ambwira ngo:

“Urayimuha cyangwa ntabwo uyimuha?” Narahakanye ndetse cyane kuko umutima


wakomezaga kumpata umbuza kwemera, maze kumuhakanira nibwo yikojeje hirya azana
icyuma nsohoka niruka. Nyuma nibwo mwaje munsanga ku muryango Pascal akanga kubumva
mugafata umwanzuro wo kunyohereza kwa Mama Kenny”

Twese-“Ooooohlala!”

Brown-“Ese nibyo washakaga kutubwira tukanga kukumva ahubwo tukakohereza kwa Mama
Kenny?”

Brendah-“Yego!”

Pascal-“Uwo mukobwa arabeshya…”

Pascal yaciwe mu ijambo n’urusaku rw’abantu benshi bari bari aho maze Brown
n’umujinya mwinshi arahaguruka afunga ikofe ararikomeza abasore babaga mu gipangu
bari bahuruye nabo batangira kumwegera,

Brown-“Papa! Wahereye cyera ugera Mama amajanja, ukandagira uhonyora Mama, umuca
inyuma umwanduza indwara uruhuri, wanga abo wabyaye ujya kubyara ahandi, abo
wabyaye urabihakana ushaka kwivugana inshoreke, none dore ugeretseho no gushaka
guhitana uwatubyaye”

Bose-“Yeeeee?”

Brown-“Papa! Ibyo wakoze byose nibyo byatumye usuzugurwa ukaba ushaje uba kwa
Sobukwe wari intwari, Mama ntiyigeze akwinubira yaguhaye urukundo rwa kimeza kugeza
na nubu wari ugiye kurumuziza”

Bose-“Oooooohlala!”

Brown-“Papa! Ntacyo Mama wari ushatse kwica atagukoreye, warafunzwe aragusura,


urarwara arakurwaza, utwima byose aduha byose, amarira ye aba ibyishimo byawe,
ubabazwa nuko adutura intimba nyuma y’ibyo byose ntacyo ukwiye usibye gupfa!”
Jojo-“Oya wee! Ubu se koko…”

Brown-“Ceceka! Aka nako kazi guhutera amagambo gusa, ubu se Brendah washinjaga
ntabwo ariwe ukijije Mama? Nta soni”

N’umujinya mwinshi Nelson na Brown bakurubanye Papa Brown ababaga mu gipangu bari
bahuruye nabo babaha inzira ndetse baranabaherekeza basakuza cyane ngo: “Umusaza
w’umurozi” nanjye njya inyuma yabo bakingura umuryango bamunaga hanze barafunga.

Brown amaze guta hanze Se umubyara wari unashaje, yicaye aho maze atangira kurira,
Nelson aramwegera aramukomeza abari bari aho bose banga kwitera agahinda buri wese
ajya kuryama.

Nelson-“Brown! Komera kandi ihangane”

Brown-“Ubu se koko ibi ni ibiki bimbayeho?”

Nelson-“Nta kundi niyo si turimo Brown! N’ubundi byacaga amarenga, nonese ubu uriya
musaza tumureke gutya gusa?”

Brown-“Reka tumureke, ntabwo nifuza ko yagwa muri gereza, byibura asange Gasongo
niwe bahuje ubusazi n’ubutindi”

Hahise akanya Brown arahaguruka amanuka nta ntege nanjye ndabakurikira tugeze mu
nzu twishima dutungurwa no gusanga Mama Brown ari kuvugana na ba baganga,

Brown-“Mama! Ntacyo utabonye Ihangane n’ubundi igisigaye cyari iki!”

Mama Brown-“Mwana wa! Humura ntacyo nzaba, nzicwa n’urundi urwa Pascal narusimbutse
cyera!”

Nelson-“Nonese byagenze gute Mama? Ahubwo se uri kumva umeze ute?”

Muganga-“Oya araza kumera neza kuva twamenye ko yanyweye imiti yica turakomeza
tumwiteho”

Brown-“Mama! …”

Brown yakomeje kugira agahinda kenshi, Jojo we yari yabuze aho akwirwa, Brendah
wari wegereye Nelson nawe amusigasiye bitegereza Mama Brown nanjye nifumbase
mbareba,

Mama Brown-“Dore yahoze arinze Brendah ngo atagaruka, yaje mu kanya mu gicuku
yitotombera Brendah maze yicara aha atangira kumbwira utugambo twiza, ibintu
naherukaga akindambagiza”

Twese-“Yoooooh!”

Mama Brown-“Byabaye ibindi byishimo mbonye akoze muri enveloppe agakuramo icupa rya
jus amaze kurimpa nanjye ndinywana ‘appetit’ ndamushimira cyane maze nawe ambwira
ko ubuzima buhindutse agiye kuba undi”

Twese-“Oooohlala!”

Jojo-“Bre! Mbabarira ni ukuri nanjye sinjye, nabitewe nuko…”

Brown-“Dore amasoni mbese, wabitewe  ni iki se? ko utavuga se?”


Jojo-“Nyine, mbese ukuntu bimeze,…………………………………………..

NTUZACIKWE na Episode ya 115 ejo mu gitondo 

Uko wakuzuza form:

Ahabanza shyiramo izina ryawe (urugero: Patrick) Iri ni naryo riba Username yawe


Aha kabiri shyiramo email yawe
Aha gatatu shyiramo izina (urugero: Kagabo)
Aha kane shyiramo password  (iyo ushaka yose ariko uzajya wibuka)

Hepfo kanda muga toolbox ka terms and conditions

Noneho ukande kuri Register

Ifoto ikwereka uko wiyandikisha.

Nubikurikirza urahita ubona bakubwira ko bari Registered

 
[6/14, 10:46] +250 788 650 338: Episode 115: Iri joro Nelson asabye Brendah ko
bajyana iwe

INKURU NDENDE | Yashyizwe ku rubuga naChief Editor   Kuwa 29/05/2017 Saa 06:53

COMMENTS

Jojo yagize ngo avuge biranga, abura uko yifata, abura aho areba yubika amaso,
burya koko igisebo si ikintu,

Brown-“Dore ibimwaro ngo biramubera, ariko ubundi uwagushyiramo inshyi nkagukosora


nundi munsi ntuzongere?”

Jojo-“Brown! Mumbabarire nanjye sinjye!”

Brown-“Umva mbese! Dore uko areba! Ubwo se nta soni ufite?”

Brendah-“Brown! Humura erega ikizima nuko Mama atagipfuye, ibindi byose ukuri
kwabyivugiye!”

Brown-“Oya reka muhe isomo atazibagirwa!”

Jojo-“Oya wee! Mbabarira ni ukuri byose nabitewe n’umujinya wuko Gatera


yanyirukanye! Ubu nta hantu nahamwe mfite ho kwerekeza”

Njyewe-“Yeee? Ngo Gatera yakwirukanye?”

Jojo-“Yego rwose, ahubwo se usigaye uba hehe wowe na Mama wawe?”

Brendah-“Ngo Gatera? Uwo se kandi ninde?”

Nelson-“Ma Bella! Humura uraza kumumenya! Nonese yakwirukaniye iki Jojo? Ahubwo se
yakwirukanye ryari ko nziko ijoro ryashize yari ari mu bitaro?”

Jojo-“Eeeeh! Yapfuye se?”

Nelson-“Oya ahubwo yatorotse ibitaro”

Bose-“Yebaba wee!”

Brown-“Ese ubundi yari yakwirukaniye iki Jojo?”

Jojo-“Erega nta kindi, nuko yamenye uwo ndiwe”

Brown-“Umva mbese, Ubwo se kuba yamenye uwo uriwe bivuze kubeshyera Brendah
uburozi? Ese ubundi iyo uza ukabitubwira aho gushaka gucisha undi umutwe?”

Jojo-“Nonese niba ntakiri umukozi wa Gatera urumva njye n’umwana wanjye twabaho
dute? Nyine nashakaga kugabanya abantu hano!

Twese-“Ngo?”

Jojo-“Nonese igihe twabarereye ubundi ntibacuka? Nagende na Isabella wanjye akure!”

Mama Brown-“Ariko Mana yanjye! Ariko Jojo! Haricyo wabuze aha? Brendah uvuga ngo
yaracutse agende ntabwo ariwe untabaye? Jojo! Nagize ngo ubuzima bwarakwigishije
ariko nsanze ishyari n’urwango bikurimo ari ingeso nkiya So!”

Brown-“Wahora niki ko hiyongereyemo n’ibisazi bya Gasongo!”

Jojo-“Yeeeh! Ubwo se mutangiye kuntuka kuko Gasongo yantaye akajya gupagasa?


Uuuuuh! Wenda muzajya kubona mubone araje yarakize nk’umugabo wa Gaju maze nanjye
andongore”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Jojo-“Uuuuuuh! Ko museka se sibyo? Ashobora kuba yarahungiye I Bugande, nako ni nka


Nailobi, oya wasanga ari muri south Africa niho nkunda kandi naza azanjyana”

Twese-“Hhhhhhh!”

Mama Brown-“Subiza amerwe mwisaho mwana wanjye, uraho utazi ko Gasongo yasaze?”

Jojo-“Ngo? Mama! Iby’uvuga ni ibiki?”

Brown-“Jojo! Iyaba wamenyaga ko turi umuryango wari kuba ubizi, n’utujya kure nawe
ntacyo uzamenya, ngaho yewe ngo ufite za magabo zagiye gupagasa naho zirwa zitora
amashashi! Eeeeh! Ariko ni akazi da! Amashashi yangiza ibidukikije!”

Jojo akimara kumva ibyo nawe habaye gato ngo yiruke, yararize, ararira arongera
ariyongeza Isabella nawe birumvikana yaramwiganye, Brendah niwe wamwegereye maze
atangira kumuhoza, icyadukoze ku mutima nuko yahojejwe nuwo yari amaze kubeshyera
amugerekaho uburozi.

Hashize akanya aratuza yihanagura amarira maze yicara aho aratwitegereza twese
yitsa umutima maze araterura aravuga,

Jojo-“Ubu se koko inzozi narose ni ibi zari zihatse? Niwe koko ubwo yarasaze! Ubu
se koko nzajya ngenda mu nzira ntere intabwe bavuga ngo nabyaranye n’umusazi? Ubu
se Isabella wanjye nzamubwira ko Se wamubyaye ari umusazi? Narahemutse koko! Gaju,
genda mwana wa Mama wakuze udakwiye kuba nkanjye none wagize umugisha uba uwo
wifuzaga kuba none dore njye umuvumo urankurikiranye”

Brendah-“Jojo! HUmura haracyari ikizere! Kandi rwose niba ari na Isabella wawe
uhangayikiye uko azabaho, itanga amapfa ni nayo itanga aho bahahira uzamukuza”

Jojo-“Urakoze cyane Bre! Ndakwinginze mbabarira!”

Brendah-“Yoooooh! Niba koko ubikuye ku mutima, humura rwose imbabazi zanjye ni


uruhuri, urisanga kuri njye kandi aka kanya ibi byose ndabyibagiwe”

Jojo-“Rwose bimvuye ku mutima kandi urakoze cyane!”

Brown-“Genda Brendah ntujya uhinduka! Nelson koko wagize vuba ukamushyira impande
yawe ko wagize amahirwe atabonwa na bose? Ibi bizi njyewe ugiye kuzapfa ntongeye
gukunda, umutima wanjye wavuyemo urukundo burundu ndetse n’igikomere cyaromotse,
iyo mbonye ibi rero agahinda kageretse ku kandi!”

Nelson-“Ihangane kandi ukomere Brown! Iri ni itandukaniro ry’urukundo nyarwo, nawe


tegereza hasaza umuntu ntihasaza umutima, naho ibyo kugira vuba vuba byo, uyu munsi
simusiga aha kuko ndabona ya migera icanye”

Mama Brown-“Wahora ni iki mwana wanjye! Ese Jojo, ubundi ngo uwo mugabo
yakwirukanye aguhora iki?”

Jojo-“Mama! Nuko yamenye uwo ndiwe erega nta kindi!”

Brown-“Nonese yagukoreshaga atakuzi?”

Jojo-“Ahaaaaaa! Nyine nako ubundi ukuntu byagenze, ejo nagiye ku kazi nk’ibisanzwe,
ngeze aho kuri stock aho dukorera nsaga Gatera ahagaze mu muryango, akimbona nta
kindi yambwiye, yahise ambwira ngo:

“Nkurikira gato nkubwire”

Yagiye imbere nanjye ndamukurikira agana aho imodoka ye yari iparitse, arafungura
turinjira maze ahita ambwira ngo:

“Jojo! Igihe tumaranye ni kirekire ariko ntabwo wigeze umenya, njye Gatera ntabwo
ndi umugabo uregetse, ndi intare ihora yasamye itegereje gusumira, ushobora
kumbwiza ukuri ukemera nicyo ngiye kugusaba?”

Akimbwira gutyo nagize ubwoba, ntangira gutitira maze ndamubwira nti: “Rwose ntabwo
nari mbazi, ibyo mwifuza byose ndababwira!”

Yahise ahindura isura, ni ubwa mbere nari mbonye isura ikanganye, yahekenye amenyo
maze arambwira ngo:

“Jojo! Pascal ni So?”

Nahise musubiza vuba ngo: “Yego” maze arongera arambwira ngo:


“Na Mawuwa ni nyoko?”

Natunguwe n’ukuntu Gatera azi izina rya Mama kandi igihe mbajyana iwe atarigeze
ambaza izina rye ndetse na Mama ntiyigeze yivuga ako kanya nahise mubaza nti:
“Nonese Mama na Papa wari ubazi mbere yuko mbazana mu rugo iwanyu?”

N’uburakari bwinshi yahise ambwira ankankamira ngo:

“Ceceka! Nsubiza ibyo nkubajije! Nako nta kabuza nibo, Jojo! Uzi icyo nifuza?”

Narikirije ndamubwira nti: “Ntabwo nkizi rwose! Ahubwo mumbwire niteguye kugikora”

Nkimara kumubwira gutyi Gatera muzima yahise ambwira ngo:

“Mbere na mbere ndashaka kukubwira ko So ari umugome! Yampemukiye kuva cyera,


ntabwo nari nziko nkoresha umukobwa we, niyo mpamvu nta kabuza wowe uri
umugambanyi”

Akivuga gutyo natangiye gutakamba mubwira ko ntari umugambanyi ndetse ko ntigeze


menya ko aziranye na Papa, aho kunyumva atangira gukuramo ikote imodoka arayi block
maze ahita ambwira ngo:

“Wari uzi igihembo cy’umugambanyi?”

N’ubwoba bwinshi nahise nkoma yombi ndamubwira nti: “Mumbabarire rwose ntabwo nari
mbizi, ntabwo nigeze nkugambanira, nubwo nziko Papa atari shyashya ariko ndabizi
nta mugambi mubisha agufitiye rwose”

Nkibimubwita Gatera yahise ambwira ngo: “Niba rero ntacyo uzi urahitamo kimwe muri
ibi bibiri, niture So inabi? Cyangwa nyiture wowe?”

Nakomeje gutakamba musaba kumbabarira ndetse akababarira na Papa, akomeza


kunyitegereza hashize akanya arambwira ngo:

“Wari uzi n’ikindi se? Imbabazi nguha ni izi, kuva uyu munsi uzjya utaha iwanjye…”

Akirihingutsa nahise muca mu ijambo maze ndamubwira nti: “Ni ukuri kose ibyo
ntibishoboka, ntabwo naza kurara iwawe rwose, kuba twararyamanye kabiri ntago
byatuma nza kuba iwawe kandi ufite undi mugore…”

Brown-“Yeee? Ngo waryamanye na Gatera Jojo?”

Jojo-“Mbabarira rwose nanjye si njye, ubwo se nari kubona kariya kazi gute? Nubundi
ntacyo naramiraga kabishywe na Gasongo yarasaze”

Mama Brown-“Ahwiiiiii! Jojo! Umugabo ungana so koko? Yewe nta wowe nta Dovine, iyo
utoye ibara usa usa ukwawe, ubu se wowe uzacika iki ra? Harahagazwe!”

Jojo-“Mama! Mbabarira rwose akayira kajya ku ifaranga ntawe utakazamuka kabone niyo
kabamo amahwa uremera akakujomba!”

Mama Brown-“Uuuuuuh! Narabivuze! Nubundi nabibonaga ukiri muto, humura kazakujomba


wumve! Mbabajwe naka kana”

Brown-“Nuko nyine warakoze! Nuko se Gatera waramwemereye ra? Nako nanjye


ndivugira?”

Jojo-“Oya! Narabyanze, yarambwiye ngo:


“Umugore wajye na Daddy baragiye, ugomba kuza tukabana kuko ubu narangije gutanga
ikirego naka gatanya kuko umugore yataye urugo! Daddy we yaranyibye aho
bazamufatira hose bazamufunga!”

Brown-“Eeeeeh! Mbega umugabo mbega umugabo! Uziko yashakaga gutunga Jojo ngo abone
uko yikiza Mama Daddy ndetse ashaka nitunamenya ukuri kose tuzakorere Jojo twere
kumutanga ngo bamutanage? Jojo! Menya ko uriya mugabo ariwe wishe Tonton Jules
murumuna wa Papa akamutwara n’umugore ariwe Mama Daddy”

Jojo-“Yooooh! Ahwiiiii! Daddy koko?”

Njyewe-“Uko ni ukuri Jojo!”

Jojo-“Mana weeeee!”

Mama Brown-“Brown mfura yanjye! Mwikwigora rwose! Pascal abimenye se ugirango yaba
adashyizwe igorora, nawe yangaga Tonton wanyu kubi ntuzi ko ariyo mpamvu yajyaga
anshinja ko nabyaranye nawe Gaju”

Brown-“Yego koko ndabyibutse! Nonese nyuma byaje kugenda gute wowe na Gatera?”

Jojo-“Navuye mu modoka umutima utari hamwe n’akazi sinagakoze natashye niruka ngeze
aha ngisha umutima inama ariko nanirwa kubishyikira akazi ka Gatera ndakibagirwa ni
nako gutangira gutecyereza byinshi mu buzima ngiye kubamo, ari nabyo byatumye
mbeshyera Brendah!”

Twese-“Yoooooh!”

Twese twari aho twabuze icyo dukora twitsa imitima maze hashize akanya Nelson ahita
anyegera maze arambwira,

Nelson-“Daddy! Komera nawe urabona ko wagize amahirwe ukamenya byose nababwiye


ntazi ko ari icyo wahishwe, reka dufatanye na Clovis dushake biriya bimenyetso
nibyo bizacyemura byose”

Brown nawe yahise aza ampereza ikiganza ararenga akubitaho urutugu bya bindi
by’abasore maze arambwira,

Brown-“Bro! Komera kandi wihangane uri uwacu! Iyaba wari uzi ikirori kizaba umunsi
twavuye muri ibi bibazo! Ewana wowe komera kandi ntugire ubwoba turahari!”

Njyewe-“Murakoze cyane!”

Jojo-“Nanjye ndahari! Ni munkenera muzambwire!”

Brown-“Umva uwo nawe!”

Mama Brown-“Nuko nanjye mbafatiye iry’iburyo bana banjye!”

Nelson-“Bre! Tugende ntabwo ngusiga!”

Brendah-“Ma Nelly! Koko se wabivugaga uri serieux?”

Nelson-“Cyane rwose! Ahubwo Mama! Ejo nka saa munani muzaze twishimire ko Brendah
yarutashye!”

Mama Brown-“Uuuuuh! Koko se Nelson? Ubu koko mbaye ntaratora agatege none ngaho
ngo….Oya oya rwose nta guterura Brendah!”
Nelson-“Mama! Rwose ntabwo mbyirengagije, ahubwo bizaba urwibutso ko twabariye
umunsi Brendah yatumye uzukaho tukabana”

Mama Brown-“Ubu ufashe umwanzuro utabanje no kubaza So?”

Nelson-“Mama! Nta kibazo we na Mama ndababwira mukanya mu gitondo, kandi nibamenya


ibyakubayeho barumva ukuri kwanjye”

Brown-“Nelson! Nyamara ushatse waba wihanganye rwose! Nonese ubu urihutishwa ni


iki? Itonde rwose dore nguyu Brendah wawe arahari”

Nelson-“Erega ntabwo nisubiraho! Igihe kirageze! Imbere aha ndabona amacumu acanye
ndetse ndabona igihuru gishobora kubyara igihunyira, reka ntware uwangenewe ibindi
bizaza nyuma y’urukundo nimitse, sibyo ma Bella Boo?”

Brendah yarahindukiye areba Nelson maze amufata ibiganza byombi natwe


turabitegereza maze hashize akanya gato bacecetse yitsa umutima maze aravuga,

Brendah-“Ma Nelly! Umunsi unyambika iyi mpeta y’amateka nemeye ntashidikanya ko ndi
uwawe, igihe cyose uzabishakira nzaba mpari ku bwawe”

Nelson-“Woooow! Urakoze cyane biganza bimfata ngatuza, ndumva iri joro waza unsanga
ukansigasira ngusiga amavuta y’ubutore yayandi ahamya ko ari wowe mwamikazi nimitse
ukaba umukobwa umwe abandi bose kuri njye bakaba abantu”

Jojo-“Incwi ariko maama byiza!”

Nelson-“Ndifuza ko uyu utaha ku gicumbi nshumbitseho, ntacyo ntakoze ngo


nkwitegure, nubwo wari kure nagutegereje iminsi n’iminsi kubera cya kizere
wansenderejeho maze nacyo kikambera urumuri rumurikira amanywa n’ijoro na nubu
nkaba ntarigeze nsikira cyangwa ngo mpanuke ku manga nsandare ahubwo nkaba narakuze
nkaba umugabo ugukwiye nawe ukaba umugore unkwiye Bre! Ndagukunda nyemerera iri
joro ribe iry’amateka twatangiriye mu mutaka!”

Twese-“Yooooooh!”

Aho twari twese mu mitima yacu havubutsemo ibishashi by’urukundo buri wese
yaremanwe, na Brown wavugaga ko urukundo rwamuvuyemo ndetse n’igikomere kikaba
cyaromotse nabonye yishimye mu bwanwa abobeza iminwa ku mutima nti burya mu rukundo
indwara zose zirakira.

Brendah yegamye mu gituza cya Nelson nanjye nkora ku cyanjye ngo numve niba nkigira
ari nako numvaga bampaho gusa nibuka ko isi nibiyuzuye ari twe byagenewe ndatuza
ntegereza agatinze kazaza.

Brendah yahise yongera kwitegereza Nelson maze aramubwira,

Brendah-“Nelson! Iyo umbwira ibi mba nitegereza mu mutima wawe nkabona kwa kuri
kuganjemo, nanjye mbikubwiye nkiriho ndagukunda kandi nzagukunda iminsi yose
y’ubuzima bwanjye, nanjye nifuza kubana nawe, Ma Nelly! Koko ngende nijoro
mperekezwe n’imibu ntambe iwawe ntambaye agatimba? …………………

Ntuzacikwe na Episode ya 116 ejo mu gitondo

 
[6/14, 10:46] +250 788 650 338: Episode 116: Daddy ahawe ubutumwa bukomeye Bob yari
amaranye iminsi
INKURU NDENDE | Yashyizwe ku rubuga naAnge Eric
Hatangimana   Kuwa 30/05/2017 Saa 03:00

COMMENTS

Nellson – “Ma Bella! Ndagukunda cyane ntabwo nakwemera ko udatamba iwanjye utambaye
agatimba, ariko nyemerera iri joro utahe iwanjye utamirije agatimba k’urukundo
nagutamirije umunsi witsamura nkakubwira ngo urakankunde nako urakire!”

Twese – “Hhhhhhhhh!”

Jojo – “Incwiiii! Ariko mama shenge urukundo rwiza sha!”

Brendah – “Ma Nelly! Ndabyumva urahangayitse kandi koko nanjye ni uko


ndahangayitse, ariko reka twihangane dutegereze umunsi ugere uzarye ibiryo
bakubwira ngo bon appetit kandi humura bizaba bigishyushye!”

Brendah yavuze gutyo nongera kumwitegereza mbona neza ko koko afite urukundo kimeza
rwasobetse imizi muri Nelson ndetse rugakura rukaba ururabo rwiza rwahumuriraga
abantu bose bari aho, ibintu byari bibereye amaso ndetse n’amagambo yabo akaryohera
amatwi bimwe byiza.

Nelson yakomeje kwitegereza Brendah agize ngo avuge Mama Brown ahita amutanga maze
aravuga.

Mama Brown – “Nelson, umvira Brendah niba koko umukunda! Erega ishema ry’umwari ni
agatimba, ntiwumva ko uzasanga binagishyushye?”

Brown – “Nibyo Bro! Rwose humura umwari wawe aganje mu mutima wawe, kandi azagumamo
kuko yahageze akahaca ingando nawe ukamusigasira. Nelson, urukundo rwaraguhiriye
ntabwo uri nkanjye ugiye gupfana agahinda.”

Njyewe – “Ihangane Brown! Bibaho mu buzima ariko komera bizashira nawe ube uwo
waremewe kuko utaremewe kwicwa n’agahinda!”

Nelson yakomeje kwitegereza Brendah, hashize akanya amwongorera utuntu tutumvise


basekera rimwe Nelson ahita avuga.

Nelson – “Mama! Nta bugaboo butisubiraho, reka nihangane Brendah wanjye atazabura
ishema ry’abari.”

Mama Brown – “Nuko mwana wanjye! Erega ntakizatuma mutabana kandi Imana yatumye
ntahitanwa n’ubu burozi ni uko ishaka ko nzabutahana na so ubundi nkabona
kwitahira!”

Nelson – “Oya humura Mama! Ntaho uzajya uracyari ingenzi kuri twe!”

Mama Brown – “Yego shenge urakoze!”


Nelson – “Reka tujye kuryama nako kubyuka n’ubundi burakeye!”

Mama Brown – “Ese ubundi mwaraye aho kugira ngo mugende ijoro ryose?”

Nelson – “Oya reka dutahe nta mukwe urara kwa nyirabukwe byaba ari amahano, ahubwo
wenda ni ah’ejo!”

Twese – “Hhhhhh!”

Njye na Nelson twasezeye Mama Brown maze afata Brendah n’abandi baraduherekeza
turasohoka batugeza ku muryango w’igipangu, turabasezera, moto z’i Kigali na zo
murazizi ntizitinda zaje vuba turazurira twerekeza mu rugo.

Twagezeyo busa nk’aho bwenda gucya turakomanga Zamu arakingura turinjira tugezemo
imbere dutungurwa no gusanga amatara yo muri salon acyaka.

Nelson – “Uuuuuh! Ariko Fils buriya yabaye ate? Aratinyuka akajya kuryama amatara
yaka?”

Njyewe – “Uuuuuh! Wasanga ari uko yari azi ko ukuri inyuma.”

Nelson – “Gute se kandi naramubwiye ngo ntakajye antegereza!”

Njyewe – “Mubabarire buriya ntabwo azongera, ashobora kuba yibagiwe.”

Nelson – “Reka nyure hano mbanze nzimye amatara.”

Njyewe – “Nanjye reka njye guhengeka umusaya, ariko se ubu ntiwasanga ari we
ukicaye muri salon ra?”

Nelson – “Eeeh! Ariko uzi ko byashoboka?”

Nelson yahise ashyiramo urufunguzo vuba vuba arakingura, twinjiye koko dusanga
Clovis Fils na mama basinziriye muri salon turikanga.

Nelson – “Ayayaya! Uzi ko basinziriye hano?”

Njyewe – “Oooohlala!”

Ako kanya Fils yashigukiye hejuru twese turikanga, ahaguruka yiruka asakuza Nelson
ahita amufata ngo atagira icyo agwira kikamwangiza.

Fils – “Yubububu! Zirikona!”

Nelson – “Humura humura ni twebwe!”

Fils – “Ahwiiiii! Nari ndi kurota inka zigiye kona!”

Twese – “Hhhhhhhhh!”

Fils – “Boss, uwababwira ahantu nari nagiye naza ngasanga zagiye!”

Nelson – “Uuuh! Wari wagiye he se sha?”

Fils – “Nari nagiye guca ishu ryo guhekenya!”

Twese – “Hhhhhhh!”

Ako kanya Mama na Clovis bahise bakanguka maze batangira kubyiringira amaso.
Mama – “Uuuuuh! Ese ni mwebwe? Yoooh! Ahwiiii! Ko mwari murayeyo se?”

Njyewe – “Mama, ni twebwe! Ahantu twari twagiye twahasanze amage biba ngombwa ko
tubanza kuyakemura. Ahubwo se ko mwasinziriye muri salon?”

Mama – “None se ubu twari kuryama tubasize mu gasozi, byongeye kandi mugenda
mwiruka?”

Nelson – “Yoooh! Muhumure rwose nta kibazo, ahubwo ikosa ni iryacu twe
tutababohoye.”

Mama – “Nta kibazo ubwo mugarutse amahoro ngaho reka tujye kuryama.”

Njyewe – “Yego Mama! Mwakoze cyane! Clovis, ihangane mwana wa Mama byose nabimenye
gusa komera dore ubu nibwo bita ubuzima.”

Clovis – “Ndabizi Bro! Wivunika! Ahubwo senga Imana tuve muri aya magorwa amahoro.”

Njyewe  – “Ahaaaa! Clovi, ni ah’amasengesho pe! Naho ubundi…”

Nelson – “Muhumure basore, nubwo bikomeye ariko nta rugamba rutarangira, ahubwo
reka tujye kurambika umusaya. Clovi, ngwino nkwereke aho uryama.”

Twashimiye cyane Nelson maze natwe turabasezera turasohoka tujya kuryama muri ya
nzu yacu. Nkigera ku buriri nta kindi natekereje usibye urugamba rwanjye na Gatera,
nasinziriye ntabizi nongeye gukanguka mbona izuba ryakambye.

Natangiye kwibaza noneho aho nerekeza ariko ndahabura, ndabyuka ndakingura ngeze
hanze mba mpuye na Clovis.

Clovis – “Ngize chance ndakubonye! Nari nje kugukangura!”

Njyewe – “Ewana nanjye natinze kubyuka kabisa, saa tatu?”

Clovis – “Nta kundi! Uzi icyari gitumye nza no kukubyutsa se?”

Njyewe – “Ni amahoro se ahubwo?”

Clovis – “Wahora ni iki? Ngwino mu nzu nawe wirebere!”

Njye na Clovis twinjiye mu nzu tugeze muri salon kwa Nelson afata telephone maze
arayimpereza.

Clovis – “Nsomera iyo message!”

Nafashe telephone mbona harimo message ivuga ngo:

“Ni Gatera! Ndagushaka nonaha, ndagushaka mu rugo iwanjye kandi nutinda cyangwa
ukiha kuzana n’abashinzwe umutekano uraba uzi icyo nkorera gashiki kawe”

Njyewe – “Yeee? Clovi, iyi message uyibonye nonaha?”

Clovis – “Yego! Nibwo nyibonye ariko mbuze icyo nkora neza neza! Ubu mbigenze nte?
Mushiki wanjye se?”

Njyewe – “Ubu se dukoze iki koko?”

Nkivuga gutyo twahise tubona urugi rufungutse dusanga ni Nelson, ahita aza
adusanga.

Nelson – “Bite se ko mbona mwumiwe!”

Clovis – “Wahora ni iki ko noneho ibintu bibaye ibindi!”

Nelson – “Habaye iki se kandi?”

Clovis – “Akira nawe undebere iyi message!”

Nelson yafashe telephone na we yihera ijisho message ya Gatera, amaze kuyisoma


arikanga.

Nelson – “Ubu se noneho turabigenza gute?”

Clovis – “Daddy, reka ngende nitange nta kundi!”

Nelson – “Oya buretse! Reka ndebe iyo nomero ikoherereje message.”

Clovis – “Ugira ngo se iragaragara? Ashwii!”

Nelson – “None se ubu tubigire dute?”

Clovis – “Nta yandi mahitamo dufite, reka ngende basi mbasabe babe ari njyewe
bafata barekure mushiki wanjye!”

Nelson – “Buretse gato. Ubu ngiye gukora uko nshoboye kose mbafashe kuko nanjye
nafashijwe n’abantu. Daddy, akira telephone nari nkuzaniye ngo turebe ko
twakwirwanaho natwe.”

Njyewe – “Eeeeh! Smart phone?”

Nelson – “Daddy, none se ko uwo uhanganye na we mutari kumwe, nta kundi nyine reka
duce muri iyi nzira.”

Clovis – “Reka njyewe mbe ngiye nubwo ntazi niba ngaruka!”

Nelson – “Oya siga nimero kandi ntuze kuva Online.”

Clovis – “Mumbabarire mutagira ibyo mukora mushiki wanjye Gatera agahita


amwivugana!”

Nelson – “Wowe genda ibindi turabyikorera.”

Clovis yakubisemo udukweto vuba vuba afata inzira ariruka, nanjye nkura simcard
muri ka gatelephone gato nzishyira mu yo Nelson yari amaze kumpa ahita ambwira.

Nelson – “Ufiteho ama unite?”

Njyewe – “Ndumva ariho!”

Nelson – “Ok! Ubu rero hari Umupolisi mvuye kureba ngo adufshe muri ibi bibazo!”

Njyewe – “Ngo Umupolisi?”

Nelson – “Yego! Ubu buri wese agiye guca inzira ye dukurikire Clovis, ndabakorera
group nshyiremo n’uwo Mupolisi buri kimwe cyose mwumva, message, byose mubishyireho
amakuru yose turajya tuyabona aha.”
Njyewe – “None se ubwo uwo Mupolice uramwizeye?”

Nelson – “Ndamwizeye rwose, ahubwo gira vuba ube ugiye!”

Narasohotse vuba vuba nsubira mu cyumba cyanjye nambara agapira, ngeze ku muryango.

Mama – “Uuuuh! Noneho se kandi ugiye he? Ntabwo uzi ko urimo ushakishwa, erega nta
nubwo wigeze umbaza uko byagenze!”

Njyewe – “Mama! Ihangane! Nkurikiye Clovis, Gatera aramuhamagaye!”

Mama  – “Yeee? Mwana wa! Ibyo ni ibiki umbwiye? Sigaho guma aha atampekura bwa
kabiri!”

Njyewe – “Oya Mama! Humura ntacyo mba! Ahubwo reka nihute.”

Nasize aho Mama nsubira mu nzu, dusohokana na Nelson tugeze ku muhanda dufata moto
dukurikira Clovis. Twatandukanye twenda kugera ahahoze ari mu rugo kuko nari
menyereye quartier nakase kuri restaurant yo kwa Jado nicara nitegeye ku rugi rwo
mu rugo ubundi mfungura telephone.

Nkimara kuyifungura, message zatangiye kuza ako kanya mba mbonye record ije mfata
ecouteur ntangira kuyumva.

Gatera – “Niko sha! Harya ngo ibyo nakubwiye byarakunaniye?”

Clovis – “Oya Boss! Ntabwo byananiye ahubwo narababuze!”

Gatera – “Uranshinyagurira nta soni ntabwo ureba ko nuzuye ibisebe?”

Clovis – “Mwihangane!”

Gatera – “Ihangane nawe! Ndashaka iriya video uyu munsi kandi iryo ni ihame, niba
ushaka ko gashiki kawe…”

Clovis – “Oya rwose ndakwinginze rekura mushiki wanjye ibyo wifuza byose
nzabigukorera.”

Gatera – “Nanjye ndakubwiye ngo ntawe ndekura utarakora ibyo nagusabye, nako
ntaramuhaga!”

Clovis – “Ngo?”

Iyo record yararangiye ntegereza ko izindi message ziza ariko ndazibura


biranyobera, si nzi ukuntu narebye amafaranga asigayemo nsanga yashize, ngisohoka
ngo ndebe aho nagura ama unites numva umuntu ankozeho mpindukiye.

Njyewe – “Eeeeeeh! Bob bite wangu?”

Bob – “Genda ntacyo umbwira wana!”

Njyewe – “Uuuuh! Turapfa iki se kandi?”

Bob – “Genda wowe usigaye ushaka kwiga kuba ingona! Waratwihungije pee?”

Njyewe – “Ooohlala! Oya ntabwo nabikora Bro! Ubu ni ibibazo gusa!”

Bob – “Ariko ni na byo! Uzi ukuntu buriya gushaka umugore ari danger?”
Njyewe – “Uuuuh! Ngo umugore?”

Bob – “Si naje kukureba se aho ukorera ngasanga umugore wawe ari we urimo? Ahubwo
se ubwo rimwe ntabwo twari kurimira!”

Njyewe – “Bob, uriya ntabwo ari umugore, ibyanjye ni birebire buriya


ntiwabishyikira aka kanya.”

Bob – “Uuuuh! Niyo mpamvu wakuyeho telephone se?”

Njyewe – “Na byo birimo Bro! Ariko nabonye indi turaza kuvugana, ahubwo subizamo
nomero zawe!”

Bob yanditsemo nomero ze arangije ampereza telephone ndayemeza, ahita ambaza.

Bob – “Ese ko mbona ukebaguza?”

Njyewe – “Bro, ni hatari! Erega, ahubwo se waretse nkaba ngucitse ko nguhamagara?”

Bob – “Nta shida ubwo uraza kumbwira nkugereho ubwo ufitemo kamwe!”

Njyewe – “Nta kibazo turaza kureba. Bob, urabizi nawe ko nta ribi ryanjye.”

Bob – “Ntiwumva se! Fata Push!”

Nasezeye Bob arahindukira, agitera intabwe nanjye mpindukira vuba ako kanya numva
arampamagaye ndongera ndahindukira mbona Bob ari kugaruka angezeho.

Bob – “Nari nibagiwe kukubwira!”

Njyewe – “Umbwira iki se kandi?”

Bob – “Amaze kuza hariya nkorera inshuro eshatu da!”

Njyewe – “Nde se?”

Bob – “Sacha!”

Njyewe – “Uuuuuuh! Ngo ashaka?”

Bob – “Wahora ni iki ko nitwaje ko natandukanye na Christa kubera we nkamusaba ko


twisungana aho kunyumva akajya ambaza amakuru yawe!”

Njyewe – “Eeeeh! Bob, ibyo uvuga ni ukuri?”

Bob – “Ndagatwika ibitabo bya Kiliziya niba mbeshya Imana impane kugendesha inda
kuva uyu munsi!”

Namaze kumva ibyo Bob amaze kumbwira byasaga nk’igitangaza, nsa n’uwibagiwe
icyanzanye ntangira kwibonera amafoto yanjye na Sacha turi guhoberana, nashigutse
mbona Bob ampereza telephone.

Bob – “Akira zandike uze kumuhamagara cyangwa umwandikire umubwire ngo ni Daddy
byonyine uraba wibonera.”

Nafashe telephone nandika nomero vuba vuba ndi no gutitira ndangije muhereza
telephone.

Njyewe – “Urakoze Bob!”


Bob – “Tumanukane se untinyure umusaza, uzi ukuntu muhabuka faux?”

Njyewe – “Umusaza wuhe se kandi?”

Bob – “Papa wawe Man!”

Njyewe – “Niho ugiye se?”

Bob – “Arampamagaye ngo njye kumukorera ya modoka.”

Njyewe – “None se nako nyine…………………………………”

Ntuzacikwe na Episode ya 117 muri Online Game

 
[6/14, 10:46] +250 788 650 338: Episode 117: Bob ahishuriye Daddy na Nelson ibanga
ry’uwo ari we

Bob yamaze kumbwira ko Sacha anshaka ndetse ko yaje kundeba inshuro eshatu zose,
numva umubiri wanjye urahindutse ntangira kumva nta kintu na kimwe nkibuka mu byari
binzanye aho hantu, natangiye kumva nshaka urukundo kuruta ibindi byose ako kanya
nibagirwa ko ndi mu bibazo maze mpita mubwira,
Njyewe- “Bob! Ko numva se nako nyine hariya wita mu rugo ntabwo nkihaba!”
Bob- “Ngo?”
Njyewe- “Ndakubwiza ukuri ntabwo nkiba hariya, ahubwo reka nkwibarize ibya Sacha”
Bob- “Ngo ntabwo ukiba hariya? Kubera iki se?”
Njyewe- “Bob! Reka tujye hariya gato twicare nkubwire, niba koko utambeshye Sacha
anshaka”
Twaratambitse gato twinjira muri ya ‘restaurant’ yo kwa Jado tugezemo Bob atereka
igikapu hasi cyari kirimo ibikoresho yari ajyanye gukanikisha imodoka ya Gatera
amaze kwitegereza ama jus n’amazi, umunyu n’urusenda byari biri aho,
Bob- “Ariko noneho ubanza atari gusa, ubanza ntwitse inzu kuko ndi kubona umwotsi
w’urukundo ucumba muri wowe? Ubu aha ni ahantu wakwicaza umuntu nkanjye koko? Bro!
Nubwo nta kantu mfite ariko ndya ruzungu! Nuko uri umujama wanjye nyine.”
Njyewe- “Bob! Nkunze ko wishimira ko nkwita umujama wanjye! Uriwe kuko nakuze numva
nshaka kubana n’umuntu nkawe”
Bob- “Eeeeeh! Man! Burya bwose ujya uvuga n’akari ku mutima? Uzi ko nanjye mpise
numva umvugiye ibintu? Ewana ndakwemera buriya sana!”
Njyewe- “Bob! Ihanganire aha turi untege amatwi nkubwire”
Bob- “Daddy! Ndakumva kandi nanjye ni umugisha ntazi aho nakuye, buriya
mubigaragiye Bob uzi mfite impano yo kwishimirwa n’abantu ari nako waje”
Njyewe- “Ntabwo ubeshye koko! Ndibuka umunsi wa mbere waje iwanjye aho
nacururizaga, maze ukambwira ngo nguhe….”
Bob- “Eeeeeeeh! Ubu se uracyabyibuka Bro? Yebaba wee!”
Njyewe- “Uwo munsi nakanze like kuko wafunguye mutima wawe ukanga kwimika ikinyoma
maze ukambwira ko nta mafaranga ufite yo benshi bita ko akora byose”
Bob- “Byo cya gihe nari nakubiswe pe! Uzi buriya ubwoba nari mfite?”
Njyewe- “Oya, gukubitwa ukabyemera ni ubutwari kuko utabyemeye uranduranya, ukaba
iciro ry’imigani nka Gasongo!”
Bob- “Ngo nka Gasongo? Harya uwo musore ntawe nzi ra?”
Njyewe- “Uramuzi ndetse ndabizi uracyamwibuka kuba uzirikana byose ni nayo mpamvu
wemeye ko twicara hano muri restaurant ubusanzwe kandi ubusanzwe twicaraga mu
tubari duhenze!”
Bob- “Nanjye ntabwo nagera aha ngo ndeke kuguhisha ko twicaye ahantu hanteye kumva
neza uburemere bw’agaciro mpa kuba uri umuvandimwe, Daddy! Ntunzi koko?”
Njyewe- “Bob ngwino gato twicare nkubwire”
Bob- “Ngo? Oya! Ubwo se nakwicara kandi ngiye gukora imodoka ya Papa wawe?”
Njyewe- “Nushaka uyihorere!”
Bob- “Uuuuuuh! Cyangwa sha ibyo bambwiye nibyo?”
Njyewe- “Kuki se utabyemeye nk’uko abandi babyemeye?”
Bob- “Oya! Daddy! Njye ndi umusore mwakuranye, ndi umu-djama nawe urabizi kandi nzi
kubana, ntabwo nakumva abantu bakuvuga ngo ngerekeho nanjye nogeze mvuge ko wibye
so, kuki se ejo njye ntabikora? Ubu se wowe waseka ubona mboshye?”
Njyewe- “Bob!”
Bob- “Oya! Ntabwo wambwira ko utakiba hariya mu rugo iwanyu kuko byaba ari
amabara!”
Njyewe- “Erega nibyo! Ntabwo nkiba hariya mu rugo kuko umutima wanjye uzingatiye
byinshi utazi”
Bob- “Bro! Nubwo ntabikubwiye kare kose ariko…”
Njyewe- “Nako iki Bob? Ko utambwira?”
Bob- “Daddy! Reka njye gukora imodoka ya Gatera nako ya Papa wawe”
Njyewe- “Bob! Gatera ntabwo ari Papa”
Bob- “Ngo? Gatera ntabwo ari So?”
Nashidutse ngeze ku musozo wa byose, Bob ntacyo ntigeze mubwira maze numva
ndaruhutse burya byose biba umutima ufite impamvu!
Nkimara kumubwira byose Bob yaranyitegereje arandeba nanjye ndamureba maze ahita
ambwira,
Bob- “Daddy! Ni iby’agaciro kuntura agahinda kawe, uzamenya Bob uwo ariwe umunsi
umwe!”
Njyewe- “Bob! Ushatse kuvuga iki?”
Bob- “Natinze reka ngende! Gatera ndamuzi yamerera nabi kandi nzi icyo mushakaho”
Njyewe- “Uuuuh! Bob! Gatera umushakaho iki?”
Bob- “Ni Online game wowe ntiwayimenya, naho niba wari umpamagaye ngo umbwire ibi
byose humura nzagufasha uko nshoboye kuko bu buzima bwiza wari ubayemo
utanyibagiwe, nzahora nibuka ko ntaho tutajyanaga kandi nzakora byose nzaba
nshoboye ngo nzagusubize muri ya mateka yawe”
Njyewe- “Bob! Byihorere ntacyo wakora ngo nsubire kuba uwo nakuze nitwa kuko ntari
uwa gatera, ahubwo jya kumukorera imodoka nanjye nsubukure urugamba”
Bob- “Ahaaa! Urwo rugamba ni ikibuda kibundikiye icyatumye umbona bwa mbere maze
ukanyita umu djama wawe”
Njyewe- “Uuuuh! Bob! ….”
Bob yahise ansha mu ijambo maze arahaguruka nanjye muhagurukaho tukigera ku muganda
mba kubise amaso hakurya y’umuhanda mba mbonye Nelson yubitse amaso muri telephone.
Nahise ndeka Bob aragenda gusa kuba nari mubwiye byose kwari ukugerageza ngo ndebe
ko basi yakwemera nkamutuma mu rugo akanekera byose ndetse byaba na ngombwa
akamfasha byose, mu rugamba sinzagire ingabo nke!
Nahise ninjira mu mutaka mpereza umusore wari uhari akanote ka Magana atanu ampa
ama-unities maze nsubira muri ya restaurant nkicara mfata telephone nirukira online
muri ya Groupe Nelson yadushyizemo njye nitaga iy’ ibibazo.
Natangiye gusoma message, iyambangukiye yari iya Clovis yavugaga ngo: “Nizere ko
byose mwabyumvise, ubu nibwo mbonye umwanya kuko asohotse gato gusa ndi mu byago
bikomeye”
Nahise nandika vuba ngo: “Clovis! Ndi hano hafi aho nitegereza urugi rw’igipangu,
ngufashe iki?”
Send.
Hashize akanya mbona message ya Nelson yavugaga ngo: “Wa Mupolisi arantengushye,
ari kundya seen nanamuhamagara akanga kuyitaba ubu se mbigenze gute?”
Nahise nandika vuba ngo: “Clovi! Hari umusore uje aho gukora imodoka ya Gatera, ni
biba ngombwa umwitabaze agufashe, mu gihe tugishaka uko tubigenza”
Send.
Ako kanya nahise mbona indi message ya Nelson yavugaga ngo: “Daddy! Uwo musore
uramwizeye?”
Nanjye nahise musubiza vuba ngo: “Bob ndamwizeye rwose, Clovis! Kora record turebe
ko zaduha ibimenyetso!”
Nkiri aho nagiye kubona mbona umuryango w’igipangu cyo kwa Gatera urakingutse aho
kwandika ndasohoka mpagarara hanze mbona imodoka isohoka ako kanya numva telephone
irasonnye ndebyemo mbona ni Nelson nari narangiye neza kwa Gatera nkanda yes vuba
nshyira ku gutwi,
Njyewe- “Hello!”
Nelson- “Iriya modoka isohotse niye se?”
Njyewe- “Ni iye rwose! Ahubwo se buriya Clovis ntamujyanye?”
Nelson- “Urira moto dukurikire iriya modoka, ishobora kuba imujyanye”
Call end.
Nikirije nurira moto nkiyicaraho mbona ikase iza aho nari ndi mba nyivuyeho nsubira
muri ya restaurant nari ndimo na casque y’abandi nkiyambaye ndicara, abantu bose
baraseka bajya hasi.
Nkomeje guhengereza aho imodoka igana maze aho kunyura aho nari ndi mbona irahagaze
ubwoba buntaha umubiri wose ntungurwa cyane no kubona ari Bob ariwe uvuyemo, aza
yihuta yinjira aho nari ndi ku mutima nti aranzaniye Gatera.
Bob- “Daddy! Ndagarutse wangu!”
Njyewe- “Bob! Koko unshyize mu maboko ya Gatera umuzanye aho ndi kandi nakubwiye
ibyanjye nawe?”
Bob- “Ayaya! Bro! Urumva ibyo nabikora koko? Ahubwo ngwino gato nkubwire!”
Njyewe- “Bob! Ndakwizera, mbwiza ukuri impamvu ushaka kunshyira mu maboko ya
Gatera”
Bob- “Oya ibyo ntabwo nabikora Daddy! Iyi modoka arayimpaye ngo nye kuyikorera
hariya ku kazi, ahubwo ngwino tujyane ube untera story”
Njyewe- “Uuuuh! Nonese nako…”
Bob- “Nyizera Bro! Humura erega nta ribi ryanjye! Ahubwo tugende”
Njyewe- “Bob! Usize gatera mu rugo?”
Bob- “Wowe ngwino wana ibyo bindi uraba ubimbaza dore mparitse nabi”
Njyewe- “Bob! Ndi hano kubera umusore witwa Clovis uri kwa Gatera, ahubwo se usize
bari kumwe?”
Bob- “Uuuuh! Ntabwo uwo musore namubonye, ngezeyo Gatera ahita ampa urufunguzo
ndisohokera, gusa bya bisore nabonye bihari”
Njyewe- “Oooohlala!”
Bob- “Daddy! Ngwino ujye mu modoka nkubwire”
Njyewe- “Ngo umbwire?”
Naracecetse gato hashize akanya ndahaguruka ngeze ahanze nkubitana na Nelson maze
ahita aza aho twari turi atugezeho,
Nelson- “Daddy! Uyu musore uramuzi”
Njyewe- “Uyu ni wawundi twari turi kumwe igihe utubwira Dovine, yitwa Bob! Ni
umukanishi wa Gatera, niwe uzanjye niyi modoka”
Bob- “Ariko se ko mbona muhangayitse cyane? Ewana mumbwire, ubundi uwo musore
yakoze iki?”
Tukiri aho Telephone ya Nelson yarasonnye akora mu mufuka mbona akanze yes vuba
vuba ajya ku ruhande,
Bob- “Daddy! Mwitonde muri ibi bintu”
Njyewe- “Kubera iki se Bob?”
Bob- “Uriya mugabo mutitonze yabagarika!”
Njyewe- “Bob! Ntabwo natuza, n’ubundi ndi kurwana n’ukuri!”
Bob- “Daddy! Tuza nkwereke icyo gukora!”
Njyewe- “Igiki se?”
Bob- “Ngwino erega twicare mu modoka yanjye!”
Njyewe-“Ngo yawe? Nonese ntabwo ugiye kuyikora nk’uko wari umbwiye?”
Bob- “Hhhhhh! Ngwino byose urabimenya erega!”
Bob yagiye imbere turamanuka, Nelson abonye tugiye mu modoka aza yiruka afata
umuryango ngo ntinjira,
Nelson- “Daddy! Ntayo winjiramo ndabikubwiye”
Bob- “Humura mugabo! Daddy ni umuvandimwe wanjye ntabwo namutanga”
Nelson- “Umva yewe! Gasongo se yari iki? Daddy! Ntiwinjire muri iyo modoka nahuruje
mvuga ko hari umuntu uri mu byago”
Bob- “Ndabasabye muze mu modoka Nelson!”
Nelson yaratuje maze twinjira mu modoka Bob azamura ibirahuri maze aravuga,
Bob- “Daddy! Hari icyo utari unziho!”
Njyewe- “Bob! Ni iki ntazi?”
Bob- “Wakundaga kumbona cyane mu igaraje, urabizi ko uzi ko ndi umukanishi ariko
hari ikindi nkora utazi”
Njyewe- “Uuuuuh! Bob, ibyo uri kuvuga ni ibiki?”
Bob- “Daddy! Ibya Gatera byose mbifite aha!”
Njyewe- “Ngo? Bob! Ibyo uvuga ni ibiki?”
Nelson- “Uuuuuh! Uyu musore se kandi ra? Arabeshya, ibya Gatera abifite mu biganza
gute se”
Bob- “Daddy! Ubu uko undeba uku sinjya ndyama, iyo mvuye hariya nduhukira online
ari naho mvugira ko mfie Gatera”
Njyewe- “Eeeeh! Bob? Ibyo uvuga ni ibiki?”
Nelson- “Uuuuh! Ibyo se birashoboka?”
Bob- “Hari umunsi nari ndi online nandikirwa n’umuntu ntazi, ndebye numero mbona
nizo hanze maze dutangira kuganira”
Njyewe- “Nuko se?”
Bob- “Yambwiye ko ari umufotozi wabigize umwuga akaba yibera iyo mu mahanga, mbega
ambwira byose turamenyana bihagije”
Nelson- “Nonese ibyo bihuriye hehe na Gatera?”
Bob- “Ndacyababwira, hari umunsi yari twari turi kuganira maze arambwira ngo hari
amakuru agurishwa afite maze mubajije arambwira ngo,
Hari umunsi umunsi umwe nari ndi gutembera maze mbona abagabo bakurubana umugabo
n’umugore nihisha ahantu ntangira gufata amashusho, mbere yo kubirenza hari umugabo
umwe wigambye cyane ko yari yarahigiye kuzabahitana, natunguwe no kumva uwo mugabo
avuga ururimi rw’iyo”
Njyewe- “Uuuuuuh! Nonese uwo mugabo ni Gatera?”
Bob- “Daddy! Uwo mugabo ni Gatera wivuganye Jules wambwiye ko yari Papa wawe,
naramubonye ndamumenya!”
Nelson- “Ntibishoboka! Nonese ni wowe ufite video?”
Bob- “Oya! Uwo musore uri hanze ninjye yanyuzeho, ubu tugiye kumwambura ibyo afite
byose kugeza no ku ishati ye niturangiza video tuyijyane bagifate bagifunge, ahubwo
wakoze cyane kumbwira byose”
Njyewe- “Bob! Koko ibyo uvuga nibyo?”
Bob- “Nibyo rwose ubu Gatera azi ko ndi umukanishi ari nayo mpamvu atazigera amenya
byose, ntabwo nari nziko rero byose byagenze kuriya, ahubwo nahoraga ngirira
impuhwe wowe, numvaga ko rimwe nzakwicaza nkakubwira byoseni nayo mpamvu nanze
kumutanaga, aho mboneye ukuri kwawe rero nta cyambuza gukina dilo! Ubu iyi modoka
tubaye tuyifashe da! Ubu azi ngo nyishyiriye Boss”
Njyewe- “Yeee?”
Bob- “Nibyo rwose! Nonese ko yabuze amafaranga, ahubwo ndaje nyishyire ku isoko”
Nelson- “Eeeh! Uri serieux se koko?”
Bob- “Ugira ngo ndabeshya? Ahubwo niba ushaka kujyamo umbwire!”
Nelson- “Ubu se koko nongere ntunge imodoka? Oya reka byihorere!”
Bob -“Ahubwo iriya nzu niyo asigaje kugurisha akayampa!”
Nelson- “Yayaya! Mbega umugabo ugiye guhura n’ibibazo, Daddy! Iruhutse umuvandimwe
wawe agukinze ingabo”
Njyewe- “Bob! Ntabwo nzi ukuntu nagushimira, gusa koko menye uwo uriwe wambwiraga”
Bob- “Nta kibazo rwose kandi nzakora ibishoboka byose wongere ube uko wahoze
ukicara ngo uvuge ko Gatera ari Papa wawe!”
Njyewe- “Bob! Mbuze icyo mvuga gusa urakoze!”
Bob- “Nta kibazo muvandi! Ntagufashije muri ibi bibazo naba ndi Gasongo ku gahuru
kandi sinshaka umuvumo wo gutatira igihango”
Njyewe- “Urakoze cyane Bob! Nonese tubigenze gute ngo dutabare bariya bana?”
Bob- “Shyuhuhuu! Ibyo biroroshye! Mwari muzi n’ikindi? ……………………………
[6/14, 10:46] +250 788 650 338: Episode 118: Gatera aguwe gitumo na Police, Clovis
ararusimbuka
Bob –“Shyuhuhuu! Ibyo biroroshye! Mwari muzi n’ikindi? Gatera yiyambaje uwo musore
Clovis kugira ngo abone impamvu yo gutwara ku ngufu uwo mushiki we kuko muri deal
yacu nta kintu twavugana nawe rwose, ahubwo se murumva twakora iki?”
Njyewe -“Bob! Ibyo byose wari ubizi ntiwaburira umusore nkawe koko?”
Bob -“Oya ntabwo nari mbizi! Nabimenye mukanya igihe twaganiraga, ubu ntacyo
twakora kuko byararangiye muri byose nta kikimureba dilo yarangiye, gusa wenda
ibanga yabikijwe na Gatera niwo mutwaro yamwikoreje yatura hasi bikaba ibindi”
Njyewe -“Bob! Ntabwo twabyihorera ngo tuvuge ko ntakigikozwe, ahubwo mu bimenyetso
ufite reka dushyire ukuri hanze Clovis na mushiki we, ndetse nanjye na Mama
tubohoke Gatera aryozwe ibyo yakoze.”
Bob -“Uuuuuuh! Oya Daddy! Nubundi ibyabaye byarabaye reka turye amafaranga ya
Gatera ndabizi yiteguye kurekura byose aho gufungwa burundu”
Njyewe -“Bob! Amafaranga ushaka kuyarutisha ubuzima bw’abantu bangahe bose?”
Nelson -“Oya! Oya rwose ibyo ntabwo ari byo! Reka ahubwo dushyire hanze ibimenyetso
naho ibyo byo kumumaraho ibyo atunze kwaba ari uguhemukira Daddy na Mama we kuko
iyi mitungo uvuga ushaka kumumaraho bayifiteho uruhare”
Bob -“Ko wumva Gatera atari Papa wa Daddy se ubundi bayifiteho uruhare gute? Wenda
reka tuzajye tubabaho ariko…”
Nelson -“Bob! Ibuka ko Gatera yasezeranye imbere y’amategeko na Mama Daddy! Nonese
ubwo urumva hari icyo atemerewe?”
Bob -“Uuuuh! Nonese ubu ndabwira uriya musore wampaye kano kazi ko byagenze bite?”
Njyewe-“Bob! Uwo musore yego nawe yakoze akazi gakomeye njyewe ndumva igihembo cye
ari uko ukuri kujya hanze icyaha kigahorwa nyiracyo!”
Nelson -“Nibyo rwose! Wenda niba ashaka n’amafaranga umuntu yazayamuha ariko
amahoro yahinze”
Bob -“Ahaaa! Sinzi amahitamo nagira aka kanya, gusa namwe nabibabwiye ko ndi mu
kazi, ibi nibyo bintunze erega”
Njyewe-“Bob! Akazi kakwambura ubumuntu ntabwo kaguha amahoro, reka dushyire byose
hanze maze ibindi uzabimbaze nyuma”
Bob -“Ahaaa! Ubu se… nako reka tujye ahantu hiherereye mbanze mvugishe Boss!”
Bob yakije imodoka dufata umuhanda mpita nsubira online ngo ndebe ko navugisha
Clovis nkamubaza uko bimeze.
Message nyinshi zatangiye kuza, nihutira gusoma iza Clovis, iyo nabonye bwa mbere
yagiraga iti:
“ Ntibishoboka! Uziko Gatera yankinnye imitwe? Uziko burya bwose yashakaga mushiki
wanjye ?”
Indi message ye yaje ivuga ngo:
“ Uwababwira ko Gatera ansohoye nabi, ariko ntaho mva ndacyari ku muryango, ubu se
iyi ntambara nyirwane njyenyine koko ?”
Namaze gusoma izo messages mpita mbwira Bob na Nelson byose, maze Bob ahita
ambwira;
Bob-“ Reka nze mparike ku ruhande mbanze mvugishe Boss ubundi mbabwire icyo
gukora!”
Ako kanya Bob yaparitse imodoka ku ruhande maze afata telephone atangira kwandika
dukomeza gutegereza hashize akanya katari gato ahita avuga,
Bob-“ Daddy! Uyu musore se ko mbona angora ngo yakoze akazi kandi icyo ashaka ni
amafaranga?”
Nelson-“ Natwe icyo dushaka ni ukuri, niba amafaranga agura ukuri twiteguye
kuyamuha ”
Bob-“ Ok! Reka nze mubwire ntacyo”
Bob yarongeye arandika karahava hashize akanya mbona ashyize telephone hasi
n’umujinya mwinshi,
Bob-“ Apuuu! Ariko ubundi wa mugani amafaranga agura ukuri? Reka wana! Ahubwo
dusimbukire mu rugo nzane copy yariya mashusho ubundi dukore dilo y’ukuri apana
iy’amafaranga n’ubundi nta gihe adashakwa ”
Njyewe-“ Eeeeh! Bob! Koko se urabyemeye ?”
Bob-“ Erega buriya ubuvandimwe si ikindi, ni uguha agaciro umutimanama ukemera
ukagutegeka kureka ibindi byose !”
Nelson-“ Bob! Ngushimiye ubwo butwari kandi ntuzatinda kubona ko uyu ari umugisha
uzakomaho iminsi yawe yose ”
Bob-“ Urakoze cyane Nelson! Reka tugere mu rugo ahubwo nkazane, ko dufite imodoka
se?”
Bob yakandagiye umuriro nanjye nsubira online nandikira Clovis mubwira byose,
bidatinze twari tugeze aho Bob yabaga.
Amaze guparika yadusize mu modoka Gatera yari yamuhaye ngo aryumeho areke kumuvamo
maze ajya mu nzu kuzana amashusho yari yemeye kuduha, hashize akanya aragaruka,
Bob-“ Amashusho ndayabonye, ahubwo se ubu turajyana ikirego gute ?”
Njyewe-“ Bob! Erega mbere twagiye kuri police tuvuga byose badutera utwatsi ahubwo
badutuma gihamya cy’ukuri twavugaga none dore turagufite, ndumva nta gikurikiyeho
usibye kubaha aya mashusho ”
Bob-“ Ubu se njyewe ntabwo nshobora kubigenderamo ra? Ahubwo se ko wambwiye ko
Gatera yagiye kukurega kuri police ngo waramwibye ntibarahita bagucakira
bakaguhezamo”
Nelson-“ Mbere ya byose erega dufite ukuri! Ndumva nabo nibamara kubona aya
mashusho bagafata Gatera nta kindi ararenzaho usibye kubyemera ”
Bob-“ Njyewe rero ntabwo ibyo ndabizamo! Reka iyi modoka nayisige aha, n’ubundi se
ko yanyandikiye ko ayimpaye kubera amafaranga andimo, ibyayo tuzaba tuyimenya ”
Njyewe-“ Nta kibazo Bob! Kandi wakoze cyane !”
Bob yampereje Flash disk nongera kumushimira tuva mu modoka tuvugana ko turaza
kumubwira uko byagenze, feri ya mbere twayifatiye kuri police twicara ku murongo
nk’abandi turategereza hashize akanya tugerwaho.
Narahagurutse mbona Nelson nawe arankurikiye turinjira tugeze mo imbere dusangamo
wa mu police twahasanze igihe njye na Mama twikora tukaza kurega Gatera;
Njyewe-“ Muraho Afande!”
Afande-“ Bite byanyu se mwebwe? Nako ni ibibazo ndabizi nta kindi cyabazana hano”
Njyewe-“ Afande! Namwe murabizi ko muri abaganga b’ibibazo, tuje tubagana ngo
mudufashe”
Afande -“Ariko ni ubwa mbere uje hano ra?”
Njyewe-“ Oya Afande! Ntabwo ari ubwa mbere”
Afande-“ Harya uheruka hano uje kumara iki?”
Njyewe-“ Mperuka hano igihe nari nzanye na Mama tuje kwishinganisha no kubaha
amakuru y’umugabo witwa Gatera Gatanazi !”
Afande-“ Uuuuuh! Gatera Gatanazi ?”
Njyewe-“ Yego!”
Afande-“ Nonese uri umuhungu we ?”
Njyewe-“ Nakuze nziko ndiwe ariko namenye ukuri ko ntari we ejo bundi, ariwe ubwe
ubinyibwiriye”
Afande-“ Uuuuuh! Wowe se witwa nde?”
Njyewe-“ Nitwa Daddy !”
Afande-“ Irindi?”
Njyewe-“ Rwema”
Afande yahise areba muri documents nyinshi zari ziri aho ari nako anyitegereza
cyane akuramo imwe atangira kuyisoma ako kanya mbona akoze inyuma akuyemo amapingu.
Afande-“ Urakoze kwizana! Igihe tumaze tugushaka twarakubuze!”
Njyewe-“ Afande! Ntabwo mbarwanya, ibi byose nari mbyiteze gusa mwamfata mwagira
ariko munyumve!”
Afande-“ Ibyo nibyo wivugisha! Abanyabyaha nkamwe ntimutinya kuza musaba imbabazi,
ngo mumbabarire munyumve? Bakumve bakumve se iki? Tega !”
Njyewe-“ Afande! Ndabizi mugiye kunshinja ko nibye Gatera, ariko mfite ukuri
kwatumye njye na Mama twangazwa nawe ndetse akagerekaho no kumbeshyera ko
namwibye!”
Afande-“ Ibyo wabikuye hehe?”
Njyewe-“ Afande! Ntawe uyoberwa ikibi kiza kimusanga ahubwo ayoberwa umugisha
umutegereje”
Afande-“ Uuuuh! Ibyo se kandi ni ibiki?”
Nelson-“ Afande! Nanjye nitwa Nelson, nari mperekeje uyu musore ngo aze guhamya
ukuri, rwose mumwumve !”
Afande-“ Ayinya! Ushobora kuvuga ngo uje guhamya ukuri ahubwo ukihamya ikinyoma
ugashiduka uri kuntera imbabazi”
Njyewe-“ Afande! Gatera ni umugome, ni umwicanyi ndetse ni n’umujura mubi”
Afande-“ Ngo? Harya ubushize sibyo mwaje muvuga wowe na Nyoko? Ok! Ongera
ubisubiremo neza ntabwo nari niteguye ”
Njyewe-“ Nta bwoba mfite bwo kubivuga, Afande! Mbisubiremo Gatera ni umugome, ni
umwicanyi ndetse ni n’umujura mubi”
Afande -“Ibyo uvuga ubifitiye gihamya?”
Njyewe-“ Ibyo mvuga ni byo kandi mbifitiye gihamya, Gatera yahereye cyera ahemuka,
yanyaze Mama Data antwite, nkura ambeshya ngo ndi umuhunguwe, atera ubwoba Mama ko
nabimbwira bizaba ibindi, nonese ejo bundi yasoje ashyira akadomo ku buzima
bw’uwambyaye ”
Afande-“ Ariko sha uziko ndi kugufata amajwi?”
Njyewe-“ Yafate rwose nta bwoba mfite bw’ibyo mvuga kuko ari ukuri kw’impamo
kuzatuma nsinda”
Afande-“ En Bon! Nizere ko uje hano utazanye amagambo gusa?”
Njyewe-“ Nakoze ibishoboka byose ngo nshake ibimenyetso ahantu hose, kugeza ubwo
mbibonye, byose ntabwo ari kubwanjye ahubwo ni kubw’umugisha uva mu kugira umutima
wa kimuntu”
Afande-“ Uuuuuh! Ibimenyetso biri hehe ?”
Njyewe-“ Afande! Ibimenyetso mfite ni amashusho yafashwe n’umuntu wigendera biba
inshungu kuri njye na Mama”
Afande-“ Ngo? Zana turebe!”
Nakuye Flash disk mu mufuka ndayimuhereza maze arayifata arayitegereza cyane ahita
ayishyira muri machine hashize akanya;
Afande-“ Ariko sha! Uratinyuka ukankinisha ?”
Njyewe-“ Gute se Afande?”
Afande-“ Nta soni kumpa indirimbo ngo ni amashusho y’ibimenyetso ?”
Njyewe-“ Ngo? ngo indirimbo?”
Njye na Nelson twakubiswe n’inkuba, tubura uko tubigenza Afande afatwa n’uburakari
arahaguruka yikoza hanze ahamagara abandi bapolice maze nabo baza nk’abatabaye;
Afande-“ Ndavuze ngo mubambike, abo batekamutwe gusa! Muratinyuka mukambeshya
mwebwe?”
Bakitubwira ngo dukuremo inkweto ako kanya Bob yinjiye yiruka yahagira cyane maze,
Bob-“ Ahwiii! Yebaba wee! Daddy! Akira, akira flash disk yawe muvandi! Sawa
turasubira”
Bob yarongeye asohoka yiruka abapolisi bashaka kumwirukaho ariko babura icyo
bakora, ngifata Flash disk nibajije ndamutse nyimuhaye nanone tugasanga itariho ya
mashusho numva icyikango ariko ndabyirengagiza mfunga roho ndayimuhreza kuko ikosa
ryari ryabaye mbere kuko tutabanje kuyareba mbere yuko tuyazana.
Njyewe-“ Mumbabarire ntabwo ari ukubakinisha iriya flash disk nayitiranije n’indi!
Dore ngiye iyo nashakaga kubaha ”
Afande-“ Umva mbese! Zana hano!”
Namuhereje flash disk ayishyiramo hashize akanya areba numva akubise ikivugirizo ku
mutima nti noneho ubanza ayibonye tu!
Ahande-“ Yayayayaya! Mbega mbega mbega! Uziko koko bya bintu ari byo? Uyu mugabo
niwe, niwe rwose waje hano kurega ko umuhungu we yatorotse amwibye! Araje ambone
ahubwo!
Njyewe-“ Afande! Ntabwo mbabeshye ibyo nababwiye byose ni ukuri, mudufashe rwose
dore tuje tubagana, ese ko atari nibyo gusa, ubu hari umukobwa mushiki w’umusore
witwa Clovis Gatera yashimuse ajya ku mugira umugore, nako ibindi muraza kubimenya
tubizeyeho ubushishozi buranga akazi kanyu ”
Afande-“ Niko se? Yebaba wee! Noneho menye ko ushobora kuba ufite ukuri!”
Nelson-“ Afande! Ukuri ko uyu musore aragufite, ahubwo rwose mugire mukore akazi
mushinzwe kuko amakuru dufite kugeza ubu nuko Gatera ari mu rugo iwe ”
Afande yahise ahamagara abasore be ikubagahu, nabo baza nk’abatabaye bakubita ama
salut.
Afande-“ Tubonye caisse ikomeye hano! Ndashaka ko nonaha dufata imodoka tukajya
kuri operation yo gufata umugabo witwa Gatera”
Bose-“ Yes Sir!”
Afande-“ Ahubwo se atuye hehe uyu mugabo? Nako tujyane muhatwereke ”
Afande yahagurutse vuba natwe turahaguruka turasohoka tukigera hanze imodoka iba
iteye ku muryango turinjira dufata umuhanda ngenda mbarangira ndetse mbwira Clovis
ngo abe agumye aho ari turaje.
Bidatinze twaruhukiye munsi yo kwa Gatera maze ndabahagarika bavamo Afande atangira
kubapanga aho banyura maze twe aratubwira;
Afande-“ Muze kuza nyuma y’imonota itanu”
Twese-“ Yego!”
Njye na Nelson twagumye aho ntawe uvuga, buri wese yibazaga ikigiye gukurikiraho
gusa Clovis ntawe nigeze mbona aho hafi.
Hashize iminota nk’irindwi turazamuka tugeze ku muryango dusanga urugi rurarangaye
twinjira mu gipangu duca mu gikari, tukigerayo tusanga Gatera wari wambaye ubusa
hejuru n’agakabutura gato bamwambitse amapingu, iruhande rwe hari mushiki wa Clovis
wariraga cyane, na Clovis wavaga amaroso mu mazuru, tukibabona twihuta tumusanga.
Njyewe-“ Clovis! Wanze urinjira kandi twari twakubwiye ngo ube uretse turaje? ”
Clovis-“ Daddy! Nanjye ni ishyaka ryandwaniyemo mbura amahitamo yo kuguma ku
muryango mushiki wanjye atakira mu nzu, nahise nurira igipangu ngwa mo imbere ba
bagabo banyivurizaho ubuhanda, habuze gato muba musanze inzogera yirenze, rwose
nananiwe kwikura mumenyo ya za rubamba ”
Twese-“ Ooooh my God !”
Gatera-“ Afande! Namwe mushyigikiye ubujura? Iyo ngegera ntabwo ariyo naje gutanga
kuri police ko yanyibye! Mumufate mumufunge njyewe mu ndeke ndi umwere ”
Afande-“ Umva mbese! Ubwo se urabona tuje hano kugusura? Tuje hano kugufata no
kugufunga! Wowe uri umwicanyi ndetse uri n’umujura ”
Gatera-“ Ngo ngo? Barambeshyera ibyo byose ndabihakanye ntabyo nigeze nkora, kuva
navuka nubaha abapolice ni nayo mpamvu kuba mugeze iwanjye mu rugo mumbwire icyo
mushaka cyose ndakibaha, ahubwo mwinjire mu nzu mbazimanire !”
Afande-“ Dore ngo kirakanaguzwa! Mumujyane mu nzu ari we ashyiremo ipantaro
atagenda atera abantu umwaku! Ahubwo biriya bisore bisimbutse bikaducika birye biri
menge”
Gatera bamwinjije mu nzu natwe dusigara hanze hashize akanya baramusohora ariko
urusaku Gatera yari afite rwari rwinshi, ibyo ntacyo byari bivuze ahubwo ako kanya
bamushyize imbere natwe dusindagiza Clovis na mushiki we, ako kanya umukozi wa
Gatera wari uri aho ahita ajugunya imfunguzo;
We-“ Ashwi da! Singiye gufungwa nzira amafuti y’umugabo utari Data !”
Yabivuze arenga mu muryango n’imyenda yazanye yagiye atayijyanye ndetse n’impamba
ntayo yasabye, mbonye bimeze gutyo, nafashe imfunguzo nkinga inzu nkurikira abandi.
Twageze ku muhanda dusanga imodoka zabaye ebyiri twese tururira twerekera kuri
police usibye Clovis wajyanwe kwa muganga.
Tugezeyo Afande mukuru yatwinjije mu biro bye atangira guhata Gatera ibibazo
byinshi.
Yakomeje guhakana byose ariko yakubiswe n’inkuba abonye ya mashusho, abura aho
arigitira,
Gatera-“ Imodoka yanjye wee! Amafaranga yanjye nahaye iriya ngegera none ikaba
ingambaniye izayaruka!”
Afande-“ Hhhhhhh! Ubu se ari wowe na we ingegera ni inde? Ntazi no kuyarya ahubwo,
ubu se uyu mwana w’umukobwa wangije gutya nta soni n’ikimwaro aguteye?”
Akivuga gutyo mushiki wa Clovis yagize umujinya uvanze n’agahinda akuramo urukweto
atangira kurira anahondagura Gatera baramufata baramukomeza gusa iyaba kwihanira
aba atari icyaha numvaga bamureka akimara agahinda.
Gatera bamuvanye aho bamujyana amaguru adakora hasi, badusaba kwihangana batubwira
ko vuba baramuburanisha baradusezerera turataha.
Tuvuye aho twahise tujya kwa muganga, aho twagiye ni naho Mireille na Aliane
bakiri, tukihagera dutungurwa no guhurira ku muryango babasezereye turabahobera
maze Aliane ahita avuga,
Aliane-“ Yoooh! Sha pole dore musanze dutashye !”
Nelson-“ Alia! Mutubabarire ntabwo twabatereranye tubishaka …”
Mireille-“ Oya wivunika twarabimenye byose! Brown yaratubwiye ”
Aliane-“ Pascal yaranze aba Pascal koko ?”
Nelson-“ Nta kundi gusa Brown yanze ko twamusubiza muri gereza kuko ntacyo
hamumariye ahubwo amunaga hanze ”
Mireille-“ Ariko niba koko tuzi ko umubyeyi ahenze, benshi bakishimira kubagira
kuko ari umugisha ugeretse ku wundi none muri ikigihe tukaba tugira ababyeyi nka
Pascal turagana hehe? Koko ashake kwivugana uwamuhekeye? Ndibuka disi ukuntu
yamurwanyeho afunzwe agakubita haraguru no hepfo, yewe akabaye icwende we !”
Nelson-“ Urabivuga urabizi ko ntawe bitarenze! Uwababwira noneho uwitwa Gatera,
wagirango ni murumuna we neza neza, Police nibwo imaze kuhagoboka ikamukiza uyu
Daddy, naho ubundi yari ari mu mazi abira da !”
Bose-“Yooooh!”
Aliane-“ Nizere ko uwo uvuga atari Papa we ariko?”
Nelson-“ Yewe! Ni ubuhamya bukomeye, nonese Mirei! Urumva wakize neza?”
Mireille-“ Sha usibye uku kuguru kw’iburyo kutarimo neza, cyangwa n’ubukure ?”
Twese-“Hhhhhhh!”
Nelson-“ Humura sha! Uraza kumera neza, rero reka turebe umusore uje hano mukanya
ni musaza wuyu mukobwa turi kumwe ”
Aliane-“ Yooooh! Ndabona asa nuwahogoye !”
Nelson-“ Wahora niki! Ahubwo nimugoroba nimugoroba saa moya ndabatumiye kwa Dovine,
muze dusangire manu Imana yamanuye kuri twe”
Aliane-“ Woooow! Ntiwumva se!”
Mireille-“ Yego sha! Nanjye ndaba mpabaye !”
Mireille-“ Yebaba wee! Mana yanjye weee! Dore nguriya !………………
[6/14, 10:50] +250 788 650 338: 
June 2, 2017

Episode 119: Sacha ahishuriye Daddy impamvu amushaka cyane

ShareTweetPinMail

Mireille-“Dore nguriya Pascal ageze hano yewe!”

Twese-“Inde se?”

Mireille-“Nguriya ari kuza ashaka kwinjira hano!”

Nelson-“Inde Mirei?”

Aliane-“Eeeh! Uziko koko ari Pascal? Yabaye iki se kandi?”

Twahise duhindukira vuba tureba inyuma maze tubona koko ni Pascal wari wipfutse
ishati mu mutwe mu kureba neza tubona iriho amaraso, Nelson akimubona yahise
ahinduka mbona ateye intabwe amusanga ariko iya kabiri ahita ahagarara.

Pascal yakomeje kuza, atugezeho areba ruguru agirango atwirengagize ariko Mireille
ntiyaryumaho ahita amukomangaho,

Mireille-“Papa Brown! Ko utwirengagiza aka kanya uratwibagiwe?”

Pascal-“Dore mbese! Urankomangaho nta soni? Urabona ngana nawe? Eeeh! Ese ni
mwebwe?”

Aliane-“Ni twebwe rwose! Nonese wabaye iki ko tubona wipfutse mu mutwe? Eeeh! Uziko
yavuye n’amaraso?”

Pascal utari wabonye Nelson yarahindukiye aba aramubonye tubona arikanze cyane
ahita ahinduka mu maso agira umujinya w’umuranduranzuzi maze ahita avuga nabi
cyane,
Pascal-“Dore mbese? Ese wowe ahantu hose ngiye urankurikirana?”

Nelson-“Oya muze! Rwose ntabwo ngukurikirana, duhuriye aha nje kwisurira umuntu,
ahubwo se mwabaye iki ko mbona musa n’abakomeretse?”

Pascal-“Ceceka! Niko sha, ko waje iwanjye kunyangisha umugore n’abana bakaba


baranyirukanye ngo nta mugabo ukwiye kuba kwa Sebukwe wungutse iki?”

Nelson-“Inka yanjye!”

Aliane-“Muze! Ntukabeshye! Ntibakwirukaniye ko waroze Mama Brown agakizwa n’amata


Brendah yazanye?”

Pascal-“Nyine namwe murareba, ariko ubundi murambaza iki? Ko ari umugore wanjye
naroze ni uwanyu?”

Twese-“Yeee?”

Pascal-“Ni namwe munteza abasazi bakankubita, ubu se uru rutwe nikoreye nkaba nje
kurutura hano nuko ari runini? Naraye ngiye kwirarira ku kizu kitagira abantu kuko
iwanjye nako kwa Databukwe banyirukanye, mpasanga ikigabo kirekire kugirango
kitankubita nkibwira ko ndi Pascal umugabo wihaye akageraho akiheba aho kunyumva
kirampondagura none dore umutwe wanjye wuzuye inguma”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Nelson-“Muzi ko ari Gasongo wamuhondaguye?”

Mireille-“Kandi koko ngo Gasongo yarasaze!”

Aliane-“Gusara gusa? Kiriya nicyo gihano kimukwiye kuko ntaho igihango kiregerwa
ngo uwagitatiye ahanwe”

Pascal-“Ubwo se mumariye iki? Muransetse gusa? Uru rutwe rwanjye bamennye se nuko
ruriho imvi nyinshi?”

Mireille-“Oya, ahubwo nuko uruhara rwamezeho rwayobye ni nayo mpamvu ushaje


urutambirije inguma, ubu se umusaza nkawe akubitwa n’umusazi koko?”

Pascal-“Urantutse? Urambwiye ngo ndi umusazi?”

Mireille-“Ahaaa! Ni wowe ubyivugiye, ariko n’ubundi abazazi baramenyana byaba


ngombwa bakishimana barwana!”

Pascal-“Eeeh! Murumva ukuntu ambwiye? Uziko abisubiyemo? Ubu nagutera ikofi


nkakwereka aho mbera Pascal”

Pascal yashatse gukubita Mireille ariko turahagoboka abonye ntacyo yakora


arombereza agana imbere dusigara duseka.

Nelson-“Gasongo aramuhondaguye ntakina, Yebaba wee! Ubu se uriya musore twakuranye


koko…?”

Aliane-“Oya oya! Reka nagende! Kandi ubwo ari wowe wasanga umufitiye impuhwe?”

Nelson-“Cyakora ntababeshye nako nimugoroba turaza kuganira byose”

Mireille-“Oya rata ntihazagire uca intege umutima nama wawe, burya kubabarira ni
impano umutima wishimira ari nayo mpamvu nyuma yazo ubohoka”

Aliane-“Ahaaa! Nzaba mbarirwa! Mirei! Sha tugende tuze kubona uko tujya muri party
ya Nelson!”

Nelson-“Ooooh! Natwe reka turebe uyu muvandimwe, tuze kubonana kwa Dovine tumeneho
atatu!”

Aliane-“Nizereko uranatubwira ijambo ryiza! Brendah se…?”

Mireille-“Umva sha! Ubwo se urumva ikindi ari iki? Hababaje ibyanjye!”

Nelson-“Hhhhhh! Sawa turasubira reka tugende ubwo turaza gusubira”

Mireille wasaga ngaho acumbagira ukuntu yajyanye na Aliane natwe dukomeza imbere
tugeze kuri reception tubaza aho Clovis arwariye batubwira ko ari muri karindwi,
tumugezeho dusanga yicaye ku buriri,

Clovis-“Welcome Brothers!”

Njyewe-“Thank you Clovis! Pole wangu! Yebaba weee! Uziko umusaza yari akwivuganye?”

Mushiki wa Clovis akibona musaza we byamunaniye kwihangana maze yongera kurira


natwe bidukora ku mutima ariko hashize akanya arihangana aramirirana,

Clovis-“Daddy! Uyu yitwa Sifa ni wa mushiki wanjye nababwiraga nasigiwe na Mama,


ndizera ko nkimufite!”

Nelson-“Yooooh!”

Njyewe-“Yaweee! Clovi! Humura uracyamufite Bro! Amakuru mashya nuko Gatera


atakibafiteho ububasha, ibyo atekereza nibyo yari kuzakora birangiye amaboko ye
aziritse, icyo asigaranye ni ukuvugira abatamwumva gusa”

Clovis-“Ya Allah! Sifa wanjye ntacyo akibaye!”

Sifa-“Clovi! Nanjye erega nabaye intwari! Narihambiye ndahira ko aho gutwarwa


ubusugi nuwakambereye umubyeyi nzapfa!”

Twese-“Yeee?”

Clovis-“Si! Ibyo uvuga nibyo?”

Sifa-“Kuva najyanwa ku ngufu nuriya mugabo nta munsi nigeze nsinzira, nahoraga
ndwana nawe nubu abapolisi basanze tukirwana”

Njyewe-“Ntibishoboka?”

Nelson-“Uuuuh! Sifa, uravugisha ukuri?”

Sifa-“Yego rwose!”

Clovis-“Hhhhhhh! Sifa! Ndakwemeye Wallah! Uziko burya mfite intwari? Ubu koko
Gatera nta kintu yigeze akora?”

Sifa-“Yewe sinavuga ko ari kubwanjye, umunsi wa mbere ntabwo cyatashye, cyongeye


kugaruka gifite ibisebe, cyajya kunyegera nkagitoneka, gusa mukanya ho nari
ngihitaniye kuri police!”
Twese-“Hhhhhhhh!”

Clovis-“Iyo ugikura amenyo kikajya kirisha ibihanga!”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Njyewe-“Nonese urumva umeze ute Bro?”

Clovis-“Ewana! Ndumva nkize kubwo kongera gufata mushiki wanjye mu maboko yanjye,
byongeye kandi nkaba ntakirukankanwa na Gatera cyo ka…nako reka ndekere aha mututse
naba nirengagije ko narezwe”

Nelson-“Hhhhhh! Noneho ubu bagusezereye wataha nta kibazo Clovi?”

Clovis-“Ahubwo umbonera umuganga ambwire mubwire ko bandangaranye nshaka gutaha”

Twese-“Hhhhhhh!”

Ako kanya tugiseka muganga yahise yinjira aho twari turi amaze kutwitegereza ahita
avuga,

Muganga-“Uuuuh!  Harya twakuzaniye ibisubizo?”

Clovis-“Oya ariko ndumva nakize, ahubwo nari maze kwambara inkweto ngo ntahe”

Muganga-“Hhhhh! Wabimenye rwose, mu bizamini police yadusabye gukora twasanze nta


bikomere bishobora kuzagutera ubumuga wagize, bityo rero turagusezereye”

Clovis-“Murakoze! Sifa, twitahire! Eeeeeh! Ubanza narasize ntakinze weee!”

Twese-“Hhhhhh!”

Clovis yari umusore usetsa cyane, twabibonye neza yishimiye ko mushiki we Sifa
yasohotse mu mage yemye, dusohoka mu bitaro tugeze hanze,

Njyewe-“Nta kinshimishije nko kuba musohotse mu makuba mufatanye, ubu mwinjiye mu


isi nshya izira amahari n’amahane, ubugome n’ubugambanyi bya Gatera, nanjye ntabwo
nzabatererana nzazirikana ko twarwananye urugamba, uyu munsi tukaba turutsinze”

Clovis-“Asanti sana Daddy! Ibi byiza bibaho gacye mu buzima kandi kubitambukamo
bisaba kwihanganira amakofi yo kwa Gatera”

Twese-“Hhhhhhh!”

Njyewe-“Pole sana Bro!”

Nelson-“Daddy! Nonese Clovis na Sifa bo ntibaboneka soire ngo twiganirire kuri iyi
ngazi twururutse ra?”

Njyewe-“Urumva bahabura se? Clovi! Nelson se mwamusuzugura?”

Clovis-“Reka reka ntabwo byaba! Ahubwo mundangire neza!”

Nelson-“Ni kwa Dovine niba ujya uhumva”

Clovis-“Eeeh! Ndahazi kwa wa mukobwa ugendera mu kagare!”

Njyewe-“Yego ni aho, ubwo turasubira!”


Twasezeye Clovis na Sifa baratambika natwe tumanuka gato twerekeza aho bus zaganaga
aho dutaha zari ziri tujya muri imwe, tugenda tuganira byinshi tugeze aho
twaviragamo tuvamo tuzamuka mu rugo tuhageze Mama niwe twatuye inkuru nziza bwa
mbere arishima cyane bitavugwa, duhamagara na Bob tumubwira byose ndetse Nelson
nawe amutumira kwa Dovine, ubundi ninjirana na Nelson muri salon turicara dukomeza
kuganira,

Njyewe-“Ubunye ukuntu iriya modoka twajemo yagendaga buhorora? Ahubwo se buriya


ntuba ubangamiwe nk’umuntu uri VIP? Reba iki gipangu cyawe, reba akazi keza ufite?”

Nelson-“Icecekere musore muto, ariko koko buriya Ganza nzamugire nte koko?”

Njyewe-“Uuuuuh! Ngo Ganza? Ganza uvuga se ni wawundi watubwiye?”

Nelson-“Niwe rwose ntabwo wibeshye!”

Njyewe-“Nonese ko numva usa nuwicuza umuvuga bite? Ahubwo se wa mugani Ganza


asigaye aba hehe ra?”

Nelson-“Wahora niki ko ibyanjye biza byisubiramo? Ganza erega niwe utuma ngenda
mbyigana n’abantu rimwe na rimwe nkanga gutega nkamanuka n’ibitsi ngo ndi gukora
sport ndetse nkirirwa mu ma casque kandi narihaye”

Njyewe-“Uuuuh! Burya bwose bifite impamvu? Nahoze ngirango ni ukwanga gusesagura


noho…?”

Nelson-“Nanga gusesagura se shahu ko amafaranga tuyakorera ngo adutunge tuyakorera


ngo tuyatunge? Ganza yarayambukanye da!”

Njyewe-“Uuuuh! Byagenze gute se Nelson?”

Nelson-“Daddy! Ukwiye kumenya byose, ukwiye kuba umuvandimwe ndetse ukwiye


guhagarara mu mwanya Gasongo yahagararagamo mu gige cyise atarakira kuko nakubwiye
byose ukava mu bandi ukaba umwihariko mubamenye inzira zanjye”

Njyewe-“Eeeeh! Nelson, koko ubu ndabikwiye?”

Nelson-“Ahubwo ni wowe ukwiye kumenya niba koko ubikwiye kuko nawe urabizi amateka
yakweretse ko umuntu ari mugari”

Njyewe-“Nelson! Wivunika nanjye ndabizi, ikizere ungiriye kirahenze, sinshaka


gucyura umuvumo ahubwo nzakomeza gukura ntera ibirenge aho wanyuze nkuko mu bibazo
nari ndimo wantanze imbere ukanyereka aho nkandagira none bikaba birangiye umutima
ubohotse, Clovis agatahana na mushiki we ndetse inkuru y’ihumure ikaba itashye kuri
Mama wambyaye”

Nelson-“Daddy! Ganza agire atya nyuma ya biriya byose ansange ansabe imbabazi
ambwira ibirenze byabindi umwana w’ikirara yabwiye Se, kuko imbabazi ntanga
ntaziba, mubabarira ntazuyaje”

Njyewe-“Oooooh my God! Nelson uri intwari vraiment”

Nelson-“Ubwo kuko nari ngikomeza kwiyubaka ari nabwo muri iyo minsi nabuze Sogokuru
na Nyogokuru, nahise mbwira Papa ngo abe amurwanaho”

Njyewe-“Yooooh! Ese disi Sogokuru na Nyogokuru bawe barapfuye?”

Nelson-“Daddy! Harya ntabwo ubizi?”


Njyewe-“Reka reka!”

Nelson-“Barashaje baritahira ariko bagiye neza kuko bajyanye ibyishimo byo kuganza
kwa Nganji bivugaga imyato ndetse bakakirana impuhwe za kibyeyi Mama”

Njyewe-“Yooooh! Ihangane kabisa!”

Nelson-“Daddy! Ubwo nyine Ganza yahise ajya ku Gisenyi, Papa amufasha kwiga imodoka
nyuma y’amezi macye aba abonye uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga”

Njyewe-“Eeeeh! Ndumva ntako mutagize pe!”

Nelson-“Ganza amaze kubona Permis yagarutse i Kigali dutangira kubana ndetse


mushakira n’akazi muri ruriya ruganda, ibyabaye byose narabyirengagije muha
uburenganzira bwose aha nari maze iminsi nimukiye, ari nabwo naguze imodoka nziza
yo mu bwoko bwa Benz”

Njyewe-“Eeeeh! Nelson! Koko se wari ufite Benz”

Nelson-“Byihorere musore muto!”

Njyewe-“Nonese nako komeza umbwire!”

Nelson-“Humura ndacyakubwira! Hari umunsi umwe Mama Kenny yaje kunsura ambwira ko
ashaka ko twazajyana gusura Papa ku Gisenyi ndetse akamushyira n’agafanta, mbega
ubwo yashakaga kumutura mu Kinyarwanda nyacyo,

Yambiye ko tutagenda twenyine ahubwo tuzajyana na Mama Brown nanjye byanguye ku


mutima maze ndamwemerera aragenda aritegura, ashaka imbuto nziza kuko arizo acuruza
ndetse ashaka n’ibindi byinshi, maze mu kumbwira umunsi tuzajyayo nsanga mfite
inama ikomeye ntagombaga gusiba uko byagenda kose niko kumubwira ko ntazaboneka
ariko mwemereye kuzamufasha muri byose”

Njyewe-“Yoooooh! Nonese byaje kugenda gute?”

Nelson-“Uwo munsi imodoka yazindutse yozwa, mpamagara Ganza mubwira ko nshaka ko


antwarira Mama Kenny, Kenny ndetse na Mama Brown arikiriza muha kontaki
n’ibyagombwa afata inzira, bampamagara bambwira ko bagiye ndetse baza kumbwira ko
banagezeyo,

Ganza akibagezayo ngo yasize ababwiye ko agiye kongera umwuka mu mapine, Daddy!
Yagiye agiye ayijyana na Brendah wanjye nategereje atarayicaramo”

Njyewe-“Yebabawee! Ibyo koko byarabaye?”

Nelson-“Ntabwo nkubeshya musore muto! Uko ni ukuri kuzwi n’abantu bose kuko ntaho
tutageze dushaka, gusa twabwiwe ko imodoka yambukijwe umupaka”

Njyewe-“Oooohlala! Pole sana Nelson! Warahemukiwe bikomeye!”

Nelson-“Guhemukirwa bibaho ariko iyo bikozwe n’uwo wizeraga biba igisebe kiryana
gusa bikaba ubutwari mu gushaka uko ucyomora ari nayo mpamvu nubwo abo nizeye
bampemukiye nkigwiza abandi nawe urimo ndetse bose nkaba nararangije no
kubababarira mbigiriye umutima nama wanjye”

Njyewe-“Eeeh! Nelson! Ni ukuri uracyandema kandi hari byinshi nzakwirahira kuko


ntacyo wampishe, gusa ihangane”

Nelson-“Daddy! Nubwo nkurusha imyaka ariko sinkuruta kuko nta muntu uruta undi
umutima niwo ugize umuntu ni nayo mpamvu ubika byinshi”

Njyewe-“Ibyo nibyo Nelson! Kandi nishimiye uwo ndiwe kuri wowe, bizantwaza imbago
z’ubuzima”

Nelson-“Daddy! Reka twitegure tutica gahunda, uyu munsi ni ibirori byo gusohoka mu
bibazo twinjira mu munezero”

Njyewe-“Ahubwo se buriya ndambara iki ko utwenda nari naguze two kuba nisayidira
twose twanduye, apuuuu! Ubundi se hari uranseka?”

Nelson-“Hhhhhhhh! Ariko ubundi nkubaze Daddy!”

Njyewe-“Ndakumva Nelson!”

Nelson-“Nta mwana wavukiye kunezezwa nawe ugira?”

Naracecetse gato ntangira kwibuka byose, burya niba hari ikibazo kigora benshi niki
kibamo,

Njyewe-“Nyine… nako urebye umwana wa Mabukwe mugira mu nzozi”

Nelson-“Hhhhhhhh! Iyaba wari uzi ukuntu urukundo rurema ibinezaneza rugasiribanga


umunya mu gahanga ntiwaguma mu nzozi”

Nashatse kubwira Nelson ukuntu ngira imfa iyo mbona we na Brendah barebana akana ko
mujisho, nkabobeza iminwa mbona basongongerana, nongera kwibuka ko byose byavuye mu
mutaka maze ndaruca ndarumira,

Nelson-“Nonese ko ucecetse? Koko nta nuwo wabonye basi ngo umwishimire Daddy?”

Njyewe-“Ntibabura ariko nyine nawe urabyumva igihe ntabwo cyari cyagera ngo
mbivuge, gusa ndabikeneye”

Nelson-“Daddy! Igihe ni iki! Umwanya ufite ni uyu, nanjye nari nkawe, urabizi ko
nabonaga Dovine azamuka yampepera nkazamura amaboko n’amaguru kubera kumva ko
ntabikwiye, urabizi ko nakurikiraga Brendah mpaka ageze iwabo ariko ngatinya
kumuhamagara, yankubita akantu ku itama evellope ikamanuka no hasi ngo paaa”

Njyewe-“Hhhhhh! Nelson ntakubeshye nanjye unyibukije ko ejo bundi nakurikiye Rosy


tukajyana kwa Sacha atanshyizemo umugozi!”

Nelson-“Uuuuuh! Abo bana ariko bashobora kuba ari beza! Ngo Rosy na Sacha?”

Njyewe-“Eeeeeh! Uziko nibagiwe!”

Ako kanya nibwo nibutse ko Bob yambwiye ko Sacha yaje kundeba inshuro eshatu ndetse
akampa na numero ze, ako kanya nkura telephone mu mufuka vuba vuba ntangira gushaka
numero ye!

Nelson-“Uuuuuh! Daddy, bigenze gute se ko mbona uhuzagurika usa nk’utarwambaye?”

Njyewe-“Nelson! Nibutse ko Bob yambwiye ko Sacha yaje anshaka inshuro eshatu, ubu
ndi gushaka numero ze ngo muhamagare”

Nelson-“Ntiwumva se! Muhamagare nyine niba ari na Free aze kudusanga hariya kwa
Dovine mukanya utaza kurya umubu kuko Ma Bella Boo araba ahabaye”

Njyewe-“Ngo mubwire aze? Nonese…”


Nelson-“Ko mbona uhise wikanga se uramutinya? Humura wana umusore aba ari umusore
niba ari no guseba waseba rimwe ntiwaseba kabiri”

Njyewe-“Nelson! Ntakubeshye byo ndamutinya, uziko ndi gushaka numero ye nkanayibura


kandi nziko nayemeje mo hano?”

Nelson-“Hhhhhh! Nta mpamvu yo gutinya Daddy! Nako ndakuvumbuye, iyo ni imirabyo


y’urukundo, izo numero zirebe ahubwo umuhamagare umuhe gahunda ataza gupanga kujya
ahandi”

Njyewe-“Nelson! Ariko ubwo uzi iwabo? Hateye ubwoba, uziko afite n’imodoka
gaendamo? Ahubwo aho gutumira uriya natumira Rosy niwe amaboko yanjye naye
bishobora kureshya”

Nelson-“No! Daddy! Wivuga gutyo, ubwo se urumva undi mwana atarateye intambwe
eshatu akaza kukureba? Nawe tera izindi ibihumbi bitatu umusanga, naho uwo Rosy
we…”

Nariyumviye gato maze ntagira kureba nitonze muri telephone yanjye nsanga harimo
numero enye, iya Bob, Nelson, Clovis na Sacha gusa, ndeba igihe nashakiye iya Sacha
ndiseka maze mpita nkanda yes nshyira ku gutwi hashize akanya,

Sacha-“Hello”

Ako kanya ugutwi kwakoze muri screen ya telephone numva hagiyemo loudspeakers
ndabyihorera Nelson nawe arumva,

Sacha-“Ko utavuga?”

Njyewe-“Eeeh! Mwaramutse mwiriwe muraho! Ndavuga rwose, bite se?”

Sacha-“Hhhhhh! Ninde se utangiye kunsetsa bigeze aha koko?”

Njyewe-“Urareba nako ni Daddy!”

Sacha-“Yiiiiii! Daddy bite? Nimero yanjye uyikuye he?”

Njyewe-“Mumbabarire niba mutabishakaga ariko…”

Sacha-“Oya nta kibazo nuko bintunguye tu!”

Njyewe-“Bob yambwiye ko mwanshatse, sinzi niba aribyo cyangwa ari bya bindi bye
by’amashyengo!”

Sacha-“Sha maze ntabwo yakubeshye!”

Njyewe-“Ooooh! Byiza cyane! Nonese…”

Sacha-“Nagiraga ngo nkubaze niba nta telephone yanjye ya Apple wakuye mu rugo igihe
muza muri party yanjye igapfa”

Njyewe-“Yeeee? Ngo telephone!”

Sacha-“Abantu bose nabagezeho ni wowe nabuze, ese ubwo kuki wakuyeho telephone
wagiragango ntazakubona? Ndakubonye rero kandi ashobora kuba ari nawe uyifite kuko
ngo wasohotse mbere y’abandi”

Nkimara kumva ibyo nabuze icyo nsubiza nkanurira Nelson………………………………


 

Ntuzacikwe na Episode ya 120 muri Online Game

Episode 120: Sacha yahawe telephone yashinjaga Daddy n’umukozi w’iwabo

INKURU NDENDE | Yashyizwe ku rubuga naVénuste Kamanzi   Kuwa 03/06/2017 Saa 03:03

COMMENTS

Nkimara kumva ibyo nabuze icyo nsubiza nkanurira Nelson nawe arandeba akajya
anshira amarenga ariko nkayoberwa icyo ari kumbwira,

Sacha-“Ko utavuga se? Iyo telephone urayimpa cyangwa?”

Nakomeje kubura icyo nsubiza, nibutse ko kuva navuka ntigeze nifuza kwiba cyangwa
kwangiza iby’abandi maze nitsa umutima mba ndavuze,

Njyewe-“Sacha! Ntabwo nigeze niba telephone yawe! Yewe nta nubwo kuva navuka nari
niba, mbabarira unkureho umugayo kuko iki ntabwo aricyo nari niteze ko unshakira”

Sacha-“Daddy! Ndabizi ntawe ujya umfa kwemera icyaha nka kiriya, ariko icyo nshaka
ni amafoto yanjye yari arimo gusa ntakindi, telephone yo nushaka uyigumane n’ubundi
numvaga nyihaze kandi namaze no kugura indi”

Njyewe-“Sacha….”

Call end.

Telephone yavuyeho mpita nyikura ku gutwi vuba vuba ndeba Nelson wari uri iruhande
rwanjye yishima mu bwanwa ahita ambwira,

Nelson-“Bro! Ihangane ndumva bakwambitse umwambaro w’umugayo”

Njyewe-“Nelson! Wowe hari icyo utiyumviye se? Ubu Daddy mbaye umujura koko? Iyaba
wari uzi ukuntu nabyirinze kuva cyera wabona uko mu mutima wanjye meze!”

Nelson-“Nonese ubundi byagenze gute Daddy?”

Nacecetse gato ntangira kwibuka byose nta na kimwe nsimbutse, nitsa umutima maze
ndavuga,

Njyewe-“Nelson! Ntiwibuka ukuntu nakubwiye ukuntu nakurikiye umukobwa witwa Rosy


atashyize mu kiziriko?”
Nelson-“Yego wabimbwiye ndabyibuka”

Njyewe-“Uwo munsi rero….”

Nabwiye Nelson byose nta na kimwe muhishe maze amaze kunyumva no gutuza arambwira,

Nelson-“Daddy! Ibyo byihorere! Tuza ubifate nkaho nta cyabaye”

Njyewe-“Kubera iki Nelson, ko umutima wanjye uri gukongeza ikibatsi cy’ishavu ntewe
nuwo Sacha amfata kugeza ubu?”

Nelson-“Nonese Daddy! Hari icyo umutima ugushinja?”

Njyewe-“Nelson! Ni ukuri ndi umwere! Ahubwo ntangiye kwicuza impamvu nagiyeyo!”

Nelson-“Impamvu wagiyeyo ntabwo ari iyo kuzitwa umujura ahubwo impamvu wagiyeyo ni
ukugira ngo uzace muri ibi werekane uwo uriwe”

Njyewe-“Nonese ubu ndinde?”

Nelson-“Uri umwere! Cyereka niba hari icyo umutima ugushinja?”

Nongeye kwitsa umutima maze ntangira kwibuka umunsi wa mbere mpura na Sacha, nari
umusore utazi ibibazo, nari mfite byose nifuza ndetse uwo munsi ni nawe nari
nijihijeho isabukuru yanjye y’amavuko, aba ari nawo menya byose ntari nzi.

Nelson yakomeje kunsaba kutajya kure ariko burya umutima ushobora kwakira ariko
ubwenge bukajya kure, hahandi utekereza ukongera ugatekereza bikarangira ubuze
igisubizo cya byose.

Nelson-“Daddy! Va kure wana, itegure ahubwo tugende dore saa moya zageze, Eeeh!
Dore na Ma Bella arampamagaye!”

Nelson yagiye ku ruhande ngo yitabe Brendah maze nanjye ndarombereza njya mu gikari
hahandi twabaga njye na Mama nkigerayo,

Mama-“Uuuuh! Ese ko ibibazo twabisohotsemo nkaba mbona ukibabaye noneho bigenze


gute mwana wanjye?”

Njyewe-“Nta kibazo Mama! Urabona se nahindutse?”

Mama-“Erega ndakuzi narakwibyariye, iyo ubabaye mbyumvira mu mutima, humura niba


ari ukuba hano uhangayikiye tuzasubira aho twahoze, ko ndi umugore we se, icyari
cyaraboshye umutima wanjye ni ukubana n’intare muntu!”

Njyewe-“Ntabwo aricyo kibazo mfite Mama, gusubirayo byo tuzasubirayo kuko ari
iwawe, ahubwo nako nta kibazo mfite”

Mama-“Mwana wanjye mbwira rwose ntuze, ubu koko urahisha nyoko wakubyaye ikiri ku
mutima?”

Njyewe-“Mama! Nyine nako reka mbanze njyane na Nelson ahantu ndaje! Ariko se ko
imyenda yanjye yose yanduye ndabigenza nte?”

Mama-“Genda urebe mu cyumba cyawe nayirambitse ku buriri”

Njyewe-“Yooooh! Ese wamfuriye Mama? Ni ukuri wakoze cyane!”


Mama-“Nuko nawe urakoze gushima, ugira uti ndi nka Gatera wajyaga avuga ngo abakozi
ntibakagufurire ngo ntawafuriye umusore nkawe, maze ukirirwa ubyihinnyemo? Nayifuze
da! Nonese shenge ko wirirwaga wiruka!”

Njyewe-“Wakoze cyane Mama! Reka noge ahubwo nambare ntamukereza”

Ako kanya nahise ninjira mu nzu njya mu cyumba cyanjye nambara ‘essuie main’ njya
kutwimenaho maze kwitegura nambara aka jeans k’ubururu gato nakundaga, nkubitaho
n’aga t-shirt k’icyatsi n’udukweto ndasohoka Mama akimbona,

Mama-“Are wee! Ndabona wakwikiye! Uragarukira hehe se kandi?”

Njyewe-“Hhhhhh! Mama, ntukansetse! Ngo nakwikiye?”

Mama-“Yiiiiii! Wakwikiye rwose wambeye neza! Hindukira turebe se? Eraaa! Ugende
neza batakwiba!”

Njyewe-“Hhhhhhh! Oya nta kibazo Mama! Rwose ntawakwiba umusore nkanjye”

Tukiri muri ibyo Nelson yahise asohoka nawe yambaye neza cyane dusezera Mama dufata
inzira, tukigera ku muhanda,

Nelson-“Burigihe iyo ngeze aha nbuka Benz yanjye!”

Njyewe-“Ihangane Nelson! Reka dutege nyine nta kundi”

Tukireba aho moto zituruka twabonye imodoka iduhaye amatara maremare twigira inyuma
gato ikitugeraho dutungurwa no kubona ari yayindi ya Gatera Bob yari yigabije,
arahagarara maze amanura ikirahuri,

Bob-“Mwambonye se?”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Njyewe-“Bob! Ni wowe se?”

Bob-“Ni njyewe Bro! uzi ko mbaheruka kuri police wana?”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Bob-“Nahise mbona ko burya marathon nayitwara, uzi ko naturutse murugo niruka


nkagera hariya wana?”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Bob-“Ko muri hano se? uzi ko nikanze mbabonye? Gusa mwatwitse umugi saana!
Barabafunga ahubwo! Gutwika umugi sha?”

Njyewe-“Hhhhhh! Dore hano ruguri ni kwa Nelson, ni naho njyewe na Mama dusigaye
tuba”

Bob-“Eeeeh! Ok noneho niba ariho Mama wawe asigaye aba munkiguriye mparike imodoka
ubundi tugende”

Twese-“Ngo?”

Bob-“Nibyo da! Nibutse ko mfite map yanyu ndavuga ngo reka nyizane nyiguhe
uyimushyire! Reka nanze kwanduranya ndya ibyo ntakoreye, ukuri kurivugira ni nayo
mpamvu Gatera ari kuwunnyamo”
Bob akimara kuvuga ibyo twese twaratunguwe bikomeye, ibyishimo bisesekara ku minwa
yacu ni ukuri Bob yakoze ibikora bacye mu buzima ntashoboraga gusobanura ako kanya,
uwari kumbaza nari kuvuga ibyishimo gusa,

Nelson-“Bob! Ubu mbuze icyo nkubwira! Gusa Imana izaguhe ibirenzeho”

Bob-“Asanti Boss! Daddy! Ngwino kuri volant wana!”

Bob yakinguye umuryango ninjira bisa n’inzozi, Nelson nawe arazenguruka yicara
imbere Bob we yigira inyuma nkata urufunguzo nshyiramo iyambere n’iya kabiri dufata
umuhanda, ni ukuri ibineza neza byari byose.

Twahingutse kwa Dovine bidatinze kuko byari kuwa gatanu hari haparitse imodoka
nyinshi kuko kari akabi gakunzwe cyane, mu gihe ngitegereje ko imodoka yari iri
imbere yanjye iparika neza numva amahoni menshi cyane inyuma yanjye ndebeye mu
karebanyuma mbona ni ivatiri y’umutuku.

Bob-“Ariko uriya muswa uri inyuma ko afite ikiburi kinshi? Ubu se aragira ngo duce
hejuru y’iyi modoka?”

Njyewe-“Hhhhh! Uti ikiburi? Buriya wasanga atamenyereye gutwara mu mujyi, ubu se


nabwo abona ko imbere parking ari nto?”

Nkivuga gutyo nagiye kumva numva ku kirahuri cyanjye umuntu arakomanze maze
ndakimanura, mba ngikubita umuntu wari uhagaze imbere yanjye mbona ni Sacha wa
nyawe gusa we ntiyahise amenya kuko bwari bwije kandi itara ry’imbere mu modoka
ntiryakaga, maze atangira gusakuza cyane,

Sacha-“Oooh my God! Waretse nkitambukira, uragira ngo mparike imodoka yanjye nabi
baze kuyigonga?”

Nkibisanzwe nacishije macye maze nshana itara Sacha akinkubita amaso yipfuka ku
munwa,

Sacha-“Yuwiiiii! Daddy! Ni wowe wamfungiye inzira?”

Njyewe-“Ntabwo nayifunze ni iriya modoka iri imbere yabannye, nanjye ubu nabuze aho
guparika”

Sacha-“Yiiii! Dore na Bob ni ukuri!”

Bob-“Salut Sacha mwiza!”

Sacha-“Nonese nako nyine reka duparike ndaza kubabwira, sibyo?”

Njyewe-“Nta kibazo!”

Sacha wari wambaye agakanzu gato gataraka n’udukweto duhagaze yasubiye inyuma
agenda ukuntu murebera mukarora nyuma amaze kwinjira mu modoka ye,

Bob-“Hhhhhhh! Urasakiwe sha Daddy! Hababaje ibyanjye! Inshuro yahoraga agushaka


nizere ko uyu munsi ari ibitangaza bitangaje gusa gusa!”

Njyewe-“Hhhhhhh! Iyaba wari uzi icyo yanshakiraga, ahubwo nari nanabyibagiwe none
nako nyine nta mugabo utarengana igihe cyanjye ni iki”

Bob-“Uuuuuh! Ngo yagushakiraga iki se?”


Njye na Nelson twabwiye Bob byose maze arumirwa, ya modoka yari ituri imbere nayo
ihita iva munzira turaparika neza tukivamo,

Nelson-“Nibo tu! Nguriya ma Bella Boo akanyenyeri kanyobora no mu mwijima


nkakabona”

Nelson yahise adusiga aho agenda yihuta asanga abakobwa batatu bari bahagaze hirya
yacu bose bacanye amaso kuri telephone zabo,

Bob-“Biriya byuma se?”

Njyewe-“Hhhhhh! Ngo ibyuma?”

Bob-“Ntubona se ko ari ibikobwa byiza Nelson asanze?”

Njyewe-“Bariya urabazi, ni Brendah, Aliane na Mireille!”

Bob-“Uuuuuh! Harya…Daddy! Ni babandi se yatubwiye?”

Njyewe-“Umva yewe! Uririrwa ubaza, Dore ahubwo baje hano!”

Bob-“Eeeeh! Ndabahera hehe ra? Uuuuh! Ko batajya basaza se? Ndabona itoto ari ryose
kabisa!”

Njyewe-“Erega sha iyo ryoshye uba uryoshye!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Bakitugeraho,

Aliane-“Sha mureke kunseka nanjye ntabwo ari njye ni impanuka nakoze iri gutuma
nshumbagira”

Njyewe-“Yooooh! Mireil! Ntabwo tubasetse ni ukuri ahubwo…”

Mireille-“Ese ni wowe Daddy! Yoooh! Sha nari narabuze aho nzagushimirira none disi
dore ndakubonye! Yambiiiiii!”

Njyewe-“Yambiiiiii! Uyu nawe yitwa Bob ni inshuti y’akadasohoka!”

Nelson yazanye na Brendah nawe araduhobera arangije amufata ukuboko, nanjye


nsindagiza Mireille, Bob agiye gufata Aliane twumva umuntu uvuze cyane ngo“Rekura
se!”

Twahindukiriye rimwe tuba dukubise amaso Bruno akibona ko ari twe araseka cyane
natwe turaseka aradusuhuza ubundi afata Aliane we, tuzamuka tujya hejuru wa Dovine
Bob atuza inyuma.

Twabaye tukigerayo dusanga Dovine ubwe ahibereye, yicaye mu kagare atubonye


biramurenga,

Dovine-“Yiiiiiiiii! Nelson! Alia! Brendah! Mana weee! Mbega Surprise, ubu kuki
mutambwiye ngo nkore booking koko?”

Nelson-“Hhhhhh! Ubwo se byari kuba bikibaye Surprise? Yirye nyine uyinyungute!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Twese twasuhuje Dovine maze Nelson ahita amusunika tujya hirya muri VIP habaga
intebe nziza cyane nk’izo kwa Nelson, tugezeyo turicara,

Dovine-“Woooow! Sinzi ukuntu nababwira ukuntu nishimiye ikicaro cyanyu hano! Mbega
byiza, karibu n’ukuri!”

Twese-“Stareh!”

Mireille-“Sha natwe disi turishimye!”

Dovine-“Hari umuntu ntabona!”

Nelson-“Inde se Mireille?”

Dovine-“Dorlene sha!”

Nelson-“Oooohlala! Dorlene ubu ari ku Gisenyi kandi aka kagahunda twagafatiyeho


ariko ubutaha ndabizi tuzamuzana”

Dovine-“Nta kundi sha! Ariko aba bakozi bari hehe ra? Yewe ngo hano baba bahatinye,
uwantiza amaguru gato koko ubu simba mbakiranye ingoga?”

Twese-“Yoooooh!”

Akibivuga umukobwa umwe uhakora yahise aza yihuta maze atangira kutubaza twese icyo
dufata natwe turamubwira ubundi aragenda, dutangira kuganira ibyari aho byari
ibinezaneza gusa.

Nitegerezaga Brendah wari womye ku rutugu rwa Nelson, nkogera nkareba Aliane wari
wisobetse muri Bruno nakwibuka ko imirabyo y’urukundo Nelson yambwiye ko mfite
yazengurukijwe n’umukororombya nkitwa umujura numva nongeye kwiheba.

Hashize akanya numva telephone yanjye iratse mu kurebamo nsanga ni numero ntazi
mbiseguraho ndahaguruka njya hirya gato nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Yes Hello!”

We-“Oui! Bite se?”

Njyewe-“Ni Byiza tu! Ninde se?”

We-“Yiiiii! Daddy koko ni wowe umbajije gutyo?”

Njyewe-“Ntabwo ari ukwirengagiza ahubwo nuko ntakumenye, maze iminsi nta Telephone
mfite!”

We-“Ibyo ndabizi!”

Njyewe-“Ngo urabizi?”

We-“Yiiii! Ahubwo se kaga Telephone naguhaye karakora neza?”

Njyewe-“Eeeeeh! Hhhhhhhh! Rosy! Bite wana?”

Rosy-“Sha ni bibi maze!”

Njyewe-“Oooohlala! Kubera iki se kandi?”

Rosy-“Ubwo se ko bari kumpuruza ngo ninkubaze impamvu ngo wanze kubitaba, njyewe
nako…”
Njyewe-“Uuuuuuh! Hari uwampamagaye se arambura?”

Rosy-“Hhhhhh! Ubwo se ntabwo wabonye ko Sacha yaguhamagaye ngo inshuro niba ari
zingahe zose?”

Njyewe-“Oooohlala! Ntabwo nabibonye ariko icyo ashaka yakimbwiye, nawe niba aricyo
ugiye kumbaza ntacyo mfite”

Rosy-“Oya! Ndabizi uragifite! Ubwo se ushatse kuvuga ko nta rukundo ugira?”

Njyewe-“Ngo? Urukundo?”

Rosy-“Ko utangaye se? Urukundo nyine nako reka ndeke match itangire da! Wasanga
mvuze n’ibindi, ngaho mwitabe maaa!”

Njyewe-“Ahubwo se Rosy uri hehe ko nshaka ko tubonana?”

Rosy-“Eeeeeh! Daddy ngo ushaka ko tubonana?”

Njyewe-“Yego! Nyine urabona…”

Nashatse kumubwira ko twasohotse none imibu nkaba nyimereye ako kanya numva ngo du
du du mbona hiyanditsemo ngo Call end.

Nahise ndeba nimero Rosy yari ampamagaje maze nkanda yes nshyira ku gutwi baba
barambwiye ngo sorry!

Nasubiye inyuma nubitse amaso ngitera intambwe nk’eshatu numva umuntu umfashe
akaboko ndikanga ngihindukira,

Sacha-“Daddy!”

Njyewe-“Eeeeh! Sacha?”

Sacha-“Wambabariye ukareka kurakara bigeze aho koko? Wange kunyitaba koko? Sha
ndabizi kubeshyerwa ubujura birababaza ariko nanjye ndashaka kugusaba imbabazi”

Njyewe-“Ngo? Sacha! Ushaka kuvuga iki?”

Sacha-“Sha! Nyine… nako Daddy! Mbabarira!”

Njyewe-“Nkubabarire iki Sacha?”

Sacha-“Telephone nayibonye!”

Njyewe-“Ahwiiii! Imana ishimwe kabisa kuba inkuyeho iki gisebo!”

Sacha-“Daddy! Mbabarira nyine cya gihe nkimara kuguhamagara nagiye kubona mbona
umukozi wo murugo iwacu arayinzaniye, ngo ayikuye mu ipantaro yanjye yari iri mu
myenda nari muhaye amese, sha ni ukuri mbabarira pe!”

Njyewe-“Mbega! Sawa ngaho ndakubabariye! Ariko ubutaha uzajye ubanza ushishoze kuko
umwambaro wanyambitse nawirinze kuva nkiri muto”

Sacha-“Yoooh! Mana wee! Ubu se koko bizakuvamo, mbabarira Daddy! Ndakwinginze


byibagirwe”

Njyewe-“Sacha! Humura rwose imbabazi naziguhaye, kandi imbabazi burya zijyana no


kwibagirwa byose ubuzima bugakomeza”

Sacha-“Ahwiiii! Sha urakoze ni ukuri, nta hantu nabonye umuntu nkawe maze! Basi
ubwo umbabariye nyemerera umpe akanya niyo kaba gato tuganire dore naje njyenyine”

Njyewe-“Ooohlala! Urihangana nazanye n’abandi bantu, ngira ngo wabonye ko na Bob


turi kumwe, gusa urakoze cyane kuba byibuze wari ubyifuje, buriya wenda undi munsi
tuzasubira kuko nanjye…nako reka ngende!”

Sacha-“Ooooh my God! ………………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 121 muri Online Game

Episode 121: Gasongo ateye mu kabari ka Dovine ahuza amaso na Nelson

Yanditswe kuwa 2017-06-04 03:00:11

Sacha- “Oooh my God! Daddy ubwo se basi wabiseguyeho ukababwira ko hari umuntu uri
kugushaka cyane?”

Njyewe- “Sacha! Ubu se nako...niba uri wenyine se watwisunze ugakira iryo rungu!”

Sacha- “Yuwiii! Buriya uko undeba ngira amasoni n’ayandi y’ubusa”

Njyewe- “Hhh! Humura ntabwo bakureba cyane buri wese afite uwo ari guhanga amaso!”

Sacha- “Urabeshya? Noneho ni wowe wari wabuze aho ureba? Basi tugende nawe
unyirebere!”

[ihc-hide-content ihc_mb_type="show" ihc_mb_who="reg" ihc_mb_template="1" ]

Njyewe- “Amaso niyanga kukurekura se?”

Sacha- “Nta kibazo rwose Daddy! Wenda naguha n’ikiru cy’ibyo cy’icyaha gikomeye
nagukoreye!”

Njyewe- “Ok! Turi hariya muri za ntebe nziza!”

Sacha- “Ok! Tugende!”

Njye na Sacha twaratambitse sinzi icyamubwiye gusobeka ukuboko mu kwanjye numva


utuntu tw’utuzonga tunyirikansemo, turakomeza dutera intambwe ari nako abantu
bahindukira.

Mu by’ukuri Sacha yari umukobwa mwiza, yari wa mwana koko ufite itoto ritonyanga
aho yanyuraga hose, bwa ari ubwa mbere nari ngiranye ibiganiro byinshi n’umukobwa,
numvaga ko ubuzima bwanjye bwose buri mu gushaka amafaranga nkumva ko igihe nzaba
nyafite nzaba mfite umutuzo nifuza gusa dutambika tugana aho nari nasize ba Nelson
numvise mpindutse numva koko nanjye nyuze mu bantu.

Tukigerayo,

Bose- “Wooooow!”

Koko Sacha yahise agira isoni anyihisha inyuma, ndaseka maze ndakomeza ndahagara,

Nelson- “Daddy! Bite ko ukomeza guhagarara ijambo nyamukuru ugiye kurivuga utasoma


ngo ucurure?”

Njyewe- “Oya! Naryo wenda rizaza ariko nashakaga kubereka Sacha!”

Bose- “Ese Mama!”

Aliane- “Ko yanga gusuhuza abandi bana se?”

Mireille- “Incui Mana! Igikobwa kiza! Disi cyagize isoni!”

Sacha yokomeje kwihisha inyuma yanjye maze nanjye ndamukinguruka ngo abasuhuze,
sinzi aho yakuye imbaraga ahera kuri Nelson, n’abandi arabasuhuza asoreza kuri Bob
ibitwenge biba byinshi arakomeza araza duhita twicara aho numva andiye akara,

Njyewe-“Sacha! Uriya ni Nelson, Brendah, Bruno, Aliane, Bob, Mireille, Dovine we


agiye hirya gato na we yari ari hano!”

Sacha- “Ndabishimiye!”

Bob- “Hhh!”

Mireille- “Bob! Ubwo Niki kigusekeje?”

Bob- “Oya nuko nishimye da! Ndavugisha ukuri ndagatora!”

Aliane- “Cyangwa sha hari ahantu muziranye?”

Bob- “Oya! Sacha ndakuzira?”

Sacha yikirije azunguza umutwe anaseka cyane maze dukomeza kuganira, mbega aho
twari turi nabonaga ari nk’umutako nzategura iwanjye umunsi nagagize.

Tukiri aho Dovine yaragarutse, agikubita amaso Sacha mbona arikanze, ahita avuga...

Dovine- “Uuuh! Uyu si umukobwa wa Afande ra?”

Twese twarikanze dutangira kumusubirishamo uwo Afande avuga uwo ari we kuko ba
Afande tuziko ari benshi maze nawe ntiyatinya kutubwira,

Dovine- “Uyu mukobwa ni uwa Afande Marc!”

Twese- “Oooh! Ndumva muziranye, ni byiza!”

Dovine- “Oya! Ubu se? Niko muko, ngiye guhamagara Papa wawe mubwire ko wagarutse
hano!”

Sacha- “Oya, Oya rwose…”

Dovine- “Oya ngiye kumuhamagara yarabandindishije!”

Dovine yamaze kuvuga gutyo koko nibuka wa munsi ndikumwe na Bob ndetse na Danny
Nelson akatubwira ibye babonye Dovine bakihisha maze mpita nitambika ndavuga,

Njyewe- “Dovi! Ikosa ni iryanjye uyu mukobwa ararengana!”

Dovine- “Uuuh! Kubera iki se kandi?”

Njyewe- “Ni njye wamutumiye aha kandi kugira ngo aze namwinginze cyane ni ukuri ari
hano ku bwanjye, ngaho nawe reba abandi uko bameze, ubu se njye nari kwipfumbata
koko?”

Mireille- “Sha aho ho uvuze ukuri, nanjye ubu ndimo ndisunga Bob ngo tujye duseka
turebana nk’abandi bana?”

Twese- “Hhh!”

Nelson- “Dovi! Reka abana bisanzure, barakuze kandi bazi icyo bakora kandi ni njye
wabahurije aha, ahubwo bwira ba bandi bakira abantu bamuhe akantu, Eeeeh! Uzi ko na
Daddy nta kintu afite? Nanjye nkabona? Ese wari umutegereje?”

Bose- “Hhh!”

Dovine- “Wa mugani reka mbarekere ubuto bwabo, gusa disi uzakunde uwo musore nka
Brendah, ni ukuri ntuzabe nkanjye! Ngaho nibabazanire icyo kunywa namwe mwururutse
urukundo”

Wa mukobwa watwakiraga yaragarutse abaza Sacha icyo afata avuga Fanta citron nanjye
ntuma ka gacupa keza k’icyatsi gatatse, bamaze kudusukira mu birahuri tuzamura
hejuru ubundi ziryoshywa n’ibiganiro.

Twakomeje kuganira hashize akanya Nelson afata akanya twese turaceceka tumutega
amatwi,

Nelson- “Murakoze kuba munteze amatwi, burya ni umugisha nishimira mu buzima, uyu


mwanya nawutekerejeho kenshi ariko umunsi ni uyu mbigezeho, twicare tugubwe neza.”

Akivuga gutyo Clovis yahingutse aho maze ahita atupepera yicara atazuze yewe ngo
atarogoya ijambo,

Nelson- “N'ubwo aje atinzeho gato ariko uriya yitwa Clovis! Nawe ni uwacu tuvuze
byose bwakwira bugacya gusa ik'ingenzi ni uko twese uko turi aha n’amateka
yigendera,

Icyo nabahamagariye rero! Nagiraga ngo twishimire Isi y’ibyishimo twinjiyemo,


twarenze byinshi ariko uyu munsi akayaga kari guhuha gatama iruhande rwacu ni ukuri
ntako bisa,

Ikindi kandi nabahamagariye, nagiraga ngo mudushyigikire, muri iyi minsi micye turi
gupanga ubukwe, ababyeyi twarangije kubabwira, yaba abanjye na Mama Brendah
barabyemeye ibya Databukwe byo ni ibindi wenda bamwe murabizi,

Ndagira ngo rero mubigire ibyanyu, burya ubukwe ni abatu kandi ndabafite mwebwe
mwampaye umwanya, ntabarambiye rero mukomeze kuryoherwa kandi twishimane bihagije
kuko umwanya ni uyu”

Twese- “Woooooow!"

Twazamuye ibirahuri, Clovis abura icyo afata tubikomanya duseka abari hirya yacu
bifuza kuza kutwiyungaho, burya koko ibyishimo birahenda.

Clovis yaboneyeho kudusuhuza Nelson aramwerekana ndetse avuga ibye ho gato maze
nawe baramwakira dukomeza gutera stories zitandukanye, duseka rimwe nkongorera
Sacha ngo arebe Nelson na Brendah hashira akanya na we akambwira ngo ndebe Bruno na
Aliane,

Hashize akanya tugiye kumva twumva abantu barasakuje ibyo ari byo byose hari icyari
kibaye, nk’abasore twahise twitanga imbere ngikuraho rido mbona umugabo wasandaguje
abantu, mu kureba neza mbona ni Gasongo ni ukuri!
Dovine utararebaga ibyo ari byo yagize ubwoba bwinshi maze atangira guhamagara
abashinzwe umutekano, maze mpita mvuga,

Njyewe- “Nelson! Nelson! Uzi ko ari Gasongo?”

Dovine- “Ngo Gasongo?”

Brendah- “Yuuu! Uzi ko ari we koko! Afashe umuntu, amukubise hasi weee! Mana
yanjye!”

Njyewe- “Uriya ni Gasongo rwose, ahubwo se ko ahora aza hano ntabwo wari


wahamusanga?”

Dovine- “Oya wee! Ntabwo yari yahansanga, gusa bahora banyereka ahanditse ngo byeri
bahaye umusazi uza hano ngo abone gusohoka!”

Njyewe-“Ni Gasongo rero! Ejo yakubise na Pascal, ubu asigaye arwana noneho bya
nyabyo!”

Dovine- “Mana weee! Ese koko ni Gasongo? Mana wee! Ubu se koko mbigize nte?”

Nelson-“Mureke njye kumureba ariko?”

Brendah- “Oya wee! Noneho yahita akwirenza, Ma Nelly mbabarira ntujyeyo ni ukuri


ndagusabye!”

Dovine- “Oyaa! Nelson! Reka abe ari njye ujyayo n’ubundi ni njye ubitera byose,
wenda abe ari njye mbigwamo”

Njyewe- “Oya! Ahubwo reka abe ari njyewe ujyayo kuko atanzi!”

Sacha- “Oya wee! Wijyayo. Ubwo se…!”

Twakomeje gusigana hashize akanya Nelson aba asunitse akagare ka Dovine Brendah
atangira gusuka amarira na njye nanga kuguma aho ndabakurukira na Bob araza tugeze
imbere ya Gasongo wari uri kurya inkoko anywa n’amabyeri yabari birutse bamuhunga,
akidukubita amaso aratwitegereza.

Dovine- “Gaso!”

Dovine akimuhamagara yahise ajugunya ibyo yari afite byose asohoka yiruka abantu
bose bari aho barumirwa.

Amaze gusohoka twasubiye inyuma tujya kwicara ha handi twari turi, kubera Dovine
wari wasutse amarira aho yibuka byose ibintu biba birabishye dutegura guhita
twitahira, Nelson aramusunika amujyana mu rugo hepfo twe tuba dusigaye.

Avuyeyo twahise duhaguruka duca kuri comptoire, Nelson arishyura turamanuka tugeze


hasi kuri parking mpa urufunguzo Nelson njyewe nkomezanya na Sacha tugana kuri ka
kamodoka ke k’umutuku, tugeze aho kari gaparitse arahagarara arahindukira akegamaho
nanjye muhagarara imbere maze arambwira,

Sacha-“Daddy! None se?”

Njyewe- “Ni sawa sana! Wambaye neza cyane! Burya nashakaga kubikongorera ariko
nabonaga utaseka ngo ndebe ya nseko!”

Sacha- “Hhh! Ariko Daddy!”


Njyewe- “Wooow! Ntureba! Urabikora ukaberwa”

Sacha- “Maze ntabwo nabyemera? Ubwo se ni wowe ubibonye wenyine?”

Njyewe- “Utambeshya se ko ari njyewe ubikubwiye bwa mbere?”

Sacha- “Ni ukuri ntabwo ari ukukubeshya, ni wowe wa mbere sha! Basi urakoze Daddy!”

Njyewe- “Urisanga Sacha!”

Nkivuga gutyo nagiye kumva numva Bob arahamageye nitaba kwa kundi kw’abadjama ngo:
Yooo!” Sacha akibyumva noneho si uguseka yagiye hasi,

Bob yahise agera aho twari turi,

Bob- “Eheeee! Noneho ntawe ubakira, ubu se murarekurana ko mbona murebana


nk’abingingana?”

Njyewe-“Hhh! Noneho uraje ngo tuguheho?”

Sacha-“Hhh!”

Bob- “Oya da! Urabizi ko hari ikidasangirwa, nari nje kukubwira ko ducyuye Bella wa
Nelly!”

Twese-“Hhh!”

Njyewe- “Sawa turaza kuvugana!”

Bob- “Muryoherwe!”

Sacha-“Yuwiii! Iki se?”

Bob- “Uzuza!”

Bob yahise agenda yiruka na njye na Sacha tuguma aho, twitegerezanya mu maso, ni
bwo narebye ya ndoro bavuga ngo umuntu areba icyoroshye, Sacha yari afite uko
abikora ku buryo umuntu wamurebaga yaheragayo akibuka guhubya ariko Sacha agize
isoni.

Icyo gihe ntabwo nigeze mbihisha nahise nshyushya ibiganza yubuye amaso turayahuza.

Njyewe-“Sacha! Uri mwiza!”

Sacha-“Oya se kandi! Mbabarira twicare basi mu modoka hatagira umbona nabuze uko
nifata”

Sacha yafunguye imodoka afungura inyuma ampa karibu byose nabonaga birenze
intekerezo zanjye.

Namaze kwinjira mu modoka nawe arazenguruka araza yicara iruhande rwanjye maze
agakanzu kagufi ke kazamutse mbona noneho amasoni abaye amasoni, burya isoni nawo
n’umutako w’ubwiza, njye nabonaga byandenze, hashize akanya gato ducecetse mpita
mubwira,

Njyewe- “Sacha! Ndishimye kuba ndi kumwe nawe!”

Sacha- “Uuh! Ni byiza sha, najye maze!”


Njyewe- “Sacha! Umunsi wa mbere nkubona nagufashe ukundi gusa uyu munsi nabonye ko
nshobora kuba nararebye nabi!”

Sacha-“Yiii! Mana wee! Wambonye gute Daddy!”

Njyewe- “Sacha! Igihe mbabona mutera imbozi muvuga cyane mu kabari ndetse


ukarenzaho ukaza ukicara kuri Bob muri njye numvise ngutinyemo ndetse nkwibazaho
nk'uko Christa yabakubise amaso akajugunya ibye”

Sacha yikije umutima mbona nawe asa n’ugiye kure hashize akanya aba arambwiye
ngo...

Sacha- “Byihorere sha Daddy! Nanjye iyo mbyibutse mbona ahari nari nasaze, ariko
nanjye ntabwo nakwirenganya”

Njyewe- “Kubera iki se Sacha? Ni iki cyabiguteye se?”

Sacha-“Daddy! Uko undeba uku mfite urukundo ariko nabuze uwo naruha”

Njyewe-“What? Ibyo se birashoboka?”

Sacha-“Ntabwo wabyumva gusa ni ukuri!”

Njyewe-“Sacha! Noneho ndabishyikiriye, uri umukobwa mwiza, ufite buri kimwe cyose,
buriya wabuze uwo muhuje byose!”

Sacha-“Daddy! Reka ibyo tubireke, gusa ngushimiye ukuntu wirengagije byose


ukambabarira ntubike inzika kuko nakugayishije ahubwo ukanjyana aho abandi bari
nkakwicara iruhande ibyo ntakorewe n’abandi kandi byitwa ngo mfite byose!”

Njyewe-“Ooohlala! Sacha! Ntawe utakwishimira kukwerekana mu bandi, ntawagaragira


ngo abure kugabirwa amariza”

Sacha-“Yego sha! Ndakwishimiye ni ukuri!”

Njyewe-“Nanjye ni uko Maama!”

Sacha-“Daddy! Ngusabe?”

Njyewe-“yego ndakumva!”

Sacha-“Nibikubangamira umbwire, kandi utagira icyo unkinga!”

Njyewe-“Humura rwose mbwira nguteze yombi!”

Sacha-“Wakwemera ukambera Brother ko uku undeba uku nabuze umuhungu byibura twajya
tugendana? Kandi ndabyifuza sha!”

Njyewe-“None se Sacha! Mu bahungu bose wamenye no mu bo wabonye ni njye ubikwiye?”

Sacha- “Daddy! Wumve ko mbikubwiye mbikuye ku mutima, ni wowe muhungu nageze imbere


ngahinduka, mu kanya ngufata ngutakambira ngo unyumve nari mfite isoni n’ubwoba
bw’ukuntu nakubeshyeye kandi disi urengana,

Umaze kumbabarira ndetse ukemera kunyerekana mu bandi nahise numva mpinduwe kuko
ari wowe wenyine ubikoze, none reba n'ubu wemeye ko abandi bagenda ugasigarana
nanjye,
Daddy! Abantu bose barantinya, hari igihe ngira ngo wenda nuko ntashamaje, ari nayo
mpamvu cya gihe wabonaga tuvuga cyane ndetse tukaza tubasanga ngo ngaho wenda
mwatwitaho, ooohh! My God! Nanjye buriya ndabyicuza, ibaze ko ukibyibuka”

Sacha yazenze uturira mu maso numva agahinda karaje maze ndahindukira ntangira
kumuhanagura uturira twamutembaga ku matama………………
[6/14, 10:50] +250 788 650 338: Episode 122: Daddy na Mama we basubiye iwabo, mu
gitondo kare Rosy arahazindukira

Yanditswe kuwa 2017-06-05 11:37:12

Hashize akanya Sacha aratuza anyitegereza mu maso mbona umwezi utamye umurika
ubwiza bwari bumutatse, sinabihisha maze ndamubwira.

Njyewe-“Sacha! Ihangane wihogora turi kumwe, aya marira agutemba ku matama ni


irembo ryagutse unkinguriye ngo ninjire ndebe neza mu mutima wawe, ngaho ihangane
ndahari kandi niteguye kukugaragira”

Sacha-“Daddy! Urakoze cyane, aka kanya ndishimye kubwawe kandi ubishatse byaba
iby’iminsi yose!”

Njyewe-“Oooh! Koko se?”

Sacha-“Daddy! Nibyo rwose! Ahubwo se uranyemereye?”

Njyewe-“Sacha! Nta mpamvu n’imwe yatuma ntemera kukubera musaza wawe, niba koko
ubona ko mbikwiye nabuzwa n’iki kuba uwo wifuza ko mbawe?”

Sacha-“Yego sha! Urakoze cyane! Ni ukuri ndishimye kubwawe, ndumva noneho ngaragiwe
ikintu nahoraga nifuza mu buzima!”

[ihc-hide-content ihc_mb_type="show" ihc_mb_who="reg" ihc_mb_template="1" ]

Njyewe-“Yoooh! Urisanga Sacha! Igihe cyose uzumva unkeneye uzambwire nzaba mpari,
ni umugisha kuri njye kuko nanjye ntabwo nari nziko imbamutima zanjye zivubura
ibinezaneza biza bigusanga!”

Sacha-“Ahwiiii! Ubu se koko ko baje nkigukeneye?”

Narahindukiye mbona imodoka iri guparika iruhande rwaho twari turi, mbona Bob
avuyemo araza akomanga ku modoka twari turimo mpita manura ikirahuri,

Bob-“Daddy! Nonese ugumye aha cyangwa tukurinde?”

Bob akivuga gutyo narahindukiye amaso nyahuza na Sacha, nongera kubona neza indoro
nziza isanga ubwiza Sacha yihariye maze mpita mubwira,

Njyewe-“Sacha! Reka ngende rero kandi wakoze cyane kunkorera umunsi!”

Sacha-“Hhhhh! Urisanga Daddy! Kandi nawe wakoze cyane!”

Nakinguye umuryango na Sacha akingura undi turasohoka tugeze hanze ndamuhobera


cyane maze njye na Bob dutambika tujya ku modoka twinjiramo turicara Nelson wari
wicaye kuri voulant arakata dufata umuhanda, mu nzira tugenda,

Njyewe-“Clovis se ari hehe?”

Nelson-“Yahise afata aka moto ngo mushikiwe Sifa aramushaka cyane!”


Njyewe-“Oooh! Birumvikana!”

Bob-“Mbega Gasongo wee! Uziko utagiye witonze ijisho yarimeneramo? Ariko yakubise
amaso Nelson aba aravudutse ubanza koko guhemukira umuvandimwe ari umuvumo!”

Njyewe-“Umuvumo se woroshye ahubwo? Birenze n’umuvumo ahubwo!”

Bob-“Ahaaa! Nzaba mbarirwa! Amaherezo ye!”

Nelson-“Ahubwo se mwangiriye inama, buriya nta kuntu umuntu yamuvuza agakira?”

Bob-“Oya mureke abanze yisarire nabihaga azarekera, ubundi se siwe wiroze


aguhemukira?”

Nelson-“Oya! Nta kosa ritababarirwa ndetse nta n’igihano gikwiye uwari umuvandimwe,
burigiye mpora mpangayitse nibaza uko nazamuvuza agakira!”

Njyewe-“Eeeeh! Kumuvuza?”

Nelson-“Yego! Ndashaka kuzamuvuza agakira akongera akaba Gasongo wa cyera, niba


bizakunda sinzi!”

Bob-“Ahaaaa! Uzagerageze wenda azakira, ahubwo se, nako reka twigarukire kuri Daddy
na Sacha!”

Nelson-“Eeeeh! Daddy! Ewana nari nibagiwe kukubwira, ufite umutako hariya! Mbega
umukobwa mbega umukobwa!”

Bob-“Uuuuh! Sacha ni mwiza byo ariko uzamugwaho tu! Umukobwa wa Afande sha?”

Njyewe-“Hhhhhh! Mbega Bob! Niba aruwo kugwaho we akarenge naba ngahinnye! Buriya
uko undeba uku ngira agatwe gato!”

Bob-“Tangira uhine wana! Njyewe Dovine akivuga kuriya nahise mpabuka kabisa!
N’ushaka unyumve!”

Nelson-“Oya! Ibyo byo ntabwo ari byo, ubwo se waba ushingiye kuki? Urukundo ni
inzira ngari, nta mpamvu yo kuyinyura witwaje ikindi, ahubwo courage sha Daddy!”

Bob-“Ahaaaa! Nzaba ndeba amaherezo! Ikizambabaza kuruta ibindi ni ugutanikwa uzira


gukunda!”

Njyewe-“Bob! nonese aka kanya uhise ubona urukundo kweli?”

Bob-“Umva yewe! None biriya ni ibiki?”

Nelson-“Nanjye nabibonye kabisa! Ntabwo imirabyo nkiriya yarabiriza ubusa, ahubwo


Daddy! Rikocore!”

Njyewe-“Hhhh! Uriya ni Sister, nabimwemereye kandi nanjye ubu ndi Brother we!
Iby’urukundo kuri twe nindi page!”

Bob-“Aho ho wenda nabyumva ariko urukundo rwo …”

Nelson-“Daddy! Hera aho musore muto, n’ibindi bizaza! Njye ntabwo naguca intege
ahubwo niteguye kugushyigikita”

Bob-“Ahaaa! Nagerageze nzaba ndora!”


Twakomeje kugenda tuganira kuko bwari bwije twabanje kugeza Bob iwe maze tugezezeyo
aradusezera ava mu modoka turakata turagaruka twageze mu rugo nka saa tanu z’ijoro
Nelson aparika imodoka tuvamo Mama wari utararyama atungurwa bikomeye no kubona
imodoka ya Gatera aho maze dutangira kumusobanurira byose, biramurenga.

Mama yakomeje kugaragaza ibyishimo mu buryo bwose natwe twishimira kumugaragira


hashize akanya dusezera Nelson tujya kuryama.

Nkigera mu buriri nahise mbona message muri telephone yanjye nyifungurana amatsiko
menshi, yari iya Rosy yavugaga ngo,

“Daddy bite? Sha nizereko mwagize ibihe byiza! Nako nta gushidikanya mwaryohewe
gusa nako ijoro ryiza”

Iyo message Rosy yari amaze kumpa yanteye amatsiko cyane namaze kuyisoma mpita
nsubiza vuba vuba ngo,

“Rosy! Urakoze cyane kunzirikana igicuku kinishye, ariko se unteye amatsiko?


Washakaga kuvuga iki? Ihangane utobore uvuge!”

Send.

Hashize akanya Gato ntegereje maze mu gihe ntangiye guhondobera numva message iraje
nyifungura vuba, yavugaga ngo,

“Shan ta kidasanzwe gusa nashakaga kukubwira ngo nanjye basi umunsi umwe
uzansohokane basi”

Nkimara gusoma ako ka message nahise nandika vuba vuna ngo,

“Yoooooh! Humura Rosy! Niba wanyemerera uzambwire igihe cyose uzaba ufite umwanya!”

Send.

Ako kanya nahise numva message ngo dwi! Nkiyifungura nsanga ivuga ngo,

“Oooh! Daddy! Urakoze cyane nzakubwira gusa uzambabarire Sacha atazabimenye kuko
yanyirenza!”

Nkimara gusoma byabaye nk’ibinshanga nibaza impamvu Rosy ambwiye ayo magambo maze
mpita nandika vuba ngo,

“Rosy! Humura rwose niyo yabimenya nta kibazo, ubwo se ni iyihe mpamvu yatuma
akwirenza”

Send.

Hashize akanya ntegereje hashize akanya numva message iraje nyifungura vuba,
yagiraga iti,

“Daddy! Sacha ndamutinya, ndabizi aramutse amenye ko dusigaye dusohokana ntamukira,


yahoraga ambwira ngo umunsi azabona umukunzi umuntu uzamukoraho azaba afite
ibibazo”

Namaze gusoma iyo message ndikanga ntekereza akanya gato maze mpita nandika vuba
ngo,

“Rosy! Wigira impungenge Sacha ntabwo dukundana byatuma atubonana agahinduka, kuva
uyu munsi ndi Brother we nawe akambera Sister!”
Send.

Ako kanya nkimara kohereza iyo message Rosy yahise ansubiza nanjye nyifungura vuba,
yagiraga iti,

“Abandi bana! Ndumva ari byiza da! Buriya buhoro buhoro umuntu agenda aba undi
muzagere aho muhindure umwe abe undi wundi ku wundi, gusa nanjye buriya nifuzaga…
nako tuzabonane ryari se basi?”

Rosy yari afite amagambo yakomeje kuntera kwibaza cyane, nkimara gusoma iyo message
yari amaze kumpa nahise nandika vuga ngo,

“N’ejo ubaye uboneka wambwira nkazakureba, naho ibya Sacha byo n’ibisanzwe gusa
nishimiye cyane ko yemeye kungira undi kuri we”

Send.

Nokomeje gutegereza ko Rosy ansubiza kugeza aho agatotsi kantwariye nongeye


gukangura mbona izuba ryakambyendabyuka ndinanura mfata esuime ndayikenyera
ndasohoka nkigera hanze nsanga Mama ari kuzinga ibintu byose,

Njyewe-“Mama! Nonese ko mbona uzinga ibintu byose ugiye hehe?”

Mama-“Daddy! Ahubwo nawe zinga byose tugende!”

Njyewe-“Uuuuh! Tujye hehe se?”

Mama-“Mu rugo yewe!”

Njyewe-“Mama! Nonese usubiye kwa Gatera?”

Mama-“Yego Daddy! Ntabwo nabura byose, nabuze Jules nakundaga, Gatera andongora ku
ngufu, oya reka nsubireyo ntazabura byose nk’ingata imennye!”

Njyewe-“Eeh! Mama! Nibyo rwose! Ntacyo utemerewe kuko uri umugore wa Gatera byemewe
n’amategeko, ahubwo reka nguhe imfuguzo!”

Mama-“Umva ra! Ahubwo ambara untware! Nonese ndagusiga?”

Nahise ninjira mu nzu kubitamo agapantaro nanjye ntangira kuzinga ibintu hashize
akanya ndasohoka nkomeza mu nzu kwa Nelson ngeze muri salon nsanga yicaye imbere ya
machine,

Njyewe-“Salut Nelson! Burya bwose wakazindukiyemo?”

Nelson-“Eeeeh! Wahora ni iki ko umusaza yansabye budget y’ubukwe, ubu ndahaguruka


hano nyirangije da!”

Njyewe-“Ewana Courage kabisa! Natwe rero ubu turagiye”

Nelson-“Uuuuu! Mugiye hehe se muntunguye ra?”

Njyewe-“Dusubiye iwacu da! Ndabyutse nsanga Mama ari kuzinga ibintu”

Nelson-“Oya nibyo, nonese ihumure ko ryabonetse, Mama wawe rwose nagende atuze,
burya niho isezerano ribera isezerano, nonese ko ibya Gatera byose abyemerewe!
Ahubwo mugende mugubwe neza tuzajya tubasura”
Njyewe-“Urakoze cyane Nelson! Kandi urisanga mu rugo!”

Nelson-“Nta kibazo rwose nzabasura kenshi, cyane ko n’imyiteguro y’ubukwe nyigeze


kure! Nizeyeko muzamba hafi”

Njyewe-“Oya nibyo rwose! Sawa reka tugende”

Ngihereza ukuboko Nelson twagiye kumva twumva umuntu inyuma yacu ariyamiriye cyane
duhindukirira rimwe dusanga ni Fils,

Fils-“Boss! Ndaje!”

Nelson-“Inka yanjye! Fils ko watinze iwanyu sha?”

Fils-“Boss! Bari bankumbuye kandi ntabwo nari kugenda nambaye imyenda mishya ngo
mveyo basi ntagiye mu missa no mwisoko byibura inshuro ebyiri ebyiri!”

Twese-“Hhhhhh!”

Njyewe-“Nonese ko udatura icyo gikapu?”

Fils-“Oya nta kibazo! Uziko no mu modoka naje nkikoreye?”

Twese-“Hhhhhh!”

Nelson-“Uuuuuh! Kubera iki se Fils?”

Fils-“Reka nagiragango ntavunisha imodoka!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Njyewe-“Nonese aho harimo iki Fils?”

Fils-“Eeeeeeh! Aha harimo umutobororo nzaniye Boss! Ahubwo reka njye gufundurira
hanze itongera kuntombokana nkuko byangendekeye mu modoka”

Fils yarasohotse dusigara duseka cyane, ariko yagaragaje ko ari umwana ufite
uburere ndetse uzirikana abo yasize akabazanira impamba.

Njyewe-“Nelson! Reka ndebe Mama tugende ndabona ibitwenge biri aha byatuma umuntu
asubika byose”

Nelson-“Hhhhh! Ntumuzi se Fils, iyo ari hano ikibazo cy’irungu mba nagikemuye!
Ahubwo reka ubanze usomeho!”

Nelson akivuga gutyo Fils yagarutse yikoreye amaboko maze Nelson ahita amubaza
impamvu, Fils amusubizanya agahinda kenshi,

Fils-“Boss! Uziko yose ishizemo? Iratombotse ishirira hasi nta na gacye gasigayemo,
oya nako hasigayemo imbetezi, Boss! Ngushyirire mu gakombe?”

Twese-“Hhhhhhh!”

Nelson-“Hhh! Fils! Urakoze ndihangana humura! Ngaho tangira akazi kawe dore kabaye
kensihi”

Fils yahise agenda Nelson nawe arahaguruka aza gusezera Mama hanze ndetse adutwaza
n’ibintu twinjira mu modoka dufata urugendo dusubira kwa Gatera twari twaravuye
duhunga.
Bidatinze twagezeyo mparika imodoka imbere y’umuryango mvamo ndeba urufunguzo
ndakingura ndijira nsunika urugi ninjiza imodoka maze guparika nkingura inzu
ntangira gutunda ibintu mbijyana mu nzu.

Ako kanya numvaga mfite imbaraga nyinshi, ndetse numvaga ko nta kiza kiruta kuba
Mama aganje iwe, gusa nibukaga inzira ya byose nkumva akantu ku mutima.

Uwo munsi ubuzima bwatangiye bundi bushya, narasohokaga ngatembera hanze, nkicara
muri salon nkareba film, mbega bwije numva ndi mu bihe bidasanzwe.

Amasaha akuze Mama yazanye ibiryo ampa karibu ku meza, dutangira kwirira
tuniganirira, dusoje tujya kuryama.

Mu gitondo nakanguwe na Telephone yasonaga, nyifashe ngo ndebe umuntu umpamagaye


nsanga ni Rosy maze nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello! Rosy”

Rosy-“Daddy! Bite?”

Njyewe-“Ni byiza cyane kabisa! Wowe se?”

Rosy-“Sha ni neza nanjye! Umva uri hehe ko ngushaka cyane?”

Njyewe-“Uuuuuuh! Ngo uranshaka cyane? N’amahoro se Rosy?”

Rosy-“Sha mbabarira umbwire aho uri, Please ndangira nze nkurebe!”

Rosy yakomeje kumbwira gutyo nanjye numva ko ibyo aribyo byose ashobora kuba
anshaka cyane maze murangira mu rugo ambwira ko agiye gufata moto mu minota micye
araba angezeho call end.

Narabyutse nitera utuzi maze kutwitera nditunganya nkimara kwambara t-shirt numva
telephone isona mpita menya ko ari Rosy ndasohoka ndakomeza no ku irembo ngifungura
urugi mbona niwe koko, ahita atera intambwe arinjira arampobera cyane, muri uko
kumpobera numvise umutima usimbije ibisa n’ibyishimo muri njye bituma murekura gato
nongera kumwitegereza mu maso hashize akanya,

Njyewe-“Woooow! Rosy! You are Welcome home”

Rosy-“Thank you Daddy!”

Nagiye imbere Rosy arankurikira tugeze mu nzu turica, njya guhamagara Mama ngo aze
asuhuze umushyitsi amaze kumusuhuza yisubirira mu bye ngo tubone umwanya wo
kuganira.

Nongeye kwitegereza Rosy mbona asa nuwagiye kure maze duhuje amaso ndamubwira,

Njyewe-“Rosy! Bite ko usa n’uwagiye kure? Nta kibazo ufite?”

Rosy-“Daddy! Nyine, nako urebye nta kibazo mfite! Ahubwo se ntabwo nkubangamiye
kuba nkuguyeho muri iki gitondo?”

Njyewe-“Oya Rosy! Nta kibazo rwose, ahubwo urantunguye bitavugwa!”

Rosy-“Noneho urishimye?”

Njyewe-“Ntabwo byabura! Rwose uyu munsi ubanza urampira nkirirwana akanyamuneza”


Rosy-“Daddy! Uzi ikinzanye hano muri iki gitondo?”

Njyewe-“Oya ntabwo nkizi Rosy! Ahubwo mbwira nguteze amatwi!”

Rosy yubitse umutwe mbona asa nuhindutse noneho bya nyabyo mpaguruka aho nari ndi
ndamwegera,

Njyewe-“Rosy! Ko usa n’ubabaye?”

Rosy-“Daddy! Nari nje kukuburira!”

Njyewe-“Yeee?.........................
[6/14, 10:50] +250 788 650 338: Episode 123: Rosy aburiye Daddy ko naramuka akunze
Sacha azabigwamo

Njyewe- “Ngo uje kumburira? Umburira iki se Rosy?”


Rosy- “Daddy! Naraye ntatuje, umutima wanjye wabyiganiragamo icyo nakora gusa
nsanze ngomba kubikubwira”
Njyewe- “Uuuuh! Ngaho mbwira ndakumva!”
Rosy- “Daddy! Ukunda ubuzima bwawe?”
Njyewe- “Umva sha! Cyane ndetse!”
Rosy- “Niba koko ukunda ubuzima bwawe ukaba uzi agaciro ko kubaho, rekana Sacha!”
Njyewe- “Uuuuh! Rosy! Ibyo uvuga uri kubihera hehe?”
Rosy- “Daddy! Ntabwo ndi umukobwa ujagaraye, ntabwo ndi birihanze ndetse nta nubwo
ngenzwa no guteranya, ahubwo ndakuburira nk’umuntu namenye kandi ntazareka ngo agwe
mu mage ayita ibyishimo.”
Njyewe- “Yampaye inka data!”
Rosy- “Daddy! Uriya mukobwa ntabwo umuzi ariko njye muzi kuva cyera, ibye byose
ndabizi kuko ntacyo ajya ampisha, ndagira ngo nkubwire ko imirabyo y’urukundo iri
kwisesura buri kanya!”
Njyewe- “Uuuh! Rosy! Koko ibyo uvuga nibyo?”
Rosy- “Daddy! Ibyo nkubwira ni byo! Sacha aragukunda kandi umuntu yakunze aba ari
mu byago!”
Njyewe- “Ngo umuntu yakunze aba ari mu byago? Gute se Rosy?”
Rosy-“Daddy! Nakubwira byinshi ariko bikubiye muri kimwe, niba ushaka kubaho
uzakundire Sacha mu mutima wawe gusa kuko nubigaragaza isi izakurangiriraho”
Njyewe-“Rosy! Sacha ni umukobwa nabonye ngatinya, ibitu ntazi aho byavuye, ujya
munsi duhurira kwa Dovine akicara kuri Bob, yanteye gutekereza kure biba ibindi ejo
bundi ambaza ibya telephone ye yari yabuze yageraho akayibona, mu kuza
kunyiseguraho rero niho yansabye kumugaragira nkamubera Brother we ikintu nishimiye
cyane none ngo mureke?”
Rosy-“Daddy! Ibyo nkubwira ndabizi neza, Sacha ari kugukunda cyane, ari kumpamagara
cyane agashaka ko tukuvugaho, ndetse n’ifoto yawe yayigize profile yembega ibintu
byashyushye”
Njyewe-“Inka yanjye! Reka ndebe!”
Nahize mfata telephone yanjye vuba vuba nirukira online koko mpona ifoto yanjye
kuri profile ye ndumirwa kuko numvaga ari ibidashoboka.
Njyewe-“Eeeeeh! Uziko koko aribyo!”
Rosy-“Nonese wagiragango nakubeshyaga Daddy? Nibyo rero!”
Njyewe-“Nonese Rosy! Ni iyihe mpamvu unsaba kwibagirwa Sacha ngo niba nshaka
amahoro?”
Rosy-“Daddy! Wari uzi ko Sacha buriya nta muhungu yigeze akundana nawe kuva
yavuka?”
Njyewe-“Rosy! Ibyo yarabimbwiye”
Rosy-“Yigeze akubwira impamvu se?”
Njyewe-“Ntabwo yambwiye byinshi ariko muri bicye yambwiye ko ari uko abahungu
benshi bamutinya”
Rosy-“Niyo mpamvu se wahise utinyuka ukegera umwana wa Afande? Daddy! Nyamara
wanyumva!”
Njyewe-“Humura ndakumva Rosy! Ngaho mbwira”
Rosy-“Daddy! Sacha buriya yagiye akundana n’abahungu ariko ntihashiraga iminsi
itanu badakuyemo akabo karenge!”
Njyewe-“Uuuuuh! Kubera iki se?”
Rosy-“Erega Papa we ni Afande! Kandi iyo aramutse amenye ko hari umuhungu
wamwegereye amushakira kubura hasi no hejuru mpaka amufashe”
Njyewe-“Inka yanjye! Ibyo se biracyabaho?”
Rosy-“Umva yewe! Sha wabibaza Clement cyangwa Patrick, aho bari ubu baranoze! Niba
nawe ushaka kwiyongeraho rero ubwo amahitamo ni ayawe”
Njyewe-“Rosy! Wari ukoze kumburira gusa Sacha ntabwo namureka gutyo gusa nka
Brother we ndabizi azambwira byose kuko nawe atakwemera ko muzira”
Rosy-“Ariko Daddy! Ko uri gukina n’ubuzima? Nyamara watuza ukemera ibyo ndi
kukubwira”
Njyewe-“Humura nakumvise Rosy kandi wakoze cyane kubwo kumpangayikira kwawe! Ubwo
ibindi byose nzagerageza kwitwararika kandi nizeyeko nta ngaruka zizava kuri
njyewe!”
Rosy-“Daddy! Nanjye nicyo nkwifuriza, burya urukundo ni inyanja ngari, wakwishira
kogamo ariko ukoga uhunga imivumba kugirango utarohama ukamira nkeri!”
Njyewe-“Ndabyumva Rosy! Kandi nzagerageza noge magazi umunsi iyo nyanja y’urukundo
nayiguyemo!”
Rosy-“Nushaka umenye ko wayiguyemo cyera, Sacha yarangije kuguhitamo, ibyo byemere
nk’ukuri njye ndabizi neza, Daddy nawe uri tayali kumukunda ugashyira ubuzima bwawe
mu kaga cyangwa?”
Njyewe-“Rosy! Urukundo ruramutse ruje aho rwanyohereza hose nagenda kuko nziko
iteka rutsinda kandi rugakora ibyananiye abandi, umutima wanjye uzabasha kwakira
imvune zarwo kuko uzaba wararubonye urubabaye”
Rosy-“Ahaaa! Uzi ko koko nawe ubabaye urukundo!”
Njyewe-“Hhhhhh! Ntawe bitabera erega! Ahubwo ntegereje igihe bizazira!”
Rosy-“Ooooh! Byiza sha, Nonese hano niho mu rugo Daddy?”
Njyewe-“Yego! Nizere ko ubutaha utazayoba!”
Rosy-“Hhhhhh! Ushaka ko nzajya nza kugusura se?”
Njyewe-“Rosy! Nkunda abashyitsi cyane buriya, uzi ibyishimo nagira hano hagiye
hahora abashyitsi”
Tukiri aho Mama yahise yinjira muri salon maze ahita atangara,
Mama-“Ariko Mana yanjye koko? Daddy ubwo nta soni ufite?”
Njyewe-Isoni z’iki se Mama?”
Mama-“Ubwo iyo ubona wicaye imbere y’umushyitsi ntacyo wamwakirije ntacyo wibwira?”
Njyewe-“Eeeeh! Uzi ko nasebye koko!”
Rosy-“Hhhhhh! Mama! Humura ikizima si amazimano ahubwo ni umutima mwiza!”
Mama-“Yego shenge ndabyumva ariko ikitabuze mu rugo n’amazimano, Daddy ngaho akira
undi mwana, wabona ari nawe uzavamo umukazana wanjye!”
Njyewe-“I am sorry Rosy! Nari nibagiwe rwose! Nkuzanire iki se?”
Rosy-“Oya wikigora, ahubwo reka ngende!”
Mama-“Uuuh! Nonese uhise ugenda? Oya reka abanze akwakire, cyangwa uhise umubenga?”
Rosy-“Hhhhhhhh! Oya Mama,ngiye mu kazi nuko nari nyuze hano ngo mparebe, nzagaruka
kubasura nanabafashe imirimo!”
Mama-“Ntiwumva se ahubwo! Nuko shenge uri uri umukobwa w’umutima nturi nka babandi
banga gukora, ni kalibu rwose”
Rosy yahise ahaguruka nanjye ndahaguruka, asezera Mama wari wamwishimiye cyane maze
turasohoka tugeze hanze aba atangiye kunserereza ngo dasebye dukomeza kugenda muri
izo blague turakingura turasohoka ako kanya moto iba iraje,
Rosy-“Sha wakoze cyane rero kandi uzirikane byose nakubwiye”
Njyewe-“Nta kibazo Rosy! Ndabizirikana kandi nawe wakoze kuza kunsura”
Rosy-“Yego sha! Bye!”
Rosy yahise ampobera ampa kiss ku itama maze yurira moto arampepera moto
irahaguruka nanjye mpina umugongo nsubira mu rugo.
Nagezeyo nsanga Mama ari kwisetsa yivugisha utugambo nyoberwa ibyo ari byo, maze
mba ndamubajije,
Njyewe-“Mama! Bite ko wisetsa?”
Mama-“Mwana wa! Urabona nabuzwa niki kumwenyura? Naba nakiriye umukazana hano
nkarenga ngakunja isura koko?”
Njyewe-“Uti umukazana?”
Mama-“Yiiiiii! Uriya mukazana wanjye rwose namwishimiye, uzi ukuntu ari umukobwa
w’umutima? Disi ntabwo ari nkabubu bafata umweyo bambaye amashashi, uziko ngo azaza
no kumfasha uturimo?”
Njyewe-“Singaho umukazana abaye umukazana!”
Mama-“Yiiiii! Rwose uriya ni umukazana kandi ndamushimye, ubutaha najya aza nzajya
mwiyakirira!”
Njyewe-“Ariko Mama uzi ko nta n’urukundo ruca amarenga hagati yacu? Uriya mukobwa
buriya tuganira gutyo gusa!”
Mama-“Oya se kandi! Urabura iki?”
Njyewe-“Mama! Ntabwo nari nagira amahitamo…”
Mama-“Oya rwose amahitamo ni uriya, niba utaranabimubwira naguruka hano
nzamukubwirira”
Njyewe-“Inka yanjye! Ariko se ni iki aguhaye mwo kabyara mwe?”
Mama-“Reka njye buriya nkunda umuntu ntacyo ampaye! Ahubwo atinze kuzagaruka!”
Njyewe-“Ahaaa! Ndumva bya bintu bitoroshye, reka mbe nigiriye mu cyumba!”
Nasize Mama aho akisekera njya mu cyumba, nkihagera nsanga telephone nari nasize
yahogoye, nkiyifata nsanga ni Danny, nkanda yes nshyira ku gutwi,
Njyewe-“Hello!”
Danny-“Yes Bro! Bite se?”
Njyewe-“Ndaho ndakomeye nta mutima mubi kabisa! Wowe se bite ko tunaburanyeho?”
Danny-“Wapi byaranze! Iminsi n’imitindi buriya ikona n’ingwe!”
Njyewe-“Uuuuh! Byagenze gute se Bro?”
Danny-“Yewe! Ni story ndende saana! Ubu nyine bansohoye mu nzu ahubwo niba hari aho
wihengetse waba unshumbikiye nk’umudjama wanjye!”
Njyewe-“Eeeh! Ngo bagusohoye hahandi wabaga? Kubera iki se?”
Donny-“Wahora n’iki se ko ngo ya nzu bagiye kuyivugurura akaba ariyo mpamvu
badusohoye nabi? Ariko twari tumurimo n’udufaranga rero niyo yayo, amezi atatu
yonyine?”
Njyewe-“Yampaye inka! Ubu se nako ndaza kukubwira mukanya”
Danny-“Ugerageze Bro! Ewana ndabizi ntacyakunanira kuko uri umuvandimwe wanjye kuva
cyera! Ntubizi ko twasangiye kuva cyera kweli?”
Njyewe-“Sawa ndaza kukubwira Danny!”
Danny-“Asanti wangu!”
Call end.
Nakuye telephone ku gutwi ntangira gutekereza ibya Danny, hashize akanya njya muri
salon mbwira Mama uko bimeze nawe ntiyazuyaza kwemera mpita mpita mbwira Danny
ubundi nisubirira mu cyumba.
Nkigerayo nakomeje kwibaza byinshi kubyo Rosy yari amaze kumbwira, nibajije ukuntu
umubyeyi yareka umwana ngo abeho nta rukundo ari nko kuguhumuriza ibiryo ariko
bakagupfuka umurwa.
Nongeye kwibaza niba Sacha koko yaba ari kunkunda nkuko Rosy yari amaze kubimbwira
ariko igisubizo nkibonera hafi, nahise nibuka ko hari umwanya yampagaritsemo ariwo
wo kumubera musaza we!
Nkibuka byose nahise mfungura telephone nihutira kujya online, nta kindi cyari
kinjyanye atari ukubahiriza inshingano zuwo nemeye kuba we imbere ya Sacha!
Nkihagera koko nasanze ahari nongera kwitegereza ifoto yanjye yari yashyize kuri
profile ye nibuka agaciro mbiha, burya iyo utunze ifoto y’umuntu ukajya uhora
uyitegereza bikarenga ukayishyira aho ugushaka wese ahita abona ni agaciro gakomeye
kandi kavuze byinshi kuri njye.
Nakomeje kwibaza kuri ibyo byose nongera kwitegereza ngo ndebe niba kuri status yo
munsi y’ifoto yanjye haba hatanditseho ngo “Aho mukibona hose nimugifate” ariko
mbona hibereyeho agatima maze nongera kubyibazaho cyane, burya ni nabyo bituma
benshi bikundira ino game, buri kantu kose kaba gafite igisobanuro kandi gishobora
kuvuga byinshi bikemeza umutima wawe ko ubikwiye cyangwa utabikwiye.
Ako kanya nahise mwandikira vuba ngo,
“Hello ma Sister yambiiii!” maze gushyiraho twa tumenyetso tuvuga kiss nkanda Send
ndategereza, Sacha mwiza cyane ntiyatinze ako kanya yahise asubiza vuba,
Sacha-“Ariko weee! Sawa ntacyo! Ngaho yambi!”
Nahise nandika vuba vuba ngo,
“Mbega yambi yawe! Uziko uyinjugunyiye neza neza! Basi ndayisamye ngaho nyambira
neza!”
Send
Sacha-“Si wowe se wabiteye se! Ariko Daddy! Koko uzi igihe maze mfunguye chat yawe
ntegereje byibura Hi yawe?”
Nahise nandika vuba ngo,
“Yooooh! Basi mbabarira nari ngitegereza uwo muntu uri kuri profile yawe, mbega
ukuntu yagusebeje! Ndi wowe nahita mukuraho hatagira abanseka”
Send.
Sacha-“Uuuuh! Uyu niyo bamuseka bose ntibyanshira t shirt, ubwo rero uri kunjijisha
ngo nibagirwe ko wari wanyanze, ndanze di!”
Nashyuhije intoki vuba vuba maze nandika ngo,
Njyewe-“Basi banza umbabarire ubundi nkubwire akantu kari kunkirigita ku mutima”
Send.
Ako kanya Sacha yahise asubiza ngo,
“Yiiiiiiiiii! Ngaho kambwire sha! Ndakubabariye ni ukuri”
Maze gusoma aka message keza kanyuze mu maso nkifuza kongera kugasoma nanjye nahise
musubiza ngo,
“Ngaho niba umbabarire impa yambi utanjugunyiye”
Send.
Sacha-“Yoooooooh! Yambiiiiiiiiii! Bzou”
Njyewe-“Woooow! Ntureba! Ngaho tega ugutwi nkongorere nkubwire ko…”
Send
Sacha yahise asubiza vuba vuba cyane ngo,
“Umbwire iki Daddy? Sha komeza! Please”
Nagiye gushaka ijambo nkomerezaho numva ubwoba buranyishe aho niho naboneye ko
burya umutima utoranya, ari nabyo bajya bavuga ngo ijambo ryiza aba ari irivuye ku
mutima.
Nahise mfunga roho maze ndandika ngo,
“Sacha! Nashakaga kukubwira ko ndi kuguha umwanya munini mu ntekerezo zanjye, niba
nifuza kumenya iki? Ntabwo mbizi, gusa ndifuza ko umbumbura amaso nkabona ibyishimo
ntigeze mbona ngitegereje!”
Send.
Hashize akanya gato mbona message ya Sacha iraje yagiraga iti,
“Yooooh! Urakoze cyane Daddy! Nayo magambo nifuzaga kubwirwa kuva cyera, humura
kuva waratinyutse ukantegera ikiganza uzabona byinshi kandi byiganjemo umunezero
kuko ntari umukobwa utanga yitangiriye itama, ngira ngo nawe amaso araguha”
Nkimara gusoma ako ka message nasubiyemo ndongera nsubiramo numvaga ahari
inyobeyeho ariko mbibwirwa neza n’izina Daddy ryari ririmo mu gihe ngishaka icyo
musubiza, nahise mbona amafoto ngo baaa! Nyafungura vuba nsanga ni Sacha wiharaje
ubwiza nyabwo numva birandenze ngiye guhitamo mbura amahitamo ndahumiriza nanjye
mfata imwe nyirambura kuri profile akibibona mbona Message ye yaje ivuga ngo,
“Woooow! Urakoze cyane Daddy! Nishimiye guhagarara aho hantu!”
Nkirambura intoki ngo nandike Danny yahise ampamagara maze mwitaba vuba ngo mbone
uko nsubira online vuba nivugishirize Sacha wari umaze kundemera umunsi mu kanya
gato keza twaganiriye,
Njyewe-“Yes Danny!”
Danny-“Salama Bro! Ndi ku muryango wangu!”
Njyewe-“Reka nze ndaje gato ngufungurire umusaza!”
Call end.
Ngikura telephone ku gutwi nahise nandikira Sacha vuba vuba ngo,
“Sacha! Hari umushyitsi ngize reka nze njye kumwakira ndaza kugaruka mukanya”
Send.
Nawe yahise ansubiza vuba ngo,
“Ooooohlala! Uwo muntu ko amvangiye se ubu singiye guhita nsinzira koko? Ariko reka
ndeke kwikunda ntacyo ubanguke, sibyo!”
Njyewe-“Humura ndabanguka Sacha mwiza nkunda”
Send.
Ngirango mpaguruke nahise mbona indi message ya Sacha ngo dwi!
Sacha-“What? Daddy! uravuze ngo?”
Nkimara gusoma iyo message nanjye narikanze nsubira inyuma ngo nsome neza ibyo
nanditse bitumye Sacha yikanga akansubirishamo, ngisoma mbona call ya Danny mpira
nambara udukweto ndasohoka nkomeza jya ku muryango w’igipangu, ngifungura mbona ni
Danny wari wikoreye igikapu afite na matela,
Danny-“Bro! Ewana ibintu bimeze nabi, abapangayi buriya twagorwa twagorwa!”
Njyewe-“Pole sana Danny! Nta kure wagera ufite inshuti nziza, zana ngutwaze ako ka
matela ahubwo”
Nafashe Matela ya Danny njya imbere tugeze ku rugi rwo muri salon Mama ahita
akingura,
Njyewe-“Mama! Dore wa musore nakubwiraga araje!”
Mama-“Eeeeh! Uraho di!”
Danny-“Yewe ntabwo dore turi kwirukankana matela ku manywa y’ihangu, ahubwo rwose
mugize neza kunyakira”
Mama-“Uuuuuh! Ariko ntahantu nkuzi ra?”
Danny-“Oya oya! Ndumva ntaho nako ntaho rwose!”
Mama-“Harya Daddy! Igihe tuva kuri police batwirukanye, ntitwahungiye kuri uyu
musore umbwira ngo ni inshuti yawe?”
Njyewe-“Yego Mama! Uzi ko koko umuzi? Nari naranabyibagiwe!”
Mama-“Uuuh! Ndareba njye nkibuka rero! Niko se musore, nawe wajya witabaza abandi
se?”
Danny-“Mama! Rwose mwihangane cya gihe buriya nari mfite gahunda yihutirwa mbega
nari ngiye ku kibuga kindege kureba indege nako kuzana mperekeza mubyara wacu wo
kwa Mama wacu ubyara Mama!”
Njyewe-“Inka yanjye! Yee? Ese ko numva udagadwa Danny? Humura rwose ibyo
byararangiye, ikiza nuko tutagufashije kubera nawe wadufashije ahubwo abo ubumuntu
bwubatsemo izi ni inshingano zabo ari nazo zizahindura isi ikaba nshya, Danny!
Burya muri byose ikizima n’umugisha uva mu gufashanya kandi iyo waje uza uhetse
undi, Mama! Korera umugisha wirengagize byose, kandi humura ntabwo uzabura amavuta
mu keso cyangwa ngo ubure agafu mu cyibo”
Mama-“Yego mwana wanjye urakoze! Ngaho jyana uwo musore umwereke icyumba
cy’abashyitsi, umwereke na Douche yoge ubundi aruhuke!”
Njyewe-“Yego Mama! Danny ngwino nkwereke icyumba cyawe uzajya uraramo!”
Danny-“Ewana! Murakoze bya hatari, nari nsebye neza neza”
Twarahagurutse njya imbere Danny arankurikira njya kumwereke icyumba cy’abashyitsi
azajya araramo ndetse mumenyereza byose nk’umusore mugenzi wanjye, guhera uwo munsi
Danny atangira kuba mu rugo…………………………………….
[6/26, 21:18] +250 728 647 295: June 7, 2017

Episode 124: Daddy yisubije aho yahoze akorera, aharira Bob wifuza cyane Sacha

ShareTweetPinMail

Iminsi yicumye havaho umwe, Danny amenyera mu rugo, kuko nta kazi twagiraga Danny
yarabyukaga akareba film z’ama series yakundaga nanjye nkigira online nakundaga ku
buryo iyo naburagaho nk’umunota umwe gusa byabaga ari nk’umunsi kuri njye.

Hari umunsi nazindutse kare mu gitondo nkimara gushira iroro ntangira


kwitekerezaho, nk’umusore wari waramenyereye gukora numvaga kubaho nta kazi
bindambiye.

Natekerezaga aho nari ngeze ariko Gatera akaba yarasize ambirinduye ngasubira hasi
nkumva igisa n’umujinya kirazamutse, natekereza ko Mama wenyine atatunga abasore
babiri badafite icyo bakora maze nkibitekereza numva imbaraga nyinshi zinzamutsemo,
ndabyuka nitera utuzi nkubitamo agapantaro ndasohoka nkigera muri Salon nsanga
Danny yazindukiye muri film nk’ibisanzwe,

Njyewe-“Yes Danny! Bwakeye?”

Danny-“Eeeh! Bwakeye kabisa hano aga serie kameze nabi, uzi ko Jumong agiye ku…”

Danny yatangiye kumbarira ibya serie gusa kuko ntakundaga film cyane numvaga
narambiwe, agisoza,

Njyewe-“Ndumva igeze aharyoshye kabisa!”

Danny-“Eeeeh! Umusaza! Aka ga serie ndakemera, nonese ko wambaye neza ukatiye hehe
ngo tujyane?”

Njyewe-“Danny! Ubu nari ngiye aho nakoreraga ngo ndebe ko hari ligne nabona,
ndambiwe kwicara aha kabisa!”

Danny-“Eeeeh! Njye nuko nikundira ama film naho ubundi byari kuba bibowa sana!”

Njyewe-“Ok! Ngaho komeza wirebere nta ribi buriya turaza kuvugana!”

Danny-“Nonese ubwo uragaruka ryari Man?”

Njyewe-“Ntabwo mbizi kabisa! Biraterwa na ligne ndabona”

Danny-“Nonese ko hari akana kashakaga kunsura nkaba nakubwiswe nta n’ijana mfite mu
ikofi, nta gihumbi ufite cya Fanta se ngo umbyare Bro?”

Njyewe-“Danny! Yagusura yagira umenye ko hano ari mu rugo atari muri ghetto,
witwararire Mama ataza kuvuga ko yarumbije urabizi ababyeyi bahora baduhangayikiye”

Danny-“Nta ribi Bro! Ako kana karaza kunsura bisanzwe ntacyo nakabaza ndabizi
karanakanira bya hatali nta kintu kakwihera!”

Njyewe-“Uuuuuh! Danny! Ko numva unteye impungenge? Umuntu apanga kuza kugusura


ugahita utekereza ibyo gukanira?”

Danny-“Man! Erega buriya nako nyine kuko ndi hano mu rugo nta kintu nakwirwa
mubaza, wenda naza kuza kwiyeranja nyuma mbonye byanze”

Njyewe-“Ahaaa! Ibyo wakora byose uzirikane ko imico yawe ariyo igaragaza uwo uri we
kandi umenye ko nakuzanye aha ngo ukomeze ubuzima bwawe udahagaritse ubw’abandi”

Danny-“Oya Humura musaza! Nanjye erega buriya mba mbibona! Ahubwo nyine ubu
ndamwakiriza iki?”

Njyewe-“Danny! Nari mfitemo bibiri rero, akira uze kumugurira aga Fanta kandi
wihangane udafite arya nk’umurwayi!”

Danny-“Eeeeeh! Man, urakoze cyane kabisa! Uranyakije sana reka nze mubwire ahubwo
aze nonaha”

Danny namuhereje aka note nari mfitemo maze ndamusezera ndasohoka nsanga Mama ari
koza ibyombo hanze,

Njyewe-“Waramutse Mama!”
Mama-“Bite Daddy! Mwaramutse iraguma mwana wanjye meze neza ndashima Gitare!”

Njyewe-“Amen!”

Mama-“Nonese ko ubyutse wambara neza ugiye hehe mwo kabyara mwe?”

Njyewe-“Mama! Ndabirambiwe kabisa! Ntabwo nakomeza kubaho nicaye! Ngiye kwibuyeza


hahandi nakoreraga!”

Mama-“Oya Mwana wa! Nonese ubu ugiye kuzerera koko? Igumire aha, ntabwo nzabura
ikigutunga!”

Njyewe-“Oya Mama! Burya akazi kubu kabonwa n’uzerereye kandi burya n’icyana
cy’inyoni ntigikomeza gutamikwa na nyina ahubwo kigeraho kikaguruka kikajya gutora”

Mama-“Mwana wa! Ndakwishimira cyane! Ntabwo nari nzi ko umaze gukura bigeze aha!”

Njyewe-“Urakoze Cyane Mama! Nanjye ndakwishimira cyane kandi ndagukunda! Naho


gukura byo…”

Mama-“Gukura warakuze! Ahubwo se disi wa mukazana wanjye bite?”

Njyewe-“Ntabwo muheruka Mama! Nsigaye mba ndi kumwe na Sacha cyane online akampuza
abandi!”

Mama-“Dore ishyano re! Ngo uba uri kumwe nande hehe? Ahubwo se ujyayo ryari ko njya
mbona utava aha?”

Njyewe-“Mama! Ubu ntabwo ari ngombwa kuganira n’umuntu ari uko wamusuye cyangwa
muri kumwe, ubu dusigaye tujya online!”

Mama-“Uuuh! Aho se ni hehe? Nanjye nanjyaho se? Habera iki?”

Njyewe-“Hhhhhh! Mama! Byose bibera kuri Telephone, ushobora kuganira n’umuntu nkaho
muri kumwe, ukareba amafoto ye, cyangwa se ukamenyana nuwo mutaziranye!”

Mama-“Uuuuuh! Ko numva se ari byiza se Daddy! Njyewe ubwo nzajyaho ryari? Ahantu
umenyana n’abantu mutaziranye, mukaganira nk’abari kumwe? Noneho ubu niyo suka
isigaye ibagara ubucuti?”

Njyewe-“Mama! Akarenge kavuyeho, byose bibera online!”

Mama-“Ndajyaho rero! Nubwo nkuze ariko ntabwo nshaje byo kutagendana n’igihe
tugezemo! Maze nanjye ngwize inshuti ndeke kuguma ndi nyakamwe!”

Njyewe-“Mama! Ni byiza kumenyana nabo mutaziranye, gusa hari igihe mumenyana


ukabyicuza!”

Mama-“Uuuuuh! Ubwo se wabyicuza gute Daddy?”

Njyewe-“Cyeretse wenda umunsi nzakubwira umukobwa witwa Dovine wamenyanye na Brown


online none umwe akaba agendera mu kagare undi nawe akaba agiye kuzapfa atabyaye!”

Mama-“Ayiwee! Iyo mpanya se ica abantu amaguru? Ashwiiii daa! Mutware ibyanyu!”

Njyewe-“Hhhhhh! Mama ugize ubwoba se? Humura erega byose ni ukumenya uko
ibyitwaramo, uwakubwira benshi yahuje! Erega ni nayo yatumye tubona amashusho ya
Gatera none ubu ukuri kukaba kuganje!”
Mama-“Eeeeeh! Ayiiiiiii! Ntiwumva ahubwo! Daddy! Ahubwo nibagiwe kukubwira”

Njyewe-“Iki se Mama?”

Mama-“Mu gitondo utarabyuka hari umugabo waje hano mbona ampaye cheque, arambwira
ngo ni amafaranga yahawe n’umugabo udashaka kwivuga izina!”

Njyewe-“Uuuuh! Ngo ntabwo ashaka kwivuga izina? Iyo cheque se ni iy’amafaranga


angahe?”

Mama-“Ugira ngo ni macye se Daddy! Miliyoni enye zose?”

Njyewe-“Ntibishoboka! Nonese ntabwo wakomeje kumubaza ngo wumve ko hari icyo


yakubwira?”

Mama-“Wahora n’iki se ko yahise agenda yihuta? Ahubwo se ubu nituyakoresha ntabwo


azaduhagama mwo kabyara mwe?”

Njyewe-“Nonese handitseho amazina yawe cyangwa ni aya Gatera?”

Mama-“Ni amazina yanjye yanditseho, niyo rwose! Ahubwo nibajije ukuntu uwo muntu
yayamenye biranga biranyobera!”

Njyewe-“Inka yanjye! Ariko ndumva niba iyo cheque ikwanditseho nta mpamvu yo kwanga
kuyakoresha!”

Mama-“Nanjye ntyo mwana wa! Ahubwo reka nze tujyane nyabikuze ugende wongere ushake
uburyo wakwiyegeranya wongere ucuruze ibyuma by’imodoka!”

Njyewe-“Wooow! Urakoze cyane Mama! Rwose ya Mana y’irwanda aracyataha iwacu! Mbega
byiza!”

Mama-“Yego mwana wanjye! Ahubwo reka nshyiremo akenda nze tugende!”

Mama yinjiye mu nzu ashyiramo akenda ubundi aragaruka asanga maze kwatsa imodoka
arinjira dufata umuhanda twerekeza mu mugi, tugeze kuri Bank ndaparika Mama avamo
ajyana ya cheque, nyuma y’umwanya munini aragaruka afungura umuryango arinjira,

Mama-“Daddy! Nubwo aya mafaranga tugiye kuyakoresha ariko ndi kumva igisa
n’igishyika ku mutima!”

Njyewe-“Humura Mama! Wasanga wenda ari Gatera wagize agatima akibuka ko yahemutse!”

Mama-“Ariko uziko ari byo! Daddy! Akira aya ni milioni ebyiri, genda wongere ushake
ubuzima kandi ngufatiye iry’iburyo mwana wanjye!”

Njyewe-“Murakoze cyane Mama!”

Mama-“Ngaho ngeza mu rugo ubundi ubone ubugenda!”

Nakiriye amafaranga maze natsa imodoka dufata umuhanda dusubira mu rugo, ngeza Mama
ku irembo avamo ubundi mfatiraho n’ibinezaneza byinshi, feri nazifatiye kwa Bob,
mvamo akimbona ariyamira, ava mu nzu yegekaho yinjira mu modoka,

Bob-“Daddy! Ewana welcome kabisa!”

Njyewe-“Asanti Bro! Bite se?”


Bob-“Ni sawa kabisa! Gusa kiriya kimodoka ubanza Gatera yarakiguze abanje kugupima,
uzi ukuntu kikubereye, muri macye kiragukwiye!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Njyewe-“Urakoze Bro! Gusa ibi ni iby’isi ntabwo ari byacu nanjye ejo nshobora
kwimukira abandi!”

Bob-“Ibyo byo! Ariko Gatera ntabwo ibyo yakoze byari kumuhira, oya nako guhemukira
inshuti magara ni umuvumo! Ngaho arwaniye umugore w’abandi, yambuye iby’abandi,
birarenze aramwivuganye, yewe nta Gatera nta Gasongo wa Nelson!”

Njyewe-“Bob! Ibi ntitukajye tubivuga gutyo gusa ahubwo bijye bidusigira isomo
ndetse biducire n’inzira zaho tuzanyura mu buzima ngo tuzabe abo twifuza kuba bo!”

Bob-“Utyoo! Ndagufana buriya Daddy! Reka uterete n’urwana rwa Afande ni mu gihe!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Njyewe-“Ariko Bob! Uzi ko mu gihe gito maranye na Sacha ndi kumukunda birenze?
Nsigaye mubura gato online nkumva ubuzima burabishye, yampa ifoto nkarara nkanuye
mureba, ewana sinzi kabisa!”

Bob-“Daddy! Erega ibyo ntakuntu bitaba, uriya mukobwa ni mwiza cyane birenze, mbega
ni classic cyane, afite urukundo rwinshi, buri kimwe cyose agiha agaciro, ni nayo
mpamvu uhora wumva ushaka ko muhorana”

Njyewe-“Nonese Bob! ko uri umusore ntatinya kuvuga ko uri umwizerwa wanjye


wandebeye ingendo yanjye ko ntawireba ingendo? Bro! Urabona ndi gukunda Sacha
cyangwa ndibeshyera?”

Bob-“Kumukunda gusa se ko mbona n’igipimo cyenda guturika? Ngaho reba telephone


yawe irimo amafoto ye gusa, Profile ntugihindura, ngaho muri screen reka
sinakubwira, ubwo ku mutima tutareba bimeze bite”

Bob akimbwira gutyo nikije umutima nongera gutekereza byinshi, nibutse ko kuva
namenya Sacha mbora mushushanya mu ntekerezo zanjye ntitaye ku bindi byose, ibintu
ntamenyaga aho biva.

Hashize akanya numva Bob ankomanzeho ndikanga maze ahita mbwira,

Bob-“Ngaho ndebera ukuntu uhise ujya kure!”

Njyewe-“Erega kujya kure nta kindi! Buriya ngo birabujijwe gukunda Sacha! Gusa
mbabajwe nuko nshidutse mbyisanzemo”

Bob-“Uuuuh! Ngo birabujijwe gukunda Sacha? Gukund ase ni icyaha?”

Njyewe-“Ahaaa! Haraho biba icyaha kubera amateka babitse mu mitima yabo, gusa kuri
njye nta cyaha mbibonamo kuko ntaratangira amateka mu rukundo”

Bob-“Daddy! Nonese ibyo wabikuye hehe?”

Njyewe-“Bro! Mbega urabona, ejo bundi Rosy aherutse kuzindukira iwacu…..”

Bob namubwiye byose ntacyo muhishe, burya biragatsindwa kubyigana n’umutima ukabura
uwo ubwira ibyawe kuko nicyo gitera wa mutwe umwe wigira inama yo gusara, maze
kumubwira,
Bob-“Yewe yewe yewe weee! Daddy! Nushaka utuze Rosy ashobora kuba atari umukobwa
mwiza! Uziko ejo nanjye yaje kundeba hano?”

Njyewe-“Uuuuh! Koko se?”

Bob-“Nibyo da! Yaje kumbwira ngo ukuntu kuva Sacha yambona ngo wagirango
naramuroze! Ngo ahora ashaka kumbona yewe ngo ni nawe umuntumyeho?”

Njyewe-“Eeeh! Ubwo se noneho turamenya ukuri kuri hehe?”

Bob-“Nanjye ubu byanyobeye Daddy!”

Njyewe-“Ok! Bob! Uri umusore mugenzi wanjye kandi ubupfura twakuranye ntabwo
butwemerera kurwanira mu rukundo, niba koko Sacha agushaka niyemeje kuguharira,
n’ubundi nari nifuje, uzi ko nahawe Jali nkiyongereraho Butamwa na Ngenda”

Bob-“Daddy! Cyakora kuba Sacha yarahisemo kukugira Brother we nuko yari


yakubeshyeye akabona nta kuntu yakugarura muri mood! Ahubwo wa mugani reka
ngerageze amahirwe!”

Njyewe-“Bonne Chance Bob! Byanshimisha uriya mwiza agutashyeho!”

Bob-“Oya humura, nonese ko christa yanyanze kubera we? Agomba kuziba icyuho cye,
ahubwo nyine nka musaza we, nawe uzashyireho akawe, kandi ni biba na ngombwa Rosy
arahari ntuzarushywe n’umutima”

Nacecetse akanya gato maze gutekereza byinshi ndikiriza Bob akita ampereza ikiganza
nanjye ngikoramo, nkigikoramo mba mbonye Clovis aca imbere yahoo nari mparitse
mvuza ihona arahindukira ahita aza adusanga aho twari turi,

Clovis-“Eeeeeh! Ese ni wowe na Bob? Ewana ariko umusaza yaratse kweli kweli!”

Njyewe-“Clovis! Iyo natse nawe uba ushashagirana, ahubwo reka icaramo tujye ahantu
nkwicire icyaka ndabona izuba rikumereye nabi”

Clovis-“Wapi ntabwo nakwicara! Ubu ndimo ndashaka umukiriya nimubona ndababwira


tugende nanjye mbagurire lound”

Njyewe-“Nonese uri gushaka umukiliya iki wana?”

Clovis-“Hahantu wakoreraga nyiraho ashaka kuhateza n’ibirimo byose!”

Njyewe-“Yee? Clovis uravugisha ukuri?”

Clovis-“Ugira ngo ndakubeshya se? Nibyo da! Nuko mbuze amafaranga mba nigiriyemo!”

Njyewe-“Clovi! Nonese ngo uwo muntu ashakamo angahe?”

Clovis-“Ugira ngo iyo umuntu afite ibibazo se yibuka agaciro k’ibyo yari afite? Ari
gushakamo miliyoni imwe n’igice gusa!”

Njyewe-“Uuuuuh! Nonese wamubwiye ko umuboneye umukiliya aka kanya?”

Clovis-“Eeeh! Wabona utamumboneye! Ni nde se? Mbwira kabisa ndagura!”

Njyewe-“Ni njyewe Bro! Kabisa ndi tayari kuhagura!”

Clovis-“Eeeeh! Kora aha Daddy! Uzi umujinya nari mfite? Ewana ahubwo reka tugende
nonaha!”
Bob-“Daddy! Ibyo uvuga urakomeje?”

Njyewe-“Ibyo mvuga ni ukuri kabisa ndakomeje! Ahubwo mumperekeze mumbere abagabo”

Twavuye mu modoka mfata amafaranga twerekeza aho nakoreraga mbere tuhageze


dusangamo umugabo n’umugore basa n’abumiwe Clovis ababwira ko azanye umukiriya
ndetse barumvikana turabishyura twandikirana urupapuro Bob na Clovis barasinya,
tujya no kureba abayobozi bateraho kashi uwo munsi nongera gutangira gucuruza
ibyuma by’imodoka.

Nimugoroba nka Saa kumi n’ebyiri nashimishijwe no kubona abantu bakomeza kuza
binjira, basanga ari njyewe urimo bakishima cyane ibintu byongeye kunyereka ko nari
mbikwiye ndetse bintera no gushimira Imana mu mutima.

Nka saa moya ngirango ntahe nahise numva telephone isonnye nyifata vuba, ndebye
umpamagaye nsanga ni Rosy nsunika nkanisha kuri yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Rosy-“Yes Daddy! Bite se?”

Njyewe-“Ni Amahoro! Wowe se?”

Rosy-“Sha njyewe sinzi ukuntu ndimo kumva meze!”

Njyewe-“Uuuuuh! Warwaye se?”

Rosy-“Oya! Ahubwo ni umuntu nako ndabizi wasanga wabibonye, gusa nyamara ushatse
wagarukira aho”

Njyewe-“Ese Rosy! Noneho ibyo ni ibiki umbwira?”

Rosy-“Ahubwo se uri mu rugo ngo nze nkurebe ko nkumbuye na Mabu… nako Mama wawe?”

Njyewe-“Oya ntabwo ndi mu rugo”

Rosy-“Eeeh! Daddy! Ubwo wasanga muri kumwe? Kandi nyamwanga kumva ntiyanze no
kubona! Dore ngaha aho nibereye!”

Njyewe-“Ariko se ninde uri kuvuga?”

Rosy-“Hari uwundi se utari Sacha? Ariko nanone ntabwo ya postinga ibintu nka biriya
ngo bitaguhagurutsa mu rugo ngo ujye ku mureba”

Njyewe-“Uuuuh! Ibiki se kandi? Yabipostinze hehe se kandi?”

Rosy-“Ererere! Umva yewe ngo arijijisha, ubwo se ntabyo wabonye kuri facebook?”

Njyewe-“Uuuh! Oya! Ntabyo nabonye Rosy!”

Rosy-“Iyaba utabibonaga, Daddy! Kandi ibizaba ntuzagirengo sinakuburiye!”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi nirukira kuri facebook nkireba kuri Status ye mbona
hariho post y’amagambo atari menshi, nkanda ahantu handitse nkomeze nsome biba
bifungutse byose.
Yari yanditse ngo,

“Burya hari ubuzima ubamo ukicuza ubwo wabagamo mbere, nahoze nifuza uwahindura
amateka yanjye nkaba uwo nifuza kubawe none narakubonye ubu ntabwo nzongera kwicuza
ukundi,

Woooow! Urihariye, ibyo umbwira nibyo unkorera buri gihe mbona ari ubwa mbere
mbibonye, ni nayo mpamvu nifuza kuzakugira uwa mbere mubo namenye, you are my only
Brother Daddy Rwema Delic! Kiss maze!”

Nkimara gusoma post ye nagize ngo kambayeho, numvise umubiri wowe utenguwe
ndinanura ndongera nsoma bwa kabiri ngiye gusoma ubwa gatatu mbona numero ya Mama
irampamagaye nitaba vuba,

Njyewe-“Hello!”

Mama-“Daddy! Uri hehe?”

Njyewe-“Mama! Ko numva uvuga se usa n’ufite igihunga bite?”

Mama-“Oya yewe mbwira aho uri?”

Njyewe-“Mama! Nari ngiye kuza nguture ibyishimo, uzi ko nongeye kwisubiza hahandi
nakoreraga? Ubu ndi mu kazi da!”

Mama-“Daddy! Ndagushaka mu minota micye ishoboka!”

Njyewe-“Uuuh! Ngo mu minota micye ishoboka? Mama habaye iki ko utambwira?”

Mama-“Daddy! Banguka uze urebe…………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 125 ejo mu gitondo 

Episode 125: Danny akoze ibara Mama Daddy biramurenga

ShareTweetPinMail

Mama-“Daddy! Banguka uze urebe!”

Njyewe-“Uuuuh! Mama! Habaye iki ariko ko utambwira?”

Mama-“Mwana wa! Wa musore wawe nako ngwino!”

Call end.

Numvise Mama avuze ngo umusore wawe menya ko ari Danny ntawundi maze nibuka ukuntu
nagiye musabye kwitwararika ariko nkaba mpamagawe igitaraganya na Mama.

Ako kanya nahise nsohoka vuba ndakinga nikubita mu modoka mfatiraho iminota micye
nari ngeze mu rugo, nkihagera ntungurwa no kubona Danny ariwe unkinguriye ari kumwe
n’umukobwa wari wambaye ijipo ngufi cyane.

Namaze kwinjira ndaparika maze Danny na wa mukobwa baza bansanga bangezeho,

Danny-“Yes Bro! Ndakubona uba uvuye mu modoka, ko watinze se?”


Njyewe-“Hhhhh! Ntabwo ari cyane wangu! Ahubwo se Mama ari hehe ko yari ampamagaye
vuba ngo aranshaka cyane?”

Danny-“Eeeeh! Ari mu rugo nta kibazo, uyu mwana se wamumenye?”

Njyewe-“Oya ntabwo namumenye!”

Danny-“Yitwa Samantha, nawe urabibona she is beatfull, mbega niwe wari waje
kunsura!”

Njyewe-“Eeeh! Ni byiza kabisa!”

Samantha-“Danny! Uyu ni wa murumuna wawe wavugaga se?”

Danny-“Eeeh! Harya nakubwiye ngo ni… nako ntabwo ari uyu!”

Samantha-“Noneho hano muvuka muri abana benshi?”

Danny-“Sama! Mbabarira wimbaza byinshi kabisa, reka nze ahubwo nguherekeze!”

Danny yahise anyegera anshyira ku ruhande maze ahita ambwira buhoro asa
n’unyongorera,

Danny-“Bro! Nyine namubwiye ko hano ari home, mubwira ko uri mukuru wanjye, hari
iribi se?”

Njyewe-“Hhhhhh! Danny we! Ariko se ubundi ko Mama ampamagaye igitaraganya bigenze


gute?”

Danny-“Nta gikomeye kirimo da! Ni umuriro wari ubuze Mama wawe ashaka gucana buje
ndamubwira ngo ntiyigore ariko we akomeza ashaka kuyicana! Kandi burya buji ntabwo
ari nziza, uziko ishobora gutwika n’inzu”

Njyewe-“Sawa nta kibazo, Danny! Uzambabarire wubahe Mama kuko niwe bukungu mfite no
kuba nduyu ubona niwe!”

Danny-“Sawa Bro! Nonese ntacyo waronse ngo umpe mutegere?”

Njyewe-“Uuuuh! Nonese ugiye no gutegera amamoto kandi?”

Danny-“Umva sha! Nonese urumva nakwanga gutegera undi mwana moto yansuye? Reba mu
mufuka wana atazaducishamo ijisho!”

Njyewe-“Ese ubundi Danny! Uriya mukobwa uramukunda?”

Danny-“Bigenda biza buhoro buhoro mbega ni nka ka gatabo bavugaga ngo turajijuka
buhoro buhoro, uretse ko bigera naho bigacumbagira, buriya namukunda bitewe nawe
wampa care nshaka, nkamurutisha abandi!”

Njyewe-“Oooohlala! Danny! Gukinisha umutima wundi ni ukwica urubozo, iyaba


wamenyaga ko nta mutima ukomera byo kwihanganira kubeshywa ko ukundwa!”

Danny-“Hhhhh! Ariko ubanza ufite za nkundo za ba Salomo na ba Mweneseraki kabisa!


Ubwo se wakunda umuntu ukirekura wese? Ni nko kuvuga ngo uramukunda wenyine? Reka
reka! Nyitiriza agahumbi nzayaguha!”

Njyewe-“Danny Danny! Akira ariko wibuke ko gutanga biruta guhambwa nawe ejo
uzagoboke abandi nkawe!”
Danny-“Powa Musa! Uranyakije kabisa!”

Danny yaratambitse nanjye nsigara aho nitegereza ukuntu ari kuryarya Samantha numva
mugiriye impuhwe ndeka kumureba nigira mu rugo, nsanga aho Mama yari yicaye imbere
y’imbabura,

Njyewe-“Mama! Bite ko….”

Mama-“Ariko Daddy! Ubu iyi niyo minota micye nakubwiye ko ngushakamo?”

Njyewe-“Mama! Mbabarira rwose ntindijwe na Danny hariya ku irembo hari ibyo


yambwiraga”

Mama-“Daddy! Nawe koko ni kuriya umeze?”

Mama yatangiye kuvuga ababaye ndetse ijwi rye ryiganzamo ikiniga nanjye ako kanya
mpita mpindurwa ntangira kumubazaguza ibyo ari byo,

Njyewe-“Mama! Bite ko utambwira? Byagenze gute?”

Mama-“Daddy! Nubwo iyi nzu yabaye isenga kubera intare Gatera ariko ntago ibamo
amashitani!”

Njyewe-“Uuuh! Mama! Ibyo uvuga ni ibiki? Ngo intare n’amashitani?”

Tukiri aho Danny yahise aza aduhagarara imbere Mama ahita aceceka,

Danny-“Ko muhise muceceka se muraheje?”

Njyewe-“Oya ntabwo duheje, Mama komeza umbwire, niki kiguteye kuvuga ayo magambo?”

Danny-“Ni umuriro wabuze erega! Kandi buriya buje zishobora gutwika inzu!”

Njyewe-“Danny! Wambabarira nkavugana na Mama ho gato?”

Danny-“Ahaaa! Reka ngende da! Buriya nimunkenera murantumaho!”

Danny yagiye asa n’uhunze nkomeza kubyibazaho gusa nabonaga atari ibisanzwe nkomeza
kuguma mu gihirahiro, hashize akanya,

Mama-“Daddy! Ubwo nagiye kubona mbona uriya musore azanye n’umukobwa wambaye
ibihenuye!”

Njyewe-“Ese ni ibyo Mama! Humura yari yambwiye!”

Mama-“Umva nkubwire yewe! Ubwo baje nyine bajya mu nzu, umusore muzima ntiyigeze
anambwira ngo njye gusuhuza umushyitsi”

Njyewe-“Uuuuh! Ubwo se iyo akubwira, ariko ndamubwira ntabwo azongera!”

Mama-“Oya yewe ntacyakubwira!”

Njyewe-“Ndakumva Mama! Ubwo naje kujya mu nzu ngezemo nsanga umusore yicaye,
n’umukobwa yamugeretseho amaguru ndikanga mpita nisohokera”

Njyewe-“Mama! Niba aricyo wari umpamagariye ngo nze kureba humura byiguhangayikisha
burya abantu bakundana bajya bagira utuntu nkutwo!”
Mama-“Daddy! Erega tuza nkomeze ntabwo nari narangiza, Daddy! Umuriro waje kubura,
nshaka aka buji ngo mbashyire, uwakubwira ibyo nasanze barrimo!”

Njyewe-“Eeeh! Mama! Wasanze bari mu biki?”

Mama-“Oya Daddy! Ntabwo nabona imbaraga zo kubivuga! Gusa niba ariko nawe umeze,
nako reka nyamire!”

Njyewe-“Oya Mama! Byihorere ndabyikorera, ahubwo se ko numva hari usona ku irebo


hari umuntu mwari mufitanye gahunda?”

Mama-“Oya! Ntawe rwose!”

Njyewe-“Reka noneho njye kureba, ese ubu ninde utwibutse ra? Ko nziko abantu bose
batuvuyeho?”

Nasize Mama aho, nkomeza njya ku irembo, ngezeyo ndafungura nkubitana na Zamu wa
wundi wabaga iwacu akahavanwa n’ubwoba bwa Gatera igihe yari amaze kumva ukuri
kose.

Ako kanya nahise numva ihoni nibaza umuntu udusuye n’imodoka iryo joro, nsiga Mama
aho ndatambika njya gukingura, nkimara gufungura ntungurwa bikomeye no gusanga ari
Nelson.

Nahise numva ibyishimo byinshi byo kubona Nelson nabwiwe  mu mutaka aza iwacu mu
modoka, byongeye kunsubiza ikizere ko nta kure habaho hatahera iwabo w’abantu.

Naramukinguriye arinjira amaze guparika musanganiza ibyishimo, nkimugeraho


ntungurwa no gusanga ari kumwe na Brendah yita Bella we!

Njyewe-“Woooow! You are welcome home!”

Nelson-“Thank you!”

Njyewe-“Mbega ikimodoka! Nelson congratulations kabisa wihambuye!”

Nelson-“Hhhhhhh! Ugira uti se njye sinumiwe? Akaba arayimpaye da!”

Njyewe-“Uuuuh! Inde se kandi?”

Nelson-“Ganza!”

Njyewe-“Eeeh! Ngo Ganza niwe waguhaye iyi modoka?”

Nelson-“Reka tujye mu nzu nkubwire! Eeeh! Ma Bella uziko atigeze agusuhuza?”

Brendah-“Si wowe se wanze ko nsuhuza abandi?”

Nelson-“Oya ma Bella! N’ukuntu nkuzanye igitaraganya koko?”

Brendah-“Hhhh! Dore ngo arirakaza ra! Ubwo se urabona bikubereye!”

Nelson-“Hhhhhh! Niba hari ikintu cyananiye ni ugukunja isura ndi imbere yawe!”

Brendah-“Ibyo biri kure nk’amahembe y’imbwa!”

Njyewe-“Biranejeje cyane kubitegereza mu maso yanjye! Iyaba mwamenyaga ko muri


umutako mwiza nifuza gutaka!”
Nelson-“Ma Bella! Urumva ukuntu tuberanye! Uziko uri urukweto nambara rukankwira?”

Brendah-“Yiiiiii! Ngo ndi urukweto? Nta soni njyewe urangira urukweto?”

Nelson-“Erega kuko ngukunda mba numva uri byose kuri njye!”

Njyewe-“Ooohlala! Kubareba byonyine byatuma umuntu yifuza urukundo, bikaba amahirwe


macye arutoraguye aho abonye hose!”

Nelson-“Oya Daddy! Ntuzifuze gutoragura urukundo, ahubwo uzarekure umutima wawe


ushake umutuzo muri we, nibwo uzabona ko urukundo ari kimeza”

Njyewe-“Urakoze cyane Nelson!”

Twarinjiye tugera muri Salon mbicaza mu ntebe ya babiri bagubwa neza nanjye
nishimira kubitegereza, ndetse mpamagara na Mama akihagera aratungurwa cyane nawe
yishimira kwihera ijisho ibyo byiza by’imbonekarimwe.

Mama-“Yeweee! Ubu se koko muratwibutse?”

Nelson-“Yego Mama Daddy! Ugira uti se ntibibaho burigihe? Erega ntawundi muryango
ngira utari mwebwe! Ikipe niyo yishakira abafana!”

Mama-“Nuko nuko mwana wanjye! Daddy! Ariko kuki utajya umenya kwakira abantu?”

Njyewe-“Eeeh! Uziko nari nibagiwe!”

Nelson-“Oya! Daddy guma aha, ma Bella! Jya kuzana rya funguro wazaniye Mama Daddy!”

Mama-“Ayiwe! Ngo ifunguro?”

Nelson-“Mama! Nkuzaniye Brendah ngo akubwire ko yifuza ko umubera malaine! Nkuko


ubizi amatama masa ntasabira inka igisigati, kubyemera  kwawe nicyo gisigaye kuko
ibindi byangombwa byose twabibonye”

Mama-“Ayiwee! Koko se ibyo muvuga nibyo?”

Brendah-“Nibyo rwose! Ahubwo reka nze nkuzanire!”

Brendah yarahagurutse ajya kuzana icyo Nelson yise ifunguro Mama asigara mu
byishimo byinshi.

Hashize akanya gato aragaruka mbona azanye amacupa abiri y’imivinyo,

Mama-“Ayiwe! Ibi byose se?”

Nelson-“Ni ibyawe Mama! Akira rwose unywe ucurure, ihe kuko Imana yaguhaye abantu!”

Mama-“Yoooh! Nuko disi! Naho ubundi kuba Malaine ni inshingano nifuzaga


Brendah-“Ooh! Woooow! Urakoze cyane Mama!”

Mama-“Urisanga Mwana wanjye!”

Njyewe-“Harya ngo Ganza niriya modoka bihurira hehe?”

Nelson-“Wahora n’iki ko yaraye antunguye? Burya ngo yaragiye ayigira igishoro none
inyungu ibaye iriya!”

Njyewe-“Uuuuh! Ntibishoboka!”
Nelson-“Uwakubwira ukuntu yanyikubise imbere asaba imbabazi nka wa mwana w’ikirara
twasomye muri bibiriya!”

Njyewe-“Oooh! Burya imbabazi ziza mbere ntako zisa, ubu se iyo uba waranangiye
umutima wari kubona ibyiza biza bigaragiye ibyishimo ugiye kwinjiramo byo kugira
Brendah iruhande rwawe?”

Nelson-“Si nkibyo byose se? Erega guhemuka ukamenya ko wahemutse n’ubutwari!


Gutanga imbabazi mbere bikaba akarusho”

Njyewe-“Ako kantu ni inyamibwa! Nanjye nzagukurikiza”

Brendah yarisanze ajya mu kabati azana uturahuri atangira kudusukira Mama arumirwa,
niba hari ibyiza bibaho ni ukubona umubyeyi wizihiwe.

Tukiri aho Danny yahise yinjira muri salon asuhuza Nelson na Brendah nawe aricara,

Nelson-“Uuuuh! Uyu musore se asigaye aba aha?”

Njyewe-“Yego rwose! Dore ejo bundi….”

Nabwiye Nelson byose maze nawe yikiriza yishimye dukomeza ibiganiro amasaha akuze
baradusezera turabaherekeza barataha.

Twagarutse mu rugo Mama aduha kalibu ku meza ariko byaragaragaraga ko yahindutse,


dusoje buri wese yihina mu cyumba cye.

Nkigera mu cyumba natangiye gutekereza byose, ubwenge buntuma kuri Sacha, ntangira
kumushushanya nshiduka nasinziriye nakangutse mu gitondo numva telephone isona,
n’ibitotsi byinshi ndayifata nkanda yes ntarebye n’uwariwe,

Njyewe-“Hello!”

We-“Oui Hello! Nelson bite?”

Njyewe-“Uuuuh! Ubanza wibeshye! Ntabwo ndi Nelson njye nitwa Daddy!”

We-“Oooohlala! Mbabarira basi ndibeshye! Ko numero zawe zisa nize se? Ahubwo se
uramuzi?”

Njyewe-“Ni Nelly se?”

We-“Hhhhh! Mpise mbimenya uramuzi! Ni Brendah ukunda kumwita gutyo!”

Njyewe-“Woooow! Urabikoze, nishimiye ko izina Nelly ryubatse amateka, ayo mateka


akaba acyubaka andi, byose ni urukundo!”

We-“Yego sha! Njyewe rero nitwa Dorlene mba ku Gisenyi……………………

. Episode 126: Sacha ahishuriye Daddy igitera Rosy kumwitaho bidasanzwe

Yanditswe kuwa 2017-06-09 03:18:03

Njyewe-“Oooh my God! Dorle! Ni wowe?”

Dorlene-“Ni njyewe, wowe se urinde unzi?”


Njyewe-“Nitwa Daddy wa wundi mwasanze kwa Nelson umunsi muva muri gereza wari uri
kumwe na Mama we!”

Dorlene-“Yoooh! Yambiiiii! Ubuse birashoboka se ko umuntu yakwibeshya numero


agahamagara umuntu agasanga umuzi?”

Njyewe-“Ibitangaza erega bihora bibaho, ubu se tuzategereza ko Imana imanura


inyenyeri? Wooow! Iki n’igitangaza kabisa”

Dorlene-“Yego sha! Ndishimye cyane maze!”

Njyewe-“Byiza cyane! Nonese Daddy wari ukimwibuka?”

Dorlene-“Sha cyakora nari ntagiye kumwibagirwa, gusa isura ihise igaruka ndetse
n’ijwi ryawe mpise ryibuka!”

Njyewe-“Wooow! Urihangana rero uguye kuri njye washakaga Nelson”

Dorlene-“Hhhhh! Nta kibazo rwose pe! Bibaye n’amahire ngwa kuwo nzi aratsama!”

[ihc-hide-content ihc_mb_type="show" ihc_mb_who="reg" ihc_mb_template="1" ]

Njyewe-“Hhhhh! Byiza! Nimero ya Nelson rero nayo iroroshye dore ijya gusa niyi
uhindure umubare wa nyuma ahari rimwe uhashyire karindwi”

Dorlene-“Yiiii! Uziko mufite numero zijya gusa?”

Njyewe-“Dorle! Nanjye byarantunguye, ntabwo nari nziko bishoboka! Wamushakiraga


ubukoro se?”

Dorlene-“Oooh! Daddy! Ikintu nashakaga kubwira Nelson nawe ushaka wacyumva nta
kibazo!”

Njyewe-“Ese Maama? Ngaho mbwira ndakumva!”

Dorlene-“Sha nashakaga kumubwira ko nimugoroba ndaza kuza aho I Kigali kandi nzanye
n’umuntu!”

Njyewe-“Uuuuh! Ngo uzanye n’umuntu? Uzanye nande se Dorle?”

Dorlene-“Uriyizeye mu kubika ibanga se?”

Njyewe-“Cyane rwose, buriya ibanga nkiryumva rimanuka no mu ndiba yawo ngo baa!
Ntabwo njya ndimena niyo wambirindura!”

Dorlene-“Hhhhh! Ni byiza cyane, uzi umuntu ndazana nawe se?”

Njyewe-“Ntabwo muzi sha! Ninde se?”

Dorlene-“Ni Mama Brendah! Kandi Brendah ntabwo abizi!”

Njyewe-What? Wooow! Byiza cyane! Ubu se Brendah ko mugiye kumutungura koko?


Nizereko witeguye kumuhoza!”

Dorlene-“Sha amarira namuhojeje turi muri gereza arahagije, niyo yarenzaho andi
angana gute namuhoza agatuza ndetse akamwenyurana ibyishimo!”

Njyewe-“Woooow! Mbega byiza! Ni ukuri ntako bisa kugira uwo uririra andetse nawe
akaguhozanya impumu ihumuriza umutima”

Dorlene-“Yego sha! Anywhere Ndishimye kunyerera nkagwa kuri wowe, ndizera ko


turasubira!”

Njyewe-“Ooooh! You are welcome! Ndaba mpari wese! Ntabwo nakwirengagiza ibyo byiza
by’imbonekarimwe!”

Dorlene-“Yego sha! Urakoze kunyakira neza, turaza gusubira reka nze mpamagare
Nelson mubwire, gusa Imana imbabarire bimpire!”

Njyewe-“Merci beacoup!”

Call end.

Nakuyeho telephone maze ndabyuka nditunganya, ngiye kwambara mbura umwenda usa
neza, nari maze igihe ntabona akanya ko kwiyitaho kubera kwirukankana n’ubuzima
kandi nta mukozi twari twakongera gushaka.

Narebye kujya gushaka umuntu wo kuza gufura, nongera kureba ndamutse nsize imyenda
hanze ngo Mama afure mbona byaba ari ibara.

Nongeye kwibuka ukuntu Gatera yajyaga yanga ko bamfurira abivuga neza ati: “Nta
soni gufurira umusore ungana utya nkaho arya iby’ubusa?”

Maze kubyibuka ako kanya nahise nkubitamo agapantaro k’aga trining n’agapira
ndacyenyera ndakomeza mbega nk’umuntu ugiye mu kazi ko mu rugo.

Narebye imyenda yanjye yose ndayisohora ngeze hanze nsanga nta muntu uhari nyirunda
hasi nzana amabase nshyira aho nzana n’isabune maze ndunama ntangira kumesa.

Nari nashishikaye bitabaho kugirango ngire njye mu kazi, nkiri kwiririmbira mvuguta
nagiye kumva numva umuntu arasetse, nibaza niba ari Mama cyangwa undi kuko numvaga
ari ijwi ry’umukobwa.

Ngihindukira nahise nkubitana amaso na Sacha, nyoberwa ibimbayeho ngirango ndarota,


numvise amaguru atitiye yewe nshaka no kwicara hasi, ngiye kubona mbona
aramwenyuye.

Yari yambaye ikanzu ndende, yitandiye mu mutwe ndetse bya bindi by’ibirungo ntabyo
yari yashyizeho ari naho naboneye ubwiza karemano bwa bundi Imana itanga
ititangiriye itama, igatanaga umuntu imutaka ngo abazamubona bazabone ko twaremwe
mu ishusho yayo,

Njyewe-“Ndarota cyangwa?”

Sacha-“Ooooh! Daddy! Basi niba uri no kurota ntukanguke! Isinzirire rwose dore
burakije!”

Njyewe-“Sacha! Hano uhabwiwe niki?”

Sacha-“Yooooh! Wabibwirwa niki se? Mbega wowe! Rata humura ndaza kukubwira!”

Njyewe-“Ooooh! My God! Reka nze nihanagure nze ngusuhuze!”

Sacha-“Oya ntabwo ari ngombwa kwihanagura, humura ntabwo ntinya amazi ahubwo
ndayakunda!”

Ako kanya Sacha yahise atera intambwe aza ansanga ntiyatinya urufuro rwari rundiho
arampobera ndamugumana hashize akanya anyitegereza mu maso ahita ambwira,

Sacha-“Daddy! Bite se?”

Njyewe-“Sacha! Sha ni byisa ariko urantunguye birenze, niba hari ugutungurwa kubaho
ni uku! Ni ukuri birandenze!”

Sacha-“Yuwiiii! Sha humura urisanga kandi ibi byose nabikoze nabitekerejeho,


mushiki wawe erega agomba kugutungura!”

Nabuze icyo nsubiza maze nkimwitegereza mu maso ahita arambika isakoshi nziza
y’umutuku yari afite hasi nkomeza kumwitegereza akurura agatebe k’agasongabugari
Mama yakundaga kwicaraho,

Sacha-“Daddy! Akira agatebe ube wicayeho basi ngufashe!”

Njyewe-“Oya! Oya Sacha! Ibyo ntaho byabaye, ahubwo ba wicaye undebe gusa, kumesa
n’ibintu byanjye kuva na cyera ni aka kanya ngahita nsoza!”

Sacha-“Daddy! Niba noneho ari ibintu byawe kuva cyera igihe ni iki ngo nkwakire!
Ngaho icara hano nawe undebe”

Njyewe-“Sacha! Ubu koko urabona natinyuka nkakugabiza aya mapantaro n’amashati?


Oya! Reka ngire vuba vuba ahubwo nkuganirize!”

Sacha mu nseko nziza yakuruye ibase ashyiramo amazi atangira gutoranya imyenda
mbura icyo nkora ndiyakira dutangira kumesa gusa uwababwira aho umutima wajye
n’ubwenge byari biri kuhashikira nakwisimbukuruza bikarenga nkurira urwego.

Sacha-“Ntureba ko undetse amahoro agahinda? Ngaho reka njye mfura wowe wanike sibyo
Daddy?”

Njyewe-“Oya! Ahubwo reka njye mfura abe ari wowe wanika, cyangwa ureke byose
mbikore!”

Sacha-“Uuuh! Daddy! Erega ibi byose nabikoze nabiteguye! Ndabizi nta mushiki wawe
ugira, ni nayo mpamvu nazindukiye aha ngo nze mfashe Mama wawe!”

Njyewe-“Eeeh! Sacha! Ibyo umbwira ni ukuri?”

Sacha-“Daddy! Umunsi nzakubeshya uzamfate nk’umuhemu udakwiye kubabarirwa, nzi icyo


uri cyo imbere yanjye ni nayo mpamvu ngomba kubahiriza inshingano niyemeje!”

Njyewe-“Oooh my God! Urakoze cyane Sacha! Amahirwe nkaya abona bacye, Imana ishimwe
ko nanjye nabaye umwe muri bo!”

Sacha-“Urisanga Daddy! Uwakubwira uku nje waseka ukajya hasi!”

Njyewe-“Uuuh! Sacha! Urabe utirengagije inshingano zawe zindi ukaza hano ku


bwanjye?”

Sacha-“Wapi sha! Nyine mukanya ndabyutse ndoga maze kwitunganya barambwira ngo
ninze nsangire na Papa icyayi ngezeyo sinzi ukuntu numvise meze biba birananiye
kandi dusangira gacye mu buzima kubera akazi ke”

Njyewe-“Uuuuh! Sacha, harya Papa wawe ni Afande?”

Sacha-“Yego sha! Aboneka gacye cyane!”


Njyewe-“Ooohlala! Nonese kuki byakunaniye kunywa icyayi? Ahubwo se byaje kugenda
bite ngo uze?”

Sacha-“Sha Papa nyine yambajije ngo ndifuza iki ko nananiwe icyayi, ndamubwira ngo
ndashaka kujya gutembera, ambajije ngo hehe ngo anjyane nanga kumusubiza nkomeza
kurakara birangira ambwiye ngo ngaho ningende aho nshaka hose ikizima nuko ntaha
kare niko gukubitamo imyenda vuba nza hano!”

Njyewe-“Ooohlala! Sacha! Birandenze sana! Nonese wumvaga unkumbuye cyangwa ni…”

Sacha-“Yooooh! Daddy na nubu ukimbaza gutyo koko? Kugukumbura gusa se? Ahubwo nuko
nsigaye mpumurizwa nuko mporana nawe online, naho ubundi byaba ibindi!”

Njyewe-“Ndishimye cyane kubwawe Sacha! Ni ukuri kose ntabwo nari nziko wa Daddy
wabonye bwa mbere ariwe wakwiyamburira ubutoni n’ubutesi ukaza kumufurira imyenda!”

Sacha-“Byihorere wowe ntabwo ubizi sha!”

Akivuga gutyo Mama yahise atunguka aho ava mu gikari, agikubita amaso Sacha mbona
arikanze,

Mama-“Ayiwee! Dore re! Uyu si umukobwa ra?”

Njyewe-“Niwe Mama! Ngwino umusuhuze ahubwo!”

Mama-“Ariko Nelson! Ntabwo nakubwiye kuzajya wubaha abashyitsi? Ubu se ubwo uri
gukoresha umushyitsi kubera iki koko? Eeh! Ubanza ari wa mukobwa mukazana wanjye
disi! Reka nze muramutse”

Mama yavuze gutyo yitiranyije Sacha na Rosy yari yabonye ku munsi wa mbere,
akimugeraho,

Mama-“Uuuh! Nonese akakanya urahindutse?”

Sacha-“Oya Mama! Ntabwo nahindutse rwose ndacyari wawundi!”

Njyewe-“Mama! Nonese uwo uramuzi cyangwa uramwitiranije?”

Mama-“Uuuh! Uranteye! Nagize ngo ni wa mukazana waje hano ejo bundi akanyemerera
kuzaza kunkuburira”

Mama akivuga gutyo narikanze Sacha nawe arandeba mbona arahindutse na Mama
arabibona, maze mpita mvuga vuba,

Njyewe-“Mama! Ntabwo ari wawundi waje ejo bundi, uyu nundi kandi nawe nicyo
cyamuzanye!”

Mama-“Ese Maama! Nuko nuko ye! Ariko se nako nakumfashirize disi”

Mama yahise adusiga aho yinjira mu nzu ako kanya Sacha ahita anyitegereza mu maso,

Sacha-“Daddy! Mbwira rero ukuntu usigaye ufite fiancé ukaba utaramunyeretse nka
mushiki wawe?”

Njyewe-“Hhhhh! Sacha! Ni byabindi by’ababyeyi babona umukobwa wese bakagira ngo ni


fiancé, ubwo se urumva namugira nkamuguhisha?”

Sacha-“Ahaa! Nonese niba uri Bro wambwiye uwo mukobwa basi ntazamucaho kandi
yikundira musaza wanjye?”
Njyewe-“Erega nta wundi atari…”

Nkivuga gutyo twumvise umuntu wayuye cyane duhindukirira rimwe dusanga ni Danny
ahita avuga,

Danny-“Uuuh! Daddy! Umugore wa Bob yageze hano ryari?”

Sacha yahise andeba mbona asa n’uwikanze ariko ndabyirengagiza nanga kumwereka ko
nabibonye, Danny nawe akomeza kuza adusanga,

Danny-“Hhh! Ngaho se ngwino umpobere! Aka kanya se uranyibagiwe?”

Sacha-“Oya! Ntabwo nkwibagiwe gusa nuko…”

Danny-“Ariko uri so beauty kabisa! Ngaho se impa akantu ku itama?”

Sacha-“Oya! Ntabwo niteguye!”

Danny-“Umva yewe! Ubu se ari ukwicara kuri Bob no kumpa akantu ku itama icyoroshye
ni ikihe?”

Sacha-“Buriya hari impamvu yateye biriya, kandi n’ingaruka byateje warazibonye,


nanjye rero nabonye indi nzira nzacamo ngo ngere kucyo nifuza, sibyo? Ngaho
ihangane!”

Sacha akibwira Danny gutyo yabaye nk’usebyemo ariko nanga kumwereka ko nabibonye
ngo atijena, ako kanya ahita adusiga aho asubira mu nzu natwe dukomeza kumesa.

Twasoje kumesa nka saa yine, Sacha yegera Mama wari uri guhata ibirayi atangira
kumufasha, byaragaragaraga ko bisa nk’ibimugoye mbega byasaga nkaho abikora gacye.

Yakomeje kuganira na Mama n’amasoni menshi, nanjye nkomeza kubitegereza nabonaga


ntako bisa mu maso yanjye, numvaga ahari atari njye Daddy, burya ibyishimo
n’ibineza neza dutera abandi tubyifitemo nuko akenshi tubigumana twabitanga
tukabitanga igice, gusa byo birahenda!

Urugwiro rwabaye rwinshi kuri Sacha na Mama bamaze guteka ninjira mu nzu nzana ka
esuime Sacha akaraba intoki turihanagura, nuburaga amaso ndamwitegereza mbura
ijambo namubwira gusa kuri njye nongeye kumuha umwanya mu mutima kuko ibyo yari
ankoreye byari birenze intekerezo zanjye kandi byasaga n’urukundo nahoraga
ndangamiye nka ka gacu gacumbitse umunezero nifuzaga.

Twagiye mu nzu Mama arategura duhamagara Danny tujya ku meza dusoje gufungura,

Njyewe-“Mama! Uyu mukobwa yitwa Sacha! Ni mushiki wanjye mu bundi buryo, ngirango
nawe wabyiboneye!”

Mama-“Daddy! Wivunika rwose nabibonye, ahubwo se ugirango uburere afite kuru ubu
wabona abameze nkawe? Nanjye nzareba amahitamo yawe! Ko abo uzana bose mbishimira
se!”

Sacha yongeye kundeba duhuza amaso maze mpita nsa nuwirengagije ibyo Mama yari
avuze maze ndavuga,

Njyewe-“Mama! Reka nshyiremo udukweto njye gucuruza, ndibuze kuza ntinze kuko ndaca
kwa Nelson!”

Mama-“Nta kibazo Daddy! Umfa kwirinda gusa!”


Nanyarukiye mu cyumba nditunganya ngaruka muri salon maze mfata ukuboko Sacha
ndamuhagurutsa asezera Mama na Danny ubundi turasohoka twikubita mu modoka
turakinga,

Sacha-“Ariko Daddy! Wanze kumbwira uwo mukobwa Mama wawe ahora avuga ntazi?”

Njyewe-“Erega nta wundi ni Rosy mushuti wawe!”

Sacha-“Ahwiiii! Nari ngatangaye? Nonese se ubu nzakore iki koko? Daddy kuki
utambwiye ko ukundana na Rosy ngo ngire uko ngenda? Ooooh my God, nanjye
nkabibona!”

Njyewe-“Sacha! Njyewe na Rosy tubanye bisanzwe, tubaye dufitanye irindi banga


ntabwo wabiyoberwa kandi ari inshuti yawe ya hafi! Cyeretse niba atakwizera cyangwa
wowe ukaba umwishisha?”

Sacha-“Daddy! Rosy twiganye amashuri yisumbuye, twamenyanye igihe twimukiraga muwa


gatanu w’amashuri yisumbuye, twakundaga kugendana aho twabaga turi hose,
twasangiraga byose ndetse tukarara hamwe ariko byagera mu rukundo nkagirango ni
ubufindo”

Njyewe-“Uuuh? Gute se Sacha?”

Sacha-“Daddy! Nkuko nabikubwiye abahungu barantinyaga yewe nuwo nageragezaga


kwereka ko mukunda yarampungaga nkagirango nuko ntari mwiza cyangwa mfite indi
nenge, gusa icyambabazaga cyane nuko abo nerekaga ko nishimira bampungaga bajya kwa
Rosy!”

Njyewe-“Yoooh! Pole sha! Nonese koko impamvu nuko ufite Papa wa Afande cyangwa?”

Sacha-“Yego nibyo Papa ni Afande! Arangenzura cyane! Ariko ntangendaho afite


imbunda ngo nkunde nkore icyo ashaka ahubwo ni cya gitsure cy’ababyeyi ku bana ngo
ejo batazicuza,

Daddy! Papa ntawe yigeze ahora ko ankunda, gusa yarambwiye ngo nindamuka ngiye
kugira amahitamo nzamubwire ampe rugari”

Njyewe-“Yooooh! Ese nuko bimeze?”

Sacha-“Erega hari benshi bitwaza impamvu nyinshi, bakazigira imbogamizi mu rukundo


gusa iyaba bamenyaga ko rujya aho rushatse kandi ari kimeza ntawateze ingeri
umutima utambagira ushaka uwo uzatera usimbiza”

Njyewe-“Yoooh! Sacha! Ihangane wigira agahinda!”

Sacha-“Daddy! Niyo mpamvu nagusabye ko umbere Brother basi ngo nzajye ngutura ibi
byose, nonese ko mbitura Rosy, nkamubwira byose yarangiza akaza akantanga kubikora
byitwa ngo n’ibanga namubikije? Nyine reka muharire niko nabaye gusa uzamfashe
ukomere ku isezerano wampaye rirampagije!”

Sacha yakomeje kuvuga ababaye nabonaga afite ikiniga byabindi bigaragaza umutima
wirekuye, tukiri aho telephone ye yarasonnye ayitaba vuba, numva yitambye ngo: “Oui
Papa!” bakomeza kuvugana byinshi hashize akanya akura telephone ku gutwi,

Sacha-“Daddy! Ngeza ku muhanda mfate moto njye gusezera Papa ngo agiye kugenda
baramuhamagaye!”

Nikije umutima nitegereza intoki nziza za Sacha zari zajeho amabavu, nongera
kumwitegereza mu maso maze muhanagura agatonyanga k’irira kamushokaga ku itama,
maze ndamubwira,

Njyewe-“Sacha! Tuza kandi wururutse intimba! Uri umukobwa w’umutima, wowe uzi guca
bugufi ukakira byose ariko disi ukababazwa no kubura uwo ubitura, Yoooh! Disi
humura tuzongera kuvunwa n’umutima kuko ufite inkingi ya mwamba izaramba ku mpamba
wayimfumbatije”

Sacha-“Woooow! Daddy! Urakoze basi kumpumuriza mpambye!”

Njyewe-“Urisanga Maama!”

Sacha-“Ngaho reka ngende kandi wakoze kunyakira no kunshimira muri bicye nshoboye
nari naragambiriye gukora, wenda Rosy azaza akore ibindenzeho ariko ntibizabuza ko
ari njye nari naramubikijemo aka kabanga”

Njyewe-“Yooooh! Humura Sacha! Ntuzigore ngo uvunike umugongo ubigirira kunyereko ko


waba byose, ahubwo uzakore gato nzagakwedura kubw’agaciro nguha!”

Sacha-“Ahwiiii! Thank you again my only Brother Daddy! Reka ngende sha!”

Njyewe-“You are welcome Sacha! Uziko uhise unyibutsa ka ga post wana!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Nahise natsa vuba turasohoka Sacha ansaba kutigora mujyana nanjye ndanga
ndatsimbura mu minota micye twari tugeze iwabo ku muhanda mparika ku ruhande
ariruhutsa ndamwitegereza nawe arandeba acisha ukuboko inyuma ntangira kwigiza
umutwe hino hasigaye nka santimetero ebyiri twumva telephone ye irasonnye
turikanga,

Sacha-“Ayiwee! Arongeye ni ukuri! Daddy bye!”

Sacha yavuye mu modoka yihuta nkomeza kumwitegereza mpaka yinjiye maze ndakata
nerekeza ku kazi iwanjye nkigerayo nsanga abantu benshi ku muryango nyoberwa ibyo
ari byo ndaparika ngisohoka mu modoka………………
[6/14, 10:50] +250 788 650 338: Episode 125: Danny akoze ibara Mama Daddy
biramurenga

Mama-“ Daddy! Banguka uze urebe!”


Njyewe-“ Uuuuh! Mama! Habaye iki ariko ko utambwira ?”
Mama-“ Mwana wa! Wa musore wawe nako ngwino!”
Call end.
Numvise Mama avuze ngo umusore wawe menya ko ari Danny ntawundi maze nibuka ukuntu
nagiye musabye kwitwararika ariko nkaba mpamagawe igitaraganya na Mama.
Ako kanya nahise nsohoka vuba ndakinga nikubita mu modoka mfatiraho iminota micye
nari ngeze mu rugo, nkihagera ntungurwa no kubona Danny ariwe unkinguriye ari kumwe
n’umukobwa wari wambaye ijipo ngufi cyane.
Namaze kwinjira ndaparika maze Danny na wa mukobwa baza bansanga bangezeho,
Danny-“Yes Bro! Ndakubona uba uvuye mu modoka, ko watinze se?”
Njyewe-“Hhhhh! Ntabwo ari cyane wangu! Ahubwo se Mama ari hehe ko yari ampamagaye
vuba ngo aranshaka cyane?”
Danny-“Eeeeh! Ari mu rugo nta kibazo, uyu mwana se wamumenye?”
Njyewe-“Oya ntabwo namumenye!”
Danny-“Yitwa Samantha, nawe urabibona she is beatfull, mbega niwe wari waje
kunsura!”
Njyewe-“Eeeh! Ni byiza kabisa!”
Samantha-“Danny! Uyu ni wa murumuna wawe wavugaga se?”
Danny-“Eeeh! Harya nakubwiye ngo ni… nako ntabwo ari uyu!”
Samantha-“Noneho hano muvuka muri abana benshi?”
Danny-“Sama! Mbabarira wimbaza byinshi kabisa, reka nze ahubwo nguherekeze!”
Danny yahise anyegera anshyira ku ruhande maze ahita ambwira buhoro asa
n’unyongorera,
Danny-“Bro! Nyine namubwiye ko hano ari home, mubwira ko uri mukuru wanjye, hari
iribi se?”
Njyewe-“Hhhhhh! Danny we! Ariko se ubundi ko Mama ampamagaye igitaraganya bigenze
gute?”
Danny-“Nta gikomeye kirimo da! Ni umuriro wari ubuze Mama wawe ashaka gucana buje
ndamubwira ngo ntiyigore ariko we akomeza ashaka kuyicana! Kandi burya buji ntabwo
ari nziza, uziko ishobora gutwika n’inzu”
Njyewe-“Sawa nta kibazo, Danny! Uzambabarire wubahe Mama kuko niwe bukungu mfite no
kuba nduyu ubona niwe!”
Danny-“Sawa Bro! Nonese ntacyo waronse ngo umpe mutegere?”
Njyewe-“Uuuuh! Nonese ugiye no gutegera amamoto kandi?”
Danny-“Umva sha! Nonese urumva nakwanga gutegera undi mwana moto yansuye? Reba mu
mufuka wana atazaducishamo ijisho!”
Njyewe-“Ese ubundi Danny! Uriya mukobwa uramukunda?”
Danny-“Bigenda biza buhoro buhoro mbega ni nka ka gatabo bavugaga ngo turajijuka
buhoro buhoro, uretse ko bigera naho bigacumbagira, buriya namukunda bitewe nawe
wampa care nshaka, nkamurutisha abandi!”
Njyewe-“Oooohlala! Danny! Gukinisha umutima wundi ni ukwica urubozo, iyaba
wamenyaga ko nta mutima ukomera byo kwihanganira kubeshywa ko ukundwa!”
Danny-“Hhhhh! Ariko ubanza ufite za nkundo za ba Salomo na ba Mweneseraki kabisa!
Ubwo se wakunda umuntu ukirekura wese? Ni nko kuvuga ngo uramukunda wenyine? Reka
reka! Nyitiriza agahumbi nzayaguha!”
Njyewe-“Danny Danny! Akira ariko wibuke ko gutanga biruta guhambwa nawe ejo
uzagoboke abandi nkawe!”
Danny-“Powa Musa! Uranyakije kabisa!”
Danny yaratambitse nanjye nsigara aho nitegereza ukuntu ari kuryarya Samantha numva
mugiriye impuhwe ndeka kumureba nigira mu rugo, nsanga aho Mama yari yicaye imbere
y’imbabura,
Njyewe-“Mama! Bite ko….”
Mama-“Ariko Daddy! Ubu iyi niyo minota micye nakubwiye ko ngushakamo?”
Njyewe-“Mama! Mbabarira rwose ntindijwe na Danny hariya ku irembo hari ibyo
yambwiraga”
Mama-“Daddy! Nawe koko ni kuriya umeze?”
Mama yatangiye kuvuga ababaye ndetse ijwi rye ryiganzamo ikiniga nanjye ako kanya
mpita mpindurwa ntangira kumubazaguza ibyo ari byo,
Njyewe-“Mama! Bite ko utambwira? Byagenze gute?”
Mama-“Daddy! Nubwo iyi nzu yabaye isenga kubera intare Gatera ariko ntago ibamo
amashitani!”
Njyewe-“Uuuh! Mama! Ibyo uvuga ni ibiki? Ngo intare n’amashitani?”
Tukiri aho Danny yahise aza aduhagarara imbere Mama ahita aceceka,
Danny-“Ko muhise muceceka se muraheje?”
Njyewe-“Oya ntabwo duheje, Mama komeza umbwire, niki kiguteye kuvuga ayo magambo?”
Danny-“Ni umuriro wabuze erega! Kandi buriya buje zishobora gutwika inzu!”
Njyewe-“Danny! Wambabarira nkavugana na Mama ho gato?”
Danny-“Ahaaa! Reka ngende da! Buriya nimunkenera murantumaho!”
Danny yagiye asa n’uhunze nkomeza kubyibazaho gusa nabonaga atari ibisanzwe nkomeza
kuguma mu gihirahiro, hashize akanya,
Mama-“Daddy! Ubwo nagiye kubona mbona uriya musore azanye n’umukobwa wambaye
ibihenuye!”
Njyewe-“Ese ni ibyo Mama! Humura yari yambwiye!”
Mama-“Umva nkubwire yewe! Ubwo baje nyine bajya mu nzu, umusore muzima ntiyigeze
anambwira ngo njye gusuhuza umushyitsi”
Njyewe-“Uuuuh! Ubwo se iyo akubwira, ariko ndamubwira ntabwo azongera!”
Mama-“Oya yewe ntacyakubwira!”
Njyewe-“Ndakumva Mama! Ubwo naje kujya mu nzu ngezemo nsanga umusore yicaye,
n’umukobwa yamugeretseho amaguru ndikanga mpita nisohokera”
Njyewe-“Mama! Niba aricyo wari umpamagariye ngo nze kureba humura byiguhangayikisha
burya abantu bakundana bajya bagira utuntu nkutwo!”
Mama-“Daddy! Erega tuza nkomeze ntabwo nari narangiza, Daddy! Umuriro waje kubura,
nshaka aka buji ngo mbashyire, uwakubwira ibyo nasanze barrimo!”
Njyewe-“Eeeh! Mama! Wasanze bari mu biki?”
Mama-“Oya Daddy! Ntabwo nabona imbaraga zo kubivuga! Gusa niba ariko nawe umeze,
nako reka nyamire!”
Njyewe-“Oya Mama! Byihorere ndabyikorera, ahubwo se ko numva hari usona ku irebo
hari umuntu mwari mufitanye gahunda?”
Mama-“Oya! Ntawe rwose!”
Njyewe-“Reka noneho njye kureba, ese ubu ninde utwibutse ra? Ko nziko abantu bose
batuvuyeho?”
Nasize Mama aho, nkomeza njya ku irembo, ngezeyo ndafungura nkubitana na Zamu wa
wundi wabaga iwacu akahavanwa n’ubwoba bwa Gatera igihe yari amaze kumva ukuri
kose.
Ako kanya nahise numva ihoni nibaza umuntu udusuye n’imodoka iryo joro, nsiga Mama
aho ndatambika njya gukingura, nkimara gufungura ntungurwa bikomeye no gusanga ari
Nelson.
Nahise numva ibyishimo byinshi byo kubona Nelson nabwiwe mu mutaka aza iwacu mu
modoka, byongeye kunsubiza ikizere ko nta kure habaho hatahera iwabo w’abantu.
Naramukinguriye arinjira amaze guparika musanganiza ibyishimo, nkimugeraho
ntungurwa no gusanga ari kumwe na Brendah yita Bella we!
Njyewe-“Woooow! You are welcome home!”
Nelson-“Thank you!”
Njyewe-“Mbega ikimodoka! Nelson congratulations kabisa wihambuye!”
Nelson-“Hhhhhhh! Ugira uti se njye sinumiwe? Akaba arayimpaye da!”
Njyewe-“Uuuuh! Inde se kandi?”
Nelson-“Ganza!”
Njyewe-“Eeeh! Ngo Ganza niwe waguhaye iyi modoka?”
Nelson-“Reka tujye mu nzu nkubwire! Eeeh! Ma Bella uziko atigeze agusuhuza?”
Brendah-“Si wowe se wanze ko nsuhuza abandi?”
Nelson-“Oya ma Bella! N’ukuntu nkuzanye igitaraganya koko?”
Brendah-“Hhhh! Dore ngo arirakaza ra! Ubwo se urabona bikubereye!”
Nelson-“Hhhhhh! Niba hari ikintu cyananiye ni ugukunja isura ndi imbere yawe!”
Brendah-“Ibyo biri kure nk’amahembe y’imbwa!”
Njyewe-“Biranejeje cyane kubitegereza mu maso yanjye! Iyaba mwamenyaga ko muri
umutako mwiza nifuza gutaka!”
Nelson-“Ma Bella! Urumva ukuntu tuberanye! Uziko uri urukweto nambara rukankwira?”
Brendah-“Yiiiiii! Ngo ndi urukweto? Nta soni njyewe urangira urukweto?”
Nelson-“Erega kuko ngukunda mba numva uri byose kuri njye!”
Njyewe-“Ooohlala! Kubareba byonyine byatuma umuntu yifuza urukundo, bikaba amahirwe
macye arutoraguye aho abonye hose!”
Nelson-“Oya Daddy! Ntuzifuze gutoragura urukundo, ahubwo uzarekure umutima wawe
ushake umutuzo muri we, nibwo uzabona ko urukundo ari kimeza”
Njyewe-“Urakoze cyane Nelson!”
Twarinjiye tugera muri Salon mbicaza mu ntebe ya babiri bagubwa neza nanjye
nishimira kubitegereza, ndetse mpamagara na Mama akihagera aratungurwa cyane nawe
yishimira kwihera ijisho ibyo byiza by’imbonekarimwe.
Mama-“Yeweee! Ubu se koko muratwibutse?”
Nelson-“Yego Mama Daddy! Ugira uti se ntibibaho burigihe? Erega ntawundi muryango
ngira utari mwebwe! Ikipe niyo yishakira abafana!”
Mama-“Nuko nuko mwana wanjye! Daddy! Ariko kuki utajya umenya kwakira abantu?”
Njyewe-“Eeeh! Uziko nari nibagiwe!”
Nelson-“Oya! Daddy guma aha, ma Bella! Jya kuzana rya funguro wazaniye Mama Daddy!”
Mama-“Ayiwe! Ngo ifunguro?”
Nelson-“Mama! Nkuzaniye Brendah ngo akubwire ko yifuza ko umubera malaine! Nkuko
ubizi amatama masa ntasabira inka igisigati, kubyemera kwawe nicyo gisigaye kuko
ibindi byangombwa byose twabibonye”
Mama-“Ayiwee! Koko se ibyo muvuga nibyo?”
Brendah-“Nibyo rwose! Ahubwo reka nze nkuzanire!”
Brendah yarahagurutse ajya kuzana icyo Nelson yise ifunguro Mama asigara mu
byishimo byinshi.
Hashize akanya gato aragaruka mbona azanye amacupa abiri y’imivinyo,
Mama-“Ayiwe! Ibi byose se?”
Nelson-“Ni ibyawe Mama! Akira rwose unywe ucurure, ihe kuko Imana yaguhaye abantu!”
Mama-“Yoooh! Nuko disi! Naho ubundi kuba Malaine ni inshingano nifuzaga
Brendah-“Ooh! Woooow! Urakoze cyane Mama!”
Mama-“Urisanga Mwana wanjye!”
Njyewe-“Harya ngo Ganza niriya modoka bihurira hehe?”
Nelson-“Wahora n’iki ko yaraye antunguye? Burya ngo yaragiye ayigira igishoro none
inyungu ibaye iriya!”
Njyewe-“Uuuuh! Ntibishoboka!”
Nelson-“Uwakubwira ukuntu yanyikubise imbere asaba imbabazi nka wa mwana w’ikirara
twasomye muri bibiriya!”
Njyewe-“Oooh! Burya imbabazi ziza mbere ntako zisa, ubu se iyo uba waranangiye
umutima wari kubona ibyiza biza bigaragiye ibyishimo ugiye kwinjiramo byo kugira
Brendah iruhande rwawe?”
Nelson-“Si nkibyo byose se? Erega guhemuka ukamenya ko wahemutse n’ubutwari!
Gutanga imbabazi mbere bikaba akarusho”
Njyewe-“Ako kantu ni inyamibwa! Nanjye nzagukurikiza”
Brendah yarisanze ajya mu kabati azana uturahuri atangira kudusukira Mama arumirwa,
niba hari ibyiza bibaho ni ukubona umubyeyi wizihiwe.
Tukiri aho Danny yahise yinjira muri salon asuhuza Nelson na Brendah nawe aricara,
Nelson-“Uuuuh! Uyu musore se asigaye aba aha?”
Njyewe-“Yego rwose! Dore ejo bundi….”
Nabwiye Nelson byose maze nawe yikiriza yishimye dukomeza ibiganiro amasaha akuze
baradusezera turabaherekeza barataha.
Twagarutse mu rugo Mama aduha kalibu ku meza ariko byaragaragaraga ko yahindutse,
dusoje buri wese yihina mu cyumba cye.
Nkigera mu cyumba natangiye gutekereza byose, ubwenge buntuma kuri Sacha, ntangira
kumushushanya nshiduka nasinziriye nakangutse mu gitondo numva telephone isona,
n’ibitotsi byinshi ndayifata nkanda yes ntarebye n’uwariwe,
Njyewe-“Hello!”
We-“Oui Hello! Nelson bite?”
Njyewe-“Uuuuh! Ubanza wibeshye! Ntabwo ndi Nelson njye nitwa Daddy!”
We-“Oooohlala! Mbabarira basi ndibeshye! Ko numero zawe zisa nize se? Ahubwo se
uramuzi?”
Njyewe-“Ni Nelly se?”
We-“Hhhhh! Mpise mbimenya uramuzi! Ni Brendah ukunda kumwita gutyo!”
Njyewe-“Woooow! Urabikoze, nishimiye ko izina Nelly ryubatse amateka, ayo mateka
akaba acyubaka andi, byose ni urukundo!”
We-“Yego sha! Njyewe rero nitwa Dorlene mba ku Gisenyi……………………
[6/14, 10:50] +250 788 650 338: Episode 129: Rosy ikinyoma kiramutamaje, Daddy
abona icyo atari azi kuri Danny

Rosy-“Daddy! Mbabarira uze wihuta ibintu birakomeye!”


Njyewe-“Ariko se ko utambwira ugakomeza umbwira ngo nze nihuta urabona njyewe
nakwifata nkaza gutyo gusa? Ese ubundi uri hehe?”
Rosy-“Ariko Daddy! Umuntu aragutabaza ukamubaza icyo abaye ngo ubone kuza koko?”
Njyewe-“Nonese utamubajije icyo abaye wamenya ugenda witwaje iki?”
Rosy-“Daddy! Sha waretse kuvuga gutyo ahubwo atsa uze umutware!”
Njyewe-“Ngo nze mutware? Inde se?”
Rosy-“Ni Danny yewe!
Njyewe-“Uuuuh! Danny se ari hehe ko nari ngiye kymuhamagara? Yabaye iki se ahubwo?”
Rosy-“Sha yasinze! Eeh! Nako yadabagiye!”
Njyewe-“Ariko se noneho ibi ni ibiki? Nonese yasindiye hehe kandi?”
Rosy-“Twari turi hano kuri henken none yaraburije bya hatari, ngwino umutware
ahubwo dushaka kugenda!”
Njyewe-“Uuuuh! Wowe nande se?”
Rosy-“Ndi kumwe n’umukobwa witwa Samantha! Ni mwiza shahu! Ahubwo nuza nizereko nta
bintu byo kumwaka nimero!”
Njyewe-“Ariko noneho ibi ni ibiki ra?”
Nkibaza niba ibyo numva ari byo nahise numva barwanira telephone,
Umwe-“Mpereza hano ariko!”
Undi-“Rekura nivugishiriza umugabo ariko?”
Nahise numva irindi jwi ritari irya Rosy mpita menya ko ari irya Samantha ibyo ari
byo byose, wavugaga rutava mu kanwa,
Samantha-“Umva Bro! Nonese ngo bimeze neza? Murumuna wawe yaberewe none yasinziye,
ngwino udutware rero!
Nanze kuguma kumva ibyo abasinzi nkupa telephone mpita nzimya n’itara ryo muri
salon njya mu cyumba cyanjye nicara ku buriri, nkimara gutuza numva ibitekerezo
bitangiye kunzamo, ubwenge bujya kure nisanga ndi kwiganiriza,
Njyewe-“Ariko se ubu koko ibi ni ibiki, Danny ni umusore mugenzi wanjye, ikiruta
ubindi ni umuntu nkanjye, yaje ansanga ankeneye ese ninjye wahisemo nabi mwakira?
Ko nziko nta mafaranga akorera, ubu niwe wagiye kwifata akagura amayoga mpaka
asindiye mu kabari bakampamagara ngo njye kumucyura? Oya nubwo wakwirengera umuntu
ariko ntabwo wakwirengera n’amafuti,
Uuuuh! Ariko se mureke abe uko yakabaye? Ubu se naba mufashije iki koko?”
Nakomeje gutekereza byinshi, nibutse umunsi wa mbere mubona, hari kuwa gatanu mu
masaha ya saa sita, kuko nari niriwe nkora ntaruhuka numvise inzara irambiranduye
ndakinga ngo njye kurya aka brochette nkinjira mu muryango kwa Kibonke numva
telephone yanjye irasonnye nkora mu mufuka ngo nitabe muri uko kurangara mba
nkubitanye n’umuntu nubuye amaso mbona ni umusore,
We-“Dore uyu nawe! Ariko mwagiye mugenda mureba? Nta soni kunkandagira?
Njyewe-“Mwihangane Boss! Naje ndangaye ntabwo nashakagaka kubakandagira”
We-“Reka reka wana! Hanagura zino nkweto, uzi igihe umuntu aba yataye azoza? Gira
vuba se!”
Njyewe-“Ariko se niba ngukandagiye ntabishaka wanyumvise? Ubu se ninzihanagura
araba ari inshungu ya byose?”
We-“Hhhhh! Naguhaburaga Man! Ubu se wahanuguza umu Djama inkweto? Sinzi ukurisha,
sinzi ukunywesha yewe nta nubwo nzi ukwambika! Ahubwo niba unywa akantu ngwino
bakaguhe ubuzima bukomeze! Nitwa Danny uyu mwana mwiza nako nzaba mukubwira”
Njyewe-“Ntiwumva se! Urakoze cyane!”
Njye na Danny ndetse n’umukobwa bari bari kumwe twarinjiye, twicara ahantu dutumiza
icyo kunywa ndetse nicyo kurya ari nako twiganirira dusoje muha nimero yanjye
ubundi mfata inzira nsubira ku kazi ubuzima burakomeza.
Kuva uwo munsi njye na Danny twabaye nk’abavandimwe, muri week end kenshi twabaga
turi kumwe ndetses ni njye wamukundishije igisope, Danny dukomeza kubana kugeza
ubwo twajyanye kwa Dovine ari naho Nelson yadusanze akatubwira inzira ye.
Nkimara kwibuka byose nahise mpaguruka nshyiramo inkweto ndasohoka ninjira mu
modoka mfata urugendo nerekeza kuri henken Rosy yari amaze kubwira, nkigerayo
nsanga koko Danny yunamye ku meza asa n’uwasinziriye Rosy akimbona ahaguruka nk’iya
Gatera,
Rosy-“Yuwiiiiiiii! Daddy! Yambiiiiiii!”
Yaraje arampobera nkomeza kumwitegereza gusa ntacyo mvuga, numvaga mfite
ibitekerezo byinshi ndetse numva mfite amagambo menshi nshaka kubwira Danny, Rosy
amaze kumpobera,
Njyewe-“Rosy! Mbabarira ntabwo nshaka gutinda aha!”
Rosy-“Eeeeh! Uziko ansize? Daddy! Uratinyuka ukanyuraho? Ariko mwagiye mugira
imitima ikunda? Ubu se dndi umukobwa mubi?”
Njyewe-“Ni wowe ubyivugiye, Rosy! Ntabwo nje hano kukureba, nje gucyura Danny nta
kindi!”
Rosy-“Ok! Ngaho mufate umucyure!”
Rosy na Samantha bagize ngo ndi gukina ndabihorera nkomeza njya aho Danny yari ari
mukomanga rimwe, ubwa kabiri ahita yinanura,
Danny-“Cherie!”
Njyewe-“Reka ntabwo ndi Samantha! Danny haguruka dutahe!”
Danny-“Eeeh! Bro! Ese ni wowe? Yeeee! Uziko ari Daddy? Ewana baguhe akantu wangu!”
Njyewe-“Danny! Ntabwo nje hano kunywa, nje kugucyura kuko bambwiye ko wasinze,
dutahe ibindi ndabikubwirira mu rugo nta mpamvu!”
Danny-“Hhhhh! Ni agakino wangu! Ubu se inzoga nanyweye zose narenzaho kweli
ngasindishwa n’utuyoga tubiri Rosy yanguriye?”
Njyewe-“Danny! Ibyo uvuga ni ibiki?”
Danny-“Egera Rosy niwe uguhamagaye kuko agushaka! Nanjye dilo ndayirangije ngiye
kurisoma nitonze!”
Njyewe-“Ntibishoboka! Danny! Ni wowe ukora ibi kweli? Ubu se bitaniye hehe
n’ubugambanyi?”
Danny-“Ariko se wowe umwana aragukunda namukinira game ukabyita ubugambanyi? Egera
umwana wana aragukeneye!”
Nitegereje Danny numva umujinya ukuntu, burya umuntu mubana niwe wa mbere umenya
inguni zigize inzu mubamo, niwe umenya icyo ushaka ndetse ni nawe ukumenyera icyo
ukwiye.
Kuba nari nje gufata Danny ngo mucyure nuko nari nzi ko kuva yaza mu rugo ubuzima
bwe buri mu maboko yanjye, byose nabikoreraga ko ari umusore mugenzi wanjye ndetse
nkazirikana ko burya ntawe umenya aho bwira ageze, nkazirikana ko uyu munsi ariwe
nanjye ejo nshobora kumukenera.
Njyewe-“Danny! Ushobora kuza tugataha?”
Danny-“Rosy! Ariko se ko mwagumye aho wana? Mwagizengo turaheje? Cyangwa uragirango
utangurira izo wanyemereye! Si nguyu se? Sama! Iyizire rata niba Rosy yanze!”
Samatha yazize Rosy aho yari ahagaze aza asanga Danny mbona koko ko kari agatego
bari bampangiye, mfata umwanzuro wo guhindukira nkigendera ibindi bikazaza nyuma.
Ngikata ngo ngende Rosy yahise amfata ukuboko ndahindukira mwitegereza mu maso,
Rosy-“Daddy! Wakwibeshya ukabikora?”
Njyewe-“Ko umfata se bite? Wowe uratinyuka ukambeshya?”
Rosy-“Basi banza wumve impamvu nabikoze maze ubone kugenda!”
Njyewe-“Nakumvise kare umbeshya ubu ntabwo nkeneye kukumva! Ndeka nitahire namwe
mugume mu byanyu!”
Rosy-“Daddy! Wakumvise impamvu nguhamagaye nkakubehya ngo uze gutwara Danny! Rwose
nanjye ntabwo ari njyewe, mbabarira n’umutima ugushaka kandi nta bundi buryo nari
kukubonamo kuko ngushaka cyane!”
Njyewe-“Rosy! Ntabwo nigeze nifuza kubaho ubuzima bwo kubeshywa, nundi munsi
ntuzigere ugerageza kumbeshya!”
Nahise mucaho nkomeza njya aho nari nasize imodoka, mfungura umuryango vuba
ngikinga mbona Rosy na Danny ndetse na Samantha bangezeho,
Rosy-“Daddy! Waretse kugenda koko?”
Danny-“Umusaza! Reka gucaho foux Man! Wakumvise umwana!”
Njyewe-“Danny! Reka ushobora kujya mu modoka tukagenda cyangwa?”
Rosy-“Daddy! Wambariye ukanyumva ubundi ukagenda amahoro! Erega nanjye ntabwo ari
njye!”
Njyewe-“Ese ushaka kumbwira iki nshobora kumva aruko ubanje kumbeshya?”
Rosy-“Daddy! Wanyumvise…”
Ako kanya nahise natsa ngiye guhaguruka mbona Rosy azenze amarira mu maso nkomeza
kumwitegereza ako kanya mpita nzimya ndasohoka muhagarara imbere ahita ambwira,
Rosy-“Daddy! Ntubone nkuririra ngo ugire ngo ni wowe muhungu wenyine uri kuri iyi
si, kandi kuntega amatwi byonyine nta kiguzi bigusaba, niba ari n’ikiguzi kinsabe
ndagitanga ariko uruhure umutima wanjye”
Rosy amaze kumbwira gutyo numvise nanjye umutima wanjye unshiriye urubanza, maze
mpita mubwira,
Njyewe-“Mbabarira Rosy, byose bitewe n’ukuntu nanga ikinyoma, ariko niba ikiguteye
amarira ku maso atari ikinyoma mbwira ndakumva.
Rosy-“Daddy! Urakoze kuba wemeye kunyumva, uko undeba uku ndaremerewe kandi nanijwe
n’umutima umpatira kukubwira ko ukwifuza”
Njyewe-“Uuuuh! Rosy?”
Rosy-“Daddy! Nyumva! Sinzi uko byaje, sinzi icyabinteye gusa nashidutse numva
ngukunda, gusa umbabarire niba bikigoye ariko nunyumva uraba umpojeje aya marira
ndi kukuririra”
Akivuga gutyo ako kanya hari umusore waje ahagarara ku ruhande Rosy akimubona mbona
arikanze,
Rosy-“Daddy! Ngaho igendere rata nagutindije! Naho ubutaha!”
Rosy yahise akata asanga uwo musore Danny na Samantha bamukurikiza amaso nanjye
mpita ninjira mu modoka Danny nawe ahita asezera Samantha dufata umuhanda,
Mu modoka dutaha,
Njyewe-“Ariko Danny! Koko urabona ibyo urimo aribyo?”
Danny-“Man! Igangane ndaraburije, uzi guseba imbere y’umu Bebe?”
Njyewe-“Ubundi niyo ngaruka y’ikinyoma, ugikora wumva ari ibisanzwe ariko iyo
kikugaritse utangira kwicuza!”
Danny-“Ewana ndaraburije kabisa”
Njyewe-“Nonese ubundi byagenze gute? Ko nziko nta mafaranga ufite wagiye mu mazoga
gute?”
Danny-“Bro! Buriya uriya mukobwa yampuruje mu rugo ngo ningende ambwire, ngezeyo
azana amacupa kandi urabizi ko ntari ngaherutse nkihagera ndicara nangira kunywa,
Namubajije icyo ampamagariye arambwira ngo niba niteguye mubwire bazizanire rimwe,
kubera icyaka nari nifitiye nicuza ntazi nicyo ari cyo, aho rero niho yambwiriye ko
agushaka, dupanga kwisindisha ngo uze untahane akubone!”
Njyewe-“Danny! Ibyo wakoze nawe si wowe, iyaba wari uzi agaciro nguha
ntiwakampuruje hejuru y’ikinyoma, Uzi ukuntu Mama yaguhangayikiye, wari uziko nari
nanze kuryama utaraza, uwakubwira ukuntu nje nk’iyagatera ngo yewe ntabare ubuzima
bwawe”
Danny-“Man! Pole sana niba nkugoye, Ariko nta n’iribi tu! Ahubwo se waparitse gato
nkihagarika?”
Njyewe-“Uuuuh! Wakwihanganye se tukagera mu rugo!”
Danny-“Ewana! Ndakubwe sana! Ndamutse ngoswe gato nahita ninyaraho!”
Njyewe-“Ok! Reka mparike noneho!”
Naraparitse maze Danny avamo ndategereza hashira akanya gato ataragaruka, ndambiwe
nkingura umuryango, nkigera hanze ntungurwa no kubona Danny atumura itabi,
Njyewe-“Eeeeh! Danny! Ni wowe mbona cyangwa?”
Danny-“Umusaza! Ntabwo ubona ko ndi kwizimya se? Akira nawe ahubwo utwike
ibyaha…………………
[6/14, 10:50] +250 788 650 338: Episode 127: Dorlene atunguye Nelson wateguraga
gutungura Brendah

Yanditswe kuwa 2017-06-10 03:00:05

Nkiva mu modoka nkabona abantu benshi bahagaze aho nakoreraga nakinze umuryango
vuba nihuta n’amatsiko menshi yo kwibaza ku cyabaye, ngitera intambwe numva umuntu
umpamagaye, ndahindukira ngo ndebe uwo ari we ntungurwa no gusanga ari Bob.

Bob - “Daddy! Vipi Man?”

Njyewe - “Ni sawa Bro! Bimeze bite se ko mbona hariya iwanjye ibintu bikaze?”

Bob - “Ahubwo nanjye nari ngiye kukubaza ibyo ari byo?”

Njyewe - “Nanjye nibwo nkigera hano, ahubwo reka mbanze ngereyo wasanga ari
sababu!”

Bob - “Eeeh! Buretse gato mbanze nkubaze?”

[ihc-hide-content ihc_mb_type="show" ihc_mb_who="reg" ihc_mb_template="1" ]

Njyewe - “Umbaze iki se kandi?”


Bob - “Daddy! Ngo Sacha yaje iwanyu ra?”

Njyewe - “Uuuuh! Ayo makuru se kandi yakugezeho gute?”

Bob - “Eeh! Wasanga koko ataje? Daddy ko wansezeranyije ko ugiye kumparira kuki
warengejeho kweli?”

Njyewe - “Bro! Ntabwo nigeze muhamagara, nanjye yantunguye, gusa yanteye ibyishimo
nahoraga nifuza!”

Bob - “Yeee?”

Njyewe - “Aaah! Humura Bro! Sacha aracyari mushiki wanjye nkunda cyane kandi nanjye
ndi musaza we, ntabwo byatuma utamwegera ngo umubwire ko wifuza kuba boyfriend we!
Reka ngende ndebe uko bimeze Bro, ndabona ibintu atari ibisanzwe hariya!”

Bob - “Buretse gato Daddy! Ndahirira ku mugaragaro ko udakundana na Sacha kandi


nutatira iyi ndahiro…!”

Njyewe - “Oooohlala! Bob! Ntabwo nifuje kuzaba umubeshyi imbere yawe, nk'uko wemeye
kumfata ukuboko igihe nari ndi kwangara ukansubiza iwacu nkaba ntuje, ugakemura
byinshi byabaye amateka atazasibangana, ni nayo mpamvu nanjye buri munsi mpora
ntekereza icyatuma uba Bob wifuza. Niba ukunda Sacha, amarembo arakinguye njye uko
amfata birampagije ariko ndamukunda nanjye ibyo rwose sinabiguhisha, ngaho reka
ngende turasubira!”

Bob - “Uuuuh! Buretse gato, none se niba umukunda nanjye nkaba mushaka urumva
bizagenda gute?”

Njyewe - “Byanshimisha mbaye mukunda nawe umukunda utamushaka gusa, kuko niba
mukunda nka mushiki wanjye wowe ukaba umushaka utamukunda nka girlfriend wifuza
birumvikana ko haba hari ikindi umushakira!”

Bob - “Eeeh! Daddy! Ko numva mpise nsubira hasi? Wa mugani Sacha ndamukunda cyangwa
ndamushaka? Harya mushakira iki ra? Mushakira kumukunda? Inka yanjye! Daddy ba
ugiye turasubira reka mbanze ngende nitekerezeho!”

Bob yaragiye nanjye nihuta njya aho nacururizaga hari abantu benshi, nkigerayo bose
batangira gusakuza.

Umwe - “Ninjye wahageze bwa mbere!"

Undi - “Ariko se ko muri kutubyiga?”

Njyewe - “Bite se kandi habaye iki ko mubyiganira imbere y’inzu yanjye? Mutange
umutuzo kabisa!”

Umusore umwe wari ubarimo yahise avuga.

We - “Boss! Kingura kabisa! Byakomeye ubu hano nta muntu uri kugurisha piece nta
facture atanga kandi ni wowe uzitanga hano wenyine! Ahubwo gira vuba ukingure
uduhe!”

Njyewe - “Eeeh, ok! Reka nze nkingure mbahe rwose! Ko piece ndi nazo se!”

Bampaye akayira ndakingura ndinjira ntangira kubaha ibyo bashakaga, uwo munsi
nakoreye agafaranga nanjye nikomanga mu gituza ndavuga nti 'Mana ushimwe kuko
wampaye igeno rikwiye ishimwe'.
Nakomeje kuguma aho nshuruza, bigeze nka saa kumi numva telephone irasonnye
ndayifata ndeba uwo ari we nsanga ni Nelson nitaba vuba.

Njyewe - “Hello! Nelson!”

Nelson - “Yes Hello! Daddy uri he se?”

Njyewe - “Ndi ku kazi hahandi nakubwiye nisubije!”

Nelson yikije ijwi atangira kuvuga yongorera nyoberwa ibyo ari byo ngiye kumubaza
ahita antanga.

Nelson - “Erega ndi kumwe na Brendah! Ndi kuvuga buhoro ngo atanyumva!”

Njyewe - “Uuuuh! None se bimeze bite? Kuki se urimo ushaka ko atakumva bite?”

Nelson - “Dorlene na Mama we erega bagiye….”

Njyewe - “Rekera aho ahubwo atabyumva, Dorlene nanjye yabimbwiye, ahubwo se


ngufashe iki?”

Nelson - “Nagira ngo ujye kubanzanira, ubu bagiye kugera Nyabugogo!”

Njyewe - “Ooh! Niba ari ibyo rwose nta kibazo reka nze njyeyo! Turaza kongera
kuvugana!”

Nkimara kuvugana na Nelson narasohotse ndakinga ninjira mu modoka mfata umuhanda


mugari ujya Nyabugogo, ngenda mvugisha Dorlene mu minota mike nari ngezeyo
mbarangira aho nari ndi baza bansanga nkibabona mu karoranyuma mva mu modoka.

Njyewe - Wow! You are welcome!”

Dorlene - “Ooh! Thank you! Daddy uyu ni Mama Brendah!”

Njyewe  - “Eeeh! Koko disi barasa! Muraho Mama wacu?”

Mama Brendah - “Ayi we! Uranzi se?!”

Njyewe - “Uuuh! Ubu se utazi Mama wa Bella wa Nelly wamenye nde? Icyo nari nsigaje
ni ukukubona naho kuba mbazi byo ndabazi!”

Mama Brendah - “Nuko nuko shenge Imana ishimwe!”

Njyewe - “Twagenda se?”

Dorlene - “Oya! Buretse gato! Hari ikindi erega!”

Njyewe - “Uuuh! Igiki se kandi Dorle? Hari undi muntu se mutegereje?”

Dorlene - “Daddy! Papa Nelson na Mama we na Kiki bari mu nzira! Ubu bagiye kugera
aha!”

Njyewe - “Hhhhhh! Mbega Nelson ngo nawe aratungurwa! Ubu rero ngo azi ngo agiye
gutungura Brendah kandi na we afitwe? Ngaha aho nibereye ndaba ndeba!”

Twese - “Hhhhhh!”

Twategereje akanya katari gato Papa Nelson aba atugezeho ndabasanga ndabasuhuza
ubundi dufata umuhanda twerekeza kwa Nelson.
Mu modoka nagiye nganira na Dorlene, tuvuga byinshi, Mama Brendah we yasaga
nk’ufite icyo ategereje kubona, dukomeza urugendo bidatinze tugera kwa Nelson mvuza
ihoni Zamu ahita akingura vuba turinjira turaparika.

Nelson ni we wasohotse mbere, akigera hanze akabona imodoka ya Se amera nk’ipoto


mvamo ngenda musanga ntangira kumunyeganyeza.

Njyewe - “Hhhhhh! Kanguka Nelson! Birakurenze se?”

Nelson yakomeje guceceka kugeza igihe Papa we na Mama we bamugereyeho baramuhobera


na we abona kuva kure yari ari.

Kiki yaje ahindura byose, n’ibyishimo byinshi twinjira mu nzu bamukikije tugeze ku
muryango habanza kwinjira twebwe Dorlene na Mama Brendah basigara inyuma gato.

Brendah yinjiye muri salon atungurwa no kubona Sebukwe na Nyirabukwe na Kiki bicaye
muri salon yihuta abahobera ku mutima nti iyaba wari uzi ibisigaye inyuma.

Amaze kubahobera yarahindukiye akubitana amaso na Dorlene ahagararanye na Mama we.

Brendah - “No! Ntibishoboka! Mamaaa!”

Brendah byaramurenze asimbukira Mama we aramuhobera cyane amarira y’ibyishimo


asesekara aho.

Mama Brendah - “Yuuuu! Ni wowe se mwana wanjye? Mana wee! Ubu se koko ibi byishimo
mbikwize he?”

Brendah - “Oya wee! Banza ndi kurota! Mamaa!”

Mama Brendah - “Karame mwana wanjye!”

Brendah - “Ni njyewe umwana wawe wibyariye! Ntabwo wakumva ukuntu nishimye, ubwo
nkubonye noneho ibindi byaba!”

Mama Brendah - “Yoooh! Nuko nuko mwana wanjye! Nanjye niyo mpamvu nje ngusanga.”

Mama Brendah yamucigatiye mu gituza twese dushimishwa n’ibyo byiza


by’imbonekarimwe, hashize akanya bararekurana Brendah ahobera cyane Dorlene, Nelson
na we ajya gusuhuza nyirabukwe maze basoje.

Nelson - “Ni karibu murisanga!”

Mama Brendah - “Murakoze shenge.”

Mama Brendah yicaranye na Brendah nanjye nicarana na Kiki na Dorlene, ako kanya.

Kiki - “Nelson! Ariko ko mbona uhorana itoto ucamutsa amavuta yamara kubirindura
ukinagamo, cyangwa?”

Twese - “Hhhhhhh!”

Nelson  - “Kiki ntabwo ujya uhinduka koko?”

Kiki - “N’umugore wanjye nikuriye mu mandazi arabizi! Ibyo umuntu akoramo agomba
gutahanaho, buriya buri gihe agomba kuzajya atahana amandazi yanjye!”

Papa Nelson - “None se wowe uzajya utahana iki sha?”


Kiki - “Ubwo nzajya ntahana ipanu, ko ari yo nirirwaho se?”

Twese - “Hhhhhhh!”

Mama Nelson - “None se mwana wanjye amakuru?”

Nelson - “Ni meza Mama!”

Mama Nelson - “Kigali iranze iraguheranye koko? Ubu niyo haba heza hate
wakwibagirwa aho waboneye izuba?”

Njyewe - “Oya Mama! Nawe urabyumva ko ari ibidashoboka, nari ndi guteganya muri iyi
minsi kuza kukwereka umukazana tukabaha na gahunda y’ubukwe none murantunguye
muraje, gusa ubukwe buri hafi rwose!”

Mama Nelson - “Nuko nuko mwana wa! Gira umpe umwuzukuru dore ni wowe kinege cyacu!”

Nelson - “Humura Mama! Reka nze mbakire ahubwo!  Murafata iki se?”

Mama Brendah - “Ariko Bre! Nelson yakire abantu koko uhari? Dore genda umufashe
nicyo umufasha amariye umutware!”

Nelson - “Oya humura Mama! Mba numva yatona, kuri njyewe ntacyo ntamukorera kuko
ndi umugaragu w’urukundo rwe!”

Kiki - “Sibwo ubaye inganzwa! Araje akubwire ngo jya kuzana amazi unyoze ibirenge!”

Nelson - “Kiki! Iyo n’impano nzajya muha kenshi, usibye n’ibirenge n’umutima nawoza
kuko na we yogeje uwanjye igihe wari ucuze umwijima utazi ibyishimo uko bisa.”

Njyewe - “Ewana! Nelson kabisa ntacyo twarenzaho!”

Kiki - “Ubu se uzabaho udakubita umugore? Njye nzajya ntaha urushyi narurambuye,
nkomange ubundi mbare gatatu akingura pyaa!”

Twese - “Hhhhhhh!”

Nelson - “Kiki! Njyewe na Brendah ntabwo umwe yamamye undi akajijo, yaramwitegereje
amureba ka kana ko mu jisho nifuza ko azambyarira, inshuro namubwiye ko mukunda ni
nyinshi, ni nayo mpamvu zubatse igikuta cy’umunezero ntakurira ngo nisimbukuruze
mukubite urushyi!”

Papa Nelson - “Nelson! Genda uri uwa So!”

Twese - “Hhhhhhh!”

Mama Nelson - “Kuko se avuze ya magambo wajyaga umbwira kera? Ariko na n'ubu njya
numva ukiyambwira, buriya aba mu maraso yanyu! Amagambo meza adashira se?”

Twese - “Hhhhhhhh!”

Brendah yahise ahaguruka amwenyura mbega asazwe n’ibyishimo byinshi abaza Mama we
icyo afata na Nelson ahera ku rundi ruhande atubaza icyo dufata tumaze kubabwira
bafatana ibiganza bagenda tubareba.

Hashize akanya bazana ibyo kunywa bari baduteguriye, bagitereka ku meza tubona Fils
arinjiye n’ibase n’ijerekani.
Fils - “Boss! Boss! Mwibagiwe amazi yo kubakarabya intoki none ndayazanye!”

Kiki - “Hhhhhhh! Ariko noneho? Ko nzi ko se bakaraba bagiye kurya, hano murya
amacupa y’inzoga? Ariko ubanza ari no gukora douche, ijerekani yose?”

Twese - “Hhhhhh!”

Nelson yitegereje Fils na we araseka maze ahita amubwira.

Nelson - “Nta kibazo yasubizeyo sha, ntabwo ari ngombwa!”

Fils yasubiyeyo dusigara duseka, cyane cyane Kiki ni we wari wagiye hasi, Papa
Nelson amaze kumwitegereza ahita avuga.

Papa Nelson - “Ariko Kiki, nawe urifata ugaseka koko? Yewe nta wowe nta Fils, uzi
ko twagize ngo ni murumuna wawe?”

Kiki - “Reka reka njyewe ntabwo nigeze nzana amazi ngo abantu bakarabe banywe!"

Papa Nelson - “Nuko nyine wowe umfundura inzoga ugasesekamo intoki ubundi ugaha
abantu ni wowe ukora byiza!”

Twese - “Hhhhhh!”

Kiki - “Boss! Basi uzihangane ntuzabivuge umugore wanjye yumva!”

Twongeye guseka Nelson na Brendah bamaze kudusukira ibyo kunywa mu birahuri


baratwegereza, duterura ibirahuri dukora cheers ubundi turasoma turacurura.

Papa Nelson - “Nuko nuko Mukaza! Ndabona rwose uzajya unyakira neza!”

Mama Nelson - “Yuuuuh! Uyu mukobwa disi yakuranye uburere yatojwe na nyina
umubyara. Bre! Ubereye umugabo nka Nelson ni ukuri!”

Brendah - “Murakoze cyane! Byose mbikesha uyu Mama wicaye imbere yanyu!”

Mama Nelson - “Nuko nuko mwana wa! Reka nze muhe amaboko rwose!”

Mama Nelson yarahagurutse ahoberana na Mama Brendah tubona ni byiza, na Papa Nelson
na we ahita ahaguruka aramusanga aramuhobera twese duhita duhaguruka buri wese
n'uwo begeranye turahoberana, ibintu bikomeza kuba byiza cyane tumaze kwicara
Dorlene akomeza guhagarara.

Dorlene - “Nelson! None se nanjye nagira icyo mvuga?”

Nelson - “Yuuuu! Sha urisanga kuko uje udusanganiza ababyeyi!”

Dorlene - “Murakoze cyane! Nishimiye cyane ko ndi imbere yanyu muri aka kanya,
nabishatse kuva tukiva muri gereza none nshyizwe mbigezeho, nkaba ngira ngo
nshimire bano babyeyi bemeye kuzana nanjye.”

Mama Brendah - “Ni wowe nashimira disi kuba wongeye kunyereka umwana wanjye,
yuuuh!”

Dorlene - “Murisanga Mama! Nkuko mubizi njye na Brendah twafunzwe iriya myaka
tuzira amaherere yatewe na Papa we…”

Mama Brendah - “Wimuvuga yokajyamo akumva uko bimera wee!”


Dorlene - “Ihangane Mama! Ntabwo twamwifuriza kujyamo ahubwo icyo dushyize imbere
n'uko yabona ko byose bigira iherezo ryiza, ntawaremewe kwicwa n’intimba ahubwo
twaremewe kubaho mu buzima bw’umunezero ari nayo mpamvu dukikije Brendah na Nelson
tukizihirwa.”

Twese - “Woooow!”

Dorlene - “Nelson, Bre! Ndizera ko mwishimiye kubona Mama Brendah, twaje no


kubakomeza ngo tubabwire ko turi kumwe kandi twiteguye kubafasha muri byose,
tukazabaha impundu mutambuka gitwari mushimangira urukundo. Murakoze!”

Kiki - “Ayiiiiiii!”

Papa Nelson - “Dore ishyano re! Niko sha wigeze ubona umugabo uvuza impundu?”

Kiki - “Boss! Iyo bavuze uburinganire se twumva iki?”

Mama Brendah - “Ayiwee! Nanjye ndabona aya ari amahano!”

Nelson - “Mumureke Kiki turamuzi, kuva kera kudusetsa byari ibintu bye ariko aho
bigeze naho kumenya ko ari umugabo witegura umugore!”

Kiki - “Hhhhh! Ariko rero murandenganya n’umugore wanjye se ko ajya yivuga!”

Twese - “Hhhhhh!”

Papa Nelson - “Nuko nuko mwahuye muhuje, ntegereje kubona urugo rwanyu! Azaba ari
muri cinema pe!”

Twakomeje kuganira byiza hashize akanya twumva umuntu uri gukomanga cyane Brendah
arahaguruka ajya kureba uwo ari we hashize akanya aragaruka.

Brendah - “Nelson! Ni zamu!”

Nelson - “Arifuza iki se?”

Brendah - “Ngo ari kurwana n’umusazi uri kurira igipangu ngo murebe uko mwakwimura
imodoka atazimena.”

Nelson - “Uwo nta wundi ni Gasongo tu!”

Brendah - “Nanjye ni we nketse! Ubu se koko tubigenze dute?”

Kiki - “Yeeeh! Ngo Gasongo? Reka njye kureba uko umusazi muremure amera!”

Kiki yasohotse yiruka nk'uwacikanwe dusigara twibaza uko twabigenza, hashize


akanya.

Nelson - “Ariko ntawashaka abantu bakamumfatira ra?”

Papa Nelson - “Ariko wakiretse kikangara ko ari cyo cyabyiteye!”

Nelson - “Oya Papa! Ndazwa ijoro kenshi no gushaka icyakura Gasongo ibuzimu
akagaruka ibuntu, wenda namara kuzuka azabona ko yatandukiriye akanyura iye nzira
abandi bakaba barageze iyo bajya.”

Papa Nelson - “Ahaa! Ngaho sohoka akubirindure ibyo ni akazi kawe!”

Ako kanya twahise twumva umuntu utatse, Nelson asohoka yiruka nanjye nanga kuguma
mu nzu ndamukurikira tugeze hanze dusanga Koko ni Gasongo wagaritse Zamu, Kiki ari
gufana Nelson ahita avuga cyane.

Nelson - “Gaso!”

Akibivuga gutyo Gasongo yahise ashiguka maze areba Nelson tubona amaso aratukuye
cyane atangira kugenda asubira inyuma.

Gasongo - “Uri nde wowe? Njyewe uranzi? Njye ndi umwami w’abasazi bo muri uyu mugi!
Nyegera se?”

Nelson - “Ndeba neza Gaso! Ndi Nelson!”

Gasongo - “Ngo nde?”

Nelson yakomeje kugenda amusanga agiye kumugeraho Gasongo aba aravudutse


tumuvudukaho biranga biba iby’ubusa kuko kurambika ikirenge ku kibuno byari ibintu
bye!

Yadusize gutyo maze twunama hasi ngo turuhuke hashize akanya Kiki aba arasetse,
araseka arongera araseka tuyoberwa ikibaye.

Kiki - “Hhhhhh! Njyewe iyi kurusi ni aha nsigaye! Reka reka rwose iyi nda yanjye
ntabwo yatuma mbafatira Gasongo! Uzi ko ubipesu by’ishati yanjye byose bicitse?
Eeeh! No mu kwaha ndabona yatatamutse!”

Twese - “Hhhhhh!"

Nelson - “Yewe Kiki we! Wasetsa n'uvuye guta nyina, reka reka dusubireyo nyine nta
kundi!”

Twasubiye inyuma tugeze muri salon bose dusanga basa n’abumiwe bakibona Kiki
basekera rimwe natwe tubatera ingabo mu bitugu turamuseka.

Brendah - “Hhhhh! Kiki uzi ko ntari nzi ko ufite ikiromba!”

Twese - “Hhhhhhh!"

Brendah yahise agenda hashize akanya agaruka afite ishati ayihereza Kiki, ibintu
byongeye kunyereka ko Brendah ari umukobwa ukwiye gukundwa kuko amenya igikwiye nta
kindi yitayeho.

Brendah - “Kiki ngaho akira ngutize ishati wambare!”

Mama Brendah akibona ishati Brendah yari azanye yarikanze mbona si nzi uko abaye
maze ahita avuga cyane.

Mama Brendah - “Ayiweee! Dore ishati isa n'iye wee! Ahwiii!”

Brendah - “Uuuuh! Iyi se isa na ya yindi ya Papa wabitse Mama?”

Mama Brendah - “Yego weee! Ubu se koko?”

Brendah - “Mama! Ihangane wirira, ubu se wowe uzahora uhahamukishwa na Papa kugeza
ryari?”

Mama Brendah - “Yuuuh! Mwana wa! Iyaba wari uzi impamvu yabahejejemo!”

Brendah - “Mama! Mbwira ndakumva! Ni iyihe mpamvu Papa yakoze biriya? Ese ubundi
amakuru ye?”

Mama Brendah - "…………………………………………………….."


[6/14, 10:50] +250 788 650 338: Episode 130: Danny yanze kumva no kubona ava nabi
kwa Daddy

Yanditswe kuwa 2017-06-13 03:03:30

Njyewe-“Oya! Oya Danny ibi byo birarenze! Kubera iki wemeye kuba gutya?”

Danny-“Nonese hari iribi wangu? Turi mu isi y’ibikoresho ahubwo nawe tangira
wimenyereze, sibyo se Man?”

Njyewe-“Oya! Danny kuki wemeye ko ibi bikubaho?”

Danny-“Hhhhhhh! Bro! Ewana burya muri rusange ubuzima buhora busimburana iteka,
hari igihe ibintu byanga umuntu agashiduka ari muri iyi nzira itanga umutuzo”

[ihc-hide-content ihc_mb_type="show" ihc_mb_who="reg" ihc_mb_template="1" ]

Njyewe-“Uuuh! Danny! Ubu uyu niwo mutuzo wabonye?”

Danny-“Wowe se ntubibona, erega iyo ubuzima buje urakira, ubu nanjye narabyakiye
ntabwo nzi amaherezo yanjye usibye kwiyakira”

Njyewe-“Danny! Zimya ibyo bitabi winjire mu modoka dutahe ibindi ndabikubariza mu


rugo!”

Danny-“Ihangane kabaze gakonoke Boss! Nako Bro! ubwo se wowe urumva nakwangiza
igikoresho?”

Nahise nshikuza Danny itabi yari afite ndarijugunya mushyira imbere twinjira mu
modoka turahaguruka dufata umuhanda tujya mu rugo, tugeze ku muryango muzehe
arafungura turinjira maze guparika tuvamo twinjira muri salon tugezemo,

Njyewe-“Danny! Mbabajwe cyane nawe! Ubu se koko kuki wahisemo kuba gutya, ngaho
reba umpamagaye igitaraganya umbeshya, ngaho amayoga wanyweye wasinze, ugeretseho
no kunywa itabi? Ubwo se urumva ejo hawe ari he koko?”

Danny-“Iby’ejo bibara abejo Bro! Ubu se wowe kweli wakora iki ubaye uri njyewe? Man
nanjye ntabwo nanze kuba nkabandi bana! Ubu se niba Rosy anguriye akantu kandi
njyewe ntabasha kuba nakigurira nagotwa?”

Njyewe-“Bro! Ntuzabe umugaragu w’inda ngo ugeze naho ubeshya umuvandimwe! Ubwo se
kuba waguriwe na Rosy bikarangira usanze ibyo yaguhamagariye ari ibinyoma
bikumariye iki? Ukwiye guhinduka bitabaye ibyo washiduka wabaye umugambanyi”

Danny-“Bro! Ewana ntabwo nakugambanira ibyo nakoze numvaga ari n’inyungu zawe!
Uriya musore bajyanye yahoze amuhamagara, yari aje kugura buriya nuko wihuse twari
tugiye kuzinywa kakahava!”

Njyewe-“Danny! Reka tuve kubya Rosy ahubwo umbwire, wahereye ryari unywa itabi?”

Danny-“Ewana! Ibyo ntabwo bikureba wangu!”

Njyewe-“Ok! Noneho niba ibyo bitandeba mbwira ibindeba!”

Danny-“Ibikureba ni ibyo kunshumbikira musaza!”


Njyewe-“Danny! Niba kunywa amayoga n’amatabi bitandeba kugucumbikira ntacyo byaba
bimaze, ntabwo nshaka ko Mama abaho ahangayitse ndetse nta nubwo nshaka nakomeza
kubana nawe mu gihe cyose udashobora guhinduka ngo ureke ibyo bose”

Danny-“Uuuh! Ushaka kunyirukana se?”

Njyewe-“Danny! Mu gihe cyose udahindutse nabyo byaba! Ntabwo nshaka kugufana mu


makosa akwicira ubuzima”

Danny-“Sibwo anyirukanye! Narabivuze erega nta mpuwe zikibaho! Ubu se koko untaye
hanze nderekeza hehe?”

Njyewe-“Daddy! Biroroshye cyane guhinduka tugakomeza ubuzima, biranakomeye cyane


kwanga guhinduka ukabaho ubuzima bwo kwicuza! Amahitamo ni ayawe, byose mbigushyize
mu biganza”

Danny-“Man! Aho ho uranyangije saana! Ntabwo nahitamo kubaho ubuzima bwo kwicuza ko
nabaye umunyabibazo kuva nkiri muto, ari nayo mpamvu ndinze ngana ntya nshumbika”

Njyewe-“Danny! Niba koko waarahuye n’ibibazo kuva ukiri muto iki nicyo gihe cyo
guhindura ingendo, aho gutera intabwe ujya inyuma ugatera intambwe ujya imbere ibyo
waciyemo byose bikaba amateka uzajya wibuka ukirahira ko warwanye inkundura”

Danny-“Bro! ntacyo niba ari uko bimeze sndazinduka ngenda gusa uzajye wibuka ko
burya kudafasha utifashije ari nko kumusxhyingura ari muzima”

Danny yahise anshaho ajya aragenda akingura icyumba cye nkomeza kuguma aho nibaza
ibyo ari byo hashize akanya anjye njya mu cyumba cyanjye mu kuryama ibitotsi
ndabibura nkomeza kwibaza byinshi.

Bwaracyeye mu gitondo ndabyuka nditegura ngisohoka mu cyumba nsanga urupapuro ku


muryango ndunama ndarufata nkirurambura nsanga handitseho ngo : “Ngo from Danny to
Daddy” Ako kanya ndikanga.

Nahise nkomeza njya muri salon ngezeyo ndicara ntangira gusoma ibyo Danny yari
yanyandikiye, yagiraga ati:

Daddy! Mfashe aka kanya ngo nkubwire ko ngiye kubera ko wowe na Mama wawe
mutanshaka, wenda ntabwo mwanyishimiye kuko ntafite icyo mbafasha aha, nta kazi,
nta mafaranga, gusa nanjye naje mbagana kuko ntacyo nari nishoboreye,

Icyo munjijije ni icyo mutambajije mbere yuko nza aha ndetse mumpoye aho ubuzima
nisanzemo byaznyerekeje, niba namwe munyeretseko ntavukiye amezi icyenda nk’abandi
bana ntacyo nzarwana urwo narwanye kuva cyera,

Ndagiye ariko ntabwo nzigera nibagirwa ko aho naje kwirukira nk’umusore mugenzi
wanjye ariho unsohoreye mu nzu naje kumenya ko atari ni iya So! Gusa bizaguhire
uhore wirukana abantu wenda nawe umunsi umwe bizakubaho wumirwe,

Yari Danny.

Namaze gusoma urupapuro ndahaguruka njya mu cyumba Danny yari amaze iminsi araramo
ngezeyo nsanga harampapagara, ndasohoka njya hanze naho ngezeyo nsanga nta n’inyoni
itamba, nihuta njya mu cyumba cya Mama! Nkigerayo ntungurwa no gusanga naho adahari
ngize ngo nsohoke numva ijwi rihamagara buhoro cyane ngo Daddy!

Nahise nikanga mpindukira vuba,

Njyewe-“Mama! Urimo hano?”


Ako kanya nagiye kubona mboba urugi rw’akabati kanini kabaga mu cyumba kwa Mama
ruranyeganyeze ndihuta ndakingura nsanga niho Mama yari yihishe,

Mama-“Ahwiii! Daddy! Uracyariho?”

Njyewe-“Uuuuh! Ntibishoboka! Wari uziko nagiye hehe se Mama? Ahubwo se wagiye


kwihisha hano mu kabati ngo bitagenda gute?”

Mama-“Erega ni Danny! Ahubwo Imana ishimwe ko atampitanye mwana wanjye!”

Njyewe-"Eeeh! Mama! Danny yagusanze hano mu cyumba?”

Mama-“Wahora niki mwana wanjye ko ahubwo yari agiye kumpitana? Dore mu ijoro nagiye
kumva numva umuntu arakinguye, mbanza kugira ngo ni wowe mu kuguhamagara numva
umuntu amfutse umunwa, niko kumva ijwi rya Danny ambwira ngo nimuhe amafaranga yose
mfite ngo ninibeshya ngakomfora aranjomba icyuma yari afite!”

Njyewe-“Yeee? Ntibishoboka!”

Mama-“Nibyo Daddy! Ubwo nyine naruciye ndarumira anseseka mu kabati atangira


guterera hejuru ibintu byose aza ansanga aho nari ndi arambwira ngo agiye kurangiza
byose, ni aho ubwenge bwanjye bwahise bugendera! Ahwiii!”

Njyewe-“Ooooh my God! Danny! Danny!”

Mama-“Oya mwana wa! Wigira umujinya, ibyo yakora byose yansigiye ubuzima ntacyo!
Ubu byose yatwaye! Yuuuuh!”

Numvise bindenze ntangira kuzenguruka inzu yose wenda ngo namubona gusa birangira
mubuze nsohoka nihuta njya ku irembo nsanga Zamu ari koza imodoka, n’umujinya
mwinshi,

Njyewe-“Niko! Ubundi wowe ukora akazi cyangwa uba uryamye gusa?”

Zamu-“Habaye iki se kandi noneho?”

Njyewe-“Niko? Wa musore yagiye ryari?”

Zamu-“Uuuuh! Wawundi mwazanye se mu ijoro? Yagiye mu rucyerera nka saa cyenda avuga
ko ngo afite urugendo kure”

Njyewe-“Ubwo rero nawe urakingura arasohoka aragenda kandi asize aducucuye?”

Zamu-“Nonese ubwo nari gutangira umuntu koko n’ukuntu nabonaga musa n’abavandimwe?
Ntabwo nacyekaga ko ashobora kwiba rwose!”

Njyewe-“Ok! Buriya ikosa ni iryanjye muze, njyewe wizeye umuntu”

Maze gushoberwa nicara aho nari ngeze,nkibaza icyo nakora Mama ahita ahansanga maze
arambwira,

Mama-“Daddy! Yayatwaye yose nta n’ikicumi yansigiye!”

Njyewe-“Ariko se Mama! Ubundi iyo utabaza? Ubu koko umuntu agusange mu cyumba cyawe
aterure atware?”

Mama-“Mwana wanjye aho gupfa none napfa ejo ubu se iyo ntaceceka nari kuba
ngihumeka? Nanjyane akatari amagara barahaha!”
Nabuze icyo nkora nicyo ndeka nakira byose maze ndahaguruka nsezera Mama njya ku ku
kazi, mu nzira ngenda nagiye nibaza byinshi icyanjemo bwa mbere ni ukumushakisha
ahantu hose mpaka mubonye nkamuryoza ibyo yakoze,

Nabaye nkigera ku kazi nihutira kujya kureba Bob nkigera aho yakoreraga nsanga ari
kwambara igisarubeti, akimbona,

Bob-“Daddy! Daddy! Bite se Bro?”

Njyewe-“Wapi kabisa! Ibintu byabaye ibindi, uzi ko Danny nizeye nkamucumbikira


ariwe unshucuye?”

Bob-“Ntibishoboka? Uriya mu djama twasangiraga cyane se yabitinyuka? Ewana yaba ari


umurezi bikomeye!”

Njyewe-“Urabivuga urabizi? Muri iyi minsi Danny yari amaze iminsi aba iwacu…”

Bob namubwiye byose nta nakimwe nsimbutse amaze kuntega amatwi arumirwa maze
arambwira,

Bob-“Daddy! Uriya musore arihemukiye saana! Mureke agende ejo n’ejobundi wabona
agarutse apfukamye, iby’ isi se ko ari nk’umunyu uyonga, muureke ahari wenda
wasanga aziko ari bye!”

Njyewe-“Ubu mureke koko agende?”

Bob-“Reka uriya ni imbwa mureke! Abantu batazi gukora ntibatana no kwiba! Ahubwo
nyibwirira amakuru ya mushiki wawe!”

Njyewe-“Hhh! Sacha se?”

Bob-“Eeeh! Nsanze ariwe nahita menya ko atazapfa vuba! Si ngakariya ka kamodoka ke


k’umutuku kari kuza hano”

Nahise nkebuka vuba vuba koko mbona ka kamodoka ke kari kuza kadusanga ako kanya
mbona aduhaye amatara twese tumwenyurira rimwe turamupepera amaze guparika ava mu
modoka,

Bob-“Yewe yewe wee! Vraiment Sacha n’umukobwa! Urabona ukuntu yambaye neza? Icyampa
nkazamutsindira”

Njyewe-“Wooow! My Sister Sacha! Reba intambuko se? Ooooohlala!”

Sacha yakomeje kuza adusanga atugeze imbere aramwenyura natwe ibinezaneza bidusaba
mu maso,

Sacha-“Daddy! Bite? Ese ko utampobera ugakomeza kunyitegereza bite?”

Njyewe-“Oooh! Erega imboni zaguhanzeho ntizihumbya! Wambaye neza cyane kandi


urabizi ko…”

Sacha-“Hhhhhh! Rekera aho basi uze unyihoberere!”

Narambuye amaboko Sacha angwamo muhobera ntuje hashize akanya ndamurekura ahobera
na Bob,

Bob-“Ewana kabisa urebye nako Sacha ndaguku…”


Bob ntiyabyihanganiye habuze gato yari agiye kurikocorera aho habura gato arikoroza
dusekera rimwe,

Sacha-“Ndabona mucyeye namwe nishimiye kubabona!”

Bob-“Urakoze Sacha ariko natwe tugushimiye nakonako mutwambariye”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Sacha-“Ariko se Bob! Nuko usanzwe uvuga?”

Njyewe-“Wahora ni iki no nanjye ntazi ikimuteye kudidimanga?”

Bob-“Eeh! Nta kibazo da! Nta kibazo rwose Sacha, Ngize amahirwe ahubwo reka
mbigusabe turebana, nari nziko ndabikubwira online!”

Sacha-"Ibiki se kandi?”

Bob-“Ngwino tujye ku ruhande gato nkubwire!”

Sacha-“Oya mbwirira hano nta kibazo, ko Daddy ntacyo namuhisha se?”

Bob-“Uuuuh! Nyine nawe urabibona, mbese icyo nashakaga kukubwira mbega nashakaga ko
nimugoroba tuza gusangira”

Sacha-“Oooh! Sha wari ukoze cyane ariko ntabwo ndaboneka ni nacyo nari nje kurebera
Daddy!”

Bob-“Yebaba wee! Ndasebye kabisa!”

Sacha-“Oya ntabwo usebye Bob! buriya ubutaha tuzasubukura gahunda, Daddy! Njyana
aho ukorera se mparebe!”

Njyewe-“Uuuh! Harya ntabwo uhazi?”

Sacha-“Oya sha! Gusa nari nziko ari hafi aha! Kwa Bob niho nari nzi”

Bob-“Mwaje se mukaganirira iwanjye basi wenda nkakwirebera gusa!”

Sacha-“Hhhh! Oya sha! Wowe nagusuye kenshi reka nsure nundi mwana!”

Bob-“Ooolala! Nta kundi nyine mwigendere!”

Njyewe-“Pole Bro! Turaza gusubira mukanya”

Njye na Sacha twarakaze amfumbata ukuboko tumanuka tugana hepfo gato nakoreraga
ariko aho twanyuraga hari higanje ibivugirizo by’abatangarira ubwiza butagererwana
Imana yamwihereye tugeze ku muryango,

Sacha-“Ngaho zana urufunguzo ngukingurire nubundi nakuramukiye!”

Njyewe-“Hhhh! Ariko se ubundi wa mugani utewe niki kuntungura bene aka kageni?”

Sacha-“Byihorere sha! Iyaba wari uzi ukuntu umuntu aba yaraye! Birakubabaje se?”

Njyewe-“Yoooh! Uwakubwira ibyishimo bishibutse ibindi bigashora imizi mu mutima


wanjye, amaso amaze kubona umwiza uzira inenge nagabiwe ntagabanye none nkaba
ntekanye."
Sacha-“Uwo ninde se Daddy? Ahubwo se mwahuriye hehe?”

Njyewe-“Erega nta wundi! Ni wowe rwose!”

Sacha-“Wooow! Urakoze cyane sha! Dore ni ayo magambo andema nabuze kuva cyera ari
nayo mpamvu nzaza kenshi ngusanga kuko uri musaza wanjye nifuza ko aba ikirenga!
Eeeh! Uziko twaheze ku muryango?”

Twese-“Hhhhhhh!”

Nakoze mu mufuka nkuramo urufunguzo maze ndakingura turinjira, tugezemo Sacha


akomeza kunkurikira twinjira muri contoire muha intebe aricara abantu batangira
kuza kugura ari benshi.

Basa n’abagabanyutse narahindukiye mpuza amaso na Sacha wanyitegerezaga cyane


yifashe ku itama maze ndamwegera,

Njyewe-“Sacha! Ihangane niba warambiwe!”

Sacha-“Yoooh! Oya sha! Maze nari ndi kukureba ukora nkabona ni byiza! Ahubwo mba
ngufashi…”

Njyewe-“Oya Sacha! Humura! Sinakubwiye nkgo ntuzavunike umugongo ahubwo uzakore


gato keza nzagakwedura?”

Sacha-“Yego sha! Ndabyibuka! Humura nta na kimwe nzigera nibagirwa mubyo wambwiye,
ahubwo se ko utambajije ikinzinduye nta matsiko ufite?”

Njyewe-“Eeeh! Uzi ko usigaye umenye icyo ndi gutekereza? Ubu amatsiko arenda
kunturitsa”

Sacha-“Ntacyo n’aguturitsa ugasandara ndakuyora”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Sacha-“Daddy! Sinzi niba ariko wabyemera!”

Njyewe-“Mbwira ndakumva! Uzi amatsiko mfite?”

Sacha-“Humura, Sha nyine nako Ntabwo nzi uko urabifata ariko utagirango ni ikindi
kibinteye nuko ari wowe mbonye ubikwiye”

Njyewe-“Uuuh! Ko amatsiko akomeje kwiyongera se kandi ndagira nte?”

Sacha-“Hhhhh! Ok ngaho reka nkubwire!”

Njyewe-“Ndakumva Sacha!”

Sacha-“Ubusanzwe ujya usohoka?”

Njyewe-“Sha, usibye ko muri week end najyaga njyana n’aba Djama kwirebera igisope…”

Sacha-“Hhhh! Ndavuga nyine wowe n’umukunzi wawe!”

Njyewe-“Eeeh! Sacha! Ntabwo harya nakubwiye ko ntawe ngira? Ndacyategereje ka kacu


kazantwikiriza umunezero mpora nifuza!”

Sacha-“Yooooh! Humura azaza, maze ntuzahine ikiganza ubona aza agusanga ngo
aguhumurize!”
Njyewe-“Oooh! Ubwo se urumva koko nagihina, nzakirambura ndetse ndenzeho ntere ivi
nibinaba ngombwa ndambarare hasi”

Sacha-“Hhhhhh! Sha waretse kunsetsa! Mbega cya wowe!”

Njyewe-“Isekere kwitegereze rata! Niba hari serie indyohera ni ukureba inseko yawe,
Imana izambabarire no kumunsi nako…”

Sacha yahise agira twa dusoni yipfuka ku munwa maze hashize akanya yitsa umutima
ahita ambwira,

Sacha-“Daddy! Week end yaje, maze igihe kinini ntasohoka ngo nidagadure kandi Papa
yambujije gusubira kwa Dovine, nasabye umwanya uhagije wo gutemberera kure
baranyemera, numvaga najyana na Rosy ariko buriya ikizere nari mufitiye
cyarayoyotse, Daddy! Njyane nande?”

Njyewe-“Eeeh! Harya wa mukobwa twari turi kumwe niba yitwa Tity niba yitwa nde?”

Sacha-“Eeeh! Sha uriya yiga muri week end ntabwo yaboneka ngo amperekeze!”

Njyewe-“Ooohlala! None se ubundi urasohokera hehe Sacha!”

Sacha-“Sha ndumva nshaka kujya ku gisenyi bahora bavuga!”

Njyewe-“Ko ari kure se? Gufata urugendo rungana gutyo wenyine ntabwo
nabigushimira!”

Sacha-“Si nkibyo byose se? sha nonese ubu mbigenze nte?”

Njyewe-“Sacha! Reka kujya ku Gisenyi wenda nze kukwibira umwanya nimva mu kazi maze
no kureba Mama nasize mu gahinda!”

Sacha-“Oya sha ndashaka kujya ku Gisenyi! Gusa iyaba byakundaga ukamperekeza, ariko
sinkugore!”

Njyewe-“Oooohlala! Ubu se nsige umukecuru wanjye inaha ngende ntanamuteguje, nsige


niri duka ritugaburira njye ku Gisenyi?”

Sacha yaranyitegereje nanjye nkomeza gutekereza kure hashize akanya ahita ambwira,

Sacha-“Daddy! Reka nere kukugora! Nta kibazo ndijyana kandi wakoze cyane kumpa
akanya!”

Njyewe-“Yoooh! Sacha! Mbabarira nanjye ntabwo nanze ibyiza byava mu kukuba iruhande
gusa nawe urabona ukuntu bimeze!”

Sacha-“Nta kibazo Daddy! Ngaho reka ngende”

Sacha yarahagurutse maze ndamuherekeza mugeza ku muryango arahindukira mbona


yihanaguye mu maso ampa akantu ku itama arakomeza yinjira mu modoka aratsa
ndamupepera aragenda.

Akimara kurenga ibitekerezo byakomeje kuba byinshi, nkiri muri ibyo nahise numva
telephone isonnye maze ndebye mbona ni numero ntazi nkanda yes vuba nshyira ku
gutwi,

Njyewe-“Hello!”
We-“Yes Hi! Ni Samantha!”

Njyewe-“Samantha?”

We-“Yiiiiii! Wambwiye aho murumuna wawe ari ko yanyiciye gahunda? Uziko naheze ku
cyapa?”

Njyewe-“Murumuna wanjye wuhe se?”

We-“Danny!"

Njyewe-“Mwari mufitanye iyihe Gahunda se?”

We-“Sha twari dufitanye gahunda yo gusohokera ku gisenyi, kandi twabipanze mu ma


saa kumi za mu gitondo, none dore maze kugera aho duhurira ndamubuze niba akiri mu
rugo wamumbwiriye?”

Njyewe-“Uuuh! Murahurira hehe se?”

We-“Eeeh! Ndamubonye!”

Call end.

Telephone imaze kwikupa……………………………………


Episode 131: Nelson asubije Brendah iwabo, Daddy na Sacha nabo berekeza ku Gisenyi

Yanditswe kuwa 2017-06-14 03:03:23

Telephone ikimara kwikupa nahise ndeba nomero za Nelson vuba vuba nkanda yes
nshyira ku gutwi hashize akanya,

Nelson-“Yes Hello Mr Daddy!”

Njyewe-“Yes Nelson! Nari nkwitabaje ngo ungire inama!”

Nelson-“Uuuh! Byagenze gute se kandi? Ni amahoro se ahubwo?”

Njyewe-“Uribuka wa musore witwa Danny?”

Nelson-“Wawundi se usigaye uba iwanyu?”

Njyewe-“Yego!”

Nelson-“Ndamwibuka rwose!”

[ihc-hide-content ihc_mb_type="show" ihc_mb_who="reg" ihc_mb_template="1" ]

Njyewe-“Burya bwose ntabwo nari nzi ko ari rwubikangohe”

Nelson-“Uuuuh! Byagenze gute se kandi?”

Njyewe-“Mbese ukuntu byagenze…..”

Nelson namubwiye byose kugeze ku makuru Samantha yari amaze kumpa maze amaze gutuza
ahita ambwira,

Nelson-“Daddy! Fata imodoka ujye aho uwo mukobwa akubwiye ko bagiye guhurira”

Njyewe-“Eeeh! Uzi ko nibagiwe kumubaza aho bari?”


Nelson-“Hamubaze vuba vuba nanjye reka nitabaze wa mu Polisi aturwaneho, ahubwo
reka twere gutinda numara kumenya aho bari umbwire turahahurira”

Njyewe-“Ok! Urakoze cyane Nelson!”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi mpita ndeba za numero za Samantha zari zimaze kumpamagara
nkanda yes nshyira ku gutwi ndategereza hashize akanya numva,

Samantha-“Hello!”

Njyewe-“Sama! Wamubonye se?”

Samantha-“Yego sha! Namubonye ubu turi Nyabugogo tugiye gufata bus!”

Njyewe-“Ok!”

Call end.

Nahise mbwira Nelson aho bari maze nkubitaho urugi ninjira mu modoka ngikata mba
mbonye Clovis atambitse ukuboko mu muhanda mfunga Feri akingura umuryango arinjira
mpita nshyiramo iya mbere, iya kabiri n'iya gatatu,

Clovis-“Uuuuh! Unjyanye hehe se Daddy!”

Njyewe-“Ndeka Bro! Ubu ndi gusiganwa n’igisambo!”

Clovis-“Eeh! Wabona utanjyanye nk’i Kibungo! Ahubwo se icyo gisambo ni cyande?”

Njyewe-“Iturize uraza kumenya byose, reka nze mbanze mpate umuriro icyuma
cy’umuzungu hano”

Njyewe-“Ubwo nyine aho ngera hose niho uraviramo!’

Clovis-“Ambaa! Ko ngiyegusiga ntakinze se?”

Njyewe-“Ugize chance nyine mba ngutwaye bikarindwa n’Imana!”

Nakomeje gufatiraho bikomeye, mu minota micye cyane nari ngeze mu masangano yinjira
Nyabugogo ndeba aho mparika, mvamo Clovis arankurikira nerekeza aho bakatishiriza
ama-tickets ajya ku Gisenyi.

Natangiye kugenda ndangaguzwa hirya no hino, nkirangaye ndeba ko nabona Danny numva
umuntu unkozeho mpindukira vuba mbona ni Nelson wari uri kumwe n’undi mugabo umwe,

Nelson-“Hari icyo wabashije kugeraho se?”

Njyewe-“Nari ndimo nshakashaka muri aba bantu bagiye ku Gisenyi ngondebe ko


namubona?”

Nelson-“Dore uyu turi kumwe ni wa Afande nakubwiraga buretse ko yambaye civil


kugira ngo akore akazi neza”

Njyewe-“Reka dukomeze dushakashake!"

Bamwe baciye aha abandi baca aho, si ugushaka twivayo abantu bose bari Nyabugogo
ubanza nta numwe utaranshiye mu maso, hashize nk’iminota icumi dushaka sinzi ukuntu
nabonye umupira w’umuhondo nari nzi ntangira kugenda nsunika abantu ngiye
kumugeraho aba yinjiye mu modoka nanjye ninjiramo agihindukira ngo yicare mbona
ntabwo ari Danny nari nketse ari undi musore ntazi, mpina akagongo nsubira inyuma.

Nkigera hanze nta kindi nakoze nahise ndeba nomero za Samantha muhamagaye nsanga
yamborotse ndi kumuhamagara bikanga, ngihindukira mba nkubitanye na Nelson,

Nelson-“Daddy! Hari icyo ubashije kugeraho se?”

Njyewe-“Reka reka dore na nomero za wa mukobwa Samantha ntizicamo mba mwinjiriye


akambwira aho bari”

Nelson-“Ngaho zizane abe ari njye nzihamagara”

Nelson namuhaye nomero za Samantha azandika muri telephone maze akanda yes ashyira
Loudspeaker nanjye ndamwegera ngo numve ibyo bavugana,

Samantha-“Oui!”

Nelson-“Bite se? Ni Samantha?”

Samantha-“Yego niwe!”

Nelson-“Uri hehe se ko nagushakaga?”

Samantha-“Yooooh! Sha ndi mu rugendo ngiye kure, ubu ndi mu nzira!”

Nelson-“Ugiye hehe se?”

Samantha-“Ndi muri taxi voiture ndi kujya i Gisenyi”

Nelson-“Ok!”

Call end.

Nelson-“Ooohlala! Araducitse, ngo bateze Taxi voiture!”

Njyewe-“Nanjye ndabyumvise, ubu se dukore iki Nelson?”

Nelson-“Nta kundi mureke atware, wenda yaba nka Ganza nta wamenya!”

Naracecetse akanya gato numva nshitse intege gusa Nelson yakomeje kunkomeza ndetse
ambwira ko niba hari n'ubundi bufasha twakenera twamubwira, yambwiye ko ugutwaye
utwawe aba ataguciye amaboko ndetse ambwira ko nta wibira kumara iby’umunyamugisha.

Narakomeye njye na Clovis dufata inzira dusubira ku kazi, tugezeyo ndeba nomero za
Mama nkanda yes nshyira ku gutwi hashize akanya numva aritabye,

Njyewe-“Allo! Bite Daddy ndakumva!”

Njyewe-“Mama! Nashakaga…”

Mama-“Oya! Rwose yanyibagije ibyaraye bimbayeho, ubu ari kunkorera byose rwose ubu
nashikamye meze nk'umwana muto”

Njyewe-“Uuuh! Inde se?”

Ako kanya nahise numva avugana n'undi muntu ngo akira muvugishe, ako kanya numva
ijwi ry’umukobwa,
We-“Daddy! Maze ni njyewe!”

Njyewe-“What? Ntibishoboka! Sacha kuki wagiye mu rugo utambwiye?”

Sacha-“Niba bikubabaje ihangane, nabikoze kuko bikwiye, ndabizi urahangayitse nubwo


wabimpishe ariko Mama wawe yambwiye byose!”

Nabuze icyo mvuga ndaceceka ntangira kwibaza niba koko ibyo mbona ari byo, nkiri
kure,

Sacha-“Ko utavuga se Daddy?”

Njyewe-“Birandenze!”

Sacha-“Oya! Nabonye ko mbere ya byose ari Mama wawe, ni nayo mpamvu navuye hariya
nkaza hano ngo mufashe, muhumurize ndetse namusabe ko yanyemerera tukajyana”

Akibivuga Mama yahise yongera aramubwira ngo mpereza mbimwibwirire mwana wa,
mpereza rwose,

Mama-“Daddy! Rwose ugomba kumuherekeza! Ntugire ikibazo rwose ndasigara amahoro!


Uzi ukuntu umukazana wanjye namwishimiye, ahubwo wa wundi nizere ko wamubenze!”

Njyewe-“Ampaye inka! Ubu se kandi noneho!”

Mama-“Gira uze ariko uherekeze undi!”

Njyewe-“Sawa Mama! Munsubize!”

Mama-“Mwana wa akira rwose ngo akuvugishe!”

Sacha-“Oui Daddy! Ndakumva, hanyuma se?”

Njyewe-“Sacha! Nagusezeranyije kukubera byose, ikiganza cyawe wandamburiye


nkagufumbatiza umuhangayiko mfite ukamenya igikwiye nanjye nemeye kukwereka ko
ubikwiye, erega n'ubundi nashyugumbwaga”

Sacha-“Yoooh! Urakoze sha!”

Njyewe-“Burya wabimbwiye nsimbukira mu bicu gusa mbituza mu mutima, gusa ushatse


igisubizo nanjye nshyizeho akadomo”

Sacha-“Wooow! Noneho ntahe njye gupakinga?”

Njyewe-“Nta kibazo rwose, nanjye reka nze nitegure”

Sacha-“Oooh! Thank you Daddy!”

Call end.

Nkimara kuvugana na Sacha numvise ibinezaneza byinshi binzamutsemo, numvise


nshyugumbwe ntangira kubona amafoto menshi ndi kumwe na Sacha dutambukana, ako
kanya ntangira kumva ariwo munsi wa mbere nshobora kuba ngiye kugira ibyishimo
bitavugwa.

Nahise mfata amafaranga nari nakoreye ngo mbanze nyajyane kuri bank, ndasohoka
ndakinga nyura kwa Bob mubwira ukuntu bimeze mbona arahindutse gusa nkomeza
kumubwira ko nkiri musaza wa Sacha ndetse agarura agatima ndetse anyifuriza
urugendo rwiza.

Nafashe umuhanda njya kuri bank, mu nzira mvayo numva telephone isona ndebye mbona
ni Nelson mwitaba vuba,

Njyewe-“Yes Nelson! Uzi ko nari ngiye kuza kugucaho ngo nkubaze niba urantuma ku
Gisenyi?”

Nelson-“Oya! Oya rwose wikurikira kiriya gisore cy'ikigome kitazagutsindayo”

Njyewe-“Humura rwose ntabwo aricyo kinjyanye, ahubwo ni…”

Nelson namubwiye byose,

Nelson-“Uuuuh! Nonese wigeze uvugana na Brendah?”

Njyewe-“Reka reka ntabwo twigeze tuvugana! Hari nomero ze se ahubwo ngira?”

Nelson-“Ubu tugiye kujyana mukanya, agiye kuba hafi y’ababyeyi be bamufashe no


kwitegura ubukwe!”

Njyewe-“Eeeh! Ni byiza cyane rwose”

Nelson-“Ahubwo se uri hehe ngo ungeze kwa Mama Brown ko imodoka nyisize ku igaraje
ngo bamene amavuta?”

Narangiye Nelson aho nari ndi nawe ambwira aho ari, mubwira ko ngiye kumufata Call
end.

Nkimugeraho yinjiye mu modoka mfatiraho nk’umuntu wari ufite gahunda ku Gisenyi,


ntababeshye niho agatima kari kari.

Tugezeyo naraparitse,

Nelson-“Ntabwo ugera mu rugo se?”

Njyewe-“Umva nawe! Urumva nagarukira ku muryango se? Gusa ntabwo ndatinda nawe uzi
gahunda mfite!”

Nelson-“Ntabwo dutinda kabisa, ni ukugira ngo ma Bella ativana mu rugo kandi


uranabizi ko utumoto twatwibagiwe!”

Twese-“Hhhhhh!”

Twavuye mu modoka twinjira mu gipangu tugezemo dusanga Aliane hanze ari kumwe na
Brown bakitubona baratungurwa Aliane aba uwa mbere mu kuza guhobera Nelson!

Aliane-“Woooow! Nelson! Yambiiiii! You are welcome ni ukuri!”

Nelson-“Stareh! Brown bite se?”

Brown-“C’est bien! Ndaho ndakomeye! Harya uyu musore muri kumwe yitwa..?"

Njyewe-“Daddy!”

Aliane-“Yego koko ni Daddy! Muzanye rero gutwara Brendah?”

Nelson-“Wabimenye! Ahubwo nizere ko no ku munsi w’ubukwe ari we uzakwambarira?”


Nelson-“Hhhhhh! Azaba arimo ariko Brown niwe uzaba uri kuntera parfait!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Brown-“Koko unyibukije ko ubukwe bwa cyera iyo bwaburaga parfait butatahaga!”

Twese-“Hhhhh!”

Tukiri aho Brendah niba yarahumuriwe Nelson, yahise asohoka mu nzu yambaye neza aza
adusanganira, ahobera Nelson cyane maze natwe dukomeza kubirebera hashize akanya,

Nelson-“Nonese ubu ndakunyuza hehe kweli?”

Brendah-“Uuuh! Kubera iki se ma Nelly?”

Nelson-“Uburanga bwahuye n’imitako myiza wambariye biba mahwi, uratuma nshwana


n’abakurangarira”

Brendah-“Yoooh! Humura ni wowe nambariye kandi amaso yawe ni njye akwiye kureba
njyenyine, naho iby’abandangarira byo nushaka ukubite!”

Twese-“Hhhhh!”

Nelson-“Ndacyeka warangije kwitegura ariko?”

Brendah-“Nasoje ahubwo ngwino Mama Brown na Jojo bari mu nzu!”

Nelson-“Ok! Ako kantu ahubwo!”

Twaramanutse hepfo gato twinjira mu nzu tugezemo dusanga Mama Brown na Mama Kenny
ndetse na Kenny bicaranye na Jojo, bakibona Nelson, Kenny niwe wabatanze aza
guhobera Nelson,

Nelson-“Bite Kenny! Ndabona umaze kuba igisore mu minsi iraza ndaza kugushakira
umugore!”

Kenny-“Uzabanza ubane n'uwo nanjye uzajyane kureba Kaliza!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Kenny-“Uzi ko Papa aba mu rugo?”

Nelson-“Uuuh! Ngo Papa wawe aba mu rugo iwanyu?”

Mama Brown-“Ibyo ba ubiretse uze ubanze udusuhuze mwana wa! Uzi ibicuro nari
mfite?”

Nelson yaratambitse gato ahobera Mama Brown na Mama Kenny arakomeza asuhuza Jojo
wasaga nk'aho arakaye nanjye mbigenza ntyo ubundi twicara aho,

Mama Brown-“Nuko rero ngo uje gutwara umugeni wawe?”

Nelson-“Hhhhhh! Bisa nabyo! Mwari muraho se?”

Mama Brown-“Wahora ni iki ko ibintu byabaye nako ni birebire kandi ufite urugendo
rurerure! Buriya nzakubwira nugaruka."

Nelson-“Ahaaa! Ndabona byo bisa nk'aho ari birebire, urabona ukuntu Jojo ameze ra?
Ahubwo se amakuru ya Gaju nomero ye ko itagicamo?”
Mama Brown-“Gaju yibarutse imfura uyu munsi! Ubu impundu turi kuzivuza da! Ahubwo
ku cyumweru uzaze tujyane guhemba”

Nelson-“Woooow! Niyonkwe rwose kandi asubireyo nta mahwa!”

Mama Brown-“Ko habura amezi macye nkakira umwuzukuru wa Gatatu se ra?”

Nelson-“Ngo? Umwuzukuru wa Gatatu?”

Mama Brown-“Ahaa! Ntubona ko Jojo…”

Mama Brown akigeza aho Jojo yahise ahaguruka vuba aducaho aragenda afungura icyumba
arakinga,

Mama Brown-“Ahaaa! Itwarire Brendah wawe shenge! Nizere ko iyo ku Gisenyi


azahirwa!”

Brendah-“Ndabyizeye Mama! Kandi mwarakoze cyane nako Ntabwo nabona icyo mbashimira
Imana yo mu ijuru yonyine izabampembere!”

Mama Brendah-“Nuko nuko mwana wanjye ngufatiye iry’uburyo”

Mama Brendah yasezeye Brendah natwe turamusezera maze Brown na Kenny baraduherekeza
tugeze hanze dusanga Aliane aturize yongera guhobera cyane Brendah,

Aliane-“Nelson! Hari ibi Raporo byinshi mfite mbona bitazategereza ko Konji yawe
irangira”

Nelson-“Nta kibazo kuwa mbere nzaza!”

Aliane-“Nanjye na Brown twari tudomotse ngo tuze dusezere undi mwana, ese Brown!
Wowe se ntabwo ujyana na Dorlene? Eeeh nako na Brendah ku Gisenyi ukajya kureba…!”

Brendah na Aliane barasetse twibaza ikibaye ariko byaragaragaraga ko hari ikintu


baziranyeho,

Nelson-“Ngo Dorlene nako Brendah? Uuuuh! Harimo akantu ariko?”

Brendah-“Gato se ugirango? Ma Nelly humura nta batwika inzu ngo bahishe umwotsi
bazadutabaza tujye kuzimya”

Brown yarisekesheje tubonamo akantu turakoza turagenda dusohoka mu rugo Brown,


Kenny, na Aliane baradusezera twinjira mu modoka dufata umuhanda tujya ku igaraje
Nelson yari yasizeho imodoka, ndahabasiga duhana gahunda yo kuza kuvugana ningera
ku Gisenyi.

Nafashe umuhanda nerekeza mu rugo nagezeyo ibintu byose mbikora niruka ngo Sacha
ataza kumpamagara agasanga ntiteguye,

Mama-“Hhhhh! Ego ko Mana! Ko ugendera mu ijana se kandi? Humura ntabwo agusiga dore
avuye hano mu kanya tumaze gusangira!”

Njyewe-“Oya Mama! Saa munani zirageze kandi…”

Mama-“Ariko mwana wa! Nawe uriya mwana w’umukobwa ubanza umukunda cyane! Uzi ukuntu
yaje hano amfitiye ubwuzu disi ambaza igituma uhangayitse?”

Njyewe-“Hhhhh! Nuko se?”


Mama-“Nyine nanjye mubwira byose nta nta kimwe mukinze! Gusa disi yicisha bugufi,
uzi ko yaje mu modoka di? Yarangiza akantekera akanganiriza ndetse akampanagurira
no mu nzu”

Njyewe-“Mama! Erega uriya ni mushiki wanjye! Yabonye ko mbikwiye angira umwihariko


nanjye nishimira kugira mushiki wanjye!”

Mama-“Mwana wa! Ibyo ndabyishimiye kuko wavutse uri igiti kimwe mu butayu ariko
rwose ntazakomeze kuba mushiki wawe? Cyangwa ntabwo ukunda? Uriya agomba kuba
umukazana wanjye, rwose imirabyo y’urukundo yahoze irabiriza mu maso yanjye!”

Njyewe-“Mama! Urukundo ntawe urutema ahandi ngo arushinge ruhite ruraba ahubwo
arubagarira rukiri urugemwe!”

Mama-“Daddy! Nzagufasha kurubagara, nubishaka no kurwuhira nzarukuhirira rwose!”

Njyewe-“Inka yanjye! Ye?”

Nkivuga gutyo telephone yanjye yarasonnye kubera ukuntu nari nashyushye ndikanga
ngiye gusunika njyana kuri 'Yes' njyana kuri 'No' mba ndamukupye numva akajinya,
ako kanya mpita muhamagara vuba vuba nshyira ku gutwi hashize akanya gato,

Sacha-“Hello!”

Njyewe-“Sacha! Mbabarira kubera gushyugumbwa ngiye kwitaba ndagukupa, uzi ko


nashyushye nkaba ahari nibagiwe indyo n’imoso?”

Sacha-“Hhhhhh! Buretse urabimbwira neza! Ahubwo se ko ndangije kwitegura uri hehe?”

Njyewe-“Eeeh! Ndasoje nanjye, ahubwo se urantwara?”

Sacha-“Oya! Turatega nibyo byiza! Nta mpamvu yo kwigora kandi dufite urugendo
rurerure! Ahubwo reka mbwire Umushoferi atugeze kuri bus”

Njyewe-“Ok! Nta kibazo nanjye reka mbanze nyure ku cyuma”

Sacha-“No! Utigora Daddy! Byose binshyire mu biganza byanjye”

Njyewe-“Ariko Brother agufashije ntako byaba bisa!”

Sacha-“Ooooh! Basi turaza kubyumvikanaho!”

Njyewe-“Ok! Reka ngire vuba urasanga nsoje!”

Sacha-“Okey! Good!”

Call end.

Ako kanya nahise nshyira telephone hasi nirukira muri douche mvuyeyo nditunganya
vuba nambara ikabutura nziza muzo nakundaga kwambara muri week end n’aka lacoste
nshyiramo n’aka gofero ndeba n’indi myenda ntibagiwe ikabutura yo kogana ndasohoka
nkigera mu muryango,

Mama-“Mwana wa! Dore uragiye, umenye aho unzize, witwararike nk’umusore warezwe,
kuko ugiye nzi aho ugiye ntabwo mpangayitse kandi uguhitamo kw'uriya mwana
w’umukobwa ntabwo ari umuyaga uhuhana umunabi ahubwo ijijo rya mukuru ryabonye ari
imvura y’umugisha kuri wowe!”
Njyewe-“Urakoze cyane Mama! Unzi kuva nkivuka! Humura nzahitwara nk’imfura na
bucura bwawe”

Mama-“Nuko nuko mwana wa! Ngaho urugendo rwiza!”

Njyewe-“Ubwo nugira ikibazo uzambwira!”

Mama-“Yego Daddy!”

Nashyize igikapu ku rutugu mfata inzira ngeze ku muhanda mfata akamoto kangeza ku
cyuma nkuraho udufaranga, ngishyira ikofi mu mufuka numva telephone irasonnye mpita
menya ko ari Sacha nitaba vuba,

Njyewe-“Hello!”

Sacha-“Daddy!”

Njyewe-“Ndakumva neza cyane ni ukuri!”

Sacha-“Uri hehe?”

Njyewe-“Ndi hano kuri…Bank”

Sacha-“Ooooh! Hagarara ku muhanda sha! Uzi ko twari tugiye kugucaho”

Njyewe-“Oooh! Reka mpahagarare noneho!”

Nahise negera umuhanda, hashize akanya koko mbona ka kamodoka k’umutuku karaje
gahita gaparika aho nari ndi, nkingura umuryango w’inyuma nicara aho Sacha yari ari
nkimukubita amaso kureba bihinduka gukanura.

Sacha yari yambaye neza bitangaje, agakabutura gato keza kaka jeans, aga single
keza k’umweru n’akagofero k’akagara na Ray-ban nziza cyane ndetse n'udukweto twiza
dufunze.

Ako kanya nahise mba nk’ikinya nkomeza kumwitegereza bikomeye nta cyo mvuga,
twarinze tugera Nyabugogo akindeba agaseka akajya hasi kubera ukuntu nakanuraga
mureba ntahumbya.

Kugira ngo menye ko twahageze nagiye kumva numva ankomyeho,

Sacha-“Daddy! Bite ko wahezeyo!”

Njyewe-“Eeeh! Twageze Nyabugogo se?”

Sacha-“Hhhhhhh!”

Njyewe-“Yawee! Kugotwa bibaho koko ndabibonye!”

Sacha yongeye guseka maze dusohoka mu modoka asezera Umushoferi, abari aho nibo
biboneye igitangaza nari ngaragiye.

Twakomeje tujya ku modoka zijya ku Gisenyi twicaramo batuzanira ama-ticket


bidatinze imodoka ifata umuhanda………………………………………

Episode 131: Nelson asubije Brendah iwabo, Daddy na Sacha nabo berekeza ku Gisenyi
Yanditswe kuwa 2017-06-14 03:03:23

Telephone ikimara kwikupa nahise ndeba nomero za Nelson vuba vuba nkanda yes
nshyira ku gutwi hashize akanya,

Nelson-“Yes Hello Mr Daddy!”

Njyewe-“Yes Nelson! Nari nkwitabaje ngo ungire inama!”

Nelson-“Uuuh! Byagenze gute se kandi? Ni amahoro se ahubwo?”

Njyewe-“Uribuka wa musore witwa Danny?”

Nelson-“Wawundi se usigaye uba iwanyu?”

Njyewe-“Yego!”

Nelson-“Ndamwibuka rwose!”

[ihc-hide-content ihc_mb_type="show" ihc_mb_who="reg" ihc_mb_template="1" ]

Njyewe-“Burya bwose ntabwo nari nzi ko ari rwubikangohe”

Nelson-“Uuuuh! Byagenze gute se kandi?”

Njyewe-“Mbese ukuntu byagenze…..”

Nelson namubwiye byose kugeze ku makuru Samantha yari amaze kumpa maze amaze gutuza
ahita ambwira,

Nelson-“Daddy! Fata imodoka ujye aho uwo mukobwa akubwiye ko bagiye guhurira”

Njyewe-“Eeeh! Uzi ko nibagiwe kumubaza aho bari?”

Nelson-“Hamubaze vuba vuba nanjye reka nitabaze wa mu Polisi aturwaneho, ahubwo


reka twere gutinda numara kumenya aho bari umbwire turahahurira”

Njyewe-“Ok! Urakoze cyane Nelson!”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi mpita ndeba za numero za Samantha zari zimaze kumpamagara
nkanda yes nshyira ku gutwi ndategereza hashize akanya numva,

Samantha-“Hello!”

Njyewe-“Sama! Wamubonye se?”

Samantha-“Yego sha! Namubonye ubu turi Nyabugogo tugiye gufata bus!”

Njyewe-“Ok!”

Call end.

Nahise mbwira Nelson aho bari maze nkubitaho urugi ninjira mu modoka ngikata mba
mbonye Clovis atambitse ukuboko mu muhanda mfunga Feri akingura umuryango arinjira
mpita nshyiramo iya mbere, iya kabiri n'iya gatatu,

Clovis-“Uuuuh! Unjyanye hehe se Daddy!”


Njyewe-“Ndeka Bro! Ubu ndi gusiganwa n’igisambo!”

Clovis-“Eeh! Wabona utanjyanye nk’i Kibungo! Ahubwo se icyo gisambo ni cyande?”

Njyewe-“Iturize uraza kumenya byose, reka nze mbanze mpate umuriro icyuma
cy’umuzungu hano”

Njyewe-“Ubwo nyine aho ngera hose niho uraviramo!’

Clovis-“Ambaa! Ko ngiyegusiga ntakinze se?”

Njyewe-“Ugize chance nyine mba ngutwaye bikarindwa n’Imana!”

Nakomeje gufatiraho bikomeye, mu minota micye cyane nari ngeze mu masangano yinjira
Nyabugogo ndeba aho mparika, mvamo Clovis arankurikira nerekeza aho bakatishiriza
ama-tickets ajya ku Gisenyi.

Natangiye kugenda ndangaguzwa hirya no hino, nkirangaye ndeba ko nabona Danny numva
umuntu unkozeho mpindukira vuba mbona ni Nelson wari uri kumwe n’undi mugabo umwe,

Nelson-“Hari icyo wabashije kugeraho se?”

Njyewe-“Nari ndimo nshakashaka muri aba bantu bagiye ku Gisenyi ngondebe ko


namubona?”

Nelson-“Dore uyu turi kumwe ni wa Afande nakubwiraga buretse ko yambaye civil


kugira ngo akore akazi neza”

Njyewe-“Reka dukomeze dushakashake!"

Bamwe baciye aha abandi baca aho, si ugushaka twivayo abantu bose bari Nyabugogo
ubanza nta numwe utaranshiye mu maso, hashize nk’iminota icumi dushaka sinzi ukuntu
nabonye umupira w’umuhondo nari nzi ntangira kugenda nsunika abantu ngiye
kumugeraho aba yinjiye mu modoka nanjye ninjiramo agihindukira ngo yicare mbona
ntabwo ari Danny nari nketse ari undi musore ntazi, mpina akagongo nsubira inyuma.

Nkigera hanze nta kindi nakoze nahise ndeba nomero za Samantha muhamagaye nsanga
yamborotse ndi kumuhamagara bikanga, ngihindukira mba nkubitanye na Nelson,

Nelson-“Daddy! Hari icyo ubashije kugeraho se?”

Njyewe-“Reka reka dore na nomero za wa mukobwa Samantha ntizicamo mba mwinjiriye


akambwira aho bari”

Nelson-“Ngaho zizane abe ari njye nzihamagara”

Nelson namuhaye nomero za Samantha azandika muri telephone maze akanda yes ashyira
Loudspeaker nanjye ndamwegera ngo numve ibyo bavugana,

Samantha-“Oui!”

Nelson-“Bite se? Ni Samantha?”

Samantha-“Yego niwe!”

Nelson-“Uri hehe se ko nagushakaga?”

Samantha-“Yooooh! Sha ndi mu rugendo ngiye kure, ubu ndi mu nzira!”


Nelson-“Ugiye hehe se?”

Samantha-“Ndi muri taxi voiture ndi kujya i Gisenyi”

Nelson-“Ok!”

Call end.

Nelson-“Ooohlala! Araducitse, ngo bateze Taxi voiture!”

Njyewe-“Nanjye ndabyumvise, ubu se dukore iki Nelson?”

Nelson-“Nta kundi mureke atware, wenda yaba nka Ganza nta wamenya!”

Naracecetse akanya gato numva nshitse intege gusa Nelson yakomeje kunkomeza ndetse
ambwira ko niba hari n'ubundi bufasha twakenera twamubwira, yambwiye ko ugutwaye
utwawe aba ataguciye amaboko ndetse ambwira ko nta wibira kumara iby’umunyamugisha.

Narakomeye njye na Clovis dufata inzira dusubira ku kazi, tugezeyo ndeba nomero za
Mama nkanda yes nshyira ku gutwi hashize akanya numva aritabye,

Njyewe-“Allo! Bite Daddy ndakumva!”

Njyewe-“Mama! Nashakaga…”

Mama-“Oya! Rwose yanyibagije ibyaraye bimbayeho, ubu ari kunkorera byose rwose ubu
nashikamye meze nk'umwana muto”

Njyewe-“Uuuh! Inde se?”

Ako kanya nahise numva avugana n'undi muntu ngo akira muvugishe, ako kanya numva
ijwi ry’umukobwa,

We-“Daddy! Maze ni njyewe!”

Njyewe-“What? Ntibishoboka! Sacha kuki wagiye mu rugo utambwiye?”

Sacha-“Niba bikubabaje ihangane, nabikoze kuko bikwiye, ndabizi urahangayitse nubwo


wabimpishe ariko Mama wawe yambwiye byose!”

Nabuze icyo mvuga ndaceceka ntangira kwibaza niba koko ibyo mbona ari byo, nkiri
kure,

Sacha-“Ko utavuga se Daddy?”

Njyewe-“Birandenze!”

Sacha-“Oya! Nabonye ko mbere ya byose ari Mama wawe, ni nayo mpamvu navuye hariya
nkaza hano ngo mufashe, muhumurize ndetse namusabe ko yanyemerera tukajyana”

Akibivuga Mama yahise yongera aramubwira ngo mpereza mbimwibwirire mwana wa,
mpereza rwose,

Mama-“Daddy! Rwose ugomba kumuherekeza! Ntugire ikibazo rwose ndasigara amahoro!


Uzi ukuntu umukazana wanjye namwishimiye, ahubwo wa wundi nizere ko wamubenze!”

Njyewe-“Ampaye inka! Ubu se kandi noneho!”


Mama-“Gira uze ariko uherekeze undi!”

Njyewe-“Sawa Mama! Munsubize!”

Mama-“Mwana wa akira rwose ngo akuvugishe!”

Sacha-“Oui Daddy! Ndakumva, hanyuma se?”

Njyewe-“Sacha! Nagusezeranyije kukubera byose, ikiganza cyawe wandamburiye


nkagufumbatiza umuhangayiko mfite ukamenya igikwiye nanjye nemeye kukwereka ko
ubikwiye, erega n'ubundi nashyugumbwaga”

Sacha-“Yoooh! Urakoze sha!”

Njyewe-“Burya wabimbwiye nsimbukira mu bicu gusa mbituza mu mutima, gusa ushatse


igisubizo nanjye nshyizeho akadomo”

Sacha-“Wooow! Noneho ntahe njye gupakinga?”

Njyewe-“Nta kibazo rwose, nanjye reka nze nitegure”

Sacha-“Oooh! Thank you Daddy!”

Call end.

Nkimara kuvugana na Sacha numvise ibinezaneza byinshi binzamutsemo, numvise


nshyugumbwe ntangira kubona amafoto menshi ndi kumwe na Sacha dutambukana, ako
kanya ntangira kumva ariwo munsi wa mbere nshobora kuba ngiye kugira ibyishimo
bitavugwa.

Nahise mfata amafaranga nari nakoreye ngo mbanze nyajyane kuri bank, ndasohoka
ndakinga nyura kwa Bob mubwira ukuntu bimeze mbona arahindutse gusa nkomeza
kumubwira ko nkiri musaza wa Sacha ndetse agarura agatima ndetse anyifuriza
urugendo rwiza.

Nafashe umuhanda njya kuri bank, mu nzira mvayo numva telephone isona ndebye mbona
ni Nelson mwitaba vuba,

Njyewe-“Yes Nelson! Uzi ko nari ngiye kuza kugucaho ngo nkubaze niba urantuma ku
Gisenyi?”

Nelson-“Oya! Oya rwose wikurikira kiriya gisore cy'ikigome kitazagutsindayo”

Njyewe-“Humura rwose ntabwo aricyo kinjyanye, ahubwo ni…”

Nelson namubwiye byose,

Nelson-“Uuuuh! Nonese wigeze uvugana na Brendah?”

Njyewe-“Reka reka ntabwo twigeze tuvugana! Hari nomero ze se ahubwo ngira?”

Nelson-“Ubu tugiye kujyana mukanya, agiye kuba hafi y’ababyeyi be bamufashe no


kwitegura ubukwe!”

Njyewe-“Eeeh! Ni byiza cyane rwose”

Nelson-“Ahubwo se uri hehe ngo ungeze kwa Mama Brown ko imodoka nyisize ku igaraje
ngo bamene amavuta?”
Narangiye Nelson aho nari ndi nawe ambwira aho ari, mubwira ko ngiye kumufata Call
end.

Nkimugeraho yinjiye mu modoka mfatiraho nk’umuntu wari ufite gahunda ku Gisenyi,


ntababeshye niho agatima kari kari.

Tugezeyo naraparitse,

Nelson-“Ntabwo ugera mu rugo se?”

Njyewe-“Umva nawe! Urumva nagarukira ku muryango se? Gusa ntabwo ndatinda nawe uzi
gahunda mfite!”

Nelson-“Ntabwo dutinda kabisa, ni ukugira ngo ma Bella ativana mu rugo kandi


uranabizi ko utumoto twatwibagiwe!”

Twese-“Hhhhhh!”

Twavuye mu modoka twinjira mu gipangu tugezemo dusanga Aliane hanze ari kumwe na
Brown bakitubona baratungurwa Aliane aba uwa mbere mu kuza guhobera Nelson!

Aliane-“Woooow! Nelson! Yambiiiii! You are welcome ni ukuri!”

Nelson-“Stareh! Brown bite se?”

Brown-“C’est bien! Ndaho ndakomeye! Harya uyu musore muri kumwe yitwa..?"

Njyewe-“Daddy!”

Aliane-“Yego koko ni Daddy! Muzanye rero gutwara Brendah?”

Nelson-“Wabimenye! Ahubwo nizere ko no ku munsi w’ubukwe ari we uzakwambarira?”

Nelson-“Hhhhhh! Azaba arimo ariko Brown niwe uzaba uri kuntera parfait!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Brown-“Koko unyibukije ko ubukwe bwa cyera iyo bwaburaga parfait butatahaga!”

Twese-“Hhhhh!”

Tukiri aho Brendah niba yarahumuriwe Nelson, yahise asohoka mu nzu yambaye neza aza
adusanganira, ahobera Nelson cyane maze natwe dukomeza kubirebera hashize akanya,

Nelson-“Nonese ubu ndakunyuza hehe kweli?”

Brendah-“Uuuh! Kubera iki se ma Nelly?”

Nelson-“Uburanga bwahuye n’imitako myiza wambariye biba mahwi, uratuma nshwana


n’abakurangarira”

Brendah-“Yoooh! Humura ni wowe nambariye kandi amaso yawe ni njye akwiye kureba
njyenyine, naho iby’abandangarira byo nushaka ukubite!”

Twese-“Hhhhh!”

Nelson-“Ndacyeka warangije kwitegura ariko?”

Brendah-“Nasoje ahubwo ngwino Mama Brown na Jojo bari mu nzu!”


Nelson-“Ok! Ako kantu ahubwo!”

Twaramanutse hepfo gato twinjira mu nzu tugezemo dusanga Mama Brown na Mama Kenny
ndetse na Kenny bicaranye na Jojo, bakibona Nelson, Kenny niwe wabatanze aza
guhobera Nelson,

Nelson-“Bite Kenny! Ndabona umaze kuba igisore mu minsi iraza ndaza kugushakira
umugore!”

Kenny-“Uzabanza ubane n'uwo nanjye uzajyane kureba Kaliza!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Kenny-“Uzi ko Papa aba mu rugo?”

Nelson-“Uuuh! Ngo Papa wawe aba mu rugo iwanyu?”

Mama Brown-“Ibyo ba ubiretse uze ubanze udusuhuze mwana wa! Uzi ibicuro nari
mfite?”

Nelson yaratambitse gato ahobera Mama Brown na Mama Kenny arakomeza asuhuza Jojo
wasaga nk'aho arakaye nanjye mbigenza ntyo ubundi twicara aho,

Mama Brown-“Nuko rero ngo uje gutwara umugeni wawe?”

Nelson-“Hhhhhh! Bisa nabyo! Mwari muraho se?”

Mama Brown-“Wahora ni iki ko ibintu byabaye nako ni birebire kandi ufite urugendo
rurerure! Buriya nzakubwira nugaruka."

Nelson-“Ahaaa! Ndabona byo bisa nk'aho ari birebire, urabona ukuntu Jojo ameze ra?
Ahubwo se amakuru ya Gaju nomero ye ko itagicamo?”

Mama Brown-“Gaju yibarutse imfura uyu munsi! Ubu impundu turi kuzivuza da! Ahubwo
ku cyumweru uzaze tujyane guhemba”

Nelson-“Woooow! Niyonkwe rwose kandi asubireyo nta mahwa!”

Mama Brown-“Ko habura amezi macye nkakira umwuzukuru wa Gatatu se ra?”

Nelson-“Ngo? Umwuzukuru wa Gatatu?”

Mama Brown-“Ahaa! Ntubona ko Jojo…”

Mama Brown akigeza aho Jojo yahise ahaguruka vuba aducaho aragenda afungura icyumba
arakinga,

Mama Brown-“Ahaaa! Itwarire Brendah wawe shenge! Nizere ko iyo ku Gisenyi


azahirwa!”

Brendah-“Ndabyizeye Mama! Kandi mwarakoze cyane nako Ntabwo nabona icyo mbashimira
Imana yo mu ijuru yonyine izabampembere!”

Mama Brendah-“Nuko nuko mwana wanjye ngufatiye iry’uburyo”

Mama Brendah yasezeye Brendah natwe turamusezera maze Brown na Kenny baraduherekeza
tugeze hanze dusanga Aliane aturize yongera guhobera cyane Brendah,
Aliane-“Nelson! Hari ibi Raporo byinshi mfite mbona bitazategereza ko Konji yawe
irangira”

Nelson-“Nta kibazo kuwa mbere nzaza!”

Aliane-“Nanjye na Brown twari tudomotse ngo tuze dusezere undi mwana, ese Brown!
Wowe se ntabwo ujyana na Dorlene? Eeeh nako na Brendah ku Gisenyi ukajya kureba…!”

Brendah na Aliane barasetse twibaza ikibaye ariko byaragaragaraga ko hari ikintu


baziranyeho,

Nelson-“Ngo Dorlene nako Brendah? Uuuuh! Harimo akantu ariko?”

Brendah-“Gato se ugirango? Ma Nelly humura nta batwika inzu ngo bahishe umwotsi
bazadutabaza tujye kuzimya”

Brown yarisekesheje tubonamo akantu turakoza turagenda dusohoka mu rugo Brown,


Kenny, na Aliane baradusezera twinjira mu modoka dufata umuhanda tujya ku igaraje
Nelson yari yasizeho imodoka, ndahabasiga duhana gahunda yo kuza kuvugana ningera
ku Gisenyi.

Nafashe umuhanda nerekeza mu rugo nagezeyo ibintu byose mbikora niruka ngo Sacha
ataza kumpamagara agasanga ntiteguye,

Mama-“Hhhhh! Ego ko Mana! Ko ugendera mu ijana se kandi? Humura ntabwo agusiga dore
avuye hano mu kanya tumaze gusangira!”

Njyewe-“Oya Mama! Saa munani zirageze kandi…”

Mama-“Ariko mwana wa! Nawe uriya mwana w’umukobwa ubanza umukunda cyane! Uzi ukuntu
yaje hano amfitiye ubwuzu disi ambaza igituma uhangayitse?”

Njyewe-“Hhhhh! Nuko se?”

Mama-“Nyine nanjye mubwira byose nta nta kimwe mukinze! Gusa disi yicisha bugufi,
uzi ko yaje mu modoka di? Yarangiza akantekera akanganiriza ndetse akampanagurira
no mu nzu”

Njyewe-“Mama! Erega uriya ni mushiki wanjye! Yabonye ko mbikwiye angira umwihariko


nanjye nishimira kugira mushiki wanjye!”

Mama-“Mwana wa! Ibyo ndabyishimiye kuko wavutse uri igiti kimwe mu butayu ariko
rwose ntazakomeze kuba mushiki wawe? Cyangwa ntabwo ukunda? Uriya agomba kuba
umukazana wanjye, rwose imirabyo y’urukundo yahoze irabiriza mu maso yanjye!”

Njyewe-“Mama! Urukundo ntawe urutema ahandi ngo arushinge ruhite ruraba ahubwo
arubagarira rukiri urugemwe!”

Mama-“Daddy! Nzagufasha kurubagara, nubishaka no kurwuhira nzarukuhirira rwose!”

Njyewe-“Inka yanjye! Ye?”

Nkivuga gutyo telephone yanjye yarasonnye kubera ukuntu nari nashyushye ndikanga
ngiye gusunika njyana kuri 'Yes' njyana kuri 'No' mba ndamukupye numva akajinya,
ako kanya mpita muhamagara vuba vuba nshyira ku gutwi hashize akanya gato,

Sacha-“Hello!”

Njyewe-“Sacha! Mbabarira kubera gushyugumbwa ngiye kwitaba ndagukupa, uzi ko


nashyushye nkaba ahari nibagiwe indyo n’imoso?”

Sacha-“Hhhhhh! Buretse urabimbwira neza! Ahubwo se ko ndangije kwitegura uri hehe?”

Njyewe-“Eeeh! Ndasoje nanjye, ahubwo se urantwara?”

Sacha-“Oya! Turatega nibyo byiza! Nta mpamvu yo kwigora kandi dufite urugendo
rurerure! Ahubwo reka mbwire Umushoferi atugeze kuri bus”

Njyewe-“Ok! Nta kibazo nanjye reka mbanze nyure ku cyuma”

Sacha-“No! Utigora Daddy! Byose binshyire mu biganza byanjye”

Njyewe-“Ariko Brother agufashije ntako byaba bisa!”

Sacha-“Ooooh! Basi turaza kubyumvikanaho!”

Njyewe-“Ok! Reka ngire vuba urasanga nsoje!”

Sacha-“Okey! Good!”

Call end.

Ako kanya nahise nshyira telephone hasi nirukira muri douche mvuyeyo nditunganya
vuba nambara ikabutura nziza muzo nakundaga kwambara muri week end n’aka lacoste
nshyiramo n’aka gofero ndeba n’indi myenda ntibagiwe ikabutura yo kogana ndasohoka
nkigera mu muryango,

Mama-“Mwana wa! Dore uragiye, umenye aho unzize, witwararike nk’umusore warezwe,
kuko ugiye nzi aho ugiye ntabwo mpangayitse kandi uguhitamo kw'uriya mwana
w’umukobwa ntabwo ari umuyaga uhuhana umunabi ahubwo ijijo rya mukuru ryabonye ari
imvura y’umugisha kuri wowe!”

Njyewe-“Urakoze cyane Mama! Unzi kuva nkivuka! Humura nzahitwara nk’imfura na


bucura bwawe”

Mama-“Nuko nuko mwana wa! Ngaho urugendo rwiza!”

Njyewe-“Ubwo nugira ikibazo uzambwira!”

Mama-“Yego Daddy!”

Nashyize igikapu ku rutugu mfata inzira ngeze ku muhanda mfata akamoto kangeza ku
cyuma nkuraho udufaranga, ngishyira ikofi mu mufuka numva telephone irasonnye mpita
menya ko ari Sacha nitaba vuba,

Njyewe-“Hello!”

Sacha-“Daddy!”

Njyewe-“Ndakumva neza cyane ni ukuri!”

Sacha-“Uri hehe?”

Njyewe-“Ndi hano kuri…Bank”

Sacha-“Ooooh! Hagarara ku muhanda sha! Uzi ko twari tugiye kugucaho”

Njyewe-“Oooh! Reka mpahagarare noneho!”


Nahise negera umuhanda, hashize akanya koko mbona ka kamodoka k’umutuku karaje
gahita gaparika aho nari ndi, nkingura umuryango w’inyuma nicara aho Sacha yari ari
nkimukubita amaso kureba bihinduka gukanura.

Sacha yari yambaye neza bitangaje, agakabutura gato keza kaka jeans, aga single
keza k’umweru n’akagofero k’akagara na Ray-ban nziza cyane ndetse n'udukweto twiza
dufunze.

Ako kanya nahise mba nk’ikinya nkomeza kumwitegereza bikomeye nta cyo mvuga,
twarinze tugera Nyabugogo akindeba agaseka akajya hasi kubera ukuntu nakanuraga
mureba ntahumbya.

Kugira ngo menye ko twahageze nagiye kumva numva ankomyeho,

Sacha-“Daddy! Bite ko wahezeyo!”

Njyewe-“Eeeh! Twageze Nyabugogo se?”

Sacha-“Hhhhhhh!”

Njyewe-“Yawee! Kugotwa bibaho koko ndabibonye!”

Sacha yongeye guseka maze dusohoka mu modoka asezera Umushoferi, abari aho nibo
biboneye igitangaza nari ngaragiye.

Twakomeje tujya ku modoka zijya ku Gisenyi twicaramo batuzanira ama-ticket


bidatinze imodoka ifata umuhanda………………………………………
Episode 132: Ibyishimo bya Daddy na Sacha ku Kivu bisojwe no kurohwa mu mazi kwa
Danny

Yanditswe kuwa 2017-06-15 03:00:18

Twarenze metero nkeya sinzi ukuntu nahindukiye ku ruhande rwanjye mpuza amaso na
Sacha, ahita amwenyura arambwira.

Sacha - “Daddy! Harya ngo ni iki cyari cyaguteye kutavuga?”

Njyewe - “Sacha! Wambaye neza cyane, ntabwo ushobora kumva ukuntu umuntu uri
kukureba ari kumva atahumbya, mbega ukuntu uberewe wee!”

Sacha - “Hhh! Urakoze cyane Daddy! Gusa nanjye kuba ntahise mbikubwira ntabwo ari
uko ntabibonye, ahubwo nuko nagira ngo nkomeza nirebere n’ibindi ntari nabonye nze
kubikubwirira rimwe! Wambaye neza basi!”

Njyewe - “Oh! Thank you so much! Gusa n’iyo naba nambaye nabi ubanza nshobora
kugenda Iruhande rwawe ngaragara neza!”

[ihc-hide-content ihc_mb_type="show" ihc_mb_who="reg" ihc_mb_template="1" ]

Sacha - “Ni nk’uko nanjye mberwa ahari ndi kumwe nawe!”

Twese twacecekeye rimwe turebana mu maso hashize akanya, tumwenyurira rimwe anyuza
ikiganza ku itama numva nsheshe urumeza ako kanya wagira ngo hari uwabwiye undi,
twahise dufata telephone zacu.

Ngifungura iyanjye nahise njya Online mfungura whatsapp, message zitangira kuza ari
nyinshi.
Nk’umuntu wari usohotse nahise nandika kuri status ngo “ku mucanga, ku mazi with my
lovely sister Sacha” ndangije nshyiraho n’ifoto ye.

Burya online ni online koko, mu minota mike cyane nakiriye message nyinshi z’abantu
bamwe ntari nzi, bambaza byinshi. Bamwe ngo “Uwo mwana ni we wawe se?” abandi ngo:
“Wapfa Afande” abandi na bo bambaza cyane ngo: “Sister?” Mbega byari ibibazo
byinshi kandi nari mbifitiye ibisubizo.

Nabonye nimero nyinshi ntari mfite muri telephone yanjye zinyandikira zimbaza ibya
Sacha. Mu gihe ubusanzwe ntawajyaga anyandikira ambaza nuko niriwe, aho niho
nongeye kubonera ko kugaragirwa bigira agaciro kanini ndetse bigatuma ugwiza
inshuti kuko ari umutako buri umwe wese aba yifuza gutaka ubuzima bwe.

Nibajije aho abo bantu bose banyandikiraga bavuye biranyobera ako kanya nibwo
nahise mbona ko nkiri muri ya groupe ya whatsapp nasanze ndimo njye na Rosy
tukamenyana tutaziranye umunsi twahuriye kwa Dovine tukamenyana.

Natangiye gusubiza message nyinshi mvuga ko Sacha ari mushiki wanjye, benshi
bikabatangaza.  Sinzi ukuntu nasomye neza message imwe muzazaga muri group yavugaga
ngo.

“Murebe kuri profile ye niba mugira ngo ndababeshya”

Nta wundi wabyanditse yari Rosy, ari nayo mpamvu abantu bose bahise bansanga inbox
bambaza ibyo ari byo nanjye nkababwira ukuri kwacu.

Nkiri aho nahise mbona message ya Rosy, yavugaga ngo:

“Daddy! Nizere ko ubeshya ariko, kuko bibaye ari byo waba ushaka gukomeretsa
umutima wanjye”

Ngisoma iyo message nahise musubiza vuba ngo:

“Kubera iki se byagukomeretsa umutima? Ni nayo mpamvu se ubivuze muri group?”

Send.

Ako kanya Rosy yahise ansubiza vuba ngo:

“Ni njyewe sha! Gusa nashakaga kubabwira ko Sacha ari mushiki wawe kuko njyewe
babizi ko uri boyfriend wanjye”

Ngisoma ibyo nahise nikanga cyane.

Njyewe - “Inka yanjye!”

Sacha - “Uuuuh! Ubaye iki Daddy?”

Sacha yari afite ukuntu abikora ku buryo ushobora kumubura umunota umwe ukumva ni
nk’umwaka wose, mu kanya gato namaze kuri telephone nahindukiye muvugisha nk’uwo
maze umunsi wose ntabona, mubwirana ubwuzu bwinshi ngo.

Njyewe - “Eeeh! Ndagukanze? Pole sha!”

Sacha - “Oya mbwira! Ni iki ubonye?”

Njyewe - “Sha ni ibyo nsomye tu!”

Sacha - “Uuuh! Ubwo se njyewe ko utanyandikiye kandi nahoze mbona wandika?”


Njyewe - “Ooh! Basi reka nze nkwandikire akantu!”

Nahise ndeba chat ye vuba ako kanya mbona ifoto ye yari iriho yahindutse hariho
iyanjye ndikanga.

Sacha - “Hhhhh! Kimwe kimwe maze! Wari uzi ko ntabibonye se?”

Njyewe - “Oohlala! Ndagufashe no mu ishuri warakoperaga!”

Sacha - “Hhhh! Uzabaze, maze ibi nabikoze nkiri mu rugo, mbega wowe! Ahubwo
ndakubonye ntabwo ujya wita ku bya mushiki wawe!”

Njyewe - “I am sorry Sacha! Kuva mu gitondo nibwo ngeze aha.”

Sacha - “Sha ngaho ita ku bandi bana ndabona Rosy akumbaza cyane ngo uri kumurya
seen!”

Njyewe - “Reka nagende, ntabwo nkunda abakobwa bashyuha bakanabirindura mu


magambo!”

Sacha - “Sha wirakara ndi kumwe nawe! Uragira ngo nanjye mbabare koko?”

Njyewe - “Mbabarira basi nanjye ntabwo ari njye numvaga bingeze aha!”

Sacha - “Ngaho banza umuvugishe basi! Ndumva ari kuneka ambaza ibyo wanditse kuri
status yawe, namubwiye ko ari ko bimeze arishima cyane maze arambwira ngo yari
agize ngo namuciye inyuma!”

Njyewe - “Inka yanjye! Yee?”

Ako kanya Sacha yarahindukiye arandeba maze amfata ikiganza nanjye nkomeza
kumwitegereza, hashize akanya atambwira.

Sacha - “Wikwikanga erega Rosy ndamuzi, kuva kera urabizi napfaga kwegera umusore
akaba yabambye! Ndabizi mubaye mukundana ntabwo wari kwemera kujyana nanjye. Uri
umusore wamenya guhakana kandi ndabigukundira humura rero kubana n’umuntu ariko
umuzi byoroshye nko kwasa ikibonobono!”

Sacha yamaze kumbwira ayo magambo nitsa umutima nongera kumwitegereza ari naho
naboneye ko uretse ubwiza butatse umubiri we, intekerezo n’umutima bye byihariye
cyane.

Nahise mpindukira mbona Sacha aracyanyitegereza nikiriza nzunguza umutwe, dusekera


rimwe twikomereza gucana amaso muri telephone.

Koko nasanze Rosy yanyoherereje message nyinshi ambaza byinshi, ariko kuko Sacha
yari amaze kumbwira ko kubana n’umuntu uzi byoroshye nko kwasa ikibonobono nahise
musubiza ngo.

“Rosy! Niba ufite boyfriend, ukaba uzi agaciro ke, ntiwakwishimira kumpagarika mu
bandi ubereka ko ari njye kandi ubabeshya. Njyewe ntabwo ndi boyfriend wawe
nakubwiye kenshi ko ntanakunda ikinyoma, ndagusabye nujya ujya kwidagadura mu
binyoma ujye unkuramo.”

Send.

Namaze kohereza iyo message maze mva online negama mu ntebe Sacha nawe ava online
ntangira kugenda mwereka imisozi n’ibibaya kuko nari narahatembereye ibintu
byongeye gushimisha Sacha.

Kirometero zagiye zivaho umwe tumanuka dusatira amazi y’Ikivu kigaragiwe n’igicu
cyera, tuva mu modoka tumanuka turangamiye amazi tuba tugeze kuri hotel nziza
batwakirana ingoga, batwicaza aho twitegeye neza amazi magari.

Njyewe - “Sacha! Urahabona gute se?”

Sacha - “Byandenze cyane ntiwabyumva!”

Njyewe - “Woow! Ndishimye cyane ko wishimye kandi biranagusa mu isura isesuye


umucyo nk’uyu wo ku Kivu!”

Sacha yahise yipfuka mu maso asa n’ugize udusonisoni nanjye ntangira koroshya
indoro ako kanya haba haje umukobwa wari wambaye imyenda y’abakora aho.

We - “Murakaza neza! Twababikira icyumba se?”

Njye na Sacha twararebanye mbona noneho isoni zibaye nyinshi ahita avuga vuba.

Sacha - “Yego! Tubikire ibyumba bibiri!”

We - “Ok! Noneho mwaza tukajyana mugafata imfunguzo!”

Njye na Sacha twakurikiye uwo mukobwa tugenda twiganirira amagambo yoroshye, abo
twanyuragaho bose bakatureba badahumbya! Dukomeza kugenda tugeze hejuru, Sacha
bamwereka icyumba cye bamuha n’agafunguzo ankubita agashyi, ngiye kumwishyura ataka
mbere ndamubabarira! Turakomeza tujya ku yindi chambre nanjye bampa agafunguzo
mpita nshyira bag aho, nirambika ku buriri nitegereza icyumba cyiza nari ndimo.

Hashize akanya telephone yanjye irasona nyifashe mbona ni Sacha nyitaba vuba vuba.

Njyewe - “Hello!”

Sacha - “Uhise uryama se?”

Njyewe - “Hhhh! Wapi ndi kwambara igikabutura cyo kujya kwibira mu mazi!”

Sacha - “Yooh! Oya sha! Papa yarambujije wijyayo turoga muri piscine basi!”

Njyewe - “Ooohlala! Ubu se…”

Sacha - “Byemere sha! Ngaho ngwino basi tujye ku mucanga, sibyo?”

Njyewe - “Ok! Nta kibazo ndaje gato!”

Ako kanya nahise mpaguruka ndasohoka ndakinga mpurira na Sacha hanze ahita,
turamanuka tugera hasi. Twerekeza ku kivu tuganira byinshi. Mu minota mike tuba
dukandagiye ku mucanga ku mazi ndunama mukuramo inkweto, ndararama mbona inseko
nziza ngumayo, habuze gato igikanu cyari kigiye guherayo.

Namaze kumukuramo inkweto nzirikanya amarase nzambara mu ijosi, araseka ajya hasi,
nkuramo inkweto za sandari nari nambaye na we ahita azinyaka azifata mu ntoki
dutangira kugenda dutembera ku musenyi w’Ikivu.

Byasaga neza cyane, twatambitse aho abantu bose batwitegereza, Sacha njya kumwereka
abana basimbukaga bakagwa mu mazi, biramushimisha cyane dukomeza kugenda tugera mu
bwato turabwurira dutangira kuzenguruka inkike z’Ikivu, selfie zari nyinshi.
Twakomeje kuzenguruka mu mazi tukitegereza ibyiza Imana yiremeye tugacishamo
tukarebana, tukamwenyura ubundi nkamurya amafoto ari nako na we anyishyura. Tugeze
hirya tubona inkombe nziza iriho uduti dutoshye mbwira umusare ngo ahatujyane
tugenda tuhegera, tugezeyo tuva mu bwato atubwira ko tuza kumuhamagara akaza
kudufata.

Amaze kugenda twavuyemo dutangira kugenda n’amaguru buhoro buhoro ku musenyi mwiza
tuganira, nanyuzagamo nkisigaza inyuma nkitegereza ikimero n’umubiri mwiza utemba
itoto ry’uwanyweye ayera, nareba ya myambarire yatumye njya mu kinya nkarinda ngera
Nyabugogo ntabizi, nkavuga nti hahirwa njyewe ukugaragiye.

Sinzi ukuntu nari nisigaje inyuma ageze imbere avuga azi ko mwumva, ahindukiye
abona nasigaye inyuma asubira inyuma yiruka, mpita musamira hejuru nkomeza
kumufatira mu gituza turebana mu maso, hashize akanya ahita amwenyura arambwira.

Sacha - “Cya wowe gusa! Mbega Bro? Urandetse koko ndagenda urasigara!”

Njyewe - “Ni ukuri nari ndi kwitegereza uburyo uteye, uko wambaye none n’aka kanya
numvise ijwi ryawe numvaaa…”

Sacha - “Hhhhhh! Urakoze cyane!”

Njyewe - “Urisanga Sacha!”

Twararekuranye dukomeza kugenda buhoro ku musenyi, nitegerezaga uturenge twiza twe,


nkazamura amaso ngataruka ngahita ndeba mu maso ye!

Sacha - “Mbega! Uwasohoka yasohokana nawe! Uzi ukuntu numva nishimye?”

Njyewe - “Ooh! Byiza cyane sha! Buriya najyaga nicara ngatekereza gusohoka, ariko
nkabona kubwira ba Bob ngo tuze inaha nkumva byaba ari ibara, burya bwose nari
ntegereje umunsi nk’uyu?”

Sacha - “Ooh! Burya bwose nawe wahoraga wifuza ibihe nk’ibi?”

Njyewe - “Byihorere sha! Uzi kubaho wenyine ukuntu bimera! Uzi ko n’aho waba ufite
byose ariko ukabura umunezero mu buzima ntacyo waba ufite!”

Sacha - “Ibyo ndabizi wivunika Daddy! Ni nayo mpamvu njye nawe turi hano, nubwo
bwose twisunganye ntabwo twabona umunezero nk’uwabahuje imitima kubera urukundo,
twe duhujwe n’ubuvandimwe twasezeranye, sibyo Daddy?”

Njyewe - “Nibyo Sacha! Gusa umunsi umwe nzi ko, nako…”

Twese - “Hhhhhhh!”

Sacha - “Nako nako iki Daddy? Ko utavuga?”

Njyewe - “Reka basi twigire imbere muri biriya biti byiza byakira uyu muyaga mwiza
uturuka muri aya mazi meza atemba akubita umuvumba wibagiza intimba mu mutima!”

Sacha - “Ooh! Yego sha!”

Sacha yasobetse ukuboko kutari gufashe inkweto mu kwanjye dukomeza kwigira imbere
tugeze mu duti duto dutoshye ndicara akomeza kunyitegereza nanjye ndamureba amaze
kumwenyura yicara iruhande rwanjye, dukomeza kwirebera amazi.

Sacha - “Ngaho mbwira, harya ngo umunsi umwe bizagenda gute? Daddy! Ariko ubundi ni
iyihe gahunda umfitiye?”
Nikije umutima ngorora umuhogo bya bindi by’abagiye kuvuga ijambo rikomeye ako
kanya twumva umuntu utatse ruguru yacu ahantu hasaga nk’ahari agahuru turikanga!
Sacha atangira kumfata asa n’umpungiraho.

Daddy - “Ibyo ni ibiki?”

Njyewe - “Humura wasanga hari nk’abandi nkatwe hano hafi, erega aha ni ku mazi,
Ikivu cyose kiba kizengurutswe n’abaje kwishimana!”

Nkivuga gutyo na none wa muntu yarongeye arataka noneho cyane, avuga ngo
“Nimuntabare”!

Sacha - “Ayi we! Daddy! Turapfuye weee!”

Njyewe - “Ihangane ndahari ntacyo tuba!”

Tukiri muri ibyo twongeye kumva wa muntu asakuza cyane avuga ngo: “Mumbabarire
mutware aya mafaranga yose ariko mundeke”!

Ako kanya twahise tumenya ko ari ibisambo maze nkururana Sacha twikinga inyuma
y’igihuru cyari aho hafi uwo muntu bakomeza kumukubita cyane bamuhondagura
bikomeye.

Sacha yakomezaga gushaka kwiruka ariko nanjye nkomeza kumucigatira bikomeye nabo
bakomeza kumukubita bikomeye hashize akanya twumva ijwi ry’umukobwa useka cyane
ahita anavuga ngo.

We - “Hhhhhhh! Erega uraza undataho amafaranga ukagira ngo jyewe Samantha


ndahirirwa? Bagukubite bakumvishe n’undi munsi ntuzongera kumenyera abo utazi!”

Akivuga gutyo nahise menya ko ari Danny, Samantha yagambaniye kubera amafaranga
y’iwacu, ako kanya Danny akomeza gusakuza ataka cyane.

“Mbabarira Sama! Mbabarira rwose uyatware ariko undeke ngende ndi muzima, yebaba
weee!”

Samantha - “Oya bakumvishe!”

Danny yakomeje gusakuza Sacha wari umaze kumva ko ari Danny bari guhondagura
arushaho kugira ubwoba maze aranyongorera.

Sacha - “Daddy! Ni Danny! Baramwishe weee!”

Njyewe - “Sacha! Turi mu byago! Ceceka ahubwo batatwumva!”

Sacha - “Oya oya Daddy! Reka tuvuze induru abantu benshi baze bamutabare!”

Njyewe - “Sacha! Hano hantu nta muntu n’umwe twapfa kuhabona, ahubwo reka dukize
amagara yacu natwe batubonye ntabwo twabacika.”

Nkivuga gutyo narahengereje mbona ibisore bitatu birimo gukurubana Danny wari
uziritse amaboko n’amaguru na Samantha inyuma yabo berekeza ku mazi, Sacha atangira
kumfata cyane anatitira bya bisore bishyira Danny ibirere atangira gusakuza cyane
no mu mazi ngo dumburi.

Sacha - “Ayi weee!”

Sacha amaze gutaka gutyo bose barikanze bazamuka bihuta batangira kujagajaga hose,
igisore kimwe gikata kiza aho twari turi nkomeza gufata Sacha ndamukomeza ku
bw’amahirwe y’Imana gisubira inyuma.

Samantha - “Turangizanye wana!”

Umwe muri ibyo bisore byari bimaze kuroha Danny mu mazi yahise asubiza Samantha
ngo.

We - “None se Mabuja, uwo muntu usakuje urumva ataturangije, reka tumushake


dusibanganye ibimenyetso.”

Samantha - “Reka wana ntawatubonye, ahubwo mwakire mbahembe!”

We - “Wapi wana turakubita hasi tugabane!”

Samantha - “Oya se kandi? Njye nabahamagaye ku kiraka ntabwo twafatanyije gushaka


aho nkura amafaranga!”

We - “Barakubeshye! Ubwo se watwara urwo rufito wenyine?”

Ibyo bisore byatangiye kuza bisatira Samantha na we atangira kugendesha umugongo


aba akandagiye mu mwobo yikubita hasi.

Samantha - “Nabyemeye! Nabyemeye rwose mureke tugabane!”

Cya gisore cyahise kivuga.

We - “Kare kose wigiraga amaki?”

Samantha yabahaye igikapu cyari kirimo amafaranga batangira kubara, sinzi ukuntu
igisore kimwe muri bya bindi bitatu cyahagurutse gitambika kiza aho twari turi
kigiye kutwihagarikaho kiba kiratubonye, mbonye nta kundi mba ndagisumiriye
turibarangura Sacha induru ayiha umunwa!

Ako kanya twumva igisore cyari kiri kumwe n’uwo twigaraguranaga kirasakuje ngo
“Marines zateyemo wee!”

Icyo gisore kimaze kumva bavuze ngo: “Marines ziraje” cyandekuje vuba kiriruka,
Sacha na we aza yiruka aho nari ndi, apfukama impande yanjye arira cyane.

Sacha - “Yuuuuuwiiiiii! Daddy! Umeze ute?”

Nubwo numvaga umugongo usa n’uturitse ariko Sacha yandambitse ibiganza mu gituza
mpita numva ndakize ndamubwira.

Njyewe - “Sacha! Humura ntacyo mbaye!”

Sacha - “Ahwiiii! Imana ishimwe!”

Ako kanya njye wari uryamye ndeba hejuru nahise mbona umusirikare uduhagaze hejuru
ahita avuga.

We - “Bite byanyu?”

Nahise neguka, ndebye hepfo mbona ubwato buparitse, harimo abandi nka we.

Sacha - “Ahwiii! Ayi we! Banaze umuntu mu mazi batuvumbura aho twari twihishe…”

Afande - “Humura vuga witonze, ngo byagenze gute? Bariya basore murabazi?”
Narunamutse ntangira gusobanurira Afande uko byagenze byose maze kumubwira ahita
avuga.

Afande - “Twakwemezwa n’iki ibyo utubwiye, kwanza wasanga ari mwe mwagambaniye
uriya musore tumaze kurohora mu mazi, muzane ibitamburisho!”

Sacha yahise akora mu mufuka ahereza Afande irangamuntu arikanga maze ahita
amubwira.

Afande - “Uzi gute ko ibitamburisho ari ibyangombwa?”

Sacha yaracecetse Afande arumirwa maze nanjye nkora mu mufuka nkuramo ibitamburisho
ndamuhereza arabyitegerea hashize akanya.

Afande - “Wowe mukobwa, harya ngo ntabwo ushobora kuvuga?”

Sacha - “Ibitamburisho ndabizi ni Papa wambwiye ko byitwa ibyangombwa!”

Afande - “Uuuh! Papa wawe ni nde?”

Sacha - “Papa ni Afande Marc!”

Afande - “Yee? Afande Marc?”

Sacha - “Yego! Nari naje hano….”

Sacha yabwiye byose Afande amaze kumubwira ahita avuga.

Afande - “Ngaho mugende mushyire ariya mafaranga mu gikapu, ntimuzongere kugaruka


hano mwenyine, haba hari abagizi ba nabi ni nayo mpamvu akenshi tuba turi hafi.
Mujye mwibuka gutabaza kuko ubu iyo tutumva signal yawe ntabwo tuba tumenye aho
muri.”

Sacha - “Yego!”

Afande - “Hagati aho uriya musore bari kumukorera ubutabazi bw’ibanze nyuma
turamujyana kwa muganga.”

Twese - “Yego”

Narahagurutse njya aho ba Samantha bagabaniraga amafaranga Danny yari yatwibye


ndangije nkubita ku rutugu, ku mutima nti burya koko inzira igera ku mahirwe
iharurwa n’Iyakare.

Nasanze Sacha aho yari ahagaze ntoragura inkweto ze ndongera nzambara mu ijosi, ako
kanya bwa bwato bwari bwatuzanye buba buraje dushimira Afande duca kuri Danny bari
bari gukanda mu nda twurira ubwato badusubiza kuri hotel……………………………………
 
 

You might also like

pFad - Phonifier reborn

Pfad - The Proxy pFad of © 2024 Garber Painting. All rights reserved.

Note: This service is not intended for secure transactions such as banking, social media, email, or purchasing. Use at your own risk. We assume no liability whatsoever for broken pages.


Alternative Proxies:

Alternative Proxy

pFad Proxy

pFad v3 Proxy

pFad v4 Proxy